Blog

  • Igitutu cyaba gikuye Tshisekedi ku izima akemera isenywa ry'umufatanyabikorwa we, FDLR? #rwanda #RwOT

    Amakuru aturuka i Luanda muri Angola, aravuga ko Leta ya Kongo yaba yavuye ku izima, ikemera ishyirwa mu bikorwa gahunda yo kurandura umutwe w'abajenosideri wa FDLR ukorera mu burasirazuba bwa Kongo.

    Yaba Angola nk'umuhuza, yaba Kongo ndetse n'u Rwanda, nta ruhande rwari rwemeza aya makuru.

    Ni mu gihe ariko amahanga akomeje kotsa igitutu ubutegetsi bwa Tshisekedi, amusaba kubahiriza, byanze bikunze, ibyemezo bya Luanda na Nairobi bigamije kurangiza intambara ica ibintu muri Kongo. Bimwe muri ibyo byemezo harimo no gusenya FDLR ifatwa nk'ipfundo rikomeye ry'ubushyamirane muri Kongo no mu karere k'Ibiyaga Bigari muri rusange.

    Mu nama yahuje abaminisitiri b'ububanyi n'amahanga b'ibihugu birebwa n'iki kibazo yabereye i Luanda mu kwezi gushize, bitunguranye intumwa za Kongo zanze kwemeza gahunda irebana no kurandura FDLR, yateguwe n'impuguke mu bya gisirikari n'iperereza muri Kongo, uRwanda na Angola.

    Mu ntangiriro z'uku kwezi kwa cumi, izo mpuguke zagombaga kongera guhura ngo zinoze iyo gahunda, ndetse zinashyireho ingengabihe y'uko izashyirwa mu bikorwa, ariko Leta ya Kongo irabyanga.

    Kuva icyo gihe umuryango mpuzamahanga wagaragaje impungenge utewe n'ubwo bushake buke bwa Kongo, ndetse mu mubonano wabo wo ku itariki 07 uku kwezi, Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika muri Loni, Linda Greefield, yerurira Minisitiri w' Ububanyi n'Amahanga wa Kongo, Thérèse Kayikwamba Wagner, ko shebuja Tshisekedi nakomeza gusuzugura ibyemezo bya Luanda na Nairobi, 'Leta ya Kongo izirengera ingaruka zabyo'.

    Iki gitutu rero kirasa n'icyatangiye gutanga umusaruro, nubwo bitabuza abasesengura kuvuga ko Kinshasa yaba yemeye gusenya FDLR mu mvugo gusa, ariko ntizabishyire mu bikorwa.

    Abo basesenguzi barashingira ku mubano umaze imyaka 30 hagati y' ubutegetsi bwa Kongo na FDLR , dore ko abarwanyi b'uyu mutwe bamaze no kwinjizwa mu gisirikari cya Kongo, FARDC.

    FDLR ni umufatanyabikorwa wa Tshisekedi mu ntambara arwana na M23, hakibazwa rero aho yavana ubushake bwo kwiyambura amaboko.

    Leta y'u Rwanda itanga ibimenyetso byerekana ko abajenosideri baFDLR ari imbogamizi ikomeye ku mutekano warwo, ari nayo mpamvu igihe cyose bazaba bagishyigikiwe na Leta ya Kongo, rutazakuraho ingamba zarwo z'ubwirinzi.

    Perezida wa Angola, João Lourenço, ari nawe muhuza mu kibazo cy'uRwanda na Kongo, ndetse n'umuryango mpuzamahanga, basanga inzira yo kuvanaho ubushyamirane hagati y'ibi bihugu bituranyi ari ugusenya FDLR, bityo impungenge z'uRwanda zikavaho, narwo rugakuraho ingamba zarwo zigamije kwirindira umutekano, ari nazo zakuye umutima ubutegetsi bw'i Kishasa.

    The post Igitutu cyaba gikuye Tshisekedi ku izima akemera isenywa ry'umufatanyabikorwa we, FDLR? appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/igitutu-cyaba-gikuye-tshisekedi-ku-izima-akemera-isenywa-ryumufatanyabikorwa-we-fdlr/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=igitutu-cyaba-gikuye-tshisekedi-ku-izima-akemera-isenywa-ryumufatanyabikorwa-we-fdlr

  • Manizabayo Jean de Dieu na Umutoni Sandrine begukanye irushanwa rya Youth Racing Cup ryakiniwe i Bugesera #rwanda #RwOT

    Kuri iki cyumweru tariki ya 13 Ukwakira 2024, mu karere ka Bugesera habereye Isiganwa ngarukakwezi ry'abakiri bato mu mukino wa magare, ritegurwa nishyirahamwe ry'umukino wamagare mu Rwanda, FERWACY.

