Blog

  • Tom Close yakingiwe Marburg, amara impungenge abafite ubwoba – #rwanda #RwOT

    Tom Close yabigarutseho mu kiganiro kigufi yagiranye na IGIHE nyuma yo gukingirwa virusi ya Marburg.

    Yagize ati 'Nta mpungenge nagize, impungenge z'iki se? Hari impungenge ziruta izo gupfa? Kugeza ubu tumaze gupfusha abaganga bakoraga mu bigo byiza byita ku ngamba z'ubwirinzi, rero nta mpungenge rwose.'

    Tom Close akomoje kuri ibi mu gihe kimwe n'abandi baganga batangiye gukingirwa iki cyorezo cyane ko aribo bahereweho nk'abari mu byago byo kwandura iki cyorezo.

    Uyu muhanzi usanzwe ari n'umuganga uri mu itsinda ry'abaganga bashinzwe guhangana n'icyorezo cya Marburg, mu butumwa yatambukije ku mbuga nkoranyambaga yakanguriye abaganga kwikingiza kugira ngo barusheho kwita ku bahuye n'iki cyorezo.

    Ku wa 27 Nzeri 2024 abarwayi ba mbere nibwo bagaragaye mu Rwanda, ubu abamaze kwandura Virusi ya Marburg bageze kuri 63 mu gihe abo yahitanye ari 12.

    Abakiri kuvurwa ni 36 mu gihe umunani mu bari bayanduye bakize. Muri rusange, hamaze gufatwa ibipimo by'abantu 2.387.

    Minisiteri y'Ubuzima iherutse gutangaza ko guhera ku wa 06 Ukwakira 2024, ari bwo hatangiye gahunda y'ikingira mu bantu bafite ibyago byinshi byo kwandura barimo abaganga.

    Aba kandi bazakingirwa ni ababonanye n'abanduye n'abo mu miryango yabo kuko bifasha umubiri wabo kugira ubwirinzi buhagije bwo guhangana n'izi ndwara.

    Uru rukingo rutangwa muri doze imwe, nyuma y'iminsi itatu ubudahangarwa mu mubiri bukaba bwatangiye kwiyubaka ku rugero rwa 70% nyuma y'icyumweru bukaba bwiyubatse ku rugero rwa 95%.

    📽️AMASHUSHO📽️

    Dr. Muyombo Thomas uri mu itsinda ry'abaganga bashinzwe kurwanya Icyorezo cya Marburg mu Rwanda yasabye abaturarwanda gukaza ingamba zo kucyirinda, barushaho kwimakaza isuku no kwirinda kwegerana n'uwagaragaje ibimenyetso. @tomcloseOG @nsanzimanasabin @YvanButera pic.twitter.com/qxlNIpyx13

    — 𝕁𝕦𝕤𝕥𝕚𝕟 𝕨’𝕀 𝕂𝕚𝕟𝕘𝕠𝕘𝕠 (@JustinNsengima) October 8, 2024

    Tom Close wakingiwe Marburg, yamaze impungenge abafitiye ubwoba uru rukingo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/tom-close-yakingiwe-marburg-amara-impungenge-abafite-ubwoba

  • U Rwanda rwahawe miliyari 22 Frw azifashishwa mu guteza imbere ibyaro – #rwanda #RwOT

    Ni inkunga y'icyiciro cya kabiri, iy'icyiciro cya mbere ikaba yari afite agaciro ka miliyoni 16 z'Ama-Euro, aho yatangiye gukoreshwa kuva muri Mutarama uyu mwaka, igashyirwa mu bikorwa mu turere 16 tutarimo utw'Umujyi wa Kigali n'utwunganira Umujyi wa Kigali.

    Ni igikorwa cyitabiriwe n'Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Ishoramari rya Leta muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi, Mutesi Rusagara, Umuyobozi w'Ikigo gishinzwe gutera Inkunga ibikorwa by'iterambere mu nzego z'ibanze (LODA), Claudine Nyinawagaga n'Umuyobozi w'Ishami rya Afurika yo Hagati muri Banki y'Ubukungu n'Iterambere y'u Budage, Simon Koppers.

    Koppers yavuze ko imikoranire y'u Rwanda n'u Budage ihagaze neza mu ntego ihuriweho n'ibihugu byombi, yo kurandura ubukene cyane cyane mu byaro.

