Blog

  • REG W BBC yegukanye igikombe cya shampiyona i… – #rwanda #RwOT

    Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki 11 Ukwakira 2024 muri Petit Stade i Remera. Uyu mukino, ikipe ya APR W BBC yagiye kuwukina ibizi ko isabwa gutsinda dore ko imikino 3 ibanza yari yarayitsinzwe.

    Ikipe ya REG W BBC niyo yatangiye umukino iri hejuru binyuze ku bakinnyi bayo barimo Morgan Kristina. Ikipe ya APR W BBC nayo yaje kwinjira mu mukino ntiyemerera REG W BBC kuyisiga aho yabifashwagamo n’abakinnyi bayo nka Sifa Ineza Joyeuse wari wagize umukino mwiza.

    Agace ka mbere karangiye ikipe ya APR W BBC ariyo iyoboye n’amanota 18 kuri 15 ya REG W BBC. Mu gace ka kabiri amakipe yombi yakomeje guhangana aho wabonaga nta kipe n’imwe ishaka gusiga indi.

    Abakinnyi nka Nandy Linda ku ruhande rwa REG W BBC na Feza Ebengo bigaragaje ku ruhande rwa APR W BBC ariko birangira amakipe yombi anganyije amanota 15-15 naho muri rusange bihita biba amanota 33 ya APR W BBC kuri 30 ya REG W BBC.

    Mu gace ka gatatu ikipe ya REG W BBC yaje ishaka uko yakuramo ikinyuranyo cy’amanota ndetse birangira bibakundiye binyuze ku bakinnyi bayo bakoraga amanota yiganjemo 3 nka King Morgan usanzwe n’ubundi abimenyerweho.

    Aka gace karangiye REG W BBC ariyo iyoboye n’amanota 49 kuri 46 ya APR W BBC. 

    Mu gace ka Kane ari nako ka nyuma ikipe ya Sosiyete y'Igihugu Ishinzwe Ingufu yaje ikomerezaho aho yari yasoreje agace ka gatatu binyuze ku bakinnyi bayo nka Micomyiza Rosine na King Kristina bakoraga amanota 3. 

    Umukino warangiye ikipe ya REG W BBC itsinze amanota 71 kuri 63 ihita yegukana igikombe cya shampiyona. Ni igikombe cya 3 itwaye kuva yashingwa muri 2021 ikaba yagiherukaga muri 2022.

    Ikipe ya REG W BBC yegukanye igikombe cya shampiyona itsinze APR W BBC imikino 4 yikurikiranya 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147679/reg-w-bbc-yegukanye-igikombe-cya-shampiyona-isuzuguye-apr-w-bbc-147679.html

  • ‘Plenty ya The Ben iyoboye indirimbo 10 zakw… – #rwanda #RwOT

    Ikigamijwe ni ugutanga umusanzu mu iterambere ry'umuziki no gufasha abadukurikira kuruhuka no kunogerwa n'impera z'icyumweru. Kuri iyi nshuro abahanzi batandukanye bakoze mu nganzo batanga ibihangano bishya.

    Kuri ubu, abahanzi nyarwanda baba abakora umuziki usanzwe ndetse n'abakora uwo kuramya no guhimbaza Imana bose bakoze mu nganzo.

    Mu ndirimbo nshya, harimo iyitwa ‘Plenty’ y’umuhanzi The Ben yashyize hanze ku Cyumweru tariki 6 Ukwakira 2024, yagaragayemo amasura ya bamwe mu byamamare byo mu Rwanda barimo Ruti Joel, Khalfan Govinda n’abandi. Iyi ndirimbo mu buryo bw'amajwi yakozwe na Prince Kiiz wanayigaragayemo, yandikwa na Niyo Bosco afatanije na The Ben.

    Mu bandi bahanzi bakoze mu nganzo muri iki Cyumweru harimo abaramyi nka Vedaste Christian wamamaye mu ndirimbo ‘Uzi gukunda,’ Charles Kagame, Bosco Nshuti, Shalom Choir n’abandi. Ni mu gihe mu muziki usanzwe, Ruti Joel na Nel Ngabo bari mu bitabajwe n’umuhanzi 2Saint kuri Album ye yise ‘Born Tonight.’

