Blog

  • Luis Suarez yikomye Marcelo Bielsa: Umwuka mubi ukomeje kuvugwa mu ikipe ya Uruguay – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'aho Luis Suarez, umwe mu bakinnyi b'ibihe byose muri Uruguay, ashinje Marcelo Bielsa, umutoza w'ikipe y'igihugu, guteza umwuka mubi muri iyi kipe, Marcelo Bielsa yemeye ko amagambo y'uyu rutahizamu yagize ingaruka ku buyobozi bwe.

     

    Mu kiganiro Suarez yagiranye n'ikinyamakuru DSports, yavuze ko Bielsa, kuva yakwinjira mu ikipe muri Gicurasi 2023, yateje amacakubiri mu bakinnyi ndetse hari bamwe bashatse kuva mu ikipe. Yagize ati: 'Ndabwira abafana kutazahora ku bakinnyi igihe ibintu byanze, kuko hari aho bazagera bakarengerwa mu mikorere ya Marcelo Bielsa.'

     

    Bielsa, wamenyekanye cyane mu bihe bye nk'umutoza wa Leeds United, yavuze ko ibi bibazo bitigeze bihungabanya uburyo yateguye umukino baheruka gutsindwamo na Peru mu irushanwa ryo gushaka itike y'igikombe cy'isi cya 2026. Ati: 'Ntabwo ibyabaye byagize ingaruka ku myiteguro y'umukino. Twiteguye neza nk'uko bisanzwe.'

     

    Uyu mugabo w'Umugereki, yemeje ko amagambo ya Suarez yagize ingaruka ku buyobozi bwe, ariko ahamya ko atari byo byateje ikibazo mu ikipe. Yagize ati: 'Nta mpamvu yo kuvuga ko ibyo Suarez yatangaje byagize ingaruka ku buryo twitwaye. Ntabwo byahinduye uburyo twayiteguye, nubwo byari ibyumweru bihungabanye.'

     

    Luis Suarez, wahagaritse gukinira ikipe y'igihugu muri Nzeri 2024, ntiyahwemye kunenga uburyo Agustin Canobbio, umukinnyi wo hagati, yakoreshejwe nk'umwana wo gutanga imipira mu gikombe cya Copa America cya 2024. Yanashimangiye ko abakozi b'iyi kipe batemerewe gusangira n'abakinnyi cyangwa kubaramutsa, ibyo nawe yabonaga nk'akarengane.

     

    Marcelo Bielsa, umaze umwaka umwe atoza Uruguay, yitezweho kubaka ikipe ikomeye izahatana mu gikombe cy'Isi cya 2026. Nubwo Suarez yikomye uburyo bwe bwo gutoza, abakinnyi bagomba kwishyira hamwe bagategura neza umukino ukurikira bazahuramo na Ecuador ku wa kabiri, mu gushaka itike y'igikombe cy'Isi.

     

    Umukino wa nyuma Uruguay yatsinzwemo na Peru igitego 1-0 wabateye kuguma ku mwanya wa gatatu n'amanota 15 mu mikino icyenda, inyuma ya Argentina na Colombia.

    Source : https://yegob.rw/luis-suarez-yikomye-marcelo-bielsa-umwuka-mubi-ukomeje-kuvugwa-mu-ikipe-ya-uruguay/

  • Rotary Club Kigali Karisimbi yatanze umuganda wo gutera ibiti 100 by'imbuto – #rwanda #RwOT

    Ni ibiti by'imbuto zitandukanye zirimo avoka, amacunga n'imyembe byatewe kuri uyu wa 13 Ukwakira 2024 mu ishuri ribanza no mu ryisumbuye bya APACE.

    Igikorwa cyo kubitera cyabanjirijwe no kuganiriza abana bo mu mashuri abanza muri APACE ku kamaro k'ibiti ku bantu no bidukikije kugira ngo bazabashe kubibungabunga neza.

    Umuyobozi Mukuru wa Rotary Club Kigali Karisimbi, Satish Kumar yavuze ko icyo gikorwa gikubiye mu mushinga bafite wo gutera ibiti 500 by'imbuto ziribwa mu rwego gufasha abantu kunoza imirire no kurengera ibidukikije.

    Yavuze ko mu nyigo yabaye hatoranyijwe imirenge ya Nyakabanda, Nyamirambo na Kimisagara muri Nyarugenge aho bamaze kuhatera ibiti by'imbuto birenga gato 200 muri uyu mwaka, hakaba hasigaye ibindi hafi 300 bizaba byamaze guterwa mu mwaka utaha uwo mushinga urangiye.

    Agaruka ku mpamvu bahisemo gutera ibiti yagize ati 'Twatekereje ko umuryango mugari uba ukeneye imbuto z'intungamubiri twiyemeza kuzibaha ku buntu kandi biri no mu buryo bwo kurengera ibidukikije'.

