Blog

  • Umutoza w’Amavubi yageneye ubutumwa abafana b… – #rwanda #RwOT

    Kuwa Kabiri Saa kumi n’ebyiri ni bwo ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yari yakiriye Benin kuri Stade Amahoro mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2025 kizabera muri Morocco.

    Uyu mukino warangiye Amavubi atsinze ibitego 2 bya Nshuti Innocent na Bizimana Djihad kuri 1 cya Benin cyatsinzwe na Andreas Hountondji.

    Nyuma y’uyu mukino, mu kiganiro n’itangazamakuru, Torsten Frank Spittler yavuze ko wari umukino utoroshye anavuga amayeri yo kwirinda imipira y’imiterekano kugira ngo babashe gutsinda umukino.

    Ati: “Wari umukino utoroshye dukina n’ikipe ikomeye, twagerageje kubasatira dushaka umupira, kutabaha umwanya wo kunyuzamo imipira kandi nanone twagerageje kwirinda imipira miremire. Ikindi twagerageje kwirinda imipira y’imiterekano cyane ndetse twagerageje no kwirinda gukora amakosa”.

    Uyu mutoza ukomoka mu Budage yakomeje avuga ko mu ntangiriro Amavubi yakinnye neza anavuga ko Benin ari abahanga dore ko babonye amahirwe amwe gusa bagahita bayabyaza umusaruro. Ati: “Ndatekereza ko mu ntangiriro twakinnye umupira mwiza ndetse twagize n’amahirwe ngira ngo mwanabyumvise kuri mugenzi wanjye.

    Ku bw’amahirwe macye ntabwo byari byiza bijyanye nuko abakinnyi banjye batakazaga imipira kubera ko bageragezaga guhangana n’abakinnyi ba Benin banyuza imipira mu kibuga hagati ubundi tugahita tuyitakaza.

    Ushobora kubona ubuhanga bw’ikipe ya Benin, babonye amahirwe inshuro imwe gusa ubundi banyura mu rubuga rw’amahina kandi iyo bariya bakinnyi baje baba bameze nk’imodoka ntabwo wabahagarika”.

    Yavuze ko kuba watangiye ukina neza bakagutsinda bica intege ariko yaganirije abakinnyi mu karuhuko akabera ko byose bigishoboka.

    Ati: “Ibi ni ibintu bica intege ikipe, iyo ugerageje gukina neza ariko bikarangira utsinzwe, ndashaka gushimira abasore banjye kuko rwose habayeho gucika intege gato ariko ntibyatwaye igihe kinini. 

    Mu karuhuko nababwiye ko ari iminota 45 yonyine bityo ko tugifite indi iminota 45 kandi mu nama mu gitondo nari nababwiye ko nubwo ibintu bygenda nabi turwana kugeza ku munota wa nyuma.

    Ibyo ni byo twari twiyemeje gukora ubundi tukareba ibivamo, babikoze rero ubundi umusaruro uraboneka ndetse barwanye no kuva inyuma ubundi tubona amahirwe yacu”.

    Yavuze ko rimwe mu ibanga yakoresheje kugira ngo Amavubi atsinde Benin ari ukuyima amahirwe menshi imbere y'izamu.

    Torsten Frank Spittler yavuze ko hari abakinnyi Benin ifite yakwifuza bikamusaba kugurisha ikipe yose. Ati: “Mu bihe by’ingenzi ubona ubuhanga bw’abandi bakinnyi kandi mu gitondo nabwiye abakinnyi banjye ko Benin ifite abakinnyi nakwifuza kugura ubundi nkagurisha ikipe yanjye yose kuko aba basore bakubye inshuro eshanu ikipe yacu yose. 

    Ako gaciro kakwereka ubuhanga bw’umukinnyi ukareba uburyo bakoresha umubiri wabo mu kurinda umupira no kuwutambutsa”.

    Yanagarutse ku bafana bareba ku intsinzi gusa bakumva ko bajya muri Stade gusa ari uko ikipe yatsinze, abagira inama yo kujya muri Brazil cyangwa ahandi ndetse anavuga ko abo atari abafana.

    Ati: “Birababaje kubona abantu bareba ku musaruro gusa, ndatekereza ko ibi bidakwiye. Twatsinzwe umukino uheruka ariko ntekereza ko tutakinnye umukino mubi none abantu bagatekereza ngo nibongera gutsindwa ntabwo nzasubira kuri Stade nzajya njyayo gusa bari gutsinda.

    Abo bantu bakwiye kujya muri Brazil cyangwa ahandi ntazi, turi ikipe ntoya rero tuzatsindwa mu gihe dukina n’ikipe nziza. Tuba dufite amahirwe yo gutsinda mu gihe twarwanye nk’uku twabikoze uyu munsi ariko niba uzaza muri Stade turi gutsinda ntabwo ari umufana, umufana kuri njye ni ujya inyuma y’ikipe mu bihe byiza no mu bihe bibi”.