    1.     Plenty — The Ben

    “>

    2.     Costa — 2Saint ft Nel Ngabo

    “>

    3.     Umuhigi — Yvanny Mpano

    “>

    4.     Mbese Nzapfa — Oda Paccy ft Kayishunge

    “>

    5.     Byeri — Kinabeat ft Zeo Trap

    “>

    6.     Ndaje — 2Saint ft Memo, Ruti Joel

    “>

    7.     Nararumuhaye — Fela Music

    “>

    8.     Ni urukundo — Vedaste Christian

    “>

    9.     Urugendo — Charles Kagame

    “>

    10. Inyangamugayo — David Kega

    “>
     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147672/plenty-ya-the-ben-iyoboye-indirimbo-10-zakwinjiza-neza-muri-weekend-video-147672.html

  • Diamond Platnumz yasabye guhatana mu bihembo… – #rwanda #RwOT

    The Recording Academy itegura ibihembo bya Grammys yatangaje ko ku itariki 08 Ugushyingo 2024 aribwo izasohora urutonde rw’abahanzi bemerewe guhatanira ibi bihembo bizatangwa mu 2025.

    Ibi byatumye abahanzi bakomeye ku Isi batangira gutanga ibihangano byabo ngo bisuzumwe. Muri Africa abahanzi nabo bahise batangira gutanga ibihangano byabo barimo Asake, Rema, Angelique Kidjo, Tems n’abandi.

    Kuri ubu umuhanzi Diamond Platnumz nawe yamaze gutanga indirimbo 'Komasava' kugira ngo hasuzumwe niba izemererwa kuba yahatanira ibihembo bya Grammy bizatangwa umwaka utaha.

    Iyi ndirimbo Diamond yafatanyije na Khalil Harrison na Chley Nkosi ikaba yatanzwe ngo izahatane mu byiciro bibiri birimo 'Best Music Video' na 'Best African Music Performance.'

    Urutonde ntakuka rw'abazahatanira ibi bihembo ruzajya hanze tariki 8 Ugushyingo 2024, mu gihe ibihembo bizatangwa tariki 2 Gashyantare 2025.

    Iyi ni indirimbo yari imaze iminsi itigisa umubumbe, ndetse yagiye ihagurutsa ibyamamare bitandukanye ku migabane yose birimo Chris Brown, Jason Derulo n'abandi.

    Ni mu gihe kandi iyi ndirimbo yanayisubiranyemo na Jason Derulo ikomeza kuba ikimenyabose ari nako ikomeza guhagurutsa abantu aho Diamond akandagiye hose.

    Hategerejwe kureba niba iyi ndirimbo ya Diamond Platnumz izasohoka muzemerewe guhangana mu bihembo bya Grammy Awards 2025 bizatangwa ku itariki 02 Gashyantare 2025 muri sitade ya Crypto Arena i Los Angeles.

    Diamond yamaze gusaba ko indirimbo ‘Komasava’ yasubiranyemo na Jason Derulo, ko yazahatana mu bihembo bya ‘Grammy Awards 2025’

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147668/diamond-platnumz-yasabye-guhatana-mu-bihembo-bya-grammy-awards-2025-147668.html

  • Abatazi Tshisekedi baramubarirwa: Noneho yanze kwakira Intumwa y'Umuryango w'Ubumwe bw'Ibihugu by'Uburayi ngo atamubwira ibyo gusenya FDLR #rwanda #RwOT

    Mu gihe isi yose ikibuka uburyo mu mpera z'icyumweru gishize yatorotse, akava i Paris hutihuti atinya ko abari nama y'ibihugu bikoresha ururimi rw'igifaransa 'Francophonie', bamubaza igituma atubahiriza ibyemezo bya Luanda, Tshisekedi yongeye gukora andi mahano yo mu rwego rwa dipolomasi, ubwo yangaga kwakira Intumwa y'Umuyobozi w'Umuryango w'Ubumwe bw'Ibihugu by'Uburayi mu karere k'Ibiyaga Bigari, ngo atamubaza ku mikoranire ye n'abajenosideri ba FDLR.

    Kuri gahunda y'uruzinduko rwe muri Kongo, Johan Borgstam yari yasabye, anemererwa kubonana na Perezida Tshisekedi, kugirango bavugane ku ishyirwa mu bikorwa ry'ibyemezo bya Luanda, bigamije kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Kongo.

