Blog

  • Perezida Maduro yashinje Elon Musk gushora miliyari 1$ mu mugambi wo kumuhirika – #rwanda #RwOT

    Ni ibikorwa Maduro yavuze ko Musk yakoze nyuma y'aho hatangajwe ibyavuye mu matora y'umukuru w'igihugu yabaye muri Nyakanga 2024.

    Muri uko kwezi Komisiyo y'Amatora muri Venezuela yatangaje ko Nicolas Maduro uyobora iki gihugu kuva mu 2013 yatsinze amatora y'Umukuru w'Igihugu ku majwi 51,2%, ariko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zo zabiteye utwatsi zikavuga ko ahubwo yibye amajwi Edmundo Gonzalez bari bahanganye.

    Maduro yagize ati 'Mfite amakuru yuzuye ko Musk yakoresheje arenga miliyari 1$ mu bikorwa byo guhirika ubutegetsi, binyuze mu gutera inkunga ibikorwa by'icengezamatwara rigamije ubugizi bwa nabi.'

    Maduro yavuze ko umugore w'uyu munyemari batavuga rumwe witwa Maria Corina Machado ari we wakwirakwizaga iyo nkunga ya Musk ku matsinda yagiraga uruhare mu bugizi bwa nabi.

    Perezida Maduro yanashinje Amerika kuba inyuma y'ibyo bikorwa byo kumukura ku butegetsi amazeho imyaka 11.

    Musk utajya imbizi na Maduro ubwo ibyavuye mu matora yo muri Venezuela byatangazwaga, uyu munyemari yavuze ko uyu mugabo w'imyaka 61 yibye amajwi mu gihe Maduro na we yita Musk umwanzi ugenzura ibijyanye n'ikoranabuhanga akoresheje imbuga nkoranyambaga.

    Mu myaka myinshi ishize Amerika n'ibindi bihugu byo mu Burengerazuba bw'Isi ntibyahwemye kugaragaza ko byemera Juan Guaido utavuga rumwe na Maduro nk'umuyobozi wa nyawe wa Venezuela.

    Ni mu gihe Musk we yakunze kugaragaza ko azagira uruhare mu gukuraho abakuru b'ibihugu babangamira ishoramari rye.

    Perezida wa Venezuela, Nicolas Maduro yashinje Musk gushora miliyari 1$ mu kumuhirika ku butegetsi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-maduro-yashinje-musk-gushora-miliyari-1-yo-kumuhirika

  • RAB yahize gushyira imbaraga mu bushakashatsi bugamije kongera imbuto zitanga umusaruro utubutse – #rwanda #RwOT

    Ibyavuye mu ibarura rusange bigaragaza ko 69% by'Abanyarwanda bose bakora ubuhinzi n'ubworozi ariko mu myaka itanu iri imbere ubuhinzi bugomba gukomeza gutezwa imbere.

    Umuyobozi Mukuru wa RAB, Dr. Ndabamenye Telesphore, yagaragaje ko muri gahunda y'imyaka itanu u Rwanda rufite harimo no guteza imbere ubushakashatsi bugamije gufasha abaturage kubona umusaruro uhagije.

    Ati 'Turifuza gushyira imbaraga mu bushakashatsi butanga imbuto zihangana n'imihindagurikire, zitanga inka zitanga umukamo ariko ibintu byose birarya, buriya kugira ngo ubashe kugaburira abaturage ugomba kubanza kugaburira ubutaka,”

    “Bwa bushakashatsi bujyanye no kumenya uko ubutaka buteye byaratangiwe ariko ntabwo byari byagafashe imbaraga. Tuzamenya ubutaka uko buteye tumenye n'ibyo tubushyiramo tumenye n'ibyo dukuramo.'

    RAB igaragaza ko izakomeza gahunda yo kwihaza mu gutuburira imbuto zihingwa mu gihugu zirimo ibigori n'ibindi binyampeke.

    Dr. Ndabamenye yagaragaje ko ubu abikorera bagira uruhare mu gukora ishoramari mu gutunganya izo mbuto n'ifumbire.

    Ati 'kugira ngo Abanyarwanda babone imbuto zihagije iyo serivisi iri gukorwa n'abikorera bashyizemo ishoramari ariko bagafashwa n'abashakashatsi kugira ngo babahe za mbuto zitanga umusaruro mwinshi.'

    Umuyobozi w'Umuryango Uharanira Iterambere ry'Ubuhinzi muri Afurika (AGRA), ishami ry'u Rwanda, Jean Paul Ndagijimana yagaragaje ko mu bikorwa biteguye gufatanyamo n'u Rwanda harimo kuzamura umusaruro woherezwa mu mahanga.

    Ati 'Mu minsi yashize twibanze cyane ku bihingwa ngandurarugo nk'ibigori, ibishyimbo, soya ingano, ubu navuga ko nta kibazo bifite, imbuto zirahari kandi n'abaturage bazibona Leta inabahaye nkunganire.'