    Ati 'Ibi byerekana imikoranire myiza iri hagati y'ibihugu byombi. Mu myaka 20 ubufatanye bw'u Rwanda n'u Budage bwagize uruhare mu guteza imbere ubukungu binyuze mu iyubakwa ry'ibikorwaremezo.'

    Yongeyeho ko imikoranire hagati y'ibihugu byombi izakomeza, ati 'Twishimiye gukomeza gukorera hamwe mu gukomeza kugabanya ubukene.'

    Umuyobozi wa LODA, Claudine Nyinawagaga, yavuze ko amafaranga y'icyiciro cya mbere yagize uruhare mu guteza imbere ibikorwaremezo birimo kongera ubushobozi bw'ibigo nderabuzima, kubaka ibiraro n'imihanda, imishinga y'amazi ndetse n'ibindi bitandukanye.

    Iyi nkunga izakoreshwa mu kubaka ibikorwaremezo byo mu cyaro, ahakigaragara ubukene bukabije. Ibyo bikorwaremezo birimo ibigo nderabuzima, ibikorwaremezo by'amazi, imishinga y'ubuhinzi, imihanda, ibiraro n'ibindi bitandukanye

    Ati 'Amafaranga yatangiye gukoreshwa mu kwezi kwa Mutarama tumaze gukora inyingo mu turere 16, bivuga ko [utwo turere] tutari mu turere twunganira mu Mujyi wa Kigali.'

    Yavuze ko impamvu u Budage bwishimiye gukomeza gufatanya n'u Rwanda muri uru rugendo bijyanye n'uburyo amafaranga yatanzwe mu cyiciro cya mbere yakoreshejwe.

    Ati 'Nubwo tukiyakoresha, abafatanyabikorwa bishimiye umusaruro babonye ku mushinga wa mbere, akaba yemeye kuduha icyiciro cya kabiri.'

    Yagaragaje ko aya mafaranga yagize uruhare mu guteza imbere ibikorwaremezo hirya no hino mu cyaro.

    Uyu muyobozi kandi yavuze ko imishinga yibandwaho ari iba yagaragajwe n'abaturage, ikaba igira uruhare muri gahunda ya Leta yo kwihutisha iterambere, NST2.

    Ambasaderi w'u Budage mu Rwanda, Heike Uta Dettmann, yagaragaje ko kimwe mu bigaragaza umusaruro w'iyi nkunga ari uburyo abana bakiri bato bagana ishuri hirya no hino mu gihugu, ati “Ntembera [u Rwanda] inshuro nyinshi, ngenda mbona abana bato bafite ibikapu bajya ku ishuri, ubona ko ari ishusho nziza, birashimishije kandi nibyo natwe twifuza.”

    Uturere twagizweho ingaruka n'icyiciro cya mbere cy'uyu mushinga turimo Gisagara, Nyanza, Ngoma, Nyaruguru, Gatsibo, Nyamagabe, Ruhango, Kamonyi, Rulindo, Gakenke, Burera, Gicumbi, Rutsiro, Nyabihu, Ngororero na Nyamasheke.

    Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Ishoramari rya Leta muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi, Mutesi Rusagara, yavuze ko imikoranire ya Leta y’u Budage n’u Rwanda ihagaze neza

    Umuyobozi w'Ikigo gishinzwe gutera Inkunga ibikorwa by'iterambere mu nzego z'ibanze (LODA), Claudine Nyinawagaga, yavuze ko icyiciro cya mbere cyatanze umusaruro, ari nayo mpamvu hatangijwe icyiciro cya kabiri cy’uyu mushinga

    Umuyobozi w'Ishami rya Afurika yo Hagati muri Banki y'Ubukungu n'Iterambere y'u Budage, Simon Koppers, yavuze ko u Budage bwishimira umusaruro w’inkunga yatanzwe

    Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda, Heike Uta Dettmann, yavuze ko akunze gutembera hirya no hino mu Rwanda, akishimira kubona gahunda y’uburezi kuri bose yaratumye abana benshi bagana amashuri

    Aya masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Kabiri

    Amafoto: Kasiro Claude


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwabonye-miliyari-22-frw-azifashishwa-mu-guteza-imbere-ibyaro

