Blog

  • Ibyaranze igitaramo Knowless yakoreye muri Am… – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzikazi wo muri Kina Music yakoranye mu bihe bitandukanye n’uyu muryango mu bikorwa byagiye bibera mu bice bitandukanye by’u Rwanda nka ‘Tour du Rwanda Festival’. 

    Yataramiye amagana y’abantu mu nyubako izwi nka Reelworks mu Mujyi wa Denver muri Leta ya Colorado muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Kamala Harris wiyamamariza kuyobora Amerika, muri Werurwe 2024 yiyamamarije muri iyi nyubako Knowless yakoreyemo igitaramo. 

    Icyo gihe Kamala Harris yagaragaje ko abatuye Umujyi wa Denver muri Leta Colorado ‘mufite uruhare mu guhitamo ahazaza h’iki gihugu’. 

    Yiyamamariza imbere y’abarwanashyaka, Kamala w’imyaka 59 y’amavuko, yumvikanishije ko yiteguye gutsinda amatora ahigitse Trump bahanganye. Ati “Colorado ni ingenzi cyane muri aya matora. Kandi muzagira uruhare mu guhitamo ahazaza h’iki gihugu.”

    Yavuze ko azaharanira ukwishyira ukwizana kw’abatuye Amerika, kandi azashyira imirongo ya Politike iboneye. 

    Iyi nyubako kandi yagiye iteraniramo abayobozi bakomeye ku Isi barimo nka Michelle Obama mu myaka ishize, umugabo we akiri ku buyobozi.

    Knowless yaririmbye mu gitaramo cyiswe “African Rhythms” cyateguwe na Global Living Stone Institute. Yagihuriyemo n’abandi bahanzi banyuranye. 

    Yaririmbye indirimbo ze nka ‘Konashize’, ‘Baramushaka’, ‘Nzabampari’ n’izindi.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Knowless yavuze ko yakozwe ku mutima n’uburyo yakiriwe. 

    Ati “Hari abantu nka 600, kandi nataramiye umubare munini w’Abanyamerika bitandukanye n’uko waza hano ugataramira Abanyarwanda gusa bahatuye. Ibiganiro nagiye ngirana n’abantu nyuma y’igitaramo byibanze ku mikoranire isanzwe iriho kandi izakomeza.” 

    Igitaramo cy’uyu muhanzikazi cyabaye mu ijoro ryo ku wa Kane ryishyira ku wa Gatanu tariki 11 Ukwakira 2024.

    Cyabaye mbere y’amasaha macye yari ashize atanze ikiganiro ari kumwe n’umugabo we Ishimwe Karake Clement cyibanze cyane ku rugendo rw’umuziki w’u Rwanda. 

    Ni ikiganiro batanze muri Kaminuza ya Colorado yo muri Amerika. Ndetse biteganyijwe ko abanyeshuri biga ibijyanye n’umuziki n’ishoramari muri iyi Kaminuza bazagenderera u Rwanda mu 2025. 

    Ni mu rugendo rugamije kubafasha kumenya amateka y’u Rwanda, urugendo rw’umuziki w’u Rwanda ndetse n’umuziki w’ibihugu byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba muri rusange.

    Muri muzika, Knowless aherutse gutangaza ko ari gukora kuri Album ye nshya, ndetse mu mpera z’uyu mwaka azashyira hanze indirimbo nshya zirimo n’izo yahuriyemo n’abandi bahanzi.


    Ibyishimo ni byose kuri Butera Knowless wataramiye abarenga 600 muri Leta ya Colorado muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

     

    Knowless asanzwe akorana n’umuryango wa Global Living Stone Institute ari nawo wamufashije gutaramira muri Amerika 

    Umuyobozi wa Global Living Stone Institute, yasobanuye ko iki gitaramo cyari kigamije gukusanya inkunga yo gufasha abatishoboye 

    Knowless yavuze ko yagiranye ibiganiro n’abantu banyuranye bigamije imikoranire ihorahora


    Muri Werurwe 2024, Kamala Harris yiyamamarije mu nyubako ya Reelworks (aho Knowless yaririmbiye) agaragaza imigabo n’imigambi ye mu kwiyamamaza kwe  

      

    Abarenga 600 biganjemo abanyamerika bitabiriye ibikorwa by’uyu muryango byamaze iminsi ibiri 


    Umucuranzi w’umunyamerika Rob Drabkin wacurangiye Knowless muri iki gitaramo indirimbo ze zirimo ‘Konashize’ 


    Abacuranzi bo mu bihugu bitandukanye babanjirije ku rubyiniro Knowless mbere y’uko ataramira abarenga 600

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147704/ibyaranze-igitaramo-knowless-yakoreye-muri-amerika-mu-nyubako-kamala-harris-yiyamamarijemo-147704.html

  • Kigali: Abakoresha barasabwa kwita ku buzima… – #rwanda #RwOT

    Uko iterambere n'ikoranabuhanga birushaho kwiyongera, abafite ibibazo byo mu mutwe na bo barushaho kwiyongera bikaba bibi iyo bigeze ku batuye mu bihugu bikiri mu nzira y'Amajyambere, aho inzobere n'ibikoresho mu kwita kuri abo bantu bitaratera imbere.

    Ibi, ni ibyagarutsweho ku mugoroba wo ku Gatanu tariki 11 Ukwakira 2024, ubwo Ihuriro ry'abakora umwuga wo kwita ku bakozi mu Rwanda ryitwa 'People Matters Kigali-Rwanda,' ubwo ryizihizaga umunsi mpuzamahanga wahariwe kwita ku buzima bwo mu mutwe ku bakozi. 

    Ibi biganiro byahuje abakoresha barenga 50, byibanze ku gushakira hamwe umuti w'icyakorwa ngo ibibazo bishamikiye ku buzima bwo mu mutwe mu bakozi kibe amateka, kuko byagaragaye ko iki ari kimwe mu bibazo bibangamiye abakozi hirya no hino mu bigo bikorera mu Rwanda.

    Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cyita ku Buzima bwo mu Mutwe (Mental Health Hub), Cailin Human, avuga ko ari ngombwa kwita ku buzima bwo mu mutwe bw'abakozi, kurusha uko babitegaho inyungu nyamara ubuzima bwabo budahagaze neza.

    Yagize ati: 'Ese ndashaka umusaruro mu kazi kanjye? Ese ndashaka abantu bafata imyanzuro myiza? Ese ndashaka ababana mu mahoro? Iyo uri umukoresha ibyo byose uba ubishaka, niba ubishaka rero shora mu mibereho myiza y'abakozi. Niba ushaka ko abakiliya bawe bishima, niba ushaka kunguka mu kazi kawe bizajyana n'uko abakozi bawe bameze.'

