Blog

  • Minisitiri Nsanzimana yaganiriye n'abahanga muri siyansi ku ngamba zo guhashya Marburg – #rwanda #RwOT

    Mu butumwa Minisiteri y'Ubuzima yanyujije ku rukuta rwayo rwa X, yatangaje ko n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuzima, Dr. Butera Yvan, ari mu bari babyitabiriye.

    Ku wa 27 Nzeri 2024 abarwayi ba mbere nibwo bagaragaye mu Rwanda, ubu abamaze kwandura Virusi ya Marburg bageze kuri 61 mu gihe abo yahitanye ari 14, nk'uko imibare y'Ikigo cy' igihugu gishinzwe kwita ku buzima [RBC] ibigaragaza.

    Mu banduye iyi virusi, 16 bamaze kuyikira mu gihe abandi 31 bakiri kuvurwa. Hamaze gufatwa ibipimo by'abantu 3.272.

    Mu gihe Abaturarwanda basabwa gukomeza kubahiriza ingamba zo kurwanya iki cyorezo zirimo kwirinda kwegerana cyane ufite ibimenyetso byacyo no kwimakaza isuku, Leta y'u Rwanda na yo ikomeje gahunda yo gukingira abafite ibyago byinshi byo kwandura. Muri rusange hamaze gutangwa inkingo zirenga 346.

    Ibimenyetso by'iyi ndwara birimo umuriro mwinshi, kuribwa mu nda, kuribwa umutwe no gucibwamo. Ubifite cyangwa umenye umuntu ubifite asabwa kumenyesha inzego z'ubuzima kugira ngo zimufashe.

    Umuyobozi Mukuru w'ikigo cy'umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe gishinzwe kurwanya no gukumira indwara [Africa CDC], Dr. Jean Kaseya, uheruka i Kigali, yagaragaje ko yanyuzwe cyane n'ingamba zafashwe na Guverinoma y'u Rwanda n'uburyo iri kwitwara muri ibi bihe, kandi ko iki kigo kizakomeza gufatanya n'u Rwanda mu guhashya iyi ndwara no kurinda ko yakwirakwira.

    Minisitiri w’Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin, yagiranye ibiganiro n’abafatanyabikorwa ku rwego rw’igihugu na mpuzamahanga mu gushaka ibisubizo bishingiye kuri siyansi mu guhashya icyorezo cya Marburg

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Butera Yvan, yari ari muri ibi biganiro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-nsanzimana-yaganiriye-n-abahanga-muri-siyansi-ku-ngamba-zo-guhashya

  • SONARWA General yiyemeje guhoza abakiliya bayo ku isonga – #rwanda #RwOT

    Ibi byagarutsweho ubwo SONARWA General yasozaga icyumweru cyahariwe kwita ku bakiliya ku wa 11 Ukwakira 2024.

    Ni icyumweru cyaranzwe no gushimira abakiliya b'imena b'icyo kigo by'umwihariko abamaranye na cyo igihe kinini n'abaka serivisi nyinshi. Abo bakiliya bagiye bahabwa ibihembo by'ishimwe binyuranye harimo ababisangishijwe aho bari n'abagiye kubihererwa ku cyicaro cya SONARWA General.

    Icyo cyumweru cyanaranzwe no kurushaho kunoza serivisi abakiliya bahabwa muri rusange. Ubwo cyasozwaga, ubuyobozi bwa SONARWA General bwashimiye n'abakozi bakorera ku cyicaro gikuru kuko batanga umusanzu ukomeye mu kwita ku bakiliya muri rusange.

    Ubuyobozi Bukuru bwa SONARWA General, bwashimiye abo bakozi ku musanzu w'indashyikirwa batanga ndetse basabwa gukomeza gukorana umurava kuko ari bo shingiro rya serivisi baha ababagana.

    Iki kigo cyari kimaze icyumweru gishimira abakiliya bagisoje bashimira n'abakozi bacyo bagifasha gutanga serivisi nziza bazisangisha abakiliya aho baherereye hose ndetse no kwakira neza abaza babagana.

    Abakozi basabwe kurushaho gutanga urugero rwiza mu kwakira abakiliya kandi mu buryo buhoraho.

    Ubuyobozi Bukuru bwa SONARWA General bwashimangiye ko abakiriya babo bazahora ku isonga ndetse serivisi bahabwa zikarushaho kunozwa.

    Umwe mu bayobozi yagize ati 'Turizeza abakiriya bacu ko ibijyanye no kubakira mu buryo bushimishije dukomeje kubishyiramo ingufu by'umwihariko gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo tubashe kubageraho mu buryo bwihuse,bwiza kandi bunoze.

    Yakomeje agira ati 'Turi ikigo gifite uburambe n'ubushobozi byo gukomeza kubagezaho serivisi nziza aho baba bari hose mu gihugu'.

    SONARWA General ni imfura mu bigo by'ubwishingizi mu Rwanda dore ko mu 2025 kizaba cyujuje imyaka 50 gitanga izo serivisi ku bakigana.

