Blog

  • Gasabo: Ahahoze 'ghetto' hahinduwe ishuri ry'abana rikora nta byangombwa – #rwanda #RwOT

    Mu Mudugudu wa Kadobogo ni ho higanje ibigo by'amashuri y'incuke amwe usanga akorera mu nyubako zitabereye uburezi ndetse atari yahabwa ibyangombwa byo gutanga uburezi.

    Hari rimwe muri aya mashuri rikorera mu nyubako zahoze zikodeshwa n'abantu batandukanye bakazibamo, nyuma ziza guhindurwa ikigo cy'amashuri ubu cyigamo abana 200.

    Umuyobozi ushinzwe amasomo muri iri shuri, Manishimwe Eric yemereye Flash FM ko izi nyubako zabanje gukodeshwa abaturage bakazibamo ariko nyuma ziravugururwa, zihindurwa amashuri.

    Ati 'Twaravuguruye wabibonye dushyiramo ibyumba by'amashuri ariko tubonye ibyangombwa twavugurura akaba amashuri. Hari agace kamwe kabagamo abantu n'ikindi cyari kibereye aho ngaho.'

    Muri iri shuri ryigamo abana bo mu mashuri y'incuke n'abanza hari imiryango itatu y'ubwiherero gusa, bukoreshwa n'abana 200.

    Manishimwe yemera ko ishuri ryabo ribura byinshi kuva ku nyubako kugeza no ku bikoresho, akiha amanota 50% agereranyije n'uko ryakabaye rimeze.

    Ati 'Twakwiha nka 50% kuko wenda mu ishuri ibisabwa biba birimo, ariko 60% turabifite.'

    Uyu muyobozi avuga ko bagorwa no kubona ibyangombwa byo kuvugurura amashuri.

    Aha kandi higanje ibigo bitagira integanyanyigisho zifashishwa n'abarezi mu kumenya ibyo bigisha umunyeshuri, abatagira ibitabo bihagije ndetse henshi nta masomero bagira abana bashobora kwifashisha basoma cyangwa batira ibitabo kuko nabyo ubwabyo nta bihari.

    Inzego zishinzwe uburezi ziherutse gutangaza ko hagiye gukorwa igenzura ku mashuri yose hakazasohoka urutonde rw'ayemerewe gukora n'atemerewe, ku buryo atujuje ibisabwa azafunga.

    Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ibizamini n'ubugenzuzi bw'Amashuri, NESA gikora ubugenzuzi bw'amashuri harebwa ibisabwa birimo inyubako, abarimu, ibikoresho bikenewe ngo hatangwe ireme ry'uburezi n'ibindi aho batabisanze bagahabwa igihe cyo kubikosora byananirana bagafunga imiryango.

    Kugeza ubu buri mwaka hasohoka urutonde rw'amashuri y'imyuga, tekinike n'ubumenyi ngiro yemerewe kwigisha amasomo runaka n'atayemerewe, hakagaragaramo n'atagira inyubako zo kwigishirizamo.

    Hari ishuri ryo mu murenge wa Kinyinyi rikorera ahahoze ‘ghetto’ kandi ritaruzuza ibisabwa

    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gasabo-ahahoze-ghetto-hahinduwe-ishuri-ry-abanza-rikora-nta-byangombwa

  • Amerika yafashe ingamba zo gupima Marburg ku bagenzi bose baturutse mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Abazajya bapimwa ni abari mu Rwanda nibura mu minsi 21 ishize, aho izi ngamba zizatangira gushyirwa mu bikorwa ku itariki ya 14 Ukwakira.

    Mu itangazo bashyize hanze bagize bati “Kuva ku itariki ya 14 Ukwakira, abagenzi bose bari mu Rwanda nibura mu minsi 21 ishize bazaihndurirwa ibyerekezo byabo muri Amerika.”

    Ibi bivuze ko aba bagenzi bagomba kuzajya bururukira ku bibuga by'indege bitatu muri Amerika, birimo icya Chicago O'Hare, icya JFK kiri i New York ndetse na Washington Dulles kiri i Virginia.

    Aba bagenzi bazajya bapimwa umuriro ndetse n'ibindi bimenyetso bya Marburg kugira ngo harebwe neza uko bahagaze. Ku rundi ruhande, iki kigo cyagiriye inama Abanyamerika yo kudakorera ingendo zitari ngombwa mu Rwanda.

    Amerika yafashe ingamba zo gupima Marburg ku bagenzi bose baturutse mu Rwanda

    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amerika-yafashe-ingamba-zo-gupima-marburg-ku-bagenzi-bose-baturutse-mu-rwanda

  • Nyamagabe: Abakozi icumi bo mu murenge umwe banditse basezera – #rwanda #RwOT

    Amakuru avuga ko byabereye mu nama ya Komite Nyobozi y'Akarere ka Nyamagabe yateranye ku wa 07 Ukwakira 2024, ikanenga imikorere yabo kuko bagaragaweho gushora akaboko mu mafaranga y'abaturage babagezaho ngo babatangire ubwisungane mu kwivuza.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Musebeya, Nkurikiyimana Pierre,yemereye IGIHE iby'aya makuru, avuga ko aba bayobozi bose banditse amabaruwa yo gusezera ku bushake bwabo.

    Ati 'Ni byo koko abo bayobozi bose banditse basezera ku bushake bwabo.''

    Gitifu Nkurikiyimana yakomeje avuga ko ubuyobozi bw'Akarere bugiye kureba uko buhita butanga abandi bakozi basimbura abagiye, hirindwa kudindiza serivisi zigenewe abaturage muri uyu Murenge.

    Ati 'Twizeye kubona abandi bakozi vuba kuko benshi bakoze ibizamini bategereje amabaruwa abashyira mu nshingano.''

    N'ubwo ubuyobozi buvuga ko aba basezeye babikoze ku bushake, hari andi makuru avuga ko baba bategetswe kwandika basezera kuri iyi myanya bakoragaho.

    Ubusanzwe, uyu murenge wa Musebeya ufite utugari datandatu, bivuze ko ufite n'abakozi 12 ariko ukaba wari ufite 11 kuko hari akagari kamwe katagiraga SEDO.

    Si ubwa mbere uyu Murenge uvuzwemo ibibazo bidindiza abaturage, kuko no mu minsi yashize wagaragayemo amakosa y'abayobozi muri Gahunda ya Girinka, aho bamwe mu bayishinzwe bakekwagaho ruswa mu kugeza inka ku bazigenewe.

    Abakozi icumi b’utugari two muri Musebeya basezeye akazi

    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamagabe-abakozi-icumi-bo-mu-murenge-umwe-banditse-basezera

  • Ibyo wamenya ku mitwe yitwaje intwaro ibangamiye u Rwanda, ikorera muri RDC – #rwanda #RwOT

    Mu gushaka umuti urambye w'iki kibazo, abakuru b'ibihugu byo mu muryango wa Afurika y'Iburasirazuba mu 2022 bafashe icyemezo cy'uko imitwe yo mu mahanga iba muri RDC igomba gusubira mu bihugu ikomokamo, bitaba ibyo ikarwanywa.

    Gusubira muri ibyo bihugu, bivuze gushyira intwaro hasi, niba ari abagize FDLR bakinjira mu Rwanda, bagashyirwa muri gahunda zigenewe abahoze mu mitwe yitwaje intwaro. Gusa ibyo ntibikuyeho ko abakoze ibyaha, baba bagomba kubiryozwa.