    'Ubu rero tuzakomeza ibyo ariko twongereho n'ibindi kubera ko muri NST2 dushaka kongera ibicuruzwa bijya hanze. Hari bitatu twamaze kwemeranyaho na Leta cyane cyane avoka, urusenda n'ubworozi bw'inkoko. Bivuze ngo dushaka gufasha Leta gukura ku buso buhingwaho avoka kuri hegitari hafi 1000 tukazigeza ku bihumbi bitanu, ni ukuvuga inshuro eshanu, ndetse urusenda turumva dushaka gukuba inshuro 27 toni zajyaga hanze mu myaka itanu iri imbere.'

    Yahamije ko n'ubworozi bw'inkoko bifuza ko bwaziyongeraho 27% mu myaka itanu iriimbere.

    Inzego zishinzwe ubuzinzi kandi zihamya ko zizashyira imbaraga mu gushakira amasomo abahinzi ku buryo umuhinzi azajya atangira guhinga afite isoko.

    Biteganyijwe ko ikigero cy'inguzanyo amabanki n'ibigo by'imari bigenera urwego rw'ubuhinzi kiziyongera kikava kuri 6% kigere ku 10% by'inguzanyo zose, mu gihe umusaruro wangirika uzagabanyuka ukagera munsi ya 5%.

    RAB yahamije ko igiye gushyira imbaraga mu bushakashatsi bugamije kongera umusaruro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rab-yahize-gushyira-imbaraga-mu-bushakashatsi-bugamije-kuzamura-imbuto-zitanga

  • I Kigali hagiye kubera inama izagaruka ku kurinda amakuru ku ikoranabuhanga muri Afurika – #rwanda #RwOT

    Izi nama zizaba hagati ya tariki 16-18 Ukwakira 2024 zikazakirwa n'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Umutekano w'ibijyanye n'Ikoranabuhanga mu Itangazabumenyi n'Itumanaho [NCSA].

    Izi nama zombi zigiye kuba mu Ukwakira, ukwezi kwahariwe ibikorwa by'ubukangurambaga k'umutekano w'ikoranabuhanga no kurinda amakuru bwite ku ikoranabuhanga.

    Inama ya Africa Cyber Defense Forum izitabirwa n'inzobere mu bijyanye n'umutekano w'urwego rw'ikoranabuhanga barenga 400 bo mu bihugu 50 byo hirya no hino ku Isi.

    Inama ya East African Community Data Protection Exchange izitabirwa n'inzobere zirenga 70, zirimo abahagarariye Minisiteri zishinzwe ikoranabuhanga mu karere, inzego zishinzwe ubugenzuzi n'izishinzwe kurinda amakuru bwite.

    Bazaba barebera hamwe uko hahuzwa imbaraga mu gushiraho politiki yo guhererekanya amakuru no kurinda amakuru ku ikoranabuhanga mu karere, nka kimwe mu byagira uruhare mu guteza imbere ubukungu n'imibereho myiza y'abaturage y'ibi bihugu.

    Ingingo ziteganywa kuganirwaho muri izi nama zirimo ubufatanye bw'ibihugu mu gucunga umutekano wo ku ikoranabuhanga no kurebera hamwe uko hakurwaho imbogamizi zikigaragara mu kwimakaza imikoreshereze y'ikoranabuhanga rya 'AI' n'irindi koranabuhanga rishya.

    Hari kandi ingingo igaruka ku kurinda ibikorwa remezo by'ingenzi bya Afurika, kurebera hamwe ihererekanywa ry'amakuru mu buryo bwambukiranya imipaka, no guhuriza ku mategeko ashobora kwifashishwa mu kurinda amakuru.

    I Kigali hagiye kubera Inama izagaruka ku kurinda amakuru ku ikoranabuhanga muri Afurika


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/i-kigali-hagiye-kubera-inama-izagaruka-ku-kurinda-amakuru-ku-ikoranabuhanga

  • Libya yakoreye Nigeria ubugome bukomeye Ku kibuga cy'indege – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe y'igihugu ya Nigeria, Super Eagles, yahuye n'ikibazo gikomeye ubwo yageraga muri Libya kwitegura umukino w'umunsi wa kane wo gushaka itike y'igikombe cya Afurika (AFCON), mu itsinda D ririmo u Rwanda na Benin.

     

    Abakinnyi ba Nigeria n'abayobozi babo bamaze amasaha arenga 10 bategereje imodoka ku kibuga cy'indege, nta murongo uhamye wo kubageza kuri hoteli bari biteguye. Ibi byabaye nyuma yo kuva mu rugendo rurerure bagomba kongeraho urugendo rw'isaha 2 n'imodoka ngo bagere ku icumbi.