    Icyumweru cyahariwe abakiliya cyaranzwe n’ibikorwa binyuranye

    Abakozi ba SONARWA General basabwe kurushaho kwita ku bakiliya

    SONARWA igiye kuzuza imyaka 50 ishinzwe

    Ibi birori bayabereye ku kicaro gikuru cya SONARWA General

    Abakozi ba SONARWA General bisihimiye intambwe imaze guterwa

    Abahize abandi bashimiwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/sonarwa-general-yiyemeje-guhoza-abakiriya-bayo-ku-isonga

  • Gen Mubarahk Muganga yashimye Aba-Ofisiye basoje amasomo i Nyakinama – #rwanda #RwOT

    Aya masomo ya kinyamwuga yasojwe ku wa Gatanu tariki 11 Ukwakira 2024, bari bayamazemo amezi atanu, yasojwe n'abasirikare 72, Abapolisi babiri n'Abacungagereza babiri b'u Rwanda.

    Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, yashimiye abahawe impamyabumenyi ku ntambwe bagezeho abasaba kugira uruhare rufatika mu guteza imbere igihugu.

    Yagize ati “Turabashimira umuhate n'ubwitange mwagaragaje muri iyi minsi. Iyo uvuye muri iyi 'College', uba ufite ubumenyi bugomba gutuma ugira uruhare runini mu guhuza ibitekerezo by'aho Isi ya none igana no kugira uruhare mu iterambere rw'igihugu.”

    Yakomeje agira ati 'Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n'Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo, yakomeje gushimangira akamaro ko guhugura mu gutegura abantu, kurengera inyungu z'igihugu no gukemura ibibazo by'ingabo.”

    Bamwe mu barangije ayo masomo bahamije ko ubumenyi bahawe buzabafasha mu kunoza inshingano bazahabwa ndetse ko na bagenzi babo batayahawe bazabungukiraho byinshi kuko biteguye kubasangiza kuri ubwo bumenyi.

    Mu muhango wo gusoza aya masomo, hatanzwe ibihembo ku bitwaye neza mu bice bitandukanye by'amasomo yitabiriwe n'abafite ipeti rya Captain na Major mu bayitabiriye bagize icyiciro cya 23.

    Umunyeshuri muri rusange witwaye neza ni Capt Michael Nsengiyumva, naho Maj Vedaste Masabo yahawe igihembo cy'ubushakashatsi bwiza.

    Uyu muhango kandi witabiriwe n'abajenerali n'abasirikare bakuru bo muri Ngabo z'u Rwanda, Polisi n'Abacungagereza ndetse na bamwe bo mu miryango y'abanyeshuri barangije amasomo yabo.

    Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, yasabye abasoje aya masomo kugira uruhare rufatika mu iterambere ry’igihugu

    Abitabiriye icyiciro cya 23 cy’amasomo ya gisirikare, ni abafite ipeti kuva kuri captain kugera kuri major

    Abahize abandi bashimiwe

    Abofisiye 76 bo mu Ngabo z’u Rwanda nibo bahawe aya masomo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abofisiye-76-bo-mu-ngabo-z-u-rwanda-basoje-amasomo-basabwa-umusanzu-mu

  • Rayon Sports yiyongeje AS Kigali mu mikino ya… – #rwanda #RwOT

    AS Kigali yari yakinnye na Rayon Sports mu mukino wa gicuti. Ni umukino amakipe yombi yari afite gahunda yo kureba urwego rw’abakinnyi bayo cyane ko bamwe bari gufasha amakipe y'ibihugu bakomokamo.

    Muri uyu mukino kandi wabonaga abari kuri Kigali Pele Stadium batanezerewe cyane kubera bibukaga ukuntu ikipe y'igihugu yatsinzwe ibitego bitatu ku busa n'ikipe y'igihugu ya Benin.

    AS Kigali niyo yatangiye ikina neza kuko ubwumvikane bwa Emmanuel Arnold Okwi, Ngendahimana Eric na Akayezu Jean Bosco bwatumye AS Kigali ibona uburyo bwagaruwe n'umutambiko w'izamu.

    Nubwo AS Kigali yatangiranye imbaraga zidasanzwe, ubwugarizi bwa Rayon Sports bwari buyobowe n'umunya Senegal Omar Gning bwagumye kuba maso hamwe n'umuzamu Ndiyae nuko AS Kigali ikomeza kubura igitego. Na Rayon Sports yanyuzagamo ikataka ibinyujije mu munya Mali Adama Bagayogo.

    Ku munota wa 22 umunya Mali Adama Bagayogo yarekuye umupira imbere y'izamu rya AS Kigali nta wuzi ibyo ari byo, nuko umupira ugarurwa n'umutambiko w'izamu, abakunzi ba Rayon Sports bagarura akabaraga batangira gushyigikira abakinnyi bayo.

    Ku munota wa 25 Rayon Sports yongeye kunyereza agapira mu rubuga rw'amahina rwa AS Kigali nuko Serugogo Ali Omar atanga umupira kwa Fall Ngagne ukomoka muri Senegal, atsindira Rayon Sports igitego cya mbere.