    Muri rusange, RDC ikoreramo imitwe yitwaje intwaro irenga 250, yiganjemo ifite ibirindiro bihoraho mu burasirazuba bw'iki gihugu. Muri yo harimo umunani y'inyamahanga, ikorera mu Ntara ya Kivu y'Amajyaruguru n'iy'Amajyepfo.

    Nyuma yo gusoma raporo zitandukanye zirebana n'umutekano wo mu Burasirazuba bwa RDC no kuzisesengura, tugiye kugaruka kuri imwe muri iyo mitwe ibangamiye umutekano w'u Rwanda.

    FDLR/FOCA

    FDLR/FOCA (Les Forces Démocratique de Libération du Rwanda / Forces Combattantes Abacunguzi) ni umwe mu mitwe yitwaje intwaro ifite imbaraga muri RDC, ndetse ufatwa nk'intandaro y'umutekano muke mu Burasirazuba bw'iki gihugu no mu karere k'ibiyaga bigari.

    Uyu mutwe washinzwe mu 2000 n'Abanyarwanda barimo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bari mu mutwe w'Interahamwe no mu ngabo zatsinzwe (Ex-FAR). Ukomoka kuri ALiR, na yo ikomoka kuri RDR; imitwe yombi yavugaga ko iharanira gucyura Abanyarwanda bahungiye muri RDC.

    Abarwanyi ba FDLR nk'uko izina ryayo ribisobanura, bavuga ko bafite umugambi wo gufata u Rwanda baturutse mu Burasirazuba bwa RDC; igihugu bakoreyemo ibyaha bitandukanye byatumye imiryango mpuzamahanga ifatira ibihano abayobozi bayo.

    FDLR iyobowe na Ntawunguka Pacifique alias 'Gen Omega' ku rwego rwa gisirikare. Ubu yifatanya n'Ingabo za RDC mu ntambara yo kurwanya undi mutwe wa M23 mu Ntara ya Kivu y'Amajyaruguru. Ihabwa kandi ubufasha na Leta ya RDC burimo imyitozo ya gisirikare, intwaro n'amafaranga.

    CNRD-Ubwiyunge

    Conseil National pour le Renouveau et la Démocratie (CNRD), ni umutwe witwaje intwaro urwanya Leta y'u Rwanda washinzwe na Wilson Irategeka, ubwo yiyomoraga kuri FDLR muri Gicurasi 2016, nyuma yo kutumvikana n'abayobozi ba FDLR.

    Abarwanyi ba CNRD Ubwiyunge bafite ibirindiro mu Ntara ya Kivu y'Amajyepfo bumvikanaga bahanganye na bagenzi babo bo muri FDLR bayoborwaga na Sylvestre Mudacumura mu minsi yakurikiye gutandukana kwabo.

    Hari abarwanyi ba CNRD bari barasigaye muri Kivu y'Amajyaruguru ariko ubwo bashyirwagaho igitutu n'Ingabo za RDC na FDLR, basanze bagenzi babo muri teritwari ya Kalehe na Fizi muri Kivu y'Amajyepfo.

    Ibikorwa by'Ingabo za RDC mu 2019 byiswe 'Sokola' byashegeshe bikomeye umutwe wa CNRD, abarwanyi bayo benshi bafatwa mpiri, boherezwa mu Rwanda, abandi baricwa. Irategeka we icyo gihe yaburiwe irengero.

    Nyuma yo gusa n'iyasenyutse, abarwanyi bake ba CNRD barokotse ibitero by'ingabo za RDC biyunze ku mutwe wa FLN umaze igihe mu ishyamba rya Kibira mu Burundi, ubu bakorera mu bihugu byombi.

    RUD-Urunana

    RUD-Urunana (Rassemblement pour Unité et Democratie-Urunana) ni umutwe washinzwe n'abarwanyi biyomoye kuri FDLR-FOCA mu 2007, nyuma y'amakimbirane bagiranye n'ubuyobozi bwa FDLR-FOCA, ashingiye ku kugabana amafaranga yinjiza.

    Ndibabaje Jean-Damascène alias Musare ni we washinze uyu mutwe. Icyo gihe yari afite abarwanyi babarirwaga mu magana, bagenzuraga Sheferi ya Bwisha na Bwito muri teritwari ya Rutshuru.

    Intege za RUD Urunana zaracitse, yiyunga kuri FDLR-FOCA, bitangira gukorana hamwe n'indi mitwe ya Nyatura igizwe n'Abanye-Congo b'Abahutu mu bikorwa byibasira abasivili muri Kivu y'Amajyaruguru.

    Muri Gashyantare 2016, Musare yapfuye urupfu rw'amayobera, asimburwa na Afurika Jean Michel. Icyakoze Abanye-Congo basobanura ko ari umusaruro w'amakimbirane yatutumbye hagati y'imitwe y'Abahutu niy'Aba-Nande

    Ubwo Afurika yayoboraga ni bwo RUD Urunana yagabye igitero mu Karere ka Musanze mu Ukwakira 2019, cyatwaye ubuzima bw'Abanyarwanda 14, abandi benshi barakomereka.

    Mu Ugushyingo 2019, Afurika yiciwe mu bitero by'Ingabo za RDC byiswe Sokola, Nshimiyimana Cassien alias Gavana na we wari mu bayobozi bakuru ba RUD Urunana yicwa mu Ukuboza 2022.

    RUD Urunana ivugwaho gukorana n'Umutwe wa RNC washinzwe na Kayumba Nyamwasa na FLN ifite ibirindiro mu ishyamba rya Kibira mu Burundi.

    Umutwe wa RUD-Urunana wagize uruhare mu bitero byagabwe mu Rwanda mu Karere ka Musanze mu 2019

    Nyatura CMC

    Imitwe ya Nyatura ivuga ko irwanirira uburenganzira bw'Abanye-Congo bo mu bwoko bw'Abahutu. Ikomoka ku mutwe wa PARECO, na wo ukomoka ku ishyirahamwe ry'abahinzi ryamenyekanye nka MAGRIVI (La Mutuelle des Agricultureurs de Virunga).

    Nyatura na FDLR bihuje ingengabitekerezo yo kwanga Abatutsi bose aho bava bakagera, ndetse iyi mitwe ikunze kwifatanya mu bikorwa bigamije guhungabanya umutekano wo mu burasirazuba bwa RDC n'akarere.

    Mu gihe imitwe ya Nyatura ikomeje kwifatanya n'ingabo za RDC mu kurwanya M23, yagiye yumvikana yigamba ko ifite umugambi wo gutera u Rwanda, irushinja kwinjira ku butaka bw'Abanye-Congo.

    Nyatura igize ihuriro Wazalendo kuva mu 2022, aho bifatanya n'ingabo za Leta kurwanya M23.

    FDC-Guides

    Izina ry'uyu mutwe rituruka ku ruhare abarwanyi bawo bagize nk'abahigaga ingabo z'u Rwanda n'iza Congo mu 2011 mu bitero byo guhashya FDLR.

    Abarwanyi bawo, ntibashakaga ko umutwe wa FDLR urwanywa.

    Uyu mutwe waje guhinduka uwitwaje intwaro wihariye ufata izina ry'Ingabo zo kurinda Congo 'Forces de défense du Congo (FDC), uyoborwa na Butu Luanda, Charles Mbura, n'undi uzwi nka Madragul. Bakoranaga n'abarwanyi baturuka mu ba Tembo n'aba-Hunde bari bafite ibirindiro hagati ya teritwari ya Masisi na Walikale.

