Blog

  • Umushumba wa 'Zeraphat Holy Church' n'umugore we batawe muri yombi – #rwanda #RwOT

    Ni amakuru IGIHE yahamirijwe n'Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B. Thierry, wavuze ko uyu mugabo n'umugore we batawe muri yombi ku wa 9 Ukwakira 2024.

    Dr Murangira B. Thierry, Umuvugizi wa RIB yagize ati 'Nibyo koko aba bombi batawe muri yombi bakurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya n'icyo gukangisha gusebanya hakoreshejwe amafoto y'urukozasoni bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimihurura mu gihe iperereza rikomeje hanakorwa dosiye ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.'

    Amakuru ahari avuga ko iperereza ry'ibanze ryagaragaje ko umwe mu bantu basengeraga muri 'Zeraphat Holy Church' ari we watanze ikirego arega umuyobozi waryo ko yamusabye miliyoni 10Frw, amwizeza kumusengera indwara yaramaranye igihe kirekire igakira.

    Umuvugizi wa RIB yirinze kugira icyo avuga ku bijyanye n'icyaha cyo gukangisha gusebanya hakoreshejwe amafoto y'urukozasoni.

    Yagize ati “Iperereza rirakomeje ngo hamenyekane uburyo bakoze icyaha cyo gukangisha gusebanya hakoreshejwe amafoto y'urukozasoni ndetse n'uko ayo mafoto yabonetse.”

    Umuntu wese ukurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya, iyo abihamijwe n'Urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka ibiri ariko kitarenze itatu, n'ihazabu itari munsi ya miliyoni 3Frw ariko zitarenze miliyoni 5Frw.

    Iki ni igihano giteganywa n'ingingo ya 174 y'itegeko riteganya ibyaha n'ibahano muri rusange.

    Ni mugihe icyaha cyo gukangisha gusebanya cyo ugihamijwe n'Urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y'umwaka umwe ariko itarenze itatu n'ihazabu y'ibihumbi 100Frw ariko itarenze ibihumbi 300Frw.

    Umuvugizi w'Urwego rw'Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B. Thierry yasabye abantu bose kugendera kure ibikorwa byose biganisha mu gukora ibyaha.

    Ati 'Buri muntu wese asabwa kubahiriza amategeko y'Igihugu. Ku buryo bw'umwihariko Abavugabutumwa barasabwa kwirinda ibintu byose biganisha ku gukora ibyaha n'ibindi bikorwa byose bigayisha umurimo bakora. Nibabe intangarugero mubyo bakora byose.'

    Umushumba wa 'Zeraphat Holy Church' n'umugore we batawe muri yombi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umushumba-wa-zeraphat-holy-church-n-umugore-we-batawe-muri-yombi

  • Abanyeshuri biga amategeko muri UR-Huye basabwe kureba kure bakajyana n'igihe isi igezemo – #rwanda #RwOT

    Byagarutsweho ku wa 09 Ukwakira 2024, mu kiganiro bahawe n'Umuyobozi Mukuru w'Ishuri Rikuru ryo Kwigisha no Guteza Imbere Amategeko mu Rwanda(ILPD), Dr Aime Muyoboke Karimunda ,ubwo yabaganirizaga ku musanzu bakeneweho mu mwuga w'amategeko n'akamaro ko kwiga muri ILPD.

    Dr Muyoboke yagize ati 'Uyu munsi, turi kubona abantu basohoka mu mashuri barize amategeko mpanabyaha, amategeko y'umuryango, amategeko y'izungura. Ibi ni byiza, ariko uwabyize ategereza ko hari ikibazo kivuka nk'icyaha cyakozwe, umuturage ushaka gatanya, umuturage witabye Imana kugira ngo afashe gukemura icyo kibazo cy'izungura.'

    Yakomeje agira ati ' Ese kiramutse kitavukiye igihe yabitekerezaga byagenda bite? Nyamara wa munyamategeko yashoboraga kurema ubumenyi, ibyo ni byo bigezweho ubu kuko kurema ubumenyi ni byo bibeshejeho abanyamategeko benshi kurusha gutegereza gukemura ibibazo.'

    Yakomeje agira ati' Hari ingero z'ibikenewemo kurema ubumenyi kandi bishobora kwinjiriza abanyamategeko: nk'abantu bita ku masezerano mu bya siporo, amasezerano mu bijyanye n'ibidukikije, amategeko areba iby'ingufu, amategeko areba iby'ikirere n'isanzure, ishoramari mpuzamahanga, ibinyanye n'ubuvuzi n'imiti, n'ibindi kandi ni mwe bo kuzabikora.'

    Dr Muyoboke yavuze ko abantu bize amategeko bakeneweho umusanzu ukomeye cyane mu gutanga ubutabera bufite ireme kandi bwihuse ndetse no guteza imbere amategeko.