    Mu rwego rwo kubashimira umuhate bagaragaza mu kwita ku buzima bwo mu mutwe bw'abakozi babo, People Matters Kigali-Rwanda yatanze ibihembo ku bitwaye neza.

    Mu bahembwe harimo Banki Nkuru y'u Rwanda (BNR), ifite umwihariko wo kugira abaforomo bashinzwe gukurikirana ubuzima bw'abakozi umunsi ku munsi, harimo n'ubuzima bwabo bwo mu mutwe.

    Umuyobozi w'Ishami rishinzwe imicungire y'Abakozi muri BNR, Muhire Modeste yagize ati: 'BNR ifite abakozi bahoraho bashinzwe ubuzima bw'abakozi. Hari abaganga bashinzwe kwita ku barwayi, ababyeyi bakamenya ikibazo bafite hari abashinzwe ubuzima bwo mu mutwe banatanga amasomo kugira ngo umukozi abeho atekanye.'

    Yongeyeho ko kugira ngo umukozi akore neza bisaba ko aba atekanye ariko usanga ubuzima bwo mu mutwe mu Rwanda benshi batabuha agaciro, anasaba ko inzego zishinzwe imicungire y'abakozi mu bigo zigomba kureba uko hakwitabwa ku nyungu z'umukoresha n'inyungu z'umukozi.

    Mu bindi bigo byahawe ibihembo harimo MTN Rwanda, NCBA Bank Rwanda ndetse n’Ikigo cy'Igihugu cy'Imisoro n'Amahoro (RRA).

    Murenzi Steven, ushinzwe abakozi mu Kigo cy'Igihugu cy'Imisoro n'Amahoro (RRA), akaba ari na we wagize igitekerezo cyo gushyiraho ihuriro ry'abashinzwe kwita ku bakozi (People Matters Kigali-Rwanda), avuga ko inshingano ya mbere y'umuyobozi ushinzwe imicungire y'abakozi ari ukwita ku buzima bwabo byuzuye.

    Agaragaza ko aba bashinzwe abakozi bakwiye gutinyuka kubwira abayobora ibigo ko icya mbere bakwiye kwitaho ari abakozi, bakabibutsa ko kutita ku buzima bw'abakozi byagira ingaruka ku musaruro w'ikigo.

    Ati: 'Iyo umukozi atameze neza umusaruro uragabanyuka kandi ubuzima bwo mu mutwe ntabwo bugaragara si nkuko umukozi yarwara avunitse, ubwo mu mutwe bugaragarira mu bikorwa kandi uko umukozi yitwara bigira ingaruka ku bandi.'

    Ikigo cy'Igihugu cyita ku buzima RBC, kigaragaza ko ibibazo by'ubuzima bwo mu mutwe byugarije abakozi kandi ahanini babiterwa no kuba bakoreshwa akazi karengeje ubushobozi bwabo.

    RBC igaragaza ko mu bushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko 30% by'abakozi basiba akazi nta mpamvu, 63% muri bo bagasiba bitewe n’ikibazo cy'ubuzima bwo mu mutwe ariko bagatinya kubivuga.

    Ni mu gihe 24% muri bo batekereje kwiyahura, umubare wabo uzamuka ukagera kuri 32% mu bigo bifite abakozi barenga ijana.

    Insanganyamatsiko y'Umunsi Mpuzamahanga w'Ubuzima bwo mu mutwe y'uyu mwaka iragira iti: 'Ubuzima bwo mu mutwe aho dukorera.'

    Umuyobozi w'Agashami gashinzwe ubuvuzi bw'indwara zo mu mutwe muri RBC, Dr Iyamuremye Jean Damascene, agaragaza ko akazi ari keza kuko gatuma umuntu atagira ibibazo byo mu mutwe ariko ko mu gihe gakozwe hatitawe ku buzima gatera ibibazo by'ubuzima bwo mu mutwe.

    Ati: 'Ibibazo abakozi bakunze kuvuga bahurira nabyo mu kazi ni inanizabwonko, (stress), ni byo bizahaza ubuzima bwo mu mutwe bw'abakozi, ikindi kigaragara ni amasaha y'akazi yiyongereye kandi ingano y'akazi ijyana n'ibibazo byo mu mutwe.'

    Dr Iyamuremye akomeza avuga ko ibibazo by'ubuzima bwo mu mutwe ahanini biterwa nuko abakozi bakora akazi karengeje ubushobozi bwabo, rimwe na rimwe ntibanashimwe ndetse ntibinajyane n'umushahara bakorera.

    Agira inama abakoresha yo kwita ku buzima bw'abakozi babo ntibahugire mu kazi gusa ahubwo bakita no ku mibereho y'ubuzima bwo mu mutwe. Agaragaza kandi ko bakwiye kumenya niba umukozi ahabwa ibyo agenewe bijyanye n'akazi akora ndetse n'abakeneye ibiruhuko bakabihabwa.

    Mu mwaka wa 2022 abantu 60% bari mu kazi ku Isi, 15% muri bo bagejeje ku myaka yo gukora, bari bafite ikibazo cy'ubuzima bwo mu mutwe.

    Mu 2019 abantu miliyoni 280 bari bibasiwe n'agahinda gakabije, 703 000 muri bo bariyahuye mu gihe muri uwo mwaka 15% muri bo bakoraga bafite ikibazo cy'ubuzima bwo mu mutwe.

    Ihuriro 'People Matters Kigali-Rwanda' ryiyemeje kujya rihura nibura inshuro imwe mu gihembwe, ku wa Gatanu tariki ya 27 Nzeri 2024 rikaba aribwo ryahuye ku nshuro ya kabiri, baganira ku nsanganyamatsiko irebana n'imikoreshereze y'amafaranga mu bakozi. 