    Mu 2013, bamwe mu barwanyi b'uyu mutwe bariyomoye bashinga uwitwa Mouvement acquis au changement (Guides-MAC) uyoborwa na Mbura. Uyu mutwe wa FDC-Guides uyobowe na Butu Luanda ukaba uri mu bikorwa byo gucukura amabuye y'agaciro muri teritwari ya Masisi.

    P5/RNC

    P5 ni ihuriro ry'imitwe yitwaje intwaro y'Abanyarwanda ifite umugambi wo guhungabanya umutekano w'u Rwanda. Ikomoka ku mashyaka nka RNC (Rwanda National Congress), Amahoro PC, FDU-Inkingi na PS-Imberakuri igice cya Ntaganda Bernard. PDI -Imanzi yo yitandukanyije na ryo mu 2019.

    Iri huriro ryatangiye ibikorwa mu burasirazuba bwa RDC mu 2017, rishakisha abarwanyi mu nkambi z'impunzi zitandukanye mu karere k'ibiyaga bigari kugira ngo zirifashe kugera ku mugambi waryo.

    Mu Ukuboza 2017, Polisi ya Uganda n'iya Tanzania zataye muri yombi impunzi 40 ziganjemo urubyiruko zari zijyanywe mu myitozo ya P5 muri RDC, abarimo Maj (Rtd) Habib Mudathiru bari mu bayobozi bakuru bayo bafatwa mu 2019, ariko ibikorwa by'iri huriro ntibyahagaze.

    Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko muri Nzeri 2024, Kayumba yagiye i Kinshasa guhura n'abayobozi bakuru ba FDLR, kugira ngo bifatanye mu mugambi wo guhungabanya umutekano w'u Rwanda.

    Bamwe mu bafatiwe muri P5, umutwe washinzwe ushamikiye kuri RNC n’indi igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

    FLN

    Umutwe wa FLN watangiye kugaba ibitero mu Majyepfo y'Uburengerazuba bw'u Rwanda mu 2018, uturutse mu ishyamba rya Kibira ndetse wanavuzweho gukorana na Leta y'u Burundi.

    Uyu mutwe uyoborwa na Hakizimana Antoine alias Jeva wacitse intege ubwo abayobozi bakuru bawo barimo Paul Rusesabagina na Major Callixte Sankara batabwaga muri yombi, wiyungura inama yo kujya gukorana na CNRD muri Kivu y'Amajyepfo.

    Ubu bufatanye bwatangiye mu gihe CNRD na yo yari imeze nk'iyasenyutse, nyuma y'ibitero bikomeye yagabweho n'ingabo za RDC mu mpera za 2019, byatumye abenshi mu bari bayigize bataha mu Rwanda.

    FLN iracyakorera mu ishyamba rya Kibira i Burundi no muri teritwari ya Kalehe na Fizi muri Kivu y'Amajyepfo. Umugambi wayo ni ugutera uguhungabanya umutekano w'u Rwanda.

    ADF

    ADF (Allied Democratic Forces) ni umutwe w'iterabwoba washinzwe n'abarwanya ubutegetsi bwa Uganda mu 1995, nyuma y'umwaka umwe uza kwimukira mu burasirazuba bwa RDC ubwo warushwaga imbaraga n'ingabo za Uganda.

    Ibikorwa by'iterabwoba bya ADF byumvikana cyane muri teritwari ya Irumu mu ntara ya Ituri no muri teritwari ya Beni muri Kivu y'Amajyaruguru.

    Raporo ya Loni igaragaza ko mu bantu 663 biciwe muri Ituri na Kivu y'Amajyaruguru hagati ya tariki ya 20 Kamena kugeza ku ya 19 Nzeri 2024, ADF yishemo 342.

    Kuva mu Ugushyingo 2021, ingabo za Uganda n'iza RDC zatangiye ibikorwa bihuriweho byo kurwanya ADF, ariko bigaragara ko ugifite imbaraga, ukesha inkunga ukusanyirizwa n'umutwe wa Islamic State uzwi ku rindi zina rya Daesh.

    Mu Ukwakira 2021, Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha rwemeje ko ku bufatanye n'inzego z'umutekano hafashwe abantu 13 muri Kanama na Nzeri, bakekwaho gukorana n'umutwe w'iterabwoba wa ADF mu mugambi wo gutera ibisasu ahantu hatandukanye mu mujyi wa Kigali.

    Icyo RIB yanafashe ibintu bitandukanye byagombaga kwifashishwa mu gukora ibisasu birimo imisumari, insinga, intambi na za sim card.

    Ibi byashimangiwe na raporo y'impuguke z'Umuryango w'Abibumbye, yagaragaje ko uyu mugambi wari uyobowe na Meddie Nkalubo wari mu barwanyi bakomeye muri ADF, wohereje mu Rwanda uwitwa Omar Farouk alias Adam Nyange.

    Uyu Nyange ngo yagombaga kwifatanya n'Umunyarwanda Ismael Niyonshuti winjiye muri ADF muri Werurwe 2021, bagashyira mu bikorwa uyu mugambi.

    FDLR ifatwa nk’intandaro y’umutekano muke mu karere

    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibyo-wamenya-ku-mitwe-yitwaje-intwaro-ibangamiye-u-rwanda-ikorera-muri-rdc

  • Twinjire mu buzima bwa Eric Ten Hag wicariye… – #rwanda #RwOT

    Umutoza wa Manchester United Eric Ten Hag akomeje kugorwa n’ibihe bibi byiganjemo kubura umusaruro ku ikipe kandi umutoza yarahawe ibyo yasabye byose mbere y’uko uyu mwaka w’imikino utangira.

    Nubwo ibihe bitamworoheye, Eric Ten Hag yatangiranye uyu mwaka w’imikino kongera amasezerano y’umwaka yasanze undi mwaka yari agifite, nuko imyaka iba ibiri.

    Igikomeje kurakaza abakunzi ba Manchester United ni uko ikipe yabo iri kwitwara nabi muri Shampiyona, kuko mu mikino 7 imaze gukina ibanza muri English Premier League, ubu Manchester United imaze gukusanya amanota umunani gusa, ubu ni iya 14 ndetse ubusatirizi bwayo burakennye kuko ikipe irimo umwenda w’ibitego bitatu.

    Eric Ten Hag  ni muntu ki ?

    Umutoza Eric Ten Hag, yavutse ku itariki 2 Gashyantare mu 1970, yavukiye mu gace ka Haaksbergen mu Buholandi.

    Nubwo benshi bamuzi nk’umutoza wabiciye bigacika muri Ajax na Manchester United, Eric Ten Hag yanabaye umukinnyi aho yakinaga inyuma ku ruhande rw’iburyo ahazwi nko kuri kabiri.

    Eric Ten Hag ari umukinnyi, yamenyakanye cyane mu ikipe ya Twente yo mu Buholandi kuko yayizengurutsemo inshuro eshatu, ayivamo akongera akayigarukamo.

    Mu mikino Eric Ten Hag yakiniye ikipe ya Twente mu nshuro zose yayizengurutsemo, ni imikino 221, yanayitsindiye ibitego bitanu.

    Uwari myugariro Eric Ten Hag, yanakiniye amakipe nka De Graafschap, ayikinira imikino 51, ayitsindira igitego bitandatu.

    Ten Hag yakiniye ikipe ya RKC Waarwijk, ayikinira imikino 31, ayitsindira ibitego bibiri.

