Blog

  • Niyo bagerageje byanze rugikubita! Amateka y… – #rwanda #RwOT

    Ni amatsinda yubatse ibigwi! Ku buryo kubona Safi Madiba, Nizzo Kaboss na Humble Jizzo muri Urban Boys, ukabona Nemeye Platini na Mujyanama Claude [Tmc] ku rubyiniro byabaga ari ibicika. Ibi byatumye abafana ba buri tsinda biyita amazina.

    Abo bagiye bataramira mu bitaramo bitandukanye birimo nka Primus Guma Guma Super Stars, ibirori bitabiriye bya Salax Awards n'ibindi byasize urwibutso.

    Bari bakiri abasore (Bamwe muri bo barashatse muri iki gihe) bafite amashagaga, kandi buri umwe yakoraga igishoboka cyose kugira ngo itsinda rye rihora ku isonga.

    Inkumi nziza mu mashusho yabo, gukorana n'abaraperi bari bagezweho kiriya gihe, ni kimwe mu byatumye aya matsinda yigwizaho igikundiro.

    Ariko kandi, buri umwe yaciye inzira ukwe- Amatsinda ashyirwaho agakadomo. Ariko Humble Jizzo yisunze Nizzo Kaboss bakomeje urugendo nubwo imbaraga zitakiri nyinshi nka mbere.

    Hagati ya 2013 na 2014, umuraperi Oda Paccy yari agiye gukora amateka yo guhuriza aya matsinda mu ndirimbo imwe- ariko umwana yapfuye mu iterura.

    Uti byagenze gute?

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Oda Paccy yavuze ko atekereza gukora iriya ndirimbo yashakaga kumvikanisha ubufatanye hagati y'abahanzi, ariko kandi yashakaga no kugaragaza ko nubwo akora injyana ya Hip Hop yisanga no mu zindi njyana, kandi yubatse umubano n'abandi bahanzi.

    Ni indirimbo avuga ko yatekereje gukora akayita 'Rendez-Vous' nyuma y'iminsi mike yari ishize yibarutse imfura ye. Kandi, yayifataga nk'impano yari gutuma abakunzi b'umuziki bongera kumva ubuhanga bwe muri Hip Hop no kudacika intege.

    Ariko kandi muri kiriya gihe nta ndirimbo yari yagakozwe yarimo amazina akomeye mu bahanzi Nyarwanda. Bitewe n’uko Producer Junior Multisystem ariwe wamukoreraga indirimbo, yanamuhaye ikiraka cyo kumukorera iyi.

    Atekereza kwifashishamo King James, Uncle Austin, Jay Polly, Alpha Rwirangira, Urban Boys ndetse na Dream Boys. Ni indirimbo avuga ko yakozwe mu minsi itandukanye ahanini 'bitewe n'uko guhuza abahanzi barenze umwe atari ikintu cyoroshye'.

    Oda avuga ariko ko igihe cyageze indirimbo irakorwa kandi irarangira. Yemeranyije na Junior ko azamwishyura ariko uko irangiye 'bitewe n'imikoranire twari dufitanye.'


    Iriya ndirimbo yasibwe muri machine n'umuntu batamenye

    Uyu muraperi yavuze ko yakiriye telefone ya Junior amubwira kumusanga muri studio mu Biryogo bakarangiza indirimbo ye, ariko ubwo bafunguraga machine basanga itarimo.

    Icyo gihe batangiye gutekereza umuntu waba wafunguye iyo machine agasibamo indirimbo, bagera ku bantu babiri, ndetse bagerageza kubabaza ariko baraheba.

    Akomeza ati 'Nta muntu twari dufitanye ikibazo ku buryo yansibira indirimbo. Ibyo bintu nabiherukaga cyera mu 2009 na 2010 byo gusiba indirimbo zanjye.'

    'Junior yarambwiye ngo indirimbo ntari kuyibona mu machine ngira ngo ni ukuganira. Yari umuntu (Junior) ukubwira ikintu akakikubwira aseka. Naramubwiye nti ntabwo ibi bintu bishoboka. Twabanje kugira ngo ni ukutubeshya, ariko koko twaje gusanga itarimo.'

    Oda yavuze ko kiriya gihe bifashishije abahanga muri mudasobwa kugira ngo agerageze kugarura iyi ndirimbo ariko biranga. Ati 'Indirimbo yarabuze. Ariko hagati yacu tuzi ko yasibwe, Junior nawe arambwira ati 'kanaka niwe nkeka wa mbere, nanjye nti kanaka niwe dukeka waba warasibye indirimbo yanjye.'

    Uyu muhanzikazi yavuze ko yakoranye neza na Junior ku buryo yamwizeraga ku kigero cyo hejuru, ndetse amubwira ko indirimbo yasibwe yabyumvise vuba.

    Asobanura ko yatashye afite umujinya mwinshi, ndetse yumva nta gitekerezo agifite cyo kongera gusubiramo iyi ndirimbo.

    Ariko ageze mu rugo, umutima wamubwiye gukomeza uyu mushinga ariko akawujyana kwa Producer Pasto P 'kubera ko numvaga kwa Junior nta mutekano uhari.'

