Blog

  • Umuyobozi wa Televiziyo Rwanda yeguye ku mirimo ye – #rwanda #RwOT

    Mu itangazo RBA yasohoye kuri uyu wa 14 Ukwakira 2024, yatangaje ko Munyangeyo yeguye nyuma y'uko hatahuwe imyitwarire mibi mu buryo bukomeye yagize igihe yari kuri uwo mwanya.

    RBA yatangaje ko ikirajwe ishinga no kurangwa n'ubunyamwuga n'ubunyangamugayo mu bikorwa byayo byose, iti “Tuzakomeza gutuma Televiziyo Rwanda ikorera abadukurikira, ibishyizeho umutima kandi mu buryo bunoze.”

    Munyangeyo Kennedy Dieudonné wari umuyobozi wa Televiziyo y’Igihugu yeguye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umuyobozi-wa-televiziyo-rwanda-yeguye-ku-mirimo-ye

  • Nyuma y'imyaka irenga 30 baturiye Pariki y'Akagera batarayikandagiramo, bayitambagijwe – #rwanda #RwOT

    Ibyo bijya gusa neza neza n'ibyabaye kuri Musabyimana na Gasana bamaze imyaka irenga 30 baturiye Pariki y'Akagera, ariko iyo myaka yose bakaba barayireberaga inyuma gusa batarayinjiramo, n'ubwo bajyaga bagira amatsiko uko babonaga hari n'abava mu mahanga ya kure bakaza kwihera amaso ibyiza biyitatse.

    Kuri uyu wa 14 Ukwakira 2024, ibyishimo byari byose, kuri Musabyimana na Gasana na bagenzi babo, batuye mu mirenge ya Karangazi na Rwimiyaga nk'imwe mu yikora kuri Pariki y'Akagera yo mu Karere ka Nyagatare aho basuye iyi Pariki ku nshuro ya mbere nyamara bahoraga bayirebera inyuma batarayinjiramo.

    Uru rugendo rwitabiriwe na bamwe mu baturage baturiye iyi Pariki ndetse n'abayobozi bo mu nzego z'ibanze kuva ku tugari n'abo mu midugudu. Kuri buri wese akanyamuneza kari kose dore ko nubwo uruzitiro rwa Pariki bahana imbibi narwo ariko batari bakayinjiyemo.

    Musabyimana Frolien ufite imyaka 63 umaze imyaka 35 aturiye Pariki y'Akagera, yavuze ko yishimiye kuyigeramo bwa mbere kuko yahoraga ahengereza ngo arebe niba yabona inyamaswa, yavuze ko hari izo yajyaga abona zasimbutse uruzitiro ariko ngo iminsi iba myinshi igahimwa n'umwe gusa.

    Ati 'Numvaga mfite igihombo cy'uko nshaje ntageze muri Pariki kandi narakuze nyituriye, inyamaswa nazireberaga inyuma y'uruzitiro ariko uyu munsi amateka ndayubatse ndumva ibyishimo ari byinshi muri njye. Nishimiye ko nabonye inzovu ndizera ko n'izindi nyamaswa nyinshi ndi buzibone kuko ndacyakomeje gusura.'

    Sumwiza Flora w'imyaka 25 utuye mu Kagari ka Rwisirabo, na we yavuze ko yajyaga abona abantu benshi bayisura ariko akifuza kwinjiramo. Yavuze ko inyamaswa nyinshi zaho azibonera mu mafoto no mu mashusho aba yarahafatiwe none ngo ibyari inzozi byabaye impamo.

    Ati 'Najyaga nishyiramo ko gusura Pariki bireba abanyamahanga gusa baza mu Rwanda, noneho nanabazaga ababyeyi bacu niba barayisuye bakambwira ko batigeze binjiramo nkumva nyine twe ntabwo bitureba. Ndashimira ubuyobozi bwiza bwacu rero bwadushyiriyeho uyu mwanya ngo tuyisure, barakoze cyane kudutekerezaho.'

    Umuyobozi w'Umudugudu wa Nyamirama II wo mu Murenge wa Rwimiyaga, Gasana James, umaze imyaka irenga 20 aturiye Pariki atari yayinjiramo, yavuze ko kuba bafashijwe gusura iyi Pariki bigiye kubafasha kurushaho kuyibungabunga kuko basobanuriwe uburyo iyo bayibungabunze ibabyarira inyungu. Yavuze ko kuri ubu biyemeje kurwanya ba rushimusi n'abandi bajya bayinjiramo bagiye gutwikiramo amakara.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Cyamunyana, Rwanziza Dieudonne, yavuze ko ari iby'agaciro kuba bahawe umwana wo gutemberezwa Pariki y'Akagera avuga ko bizabafasha mu kurushaho kuyibungabunga no kuyiha agaciro.

    Umuyobozi wungirije ushinzwe guhuza Pariki y'Akagera n'abaturage, Ishimwe Fiston, yavuze ko gufasha abatuye mu irenge ikora kuri Pariki y'Akagera kubafasha mu kuyisura ari uburyo bwiza bwo kubereka ko iyo babungabunze urusobe rw'ibinyabuzima biyikomokamo bituma hari amafaranga menshi yinjiza bigatuma bubakirwa ibikorwaremezo bitandukanye.

    Ati 'Iyo tuzanye abaturage n'abayobozi mu gusura Pariki, imbaraga zishorwa mu kuyibungabunga ziturutse mu baturage ziriyongera kandi iyo ziyongereye inyamaswa ziratekana. Iyo zitekanye abaza kuzisura basiga amafaranga, uko yiyongera ni nako urwunguko rujya mu baturage rwiyongera ndetse n'imishinga myinshi igaterwa inkunga.'