    Indi kipe Eric Ten Hag yakiniye ni Utrecht, yayikiniye imikino 30 ayitsindira ibitego bibiri.

    Mu rugendo rwa Eric Ten Hag nk’umukinnyi wabigize umwuga, yarutangiye mu 1989, arusoza muri 2002. Yakinnye imikino 336 atsinda ibitego 15 mu rugendo rwo guconga ruhago.

    Eric Ten Hag wari warabaye myugariro w’agatangaza, mu 2012 yatangiye umwuga wo gutoza. Icyo gihe yahereye muri Go Ahead Eagles, aho yayitoje umwaka umwe kuko yayivuyemo muri 2013.

    Kuva mu 2013 kugera mu 2015, Ten Hag yagiriwe icyizere cyo kuba umutoza wa Bayern Munich ya kabiri, aho amasomo amwe yo gutoza yayigiraga kuri Pep Guardiola watozaga Bayern Munich.

    Kuva mu 2015 kugera mu 2017, yagiye gutoza Utrecht, aho yayivuyemo yerekeza muri Ajax.

    Akigera muri Ajax yabaye umutoza udasanzwe kuko ku gihe cye, yayimuritse mu marushanwa akomeye ku Mugabane w’u Burayi. 

    Muri 2022 yatandukanye na Ajax, ajya gutoza Manchester United akaba ari nayo atoza kugeza ubu.

    Akigera muri Manchester United, Eric Ten Hag yaranzwe no kutavugirwamo, ahera ku bakinnyi bakomeye barangajwe imbere na Cristiano Ronaldo arirukana.

    Mu mwaka we wa mbere muri Manchester United, Ten Hag yatwaye igikombe cya Clabao Cup, ndetse yafashije Manchester United gusoreza ku mwanya wa Gatatu muri English Premier League, ndetse anayifasha kugera muri kimwe cya Kane muri Europa League.

    Impamvu yatumye Erik Ten Hag ajya mu ikipe ya Manchester United ni imibare myiza yari afite i Burayi mu ikipe ya Ajax aho yari asanzwe atoza kandi nta bakinnyi b’ibitangaza n’amazina akomeye yari afite icyo gihe. 

    Aha buri wese yamubonagamo ubushobozi buhambaye kuba yashobora guhangana mu ikipe ikomeye imuha byose yifuza.

    Ten Hag yabaye myugariro w’akataraboneka mu ikipe ya Twente

    Ten Hag yaciye uduhigo tubi mu ikipe

    Mu gihe yari yitezweho gukuraho ibigwi bya Jurgen Kloop wa Liverpool na Pep wa Manchester City, Erik Ten Hag yakirijwe no guca uduhigo tubi tutigeze tubaho mu ikipe ya Manchester United kuva yabaho cyangwa se hakaba hari haciyeho igihe kirekire cyane.

    Ikipe ya Galatasaray ntabwo yigeze itsindira mu Bwongereza mu myaka 117 yari ishize kugeza ubwo Erik Ten Hag ageze muri Manchester United ikamunyagira ibitego bitatu.

    Galatasaray yaherukaga gutsinda igitego hanze y’ikibuga cyayo mu mikino ya Champions League mu mwaka wa 2015 kugeza ubwo ihuye na Manchester United iyirasa ibitego bitatu byose muri 2023.

    Manchester United ntabwo yari yarigeze mu mateka yayo itsindwa imikino ine mu mikino irindwi ibanza ya shampiyona y’u Bwongereza kugeza Erik Ten Hag ahageze.

    Manchester United ntabwo yari yarigeze itsindwa imikino ibiri ifungura irushanwa rya Champions League, ariko Ten Hag ahageze yaciye ako gahigo kabi.

    Manchester United ntabwo yari yarigeze itsindwa ibitego birenze bitatu mu mikino yikurikiranya mu irushanwa rya Champions League kugeza Ten Hag ageze Old Trafford.

    Manchester United yeherukaga gutsindwa ibitego bine mu mikino y’amatsinda mu irushanwa rya Champions League mu myaka 28 ishize. Erik Ten Hag yongeye kubyibutsa abafana ba Manchester United ko byigeze kubaho.

    Manchester United ntabwo yigeze itakaza umukino n’umwe kuri sitade ya Tottenham Hotspurs ariko Ten Hag yanga gukatira ako gahigo aba agakuyeho agashyira mu tundi duhigo.

    Manchester United ntabwo yari yarigeze itsindwa ibitego bibiri mu minota ine y’umukino bakiniye ku kibuga cya Old Trafford kugeza aho Erik Ten Hag abikoreye.

    Nta wundi mutoza wigeze uhombya nyiri ikipe ya Manchester United nk’uko Ten Hag amaze kubikora mu gihe gito. Sir Ractliffe amaze guhomba arenga Miliyari 1.5 y’amayero kubera ikipe iri mu bihe bitameze neza.

    Manchester ntabwo yari yarigeze iterwa amashoti 23 mu mukino bakiriye mu irushanwa rya Shampiyona y’u Bwongereza kugeza aho Ten Hag agaragaje ko byose bishoboka.

    Brighton ntabwo yari yarigeze itsinda ikipe ya Manchester United mu mikino ibiri yikurikiranya kugeza aho ifatiranye Ten Hag.

    Ikipe ya Manchester United yaherukaga gutsindwa imikino 5 mu mikino 10 bakiriye mu mwaka wa 1930. Ten Hag yongeye gusogongeza abafana ba Manchester United ibyo bihe bya cyera.

    Eric Ten Hag yuje uduhigo tubi mu ikipe ya Manchester United

    Ten Hag ni muntu ki hanze y'ikibuga ?

    Eric Ten Hag mu buzima bwo hanze y'ikibuga ni umugabo utuye mu gace ka Overjissel mu mujwi wa Twente mu Buhorandi akaba ari na ho yavukiye.

    Muri ako gace ka Twente aho Ten Hag atuye abana n’umugore we Bianca, aba bombi bakaba baranze gushyira umuryango wabo ku mbuga nkoranyambaga cyane ko ngo basanze ari ukwishyira hanze cyane.

    Bianca uri hagati y’imyaka 45 na 50, Ikinyamakuru Express cyemeza ko yatangiye gukundana na Eric Ten Hag ubwo yakiniraga ikipe ya Twente ari abana bato cyane, kugeza ubu bakaba bafitanye abakobwa babiri n’umuhungu umwe.

    Uretse gutoza umupira w’amaguru, Eric Ten Hag iyo yagiye ku ivuko muri Twente akunda kugaragara akina Golf ndetse anyonga igare hamwe n’abagize umuryango we.

    Ikinyamakuru Daily Mail kivuga ko Eric Hag afite abavandimwe babiri ari bo Michael Ten Hag na Rico Ten Hag, aba bakaba bita ku mikurire y’umuhungu wa Ten Hag witwa Nigel uri gusatira kuba inzobere mu gusesengura imikino mu kigo cya Sports and Entertainment Group gifitwemo imigabane na Eric Ten Hag.

    Umuryango wa Eric Ten Hag ubayeho neza mu Buhorandi cyane ko ari umutoza wa gatatu uhembwa neza mu Bwongereza nyuma ya Mikel Arteta na Pep Guardiola.

    Uretse kuba anatoza umupira w’amaguru kandi Eric Ten Hag n’abavandimwe be Michel Ten Hag na Rico Ten Hag bafite Super Market mu mujyi wa Twente ndetse bakaba banakorana na Kompanyi zicuruza amabuye y’agaciro.