    Ageze kwa Pastor P yamwumvishije intangiriro y'umushinga, ndetse agerageza kuvugisha abahanzi bari baririmbyemo, ariko Dream Boys na Urban Boys ntibabonetse.

    Oda Paccy yavuze ko atorohewe no kumvisha abagize ariya matsinda uburyo indirimbo yabuze. Ati 'Buriya iyo umuntu wamuzanye mu mushinga ku nshuro ya mbere akakwemerera, kongera kumubwira ko yabuze ntibiba byoroshye.'

    Ariko kandi yibuka ko Urban Boys yari ifite ibikorwa muri Nigeria, ndetse na Dream Boys yari ifite ibyo ihugiyemo byatumye batabafasha kuririmbamo.

    Ati 'Urban Boys yahise ijya hanze, Dream Boys nabo ntabwo nongeye kubahamagara.'

    Oda yavuze ko zari inzozi ze guhuriza mu ndirimbo 'bariya bahanzi', ariko yishimira umusanzu wa King James, Uncle Austin, Jay Polly na Alpha Rwirangira batanze ku ndirimbo 'Rendez-Vous'. Ati 'Nta wundi mukobwa wari wagakoze 'collabo' nk'iyo.'

    'Rendez-Vous' yari igiye kuba indirimbo ya mbere Dream Boys na Urban Boys bari kuba baririmbyemo, ariko byarangiye bataririmbyemo bituma mu myaka yose bamaze mu muziki nta ndirimbo n'imwe bigize bakorana.

    Twahuriye mu ndirimbo yo kwamamaza gusa

    Manzi James wamenyekanye nka Humble Jizzo muri Urban Boys yabwiye InyaRwanda, ko iyo asubije inyuma amaso akareba neza, yibuka ko indirimbo bigeze gukorana na Dream Boys, ariyo yo bahuriyemo bigizwemo uruhare na Sosiyete y'itumanaho ya Tigo gusa.

    Ati 'Twahuriye muri iyo ndirimbo yo irasohoka. Ni indirimbo yaririmbyemo Kitoko, Riderman, yakozwe na Washington mu buryo bw'amajwi, ndetse yaririmbyemo na Good Life bo muri Uganda.'

    Humble yavuze ko nubwo bahoraga bahaganye mu muziki, kenshi bagiye bagerageza kuba bakorana indirimbo ariko 'ntabwo byagiye biduhira'.

    Ariko kandi 'avuga ko n'ubushake hagati yacu bwari buke kubera guhora tumeze nk'abantu bahanganye'.

    Ati 'Ni nk'uko uyu munsi wabona Bruce Melodie na The Ben bakoze indirimbo. Ni nko gushyira amazi ku muriro. Ngirango impamvu ni uko twumvaga ko iryo hangana kugira ngo rikomeze ribeho, nubwo rimwe na rimwe twabaga tutariteguye, byasabaga ko abantu bahora bameze nk'aho badahuza, ariko mu by'ukuri ntakibazo cy'ihangana cy'urwango cyabaga gihari. Byabaga ari ukuba buri wese arekereje avuga undi arakora iki, noneho ni iki kisumbuyeho akora. Bikagenda gutyo.'

    Humble yibaza impamvu Zizou Al Pacino wagiye uhuriza mu ndirimbo abahanzi banyuranye, atigeze atekereza n'uburyo yari guhuzamo Urban Boys na Dream Boys.

    Ariko kandi atekereza ko kubaho ubuzima bw'ihangana ubushake 'bwo gukemura ayo makimbirane bwabaga ari bucye cyane.'

    Ati 'Iryo hangana ryatumye hatabaho gushyira hamwe no kugira ngo abantu bagire imishinga bahuriraho, ariko byari kuzakunda.'

    Humble Jizzo avuga ko ihangana ryabo na Dream Boys ryari rishingiye cyane ku muziki, kuko mu buzima busanzwe bari inshuti z'akadasohoka.


    Humble Jizzo yatangaje ko mu bihe bitandukanye bagerageje gukorana indirimbo na Dream Boys ariko ntibahiriwe


    Dream Boys yahoraga mu ihangana, yahuriye bwa mbere na Urban Boys mu ndirimbo binyuze mu kiraka bari bahawe


    Urban Boys yabayeho igerageza imikoranire na bagenzi babo, ariko bigapfa ku munota wa nyuma


    Oda Paccy yavuze ko yari yiteguye gukora amateka yo guhuza Dream Boys na Urban Boys ariko byapfuye ku munota wa nyuma 

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘RENDEZ- VOUS’ YASUBIWEMO NYUMA Y’UKO IYA MBERE IBUZE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147803/niyo-bagerageje-yapfuye-mu-iterura-amateka-yatumye-dream-boys-na-urban-boys-badakorana-ind-147803.html

  • Abenjeniyeri mu nzira zo gushyiraho ibiciro bihuriweho – #rwanda #RwOT

    Imyuga imwe igira ibiciro umuntu yishyura kuri serivisi ahawe, kikiyongera hagendewe ku bunini cyangwa ubwinshi buzakorwa.