     

    Ku kibuga cy'indege, nta muyobozi n'umwe w'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Libya (LFF) wigeze ahagera kubakira, byatumye ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Nigeria rigerageza gushaka ubundi buryo bwo gutwara ikipe. Ariko ibibazo byakomeje kuko nyuma gato ikibuga cy'indege cyafunzwe, basigara mu gihirahiro.

     

    Ubu bwitabwaho buke bwa Libya bushobora kuba ari ugushaka kwihimura ku bibazo by'ingendo Libya ivuga ko yahuye nabyo ubwo yageraga muri Nigeria mu cyumweru gishize. Icyo gihe, ishyirahamwe rya Libya ryinubiye ko imodoka zahawe ikipe yabo zari zitujuje ibisabwa, bigatuma abakinnyi n'abayobozi babo bagorwa no kugera aho bacumbikirwaga.

     

    Uyu mukino utegerejwe cyane ni uw'umunsi wa kane mu itsinda D ririmo u Rwanda na Benin, ukaba ufite agaciro gakomeye kuko ikipe y'igihugu ya Nigeria iheruka gutsinda Libya igitego 1-0 mu mukino ubanza wabereye muri Nigeria. Uyu mukino rero ni amahirwe ku mpande zombi, ariko imyitwarire ya Libya mbere y'uyu mukino ishobora kubangamira umwuka mwiza hagati y'ayamakipe.

     

    Source : https://yegob.rw/ibintu-libya-yakoreye-nigeria-ku-kibuga-cyindege-bishobora-gutuma-ifatirwa-ibihano-na-caf/

  • RPL yisubiyeho ku mwanzuro wo gusubika umunsi… – #rwanda #RwOT

    Mu cyumweru gishize ni bwo Rwanda Premier League ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yashyize hanze itangazo rivuga ko kubera gahunda z’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, isubitse imikino y’umunsi wa gatandatu wa shampiyona ndetse n’umukino w’ikirarane wagombaga kuzahuza ikipe ya Rayon Sports na APR FC.

    Nyuma yo gutangaza ibi benshi bagaragaje ko bidakwiye bitewe nuko imikino ya shampiyona igenda isubikwa igihe kirekire kubera ikipe y’igihugu kandi mu bindi bihugu ho usanga ikomeza gukinwa.

    Ibi ni byo byatumye kuri uyu wa Kabiri haba inama hagati ya Rwanda Premier League n’abayobozi b’amakipe kugira ngo bige ku birimo uko imikino ya shampiyona yakomeza gukinwa. Iyi nama yemeje ko imikino yo ku munsi wa gatandatu wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda yari yasubitswe igomba gukinwa mu mpera z’iki Cyumweru. 

    Umukino wa Rayon Sports na APR FC wo ntabwo byemejwe ko uzakinwa ahubwo hubahirijwe icyifuzo cya APR FC aho yanditse isaba ko hakurikizwa uko ingengabihe ikurikirana. Ubwo bivuze ko APR FC izakina na Gasogi United mu gihe Rayon Sports yo izakira Bugesera FC kuri Kigali Pelé Stadium.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147779/rpl-yisubiyebo-ku-mwanzuro-wo-gusubika-umunsi-wa-gatandatu-ubusabe-bwa-apr-fc-burubahirizw-147779.html

  • Turacyumva ari nk’inzozi! Papi Clever na Dorc… – #rwanda #RwOT

    Tuyizere Pierre Claver [Papi Clever] aririmbana n’umugore we Ingabire Dorcas mu itsinda bise Papi Clever & Dorcas rikunzwe bikomeye mu Rwanda ndetse no mu Karere ka Afrika y’Uburasirazuba. Aba bombi bamaranye imyaka 5 babana kuko barushinze mu 2019. Nyuma y’ubukwe bwabo ni bwo batangiye kuririmbana nk’umugabo n’umugore.

    Papi Clever yatangiye umuziki mu 2014 nyuma y'imyaka ibiri yari amaze yiga umuziki muri Kigali Music School. Yaririmbye mu makorali arimo Hyssop Choir na Ntora Worship Team. Ingabire Dorcas yaririmbye muri Goshen Choir ya ADEPR Muhoza muri Musanze, magingo aya anatanga umusanzu muri Korali Hoziyana ya ADEPR Nyarugenge.

    Papi & Clever na Dorcas bafite umwihariko wo kuririmba indirimbo zo mu gitabo mu buryo bwihariye ndetse bagakora n’izabo bwite, bafite igikundiro cyinshi mu muziki. Bigaragazwa n’ukuntu indirimbo zabo zikunzwe cyane ndetse n’ibitaramo batumirwamo. Bakubutse mu ivugabutumwa muri Amerika, akaba ari nyuma y’amezi macye bataramiye Burayi.