  • Nta mwanzuro urafatwa! Biracyari urujijo ku m… – #rwanda #RwOT

    Mu minsi ishyize ikipe ya APR FC yatanze ubusabe muri Rwanda Premier League, isaba ko umukino bafitanye na Rayon Sports wakwimurwa ahubwo ibirarane byayo ikabikina ikurikije uko imikino yari ipanze ku ingengabihe. Kuri iyo mpamvu APR FC yasabye ko umunsi yari gukinano na Rayon Sports yakina na Gasogi United, umukino wayo na Rayon Sports ugashakirwa indi tariki.

    Ubwo ubusabe bwa APR FC bwatangiye kurikoroza mu mupira wo mu Rwanda, benshi batangira kuvuga ko igira ijambo ryihishe mu mupira w’u Rwanda kuko kuko ngo igeze aho isaba ko ibyo ishaka aribyo bikorwa.

    Rayon Sports yo ubusabe bwa APR FC yarabwirengagije iguma kwitegura nk’izakina ku itariki 19 Ukwakira 2024, kandi ikipe bizakina yarasabye gukina ba Gasogi United.

    Urwo rungabangabo rwo kwibaza niba ku itariki 19 Ukwakira 2024  APR FC izakina na Gasogi United cyangwa Rayon SPORTS, InyaRwanda yavugishije umuyobozi w’ibikorwa bya Rwanda Premier League, Niyitanga Desire, avuga ko nta mwanzuro urafatwa niba Rayon izakina na APR ku itariki 19 cyangwa APR izakina na Gasogi.

    Niyitanga Desire yagize Ati” Turateganya ko umwanzuro ushobora kuboneka muri iki Cyumweru.

    InyaRwanda yahise igira amatsiko ku makuru avugwa ko ikipe y’igihugu mu gushaka itike y’Igikombe cya Africa CHAN iramutse ikinnye hagati y’itariki 25 na 26 Ukwakira nabyo byagira ingaruka kuri uyu mukino.

    Yakomeje ati ” Ntekereza ko ibyo ari ibyo abantu bavuga bagendeye ku byo babona, tombora ntabwo iraba ku makipe y’ibihugu, ariko twe kwa Rwanda Premier League tugomba gufata umwanzuro wacu tugendeye ku bitureba, ubwo uwo mukino w’Amavubi waza ukazaza uzanye ibyawo.

    Nka RPL nitwe dufite ububasha bwo gupanga imikino no guhindura mu gihe bibaye ngombwa. Kuva twabaho nka RPL ni ubwa mbere ikipe isabye ko imikino yayo yagenda mu buryo ibyifuza, tugiye guterana tubifateho umwanzuro ndakuka.”

    Nka Rwanda Premier League twakiriye ubusabe bw’umunyamuryango, iyo yasabye ubusabe bugomba kwakirwa bukigwaho hari icyo amategeko avuga muri Shampiyona y’iwacu ku nyungu z’umupira muri rusange, hari ukureba abanyamuruango bombi, ugasesengura impande zose ugakuramo umwanzuro ubereye siporo muri rusange.

    Uyu mukino nudakinwa ku itariki 19, ni ubwa Gatatu uzaba usubutswe. Bwa mbere wari kuba ku itariki ya 14 Nzeri 2024 ariko urasubikwa kuko APR FC yari gukina na Amaz FC muri CAF Champions League. Gutsinda Azam byabaye intandaro yo kongera gusubika umukino wa APR na Rayon Sports kuko itariki zari gukiniraho APR yacakiranye na Pyramids

    Bikomeje kugorana kumenya niba ku tariki 19 Ukwakira 2024 bAPR FC izakina na Gasogi cyangwa Rayon Sports

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147556/nta-mwanzuro-urafatwa-biracyari-urujijo-ku-munsi-rayon-sports-izacakiraniraho-na-apr-fc-147556.html

  • Ibyihariye kuri TopInfo, urubuga ruhuza abash… – #rwanda #RwOT

    Uru rubuga rwashinzwe kandi ruyoborwa na Ahmed Pacifique, Umuyobozi Mukuru wa Ahupa Business Network Ltd, rukaba rugamije korohereza abantu kubona abaganga, abavoka, ba noteri, abaheshabinkiko, abapima ubutaka, abagenagaciro abatanga serivisi z'ukodesha imodoka, abajyanama mu by'ubuzima, abatanga serivisi zo kubaka, iz’umutekano n’ubwikorezi, n'abandi benshi.

