Blog

  • Minisitiri Sebahizi yagaragaje isoko rusange rya Afurika nk'igisubizo cy'ubucuruzi mu bice byugarijwe n'intambara – #rwanda #RwOT

    Mu karere k'Ibiyaga Bigari hamaze igihe hari intambara, zagiye zituma mu bihe bitandukanye ibikorwa by'ubucuruzi bihagarara cyangwa bikagenda biguru ntege.

    Nk'u Burundi kuva muri Mutarama 2024, bwafunze imipaka yose ibuhuza n'u Rwanda, hasigara inzira zo mu kirere gusa, bituma n'ubucuruzi bwo ku rugero ruto bushoboka bwakorwa hakoreshejwe indege gusa.

    Ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n'u Rwanda, nubwo umwuka ukomeza kuba mubi hagati y'ibihugu byombi ariko iki gihugu kiri ku mwanya wa kabiri mu byo u Rwanda rwoherejemo ibicuruzwa byinshi mu gihembwe cya kabiri cya 2024.

    Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda ubwo yari mu kiganiro n'abanyamakuru kibanziriza inama ya Biashara Afrika, kuri uyu wa 8 Ukwakira 2024, yagaragaje ko intambara n'ibibazo bya politike bihungabanya ubucuruzi ariko Isoko rusange rya Afurika rishobora kuba indi nzira yo guhangana na zo.

    Ati 'Nubwo rero tubona ingaruka z'intambara ariko kuba muri iyi miryango bidufasha guhangana na zo. Kuba intambara zihari byo ntabwo biterwa no kuba turi mu isoko rusange ahubwo kuba turi muri iri soko rusange bizadufasha guhangana n'izi ntambara.'

    Isoko rusange rya Afurika rihurije hamwe ibihugu 54 bya Afurika, rifite abaturage miliyari 1,3 n'umusaruro mbumbe ubarirwa muri miliyari ibihumbi 3,4$, ariko ubucuruzi bukorwa hagati y'ibihugu bya Afurika buracyari ku gipimo kitarenze 16%.

    Ubucuruzi bunyuze mu masezerano yIsoko rusange rya Afurika bwatangiye mu Ukwakira 2022, gusa magingo aya nta mibare nyakuri y'ibicuruzwa byacurujwe biyisunze.

    Mu mpera za Nzeri 2024 ni bwo ibicuruzwa bya mbere byoherejwe hanze y'u Rwanda hisunzwe amasezerano y'isoko rusange rya Afurika.

    Ibyoherejwe birimo ibilo 400 by'ikawa, ibilo 400 by'icyayi, litiro 100 z'amavuta akomoka kuri avoka na litiro 50 z'ubuki, byose byongerewe agaciro byose byoherejwe muri Ghana.

    Abasesengura iby'ubukungu bahamya ko AcFTA ikwiye gushyira imbere ikoranabuhanga ku buryo n'iyo haba mu bihe by'umwuka mubi n'intambara bakomeza ibikorwa by'ubucuruzi.

    Umunyamabanga Mukuru w'Isoko Rusange rya Afurika, Wamkele Keabetswe Mene, yatangaje ko ibihugu bikorana ubucuruzi binyuze mu masezerano y'isoko rusange bigiye kuva kuri birindwi gusa bikagera kuri 39.

    Ati 'Hari intambwe ikomeye yatewe, kuko muri iyi myaka ibiri ishize ibihugu byagombaga gukora amavugurura no gushyiraho amategeko no gushyiraho uburyo bwo kwambutsa ibicuruzwa ku mipaka kugira ngo ubu bucuruzi bushobore gukorwa.'

    Wamkele yahamije ko ikigega cy'Isoko Rusange rya Afurika kimaze gukusanya arenga miliyari y'amadorali ya Amerika akazafasha abikorera guteza imbere ibikorerwa mu nganda zo muri Afurika, ndetse ngo nta gihindutse mu 2025 bazatangira kuyaha abayakeneye ari na ko hakomeza gushakishwa andi.

