Blog

  • Katumbi yibukije Tshisekedi ko nyuma y'ubutegetsi, ubuzima bukomeza  #rwanda #RwOT

    Mu Kiganiro Moïse Katumbi yagiranye na Jeune Afrique, yatangaje byinshi ku miyoborere ya Perezida Félix Tshisekedi, anavuga ibijyanye n'ibyifuzo byo guhindura Itegeko Nshinga rya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Katumbi ashinja Tshisekedi gushaka kuguma ku butegetsi mu buryo butemewe, cyane cyane gukoresha impinduka mu Itegeko Nshinga kugira ngo abone manda ya gatatu.

    Katumbi agaragaza impungenge zikomeye ku myifatire ya Tshisekedi, avuga ko ibyifuzo byo guhindura Itegeko Nshinga bigamije inyungu bwite za Tshisekedi, aho kurengera abaturage cyangwa kuzamura igihugu. Yagize ati: 'Birababaje kubona bamwe batekereza kuguma ku butegetsi aho gukorera rubanda. Kwifuza guhindura Itegeko Nshinga ku nyungu zawe bwite, ni ukwiyemeza gusubiza igihugu inyuma kurushaho.' Yongeyeho ko ibyo byose ari amayeri ya politiki ya Perezida kugira ngo akomeze kuguma ku butegetsi.

    Ku bijyanye n'ubuyobozi bw'igihugu muri rusange, Katumbi avuga ko amatora ya 2018 yabaye ay'uburiganya, aho yemeza ko Félix Tshisekedi nta bubasha afite buhabwa n'abaturage. Ati: 'Félix Tshisekedi nta bubasha yemererwa n'abaturage.' Yibaza ukuntu bashobora kugirana ibiganiro na Perezida utajya yerekana ko hari ibibazo bikomeye igihugu gifite.

    Ku bwe, guverinoma n'abayobozi bagize ubutegetsi bwa Tshisekedi bagakwiye gushyira imbere gukemura ibibazo by'abaturage, aho guhindura Itegeko Nshinga ku nyungu bwite z'ubuyobozi.

    Ku kibazo cy'uko Katumbi yaba afite umubano n'abarwanya ubutegetsi cyangwa ashaka guteza umutekano muke, by'umwihariko ku bikorwa by'ubwubatsi byakozwe n'ubufasha bwa Katumbi mu gace ka Haut-Katanga, asobanura ko ibyo ari ibinyoma, kandi ko ibikorwa bye bigamije iterambere ry'abaturage. Yibutsa ko yagiye yubaka amashuri n'ibitaro byo gufasha abaturage kandi ko nta mugambi wo guteza umutekano muke afite.

    Ku birego byo kuvugurura ibibuga by'indege mu buryo bunyuranyije n'amategeko, Katumbi agaragaza ko ibyo bikorwa biri mu murima we kandi ko amategeko amwemerera kubikora atabanje gusaba uruhushya, kuko ari ibikorwa byo gusana ibibuga by'indege bimaze igihe kirekire bikoreshejwe.

    Katumbi kandi atangaza ko ubutegetsi bwa Tshisekedi buri kugerageza kumubuza gukorera abaturage, ariko atemera ko ibyo bizatsinda. Yavuze ko n'ubwo Perezida Tshisekedi atigeze amubuza ibikorwa bye by'ubugiraneza, ubutegetsi buri kugerageza kumucisha bugufi binyuze mu bimenyetso bya politiki n'ibirego.

    Yasobanuye ko n'ubwo yari afite umutima utuje, ibikorwa byo guhiga abo batavuga rumwe n'ubutegetsi bigamije gucecekesha abantu badashyigikiye ubutegetsi. Katumbi yatanze urugero rw'ibyo avuga, ashingiye ku rupfu rwa Chérubin Okende n'ifatwa rya Salomon Idi Kalonda, avuga ko ibyo ari bimwe mu bikorwa bishobora gukorwa mu rwego rwo gukuraho abatavuga rumwe n'ubutegetsi.

    Mu gusoza Katumbi ashinja Perezida Tshisekedi gukoresha ubutegetsi mu nyungu ze bwite, no kugerageza guhindura Itegeko Nshinga kugira ngo agume ku butegetsi. Katumbi akomeza kugaragaza ko ubuyobozi bwa Tshisekedi bukoresha iterabwoba n'ibinyoma mu guhangana n'abatavuga rumwe na bwo, ariko yemeza ko batazabasha kumuhagarika ngo areke gufasha abaturage bo muri RDC.