    Yakomeje ati 'Hakozwe inyigo muri Kigali igaragaza ko muri iyi mirenge itatu hari abaturage bakennye batabasha kwigurira imbuto zimwe na zimwe kandi ibyo bituma batarya indyo yuzuye n'abana ntibakure neza uko bikwiye. Ni yo mpamvu twiyemeje gutera ibiti'.

    Uwo Muyobozi yongeyeho ibyo biti uretse kuzatanga imbuto nibikura banabyitezeho gutanga umwuka mwiza n'umusanzu mu kurwanya isuri mu Rwanda ijya ikunda gutwara ubutaka mu gihe cy'imvura.

    Uwari uhagarariye Umurenge wa Nyakabanda muri icyo gikorwa, Kubwimana Shaffy yavuze ko ubufatanye bw'imiryango itegemiye kuri Leta n'inzego z'ibanze butanga inyunganizi ikomeye cyane muri gahunda zizamura imibereho myiza y'abaturage kuko bwunganira ingengo y'imari iba isanzwe bityo izo gahunda zikihuta.

    Ihuriro Rotary Club Kigali Karisimbi ryavutse mu 2022 rikomotse kuri Rotary Club Kigali Virunga. Iryo huriro ni ryo rishya mu mahuriro yose ya Rotary Club mu Rwanda aho rikora ibikorwa binyuranye bigira uruhare mu kuzamura imibereho myiza y'abantu.

    Kugeza ubu Rotary Club mu Rwanda igizwe n'amahuriro agera ku 10 harimo akorera i Kigali n'akorera mu ntara zitandukanye. Ayo mahuriro yose abarizwa muri Rotary y'u Rwanda na yo ishamikiye kuri Rotary International ikora ibikorwa by'ubugiraneza no kwita ku mibereho y'abantu hirya no hino ku Isi.

    Ibiti byatewe mu bice bitandukanye by’ishuri rya APACE

    Ibiti byatewe bitangira kwera imbuto mu gihe gito

    Abana biga muri APACE bitabiriye iki gikorwa kugira ngo bazabashe kubungabunga ibiti byatewe

    Satish Kumar atera igiti

    Umuyobozi Mukuru wa Rotary Club Kigali Karisimbi, Satish Kumar yavuze ko icyo gikorwa gikubiye mu mushinga bafite wo gutera ibiti 500 by'imbuto ziribwa, mu rwego gufasha abantu kunoza imirire no kurengera ibidukikije

    Kubwimana Shaffy yavuze ko ubufatanye bw'imiryango itegemiye kuri Leta n'inzego z'ibanze butanga inyunganizi ikomeye cyane muri gahunda zizamura imibereho myiza y’abaturage

    Abayobozi muri Rotary Club n’inzego z’ibanze bari bitabiriye icyo gikorwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rotary-club-kigali-karisimbi-yatanze-umuganda-wo-gutera-ibiti-100-by-imbuto

  • Inzu zirenga 1750 zangijwe n'ibiza ziri gusanwa – #rwanda #RwOT

    Tariki 13 Ukwakira Isi izirikana Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kugabanya ingaruka z'ibiza.

    Ibihugu byinshi muri iki gihe bihanganye n'imihindagurikire y'ibihe yatumye ibiza birushaho kwiyongera mu mpande zose z'Isi, bigateza amapfa hamwe ahandi imyuzure n'imvura y'amahindu bigatwara ubuzima bw'abantu.

    Muri Gicurasi 2023 u Rwanda rwahuye n'ibiza byahitanye abarenga 135, inzu zirenga 2100 zangirika igice na ho izindi 2,763 zirasenyuka burundu.

    Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi Maj. Gen. (Rtd) Albert Murasira yatangaje ko kwifatanya n'Isi kuri uyu munsi, ari umwanya wo kwibutsa buri wese mu nzego zitandukanye ko gushyira imbaraga zishoboka mu gufata ingamba no gukora ibikorwa byo kugabanya ingaruka z'ibiza, bifite akamaro kanini mu kubungabunga ubuzima bw'abantu n'imitungo yabo.

    Yagaragaje ko ibyangijwe n'ibiza byibasiye u Rwanda mu 2023 bigeze kure bisanwa ndetse inzu nyinshi zasanwe aba mbere bagatangira kuzibamo.

    Ati 'Amazu 778 yamaze gusanwa na banyirayo bayarimo mu turere twa Rubavu, Nyabihu, Ngororero, Rutsiro, Burera, Musanze, Karongi na Gakenke. Aya mazu yasanwe ku ngengo y'imari ya Leta. Amazu 980 arimo arasanwa ku buryo ba nyirayo bazaba bayarimo bitarenze impera z'uyu mwaka [2024].'

    Minisitiri Maj. Gen. (Rtd) Murasira yavuze ko izindi 342 hagitegurwa ibyangombwa by'ubutaka ku buryo na zo zizaba zarangije gusanwa bitarenze umwaka utaha muri Kamena ba nyirazo bakazaba bazirimo.