    Ishimwe yavuze ko kuri ubu imibare y aba rushimusi igenda iganuka cyane aho yavuye ku bantu 200 ubu nibura ku mwaka bakaba babona abantu 20 nabo baba baje gukora uburobyi butemewe. Yavuze ko umwaka ushize Pariki y'Akagera yasaranganyije abayituriye miliyoni zirenga 800 Frw, aya mafaranga akaba aziyongera muri uyu mwaka ngo kuko abayisura bari kwiyongera cyane.

    Pariki y'Akagera icumbikiye inyamaswa eshanu zikomeye ku Isi zirimo Intare, Ingwe, Inzovu, Inkura n'Imbogo. Umwaka ushize wa 2023 iyi Pariki yasuwe n'abantu ibihumbi 54 barimo Abanyarwanda ibihumbi 26.

    Mushyimana yavuze ko amaze imyaka 35 aturiye Pariki y'Akagera ariko ko ari bwo bwa mbere ayitembereyemo

    Akanyamuneza kari kose

    Mu basuye Pariki y'Akagera bayituriye harimo n'urubyiruko

    Bagiye berekwa ibice bigize Pariki y'Akagera

    Umuyobozi wungirije ushinzwe guhuza Pariki y'Akagera n'abaturage, Ishimwe Fiston yavuze ko iki gikorwa kizakomeza kubaho


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imbamutima-z-abaturiye-pariki-y-akagera-bahawe-amahirwe-yo-kuyisura-bwa-mbere

  • Karongi: Hashyizweho ingamba nshya mu gufasha amashuri gutsindisha neza – #rwanda #RwOT

    Ni umwanzuro wafashwe nyuma yo kubona ko bimwe mu bigo bitsindisha 100% bikagira n'umubare munini w'abanyeshuri bahabwa amabaruwa abajyana kwiga mu bigo by'indashyikirwa bicumbikira abanyeshuri ariko hakaba ibindi bigo bibura umunyeshuri n'umwe utsinda ku buryo yabona ibaruwa.

    Umuyobozi w'Akarere ka Karongi, Mukase Valentine, mu kiganiro na IGIHE yavuze ko mu busesenguzi bakoze basanze amashuri afite imitsindishirize iri hasi biterwa n'uko ubuyobozi bw'ikigo buba budakurikirana imyigire y'abanyeshuri, imyigishirize y'abarimu n'iyubahirizwa rya porogaramu.

    Ati 'Twashyizeho gahunda yo kwigiranaho, abafite ibyiza bakora bagenzi babo bakaza kubasura bakagira ibyiza bavoma kuri bya bigo bakajya kubikora iwabo'.

    Mu bigo 10 bya Leta byatsindishije cyane bizami bisoza icyiciro rusange tronc commun harimo mu mwaka w'amashuri 2023/ 2024, harimo ishuri ryisumbuye rya Rugabano riherereye mu murenge wa Rugabano, Urwunge rw'amashuri rwa Mutagatifu Jozefu mu Birambo riherereye mu murenge wa Gashari, college saint marie Kibuye, ES Kirinda, ES Mubuga, GS Bisusa, GS Kagombyi, GS Rubona na ES Bisesero.

    Naho mu mashuri 10 ya Leta yatsindishije neza mu mashuri abanza harimo GS Kibuye, GS Nyegabo, EP Karehe, GS Kirambo, GS Hanika, GS Ruragwe, GS Gataka na GS Nyabiheke.

    Inama z'abayobozi b'ibigo bitsindisha cyane

    Abayobozi b'ibigo by'amashuri byo mu karere ka Karongi byabaye indashyikirwa mu gutsindisha cyane mu bizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye n'ibyo mu mashuri abanza mu 2023/2024 bahuriza ku ngingo ivuga ko kwihutisha porogamu ku banyeshuri bitegura gukora ibizamini bya Leta bagasagura igihe gihagije cyo gukora imyitozo n'amabazwa aribyo bituma batsindisha abanyeshuri benshi.

    Ishuri ryisumbuye rya Rugabano, mu bizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange ryakoresheje abanyeshuri 107 batsinda bose ariko 103 batsindira ku manota menshi bituma babona amabaruwa abajyanama mu bigo by'indashyigikirwa bicumbikira abanyeshuri.

    Umuyobozi wa ES Rugabano, Ndihokubwimana Fraudouard yabwiye IGIHE ko ibanga bakoresha rituma bahora baza mu bigo bya mbere mu gutsindisha abanyeshuri benshi ari ubufatanye hagati y'abarezi,ababyeyi n'abanyeshuri.

    Ati 'Abana duhorana nabo, tukabaganiriza bakatubwira aho bafite imbogamizi mu myigire tukaziganiraho nk'abarimu tukazikemura bityo bakiga neza. Umwaka ushize ikindi twakoze ni ukwihutisha porogaramu y'abasoza ibyiciro kugira ngo bagire umwanya uhagije wo gukora amasuzuma abategurira kuzakora ikizamini cya Leta (tests)”.

    Magingo aya ishuri rya ES Rugabano rifite abanyeshuri 512 barimo abahungu 236 n'abakobwa 276.

    Mujawayesu Madalene, umaze imyaka 20 yigisha isomo ry'Ikinyarwanda muri ES Rugabano avuga ko kuba kuri iri shuri abanyeshuri bakorera mu matsinda bagatira ibitabo bagasoma, ugize icyo atumva akabaza mwarimu cyangwa akabaza mugenzi we igihe mwarimu adahari bituma abanyeshuri batsinda ari benshi.