    Uyu muyobozi yagize ati: 'Muri iyi si igenda ihinduka vuba, kugira uburyo bwo kubona serivisi zizewe ni ingenzi cyane.'

    Yakomeje agira ati: 'Duhuza Abanyarwanda na serivisi bakeneye, tugamije guteza imbere iterambere n'imiyoborere myiza mu baturage bacu.'

    TopInfo ni urubuga rutanga uburyo bworoshye bwo kubona no kugera ku serivisi zitandukanye, kuva ku mirimo yo mu rugo kugera ku makuru y'umwuga.

    Abatanga serivisi bose bari kuri TopInfo basabwa kubanza ku iyandikisha, kandi hagasuzumwa ko bemerewe gutanga izo serivisi byemewe n'amategeko mu Rwanda, bityo abashaka serivisi bakabasha kugira icyizere.

    Uru rubuga rugira uburyo bwo gutanga ibitekerezo no gusuzuma serivisi, bifasha abarukoresha gufata ibyemezo bikwiye. Rutanga kandi uburyo bwihuse bwo guhana amakuru hagati y'abashaka serivisi n'abazitanga, bigatuma haba itumanaho ryihuse.

    Nubwo TopInfo ishyira imbere serivisi z'imbere mu gihugu, yita no ku guhanga udushya no gutanga serivisi ziri ku rwego mpuzamahanga.


    Mu Rwanda haje urubuga ruhuza abakeneye serivisi n’abazitanga


    Batanga serivisi zinoze kandi mu buryo bwihuse

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147557/ibyihariye-kuri-topinfo-urubuga-ruhuza-abashaka-serivisi-nabazitanga-mu-rwanda-147557.html

  • Batekereze ku nkuru bazasige imusozi- Inama z… – #rwanda #RwOT

    Atangaje ibi mu gihe bamwe mu bantu bazwi ndetse n’abandi Internet yahaye ijambo bamaze iminsi rwambikanye ku mbuga nkoranyambaga, aho umuntu yifata akandangaza mugenzi we ahanini bitewe n’uko hari inyungu z’ako kanya amushakaho cyangwa se kubera ko yabyishyuriwe.

    Ni ibintu byahagurukije inzego zinyuranye zirimo n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), ruvuga ko buri wese ukoresha imbuga nkoranyambaga akwiye no kumenya amategeko azigenga

    Umuvugizi w’uru rwego, Dr Murangira B. Thierry aherutse kubwira RBA ko amakosa menshi bakorera ku mbuga nkoranyambaga birengagiza ko ashobora gutuma bafungwa imyaka 10, bityo buri wese akwiye kwitonda mu byo atangaza.

    Ati 'Niba ari ugutangaza ibihuha hari amategeko ahari abihana, niba ari ukwiyitirira umwirondoro w'undi, niba ari ugukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, niba ari uguhamagarira abantu kwanga abandi, niba ari ugukoresha imvugo zivangura abantu cyangwa gukwirakwiza ibikorwa by'urukozasoni, ibyo byose hari amategeko abihana kandi hazamo n'ibihano by'igifungo kuva ku myaka itanu kugeza ku myaka 10.'

    Yungamo ati 'Abo bantu bose bakoresha imbuga nkoranyambaga nabi baba bazi neza 100% ko ibyo bakora ari icyaha. Iyo babikora bihisha inyuma y'utuzina biyita ariko barafatwa kandi bagahabwa ibihano bitewe n'ibyo bakoze.'

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Butera Knolwess yavuze ko imbuga nkoranyambaga zagakoreshejwe nk’urubuga rwo kwiyubaka no guteza imbere Sosiyete binyuze mu nzira zinyuranye.