    The post Katumbi yibukije Tshisekedi ko nyuma y'ubutegetsi, ubuzima bukomeza  appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/katumbi-yibukije-tshisekedi-ko-nyuma-yubutegetsi-ubuzima-bukomeza/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=katumbi-yibukije-tshisekedi-ko-nyuma-yubutegetsi-ubuzima-bukomeza

  • FERWACY yashimiye abakinnyi batwaye imidali muri shampiyona Nyafurika y'Amagare #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Mbere, ubuyobozi bw'ishyirahamwe ry'umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda, FERWACY bwakiriye ku meza abakinnyi bavuye muri shampiyona y'Afurika muri Kenya.

    Muri uyu muhango wari uyoboww na Prezida wa FERWACY, Ndayishimiye Samson yashimye uko bitwaye muri iri rushanwa ryakinwe hagati ya tariki ya 09 kugeza juya 13 Ukwakira 2024.

    Muri iyi shampiyona y'Afurika yabereye muri Kenya Rwanda rwegukanye umudari wa zahabu Nk'ikipe ivanze (Mixed Relay), umudari wa Silva mu Bagore batarengeje imyaka 23 (Women U23 Road Race).

    Begukanye kandi umudari wa bronze mu cyiciro cy'abagore (Women Elite & Men U23 Road Race).

    Iyi kipe y'u Rwanda ikomeje gukina amarushanwa atandukanye yitegura gukina shampiyona y'isi izabera mu rwanda 21-28 nzeli 2025.

    Nubwo habonetse umusaruro mwiza ku banyarwanda, basabye ko haboneka ubufasha bwo kubona amagare agezweho mu rwego rwo kongera umusaruro.

    Kuri ibi byifuzo by'abakinnyi niho umuyobozi wa FERWACY, Ndayishimiye Samson yashimye uko bitwaye abasezeranya ko bagiye gushakira umuti zimwe mu mbogamizi bahuye nazo.

    The post FERWACY yashimiye abakinnyi batwaye imidali muri shampiyona Nyafurika y'Amagare appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ferwacy-yashimiye-abakinnyi-batwaye-imidali-muri-shampiyona-nyafurika-yamagare/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ferwacy-yashimiye-abakinnyi-batwaye-imidali-muri-shampiyona-nyafurika-yamagare

  • Kuki Sauti Sol yahinduye iby’igitaramo cyayo… – #rwanda #RwOT

    Basohoye itangazo rivuga ko igitaramo cyabo bise 'Kigali Pere-Party' bari kuzakora tariki 18 Ukwakira 2024, bakimuriye tariki 30 Ugushyingo 2024 mu rwego rwo gushyira ibintu ku murongo, ariko kizabera muri Kigali Universe nk’uko byari byatangajwe mbere.

    InyaRwanda yahawe amakuru avuga ko Sauti Sol yateguye iki gitaramo mu rugendo rugamije gusezera ku bakunzi bafana babo babakunze mu gihe cy’imyaka 17 ishize ari mu muziki.

    Muri uru rugendo bagiranye ubufatanye n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere (RDB) ajyanye n’umuhango wo Kwita Izina, ndetse bagiye bitabira ibi birori mu bihe bitandukanye, bagataramira Abanyarwanda, ndetse nko mu 2022 bahawe umwanya wo kwita izina abana b’ingagi.

    Bategura iki gitaramo muri Kigali bari babihuje n’umuhango wo Kwita Izina wari kuba tariki 18 Ukwakira 2024, ariko RDB iherutse gusohora itangazo ivuga ko wasubitswe kandi ko itariki y’indi ibi birori bizaberaho izatangazwa mu gihe kiri imbere.

    Iki gitaramo kandi Sauti Sol yagiteguye mu rwego rwo kurangiza kontaro (Contract) bari bafitanye n’abantu mbere y’uko bashyira akadomo ku rugendo rwabo mu muziki.

    Byari biteganyijwe ko bitabira umuhango wo Kwita Izina kuri iyi nshuro ya 20, kandi bagataramira abantu tariki 18 Ukwakira 2024 muri Kigali Universe.

    Bitewe n’uko RDB yasubitse umuhango wo Kwita Izina, byatumye Sauti Sol ikomeza gahunda yari yihaye ariko bahitamo kwigiza imbere iki gitaramo.

    Sauti Sol izahurira ku rubyiniro na Mike Kayihura, Ariel Wayz, Dj June, Nicolas Peks ndetse na Dj Sonia. Kwinjira ni 10, 000 Frw mu myanya isanzwe na 5,000 Frw igihe waguze itike mbere y’umunsi w’igitaramo.

    Sauti Sol yaherukaga gutaramira i Kigali, ku wa 4 Nzeri 2022, mu gitaramo cyabereye mu Intare Conference Arena, bahuriyemo n'umunya-Senegal, Youssou N'Dour.

    Ku wa 4 Ugushyingo 2023, iri tsinda ryakoze igitaramo cyo gusezera ku bafana babo cyabereye mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya. Icyo gihe, ibihumbi by'abafana banze kwakira ko batandukanye burundu, biyemeza kuzongera gukora igitaramo nk'iki.