    Abayobozi b’ibigo binyuranye bigishijwe uko bafasha abo bayobora kugira ubuzima bwiza bwo mu mutwe

    Mbere yo kuganirizwa, abakoresha babanje gukina umukino wa Golf

    Gutangira bakina iyi mikino byakozwe kugira ngo bigireho uko bafasha abo bayobora kwirinda kwibasirwa n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe

    Abitabiriye bishimiye iki gikorwa



    Aba bayobozi bakoze n’imyitozo ngororamubiri

    Murezi Steven ni we wagize igitekerezo cyo gushyiraho ihuriro rya People-Matters 

    Baganirijwe ku bibazo abakozi bahura na byo ndetse n’uko babafasha kwirinda ko byakwangiza ubuzima bwabo bwo mu mutwe

    BNR ishyikirizwa igihembo cyayo

    RRA yakira igihembo

    NCBA Bank Rwanda nayo yahembwe

    Bagize umwanya wo gusangira no kumenyana

    AMAFOTO: Doxvisual – InyaRwanda 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147681/i-kigali-abakoresha-barasabwa-kwita-ku-buzima-bwo-mu-mutwe-bwabakozi-amafoto-147681.html

  • Amavubi yageze i Kigali: Bitegura gucakirana na Bénin ku mukino ukomeye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda, Amavubi, yamaze kugera i Kigali mu ijoro ryakeye nyuma yo kuva muri Côte d'Ivoire, aho iheruka gutsindwa na Bénin ibitego 3-0 mu mukino w'umunsi wa gatatu w'amajonjora yo gushaka itike y'igikombe cya Afurika (AFCON 2025).

    Uyu mukino wasize Amavubi atakaje myugariro Manzi Thierry wavunitse agasimburwa na Niyigena Clément, bikaba byabaye ikigeragezo gikomeye ku mutekano w'inyuma w'ikipe. Ubu Amavubi ahagaze ku mwanya wa gatatu mu itsinda D, aho bafite amanota 2, inyuma ya Nigeria iyoboye n'amanota 7 na Bénin ifite amanota 6.

    Amavubi yiteguye gukomeza imyitozo ikomeye, yitegura umukino uteganyijwe ku wa Kabiri tariki ya 15 Ukwakira 2024, saa kumi n'ebyiri z'umugoroba (18h00) muri Stade Amahoro i Kigali. Uyu mukino uzaba ufite uburemere bukomeye kuko uzagaragaza niba Amavubi ashobora kuzahura amahirwe yabo yo gukomeza mu irushanwa.

    Mu itsinda D, Nigeria iri ku mwanya wa mbere n'amanota 7, ikurikirwa na Bénin ifite amanota 6, mu gihe u Rwanda rufite amanota 2 mu mwanya wa gatatu. Libya ni iya nyuma n'inota 1.

    Abakunzi b'umupira w'amaguru mu Rwanda barifuza ko uyu mukino wa Bénin uzaba umwanya mwiza wo kwereka abafana ko Amavubi ashobora guhindura amateka, bagatsinda uyu mukino ukomeye mu rugo. Umutoza w'Amavubi Frank Troston arimo gukomeza gutegura abakinnyi, abategurira uburyo bwose ngo barebe ko bazatsinda uyu mukino kugira ngo bagarure icyizere cy'Abanyarwanda.

    Nyuma y'uko Manzi Thierry avunitse, Niyigena Clément asimbuye imyanya y'inyuma mu mukino wa Bénin. Ikipe y'Amavubi izaba ifite akazi gakomeye ko kwiyubaka, ikagaragaza impinduka zifatika mu kibuga. Abafana b'Amavubi bategereje kureba niba iyi kipe izashobora gutinyuka Bénin ndetse ikaba yagira amahirwe yo gukomeza irushanwa.

    Uyu mukino uzaba ari ingenzi cyane mu rugendo rw'Amavubi rwo gushaka itike ya AFCON 2025.

    Source : https://yegob.rw/amavubi-yageze-i-kigali-bitegura-gucakirana-na-benin-ku-mukino-ukomeye/

  • Akantu ku kandi ku gitaramo MTN Iwacu Muzika… – #rwanda #RwOT

    Nyuma ya Musanze, Gicumbi, Nyagatare, Bugesera na Huye, hari hatahiwe akarere ka Rusizi kamwe mu Turere bitorohera abahanzi benshi gukorerayo ibitaramo ugereranyije no babikorera mu tundi turere.

    Mbere y'uko iki gitaramo gitangira, ingamba zo kwirinda icyorezo cya Marbug zarubahirijwe harimo gukaraba no gupimwa umuriro. Uwo basangaga afite umuriro mwinshi, yashyirwaga ku ruhande akitabwaho bakareba ko nta bindi bimenyetso agaragaza.

    Ntabwo byatinze ahubwo itsinda ry'ababyinnyi bo ku Nkombo babanje guha ikaze abashyitsi bari babagendereye mu mbyino gakondo z'abatuye kuri iki Kirwa.

    Nyuma, abahanzi bafite ubumuga nabo babahaye impano, bagaragaza icyo bashoboye gukora mu rwego rwo kuzamurana ntawe uhejwe kubera uko ameze.

    Aha rero abantu bari batangiye kuza ku bwinshi na Stade abantu benda kuzura nuko abahanzi bari baturutse I Kigali batangira gutaramira abafana babo. Ku ikubitiro, Kenny Sol yaje ku rubyiniro nk'ibisanzwe ari kumwe n'ababyinnyi be batangira gushyira mu bicu abafana be.

    Intore iratera indi ikikiriza! Nyuma y’uko itorero rya Nkombo ryari ryasigiye umukoro abandi bahanzi, Ruti Joel nawe yahise yinjira ku rubyiniro mu muhamirizo we, abari bavuye mu bicu bashyira akaguru hasi barahamiriza biratinda.

    Ruti ati hari injyana iri ku isonga magingo aya, abererekera umuraperi Danny Nanone hanyuma nawe mu ndirimbo nka Confirm, My type, Amanota ndetse n'izindi zitandukanye zakomeje gushyira abafana be mu bicu.

    Nyuma ya Dany Nanone, hubahirijwe uburinganire nibwo Bwiza yahise yinjira ku rubyiniro atera amerwe abasore arababyinisha, ibyo babonaga muri Televiziyo zabo batangira kubirebesha amaso yabo n'abari bafite inzozi zo guhura na we, barasabana barabyinana.

    Bushali na Chriss Eazy baje bakurikiye aba bahanzi bose basa nk'abakomeza kugenda baharurira inzira Bruce Melodie waje aririmba bwa nyuma ibi bitaramo bigahita birangira.