    Ni irushanwa ryakinwe mu byiciro bitanu bitandukanye mu bagabo n'abagore, mu cyiciro cy'abatarengeje imyaka 19 mu bagabo Manizabayo Jean Dieu ukinira ikipe ya Sina cycling club niwe wabaye uwa mbere akoresheje ibihe bingana iminota 43min, 30sec, 39.

    Muri iki cyiciro mu bakobwa, Umutoni Sandrine ukinira ikipe ya Bugesera cycling club niwe wabawe uwa mbere akoresheje iminota 44 n'amasegonda 35.

    Mubakinnyi bari munsi y'imyaka 17 mu cyiciro cy'Abahungu, lssa Gisubizo ukinira ikipe ya Les Amis sportifs niwe wabaye uwa mbere akoresheje iminota 35n'amasegonda 40.

    Mu cyiciro cy'Abakobwa cyegukanwe na Ishimwe Cynthia ukinira ikipe ya Bugesera cycling club akoresheje iminota 36 n'amasegonda 26.

    Icyiciro cy'abari munsi y'imyaka 15 mu bahungu ryegukanwe na Intwari Response ukinira ikipe ya cine elmay cycling club, mu bakobwa batarengeje imyaka 13, Sano Francis ukinira ikipe ya muhazi cycling generation niwe wabaye uwa mbere.

    Mu bakobwa ryegukanwe na Umutoniwase Illuminatha akoresheje iminota 23 n'amasegonda 32, uyu akaba sanzwe akinira ikipe ya BK for future.

    Mu batarengeje imyaka 11 arinabo bato kurusha abandi, mu bahungu Zanette David niwe wabaye uwa mbere naho mu bakobwa Uwamahoro Francoise wakinaga ku giti cye niwe wabaye uwa mbere.

    Iri rushanwa ngarukakwezi rigamije gukundisha abakiri bato uyu mukino wo kunyonga igare ryaherukaga kubera i Rwamagana muri Nzeri.

    The post Manizabayo Jean de Dieu na Umutoni Sandrine begukanye irushanwa rya Youth Racing Cup ryakiniwe i Bugesera appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/manizabayo-jean-de-dieu-na-umutoni-sandrine-begukanye-irushanwa-rya-youth-racing-cup-ryakiniwe-i-bugesera/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=manizabayo-jean-de-dieu-na-umutoni-sandrine-begukanye-irushanwa-rya-youth-racing-cup-ryakiniwe-i-bugesera

  • Indabo Abanyarwanda bohereza mu Bwongereza zariyongereye nyuma yo gukurirwaho imisoro – #rwanda #RwOT

    Icyo cyemezo cyafashwe mu korohereza abahinga indabo bazohereza mu Bwongereza, kizamara imyaka ibiri nk'uko iyi Guverinoma yabisobanuye.

    Icyo gihe u Bwongereza bwavuze ko gukuraho uwo musoro bireba abari hirya no hino ku Isi ariko bizafasha cyane abazihinga cyane muri Kenya, Ethiopia, u Rwanda, Tanzania na Uganda.

    Ni icyemezo cyafashije Abanyarwanda cyane kuko hari abo umusaruro wikubye hafi inshuro icumi bijyanye n'uwo boherezaga kitarafatwa, nk'uko Umuyobozi Ushinzwe Ubucuruzi mu Kigo gihinga indabo z'amaroza kikanazigurisha, Bella Flowers, yabibwiye RBA.

    Wambua Bernard Muthoka yavuze ko mbere yo gukuraho iyo misoro boherezaga indabo ibihumbi 20 buri cyumweru, icyakora ubu bageze ku ndabo ibihumbi 200 ku cyumweru.

    Ati 'Nkurikije ibimenyetso isoko rigaragaza tuzunguka cyane. N'iyo mibare y'ibihumbi 200 ku cyumweru twohereza izazamuka. Mbere byari nk'aho ari isoko tutari twakinjiyemo neza ariko kubera ko imisoro yakuweho turimo kubyaza umusaruro ayo mahirwe.'