    Sauti Sol yamamaye mu ndirimbo zirimo 'Nerea'.  Iri tsinda ryatanze ibyishimo i Kigali mu bitaramo bitandukanye birimo nka 'New Year Eve Countdown 2018' cyabaye ku wa 29 Ukuboza 2017, bahuriyemo na Yemi Alade wo muri Nigeria.

    Igitaramo bakoreye i Kigali ku wa 17 Nzeri 2016, bamurika album ya Gatatu bise 'Live and Die in Africa' cyabereye i Gikondo ahasanzwe habera Expo.

    Sauti Sol igizwe n'abasore bane bakurikiranye amasomo kugeza ku rwego rwa Master's barimo Bien-Aimé Baraza; Willis Austin Chimano, umuririmbyi unakina ikitwa Saxophone, Savara Mudigi hamwe na Polycarp Otieno uvuza guitar.

    Iri tsinda rifite amateka akomeye mu ndirimbo nyinshi zakoze benshi ku mutima nka Mapacha, Blue Uniform, Isabella, Live and Die in Africa, Nerea, na Unconditionally Bae'.

    Sauti Sol yagwije ibigwi mu muziki w’Afurika; ryatanze ibyishimo kuri Miliyoni z’abantu hirya no hino ku Isi utabigiwe no mu Rwanda. Ni inshuti z’u Rwanda, ndetse bari no ku rutonde rw’ibyamamare byise izina abana b’ingagi mu mwaka wa 2022. 

    Sauti Sol yatangaje ko yigije imbere igitaramo cyayo, aho kizaba ku wa 30 Ugushyingo 2024


    Sauti Sol yavuze ko yari yiteguye kwitabira ibirori byo Kwita Izina byari kuba ku wa 18 Ukwakira 2024, ariko bikimara guhinduka bahisemo guhindura n'itariki y'igitaramo cyabo


    Sauti Sol iri gukora ibi bitaramo mu rwego rwo kurangiza Kontaro bari bafitanye n'abantu no gusezera ku bafana babo



    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘SUZANNA’ YA SAUTI SOL

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147758/kuki-sauti-sol-yahinduye-ibyigitaramo-cyayo-i-kigali-147758.html

  • Uruhisho rwa Chorale de Kigali mu gitaramo ki… – #rwanda #RwOT

    Batangaje ko iki gitaramo cy'indirimbo z'umwimerere kizaba ku wa 22 Ukuboza 2024 muri BK Arena. Ni naho mu 2023 cyabereye, icyo gihe cyahuje ibihumbi by'abantu barimo n'abayobozi mu nzego Nkuru z'Igihugu, bafatanya kuramya no guhimbaza Imana.

    Ni kimwe mu bitaramo biba bitegerejwe buri mwaka! Ahanini biturutse ku buhanga n'ubushobozi abaririmbyi b'iyi korali bagaragaza buri mwaka mu gitaramo.

    Chorale de Kigali ifatwa nka nimero ya mbere mu zikora umuziki muri Kiliziya Gatolika ku buryo hari ababa biteze iki gitaramo cyabo buri mwaka.

    Uyu mwaka ntibisanzwe!

    Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, Perezida wa Chorale de Kigali, Bwana Jean Claude Hodari yavuze ko kuri iyi nshuro ya 12 biteguye kuzatanga ibyishimo bisendereye mu gitaramo cyabo, ahanini binyuze mu ndirimbo zubakiye ku mwimwerere, bashingiye ku kuba mu 2023 hari abagaragaje ko batanyuzwe.

    Yavuze ati 'Kuri iyi nshuro iki gitaramo kirimo ubushyuhe bwinshi kuruta ubushize kuko ubushize hari abatarishimiye umwanya munini twageneye igihangano cya 'Haendel' cyari 'Classic Music'. N'ubundi 'Classical Music' izazamo, ariko n'indirimbo zihimbaza mu mico inyuranye no mu ndirimbo abantu bazi zizaba nyinshi.'

    Hodari Jean Claude yasobanuye ko mu gutegura iki gitaramo kuri iyi nshuro na none bubakiye ku bitekerezo by'abantu, bagamije kujyanisha n'ibyifuzo byabo kandi barabyubahirije.

    Akomeza ati 'Igitaramo muri rusange kandi cyubakiye ku bitekerezo no ku ndirimbo twahawe n'abakunzi bacu binyuze ku mbuga nkoranyambaga dukoresha. Ari amazina y'indirimbo, ari n'uburyo bwo kuryoshya igitaramo, barabitubwiye kandi twarabyemeje.'

    Iki gitaramo cyamaze kuba umuco, kuko buri mwaka bagikora mu rwego rwo gufasha Abakristu kwizihiza Umunsi wa Mukuru wa Noheli no gusoza neza umwaka uba urangiye no kuzatangira umushya mu mahoro no mu munezero.