    Eric Ten Hag yishimanye n’umuryango we mu gace ka Ibiza 

    Eric Ten Hag numugore we Bianca banyonga amagare muri Twente

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147539/twinjire-mu-buzima-bwa-eric-ten-hag-wicariye-intebe-ishyushye-i-manchester-147539.html

  • Abahanzi Nyarwanda batuye i Burayi bagiye guh… – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu butumwa yanditse ashima uburyo abahanzi barimo Massamba Intore, Kipeti, Mihigo Chouchou, Aaron Tunga, Sly Buta, Kayiranga n'abandi basusurukije abanyamuryango basaga 800 ba FPR-Inkotanyi bahuriye mu mwiherero wari ugamije kurebera hamwe uko bakomeza kugira uruhare mu rugendo rw'iterambere rw'u Rwanda.

    Ambasaderi Diane Gashumba yumvikanishije ko umwiherero wahuje aba banyamuryango wagenze neza, kandi baganiriye ibyubaka u Rwanda, barahiga kandi baratarama biratinda. Ati 'Mu majyaruguru y'u Burayi, hamwe n'Abanyarwanda 700 baturutse kuri uwo mugabane, twaganiriye ibyubaka u Rwanda, turahiga, maze turatarama buracya! Moteri yari FPR-Inkotanyi.'

    Yavuze ko nyuma y'uyu mwiherero bagiye gutegura iserukiramuco rizahuza abahanzi bo mu bihugu by'u Burayi, hagamijwe gusigasira umuco.

    Ati 'Igikurikiraho ni iserukiramuco mu bihugu by'u Burayi rimenyekanisha umuco wacu, tubifashijwemo n'abahanzi b'abanyarwanda bahatuye.'

    Ibihugu by'u Burayi bituwemo n'abahanzi benshi b'Abanyarwanda, kandi mu bihe bitandukanye bagiye batumirwa gutaramira mu Rwanda n'ahandi. Ndetse, bamwe bagiye bategura ibitaramo byabo bwite bagamije kumenyekanisha ibihangano byabo n'ibindi.

    Ni abahanzi bubakiye inganzo yabo ku gukundisha Abanyarwanda u Rwanda, uburere mboneragihugu, ingingo zirimo ubuzima busanzwe nk'urukundo n'ibindi.

    Biriya bihugu bituyemo abahanzi nka Teta Diana, Auddy Kelly n'abandi babarizwa muri Suede, hari kandi abarimo Ben Kayiranga na Daniel Ngarukiye babarizwa mu Bufaransa, Itorero Ingangare ribarizwamo Charles Uwizihiwe na Lionel Sentore babarizwa mu Bubiligi;

    Hari kandi i Kapito Loyito ukorera umuziki mu Bubuligi na Nikhan usanzwe ari Producer, Didier Touch,

    Ni ibwa mbere iri serukiramuco rizaba ribaye. Ariko mu bihe bitandukanye, abahanzi bamwe na bamwe bagiye batumirwa mu kwizihiza no guteza imbere umuco.

    Umuhanzikazi Teta Diana abarizwa muri Suede, kimwe mu bihugu bigize u Burayi

    Umuhanzi Audy Kelly abarizwa muri Suede aho akurikirana amasomo ye, akaba ari naho akorera umuziki

    Umukirigitananga Daniel Ngarukiye abarizwa mu Bufaransa, ari naho akorera ibihangano bye byinshi

    Ben Kayiranga wamamaye mu ndirimbo ziirmo 'Freedom' atumirwa mu bitaramo bitandukanye

    Massamba aherutse kwifatanya n’abahanzi barimo Ben Ngabo, Sly Buta, Mihigo, Maron na Kayiranga basanzwe babarizwa i Burayi mu gitaramo “Umuco wacu, Ubumwe bwacu”

    Abahanzi barimo Ben Kayiranga, Lionel Sentore, Daniel Ngarkiye, Charles Uwizihiwe n’abandi bashobora kuzaririmba muri iri serukiramuco ryatangajwe na Ambasaderi Diane Gashumba

    Umuhanzi Selamani Dicoz [Ubanza iburyo] ari mu babarizwa mu gihugu cy’u Bufaransa bashyize imbaraga mu muziki wabo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147550/abahanzi-nyarwanda-batuye-i-burayi-bagiye-guhurira-mu-iserukiramuco-147550.html

  • James na Daniella basubije abatekereza ko bag… – #rwanda #RwOT

    Si ubwa mbere iri tsinda ryamamaye mu ndirimbo zirimo 'Mpa Amavuta' rigiye gutaramira muri Amerika, ndetse kenshi bagiye batumirwa guhembura imitima y'ibihumbi by'abantu.

    Bamaze iminsi babarizwa muri kiriya gihugu, biri mu mpamvu zatumye bamwe batekereza ko bagiye guturayo, akaba ari ho bakomereza urugendo rw'umuziki wabo.

    Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, James yavuze ko batagiye gutura muri Amerika nk'uko byagiye bivugwa, ahubwo baragenzwa n'ibikorwa by'umuziki. Ati 'Gutura muri Amerika si ko bimeze.'

    Ari kumwe n'umugore we Daniella, bari kwitegura gutaramira mu Mujyi wa Seattle muri Leta ya Washington mu gitaramo kizaba ku wa 24 Ugushyingo 2024.

    Kandi kwinjira ni ubuntu. Ni igitaramo basobanura ko kizabera ahitwa Belpres New Hope Revival. James yavuze ko uretse iki gitaramo bafite n'ibindi bazahakorera mu rugendo rugamije kwiyegereza abakunzi babo no gufatanya kuramya no guhimbaza Imana.

    Ati 'Ibi bitaramo tugiye gukorera muri Amerika, tugiye kubikora hagamijwe kuramya mu buryo burambuye mu ndirimbo Imana igenda idushyira ku mutima.'

    Arakomeza ati '(Harimo kandi) no kubonana n'abakunzi bacu hamwe n'abakunzi b'umusaraba muri rusange.'

    Muri Nyakanga 2023, iri tsinda ryakoreye ibitaramo bikomeye mu Burayi. Ndetse banataramiye mu bindi bihugu birimo u Burundi.

    Imyaka ine irashize iri tsinda riri mu muziki w'indirimbo ziramya no guhimbaza Imana. Iherekejwe n'indirimbo zomoye imitima ya benshi, binyuze mu bihangano bagiye bakubira kuri album zitandukanye zirimo na 'Ibyiringiro'. 

    James yigeze kubwira InyaRwanda ko imyaka ine ishize bari mu muziki irimo amasomo menshi. Ati 'Imyaka yo irimo amasomo menshi ku buryo twasaba ko twafata n’undi mwanya umuntu agafata n’ikaramu cyangwa se ingwa akajya ku kibaho akandika ibintu byinshi. Imana yatwigishijemo ibintu byinshi, yatwigishirijemo abantu…

    Iyi myaka rero twatangiye gukora twahuye n’abantu benshi, ntitwari tumenyereye guhura n’abantu benshi, twagiye dutangazwa n’ukuntu abantu bateye, ukuntu abakristo bamwe bateye…'

    Yungamo ati 'Imbogamizi tugira ni iz’abantu, wa mugani wa wa mugabo, abantu niyo nyamaswa igoye ku Isi. Kwiga ku bantu, kumenya ibibarimo, umuntu wa nyawe, ibyo kubihuza, kubihuza n’imbuto ukagerageza kwerera imbuto ababi n’abeza, ni ikintu kiba kigoye cyane ariko turizera n’abandi bose ari kimwe ku bakristo muri rusange n’abantu basanzwe bose.'