    Ati “Ndatekereza ko twakazikoresheje mu kwiyubaka, twubaka na Sosiyete, ndavuga Nyarwanda kuko ahandi nabo bazi ibyabo. Hari byinshi byiza zizana, ariko hari n’ibindi byinshi bibi zizana, biturutse ku kuba dushaka kwigana abandi…”

    Yavuze ko buri wese ukoresha imbuga nkoranyambaga akwiye kwibuka ko ku Isi ‘turi abagenzi, ari nayo mpamvu akwiye kugerageza kubaho ‘tworoherana, tugasiga inkuru nziza imusozi’.

    Knolwess uri gukora kuri Album ye nshya, avuga ko buri wese uharabika abandi cyangwa se ukoresha nabi imbuga nkoranyambaga, akwiye kongera gutekereza ku murage azasiga ku Isi, cyangwa se inkuru nziza yifuza ko abantu bazamwibukiraho, bityo byamufasha guhora buri gihe akora ibikorwa bidakomeretsa abandi.

    Ati “Cyane cyane noneho ibintu byo kuri murandasi biragukurikirana niyo waba utakirihiko. Nibaza ko twese dushaka kwibukirwa ku bintu byiza kurusha amatiku, kwangizanya, gusebanya, gutukana, kutiha agaciro, ibintu nk’ibyo. Ntabwo ariwo murage ababyeyi bacu bakwifuza kubona turiho. Ntabwo ariwo murongo, nta nubwo ariwo igihugu cyacu gishaka.'

    RIB ivuga ko mu myaka 5 ishize imaze kwakira no gukurikirana ibirego 136 birimo abagera ku 113 barezwe icyaha cyo kubuza abantu amahwemo hakoreshejwe mudasobwa cyangwa uruhererekane rwazo.

    Icyaha cyo kubuza abantu amahwemo hakoreshejwe mudasobwa cyangwa uruhererekane rwazo, kibarirwa mu byaha mbonezamubano, ugihamijwe ahanishwa igifungo kiri hagati y’amezi 6 n'imyaka 2 hakiyongeraho n’ihazabu y’amafaranga y'u Rwanda ari hagati ya miliyoni imwe na miliyoni 2.


    Knowless yatangaje ko buri wese akwiye gukoresha imbuga nkoranyambaga nk'ahantu ho kungukira


    Knowless yavuze ko abakoresha nabi imbuga nkoranyambaga bakwiye guhindura umuvuno


    Butera yavuze ko ibyo wandika kuri Internet bizagira ingaruka nziza cyangwa mbi kuri wowe mu gihe kizaza

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA BUTERA KNOWLESS

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147558/batekereze-ku-nkuru-bazasige-imusozi-inama-za-knowless-ku-bakoresha-nabi-imbuga-nkoranyamb-147558.html

  • Hari abahamagaraga umurongo wa Polisi bazi ko ari kwa Satani, bashaka amafaranga- ACP Elie Mberabagabo – #rwanda #RwOT

    Imirongo y'ubutabazi itishyurwa yashyizweho na Polisi y'u Rwanda, yagiyeho kugira ngo yihutishe ubutabazi bwayo, kugira ngo polisi ibone amakuru ku gihe itabare hataraba ibyago cyangwa ngo hangirike byinshi cyangwa ngo hatakare ubuzima bw'abantu.

    Mu 2020 Polisi y'u Rwanda yatangaje ko ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 10.000 ku munsi binyuze ku mirongo yo guhamagaraho [call centers] irimo uwa 114 wari warashyiriweho gutanga ubufasha kuri Coronavirus n'indi irimo 112 washyiriweho ubutabazi bwihutirwa.

    ACP Mberabagabo yavuze ko hari abahamagara bibeshye bazi ko ari sosiyete z'itumanaho n'abandi bahamagara bashaka serivisi zindi za leta zitari iz'ubutabazi, ariko hakaba n'abandi bacuruza amatelefoni bashaka gusa kugira ngo barebe ko telefoni ari nzima.

    Ati 'Ndatanga nk'urugero, nk'abantu bacuruza amatelefoni hano mu Mujyi, iyo arimo kuyigurisha [iyo hatarimo simcard muri telefoni ugahamagara umurongo wa 112 ucamo] akawuhamagara nk'uburyo bwo kureba niba telefoni ari nzima.”

    Yavuze ko kandi mu bihe byashize hari abitiranyanga umurongo w'ubutabazi bwihutirwa wa Polisi y'u Rwanda [112] n'umurongo wo 'kwa Satani' bigatuma bawuhamagara bakavuga ko bashaka ubukire.