    Imwe mu ngingo z'ibyo byemezo, isaba Leta ya Kongo kugira uruhare mu gusenya umutwe w'abajenosideri wa FDLR, ariko Tshisekedi akaba yaragaragaje ubushake buke bwo gushyira mu bikorwa iyi ngingo, kuko FDLR ari umugatanyabikorwa we ukomeye.

    Tshisekedi rero arasa n'uwihaye akato mu ruhando mpuzamahanga. Aragendera kure umuntu wese wamushishikariza kubahiriza iyo myanzuro, kuko yumva gusenya FDLR byaba ari ukwikora mu nda.

    Nguko uko mbere gato yo gusoza urugendo rw'iminsi 3 muri Kongo, Bwana Johan Borgstam yatunguwe no kubwirwa ko atacyakiriwe na Perezida Tshisekedi, nk'uko byari biteganyijwe ejo tariki 10 Ukwakira 2024. Tshisekedi yabarirwaga aba aramubonye!

    Bwana Johan Borgstam amaze iminsi mike agizwe Intumwa y'Umuryango w'Ubumwe bw'Ibihugu by'Uburayi mu Karere k'Ibiyaga Bigari. Ari mu ruzinduko muri aka karere rero, ngo arebere hamwe n'abayobozi b'ibihugu bikagize uko intambara ica ibintu mu burasirazuba bwa Kongo yarangira.

    Nyuma yo gukama ikimasa muri Kongo, Johan Borgstam ari mu Rwanda, aho biteganyijwe ko azabonana n'abayobozi bakuru b'Igihugu, barimo Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

    Umuryango w'Ubumwe bw'Ibihugu by'Uburayi ni umwe mu basanga ibyemezo bya Luanda na Nairobi ariyo nzira yarangiza ikibazo cy'umutekano muri Kongo.

    Icyakora, abasesenguzi ntibatinya kwemeza ko abarara amajoro bashakira Kongo amahoro bavunwa n'ubusa, igihe cyose ubutegetsi bwa Tshisekedi buzaba budakozwa ibyo gusenya FDLR no kwicarana ku meza y'ibiganiro na AFC/M23.

    Ikibazo ni uko umutekano muke muri Kongo ugira ingaruka ku karere kose, by'umwihariko uRwanda rukaba rudashobora kwipfumbata imbere y'isigasirwa rya FDLR, intambamyi ikomeye ku mudendezo n'ubusugire byarwo. Ubwo rero buri wese azarinda izamu rye!

    The post Abatazi Tshisekedi baramubarirwa: Noneho yanze kwakira Intumwa y'Umuryango w'Ubumwe bw'Ibihugu by'Uburayi ngo atamubwira ibyo gusenya FDLR appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/abatazi-tshisekedi-baramubarirwa-noneho-yanze-kwakira-intumwa-yumuryango-wubumwe-bwibihugu-byuburayi-ngo-atamubwira-ibyo-gusenya-fdlr/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abatazi-tshisekedi-baramubarirwa-noneho-yanze-kwakira-intumwa-yumuryango-wubumwe-bwibihugu-byuburayi-ngo-atamubwira-ibyo-gusenya-fdlr

  • Unity Club yunamiye Dr. Karemera Joseph witabye Imana – #rwanda #RwOT

    Inkuru y'urupfu rwe yamenyekanye kuri uyu wa 11 Ukwakira 2024.

    Col (Rtd) Dr. Joseph Karemera ni umwe mu baganga bari bari ku rugamba rwo kubohora igihugu bavuraga abakomerekeye ku rugamba.

    Uyu mugabo ni umwe mu batangiranye n'Umuryango FPR Inkotanyi nyuma y'imyaka 40 yari amaze mu buhungiro. Yabaye Minisitiri w'Ubuzima wa mbere nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Dr. Col Joseph Karemera kandi yibukwa cyane cyane igihe yari Minisitiri w'Uburezi, ubwo yavugaga ko azanye ireme ry'uburezi rishyitse, akarwanya kujenjeka kw'abarimu n'abanyeshuri.

    Mu butumwa Unity Club yanyujije ku rukuta rwayo rwa X, yavuze ko bababajwe 'n'urupfu rw'Intwararumuri Amb. Joseph Karemera.'

    Iti 'Ni igihombo gikomeye ku Gihugu, kuri Unity Club no ku bamumenye bose. Twifatanyije n'umuryango n'inshuti muri ibi bihe by'akababaro. Imana imuhe iruhuko ridashira.'