    Nk'urugero mu bunganira abandi mu mategeko umuntu yishyura amafaranga atari munsi ya 500 Frw kugira ngo umunyamategeko amwunganire mu kirego cye.

    Ku benjeniyeri bo muri Amerika binjiza abarirwa kuri 51$ ku isaha, mu mwaka bakinjiza hagati ya 82.509$ ku bagitangira umwuga na 153.735$ ku bawumazemo igihe.

    Umuyobozi Mukuru w'Urugaga Nyarwanda rw'Abenjeniyeri mu Rwanda- IER, Eng. Gentil Kangaho, yagaragaje ko kuba nta biciro byagenewe serivisi bakora bituma habaho bamwe bunama ku bakilia ariko birimo kwigwaho muri iki gihe.

    Ati 'Nshobora gufata akazi ko kukubakira ubu ngubu nkaguca amafaranga runaka hakaza undi akaguca amafaranga make cyane cyangwa menshi cyane ariko icyo turimo gukora, turimo gukorana na RPPA. Ni ukuvuga ngo twashyizeho umuhanga urimo kutwigira no mu bindi bihugu duturanye ese ikiguzi kuri serivisi enjeniyeri atanga mu ngeri runaka, bisaba angahe, bisaba iki?'

    'Nibabizana tuzongera twicare twese muri izo nzego zose kugira ngo twemeranye tuvuge tuti ibi birafatika kuko no mu bindi bihugu ni ko babikora.'

    Muri rusange imibare y'uru rugaga igaragaza ko uru rwego rubarizwamo abenjeniyeri b'umwuga basaga ibihumbi 3.500 mu gihe abagore muri bo ari 10% gusa.

    Abakora mu bikorwa by’ubwubatsi bari mu bagira uruhare rukomeye mu iterambere ry’ibikorwa remezo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abenjeniyeri-biyemeje-gushyiraho-umurongo-w-ikiguzi-cy-imirimo-bakora

  • Ibiraro byari biteye inkeke mu Karere ka Kicukiro byasanwe n'abaturage – #rwanda #RwOT

    Iki kiraro gisanwe nyuma y'uko umunyamakuru witwa Emma Marie Umurerwa, asangije abamukurikira ku rubuga rwa X ifoto igaragaza umwana ugenda akambakaba ku kiraro kimwe muri ibyo, ku wa 14 Ukwakira 2024.

    Nyuma yaho nibwo umuvugizi w'Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine, yatangaje ko mu gihe bagitegereje gusana ruhura ziteye inkeke, Akarere kagiye gutegura umuganda udasanzwe wo kuba bubatse ibyo biraro.

    Mu ijoro ryo ku wa 15 Ukwakira, Umuvugizi w'Umujyi wa Kigali yerekanye amafoto agaragaza ibyo biraro bibiri byari biteye inkeke byasanwe, avuga ko byakozwe n'abaturage mu gihe hagishakwa igisubizo kirambye.

    Yagize ati “Turashimira abaturage bafatanyije n'Akarere ka Kicukiro gusana ibiraro bibiri byari biteye inkeke, mu buryo bwihuse bw'igihe gito, i Nyarurama muri Bigo, mu gihe hagishakishwa uburyo bwo gukora za Ruhurura zihangayikishije.”

    Yavuze ko Umujyi wa Kigali ushimira abantu bose bakomeza gutanga amakuru ku gihe.

    Ntirenganya yabwiye IGIHE ko impamvu zituma umushinga wo gukora za ruhurara utihuta, ari uko nta ngengo y'imari yo guhita babikora bafite, gusa bagenda bazikora uko babonye ubushobozi.

    Umujyi wa Kigali ufite umushinga wo gukora ruhurura zigiye zitandukanye zizatwara asaga Miliyari 8 Frw, muri zo harimo iya Mpazi yatangiye gusanwa mu 2021.

    Abaturage bo mu Karere ka Kicuckiro ku bufatanye n'ubuyobozi basannye ibiraro bibiri byari biteye inkeke

    Ibi biraro bisanwe n’abaturage mu buryo bwihuse mu gihe Umujyi ugishaka igisubizo kirambye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibiraro-byari-biteye-inkeke-mu-karere-ka-kicukiro-byasanwe-n-abaturage

  • Mutoni yagarutse ku rugendo rwamugejeje ku kuyobora Multilines International Rwanda n'inama agira abato – #rwanda #RwOT

    Icyo kigo ayobora kandi agifitemo imigabane mu Rwanda, cyunganira abasora, gifasha abacuruzi kohereza no kuvana ibicuruzwa mu mahanga hakoreshejwe indege, ubwato n'inzira y'ubutaka.

    Aganira na IGIHE Mutoni yagarutse ku nzozi yakuranye n'uburyo yashyizemo umuhate no kudacika intege kugira ngo azigereho, kubasha gufata inshingano ziremereye ari umugore ndetse n'inama ku bakiri bato.

    IGIHE: Mutoni Julie ni muntu ki?