    Rayon Sports ikimara kubona igitego cya mbere, abakinnyi bayo bakomeje kotsa igitutu izamu rya AS Kigali, ari na ko abafana bayo bari bari kuri Kigali Pele Stadum bari bayishyigikiye mu mwihariko w'amashyi yabo.

    Kubura igitego cyo kwishyura ku ruhande rwa AS Kigali, kurata ibitego byinshi ku ruhande rwa Rayon Sports ni byo byasoje igice cya mbere cyarangiye Rayon Sports iyoboye n'igitego kimwe ku busa bwa AS Kigali.

    Mu gice cya kabiri, Rayon Sports yagarukanye imbaraga zidasanzwe itangira kotsa igitutu mu izamu rya AS Kigali, gusa igitego cya kabiri kiguma kubura.

    Amakipe yombi yagumye kugerageza amashoti ya kure ariko amahirwe yo kubona igitego cya mbere ku ruhande rwa AS Kigali biranga arabura, ari na ko igitego cya kabiri muri Rayon Sports byari byanze.

    Ku munota wa 62 AS Kigali yabonye igitego cyatsinzwe na Okwi, gusa abasifuzi baracyanga bashimangira ko uyu rutahizamu ukomoka muri Uganda yari yaraririye.

    Abari kuri Kigali Pele Stadium bagumye kuryoherwa n'ibirori bya Rayon Sports kuko umunya Senegal Fall Ngagne yari ari gucenga abakinnyi ba AS Kigaki bakumbagaye.

    Ku munota wa 75 Rayon Sports yahushije igitego kidahushwa nyuma y’uko Fall Ngagne yasigaranye n’umuzamu Adolphe akananirwa kumutsinda igitego, umupira usubiye kwa Fiston awuteye n’umutwe izamu rirangaye umupira ujya hanze y’izamu.

    Iminota 90 isanzwe yarangiye bikiri igitego kimwe cya Rayon Sports ku busa bwa AS Kigali, umusifuzi yongeraho iminota itanu. Ku munota wa 90+3 Iyabivuze Osee yatsinze igitego cya AS Kigali, umusifuzi aracyanga ariko ntiyabyemeranyaho n’abari kuri Kigali Pele Stadium. 

    Umukino warangiye AS Kigali ibuze igitego cyo kwishyura nuko Rayon Sports yegukana intsinzi. Gutsinda uyu mukino byatumye abakunzi ba Rayon Sports babona ko ikipe yabo imeze neza cyane ko mu minsi ishize bari baherutse kwisasira Mukura mu mukino wa gicuti.

    Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Rayon Sports 


    Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa AS Kigali 


    AS Kigali yakinnye na Rayon Sports mu mukino wa gicuti mu gihe benshi batazi igihe shampiyona izagarukira 


    Rayon Sports yatsinze AS Kigali mu mukino wa Gicuti

    Amakipe yombi yari yakaniye uyu mukino ariko birangira intsinzi yegukanywe na Rayon Sports

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147689/rayon-sports-yiyongeje-as-kigali-mu-mikino-ya-gicuti-147689.html

  • Bushali, Uncle Austin na Ariel Wayz mu bagiye… – #rwanda #RwOT

    Kuva ku wa 14 kugera ku wa 16 Ugushyingo muri Kigali Convention Centre na Mundi Centre hazabera inama ya Access itegurwa na Music In Africa izaba igamije kwigisha no guhugura abahanzi uburyo bwo kubyaza umusaruro umuziki.

    Ni inama n'ibitaramo bizitabirwa n'abantu baturutse hirya no hino mu bihugu 50 aho kugeza magingo aya abarenga 500 bamaze kwiyandikisha basaba kwitabira iyi nama mpuzamahanga, ikaba yarahurijwe hamwe n'iserukiramuco rizaririmbamo abahanzi batandukanye baturutse mu bihugu bya Africa.

    Abahanzi nka Ish Kevin, Bushali, Ruti Joel, Impakanizi, Dr. Nganji, B-Threy, Kaya Byinshii bo mu Rwanda kongeraho abandi bo mu mahanga nka Youbana wo muri Morocco, Majnun and The Black-Magic Sofas Sofas wo muri Senegal, Bantu Spaceship bo muri Zimbabwe, Heavy-K wo muri South Africa, Octopizzo wo muri Kenya n'abandi batandukanye ni bamwe mu bazatarama muri iri serukiramuco.

    Mu bazatanga ibiganiro harimo Olivier Laouchez wo mu Bufaransa, Temi Adeniji wo muri USA, Esther Naah wo muri Cameroon, Motolani Alake wo muri Nigeria, Yoel Kenan wo muri South Africa, Akinwunmi Damilola wo muri Nigeria ndetse n'abandi batandukanye.

    Mu kiganiro n'itangazamakuru, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Sandrine Umutoni, yavuze ko iyi nama izafasha abahanzi bo mu Rwanda kumenya agaciro k'ibihangano byabo ndetse n'uuryo bwo kubyaza umusaruro ibyo bihangano.