    Ati 'Mbere hariho abahamagaraga batukana, umuntu yabashimira ntibagitukana. Hari abari baziko umurongo wa 112 ari umurongo wa satani bagahamagara bashaka amafaranga no kububakira ingo no kubashakira abagore, ariko twakomeje kugenda tubakangurira kureka kuwukoresha bagenda babicikaho.'

    ACP Mberabagabo yagaragaje ko muri benshi bahamagara batahuye n'ikibazo haba harimo cyane cyane abana, 'Ugasanga ababyeyi bahaye abana telefoni no ku mashuri amwe n'amwe basigaye bakangurira abana gukoresha uyu murongo.'

    'Hari abahamagara uyu murongo ntibagire icyo bavuga bakicecekera ugasanga muri uwo mwanya birabuza amahirwe undi muntu urimo kudukenera kandi afite impamvu nyazo.'

    ACP Mberabagabo, yavuze izo mpamvu enye ziza imbere mu kubangamira abashaka guhamagara umurongo w'ubutabazi wa Polisi y'u Rwanda bashaka ubutabazi.

    Polisi y'u Rwanda itangaza ko iyi mirongo y'ubutabazi atari uwo gukiniraho ndetse ko hagiye kubaho ibikorwa byo guhugura abantu ku mikoreshereze yayo, nyuma nta yindi nteguza ufatwa anyuranya n'amategeko ahanwe nk'uwabangamiya akazi ka polisi n'abaturage bakeneye kugaragaza ibibazo byabo.

    ACP Elie Mberabagabo yavuze ko hari abahamagaraga umurongo wa telefone wa polisi bazi ko ari kwa Satani, bashaka amafaranga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hari-abahamagaraga-umurongo-wa-polisi-bazi-ko-ari-kwa-satani-bashaka-amafaranga

  • Miss Iribagiza Patience yiyemeje guhangana n'ihohoterwa rikorerwa abagore – #rwanda #RwOT

    Uyu muryango ugamije kugira uruhare mu gukemura ibibazo by'ihohoterwa rikorerwa abagore n'abakobwa ndetse no kuzamura imyumvire.

    Uretse ibyo kandi hari itangwa rya serivisi ku bijyanye n'ubuzima bw'imyororokere n'ibindi bitandukanye bifasha abagore. Ni umuryango ukorera mu bice bitandukanye by'igihugu ndetse no mu ntara zose z'u Rwanda.

    Uyu muryango uherutse gukorera ibi bikorwa mu murenge wa Musheri ndetse n'uwa Rwimiyaga mu karere ka Nyagatare mu Burasirazuba bw'u Rwanda.

    Mu guhangana n'ibi bibazo, Afro Ark muri aka karere yahuguye abagore b'abafashamyunvire mu bijyanye na politike igenga ubuzima bw'imyororokere, amategeko ahana ihohoterwa rishingiye ku igitsina; uburenganzira bw'umugore kurinda umubiri we ndetse n'ihame ry'uburinganire mu Rwanda.

    Aba bafashamyunvire bigisha bagenzi babo bakanabatinyura mu kurwanira uburenganzira bwabo, no kubona ubutabera igihe bahohotewe.

    Umwe mu batangabuhamya witwa Tuyisenge ufite imyaka 22 ufite n'ubumuga, yavuze ko igihe umugabo we yamwirukanaga mu nzu nyuma yo kubyarana na we abana babiri, yaje kubona ubutabera abifashijwemo na Afro Ark.

    Yakomeje avuga ko abafashamyunvire bahuguwe n'uyu muryango batumye atinyuka kuregera ubuyobozi bw'umurenge wa Musheri bagategeka uwari umugabo we gutanga umugabane wo gutunga abana babyaranye.

    Ati 'Nibura nishimiye ko ubuyobozi bw'umurenge bwatugabanyije umutungo twashakanye mu buryo buteganywa n'amategeko agenga abatandukanye.'

    Patience Iribagiza, uyobora Afro Ark, ashimangira akamaro ko gukanguria abaturage guhindura imyumvire bagashyigikira uburenganzira bw'umukobwa n'umugore kubona serivisi zikenewe ku buzima bw'imyororokere ndetse n'ubutabera igihe yahohotewe.