    Minisitiri Sebahizi yahamije ko Isoko Rusange rya Afurika rizasindagiza ubucuruzi mu bihe by’umwuka mubi n’intambara


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-sebahizi-yagaragaje-isoko-rusange-rya-afurika-nk-igisubizo-cy

  • Ibirori byo Kwita Izina 2024 byasubitswe – #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri ni bwo Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RBD, rwashyize hanze itangazo rivuga ko ibirori byo “Kwita Izina” byasubitswe. RDB yatangaje ko amatariki mashya ibi birori bizaberaho azatangazwa. 

    Ibirori byo Kwita Izina byari biteganyijwe tariki 18 Ukwakira 2024, i Kinigi mu Karere ka Musanze, akaba ari ku nshuro ya 20 bigiye kuba. Icyakora ntihatangajwe impamvu ibi birori byasubitswe.

     Abana 22 b’ingagi nibo bazitwa amazina.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147577/ibirori-byo-kwita-izina-2024-byasubitswe-147577.html

  • U Rwanda rwahawe inota rya B+ rishimangira ko ubukungu bwarwo buhagaze neza – #rwanda #RwOT

    Inguzanyo ziciriritse u Rwanda rufata, zirimo izishyurwa ku nyungu iri hasi cyane kandi mu gihe kirekire, ni kimwe mu byatumye rubona iri nota.

    Imiyoborere myiza, ikoreshwa neza ry'umutungo w'igihugu ndetse n'ubushake bw'ubuyobozi mu guteza imbere igihugu nabyo biri mu byatumye u Rwanda rukomeza kugira iri nota, kuko muri rusange byose bituma ubukungu buzamuka.

    Iki kigo giteganya ko ubukungu bw'u Rwanda buzazamuka ku kigero cya 8% muri uyu mwaka, na 6.7% mu mwaka w'ingengo y'imari utaha. Ishoramari riri gushorwa mu kubaka Ikibuga cy'Indege cya Bugesera rigaragazwa nk'inkingi ya mwamba mu kuzamura ubu bukungu.

    Iki kigo kandi kivuga ko ibiciro ku isoko bizazamuka ku gipimo cya 4,5% muri uyu mwaka, mu gihe icyuho mu ngengo y'imari nacyo kizaganuka, kikagera kuri 4,6% mu 2026 kivuye kuri 6,4%. Ku rundi ruhande, byitezwe ko mu 2025, inguzanyo za Leta zizagera ku kigero cya 78,2% by'umusaruro mbumbe w'igihugu.

    Ikinyuranyo cy'ibyo u Rwanda rutumiza n'ibyo rwohereza mu mahanga cyo cyitezweho gukomeza kuzamuka, kikazagera kuri 12,5% by'umusaruro mbumbe w'igihugu mu mpera z'uyu mwaka, uretse ko kizarushaho kugabanuka mu myaka iri imbere.

    Gusa iki kigo kigaragaza ko icyuho kinini mu ngengo y'imari y'u Rwanda, ibibazo bya politiki cyane cyane ibiri mu Karere u Rwanda ruherereyemo, ibyago by'izamuka ry'ibicuruzwa nka peteroli n'ibindi u Rwanda rukenera ku isoko mpuzamahanga, bishobora kuba imbogamizi ku bukungu bw'u Rwanda mu bihe biri imbere.

    Ubukungu bw’u Rwanda bukomeje kugirirwa icyizere n’ibigo mpuzamahanga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/fitch-ratings-yahaye-u-rwanda-inota-rya-b-rishimangira-ko-ubukungu-buhagaze

  • Umuhango wo 'Kwita Izina' wasubitswe – #rwanda #RwOT

    Ni icyemezo gikubiye mu itangazo RDB yashyize hanze mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri. Ntihigeze hatangizwa impamvu yacyo.

    RDB yakomeje ivuga ko itariki ibi birori bizimurirwaho izamenyekanishwa mu bihe biri imbere.

    Muri Nzeri 2024 nibwo RDB, yari yatangaje ko abana b'ingagi 22 bagiye guhabwa amazina mu muhango wo Kwita Izina wari utegerejwe ku itariki ya 18 Ukwakira 2024.