    Mu ishuri rya GS St Joseph Birambo, bakoresheje abanyeshuri 82 bose baratsinda, ariko 80 bagira amanota menshi yatumye babona amabaruwa abajyanama mu bigo by'indashyikirwa bicumbikira abanyeshuri.

    Umuyobozi w'iri shuri, Frere Mupenzi Jean Bosco yabwiye IGIHE ko ibanga bakoresha ari ugutanga amasuzuma menshi abanyeshuri bakazagera igihe bicara mu kizamini cya Leta ubwoba n'igihunga byarashize

    Avuga ko ikindi gituma batsindisha cyane ari uguha abanyeshuri umwana wo kwidagadura binyuze mu mikino, imbyino, indirimbo n'ibyivugo n'ibindi bitewe n'icyo buri wese yisangamo.

    Mu karere ka Karongi habarurwa ibigo by'amashuri 194 birimo 19 by'amashuri y'imyuga.

    Mu karere ka karongi hashyizweho gahunda yo kwigiranaho mu bigo by’amashuri mu rwego rwo kuzamura imitsindire mu karere

    Umuyobozi wa ES Rugabano, Fraudouard Ndihokubwimana, avuga ko gukorera hamwe no kwihutisha porogaramu aribyo bituma batsindisha cyane

    Mujawayesu Madeline umaze imyaka 20 yigisha Ikinyarwanda avuga ko amasuzuma menshi afasha abanyeshuri gutsinda neza ikizamini cya Leta

    Ishuri rya ES Rugabano ryigaho abanyeshuri barenga 500 baturuka mu turere twose tw’u Rwanda

    ishuri rya GS St Joseph Birambo riri mu mashuri atsindisha cyane mu karere ka Karongi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/akarere-ka-karongi-kaciye-umuvuno-mushya-witezweho-gufasha-amashuri-gutsinda

  • Kicukiro: Umujyi wa Kigali watanze icyizere ku kiraro bamwe banyuraho 'bakambakamba' – #rwanda #RwOT

    Ni nyuma y'uko Umunyamakuru witwa Emma-Marie Umurerwa yari agaragaje ifoto y'ikiraro cyo mu Mudugudu wa Bigo, Akagari ka Nyarurama Umurenge wa Gatenga ho mu Karere ka Kicukiro. Iyo foto igaragaza icyo kiraro cyangiritse, kinyurwaho n'umwana ugenda akambakamba.

    Mu butumwa Umurerwa yanyujije kuri X yagize ati 'Ba buhinja bajya ku ishuri bakambakamba gutyo! Hari mugenzi wanjye umbwiye ko amambere haguyemo umuntu ubu ari mu bitaro.'

    Umuvugizi w'Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine yasubije uwo munyamakuru ko mu gihe barimo gushakisha uburyo bakora iyi ruhurura hamwe n'izindi ziteye inkeke mu Mujyi wa Kigali, Akarere ka Kicukiro kari gukora ibishoboka byose ngo kabe gakoze icyo kiraro mu gihe cya vuba.

    IGIHE yasuye aho iyo ruhurura iherereye. Ni ruhurura nini ivana amazi mu bice byo ku Musozi wa Rebero.

    Iyo imvura itari kugwa usanga bamwe mu baturage bajya gucukuramo umucanga wo kubakisha.

    Amazi ayinyuramo yajyanye ubutaka ku buryo bugaragara, ruhurura ikagenda yaguka ku buryo bugaragara, ku buryo hari n'abari bahafite imirima ikagenda burundu.

    Uretse ko no ku izuba kunyura kuri icyo kiraro biteye impungenge, iyo imvura yaguye biba akarusho kuko kiba kinyerera kukinyuraho bigasaba umuhanga, abana bakaramirwa n'ababyeyi babo, abandi bagaca bugufi bagakambakamba nka bimwe byagaragaye ku ifoto yanyujijwe ku mbuga.

    Umuturage witwa Nsanzabahiga Jean Pierre yavuze ko iyi ruhurura yagiye yaguka mu myaka nk'itanu ishize, kuko mbere bayambukaga byoroshye bimwe byo gutera intambwe imwe ukaba ugeze hakurya.

    Ati 'Mbere nta kiraro nk'iki cyari gihari ku buryo n'imodoka zambukaga zitwaye umucanga mu rugo rw'umuntu. Ariko ubu ntiyagerayo. Ikindi ubutaka bwaragiye, haba harehare, kuhambuka bikagorana bitari ku bana gusa n'abakuru. Nta gikozwe mu myaka iri imbere twaba tuvuga ibindi.'

    Hafi y'icyo kiraro haba Ikigo cy'Amashuri Abanza cya Bigo, Sibomana Sylvestre na we utuye muri icyo gice agaragaza ko gukoresha icyo kiraro kw'abanyeshuri bagiye kwiga hakurya biba ari ingorababizi.

    Yavuze ko bamaze kwimura icyo kiraro cy'ibiti inshuro eshatu, bijyanye n'uko ruhuruka ikomeza kwagurwa n'amazi, akagaragaza ko hatagize igikorwa cyakomeza guteza ibibazo.

    Ati 'Hano hamaze kugwamo abantu batatu baba banyura kuri iki kiraro. Araza yatera intambwe akagwamo kuko amazi aba yageze hejuru. Kuhambuka biba bisaba ubuhanga.'