    Yanavuze ko yabwiye FERWAFA ko umwiherero utegura imikino ya CHAN uzatangira kuwa Mbere w’icyumweru gitaha bityo ko muri mpera z’Icyumweru bazakina imikino ya shampiyona.

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147785/umutoza-wamavubi-yageneye-ubutumwa-abafana-bajya-kuri-stade-mu-bihe-byo-gutsinda-gusa-vide-147785.html

  • Umugore wa Bruce Melodie abyakira ate iyo amu… – #rwanda #RwOT

    Umuziki ni umwe mu myuga umuntu akora, bikamusaba kwigaragaza mu masura abiri. Isura y'umuntu usanzwe ndetse n'umuntu ushakishiriza muri uyu muziki.

    Bruce Melodie ni umwe mu bahanzi bakora umuziki bubatse n'urugo. Mu bihe bitandukanye ashyira hanze amafoto n'amashusho agaragaza umuryango we.

    Ariko ni gacye ushobora kuba warabonye amafoto y'umugore we. Wasanga muri telefoni yawe ukibitse amafoto amugaragaza ubwo yamuhaga impano y'imodoka, ku wa 3 Gashyantare 2023. Cyangwa se ukibitse amafoto y'igihe yamwifurizaga isabukuru y'amavuko.

    Inyandiko zivuga kuri aba bombi, zigaragaza ko 'Katerina' yabaye umufana wa Bruce Melodie na mbere y'uko biyemeza kurushinga nk'umugabo n'umugore.

    Ku buryo buri gikorwa cyose yerekejeho amaboko acyumva kurusha undi wese, ari nayo mpamvu byinshi mu bivugwa ku mugabo we bitajya bimuhungabanya.

    Ariko kandi, mu mashusho y’indirimbo ashyira hanze mu bihe bitandukanye agaragara akorakora abakobwa ku buryo hari abibaza uko umugore we abifata. Si, mu ndirimbo gusa kuko hari n’ibikorwa birimo nk’ibitaramo agaragaramo abyinisha inkumi zitandukanye.

    Ni ugufata uruhande ukamenya mugenzi wawe!

    Mu kiganiro yagiriye ku rubuga rwa X, Bruce Melodie yumvikanishije ko umugore we ataragera ahantu afatira amashusho y’indirimbo ‘ari nayo mpamvu nyine bigaragara kuriya’.

    Yavuze ariko ko abantu bakwiye kumenya ko iyo agiye gukora amashusho y’indirimbo, haba hateraniye abantu benshi, kandi ibintu biba byateguwe ku buryo ntacyo kwibeshyamo kibamo.

    Bruce Melodie yavuze ko yakundanye n’umugore we mu gihe cy’imyaka itanu mbere y’uko barushinga nk’umugabo n’umugore, bityo aramuzi neza ku buryo atakangwa no kumubona akorakora abakobwa mu ndirimbo kuko ari akazi.

    Ati “Ni ukuvuga ngo guhera mu 2009 twarakundanaga. Rero nagiye kuba umuhazi abireba, buri ntambwe yose yarayibonye. Hari ibyo mwebwe mutabona nk’intsinzi we abona ukundi. Igice cyose cy’ubuzima tukimaze tubana […]”

    Yavuze ko atakoroherwa no gusobanurira buri wese imibereho y’umuryango we, kuko umugore ‘wanjye aranzi neza, kandi kuba umunyakuri ku muntu ni amahitamo ntabwo ari ibintu umuntu (yiga).”

    Bruce Melodie avuga ko “Sinibaza y’uko nawe abura abamutereta (umugore we) cyangwa se abamwirukankaho.” Ashimangira ko “umuntu wese afata uruhande rwe agahitamo kunogera uwo babanye.”

    Yavuze ko kugaragara mu mashusho y’indirimbo akorakora abakobwa ari akazi, bityo umugore we arabyumva cyane kurusha undi uwo ari we wese.

    Kandi mu bihe bitandukanye bagiye bajyana gukora zimwe mu ndirimbo, yaba muri studio ndetse no kuzifatira amashusho.


