Blog

  • Abanyeshuri bo muri Amerika bagiye kuza mu Rw… – #rwanda #RwOT

    Ni ikiganiro batanze mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 10 Ukwakira 2024, mbere y'uko Knowless Butera ataramira abitabiriye ibikorwa byateguwe n'umuryango Global Livingston Institute usanzwe ukorera ibikorwa byabo mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika.

    Kuri iyi nshuro bahurije hamwe abantu bo mu bihugu bitandukanye hagamijwe gukusanya inkunga yo gufasha abantu cyane cyane urubyiruko rwo mu bihugu bitandukanye byo ku Isi.

    Ni ubwa mbere Knowless na Clement bitabiriye iki gikorwa cyabereye mu Mujyi wa Denver muri Leta ya Colorado muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ariko bagiye bakorana mu bikorwa bitandukanye birimo n'ibitaramo bya ‘Tour du Rwanda Festival’ byabereye mu Ntara zitandukanye z’u Rwanda.

    Knowless na Clement bagaragaje ko ari amahirwe adasanzwe bagize yo gusangiza amagana y'abantu bitabiriye iki gikorwa urugendo rw'umuziki w'u Rwanda. Ni ikiganiro kandi bahuriyemo n'umuyobozi wa Kings Safaris.

    Iki kiganiro batanze gishamikiye kuri gahunda irambye y'iyi Kaminuza aho yigisha abanyeshuri ibijyanye n'umuziki ndetse n'ishoramari 'Music Business Program'. Ni gahunda yitabirwa n'umubare munini w'abanyeshuri, cyane cyane abiyumvamo kuzakora umuziki mu buryo bw'umwuga, cyangwa se kuzawushoramo imari, no kugira inama abandi uko bawukora ukabyara umusaruro.

    Knowless uri kwitegura gusohora Album ye nshya, yavuze ko binyuze mu bufatanye n'iyi Kaminuza, umuryango Global Livingston Institute uri guteganya kuzazana mu Rwanda abanyeshuri biga aya masomo y'umuziki (CSU Music Business) muri iriya Kaminuza mu Rwanda mu mwaka wa 2025

    Yavuze ko biri mu rwego rwo gufasha bariya banyeshuri kugenderera u Rwanda, kumenya uko uruganda rw'umuziki ruhagaze mu Rwanda, ndetse no kurusha kumva neza aho umuziki w'ibihugu byo mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba, wavuye ndetse n'aho ugeze.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Clement yavuze ati “Uyu munsi twatanze ikiganiro muri ‘Colorado State University’ mu banyeshuri biga ibijyanye n’umuziki (Music Business), abo banyeshuri rero nibo bazaza mu Rwanda kumenya byinshi ku muziki bijyanye n’ibyo biga.”

    Knowless na Clement batanze ikiganiro muri Kaminuza ya Colorado ibarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika


    Knowless yavuze ko ari amahirwe adasanzwe yagize yo kugaragaza urugendo rw'iterambere rw'umuziki w'u Rwanda



    Clement yavuze ko ikiganiro batanze cyagaragaje ishusho yo kwiyubaka kw'abanyamuziki mu Rwanda


    Knowless yagize umwanya wo kuganira na bamwe mu bantu batumiwe n'umuryango Global Livingston Institute usanzwe ukorera mu Rwanda, muri Uganda n'ahandi


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147649/abanyeshuri-bo-muri-amerika-bagiye-kuza-mu-rwanda-nyuma-yikiganiro-cyatanzwe-na-knowless-n-147649.html

  • Bata Musengamana wamamaye mu ndirimbo Azaba… – #rwanda #RwOT

    'Azabatsinda Kagame' yabaye indirimbo idasanzwe mu rugendo rw'uyu mubyeyi utuye mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y'Amajyepfo. Ndetse, mu gusoza ibikorwa byo kwiyamamaza, abahanzi bose baririmbye bayisubiyemo imbere y'Umukuru w'Igihugu.

    Kuri uyu wa Kane tariki 10 Ukwakira 2024, uyu mubyeyi yashyikirijwe inzu yubakiwe, ndetse abana be bose bazishyurirwa amashuri, kandi azahabwa n'inka.

    Bisa n'aho buri gihe cy'amatora y'Umukuru w'Igihugu mu Rwanda kigira indirimbo yihariye iba nk'isereri mu mitwe ya benshi. Nko mu 2017, indirimbo yitwa 'Ndandambara yandera ubwoba' ya Nsabimana Leonard yaciye ibintu kugeza ubwo nawe imufunguriye amarembo ntiyongera kwitwa umuhanzi wo mu Ntara.

    Béata Musengamana wahimbye iyi ndirimbo yamugize icyamamare, atuye mu Mudugudu wa Rugamara, mu Kagali ka Kidaho, mu Murenge wa Nyamiyaga, mu Karere ka Kamonyi, mu Majyepfo y’u Rwanda.    

    Asanzwe ari umuhanzikazi, ndetse ni umukuru w’itorero ribyina Kinyarwanda ryitwa 'Indashyikirwa za Nyamiyaga. Ni na we urihanganira indirimbo bijyanye n’insanganyamatsiko bahisemo.