    Buri mwaka Chorale de Kigali ishaka umwihariko igenera abakunzi bayo, ugereranyije n'imyaka yabanje. Bigakorwa mu rwego rwo gukomeza gushimisha abakunzi bayo.

    Kuva mu 2013, Chorale de Kigali ikora igitaramo nk'iki. Imibare igaragaza abantu barenga ibihumbi 20 bitabira iki gitaramo. Kandi gitegurwa mu rwego rwo gukundisha Abanyarwanda umuziki uhimbanywe kandi ukaririmbanwa ubuhanga.

    Mu bihe bitandukanye igitaramo nk'iki cyabereye ahantu hatandukanye harimo na Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, kandi ibihumbi by'abantu byagiye byitabira, bagataha banyuzwe n'ubuhanga bw'abaririmbyi bagize iyi korali.

    Nko mu 2019, iki gitaramo cyabereye muri Camp Kigali, biba ngombwa ko hari abantu basubirayo kubera ko imyanya yari yateguwe yari yuzuye.

    Hodari Jean Claude yigeze kuvuga ko amafaranga bakoresha mu gutegura iki gitaramo ahindagurika ahanini bitewe n'aho igitaramo cyabereye, ibyuma bakoresheje, imitako n'ibindi.

    Ariko kandi avuga ko imibare ya hafi, igaragaza ko nibura mu gutegura bakoresha Miliyoni 60 Frw. Ati 'Biragoye kuvuga ngo ni angahe, ariko ni amafaranga atari munsi ya Miliyoni nka 60 Frw iyo ubaze neza. Twakwifuza byinshi birenga ibyo, kuko hari ibyo tugenda tureka kugira ngo bitaba menshi, ariko gutegura igitaramo byonyine bidutwara amafaranga arenze ayo ngayo…'


    Chorale de Kigali yatangaje ko ku nshuro ya 12 igiye gukora igitaramo 'Christmas Carols Concert' kizaba ku wa 22 Ukuboza 2024 muri BK Arena


    Chorale de Kigali yatangaje ko kuri iyi nshuro mu gutegura iki gitaramo bashingiye ku bitekerezo by'abakunzi b'umuziki wabo


    Chorale de Kigali yavuze ko biyemeje kugendera ku bitaragenze neza mu 2023, bategura igitaramo cyo muri uyu mwaka


    Perezida wa Chorale de Kigali, Bwana Hodari Jean Claude yatangaje ko kuri iyi nshuro iki gitaramo kizaba cyihariye mu bakunzi bayo


    Umwanditsi wa 'Musekeweya', Rukundo Charles Lwanga ari mu baririmbyi ba Chorale de Kigali



    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'UEFA CHAMPIONS’ LEAGUE’ YASUBIWEMO NA CHORALE DEKIGALI

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147759/uruhisho-rwa-chorale-de-kigali-mu-gitaramo-kizinjiza-abakunzi-bayo-mu-byishimo-bya-noheli-147759.html

  • Barimo uwazamuwe na Hip Hop! Ibyo wamenya ku… – #rwanda #RwOT

    Aya mateka, yagiye ahindurwa n'ivuka ry'abaherwe banyuranye b'abirabura, ibyashimangiye ko umuryango mugari w'abirabura ndetse n'uwa Afurika byumwihariko ushobora kubungabunga ubutunzi bwawo.

    Usanga nubwo Afurika ifite umutungo kamere mwinshi, ubukungu bwinshi bw'uyu mugabane ntibutera imbere bitewe n'ibikorwa remezo bidahagije, imiyoborere mibi no gushingira ku mari yo hanze.

    Mu rwego rwo gushyigikira imishinga Nyafurika n'iy'abirabura, abaherwe b'abirabura usanga bagira uruhare runini mu kuyitera inkunga.

    Urutonde Forbes yashyize ahagaragara tariki 10 Ukwakira 2024, rugaragaza ko David Steward, washinze ikigo cya World Wide Technology (WWT), yahagurukije umunya-Nigeria Aliko Dangote ku mwanya w'umwirabura ukize kurusha abandi ku isi.

    Kuri uru rutonde, haragaraho abandi baherwe nka Oprah Winfrey umaze imyaka myinshi aza mu b’imbere, Robert Smith, umuraperi Jay-Z, Michael Jordan n’abandi.

    Ikinyamakuru Forbes cyashyize ahagaragara urutonde rw'Abirabura bakize kurusha abandi ku Isi, aho Oprah Winfrey ari we mugore wenyine ukomeje kugaragara kuri uru rutonde.