    Uyu mugabo avuga ko nubwo bimeza uko, bakomeje gushikama mu murimo w'Imana, kandi kugira ngo byose bigende neza we n'umufasha bahora bafata igihe cyo kwihererana n'Imana, kugira ngo ibashoboze ibyo bo batakwishoboza nk'abantu.

    Uyu mugabo avuga ko we n’umugore we nabo ari abantu bafite intege nke, ariko ‘bafite ibyiringiro muri Kristo’. Ati 'Turasengana buri munsi, nijoro na mu gitondo, turi mu mudoka, ahantu hatandukanye. 

    Turasengana na Madamu wanjye, turakomezanya, turigishanya. Nta bundi [buryo] bwo kugira ngo mutsinde iyi Si, ni ugufatanya hanyuma mukarambiriza muri Kristo Yesu…'

    James avuga ko mu rugendo rw'imyaka itatu ishize kandi babonyemo abantu babashyigikira barimo n'abagiye babatumira mu bitaramo binyuranye.

    James na Daniella batangiye gukundana hagati ya 2008 na 2009. Bombi mu 2012 bagiye kwiga muri Uganda, aho Umugabo yize ibijyanye n'Ububanyi n'amahanga, ni mu gihe umugore yize ibijyanye n'Ibarura mari.

    Mu 2015 ni bwo biyemeje kubana nk'umugabo n'umugore, kuva icyo gihe  bakora umuziki bari kumwe ndetse bamamaye mu ndirimbo zinyuranye.

    James na Daniella batangaje ko bagiye gukorera igitaramo muri Leta ya Washington, ku wa 24 Ugushyingo 2024

    James yatangaje ko we n'umugore we Daniella batagiye gutura muri Amerika ahubwo bajyanye n'ibikorwa by'umuziki

    James na Daniella bamaze imyaka ine mu muziki, bamamaye mu ndirimbo zinyuranye zirimo nka 'Umwami ni mwiza pe ' bakoranye na True Promises

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'RUTUMA NDIRIMBA' YA JAMES NA DANIELLA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147551/james-na-daniella-basubije-abatekereza-ko-bagiye-gutura-muri-amerika-nibyibitaramo-bagiye–147551.html

  • Ibyo wamenya ku mitwe yitwaje intwaro ibangamiye u Rwanda, ikorera muri RDC – #rwanda #RwOT

    Mu gushaka umuti urambye w'iki kibazo, abakuru b'ibihugu byo mu muryango wa Afurika y'Iburasirazuba mu 2022 bafashe icyemezo cy'uko imitwe yo mu mahanga iba muri RDC igomba gusubira mu bihugu ikomokamo, bitaba ibyo ikarwanywa.

    Gusubira muri ibyo bihugu, bivuze gushyira intwaro hasi, niba ari abagize FDLR bakinjira mu Rwanda, bagashyirwa muri gahunda zigenewe abahoze mu mitwe yitwaje intwaro. Gusa ibyo ntibikuyeho ko abakoze ibyaha, baba bagomba kubiryozwa.

    Muri rusange, RDC ikoreramo imitwe yitwaje intwaro irenga 250, yiganjemo ifite ibirindiro bihoraho mu burasirazuba bw'iki gihugu. Muri yo harimo umunani y'inyamahanga, ikorera mu Ntara ya Kivu y'Amajyaruguru n'iy'Amajyepfo.

    Nyuma yo gusoma raporo zitandukanye zirebana n'umutekano wo mu Burasirazuba bwa RDC no kuzisesengura, tugiye kugaruka kuri imwe muri iyo mitwe ibangamiye umutekano w'u Rwanda.

    FDLR/FOCA

    FDLR/FOCA (Les Forces Démocratique de Libération du Rwanda / Forces Combattantes Abacunguzi) ni umwe mu mitwe yitwaje intwaro ifite imbaraga muri RDC, ndetse ufatwa nk'intandaro y'umutekano muke mu Burasirazuba bw'iki gihugu no mu karere k'ibiyaga bigari.

    Uyu mutwe washinzwe mu 2000 n'Abanyarwanda barimo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bari mu mutwe w'Interahamwe no mu ngabo zatsinzwe (Ex-FAR). Ukomoka kuri ALiR, na yo ikomoka kuri RDR; imitwe yombi yavugaga ko iharanira gucyura Abanyarwanda bahungiye muri RDC.

    Abarwanyi ba FDLR nk'uko izina ryayo ribisobanura, bavuga ko bafite umugambi wo gufata u Rwanda baturutse mu Burasirazuba bwa RDC; igihugu bakoreyemo ibyaha bitandukanye byatumye imiryango mpuzamahanga ifatira ibihano abayobozi bayo.

    FDLR iyobowe na Ntawunguka Pacifique alias 'Gen Omega' ku rwego rwa gisirikare. Ubu yifatanya n'Ingabo za RDC mu ntambara yo kurwanya undi mutwe wa M23 mu Ntara ya Kivu y'Amajyaruguru. Ihabwa kandi ubufasha na Leta ya RDC burimo imyitozo ya gisirikare, intwaro n'amafaranga.

    CNRD-Ubwiyunge

    Conseil National pour le Renouveau et la Démocratie (CNRD), ni umutwe witwaje intwaro urwanya Leta y'u Rwanda washinzwe na Wilson Irategeka, ubwo yiyomoraga kuri FDLR muri Gicurasi 2016, nyuma yo kutumvikana n'abayobozi ba FDLR.

    Abarwanyi ba CNRD Ubwiyunge bafite ibirindiro mu Ntara ya Kivu y'Amajyepfo bumvikanaga bahanganye na bagenzi babo bo muri FDLR bayoborwaga na Sylvestre Mudacumura mu minsi yakurikiye gutandukana kwabo.

    Hari abarwanyi ba CNRD bari barasigaye muri Kivu y'Amajyaruguru ariko ubwo bashyirwagaho igitutu n'Ingabo za RDC na FDLR, basanze bagenzi babo muri teritwari ya Kalehe na Fizi muri Kivu y'Amajyepfo.

    Ibikorwa by'Ingabo za RDC mu 2019 byiswe 'Sokola' byashegeshe bikomeye umutwe wa CNRD, abarwanyi bayo benshi bafatwa mpiri, boherezwa mu Rwanda, abandi baricwa. Irategeka we icyo gihe yaburiwe irengero.

    Nyuma yo gusa n'iyasenyutse, abarwanyi bake ba CNRD barokotse ibitero by'ingabo za RDC biyunze ku mutwe wa FLN umaze igihe mu ishyamba rya Kibira mu Burundi, ubu bakorera mu bihugu byombi.

    RUD-Urunana

    RUD-Urunana (Rassemblement pour Unité et Democratie-Urunana) ni umutwe washinzwe n'abarwanyi biyomoye kuri FDLR-FOCA mu 2007, nyuma y'amakimbirane bagiranye n'ubuyobozi bwa FDLR-FOCA, ashingiye ku kugabana amafaranga yinjiza.

    Ndibabaje Jean-Damascène alias Musare ni we washinze uyu mutwe. Icyo gihe yari afite abarwanyi babarirwaga mu magana, bagenzuraga Sheferi ya Bwisha na Bwito muri teritwari ya Rutshuru.