    Yigeze kubwira TNT ko yahimbye iyi ndirimbo ‘Azabatsinda Kagame’ bitewe n’uko Abanyarwanda biteguraga kwinjira mu bihe by’amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite.

    Yavuze ko yayihimbye ‘kubera ko nashakaga indirimbo izadufasha mu gihe cy’amatora mu gihe cyo kwamamaza’. Musengamana yavuze ko yagiye mu nganzo nyuma yo ‘kureba aho u Rwanda rwavuye n’aho rugeze’.

    Akomeza ati “Buriya kugira ngo umuntu atsinde, ibikorwa bye byonyine ni byo bibanza kwivugira. Rero ni bwo narebye ibyo Kagame Paul yakoze muri uru Rwanda, aho twavuye n’aho tugeze mbona ni ngombwa y’uko intsinzi n’ubundi izongera ikaba iye mba rero nkuhantuye intsinzi mvuga ko azabatsinda Kagame.” Musengamana yavuze ko Paul Kagame yakuye u Rwanda habi ‘none rugeze aheza’.

    Senateri Uwizeyimana Evode aherutse kuvuga ko mu ndirimbo 35 zakoreshejwe mu rugendo rwo kwamamaza umukandida w’umuryango FPR-Inkotanyi, Paul Kagame, indirimbo ‘Azabatsinda Kagame’ yahize izindi kuri we ashingiye ku butumwa umuhimbyi wayo yakubiyemo.

    Ati “Ngira ngo murabona iyo ndirimbo yaramamaye cyane mu bikorwa byo kwiyamamaza […] Njyewe narebye indirimbo zose zakoreshejwe mu kwamamaza, ndeba iriya ndirimbo y’uriya mubyeyi wa hano Kamonyi nyireba bigendanye n’ibyo yavuzemo.”

    “Naje gusanga irimo NST1 yose, ya Porogaramu ya Guverinoma y’imyaka irindwi (Kuva mu 2017 kugeza mu 2024) yari Porogaramu ya Guverinoma ari nayo yiswe NST1.”

    Muri iyi ndirimbo, Béata Musengamana agaruka kuri gahunda zinyuranye za Guverinoma zirimo Ikoranabuhanga, ubwisungane mu kwivuza, uburezi bw'ibanze, guha umugore ijambo, kumushyira mu buyobozi n'ibindi. Evode ati “Bareke kubunza amagambo byari babaniye- ubirebe byose birimo.'

    Evode avuga ko yafashijwe n'ubutumwa bugize iyi ndirimbo 'Azabatsinda Kagame' biri mu mpamvu ayishyira ku mwanya wa mbere mu ndirimbo zakoreshejwe mu kwamamaza Paul Kagame. 

    Ati 'Yaramfashije cyane! Kuko ni nayo ya mbere mba ndimo kureba nkasanga ibintu avuga bihwanye n'ibyo twumva.'


    Béata Musengamana yashyikirijwe inzu yubakiye n'umuryango FPR-Inkotanyi mu Karere ka Kamonyi


    Béata Musengamana azahabwa inka, ndetse abana be bazishyurirwa amafaranga y'ishuri


    Béata Musengamana yatujwe mu nzu nshya nyuma yo guhimba indirimbo yamamaye mu gihe cy'amatora – ni indirimbo yise 'Azabatsinda Kagame' 


    Musengamana yasobanuye ko yahimbye iyi ndirimbo nyuma yo kureba ibyo Perezida Paul Kagame yagejeje ku Banyarwanda mu myaka 30 ishize

    KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO 'AZABATSINDA KAGAME'YA MUSENGAMANA


    KANDA HANO UREBE UBWO ABAHANZI BOSE BASUBIRAGAMO INDIRIMBO ‘AZABATSINDA KAGAME’


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147651/beata-musengamana-wamamaye-mu-ndirimbo-azabatsinda-kagame-yagororewe-amafoto-147651.html

  • Ngororero: Ingo zirenga ibihumbi 140 zigiye kugezwaho amazi meza – #rwanda #RwOT

    Ikibazo cy'ibura ry'amazi ndetse n'ayabonekaga ari make gikunze kugaragara mu Karere ka Ngororero cyane cyane mu mirenge yo mu cyaro biturutse ku kuba ibikorwa remezo birimo ingomero, imiyoboro y'amazi n'ibigega bidahagije.

    Ibi byiyongeragaho imiterere y'ako Karere kagizwe n'imisozi miremire ikunze no kwibasirwa n'inkangu bikangiza ibikorwa remezo bike byari Bihari.

    Hari n'ikibazo cy'imiturire mibi bigatuma hari n'abaturage bari bakivoma ibidendezi n'andi mazi yo mu mibande n'ibishanga.

    Kuri ubu ubuyobozi bw'Akarere ka Ngororero bifatanyije n'abafatanyabikorwa bako, bari mu mirimo yo kongera ibyo bikorwa remezo by'imiyoboro ireshya na kilometero 193 izaba iriho amavomo rusange 112 mu mirenge yose bikazatuma ingo zirenga ibihumbi 140 zigezweho amazi meza.