    Bruce Melodie yerekanye itandukaniro mu bandi bahanzi


    Byari ibyishimo ubwo Ruti Joel yahamirizaga n’Abanyarusizi


    Mr Ewuaaan Chris Eazy witegura gutaramira muri Uganda nawe yashimishije abafana be


    Ntabwo bikiri inkuru kuvuga ko Bushali yacanye umucyo ku rubyiniro


    Umuhanzikazi Bwiza akomeje kuziba icyuho cy’abahanzikazi bake muri MTN Iwacu Muzika Festival

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147696/akantu-ku-kandi-ku-gitaramo-mtn-iwacu-muzika-festival-i-rusizi-147696.html

  • The Ben,Eddy Kenzo na Diamond Platnumz bahata… – #rwanda #RwOT

    Ibihembo bya African Entertainment Awards USA, bitangwa hagamijwe guteza imbere impano n'imico nyafurika mu bice bitandukanye mu myidagaduro, harimo umuziki, Sinema, Siporo ndetse no kumurika imideli.

    Umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben umaze kubaka izina ku rwego mpuzamahanga niwe muhanzi nyarwanda rukumbi uhatanye muri ibi bihembo. Igitangaje kandi ahatanye mu cyiciro cya ‘Best Male Artist-East/South/North Africa’ yahuriyemo na Eddy Kenzo, Harmonize, Focalistic n’abandi.

    Eddy Kenzo ahatanye mu byiciro bibiri, ‘Umuzingo mwiza muri Africa (Best African Album) no mu cyiciro cy'Umuhanzi mwiza w'umugabo muri Africa y'Iburasirazuba (Best male artist in East Africa’.

    Ni mu gihe Diamond Platnumz ahatanye mu cyiciro cya ‘Best Song Of The Year’ aho indirimbo ye ‘Komasava’ ihatanye mu ndirimbo nziza zaranze 2024. Ibi bihembo kandi bihatanyemo abahanzi bakomeye nka Davido, Ayra Starr, Burna Boy, Asake, Rema, Yemi Alade n’abandi bafite amazina akomeye muri Afurika.

    Biteganyijwe ko ibi bihembo bizatangwa tariki 9 Ugushyingo 2024, aho gutora abahanzi kuri ubu byatangiye kuva tariki 30 Nzeri 2024, bikazarangira tariki 2 Ugushyingo 2024, hakaba hazahatana ibyiciro birenga 50.

    Abarimo The Ben, Eddy Kenzo na Diamond Platnumz bahatanye mu bihembo bitangirwa muri Amerika

    Dore uko abahanzi bakomeye muri Afurika bahatanye muri ibi bihembo:

    Best Male Artist
      • Davido
      • Diamond Platnumz
      • Harmonize
      • Burna Boy
      • Wizkid
      • Olamide
      • Rema
      • Kizz Daniel
      • Black Sherif
      • Fally Ipupa

    Best Female Artist
      • Yemi Alade
      • Tiwa Savage
      • Simi
      • Ayra Starr
      • Tems
      • Makhadzi
      • Tyla
      • Nandy
      • Aya Nakamura
      • Niniola

    Best Hip Hop/Rap Artist
      • Holy Ten
      • Nasty C
      • Iba One
      • Vector
      • MI Abaga
      • Blaqbonez
      • Magnito
      • Odumodublvck
      • Stanley Enow
      • Kao Denero

    Best Duo/Group
      • Toofan
      • Sauti Sol
      • Freetown Collective
      • Calema
      • Disco Misr
      • Mafikizolo
      • R2Bees
      • DopeNation
      • TXC
      • Kiff No Beat

    Best Collaboration
      • 'Tshwala Bam Remix' — TitoM, Yuppe and Burna Boy ft. S.N.E
      • 'SENSEMA' — Rayvanny X Harmonize
      • 'Drift' — Teejay & Davido
      • 'Hmmm' — Chris Brown ft. Davido
      • 'Nu Ka Sta Para' — Neyna x Mc Acondize
      • 'Jump' — Tyla, Gunna, Skillibeng
      • 'Hit & Run' — Shenseea ft. Masicka, Di Genius
      • 'I Love You' — Dadju & Tayc
      • 'Petit Génie' — Jungeli ft. Imen Es, Alonzo, Abou Debeing & Lossa
      • 'Rollercoaster' — Burna Boy ft. J Balvin

    Best Music Video
      • 'Hypé' — Aya Nakamura ft. Ayra Starr
      • 'Coup du Marteau' — Tam Sir ft. Team Paiya, Ste Milano, Renard Barakissa, Tazeboy, PSK
      • 'Tshwala Bam Remix' — TitoM, Yuppe and Burna Boy ft. S.N.E
      • 'NA MONEY' — Davido ft. The Cavemen, Angélique Kidjo
      • 'Preto Show' — Djeguedje ft. Anderson Mário
      • 'Senbide' — Selamawit Yohannes
      • 'Egwu' — Chiké & Mohbad
      • 'BENIN BOYS' — Rema, Shallipopi
      • 'CABARET' — Manal
      • 'XAARIT' — Viviane Chidid

    Artist of the Year
      • Burna Boy
      • Davido
      • Diamond Platnumz
      • Yemi Alade
      • Ayra Starr
      • Asake
      • Rema
      • Wizkid
      • Adekunle Gold
      • Tyla

    Best Dancer/Group
      • Ghetto Kids
      • Fire K Stars
      • Badgyal Cassie
      • Limpopo Boy
      • Sayrahchips
      • Petit Afro
      • Dance It Out
      • Fighter Dance Crew
      • Endurance Grand
      • Ikorodu Bois

    Best DJ
      • DJ Siya
      • Dope Caesar
      • DJ Zinhle
      • DJ Neptune
      • DJ Kassava
      • DJ YKmule
      • DJ Shinski
      • DJ Demakufu
      • Selecta Kerry
      • DJ Obi

    Best Francophone Male Artist
      • Soul Bangs
      • Iba One
      • Fally Ipupa
      • Wally Seck
      • Stanley Enow
      • ElGrandeToto
      • Innoss’B
      • Santrinos Raphael
      • Didi B
      • Dadju

    Best Francophone Female Artist/Group
      • Manamba Kanté
      • Aya Nakamura
      • Blanche Bailly
      • Lous and the Yakuza
      • Maud Elka
      • Marwa Loud
      • Mariam BA LAGARÉ
      • Sona Jobarteh
      • Josey
      • Safi Diabaté

    Best Palop Male Artist
      • Mr. Bow
      • Lisandro Cuxi
      • Landrick
      • Calema
      • Tony Fika
      • Loony Johnson
      • CEF Tanzy
      • Karem Killer
      • Gerilson Insrael
      • Classic Nova

    Best Palop Female Artist
      • Mayra Andrade
      • Liloca
      • Eneida Marta
      • Elida Almeida
      • Pérola
      • Fattu Djakité
      • Soraia Ramos
      • Yasmine
      • Neyna
      • Irina Barros