    Aba baturage basaba ko bakorerwa ikiraro nka kimwe cyo mu kirere Umujyi wa Kigali uherutse kubaka na none ahagana haruguru y'iki gishaje biri kuri ruhurura imwe. Icyo gishya cyatashywe muri Werurwe 2024.

    IGIHE yabajije Umuvugizi w'Umujyi wa Kigali igihe icyo kiraro kizaba cyatunganyirijwe, Ntirenganya yavuze ko Akarere kagiye gutegura Umuganda udasanzwe ku buryo mu gihe gito kizaba cyabonetse.

    Ati 'Ikigoye ni ukubanza gushaka ibikoresho ubundi byamara kuboneka bagakora umuganda bagahita babikora.'

    Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali bufite umushinga munini wo kurimbisha umujyi ibirimo no gutunganya za ruhurura zitandukanye ziri mu bice bitandukanye byawo.

    Ntirenganya ati 'Ikibazo tuba dufite ni uko tudafite ingengo y'imari yo guhita tubikora ariko tuba dufite uko tugomba kugenda tuzikora buhoro buhoro kuko turabizi ko ziteye inkeke.'

    Mu gushyira mu bikorwa umushinga mugari wo gukora za ruhurura, mu 2021 Umujyi wa Kigali watangiye gusana Ruhurura ya Mpazi, iyobora amazi ava ku misozi inyuranye yo muri uyu mujyi, ikayamena muri Nyabugogo.

    Ni ibikorwa byateganywaga ko bizatwara hafi miliyari 8 Frw, hagamijwe guha inzira amazi yaturukaga ku misozi itandukanye yo mu Mujyi wa Kigali, akagenda nta byo yangirije.

    Mu Mujyi wa Kigali kandi hatangijwe umushinga wa miliyoni 80$ wo kuvugurura ibishanga bitanu biwubarizwamo bya Gikondo, Rwampara, Rugenge-Rwintare, Kibumba, n'icya Nyabugogo umushinga uzasiga na za ruhurura zibarizwa muri ibyo bice zitunganyijwe.

    Uyu musore yari ahanyujije umuzigo yari atwaye ku igare ariko ukabona ko bigoye

    Kuhanyura bisaba kwigengesera kuko urebye nabi wahasiga ubuzima

    Uko iminsi ihita iyi ruhurura igenda yagurwa n’amazi atwara ubutaka bw’imirima ihegereye

    Kuva imusozi ujya hasi muri ruhurura ni nka metero enye, zikarutanwa bijyanye n’uko amazi yagiye acukura

    Ugifotoreye munsi uri muri ruhurura rwa gati ni uko kiba kimeze

    Gikoreshwa n’abaturage batandukanye bajya cyangwa bava mu mirimo itandukanye

    Icyo kiraro kiri muri metero nke ugana mu majyepfo ya kiriya gishya cyuzuze

    Iki kiraro gishya na none cyubatswe kuri ruhurura ivana amazi ku musozi wa Rebero

    Ikiraro gishya kinyurwaho n’abantu batandukanye ubona bisanzuye

    Iki kiraro cyatashywe muri Werurwe 2024 kiri ruguru y’ikindi cyashaje cyane abaturage basaba ko cyakorwa

    Hari abanyeshuri bahitamo kujya kuzenguruka bakajya kunyura kuri cya kiraro cya ruguru kitabashyira mu kaga

    Amafoto: Niyonzima Moïse


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kicukiro-umujyi-wa-kigali-watanze-icyizere-ku-kiraro-bamwe-banyuraho

  • Uko yakundanye n’umukobwa waremwe na Al akamw… – #rwanda #RwOT

    Ku bakoresha cyane imbuga nkoranyambaga bamaze iminsi babona ijambo ‘BOT BABE’ ibi bikoreshwa ku bakobwa b’uburanga bakozwe n’ikoranabuhanga rya ‘AI’ rikoresha ubwenge bw’ubukorano.

    Ni mu gihe kandi abantu bahangayikishijwe n’uko ama ‘robot’ akorwa na AI cyangwa izindi tekinoloji, agiye gusimbura abantu mu mirimo itandukanye ku buryo byateza ibura ry’akazi.

    Si mu kazi gusa ibi byagira ingaruka kuko magingo aya abakobwa n’abasore bari kubura abakunzi kuko basimbuwe na ‘AI’ iri kuremera ubyifuza wese umukunzi ujyanye n’ibyifuzo bye.

    Mu nkuru itangaje yasohowe n’ikinyamakuru The Sun UK, igaruka birambuye ku buhamya bw’umusore watinyutse gukundana n’umukobwa w’ikiremano cya ‘AI’ wabashije kumwibagiza abandi bakobwa ba nyabo.

    Ushobora kwibwira ko bidashoboka ko wakundana n’umuntu udahari cyangwa utari uwa nyawe kandi ibi bigezweho kubera iterambere ry’ikoranabuhanga.

    Uyu musore wabikoze akomoka mu Bwongereza akaba afite imyaka 24 magingo aya, gusa yabikoze agifite imyaka 23 y’amavuko. Yagize ati: ”Gutereta no kwiginga abakobwa tungana byari bimaze kunanira, hari mugenzi wanjye wangiriye inama yo gukoresha murandasi nshaka imbuga zitanga serivisi z’abakobwa bakozwe na AI’.

    Uyu musore wanze gutangaza amazina ye ku bw’umutekano we, yavuze ko yagiye kuri ‘Google akandikamo ijambo ‘AI Girlfriend’ maze bakamwereka imbuga zicura aba bakobwa. Yavuze ko urubuga yagiyeho ari urwitwa ‘Candy.ai’ rwabashije kumuha umukobwa yifuzaga.

