Blog

  • Ruhango: Umuturage yatangiye kubaka umuhanda wa kaburimbo wa kilometero ku giti cye – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanda uzubakwa mu Kagari ka Nyamagana mu Midugudu ya Gataka na Ruhuha, akavuga ko yabitewe n'impanuro za Perezida Kagame uhora asaba Abanyarwanda kwishakamo ibisubizo.

    Mu gutangiza imirimo yo kubaka uyu muhanda, ku wa 08 Ukwakira 2024, Rwemayire wahize kubaka uyu muhanda, yavuze ko iki gitekerezo yari akimaranye imyaka 10, ariko akagenda agira imbogamizi.

    Yavuze ko inkomoko y'iki gikorwa ari impanuro za Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, zo gusaba Abanyarwanda bose guhora batekereza uko bishakamo ibisubizo aho bishoboka hose, badategereje Leta igihe cyose.

    Ati “Iyo turebye dusanga mu Karere ka Ruhango hari imihanda myinshi idakoze kandi si uko itihutirwa. Ubushobozi bw'Akarere ntabwo bwakorera byose rimwe, ni yo mpamvu twabonye natwe twakwishakamo ibisubizo,tukubaka uyu muhanda.''

    Yakomeje avuga ko yumva umusanzu we uzagirira akamaro abazakoresha uyu muhanda bose bityo Akarere na ko kagakora indi mihanda na yo ikenewe muri uyu mujyi wa Ruhango no mu bindi bice by'akarere.

    Bamwe mu batuye mu gace uyu muhanda uzanyuramo, bavuze ko iki gikorwa ari icy'agaciro kandi gikwiye kuba urugero rwiza no ku bandi bose.

    Umwe muri bo yagize ati “Kubona umuntu ku giti cye yubaka umuhanda nk'uyu rwose, biba bikwiriye kubera abandi urugero rwiza bagatera ikirenge mu cye. Tunaretse ko uyu muhanda uzatworohereza mu ngendo abawuturiye, kubaka umuhanda ubundi bizatanga akazi ku bantu benshi nanjye ndimo.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens,wanayoboye imirimo yo gutangiza iyubakwa ry'uyu muhanda, yavuze ko uje wiyongera ku yindi mihanda itari mike Leta imaze kubaka, ashima ubwitange bw'uyu muturage.

    Ati “Uyu munsi turishimira ko mu mihanda iri kubakwa mu Karere ka Ruhango, tugiye kongeraho undi ariko noneho ku bufatanye n'abaturage ubwabo. Twaje kumushyigikira ngo tumwereke ko ibyo akora tubishima nka Leta. Uyu muhanda uzagirira akamaro abantu benshi, tukaba dushishikariza abaturage kugira imvumvire nk'uyu,abaturage bagashishikarira gukora ibikorwa nk'ibi.''

    Yakomeje avuga ko muri Ruhango bakomeje kurangwa n'ibikorwa by'ubumwe n'ubudaheranwa n'ubutwari bwo kubaka u Rwanda, birimo iby'abana baramiye ibendera ry'igihugu ryari rigiye gutwarwa n'umuyaga,ndetse n'icy'uyu uri kubaka umuhanda unahenze, ibimenyerewe kuri Leta, avuga ko byo bishimangira gukunda igihugu no kwitanga.

    Uyu muhanda uzaba ufite metero zirenga 800, ufite ubugari bwa metero icyenda, zirimo esheshatu z'umuhanda wa tricouche (usanzwe umenyere gucaho n'imodoka ziremereye), ukanagira metero 1.5 kuri buri ruhande ahagenewe abanyamaguru, hazaba harimo n'amapave, ukazubakwa mu gihe cy'amezi atatu.

    Usibye uyu, mu Mujyi wa Ruhango hamaze kuzura imihanda ya kaburimbo, igera kuri kilometero eshanu,n'ibindi 4.5 biri hafi kuzura, byose bikaba 9.5Km.

    Ni mu gihe muri gahunda ya NST2 y'imyaka itanu iri imbere, hari gahunda yo kubakamo ibindi bilometero 15.

    Ibi byose bikaba biri muri gahunda yo kurimbisha umujyi, no kuwuzamurira agaciro ndetse no gufasha abahatuye gutura neza.

    Ni mu gihe uyu mujyi ufite intego yiswe 'Ruhango ikeye', ikaba gahunda igamije kurushaho kunoza isuku mu mujyi wa Ruhango.

    Ubwo abayobozi batambagiraga ahgiye kubakwa uyu muhanda

    Meya Habarurema Valens uyobora Akarere ka Ruhango, yavuze ko igikorwa nk’iki cy’umuhanda wubatswe n’umuturage bishushanya gukunda igihugu kuko ugirira akamaro abantu benshi.

    Rwemayire Rekeraho Pierre Claver, usanzwe anayobora ishuri rya Lycee de Ruhango, yavuze ko umutima wo kubaka uyu muhanda yawukuye mu mpanuro za Perezida Paul Kagame zo kumenya kwishakamo ibisubizo

    Imihanda ikomeje kubakwa mu Mujyi wa Ruhango, igenda irushaho kuwongerera isuku

    Uyu muhanda uzaba ushamikiye ku wundi munini wa Kigali-Ruhango-Huye

    Abaturage b’ahazanyuzwa uyu muhanda n’abandi muri rusange, bishimiye iki gikorwa cyiza, bavuga ko gikwiye kubera abandi urugero

    Gahunda ya ‘Ruhango icyeye’ igamije kurimbisha Umujyi wa Ruhango


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ruhango-umuturage-yiyemeje-kunganira-leta-yubaka-umuhanda-wa-kaburimbo

  • Dukeneye kunoza politike n'imiyoborere yacu – Perezida Kagame ku bayobozi ba Afurika – #rwanda #RwOT

    Ni ingingo Umukuru w'Igihugu yagarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki 9 Ukwakira 2024, ubwo yatangizaga inama izwi nka 'Biashara Afrika'. Iyi nama igamije guteza imbere ubucuruzi n'ubuhahirane hagati y'ibihugu bya Afurika binyuze mu Isoko Rusange rya Afurika (AFCFTA).