    Ni mu gihe Aliko Dangote wo muri Nigeria atakiri ku mwanya wa mbere kuko yawukuweho n'Umunyamerika, David Steward utunze Miliyari 11.4 z'amadolari, akaba yaje ku mwanya wa 206 ku isi.

    Dore abairabura 10 bayoboye abandi mu butunzi ku Isi mu 2024:

    1.     David Steward


    David Steward ni we muherwe uza ku mwanya wa mbere mu birabura bakize cyane ku Isi. Uyu mukambwe w’imyaka 73 y’amavuko, ni we nyiri ikigo cya World Wide Technology kiri mu bikomeye muri Amerika.

    Ku rutonde rw’abatunze agatubutse ku Isi, Forbes yamushyize ku mwanya wa 206, hamwe n’umutungo ungana na Miliyari 11.4 z’amadolari.

    2.     Aliko Dangote


    Uyu Munya-Nigeria nubwo yavuye ku mwanya wa mbere nk'Umwirabura ukize kurusha abandi ku Isi, ariko akomeza kuba Umunyafurika uza mu baherwe b’imbere. Afite inganda za sima mu bihugu nka Nigeria, Zambia, Senegal, Tanzania and Afurika y'Epfo.

    Dangote w’imyaka 67 y’mavuko, niwe mwirabura wa Kabiri ukize cyane ku Isi mu 2024, akaza ku mwanya wa 211 mu baherwe bose b’Isi, akaba atunze Miliyari 11.3 z’Amadolari.

    3.     Robert F. Smith

    Robert Fredrick Smith uza ku mwanya wa Gatatu mu birabura batunze za Miliyari z’madolari ku Isi, ni umunyamerika w’umuherwe wamenyekanye cyane mu bikorwa by’ubucuruzi n’iby’ubugiraneza.

    Ni uwa 224 mu baherwe b’Isi, akaba atunze Miliyari 108 z’Amadolari. Ni we washinze ndetse akaba ari n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cya Vista Equity Partners.

    4.     Mike Adenuga


    Uyu mugabo utunze Miliyari 6.7 z’amadolari, afite sosiyeti ya Telecom n'uruganda rutunganya peteroli. 

    Adenuga yahawe igihembo cy'umunya-Nigeria wabashije kugurisha peteroli nyinshi mu myaka wa 1990.

    Kuri ubu afite uruganda rwa Conoil Producing Company rutunganya peteroli. Ku munsi rubona utugunguru turenga 100.000.

    Kuri we intego ye ni ukuzamura sosiyeti y'itumanaho rizakoreshwa muri Afurika mu itumanaho rya za telefoni (Globacom) aho kuri ubu iyo sosiyeti mu itumanaho rya telefone zigendanywa rikoresha n'abantu barenga miliyoni 15 muri Nigeria.

    5.     Abdulsamad Rabiu


    Umunyemari Rabiu ukomoka muri Nigeria washoye muri kompanyi za sima ndetse n’iz’isukari, atunze Miliyari 4.8 z’amadolari mu 2024, akaba ari ku rutonde rw’abirabura bakize cyane ku Isi.

    6.     Michael Jordan


    Nyuma yo kugurisha imigabane ye yose mu ikipe ya Charlotte Hornets, Michael Jordan yabaye umuntu wa mbere utunze amafaranga menshi mu mateka y’abakinnyi bakina cyangwa bakinnye Basketball aho abarirwa umutungo ungana na miliyari 3.5 $ mu 2024. 

    Uyu munyabigwi mu mateka y’umukino w’amaboko wa Basketball yatwaye ibikombe byinshi n’imidali birimo n’ibihembo bya ‘MVP’ yegukanye inshuro eshanu aho bihabwa umukinnyi wa mbere w’umuhanga muri NBA, akaba yarabihawe ubwo yakiniraga ikipe ya Chicago-Bulls. 

    7.     Oprah Winfrey


    Ni umunyamakuru ukomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni icyamamare mu itangazamakuru, aho ibiganiro bye byamenyekanye cyane ndetse bigakundwa ku rwego rw’Isi.

    Ni we mugore ukize ku Isi mu bari n'abategarugori bo muri Afurika. Yashinze ishuri muri Afurika y'Epfo yise “Oprah Winfrey Leadership Academy.”

    Ni we mugore umwe rukumbi uza mu birabura 10 ba mbere batunze agatubutse, akaba aza ku mwanya w’1172 ku Isi.

    8.     Patrice Motsepe


    Patrice Motsepe akomoka muri Afurika y'Epfo, akaba afite uruganda mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro. Yize iby'ubucamanza muri Kaminuza ya Witwatersrand, aba uwa mbere washyizeho ihuriro ry'abavoka b'abanyafurika i Johannesburg bise “Bowman Gilfillan”. Yashinze kandi sosiyeti y'ubwubatsi.