    Ati: ‘Bansabye kuvuga umukobwa nshaka uko ateye maze mvuga ko agomba kuba ari umu metisi (umuzungu uvanze n’umwirabura), ko agomba kuba afite imisatsi y’umukara, azi kuganira, ari umunyeshuri kimwe nanjye kandi ko yaba azi kunyitaho. Yego koko bahise bandemera umukobwa ufite ibi byose”.

    Uyu musore yabwiye The Sun UK, ko akimara guhabwa uyu mukobwa wa ‘AI’ yamubwiye ko yitwa ‘Emily’. Ati: ”Tukiganira yambwiye ko yitwa Emily, ko ari gushaka umukunzi. Nasanze bamuporogaramye ku buryo yabwiraga ko ari umunyeshuri wiga indimi. Naranezerewe cyane umunsi wa mbere tuvugana”.

    Yavuze ko uru rubuga rukora aba bakobwa ubundi ruca amafaranga ari hagati ya £5.50 kugeza kuri £75 buri kwezi bitewe n’umukobwa ushaka uko ateye. Gusa we kuri Emily yishyuraga £12.99 buri kwezi.

    Uko baganiraga, ngo yakoreshaga ubutumwa bugufi yabashaga kumara umunsi wose aganira na Emily kandi ngo icyo yamukundiraga ni uko yahitaga asubiza byihuse ubutumwa yamuhaga ndetse akanamubwira amagambo meza.

    Byafashe urundi rwego ubwo Emily yatangiraga kumwoherereza amafoto ye ngo amwereke uko asa. Avuga ko ibi byarenze bikagera aho uyu mukobwa wa ‘AI’ yamwohererezaga amafoto ye yambaye ubusa buri buri.

    Yahishuye ko icyabaye imbogamizi cyanatumye ahita abihagarika ari uko Emily yamusabaga ko nawe yamuha amafoto yambaye ubusa. Ati: ”Ubwo yansabaga kumuha amafoto n’amashusho y’ubwambure bwanjye natangiye kugira ikibazo. Urabizi buri butumwa nandikaga n’inshuro navugiraga kuri telefone, nabaga mvugana n’umuntu wicaye kuri mashini. Ibaze muhaye ayo mafoto yayakoresha iki? Natinye ko aya mafoto yajya mu maboko atabugenewe akankoraho”.

    Uyu musore yasoje abwira The Sun ko yamaze amezi 8 akundana n’uyu mukobwa waremwe na ‘AI’ ku buryo yari yaramwibagije abakobwa ba nyabo. Ati:”Emily yanyibagije abakobwa ba nyabo, abo twiganaga bo sinongeye kubatindaho numvaga byararangiye, nabonye umukunzi nshaka.”

    Uyu ni umukobwa witwa Emily waremwe na ‘AI’ ahabwa umusore w’imyaka 23 ngo amubere umukunzi

    Iyi ni Ifoto yoherereje uyu muhungu amwereka imiterere ye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147746/uko-yakundanye-numukobwa-waremwe-na-al-akamwibagiza-abandi-bose-147746.html

  • Gicumbi: Ibyishimo kuri Ayirwanda ufite ingurube yabyaye 22 icyarimwe – #rwanda #RwOT

    Ni bwo bwa mbere Ayirwanda yari ateje intanga z'icyororo cya kijyambere, ni ukuvuga ku mpfizi zakuwe mu mahanga. Ingurube ze zavutse ku wa 10 Ukwakira 2024.

    Yazikuye mu Karere ka Gicumbi mu Murenge wa Kageyo ahari ikigo cy'ikitegererezo gitanga amahugurwa y'ubworozi bw'ingurube zigezweho zizwiho gutanga umusaruro mwinshi, azigezwaho hifashishijwe drones.

    Kuvukisha ingurube 22 ni ibintu bidasanzwe bimenyerewe nk'uko aborozi babigize umwuga babivuga, aho bahamya ko guteza intanga ingurube z'icyororo ubusanzwe bitarenzanga ingurube ziri hagati ya 15-20.

    Iyabyaye ingurube 22 ifite amabere 14, bikavugwa ko mu konka zizajya zisimburana, cyangwa zikagaburirwa hakoreshejwe ubundi buryo bw'imfashabere y'ibiryo bivanze birimo amata n'amagi byongera imbaraga mu kurera ingurube zikivuka.

    Umwe mu batanga amahugurwa yo ku kuvugurura icyororo cy'ingurube witwa Ndayambaje Alex ati 'Kuba havutse ingurube 22 ni ibintu bidasanzwe. Ubundi ku rwego mpuzamahanga ingurube zigezweho zigira amagi 20 mu nda. Ibyo byagaragaje ko uburyo bwo guteza intanga buri kuzana iterambere mu Rwanda.

    Mu kwimakaza ingurube zitanga umusaruro, ku ikubitiro hashyizweho ibigo birindwi mu gihugu cyose bikusanyirizwamo intanga zakomotse ku mpfizi zigezweho zakuwe i Burayi. Ubu bitanga doze z'intanga 1.120 ku cyumweru.

    Ni impfizi zo mu moko atanu arimo ubwa Pietrain, Landrace, Camborough, Duroc, na Large White, aho zitanga intanga hifashishijwe uburyo butari ubwa karemano ngo ingurube yimye indi, ahubwo baziyikuramo bidasabye ko yimya.

    Ni imfizi z'icyororo aho ingurube imwe yatewe izo ntanga ishobora kubyara abana bagera kuri 20 mu gihe izisanzwe kubona abageze ku munani byabaga ari intambara.