    Yahamije ko imirimo yo gusana inzu 2.763 zasenyutse burundu iteganyijwe mu ntangiriro za 2025, bikazakorwa ku nkunga ya Banki y'Isi kuko yatanze inkunga ya 26.028.205$ agenewe kubaka gusa.

    MINEMA igaragaza ko ubu hari gutegurwa ibyangombwa kugira ngo haboneke ibibanza byo kubakaho izi nzu, kwishyura ibiri ku butaka bikazakorwa na Leta.

    Ni mu gihe ibikorwa by'amazi n'amashanyarazi ndetse n'amashuri byamaze gusanwa byose, na ho imihanda n'ibiraro na byo byarasanwe ku buryo imihanda yose ari nyabagendwa, ariko hakaba aho imirimo igikomeza.

    Hateganyijwe ibikorwa byinshi bigamije guhangana n'ibiza

    Minisitiri Maj. Gen. (Rtd) Murasira yavuze ko mu bizakorwa hagamijwe gukumira no kugabanya ingaruka z'ibiza harimo n'umuganda uteganyijwe ku wa 26 Ukwakira 2024, mu Murenge wa Rugerero w'Akarere ka Rubavu, aho bazasiburura inzira z'amazi, kuzirika ibisenge by'inzu no gushyira fondasiyo (kubaka ibitebe) kuzitabifite.

    Tariki 31 Ukwakira 2024, hazaba inama yo ku rwego rw'igihugu ihuza inzego zitandukanye zirimo iza Leta, amashuri makuru na za kaminuza, amashami y'Umuryango w'Abibumbye, Abanyamadini, Abikorera n'abandi bafite ibikorwa bijyanye n'imicungire y'ibiza.

    Politike y'Igihugu y'Imicungire y'Ibiza iherutse kwemezwa mu Rwanda itanga ibisubizo birimo kongera imbaraga mu bushakashatsi n'ubusesenguzi ku biza byugarije igihugu kugira ngo ibisubizo bifatwa bitange umusaruro mu kubaka ubudahangarwa ku biza, bikajyana no kumvikanisha neza ibiza n'ingaruka zabyo binyuze mu kongerera ubushobozi inzego zose n'abaturarwanda muri rusange kugira ngo bamenye ibiza bibugarije n'aho bagomba gushyira imbaraga ngo babyirinde.

    Inzu nyinshi mu Ntara y’Iburengerazuba n’Amajyaruguru zarasenyutse

    Abo inzu zasenyutse burundu bazatangira kubakirwa mu ntangiriro za 2025

    Inzu zangiritse igice kimwe zirenga 1700 zarasanwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inzu-zirenga-1750-zangijwe-n-ibiza-zizaba-zamaze-gusanwamu-mpera-za-2024

  • FIA yemeje ko Marburg itazakoma mu nkokora inama yayo izabera i Kigali – #rwanda #RwOT

    Iyi nama ya FIA izaba ku wa 13 Ukuboza 2024, ijyana n'ibindi bikorwa by'iri shyirahamwe birimo no gutanga ibihembo ku bitwaye neza muri shampiyona zikomeye zirimo na Formula 1. Izahurirana kandi no kwizihiza imyaka 120 FIA imaze.

    Kubera icyorezo cya Marburg cyagaragaye mu Rwanda muri iyi minsi, hari bamwe batangiye kugira impungenge ko uyu muhango waba utakibaye, cyane ko hari ibihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika byamaze gushyiraho amabwiriza asaba abaturage babyo kwigengesera kujya mu Rwanda.

    Umuvugizi wa FIA, yatangaje ko kugeza ubu gahunda y'iyi nama n'ibirori byo gutanga ibihembo bizabera i Kigali bikomeje.

    Ati 'Turi gukurikiranira hafi uko ibintu bihagaze ku bufatanye na Minisiteri y'Ubuzima mu Rwanda. Kugeza ubu turakomeje nk'uko twabiteguye.'

    Mu gihe cy'iminsi itandatu kuva tariki ya 9 kugeza ku ya 14 Ukuboza 2024, hazaba hari kuba ibikorwa bitandukanye bigendanye n'imikino yo gusiganwa mu modoka n'iterambere ryayo.

    FIA kandi yamaze gutangaza ko usibye gutanga ibihembo ku bitwaye neza, izagenera ishimwe abanyabigwi mu mikino itandukanye mu mikino itegura, bigendanye n'uko izaba iri kwizihiza imyaka 120 imaze ibayeho.

    Usibye aba nk'uko bisanzwe FIA ihemba amakipe meza ndetse n'ibigo byahize ibindi mu gukora imodoka nziza zo mu marushanwa.

    Mu kiganiro Minisitiri w'Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana aherutse kugirana n'abanyamakuru, yavuze ko nubwo mu Rwanda hamaze kugaragara iki cyorezo giterwa na virusi ya Marburg, ibikorwa bitandukanye birimo n'inama bitazakomwa mu nkokora.