    Bruce Melodie yatangaje ko umugore we 'Katerina' yamenye gutandukana akazi ke ka buri munsi n'ubuzima babanamo


    Bruce Melodie yavuze ko yabanje gukundana n'umugore we imyaka itanu mbere y'uko barushinga


    Bruce Melodie avuga ko umugore we yamuherekeje mu bihe bitandukanye muri studio, no gukora amashusho y'indirimbo 


    Muri Gashyantare 2023, Bruce Melodie yahaye impano y’imodoka umugore we mu rwego rwo kumushimira urukundo yamukunze


    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'IYO FOTO' YA BRUCE MELODIE NA BIEN AIME


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147788/umugore-wa-bruce-melodie-abyakira-ate-iyo-amubonye-akorakora-abakobwa-mu-ndirimbo-147788.html

  • Bamurogeye mu musatsi! Oda Paccy yiyongereye… – #rwanda #RwOT

    Mu bihe bitandukanye mu myidagaduro bamwe mu bahanzi bumvikanye imbonankubone, bavuga ko bahawe n’uburozi n’abantu bari inshuti zabo bagamije ‘kurangiza ubuzima bwabo’.

    Ni ibintu bamwe bagiye bavuga ntibyumvikane neza mu matwi ya benshi, ku buryo hari abavugaga ko ari ‘ugutwika’ ariko uko iminsi yagiye yicuma abantu bumvise ukuri kw’ibyabaga byavuzwe.

    Umubare ni munini w’abahanzi bamaze kugaragaza ko barozwe. Hari abagiye bahabwa uburozi bari mu marushanwa y’umuziki anyuranye, ku buryo kuririmba byabaga ikibazo. Hari n’abandi bagiye bavuga ko kunywa ibiyobyabwenge byaturutse ku bantu babibaterereje.

    Oda Paccy uri kwitegura gushyira Album ye ya nyuma mu muziki, yavuze ko igihe kimwe yateze moto agiye mu bikorwa by’umuziki asanganirwa n’umuntu waje amuha ikaze, ariko amukura akantu mu musatsi kari kamugiyemo amubwira ko ari nk’indi myanda yose yari yamugiyemo.

    Oda avuga ko nyuma y’icyo gikorwa yasubiyemo “mbira icyuya, amazi yandenze” ku buryo nta muntu n’umwe yigeze avugisha ubwo yageraga mu rugo. Ati “Nagiye mu buriri ndiyorosa. Nabize icyuya. Sinavugaga. Bagira ubwoba (abo mu rugo iwabo). Barambaza bati uvuye he? Wavuganye nande?”

    Yavuze ko byari mu gihe cy’amarushanwa ya Primua Guma Guma Super Stars, aho abahanzi biteguraga gutaramira mu bice bitandukanye by’Igihugu. Yasobanuye ko icyo gihe ab’iwabo bashatse umunyamasengesho atangira kumusengera, ariko kandi amubwira ko umuntu wamuroze adasanzwe.

    Ati “Yarambwiye ati ntabwo ndi bushobore gusengera uyu muntu njye nyine. Hari undi mugabo nzi usenga niba ari uwahe, sinibuka uwo ari we, yitwaga Samuel, Imana izaguhe umugisha utagabanyije, Imana izakwagurire umuryango, kuko nari mpfuye uwo munsi.”

    Oda Paccy yavuze ko uwo munyamasengesho witwa Mutoni afatanyije na mugenzi we w’umugabo batangiye igikorwa cyo kumusengera, bituma nawe yemera ko Imana ibaho koko!

    Yavuze ko bifashishije ibikorwa binyuranye birimo no gusengera amazi hanyuma akayanywa. Ariko kandi bamubajije uko byagenze mu bikorwa yari yagiyemo, byagejeje ku guhura n’uwo muntu wamuroze.

    Ati: “Umunyamasengesho yarambajije ati ‘wagiye kuri moto, uragenda, ugeze hariya, hari umuntu wa mbere mwahuye aragusuhuza, uwa kabiri yakubwiye ngo hari ikintu ufite mu mutwe. 

    Urumva iyo umuntu akubwiye gutyo uhita utangira kwibuka abantu ba mbere wahuye nabo, ni inde’? Mpita nibuka umuntu wambwiye ngo hari ikintu ufite mu mutwe. Ndavuga nti Yego, ati baguhumanyije.”

    Uyu muhanzikazi wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Rendez-Vous’, avuga ko yatangiye kwiheba, ariko kandi avuga ko aho kugira ngo yitabe Imana yareka kuririmba mu bitaramo bya Primus Guma Guma Super Stars.

    Yavuze ko nyuma y’uko abanyamasengesho bamusengeye, nyuma y’iminsi itatu yapfuruse [gupfuruta] umubiri wose, ariko bucyeye bwaho yasanze byashize byose.

    Ati 'Hari ni mugoroba icyo gihe nari mfite intege nke cyane, ngiye kubona mbona mbyutse nsanga napfuruse umubiri wose. Hari igihe nabivuga mukagira ngo ni filime, ariko abantu mwasengeye cyangwa abantu muzi ibintu by’Imana murubyumva ibyo ari byo.”