    Yagarutse ku nshingano abanyamategeko bafite zo guherekeza igihugu muri gahunda zose z'iterambere rya politiki, ubukungu ndetse n'imibereho myiza y'abaturage.

    Yasabye kandi aba banyeshuri kurangwa n'indangagaciro za kinyamwuga kuko ari ingenzi, aho yasobanuye ko kugira ubumenyi ari byiza ariko ko bitihagije.

    Yavuze ko u Rwanda rukeneye abanyamategeko bashobora guhangana n'abandi ku isoko mpuzamahanga ry'umurimo kandi ko ibyo bisaba ko hejuru y'ubumenyi, ubufite aba arangwa indangagaciro za kinyamwuga nko kubahiriza igihe, kugaragara neza, kumenya uko witwara bitewe n'urwego urimo, uko witwara ku bakiliya n'ibindi.

    Uyu muyobozi yeretse aba banyeshuri ko ILPD ihari nka kimwe mu bisubizo bizafasha abanyeshuri kurushaho gutyaza ubwenge, kugira ngo bahinduke abanyamategeko igihugu na Afurika bifuza, ndetse abifuriza ikaze mu gihe bazaba bashoje kaminuza baje kwihugura muri ILPD, kuko ariyo nzira Umushingamategeko yateganyije yo kwinjira mu myuga itandukanye y'amategeko.

    Umuyobozi muri Kaminuza y'u Rwanda, mu Ishuri ry'Amategeko, Shenge Laurent, yabwiye IGIHE ko ibiganiro nk'ibi biba ari ingenzi cyane ku banyeshuri ndetse n'abarimu kuko bituma biyungura ubumenyi bwisumbuyeho ku masomo baba baraboneye mu ishuri.

    Ati 'Iyo haje umuntu nk'uyu ufite ubumenyi mu bijyanye no gushyira mu bikorwa amategeko, birafasha cyane kuko abasangiza inararibonye, bakabihuza n'ibyo bize, ugasanga bibagiriye akamaro gakomeye cyane.''

    Yakomeje avuga ko na Kimunuza y'u Rwanda iticaye ubusa mu kujyanisha amasomo y'amategeko ajyanye n'igihe isi igezemo, avuga ko bashyize imbere ibigezweho birimo amategeko ajyanye n'ubuganga, amategeko y'isanzure, agenga siporo n'andi.

    Ati 'Kaminuza ihora ivugurura inyigisho itanga byibura buri myaka 5, ubu hari kurebwa amasomo mashya yinjizwamo, nk'ubu dufite umwarimu uri gukorera impamyabumenyi y'ikirenga mu itegeko ry'ingufu(energy law),nagaruka hari icyo azamarira ishuri n'abanyeshuri.”

    Abanyeshuri bitabiriye iki kiganiro nabo bavuze ko bungukiyemo byinshi bizabayobora mu gihe bazaba bageze hanze ya Kaminuza, basaba ko byajya biba kenshi bakarushaho kongera ubumenyi.

    Baboneyeho no gusaba ubuyobozi bwa Kaminuza y'u Rwanda na ILPD kubakorera ubuvugizi kuri Leta kugira ngo bajye boroherezwa kwiga muri ILPD ku nguzanyo ya Leta isanzwe kuko ngo hari benshi basoza kaminuza bakabura uko bajya kwihugura muri ILPD, kubera kubura amikoro.

    Kuri ubu, Ishuri ry'Amategeko rya Kaminuza y'u Rwanda ribarirwamo abanyeshuri basaga 400 bari mashami atatu, irya UR-Huye,irya Polisi (National Police College) riri i Musanze, ndetse n'irindi ryo mu ishuri rya Gisirikare rya Gako (Gako Military Academy).

    Iki kiganiro cyari cyitabiriwe n’abanyeshuri benshi biga amategeko muri UR-Huye kandi bose banyuzwe n’ibyavugiwemo

    Kezeneza Sierra wiga mu Ishuri ry’Amategeko muri UR-Huye, yasabye ko ibiganiro nk’ibi byakwiyongera bakarushaho kwaguka mu bumenyi

    Dr Kalimu kandi, yasabye abanyeshuri biga amategeko kwigirira icyizere bagakora cyane, ababwira ko aho bicaye na we yari ahari mu 1995-1999 yiga mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda(UNR)

    Dr Kalimunda Muyoboke Aime, uyobora ILPD, yibukije abanyeshuri biga amategeko imyambarire ikwiye umunyamategeko

    Dr Kalimunda Muyoboke Aime, uyobora ILPD(uri hagati) yakanguriye abiga amategeko kwibuka kumenya ibigezweho muri iki gihe, bakihugura mu mategeko ajyanye n’igihe anakenewe cyane ku isoko ry’umurimo

    Hafashwe ifoto y’urwibutso

    Kwihanga Frederic, wiga muwa Kane mu mategeko muri UR-Huye, yavuze ko iki kiganiro kimukanguye ubwonko, akaba agiye kwihatira kuzihugura mu mategeko arebana n'ishoramari mpuzamahanga