    Yagize ati 'hari abahanzi benshi batari basobanukirwa ibigendanye n'uburyo bwo guhesha agaciro ibihangano byabo. Ese kubera iki utaza ngo wicare wige? Ni uburenganzira bwawe ku ndirimbo ariko ugasanga umuntu ari gucuruza indirimbo yawe ariko wowe ntacyo bikubwiye.'

    Minisitiri Umutoni yakomeje avuga kandi ko kwitabira iyi nama bizafungura amarembo y'amahirwe yabo kuko bazahura n'abantu bavuye hirya no hino ku Isi bakora ibigendanye n'umuziki ku buryo imikoranire yabo izoroha cyane.

    Ati 'Ikindi kuza muri iyi nama ni nko kwiyamamaza. Ni ukwerekana ko hari icyo ushoboye nk'umunyarwanda ndetse unahatane. Turashaka abantu baza bashaka kwiga kandi no guhatana kuko muri iyi nama izaba iteraniyemo abantu batandukanye bafite n'ubumenyi butandukanye.'

    Uncle Austin wari wahagarariye abandi bahanzi bazitabira iyi nama, yavuze ko urwunguko rw'umuhanzi w'Umunyarwanda bitazaba ari ukwitabira iyi nama gusa ahubwo ari ukubona urubuga rwagutse rwo ‘kumenyekanishirizaho ibikorwa byawe’.

    ‘The Music In Africa Conference For Collaborations, Exchange, and Showcases (ACCES), ifatwa nk’inama idasanzwe mu guhindura imibereho y’abahanzi no kubashyigikira mu rugendo rwabo rw’iterambere. Kuri iyi nshuro, izaba i Kigali, kuva ku wa 14-16 Ukwakira 2024.

    Gahunda ya Acces yatangijwe mu 2016 nka kimwe mu bikorwa bya Music In Africa Foundation's AGM mu muhango wabereye mu Mujyi wa Addis Abeba muri Ethiopia.

    Icyo gihe gutangiza iyi nama byitabiwe n'abantu bo mu bihugu birenga 15, aho ijambo nyamukuru ryavuzwe n'umucuranzi w'icyamamare muri Ethiopia mu njyana ya Jazz, Mulatu Astatke.

    Muri 2017, Acces yatangijwe nk'igikorwa Mpuzamahanga gihuza abakitabiriye mu bihugu bigera kuri 50. Icyo gihe ijambo nyamukuru ryavuzwe n'umucuranzi w’icyamamare wo muri Senegal, Baaba Maal.

    Muri 2018, iki gikorwa cyabereye mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya, aho cyaherekejwe n'imurikagurisha n'ibiganiro byatanzwe na Mr. Eazi wo muri Nigeria, Blinky Bill wo muri Kenya, Blick Bassy wo muri Cameroon, Rikki Stein wo mu Bwongereza n'abandi.

    Iki gikorwa kandi cyabereye mu Mujyi wa Accra muri Ghana mu 2019. Icyo gihe cyahuje abanyamuziki mu ngeri zinyuranye batanze ibiganiro barimo umuraperi Sarkodie wo muri Ghana, Sway Dasafo (UK), Efya (Ghana), Samini (Ghana), Skales (Nigeria) ndetse n'umuyobozi Mukuru uri mu bashinze ikigo 'Ditto Music', Lee Parsons wo mu Bwongereza.

    Mu 2021 iki gikorwa cyabereye mu Mujyi wa Johannesburg muri Afurika y'Epfo, aho bakoranye n'abahanzi barimo Busiswa, Abidoza, Yugen Blakrok, Priddy Ugly n'abandi.

    Ni igikorwa kandi kitabiriwe n'abari bahagarariye ibigo bikomeye ku Isi birimo nka Tik Tok, Reeperbahn Festival, Sony/ATV, Ditto Music, Africori, Linkfire, Believe n'abandi.

    Gahunda ya Acces inaherekezwa no gutanga ibihembo 'Music In Africa Honorary Award' hashimirwa abari mu bahanzi bakoze ibikorwa by'indashyikirwa ku Mugabane wa Afurika.


    Umunyamabanga muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Sandrine Umutoni yasobanuye amahirwe abahanzi bafite kubwo kwitabira iyi nama



    Abanyamakuru basobanuriwe akamaro k’inama ya ACCES igiye kubera mu Rwanda


    Reba bimwe mu byagarutsweho muri iki kiganiro n’abanyamakuru

    “>




    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147673/bushali-uncle-austin-na-ariel-wayz-mu-bagiye-gutarama-mu-iserukiramuco-rya-acces-147673.html

  • Hagaragajwe ibikenewe mu kwita ku burezi bw'abana b'abakobwa – #rwanda #RwOT

    Umunyeshuri, Akanyana Clarisse, ni umwe mu babikomojeho ku wa Gatanu tariki ya 11 Ukwakira 2024, ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe umwana w'umukobwa.

    Muri uyu mwaka, uyu munsi wari ufite insanganyamatsiko igira iti 'Ejo eza mu biganza byawe'.

    Uyu munsi uba ari umwanya mwiza wo kuganira ku mbogamizi zikigaragara zibuza umwana w'umukobwa kugera ku iterambere yifuza.