    Kugira ngo indabo zigezwe mu Bwongereza, RwandAir yishyuza abacuruzi ikiguzi cy'urugendo 1,8$ ku kilo cy'indabo, mu gihe Ethiopian Airlines ica 1,9$ na ho KLM igaca 3,5$ ku kilo cy'indabo.

    Hari bamwe batarabasha kubona ubushobozi bwo kohereza umusaruro ku masoko mpuzamahanga bijyanye n'uko batarishyira hamwe kandi nta n'ubushobozi bafite bwo kohereza indabo ku giti cyabo.

    Umwe yakomeje ati 'Nkanjye nabonye isoko mu Buholandi ariko ugasanga basaba ko byibuze wakohereza nka kabiri mu cyumweru. N'ubu simperutse kohereza kuko iyo wohereje nke urahomba. Bijyanye n'uko hariya hari isoko turamutse twifatanyije twahaza isoko natwe tugateza imbere imikorere yacu.'

    Guverinoma y'u Bwongereza isobanura ko indabo u Rwanda rwohereje i Londres mu 2023 zari zifite agaciro k'Amapawundi ibihumbi 727 (miliyari 1,1 Frw).

    Ethiopia ni yo yoherejeyo nyinshi, zifite agaciro ka miliyoni 12,6 z'Amapawundi, mu Karere ikurikirwa na Uganda yoherejeyo izifite agaciro ka miliyoni 1,1 z'Amapawundi, mu gihe Tanzania yo yohereje indabo zifite agaciro k'ibihumbi 839 by'Amapawundi.

    Imibare y' Ikigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry'ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi, NAEB igaragaza ko indabo, imboga n'imbuto bisarurwa mu Rwanda byiyongera ku isoko mpuzamahanga kuko mu 2017 hoherezwaga toni 40 ku kwezi, mu gihe ubu bigeze kuri toni zisaga 1000 ku kwezi.

    Nko mu 2021/2022 imboga n'imbuto zinjirije u Rwanda asaga miliyoni 42,8$ na ho mu 2022/2023 yahise yiyongera agera kuri miliyoni zirenga 58,1$.

    Kuva muri Nyakanga 2023 kugeza muri Gashyantare 2024 u Rwanda rwohereje mu mahanga imboga, imbuto n'indabo bifite agaciro ka miliyoni 46$.

    Indabo zoherezwa mu Bwongereza ziturutse mu Rwanda zariyongereye nyuma y’uko bukuyeho imisoro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibyo-bacuruza-byikubye-inshuro-icumi-umusaruro-w-ikurwaho-ry-imisoro-ku-ndabyo

  • Ibyo wamenya kuri Sudani y'Epfo, igihugu abasirikare b'u Rwanda barenga 2000 bagaruramo amahoro – #rwanda #RwOT

    Sudani y'Epfo yabaye igihugu yiyomoye kuri Sudani nyuma y'imyaka irenga 20 hari intambara y'urudaca, yasize ubuzima bw'abaturage buhatikiriye, ibikorwaremezo bigasenywa, ndetse n'abandi baturage benshi bakava mu byabo.

    Byinshi muri ibyo bibazo byibasiye icyo gihugu n'ubu biracyahari, nyuma y'imyaka 13 Sudani y'Epfo ibaye igihugu cyigenga.

    Sudani y'Epfo ni igihugu cya 18 mu bunini muri Afurika kuko ifite ubuso bwa kilometero kare 644.329. Gikubye u Rwanda inshuro 24 mu bunini. Umurwa Mukuru wacyo ni Juba. Mu miterere yayo, ni igihugu kijya kumera nk'u Rwanda kuko kidakora ku nyanja.

    Mu Majyaruguru gihana imbibi na Sudani, mu Burasirazuba hari Ethiopia, mu Majyepfo hari Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Uganda na Kenya mu gihe mu Burengerazuba hari Centrafrique.

    Sudani y’Epfo yabonye ubwigenge mu 2011

    Gifite amoko y'abaturage arenga 60 ariko muri ayo yose, atatu ni yo afite ubwiganze mu bikorwa byinshi. Harimo iryitwa Dinka, ari naryo Perezida uyobora iki gihugu, Salva Kiir, akomokamo. Andi moko afite ubwiganze mu mibereho y'iki gihugu ni iry'aba-Nuer n'aba-Luo.