    Afite imigabane myinshi muri sosiyeti y'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro African Rainbow Minerals (ARM) sosiyeti yo muri Afurika y'Epfo ikize ku mabuye ya platine, nickel,chrome, fer, manganèse, charbon, cuivre na zahabu. Anafite kandi ikigo cy'abakinnyi b'umupira w'amaguru. Atunze Miliyari 3 z’Amadolari, akaba aza ku mwanya w’1149 mu batunze agatubutse ku isi.

    9.     Jay-Z


    Shawn Carter [Jay-Z] amaze imyaka irenga 20 ashakisha ubuzima ijoro n’amanywa. Ni umugabo wagize uruhare runini mu guhindura uko abantu babona injyana ya Hip Hop ku Isi, abera kandi icyitegererezo benshi bashakaga gutera imbere.

    Muri 2019, Forbes yatangaje ko ari we muraperi wa mbere ufite umutungo ubarirwa muri miliyari y’amadolari.  Jay-Z yakuriye mu buzima butoroshye, ndetse mu myaka ye y’ubuto yigeze no gucuruzaho ibiyobyabwenge.

    Ku myaka 13 y’amavuko, nibwo yatangiye gutekereza kuzaba umuherwe ariko adatekereza ko Rap ariyo izabimugezaho. 

    Uyu munsi, Jay-Z w’imyaka 54 atunze umutungo ubarirwa muri miliyari 2.5 z’amadolari, akaba aza ku mwanya wa 9 mu baherwe b’abirabura, aho ku rutonde rw’abatunze agatubutse ku Isi yashyizwe ku mwanya wa 1363.

    10. Strive Masiyiwa


    Umunya-Zimbabwe Strive Masiyiwa, ni we muherwe w’umwirabura uza ku mwanya wa 10, akaba atunze angana na Miliyari 1.8 y’amadolari. Yashinze kandi ayobora kompanyi ihuriyemo ibigo binyuranye by’ikoranyabuhanga ya Econet Global and Cassava Technologies.

    Ku Isi, Strive w’imyaka 63 y’amavuko aza ku mwanya w’1848.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147757/barimo-uwazamuwe-na-hip-hop-ibyo-wamenya-ku-birabura-10-bakize-cyane-ku-isi-amafoto-147757.html

  • Musanze: Umurambo w'umugabo watoraguwe mu rugo rw'uvugwaho gukora uburaya – #rwanda #RwOT

    Umurambo w'uyu mugabo wabonetse mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 14 Ukwakira 2024, mu mbuga yo k'uyu mugore wahise atabwa muri yombi kugira ngo hakorwe iperereza.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyaruguru, SP Mwiseneza Jean Bosco, yemeje aya makuru, asaba abaturage gutangira amakuru ku gihe ku bantu bafitanye amakimbirane kugira ngo ibibazo byabo bishakirwe umuti icyaha gikumirwe kitaraba.

    Ati “Uyu munsi nibwo hamenyekanye amakuru ko umugabo uri mu kigero cy'imyaka 30 bamusanze yapfuye aryamye mu Mudugudu wa Kabaya , Akagari ka Buramira mu Murenge Kimonyi. Hatangiye iperereza hafashwe umuntu umwe ukekwa, ubu afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza.”

    Nyuma y'urupfu rw'uyu mugabo, uyu mugore ukekwaho kuba indaya yahise atabwa muri yombi kugira ngo iperereza rikorwe hamenyekane icyateye urupfu rw'uyu mugabo kuko hari n'amakuru yavugaga ko yiriwe asangira n'uwo mugore.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-umurambo-w-umugabo-watoraguwe-mu-rugo-rw-uvugwaho-gukora-uburaya

  • Musanze: Hotel Muhabura yibasiwe n'inkongi y'umuriro – #rwanda #RwOT

    Izo nyubako zibasiwe n'inkongi y'umuriro yatangiye mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 14 Ukwakira 2024, ni igice cy'igikoni, bar, restaurant, ibyumba 5 n'ububiko. Ibyari birimo byose byahiye birakongoka kugeza ubwo Polisi Ishami rishinzwe ubutabazi no kuzimya inkongi y'umuriro ryatabaye rikawuzimya utari wafata n'izindi nyubako.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyaruguru, SP Mwiseneza Jean Bosco, yemeje aya makuru, avuga ko kuri ubu umuriro wamaze kuzima ariko ko batari bamenya icyateye iyi mpanuka kuko hatangiye iperereza.

    Yasabye abaturage kwirinda ikintu cyose cyaba nyirabayazana w'inkongi ndetse ashishikariza abakora ubucuruzi kujya bashinganisha ibicuruzwa byabo.

    Yagize ati “Icyateye inkongi y'umuriro ntikiramenyekana. Hatangiye iperereza ku cyateye inkongi y'umuriro. Ibyahiriyemo biracyabarurwa agaciro kabyo ntikaramenyekana.”