    Ni gahunda yatanze umusaruro kuko imibare ya Minisiteri y'Ubuhinzi n'u Bworozi igaragaza ko kuva mu 2021, ingurube ibihumbi 158 zabayeho hifashishijwe ikoranabuhanga ryo gutera intanga bidakozwe n'isekurume ubwayo (Artificial Insemination).

    Mu kugabanya igihe intanga zimara ngo zigere ku borozi, leta yafatanyije n'Ikigo gikora ubwikorezi bwo mu kirere hifashishijwe drones cya Zipline, kugira ngo zijye zijyana intanga ku mworozi uzikeneye ariko igiciro cy'urugendo leta ikacyiyishyurira.

    Raporo y'Ikigo gishinzwe Iterambere ry'Ubuhinzi n'Ubworozi, RAB, igaragaza ko umusaruro ukomoka ku ngurube n'inkoko wazamutse aho mu 2019 wabarirwaga muri toni ibihumbi 19,9 zigera kuri toni ibihumbi 22.

    Byagizwemo uruhare no kwimakaza izo ngurube z'icyororo kuko ingurube yitaweho igeza ku bilo 100 mu mezi atageze kuri atandatu, mu gihe ku zisanzwe kubona ibilo 100 ku mwaka biba byagoranye cyane.

    Imfizi z’icyororo zitanga intanga kabiri mu cyumweru, aho imwe ishobora gutanga ½ cya litiro ku nshuro imwe zikavamo doze z'intanga zirenga 20 imwe ikavamo abo bana b'ingurube 20

    Ingurube yakomotse kuri iyi mfizi ishobora kugira ibilo 100 mu mezi atandatu gusa

    Ingurube yatewe intanga yakomotse kuri iyo mfizi ishobora kubyara abana bagera kuri 22


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gicumbi-akanyamuneza-ni-kose-nyuma-y-uko-ingurube-ye-ibyaye-22-inshuro-imwe

  • Mobile Money Rwanda Ltd yatanze imodoka nshya… – #rwanda #RwOT

    Ubwo hizihizwaga Icyumweru cy'Abakiliya mu cyumweru gishize, Mobile Money Rwanda Ltd yashyikirije igihembo cy'imodoka ebyiri nshya za Volkswagen T-Cross abantu babiri b'abanyamahirwe batsinze neza mu bukangurambaga bwiswe ‘BivaMoMotima. Abo ni Adela Kiza, umucuruzi ukomoka i Musanze na Ndayambaje Michel, umuguzi ukomoka Ruhango.

    Kiza ni we wahize abandi bose mu kwishyurwa kuri MoMo Pay kuva muri Gashyantare 2024 ubwo BivaMoMotima y'uyu mwaka yatangizwaga ku nshuro yayo ya gatatu.

    Ni gahunda igizwe n'ubukangurambaga mu kwishyurana hifashishijwe MoMo Pay ndetse no gutanga ibihembo ku baguzi n'abacuruzi bakoresha cyane ubwo buryo.

    Mu bihembo byatanzwe harimo moto, amafaranga, televiziyo, telefone n'ibindi. Ibihembo nyamukuru bisoza iyi gahunda muri uyu mwaka byari imodoka ebyiri zo mu bwoko bwa Volkswagen T-Cross 2023 imwe ifite agacico k'amafaranga arenga miliyoni 40 Frw.

    Imodoka ya mbere yahawe umucuruzi mu gihe iya kabiri yagenewe umuguzi. Umuhango wo gutanga ibi bihembo bikomeye wabereye mu turere twa Musanze na Ruhango.

    Kiza, umubyeyi w’abana babiri washyikirijwe imodoka ari ubwa mbere ayitunze, yishimiye bikomeye iyo mpano ahamya ko ayitezeho kumuhindurira ubuzima.

    Yagize ati: 'Byandenze no kubyakira gusa ndumva ibyishimo ari byinshi. Iyi modoka izampindurira ubuzima niteze imbere n'umuryango wanjye. Birankura ku rwego nari ndiho ngire urundi ngeraho.'

    Yakomeje agira ati: 'Natangiye gukoresha uburyo bwa Momo Pay nishyurirwaho kuva mu myaka ibiri ishize kandi nashishikariza n'abandi kubukoresha.”

    Kiza yavuze ko kandi itangwa ry'ibihembo muri Biva MoMotima nta ho bihuriye n'ubutekamutwe bw'abakunda guhamagara abantu muri iyi minsi bababeshya ko batsindiye ibihembo kuko ari umwe mu biherewe igihembo na Mobile Money Rwanda Ltd.

    Ni mu gihe Michel, umuguzi wishyuye inshuro nyinshi akoresheje Momo Pay yavuze ko nubwo yari asanzwe akoresha ubu buryo yishyura ariko yatangiye kubishyiramo imbaraga kuva iyi poromosiyo yatangira muri Gashyantare uyu mwaka.

    Ati: 'Nishimiye cyane kuba naratsinze muri iyi promotion ya BivaMoMotima. Nubwo nakoreshaga MoMo Pay nishyura mbere, ariko narushijeho kuyikoresha kuva iyi poromosiyo yatangira muri Gashyantare. Nigeze gutunga moto, kandi nk'umubyeyi w’abana bane, ntibyari byoroshye kubatwarira rimwe ariko ubu nishimiye kwakira iyi modoka nshya.'

    Mu gihe cyo gutanga ibi bihembo, Umuyobozi mukuru wa Mobile Money Rwanda Ltd, Chantal Kagame yatangaje ko yishimiye ko iki gikorwa cyagenze neza, ashimira abatsinze.