    Intambara ishingiye ku moko n'ubwumvikane buke mu bayobozi bakuru b'igihugu, yatumye ibintu bifata indi ntera, biba bibi cyane ubwo Perezida Salva Kiir yashinjaga uwari Visi Perezida we, Riek Machar gushaka kumuhirika ku butegetsi.

    Mu Ukuboza 2013, nibwo imirwano yakwiriye igihugu cyose, igihugu gicikamo ibice bibiri bitewe n'uwo buri wese ashyigikiye muri abo bayobozi babiri.

    Inkambi ziri hirya no hino mu gihugu kubera ibikorwa by’umutekano muke byakurikiye ubwigenge bwa Sudani y’Epfo

    Aya makimbirane yongerewe ingufu n'umutungo kamere uturuka kuri peteroli iki gihugu cyibitse, cyane ko kugeza mu 2023, cyari gifite ubushobozi bwo gucukura utungunguru turenga ibihumbi 140 ku munsi.

    Sosiyete zo mu Bushinwa no muri Malaysia, ni zimwe mu zigaragara cyane mu bucukuzi muri iki gihugu.

    Amakimbirane yatumye impunzi ziba nyinshi

    Sudani y'Epfo ni kimwe mu bihugu bya Afurika bifite impunzi nyinshi. Kuva mu 2013, bibarwa ko abaturage bayo barenga miliyoni enye babaye impunzi. Miliyoni 2,2 bavuye mu ngo zabo burundu, bajya kuba mu nkambi hirya no hino.

    Ubu buhunzi bwakubitanye n'inzara ndetse n'ibiza byagiye byibasira iki gihugu, bituma umubare w'abaturage ujya mu kaga wiyongera. Mu myaka 50 ishize, iki gihugu cyahuye n'ibizazane byo kugerwaho n'imvura nke, ku buryo ubushyuhe bwacyo bwiyongereyeho dogere celcius imwe.

    Nibura 95% by'abaturage bishingikiriza ubuhinzi kugira ngo babone amaramuko. Gusa, hagati ya 2019 na 2022, imvura yaragabanutse bidasanzwe, n'aho iguye igateza imyuzure ku buryo abaturage batabona ibyo kurya nk'uko bari babyiteze.

    Umusaruro w’ubuhinzi uhura n’imbogamizi y’ibura ry’imvura muri Sudani y’Epfo

    Mu 2022, abaturage barenga miliyoni imwe bibasiwe n'umwuzure, ku buryo n'ubundi agace kari karimo umutekano muke, kabaye isibaniro ry'ibibazo, abaturage bakisanga mu makimbirane n'ibibazo bishingiye ku mihindagurikire y'ibihe.

    NIbura 7% by'abaturage ba Sudani y'Epfo nibo bagerwaho n'umuriro w'amashanyarazi, ndetse 10% ni bo bonyine bagerwaho n'amazi meza.

    Abaturage benshi bishimira ko ubuzima bwagarutse mu gihugu, umutekano ukaba ari wose hirya no hino mu bice byari byaribasiwe n’umutekano muke

    Ingabo z'u Rwanda zihamaze igihe mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro

    Loni yohereje Ingabo zayo mu butumwa bw'amahoro mu 2011. U Rwanda ni kimwe mu bihugu bya mbere byatanze umusanzu kuri ubu butumwa, rwoherezayo ingabo.

    Magingo aya, u Rwanda ni cyo gihugu gifite ingabo nyinshi muri Sudani y'Epfo mu Butumwa bwa Loni. Ruhafite ingabo 2.575.

    U Rwanda rufite batayo eshatu muri Sudani y'Epfo. Usibye abasirikare barwanira ku butaka bari muri Batayo ebyiri, u Rwanda rufite kandi n'Ingabo zibarizwa mu mutwe urwanira mu kirere.

    Rwanbatt-1 (Batayo ya Mbere y'Ingabo z'u Rwanda) ibarizwa mu duce twa Tomping i Juba na Torit. Rwanbatt-2 yo iri mu bice bya Malakal na Bunj.

    Rwabant-3 yo ibarizwa mu bice bya Durupi mu gihe Ingabo z'u Rwanda zirwanira mu kirere zifite ibirindiro mu gace ka Tomping na Malakal.

