Blog

  • 'Sinatinyuka guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi '. -Charles Onana yashenguye imitima y'interahamwe #rwanda #RwOT

    Tariki 07 Ukwakira 2024, ubwo hatangiraga urubanza aregwamo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, Charles Onana yabuze aho apfunda imitwe ubwo umucamanza yari amubajije aho ahera avuga ko mu Rwanda habaye 'ubwicanyi hagati y'amoko budakwiye kwitwa ' jenoside', maze mu mvugo yatunguye benshi, Onana ati:'Sinatinyuka guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko hari ibimenyetso bidashidikanywaho byerekana ko yababye'.

    Interahamwe zisanzwe zimusunika mu bikorwa bye byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi zakubiswe n'inkuba, kuko uko kwivuguruza kubaye intsinzi ya mbere y'abarega Charles Onana.

    Iyi ni gasopo kandi ku basanzwe bahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ukaba n'umutego ushyizwe mu mu manza zose zizaburanishwa mu gihe kiri imbere, ku byaha byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Iyi mvugo ya Charles Onana ihabanye n'ibyo yanditse mu bitabo bye binyuranye, cyane cyane icyo yasohoye mu mwaka wa 2019, ari nacyo gikubiyemo byinshi mu bimenyrtso by' ibirego akurikaranyweho.

    Muri icyo gitabo' La vérité sur l'Opération Turquoise: Quand les archives parlent', Charles Onana avuga ko' ari ikinyoma kugereranya ubwicanyi bwabaye mu Rwanda na Jenoside nk'iyakorewe Abayahudi', ko ndetse ' byaba ari ubushukanyi kuvuga ko Abahutu bateguye umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi '.

    Kuvuguruza ibyo yiyandikiye no gukoza isoni interahamwe zamupakiyemo ibinyoma akwiza, byaje gushimangirwa n'umutangabuhamya Onana ubwe yishyiriye ku rutonde rw'abamushinjura, wahaye urukiko ibimenyetso byerekana ko Jenoside yakozwe Abatutsi yateguwe ndetse ikanashyirwa mu bikorwa.

    Uwo mutangabuhamya 'ushinjura', ni uwiyise 'Simugomwa', ariko biza gutahurwa ko amazina ye nyakuri ari' Sixbert Musangamfura', ukomoka mu yahoze ari Perefegitura ya Gikongoro.

    Impamvu yo kugoreka umwirondoro we ntiyahishuwe, gusa Musangamfura ntiyari kubasha kujijisha abakurikiranye ubuhamya bwe, kuko asanzwe azwi mu ngirwashyaka' Ishakwe' ry'ibigarasha byahagurukiye kugoreka amateka y'uRwanda no gutagatifuza abajenosoderi.

    Musangamfura Sixbert kandi byari kumugora guhakana itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko mu nyandiko zitabarika yasohoye mu kinyamakuru cye' Isibo' yagaragaje kenshi imyiteguro ya Leta ya Habyarimana mu gitsemba inyoko Tutsi.

    Imboni yacu ikurikiranira hafi urwo rubanza, iravuga ko kwinyuramo kwa Charles Onana n'umutangabuhamya we Musangamfura, byaciye intege cyane imbaga y'interahamwe, ibigarasha n'inkundarubyino z'Abakongomani, ku buryo umubare w'abazindukaga bashagaye Onana mu rukiko, ugenda ugabanuka uko iminsi y'urubanza yicuma.

    Kubera ibibazo abatangabuhamya bahatwa, ntibizatungurana ko hari n'abandi bazisanga bashinja Charles Onana kandi bibwiraga ko baje kumushinjura.

    Muri abo harimo abajenosideri bahamwe n'ibyaha. Abo bantu rero batashoboye kwiburanira ubwabo ngo bagirwe abere, hategerejwe kureba uko ubuhamya bwabo buzahabwa agaciro, maze umufatanyabikorwa wabo, Charles Onana akaba umutagatifu.

    Imiburanishirize y'uru rubanza izapfundikirwa kuri uyu wa gatanu, tariki 11 Ukwakira 2024.

    The post 'Sinatinyuka guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi '. -Charles Onana yashenguye imitima y'interahamwe appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/sinatinyuka-guhakana-jenoside-yakorewe-abatutsi-charles-onana-yashenguye-imitima-yinterahamwe/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=sinatinyuka-guhakana-jenoside-yakorewe-abatutsi-charles-onana-yashenguye-imitima-yinterahamwe

  • Nyuma y'impanuka y'ubwato muri Kongo, Leta irapfobya umubare w'abayiguyemo kugirango abazahabwa impozamarira babe bake #rwanda #RwOT

    LHashize hafi icyumweru nyuma muri Kongo ubwato bupakiye abantu benshi burohamye hafi y'icyambu cya Goma, ubutegetsi bukaba buhanganye bikomeye n'imiryango yabuze ababo muri iyo mpanuka.