    Umuyobozi w'Akarere ka Ngororero wungirije ushinzwe imari, ubukungu n'iterambere, Uwihoreye Patrick, yavuze ko uyu mwaka uzarangira, abaturage bose bagerwaho n'amazi meza.

    Yagize ati 'Ubundi twajyaga tugorwa no kugeza amazi meza ku baturage bitewe n'ibikorwa remezo bike n'ibindi byangiritse. Ubu ku bufatanye n'abafatanyabikorwa bacu dushimira, imirimo iri kugera ku musozo ku buryo uyu mwaka uzarangira abaturage bacu bose bagerwaho n'amazi meza.'

    Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Ngororero babona n'abakora muri iyo mirimo yo gukwirakwiza amazi, bavuga ko bagiye kuruhuka bimwe mu bibazo byo kugira imvune bashaka amazi.

    Harerimana Clement uhatuye yagize ati “Ubu tugiye kubona amazi meza natwe tunoze isuku ibyo guhora dusa nabi no kurwaragurika bigiye kuba amateka.'

    Muri uyu mushinga wo kugeza ku baturage ba Ngororero amazi meza, hari gutunganywa amasoko 34, hazubakwa inganda eshatu zitunganya ayo mazi, ibigega 24 ndetse hazubakwa imiyoboro ireshya n'ibilometero bisaga 270.

    Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero wungirije ushinzwe imari, ubukungu n’iterambere, Uwihoreye Patrick, yavuze ko uyu mwaka uzarangira abaturage bose bagerwaho n'amazi meza

    Inganda zitunganya amazi zamaze kuzura


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ngororero-ingo-zirenga-ibihumbi-140-zigiye-kugezwaho-amazi-meza

  • Karongi: Ishuri ry'imyuga ryabuze abanyeshuri – #rwanda #RwOT

    Iri shuri rifite abanyeshuri 120 mu gihe rifite ibyumba bifite ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri barenga 460.

    Iki kigo kiri ku muhanda muri metero nkeya uvuye kuri GS St Joseph Birambo, gifite ibyumba 10 by'amashuri ariko ibyigirwamo ni bitandatu kandi nabyo byigirwamo n'umubare muto w'abanyeshuri kuko hari ishuri ugeramo ugasangamo abanyeshuri bari munsi y'icumi.

    Umuyobozi wa St Joseph Birambo TSS, Frere Adrien Musabirema yabwiye IGIHE ko icyatumye iki kigo kigira icy'uho cy'abanyeshuri ariko amacumbi yabaye make, basaba guhabwa abanyeshuri biga bataha ntibikorwe.

    Ati 'Icyifuzo dufite ni uko mu gihe tugishakisha ubushobozi bwo kongera amacumbi y'abanyeshuri, Leta yaba iduhaye abanyeshuri biga bataha'.

    Mu ishami ry'amazi no kuvomerera iki kigo gifite abanyeshuri mu mwaka usoza gusa, mu wa kane n'uwa gatanu nta banyeshuri barimo kimwe n'ishami ryo gukora ibikoresho mu byuma.

    Mu ishami ryo gukora amazi (plumbing technology) iki kigo gifite abanyeshuri 12 mu mwaka wa kane, n'abanyeshuri batanu gusa mu mwaka wa gatanu.

    Umuyobozi w'Akarere ka Karongi, Mukase Valentine, yavuze ko impamvu iri shuri ridafite abanyeshuri ari uko abanyeshuri badasaba kuryigamo.

    Ati 'Tugiye gukora ubukanguramba kugira ngo abaturage n'abanyeshuri bage bahasaba. Ikindi tugiye gukora ni ukumenyekanisha ishuri kugira ngo abantu barimenye bamenye n'ibyiza byaryo'.

    Mu karere ka Karongi habarurwa ibigo by'amashuri 194 birimo 19 by'amashuri y'imyuga

    Iri shuri riri ku muhanda wa Ruhango-Birambo- Karongi

    Umuyobozi wa St Joseph Birambo TSS asaba ko bahabwa abanyeshuri biga bataha mu gihe bagikemura ikibazo cy’amacumbi y’abanyeshuri

    St Joseph Birambo TSS ifite ufite umwihariko wo kwigisha amasomo yo kuvomerera imyaka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-ishuri-ry-imyuga-ryabuze-abanyeshuri

  • Abantu batatu bakize Marburg – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu munsi nta muntu witabye Imana azize Marburg, ibituma umubare wabo uguma kuri 13 mu gihe abari kuvurwa bagera kuri 30.

    Abagera kuri 346 bamaze guhabwa urukingo, mu gihe abamaze kwandura muri rusange ari 58.

    Minisiteri y'Ubuzima itanga icyizere ko iyi ndwara itari yakwira mu gihugu muri rusange ndetse ikavuga ko abayigaragaweho n'abo bahuye bose bamaze gushyirwa mu kato kugira ngo bakurikiranwe mu buryo bw'umwihariko.

    Ibimenyetso by'iyi ndwara ni ukugira umutwe ukabije, umuriro mwinshi, kubabara imikaya, umunaniro, kuruka no gucibwamo.