    Oda Paccy asobanura ko yagize ubwoba bwinshi, ahamagara abanyamasengesho bamubwira gutuza akumva ko Imana imukiza uko byagenda kose. Ati “Mu gitondo nabyutse meze nk’umuntu utigeze urwara igiheri.”

    Yashimangiye ko mu muziki Nyarwanda harimo “amarozi”. Ariko kandi kuva icyo gihe yatangiye kugendera kare uwo muntu wamuroze. Ati “Natangiye kurebana nawe ku ijisho. Yaca ibumoso, nkaca iburyo, yaca iburyo nkaca ibumoso.”

    Oda avuga ko uretse guhabwa buriya burozi, yigeze no kuba amatwi ye atumva neza. Ariko kandi ashima Imana yamuhagazeho kugeza n’uyu munsi. Ati “Ndacyahari na n’uyu munsi ndakomeye.”

    Uyu muhanzikazi ariko kandi yavuze ko ishyari riri mu muziki, rimwe na rimwe ryakomye mu nkokora umuziki we, kuko hari umunyamakuru yigeze guha indirimbo ze ariko ntazikine ku gitangazamakuru akorera.

    Uyu munyamakuru ngo yigeze kubwira Oda Paccy ko ubuzima abayeho abubeshejweho n’undi muntu umwishyurira inzu, ku buryo atari gukina Oda Paccy kandi abona indirimbo z’umuntu umwishyurira inzu.

    Oda Paccy yatangaje ko ubwo yahataniraga kujya muri Primus Guma Guma Super Stars yahawe uburozi bwamubijije icyuya igihe kinini

    Oda yavuze ko umuziki wuzuye abantu bafite ishyari, bagamije gusubiza hasi ibikorwa by'abandi


    Oda Paccy yavuze ko imyaka 15 ishize yanyuze muri byinshi, ariko kandi yabonye Imana

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYA ODA PACCY AGARUKA KU BUROZI YAHAWE 


    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO YA ODA PACCY

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147792/bamurogeye-mu-musatsi-oda-paccy-yiyongereye-ku-byamamare-byemeza-ko-bahawe-uburozi-147792.html

  • I Kigali hagiye gushyirwa 'Contrôle technique' ya kabiri – #rwanda #RwOT

    Iki kigo gishya kizaza gikurikira igisanzwe i Remera mu Karere ka Gasabo.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda yabwiye The New Times ko iki kigo gishya kizaba giherereye mu Murenge wa Ndera.

    Ati 'Ikigo cy'i Remera kizagumaho kugira ngo abatuye Umujyi wa Kigali babonere serivisi kuri ibyo bigo bibiri.'

    Kugeza ubu ntiharatangazwa igihe ikigo gishya kizatangira gukorera.

    Ubugenzuzi bw'ibinyabiziga (Controle technique) mu Rwanda ni kimwe mu bikorwa leta yifuza gushyiramo imbaraga bitewe n'uko kuri ubu mu gihugu hamaze kugera ibinyabiziga byinshi kandi byose bigomba gusuzumwa kugira ngo ababigendamo babe bizeye umutekano wabo mu bijyanye n'ubwirinzi bw'impanuka.

    U Rwanda rusanganywe ibigo nk'ibi bine birimo icy'i Remera, i Rwamagana, i Huye n'i Musanze.

    I Kigali hagiye gushyirwa 'Contrôle technique' ya kabiri yunganira isanzwe i Remera


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/i-kigali-hagiye-gushyirwa-controle-technique-ya-kabiri

  • Nyamasheke: Umurambo w'umunyeshuri wa Kibogora Polythechnic warohamye mu Kivu wabonetse – #rwanda #RwOT

    Saa moya za mu gitondo zo kuri uyu wa 15 Ukwakira, ni bwo ishami rya Polisi y'u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu mazi ryarohoye umurambo wa Imanirahari Joseph warohamye tariki 13 Ukwakira saa cyenda z'igicamunsi.

    Uyu murambo wabonetse mu Mudugudu wa Gataba, Akagari ka Kibogora umurenge wa Kanjongo muri metero nkeya uvuye aho yarohamye.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kanjongo, Kimonyo Juvénal, yabwiye IGIHE ko nyuma yo kurohora uyu murambo bagamirije abaturage, babaha ubutumwa burimo kwihanganisha umuryango wa Imanirahari no gukangurira abaturage kwirinda impanuka zo mu mazi.

    Ati “Twaganirije abaturage, twihanganisha ab'umuryango wagize ibyago, twibutsa abaturage ko amazi atari meza bagomba kuyirinda”.

    Umurambo wa Nyakwigendera woherejwe ku bitaro bya Kibogora kugira ngo ukorerwe isuzumwa mbere y'uko ushyingurwa.