    Ni inama yitabiriwe n'abanyacyubahiro batandukanye barimo Mahamadou Issoufou wabaye Perezida wa Niger, Umuyobozi wungirije wa Komisiyo y'Umuryango w'Ubumwe bwa Afurika, Monique Nsanzabaganwa, Minisitiri w'Intebe w'Ubwami bwa Eswatini, Russell Dlamini n'abandi.

    AFCFTA ni ryo soko ryagutse ku Isi rihuza ibihugu 54 byo mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe n'indi miryango y'ubukungu itandukanye.

    Kugeza ubu ibihugu 47 ni byo byamaze kwemeza ayo masezerano, mu gihe u Rwanda ruri mu bihugu birindwi bya mbere byamaze gutangira gukora ubucuruzi binyuze muri ayo masezerano rusange.

    Iyi nama igamije kurebera hamwe uburyo ibihugu bya Afurika byarushaho kubyaza umusaruro aya masezerano binyuze mu gukorana ubucuruzi.

    Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda mu Rwanda, Prudence Sebahizi yavuze ko ari ishema kuba u Rwanda rwakiriye iyi nama cyane ko gahunda y'Isoko rusange rya Afurika ariho yatangiriye mu 2018.

    Yavuze ko Biashara Afrika ari urubuga rukomeye rw'ibiganiro n'ubufatanye hagati y'abakora ubucuruzi n'izindi nzego zitandukanye ku Mugabane wa Afurika.

    Umunyamabanga Mukuru w'Isoko Rusange rya Afurika, Wamkele Keabetswe Mene, yavuze ko iyi nama ari ingenzi cyane kuri ba rwiyemezamirimo bo muri Afurika.

    Ati 'Ni iby'agaciro gakomeye kuri twe kugaruka i Kigali mu Rwanda muri iyi nama ya kabiri ya Biashara Afrika […] Ndashimira Perezida Paul Kagame na Guverinoma ayoboye ku bwo kwakira 'Biasha Afrika' ifasha nk'urubuga rukomeye mu kunganira n'urwego rw'abikorera muri Afurika by'umwihariko ibigo bito n'ibiciriritse na barwiyemezamirimo b'urubyiruko.'

    Yakomeje avuga ko isoko rusange rya Afurika ari amahirwe yo kurwanya ubukene bukigaragara ku mugabane wa Afurika banyuze mu gukorana.

    Ati 'Abanyafurika barenga miliyoni 400 babayeho mu bukene bakomeye, ubucuruzi no kugera ku masoko mashya ni ingenzi kuri twe ngo tubashe kugabanya ubukene, isoko rusange rya Afurika riha Abanyafurika amahirwe yo kuva mu bukene binyuze mu bucuruzi, iyo dushyize imbaraga zacu mu bijyanye no kwihuza mu bukungu no gushyiraho imikorere ya Afurika nk'isoko rimwe rusange, nemera ko nk'Abanyafurika tuba twiyongereye amahirwe yok urwanya ubukene bukabije.'

    Dukeneye kunoza politike n'imiyoborere yacu

    Perezida Kagame yavuze ko ibyakozwe byose mu kunoza imikorere y'Isoko Rusange rya Afurika bishimangira ubushake uyu mugabane ufite mu gukorana no gushaka ibisubizo by'ibibazo biwugarije.

    Yavuze ko koko Afurika ifite ubushobozi bwo gukemura Ibibazo ifite, gusa ashimangira ko kugira ngo bigerweho hari icyo abayobozi basabwa.

    Ati 'Afurika ifite ubushobozi bwo kunga ubumwe mu gukemura Ibibazo byacu, ariko Ndasaba Abayobozi bacu kumva ko bimwe mu bintu bitwitambika bitagoye gukemura, ntabwo bikwiriye gukomeza kuba ikibazo, dukwiriye gukemura Ibibazo biri muri politike yacu, imiyoborere yacu kandi Byose bitangirira ku myumvire no kugira Icyerekezo gisobanutse.'

    Perezida Kagame yagaragaje ko kimwe mu bintu bitumvikana kugeza uyu munsi ari uburyo Abaturage ba Afurika bagorwa no kugenderanirana.

    Ati 'Kuki hakwiriye kubaho Ikintu nk'icyo, kuki hatabaho urujya n'uruza rw'abantu mu bwisanzure ndetse n'urw'ibicuruzwa na serivisi, kubera iki? Kubera iki abaturage b'igihugu kimwe badashobora kwambuka imipaka bajya mu kindi gihugu cyo hirya no hino ku Mugabane nta nkomyi? Ikibazo ni ikihe? Birangira twemeranyije ko turi abavandimwe, turi abantu bamwe, bakeneye ibintu bimwe ariko bikarangira tubuze uru rujya n'uruza rw'abantu rukozwe mu bwisanzure. Ndavuga urujya n'uruza rwo kurenga imipaka ariko hari n'abantu batagenda imbere mu mipaka yabo mu bwisanzure, kandi ibyo byose ni politike ikwiriye kunozwa kandi tugomba kuyinoza.'

    Kugeza ubu u Rwanda rwatangiye kubyaza umusaruro amahirwe y'Isoko Rusange rya Afurika aho rwohereza hirya no hino muri Afurika ibicuruzwa birimo ikawa, icyayi, amavuka akomoka kuri avoka, ubuki n'ibindi binyuranye.