    Mu Rwanda umwana w'umukobwa atezwa imbere binyuze mu buryo bwinshi.

    Urugero rwa hafi ni umuryango wa 'Imbuto Foundation', ufasha abagore batishoboye, impfubyi, gushyigikira abana b'abakobwa bagaragaza ubuhanga mu mashuri, abana b'abahungu n'abakobwa b'abahanga badafite ubushobozi n'ibindi.

    Aha ntiwakirengagiza gahunda zinyuranye zashowemo imbaraga na leta, zirimo izo guteza imbere uburezi bw'umwana w'umukobwa n'ibindi.

    Mu kiganiro kuri Televiziyo y'Igihugu, Akanyana Clarisse yagize ati 'Uyu munsi numva ukomeye cyane kuko kuba twarahawe amahirwe mu gihugu cyacu ni iby'agaciro. Kuba ndi umukobwa w'Umunyarwanda bimpa agaciro niyo nagera mu bihugu by'amahanga bituma numva nifitiye icyizere kubera igihugu cyacu giha buri mwana amahirwe.'

    'Ubu ndabasha kwiga ibyo ndabishimira igihugu cyacu.'

    Akanyana yagaragaje ko hakwiye gukoreshwa imbaraga zingana mu guteza imbere abana b'abakobwa n'ab'abahungu kuko byombi ari ingenzi.

    Ati 'Murabona ko abakobwa turi gushyirwa imbere cyane, ariko ikindi numva cyashyirwamo imbaraga ntitwibagirwe n'abahungu kuko iyo uteye imbuto ntuyiteho bigera aho igapfa kandi warayitayeho imbaraga nyinshi cyane, rero hashyirwe imbaraga kuri twese.'

    Ku rundi ruhanda Dr. Iradukunda Nadia, ni umwarimu muri kaminuza, wabonye impamyabumenyi y'ikirenga PhD, mu masomo y'ikoranabuhanga 'IT' afite imyaka 29 y'amavuko.

    Avuga ko aterwa ishema no kuba yaragize inzozi zo kwiga akabigeraho kubera amahirwe igihugu cyamuhaye.

    Ati 'Namaze kubona iyo PhD ubu ndi kwigisha abana b'u Rwanda na bo bazigisha abandi bivuze ngo inzozi zanjye ndimo ndagenda nzigeraho n'ubwo zitarasohora.'

    Yakomeje avuga ko 'Ikintu gikomeye ni imyumvire nkene ishingiye ku gitsina, aho usanga sosiyete yaragennye icyo umukobwa agomba kuba cyo, aho atagomba kurenga, ibyo akwiye gukora n'ibyo adakwiye gukora kandi afite ububasha bwo gukora ibindi.'

    Umuhire Lucie, nawe ni umukobwa witinyutse ayoboka umwuga witirirwa uw'abagabo wo kogosha.

    Ati 'Byose umwana w'umukobwa mbasha kubyiha, ubu tuvugana nta kintu umuntu yancukisha ntashobora kwigezaho kuko nabonye ko byose bishoboka.'

    Raporo ya 2023 ku cyuho cy'uburinganire ku Isi yakozwe na World Economic Forum yashyize u Rwanda ku mwanya wa 12 ku Isi mu bihugu byagerageje kugabanya iki cyuho.

    Akanyana Clarisse yagaragaje ko hakwiye gukoreshwa imbaraga zingana mu guteza imbere abana b'abakobwa n'ab'abahungu kuko byombi ari ingenzi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iyo-uteye-imbuto-ntuyiteho-igera-aho-igapfa

  • Jali Finance yifatanyije n'abakiliya bayo mu cyumweru cyabahariwe – #rwanda #RwOT

    Iki ni ikigo cy'imari kizwiho gutanga inguzanyo za moto ku bazikeneye. Kugeza ubu Jali ifite moto zirenga 4.500 mu muhanda hakaba n'izindi zirenga 1.500 zamaze kwegurirwa abakiliya nyuma yo kuzishyura neza.

    Tuyikorere nawe ni umwe muri abo bakiliya bahawe moto ya Spiro. Yavuze yashimiye iki kigo k'ubwo kwita ku bakiliya bacyo by'umwihariko ubwo cyifatanyaga nawe mu kwizihiza isabukuru y'amavuko dore ko ari ku nshuro ya mbere byari bimubayeho.

    Si Tuyikorere gusa witaweho muri iki cyumweru kuko hari n'abandi bakiliya Jali Finance Ltd yageneye za televiziyo.

    Yavuze ko 'Aho kugira ngo urubyiruko rubure akazi, rwagana iki kigo rugahabwa moto [cyane iz'amashanyarazi] kuko bakwemerera kwishyura mu byiciro, zirahendutse kandi zirakomeye, maze nabo bakikura mu bukene.'

    Umuyobozi Ushinzwe Kwinjiza abakiliya muri Jali Finance Ltd, Benjamin Ndorimana, yashimiye buri wese wafashe icyemezo cyo kuyoboka iki kigo, abasaba gukomeza kwitwararika mu kazi kabo ka buri munsi no kwihesha ishema.

    Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa muri Jali Finance Ltd, Frank Mugisha, yabwiye IGIHE ko bafite gahunda yo gukomeza guha serivisi nziza buri wese uje abagana.

    Yavuze ko Jali Finance Ltd, ifite gahunda yo gutanga izindi moto 3.000 bitarenze 2025, inyinshi muri zo zikazaba ari moto z'amashanyarazi.

    Jali Finance Ltd itanga umusanzu ufatika ku gihugu na Afurika muri rusange ku bijyanye n'ingingo y'ihumana ry'ikirere ihangayijkishije buri wese utuye Isi.

    Igisubizo ku kibazo cy'ihumana ry'ikirere kiri mu gushyiraho politiki zitandukanye ziyobowe no kwimakaza ubwikorezi bukoresha ibinyabiziga bikoresha ingufu zitangiza ikirere ari nabyo iki kigo gishyizemo imbaraga.

    Gifite intego yo gufasha u Rwanda kugabanya imyuka ihumanye yoherezwa mu kirere binyuze mu gutanga moto zikoresha amashanyarazi, ibizanafasha guteza imbere ubuzima bwa benshi mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

    kigo cy'Imari cya Jali Finance Ltd cyifatanyije n'umukiliya wacyo Tuyikorere Sylidion, kwizihiza isabukuru ye y'amavuko

    Muri iki cyumweru hari n'abandi bakiliya Jali Finance Ltd yageneye za televiziyo

    Jali Finance Ltd, ifite gahunda yo gutanga izindi moto 3.000 bitarenze 2025


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/jali-finance-yifatanyije-n-abakiliya-bayo-mu-cyumweru-cyabahariwe

  • Ibyo wamenya ku bitaramo Meddy agiye gukorera… – #rwanda #RwOT

    Ni ubwa mbere uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Grateful' azaba ataramiye muri iriya Mijyi mu rugendo rugamije kumvikanisha Yesu Kristo yamenye. Ni urugendo ruherekejwe no gutanga ubuhamya ku buzima bwe, guhamagarira urubyiruko kwegera Jambo n'ibindi.

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Ukwakira 2024, nibwo uyu muhanzi yagaragaje ko agiye gutaramira muri Canada, mu gihe aherutse gushyira akadomo ku ruhererekane rw'ibitaramo yakoreye mu Mujyi itandukanye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Kwizera Philbert uri gutegura ibi bitaramo bya Meddy, yabwiye InyaRwanda ko bizagera mu Mijyi irindwi igize Canada, kandi bizaha hagati y'Ukuboza 2024 kugeza muri Gashyantare 2025.

    Yavuze ko intego y'ibi bitaramo byiswe 'Worship and Testimonies' ari uko 'Meddy azatanga ubuhamya ndetse azane abantu benshi kuri Krsito nk'intego yacu yo kumutumira.'

    Ni ibitaramo avuga ko bizabera mu Mijyi irindwi irimo: Montreal, Ottawa, Edmonton, Calgary, Vancouver ndetse na Winnipeg. Avuga ati 'Bizatangira mu Ukuboza 2024 bikomeze muri Gashyantare 2025.'

    Yasobanuye ko muri ibi bitaramo Meddy azifatanya n'abahanzi barimo Adrien Misigaro ndetse na Kaira Gahimbare. Yungamo ati 'Nibo bamaze kwemeza. Hagize igihinduka nabamenyesha.'

    Kwizera yavuze ko muri ibi bitaramo abantu bakwiye kwitega 'ubuhamya bwa Meddy ndetse n'umuziki mwiza'.

    Yasobanuye ko ibi bitaramo bizatangirira mu Mujyi wa Montreal, bikomereze mu Mujyi wa Ottawa 'hanyuma muri Gashyantare dukomereze Edmonton, Calgary, hanyuma Vancouver na Winnipeg bizemezwa mu gihe kiri imbere'.

    Meddy agiye gukorera ibitaramo mu Mijyi irindwi mu gihugu cya Canada

    Adrien Misigaro wakoranye indirimbo 'Niyo ndirimbo' na Meddy azifatanya nawe mu bitaramo


    Umuhanzikazi Keila Gahimbare azafasha Meddy muri ibi bitaramo bigarutse kuri Kristo


    Meddy agiye gukomereza ibitaramo muri Canada nyuma yo gutaramira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NIYO NDIRIMBO' YA MEDDY NA ADRIEN MISIGARO

     “>

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO YA ADRIEN MISIGASO NA KEILA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147683/ibyo-wamenya-ku-bitaramo-meddy-agiye-gukorera-mu-mijyi-irindwi-muri-canada-147683.html

  • Abahanzi 7 bakoze indirimbo ya Amstel mbere y… – #rwanda #RwOT

    Ni umushinga w'indirimbo wagizwemo uruhare na Sosiyete y'umuziki ya RG Consult yakoranye na Amstel mu bihe bitandukanye mu gutegura ibitaramo nk'ibi.

    Ibi bitaramo bya Amstel byagiye bibera ahantu hanyuranye mu Mujyi wa Kigali, hagamije gufasha abanya-Kigali gusabana birushijeho no kwishimira iki kinyobwa.