    Uburyo bwo kuyirinda bukubiye mu kugira isuku, binyuze mu gukaraba intoki inshuro nyinshi no kwirinda kwegerana cyangwa gusuhuzanya n'umuntu ufite ibimenyetso by'iyi ndwara.

    Mu gihe ufite ibi bimenyetso, cyangwa se ukeka ko hari umuntu ubifite, wahamagara 114 ugahabwa ubufasha bwisumbuye.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abantu-batatu-bakize-marburg

  • Ababoha uduseke bahize gutangira kutwigurishiriza bakoresheje ikoranabuhanga – #rwanda #RwOT

    Babitangaje kuri uyu wa 10 Ukwakira 2024 nyuma y'amahugurwa y'amezi atatu bahawe ku gucunga neza umutungo wa koperative no kwifashisha ikoranabuhanga mu kurushaho guteza imbere ubucuruzi bwabo.

    Ntakirutimana Angelique, umunyeshuri wakurikiranye aya mahugurwa yavuze ko ubumenyi bahawe buzabafasha guteza imbere koperative barimo, ikazamuka bityo ikageza ibicuruzwa byabo aho batabashaga kubigeza.

    Ati “Buri wese hano afite ubumenyi buhagije bwo kunoza no kwihangira umurimo, dufite ubumenyi ku buryo dushobora kwamamaza ibyo dukora binyuze mu ikoranabuhanga, dufite n'ubumenyi bwihariye ku buryo wacunga umutungo wa koperative, by'umwihariko dufite intego yo kuba abakire.'

    “Twese uko duteraniye aha twishimiye amasomo twahawe kandi turifuza kuzakoresha ibyo twize kugira ngo dushobore gutera imbere. Turifuza kwaguka tukarenga hano mu Rwanda bikagera no hanze binyuze mu ikoranabuhanga.'

    Murekatete Judith uba muri koperative Twegukire Umurimo-Agaseke ikorera mu murenge wa Gatsata yavuze ko mbere bajyaga baha abantu ibiseke byabo ngo babibagurishirize bakabaha amafaranga make.

    Ati 'Twahaga abantu ngo bigurishirize, tuvuge umuntu araje aravuze ati 'mumbohere uduseke 100', mukumvikana kamwe wenda 5000 Frw tukabumuha akagenda, yagera aho tutazi wenda ni muri Amerika, ka gaseke akaba yagakuba inshuro 10, ariko ubu twahawe ubumenyi ku ikoranabuhanga, tugiye kujya twigererayo.'

    Chargé d'Affaires muri Ambasade y'u Bushinwa mu Rwanda, Lin Hang yagaragaje ko umubano mwiza ibihugu byombi bifitanye ugomba kuba isoko yo gusangira ubumenyi n'ibindi byafasha mu iterambere, ari na yo mpamvu bahisemo gushyigikira abagore baboha agaseke.

    Yabwiye abagore baboha uduseke n'ibindi bihangano byo mu bukorikori ko ubumenyi bahawe bukwiye kuba umusingi w'iterambere ryabo bwite n'igihugu muri rusange.

    Ati 'Babigishije ubumenyi bw'ibanze bwerekeye gucuruza mwifashishije ikoranabuhanga kandi u Rwanda ruri gushyira imbaraga nyinshi mu gukoresha ikoranabuhanga. Ibyo babigishije bivuze ko kwigisha kuroba ari byiza cyane kurusha gutanga ifi kandi ni byo bigeza ku Iterambere rirambye, kandi ni uguhamya ko nta n'umwe usigaye inyuma mu rugendo rw'iterambere.'

    Yahamije ko uburyo bwiza bwo kumenyekanisha u Rwanda ari ukugeza ibicuruzwa byakorewe imbere mu gihugu ku isoko mpuzamahanga, abasaba kugira intego yo kuba abakire kuko iyo umwe akize aba ashobora gufasha umuntu umwe cyangwa abandi benshi bose bakazamuka mu iterambere.

    Aba bagore bahuriye mu Ihuriro Ibanga ry'Agaseke, rihuza amakoperative y'ababoshyi b'agaseke 33 yo mu Mujyi wa Kigali, ryatangiye kugira ngo abagore batagiraga imirimo n'abandi bakoraga imirimo idahesha umugore agaciro babone icyo bakora kandi ubu akazi karabonetse.

    Murekatete Judith uba muri koperative Twegukire Umurimo-Agaseke yavuze ko batazongera guha abantu ibiseke ngo bigurishirize

    Lin Hang yahawe impano n’abagore baboha ibiseke n’indi mitako

    Chargé d’affaires muri Ambasade y'u Bushinwa mu Rwanda, Lin Hang yasabye aba bagore kuzakoresha ubumenyi bahawe

    Bari bamaze amezi atatu biga uko bacunga imitungo ya koperative

    Bafashe umwanya wo kubyina no gusabana


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ababoha-uduseke-bahize-gutangira-kutwigurishiriza-bakoresheje-ikoranabuhanga

  • Icyo imibare igaragaza mu mikino iheruka guhu… – #rwanda #RwOT

    Imibare igaragaza ko u Rwanda rutakinnye na Benin imikino myinshi cyane, gusa muri mike ibi bihugu byombi byakinnye Benin niyo yatsinze imikino myinshi kurusha ikipe y'igihugu y'u Rwanda ‘Amavubi’.