    Kugeza ubu abantu barenga 500 baburiwe irengero. Leta irashaka gushyingura huti huti bake babonetse, abaturajge bo bakigaragambya bashaka ko babanza bagashakisha imirambo yose, bakazayishyingurira rimwe.

    Kuri uyu wa gatatu hagombaga kuba umuhango wo gushyingura, ariko wahindutse umunsi w'imyigaragambyo. Abasore benshi mu mujyi wa Goma bahagaritse ibikorwa byabo, cyane cyane abatwara abagenzi kuri moto, maze bafunga imihanda bifashishije amabuye no gutwika amapine n'ibikarito.

    Mu burakari bwinshi, imiryango yabuze ababo yateraniye imbere y'uburuhukiro burimo imirambo mike yabonetse, isaba ko bashyikirizwa imibiri y'ababo kugira ngo bayishyingure mu muryango, aho kuyishyingura.mumva rusange ahagenwe n'ubutegetsi

    Ubwato bwitwa 'MV Merdi' bwarohamye kuwa kane ushize ubwo bwariho bwinjira mu cyambu cya Goma, bukaba bwari buturutse mu mujyi muto wa Minova uri ku nkombe y'iburengerazuba y'ikiyaga cya Kivu, kandi nk'uko byatangajwe n'abarokotse, bwari butwaye abantu benshi cyane.

    Ubuyobozi bwemeje ko abantu 34 bapfuye, abandi 80 bakarokoka, mu gihe abarokotse bahamya ko ubwato bwari butwaye abantu barenga 500.

    Uku kudahuza imibare rero byatumye hemezwa ko umubare w'abapfuye uruta kure uwo Leta yatangaje, kuko hakiri abantu benshi baburiwe irengero.

    Kugeza ubu ibikorwa byo gushakisha ababuriwe irengero byarahagaritswe, icyakora hari amakuru amaze iminsi avugwa i Goma ko hari indi mibiri myinshi yabonetse, ariko nyiyashyikirizwa imiryango yabo, ahubwo ubuyobozi  burayigumana, bwanga ko umubare nyawo w'abitabye Imana umenyekana.

    Ubwo bwiru bushingiye ku makuru avuga ko Leta iteganya kwishyura indishyi y'akababaro imiryango yabuze ababo, bityo hakaba hashakishwa uburyo imibare y'abapfuye igabanywa, kugirango nyine n'abazahabwa iyo mpozamarira babe bake.

    Haranakekwa ariko ko hari imirambo yaba ikiri mu bwato bwamanutse hasi mu mazi, ibikorwa byo kuyishakisha bikaba byarahagaritswe itaraboneka, dore ko ibisigazwa by'ubwo bwato biri muri metero 200 z'ubujyakuzimu.

    Gushakisha iyo mirambo byabereye ihurizo ubutegetsi bwa Kivu y'amajyaruguru, budafite ibikoresho byabugenewe. Byongeye kandi mu kiyaga cya Kivu harimo gaz methane n'indi myuka ibabangamiye imirimo yo gushakisha imibiri ya ba nyakwigendera.

    Amakuru avuga ko muri komini ya Buzi hafi ya Minova, imiryango 500 yabuze ababo bari muri ubwo bwato, ariko 30 muri yo, niyo yonyine Leta iteganya guha indishyi, ishingiye ku bantu 34 yemera ko aribo bapfuye.

    The post Nyuma y'impanuka y'ubwato muri Kongo, Leta irapfobya umubare w'abayiguyemo kugirango abazahabwa impozamarira babe bake appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/nyuma-yimpanuka-yubwato-muri-kongo-leta-irapfobya-umubare-wabayiguyemo-kugirango-abazahabwa-impozamarira-babe-bake/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nyuma-yimpanuka-yubwato-muri-kongo-leta-irapfobya-umubare-wabayiguyemo-kugirango-abazahabwa-impozamarira-babe-bake

  • Urubyiruko rw'abakorerabushake rwihaye umukoro wo kubakira abatishoboye inzu 500 – #rwanda #RwOT

    Byatangarijwe mu murenge wa Mukamira w'Akarere ka Nyabihu ku wa 09 Ukwakira 2024, ahatangirijwe ku mugaragaro ukwezi kwahariwe ibikorwa by'ubukorerabushake bigiye kumara ukwezi bibera mu turere twose tw'u Rwanda.