    Umuyobozi wungirije wa Komisiyo y'Umuryango w'Ubumwe bwa Afurika, Monique Nsanzabaganwa, yavuze iyi nama ishimangira ubushake bw'umugabane wa Afurika bwo guhuza isoko.

    Yavuze ko kuba Afurika ituwe n'abantu hafi miliyari ebyiri ari amahirwe akomeye akwiriye kubyaza inyungu mu bijyanye n'ubucuruzi.

    Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Musoni Paula, aganira na mugenzi we w'ibikorwaremezo, Dr. Jimmy Gasore

    Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere, Francis Gatare, aganira na bamwe mu bitabiriye iyi nama

    Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Musoni Paula, aganira na mugenzi we w'ibikorwaremezo, Dr. Jimmy Gasore, uw'ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana n'uw'ubuhinzi n'ubworozi, Dr. Ildephonse Musafiri

    Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank Rwanda, Benjamin Mutimura, hamwe n'Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Makolo

    Minisitiri w'Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana hamwe na Minisitiri w'Ububatera, Dr Emmanuel Ugirashebuja

    Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva ni umwe mu bitabiriye inama ya Biashara Afrika

    Minisitiri w'Intebe w'Ubwami bwa Eswatini, Russell Dlamini yitabiriye iyi nama

    Mahamadou Issoufou wabaye Perezida wa Niger yashimiwe uruhare yagize mu ishyirwaho ry’Isoko Rusange rya Afurika

    Perezida Kagame yavuze ko ibyakozwe byose mu kunoza imikorere y'Isoko Rusange rya Afurika bishimangira ubushake uyu mugabane ufite mu gukorana no gushaka ibisubizo

    Perezida Kagame yagaragaje ko kimwe mu bintu bitumvikana kugeza uyu munsi ari uburyo Abaturage ba Afurika bagorwa no kugenderanirana.

    Visi Perezida wa Komisiyo y'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU, Dr Nsanzabaganwa Monique, yitabiriye iyi nama

    Amafoto: Niyonzima Moses & Habyarimana Raoul


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dukeneye-kunoza-politike-n-imiyoborere-yacu-perezida-kagame-ku-bayobozi-ba

  • Bifasha ubwonko bw’abagore! Ibyiza byo kureba… – #rwanda #RwOT

    Dore ibyiza byo kureba filime ziteye ubwoba ku buzima:

    1. Gutuza

    Nubwo iyo uri kureba izi filimi usanga stress yazamutse ariko nanone bitegurira umubiri wacu kuzabasha kwihanganira stress mu buzima buzaza.

    2. Kuzamuka kwa adrenarine

    Uyu musemburo ukorwa mu gihe cya stress ni umusemburo utuma ubwonko buvamo umunabi kandi bibushyiramo ingufu bityo ukagira umutuzo

    3. Bifasha ubwonko (by'umwihariko abagore)

    Kureba izi filimi bituma amarangamutima azamuka cyangwa akamanuka bitewe n'aho bageze bakina. Ibi rero ku bagore, dore ko aribo bakunze kugaragaza amarangamutima ku buryo bworoshye bituma ubwonko bwabo burekura dopamine, glutamate na serotonin bikabatera kuba maso kandi n'ubwonko bwabo bugakora cyane

    4. Gusangira amarangamutima

    Iyo uri kurebana iyi filimi nuwo mukundana bituma nk'iyo bigeze ahateye ubwoba cyane mufatana mu biganza cyane cyangwa mugasa n'abahoberana. Ibi bituma buri wese abasha gutuza kandi bikabafasha kongera ubusabane

    5. Gutwika calories

    Ubushakashatsi bwakorewe muri Westminster University bugaragazako kureba iyi filimi igihe cy'iminota 90 (isaha n'igice) birekura umusemburo wa adrenalin ufasha gutwika 113 calories. Ibi bikaba bifasha abashaka kugabanya ibiro kuko bingana no gukora urugendo rw'isaha n'amaguru.

    6. Kongera ubudahangarwa

    Nyuma yo kureba izi filimi umubiri wacu uratuza bityo ubudahangarwa bukazamuka bitewe na serotonin, glutamate na dopamine biba byazamutse kandi bigatera umubiri kuba maso

    7. Kugabanya stress

    Nubwo iyo uri kureba iyi filimi bizamura igipimo cya stress ariko nanone bifasha mu kugabanya igipimo cya stress yo mu buzima busanzwe. Ikorwa rya adrenaline rituma imvubura za adrenal zikora bityo bikagabanya kwiheba no kwigunga

    8. Ni nziza kuri DNA

    Kureba izi filimi kandi bifasha mu gukabura DNA kuko tuba tumeze nk'abahanganye n'ibiteye ubwoba ariko birenze ibitubaho mu buzima busanzwe. Kuri bamwe kureba izi filimi bizamura igipimo cyabo cyo kwigirira icyizere no kugaragaza amarangamutima mu buzima busanzwe

    9. Gufasha amaraso gutembera neza

    Iyo tureba izi filimi umutima uteragura cyane ibi bikaba kimwe na kwa kundi utera iyo twirukanka. Ibi bituma imiyoboro y'amaraso yaguka bigafasha n'umutima gukora neza mu nyuma

    10. Bivura ubwoba

    Kureba izi filimi bifasha bamwe kutagira ubwoba cyane cyane nk'ubwo kuba yagenda mu mwijima, kwiraza mu nzu, n'ubundi bwoba bumeze nk'ubudafite ishingiro cyane.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147599/bifasha-ubwonko-bwabagore-ibyiza-byo-kureba-filime-ziteye-ubwoba-147599.html

  • Gibbs-White, Konsa na Mainoo ntibazakina imikino ya Nations League y'u Bwongereza – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abakinnyi b'Abongereza Morgan Gibbs-White, Ezri Konsa ndetse na Kobbie Mainoo ntibazabasha gukina imikino ya Nations League y'u Bwongereza iteganyijwe muri uku kwezi Ku Ukwakira kubera imvune zitandukanye.