    Mu myaka ya vuba ibi bihugu byombi ni bwo byakinnye imikino isa n'aho yegeranye cyane, gusa mu mikino itatu yabahuje muri iyi myakla ibiri, nta mukino n'umwe u Rwanda rwatsinzwe kuko Rwanganyije umukino umwe, ruterwa mpaga imwe ndetse rutsindwa umukino umwe.

    Umukino uherutse guhuza ibi bihugu byombi wabaye ku itariki ya 6 Kamena 2024 kuri Stade Félix Houphouët Boigny akaba ari na cyo kibuga amakipe yombi arongera gukiniraho kuri uyu wa Gatanu.

    Uyu mukino wari umukino wa gatatu mu gushaka itike y'igikombe cy'isi kizabera muri USA, Canada na Mexico muri 2026. Ni umukino warangiye Benin itsinze u Rwanda irukoma mu nkokora muri gahunda rwiyemeje yo kujya mu gikombe cy'isi cya 2026.

    Ni umukino warangiye ikipe y’igihugu ya Benin itsize u Rwanda igitego kimwe ku busa. Icyo gihe igitego cya Benin cyabonetse ku munota wa 37 gitsinzwe na Dodo Dokou ku mupira yahawe na Jodel Dossou.

    Ku itariki 29 Werurwe nabwo ibi bihugu byombi byarakinnye. Ni umukino wakiniwe kuri Kigali Pele Stadium nyuma y'impaka zari zimaze iminsi ikipe y'igihugu ya Benin igaragaza ko u Rwanda nta kibuga cyemewe rufite.

    Ni umukino u Rwanda rwemerewe kwakirira mu rugo ariko nta bafana bahari kubera ko Kigali Pele Stadium itari ifite ububasha bwo kwakira abafana. Uwo mukino warangiye u Rwanda runganyije na Benin igitego 1-1.

    Nyuma yo kunganya uyu mukino, mu minsi mike u Rwanda rwakiriye ubutumwa budashimishije ko rwahanishijwe mpaga kuri uyu mukino, kuko rwakinishije Muhire Kevin wari ufite amakarita abiri y'umuhondo. Ayo makarika yari yayabonye mu mukino wa Senegal n’uwa Benin muri Benin.

    Ku itariki 22 Werurwe 2023 kandi nabwo ibi bihugu byombi byarakinnye. Ni umukino ikipe y'igihugu ya Benin yari yakiriyemo u Rwanda kuri Stade del'Amitié, mu gihugu cya Benin.

    Icyo gihe u Rwanda ni rwo rwatangiye rufungura amazamu kuko ku munota wa 11 rwabonye igitego gitsinzwe na Mugisha Gilbert, benshi batangira gutekereza ko ruza gukura intsinzi mu gihugu cya Benin.

    Ibyo abanyarwanda bibwiraga si ko byagenze kuko umukino warangiye ibihugu byombi binganya igitego kimwe kuri kimwe kuko ku munota wa 66 Steve Moune yatsize igitego cyo kwishyura.

    Muri 2013 nabwo u Rwanda rwacakiranye na Benin mu mikino yo kwishyura, icyo gihe amakipe yombi yashakaga itike y'igikombe cy'isi cyabereye muri Brazil 2014. Ni umukino warangiye Benin itsinze u Rwanda ibitego bibiri ku busa mu mukino wabereye muri Benin.

    Mbere yaho gato muri 2012 u Rwanda rwari rwakinnye na Benin mu gushaka itike y'igikombe cy'isi cyo muri Brazil, uwo mukino wabereye kuri Stade Amahoro warangiye u Rwanda na Benin biguye miswi igitego kimwe kuri kimwe. 

    Icyo gihe Amavubi yatsindiwe na Bokota Labama kuri penaliti ku ikosa ryari rikorewe Karekezi Olivier. Umukinnyi Adénon yaje kubona ikarita y'umutuku ku munota wa 86.

    Ikipe y'igihugu y'u Rwanda ubwo yigeze gutsinda ikipe y'igihigu ya Benin hari muri 2011 mu mukino wo gushaka itike y'igikombe cya Africa. Mu mukino wo kwishyura wari wabereye muri Benin, u Rwanda rwatsinze Benin igitego kimwe ku busa.

    Nubwo u Rwanda rwatsinze Benin igitego kimwe ku busa muri Benin ntacyo byamariye u Rwanda kuko mu mukino wari wabanje muri 2010 Benin yari yatsindiye u Rwanda i Kigali ibitego bitatu ku busa.


    Ikipe y’igihugu ya Benin yakunze kugora u Rwanda mu nshuro bahuye 

    Kuri uyu wa Gatanu ikipe ya Benin irakirira Amavubi muri Cote d’Ivoire

    U Rwanda ntabwo rwahiriwe no gukina na Benin  

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147630/icyo-imibare-igaragaza-mu-mikino-iheruka-guhuza-amavubi-na-benin-147630.html

  • Uko Padiri Jean Franois Uwimana yabaye umura… – #rwanda #RwOT

    Imyaka 10 iruzuye Padiri Uwimana Jean Francois atangiye gukora umuziki nk'umunyamwuga ariko akaba ari nyuma y'uko yinjiye mu muhamagaro we wo kuvuga no kwigisha ijambo ry'Imana muri Kiliziya gatorika.