    Kuva mu 2012, Ingabo z'u Rwanda usibye kurinda abaturage, zinagira uruhare mu bikorwa byo kwita ku mibereho myiza y'abaturage. Zimaze kugira uruhare mu bikorwa 84 byo gutera ibiti, ibikorwa 54 by'ubuvuzi, zagize uruhare kandi mu bikorwa 39 byo kugeza amazi ku baturage.

    Ingabo z'u Rwanda kandi zigira uruhare muri gahunda zifasha abanyeshuri kubona ibikoresho by'ishuri, mu bikorwa by'imikino no guha ibikoresho by'imikino abanyeshuri, zigatanga rondereza, zikubaka uturima tw'igikoni n'ibindi.

    Kimwe mu bikorwa byakozwe n'Ingabo z'u Rwanda muri Sudani y'Epfo, ni ishuri zubatse mu gace ka Kapuri.

    Ibice byinshi byagaruwemo umutekano muri Sudani y’Epfo

    Amateka yaryo ahera muri Gicurasi 2014, ubwo zari ku burinzi, zabonye abanyeshuri bari kwigira munsi y'igiti. Basubiye mu birindiro byabo, batanze icyifuzo cy'uko iryo shuri ryafashwa.

    Imirimo yo kubaka yatangiye muri Nzeri uwo mwaka, ku bufatanye na UNICEF, Abanyarwanda baba muri Sudani y'Epfo n'abaturage bo mu gace ka Kapuri.

    Rigizwe n'ibyumba umunani abanyeshuri bigiramo, ibyumba bibiri by'abakozi n'ubwiherero.

    Muri Gashyantare 2015 nibwo ryashyikirijwe Guverinoma ya Sudani y'Epfo. Ryagombaga kuzura ritwaye ibihumbi 219$ ariko birangira ritwaye ibihumbi 79$ kubera uruhare rw'abantu b'ingeri zinyuranye.

    Ryigamo abanyeshuri barenga 500.

    Ingabo z’u Rwanda ziri muri Loni zigira uruhare mu kugarura amahoro

    Ibice byinshi byagaruwemo umutekano muri Sudani y’Epfo

    Ingabo za Loni ziri kugenzura umutekano mu bice bya Sudani y’Epfo

    Umusirikare w’u Rwanda uri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Sudani y’Epfo ari kumwe n’abanyeshuri

    Abana b’abakobwa basubiye mu buzima busanzwe, nta bwoba bwo gushimutwa nk’uko byahozeho mbere


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibyo-wamenya-kuri-sudani-y-epfo-igihugu-kigarurwamo-n-abasirikare-b-u-rwanda

  • Element yageze muri Tanzania mu mikoranire n… – #rwanda #RwOT

    Uyu musore yagendereye kiriya gihugu mu bitandukanye. Yahaherukaga hagati ya Nyakanga na Kanama 2024, ubwo yahafatiraga amashusho y’indirimbo ye, akanarangiza indirimbo ‘Sikosa’ yakoranye na The Ben na Kevin Kade.

    Mu bihe bitandukanye yakunze kugaragaza ko ashyize imbere gukorera indirimbo abahanzi Mpuzamahanga. Ndetse mu mezi abiri ashize, yabwiye itangazamakuru ko mu kabati ke abitse indirimbo z’abarimo Wizkid wamamaye mu gihugu cya Nigeria.

    Ku wa Gatanu tariki 11 Ukwakira 2024, nibwo yageze muri Tanzania mu kurangiza imishinga myinshi y’indirimbo z’abahanzi yari amaze igihe yaratangiye. InyaRwanda yabonye amakuru avuga ko uyu musore ari kugerageza kurangiza indirimbo z’abarimo Harmonize, Marioo n’abandi.

    Ariko kandi biteganyijwe ko azatangira n’indi mishinga y’indirimbo z’abandi bahanzi babarizwa muri kiriya gihugu. Ni urugendo rwari rumaze igihe ruri gutegurwa, kuko yagombaga kugera muri kiriya gihugu akarangiza ziriya ndirimbo, ndetse agatangira n’izi nshya.

    Harmonize yifashishije konti ye ya Instagram yagaragaje ko yakozwe ku mutima no kongera gukorana na Element, cyane ko ariwe wamukoreye indirimbo nka 'Zanzibar' yahuriyemo na Bruce Melodie, 'One more time' yakoranye na Kenny Sol.

    Ni mu gihe umuhanzi Marioo nawe yifashishije konti ye ya Instagram, yagaragaje amashusho ari kumwe na Element n’abandi bantu muri studio bakora ku ndirimbo ze.