    “Ubutumwa duha abaturage ni ukwirinda ikintu icyo aricyo cyose cyaba nyirabayazana y'impanuka y'inkongi y'umuriro kuko itwara ubuzima bw'abantu ndetse igatera ibihombo. Turabasaba kandi gushyira ubucuruzi bw'abo mu bwishingizi.”

    N'ubwo icyateye iyi mpanuka n'ibyangiritse bitari byamenyekana, amakuru ya bamwe mu bari bari kuri iyi hoteli ubwo yibasirwaga n'inkongi y'umuriro, avuga ko babonye umuriro ubatunguye uturuka ku gice cy'igikoni ugakwirakwira ku bice byibasiwe mbere y'uko Polisi yitabazwa ikazimya iyo nkongi.

    Hotel Muhabura ni umwe mu mahoteli akomeye cyane mu Karere ka Musanze ndetse ifite n'uburambe muri uyu mwuga kuko yatangiye gukora mu 1954, imyaka 70 yose ikaba ishize ikora nka hoteli.

    Umuriro wari mwinshi cyane hitabazwa Polisi Ishami rishinzwe ubutabazi no kuzimya inkongi

    Igice cy’igikoni nicyo kibasiwe cyane kuko cyakongotse


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-hotel-muhabura-yibasiwe-n-inkongi-y-umuriro

  • Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n'amaguru ahunga RIB agarurwa n'abaturage #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki 14 Ukwakira 2024, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Mpushi, Umurenge wa Musambira ho mu Karere ka Kamonyi yahamagajwe kuri RIB Sitasiyo ya Musambira, ubwo yahageraga, yagerageje kwiruka ahunga ariko agarurwa n'abaturage, asanganirwa na Polisi na RIB bahita bamwambika amapingu.

    Amakuru afitwe na intyoza.com akanemezwa n'Ubuyobozi bw'Umurenge wa Musambira ni ay'uko Gitifu Janvier Nzitabimfura usanzwe uyobora Akagari ka Mpushi yaraye atawe muri yombi.

    Gitifu Nzitabimfura, ubwo umunyamakuru wa intyoza.com yageraga mu kagari ka Mpushi abaturage bavuga ko bumvise ayo makuru ko Gitifu wabo yatawe muri yombi. Bavuka ko yavuye ku biro by'Akagari yitwaye kuri Moto akitaba RIB i Musambira ariko bikarangira atagarutse.

    Nyirandayisabye Christine, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Musambira yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko nawe yumvise ko uyu Gitifu Janvier wa Mpushi yatawe muri yombi ariko ko ataramenya ibyo akurikiranyweho.

    Amakuru intyoza.com ikesha bamwe mu baturage b'i Mpushi ni uko uyu Gitifu Janvier mu bihe bishize ashobora kuba akekwaho gutera inda umukobwa, hanyuma akamugira inama yo kuyikuramo, uruhinja bakaruta mu musarane ariko ku bw'amahirwe rukaza gukurwamo ari ruzima, ruhabwa umwe mu bajyanama b'Ubuzima aha i Mpushi ari nawe ubu ufite uyu mwana.

    Andi makuru agera ku intyoza.com ni uko mu minsi ishize uyu Mujyanama w'Ubuzima ufite uyu mwana yagiye atotezwa kenshi ndetse bigera n'aho aterwa mu rugo, aratwikirwa, aho ku ikubitiro iri totezwa n'ibikorwa bibi yagiye akorerwa akeka umuryango ukomokwamo n'umwe muri aba bakobwa bakekwaho kubyara uyu mwana arimo kurera.

    Hari amakuru kandi avuga ko mu gihe uyu mwana yakurwaga mu musarane, abakobwa na bamwe mu bagore muri aka gace( Mpushi) bahamagajwe barapimwa ariko abakobwa babiri b'uyu muryango( ukekwaho gutoteza Umujyanama w'Ubuzima), barimo umwe ukekwa ko ariwe nyiri ukubyara uruhinja akaruta mu musarane ngo bakingiwe ikibaba nti bajya gupimwa, hagakekwa ko uyu Gitifu ariwe wabahishiriye akanga kubatanga.

    Ubwo mu byumweru hafi bitatu bishize, uyu Mujyanama w'Ubuzima yaganiraga na intyoza.com amaze guterwa ndetse akanatwikirwa, yashyize mu majwi umubyeyi w'aba bakobwa, ndetse akanavuga ko yagiye yigamba kenshi kumugirira nabi ariko byose byagera mu buyobozi bw'ibanze (Mukagari) nti bihabwe agaciro.