    Uwimana Jean Francois amaze kumenyekana mu ndirimbo nyinshi zitanga ubutumwa ariko akifashisha injyana zikunzwe cyane mu rubyiruko kugira ngo ubutumwa yifuza kugenera urubyiruko byorohe ko bubageraho.

    Nk'uko akorera umuziki cyane cyane ashaka kubwira urubyiruko, Padiri Uwimana Jean Francois yinjiye mu gukora umuziki kubera urubyiruko yumvanye indirimbo zidakwiye umukirisitu kandi zitarimo inyigisho zikwiye urubyiruko.

    Mu kiganiro na InyaRwanda Tv, Padiri Uwimana Jean Francois yagize ati 'Naririmbaga muri Petit Seminari hanyuma kubera ko nari nzi umuziki bambwira ko ngomba kuririmba mu nama y'ababyeyi bikomeza uko. Ibindi rero maze kuba Padiri, ni abana bavuye mu misa bajya kuririmba ngo ‘nimbura n'itabi nzashyingurwa’, hanyuma numva birakabije.

    Nahise ngenda kubareba ndababaza nti ni ibiki muri kuririmba? Barambwiye ngo indirimbo twumvishe mu Kiliziya zari zikonje. Nafashe iyo ndirimbo baririmbaga hanyuma mpindura amagambo nshyiramo ijambo ry'Imana.'

    Agaruka ku buryo impano ye mu muziki yakiriwe, Uwimana Jean Francois yavuze ko abantu batangiye kujya bavuga ko ashobora guhagarikwa kubera ko nta mupadiri wo kurapa ariko we yari abiziranyeho na Musenyeri yaranamuganirije ko uburyo bwiza bwo kwigisha urubyiruko ari ukurusanga mu byo barimo hanyuma ukabibaheramo ubuhamya.

    Yagize ati 'Byatangiye bisakuza ariko nari narahuye na Musenyeri ambwira ngo ibintu urubyiruko rurimo byasaba ko ubasanga mu byo barimo ukabigishirizamo aho gufata ibyo uvanye mu ishuri ngo abe aribyo ubashyiramo. Ubwo rero kubera ko yari abizi kandi mu bapadiri iyo wumvikana na Musenyeri ntacyo biba bitwaye.'

    Yavuze kandi ko akora umuziki mu rwego rwo kunyuzamo inyigisho ze ndetse no kuruhuka mu mutwe nyuma y’akazi ke ndetse n’amasomo cyane ko amaze imyaka 5 mu Budage ari gukurikirana amasomo.

    Padiri Uwimana Jean Francois amaze gukora indirimbo nyinshi harimo “Loved you”, “Yaratsinze”, “Nyirigira”, “Amahirwe” ari nayo aheruka gushyira hanze ndetse n'izindi zitandukanye.


    Padiri Uwimana Jean Francois yiyeguriye umuziki by’umwihariko injyana ya HipHop mu rwego rwo gufasha urubyiruko


    Impano yo kuririmba, Padiri Uwimana yayitangiye akiri umwana

    Padiri Jean francois yatangaje ko nta gitutu na gito agira kubera abantu bamunenga kubwo guhuza umuziki n’inshingano zo gushumba itorero

    Reba ikiganiro kirambuye InyaRwanda yagiranye na Padiri Uwimana Jean Francois 

    “>


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147633/uko-padiri-jean-francois-uwimana-yabaye-umuraperi-kubera-urubyiruko-rwari-ruvuye-muri-misa-147633.html

  • Arteta, Alonso na Kompany mu batoza bato baca… – #rwanda #RwOT

    Mu myaka yashize abatoza bakuze ni bo bari barigaruriye umupira w’amaguru aho ibikombe bari barabitwaye kakahava ariko uko iminsi yicuma bikaba bigaragara ko hari kuvumbuka ikiragano gishya kirimo abatoza bato kandi b’abahanga.

    Mu myaka yatambutse, abakambwe nka Carlo Ancelotti wamamaye muri Real Madrid, José Mourinho wamamaye muri Manchester United, Stephano Pioli wamenyekanye muri AC Milan, Maximiliano Allegri wamamaye muri Juventus, Ruis Van Gaal n’abandi, ni bamwe mu bagacishijeho ariko bakuze mu myaka.

    Amwe mu makipe yizereraga mu batoza bakuze, yamaze gutandukana nabo ayoboka abato kubera ubuhanga aba batoza bato bari kugaragaza. Twafata urugero kuri Bayern Munich yatandukanye na Thomas Tuchel ikagura Vincent Kompany, Chelsea yatandukanye na Mauricio Pochettino izana Enzo Maresca, ndetse na Arsenal nyuma y’uko yatandukanye na Unai Emery ikayoboka Mikel Arteta, uba ubona ko ikipe yagiye ku murongo.