    Umuyobozi muri Kaminuza y'u Rwanda, mu Ishuri ry'Amategeko, Shenge Laurent, yavuze ko ibiganiiro nk’ibi bitanzwe n’impuguke bigirira akamaro abanyeshuri ndetse n’abarimu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyeshuri-biga-amategeko-muri-ur-huye-basabwe-kureba-kure-bakajyana-n-igihe

  • Yabitangiye ku myaka 14 gusa! Ibyihariye kuri… – #rwanda #RwOT

    Imideli yafashe intera muri iki kinyejana cya 21. Mu busanzwe imideli bisobanuye uburyo bwo guhanga uburyo bw'imyambarire n'imyambaro ukaba wakongeraho utundi tuntu tuyigira myiza kurushaho, bituma uyambaye agaragara neza.

    Mu ntangiriro z'ikinyejana cya 20 imideli yose yari igezweho yaturukaga mu Bufaransa rimwe na rimwe no mu Bwongereza. Hagati muri icyo kinyejana, intambara ya kabiri y'isi yatumye ibintu bihinduka, Paris yari izwi nk’igicumbi cy'imideli itangira kugira izindi nganda bihangana na zo zakoraga ibijyanye n'imideli.

    Mu mpera z'ikinyejana cya 20 abahanga mu gukora imideli bariyongereye ndetse n'inzu zimurika imideli, aho imideli y'i Burayi yatangiye kugenda ikwirakwira no mu bindi bice bitandukanye by'isi.

    Umuhanzi w'imideli wa mbere wamenyekanye ni Charles Fredrick Worth. Yagize uruhare rukomeye mu isi y'imideli mu kinyejana cya 19. Worth yavutse mu 1825 i Lincolnshire mu Bwongereza, atangira gucuruza imyenda nyuma aza kwimukira i Paris haje kuba igicumbi cy'imideli.

    Gisele Bündchen uzwi cyane nk’umunyamideli ukize cyane ku isi, ni Umunya-Brazil w'imyaka 44 y’amavuko. Mu 1998 yagaragaye ku gifuniko cy'inyamakuru gikomeye mu Bwongereza 'Vogue'. Kuva mu mwaka wa 2001 kugeza ubu ahora imbere ku rutonde rw’abanyamideli binjiza amafaranga menshi ku Isi.

    Yabonye izuba ku ya 20 Nyakanga 1980, atangira kumurika imideli ku myaka 14 ubwo yari yitabiriye ibirori byo kumurika imideli mugihugu cya Brazil. Yahoze ari umugore wa Tom Brady, ubu bafitanye abana babiri.

    Gisele yavukiye mu muryango w’Abakatolike, avukana n’abana batanu b’abakobwa. Sekuru witwa Walter Bundchen yahoze ari Umuyobozi Mukuru w’umujyi wa Horizontina. 

    Nubwo yakuze yiyumvamo impano yo gukina Volleyball, umubyeyi we (Nyina) yatangiye kumutoza ibijyanye n’imideli mu 1993 maze atangira kubishyira mu bikorwa.

    Mu 2007 Gisele yagizwe umugore wa 16 ukize kurusha abandi mu bucuruzi bw’imyidagaduro kandi yegukana umwanya wa mbere ku rutonde rw’abanyamideli binjije amafaranga menshi mu 2012.

    Ntacyiyerekana mu byo kwerekana imideli no gukora ibitaramo byo kurimba ariko Gisele Bündchen aracyayoboye abo basangiye umwuga mu kwinjiza amafaranga. Uyu mwaka, umutungo we wageze kuri miliyoni 400 z’amadolari, ibimugira umunyamidelikazi ukize cyane kuva mu mwaka wa 2002.

    Forbes magazine igaragaza ko uyu mugore wamamaye muri filime 'Taxi, The Devil Wears Prada' amafaranga menshi yayavanye mu bikorwa byo kwamamaza n'ubufatanye agirana n'ibigo bikomeye by'ubucuruzi.

    Gisele Bündchen yagiye akorana n’ibigo bikomeye nka Chanel, Carolina Herrera na Pantene, ibi byiyongeraho ibikorwa byo kwamamaza inkweto zikorwa na Arezzo ndetse na SkyTV y'iwabo muri Brazil. Afite kandi ibikorwa bye bwite by'ubucuruzi bubyara inyungu.

    Muri Gicurasi 2014, Forbes yamugize umugore wa 89 mu 100 bafite izina rikomeye ku Isi, yarimo ari umunyamideli umwe gusa.

    Kuva muri 2000, Gisele ashyize umutima mu bikorwa byo gufasha rubanda nyamwinshi, aho yatangiye kwigisha abagore uko bakwirinda kanseri y’ibere, agatanga amafaranga menshi yo gufasha abana batishoboye, n’ibindi byinshi.