    INKURU Y'AKABABARO💔

    Tubabajwe n'urupfu rw'Intwararumuri Amb. Joseph KAREMERA witabye Imana kuri uyu wa 11 Ukwakira 2024 azize uburwayi.

    Ni igihombo gikomeye ku Gihugu, kuri Unity Club no ku bamumenye bose.

    Twifatanyije n'umuryango n'inshuti muri ibi bihe by'akababaro.

    Imana… pic.twitter.com/wTZywTqhBY

    — Unity Club (@UnityClubRw) October 11, 2024

    Dr Karemera yitabye Imana


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/unity-club-yunamiye-dr-karemera-joseph-witabye-imana

  • OMS yavuze ko nta mpamvu yo gushyira u Rwanda mu kato kubera Marburg – #rwanda #RwOT

    Umuyobozi Mukuru wa OMS, Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, yavuze ko “Hashingiwe ku isuzuma ryakozwe kuri Mpox na Marburg, OMS iratanga inama z'uko ingamba zo gukumira ingendo n'ubucuruzi zidakenewe.”

    Yavuze ko icyihutirwa ari ubukangurambaga ndetse no gukorana n'inzego z'ubuzima mu rwego rwo kurushaho guhangana n'iki cyorezo muri rusange.

    Ku bijyanye na Marburg, OMS ivuga ko “Kuri ubu, ingamba zikumira ingendo n'ubucuruzi ntabwo zitanga umusaruro kandi ntizikenewe mu guhashya icyorezo cya Marburg mu Rwanda ndetse zishobora kugira ingaruka ku baturage no ku bukungu.”

    Yongeyeho ko izi ngamba zishobora kugira ingaruka mbi mu bijyanye n'uburyo ibihugu byihutira gutangaza amakuru y'ibyorezo byabonetse mu gihugu, bati “Ingamba zikumira ingendo n'ubucuruzi zishobora gutuma ibihugu bitihutira gutangaza amakuru y'ubuzima ku zindi nzego zishinzwe ubuzima ku rwego mpuzamahanga, kandi ibyo ni ingenzi cyane mu gushaka ibisubizo.”

    Nyuma y'uko u Rwanda rutangaje ko hari abaturage barwo banduye indwara iterwa na virusi ya Marburg, Leta Zunze Ubumwe za Amerika yahise isohora itangazo isaba abaturage bayo kutajya mu Rwanda mu gihe bitari ngombwa.

    Ku wa 7 Ukwakira 2024, Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashyize hanze itangazo igira abaturage bayo inama yo kutajya mu Rwanda kubera icyorezo cya Marburg cyamaze kuhagaragara.

    Bukeye bwaho, Ikigo Gishinzwe Gukumira Indwara z'Ibyorezo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (CDC) cyahise gitangaza ko abagenzi baturutse mu Rwanda bazajya bapimwa kugira ngo harebwe ko nta bwandu bwa Marburg bafite.

    Abazajya bapimwa ni abari mu Rwanda nibura mu minsi 21 ishize, aho izi ngamba zizatangira gushyirwa mu bikorwa ku itariki ya 14 Ukwakira.

    Mu itangazo iki gihugu cyashyize hanze cyagize kiti “Kuva ku itariki ya 14 Ukwakira, abagenzi bose bari mu Rwanda nibura mu minsi 21 ishize bazahindurirwa ibyerekezo byabo muri Amerika.”

    Ibi bivuze ko aba bagenzi bagomba kuzajya bururukira ku bibuga by'indege bitatu muri Amerika, birimo icya Chicago O'Hare, icya JFK kiri i New York ndetse na Washington Dulles kiri i Virginia.

    Aba bagenzi bazajya bapimwa umuriro ndetse n'ibindi bimenyetso bya Marburg kugira ngo harebwe neza uko bahagaze.

    OMS yavuze ko Leta y'u Rwanda yakoze ibishoboka byose mu gukumira iyi ndwara ku buryo buri wese uyifite yamaze kugaragara ubu akaba ari guhabwa ubuvuzi bwihariye, mu gihe abo bahuye nabo bose bamaze gushyirwa mu kato. OMS kandi yahamije ko nta bimenyetso byerekana ko iyi ndwara ishobora kuba iri gukwirakwira mu gihugu.