    Byari byitezwe ko ari umuhango uzagaragaramo abantu b'ibyamamare batandukanye by'umwihariko bakagira uruhare mu guha amazina aba bana b'ingagi.

    Mu nshuro 19 uyu muhango umaze kuba, abana b'ingagi 395 bamaze guhabwa amazina, mu gikorwa cyishimirwa ku rwego mpuzamahanga kuko kinagaragaza uruhare rw'u Rwanda mu kurengera ibidukikije muri rusange.

    Uyu muhango usanzwe ubera mu Kinigi mu Karere ka Musanze hafi na Pariki y'Igihugu y'Ibirunga isanzwe ibarizwamo ingagi.

    Umuhango wo kwita izina abana b’ingagi wasubitswe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umuhango-wo-kwita-izina-wasubitswe

  • Harimo ufite imyaka 15: Abakinnyi 10 bato ku… – #rwanda #RwOT

    Uko umupira w’amaguru ugenda utera imbere hirya no hino ku Isi ni na ko ugenda uha ikaze n’abakiri bato mu myaka. 

    Mbere gukina umupira w’amaguru ntabwo byasabaga kuba uwushoboye gusa ahubwo hanagendarwaga ku myaka, ariko kuri ubu bisaba ubushobozi gusa.

    Iyo ugiye mu Bwongereza usangayo abakinnyi nka Ethan Chidiebere Nwaneri w’imyaka 17 ukinira Arsenal, Kobbie Mainoo w’imyaka 19 ukinira Manchester United, Harvey Elliot w’imyaka 21 ukinira Liverpool n’abandi.

    Usibye muri Premier League no muri La Liga usangayo abakinnyi nka Lamine Yamal w’imyaka 17 ukinira FC Barcelona n’abandi.

    Iyo urebye no muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda naho ubona abakinnyi bakiri bato nubwo rimwe na rimwe kumenya imyaka yabo hari igihe bigorana. Muri iyi nkuru tugiye kurebana abakinnyi 10 bato kurusha abandi bari muri Rwanda Premier League kugeza ubu.

    10. Ishimwe Regis: Afite imyaka 18 n’iminsi 280 akaba akinira ikipe ya Kiyovu Sports 

    9. Iradukunda Elie Tatou: Afite imyaka 18 n’iminsi itandatu, akinira Mukura VS 

    8.Niyonkuru Pascal: Afite imyaka 18 n’iminsi 3, akinira AS Kigali 

    7.Mugisha Andrew: Afite imyaka 17 n’iminsi 331, akaba akinira ikipe ya Muhazi United 

    6.Ntwari Anselme: Afite imyaka 17 n’iminsi 280, akinira Gorilla FC 

    5.Okoce David: Afite imyaka 17 n’iminsi 228, akinira Gorilla FC 

    4.Kwizera Pacific: Afite imyaka 17 n’iminsi 194, akinira Visio FC 

    3.Ndaruhiye David: Afite imyaka 17 n’iminsi 149, akaba akinira Marine FC 

    2.Iradukunda Luc: Afite imyaka 16 n’iminsi 197, akinira Kiyovu Sports 

    1.Kabano Cedrick: Afite imyaka 15 n’iminsi 307 akaba akinira ikipe ya Gasogi United

    Iradukunda Elie Tatou ukinira Mukura VS aza ku mwanya wa 9 mu bakinnyi bakiri bato bakina muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda 

    Okoce David ukinira ikipe ya Gorilla FC aza ku mwanya wa 5 mu bakinnyi bakiri bato bakina muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147565/harimo-ufite-imyaka-15-abakinnyi-10-bato-kurusha-abandi-muri-shampiyona-yu-rwanda-147565.html

  • Abakiliya ba Equity Bank bayishimiye uruhare igira mu iterambere ryabo – #rwanda #RwOT

    Ibi bamwe muri aba bakiliya babigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 07 Ukwakira 2024, ubwo iyi banki yatangizaga icyumweru cyahariwe serivisi zo kwita ku abakiliya.

    Munyakazi Sadate wavuze nk'umukiliya wa Equity Bank Rwanda, yagaragaje ko iterambere agezeho, ryagizwemo uruhare n'iyi banki, yatangiye gukorana nayo yitwa Cogebanque.