    Intege za RUD Urunana zaracitse, yiyunga kuri FDLR-FOCA, bitangira gukorana hamwe n'indi mitwe ya Nyatura igizwe n'Abanye-Congo b'Abahutu mu bikorwa byibasira abasivili muri Kivu y'Amajyaruguru.

    Muri Gashyantare 2016, Musare yapfuye urupfu rw'amayobera, asimburwa na Afurika Jean Michel. Icyakoze Abanye-Congo basobanura ko ari umusaruro w'amakimbirane yatutumbye hagati y'imitwe y'Abahutu niy'Aba-Nande

    Ubwo Afurika yayoboraga ni bwo RUD Urunana yagabye igitero mu Karere ka Musanze mu Ukwakira 2019, cyatwaye ubuzima bw'Abanyarwanda 14, abandi benshi barakomereka.

    Mu Ugushyingo 2019, Afurika yiciwe mu bitero by'Ingabo za RDC byiswe Sokola, Nshimiyimana Cassien alias Gavana na we wari mu bayobozi bakuru ba RUD Urunana yicwa mu Ukuboza 2022.

    RUD Urunana ivugwaho gukorana n'Umutwe wa RNC washinzwe na Kayumba Nyamwasa na FLN ifite ibirindiro mu ishyamba rya Kibira mu Burundi.

    Umutwe wa RUD-Urunana wagize uruhare mu bitero byagabwe mu Rwanda mu Karere ka Musanze mu 2019

    Nyatura CMC

    Imitwe ya Nyatura ivuga ko irwanirira uburenganzira bw'Abanye-Congo bo mu bwoko bw'Abahutu. Ikomoka ku mutwe wa PARECO, na wo ukomoka ku ishyirahamwe ry'abahinzi ryamenyekanye nka MAGRIVI (La Mutuelle des Agricultureurs de Virunga).

    Nyatura na FDLR bihuje ingengabitekerezo yo kwanga Abatutsi bose aho bava bakagera, ndetse iyi mitwe ikunze kwifatanya mu bikorwa bigamije guhungabanya umutekano wo mu burasirazuba bwa RDC n'akarere.

    Mu gihe imitwe ya Nyatura ikomeje kwifatanya n'ingabo za RDC mu kurwanya M23, yagiye yumvikana yigamba ko ifite umugambi wo gutera u Rwanda, irushinja kwinjira ku butaka bw'Abanye-Congo.

    Nyatura igize ihuriro Wazalendo kuva mu 2022, aho bifatanya n'ingabo za Leta kurwanya M23.

    FDC-Guides

    Izina ry'uyu mutwe rituruka ku ruhare abarwanyi bawo bagize nk'abahigaga ingabo z'u Rwanda n'iza Congo mu 2011 mu bitero byo guhashya FDLR.

    Abarwanyi bawo, ntibashakaga ko umutwe wa FDLR urwanywa.

    Uyu mutwe waje guhinduka uwitwaje intwaro wihariye ufata izina ry'Ingabo zo kurinda Congo 'Forces de défense du Congo (FDC), uyoborwa na Butu Luanda, Charles Mbura, n'undi uzwi nka Madragul. Bakoranaga n'abarwanyi baturuka mu ba Tembo n'aba-Hunde bari bafite ibirindiro hagati ya teritwari ya Masisi na Walikale.

    Mu 2013, bamwe mu barwanyi b'uyu mutwe bariyomoye bashinga uwitwa Mouvement acquis au changement (Guides-MAC) uyoborwa na Mbura. Uyu mutwe wa FDC-Guides uyobowe na Butu Luanda ukaba uri mu bikorwa byo gucukura amabuye y'agaciro muri teritwari ya Masisi.

    P5/RNC

    P5 ni ihuriro ry'imitwe yitwaje intwaro y'Abanyarwanda ifite umugambi wo guhungabanya umutekano w'u Rwanda. Ikomoka ku mashyaka nka RNC (Rwanda National Congress), Amahoro PC, FDU-Inkingi na PS-Imberakuri igice cya Ntaganda Bernard. PDI -Imanzi yo yitandukanyije na ryo mu 2019.

    Iri huriro ryatangiye ibikorwa mu burasirazuba bwa RDC mu 2017, rishakisha abarwanyi mu nkambi z'impunzi zitandukanye mu karere k'ibiyaga bigari kugira ngo zirifashe kugera ku mugambi waryo.

    Mu Ukuboza 2017, Polisi ya Uganda n'iya Tanzania zataye muri yombi impunzi 40 ziganjemo urubyiruko zari zijyanywe mu myitozo ya P5 muri RDC, abarimo Maj (Rtd) Habib Mudathiru bari mu bayobozi bakuru bayo bafatwa mu 2019, ariko ibikorwa by'iri huriro ntibyahagaze.

    Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko muri Nzeri 2024, Kayumba yagiye i Kinshasa guhura n'abayobozi bakuru ba FDLR, kugira ngo bifatanye mu mugambi wo guhungabanya umutekano w'u Rwanda.

    Bamwe mu bafatiwe muri P5, umutwe washinzwe ushamikiye kuri RNC n’indi igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

    ADF

    ADF (Allied Democratic Forces) ni umutwe w'iterabwoba washinzwe n'abarwanya ubutegetsi bwa Uganda mu 1995, nyuma y'umwaka umwe uza kwimukira mu burasirazuba bwa RDC ubwo warushwaga imbaraga n'ingabo za Uganda.

    Ibikorwa by'iterabwoba bya ADF byumvikana cyane muri teritwari ya Irumu mu ntara ya Ituri no muri teritwari ya Beni muri Kivu y'Amajyaruguru.

    Raporo ya Loni igaragaza ko mu bantu 663 biciwe muri Ituri na Kivu y'Amajyaruguru hagati ya tariki ya 20 Kamena kugeza ku ya 19 Nzeri 2024, ADF yishemo 342.

    Kuva mu Ugushyingo 2021, ingabo za Uganda n'iza RDC zatangiye ibikorwa bihuriweho byo kurwanya ADF, ariko bigaragara ko ugifite imbaraga, ukesha inkunga ukusanyirizwa n'umutwe wa Islamic State uzwi ku rindi zina rya Daesh.

    Mu Ukwakira 2021, Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha rwemeje ko ku bufatanye n'inzego z'umutekano hafashwe abantu 13 muri Kanama na Nzeri, bakekwaho gukorana n'umutwe w'iterabwoba wa ADF mu mugambi wo gutera ibisasu ahantu hatandukanye mu mujyi wa Kigali.

    Icyo RIB yanafashe ibintu bitandukanye byagombaga kwifashishwa mu gukora ibisasu birimo imisumari, insinga, intambi na za sim card.

    Ibi byashimangiwe na raporo y'impuguke z'Umuryango w'Abibumbye, yagaragaje ko uyu mugambi wari uyobowe na Meddie Nkalubo wari mu barwanyi bakomeye muri ADF, wohereje mu Rwanda uwitwa Omar Farouk alias Adam Nyange.

    Uyu Nyange ngo yagombaga kwifatanya n'Umunyarwanda Ismael Niyonshuti winjiye muri ADF muri Werurwe 2021, bagashyira mu bikorwa uyu mugambi.