    Harmonize yagaragaje ko Element ageze kure umushinga w'indirimbo ze


    Marioo yagaragaje amashusho ari kumwe na Element muri studio bakorana ku ndirimbo


    Marioo amaze iminsi ashyize imbere gukorana n'abahanzi bo mu Rwanda barimo The Ben


    Mu bihe bitandukanye Harmonize yakoranye na Element mu ndirimbo ze zitandukanye


    Element yamaze kugera muri Tanzania kurangiza imishinga y'indirimbo z'abahanzi bakoranye


    Producer Zombie wahataniye Grammy Awards yanyuzwe no guhurira na Element mu gihugu cya Tanzania 


    Muri Mutarama 2023, Harmonize yari i Kigali aho yahuriye muri studio na Element bemeranya kumukorera indirimbo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147728/element-yageze-muri-tanzania-mu-mikoranire-nabarimo-harmonize-147728.html

  • APR FC n’amakipe y'ingabo z'igihugu yose yakoze impinduka mu buyobozi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Amakipe y'ingabo z'igihugu mu mikino itandukanye arimo umupira w'amaguru, Basketball ndetse na Handball, yakoze impinduka mu bayobozi bunganira cyangwa basimbura abari basanzwe bayobora aya makipe.

    Izi mpinduka zigamije kuzamura urwego rw'imikorere ndetse no kugera ku ntego nyamukuru yo gukomeza guhesha ishema igihugu mu mikino mpuzamahanga.

    Mu ikipe ya APR FC , imwe mu makipe akomeye mu Rwanda, hakozwe impinduka mu nzego z'ubuyobozi. Lt Col Alphonse Muyango yagizwe umuyobozi ushinzwe ibikoresho by'ikipe, mu gihe Captain Deborah Muziranenge yagizwe umuyobozi ushinzwe ibijyanye n'imari.

    Byongeye, Thierry Hitimana, wari umutoza wungirije muri APR FC, yashyizwe ku mwanya wa Diregiteri Tekinike ushinzwe kwita ku makipe y'abato.

    Amakuru dukesha IGIHE  ni uko uyu mutoza atumvikanaga neza n'umutoza mukuru Darko Novic, ndetse ngo hari igihe ibyo yamubwiraga bitashoboraga gushyirwa mu bikorwa, bikagira ingaruka ku musaruro w'ikipe.

    Mu ikipe ya APR BBC y'abagabo, Capt. Jacques Irankunda yagizwe Team Manager, naho Col Marie Claire Muragijimana agirwa Chairman wa APR BBC y'abagore, akungirizwa na Maj. Dinah Mutesi.

    Mu mikino ya Handball , Lt. Col Jean Pierre Rwandayi yagizwe Chairman wa APR Handball, Lt. Col Anastase Rukundo yagirwa Visi Perezida, mu gihe Maj. Robert Kabirigi yagizwe umunyamabanga mukuru.

    Izi mpinduka zigaragaza ko hakiri gahunda yo gushyiraho ubuyobozi bushya mu makipe y'ingabo, cyane ko bivugwa ko mu ikipe ya APR FC hari indi myanya igomba kuzashyirwaho abayobozi bashya, harimo umwanya wa Visi Perezida n'Umunyamabanga Mukuru.

    Source : https://yegob.rw/apr-fc-namakipe-yingabo-zigihugu-yose-yakoze-impinduka-mu-buyobozi/

  • Umuyobozi Mukuru wa Sonarwa General Insurance yatawe muri yombi – #rwanda #RwOT

    Amakuru IGIHE ifite ni uko Rees Kinyangi Lulu yatawe muri yombi tariki 2 Ukwakira 2024. Aya mafaranga ashinjwa kunyereza afitanye isano na Hotel Nobilis isanzwe ari iya Sonarwa.

    Uyu mugabo yatawe muri yombi hamwe na Aisha Uwamahoro wari usanzwe ari umucungamutungo w'iyi hoteli.

    Itabwa muri yombi ry'aba babiri ryemejwe n'Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, wabwiye IGIHE ko 'Ni ukuri. Bakurikiranyweho kunyereza umutungo no gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro'.

    Kugeza ubu dosiye yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha nubwo iperereza rikomeje.

    Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete y'Ubwishingizi, Sonarwa General Insurance, Rees Kinyangi Lulu yatawe muri yombi akekwaho kunyereza arenga miliyoni 117 Frw


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umuyobozi-mukuru-wa-sonarwa-general-insurance-yatawe-muri-yombi

  • Nyamasheke: Umunyeshuri wa 'Kibogora Polytechnic' yarohamye mu Kivu arapfa – #rwanda #RwOT

    Byabereye mu Mudugudu wa Mataba, Akagari ka Kibogora, Umurenge wa Kanjongo mu Karere ka Nyamasheke ku wa 13 Ukwakira 2024.

    Saa Cyenda z'igicamunsi kuri iki Cyumweru tariki 13 ni bwo uyu musore yatemberanye na mugenzi we banyura ku kiyaga cya Kivu, avuga ko ashaka kujya koga agiyemo ahita arohama arapfa.

    Mugenzi we bari kumwe yabonye ko Imanirahari ari kurohama ariko abura icyo akora kuko nawe atazi koga, atanga amakuru.

    Umunyabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kanjongo, Kanyogote Juvenal yabwiye IGIHE ko uyu musore warohamye akomoka mu Karere ka Musanze.

    Ati 'Kugeza ubu umurambo nturaboneka. Abantu barasabwa kwirinda kujya mu Kivu batazi koga kandi n'ubwo baba babizi basabwa kujyamo bambaye Jile yabugenewe'.

    Ubuyobozi bwa Kibogora Polytechnic bwihanganishije umuryango wabuze uwawo, buvuga ko ubusanzwe iyo abanyeshuri bashya baje, bahurizwa hamwe n'ubuyobozi bakaganirizwa, bakabwirwa ibyemewe n'ibitemewe.

    Mu bitemewe babwirwa harimo no kujya mu kiyaga cya Kivu utazi koga, utanambaye umwambaro wabugenewe.

    Umuyobozi wa Kibogora Polytechnic, Mukamusoni Daria yasabye abanyeshuri bahiga n'abazaza kwirinda kujya mu kiyaga cya Kivu koga batabizi cyangwa batambaye umwambaro wabugenewe.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-umunyeshuri-wa-kibogora-polytechnic-yarohamye-mu-kivu-arapfa

  • Ikipe y'igihugu y'u Rwanda y'abatarengeje imyaka 20 yunze mu rya mukuru wayo itaha amara masa -Amafoto – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe y'igihugu y'u Rwanda y'abatarengeje imyaka 20 yunze mu rya mukuru wayo atsindwa na Tanzania ibitego 3-0 mu mikino ya CECAFA U 20 yo guhatanira itike yo kujya mu gikombe cya Afurika cy'abatarengeje iyo myaka.

    Nyuma yo gukina imikino itatu muri CECAFA, Amavubi yabonye inota 1 gusa, umwenda w'igitego 4, nta gitego rurinjiza.

    Sudan 1-0 Rwanda, Kenya 0-0 Rwanda, Tanzania 3-0 Rwanda. Ibi bivuze ko ntamahirwe yo gukomeza muri CHAN, amakipe 2 yo muri buri tsinda niyo azakomeza.

    • Sudan 1-0 Rwanda

    • Kenya 0-0 Rwanda

    • Tanzania 3-0 Rwanda

    Source : https://yegob.rw/ikipe-yigihugu-yu-rwanda-yabatarengeje-imyaka-20-yunze-mu-rya-mukuru-wayo-itaha-amara-masa-amafoto/

  • Amajyepfo: Imiryango irenga ibihumbi 63 iri gukurwa mu bukene – #rwanda #RwOT

    Iyi gahunda yo gukura abatishoboye mu bukene, iri mu yo Leta y'u Rwanda yihaye, Intara y'Amajyepfo nayo ikaba itarasigaye inyuma muri urwo rugendo.

    Uwibambe Consolee, Umukozi w'Intara y'Amajyepfo ushinzwe gahunda yo kuzamura ubushobozi bw'abaturage yabwiye IGIHE ko muri gahunda y'imyaka ibiri bihaye, bamaze gukora intonde z'abagenerwabikorwa bagomba guherekezwa mu rugendo rwo kwikura mu bukene, hanashyirwaho komite za Gira Wigire mu turere twose, hahugurwa abakozi babikoramo.