    Ati 'Inguzanyo ya mbere nafashe hano yari miliyoni 30 Frw kandi nabwo byagoranye kuko nari navuze ko nzajya nkoresha duke twanjye. Za miliyoni zarandyoheye nza kwaka izindi miliyoni 150 Frw na zo zirandyohera nkurikizaho izindi miliyoni 300 Frw none ubu ngeze ku nguzanyo ya miliyari 1Frw irenga.'

    'Urumva hari icyiyongereye ku mitungo yanjye kandi ni ukubera serivisi nziza twahawe na banki, kandi ntekereza ko atari njye gusa, ahubwo ari kuri benshi banki ifasha ngo ubukungu bwabo buzamuke.'

    Murekatete Judith yavuze ko 'Icyo nshimira uyu muryango twajemo ni serivisi zawo nziza cyane, twaje twihurije hamwe nka ba rwiyemezamirimo, dufite abandi duhagarariye benshi b'abagore ariko ubu tumaze kwaguka mu buryo bugaragara tubikesha serivisi za Equity Bank kugeza ubwo dukangurira na bagenzi bacu kuyiyoboka.'

    Muri iki cyumweru, abakiliya ba Equity Bank, bazarushaho kunogerezwa serivisi ari na ko banagenerwa impano, mu rwego rwo kubashimira ku musanzu batanga mu iterambere ry'iki kigo cy'imari kimaze kubaka izina mu Rwanda no mu Karere.

    Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Equity Bank Rwanda, Adalbert Rutayisire, yavuze ko n'ubwo bafasha abakiliya babo kwaguka, nabo ari ingenzi mu mikorere ya banki, akaba ari yo mpamvu hashyizweho icyumweru cyo kubashimira no kubanogereza serivisi kurushaho.

    Ati 'Dutega amatwi abakiliya bacu, aho tubonye ko ari ngombwa dushingiye ku byo bakeneye tugashyiraho serivisi bashaka, tuzakomeza kugenza gutyo ntabwo ari ibintu tuzakora muri iki cyumweru gusa. Kumva abakiliya bacu nibyo dushyira imbere.'

    Equity Bank ni banki mpuzamahanga yatangiye gukorera mu Rwanda mu 2011. Ifite amashami 36, abayihagarariye barenga 1,500 n'ahandi hatangirwa serivise zayo zinyuranye ku bakiliya barenga miliyoni n'igice ifite hirya no hino mu Gihugu.

    Mu minsi ishize iyi banki iherutse gutangiza serivisi igamije gutera ingabo mu bitugu abashoramari mu rwego rw'ubuzima, hagamijwe kwagura no kunoza serivisi zitangwa ndetse no kuborohereza kugera kuri serivisi z'imari.

    Munyakazi Sadate yashimiye Equity Bank kuri ubu imuha inguzanyo y’asaga miliyari

    Murekatete Judith yavuze ko bageze ku rwego rwo guhamagarira abandi kuyoboka iyi banki

    Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Equity Bank, Adalbert Rutayisire, yavuze ko n'ubwo bafasha abakiliya babo kwaguka, nabo ari ingenzi mu mikorere ya banki

    Iki gikorwa cyari cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo n’abahagarariye amashami ya Equity Bank hirya no hino mu gihugu

    Hakaswe umutsima mu rwego rwo kwishimana n’abakiliya

    Abakiliya ba Equity Bank Rwanda yashimiye abakiliya bayo

    Mu minsi ishize iyi banki iherutse gutangiza serivisi igamije gutera ingabo mu bitugu abashoramari mu rwego rw'ubuzima

    Amafoto: Habyarimana Raoul


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakiliya-ba-equity-bank-bayishimiye-uruhare-igira-mu-iterambere-ryabo

  • Rubavu: Ibikoresho bya Radiyo Isano byafatiriwe kubera umwenda ibereyemo uwari umunyamakuru wayo – #rwanda #RwOT

    Radiyo Isano yumvikanaga mu turere twa Rutsiro na Rubavu ndetse no mu Gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu gice cy'i Goma, yavuye ku murongo mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 8 Ukwakira 2024, umuhesha w'inkiko w'umwuga amaze gufatira ibikoresho byose yifashishaga bigahita bikurwa aho yakoreraga.