    Kuva mu 2000 kugeza mu 2005, yakundanye n’umukinnyi wa filime Leonardo DiCaprio, aza gushyira iherezo ku by’uru rukundo nyuma yo kurwara agahinda gakabije.

    Mu 2006 nibwo yinjiye mu rukundo na Tom Blandy, baje gushyingiranwa mu 2009 bakabyarana abana babiri b’abahangu. Aba bombi, baje guhana gatanya nyuma y’imyaka 13 babana nk’umugabo n’umugore mu 2022.

    Dore amwe mu mafoto y’umunyamideli ukize kurusha abandi ku Isi:







    Gisele amaze imyaka irenga 20 yicaye ku ntebe y’umunyamideli utunze agatubutse ku Isi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147627/yabitangiye-ku-myaka-14-gusa-ibyihariye-kuri-gisele-buendchen-umunyamideli-ukize-cyane-ku–147627.html

  • APR W BBC yongeye guta isaro imbere ya REG W BBC – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya REG W BBC yegukanye umukino wa 3 w'imikino ya kamarampaka (BetPawa Playoffs) itsinda APR W BBC amanota 82 kuri 66, tariki ya 9 Ukwakira 2024, mu mukino wabereye muri Petit Stade Amahoro, Kigali.

     

    Uyu mukino wari uwo guhatanira umwanya wa mbere mu bagore, aho REG W BBC yari ifite imikino ibiri yatsinze mbere, mu gihe APR W BBC nta mukino n'umwe yari yegukanye muri iyi mikino ya kamarampaka.

     

    Umukino watangiye ku isaha ya saa moya z'umugoroba (19h00), agace ka mbere kegukanwa na REG W BBC ibifashijwemo n'abakinnyi bakomeye nka Philoxy Destiney na Victoria Reynolds, bagatsinda amanota 24 kuri 13 ya APR W BBC.

     

    Mu gace ka kabiri, APR W BBC yagarukanye imbaraga zidasanzwe, igafashwa cyane n'abakinnyi bayo bakomeye barimo Kantore Sandra na Kamba Yoro Diakite, maze begukana aka gace ku manota 24 kuri 17. Igiteranyo cy'amanota y'uduce twombi twabanjirije igice cya kabiri cyari 41 ya REG W BBC kuri 37 ya APR W BBC, bituma harushaho kubaho ishyaka ryo guhatana.

     

    Mu gace ka gatatu, REG W BBC yagarutse mu mukino ifite intego yo kongera kuyobora, maze abakinnyi nka Uking Kristina Morgan bagatsinda amanota 19 kuri 17, bongera kwiyongerera ikizere cyo kwegukana intsinzi.

     

    Agace ka kane n'ako kahiriye REG W BBC, kuko yongeye kwiharira amanota ibifashijwemo n'abakinnyi bakomeye barimo Philoxy Destiney, Victoria Reynolds na Uking Kristina Morgan, batsinda amanota 22 kuri 16 ya APR W BBC.

     

    Uking Kristina Morgan wa REG W BBC ni we watsinze amanota menshi muri uyu mukino, agira amanota 21, akurikirwa na Philoxy Destiney watsinze 19. Ku ruhande rwa APR W BBC, Uwizeyimana yatsinze amanota 13, mu gihe Kamba Yoro Diakite yagize amanota 12.

     

    REG W BBC isigaje umukino umwe mu mikino ya BetPawa Playoffs, kandi mu gihe yaba iwutsinda izahita yegukana iri rushanwa. Nyuma yo gutsinda APR W BBC mu mikino itatu ikurikiranye, REG W BBC ifite amahirwe akomeye yo kwegukana igikombe niba inegukana umukino wa nyuma.

     

    Source : https://yegob.rw/apr-w-bbc-yongeye-gutisaro-imbere-ya-reg-w-bbc/

  • Umupadiri w'i Kirehe akurikiranyweho gusambanya umwana w'umukobwa w'imyaka 15 – #rwanda #RwOT

    Uyu mupadiri uyobora iri shuri ryo mu Karere ka Kirehe, yatawe muri yombi ku wa 9 Ukwakira 2024

    Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B.Thierry wagize ati ' Arakekwaho icyaha cyo gusambanya umwana w'umukobwa w'imyaka 15 wiga muri icyo cyigo cy'ishuri, kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kacyiru mu gihe iperereza rikomeje ngo hakorwe dosiye ye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.'

    Mu gihe Urukiko rwamuhamha iki cyaha, yahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25, nk'uko biteganywa n'ngingo ya 14 y'itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange.

    Dr Murangira yavuze ko uru rwego rusaba abarezi kuzuza neza inshingano zabo zo kurera, bubaha kandi barinda abo barera.

    Ati 'Biragayitse cyane kuba umuntu w'umurezi yakekwaho icyaha nk'icyi cyo gusambanya umwana. Ibyaha nk'ibi ntabwo bizihanganirwa, uzabikora wese amenye ko amategeko azamuhana kandi bazirikane ko iki ari icyaha kidasaza.'