    Umuyobozi wa Kibogora Polythecnic, Dr. Mukamusoni Daria, yabwiye IGIHE ko bataramenya aho uyu munyeshuri azashyingurwa kuko bagiitegereje umwanzuro w'inama y'umuryango we.

    Abaturage bagirwa inama yo kwirinda kujya mu mazi menshi batambaye umwambaro w'ubwirinzi bw'impanuka zo mu mazi.

    Ubuyobozi bwihanganishije umuryango wagize ibyago busaba abaturage kwitwararika amazi menshi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-umurambo-w-umunyeshuri-wa-kibogora-polythechnic-warohamye-mu-kivu

  • Imbere y’abafana bayo Amavubi adwinze Benin, icyizere cyo kujya muri CAN gikomeza kwiyongera – YEGOB #rwanda #RwOT

    Amavubi yongeye guha Abanyarwanda icyizere nyuma yo gutsinda Benin ibitego 2-1 mu mukino wo gushaka itike y'igikombe cya Africa 2025.

     

    Uyu mukino wabereye kuri Stade Amahoro, waje gufungura urundi rwego rw'icyizere ku ikipe y'igihugu, nyuma yo kugera ku manota 5 mu itsinda, aho ikomeza guhangana na Nigeria na Benin.

     

    Igice cya kabiri cyabaye ngufi ku ikipe ya Benin ubwo Nshuti Innocent yafunguraga amazamu ku munota wa 71′, igitego cya kabiri cyakurikiraho ku munota wa 74′ gitsinzwe na Bizimana Djihad kuri penaliti. Ikipe ya Benin yakomeje kugerageza gusatira ariko umuzamu Ntwari Fiacre afatanyije na bamyugariro nka Mutsinzi Ange bakomeje kuba ibamba.

     

    Gutsinda uyu mukino byafashije u Rwanda gusatira amanota y'amakipe ayarimbere Nigeria na Benín , rufite umukino ukomeye imbere na Nigeria ndetse n'uwa nyuma na Libya, aho amahirwe yo kujya muri CAN agikomeje kuba ahari.

     

    Ku rutonde rw'agateganyo, Nigeria iyoboye n'amanota 7, ikurikirwa na Benin ifite 6, mu gihe u Rwanda rufite amanota 5. Libya ifite inota rimwe.

    Source : https://yegob.rw/imbere-ya-bafana-bayo-amavubi-adwinze-benin-icyizere-cyo-kujya-muri-can-gikomeza-kwiyongera/

  • Ibuye ryanzwe n’abubatsi! De Gea ari kwifuzwa… – #rwanda #RwOT

    Kuri iki Cyumweru Fiolentina yatsinze AC Milan mu mukino wa shampiyona y’u Butaliyani Serie A ibitego bibiri kuri kimwe. Ni umukino AC Milan yari ifite amahirwe yo kuwusoza iwutsinze kuko yabonye penaliti ebyiri zose umuzamu wa Fiolentina David de Dea azikuramo.

    Penaliti za AC Milan iya mbere David de Dea yayikuyemo ku munota wa 45+1 bitewe na Theo Hernandez, iyakabiri nayo yatewe na Tammy Abraham ku munota wa 56 nayo De Gea ayikuramo.

    Nyuma yo gutsindwa uyu mukino Ikinyamakuru Caliciomercato cyavuze ko Kompanyi ya RedBird Capital yahise itangiza igitutu ku bashinzwe kugura abakinnyi ko bakwita kuri David de Dea.

    David de Dea ibuye ryanzwe n’abubatsi bo mu Bwongereza akaba ari gukomeza imfuruka mu Butaliyani, yageze muri Fiolentina nyuma y’uko yari amaze umwaka nta kazi afite nyuma yo gutandukana na Manchester United imushinja kutamenya gukinisha amaguru.

    David de Dea wanzwe na Manchester United yatangiye kurikoroza muri Fiolentina 

    Ubuyobozi bwa AC Milan bwatangiye kwifuza De Gea 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147516/ac-milan-yatangiye-kwifuza-de-gea-nyuma-yo-kuyikuriramo-penaliti-ebyiri-147516.html

  • Abagize itorero Mashirika bataramye mu iseruk… – #rwanda #RwOT

    Ryabaye kuri uyu wa Mbere tariki 14 Ukwakira 2024 mu Mujyi wa Arras ndetse rirakomeza kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Ukwakira 2024 mu Mujyi wa Lyon, ni nyuma y'uko bakoreye igitaramo gikomeye mu iserukiramuco ryitwa 'World Culture' ryabereye mu Mujyi wa Karachi mu gihugu cya Pakistan, ku Cyumweru tariki 29 Nzeri 2024.

