Mu mishinga ikeneye ubuvugizi muri aka Karere harimo uwo kuhira, abaganga bake n'indi myinshi.
Ibi yabyeretswe mu ruzinduko rw'umunsi umwe aherutse kugirira mu Karere ka Ngoma tariki ya 9 Ukwakira 2024. Muri uru ruzinduko yasuye bimwe mu bikorwa remezo byubatswe muri aka Karere ndetse anasura indi mishinga y'iterambere iri kuhakorerwa irimo n'iyandindiye yasabwe gukorera ubuvugizi.
Mu mishinga yadindiye yasabwe gukorera ubuvugizi harimo umushinga wo kuhira ku buso bwa hegitari 3500 uzakorerwa mu mirenge ya Zaza, Sake, Mugesera, Rukumberi na Karembo. Uyu mushinga wazanywe na Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi byari biteganyijwe ko utangira muri Mutarama uyu mwaka ariko kugeza magingo aya ntakirakorwa.
Kubaka umuhanda uhuza Ngoma na Kirehe ureshya na kilometer 14 uzwi nka Gahara-Kazo, hari ukubaka igice cya kabiri cy'Urwibutso rwa Rukumberi ndetse n'umushinga wo kwagura ibiro by'Akarere iyi yose ikaba itarakozwe kubera ibibazo by'ingengo y'imari n'ibindi.
Mu yindi mishinga yagaragajwe harimo uwo gutanga amashanyarazi ku ngo ibihumbi 17 wari gutangira muri Mata uyu mwaka ariko kugeza n'ubu ukaba utari watangira, hanagaragajwe ikibazo cy'ubuke bw'abaganga ku Bitaro bya Kibungo no ku bigo nderabuzima biri muri aka karere.
Minisitiri wa Siporo, Nyirishema Richard, usanzwe ari n'imboni ya Guverinoma muri aka karere, yavuze ko kuba yasuye aka karere akanerekwa imishinga ikarimo bizamworohera mu kuyikurikirana. Yavuze ko hakiri akazi kenshi gakenewe gukorwa ariko ko abantu bafatanyije n'izindi nzego bazajya inama mu kubikurikirana.
Mu yindi mishinga yasuye akishimira iterambere ryayo harimo umuhanda uhuza Akarere ka Ngoma na Bugesera aho kuri ubu watangiye gushyirwamo kaburimbo, imishinga y'ubukerarugendo iri gukorerwa ku kiyaga cya Mugesera ndetse na sitade yubatswe muri aka Karere.













Ni imikino yakinwe harimo n'uwo mu itsinda rya D harimo n'uw'u Rwanda rwasuyemo Benin, umukino ukaba warangiye Amavubi atsinzwe ibitego 3-0.
Ikipe y'Igihugu yarimo ishaka igitego cyo kwishyura, yaje gutsindwa ibitego bibiri bikurikiranye bya Andreas Hountondji ku munota wa 67 na Hassane Imourane ku wa 70, byombi biturutse ku mashoti akomeye yaterewe inyuma y'urubuga rw'amahina akaruhukira mu izamu ryari ririnzwe na Ntwari Fiacre.
U Rwanda nyuma yo gutsindwa uyu mukino rwagumye ku mwanya wa gatatu mu itsinda D n'amanota abiri, mu gihe Bénin iri ku mwanya wa kabiri n'amanota atandatu mu itsinda riyobowe na Nigeria n'amanota arindwi, dore ko mu wundi mukino yatsinze Libya igitego 1-0.
Amakipe yombi azongera guhurira kuri Stade Amahoro ku wa Kabiri tariki 15 Ukwakira mu mukino wo kwishyura wo mu itsinda D.
Abakinnyi b'Amavubi babanjemo: Ntwari Fiacre, Fitina Omborenga, Mutsinzi Ange, Manzi Thierry (wasimbuwe na Niyigena Clement), Mugisha Bonheur, Bizimana Djihad (wasimbuwe na Niyibizi Ramadhan), Muhire Kevin, Kwizera Jojea (wasimbuwe na Samuel Guelette), Mugisha Gibert na Nshuti Innocent (wasimbuwe na Mbonyumwami Taiba).


