    Best New Artist/Group
      • Onesimus
      • Okkama
      • Pabi Cooper
      • Mudra D Viral
      • Eli Njuchi
      • Jahshii
      • Kashif Sankar
      • Ntate Stunner
      • Pressure Busspipe
      • Prince Diallo

    Song of the Year
      • 'Komasava Remix' — Diamond Platnumz x Jason Derulo ft. Khalil Harisson & Chley
      • 'Banga' — Kes
      • 'Tshwala Bam Remix' — TitoM, Yuppe and Burna Boy ft. S.N.E
      • 'Holy Ghost' — Omah Lay
      • 'Hit & Run' — Shenseea ft. Masicka, Di Genius
      • 'Dalie' — Kamo Mphela, Khalil Harrison & Tyler ICU ft. Baby S.O.N
      • 'Water' — Tyla
      • 'Egwu' — Chiké & Mohbad
      • 'Ogechi Remix' — BoyPee, Hyce & Brown Joel ft. Davido
      • 'Enaney' — Veronica Adane

    Album of the Year
      • Ikigai Vol. 1 — Olamide
      • The Year I Turned 21 —  Ayra Starr
      • Born in the Wild — Tems
      • Stubborn — Victony
      • Makhelwane — Nkosazana Daughter and Wanitwa Mos
      • To Whom It May Concern — Nyashinski
      • Kurhula — Kelvin Momo
      • Blessings — Eddy Kenzo
      • Chiremerera — Jah Prayzah
      • Heroes — Kao Denero

    Rising Star of the Year
      • Eli Njuchi
      • Treyzah
      • Limbofest
      • King Madi
      • Blood Civilian
      • Kid Volt
      • Guchi
      • Nana Fofiee
      • Yseult onguenet
      • Gilyto Semedo

    Best Male Artist – Central/West Africa
      • Soul Bang’s
      • Black Sherif
      • Innoss’B
      • Skales
      • King Promise
      • Tonton Pale
      • Adekunle Gold
      • Santrinos Raphael
      • Asake
      • Buju Bxn

    Best Female Artist – Central/West Africa
      • Libianca
      • Yemi Alade
      • Tems
      • Tiwa Savage
      • Manamba Kanté
      • Ayra Starr
      • Mia Guisse
      • Sona Jobarteh
      • Niniola
      • Gyakie

    Best Male Artist – East/South/North Africa
      • Eddy Kenzo
      • Rayvanny
      • Marioo
      • The Ben
      • Harmonize
      • Yared Negu
      • Tamer Hosny
      • Young Stunna
      • Jah Prayzah
      • Focalistic

    Best Female Artist – East/South/North Africa
      • Spice Dianna
      • Haidy Mousa
      • Kiin Jamac
      • Hewan Gebrewold
      • DJ Uncle Waffles
      • Nandy
      • Nadia Mukami
      • Kenza Mosli
      • Mampi
      • Feli Nandi

    Best Gospel Artist
      • Mercy Chinwo
      • Tim Godfrey
      • Frank Edwards
      • Ntokozo Mbambo
      • Prosper Ochimana
      • Israel Mbonyi
      • Minister Mahendere
      • Nathaniel Bassey
      • Piesie Esther
      • Janet Manyowa

    Best Reggae / Dancehall Artist
      • Shatta Wale
      • Ruger
      • Patoranking
      • Stonebwoy
      • Spice
      • Shenseea
      • Buju Banton
      • Popcaan
      • Masicka
      • Skillbeng

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147701/the-beneddy-kenzo-na-diamond-platnumz-bahatanye-mu-bihembo-bitangirwa-muri-amerika-147701.html

  • Amafoto : REG WBBC yegukanye igikombe cya Shampiyona y'icyiciro cya mbere muri Basketball y'Abagore – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya REG WBBC yongeye kwerekana ko ikomeje kwiharira urubuga rwa Basketball y'Abagore mu Rwanda, nyuma yo kwegukana Igikombe cya Shampiyona y'Icyiciro cya Mbere itsinze APR WBBC ku manota 71-63, mu mukino wa nyuma w'imikino ya kamarampaka.

     

    REG WBBC yatsinze imikino yose ine yakinnye muri kamarampaka, bikaba byari bihagije kugira ngo yitware neza mu buryo budasubirwaho. Ikipe ya APR WBBC, nubwo yari ifite intego yo kwisubiza iki gikombe, yatsinzwe ku nshuro ya kane yikurikiranya.

     

    Iki ni igikombe cya gatatu REG WBBC itwaye kuva yashingwa mu 2021. Yatwaye ibikombe by'umwaka wa 2021 na 2022, ndetse iki nacyo kikaba kiyongeraho, igaragaza ko yubatse ikipe ikomeye ifite intego yo kuguma ku isonga muri Basketball y'Abagore mu Rwanda.

     

    Mu gihe APR WBBC yari yitezweho kugaruka mu rugamba rwo kwisubiza igikombe, byarangiye REG WBBC yongeye kwandika amateka mu mukino ukomeye wahuje aya makipe.

    Maxime umufana wa REG nyuma yo kwegukana igikombe

    Source : https://yegob.rw/amafoto-reg-wbbc-yegukanye-igikombe-cya-shampiyona-yicyiciro-cya-mbere-muri-basketball-yabagore/

  • Hagiye gutangizwa porogaramu yagenewe amashuri, ijyanye n'ubumenyi kuri tekinoloji ishingiye ku Isanzure – #rwanda #RwOT

    Iri ni ikoranabuhanga iyo rishowemo imari, rishobora kubyazwa umusaruro rigatanga umusanzu mu itumanaho, kugenzura ibidukikije, ubushakashatsi bushingiye kuri siyansi, kwifashishwa mu guhangana n'ibiza, kugenzura umutungo kamera n'ibindi.

    Umuyobozi Mukuru wa RSA, Twagirayezu Gaspard, yavuze ko hari gahunda iki kigo gifite zo guharanira ko abanyeshuri benshi babona amahirwe azanwa na tekinoloji ishingiye ku Isanzure ku buryo na bo batangira gutekereza uko igihugu cyayabyaza umusaruro.

    Ni ingingo yagarutseho ku mugoroba wo ku wa 11 Ukwakira 2024, umunsi RSA ku bufatanye n'Ikigo cya TRL Space Rwanda gikora ibyogajuru bito bizwi nka 'CubeSat', bateguriyeho amarushanwa yo kubaka ibyogajuru bito bizwi nka 'CubeSat'.