    Kubera izo mpamvu, OMS yasabye ibihugu byose 'kudashyiraho ingamba zikumira ingendo cyangwa ubucuruzi bugana cyangwa buturuka mu Rwanda.'

    Yasabye kandi ko ibihugu birushaho kwifatanya n'u Rwanda mu gushaka ibisubizo kuri iki kibazo, nk'uko biri mu mahame mpuzamahanga asaba ko ibihugu bihuza imbaraga mu guhangana n'indwara z'ibyorezo.

    Ibi bishobora gukorwa binyuze mu gushingira ku makuru yizewe, ahubwo ibihugu bigashyira imbaraga mu bukangurambaga no gutanga amakuru akwiriye, ashobora gufasha mu guhangana n'iki cyorezo ku bagenzi bagana mu Rwanda, cyangwa abaruvamo bagana mu mahanga.

    OMS yashimangiye ko iri gukorana n'u Rwanda mu guhangana n'iki cyorezo muri rusange binyuze mu kurwoherereza inzobere kuri iyi ndwara, kubona ibikoresho byo gupima ndetse no kwita ku barwayi.

    Umuyobozi Mukuru wa OMS, Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, yavuze ko nta mpamvu yo gushyiraho ingamba zikumira ubucuruzi n’ingendo mu Rwanda kubera Mpox na Marburg


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/oms-yavuze-ko-nta-mpamvu-yo-gushyira-u-rwanda-mu-kato-kubera-marburg

  • Urugendo rwa Uwamahoro umaze imyaka irenga 20 muri serivisi z'ubwishingizi – #rwanda #RwOT

    Uyu mubyeyi amaze imyaka 21 muri serivisi z'ubwishingizi, aho yabigiyemo avuye muri muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi (MINAGRI).

    Muri gahunda y'ubukangurambaga bwa 'Empower to Empower', IGIHE yamusuye mu kazi ke muri MUA Insurance, avuga ku rugendo rwe muri uyu mwuga.

    Uwamahoro, umubyeyi w'abana bane yavuze ko akunda akazi cyane ndetse utinyuka nk'intwaro ikomeye akoresha mu buzima bwe bwa buri munsi.

    Akunda guhura no kuganira n'abantu, akavuga ko agendera ku ijambo rivuga ko 'niba undi muntu ashoboye ikintu na we yagikora'.

    Uwamahoro akomoka mu Karere ka Muhanga ahazwi nk' i Nyabikenke ari naho yize amashuri yisumbuye muri Groupe Scolaire de Nyabikenke, aho yigaga Ubuhinzi.

    Yaratsinze bamwohereza kwiga i Busogo muri Kaminuza y'u Rwanda ibijyanye n'ubuhinzi n'ubworozi, ariko ahitamo kujya muri ULK aho yigaga ibijyanye n'imibanire (Sociology) kuko yashakaga kwiga anakora.

    Urugendo rwa Uwamahoro mu mwuga wo gutanga serivisi z'ubwishingizi

    Uwamahoro yatangiye akazi mu 1998 ubwo yakoraga muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi (MINAGRI) cyane ko ari byo yize mu mashuri yisumbuye.

    Nyuma y'imyaka itanu, yisanze muri serivisi z'ubwishingizi yatangiye gukora mu 2003 nk'uko abisobanura.

    Ati 'Natangiriye mu buhinzi mu 1998 nkirangiza amashuri yisumbuye, mbere yo kwisanga muri serivisi z'ubwishingizi mu 2003 ubwo natangiriraga muri CORAR ubu yabaye Sanlam Allianz. Natangiye nakira abakiliya bashaka ubwishingizi bisanzwe (underwriter) , icyo gihe akazi kari kenshi cyane kuko sosiyete zabikoraga zari nke cyane.'

    'Mu 2010 nibwo ninjiye muri Phoenix of Rwanda Assurance Company imaze imyaka ine itangiye (yaje kuba MUA Insurance Rwanda).'

    Yari ikigo gishya mu Rwanda kuko ubusanzwe cyakoreraga muri Kenya, Tanzania, Uganda na Mauritius. i

    'Nyuma y'imyaka ine nagiye muri Prime Insurance, icyo gihe yari irimo ihindura izina iva kuri COGEAR iba Prime Insurance, nabyo byari bigoranye cyane'.

    Uwamahoro yageze muri COGEAR iri mu bihe byo guhinduka iba Prime Insurance, ibyo avuga ko byari bigoye.