    Nyamara, rutahizamu w'ikipe ya Bayern Munich, Harry Kane, akaba ari kapiteni w'iyi kipe, we yamaze kwemererwa gukina nyuma yo kugwa nabi mu mukino ikipe ye yanganyijemo na Eintracht Frankfurt ku wa Gatandatu.

    Mu mikino u Bwongereza buzakina buzahura n'u Bugereki kuri sitade ya Wembley ku wa Kane, hanyuma bukurikizeho guhura na Finlande i Helsinki ku Cyumweru.

    Muri rusange, abakinnyi 22 batoranyijwe n'umutoza w'agateganyo Lee Carsley bose bageze i St George's Park. Uyu mutoza Carsley ntabwo afite gahunda yo kongeramo undi mukinnyi muri iyi kipe hatagize igihinduka.

    Umukinnyi wo hagati wa Nottingham Forest, Morgan Gibbs-White yagize ikibazo cy'imvune mu mukino bakinnyemo na Chelsea, bikarangira banganyije igitego 1-1.

    Ku rundi ruhande, myugariro w'ikipe ya Aston Villa, Ezri Konsa, yahuye n'imvune y'imitsi (hamstring) mu mukino warangiye banganyije na Manchester United 0-0 ku cyumweru.

    Kobbie Mainoo wa Manchester United we yasimbuwe mu minota ya nyuma y'uwo mukino kubera ikibazo cy'imvune.

    Gusa, ikipe y'u Bwongereza iracyafite icyizere ko izitwara neza mu mikino iteganyijwe dore ko abakinnyi bose basigaye bameze neza kandi bategereje guhatana mu rwego rwo gushimisha abafana bayo.

    Source : https://yegob.rw/gibbs-white-konsa-na-mainoo-ntibazakina-imikino-ya-nations-league-yu-bwongereza/

  • U Rwanda rugiye kwakira inama yiga ku bijyanye n'iterambere rirambye ry'imijyi – #rwanda #RwOT

    Yatangaje ibi mu gihe u Rwanda rwiteguye kwakira Inama Mpuzamahanga izarebera hamwe uruhare rw'Abenjeniyeri mu iterambere rirambye mu nzego zinyuranye.

    Iyi nama izaba hagati ya tariki 15-18 Ukwakira, yateguwe n'Urugaga Nyarwanda rw'Abenjeniyeri mu Rwanda, IER, ku bufatanye n'Ihuriro ry'Ingaga z'Abenjeniyeri ku Isi. Izitabirwa n'abarenga 800.

    Mu kiganiro n'itangazamakuru cyabaye ku wa 08 Ukwakira 2024, Dr Ngarambe yavuze ko muri iyi nama hazabaho kwisuzuma ku ruhande rw'u Rwanda hagendewe ku bimaze kugerwaho ahandi, harebwe niba 'Turi ku rwego rw'Isi.'

    Yagize ati 'Iyi nama izadufasha kwigisha abakozi ba Leta cyane ibigo dukorana muri Minisiteri y'Ibikorwaremezo. Cyane cyane nka Minisiteri twibanda ku iterambere rirambye ry'imijyi, tuzareba ese abandi bageze he, ni he twashyira imbaraga.'

    'Si ukwiga gusa, tuzanareba ese ibyo bakora hariya, no mu Rwanda byakunda?'

    Mu Cyerekezo 2050, u Rwanda rwiyemeje kuzaba rufite imiturire igezweho kandi igera ku byiciro byose by'abaturage.

    Umubare w'ingo zo mu cyaro zituye ahantu hamwe hateguwe uzazamuke uve kuri 67,2% mu 2016/17 ugere kuri 80% mu 2024 no ku 100% mu 2035, bikomeze gutyo kugeza mu 2050.

    Imidugudu yo mu cyaro izaba ijyanye n'igihe, iteye imbere, abantu batuye mu buryo bwiza, bafite ibikorwa remezo by'ibanze na serivisi nkenerwa.

    Kubera ko byitezwe ko Abanyarwanda barenga 70% bazaba batuye mu mijyi, mu gihugu hazashyirwaho uburyo bw'imiturire bwerekana ahagomba guturwa n'ahagenewe gutangirwa serivisi, ndetse n'uko imiturire na serivisi byuzuzanya kandi ntibibangamire imikoreshereze myiza y'ubutaka bwagenewe ibindi bikorwa bitari imiturire.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IER, Steven Sabiti, yavuze ko u Rwanda hari aho rumaze kugera mu guteza imbere ibikorwaremezo birengera ibidukikije binagira uruhare mu iterambere rirambye, bishobora no kubera isomo abazitabira iyi nama.

    Ati 'Urebye nk'Umushinga wo kubaka Umudugudu wa Mpazi, hagiye hakoreshwa ibikoresho bitangiza ibidukikije, ikindi hari umujyi wacu uko ugenda utunganywa hari icyo bivuze. Hari kandi ibishanga biri gutunganywa, ibyo rero ni byinshi biri gukorwa mu murongo n'ubundi w'intego z'iterambere rirambye.'

    Umuyobozi Mukuru wa IER, Eng. Gentil Kangaho, yavuze ko kuba ari ubwa mbere iyi nama igiye kubera munsi y'Ubutayu bwa Sahara, bizaha urubuga umugabane ugaragaze ibyo wagezeho.

    Biteganyijwe ko abazitabira iyi nama bazasura bimwe mu bikorwaremezo u Rwanda rwagezeho birimo, Kigali Norrsken House, Stade Amahoro, Inyubako ya I&M Bank, Ikibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Bugesera, Nyabarongo II n'ahandi.