    Mutoni: ndi umunyarwandakazi , Navukiye muri Uganda turi impunzi mpiga amashuri abanza n'ayisumbuye tugaruka mu Rwanda njye n'ababyeyi banjye mu 1996 mpakomereza amashuri ya kaminuza. Ndubatse mfite umugabo n'abana batatu. Nize ibijyanye n'ubucuruzi muri kaminuza.

    Igitekerezo cyo kwikorera cyaje gite?

    Nabanje gukora ahantu hatandukanye ariko nza kuhava kugira ngo nkore ibintu byange, Nakuze nkunda gukora nkibeshaho ngira n'amahirwe ababyeyi bakajya banyibutsa ko ngomba kwigira, bitandukanye na kumwe hari abumva ko umukobwa agomba gukura ategereje umugabo ko azabimukorera.

    Ibyo byagiye binyubakamo icyizere cyo gukunda gukora bituma nkunda no guhabwa inshingano aho nanayoboye ikigo mpuzamahanga mbere yo kuza kwikorera muri Multilines International Rwanda.

    Kugira ikigo cy'ubucuruzi nk'umugore byagusabye iki?

    Nubwo waba ufite ababyeyi bagushyigikiye ukagira n'ubwo bumenyi n'uburambe muri icyo kintu ariko buriya binasaba ubwitange no kwitwararika. Haba hakenewe gushishoza , kwihangana nturambirwe vuba kandi ukerekeza umutima ku byo ushaka gukora kuko binasaba imbaraga nyinshi.

    Bisaba no gutinyuka kandi ukigirira icyizere noneho hakaza abagufasha hari uko umeze na we. Gucuruza habamo kunguka no guhomba ariko iyo ubikoze ubishyizeho umutima wawe wose birakunda.

    Hakorwa iki ngo abagore benshi batinyuke kwikorera?

    Mu Rwanda tugira amahirwe yo kuba Igihugu cyacu cyarashyizeho ingamba zo kuzamura abagore zihagije. Hari benshi mu bagore mu Rwanda bamaze kwitinyuka barakora n'abandi bumva babishobora ariko mu bucuruzi no mu yindi myanya y'ubuyobozi ikomeye turacyari bake urebye nka ba nyir'ibigo bikomeye mu Rwanda akenshi usanga abenshi ari abagabo .

    Abagore bagomba gutinyuka bagahaguruka bakishakamo ibisubizo ariko bakagira n'umuco wo gufashanya mu byo bakora kuko ubu abagabo baraturusha mu kuzamurana. Niba hari ugize aho agera agafasha abandi na bo gutera intambwe. Hari abakobwa nagiye mfasha kuzamuka bankorera neza nk'ibyo abahungu na bo bakora twese turashoboye icyo umuhungu yakora numukobwa yagikora.

    Ese kugira aho umuntu yigeza bijyana n'umuryango ukomeye avukamo?

    Ni byiza kuvukira mu muryango ukomeye ariko sinavuga ko ari byo biteza imbere umuntu ku giti cye. Nkanjye navukiye mu muryango uciriritse turi impunzi kandi ababyeyi banjye bakoraga ibintu byoroheje nta bintu by'igitangaza twari dutunze.

    Ntekereza ko ahubwo utabifite aba agomba gukora cyane ngo abigereho kuko twagiye tubona imiryango ikize ababyeyi bafite byose ariko ugasanga abana barangiritse bagiye mu biyobyabwenge n'ubusinzi.

    Kuvuka uri umukene si icyaha ariko gusaza uri umukene ni byo bibi kuko nanjye sinafashijwe n'umuryango nabyishatsemo. Icyo dukwiye gukora ni ukwigisha, guha abana uburere n'indangagaciro zituma bagira icyo bazimarira.

    Ese ni iki wishimira umaze gufasha ikigo uyobora mu gihe uhamaze?

    Natangiye kuyobora Multilines International mu 2021 nk'umunyamigabane, Nasanze bakora kandi neza ibijyanye no kunganira abasora, kohereza no kwakira imizigo iturutse ahantu hatandukanye ku isi hose hanyuma twaje kwaguriramo ibindi bikorwa, twazamuye ubucuruzi twaje no gukorana n'ibigo mpuzamahanga duhagarariye mu Rwanda. twazamuye umubare w'abakozi, birumvikana n'imibereho y'abakozi iba myiza kuko ibyo dukora byagutse .

    Imyumvire y'uko umugore ufite amafaranga ananira umugabo ubona ifite ishingiro?

    Ibyo bintu birahari ndabyuma uretse ko atari byo ni imyumvire y'abantu bamwe na bamwe batumva neza ko inshingano z'urugo zitandukanye n'inshingano zo mukazi. Nubwo tuvuga ngo uburinganire, ariko umugabo ahora ari umugabo, n'umugore ahora ari umugore.

    Iyo rero umugore yashatse kuzamuka ngo asumbe umugabo biba byapfuye ntibishoboka icyiza ni uko bumvikana ,umugore akabasha guhuza inshingano zombi zo kwita ku muryango n'iz'akazi.