    Ati 'Byari bigoye cyane kuko ibintu byose byari bigiye guhinduka, imikorere itandukanye n'iyo narimenyereye ariko sosiyete yo mu Bwongereza yari ifitemo imigabane yaduhaga amahugurwa akadufasha gukura mu mwuga.'

    Yakomeje agira ati 'Naje gusubira muri MUA Insurance ariko noneho njya mu bucuruzi kuko nakundaga kuganira n'abantu birandyohera cyane. Icyo gihe ni nabwo yavuye ku izina rya Phoenix Insurance , ihinduka MUA Insurance Rwanda.'

    Uwamahoro wakundaga kugira amahirwe yo kubona akazi mu bigo bitandukanye, yongeye kuva muri MUA ajya muri Old Mutual ariko yahinduriwe inshingano.

    Ati 'Mu 2020, nagiye muri Old Mutual njyayo mpagarariye igice cyo guteza imbere ubucuruzi. Yari amahirwe meza kuri njye kuko cyari ikigo gikomeye cyane gikorera mu bihugu byinshi. Nyuma y'umwaka umwe rero nasubiye muri MUA nka Business Relationship Manager.'

    Uwize ubuhinzi n'imibanire, yisanze muri serivisi z'ubwishingizi?

    Gutinyuka kugerageza ibintu bishya biri mu byafashije Uwamahoro kuva mu buhinzi n'imibanire y'abantu yize, ajya muri serivisi z'ubwishingizi.

    Uyu mubyeyi avuga ko ukwiriye kureba amahirwe ari mu kintu runaka ushaka kwerekezamo kurusha imbogamizi zikirimo.

    Ati 'Mbere yo kubona imbogamizi mu kintu, shaka amahirwe arimo niyo yaba ari mato kuko ushobora kuyafata ari make nyuma y'igihe runaka akazavamo ikintu kinini.'

    Yakomeje agira ati 'Ikindi ni ukuba umuntu ufite gahunda, ukamenya uko ukora buri kintu mu mwanya wacyo kuko bikurinda gutakaza umwanya, ukanakora ibintu biri ku murongo.'

    Uwamahoro ashima cyane ubuyobozi bw'igihugu bwashyize imbaraga n'icyizere mu bana b'abakobwa ndetse bukanabashyigikira ibyo avuga ko byamwubatse bikomeye.

    Uwamahoro Marie Regine Brigitte amaze imyaka 21 muri serivisi z’ubwishingiza, aho ubu ari Umuyobozi Ushinzwe guhuza ibikorwa n'ibyifuzo by'abakiriya ba MUA Insurance Rwanda ‘Business Relationship Manager’

    Uwamahoro Marie Regine Brigitte n’ikipe bakorana muri MUA Insurance Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urugendo-rwa-uwamahoro-umaze-imyaka-irenga-20-muri-serivisi-z-ubwishingizi

  • Shyaka Patrick yifuza kubona abahanzi bose ba… – #rwanda #RwOT

    Shyaka Patrick ni umusore “wubaha Imana kandi uyikunda” nk’uko abyihamiriza. Atuye muri Kigali akaba asengera mu itorero Faith Evangelical Church riherereye mu Gatsata mu Mujyi wa Kigali. Yaminurije muri ULK mu bijyanye n’Ubukungu.

    Yatangiye kuririmba muri 2022, atangirira muri True Promises Ministries yigiyemo byinshi birimo gusenga, kuririmba no kubana neza n’abantu. Yagiriwe amahirwe yo kuyobora indirimbo zakunzwe cyane nka: “Watubereye Ibyiringiro” na “Imana Yacu” za True Promises.

    Kuri ubu Shyaka Patrick yashyize hanze indirimbo nshya, ikaba iya mbere akoze igaragaza amashusho. Gusa avuga ko hari indi igiye gusohoka mu byumweru bibiri biri imbere, akaba yarayikoranye n’umuramyi Nkomezi Alexis.

    Yabwiye inyaRwanda ko yahisemo kuririmba ku giti cye kuva mu 2019, “Ariko byose ni ubushake bw'Imana kuko byari mu mugambi wayo kuko ku bwanjye sinabitekerezaga! Ariko biza kuba Imana iganirije umutima wanjye, nuko nemeye njya ku recording [muri studio]”.