    Umuyobozi muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Dr Jack Ngarambe, yavuze ko kimwe mu bishyirwa imbere n'iyi minisiteri harimo no kwita ku iterambere rirambye ry'imijyi mu gihugu

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IER, Steven Sabiti yavuze ko u Rwanda hari aho rumaze kugera mu guteza imbere ibikorwaremezo birengera ibidukikije

    Umuyobozi Mukuru wa IER, Eng. Gentil Kangaho, yavuze ko kuba ari ubwa mbere iyi nama igiye kubera munsi y'Ubutayu bwa Sahara, izaba ari urubuga rwo kugira ngo umugabane ugaragaze ibyo wagezeho

    Iyi nama izaba hagati ya tariki 15-18 Ukwakira, izitabirwa n'abarenga 800

    Amafoto: Rusa Willy Prince


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rugiye-kwakira-inama-yiga-ku-bijyanye-n-iterambere-rirambye-ry-imijyi

  • Karongi: Huzuye ishuri rya miliyari 1.3 Frw, rizigisha ibyo gukora ubwato – #rwanda #RwOT

    Magingo aya iri shuri ryatangiye kwigirwamo, ryigisha amashami arimo Software Development na Electrical Technology, gusa ishami ryo kwigisha uburyo bwo gukora ubwato no kubukanika, ntabwo riratangira.

    Bamwe mu baturage b'aka karere bari bagaragaje impungenge bibaza impamvu iri shami ritaratangira.

    Kwizera Jean Bosco utuye hafi y'iri shuri yabwiye IGIHE ko batunguwe no kuba amashami yagaragajwe nk'umwihariko w'iri shuri nta na rimwe ryatangiranye.

    Ati 'Turategereje ngo turebe niba koko ayo mashami batubwiye yo gukora no gutwara ubwato azigishwa.”

    Akarere ka Karongi ni kamwe mu turere dutanu two mu Ntara y'Iburengerazuba dukora ku Kiyaga cya Kivu. Aka karere gafite umwihariko wo kuba ariko karere rukumbi mu Rwanda karimo uruganda rukora ubwato mu buryo bugezweho.

    Umuyobozi w'uru ruganda, Alain Munyaburanga, aherutse gutangaza ko kuba mu Rwanda nta shuri rihari ryigisha gukora, gukanika no gutwara ubwato ari ikibazo.

    Ibi abishingira ku kuba abanyeshuri uruganda Afrinest ruhuguye bahita batwarwa n'ibindi bihugu nka Kenya na Uganda.

    Umuyobozi w'Akarere ka Karongi, Mukase Valentine, mu kiganiro na IGIHE yamaze impungenge abaturage banyotewe no kwiga ibijyanye no gukora no gutwara ubwato, ndetse n'ubworozi bw'amafi ashimangira ko iri shuri rizabyigisha nubwo bitari mu mashami iri shuri ryatangiranye.

    Ati 'Ntabwo twababeshye. Ririya shuri ryatangiranye ishami Electrical Technology na Software development ariko mu minsi iza ku bufatanye na RTB (Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Amasomo y'Ubumenyi ngiro) hazatangira andi mashami ajyanye no gukora ubwato, kubukanika, no kubutwara mu Kiyaga cya Kivu, ndetse n'ishami ry'ubworozi bw'amafi.”

    Meya Mukase ntiyatangaje umwaka aya mashami mashya azatangiriramo gusa yavuze ko azagenda atangira mu bihe bitandukanye kuko harimo izikiri gukorerwa integanyanyigisho.

    Mu nta ngiriro za 2023 nibwo mu kagari ka Ryaruhanga, Umurenge wa Mubuga w'Akarere ka Karongi, hatangiye imirimo yo kubaka ishuri ry'icyitegererezo mu kwigisha amasomo y'imyuga n'ubumenyi ngiro, Mubuga TSS.

    Iri shuri ryubatswe na Guverinoma y'u Rwanda ku nkunga ya Banki y'Isi, magingo aya ryigirwamo n'abanyeshuri 92, barimo impunzi 11.

    Ni ishuri biteganyijwe ko rizigamo abanyeshuri 600, bose bacumbirwa mu kigo, ndetse rizaba ririmo amashami ataboneka ahandi arimo gukora, gukanika no gutwara ubwato mu kiyaga cya Kivu n'ubworozi bw'amafi.

    Nubwo biri uko ariko, IGIHE yasuye iri shuri isanga rifite ishami abiri ry'ikoranabuhanga mu mashanyarazi n'ishami ryo gukora ubwonko bwa mudasobwa, Software development.

    Ishuri rya Mubuga Technical Secondary School ryuzuye ritwaye miliyari 1 na miliyoni 332Frw.

    Ishuri rya Mubuga Technical Secondary School ryuzuye mu Karere ka Karongi

    Iri shuri rizigisha abanyeshuri bagera kuri 600


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-huzuye-ishuri-rya-miliyari-1-3-frw-rizigisha-ibyo-gukora-ubwato

  • Mu benjeniyeri babarirwa mu Rwanda; 10% ni abagore – #rwanda #RwOT

    Muri rusange imibare y'uru rugaga igaragaza ko uru rwego rubarizwamo abenjeniyeri b'umwuga basaga ibihumbi 3.500 mu gihe ab'igitsina gore muri bo ari 10% gusa.

    Mu busanzwe abenjeniyeri babarizwa mu nzego zitandukanye zirimo ubukanishi [mechanical engineering]; amashanyarazi [electrical engineering]; ubwubatsi bw'imihanda n'ibindi bikorwaremezo [civil engineering]; ikoranabuhanga [software engineering]; itumanaho [telecommunication engineering]; ubumenyi bw'ibijyanye n'indege [aerospace engineering], n'ahandi.