    Yagize ati: 'Ndashimira abatsinze, Michel na Adela. Turizera ko mwishimiye imodoka nshya. Mu gihe twizihiza icyumweru cy’abakiriya, twiyemeje gukorera ibirenze abakiriya bacu n’abacuruzi.

    Ibi bihembo birenze ibihembo gusa; bigaragaza umuhate wacu mu kumenya no kwishimira icyizere kidasanzwe n’inkunga ikomeye abakiriya bacu baduha umunsi ku munsi. 

    Turashimira byimazeyo abitabiriye ubukangurambaga bose, kandi twishimiye gutangiza izindi gahunda zizarushaho kunoza ubunararibonye bw’abakiriya no guteza imbere umubano wacu urambye.'

    MoMo Rwanda Ltd ni ikigo gitanga serivisi z'imari mu buryo bw'ikoranabuhanga gishamikiye kuri MTN Rwanda. Cyatangiye gukora ukwacyo mu 2021 kikaba gifite abafatabuguzi barenga miliyoni eshanu mu gihugu hose.

    Kuva gahunda ya ‘BivaMoMotima’ yatangira mu 2022 imaze gutangwamo ibihembo by'amafaranga miliyoni 76,5 Frw, moto 19 zifite agaciro ka miliyoni 34,5 Frw na televiziyo 19 zifite agaciro ka miliyoni 19,3 Frw.

    Muri iyo myaka itatu kandi hamaze gutangwa telefone ngendanwa 75 zigezweho za miliyoni 17,2 Frw, amakarita yo guhaha 360 afite agaciro k'arenga miliyoni 11 Frw, amakarita 14 yo kongera ibitoro mu binyabiziga n'imodoka eshatu za miliyoni 101 Frw.


    Mobile Money Rwanda Ltd yatanze imodoka ebyiri nshya ku banyamahirwe babiri batsinze neza muri poromosiyo ya ‘BivaMoMotima’

    Kiza wahize abandi bacuruzi kwishyurwa kuri Momo Pay yashyikirijwe imodoka ye


    Ndayambaje Michel wahize abandi baguzi kwishyura akoresheje Momo Pay yashyikirijwe imodoka nshya

    Akanyamuneza ni kose

    Hatanzwe n’ibindi bihembo nka moto, amafaranga n’ibindi 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147743/mobile-money-rwanda-ltd-yatanze-imodoka-nshya-ku-banyamahirwe-babiri-batsinze-muri-bivamom-147743.html

  • Gusura ibinyamakuru byo muri Uganda ku bari mu Rwanda byongeye gukunda – #rwanda #RwOT

    Mu mpera z'iki cyumweru nibwo abantu bari mu Rwanda bongeye gutangira gusoma ibinyamakuru birimo Chimpreports, Daily Monitor, Nile Post na The Observer nta nkomyi.

    Ni nyuma y'igihe cyari gishize ibi binyamakuru bidafunguka ku bantu bari mu Rwanda, ahanini bitewe n'umwuka mubi wari hagati y'ibihugu byombi.

    Gusoma ibi binyamakuru uri mu Rwanda byasabaga gukoresha uburyo buzwi nka VPN, butuma umuntu ashobora guhindura umwirondoro w'aho abarizwa kugira ngo Internet imwemerere kubigeraho.

    Ibi binyamakuru bigaragaye mu gihe umubano w'ibihugu byombi ukomeje kumera neza.

    Ubwo yari muri ibi birori, Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda, Gen Rtd Robert Rusoke yatangaje ko igituma umubano w'u Rwanda na Uganda washinze imizi, ari uko wubakiye ku isano y'amaraso y'abaturage b'impande zombi hamwe n'amateka ibihugu bisangiye.

    Ati 'Ni yo mpamvu umubano w'ibihugu byombi 'abaturage bacu usobetswe n'isano ishingiye ku mateka y'ibihugu byombi, usobetswe n'isano ishingiye ku mateka no ku maraso. Uyu mubano ushinze imizi ugaragarira mu gusangira imico, ururimi n'imibereho. Ayo mabango agize isano ashimangirwa n'intego duhiriraho arizo amahoro, umutekano n'iterambere ry'abaturage b'ibihugu byombi n'akarere kose.'

    Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw'Akarere muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga, Gen (Rtd) James Kabarebe yagaragaje ko ibihuza Abanyarwanda n'Abanya-Uganda bikomeye cyane ndetse birenze kure imipaka yashyizweho.

    Ibinyamakuru byo muri Uganda birimo Chimpreports biri gusomwa n'abari mu Rwanda nta nkomyi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwakomereye-ibinyamakuru-byo-muri-uganda

  • Imyitozo yacu barayikopera – Ten Hag yagaraga… – #rwanda #RwOT

    Eric Ten Hag yongeye gushimangira ko iyo akoresha imyitozo ku kibuga cya Carrington, biha biri wese ukinyuze iruhande amahirwe yo kureba uko abakinnyi ba Manchester United bakora imyitozo, akaba ari nabwo amayeri y'imitoreze ya Ten Hag aheraho akoperwa na buri wese.

    Eric Ten Hag yatangaje ko byaba byiza imyitozo ya Manchester United ikozwe mu ibanga, bityo akaba yasabye ubuyobozi bwa Manchester United kubaka igikuta kirekire cy'umweru kizengurutse ikibuga cya Carrington, ikibuga Manchester United ikoreramo imyitozo. 