    Impamvu y'iri fatirwa ry'ibyo bikoresho, ni ukugira ngo hashyirwe mu bikorwa umwanzuro w'urukiko rwa Rubavu ba nyiri iyo radiyo batsinzwemo n'umukozi wabo wabakoreraga nk'umuyobozi wa radiyo, kwishyura ku neza birananirana biba ngombwa ko hitabazwa ingufu za leta nk'uko biteganywa n'amategeko.

    Nk'uko bivugwa n'ababibonye muri iki gitondo, Umuhesha w'inkiko w'umwuga Me Florence Irambona, yageranye n'inzego z'umutekano zirimo Polisi na Dasso aho iyo radiyo yakoreraga ategeka ko ibikoresho byayo byose bifatirwa kugira ngo bizatezwe haboneke ubwishyu bwa Sabune Olivier wakoreye Radiyo Isano.

    Sabune Olivier wayoboye Radiyo Isano ari nawe watumye ibyo bikoresho bifatirwa ngo yishyurwe, yagize ati “Njye nakoze ndi umuyobozi wa radiyo mu 2021 mfite amasezerano y'imyaka itanu mara umwaka wose ntahembwa noneho nkakomeza kurwazarwaza nibwo natangiye kwishyuza ibirarane nabwo biranga ndandikira Akarere mbasaba ko badufasha gukemura ikibazo ahita anyandikira urwandiko rumpagarika.”

    “Nakomeje kwishyuza aza kuyanyishyura nabi, ibi byafatiriwe ni urubanza naregeye urukiko rwisumbuye rwa Rubavu rwo kunyirukana binyuranyije n'amategeko ndamutsinda kugeza igihe nteje kashe mpuruza urubanza ruba itegeko.”

    Manzi Elijah nawe yagize ati “Njye banyambuye 4,850,000Frw nabihaye umuhesha w'inkiko ariko ntiyabikozeho kuko mu bafatiriye ntabwo ari njyewe, njye narahakoze nshinzwe imari n'ubutegetsi ariko hashira igihe kinini batayampa kugeza ubwo mbonye ko kwikiranura ubwacu binaniranye ndegera umugenzuzi w'umurimo mu karere.”

    “Icyo gihe babaze n'ibirarane biba miliyoni icyenda, ariko ku bwumvikane bwanjye n'umukoresha kuko numvaga ntashaka amahane tuzigabanyamo kabiri ziba 4,5000,000Frw duhana n'igihe twemeranya ko nkora ukwezi kumwe nkasesa amasezerano noneho biza kuzamuka, igihe cyarageze ntiyanyishyura kugeza n'ubu ayo natsindiye ntiyanyishyuye.”

    Twagerageje kuvugana n'umwe mu bakozi bari basigaye bakorera Radiyo Isano kugira ngo tumenye uko baritwara muri iki kibazo kuko amakuru yavugaga ko Niyigena Sano François nyirayo ari mu mahanga ariko uwo mukozi nawe yatubwiye ko ibyo byabaye nawe atari aho bakoreraga.

    Mu gihe twatunganyaga iyi nkuru hari andi makuru n'ubuhamya bwavugaga ko usibye n'abo bakozi bareze hari n'abandi bambuwe ariko batari barenga ndetse hari n'abandi bantu batakoreraga icyo kigo nabo bambuwe mu bundi buryo butandukanye.

    Ibikoresho bya Radiyo Isano byafatiriwe kubera umwenda ibereyemo Sabune Olivier wari umunyamakuru wayo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-ibikoresho-bya-radiyo-isano-byafatiriwe-kubera-umwenda-ibereyemo-uwari

  • Ruti Jol yavuze ku gitaramo cya mbere ateger… – #rwanda #RwOT

    Ruti yavuze ko iki gitaramo cyiswe 'Ijoro rya gakondo' azagihuriramo n'abandi bahanzi Nyarwanda basanzwe batuye mu Bubiligi. Niwe muhanzi Mukuru. Azahurira ku rubyiniro n’Itorero Icyeza, umuhanzi Lionel Sentore, abakaraza b’ingoma z’i Burundi, Dj Princess Flor, Dj Saido, Dj Selecta, Dj Azam n’abandi.