    Mu kiganiro n'itangazamakuru cyabanjirije Inama Mpuzamahanga izarebera hamwe uruhare rw'Abenjeniyeri mu iterambere rirambye mu nzego zinyuranye, yateguwe n'Urugaga Nyarwanda rw'Abenjeniyeri mu Rwanda, IER, ku bufatanye n'Ihuriro ry'Ingaga z'Abenjeniyeri ku Isi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IER, Steven Sabiti, yagaragaje ko hari ikiri gukorwa ngo icyuho cy'abagore kiri muri uru rwego gikurweho.

    Iyi nama izaba hagati ya tariki 15-18 Ukwakira, izitabirwa n'abarenga 800.

    Sabiti yavuze ko umubare w'abenjeniyeri w'abagore ukiri muto kandi uteye impungenge.

    Ati 'Uru rwego rufite ikintu gikomeye ruvuze ku iterambere ry'igihugu, kurujyamo dusize umubare munini w'abaturarwanda inyuma ntabwo byumvikana niyo mpamvu turimo gushyiramo ingufu nyinshi mu gukangurira abagore kuyoboka uyu mwuga.'

    Sabiti yavuze ko mu rwego rwo gushishikariza abagore kwinjira mu bwenjeniyeri bashyiriweho agashami kabashinzwe, aho bategurirwa ingendoshuri, inama n'ibindi biganiro bigamije kubagaragariza amahirwe muri uru rwego.

    Ati 'Turi gukora ibishoboka byose ngo dushishikarize abagore bato gukunda no kuyoboka umwuga w'ubu-enjeniyeri.'

    Bipfira he?

    Sabiti yavuze ko mu bushakashatsi bwakozwe n'Urugaga rw'Abenjeniyeri mu Rwanda, hari ibyagaragaye nk'inzitizi.

    Ati 'Twashakaga ngo tumenye kuki mu mashuri yisumbuye harimo abakobwa benshi cyane, no muri kaminuza bikaba uko ariko waza mu mwuga ugasanga umubare uri hasi cyane?'

    Mu bushakashatsi bwakozwe hagaragaye ko ikibazo cy'ibanze ari imyumvire nkene ivuga ko umwuga w'ubu-enjeniyeri ari umwuga usaba imbaraga z'umubiri nyinshi bityo bigaharirwa abagabo gusa.

    Ikindi cyagaragaye n'uko ahenshi usanga ibikorwaremezo bikorerwaho imirimo itandukanye y'ubu-enjeniyeri cyane imwe isaba imbaraga, biba bitorohereza abagore gukora akazi kabo neza.

    Sabiti ati 'Tumaze gukora ubwo bushakashatsi twafashe umwanzuro wo guhashya iyo mitekerereze idakwiye. Twashyizeho agashami gashinzwe abagore tunashyiraho ingamba z'uko gakora.'

    Umuyobozi Mukuru wa IER, Eng. Gentil Kangaho, yavuze ko ubu-enjeniyeri ari urwego rwagutse cyane bityo abantu badakwiye kurubonera mu bwubatsi gusa.

    Yavuze ko kubera iterambere Isi ikomeza kugeraho cyane mu ikoranabuhanga, uru rwego na rwo rugenda rwaguka bityo hari amahirwe menshi yo guhitamo aho umuntu yakisanga hatari mu bwubatsi gusa.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IER, Steven Sabiti, yavuze ko hari imitekerereze nkene igomba kwamaganwa

    Umuyobozi Mukuru wa IER, Eng. Gentil Kangaho, yavuze ko hari amahirwe menshi muri uru rwego atari ubwubatsi

    Abakobwa baracyari bake cyane mu mwuga w’ubu enjeniyeri


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mu-benjeniyeri-babarirwa-mu-rwanda-10-ni-abagore

  • NESA igiye gutangaza amashuri atujuje ibisabwa – #rwanda #RwOT

    Kugeza mu mwaka w'amashuri wa 2022/2023 mu Rwanda habarurwaga ibigo by'amashuri 4,923, ndetse umubare uriyongera kuko mu bice bitandukanye by'igihugu hari amashuri mashya atangirana gahunda zo kwigisha icyiciro cy'incuke n'abanza.

    Gusa ntibitungurana gusanga ishuri rikorera mu nzu zo guturamo cyangwa izagenewe gukorerwamo imirimo isanzwe ku buryo ibikorwa byo kwigisha bidashobora gukorwa uko bikwiye.

    Nk'urugero mu Murenge wa Kinyinya hari ishuri rikorera mu Mudugudu wa Kadobogo, riri mu nzu zahoze zituwemo n'abantu batandukanye, nyuma zihindurwa amashuri.

    Umuyobozi Ushinzwe Amasomo muri iri shuri, Manishimwe Eric yemereye itangazamakuru ko izi nyubako zabanje gukodeshwa abaturage bakazibamo ariko nyuma ziravugururwa, zihindurwa amashuri.

    Ati 'Twaravuguruye wabibonye dushyiramo ibyumba by'amashuri ariko tubonye ibyangombwa twavugurura akaba amashuri. Hari agace kamwe kabagamo abantu n'ikindi cyari kibereye aho ngaho.'

    Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr. Bahati Bernard yabwiye IGIHE ko hari gukorwa ubugenzuzi ku mashuri yigisha amasomo asanzwe ku buryo atemerewe gukomeza kwigisha azashyirwa ahagaragara mu gihe cya vuba.

    Ati 'Turi kubikoraho. Vuba aha tuzayerekana.'

    Kugaragaza amashuri adafite uburenganzira bwo gukomeza gutanga amasomo runaka byari bimaze igihe bikorwa ku mashuri ya tekinike, imyuga n'ubumenyi ngiro.