    Muri uku kwezi urubyiruko rw'abakorerabushake rwihaye intego yo gukora ibikorwa bifite agaciro k'arenga miliyari 1Frw birimo imirima y'igikoni 21,480, ubwiherero 6,444, inzu 500 no gutera ibiti 60,000.

    Ubusanzwe ukwezi mpuzamahanga kwahariwe kuzirikana ibikorwa by'ubukorerabushake kuba mu kwezi kwa 12, ariko bitewe n'amateka y'u Rwanda, urubyiruko rw'abakorerabushake rwahisemo gukora uku kwezi mu kwezi k'Ukwakira kugira ngo bahuze ibikorwa byabo n'ukwezi kwahariwe gukunda igihugu.

    Abdul Madjid Ntawuruhunga umaze imyaka 9 muri uru rubyiruko, avuga ko nk'urubyiruko rw'abakorerabushake batewe ishema n'uruhare bagira mu iterambere ry'igihugu binyuze mu mirimo y'amaboko n'ubukangurambaga muri gahunda za Leta zo kurwanya igwingira n'izindi.

    Ati 'Ibi bikorwa byamaze kuducengera tubikora tubikunze kandi twumva dutewe ishema no kuba imbaraga zacu tuzikoresha mu kubaka u Rwanda dufatiye urugero ku rubyiruko rw'Inkotanyi rwabohoye igihugu'.

    Belise Nibishaka umaze imyaka 8 yinjiye mu rubyiruko rw'abakorerabushake, yavuze ko mbere yabonaga ibyiza bigerwaho nta ruhare yabigizemo ahitamo kujya mu rubyiruko rw'abakorerabushake.

    Ati 'Ikintu nishimira cyane ni uko ntewe ishema no kuba ntakirera amaboko. Nk'uyu murima w'igikoni twubatse uzamara amezi ane abaturage ba hano barya imboga bityo niba harimo umwana uri munsi y'imyaka ibiri nta gwingira azajyamo'.

    Umuyobozi mukuru muri Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu, ushinzwe uru by'abakorerabushake Richard Kubana, yavuze ko ibikorwa by'uru rubyiruko biri mu byiciro bibiri birimo ubukangurambaga n'ibikorwa by'amaboko.

    Mu bikorwa by'ubukangurambaga bazakora muri uku kwezi harimo gushishikariza abaturage n'urubyiruko gukumira no kurwanya ibyaha, kuboneza urubyaro, kwirinda no gukumira icyorezo cya maburg n'ubushita bw'inkende, kurwanya inda ziterwa abangavu no gushishikariza abana kudata amashuri.

    Ati 'Mu bikorwa by'amaboko biteganyijwe harimo kubakira abatishoboye inzu zo kubamo, kububakira uturima tw'igikoni, ubwiherero, gutera ibiti no gusibura imirwanyasuri'.

    Guverineri w'Intara y'iburengerazuba, Dushimimana Lambert avuga ko ibikorwa n'imitekerereze y'urubyiruko rw'abakorerabushake bitanga icyizere ku hazaza h'u Rwanda mu gihe hari ibihugu ugeramo ugasanga urubyiruko rurangariye mu myigaragambyo.

    Urubwiruko rw’abakorerabushake rwafatanyije n’abayobozi mu bikorwa byo kubaka umurima w’igikoni no kuwuteraho imboga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urubyiruko-rw-abakorerabushake-rwihaye-umukoro-wo-kubakira-abatishoboye-inzu

  • Gisagara: Barambiwe guturana n'amatiyo atagira amazi – #rwanda #RwOT

    Akarere ka Gisagara kamaze igihe kubaka imiyoboro y'amazi mu mirenge itandukanye ariko kugeramo kw'amazi byakomeje kuba agatereranzamba.

    Iki kibazo cy'ibura ry'amazi mu miyoboro muri Gisagara, kigaragara cyane mu mirenge ya Nyanza, Kigembe na Kansi, aho bamwe mu baganiriye na IGIHE bavuze ko barambiwe guturana n'amatiyo ndetse n'amarobine atageramo amazi.

    Umwe muri bo utuye mu Murenge wa Nyanza, akanakorera mu Murenge wa Kigembe, yavuze ko babazwa no kubona imiyoboro y'amazi n'ibigega by'amazi byarumye.

    Ati 'Umurenge wa Nyanza ntuyemo rwose hose nta mazi ahagera kandi amatiyo n'ibigega bikoze, ndetse na Kigembe nkoreramo ni uko kuko mu tugari dutandatu amazi agera muri tubiri twa Rusagara n'Impinga gusa.''

    Yakomeje agira ati 'Bahora batubwira ko amazi yagombaga kuva i Nyaruguru ariko bikaba byaranze, gusa twe dukeka ko batubeshye. Umuyoboro wacu ugiye kurinda usaza tutavomye.'