    Umupadiri watawe muri yombi akurikiranyweho gusambanya umwana w'umukobwa w'imyaka 15


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/padiri-katabogama-yatawe-muri-yombi-akurikiranyweho-gusambanya-umwana-w

  • Icyicaro cya Kaminuza y'u Rwanda kigiye kwimukira mu nyubako nshya – #rwanda #RwOT

    Ni inyubako yatangiye kubakwa mu 2017, mu mushinga mugari wa miliyoni 40$ watewe inkunga na Koreya.

    Wari ukubiyemo kubaka icyo cyicaro gikuru, amacumbi y'abanyeshuri ba UR Ishami rya Nyarugenge n'Ishuri ry'Ubucukuzi n'iry'Ubumenyi bw'Isi.

    Inyubako zagombaga kubakwa muri uwo mushinga zari kuzura mu bihe bitandukanye, aho nk'iyo inyubako igiye kwimukiramo iicyicaro cya UR yagombaga gutahwa mu 2021 ariko hagenda habaho inzitizi zatumye bitagenda uko byateganyijwe.

    Umuyobozi Mukuru wa UR, Dr. Kayihura Muganga Didas, yabwiye IGIHE ati 'Ibyinshi byararangiye tuzayimukiramo mbere y'uko uyu mwaka urangira. Ntibizarenga mu Ukuboza 2024'.

    Asobanura ku nzitizi zatumye imirimo yo kuyubaka itinda, yagize ati 'Icyabaye ni uko amasezerano na rwiyemezamirimo yaje kurangira itaruzura hakajya habaho kuyavugurura kuko akenshi iyo inyubako yatangiye hari ibyo bagenda bahinduraho nyuma.'

    'Kubera ko yari ikomatanyije n'izindi nyubako habaga harimo ibintu byinshi rero yaje guhagarara bavugurura amasezerano. Ikindi cyayitindije ni uko wari umushinga uhuriweho n'inzego nyinshi zirimo Leta y'u Rwanda, Abanya-Koreya, rwiyemezamirimo wubaka, abagenzura na banki itanga mafaranga'.

    Yongeyeho ko ibyo byose byakozwe bikarangira kuri ubu iyo nyubako ikaba yaramaze no gushyirwamo ibikoresho byose imbere. Icyakoze ngo hari imirimo mike isigaye hanze yayo ari iyo izatwara amezi ari imbere.

    Ati 'Ubu bari kunoza ibijyanye na parking no kwimura amarembo kuko aho twari twateganyije ari hariya hasakaye ku mahema ya Camp Kigli ariko tuza kubona ari imbogamizi mu gihe habereye inama zikomeye hajya haba umubyigano. Twasanze ibyo byajya bituma abakozi bacu bajya guca mu yandi marembo yegeranye n'ishuri ryisumbuye rihari kandi ni kure dusaba ko irembo ryashyirwa hepfo y'iyo nyubako hateganye n'umuhanda ujya mu Biryogo rikaba iryayo yonyine.'

    Dr. Kayihura yavuze ko impamvu iyo kaminuza igiye kwimura ikicaro ari ko aho cyari kiri atari cyo hari hagenewe.

    Kaminuza y'u Rwanda yari ifite icyicaro mu Ishami rya Gikondo kuva mu 2013. Ubuyobozi busobanura ko aho ikorera hari hagenewe amashuri n'ibiro by'abarimu.

    Kaminuza y’u Rwanda igiye kwimukira mu nyubako yuzuye muri Camp Kigali


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/icyicaro-cya-kaminuza-y-u-rwanda-kigiye-kwimukira-mu-nyubako-nshya

  • Rotary Club Kigali Seniors yateye inkunga abahoze ari abazunguzayi biyubakiye isoko – #rwanda #RwOT

    Aba bagore nyuma yo gukurwa mu muhanda, bibumbiye mu matsinda atatu ariyo Inkingi Rugando, Tugane heza na Terimbere Mutegarugori, mu rwego rwo kwiteza imbere kuko icyo gihe kubera kwizigama biyubakiye isoko rito riherereye mu Rugando.

    Ku wa Gatatu tariki 9 Ukwakira 2024, Rotary Club Kigali Seniors yashyikirije inkunga ya miliyoni 2,8 Frw aba bagore kugira ngo bakomeze ibikorwa by'iterambere.

    Umuyobozi wa Rotary Club Kigali Seniors, Rumongi Aimable yavuze ko bahisemo gushyigikira aba bagore nyuma yo kumva igitekerezo cyabo cyiza.

    Yagize ati 'Iki gikorwa twagitekereje nyuma yo kumenya ko hari itsinda ry'abagore bashaka kuva mu muhanda. Icyo gihe twatekereje kubarihira ubwisungane mu kwivuza ariko nyuma twifuza kubatera inkunga kugira ngo bakore imishinga iciriritse bityo bazamuke n'izo mutuelle bajye bazigurira bidasabye ko hari umuntu wo hanze uzibagurira.'