    Ni ubwa mbere uyu muhanzi agiye gutaramira mu Bubiligi, ndetse yumvikanisha ko ari intambwe idasanzwe ateye mu rugendo rwe rw'umuziki.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, yavuze ko ari ibyishimo kuri we n'amahirwe adasanzwe abonye yo kujya gutaramira Abanyarwanda n'abandi.

    Ati 'Ni ubwa mbere ngiye kuhataramira. Abafana bitege ibintu byiza. Nzabakorera igitaramo cyiza.'

    Yavuze ko yemeye kujya gutaramira mu Bubuligi mu murongo wo gukomeza kumurika Album ye Musomandera yashyize hanze muri Mutarama 2023.

    Ati 'Biri mu murongo wo gukomeza kumurika Album yanjye aho buri munyarwanda hose ari. Ni ibintu bidakorwa mu mwaka umwe, bisaba kugirango ube uhari, kugirango witegure, kandi ukora ibintu biteguye. Ni ibyo ndi gukoraho, kugirango nzahure n'abanyarwanda bariyo, menye abazi indirimbo zanjye, mbese menye ikigero cy'aho indirimbo zanjye zigeze zibanyura.'

    Album ye yayishize hanze muri Mutarama 203, nyuma mu Ukuboza 2023 akora igitaramo cyo kuyimurikira Abanyarwanda cyabereye mu Intare Conference Arena.

    Muri Gashyantare 2024, uyu muhanzi yaririmbye muri Rwanda Day yabereye mu Mujyi wa Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Nyuma y'uko Rwanda Day irangiye, yagumyeyo ahakorera ibitaramo yamurikiyemo Album ye.

    Ruti avuga ko kuva kiriya gihe atongeye kubona amahirwe yo kumurikira Abanyarwanda Album ye, cyane cyane abatuye hanze y'Igihugu ari nayo mpamvu yiyemeje kujya mu Bubiligi.

    Ati 'Navuga ko kujya mu Bubiligi biri mu murongo wo gushimangira iyo gahunda niyahaye yo kumurika Album. Kandi indirimbo nyinshi nzaririmba ni izi kuri Album. Kuko maze iminsi ariyo nshyize hanze, urumva ko birakwiye ko nkomeza uwo murongo.'

    Uyu muhanzi agiye kujya mu Bubiligi, mu gihe amaze iminsi mu Rwanda mu bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival. Yavuze ko ashingiye ku kuntu yakirwa muri ibi bitaramo, abona ko Abanyarwanda banyotewe n'ibihangano bya gakondo.

    Ruti ni umusore w'urubavu ruto wakuriye iruhande rwa Massamba Intore na Jules Sentore bamuharuriye urugendo rw'umuziki we. Byasembuwe no kuba umwe mu bagize Gakondo Group n’itoreri Ibihame anywana n'umuco kuva ubwo.

    Ijwi ry'uyu musore ryumvikanye mu ndirimbo 'Diarabi' yakoranye na Jules Sentore ndetse na King Bayo witabye Imana.

    Ni indirimbo nawe avuga ko yamwaguriye amarembo y'umuziki, abatari bamuzi batangira kubazanya ngo uwo musore ni nde w'ijwi ryiza!

    Muri Gashyantare 2019 yashyize hanze amashusho y'indirimbo 'La vie est belle' yasubiyemo y'umuhanzi w'umunyabigwi mu muziki Papa Wemba. Iyi ndirimbo yumvikana mu rurimi rw'Igifaransa n'Igiswahili.

    Uyu musore avuga ko gukurira muri Gakondo Group byamufashije kumenya kubyina no guhamiriza mu Ibihame Cultural Troupe yigiramo imibyinire gakondo n'ibindi.

    Urugendo rw'umuziki we yarushyigikiwemo na Masamba Intore wamuhaye album z'indirimbo ze azigiraho kuririmba ndetse ngo rimwe na rimwe bakoranaga imyitozo yo kuririmba.