    Ati 'Hari inama ziri kuba […] Iki cyorezo turi kukigenzura abantu bari kuza mu Rwanda kwitabira inama. Hari ingamba zafashwe mu gukurikirana abanduye iyi ndwara bari mu bitaro bibiri[…] Ntabwo tubona impamvu yo kwirinda ingendo cyangwa guhagarika inama.'

    Ku wa 27 Nzeri 2024 nibwo abarwayi ba mbere bagaragaye mu Rwanda. Amakuru agaragaza ko abamaze gupfa ari 14, abari kuvurwa ni 29, abakize ni 18. Abamaze kwandura muri rusange ni 61.

    Ishyirahamwe ry'Umukino w'Imodoka ku Isi (FIA) ryatangaje ko rikomeje gahunda yaryo yo gutegura Inteko Rusange yayo n'umuhango wo gutanga ibihembo ku bakinnyi bitwaye neza bizabera i Kigali


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/fia-yemeje-ko-marburg-itazakoma-mu-nkokora-inama-yayo-izabera-i-kigali

  • Umuneke urahenze! FERWAFA yakubise hasi ibiciro byo kwinjira muri Sitade Amahoro ku mukino Amavubi azakiramo Benin – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryakoze impinduka ku biciro by'amatike y'umukino ugiye guhuza Ikipe y'Igihugu Amavubi na Bénin, umukino uzabera muri Sitade Amahoro ku wa Kabiri. Izi mpinduka zigamije gufasha abafana kubona amatike hakiri kare kandi ku giciro kiri hasi.

     

    Nk'uko byatangajwe na FERWAFA, itike ya make ku bazagura mbere mu myanya isanzwe yo hejuru no hasi yagizwe 1000 Frw. Iki giciro ni icyagenewe abashaka kwitabira uyu mukino bagura itike mbere y'umunsi w'irushanwa.

     

    Ku munsi w'umukino nyir'izina, ibiciro bizazamuka aho amatike azagurishwa amafaranga 2000 Frw mu myanya isanzwe. Abashaka imyanya yisumbuyeho bashobora kugura amatike ya 10 000 Frw, 30 000 Frw ndetse na 50 000 Frw, mu gihe abafana bifuza serivisi z'ikirenga bazishyura itike igera kuri 1 000 000 Frw.

    Source : https://yegob.rw/umuneke-urahenze-ferwafa-yakubise-hasi-ibiciro-byo-kwinjira-muri-sitade-amahoro-ku-mukino-amavubi-azakiramo-benin/

  • Radiyo Isano yasubiye ku murongo nyuma yo gusubizwa ibikoresho byari byafatiriwe – #rwanda #RwOT

    Iyi radiyo Isano yumvikanira ku murongo wa 92.0FM yavuye ku murongo ku wa gatatu tariki 8 Ukwakira, yongera kuwusubiraho kuri iki cyumweru tariki 13 Ukwakira 2024.

    Kongera gukora byaturutse ku gukemura ikibazo ba nyiri iyo radiyo bari bafitanye n'abari batanze ikirego bayishinja kubambura.

    Radiyo Isano yumvikana mu turere twa Rutsiro na Rubavu ndetse no mu Gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu gice cy'i Goma, yavuye ku murongo kuwa Kabiri tariki 8 Ukwakira 2024, umuhesha w'inkiko w'umwuga amaze gufatira ibikoresho byose yifashishaga bigahita bikurwa aho yakoreraga.

    Impamvu ibyo bikoresho byari byafatiriwe, ni ukugira ngo hashyirwe mu bikorwa umwanzuro w'urukiko rwa Rubavu ba nyiri iyo radiyo batsinzwemo n'umukozi wabo wabakoreraga nk'umuyobozi wa radiyo, kwishyura ku neza birananirana biba ngombwa ko hitabazwa inguvu za leta nk'uko biteganywa n'amategeko.

    Sabune Olivier wayoboye Radiyo Isano ari na we yatumye ibyo bikoresho bifatirwa ngo yishyurwe, yemeye ko ikibazo bari bafitanye cyakemutse bakamusubiza ibikoresho bye ariyo mpamvu radiyo Isano yongeye gusubira ku murongo.

    Yagize ati 'Ni ukuvuga ngo radiyo yasubiyeho, ikibazo twari dufitanye cyarangiye, yakurikije ibyo asabwa n'amategeko.”

    Ibibazo bya Radiyo Isano byatangiye kugaragara muri 2023 ubwo hari bamwe mu bakozi batangiraga kuyivaho bakagenda batishyuwe.

    Radiyo Isano yasubiye ku murongo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/radiyo-isano-yasubiye-ku-murongo-nyuma-yo-gusubizwa-ibikoresho-byari

  • Perezida Kagame yihanganishije umuryango wa Tito Mboweni wari inshuti y'u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Amakuru avuga ko uyu mugabo yaguye mu bitaro byo mu Mujyi wa Johannesburg mu gihugu cye.

    Perezida Paul Kagame ni umwe mu bagaragaje ko bababajwe n'urupfu rw'uyu mugabo wari inshuti y'akadasohoka y'u Rwanda.