    Indirimbo bise “Ameniweka Huru Kweli” iri mu rurimi rw’Igiswahili, yabafunguriye amarembo muri ‘East Africa’ dore ko imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni 38 kuri Youtube mu mwaka umwe gusa imazeho. Papi Clever avuga ko iyi ndirimbo bayiririmbye bayikuye mu gitabo cyitwa Nyimbo za wokovu ikaba ari numero ya 40.

    Ati “Kuva ntangiye kuyumva hari hashize imyaka irenga 13 nari nkiri umwana muto birumvikana”. Yakomeje asobanura uko inganzo y’iyi ndirimbo yabajemo, avuga ko “Nk’uko twaririmbaga indirimbo zo mu gitabo cy’ikinyarwanda ni na ko twashatse kuririmba iza Swahili ari bwo nayo twaje kuyigeraho turayikora nkuko dusanzwe dukora n’izindi”.

    Uyu muramyi yavuze ko batunguwe cyane no gukundwa kw’iyi ndirimbo kugeza ku rwego biriho ubu, ati “Byaradutunguye cyane kuko ntitwabikekaga noneho igakundwa cyane hanze y’u Rwanda. Ni ibintu tutigeze dutekereza mbere turi kuyikora.

    Ikiri ku mutima wacu ni ibyishimo byinshi kandi dushimira Imana cyane ko dukomeje kubona ibohora imitima. Benshi bakiriye Yesu benshi basubijwemo imbaraga ku bwayo turabishimira Imana kandi tunashimira abantu badushyigikiye bakayireba kugeza ubu aho igeze”.

    Papi Clever na Dorcas bari mu mashimwe yo kwibaruka ubuheture

    Tariki 28/08/2020 ni bwo Papi Clever na Dorcas bibarutse imfura yabo y’umukobwa bise Ineza Oaklynn Clever. Nyuma y’umwaka umwe n’amezi 2 bibarutse imfura, Imana yabahaye umukobwa wa kabiri bise Abeza Kylie Clever. Tariki 04 Ukwakira 2024 ni bwo bibarutse ubuheture akaba umwana wabo wa mbere w’umuhungu bise Incungu Jubal Kai Clever.

    Mu kiganiro na inyaRwanda, Papi Clever yavuze ko bishimiye cyane umwana wa 3 bibarutse ndetse “ni nk’aho ari ubwa mbere twari tubyaye kuko twaramushakaga cyane kuko nyuma y’abakobwa 2 twumvaga Imana iduhaye n’umuhungu twakwishima cyane. Ni nako byagenze twaranezerewe cyane na n’ubu turacyumva ari nk’inzozi”.

    Yagarutse ku mazina bise uyu muhungu wabo [Incungu Jubal Kai Clever], avuga ko izina “Kai” risobanura “Keeper of the keys”, ugenekereje mu Kinyarwanda bikaba bisobanuye umurinzi w’imfunguzo. Yisunze Itangiriro 4:21 mu gusobanura izina Jubal. Haranditse ngo “Murumuna we yitwa Yubalu, aba sekuruza w’abacuranzi n’abavuza imyironge”.

    Iki cyanditswe cyumvikanisha ko uyu muhungu wabo bamwifuriza kuzaba umucuranzi ukomeye. Papi Clever ati “Aya mazina twayahisemo kubera kwifuza icyo umwana wacu yaba cyo. Ntawifuriza umwana we ikibi, twamwatuyeho ibyiza kandi tumwaturiraho gukorera Imana kandi twizeye ko bizaba impamo natwe tuzamufasha kubigeraho”.

    Kuba umuziki wa Papi Clever & Dorcas wararenze imbibi z’u Rwanda, barabishimira Imana ndetse bakavuga bibatera kurushaho kunoza imikorere yabo. Ati: “Twishimiye cyane kuba umuziki wacu wararenze imbibi z’u Rwanda, ndetse n’ubutumire ni bwinshi cyane cyane mu bihugu nka Kenya na USA, ikibazo kiba umwanya kuko hari n’ibindi tugomba gukora.”

    Aba baramyi bakunzwe mu ndirimbo zirimo “Mwokozi Wetu”, bavuga ko bari kurushaho kunoza neza imikorere n’uburyo basanzwe bakoramo ubuhanzi bwabo “kugira ngo umuziki wacu ujye ku rwego mpuzamahanga dukora mu buryo buri ‘professional’ [bwa kinyamwuga]”.

    Papi Clever yahishuye ko kuba umuziki wabo uri komora imitima ya benshi hirya no hino ku Isi, ndetse n’imigisha inyuranye bari kubonesha amaso yabo muri iki gihe, “ni amasezerano yasohoye”. Ati: “Twabibwiwe kenshi n’Imana inyuze mu bahanuzi no kudusanga ubwacu bwite, ariko kandi ni n’umugisha utangaje ndetse n’amahirwe twagiriwe n’Uwiteka”.