    Njyewe iyo ndi mu kazi mba umuyobozi ariko nagera mu rugo nkaba Umubyeyi mu rugo.

    Kubasha gufata inshingano zikomeye uri umugore ubifata ute?

    Mu buyobozi habamo imbogamizi nyinshi zitandukanye, muri izo mbogamizi hari ukuyobora abantu batandukanye bafite imico itandukanye n'imyumvire itandukanye. Kuyobora abantu bakakwiyumvamo ni impano ariko bisaba kugira indangagaciro, kwitanga kandi ukabasha gutekereza neza igihe kinini kugira ngo ugume mu nshingano nk'umuyobozi.

    Ni iyihe nama waha abakiri bato by'umwihariko abakobwa?

    Abato nababwira ko bakeneye gukora cyane kandi bakagira ikinyabupfura n'indangagaciro z'umunyarwandakazi. Bagomba kwiga biyigira kuko ubwo bumenyi ari bo buzagirira akamaro. Kwiga byinshi cyane bagomba kutabifata nk'umutwaro kuko ku isoko ry'umurimo uzi byinshi ni we ubona akazi mbere, rero bagomba gukunda akazi kose kandi bakagakora neza.

    Mutoni yavuze ko kuyobora ikigo gikomeye uri umugore bisaba kuba ufite umutima ukomeye

    Mutoni ayobora Multilines International Rwanda kuva mu 2021

    Iki kigo cyunganira abasora, gifasha abacuruzi kohereza no kuvana ibicuruzwa mu mahanga hakoreshejwe indege, ubwato n'inzira y'ubutaka.

    Mutoni yavuze ko inama agira abakobwa bakiri bato ari ugukora cyane kandi bakagira ikinyabupfura n'indangagaciro z'umunyarwandakazi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mutoni-yagarutse-ku-rugendo-rwamugejeje-ku-kuyobora-multilines-international

  • Kamonyi-Rugalika/Umunsi w'Umugore wo mu cyaro: Akantu k'Umurengwe kari mubitera Ubutane-Gitifu Nkurunziza #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 15 Ukwakira 2024, Umunsi wahariwe kuzirikana Umugore wo mu cyaro, Imiryango 11( Umugore n'Umugabo) mu Murenge wa Rugalika babanaga mu buryo budakurikije amategeko basezeranye. Gitifu Nkurunziza Jean de Dieu uyobora uyu Murenge, asezeranya aba bageni yabasabye gushyira hamwe bakumva ko isezerano bagiranye bagomba kuririnda, bakirinda umurengwe, bakirinda irari ry'ibintu no kumva ko kugira uburenganzira bungana bidakwiye kuba impamvu yo gusenya bagamije kugabana imitungo.

    Gitifu Nkurunziza, mu gusezeranya iyi miryango irimo iyari imaze imyaka isaga 10 ibana mu buryo butemewe n'amategeko, yabwiye abagiranye isezerano kurikomeraho, bagakomeza urukundo rwababashishije gufata icyemezo nk'iki cyo gusezerana imbere y'amategeko n'imbaga yaje ibagaragiye. Yabasabye kandi bakubaka Ubumwe n'Urukundo rukomeye kurusha uko byari bisanzwe.

    Yibukije abagabo kumva ko amafuti yabo ataribwo buryo bwabo nk'uko byahoze mu migani, aho byajyaga bivugwa ngo' AMAFUTI Y'UMUGABO NI BWO BURYO BWE'. Yababwiye ko ibyo ari ikinyoma, ko bakwiye kumva ko' AMAFUTI Y'UMUGABO' atari yo buryo bwe, ko ahubwo ari amafuti nyine, ko ndetse igihe byabaye agafudika akwiye guca bugufi agasaba Umugore we imbabazi aho kwihagararaho bya 'NDIGABO' kuko itubaka urugo.

    Yasabye kandi Abagore kubabarira no kutabika inzika, cyane ko ngo imbabazi ziba muri bo. Ati' Bagore namwe, si mbasaba kubabarira kuko ndabizi ko mubabarira, ahubwo ndabasaba kwibagirwa. Nta n'umuntu, umuntu yabwira ngo mbabarira apfukamye ngo ye kumubabarira, wamubabarira, ariko njyewe ndagusaba 'KWIBAGIRWA''.

    Asobanura neza icyo KWIBAGIRWA no KUTAGIRA INZIKA bisobanuye, yagize ati' Ni ukuvuga kutagira inzika, gupfundika ipfundo!, ankubise urushyi!, ipfundo, agurishije Ihene yose arayamaze!, ipfundo, atashye atinze! ipfundo!. Iyo amapfundo abaye atanu umukubita ifuni kuko uba waramunzwe!, ariko iyo wibagiwe ikosa uribona nk'irishya'.

    Ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Rugalika, arakira abageni baje gusinyira ibyo biyemeje, barahiriye.

    Yababwiye kandi ati' Ni mujya kureba abatandukanye muzasanga baratandukanijwe no kutabasha gucunga neza imyitwarire ya bagenzi babo. Iyo ngenzuye mu bitera Ubutane harimo n'Umurengwe'.