    Aya marushanwa yitabiriwe n'abanyeshuri bo muri Riviera High School, Lycée de Kigali, ndetse n'aba Green Hills Academy.

    Intego yayo yari ukwereka abanyeshuri uburyo tekinoloji ishingiye ku Isanzure ishobora gukoreshwa mu nzego zitandukanye mu gihugu.

    Ni kimwe mu bikorwa byakorewe mu Rwanda mu cyumweru cyahariwe Isanzure ku Isi.

    Muri aya marushanwa kandi aba banyeshuri bagennye n'imishinga ibyo byogajuru byakora bigeze mu Isanzure. Iba igomba kujyana n'ibibazo bihari no kubishakira ibisubizo.

    Twagirayezu Gaspard ati 'Twe [amarushanwa] afasha abana bacu kumva amakaro ka tekinoloji ishingiye ku Isanzure ku Isi. Ibi binatuma abana bigirira icyizere bakanagirira urukundo iri koranabuhanga.'

    'Hari porogaramu tuzageza mu mashuri atandukanye dufite ku rutonde. Intego ni uko abanyeshuri basobanukirwa neza tekinoloji ishingiye ku Isanzure n'icyo bayibyazamo. Ibi byabaye byari nk'itangira.'

    Kubera inyungu nyinshi zigaragara mu Isanzure ku batuye Isi, u Rwanda narwo nti rwatanze.

    Rwafashe umwanzuro wo gutangiza iki kigo gishinzwe ibijyanye n'isanzure kuko amakuru atangwa n'ibi bigo hirya no hino yifashishwa mu bikorwa bitandukanye.

    Hashize igihe kitari kinini iki kigo cyubaka sitasiyo igenzura amakuru y'ibyogajuru mu Ntara y'Iburasirazuba, mu Karere ka Rwamagana, mu Murenge wa Mwurire.

    Ubu mu Rwanda hari kubakwa icyogajuru kizwi nka 'Hyperspectral 6U CubeSat'. Kizarangira muri Kamena 2026 gihite cyoherezwa mu Isanzure.

    Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire, yashimiye abanyeshuri bo mu Rwanda ubushake bagaragaza bwo kuzavamo abahanga mu by'Isanzure mu gihugu.

    Ati 'Muri mwe, turabonamo aba-astronauts b'u Rwanda b'ahazaza. Uyu munsi ni intangiriro y'urugendo rwanyu, kandi turi hano kugira ngo dushyigikire intego zanyu.'

    'Ibi bikwiye gutuma mukomeza kugira amatsiko yo kwiga no guhanga udushya. Ntabwo ari ukubaka ikoranabuhanga gutyo gusa ahubwo ni no kumenya uburyo rishobora gukemura ibibazo bigaragara ku Isi.'

    Ingabire yashimangiye ko leta yiyemeje kwagura gahunda z'uburezi hakagezwa porogaramu zijyanye n'iby'Isanzure mu Rwanda hose, kugira ngo abanyeshuri benshi babone amahirwe yo kwiga ibyerekeye iri koranabuhanga.

    Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire, yavuze ko Guverinoma yiteguye gushyigikira abanyeshuri bagaragaza ubushake bwo kongera ubumenyi mu bijyanye n’Isanzure

    Umuyobozi Mukuru wa RSA, Twagirayezu Gaspard, yijeje gufasha abanyeshuri benshi kubafasha mu bijyanye n’iby’isanzure

    Umuyobozi Mukuru wa TRL Space Rwanda, Petr Kapoum, yavuze ko mu myaka itanu iri imbere u Rwanda ruzaba rufite ibyogajuru byarwo mu Isanzure

    Aya marushanwa yitabiriwe n'abanyeshuri bo muri Riviera High School, Lycée de Kigali, ndetse n'aba Green Hills Academy

    Ishuri rya Lycée de Kigali ryari rihagarariwe

    Abanyeshuri bitabiriye amarushanwa yabateguriwe barahembwe

    Iyi ni telescope ya TRL Space Rwanda yifashishwa kureba ibiri mu Isanzure

    Amafoto: Nzayisingiza Fidele


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hagiye-gutangizwa-porogaramu-yagenewe-amashuri-ijyanye-n-ubumenyi-kuri

  • Nyamasheke: Abanyamadini basezeranije MINUBUM… – #rwanda #RwOT

    Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene, yibukije abatuye Akarere ka Nyamasheke kwitabira gahunda za Leta uko bikwiye, ndetse bakanirinda inyigisho zibayobya kuko biri mu bidindiza ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda muri aka Karere.

    Ibi yabigarutseho ubwo yifatanyaga n’ihuriro ry’Ubumwe n’Ubudaheranwa muri aka Karere mu biganiro bigamije gushakira umuti ibikibangamiye ubu bumwe. Ibi biganiro byabereye mu Karere ka Nyamasheke kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Ukwakira 2024

    Omer Mayobera, umushakashatsi mu Muryango Alert International, yavuze ko mu bushakashatsi bakoze basanze hari byinshi bikibangamiye ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda muri Nyamasheke, nko kuba hari ahakigaragara ivangura rishingiye ku moko, inyigisho ziyobya n’ibindi.

    Muri uku Kwezi kwahariwe ubu bumwe n’ubudaherwa bw’Abanyarwanda, ihuriro ryabwo mu Karere ka Nyamasheke, rirarebera hamwe icyaba igisubizo kuri izi mbogamizi nk’uko biri mu nkuru ducyesha Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA.

    Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene, yikije kuri bamwe mu bakomoka mu cyahoze ari Cyangugu bari hanze y’igihugu bakomeje gukwirakwiza imvugo z’urwango zihakana zikanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ibigira uruhare mu gusenya ubumwe.

    Gusa asanga hari inzira imwe kandi yoroshye yo kugera ku bumwe n’ubudaheranwa byuzuye, mu gihe abaturage bareba ku mwihariko w’amateka yabo ndetse bakitabira gahunda za Leta uko bikwiye. Yanakomoje ku banyamadini, anenga bamwe muri bo babeshyeshya ubuhanuzi abaturage bafite ibikomere.

    Ati 'Irondamoko n'ivangura, kugira uruhare muri Jenoside byose byagizwemo uruhare n'abanyamadini. Kubera imyemerere rero umuntu ufite ibikomere kumubeshyeshya ubuhanuzi biroroha, aho babaka amaturo na yo badafite babizeza ko babasengera bakabona buri kintu cyose bifuza, harimo kubona ubutunzi no kubona ibyangombwa byo kujya mu mahanga'.