    Yagarutse ku rugendo rw’ivugabutumwa bakubutsemo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, avuga ko bari batumiwe mu gitaramo cyabereye muri Leta ya Massachusetts mu mujyi wa Boston muri Nzeri 2024, bakaba baraboneyeho gusura n’andi matorero yo mu zindi Leta zo muri USA.

    Ati “Ahandi twasuye ni States ya Oregon, iya Michigan ndetse na Ohio dusurayo amatorero atandukanye yiganjemo Abanyakenya, Abanyarwanda, n’Abanyekongo (Congolese)”. Yavuze ko batunguwe no “kubona ukuntu badufata ndetse n’uko bakunda ibyo dukora, byari ibintu bidasanzwe kuri twe”.

    Yatangaje ko bakiriwe neza muri Amerika ndetse banyurwa cyane n’ubuhamya bwinshi bw’ukuntu “indirimbo zacu babana nazo umunsi ku wundi tunabonayo n’abandi bakiriye agakiza kubera zo tubishimira Imana”.

    Papi Clever na Dorcas bavuze ko umuziki usingiza Imana bakora bawufatanya no kuboha amahema binyuze mu bushabitsi bwunganira cyane umuziki wabo, burimo ibizwi nka ‘Quincaillerie’ aho bacuruza amatara n’ibindi bikoresho bya ‘Installation’ n’ibijyana nabyo byose.

    Aba bahanzi barangamiye kogeza Yesu ku Isi hose, bakora ubu bushabitsi binyuze muri kompanyi bise CLEDO Group. Bati “Dukora Videography, Photography, Branding, Printing, Supplying aho dukora amasoko atandukanye mu gufasha ibigo bitandukanye kubona ibikoresho biboroheye”.

    Tariki 14 Mutarama 2023 ni bwo Papi Clever na Dorcas baheruka gukora igitaramo cyabo bwite bise “Yavuze Yego Live Concert”, cyabereye muri Camp Kigali. Nyuma y’umwaka umwe n’amezi 9, bagiye kongera gutaramira abakunzi babo mu gitaramo gikomeye bise “Made In Heaven Concert” kizaba tariki 10 Ugushyingo 2024.

    Bavuze ko gutegura iki gitaramo ari iyerekwa ry’Imana. Bati: “Made in Heaven ni igitaramo turi gutegura akaba ari iyerekwa ryaturutse ku Mana bisobanuye ko ibyo dutanga atari ibyacu ahubwo biba byakorewe mw’ijuru bigamije gukiza imitima y’abantu, ijuru rikabiducishamo kugira ngo bigere mu mitima yacu bunatunyuremo bigere ku bandi”.

    Iki gitaramo kizabera i Rusororo ku Intare Conference Arena, kandi “Kwinjira bizaba ari ubuntu”. Papi Clever na Dorcas bazaba bari kumwe n’abandi baramyi barimo Pastor Lopez wo mu gihugu cy’u Burundi, Chryso Ndasingwa umaze kumenyekana cyane aho akunzwe mu ndirimbo “Wahozeho”, ndetse na True Promises.

    Papi Clever ati “Tuzagirana umugisha n’umuntu wese uzabasha kuhagera. Icyo twabasaba ni ukuziyandikisha kuko tuzabashyiriraho uburyo bwo kwiyandikisha. Aho tuzakorera ni hato, uzatinda kwitandikisha hazahita huzura ariko ubutaha buriya tuzakorera ahagutse”.

    Papi Clever na Dorcas batumiye abaramyi barimo Chryso Ndasingwa muri ‘Made in Heaven Concert’

    Papi Clever na Dorcas ubwo bataramiraga muri Leta ya Oregon muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

    Papi Clever na Dorcas bahesheje umugisha abatuye i Boston muri Massachusetts

    Papi Clever yatangiye aririmba ari wenyine, nyuma yo kurushinga atangira kuririmbana n’umugore we

    Dorcas Ingabire yatangiriye umuziki muri Goshen Choir mbere yo kurushinga

    Umwana w’umuhungu baherutse kwibaruka bamwifuriza kuzaba umucuranzi ukomeye

    Papi Clever na Dorcas bamaze imyaka 5 babana nk’umugabo n’umugore

    REBA INDIRIMBO “AMENIWEKA HURU KWELI” YA PAPI CLEVER & DORCAS FT MERCI PIANIST

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147754/turacyumva-ari-nkinzozi-papi-clever-na-dorcas-bavuze-ku-kwibaruka-umuhungu-gutaramira-muri-147754.html

  • Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Benin 

    Souke Marcel

    Yohana Benjamin 

    Oliver Jacques Aime 

    Imouane Hasanne

    Steve Monue

    Rachid Moumin

    Mohammed Tijan

    Sessi Octave 

    Andréas Eduin Williams 

    Junior Olatian 

    Francisco Dooo Dodji Dokou

    Abakinnyi bagiye kubanza mu kibuga ku ruhande w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda ni 

    Ntwari Fiacre 

    Ombolenga Fitina 

    Imanishimwe Emmanuel 

    Niyigena Clement 

    Mutsinzi Ange 

    Mugisha Bonheur 

    Guelette Samuel 

    Bizimana Djihard (C) 

    Kwizera Jojea

    Nshuti Innocent 

    Mugisha Gilbert 

    Amakipe ku mpande zombi ari kwishyushya yitegura urugamba rutangira nyuma y’iminota 40 iri imbere.