    Mu butumwa yashyize kuri X, Perezida Kagame yagize ati 'Ndihanganisha umuryango n'inshuti za Tito Mboweni, Perezida Cyril Ramaphosa, Guverinoma n'abaturage ba Afurika y'Epfo. Tito Mboweni yari ijwi rikomeye rya Afurika ndetse yaharaniye ukwihuza k'umugabane.”

    “Inama ze zari ntagereranywa mu gukora amavugurura y'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ndetse mu myaka ya vuba yashyize imbaraga ze mu gushyira mu bikorwa aya mavugurura nk'Umuyobozi w'ikigega cy'uyu muryango cy'amahoro. Ibigwi bye bizakomeza kubaho no mu bisekuruza bizaza.'

    Tito Mboweni ni umwe mu banyepolitike bari bakomeye kandi bafite amateka ahambaye mu gihugu cye. Yamenyekanye cyane kubera kurwanya ubutegetsi bw'abazungu bwa Apartheid ubwo yari akiri umunyeshuri.

    Uyu mugabo yabonye izuba ku wa 16 Werurwe mu 1959, mu gace ka Tzaneen mu Ntara ya Limpopo. Ni we wari muto mu bavandimwe be batatu.

    Mu 1979 yatangiye amasomo ajyanye n'ubucuruzi muri University of the North iherereye muri iyi ntara ya Limpopo. Ntiyarangije amasomo ye kuko mu 1980 yahise ahunga igihugu, ajya muri Lesotho.

    Ubwo yari muri iki Gihugu nibwo yinjiye mu ishyaka rya African National Congress (ANC). Hagati aho nubwo yari mu buhungiro, yakomeje amasomo ye maze mu 1985 abona impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bukungu na politike yakuye muri Kaminuza ya Lesotho.

    Mu 1988 yabonye impamyabumenyi y'icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bugeni n'ubukungu yakuye muri University of East Anglia mu Bwongereza.

    Ku butegetsi bwa Nelson Mandela, uyu mugabo yabaye Minisitiri w'Abakozi kuva mu 1994-1999.

    Kuva mu 1999 yabaye Guverineri wa Banki Nkuru y'Igihugu, umwanya yamazeho Imyaka 10. Kuva mu 2018 kugeza mu 2021 yagizwe Minisitiri w'Imari ku butegetsi bwa Cyril Ramaphosa.

    Abanyarwanda bazamwibukira kuri byinshi

    Muri izi nshingano zose, ku Banyarwanda Tito Mboweni yamenyekanye nk'inshuti y'akadasohoka y'u Rwanda kugeza ku mwuka we wa nyuma, cyane ko ari no mu bitabiriye umuhango uheruka wo kurahira kwa Perezida Paul Kagame.

    Mu bihe bitandukanye Tito Mboweni yakunze gushima iterambere ry'u Rwanda ndetse rimwe na rimwe akarutangaho urugero nk'igihugu Afurika y'Epfo akomokamo ikwiriye kwigiraho.

    Mu Ukuboza 2018, Mboweni yanejejwe n'isuku yasanze i Kigali, agereranyije n'umwanda wo mu Mujyi wa Johannesburg. Yerekanye ifoto yafatiye i Johannesburg igaragaza utuzu tw'amabati n'amahema yacitse dukikijwe n'imyanda, ibyo yavuze ko biteye isoni.

    Ku wa 5 Nyakanga 2019, ubwo uyu mugabo yari mu ndege ya RwandAir yerekeza i Kigali yasangije ibihumbi 468.3 by'abamukurikira kuri Twitter urugendo rwe rwose.
    Uyu mugabo yagaragaje ifoto y'umupilote w'indege, n'umwe mu y'abakozi bakira abayigendamo.

    Ibi byose byatumye Abanyarwanda n'abayobozi b'igihugu barushaho kumwibonamo. Mu 2018 Louise Mushikiwabo wari Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga yigeze gushyira Ubutumwa kuri Twitter agira ati 'Mboweni Wacu'.

    Iki gihe yagaragaza ko yashimishijwe n'inshingano uyu mugabo yari yahawe nka Minisitiri w'Imari muri Afurika y'Epfo. Iki gihe kandi yari ari mu Kanama gashinzwe kugira inama Perezida Paul Kagame mu mavugurura yakozwe mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

    No mu gihe umubano w'igihugu cye n'u Rwanda wari urimo agatotsi, Mboweni ntiyahwemye kugaragaza urwo akunda u Rwanda. Ibi byatumye abamurwanyaga iwabo bamuha akazina ka Mr Kigali.

    Iki gitutu cyatumye mu 2019 Mboweni yandika ko agiye kuva kuri Twitter, aho yagize ati “Nyuma y'ibihe birebire natekerejeho neza, nahisemo kutazongera kwandika ubutumwa bwite kuri Twitter. Nshobora gusangiza ibitekerezo by'abandi (retweet) ariko bitavuze ko mbyemera ntyo. Nabyanzuye nyuma yo gusanga ko Twitter itagikorera ku ntego yayo y'ibanze yo kuganira ahubwo ubu yifashishwa nk'ahantu ho gukomeretsanya.''