    Ikiragano cy’abatoza bato twatangira kubara guhera ku myaka 45 kumanura, naho kuva ku myaka 50 kuzamura bakabarirwa mu batoza bashaje, naho kuva kuri 45-50 ni abatoza batabarwa mu bato kandi batabarwa mu bakuru. 

    Carlo Ancelotti umwe mu batoza bari mu kiragano gikuze 
     
    ABATOZA BATO BARI KUBICA BIGACIKA KU MUGABANE W’UBURAYI

    1. Mikel Arteta wa Arsenal

    Umunya Esipagne Mikel Arteta utoza Arsenal kugeza ubu afite imyaka 42 y’amavuko. Ni umwe mu batoza bafite igihe kirekire muri aka kazi kuko ashobora kumara indi myaka 30 atoza umupira w’amaguru kuko iyo myaka yarangira afite imyaka 72.

    Uyu mutoza ubwo yatandukanaga na Manchester City nk’umutoza wungirije, yerekeje muri Arsenal yakiniye, ajya kuba Umutoza mukuru.

    Kuva Mikel Arteta yagera muri Arsenal, ikipe yayishyize ku murongo igaruka mu makipe arwanira ibikombe. Yageze muri Arsenal mu gusimbura Unai Emery wari umaze kwirukanwa.

    Mu gihe amaze atoza Arsenal, Arteta yayigaruye mu mikino ya UEFA Champions League aho Arsenal yari imaze imyaka irindwi itayitabira, ayigeza muri kimwe cya Kane aho ikipe yari imaze imyaka 10 itahagera.

    Muri Shampiyona y’u Bwongereza, Arteta yagaragaje ko ashoboye gukinisha abakinnyi b’amazina ataremereye cyane bakagera ku bihambaye. 

    Mu mwaka w’imikino wa 2022-2023 ndetse na 2023-2024 uyu mutoza yafashije Arsenal kuba iya kabiri muri Shampiyona y’u Bwongereza kandi aracyahangamura amakipe no muri uyu mwaka w’imikino.

     

    Mikel Arteta agaragaza ubuhanga bwo hejuru mu gutoza ruhago

    2. Xabi Alonso wa Bayer Leverkusen

    Umunya Esipagne Xabi Alonso nawe ni undi mutoza uri kubica bigacika muri Shampiyona yo mu Budage “Bundesliga” no ku mugabane w’iburayi.

    Mu gihe mwene wabo Mikel Arteta ari kubica bigacika mu Bwongereza, na Xabi Alonso arabica bigacika muri Shampiyona y’u Budage.

    Xabi yageze muri Bayer Leverkusen muri 2022. Ubwo yayigeragamo yasanze imaze imyaka 120 ifite ibikombe bibiri gusa.

    Ku myaka  42 y’amavuko Xabi Alonso yageze muri Shampiyona yo mu Budage amakipe arayarimbagura, afasha Bayer Leverkusen kwegukana ibindi bikombe bibiri mu mwaka umwe, byiyongera kuri bibiri yari yaratwaye mu mateka yayo iba igize ibikombe bine mu mateka.

    Ibikombe Xabi Alonso yahaye Bayer Leverkusen ni igikombe cya Shampiyona y’u Budage “Bundesliga” ndetse n’igikombe cy’igihugu DFB-Pokal.

    Ku rwego rwo ku mugabane w’iburayi, Xabi Alonso watozaga Bayer Leverkusen yayigejeje ku mukino wa nyuma wa Europa League ubwo yatsindwaga na Atlanta ibitego bitatu ku busa.

     

    Umunya Espagne Xabi Alonso akomeje kurimbagura amakipe atandukanye yo mu Budage

    3. Vincent Kompany wa Bayern Munich

    Ububiligi w’imyaka 39 y’amavuko Vincent Kompany nawe ni umutoza muto watangiye guhangamura amakipe yo mu Budage ndetse no ku mugabane w’iburayi muri UEFA Champions League.

    Vincent Kompany yabanje kunengwa ko nta buhanga bwo gutoza afite kuko mu mwaka w’imikino ushize yamanuye ikipe ya Burnley yo mu Bwongereza mu cyiciro cya kabiri.

    Akimara kumanura Burnley yo mu Bwongereza, Bayern Munich yo mu Budage iba ihatanira ibikombe bikakaye yatunguye benshi ubwo yirengagizaga amazina akomeye y’abatoza igahitamo Vincent Kompany wari ufite ikinegu cyo kumanura Burnley mu cyiciro cya kabiri.

    Kuva yatangira gutoza Bayern Munich, Vincent Kompany yahise aca amarenga ko amakipe azayahangamura kuko kugeza ubu Bayern Munich ni yo iyoboye Shampiyona y’u Budage n’amanota 14 ndetse izigamye ibitego 23. 

    Gusa muri UEFA Champions League Vincent Kompany aherutse kuva imbere ya Aston Villa yimyiza imoso nyuma yo kumutambika igitego kimwe ku busa.