    Yakomeje agira ati ' Ni ukubashyigikira mu bucuruzi bwabo kuko basanzwe bacuruza imbuto, imboga n'amakara kandi bafite n'inzozi zo kuzajya barangura i Dubai. Ikindi tuzababa hafi ku buryo tuzabafasha gucunga no gukoresha neza iyi nkunga.'

    Ayinkamiye Judithe uyobora amatsinda abiri y'aba bagore avuga ko inkunga bahawe igiye kubafasha kongera igishoro bityo ubucuruzi bwabo butere imbere.

    Yagize ati ' Iyi nkunga igiye kudufasha kuko mu matsinda yacu, umunyamuryango yaguzaga agahabwa amafaranga make kuko twabaga tuyashaka turi benshi. Ariko ubu, azajya aguza ahabwe afatika yongere mu bucuruzi bwe bityo twiteze imbere.'

    Aba bagore bahoze bacururiza mu muhanda, mu Rugando nyuma bafashwa kuwuvamo ndetse baniyubakira isoko rito ryabatwaye miliyoni 7 Frw.

    Bavuga ko icyorezo cya Covid-19 cyabakomye mu nkokora, bagashirirwa bityo inkunga bahawe igiye kongera kufasha kuzahura ubucuruzi bwabo.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Gasabo, Bayasese Bernard yashimye Rotary Club ku gushyigikira aba bagore.

    Ati 'Ndashimira Rotary yafashije aba babyeyi kuko burya gutera imbere ni ukuzamurana ndetse no gushyira mu bikorwa gahunda ya Leta yo kwishakamo ibisubizo.'

    Yasabye kandi aba babyeyi gukomeza kwibumbira mu matsinda kuko aribwo buryo bwiza kandi bwizewe bunorohereza ushaka kugira icyo abafasha kubona aho abasanga.

    Rotary y'u Rwanda igizwe na clubs 12 zirimo Rotary Club Kigali, Rotary Club Butare, Rotary Club Kigali Mont Jali, Rotary Club Kigali Virunga na Rotary Club Kigali Gasabo.

    Hari kandi Rotary Club Musanze Murera, Rotary Club Bugoyi Ibirunga, Rotary Club Kivu Lake, Rotary Club Kigali Senior, Rotary Club Kigali Karisimbi na Rotary Cosmopolitan.

    Rotary Club ni umuryango udaharanira inyungu ukora ibikorwa by'ubugiraneza birimo gufasha abatishoboye, gutanga amazi meza ku baturage, kurwanya indwara z'ibyorezo zirimo nk'imbasa no gutanga umusanzu mu bikorwa byose bigamije guteza imbere sosiyete.

    Rotary Club Kigali Seniors yashyikirije inkunga ya miliyoni 2,8 Frw abacuruzi bo mu Rugando

    Umuyobozi wa Rotary Club Kigali Seniors, Rumongi Aimable yavuze ko bazakomeza gushyigikira aba babyeyi bityo bahindure ubuzima

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Gasabo, Bayasese Bernard yashimye Rotary Club ku bikorwa by’ubugiraneza ikora

    Ayinkamiye Judithe uyobora amatsinda abiri y'aba bagore avuga ko inkunga bahawe igiye kubafasha kongera igishoro mu bucuruzi bwabo

    Nyuma y’iki gikorwa hafashwe ifoto y’urwibutso


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rotary-club-kigali-seniors-yateye-inkunga-abahoze-ari-abazunguzayi-biyubakiye

  • Justin Bieber ntarashyira umutima hamwe kuva… – #rwanda #RwOT

    Nk’uko biherutse gutangazwa ko bamwe mu byamamare by’inshuti ya hafi ya P.Diddy ko bihangayitse ko bashobora kuzahamagarwa mu rubanza rwe. Aba rero barimo na Justin Bieber ucyeka ko ashobora kugirwaho ingruka n’umubano yigeze kugirana n’uyu muraperi.

    US Weekly yatangaje ko amakuru yizewe ari uko Hailey Baldwin umugore wa Justin Bieber aherutse kuganiriza umwe mu nshuti ze amubwira ko umugabo we afite umutima uhagaze kuva P.Diddy yafungwa. 

    Yagize ati: ”Afite umutima uhagaze ko ashobora kuzahamagarwa mu gutanga ubuhamya bw’ibintu byaberaga mu biroro bya P.Diddy yakundaga kwitabira. Ntashaka kugira aho ahurira naruriya rubanza”.

    Ni mu gihe The New York Times yo yatangaje ko kuva mu 2014 Justin Bieber yashwana na P.Diddy yagize ibanga icyo bapfuye none aka afite inkeke ko ahamagawe mu rubanza byahita bimenyekana kandi yarifuzaga ko bikomeza kuba ibanga.