    Mugenzi we wo mu Murenge wa Kansi, mu Kagari ka Sabusaro,Umudugudu wa Gikore, na we yabwiye IGIHE ko robine baturiye imaze hafi umwaka ihubatse ariko amazi yayo yaje icyumweru kimwe gusa.

    Ati 'Aya mazi yaje nk'icyumweru kimwe ntiyongera kugaruka kandi twari twabyishimiye ko twabonye amazi hafi, bamwe twarimo duteganya kuba twayashyira no mu rugo, ariko byaduciye intege.''

    Uyu muturage yakomeje avuga ko icyo bashingiraho bakeka ko bababeshya ari uko iyo hari uruzinduko rw'abayobozi bakuru bari busure ibyo bice, babona amazi aje, bataha agahita akama.

    Ati 'Ikidutangaza ni uko iyo hari nk'uruzinduko rw'abayobozi bakuru, nk'abadepite bari buze ino aha, barinyagambura amazi akageramo. Umunsi umwe, abashyitsi bahashingura ikirenge nayo agahita agenda.''

    Bakomeza bavuga ko ubu bakeneye kubona amazi aza bihoraho maze bakaruhuka ingendo zo kuvoma kure, bakabasha gukora isuku.

    Umuyobozi w'Akarere ka Gisagara Rutaburingoga Jérôme, yavuze ko iki kibazo bakizi kandi kiri gushakirwa ibisubizo birambye.

    Yavuze ko iyi soko y'amazi yakomokaga muri Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru, ifite intego yo guha amazi abo mu mirenge ya Nyanza, Kigembe, Mugombwa, Kansi na Mukindo yo mu Karere ka Gisagara, ariko yaje kugira ikibazo ntiyagera i Gisagara kubera uburebure bw'uwo muyoboro.

    Yakomeje avuga ko ubu isoko ya Nyabimata yatangiye gusanwa, ikazabasha kugira amazi make itanga.

    Hari no gutekerezwa kubaka uruganda rw'amazi ku mugezi wa Migina uri hagati y'imirenge ya Kansi na Kigembe.

    Yavuze ko hari n'ikindi gisubizo kirambye bategereje cy'uruganda ruzubakwa na WASAC ku mugezi w'Akanyaru muri Nyaruguru, ahobiteganyijwe ko ruzatanga metero kibe ibihumbi 72 ku munsi.

    Kugeza ubu mu Karere ka Gisagara hari amasoko mato atanga metero kibe 240 z'amazi ku munsi, mu gihe akenewe byibura kugeza ubu ari metero kibe 350 ku munsi.

    Ku Ishuri Ryisumbuye rya Kigembe, abanyeshuri bahiga bagorwa n’isuku cyane kuko nta mazi ahagera n’ubwo bafite za robine

    Iyi robine yari guha amazi abaturage bo mu Mudugudu w’Umurangara, Akagari ka Nyabikenke, muri Kigembe, ariko barahebye

    Rimwe mu marobine yo mu Mudugudu wa Gikore, Akagari ka Sabusaro, Umurenge wa Kansi,abarituriye haheruka amazi icyubakwa none umwaka urihiritse atagarutse


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gisagara-barambiwe-guturana-n-amatiyo-atagira-amazi

  • Impamvu Minisitiri Sebahizi abona gukerensa isoko rusange rya Afurika nk'ubwiyahuzi – #rwanda #RwOT

    Ku ruhande rw'u Rwanda by'umwihariko, iri Soko rivuze byinshi, bijyanye n'uko rizagabanya ikiguzi cyo kohereza no gutumiza ibicuruzwa hanze.

    Dushingiye ku rugero rw'u Burayi, ubona ko Isoko nk'iri ku Mugabane wa Afurika rishobora no kugira ingaruka nziza ku bihugu bidakora ku nyanja muri Afurika kurusha n'ibiyikoraho.

    Dufashe nk'urugero rwa Hongrie, iki gihugu cyohereza mu Burayi hejuru ya 78% by'ibicuruzwa cyohereza hanze, bikaba 70% kuri Autriche na 80% kuri Slovakie.

    Mu bihugu bikora ku nyanja nk'u Budage usanga uyu mubare uri hasi kuko bwohereza mu Burayi ibingana na 53% gusa, ku Bufaransa bikaba 55%.

    Birashoboka ko u Burayi butaba igipimo cyiza cyo kugereranya na Afurika, na cyane ko ubucuruzi bukorerwa imbere mu Burayi bungana 61% by'ubucuruzi bwose uwo Mugabane ukora, nyamara ugasanga muri Afurika tutararenza 16%. Gusa nanone ibi biduha ishusho ngari, yerekana ko ibihugu bidakora ku nyanja bishobora kungukira muri iri Soko rusange.