    Vincent Kompany utoza Bayern Munich akomeje guhangamura amakipe atandukanye

    4. Julian Nagelsmann utoza u Budage

    Umudage w’imyaka 37 y’amavuko Julian Nagelsmann nawe ari ku rutonde rw’abatoza bato beza bitezweho kuzatanga umusaruro mwiza mu myaka izaza. Nyuma yo kubona ibyo gukina umupira w’amaguru atazabishobora, yahise ayoboka ibyo gutoza afite imyaka 29 muri 2016.

    Ubwo yatangiraga gutoza, Julian Nagelsmann yabitangiriye mu ikipe ya TSG Hoffenheim aza kuyivamo muri 2019 ajya muri RB Leipzig yatoje kugera muri 2021. Ubunararibonye bwa Julian Nagelsmann bwanatumye yegukana igikombe cya Shampiyona mu Budage “Bundesliga”.

    Nyuna yo kuva muri Bayern Munich, uyu mutoza Julian Nagelsmann yahise ahabwa akazi ko gutoza ikipe y’igihugu y’u Budage, ubwo aheruka muri Euro yayigejeje muri kimwe cya kane.

    Julian Nagelsmann w’imyaka 37 y’amavuko yitezweho kuzageza kure ikipe y’igihugu y’u Budage ndetse akanatanga umusanzu mu bandi batoza akabafasha gutera imbere.

     

    Julian Naglesmann ni umwe mu batoza b’ibihugu bafite imyaka mike

    6. Fabian Hürzeler wa Brighton and Hove Alibions

    Umudage Fabian Hürzeler nawe ni umutoza uri guca amarenga yo kuzahangamura amakipe ku myaka 31 y’amavuko.

    Muri uyu mwaka w’imikino yaciye amarenga ko azaba umutoza ukomeye cyane nyuma yo gufata Brighton idakomeye yarangiza akarimbagura amakipe yo mu Bwongereza harimo na Manchester United.

    Ku ikubitiro Fabian Hürzeler yatambitse Manchester United ibitego bibiri kuri kimwe, agwa miswi na Arsenal igitego kimwe kuri kimwe.

    Kugeza ubu Brighton and Hove Alibions itozwa na Fabian Hürzeler. Mu Bwongereza, uyu mutoza amaze gutsinda imikino ine mu mikino irindwi amaze gukina muri English Premier League.

    Mu makipe yatsinze harimo na Manchester United. Kugeza ubu Brighton atoza ni iya karindwi n’amanota 14 iri imbere yamakipe y’ibigugu nka Newcastle United, Tottenham Hotspur Manchester United n’ayandi.


    Fabian Hurzeler utoza Brighiton ku myaka 31 y’amavuko ari guca amarenga ko azaba umutoza ukomeye


    Uretse abo batoza bavuzwe haruguru abandi batoza bakiri bato mu myaka kandi b’abahanga nka Will Still utoza Reims afite imyaka 31 y’amavuko, Roberto Dezerbi afite imyaka 45, Thiago Motta afite imyaka 42, Arne Slot afite imyaka 45 ndetse n’abandi.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147636/arteta-alonso-na-kompany-mu-batoza-bato-baca-amarenga-yo-kuzaryoshya-ruhago-i-burayi-147636.html

  • Umujyi wa Rwamagana ugiye kunguka ibilometero bisaga bibiri bya kaburimbo – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanda wa kaburimbo imirimo yo kuwubaka irarimbanyije, aho byitezwe ko uzarangira muri uyu mwaka w'ingengo y'imari ya 2023/2024. Uzaba ureshya na kilometero 1,8, ukazuzura utwaye miliyari 1,9 Frw.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Kagabo Richard, yabwiye IGIHE ko bamaze gusinyana amasezerano n'abazubaka uyu muhanda witezweho kwagura uyu Mujyi.

    Yagize ati 'Byamaze kwemezwa mu Mujyi wa Rwamagana muri iyi ngengo y'imari tuzubakamo umuhanda wa kaburimbo uzanyura mu Kagari ka Nyagasenyi uzaca kuri St Aloys, uzenguruke ku Kigega umanuke hasi muri Nyagasenyi ugende uhure n'undi uva ku Gakiriro, uzaba ureshya na kilometero 1,8.'

    Yavuze ko uyu muhanda uzarimbisha Rwamagana, utumwe umujyi waguka kandi byoroshye urujya n'uruza.

    Visi Meya Kagabo yavuze ko rwiyemezamirimo uzawukora yamaze guhabwa amasezerano ndetse n'abazamugenzura nabo bahawe amasezerano.

    Yavuze ko kuri ubu Akarere kari kwishyura ibikorwa by'abaturage bizangizwa n'ikorwa ryawo aho bazishyura miliyoni 23 Frw.

    Uyu muyobozi yasabye abaturage kuzabungabunga uyu muhanda no kuwurimbisha nko gutera ibiti bisanzwe n'iby'imitako kugira ngo aho batuye hakomeze gusa neza.

    Akarere ka Rwamagana gasanzwe gafite mihanda ya kaburimbi ireshya na kilometero 28 ubariyemo n'iyubatswe kera.

    Hagiye kubakwa umuhanda mushya wa kaburimbo mu mujyi wa Rwamagana


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umujyi-wa-rwamagana-ugiye-kunguka-ibilometero-bisaga-bibiri-bya-kaburimbo