    Yakomeje abwira aba bageni n'ababaherekeje muri rusange ko hambere, iyo abashakanye bagiranaga ikibazo bakananirwa kukikemurira, imiryango yateranaga ikabafasha gukemura ibyabananiye, ko ndetse umugore yabaga azi neza ko kubaho kwe abikesha Umugabo we n'Umuryango yashatsemo, ndetse n'Umugabo akaba azi neza ko nawe kubaho kwe abikesha umuryango we n'aho yashatse. Gusa ngo ubu ibintu byarahindutse, buri wese aziko abikesha Yupiyayi( UPI) cyangwa se icyangombwa cy'ubutaka, aho hakoma gato bakirukira gusaba gatanya nyamara ikibyihishe inyuma ari inyungu zo gushaka imitungo ngo buri wese yigenge.

    Ati' UPI zirahari ni nyinshi!, nitugabana nzafata eshanu nawe afate eshanu, tuzanagurisha iriya nzu mbone Miliyoni 20 nawe abone izindi njye kwikodeshereza i Kigali…., Akantu k'Umurengwe kari mubitera Ubutane. Abantu mbona batandukana, ntaho ndabona abantu batandukanye ngo bekuvuga ibyo bagabana'.

    Gitifu Nkurunziza, akomeza avuga ko akenshi abaza gusaba gutandukana ari abo usanga bafite ibyo bashaka kugabana, ariko nyamara ngo bamwe baburaye, bamwe babaho kuko bavuye guca inshuro, bakarya duke twuzuye ineza n'urukundo, nta gacyayi banyoye, bafite imbeho, barapfumbatana kugira ngo barwanye imbeho.

    Aha niho yahereye ababwira ati' None se mwaretse Ubukire dufite tukabubanamo neza kugira ngo n'abana bacu bazaboneho?'.

    Gitifu Nkurunziza Jean de Dieu, avuga ko Ugusezerana kw'imiryango gukwiye guha abagiranye isezerano kurushaho kwiyumvanamo, bakumva ko bakwiye kujyanamo muri byose kuko buri wese afite uburenganzira bungana n'ubwa mugenzi we. Yabibukije kandi ko n'abana bibaha kugira uburenganzira busesuye kubabyeyi cyane ko ku miryango itarasezeranye usanga abana bandikwa kuri ba Nyina. Yasabye buri wese guharanira kuva mu mibereho mibi, bagashyira hamwe bakiteza imbere bagamije gukomeza urukundo rw'Umuryango utekanye, urangwa n'indangagaciro na Kirazira.

    Nyuma yo gusezerana byemewe n'amategeko, bakase Keke mu ruhame, barasangira.

    Munyaneza Théogène

    Source : https://www.intyoza.com/2024/10/16/kamonyi-rugalika-umunsi-wumugore-wo-mu-cyaro-akantu-kumurengwe-kari-mubitera-ubutane-gitifu-nkurunziza/

  • Mumujyi wa Kigali muri Quincaillerie Good Services kwa SIMONI Karabaye !!! #rwanda #RwOT

    Ubutuvugana umuntu wese ukeneye ibikoresho byo Kubaka, ibikoresho by'amazi, ibikoresho by'Amashanyarazi ndetse nibindi bitandukanye arikujya muri Quincaillerie Good Services Ltd, ni Quincaillerie izwiho kugira ibikoresho byiza kandi byumwimerere ikaba igezweho hano mu Rwanda ikaba ikorera mu mujyi wa Kigali, muri karitsiye matewusi ahazwi nkokwa SIMONI ( Simeon) telefone ye ni 0788302757 wamuhamagara akakubikira ibyo ushaka ukahagera ubuziko bihari, umwihariko wa Simoni nuko yabazaniye ibikoresho bya original mubikoresho by' Ubwubatsi, ibyamazi, Amashanyarazi ndetse nibyo mumuhanda.

    Akarusho kwa Simoni iyo uguze byinshi baragutwaza.

    Aha niho dukorera mu Mujyi hagati, iruhande rwo kumusigiti, mutugane tubahe ibikoresho byizewe.

    Kumenya ibindi bikoresho dufite wareba ako ka video cg ukazaza ahodukorera cg ukaduhamagara kuri telefone nomero 0788302757

     

     

    The post Mumujyi wa Kigali muri Quincaillerie Good Services kwa SIMONI Karabaye !!! appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/mumujyi-wa-kigali-muri-quincaillerie-good-services-kwa-simoni-karabaye/

  • Perezida Kagame yagaragaje uruhare rwa Amb Co… – #rwanda #RwOT

    Mbere yo gutangira umuhango wo guherekeza Amb Col (Rtd) Dr Joseph Karemera witabye Imana ku ya 11 Ukwakira 2024, abawitabiriye bafashe umwanya wo kumwibuka no kuzirikana ubutwari bwamuranze ataratabaruka.

    Amb. Col (Rtd) Dr.Karemera yakoze imirimo itandukanye uhereye ku ruhare rwe mu rugamba rwo kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, aho muri icyo gihe yakoraga ibikorwa by'ubuvuzi.