    Ku wa 18 Ukuboza mu 2019, uyu mugabo yasuye u Rwanda maze agirana ibiganiro na Perezida Paul Kagame. Nyuma y'aho yatangaje ko yasabwe n'inshuti ze z'i Kigali guhindura iki cyemezo cyo kuva kuri Twitter, ariko ashimangira ko ari ibintu azatekerezaho.

    Muri icyo gihe Perezida Kagame ubwe yamwisabiye ko koko atava kuri Twitter. Ati 'Uraho Tito Mboweni, Twitter si ikibazo, abantu ni bo …! Iyo umeze neza uba umeze neza,…Wowe komeza ubeho ubuzima bwawe uko ubishaka kandi ubwishimire. Subira kuri Twitter wandike uzamera neza.''

    Ubucuti bwa Tito Mboweni n'u Rwanda bwongeye kugaragara muri uyu mwaka wa 2024 ubwo yarwanyaga yivuye inyuma icyemezo cy'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe cyo gutera inkunga Ubutumwa bw'Ingabo za SADC ziri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, cyane ko zikorana na FDLR igizwe n'abagize Uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Tito Mboweni yabaye inshuti y’u Rwanda no mu bihe igihugu cye kitari kibanye neza n’u Rwanda

    Tito Mboweni yakoranye na Perezida Kagame ku mavugurura ya AU

    Tito Mboweni ntiyahwemye gushima imiyoborere y’u Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yihanganishije-umuryango-wa-tito-mboweni-inshuti-y-u-rwanda

  • Riderman, Bull Dogg, Ariel Wayz na Titi Brown… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Ukwakira 2024 nibwo mu gihugu hose hakozwe Umuganda wihariye w’urubyiruko wo gutera ibiti byiganjemo ibya gakondo mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije.

    Ku rwego rw’igihugu iki gikorwa cyakorewe mu Karere ka Gisagara,mu Murenge wa Kibiziri,Akagari ka Kibirizi ,mu Mudugudu wa Ruhuha kuri Ste ya Buzana A na B aho hatewe ibiti 11200.

    Nyuma y’iki gikorwa hakurikiyeho ibikorwa byo kwidagadura byabereye muri Gymnase y’Akarere ka Gisagara aho yari yakubise yuzuye urubyiruko rwo muri aka Karere rwari rwaje kwihera ijisho abahanzi bakunda.

    Ku rubyiniro habanje umuhanzi usanzwe uzwi cyane muri aka Karere ka Gisagara uzwi nka ‘The Map’ aho yaririmbanye n’abafana be indirimbo zirimo Umuziki,Cugusa na Kubita.

    Nyuma yaho hakurikiyeho itsinda ry’ababyinnyi ba Titi Brown Dancer aho babyinnye indirimbo zikunzwe n’abatari bake nka Komasava ya Diamond na Khalil Harisson na Chley.

    Ariel Wayz nawe yaje kujyaho yerekwa urukundo n’abafana nyuma yo kuririmba indirimbo zirimo Good Luck, You Should,Away ndetse n’izindi.

    Nyuma y’uyu muhanzikazi hagiyeho Bull Dogg waririmbye indirimbo zirimo n’inshya aherutse gusohora yise Puta arikumwe na Juno Kizigenza. Nyuma yo gushyira ibicu abanyagisagara, uyu muraperi yakiriye mugenzi we Riderman ubundi baririmbana indirimbo zigize album bahuriyeho bise Icyumba cy’Amategeko.

    Bull Dogg yashimwe na Riderman ubundi amusiga ku rubyiniro nawe atanga ibyishimo, aririmba indirimbo ze zakunzwe n’abatari bake mu myaka yashize zirimo nk’iyo yise Holo ndetse n’izindi.

    Ariel Wayz  yeretse urukunndo n’ab’i Gisagara

    Riderman yagaragaje ko agishoboye, akumbuza ab’i Gisagara Hip Hop

    Bull Doggy yanyuze abakunzi be i Gisagara

    Itsinda rya Titi Brown ryashimishije benshi mu mbyino witandukanye

    Bull Dogg na Riderman baririmbiye urubyiruko rwo mu karere ka Gisagara indirimbo zigize album yabo y’Icyumba cy’Amategeko 

    Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr.Utumatwishima yari mu bitabiriye 

    Titi Brown Dancer n’ababyinnyi be basusurukije urubyiruko rwo mu karere ka Gisagara 

    Riderman yatanze ibyishimo ku banya-Gisagara

    Umuhanzi uvuka mu Karere ka Gisagara,The Map ataramira abakunzi be 

    AMAFOTO: Ngabo Serge-InyaRwanda 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147705/riderman-bull-dogg-ariel-wayz-na-titi-brown-dancer-bataramiye-urubyiruko-rwa-gisagara-amaf-147705.html

  • Urugero rwo guhatanira itike ya CHAN 2024 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ghana na Nigeria bagiye guhatana mu mikino yo kwinjira mu irushanwa rya 2024 African Nations Championship (CHAN) nyuma yo gutoranya amakipe mu cyiciro cya kabiri ku wa Gatatu. Uyu mukino uzaba ugamije gufasha umwe muri aya makipe kubona itike yo kwinjira mu irushanwa, kandi bizaba ari umukino ukomeye kuko bombi baherutse guhura mu 2022, aho Ghana yatsinze nyuma yo gutera penaliti, ikaba yarabashije kwinjira mu irushanwa.