    Ruti Joël avuga ko inzira ye y'umuziki yaharuwe n'ababyeyi bakuru muri gakondo, kugeza ubwo nawe ayisanzemo abyirukana n'abandi basore b'Ibihame.

    Avuga ko gutegura Album ye 'Musomandera' byamusabye kwisunga aba Producer b'abahanga barimo nka X on the Beat na Bo Pro ndetse n'abahanzi barimo Buravan.

    Album ye igizwe n'indirimbo 10 zirimo; Rwagasabo, Musomandera, Ibihame, Nyambo, Gaju, Cunda, Akadege, Amaliza, Murakaza n'Ikinimba.

    Ruti asobanura ko yatangiye afite igitekerezo cyo gukora Album yise 'Rumata' ariko birangira ahinduye Album ayita 'Musomandera' kubera uruhare rwa Buravan.


    Ruti Joel yatangaje ko ku wa Gatandatu tariki 16 Ugushyingo 2024 azatamira Birmingham Event Center mu Bubiligi mu gitaramo cye cya mbere


    Ruti Joel yatangaje ko muri iki gitaramo cye azagihuza no kumurikira Abanyarwanda Album ye ya mbere yise 'Musomandera'


    Ruti Joel yavuze ko ibitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival byamuhaye ishusho y'uko ibihangano bya gakondo binyotewe na benshi

    KANDA HANO UBASHE KUMVA  ALBUM 'MUSOMANDERA' YA RUTI JOEL

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147571/ruti-joel-yavuze-ku-gitaramo-cya-mbere-ategerejwemo-mu-bubiligi-147571.html

  • Kamonyi-Karama HC: Umubyeyi aburiye ubuzima kwa muganga, bamwe bati' Azize umuti bamuteye' #rwanda #RwOT

    Ahagana ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 08 Ukwakira 2024, umubyeyi wari ugiye kwa muganga afite inda y'amezi ane, ahasize ubuzima nyuma yo guterwa umuti n'abaganga. Bamwe mu baturage barashinja abaganga kutita ku mimerere n'imiterere y'ubuzima bw'uyu mubyeyi, bakamutera umuti nta kubanza kumupima ngo bamenye niba uwo muti ukwiye kuri we n'ubuzima bwe.

    Ni Umubyeyi witwa Uwimana Solange w'imyaka 23, utuye mu Mudugudu wa Kinkeri, Akagari ka Bitare, Umurenge wa Karama ho mu Karere ka Kamonyi. Kuri uyu mubyeyi witabye Imana, iyo yari inda ye ya kabiri nk'uko Umuyobozi w'iki kigo Nderabuzima yabibwiye intyoza.com.

    Bamwe mu baturage bari ku Kigo Nderabuzima cya Karama aho uyu mubyeyi aguye, bavuga ko bari kumwe nawe ubwo yazaga kwa muganga gupimisha inda. Bahamya ko nta kibazo babonaga afite mbere yo guterwa umuti n'abaganga, ko ahubwo bakeka ko abaganga bamuteye umuti batabanje kumenya niba uwo bagiye kumutera nta kibazo wamuteza ku buzima.

    Pelagie Mujawamariya, Umuyobozi w'Ikigo nderabuzima cya Karama yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko bakiriye uyu mubyeyi aje gupimisha inda ye yari igeze ku mezi ane, bamwakira nkuko bakira abandi babyeyi bose.

    Nyuma yo kumwakira no kumukorera ibyo bagombaga gukora byose, uyu muyobozi w'Ikigo nderabuzima cya Karama avuga ko bagiye kumutera umuti, Urukingo rumurinda Tetanusi ariko bakirumutera aba arapfuye.

    Avuga ku cyo atekereza cyaba cyabaye intandaro y'uru rupfu, yagize ati' Urukingo ubwarwo rushobora gutera reaction cyangwa impinduka zidasanzwe mu mubiri nubwo bidakunze kubaho!. Twebwe rero nk'Abaganga, turi gukeka reaction y'Urukingo kuko nta bundi burwayi twigeze tumubonamo'.