    Abafana batangiye kugera kuri stade n’ubwo atari benshi

    Kuri Stade Amahoro abafana Ntabwo bari bahagera ngo bashyigikire ikipe y’igihugu

    Ku marembo ya Stade Amahoro abafana ni benshi biteguye gushigikira Amavubi

    Ubwo habura isaha imwe ngo rwambikane hagati y’ikipe y’igihugu ya Benin ndetse n’Amavubi abasifuzi bari gusuzuma ikibuga banakora imyitozo ngororamubiri kugira ngo babashe koroherwa no gusifura umukino.

    Mu mukino wa Gatatu ikipe y'igihugu ya Benin les Guepards yatsinze ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi ibitego 3-0 mu mukino wabereye kuri Stade yitiriwe uwahoze ari Minisitiri w'intebe wa Cote d'ivoire kuva mu 1960-1993 Felix Haupouet Boigny.

    Ubwo ikipe y'igihugu ya Benin yatsindaga umukino wa Gatatu yahise igira amanota atandatu ku ikenda, Amavubi asigara ku manota abiri ku ikenda.

    Uyu mukino wo kuri uyu wa Kabiri ni umukino wo gupfa no gukira ku ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi, cyane ko niramuka iwutsinzwe iraguma ku manota abiri kuri 12 araba amaze gukinirwa, urugendo rwo kujya mu gikombe cya Africa ruse n'aho rurangiye kuko imikino ibiri yaba isigaye imbere nubwo amabuvi yatsinda ntabwo yakuzuza amanota ikenda Benin yahita igeraho iramutse itsinze umukino wa none.

    Mu gihe ikipe y'igihugu y'u Rwanda yatsinda iya Benin kuri uyu wa kabiri, amahirwe yo kujya mu gikombe cya Africa yaba agihari kuko u Rwanda rwahita rugira amanota 5 rugasigara rurushwa na Benin inota rimwe cyane ko yo yamaze kugira amanota atandatu.

    Nyuma y'imikino itatu imaze gukinwa mu itsinda u Rwanda ruherereyemo Nigeria ni iya mbere n'amanota arindwi, Benin ya kabiri afite amanota 6, u Rwanda rwa gatatu rufite amanota 2 naho Libya ya kane ifite inota 1.


    Abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda bitezweho gutanga ibisubizo imbere ya Benin

    “>

    Uko Amavubi yasesekaye kuri Stade Amahoro

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147776/live-amavubi-agiye-kwakira-benin-mu-mukino-wo-gupfa-no-gutora-akuka-amafoto-147776.html

  • Ikibazo cy'irimbi rya Nyamirambo 'ryuzuye' ntikivugwaho rumwe – #rwanda #RwOT

    Icyemezo gihagarika ibikorwa byo gushyingura mu irimbi rya Nyamirambo cyasohotse ku wa 14 Ukwakira 2024.

    Ibaruwa yanditswe n'Umurenge wa Nyamirambo igaragaza ko inama bagiriwe n'itsinda ry'Akarere ka Nyarugenge rishinzwe ubutaka 'batugaragarije ko ubutaka bwo gushyinguraho buza n'ubwarangiye iyo ikaba ari yo mpamvu musigaye mushyingura mu mbago z'umuhanda.'

    Iri tangazo ritegeka ko ibikorwa byo gushyingura muri iri rimbi bihita bihagarara, babirengaho bagahanwa.

    Umuyobozi wa sosiyete RIP Company Ltd icunga iri rimbi, Charles Uwimbabazi yabwiye IGIHE ko icyemezo cyafashwe n'Umurenge wa Nyamirambo kitari gikwiye kuko mu nama baherukaga gukora bari basanze ikibazo cy'irimbi kizasuzumwa ku wa 30 Ukwakira.

    Ati 'Hari aho batweretse tugomba kugeza kuko hariya hahari kugeza mu 2017 […] umuhanda waruzuye, ahanyura amazi haruzuye nta kibazo numva cyagombye kuba gihari ariko icyo si cyo kibazo, ikibazo gihari ni icy'umuturage ngo wahubatse inzu udashaka kujya asohoka areba imva'

    Uwimbabazi avuga ko ubutaka busigaye mu kibanza cy'irimbi ari buto ariko ngo bwari butari bwuzura, gusa akemeza ko na bo babizi ko irimbi ryari risigaje igigihe gito.