    Ku ruhande rw'u Rwanda, nta gushidikanyamo ko ruyabona agaciro gakomeye, ibinashingirwa cyane cyane n'ubushake bw'ubuyobozi mu kuyihutisha.

    Mu kiganiro aherutse kugirana na IGIHE, Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Prudence Sebahizi, yavuze ko u Rwanda rukeneye guhangana n'ikibazo cy'umusaruro muke, hakifashisha ikoranabuhanga mu kuwungera.

    Ati ” Ushobora gutanga umusaruro mwinshi ariko umubare w'ibyo wakoreshaga bitiyongereye. Ubutaka butiyongere, umubare w'abakozi utiyongereye, ariko umusaruro ukiyongera. Kugira ngo hiyongereye umusaruro, ni uko hiyongeramo ikoranabuhanga kandi ibyo bikorwa binyuze mu bushakashatsi.”

    Minisitiri Sebahizi agaragaza isoko rusange rya Afurika nk’amahirwe akomeye ku bashoramari

    Yongeyeho ati “Tugomba kwinjira mu bintu byadufasha ibyo dukora byiyongera, niyo ibyo dukoresha bitaba byiyongereye. Nk'abafite inganda bakibaza uburyo bagomba gukuba kabiri cyangwa gatatu umusaruro wabyo.”

    Kudashyira aya masezerano mu bikorwa ni ukwiyahura

    Minisitiri Sebahizi yavuze ko kudashyira aya masezerano mu bikorwa ari nko kwiyahura.

    Ati “Kudashyira aya masezerano mu bikorwa ni ukwiyahura bikomeye nka Afurika. Aya masezerano akemura ibibazo dufite, kutayashyira mu bikorwa ni ukwemera ko icyari kidutegereje kibi cyatubaho.”

    Yashimangiye ko aya masezerano azongera ishoramari ryo ku Mugabane wa Afurika, ati “Hari ibintu bibiri aya masezerano azadufasha. Iterambere rya Afurika rishingiye ku byo tuzashobora gukora, ibyo nibyo bizadufasha kugera ku ntego twiyemeje nk'Umugabane yo kwikura mu bukene.”

    Yatanze urugero rw'uko “Umushinwa wabonaga isoko muri Afurika, azabona ko ari ngombwa kuzana uruganda rwe muri Afurika, icyo gihe agatangaza akazi n'ubumenyi ku Banyafurika.”

    Gusa kimwe mu bibazo bikomeye biri mu Rwanda ni ikijyanye n'umusaruro muke w'inganda nke igihugu gifite. Nk'ubu inganda izitunganya umuceri, zatunganyaga 45% by'ukenewe mu gihugu, ibigori bikaba 35%, izitunganya ibya pulasitiki bikaba 11%, imbaho bikaba 4%, imyenda bikaba 10%, isukari bikaba 11%.

    Muri rusange, mu Rwanda hari inganda 1.162. ariko izikora mu bijyanye no gutunganya umusaruro w'ubuhinzi n'ubworozi, zihariye 49.91%.

    Birumvikana ko kugira u Rwanda rwitegure kubyaza amahirwe umusaruro w'iri soko, ari na ngombwa ko rushyira imbaraga mu guteza imbere inganda zarwo muri rusange.

    Mu nama ya Biashara Afrika iri kubera mu Rwanda, hagaragajwe imbogamizi zikibangamira imikorere y'iri soko muri rusange, irimo gukumira urujya n'uruza rw'abantu aho usanga ingendo muri Afurika zigoranye ndetse zinahenze kurushaho.

    Muri gahunda ya Guverinoma y'imyaka itanu iri imbere u Rwanda rwifuza ko ishoramari ry'abikorera rigomba kwikuba kabiri mu gaciro. Rikazava kuri miliyari 2,2$ bingana na 15,9% y'umusaruro mbumbe w'igihugu, rizagere kuri miliyari 4,6$ bingana na 21,5%.

    Gahunda yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda biteganyijwe ko izahabwa umwihariko aho ibyo bikorerwa mu Rwanda bigomba kwiyongera ku ijanisha rya 13% buri mwaka.

    U Rwanda ruri mu bihugu bya mbere byashyize umukono ku masezerano y'isoko rusange rya Afurika.

    Kugeza ubu ibihugu 47 ni byo byamaze kwemeza ayo masezerano, mu gihe u Rwanda ruri mu bihugu birindwi bya mbere byamaze gutangira gukora ubucuruzi binyuze muri ayo masezerano rusange.