    Ibi bije nyuma yaho Justin Bieber yari amaze iminsi ashyirwa mu majwi ko nawe yaba yarahohotewe na P.Diddy mu 2010 nubwo we ku giti cye atarabyivugira.

    Umutima wa Justin Bieber nturi hamwe kuva P.Diddy yafungwa

    Ahangayikishijwe no kuba yahamagarwa mu rubanza kuvuga ibyaberaga mu birori by’uyu muraperi

    Biranavugwa ko Justin yaba yarahohotewe na P.Diddy biri mu byatumye bashwana

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147623/justin-bieber-ntarashyira-umutima-hamwe-kuva-pdiddy-yafungwa-147623.html

  • Afurika mu nzira zo kwikorera imiti ninkingo – #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w'Ikigo Nyafurika gishinzwe kurwanya no gukumira Indwara z'Ibyorezo (Africa CDC) Dr. Jean Kaseya, yavuze ko Inama ya Biashara Afrika 2024 ari umwanya mwiza wo gutekereza ku hazaza ha Afurika ndetse n'Isoko Rusange rya Afurika.

    Ati: 'Biashara Afrika 20224, ni umwanya wo kongera gutekereza ku hazaza ha Afurika n'ah'Isoko Rusange rya Afurika nk'inzira yo gufungura ubucuruzi hagati y'ibihugu bya Afurika.'

    Dr Kaseya yavuze ko bibabaje kuba buri gihe iyo hari icyorezo kije mu bihugu byacu bya Afurika twisanga twagiye kwinginga ngo tubone inkingo n'imiti.

    Yagize ati: 'Ariko reka nanone mvuge, turananiwe kubera ko buri gihe iyo hari icyorezo, tugira ubwoba kubera ko dukeneye gutangira gusaba Isi inkingo, imiti […] ni ko byagenze kuri Mpox, ni na ko byagenze mbere kuri Covid-19 kandi ni ko biri ubu kuri Marburg.'

    Dr Kaseya yavuze ko bigizwemo uruhare na Perezida Kagame, Perezida wa Kenya, William Ruto n'abandi bakuru b'ibihugu bya Afurika hakwiye gufatwa ingamba z'uko Afurika yajya yikorera inkingo n'imiti. Ati: 'Twafashe uyu mwanzuro, twatangiye gukora.'

    Ubwo yafunguraga ku mugaragaro Inama ya Kabiri y'Ihuriro ry’Ubukungu rigamije kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry'Isoko Rusange rya Afurika (AfCFTA Business Forum), izwi nka Biashara Afrika, Perezida Kagame yagaragaje ko u Rwanda ruri gukora ibishoboka byose mu guhangana n'Icyorezo cya Marburg ruhanganye na cyo.

    Iyi nama y'iminsi itatu iri kubera muri Kigali Convention Centre, yitabiriwe n'abantu barenga 1200 barimo abayobozi mu nzego za Leta n'iz'abikorera, abahagarariye ibigo by'ubucuruzi n'abashoramari, inzobere mu bijyanye n'ubucuruzi, ba rwiyemezamirimo b'urubyiruko n'abagore.

    Dr Kaseya yashimangiye ko u Rwanda ari ishuri kuri benshi mu bijyanye no guhangana n'ibyorezo bitandukanye.

    Ku wa 27 Nzeri 2024 ni bwo abarwayi ba mbere ba Marburg bagaragaye mu Rwanda. Kuva icyo gihe, abamaze kwandura Marburg ni 58 barimo 13 bamaze kwicwa na yo mu gihe abagikize ari 12 naho abagera kuri 33 bakiri kwitabwaho n'abaganga.

    Minisiteri y'Ubuzima ikomeje ibikorwa byo gukingira Marburg ndetse hashyizweho ingamba zo guhangana na yo hibandwa cyane ku kunoza isuku neza.

    Umwaka ushize ubwo bari i Kigali mu nama ya 9 y’Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba ku buzima n’ubushakashatsi, yahuje abayobozi mu nzego z’ubuzima baturutse mu bihugu binyamuryango, inzobere n’abashakashatsi biga ku mbogamizi n’ingamba zafatwa mu rwego rwo guhangana n’indwara ndetse n’ibyorezo hashingiwe ku masomo icyorezo cya COVID19 cyatanze, Minisiteri y’Ubuzima yatanze integuza ko mu gihe kitarambiranye, izatangaza aho gahunda yo gukorera inkingo mu Rwanda igeze kuko ngo hari intambwe nziza imaze guterwa. 

    Kugeza ubu nta gihugu na kimwe mu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba gikora inkingo cyangwa imiti, ibintu Umunyamabanga wa leta muri Uganda ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, James Magode Ikuya yavuze ko bishimangira intege nke z’urwego rw’ubuzima muri aka Karere.