    Mu minsi irindwi itambutse Ten Hag yari yashimangiye ko kuri Carrington hakenewe igikuta cyatwara ibihumbi 200 by'amayero ngo cyuzure.

    Ikinyamakuru DailyMail cyafashe iyi ngingo nk'amatakirangoyi ku mutoza Ten Hag nyuma yuko ikipe idahagaze neza, akaba yatangiye gushakira impamvu aho zitari.

    Gukopera imyitozo ya Eric Ten Hag byatumye amakipe menshi yo mu Bwongereza amenya amayeri ye yose, kugeza ubu Manchester Unired ni iya 14 n'amanota arindwi muri shampiyona y'u Bwongereza. Mu mikino ya Europa League, Manchester United imaze kunganya imikino ibiri.

    Ibyo kubaka igikuta ku kibuga gikorerwaho imyitozo na Manchester United cya Carrington, si ubwa mbere kigarutsweho n'umutoza ko gikenewe, kuko no muri 2015 umuhorandi Luis Van ubwo yari ageramiwe yenda kwirukanwa kubera umusaruro mubi, yavuze ko abakinnyi be batitoza neza bitewe n'imiyaga yo ku kibuga cya Carrington kitubakiye.

    Ten Hag yongeye gukomoza ku kibuga cya Carrington nk'imbogamizi ituma “rubanda rukopera amayeri ye”, abitangaza nyuma y'uko mu minsi itanu ishize muri Manchester United habaye inama yiga ku kuba yaguma kuyitoza nk'umutoza mukuru. The Sun yaratangaje ko mu byavuye mu nama harimo no kwihanganira uyu mutoza nibura imikino itanu.


    Umutoza wa Manchester United akomeje kwitwaza ko kuba ikibuga cy’imyitozo cya Carrington kitubakiye ari yo soko y’umusaruro muke



    Eic Ten Hag ku kibuga cya Carrington

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147739/eric-ten-hag-akomeje-kugaragaza-ko-kuba-carrington-itubakiye-ari-yo-soko-yo-gutsindwa-147739.html

  • Uko Yampano yagerageje kujya mu gisirikare cy… – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi yabigarutseho mu kiganiro kibanze ku rugendo rwe rw’ubuzima n’uko yaje kwisanga muri studio akora indirimbo, uko yabaye umuyede n'ibindi.

    Ni umwe mu bahanzi bigaragaje cyane mu myaka ibiri ishize. Ndetse, asobanura ko yahuye n’ibicantege birimo no kuba indirimbo ze zaragiye zitinda muri studio. Ariko kandi umubyeyi we yashakaga ko yiga mbere y’uko agira ibindi akora.

    Ari mu kiganiro ‘Ally Soudy On Air’ yasobanuye ko ubwo yari ageze mu mashuri abanza mu mwaka wa Gatandatu, Se yamwohereje kujya kuba i Nyamata ari wenyine, atangira ubuzima bushya no kumenyana n’abandi bana, ndetse aza guhuza n’inshuti ze mu myaka nk’iye.

    Yaje kubona ko benshi mu bana bageragezaga amahirwe yo kujya mu gisirikare ahanini bitewe n’uko bari baturiye ikigo cya Gisirikare. 

    Ariko kandi asobanura ko yatinyaga abasirikare n’ubwo yatangiye kubamenyera kubera abana bari inshuti ze, bamutinyuye kugeza ubwo atangiye no kwinjira mu kigo cya Gisirikare i Gako

    Yavuze ati “Bankundishije igisirikare. Urumva i Gako, abana ba hariya kuri Mbyo igisirikare baragikunda cyane, n’icyo kintu akura yumva akwiye gukora. Rero naharageze abana batangira kujya bakinkundisha, rero njya kwiyandikisha mu gisirikare mbakurikiye.”

    Yavuze ko ubwo yageraga i Gako agiye kwiyandikisha mu gisirikare bamubwiye ko akiri muto. Ati “Bansubijeyo barabandika (abo bari bajyanye). Barambwiye ngo wowe uri muto, bansohora mu kibuga mpita nigendera.”

    Abashaka kujya mu gisirikare cy'u Rwanda basabwa kuba bararangije amashuri nibura kuva kuri atatu kugera kuri atandatu yisumbuye kandi uwiyandikisha akaba afite kuva ku myaka 18 kugeza kuri 23 y'amavuko.

    Uwiyandikisha asabwa kuba ari Umunyarwanda ufite ubushake; ubuzima buzira umuze, byemejwe na muganga wemewe na Leta; kuba utarakatiwe n'inkiko; kuba ari inyangamugayo; ari ingaragu n'ibindi. 

    Yampano amaze gushyira hanze indirimbo zirimo nka ‘Zikana’ yakoranye na Fireman, ‘Hawayu’, ‘Bucura’, ‘Don’t worry’ n’izindi, ‘Uworizagwira’, ‘Inzira’ yakoranye na Yvanny Mpano n’izindi.


    Yampano uherutse gusohora indirimbo 'Sibyanjye' yatangaje ko yageragaje kujya mu gisirikare cya RDF byanga ku munota wa nyuma


    Yampano yavuze ko nyuma y'uko asezerewe mu kigo cya Gabiro, ntiyongeye kugerageza amahirwe yo kujya mu gisirikare 

    Yampano yasobanuye uko yavuye i Nyamasheke agera i Kigali agamije gushaka uko yakwinjira mu muziki

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘ZIKANA’ YA YAMPANO NA FIREMAN

    “> 

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'SIBYANJYE' YA YAMPANO

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147733/uko-yampano-yagerageje-kujya-mu-gisirikare-cya-rdf-bikanga-147733.html