    Uyu musore avuga ko gufatanya kuririmba ku giti cye ndetse no kuririmba muri True Pomises, byoroshye cyane kuko bimusaba gupanga gahunda ze ndetse akamenya ko nta handi akenerwa “kandi ngomba gukorera Imana”.

    Shyaka yifuza kuzaba cyangwa kuba umuntu Imana yakoresha bigatuma Isi imenya agakiza (Kristo) biciye mu murimo akora wo kuramya no guhimbaza Imana (praise and worship). Ati “Umwihariko wenda sinzi…,ariko numva ikiza mbere ya byose kuri njye ari ugusenga”.

    Mu Kiganiro na inyaRwanda, Shyaka Patrick yavuze ko yifuza kubona abaramyi bose mu Rwanda bakorana ibitaramo nka za ‘Live recordings’ bagahuza imbaraga. Ibi yifuza, ntabwo bisanzwe biba mu Rwanda bitewe ahanini n’imyumvire, ishyari muri bamwe, n’ibindi.

    Icyakora bitangiye kugenda bihinduka dore ko abaramyi 11 bakomeye baherutse gukurira mu ndirimbo “Turaje” yo gushima Imana [Rwanda Shima Imana]. Kuba batangiye gukorana indirimbo, birashoboka ko inzozi za Shyaka zazaba impamo bagahurira no mu bitaramo.

    Shyaka avuga ko biramutse bigezweho byaba ari intsinzi mu Bwami kuko byoroshya ivugabutumwa. Ati “Ntekereza ko byoroshya ubu butumwa kwihuta no kugera kure. Urugero: nka kuriya Maverick City na Elevation Worship bakorana album yose! iza ifite imbaraga”.

    Uyu muramyi wo guhanwa amaso mu muziki wa Gospel, yifuza kandi ko abaramyi baba abanyamasengesho mbere yo kuririmba. Avuga ko byatanga umusaruro ukomeye mu Bwami bw’Imana “kuko ibintu byose by'Imana biva ku mavi. Byatinda cyangwa bikihuta ariko ibisengeye bigira izindi mbaraga.”

    Shyaka Patrick avuga ko aziruhutsa nabona abaramyi bose bahurira mu gitaramo

    Shyaka Patrick yifuza ko abaramyi bubaka igicaniro cy’amasengesho

    REBA INDIRIMBO NSHYA “AMARASO” YA SHYAKA PATRiCK

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147639/shyaka-patrick-yifuza-kubona-abahanzi-bose-ba-gospel-mu-rwanda-bakorana-ibitaramo-bikomeye-147639.html

  • Lionel Sentore agiye kumurikira i Kigali Albu… – #rwanda #RwOT

    Yagaragaje ko Album ye iriho indirimbo 12 zirimo 'Umukobwa w'abeza', 'Teta', 'I.U.O.A.E', 'Uko bimeze' yakoranye na Mike Kayihura, 'Urera' yakoranye na Elysee, 'Uwangabiye' ari nayo yitiriye Album, 'Hobe', 'Mukandori' yakoranye na Angela, 'Ntaramanye', 'Urukundo' yakoranye na Boule Mpanya, 'Yanyuzuye umutima' ndetse na 'Haguruka ugende'.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Lionel Sentore yavuze Album ye yayitiriye indirimbo ye 'Uwangabiye' kubera ko idasanzwe mu rugendo rwe rw'umuziki.

    Ni indirimbo avuga ko yatumye aramukanya n'Umukuru w'Igihugu, ndetse abasha kuyiririmba imbere ye na Madamu Jeannette Kagame. 

    Ati 'Impamvu Album yanjye nayise 'Uwangabiye' ni uko iyo ndirimbo nayikoze mu gihe nari ngeze mu mahanga, nyikorana urukumbuzi ndetse no gutekereza abangabiye ariyo nkomoko yo guhitamo kuyitirira Album yanjye.'

    Akomeza ati 'Ni indirimbo yari imaze imyaka itandatu isohotse, ariko byageze mu gihe cy'amatora y'Umukuru w'Igihugu iramamara mu buryo bukomeye, ndetse mbasha kuyiririmba imbere ya Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame. 'Uwangabiye' ifite byinshi yafunguye usibye ko ari n'indirimbo nkunda nanjye ubwanjye.'