    Soma hano inkuru yakozwe ubwo uruhinja rwatabwaga mu musarane;Kamonyi-Musambira: Uruhinja rwakuwe mu musarani rukiri kumwe n'urureri

    intyoza

     

     

    Source : https://www.intyoza.com/2024/10/15/kamonyi-musambira-gitifu-yakijijwe-namaguru-ahunga-rib-agarurwa-nabaturage/

  • Kamonyi-Rukoma: Mutekano yakubise ndetse akomeretsa umugore w'abandi bapfa ikiro cy'Umuceri n'isukari #rwanda #RwOT

    Ushinzwe umutekano mu Mudugudu wa Kabagabo, Akagari ka Murehe, Umurenge wa Rukoma ho mu Karere ka Kamonyi, yakubise ndetse akomeretsa mu mutwe umugore w'abandi amusanze muri Butiki aho acururiza. Intandaro yabaye ikiro cy'umuceri n'isukari yatumye umwana.

    Aganira na intyoza.com, umugabo w'uyu mugore wahohotewe yavuze ko umugore we Mukarwego Domitika yakubiswe kandi agakomeretswa bikomeye mu mutwe na Niyitanga Pierre waje akamusanga muri Butiki nyuma y'uko yari ashyiriwe ikiro cy'umuceri n'isukari yatumye umwana, yabigarura bakamubwira ko ibiribwa byakuwe muri Butiki bitagarurwamo.

    Ubwo Umunyamakuru yageraga ku Murehe aho Mutekano yakubitiye Mukarwego, Umugabo we wari wasigaye acuruza, yagize ati' Ubu umugore wanjye ararwaye ndetse yagiye kwa muganga, nta n'ubwo abasha gukora kandj n'umutwe uragenda ubyimba. Bikiba ku wa Gatandatu, twagiye kuri RIB I Rukoma ari nabo batwohereje kwa muganga.

    Avuga uko byagenze, uyu mugabo avuga ko Mutekano usanzwe ufite Resitora hafi aho yohereje umwana kugura ikiro cy'umuceri n'isukari, barabimuha aragenda ariko agaruka avuga ko babyanze ngo ni bamusubize amafaranga, bamubwira ko ibyakuwe mu iduka bikajyanwa hanze bitagarurwa.

    Umwana batamusubije amafaranga yasubiyeyo, agarukana n'uwamutumye ariwe Mutekano, nawe bamubwira ko batakwakira ibiribwa byaguzwe bikajyanwa hanze bikaba bigaruwe. Mu gucyocyorana, ngo nibwo Mudugudu yahise afata umunzani wari uraho awukubita uyu mugore Mukarwego inshuro ebyiri mu mutwe yikubita hasi, abaturage barahurura kubakiza.

    Ubwo ibi byabaga, uyu mugabo wa Mukarwego avuga ko we atari hafi aho, ko bamuhuruje bamubwira ko umugore we ahohotewe bikomeye n'ushinzwe Umutekano.

    Ubwo Umunyamakuru yageraga aha ku Murehe, ntabwo yabashije kubona uyu mukuru w'Umutekano, Niyitanga Pierre uvugwaho uru rugomo. Amakuru ahari ni uko nyuma y'ibyabaye atari kuboneka bisanzwe atinya ko afatwa agashyikirizwa RIB.

    Munyaneza Théogène

    Source : https://www.intyoza.com/2024/10/15/kamonyi-rukoma-mutekano-yakubise-ndetse-akomeretsa-umugore-wabandi-bapfa-ikiro-cyumuceri-nisukari/

  • Perezida Kagame yakoze impinduka mu buyobozi… – #rwanda #RwOT

    Maj. Gen. Andrew Kagame asimbuye kuri uyu mwanya Umugaba w'Inkeragutabara Maj. Gen (Rtd) Amb Frank Mugambage nawe wagiye kuri uyu mwanya asimbuye Gen. Fred Ibingira.

    Maj Gen Alex Kagame yari aherutse gusoza inshingano nk'umuhuzabikorwa w'ibikorwa by'inzego z'umutekano z'u Rwanda, Joint Task Force Commander, muri Mozambique asimburwa na Maj.Gen. Emmy Ruvusha.

    Maj. Gen. Andrew Kagame wagizwe Umuyobozi wa Diviziyo ya mbere ikorera mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara y'Iburasirazuba yari asanzwe ari Umugaba Mukuru wungirije w'Inkeragutabara akaba asimbuye Maj. Gen Emmy Ruvusha uherutse kugirwa umuhuzabikorwa w'ibikorwa by'inzego z'umutekano z'u Rwanda muri Mozambique.

    Maj. Gen. Alex Kagame yagizwe Umugaba Mukuru w'Inkeragutabara

    Maj Gen Andrew Kagame agirwa Umuyobozi wa Diviziyo ya Mbere ikorera mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara y'Iburasirazuba

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147749/maj-gen-alex-kagame-yagizwe-umugaba-mukuru-winkeragutabara-147749.html