    Mu 2023, ibi bitaramo byaririmbyemo umunya-Nigeria, Johnny Drille byabereye mu mbuga ya BK Arena. Icyo gihe yahuriye ku rubyiniro n'abarimo Bwiza, Ariel Wayz n'abandi.

    Uyu munya-Nigeria yatashye atanyuzwe kuko igitaramo cyafunzwe mu buryo butunguranye. Amstel isanzwe itegura ibitaramo nk'iki, nko mu Burundi hatumiwemo Dajdou wamamaye mu Bufaransa, muri Afurika y'Epfo byarahabereye n'ahandi.

    Kuri iyi nshuro, RG Consult yahisemo ko kuri iyi nshuro bazakorana n'abahanzi bakizamuka cyane cyane abaraperi mu gitaramo kizaba ku wa 23 Ugushyingo 2024.

    Bavuga ko mbere y'uko umunsi nyirizina w'igitaramo ugera, bahisemo ko bahuriza hamwe bariya bahanzi mu ndirimbo nk'ikirango cya 'Friends of Amstel'.

    Bati 'Aba bahanzi ni bo bazaririmba ku munsi w'igitaramo, ndetse n'iyi ndirimbo bazayiririmba.'

    Aba bahanzi bazahurira ku rubyiniro n'umuhanzi Mukuru utaratangazwa. Ariko ibiganiro bigeze kure kugira ngo azaririmbe muri iki gitaramo.

    Iyi ndirimbo ya 'Friends Of Amstel' yakozwe mu buryo bw'amajwi na Prince Kiiiz, kandi yubakiye ku mudiho wa Pop, Dancehall, Hip Hop, Rn B n'izindi.

    Yaririmbyemo abahanzi barimo: Mistake, Nillan, Bruce the 1st, QD, ET, Kenny K Shot ndetse n'umuhanzikazi Lorena. Niwe mukobwa rukumbi uri muri iyi ndirimbo.

    Iyi ndirimbo isobanurwa nk'igihangano cyo kugaragaza impano z'abahanzi batanga icyizere, kandi aba bombi bitezwe kuzahurira ku rubyiniro n'abandi ku wa 23 Ugushyingo 2024.


    Umuraperi E.T yagize uruhare mu ndirimbo y'ikinyobwa cya Amstel


    QD wamamaye mu ndirimbo zinyuranye ategerejwe mu gitaramo cya Amstel


    Bruce The 1st agiye kongera kwigaragaza mu bitaramo byagutse bya Amstel


    Umuhanzi wigaragaje cyane mu myaka ibiri ishize Nillan yaririmbye muri iyi ndirimbo


    Umuraperi Mistaek wamamaye mu ndirimbo zinyuranye yatanze umusanzu we mu kuvuga ikinyobwa cya Amstel


    Umuraperi Kenny K Shot uri kwitegura gusohora Album ye ya kabiri 


    Lorena, umuhanzikazi rukumbi waririmbye muri iyi ndirimbo ya Amstel 


    Muri Kamena 2023, Johnny Drille yataramiye i Kigali binyuze mu gitaramo ‘Friends of Amstel’ cya Amstel

    KANDA HANO UBASHE KUMVA FRIENDS OF AMSTEL YARIRIMBYEMO ABAHANZI 7


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147684/abahanzi-7-bakoze-indirimbo-ya-amstel-mbere-yigitaramo-gikurikira-icya-johnny-drille-147684.html

  • Abacururiza mu isoko rya Nyarugenge bahawe igihe cyo kurivamo ntibavuga rumwe n'Ubuyobozi bw'isoko – #rwanda #RwOT

    Ni icyemezo abo bacuruzi bafatiwe n'ubuyobozi bw' Umujyi wa Kigali mu kwezi gushize, aho wabahaye iminsi 30 yatangiye ku itariki 17 Nzeri ikazarangira ku wa 17 Ukwakira 2024.

    Gusa iyo minsi 30 ntabwo buyihurijeho n'abacuruzi kuko bo batangaza ko amabaruwa bahawe n'ubuyobozi bw'isoko rya Nyarugenge mu mpera za Nzeri, yabasabaga kuba bafunze imiryango mu cyumweru kimwe nubwo na cyo cyarenze.

    Abacuruzi batifuje ko amazina yabo amenyekana baganiriye na IGIHE, bagaragaje ingaruka icyo cyemezo kizabagiraho cyane ko barakoreraga mu maseta bahawe n'isoko mu buryo bwemewe.

    Umwe mu bacuruzi yagize ati 'Njye ibaruwa nayihawe ku itariki 29 Nzeri, ivuga ko dusigaje icyumweru kimwe tukaba twashatse ahandi ho gukorera ariko nta mpamvu yabyo batubwiye.'

    'Biri kutugiraho ingaruka hano turi benshi kuko nkanjye nari mpamaze imyaka irenze ibiri, mperutse no kwaka inguzanyo ya miliyoni 15 Frw kuko nabonaga ubucuruzi bugenda. Sindabona ahandi ho gukorera kandi ibyo na byo biraduhombya.'