    Umushumba w'Itorero rya Angilikani muri Diyosezi ya Cyangugu, Musenyeri Karemera yasabye ko Abanyarwanda bagira Indangagaciro y'ukuri kuko ari ko kuvana abantu mu bukoroni bw'icyaha, bugatanga ubwigenge mu bantu kandi abanyamadini bagaharanira ukuri n'ubwo ngo hari aho gusharira.

    Yavuze ko bikwiriye ko Abanyamadini bigisha ukuri ku mateka asharira u Rwanda rwanyuzemo. Aragira ati 'Reka insengero zacu zibe urubuga ruhuriramo abantu batandukanye, ku buryo inyigisho zacu zihindura abantu abanyakuri. Twigishe ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Twigishe ukuri ku moko y'Abanyarwanda kuko hari nk'abo tuzi bavuka ku mubyeyi umwe babaye Abatutsi abandi baba Abahutu, ibyo bikaba bivuze ko dukwiye kwigisha ukuri aho gucamo abantu ibice'.

    Ukwezi k’Ukwakira kose kwahariwe ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda, ibi biganiro ku rugendo rwo kugera byuzuye kuri iyi ntego biraba mu gihe ubushakashatsi bwo muri 2021, bwagaragaje ko ubu bumwe n’ubudaheranwa bigeze ku kigereranyo cya 94.6%.

    Musenyeri Karemera yasabye ko Abanyarwanda bagira Indangagaciro y'ukuri

    Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene

    Abanyamadini bo mu Karere ka Nyamasheke biyemeje kwigisha ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147692/nyamasheke-abanyamadini-basezeranije-minubumwe-kwigisha-ukuri-kuri-jenoside-yakorewe-abatu-147692.html

  • Gisagara: Hatewe ibiti 11,200, urubyiruko rus… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 12 Ukwakira 2024 ni bwo mu gihugu hose hakozwe Umuganda wihariye w’urubyiruko wo gutera ibiti byiganjemo ibya gakondo.

    Ku rwego rw’igihugu iki gikorwa cyakorewe mu Karere ka Gisagara, mu Murenge wa Kibiziri, Akagari ka Kibirizi, mu Mudugudu wa Ruhuha kuri site ya Buzana A na B aho hatewe ibiti 11200.

    Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yavuze ko Umuganda w’urubyiruko ari igikorwa basanzwe bafite muri gahunda ndetse impamvu y’uyu muganda akaba ari mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije.

    Ati: “Umuganda wihariye w'urubyiruko ni igikorwa dusanzwe dufite mu bikorwa bya Minisiteri y'Urubyiruko dufatanyamo n'Inama y'igihugu y'Urubyiruko n'inzego z’ibanze. Impamvu yo gutera ibi ibiti rero ni gahunda ihari ku rwego rw'Isi ku bintu bijyanye no kubungabunga ibidukikije”.

    Yakomeje avuga ko gutera ibiti bikwiye kujya mu byo urubyiruko rushyiraho umutima dore ko Isi ihari uyu munsi izaba ariyo si yarwo mu gihe kizaza anavuga ko rukwiye kwigishwa ibijyanye n’ingaruka zo kwangirika kw’ibidukikije.

    Ati: “Gutera ibiti byajya mu byo urubyiruko rushyiraho umutima kubera ko byamaze kugaragara ko ihindagurika ry'ikirere rigira ingaruka ku bihugu, rigira ingaruka ku baturage ariko iyi si dufite izaba ari isi y'uru rubyiruko ahazaza bagomba kuyirinda none”. 

    “Ubwo rero rugomba kwigishwa ingaruka z'ibiza, ingaruka ku bihugu bidafite amashyamba ahagije, ingaruka zo kugira izuba ry'igikatu, imvura ikabura abantu bakagira inzara, hanyuma urubyiruko rugatera ibiti rukabirinda, ubundi ibihugu byinshi birimo n'icyacu bikagira amashyamba ahagije, urubyiruko rugahumeka umwuka mwiza tukabona imvura, tukeza ntitugire n'ikibazo cy'inzara.  

    Ni ibintu tugomba kwigisha urubyiruko none kuko ahazaza biragaragara ko tutahitondeye iyi si yazaba imeze nabi kubera imihindagurikire y'ikirere”.

    Minisitiri ufite urubyiruko mu nshingano ze yanasabye urubyiruko rwo mu karrere ka Gisagara kwiga ibijyanye n'ibidukikije no guhanga imishinga ijyanye nabyo dore ko harimo amahirwe cyane muri iyi minsi.

    Umuyobozi Mukuru w’Umuryango We Got Your Back, Anastase Ndagijimana, ukorana n’urubyiruko mu bintu bitandukanye birimo no kurinda ibidukikije, aganira na InyaRwanda yavuze ko iyi gahunda ari mpuzamahanga ikaba iri mu bihugu 8.

    Ati: “Iyi gahunda ni mpuzamahanga ni ibihugu 8 biri kuyishyira mu bikorwa ikaba yaravutse ivuye mu nama yo mu mwaka ushize yo kwita ku bidukikije. Ni umushinga uri gushyirwa mu bikorwa ku bufatanye na Minisiteri y'Urubyiruko na UNICEF”.

    Yakomeje avuga ko We Got Your Back baza muri iyi gahunda nk’abashinzwe kuyishyira mu bikorwa. Ati: “Twebwe nka We Got Your Back” tuziraho nk'abantu bari gushyira mu bikorwa mu yandi magambo ni twebwe tubazwa inshingano zo gushyira mu bikorwa iyi gahunda”.

    Yakomeje avuga icyo iyi gahunda igamije ndetse n’igihe izakorerwa, ati: “Iyi gahunda rero icyo igamije ni ugushishikariza urubyiruko kugira uruhare mu kurengera ibidukikije harimo gutera ibiti bivangwa n'imyaka ariko n'ibiti bitavangwa n'imyaka. 

    Turi kubikora mu gihe kingana n'amezi 10 nko kugerageza nyuma yaho hazabaho kongera tujye mu turere dutandukanye kuko ubungubu turi gukorera mu turere turindwi”. 

    Yanavuze ko kandi ibi biti byatewe bizakomeza gukurikiranwa kugeza bikuze.

    Mu Karere ka Gisagara, mu gihe cy'amezi 10 iyi gahunda izasiga hatewe ibiti ibihumbi 70 mu masite arindwi, gusa kuri ubu hasigaye amasite 6. 

    Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yafatanyije n’urubyiruko rwo mu karere ka Gisagara gutera ibiti

    Mu Karere ka Gisagara hatewe ibiti birenga ibihumbi 11 mu kubungabunga ibidukikije

    Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi yashishikarije urubyiruko kubyaza umusaruro amahirwe ari mu bidukikije 

    AMAFOTO: Ngabo Serge

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147693/gisagara-hatewe-ibiti-11200-urubyiruko-rushishikarizwa-kubyaza-umusaruro-amahirwe-ari-mu-b-147693.html

  • Iyo mwita ku biti, ni ahazaza hanyu muba mutegura – Minisitiri Utumatwishima abwira urubyiruko – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho mu muganda wihariye w'urubyiruko wo gutera ibiti, wabereye mu Karere ka Gisagara, mu Murenge wa Kibirizi, Akagari ka Kibirizi, Umudugudu wa Ruhuha, kuri site ya Buzana, ku wa 12 Ukwakira 2024.

    Mu butumwa yageneye urubyiruko ruyingayinga ibihumbi bitandatu rwitabiriye uyu muganda, yabibukije ko kwita ku bidukikije ari ukwigirira neza ubwabo.

    Yagize ati “Ni mwebwe baragwa b'iyi si dufite uyu munsi. Ni mwebwe mu myaka 10 cyangwa 15 iri imbere, muzatunga iyi si. Byaba ari ikibazo musanze ari ubutayu, ari ibiza gusa, abantu batabasha kubona imvura, mwazahagirira ibibazo,''

    'Iyo mwita kuri ibi biti, ni ahazaza hanyu muba mutegura. Ikibazo cy'ibiza bikomoka ku kutita ku bidukukikije, ni amakosa ya muntu ubwe mu bihe byahise, ariko birashoboka kubikosora.''

    Yibukije bimwe mu biza byagiye byibasira abantu mu Rwanda birimo ibyo mu Burengerazuba n'Amajyaruguru byatwaye abasaga 100 mu 2023, ikibazo cy'umwuka utari mwiza ugaragara mu kirere cya Kigali n'izindi ngorane zose zikomoka ku ihungabana ry'ibidukikije, avuga ko umuzi wabyo ari ukuba hari ibiti bike.

    Yasabye buri wese mu rubyiruko na buri mwana kwitabira gutera ibiti aho yiga cyangwa atuye ndetse no kubungabunga ibyatewe, mu ntego yo kugira iguhugu gitoshye.

    Ati “Buri mwana wese, haba mu rugo, ku mashuri, aho dusengera, ni habaho gahunda yo gutera ibiti, ujye utera igiti uzirikana ko kizagutaraba, kiguha imvura kandi kikurinde umuyaga ndetse gitume n'igihugu cyacu gitoha.''

    Umuyobozi Mukuru wa UNICEF Rwanda, Julianna Lindsey, yavuze ko yishimiye gufatanya na Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi n'abandi bafatanyabikorwa muri iki gikorwa cyo gutera ibiti.

    Yavuze ko ikibazo cyo kurengera ibidukikije gikeneye ubufatanye bwa buri wese, asaba abana babyiruka kuzahorana ubufatanye bugamije kugira isi icyatsi kibisi.

    Ati'' Twahuriye hamwe hano, none duteye ibiti bisaga ibihumbi icumi, iyo ari umuntu umwe hano undi hariya biragora, ariko iyo dukoreye hamwe biroroha ko turinda ubutaka bwacu isuri ndetse kutarinda n'ibidukikije muri rusange.''

    Umuyobozi w'Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jerome, yavuze ko igikorwa cyo gutera ibiti muri Gisagara bifite inyungu za nonaha n'iz'igihe kizaza kuko bitanga akazi ku rubyiruko none, ariko no mu gihe kizaza ibiti bitewe bikazagirira neza abavuka n'ababyiruka.

    Ati “Izi ngemwe ziterwa zahumbitswe n'urubyiruko rwa Gisagara rubonamo amafaranga, kandi n'ibi biti ni byera, bizaduha imbuto n'ibindi byinshi, ari nako birengera ibidukikije.''

    Muri rusange urubyiruko rwitabiriye uyu muganda, rwagaragaje ko rwamaze kumenya neza akamaro ko kurengera ibidukikije, bavuga ko bazahora imbere mu gutanga imbaraga zabo mu bikorwa birengera ibidukikije kuko ari nk'ingobyi ibahetse.

    Muri uyu muganda wihariye w'urubyiruko, kuri site ya Buzana hatewe ibiti bisaga ibihumbi 11, ariko muri rusange mu Karere hose urubyiruko rukazatera ibiti ibihumbi 100.

    Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yibukije urubyiruko ko kwita ku bidukikije ari ukwigirira neza.

    Urubyiruko rwamaze kumenya ko kurengera ibidukikije ari uguteganyiriza ejo hazaza heza hazira ibiza.

    Urubyiruko rwemereye abayobozi ko bazakomeza gutanga imbaraga zabo mu kurengera ibidukikije.

    Urubyiruko rwasabwe kurengera ibidukikije bitabira gutera ibiti no kubungabunga ibyatewe.

    Aha hatewe ibiti hanaciwe imirwanyasuri,aho urubyiruko rwakozemo rwahembwe, kandi ibikorwa byo kwita ku biti nabyo bikazakomeza mu mezi 10 bahembwa.

    Aha hatewe ibiti hanaciwe imirwanyasuri, aho urubyiruko rwakozemo rwahembwe, kandi ibikorwa byo kwita ku biti nabyo bikazakomeza mu mezi 10 bahembwa.

    Urubyiruko rusaga ibihumbi bitanu ni rwo rwitabiriye uyu muganda aho bateye ibiti bisaga ibihumbi 11 kuri hegiteri 6.

    Ababyiruka barakenewe cyane mu bikorwa byo kurengera ibidukikije.

    Minisitiri Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah afatanije na Meya Rutaburingoga Jerome mu gutera igiti.

    UNICEF ni umufatanyabikorwa wa MOYA mu bikorwa biteza imbere ibidukikije binyuze mu mushinga ‘Green Rising’ ubumbye imishinga myinshi izakorwa n’uubyiruko irengera ibidukikije.

    Umuyobozi wa UNICEF mu Rwanda, Julianna Lindsey na we yateye ibiti.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iyo-mwita-ku-biti-ni-ahazaza-hanyu-muba-mutegura-minisitiri-utumatwishima