    Perezida Paul Kagame yafashe mu mugongo Abanyarwanda, inshuti n'abo mu muryango wa Amb Col (Rtd) Dr Joseph Karemera, avuga ko hashize igihe kinini baziranye kuko bamenyanye mu myaka ya 1970.

    Ati: 'Ariko muri uko kumenyana ntitwabanye cyane, twamenyanye tutari hamwe, keretse rimwe mu gihe kirekire ni bwo wenda twahuraga ariko noneho tuza kurushaho guhura uko imyaka yagiye itera imbere.'

    Perezida Kagame yavuze ko Amb Col (Rtd) Dr Karemera ari mu ba mbere batekereje gushaka uko Abanyarwanda bari barahejwe mu Gihugu cyabo bakongera gutaha.

    Yagize ati: 'Karemera yabaye mu ba mbere bagize ibitekerezo byo gushaka uko Abanyarwanda cyane cyane abari hanze y'Igihugu turi impunzi, icyakorwa kugira ngo abantu basubire mu Rwanda. Hagiye habaho ibice byinshi byo gushakisha, cyane cyane byatangiye muri za 1979 aho ngaho, Karemera rero yabaga ahari muri ibyo byose, yari mu batekerezaga ibyo.'

    Perezida Kagame yavuze ubwo hatangiraga urugamba rwo kubohora igihugu mu 1990, Amb Col (Rtd) Dr Karemera, ari mu barutangiye kandi yagize uruhare ntagereranywa kandi yakomeje kurugira no mu kongera kubaka igihugu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati: 'Ndetse byaje kuvugwa ko imirimo yagiye akora itandukanye ari ukuba Minisitiri yabaye muri minisiteri zitandukanye cyane ubuzima n'uburezi no kuba Ambasaderi no kuba Senateri n'ibindi byose, ibyo ni uruhare runini yagize.'

    Yavuze ko Amb Col (Rtd) Dr Karemera yari umuntu witanga, agakorana n'abandi, akagira umuryango inshuti kandi mu byo FPR-Inkotanyi yanyuzemo, yagiye abyitwaramo neza byose. Ati: “Nishimye rero kuba twabashije guherekeza Karemera n’ayo mateka n’umuryango we bwite, umubyara cyangwa uwo abyara ariko noneho n’Umuryango wa FPR Inkotanyi.”

    Perezida Kagame yavuze ko ubuzima bwa muntu bugira iherezo ariko byaba ibyiza cyangwa ibibi umuntu anyuramo ari mu buzima, bikwiye kuba amasomo.

    Ati: 'Ni ubuzima rero niko bugenda, ni uko nk'abantu tutajya tumenyera ariko buri wese niho ajya, birumvikana nk'abantu ntabwo twabimenyera. Dushaka kubaho ariko ntitujya tumenyera ko kubaho gufite aho kugarukira, ariko muri ibyo byose uko tubaho, waramba, wagira igihe kigufi, ubuzima icya mbere cyabwo ni isomo. Buri munsi, uko ubayeho, ni ubuzima iteka bw'amasomo ava mu bibi biba mu buzima cyangwa se ibyiza biba mu buzima, byombi kandi bibamo.'

    Col (Rtd) Kamili Karege, murumuna wa Amb Col (Rtd) Dr Joseph Karemera, yashimiye ubuyobozi bw'Igihugu bwamubaye hafi kuko yamaze imyaka 13 arwaye Cancer, ariko agafashwa mu buvuzi.

    Ati: 'Twebwe umuryango wa Karemera turabashimira cyane kuba mwaramufashije akaramba akamarana iriya Cancer imyaka 13 yose. Turabashimira ko kuva Karemera twamenya ko yitabye Imana, ubuyobozi bw'Ingabo bwaradufashije cyane. Amb Karemera, Imana ikomeze imwakire mu bayo.'

    Umuyobozi Wungirije w'Umuryango Unity Club-Intwararumuri, Uwacu Julienne, yavuze ko Amb Col (Rtd) Dr Joseph Karemera yagize uruhare rukomeye mu rugendo rwo guharanira Ubumwe bw'Abanyarwanda.

    Yagize ati: 'Iki cyerekezo cyo kubona ubumwe bushinze imizi mu muryango, Abanyarwanda buri wese afite uburenganzira ku bwiza bw'Igihugu nk'uko Amb Karemera yabiharaniye, tuzabikomeza.'

    Uwacu Julienne yakomeje avuga ko nubwo Karemera yatabarutse ariko asize umurage kandi abo asize bazawukomeza, ati: 'Ababyirutse tumubona, abakoranye na we, ababanye na we muri Unity Club n'ahandi, agiye twari tukimukeneye, umunsi nk'uyu ubwo tumuherekeza bwa nyuma tuzaharanira kusa ikivi yasize. Amb Karemera, tukwifurije kuruhukira mu mahoro.'

    Nyuma ya Jenoside yayoboye Minisiteri zitandukanye zirimo iy'Ubuzima n'iy'Uburezi, yabaye kandi Ambasaderi w'u Rwanda muri Afurika y'Epfo ndetse yanabaye Umusenateri muri Sena y'u Rwanda.