    Ni ubwa mbere bari bataramiye muri ibi bihugu mu rugendo rugamije guhamagarira abatuye Isi kurangwa n'ubumuntu mu bikorwa byabo bya buri munsi.

    Babigezeho babicyesha umusaruro watanzwe n'iserukiramuco 'Ubumuntu', ryabaye hagati ya 19-25 Nyakanga 2024 hizihizwa imyaka 10 y'ibikorwa byabo byabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali.

    Ryagaragayemo abahanzi n'amatsinda barimo: Umuhanzi Peace Jolis, 'Counting to 10', 'Virtue', 'I Am An African', 'Generation 25', ababyinnyi bo muri Pakistan, abaturutse mu Bwongereza, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Uganda, Afurika y'Epfo n'abandi.

    Iri serukiramuco bakinnyemo ku nshuro ya mbere 'Théâtre de La Renaissance' ryatangijwe ku mugaragaro mu 1982. Kuva icyo gihe ryubakiye cyane ku guteza imbere ikinamico zo mu bihugu bitandukanye, umuziki n'ibindi binyuranye.

    Generation 25 yakinnye muri iri serukiramuco igizwe n'abasore n'inkumi b'abahanzi, kandi benshi muri bo bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda.

    Bakunze gukina umukino ugaragara ibikomere by'abantu bavutse ku babyeyi bafashwe ku ngufu mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, imiryango yabaye kandi yakuriye mu nkambi, impfubyi n'abapfakazi basizwe na Jenoside n'ibindi.

    Generation isobanura ko itegura iyi mikino mu rwego rwo gushyira imbaraga mu biganiro bya mvura nkuvure, bigahuza ababaye mu mateka ndetse n'urubyiruko, mu rwego rwo kumenya amateka birushijeho, no gufata ingamba zihamye mu kurinda ikiremwamuntu kutongera guhura n'amateka asharira.

    Iri tsinda ry'inkumi n'abasore ryatangiye gukina imikino nk'iyi kuva ku wa 12 Mata 2019, binyuze mu bikorwa byabereye ku Rwibutso rwa Jenosie rwa Kigali. Kuva, icyo gihe abantu bakunze ubutumwa batambutsa, batangira gutumirwa mu bice bitandukanye by'u Rwanda, ndetse banatumirwa ku rwego Mpuzamahanga.

    Ku wa 20 Nyakanga 2024, ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali habereye igikorwa cyo gutangiza iserukiramuco 'Ubumuntu' mu kwizihiza imyaka 10 ishize ritanga ubutumwa bwubakiye ku mahoro n'urukundo, no guhamagarira Isi yose kubana neza.

    Mashirika yatumiwe muri iri serukiramuco kubera imitegurire y’iserukiramuco ‘Ubumuntu’ risanzwe ribera mu Rwanda

    Mashirika yitaye cyane ku mukino n'imbyino zihamagarira abatuye Isi kugira ubumuntu


    Iri serukiramuco ryabereye mu Mujyi wa Arras usanzwe uzwiho kurangwa n'ibikorwa by'ubuhanzi


    Buri mwaka, abategura iri serukiramuco batumira amatorero n'abahanzi bo mu bitandukanye byo ku Isi



    Abarimo Peace Jolis babarizwa muri ‘Generation’ bagaragaje ubuhanga muri iri serukiramuco


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147768/abagize-itorero-mashirika-bataramye-mu-iserukiramuco-rikomeye-mu-bufaransa-amafoto-147768.html

  • Abarimu b'amateka basabwe kwigisha aya Jenoside yakorewe Abatutsi uko ari – #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'inshingano mboneragihugu, MINUBUMWE, ifatanyije n'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Uburezi bw'ibanze, REB, bahuguye abarimu 2.425 bigisha amateka mu mashuri yisumbuye babasaba gushyira amanga bakigisha neza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Byagaragaye ko mu kwigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, abarezi akenshi bagiye bahura n'ingorane zirimo kuba bafite ubumenyi buke kuri ayo mateka ndetse n'ubumenyi budahagije ku ngengabitekerezo ya Jenoside hakiyongera ingaruka ayo mateka yabagize bigatuma bayigisha mu buryo bunyuranye.

    Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yasabye abarimu bigishijwe amateka y'igihugu gushyira ubwoba bakigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi uko ari ariko bakarushaho no gushishikariza kugira ubumenyi buruta ubwo baba bahawe.

    Ati “Turasaba abahuguwe kujya gusobanura ayo mateka uko ari, mwigishe mutinyutse kandi mukomeza kwihugura ndetse no kuba urumuri rwa bagenzi banyu, bityo ibe gahunda y'amashuri aho kuba gahunda y'umurezi ku giti cye.”