    FDLR ifatwa nk’intandaro y’umutekano muke mu karere

    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/byinshi-ku-mitwe-y-inyeshyamba-yiganjemo-iy-abanyarwanda-ikorera-muri-rdc

  • Erik ten Hag akomeje urugamba rwo kugumana icyizere mu buyobozi bwa Manchester United – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umutoza wa Manchester United, Erik ten Hag, ari mu bihe bikomeye aho ari gukora ibishoboka byose kugira ngo yerekane ko akwiye gukomeza umwanya we nk'umutoza w'igihe kirekire muri Old Trafford. Mu minsi yashize, Ten Hag yahuye n'imikino ikomeye, harimo uwo muri Europa League wahuje ikipe ye na FC Porto ndetse n'undi mukino wa shampiyona wabahuje na Aston Villa.

    Imikino yombi yari yitezweho kugena icyerekezo cy'ubuyobozi bwa Manchester United ku hazaza ha Ten Hag. Nubwo United itabashije gutsinda umukino n'umwe muri iyo mikino, kuko banganyije ibitego 3-3 na Porto nyuma yo gusubizwa ibitego bibiri bari batsinze, umusaruro w'igitego 0-0 ku kibuga cya Aston Villa byibuze wamuhaye icyizere cyo kutatakaza undi mukino. Ibi byatumye bikuraho ibyari byitezwe ko yatsindwa byose, bikaba byamuha umwanya wo kurwana ku kazi ke.

    Umuyobozi wa Manchester United, Sir Jim Ratcliffe, yari mu bari bitabiriye uwo mukino wa Aston Villa muri Villa Park, hamwe n'abagize itsinda rishya ry'ubuyobozi bw'ikipe harimo Sir Dave Brailsford, Dan Ashworth, Omar Berrada na Jason Wilcox. Sir Alex Ferguson, icyamamare mu mateka ya Manchester United, na we yari ahari, agaragaza ko ibyari biri kubera aho byari byahagurukije abantu bakomeye mu ikipe.

    Igikomeye ubu ni ukumenya niba Erik ten Hag yakoze ibihagije ngo agume ku rutonde rw'abizerwa n'ubuyobozi bushya, cyane cyane Sir Jim Ratcliffe n'itsinda rye. Mu cyumweru kiri imbere, nibwo hazafatwa icyemezo cy'ingirakamaro ku hazaza ha Ten Hag, kandi ibikorwa bye muri iyi mikino biraba ku isonga mu biganiro bizagenderwaho. Azakomeza kugumaho cyangwa azasezererwa? Ibyo bizagaragazwa n'uko ubuyobozi buzafata icyemezo.

    Source : https://yegob.rw/erik-ten-hag-akomeje-urugamba-rwo-kugumana-icyizere-mu-buyobozi-bwa-manchester-united/

  • Ruhango: Abanyeshuri bagaragaye bafashe Ibendera ry'Igihugu ngo ritagwa bahembwe – #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cyo ku wa 02 Ukwakira 2024, nibwo abana icyenda barimo batandatu bagaragaye bafashe ibendera mu mvura. Hari bagenzi babo batatu babujijwe na mwarimu wabo ubwo bashakaga kujya gufasha bagenzi babo kurishyigikira. Iki gukorwa aba bana bakoze cyafashwe nk'ubutwari ndetse abantu benshi bagatangira kubasabira ishimwe.

    Umwe muri abo bana witwa Gisubizo Ernest, uri mu bahembwe, yabwiye itangazamakuru ko yumvishe abanyeshuri biyamira cyane bavuga ko ibendera rigiye kugushwa n'umuyaga, agahita asohoka ngo arishyigikire ritagwa.

    Yagize ati 'Bagenzi banjye bahise baza turafatanya mu mvura nyinshi cyane.'

    Gisubizo yavuze ko mu nyigisho bahawe mu ishuri bababwiye ko ahari ibendera ry'Igihugu haba hari ubwigenge, kandi ko riramutse riguye hasi igihugu kiba gitaye icyizere, ari nayo mpamvu bagize umuhate wo kurirwanaho.

    Umuyobozi wa EP Cyobe, Mugirwanake Aaron, yavuze ko mu isomo ry'uburere mboneragihugu bigisha abana, harimo gukunda Igihugu no kurinda ibirango by'Igihugu birimo n'ibendera, ari nayo mpamvu ahamya yatumye aba bana bakora ibi, agasaba ko byaba isomo no ku bandi.

    Komiseri wa Polisi y'u Rwanda Ushinzwe Guhuza Ibikorwa bya Polisi n'abaturage, ACP Teddy Ruyenzi, yavuze ko aba banyeshuri bakoze igikorwa cy'ubutwari batitaye ko bashoboraga kuhasiga ubuzima, ari nayo mpamvu bashimiwe.

    Ati 'Baranyagiwe ndetse bakubitwa n'umuyaga, ariko ntibabyitaho bakomeza gufata Ibendera ry'Igihugu ngo ntirigwe. Ni yo mpamvu tubashimiye twese.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, yavuze ko ibyo aba bana bakoze bifite aho bihuriye n'uburere bahawe, yibutsa ko ubutwari budategereza imyaka myinshi.

    Ati 'Harimo n'icyizere, urukundo rw'igihugu ubutwari ubumwe n'ubudaheranwa bigenda bizamuka mu Banyarwanda. Isomo ririmo hano ni uko ubutwari butagombera umukuru gusa, ubutwari ntabwo bugombera ibintu binini cyane, ahubwo abantu bakwiye gutekereza icyo bakora kiganisha ku gukunda igihugu kigahererekanya n'icy'undi yakoze, bityo igihugu n'abacyo bakabaho neza.'

    Ishuri Ribanza rya Cyobe ryigaho abana basaga 750, rikaba ryaratangiye gukora mu 2021, mu gihe cya COVID-19.

    Iyi mvura yagushije ibendera rigafatwa n'abana, yanasenye bimwe mu byumba by'amashuri bibiri n'ibiro by'Umudugudu wa Cyobe, ndetse inangiza imyaka myinshi yiganjemo urutoki.

    Ibihembo aba bana bagenewe birimo amakayi, amakaramu, imyenda y'ishuri ndetse n'inkweto.

    Indi nkuru bijyanye: https://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ruhango-abana-bagaragaye-bafashe-ibendera-mu-mvura-batangiye-gushimirwa

    Abanyeshuri ba EP Cyobe basabwe kurebera urugero rwiza kuri bagenzi babo, bakarushaho gukomeza gukunda igihugu cyababyaye

    Abana icyenda bagaragaje umuhate mu kurengera Ibendera ry’Igihugu ryari rizamuye muri EP Cyove, bahembwe ibikoresho by’ishuri birimo amakaye, imyenda y’ishuri, inkweto n’ibindi

    ACP Theddy Ruyenzi, ubwo yafatanyaga na Meya wa Ruhango, Habarurema Valens guhemba Gisubizo Ernest

    Umuyobozi wa EP Cyobe, Mugirwanake Aaron, yavuze ko abana bo kuri iri shuri babigisha indangagaciro zitandukanye zirimo no kubaha ibirango by’igihugu

    Gisubizo Ernest watabaye mu ba mbere Ibendera ry’Igihugu ryari rigiye kugushwa n’umuyaga, yavuze ko yabwiwe mu ishuri ko igihugu gifite ibendera kiba cyigenga

    Abayobozi n’abarezi ba EP Cyobe bahawe icyemezo cy’ishimwe, basabwa gukomeza kurerera neza u Rwanda

    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ruhango-abanyeshuri-bagaragaye-bafashe-ibendera-ry-igihugu-ngo-ritagwa-bahembwe