    Uyu muyobozi w'iki kigo nderabuzima cya Karama, avuga ko ibyabaye aribwo bwa mbere bibabayeho, ko nta kindi gihe byigeze. Avuga ko batumyeho umuryango w'uyu nyakwigendera, ko bawutegereje kandi ko ni bahagera babanza kuganira. Ahamya ko ubuyobozi bw'ibitaro bya Remera Rukoma bireberera ibigo nderabuzima muri aka karere babumenyesheje iki kibazo.

    Dr Jaribu Théogène, Umuyobozi w'Ibitaro bya Remera Rukoma, yabwiye intyoza.com ko uyu mubyeyi, nyakwigendera yatewe umuti nyawo kuko atariwe wenyine wawutewe. Ahamya ko ibyabaye ari ibisanzwe bishobora kubaho, ko atari ikibazo cy'uburangare bw'Abaganga. Avuga ko nta Perereza rirakorwa ngo hamenyekane imvano nyakuri y'urupfu rw'uyu mubyeyi.

    Munyaneza Théogène

    Source : https://www.intyoza.com/2024/10/08/kamonyi-karama-hc-umubyeyi-aburiye-ubuzima-kwa-muganga-bamwe-bati-azize-umuti-bamuteye/

  • Hakuzimana Rashid yahamwe n'ibyaha byose aregwa, akatirwa gufungwa imyaka irindwi. #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa kabiri, Urukiko Rukuru, urugereko rwarwo rwa Nyanza mu ntara y'Amajyepfo, rwahamije ibyaha byose uko ari bitatu(3) ubushinjacyaha bwaregaga Rashid Hakuzimana, maze rumuhanisha igifungo cy'imyaka irindwi(7) n'ihazabu y'amafaranga y'uRwanda ingana na miliyoni imwe(1.000.000Frw)

    Uwo mugabo watawe muri yombi mu mwaka wa 2021, yari akurikiranyweho guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, guteza amacakubiri no gukwiza ibihuha.

    Nk'uko byasobanuwe n'umucamanza, Hakuzimana yakoze ibi byaha abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, harimo umurongo we wa YouTube.

    Amwe mu magambo abamukurikiye bibuka, harimo kuvuga ko kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bikwiye kuvaho, ndetse akanemeza ko mu Rwanda habaye na jenoside yakorewe Abahutu. Ni imvugo Hakuzimana asangiye n'abajenosideri n'abandi biyita' abatavuga rumwe na Leta y'uRwanda '.

    Kuva uru rubanza rwatangira kuburanishwa mu mizi, Rashid Hakuzimana yanze kwiregura ku byaha aregwa, akemeza ko ari imfungwa ya politiki ikwiye kurekurwa nta rubanza rubaye.

    Nyuma y'isomwa ry'uru rubanza, mu baburanyi bombi ntawe uratangaza ko azajurira. Icyakora abahanga mu mategeko batubwiye ko ubushinjacyaha bushobora kutajurira, kuko uregwa yahawe igihano gisumba ibindi mu byo amategeko ateganyiriza uhamwe n'ibi byaha.

    Umuhungu wa Hakuzimana Rashid aherutse kumvikana mu itangazamakuuru yikoma abashoye se mu byaha byamujyanye mu munyururu, ndetse uwo musore, Hakuzimana Djibril, avuga ko nawe abo bagome bakaba baramutetseho umutwe, bamucuza udufaranga bamubeshya ko bamushakira uburyo bwo guhunga, akava mu Rwanda.

    Rashid Hakuzimana rero aracyashigaje indi myaka ine muri gereza, abamushutse akiteranya n'amategeko bigaramiye. Umuheto woshya umwambi bitazajyana.

    The post Hakuzimana Rashid yahamwe n'ibyaha byose aregwa, akatirwa gufungwa imyaka irindwi. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/hakuzimana-rashid-yahamwe-nibyaha-byose-aregwa-akatirwa-gufungwa-imyaka-irindwi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=hakuzimana-rashid-yahamwe-nibyaha-byose-aregwa-akatirwa-gufungwa-imyaka-irindwi