    Umuyobozi w'Urwego rw'Igihugu rushinzwe uburezi bw'ibanze, REB, Dr. Mbarushimana Nelson, yavuze ko ayo mahugurwa yateguwe mu buryo bwo gufasha umwarimu kwigisha ibyo afitiye ubumenyi kandi ko bazakomeza guhugura n'abandi barimu babongerera ubumenyi.

    Ati “Ni byiza ko umwarimu yigisha ibyo yumva. Niyo mpamvu akomeza kwigishwa uburyo yigishamo kugira ngo umwana yigisha abyumve neza kandi vuba bikamuha amakuru azamufasha no kwibeshaho mu gihe kizaza,”

    “Ntabwo ari bwo bwa nyuma tubahuguye tuzakomeza kubahugura kugira ngo dukomeze tubatoze kwigisha neza cyane cyane amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.”

    Bamwe mu barimu bigisha amateka mu mashuri yisumbuye bahawe ayo masomo, bemeza ko kuba bahawe ubumenyi mu kwigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse bakamarwa impungenge, bigiye gutuma bimwe mu bibazo bahuraga nabyo bagahitamo kutabisubiza aribyo bagiye guheraho bakemura kandi bagatanga ubumenyi bukwiye.

    Muhisoni Renatha wigisha mu Karere ka Kirehe, yagize ati “Aya mahugurwa ni ingirakamaro, twari dufite ibibazo byinshi bisabwa gusubirizwa muri aya mahugurwa. Hari ubumenyi tutari dufite kuko Jenoside yabaye abenshi tukiri bato, ntabwo twari tuyasobanukiwe, ariko ubwo tumaze kumenya aho twavuye n'aho tugomba kwerekera, turafasha abana gusobanukirwa amateka nyakuri y'Igihugu.”

    “Mu kwigisha, hari aho twageraga tugahushura tugatinya tuti, wenda hari ijambo navuga rikagaragara nk'umuntu ufite ingengabitekerezo ya Jenoside, ugasanga turigisha dufite ubwoba bwinshi, ariko muri aya mahugurwa twungutse imvugo nyazo twakoresha n'izo twakwirinda.”

    Twahirwa Prosper, nawe yagize ati “Abana dushinzwe kurera, hari aho usanga nabo ubwabo bafite amateka bahabwa n'ababyeyi ashingiye ku ngaruka Jenoside yabagizeho, rimwe na rimwe ugasanga mwarimu bimugoye gusubiza umunyeshuri, ariko muri aya mahugurwa twahawe umurongo nyawo wo kwigisha amateka cyane cyane aya Jenoside yakorewe Abatutsi.”

    Aya mahugurwa yatanzwe mu byiciro bitandatu, ahabwa abarimu bose bigisha amateka mu mashuri yisumbuye ya leta n'afatanya na Leta, aho yatangiye ku itariki 16 Nzeri asozwa ku itariki 14 Ukwakira 2024, buri cyiciro gihugurwa mu gihe cy'iminsi ibiri.

    Nyuma yo guhugurwa, abarimu bahize imihigo bazashyira mu bikorwa guhera mu mwaka w'amashuri wa 2024-2025; muri iyo mihigo harimo:

    Kunoza imyigishirize y'amateka by'umwihariko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bifashishije integanyanyigisho nshya yemejwe kandi bagafasha abana bagejeje igihe gusura inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi zibegereye hagamijwe kubasobanurira amateka nyakuri ku itegurwa ry'umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi, ishyirwa mu bikorwa ryayo ndetse n'ingaruka yasize.

    Gusangiza abarimu bagenzi babo batigisha amateka ku bumenyi bakuye muri aya mahugurwa hagamijwe kongera ubufatanye mu gutegura ibiganiro bizajya bitangirwa mu itorero mu mashuri mu buryo buhoraraho kandi buhuriweho (collective responsibility).

    Kubyutsa, kunoza no gukurikirana imigendekere myiza y'itorero mu mashuri.

    Kurwanya abahakana n'abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bifashishije imbuga nkoranyambaga n'indi miyoboro abaturage batangiramo ibitekerezo aho batuye (Umuganda, Umugoroba w'imiryango, …) hagamijwe kongera uruhare rwabo mu kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside haba ku ishuri no mu miryango abana baturukamo.

    Kugira uruhare rugaragara, nk'abarimu bigisha amateka, mu bikorwa byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi hagamijwe gufatanya n'abandi Banyarwanda mu gukumira no guharanira ko Jenoside itazongera kuba ukundi.

    Gushyiraho ihuriro ry'abarimu bigisha amateka n'abagenzuzi b'uburezi mu mirenge (Sector Education Inspectors) rizajya ribafasha kurebera hamwe uko iyi mihigo yavuzwe hejuru iri kweswa n'ahakenewe kongerwamo imbaraga.

    Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yasabye abarimu kwigisha neza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abarimu-b-amateka-basabwe-kwigisha-amateka-ya-jenoside-yakorewe-abatutsi-uko

  • Abanyamahirwe babiri batsindiye imodoka binyuze mu bukangurambaga bwa BivaMoMotima – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa iki kigo cya MTN Rwanda cyakoze mu kwishimira icyumweru cyahariwe abakiliya.

    Abahembwe ni Kiza Adela ukorera ubucuruzi mu Karere ka Musanze na Ndayambaje Michel usanzwe ari umukiliya wishyura akoresheje MoMo Pay ukomoka mu Karere ka Ruhango.

    Bose bahawe imodoka za Volkswagen T-Cross.

    Iyi gahunda yo guhemba abakiliya bitwaye neza yatangiye muri Gashyantare 2024, igamije gushimira abakiliya bishyurana hakoreshejwe MoMo Pay.

    Kiza wahawe imodoka yavuze ko ubwo yahamagarwaga na Mobile Money Rwanda Ltd, atatekerezaga ko ari icyo gihembo bagiye kumuha, atungurwa no guhabwa iyo modoka nshya.

    Uyu mubyeyi w'abana babiri ati 'Ni yo modoka ya mbere ntunze. Murabyumva namwe ko igiye kumfasha kugira aho ngera. Ubu ngiye gushaka uko nabona uruhushya ubundi njye nyikoreshereza neza. Ndashimira cyane Mobile Money Rwanda Ltd. Icyo nakoze ndetse nzakomeza ni ugukangurira abakiliya banjye kunyishyura bakoresheje MoMo Pay. Nabikoze mu mwaka wose.'

    Ndayambaje we yagize ati 'Nubwo nahoze nishyura nkoresheje MoMo Pay na mbere hose, ubwo hatangizwaga ayo marushanwa muri Gashyantare 2024 byanteye imbaraga kugira ngo nzatsindire ibihembo.'

    Ndayambaje wari usanzwe afite moto, yagaragaje ko nk'umugabo w'abana bane, kubatwara bitamworoheraga, icyakora ubu icyo kibazo kikaba gikemutse burundu.

    Ubwo yashyikirizaga izo modoka abagenerwabikorwa, Umuyobozi Mukuru wa Mobile Money Rwanda Ltd, Chantal Kagame yashimangiye ko BivaMoMotima yageze ku ntego yayo, ashimira abahawe ibihembo nyamukuru.

    Uyu muyobozi yavuze ko bazakomeza guteza imbere serivisi za MoMo Pay hagamije no kubakira ubushobozi abayikoresha kugira ngo bijye bikorwa byoroshye ariko banarindiwe umutekano.

    Ati 'Ibyo birenze kuba ibihembo. Bigaragaza uburyo turajwe ishinga no gutekereza byagutse ku bakiliya bacu batwizera umunsi ku wundi, bakagira n'uruhare mu iterambere ryacu. Turashimira abagize uruhare muri ubwo bukangurambaga ndetse tunabizeza ko ibyiza birenze ibi biri imbere.'

    Icyiciro cya mbere cya BivaMoMotima cyatangijwe mu 2022.

    BivaMoMotima yafunguriwe buri wese ukoresha MoMo Pay haba mu kwishyurwa no kwishyura.

    Abagenerwabikorwa batsindiye ibihembo bitandukanye buri cyumweru kuva ku bihumbi 50 Frw kugeza kuri miliyoni 1 Frw.

    Bagombaga gutsindira ibindi bihembo nka televiziyo, moto, amatike yo kujya guhaha, ay'indege na telefone zigezweho.

    Kuva mu 2022 abayigizemo uruhare batsindiye miliyoni 76,5 Frw, moto 19, televiziyo 19, amatike y'indege icyenda, telefone zigezweho 75, amatike ya lisansi 14, ayo guhaha 360 ndetse n'imodoka eshatu.

    Nyuma y'imyaka itatu Mobile Money Rwanda Ltd imaze kugira abafatabuguzi miliyoni 5,1, aba-agent ibihumbi 65 n'abacuruzi ibihumbi 420 bakoresha MoMo Pay.

    Ndayambaje Michel ukomoka mu Karere ka Ruhango yahawe imodoka ya Volkswagen T-Cross ku bwo kwishyura akoresheje MoMo Pay

    Ubukangurambaga bwiswe 'BivaMoMoTima' bwashyizweho akadomo abatsinze kurusha abandi bahabwa imodoka za nshya

    Kiza Adela ukorera ubucuruzi mu Karere ka Musanze na we yashyikirijwe imodoka nshya ya Volkswagen T-Cross


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyamahirwe-babiri-batsindiye-imidoka-binyuze-mu-bukangurambaga-bwa