    Umuvugizi w'Umujyi wa Kigali Emma Claudine Ntirenganya yabyiye IGIHE ko irimbi rya Nyamirambo ryuzuye abahegereye bashaka gushyingura bakaba basabwa gushaka ahandi habegereye mu marimba atandukanye ari muri uyu mujyi.

    Ati 'Rwiyemezamirimo ashobora gukora ibintu bitabaho. Ubwo niba Umurenge ubona ko huzuye buriya huzuye.'

    Ntirenganya yahamije ko ibyavuzwe ko hari inyubako yahubatswe yaba ari yo nyirabayazana yo kwihutira gufunga irimbi ari urwitwazo kuko 'irimbi rya Nyamirambo ryaruzuye.'

    Umujyi wa Kigali uvuga ko hari gutekerezwa uburyo bwo gushyingura bwarushaho kunozwa birimo no gushishikariza abantu gutwika imibiri, ndetse no kuba hakubakwa inzu nini zishyingurwamo nk'uko bikorwa hanze.

    Ntirenganya ati 'Turabitekereza byaba ari ibyo byo gutwika imibiri, haba ari ibyo gutangira kubaka inzu nini zo gushyinguramo dukurikije uko tubibona no mu bindi bihugu byateye imbere, ni imishinga myinshi tugenda dutekerezaho kuko Kigali iri kwaguka cyane ariko ibyo twatekereza byose n'ubundi bigomba kujyana no kugenda umuntu abiganiriza Abanyarwanda kugira ngo bagende bahindura imyumvire bashobore kubikora.'

    Kugeza ubu itegeko rigena ibyo gutwika imibiri rimaze imyaka risohotse ariko Abanyarwanda bakomeye ku muco wo gushyingura no mu mva yubakiye.

    Mu Rwanda habarurwa amarimbi arenga 1450 agikoreshwa n'andi yuzuye ubu afunzwe, ategereje ko imyaka 20 igenwa n'itegeko igera kugira ngo ubwo butaka bukorerweho ibindi bikorwa.

    Umujyi wa Kigali wahamije ko irimbi rya Nyamirambo ryuzuye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ikibazo-cy-irimbi-rya-nyamirambo-ryuzuye-ntikivugwaho-rumwe

  • Abanyamahanga bagaragaje ko Marburg itababuza gusura u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Virusi ya Marburg yagaragaye mu Rwanda ku wa ku wa 27 Nzeri 2024. Kugeza ku wa 14 Ukwakira 2024 hari hamaze kwandura abantu 62, abakiri kwitabwaho ari 21 abitabye Imana ari 15 mu gihe abakize ari 26.

    Ni indwara yaciye igikuba bijyanye n'ububi bwayo, aho n'ibihugu nka Amerika byari byatangiye kubuza abaturage babyo kujya mu Rwanda n'abahari bagakorera mu rugo kugira ngo batandura.

    Ku rundi ruhande ariko abagenderera u Rwanda bagaragaje ko batakanzwe n'iyo ndwara bijyanye n'ingamba u Rwanda rugerageza gushyiraho ingamba zikarishye zo guhangana na yo.

    Umwe mu baturutse mu Buyapani witwa Yuki Yamamoto waganiriye na RBA yagaragaje ko yaje gusura u Rwanda bijyanye n'uko yumvaga ab'iwabo baruvuga neza agaterwa imbaraga kandi n'uko yumvaga ko u Rwanda rwafashe ingamba zikaze mu kwirinda Marburg.

    Ati 'Byatumye nta mpamvu yatuma ntasubukura urugendo nari mfite rwo kuza gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi.'

    Ibyo bihamywa kandi na mugenzi we wo mu Butaliyani witwa Gianluca D'Addese wagize ati 'Numva ntekanye. Nta gihe nigeze numva mfite ubwoba kuko mu Rwanda ni ahantu heza muri Afurika, hamwe waza ugatembera uri wenyine nta kibazo ufite.”

    Umuyobozi w'Ishyirahamwe ry'Abatanga serivisi z'amatike y'indege mu bihugu 13 bya Afurika, Nicanor Sabula agaraga ko mu minsi itatu amaze mu Rwanda yiboneye uburyo u Rwanda rutekanye ndetse rwubahiriza amategeko kugira ngo iyo ndwara idakwirakwira henshi.

    Ati 'Ndifuza kubwira Abanyafurika n'abo mu bindi bihugu byo hanze yayo ko Kigali itekanye mu gusurwa ndetse turi hano ngo tubigaragaze.'

    Uretse abanyamahanga kandi bagaragaza uburyo Marburg itagomba gukoma mu nkokora abashaka gusura u Rwanda, Abanyarwanda barimo na rwiyemezamirimo witwa Uwimana Judith na we barabihamya.