     

    Amakipe 42 yanditse mu irushanwa ryo muri 2024, ahanini akabonekamo abakinnyi bo mu bihugu byabo, azatangwa mu turere dutandatu. Mu rwego rwo gutanga amahirwe, tuzashaka amakipe atatu mu turere tune, naho akarere ka Cecafa kazahabwa umwanya wa kane kubera ko ibihugu nka Kenya, Uganda na Tanzania bizaba bihagarariye akarere kabo mu mikino yo gusoza itike, nubwo byinjiye mu irushanwa nk'abak hosts.

     

    Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Afurika (CAF) ryasobanuye ko ikipe 'izakora neza kurusha izindi mu mikino yo guhatanira itike mu karere ka Cecafa' izahabwa itike yo kwinjira mu irushanwa. Mu gihe amakipe menshi azaba yitabiriye CHAN, irushanwa ry'uyu mwaka rizaba rigizwe n'amakipe 19, ahanini bitewe n'iyongereyeho 1 ugereranyije n'irushanwa ryabaye mu 2022.

     

    Ibyerekeye uburyo irushanwa rizakurikirana biracyari mu nzira, ariko imikino yo guhatanira itike izabera mu gihugu no hanze yacyo. Icyiciro cya kabiri cy'itike kizakorwa ku matariki ya 27-29 Ukuboza. Mu gihe amakipe atatu y'abanyafurika yo mu majyaruguru nka Maroc, Tunisia na Libya yizera ko azabasha kwinjira mu irushanwa, Senegal izahura n'ibihugu bya Sierra Leone cyangwa Liberia mu cyiciro cya kabiri.

     

    CAF yongereye kandi amafaranga azatangwa nk'igihembo mu irushanwa, aho abatsinze CHAN 2024 bazahabwa miliyoni 2 z'amadolari y'Amerika ($2m), ibikubiye mu rwego rwo kuzamura ibikenewe mu mikino y'umupira w'amaguru muri Afurika.

     

    Iri rushanwa rizabera mu bihugu bya Kenya, Tanzania na Uganda, bigamije gupima ubushobozi bwo kwakira ibirori by'imikino y'Afurika mu mwaka wa 2027.

    Icyiciro cya mbere mu Karere k'Uburengerazuba A

    — Sierra Leone vs Liberia

    Icyiciro cya kabiri mu Karere k'Uburengerazuba A

    — Sierra Leone cyangwa Liberia vs Senegal

    — Mauritania vs Mali

    — Guinea vs Guinea-Bissau

    Icyiciro cya mbere mu Karere k'Uburengerazuba B

     

    — Togo vs Benin

    Icyiciro cya kabiri mu Karere k'Uburengerazuba B

    — Togo cyangwa Benin vs Niger

    — Ivory Coast vs Burkina Faso

    — Ghana vs Nigeria

    Icyiciro cy'Umujyi w'Amajyepfo

    — Equatorial Guinea vs Congo-Brazzaville

    — Central African Republic vs Cameroon

    — Chad vs DR Congo

    Icyiciro cy'Amajyepfo yo hagati

    — Burundi vs Somalia

    — Ethiopia vs Eritrea

    — Sudan vs Tanzania

    — South Sudan vs Kenya

    — Djibouti vs Rwanda

    Icyiciro cya kabiri cy'Amajyepfo yo hagati

    — Burundi cyangwa Somalia vs Uganda

    — Ethiopia cyangwa Eritrea vs Sudan cyangwa Tanzania

    — South Sudan cyangwa Kenya vs Djibouti cyangwa Rwanda

    Icyiciro cya mbere mu Karere k'Amajyepfo

    — Zimbabwe vs Eswatini

    — Lesotho vs Namibia

    Icyiciro cya kabiri mu Karere k'Amajyepfo

    — Zimbabwe cyangwa Eswatini vs Madagascar

    — Lesotho cyangwa Namibia vs Angola

    — Mozambique vs Zambia

    Imikino y'icyiciro cya mbere izabera ku matariki ya 25-27 Ukwakira na 1-3 Ugushyingo, mu gihe icyiciro cya kabiri kizaba ku matariki ya 20-22 Ukuboza na 27-29 Ukuboza. Iyi mikino izatanga amahirwe yo kwinjira mu irushanwa ry'ukwezi kwa Gashyantare, ryitezweho kuzabera mu bihugu by'amajyepfo ya Afurika.