    Umuyobozi w'Ishami rishinzwe Ubugenzuzi bw'Ireme ry'Uburezi muri NESA, Kavutse Vianney Augustine mu mpera za 2023 yabwiye IGIHE ko iyo ishuri risanganywe ibibazo rihabwa umwaka wo kubikemura byananirana rigafungwa.

    Ati 'Hari aho usanga rwose no kugoragoza abanyeshuri babigwamo cyangwa ugasanga inzu zirashaje zanabagwira, icyo gihe turarifunga. Ubundi twebwe tureba inyungu z'abanyeshuri, ibindi biza nyuma.'

    Kavutse yahamije ko mu gihe basanze ishuri ritujuje ibisabwa rihita ribuzwa kongera gufata abanyeshuri bashya, rigahabwa igihe cy'umwaka wo gutunganya ibisabwa byatuma abanyeshuri biga neza.

    Ati 'Ntabwo wahita ubwira abana bari mu ishuri ngo muhagarare. Tubaha igihe cy'umwaka, hanyuma tukamenyesha akarere kugira ngo kitegure kuzareba aho kashyira abo bana n'ibindi byose byo kwita ku kibazo kakabikora.'

    'Niba ari umushoramari, ari ikibazo cy'intebe cyangwa ibikorwa remezo muri icyo gihe cy'umwaka akatwandikira akavuga ati 'bya bintu nabikoze, duhita tugenda tukamufungurira. Ntabwo wahita ubwira abanyeshuri ngo muvemo kugira ngo abana n'abarimu badahungabana.'

    Imibare y'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare igaragaza ko ibigo by'ubucuruzi byashinzwe hagati ya 2021 na 2023 byerekeza mu ngeri y'uburezi bigera kuri 413.

    Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr Bahati Bernard yahamije ko bari gukora igenzura ku bigo bishobora kuba bikora nta byangombwa

    Amashuri yubakwa kuri ubu yubakwa mu buryo burambye

    Inzu abanyeshuri ba TSS ntoma bararamo

    Aho abanyeshuri barara harimo ibitanda na matels bigezweho

    Ifite ubwiherero n’ubwogero bijyanye n’igihe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nesa-igiye-kwerekana-amashuri-yigisha-amasomo-asanzwe-atujuje-ibisabwa

  • U Rwanda rugiye kwakira inama yiga ku bijyanye n'iterambere rirambye ry'imijyi – #rwanda #RwOT

    Yatangaje ibi mu gihe u Rwanda rwiteguye kwakira Inama Mpuzamahanga izarebera hamwe uruhare rw'Abenjeniyeri mu iterambere rirambye mu nzego zinyuranye.

    Iyi nama izaba hagati ya tariki 15-18 Ukwakira, yateguwe n'Urugaga Nyarwanda rw'Abenjeniyeri mu Rwanda, IER, ku bufatanye n'Ihuriro ry'Ingaga z'Abenjeniyeri ku Isi. Izitabirwa n'abarenga 800.

    Mu kiganiro n'itangazamakuru cyabaye ku wa 08 Ukwakira 2024, Dr Ngarambe yavuze ko muri iyi nama hazabaho kwisuzuma ku ruhande rw'u Rwanda hagendewe ku bimaze kugerwaho ahandi, harebwe niba 'Turi ku rwego rw'Isi.'

    Yagize ati 'Iyi nama izadufasha kwigisha abakozi ba Leta cyane ibigo dukorana muri Minisiteri y'Ibikorwaremezo. Cyane cyane nka Minisiteri twibanda ku iterambere rirambye ry'imijyi, tuzareba ese abandi bageze he, ni he twashyira imbaraga.'

    'Si ukwiga gusa, tuzanareba ese ibyo bakora hariya, no mu Rwanda byakunda?'

    Mu Cyerekezo 2050, u Rwanda rwiyemeje kuzaba rufite imiturire igezweho kandi igera ku byiciro byose by'abaturage.

    Umubare w'ingo zo mu cyaro zituye ahantu hamwe hateguwe uzazamuke uve kuri 67,2% mu 2016/17 ugere kuri 80% mu 2024 no ku 100% mu 2035, bikomeze gutyo kugeza mu 2050.

    Imidugudu yo mu cyaro izaba ijyanye n'igihe, iteye imbere, abantu batuye mu buryo bwiza, bafite ibikorwa remezo by'ibanze na serivisi nkenerwa.

    Kubera ko byitezwe ko Abanyarwanda barenga 70% bazaba batuye mu mijyi, mu gihugu hazashyirwaho uburyo bw'imiturire bwerekana ahagomba guturwa n'ahagenewe gutangirwa serivisi, ndetse n'uko imiturire na serivisi byuzuzanya kandi ntibibangamire imikoreshereze myiza y'ubutaka bwagenewe ibindi bikorwa bitari imiturire.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IER, Steven Sabiti, yavuze ko u Rwanda hari aho rumaze kugera mu guteza imbere ibikorwaremezo birengera ibidukikije binagira uruhare mu iterambere rirambye, bishobora no kubera isomo abazitabira iyi nama.

    Ati 'Urebye nk'Umushinga wo kubaka Umudugudu wa Mpazi, hagiye hakoreshwa ibikoresho bitangiza ibidukikije, ikindi hari umujyi wacu uko ugenda utunganywa hari icyo bivuze. Hari kandi ibishanga biri gutunganywa, ibyo rero ni byinshi biri gukorwa mu murongo n'ubundi w'intego z'iterambere rirambye.'

    Umuyobozi Mukuru wa IER, Eng. Gentil Kangaho, yavuze ko kuba ari ubwa mbere iyi nama igiye kubera munsi y'Ubutayu bwa Sahara, bizaha urubuga umugabane ugaragaze ibyo wagezeho.