    Abacuruzi bagomba kuva mu Isoko rya Nyarugenge ni abacururiza mu tubati twagiye twongerwamo nyuma ahantu bivugwa ko hatemewe cyane cyane muri za 'corridors' no mu nguni nubwo bahahawe n'ubuyobozi bw'isoko.

    Umujyi wa Kigali wirinze kugaragaza umubare w'abacuruzi bose barebwa n'icyo cyemezo gusa iyo uzengurutse mu magorofa atandatu agize iryo soko uhabona utubari turenga 50 duteretse aho havugwa ko hatemewe.

    Utwo tubati twose bigaragara ko twahawe nomero nk'indi miryango yose kandi ba nyiratwo na bo bahamya ko bishyura imisoro nk'abandi kuva batangira kuducururizamo.

    Undi mucuruzi yavuze ko we atewe impungenge n'ubukode bw'amezi atatu yari amaze kwishyura mu buyobozi bw'isoko, none mu gihe hataranashira ukwezi kumwe akaba asabwe gufunga imiryango kandi nta n'ikigaragaza ko yasubizwa amafaranga ye.

    Yagize ati 'Nari maze kwishyura amezi atatu y'ubukode, ntaramaramo n'ukwezi kumwe. Byaradutunguye ntibigeze baduteguza ngo tubanze dushake ahandi twerekeza kandi ubu sinzi niba bazansubiza n'amafaranga yanjye.'

    Amafaranga atangwa nk'ubukode bw'ahakorera utu tubati ntangana bitewe n'iseta gusa ahenshi ari hagati y'ibihumbi 200 Frw n'ibihumbi 300 Frw ku kwezi.

    Abo bacuruzi bavuga ko uretse kuba icyemezo cyarabatunguye, nta kibazo bafite ku byo Umujyi wa Kigali wasabye, ahubwo ko ubuyobozi bw'isoko bafitanye amasezerano yo gukorana ari bwo bwakabajijwe igihombo bagiye kugira.

    Icyo gihombo kandi kinashingira ku kuba hari abari bamaze kurangura ibicuruzwa byinshi bizeye isoko ku buryo guhita babwirwa kurivamo nta handi ho kwerekeza barabona bitaboroheye.

    Mu gushaka kumenya icyo ubuyobozi bwa Sosiyete ya Kigali Investment Company icunga iryo soko buvuga kuri icyo kibazo, Kayumba Godfrey uyiyobora yavuze ko atari we uyibereye Umuvugizi ndetse ko ari hanze y'igihugu ku buryo adashobora kugira icyo atangaza.

    Gusa ubwo yari abajijwe uvugira iri soko ngo agire icyo avuga kuri icyo kibazo, yavuze ko abandi bakorana bashobora kubikora ariko ibyo babyamaganiye kure bavuga ko badashobora kuvugira isoko hari Umuyobozi Mukuru waryo.

    Ubwo twegeranyaga iyi nkuru, abashinzwe umutekano muri iryo soko bagerageje gukumira umunyamakuru ngo ntaganire n'abacuruzi ndetse bagerageza no gutera ubwoba umwe mu batanze amakuru ko nibayumva mu itangazamakuru bazamwambura imiryango yose afite.

    Umuvugizi w'Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine, yavuze ko ubundi inkomoko yo gufata icyo cyemezo ishingiye ku bugenzuzi bw'inzego zitandukanye ku hahurira abantu benshi, by'umwihariko muri iki gihe hari indwara z'ibyorezo.

    Icyakora ashimangira ko ari amakosa yakozwe n'isoko.

    Ati 'Kuba barahawe amaseta mu buryo bwemewe ntibivuze ko ubuyobozi bw'isoko butarenze ku mabwiriza cyangwa butakoze amakosa, ni yo mpamvu ubwo bugenzuzi bukorwa kugira ngo turebe. Kuba wikorera ntibivuga ko ugomba gukora ibintu uko ubyumva.'

    'Nta kintu isoko rizabafasha, bagomba gushyira amabwiriza mu bikorwa kuko ubugenzuzi bw'inzego zitandukanye bwasanze aho hantu bagomba kuhava.'

    Ntirenganya yongeyeho ko abafite ibibazo 'bakwiteranya bakandikira umurenge isoko ririmo, tukareba uko tubikemura ariko icyo cyemezo cyo kigomba gushyirwa mu bikorwa bakavamo ku gihe ntarengwa inzego zatanze.'

    Abajijwe niba mu minsi mike isigaye abo bacuruzi bazaba bakemuriwe ibyo bibazo, Ntirenganya yavuze ko mu gihe nta byo baramenyesha ubuyobozi bifatwa nk'aho nta byo bafite.

    Utubati tugomba gukurwaho ni utwagiye twongerwamo nyuma

    Bamwe mu bakorera mu isoko rya Nyarugenge bahawe iminsi ntarengwa yo kuba barivuyemo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abacururiza-mu-isoko-rya-nyarugenge-bahawe-igihe-cyo-kurivamo-ntibavuga-rumwe-n