    Ati 'Tuba dushaka ko umugore ahindura imyumvire, akumva ko afite uburenganzira ku mubiri we ndetse no ku mitungo y'uwo bashakanye. Bityo mu gihe yarenganijwe akaba yabasha kwegera ubuyobozi, akarenganurwa.'

    Uretse abagore kandi bakoresha ibiganiro mpaka mu baturage, inama n'abayobozi n'itangazamakuru kugira ngo umugore n'umukobwa asigasire uburenganzira bwe mu bikorwa byose bimureba.

    U Rwanda, mu bufatanye n'imiryango itari iya leta, rukomeje gufata ingamba zikarishye mu guhangana n'umuvuduko w'abangavu batwara inda zidateganijwe, ndetse n'ihohoterwa rikorerwa abagore n'abakobwa.

    Afro Ark ya Iribagiza ifite intego yo kugira uruhare rukomeye mu kugarurira agaciro umugore n'umukobwa mu rugendo rwo kugira uruhare, rugaragara mu bikorwa bireba akarere ka Nyagatare muri rusange kuko kuri iyi nshuro ariho berekeje amaso.

    Mu 2018 nibwo Iribagiza Patience yagize igitekerezo cyo gushinga umuryango yise Afro Ark. Atangira yahereye ku guhangana na Virusi itera SIDA, aganiriza abakora uburaya ababyemeye bagapimwa ndetse n'abandi biganjemo urubyiruko.

    Umuryango wa Iribagiza umaze imyaka itandatu

    Iribagiza arajwe ishinga no guteza imbere umugore


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/miss-iribagiza-patience-yiyemeje-guhangana-n-ihohoterwa-rikorerwa-abagore

  • Gasabo: Ahahoze 'ghetto' hahinduwe ishuri ry'abana rikora nta byangombwa – #rwanda #RwOT

    Mu Mudugudu wa Kadobogo ni ho higanje ibigo by'amashuri y'incuke amwe usanga akorera mu nyubako zitabereye uburezi ndetse atari yahabwa ibyangombwa byo gutanga uburezi.

    Hari rimwe muri aya mashuri rikorera mu nyubako zahoze zikodeshwa n'abantu batandukanye bakazibamo, nyuma ziza guhindurwa ikigo cy'amashuri ubu cyigamo abana 200.

    Umuyobozi ushinzwe amasomo muri iri shuri, Manishimwe Eric yemereye Flash FM ko izi nyubako zabanje gukodeshwa abaturage bakazibamo ariko nyuma ziravugururwa, zihindurwa amashuri.

    Ati 'Twaravuguruye wabibonye dushyiramo ibyumba by'amashuri ariko tubonye ibyangombwa twavugurura akaba amashuri. Hari agace kamwe kabagamo abantu n'ikindi cyari kibereye aho ngaho.'

    Muri iri shuri ryigamo abana bo mu mashuri y'incuke n'abanza hari imiryango itatu y'ubwiherero gusa, bukoreshwa n'abana 200.

    Manishimwe yemera ko ishuri ryabo ribura byinshi kuva ku nyubako kugeza no ku bikoresho, akiha amanota 50% agereranyije n'uko ryakabaye rimeze.

    Ati 'Twakwiha nka 50% kuko wenda mu ishuri ibisabwa biba birimo, ariko 60% turabifite.'

    Uyu muyobozi avuga ko bagorwa no kubona ibyangombwa byo kuvugurura amashuri.

    Aha kandi higanje ibigo bitagira integanyanyigisho zifashishwa n'abarezi mu kumenya ibyo bigisha umunyeshuri, abatagira ibitabo bihagije ndetse henshi nta masomero bagira abana bashobora kwifashisha basoma cyangwa batira ibitabo kuko nabyo ubwabyo nta bihari.

    Inzego zishinzwe uburezi ziherutse gutangaza ko hagiye gukorwa igenzura ku mashuri yose hakazasohoka urutonde rw'ayemerewe gukora n'atemerewe, ku buryo atujuje ibisabwa azafunga.

    Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ibizamini n'ubugenzuzi bw'Amashuri, NESA gikora ubugenzuzi bw'amashuri harebwa ibisabwa birimo inyubako, abarimu, ibikoresho bikenewe ngo hatangwe ireme ry'uburezi n'ibindi aho batabisanze bagahabwa igihe cyo kubikosora byananirana bagafunga imiryango.

    Kugeza ubu buri mwaka hasohoka urutonde rw'amashuri y'imyuga, tekinike n'ubumenyi ngiro yemerewe kwigisha amasomo runaka n'atayemerewe, hakagaragaramo n'atagira inyubako zo kwigishirizamo.

    Hari ishuri ryo mu murenge wa Kinyinyi rikorera ahahoze ‘ghetto’ kandi ritaruzuza ibisabwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gasabo-ahahoze-ghetto-hahinduwe-ishuri-ry-abanza-rikora-nta-byangombwa

  • Amerika yafashe ingamba zo gupima Marburg ku bagenzi bose baturutse mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Abazajya bapimwa ni abari mu Rwanda nibura mu minsi 21 ishize, aho izi ngamba zizatangira gushyirwa mu bikorwa ku itariki ya 14 Ukwakira.

    Mu itangazo bashyize hanze bagize bati “Kuva ku itariki ya 14 Ukwakira, abagenzi bose bari mu Rwanda nibura mu minsi 21 ishize bazaihndurirwa ibyerekezo byabo muri Amerika.”

    Ibi bivuze ko aba bagenzi bagomba kuzajya bururukira ku bibuga by'indege bitatu muri Amerika, birimo icya Chicago O'Hare, icya JFK kiri i New York ndetse na Washington Dulles kiri i Virginia.

    Aba bagenzi bazajya bapimwa umuriro ndetse n'ibindi bimenyetso bya Marburg kugira ngo harebwe neza uko bahagaze. Ku rundi ruhande, iki kigo cyagiriye inama Abanyamerika yo kudakorera ingendo zitari ngombwa mu Rwanda.

    Amerika yafashe ingamba zo gupima Marburg ku bagenzi bose baturutse mu Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amerika-yafashe-ingamba-zo-gupima-marburg-ku-bagenzi-bose-baturutse-mu-rwanda

  • Nyamagabe: Abakozi icumi bo mu murenge umwe banditse basezera – #rwanda #RwOT

    Amakuru avuga ko byabereye mu nama ya Komite Nyobozi y'Akarere ka Nyamagabe yateranye ku wa 07 Ukwakira 2024, ikanenga imikorere yabo kuko bagaragaweho gushora akaboko mu mafaranga y'abaturage babagezaho ngo babatangire ubwisungane mu kwivuza.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Musebeya, Nkurikiyimana Pierre,yemereye IGIHE iby'aya makuru, avuga ko aba bayobozi bose banditse amabaruwa yo gusezera ku bushake bwabo.

    Ati 'Ni byo koko abo bayobozi bose banditse basezera ku bushake bwabo.''

    Gitifu Nkurikiyimana yakomeje avuga ko ubuyobozi bw'Akarere bugiye kureba uko buhita butanga abandi bakozi basimbura abagiye, hirindwa kudindiza serivisi zigenewe abaturage muri uyu Murenge.

    Ati 'Twizeye kubona abandi bakozi vuba kuko benshi bakoze ibizamini bategereje amabaruwa abashyira mu nshingano.''

    N'ubwo ubuyobozi buvuga ko aba basezeye babikoze ku bushake, hari andi makuru avuga ko baba bategetswe kwandika basezera kuri iyi myanya bakoragaho.

    Ubusanzwe, uyu murenge wa Musebeya ufite utugari datandatu, bivuze ko ufite n'abakozi 12 ariko ukaba wari ufite 11 kuko hari akagari kamwe katagiraga SEDO.

    Si ubwa mbere uyu Murenge uvuzwemo ibibazo bidindiza abaturage, kuko no mu minsi yashize wagaragayemo amakosa y'abayobozi muri Gahunda ya Girinka, aho bamwe mu bayishinzwe bakekwagaho ruswa mu kugeza inka ku bazigenewe.

    Abakozi icumi b’utugari two muri Musebeya basezeye akazi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamagabe-abakozi-icumi-bo-mu-murenge-umwe-banditse-basezera