    Source : https://yegob.rw/urugero-rwo-guhatanira-itike-ya-chan-2024/

  • Abatuye mu mujyi wa Rwamagana babangamiwe no kutagira ibibuga bya siporo – #rwanda #RwOT

    Ni ikibazo gifitwe n'urubyiruko rwo mu mujyi wa Rwamagana ndetse n'imirenge iri mu nkengero zawo, cyane ko n'Ikipe ya Muhazi United ihabarizwa ijya kwakirira imikino ya Shampiyona mu Karere ka Ngoma.

    Mugabowindekwe Janvier ubarizwa mu ikipe ya ya Basketball ya Solidality yo muri aka karere, yabwiye IGIHE ko bibabaje kuba mu umujyi wa Rwamagana uri gutera imbere ariko ukabura ibibuga bakwifashisha bakora siporo.

    Ati 'Birababaje cyane kuba nta bibuga biri muri Rwamagana, twe dufite ikipe ya Basketball, tujya tugerageza gushaka aho dukinira nko muri UR y'inaha, aho batwakira rimwe ubundi bakatwirukana.'

    'Hari ikibuga cy'akarere kiba ahitwa kuri Iga, twagerageje kugisana inshuro zirenze ebyiri twigurira ibikoresho ariko biranga biratunanira. Twagiye gutira ikibuga muri AEE, muri St. Aloys ndetse no muri UNILAK. Aho hose baratwirukana kuko ibibuga babyubakiye abanyeshuri babo gusa.'

    Mugabowindekwe asaba ubuyobozi kubafasha nibura mu Ngengo y'Imari ya buri mwaka bakajya bashyiramo amafaranga yo kubaka ikibuga kimwe nka Volleyball, undi mwaka bagashyiramo Basketball kugeza habonetse ibibuga byafasha abantu gukora siporo.

    Ati 'Twigeze gusohokera umurenge mu marushanwa y'Umurenge Kagame Cup tugera ku mukino wa nyuma ku rwego rw'Intara. Icyo gihe ubuyobozi bwatubwiye ko bugiye kutwubakira ibibuga ariko byarangiriye aho. Niba nta ngengo y'imari ihari basi nibanifashishe federasiyo.'

    Undi mugabo ufite umwana ukina umupira w'amaguru yavuze ko bahora bafite impungenge z'abana babo kuko ikibuga bitorezamo baba bakwepana n'abantu bari kwiga imodoka, asaba ubuyobozi kugira icyo bukora mu mujyi wa Rwamagana.

    Ati 'Ikibuga abana bacu bakiniraho ni sahara nta cyatsi na kimwe wabonamo, igiteye impungenge rero ni ukuntu abana bacu baba bahakinira hari n'abantu bari kuhigishirizwa imodoka. Ubuyobozi rwose turabusaba gushaka ibibuga byiza abana bacu bakiniraho nubwo bitaba sitade ariko kibe ari ikibuga cyiza.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Kagabo Richard, yabwiye IGIHE ko ikibazo cy'ibibuga bike biri muri Rwamagana bakizi kandi ko bari gukora ibishoboka byose ngo gikemuke.

    Ati 'Gushaka ubwisanzure bw'ibibuga rero akenshi bijyana no kwimura abaturage, hari ibyo tuba twaragerageje, ubu dufite bike ariko ubuyobozi bwarabizirikanye ndetse n'Inama Njyanama yamaze kwemeza ko dushaka ibindi bibuga bitatu bishya tugomba kubaka ndetse n'ibindi bitatu tugomba gusana.'

    Kuri ubu hari ibiganiro bya nyuma n'umuterankunga wa Enabel uzatanga inkunga y'amafaranga mu murshinga uteganyijwe muri aka karere wo kubaka umuhanda wa kaburimbo, ibibuga n'icyanya kizaberamo imurikagurisha, byose bizatwara miliyari zisaga 4 Frw.

    Biteganyijwe ko uyu mushinga uzakorerwa ahazwi nko kuri Iga ahari ubutaka bwa Leta ndetse hanahoze ibibuga byinshi.

    Hazananyuzwa umuhanda wa kaburimbo uva kuri Restoration Church ugakomeza ukagera ku muhanda munini wa Poid lourd.

    Akarere ka Rwamagana gafite intego zo kuvugurura ibibuga bishaje

    Ibibuga bya Leta bya Basketball biracyari iyanga mu Karere ka Rwamagana

    Kwangirika kw'ibi bibuga byateye ubwigunge ku batuye mu mujyi wa Rwamagana

    Ikibuga cya Basketball cyarangiritse mu buryo bugaragara

    Ikibuga gy'umupira w'amaguru gikunda kwifashishwa, amazamu yacyo yarangiritse

    Ikibuga cy’umupira w’amaguru cyigishirizwamo n’imodoka

    Ahahoze ikibuga cya Handball kuri ubu hahingwa ibishyimbo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abatuye-mu-mujyi-wa-rwamagana-babangamiwe-no-kutagira-ibibuga-bya-siporo