    Umunyamabanga Mukuru wa AfcFTA, Wamkele Keabetswe Mene yatangaje ko uyu mwaka ibihugu 38 ari byo bigiye kujya bikorana ubucuruzi bikoresheje amasezerano y'isoko rusange rya Afurika.

    Ku rundi ruhande, u Rwanda rurateganya kuzohereza mu mahanga ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyari 7.3$ mu myaka itanu iri imbere.

    Isoko rusange rya Afurika ryagaragajwe nk’uburyo bwafasha u Rwanda gutera imbere ku muvuduko mwinshi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impamvu-minisitiri-sebahizi-abona-gukerensa-isoko-rusange-rya-afurika-nk

  • Gatsibo: Abantu batatu bo mu muryango umwe bishwe n'impanuka – #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye mu ijoro ryakeye tariki ya 8 Ukwakira ubwo Fuso yavaga mu Murenge wa Ngarama yerekeza mu Murenge wa Kabarore yageze mu Murenge wa Gatsibo mu Kagari ka Nyabicwamba mu Mudugudu wa Gatungo ikagonga abantu batatu bo mu muryango umwe bari bari gutaha barimo umukecuru, umukobwa we n'umwuzukuru w'amezi atandatu.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Iburasirazuba, SP Twizeyimana Hamduni, yabwiye IGIHE ko uwo mushoferi akigonga abo bantu yahise aburirwa irengereo aza kuboneka mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, gusa ngo bamupimye basanga atari yanyoye inzoga.

    Ati 'Iyo mpanuka koko yabaye, yatewe n'uburangare bw'umushoferi yaturutse inyuma y'abantu batatu bose arabagonga. Umukecuru w'imyaka 53 yahise yitaba Imana naho umukobwa we w'imyaka 31 n'umwuzukuru we w'amezi atandatu bo bajyanywe kwa kwa muganga hafi aho bahita bitaba Imana nabo. Uwo mushoferi yabanje kubura aza kuboneka mu gitondo cy'uyu munsi.'

    SP Twizeyimana yakomeje asaba abakoresha umuhanda kwirinda ibisindisha, gukoresha telefone batwaye, uburangare, umuvuduko n'ibindi bibi byose byatuma batubahiriza amategeko y'umuhanda nk'uko bikwiriye. Yavuze ko iyo hagize urenga kuri kimwe muri ibi biteza impanuka zivamo n'urupfu.

    Kuri ubu abishwe n'iyi mpanuka imibiri yabo yajyanywe kwa muganga kugira ngo ikorewe isuzuma mbere yo kuyishyingura mu cyubahiro.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gatsibo-abantu-batatu-bo-mu-muryango-umwe-bishwe-n-impanuka

  • Amavubi U20 akomeje imyiteguro nyuma yo gutsindwa na Sudan muri CECAFA 2024 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe y'igihugu y'u Rwanda y'abatarengeje imyaka 20, 'Amavubi U20', ikomeje imyiteguro yo gukina umukino wa kabiri mu irushanwa rya CECAFA riri kubera muri Tanzania. Ibi bije nyuma y'uko u Rwanda rutakaje umukino wa mbere rwakinnye tariki ya 8 Ukwakira 2024, rwatsinzwe igitego 1-0 na Sudan.

     

    Igitego rukumbi cyatsinzwe muri uyu mukino cyinjijwe na kapiteni wa Sudan, Monser Abdo Khmies Tiya, ku munota wa 6 w'igice cya mbere. Icyakora, n'ubwo u Rwanda rwatsinzwe uyu mukino, abakinnyi b'Amavubi bakomeje imyiteguro myiza y'umukino utaha bazahuramo na Kenya tariki ya 10 Ukwakira 2024. Kenya yo yatsinze Tanzania ibitego 2-1 mu mukino wayo wa mbere.

     

    Mu itsinda A, Sudan ni yo iyoboye n'amanota 6 nyuma yo gutsinda imikino ibiri yakinnye. Mu mukino wa mbere, Sudan yatsinze Djibouti ibitego 3-1, naho umukino wa kabiri itsinda u Rwanda 1-0.

     

    Tanzania iri ku mwanya wa kabiri n'amanota 3 nyuma yo gutsinda Djibouti ibitego 7-1, gusa yari yatakaje umukino wa mbere itsinzwe na Kenya ibitego 2-1.

     

    Kenya ni iya gatatu n'amanota 3 ariko imaze gukina umukino umwe yatsinzemo Tanzania ibitego 2-1.

     

    Ku mwanya wa nyuma mu itsinda hari u Rwanda na Djibouti, zombi zitarabona inota na rimwe. U Rwanda rufite umwenda w'igitego 1, mu gihe Djibouti ifite umwenda w'ibitego 9 nyuma yo gutsindwa imikino ibiri.