    Ati 'Abaturage batangiye guhuzwa n'amahirwe harimo akomoka kuri Leta ndetse n'atangwa n'imiryango itegamiye kuri Leta, amadini n'amatorero ndetse n'abikorera kuko iyo tuvuga ngo ni 'graduation' ni uko umuturage ahurizwaho amahirwe y'inkunga atandukanye, kuko haba habanje kuba isesengura umuturage akagaragaza ibyo akeneye n'ibyo avuga ko yakwishoborera, noneho hagasinwa umuhigo n'umuryango, kugira ngo nawe amenye ko urwo rugendo arufitemo inshingano.''

    Uwibambe yakomeje avuga ko n'ubwo bafite umuhigo wo gukura mu bukene abagera kuri uriya mubare wavuzwe haruguru, hari n'imbogamizi zijya zibaho bose ntibagerereyo rimwe, kuko hari abakomwa mu nkokora na byinshi birimo uburwayi, imishinga ihomba n'ibindi, ariko igitekerezo nyamukuru kiba ari ukwikura mu bukene.

    Mu turere twa Gisagara na Nyaruguru, imiryango 800 iri mu yashyizwe muri gahunda yo gufashwa kwikura mu bukene, aho ihabwa inkunga z'uburyo bwose kugira ngo biteze imbere.

    Imiryango 800 yo mu mirenge wa Nyanza mu Karere ka Gisagara ndetse n'imirenge ya Ngera na Ngoma mu Karere ka Nyaruguru, abayigize bari kuva mu cyiciro cy'abatishoboye yari isanzwe ifashwa na Leta, aho bavuga ko inkunga zitandukanye bahabwa zibafasha gukora amatsinda yo kwizigama no kugurizanya, ibituma babona uko baharanira kwigira bakora n'indi mishinga y'iterambere.

    Habamenshi Jean Baptiste, umwe muri bo wo mu Murenge wa Nyanza, muri Gisagara, yavuze ko kwikura mu bukene kwe byaturutse mu biganiro by'abajyanama mu myimvire bikamuha icyizere ko kwiteza imbere bishoboka, ari nabyo byamuhinduye, bikunganirwa n'inkunga yahawe.

    Ati 'Banyigishije gukora umushinga wo korora banampa amafaranga ibihumbi 60Frw yo kugura itungo ndaricuruza, riza kunyungukira birakomeza kugeza mbonye inzu yo kubamo nyuma mbona n'igare, ubu mfite imibereho myiza.''

    Mujawamariya Nadine, Umuyobozi wungirije wa FXB-Rwanda, umwe mu bafatanyabikorwa b'Intara y'Amajyepfo, yavuze ko ubufasha bwa mbere batanga ku baturage, ari ukubafasha guhindura imyumvire kuko ari ryo shingiro ry'ibikorwa byose.

    Ati 'Iyo dutangiye gahunda yo gufasha, icyiciro cya mbere ni ugufasha abagenerwabikorwa bacu guhindura imyumvire, ari yo mpamvu inkunga dutanga tuyicamo ibyiciro, kugira ngo turebe aho agana. Guhindura imyumvire ni ikintu cy'ibanze kuko bituma turwanya imyumvire idahwitse icika, akarangamira kwiteza imbere.''

    Mu gukomeza gufasha iyi miryango kudasubira inyuma mu ntambwe bamaze gutera, abafashwa bahabwa n'ibikoresho bibafasha kwita ku mibereho yabo harimo ibikoresho by'isuku, ibifasha abana babo mu burezi ndetse n'amatungo maremare n'amagufi abunganira ku ifumbire bakongera umusaruro w'ubuhinzi bihaza m biribwa.

    Nibura miliyoni 220Frw ni zo zimaze gutangwa mu mirenge 3 yo mu Turere twa Gisagara na Nyaruguru kuri iyo miryango 800, ndetse n'ubufasha bukaba bugikomeje.

    Ubufasha bahabwa haba harimo n’amatungo afasha abayahawe kubona ifumbire, bakihaza mu biribwa

    Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jerome, yavuze ko kwikura mu bukene bisaba no kwiyemeza, ukagira intego yo kwikura ahabi

    Mujawamariya Nadine, Umuyobozi wungirije wa FXB-Rwanda, yavuze ko ubufasha bwa mbere batanga ku baturage, ari ukubafasha guhindura imyumvire kuko ari ryo shingiro ry’ibikorwa byose


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amajyepfo-imiryango-irenga-ibihumbi-63-iri-gukurwa-mu-bukene