    Uwimana ufite ikigo gitanga serivisi zo gutembereza ba mukerarugendo cya Judith Safaris, agaragaza ko umubare w'abo bakira ukomeje kuzamuka, ibigaragaza uburyo iyo ndwara itakagombye gutuma abantu basubika gahunda zabo.

    Ati 'Dufite abava muri Amerika, mu bice bitandukanye bya Afurika, abava mu Burayi. Uyu munsi hari abo nakiriye, ubu hari abo ndakira n'ejo barahari yewe uku kwezi kose nzabakira.'

    Mugenzi we Dorothy Gashaija uyobora hotel Ndaru Luxury Suites, agaragaza ko buri munsi boherereza abakiliya babo amakuru ajyanye n'uko igihugu kiri kwitwara mu guhashya iyo ndwara, ibigira uruhare mu kongera umubare bakira.

    Ati 'Tubaha buri munsi amakuru yavuye muri Minisiteri y'Ubuzima, ubona nta kibazo bariteguye kuza. Dufite abantu benshi babitse imyanya yabo hano bemeje ko bazaza. Hari abaje ejo, hari n'abari kuza. Nta mpungenge dufite ko Marburg yadukoma mu nkokora.'

    Mu gihe u Rwanda ruri gukora umunsi ku wundi ngo iyo ndwara iranduke, Umuyobozi Mukuru w'Ikigo Nyafurika gishinzwe Kurwanya indwara (Africa CDC), Dr. Jean Kaseya na we aherutse kuvuga ko Marburg igiye gucika mu Rwanda, bijyanye n'uburyo iri kugenzurwa, aho imibare y'abakira yiyongera abapfa bakagabanyuka.

    Mu minsi ishize kandi Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ryatangaje ko bitari ngombwa gushyiraho ingamba zikumira ingendo cyangwa zigabanya ibikorwa by'ubucuruzi hagati y'u Rwanda n'ibindi bihugu, kubera ko ibyorezo bya Marburg na Mpox byabashije gukumirwa ku buryo bitakwirakwiriye mu gihugu.

    Umuyobozi Mukuru wa OMS, Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, yavuze ko “Hashingiwe ku isuzuma ryakozwe kuri Mpox na Marburg, OMS iratanga inama z'uko ingamba zo gukumira ingendo n'ubucuruzi zidakenewe.”

    Yavuze ko icyihutirwa ari ubukangurambaga ndetse no gukorana n'inzego z'ubuzima mu rwego rwo kurushaho guhangana n'iki cyorezo muri rusange.

    Abanyamahanga basura u Rwanda bagaragaje ko badatewe impungenge na Marburg

    Parike ya Nyungwe ni imwe mu byanya u Rwanda rufite bikundwa na ba mukerarugendo baturutse imihanda yose

    Virusi ya Marburg yagaragaye mu Rwanda ku wa ku wa 27 Nzeri 2024


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyamahanga-bagaragaje-ko-marburg-itababuza-gusura-u-rwanda

  • U Butaliyani bwatangiye kohereza abimukira muri Albania – #rwanda #RwOT

    U Butaliyani bwafunguye ibigo bibiri muri Albania, ari nabyo bizajya byakira izi mpunzi zigomba kuba ari abagabo gusa kuko abagore, abana, abafite uburwayi, abahohotewe n'abandi bafite intege nke, bazajya bakirirwa mu Butaliyani.

    Imiryango ntabwo izajya itandukanywa, bivuze ko mu gihe umugabo ari kumwe n'umuryango we, ibyangombwa bye bizajya bisuzumirwa mu Butaliyani.

    Ubwato bw'u Butaliyani bwabanje gutwara abagabo 16 barimo 10 bakomoka muri Bangladesh n'abandi batandatu bakomoka mu Misiri. Ibigo boherejwemo bifite ubushobozi bwo kwakira abimukira 400, ariko mu gihe kiri imbere bizaba bishobora kwakira abimukira 880.

    Ni ibigo bizajya bigengwa n'amategeko y'u Butaliyani, ariko umutekano wabyo inyuma urindwe n'inzego z'umutekano za Albania.

    Aya masezerano afite igihe cy'imyaka itanu, aho Albania izakira abagabo ibihumbi bitatu mu gihe u Butaliyani buzaba buri gusuzuma ibyangombwa byabo muri rusange. Iki gihugu kizishyura miliyoni 60 z'Amayero.

    Iyi gahunda ijya gusa nk'iyo u Bwongereza bwari bwagiranye n'u Rwanda, nayo yari agamije gushaka umuti w'ibibazo by'abimukira binjiraga muri icyo gihugu badafite ibyangombwa, bagahombya Leta akayabo k'amafaranga.

    U Butaliyani bwasinye amasezerano yo kohereza abimukira muri Albania


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-butaliyani-bwatangiye-kohereza-abimukira-muri-albania