    Lionel Sentore usanzwe ubarizwa mu Itorero Ingangare, avuga ko gukorana na Mike Kayihura kuri Album ari kimwe mu byo yifuzaga mu buzima bwe. Kuko yari amaze igihe ategura indirimbo yashakaga ko bakorana, kandi ko bagihura yahise abyumva vuba.

    Ati 'Gukorana na Mike Kayihura byaranshimishije kuko nabimusabye mwumvisha indirimbo nshaka ko dukorana nawe iramunyura dufatanya kuyinoza. Byari mu bintu byanshimishije, dore ko ari mu bahanga dufite mu Rwanda.'

    Kuri iyi Album kandi yakoranye n'umuhanzikazi uri kuzamuka neza witwa Angela. Yanakoranye na Boule Mpanya, umuhanzi wabigize umwuga ndetse w'umuhanga ufite ibihangano hanze, kandi yagiye akorana n'abahanzi benshi bakomeye.

    Lionel Sentore ati 'Nanjye akaba ari umwe mu bo nifuje ko twakorana indirimbo. Kuko nawe yagerageje kumva ibihangano byanjye biramunyura.'

    Yanifashishije kandi kuri Album Elyse, uri mu bahanzi bakomeye mu Mujyi wa Brussels mu Bubiligi ushyize imbere indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

    Sentore ati 'Nawe twakoranye indirimbo nziza cyane ya Gospel, narayimwumvishije arayikunda cyane. Mu by'ukuri ndifuza ko Abanyarwanda bose aho batuye bazisanga muri iyi Album nabateguriye pe.!

    Lionel Sentore yavuze ko mu gihe amaze gutangaza indirimbo zigize Album ye, ari gutegura i Kigali igitaramo cyo kuyimurikira mbere na mbere Abanyarwanda, ndetse arateganya no kuzayimurikira mu bihugu byo mu Burayi aho asanzwe abarizwa.

    Ati 'Cyane ndabitekereza kuza kuyimurikira (Album) dore ko ari nabo nayikoreye yaba abatuye mu Rwanda ndetse no mu mahanga. Ni ayabo bose.'

    Sentore asobanura ko iyi ndirimbo yakomotse kuri Sekuru Sentore Athanase 'kubera yangabiye byinshi, gukunda igihugu, angabira gukunda umuco, angabira n'ibihangano bya gakondo'.

    Muri iyi ndirimbo aririmbamo bamwe mu bantu bagize icyo bamufasha mu buzima bwe ndetse na sosiyete muri rusange. Ariko kandi aririmbamo umubyeyi we (Papa), Mama we ndetse anaririmba Paul Kagame.

    Ati 'Namwise umugoboka-rugamba (Paul Kagame), nawe ni umuntu mwiza, yatugabiye igihugu cyiza, yagabiye abantu inka, yagiye atugabira mu buryo rero nibo bantu banteye imbaraga yo kuba nahimba iyi ndirimbo nkayikora nshimira abo bantu bose bagiye bangabira.'

    Akomeza ati 'Mama wanjye yangabiye urukundo, Papa wanjye yangabiye ibintu byinshi. Umubyeyi wacu Mukuru Perezida Kagame yaratugabiye, yatugabiye byinshi, igihugu cyiza gitemba amata n'ubuki, yazanye Girinka, kuko inka iranga urukundo; yaduhaye urukundo, yatweretse ko adukunda nk'abanyarwanda, buriya iyo umuntu akuyoboye, akakwereka ko anagukunze, aba agukunze.'


    Lionel Sentore yatangaje ko agiye kumurikira i Kigali Album ye yise 'Uwangabiye'


    Lionel yavuze ko indirimbo ye 'Uwangabiye' yahinduye byinshi mu buzima bwe byatumye yiyemeza kuyitirira Album ye


    Sentore yavuze ko buri muhanzi bakoranye kuri iyi Album asobanuye byinshi ku muziki we


    Lionel Sentore yatangaje ko indirimbo ye 'Uwangabiye' yatumye aramukanya na Perezida Paul Kagame, byatumye ayifata nk'idasanzwe mu rugendo rwe rw'umuziki n'ubuzima busanzwe 

    KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO ‘UWANGABIYE’ YA LIONEL SENTORE


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147655/lionel-sentore-agiye-kumurikira-i-kigali-album-yitiriye-indirimbo-ye-yamamaye-mu-gihe-cyam-147655.html