     

    Amavubi U20 aritegura gukina umukino w'ingenzi na Kenya, aho ikipe y'u Rwanda igomba kwitwara neza mu rwego rwo guharanira amahirwe yo gukomeza mu irushanwa.

     

    Source : https://yegob.rw/amavubi-u20-akomeje-imyiteguro-nyuma-yo-gutsindwa-na-sudan-muri-cecafa-2024/

  • U Rwanda ruzwiho icyayi cyumwimerere Ambas… – #rwanda #RwOT

    None ku wa 09 Ukwakira 2024, muri Camp Kigali hatangiye inama ya Africa Tea Convention and Exhibition ihuza abantu baturuka mu bihugu 15 ikaba yahuje abamurika ibikorwa byabo bigendanye n'icyayi bangana na 30. Iyi nama yitabiriwe n'abantu 500 harimo n'abazatanga ibiganiro 22.

    Iyi nama ibaye ku nshuro ya gatandatu akaba ari inshuro ya kabiri ibereye mu Rwanda nyuma y'uko inshuro ya mbere yabaye mu mwaka wa 2013. Iyi nama yaherukaga kubera mu Burundi mu mwaka wa 2022.

    Ubwo hafungurwagaga iyi nama n'imurikagurisha, Ambasaderi wa Pakistan mu Rwanda, Naeem Khan yavuze ko kuba iyi nama yabera mu Rwanda ari urugero rwiza rwo guha agaciro umusaruro w'icyayi cyo mu Rwanda ndetse no gutanga urugero rwiza ku bantu bo hirya no hino bifuza gukora ubucuruzi mu cyayi.

    Mu ijambo rye, yavuze ko abaturage benshi bo muri Pakistan bazi u Rwanda kubera icyayi mu gihe abanyarwanda benshi bazi Pakistan kubera umuceri. 

    Ati 'Abaturage bo muri Pakistan bazi u Rwanda kubera icyayi mu gihe abanyarwanda bazi Pakistan kubera umuceri. Muri Pakistan hamaze kwaguka ubuso buhingwaho icyayi n'ubwo icyayi cyinshi gikoreshwa muri Pakistan kiba cyavuye hanze y'Igihugu.'

    Umuhinzi w'icyayi, Munezero Clementine ukomoka mu karere ka Nyaruguru, yavuze ko iyi nama yitabiriye izamutyaza ikanamufungurira amahirwe yo guteza imbere ubuhinzi bwe bw'icyayi abonamo ubushobozi bw'ibanze ari ukwizigamira, kubona amafunguro ndetse no kubona amafaranga y'ishuri ry'abana.

    Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Munezero Clementine yagize ati 'Icyayi kimaze gufata intera nini kuko ubu dusigaye ducuruza ku rwego mpuzamahanga n'ikimenyimenyi urabona ko twitabiriye iyi nama mpuzamahanga ya African tea and Exhibition. 

    Nitabiriye guhinga icyayi kubera umumaro wacyo nabonye. Mu buzima busanzwe ndi umuganga ariko amafaranga menshi nyakura mu cyayi kuko ni igihinga kidasaza. Ubu nizigamira muri Ejo heza, Nishyurira abana bange ishuri, nshobora kujya muri Bank nkafata inguzanyo, ni byinshi.'

    Iyi nama kandi yahurijwe hamwe n'imurikagurisha ry'ibikomoka ku cyayi byahuje abamurika ibikorwa byabo 30. Muri abo harimo nka CMA CGM Kenya Limited, Ocean Freight (EA) Ltd, Unidil Packaging Solutions Limited, Tea Machinery and Engineering Company (TEMEC), Rwanda Mountain Tea Limited, National Agricultural Export Development Board (NAEB), …

    Manager w'uruganda rwa UNIDIL rukorera mu gihugu cya Sri Lanka, Hemantha Wijekoon yabwiye InyaRwanda.com ko ari iby'abaciro gusobanurira abanyarwanda ibikorwa by'uru ruganda ruzwiho mu gukora ibintu byo gupfunyikamo.

    Hemantha Wijekoon yavuze ko kuba ageze mu Rwanda yiteguye gukorana n'abanyarwanda mu buryo bwo kubika neza icyayi ndetse no kukigeza ku ruhando mpuzamahanga. Ati 'Hari ibigo dukorana byinshi hiyongereyeho n'ibindi bigo byo mu Rwanda byatwongerera amahirwe twembi mu buryo bwo kubisakaza ku Isi.'

    Ubuhinzi bw'icyayi bukomeje kwinjiriza igihugu agatubutse ndetse bukamanura inama mpuzamahanga i Kigali, bwatangiye mu mwaka wa 1952 mu karere ka Nyamashake bugenda bwaguka gake gake kugeza mu mwaka wa 1962 ubwo i Gicumbi hshyirwaga uruganda rwa mbere rw'icyayi.