    Biteganyijwe ko abazitabira iyi nama bazasura bimwe mu bikorwaremezo u Rwanda rwagezeho birimo, Kigali Norrsken House, Stade Amahoro, Inyubako ya I&M Bank, Ikibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Bugesera, Nyabarongo II n'ahandi.

    Umuyobozi muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Dr Jack Ngarambe, yavuze ko kimwe mu bishyirwa imbere n'iyi minisiteri harimo no kwita ku iterambere rirambye ry'imijyi mu gihugu

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IER, Steven Sabiti yavuze ko u Rwanda hari aho rumaze kugera mu guteza imbere ibikorwaremezo birengera ibidukikije

    Umuyobozi Mukuru wa IER, Eng. Gentil Kangaho, yavuze ko kuba ari ubwa mbere iyi nama igiye kubera munsi y'Ubutayu bwa Sahara, izaba ari urubuga rwo kugira ngo umugabane ugaragaze ibyo wagezeho

    Iyi nama izaba hagati ya tariki 15-18 Ukwakira, izitabirwa n'abarenga 800

    Amafoto: Rusa Willy Prince


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/i-kigali-hateganyijwe-inama-u-rwanda-ruzigiramo-ibijyanye-n-iterambere-rirambye

  • Abadepite batoye itegeko riha u Rwanda amahirwe yo kuzakira icyicaro cya HCCH – #rwanda #RwOT

    Sitati y'Ihuriro ry'ibihugu bigize HCCH yemejwe ku wa 31 Ukwakira 1951, itangira gukurikizwa ku wa 31 Nyakanga 1955.

    Bisobanurwa ko u Rwanda rwabanje kwemeza amwe mu masezerano y'uyu muryango kuko rwabonaga afite akamaro ariko rutaraba umunyamuryango, kuko nk'amasezerano ya HCCH agamije kurinda abana yemejwe mu 1993, nyuma hemezwa andi yitwa Apostille.

    Minisitiri Dr Ugirashebuja Emmanuel ubwo yagezaga ku Badepite umushinga w'itegeko ryemera kwemeza ko u Rwanda ruba kimwe mu bihugu bihuriye kuri sitati y'Ihuriro rya Hague ku mategeko mbonezamubano mpuzamahanga yemerejwe i Hague mu Buholandi (HCCH), yasobanuye ko mu gihe u Rwanda ruzaba ari umunyamuryango ruzajya rugira uruhare mu kugena ibikorwa by'uyu muryango hamwe n'ibikorwa by'akanama gahoraho.

    Yagaragaje ko mu gihe haba hagiye gushyirwaho amasezerano mashya, igihugu cyajya kigira uruhare mu kuyiga bigatuma inyungu zarwo zihabwa agaciro, bikanafasha mu koroshya imikorere y'amategeko y'u Rwanda n'amategeko mpuzamahanga.

    Biteganywa kandi ko mu gihe igihugu ari ikinyamuryango bigifasha guhabwa inkunga zigenewe gushyira mu bikorwa amasezerano ya HCCH.

    Kuki u Rwanda ari bwo rugiyemo?

    Minisitiri Ugirashebuja yasobanuye ko muri uyu muryango bishoboka ko igihugu cyashyira umukono ku masezerano kandi kitawurimo ariko ko kuwinjiramo biha u Rwanda amahirwe yo kuzajya rutanga ibitekerezo byarwo ku masezerano uzajya utegura.

    Ati 'Twabonaga harimo amasezerano menshi yatugirira akamaro nk'u Rwanda ariko tugasanga nta mpamvu yo guhora gutira ibindi tutarigeze tubigiramo uruhare.'

    Depite Nabahire Anasthase yagaragaje ko hari ibintu byinshi igihugu gishaka kwakira icyicaro cy'umuryango mpuzamahanga gisabwa, yibaza niba ari u Rwanda ruzabisaba cyangwa umuryango waramaze kubyanzura.

    Ati 'Nagira ngo numve neza niba ari u Rwanda ruzasaba kugira ngo icyo cyicaro kibe cyaza hano cyangwa wenda niba hari ibiganiro byakozwe ku buryo hari urwego rwarangije kubifataho umurongo.'

    Minisitiri Dr Ugirashebuja yashimangiye ko amahirwe yo kwakira icyo cyicaro ahari ariko byose bisaba kubanza kuba umunyamuryango.

    Yahamije ko hari igihe babigusaba, ati 'ndibaza ko twavuganye na Minisitiri Nduhungirehe kuko icyo gihe yari akiri ambasaderi, yatubwiye ko babimusabye ariko aravuga ngo reka tubanze tube abanyamuryango kuko hari intambwe ukurikira kugira ngo ube umunyamuryango, ariko twumva ko yaba ari amahirwe biramutse byemewe.'

    Ibyicaro by'uyu muryango biteganyijwe ni ibyo muri Afurika y'Amajyaruguru na Afurika yo munsi y'Ubutayu bwa Sahara.

    Minisitiri Dr Ugirashebuja yasobanuye ko nta kindi gihugu cyo munsi y'ubutayu bwa Sahara cyari cyabisaba cyangwa ngo kigaragaze ko kibyifuza 'ariko twe barabidusabye.'

    U Rwanda nirumara kwinjira mu banyamuryango ba HCCH ruzajya rutanga abarirwa mu 4445$ ku mwaka. Umuryango HCCH ubarizwamo ibihugu 91 byo ku migabane itandukanye.

    Iri tegeko ryahise ritorerwa mu nteko rusange ritabanje kunyura muri komisiyo, ritorwa n'abadepite 79.

    Abadepite batoye itegeko ryemerera u Rwanda kwinjira muri HCCH


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abadepite-batoye-itegeko-riha-u-rwanda-amahirwe-yo-kuzakira-icyicaro-cya-hcch