    Yaragize ati 'Nk'uko twese tubizi icyorezo nta mupaka kigira, icyorezo cya COVID19 cyatwigishije amasomo menshi by’umwihariko isomo ry’uko dukeneye gukorera hamwe nk’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba tugashyiraho uburyo buhuriweho n’ingamba zimwe zo gukumira, gucunga no kugenzura ibyorezo. Byinshi mu bihugu byacu ntibirashobora kwikorera ibikoresho by’ibanze byo kwa muganga nk’inkingo n’imiti ya ngombwa.'

    Dr. Jean Kaseya yavuze ko Afurika yatangiye gushyira mu bikorwa icyemezo cyo kwikorera inkingo n’imiti

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147609/afurika-mu-nzira-zo-kwikorera-imiti-ninkingo-147609.html

  • Nyuma ya The Ben twitege ko Bruce Melodie yak… – #rwanda #RwOT

    Ku wa 02 Mutarama 2022 nibwo hasohotse indirimbo 'Why' ya The Ben na Diamond Platnumz, kaba ari indirimbo yari itegerejwe cyane n'abanyarwanda benshi. Niyo yaje kugeza ku mikorere ya Coach Gael na Bruce Melodie kubera kutumvikana The Ben yagiranye na Coach Gael.

    Iyi ndirimbo yatumye bwa mbere ahurira ku rubyiniro rumwe na Diamond Platnumz hanyuma bayiririmbana imbere y'amahanga. Aba bahanzi bombi baririmbanye mu birori byo gutanga ibihembo bya Trace byabereye mu Rwanda umwaka ushize.

    Ku rundi ruhande, Bruce Melodie amaze kugirana ubucuti bwimbitse na Harmonize wahoze ari umwe mu bahanzi barebererwa na Wasafi ya Diamond Platnumz ariko akaza kuyivamo ashinga label ye yise 'Konde Gang' ndetse akiyemeza guhangana na Diamond ku giciro icyo aricyo cyose.

    Benshi mu bafana ba Bruce Melodie bagiye bumvikana kenshi bifuza ko yakorana indirimbo na Diamond kugira ngo ace agasuzuguro k'abafana ba The Ben bavuga ko Bruce Melodie atari yakorana n'umuhanzi ukomeye cyane mu karere nka Diamond Platnumz.

    Ubwo yari mu kiganiro na Radiyo Citizens yo muri Kenya, Bruce Melodie yabajijwe niba hari umushinga w'indirimbo yaba afitanye na Diamond Platnumz kubera ko amaze kuba umuhanzi ukomeye mu karere ka Afurika y'Iburasirazuba.

    Mu gusubiza, Bruce Melodie yavuze ko atari yagira amahirwe yo guhura no kuganira n'umuhanzi nka Diamond, avuga ko icyiza ari ugutegereza umwanya wa nyawo wo guhura no kuba bakorana ariko hari abahanzi bo muri Tanzania bafitanye ubucuti byumwihariko Harmonize bakoranye indirimbo.

    Bruce Melodie yagize ati 'Ntabwo nigeze ngira amahirwe yo gukorana na Diamond. Ni umuhanzi mukuru mpora ntekerezaho ariko uba ukwiye gutegereza igihe cya nyacyo cyo guhuza n'umuhanzi. Byashoboka ko mu gihe kiri imbere dushobora gukorana.'

    Muri iki kiganiro Bruce Melodie yahishuye ko ibanga ryo kuba umuhazi ukunzwe cyane mu Rwanda ari ugukora indirimbo ifite injyana iryohereye mu matwi y'abayumva.

    Ku rundi ruhande, The Ben aherutse gutangaza ko atari Why yakoranye na Diamond gusa ahubwo hari indi mishanga bafitanye izagenda ijya hanze mu minsi iri imbere. Mu yindi mishinga harimo indirimbo 2 yakoranye na Israel Mbonyi n'abandi.


    Bruce Melodie yatangaje ko atari yagira amahirwe yo gukorana na Diamond ariko ategereje igihe cya nyacyo


    Bruce Melodie yerekeje mu gihugu cya Kenya mu bikorwa byo kumenyekanisha indirimbo Iyo Foto yakoranye na Bien Sol

    The Ben wakoranye na Diamond mu ndirimbo Why, aheruka gutangaza ko hari indi mishinga bafitanye izajya hanze mu minsi iri imbere


    Mu mwaka ushize mu birori by’ibihembo bya Trace Awards, Diamond yiyambaje The Ben ku rubyiniro baririmbana indirimbo Why

    Reba indirimbo Why Diamond Platnumz yakoranye na The Ben

    “>

    Reba indirimbo Zanzibar ya Bruce Melodie na Harmonize ishingiro Bruce Melodie aheraho avuga ko hari abandi bahanzi bakomeye bo mu karere bakoranye nawe

    “>

    Reba indirimbo Iyo Foto Bruce Melodie yagiye kumenyekanisha muri Kenya

    “>



    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147626/nyuma-ya-the-ben-twitege-ko-bruce-melodie-yakorana-na-diamond-platnumz-147626.html