    Kugeza magingo aya, mu Rwanda hari inganda 19 zitunganya icyayi aho ku munsi hashobora gutunganywa ibibabi by'icyayi bingana na 1,000,700. Bumwe mu bwoko bw'icyayi cy'umwimerere u Rwanda ruzwiho, harimo black, orthodox, white, green, organic na spicy tea.


    Ambasaderi wa Pakistan mu Rwanda, Naeema Khan yavuze ko benshi mu baturage ba Pakistan bazi u Rwanda kubera icyayi


    African tea and Exhibition itegurwa na East African Tea Trade Association yabereye mu Rwanda ku nshuro ya kabiri



    Abaturuka hirya no hino ku Isi bitabiriye iyi nama



    Iyi nama yahujwe n’imurikagurisha ryahuje abamurika ibikorwa byabo bagera kuri 30

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147616/u-rwanda-ruzwiho-icyayi-cyumwimerere-ambasaderi-wa-pakistan-mu-rwanda-naeem-khan-147616.html

  • Mega Globa Link yatangiye kohereza i Burayi abakozi mu bwubatsi, amashanyarazi no gukora mu nganda – #rwanda #RwOT

    Imibare igaragaza ko igipimo cy'ubushomeri mu rubyiruko rw'Isi kibarirwa kuri 13% mu gihe mu Rwanda kigeze hejuru ya 20% ndetse muri aba bugarijwe n'ubushomeri harimo abize amasomo ya tekinike, imyuga n'ubumenyi ngiro.

    Umuyobozi Mukuru wa Mega Global Link, Dr. Francis Habumugisha yatangaje ko abakozi bakenewe mu mirimo itandukanye barimo abagabo bakora mu bwubatsi, abantu bose bafite ubushobozi bwo gukora mu nganda mu ruhererekane rwo gukora ibikorerwa mu nganda buzuza inshingano imashini zitakora, abakora mu bubiko bw'ibicuruzwa n'abakora mu byerekeye amashayarazi.

    Ati 'Dufitanye amasezerano n'ibigo biriyo. Mu kazi kose dufite dutwara abafite impamyabumenyi ya A1 kuzamura.'

    Dr. Habumugisha yagaragaje ko mu bihugu byose bafiteyo akazi kenshi ku buryo abantu bose bashaka kubyaza umusaruro ayo mahirwe y'akazi, bafashwa ndetse bagahabwa bakanafashwa mu byerekeye icumbi.

    Ati 'Abo tujyana mu kazi ibigo bibaha akazi biranabacumbikira.'

    Abashaka kubyaza umusaruro amahirwe y'akazi muri ibi bihugu bose ni abafite kuva ku myaka 18 kugeza ku myaka 50 bakazaba bakora amasaha umunani ku munsi, mu minsi itanu y'icyumweru.

    Bashakirwa visa ibafasha kugera mu bihugu 26 byashyize umukono ku masezerano ya Shcengen.

    Aba mbere bamaze guhabwa akazi mu bigo birimo ibyo mu Bufaransa ndetse bamaze kugenda mu gihe abandi bagifashwa mu kuzuza ibyangombwa ngo bashobore kujya gutangira akazi.

    Mu Bufaransa hari abamaze kugerayo ndetse batangiye akazi

    Abize ubwubatsi bakenewe mu bihugu byinshi by’i Burayi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mega-globa-link-yatangiye-kohereza-i-burayi-abakozi-mu-bwubatsi-amashanyarazi

  • Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n'Umuyobozi wa Africa CDC ku cyorezo cya Marburg – #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame na Dr. Kaseya kandi bunguranye ibitekerezo ku ngamba zafasha mu guhangana n'indwara zitandukanye zibasira abaturage.

    Baganiriye kandi ku buryo bwo kongera ubushobozi bwubakwa mu bijyanye no gukorera inkingo n'ibikoresho byo kwa muganga ku Mugabane wa Afurika.

    Africa CDC yabaye hafi u Rwanda by'umwihariko muri iyi minsi ruhanganye n'icyorezo cya Marburg ndetse na Mpox yugarije Afurika muri rusange.

    Inkuru bifitanye isano: https://igihe.com/ubuzima/article/perezida-kagame-yatanze-icyizere-ku-myitwarire-y-u-rwanda-mu-guhangana-na

    Perezida Paul Kagame na Dr. Jean Kaseya baganiriye ku guhangana n’indwara mu Rwanda no muri Afurika


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yagiranye-ibiganiro-n-umuyobozi-wa-africa-cdc-ku-cyorezo-cya