    Abayobozi mu nzego nkuru z’Igihugu, abahagarariye inzego z’umutekano, abakoranye na Amb Col (Rtd) Dr Karemera bitabiriye umuhango wo kumuherekeza.

    Amb Col (Rtd) Dr Karemera yavutse tariki 20 Gicurasi 1954, avukira i Mukarange mu Karere ka Kayonza, mu muryango w'abana batandatu.

    Mu 1962 we n'umuryango we bahungiye muri Uganda ari naho yigiye amashuri abanza n'ayisumbuye. Aza gukomeza ibijyanye n'ubuvuzi muri Kaminuza ya Makerere. Asize abana 7 n'abuzukuru 4.   


    Amb Col (Ltd) Dr. Joseph Karemera wakoze imirimo mu nzego zitandukanye z’Igihugu yasezeweho bwa nyuma mu cyubahiro



    Perezida Kagame n’abayobozi bakuru b’igihugu bitabiriye umuhango wo guherekeza Amb Col (Ltd) Dr Karemera

    Yagaragaje umusanzu wa Amb (Col) Karemera mu rugamba rwo kubohora Igihugu


    Abo mu muryango we, inshuti n’abayobozi bo mu nzego zitandukanye bitabiriye umuhango wo kumusezeraho




    Abayobozi mu nzego nkuru z’igihugu n’abahagarariye inzego z’umutekano bitabiriye uyu muhango



    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147796/perezida-kagame-yagaragaje-uruhare-rwa-amb-col-rtd-drkaremera-wasezeweho-bwa-nyuma-mu-ruga-147796.html

  • MU MAFOTO 100: Twinjirane mu mukino Amavubi y… – #rwanda #RwOT

    Ku munsi w’ejo ku wa Kabiri Saa Kumi n’Ebyiri ni bwo ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yari yakiriye Benin kuri Stade Amahoro mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2025 kizabera muri Morocco.

    Uyu mukino warangiye Amavubi atsinze ibitego 2 bya Nshuti Innocent ku munota wa 70 na Bizimana Djihad ku munota wa 75 kuri penaliti yarivuye ku ikosa n’ubundi yarakorewe, kuri 1 cya Benin cyatsinzwe na Andreas Hountondji ku munota wa 42.

    Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yatsinze yari yabanjwe igitego ,ibintu byaherukaga tariki ya 21 Mutarama muri 2021 ubwo yatsinda Togo ibitego 3-2 mu mikino ya CHAN.

    Nyuma yo gutsinda uyu mukino, Amavubi yahise ajya ku mwanya wa 3 n’amanota 5 mu itsinda D arimo aho arushwa na Benin ya Kabiri inota rimwe.

    Biteganyijwe ko Amavubi azasubira mu kibuga muri iyi mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2025 kizabera muri Morocco akina na Libya tariki ya 11 z’ukwezi gutaha kwa 11.

    Nyuma y’umukino bamwe mu batoza ba Benin bashatse guteza akavuyo abashinzwe umutekano baba hafi

    Byari ibyishimo kuri Ntwari Fiacre nyuma yo kubona intsinzi 

    Byari ibyishimo ku bafana bari muri Stade Amahoro 

    Nyuma y’umukino abakinnyi b’Amavubi bishimanye n’abafana 

    Bamwe mu bafana basanzwe bazwi bari babukereye mu myambaro y’Amavubi n’amabendera

    Ruboneka Jean Bosco yinjiye mu kibuga asimbuye akora akazi kadasanzwe

    Nshuti Innocent yishimira igitego 

    Imanishimwe Emmanuel Manguende ni umwe mu bakoze akazi gakomeye muri uyu mukino 

    Byari ibyishimo ku barimo Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen. Mubarakh Muganga 

    Abakinnyi 11 b’Amavubi bari babanje mu kibuga 

    Abakinnyi 11 ba Benin babanje mu kibuga 

    Hitimina Claude na Brian nibo bari abashyushyarugamba kuri uyu mukino 

    Ubwo abakinnyi b’Amavubi bishimiraga igitego cya Kabiri cyatsinzwe na Bizimana Djihad 


    Andreas Hountondji n’abagenzi be bishimira igitego yatsinze 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147786/mu-mafoto-100-twinjirane-mu-mukino-amavubi-yakoreyemo-ibyo-yaherukaga-mu-2021-147786.html

  • Twitege ibitaramo bya Trace Awards na Move Af… – #rwanda #RwOT

    Wanabaye umwaka udasanzwe! Kuko ku nshuro ya mbere rurangiranwa mu muziki ku Isi, Kendrick Lamar yataramiye i Kigali ku nshuro ye mbere.

    Ni nako byagenze ku mwamikazi w’umuziki muri Afurika, Tiwa Savage wataramiye i Kigali bwa mbere nyuma y'igihe kinini abantu bamugerageza ariko byaranze.

    Ariko kandi wanabaye umwaka mwiza kuri Tyla wo muri Afurika y’Epfo wageze i Kigali bwa mbere asubiye iwabo yandika amateka adasanzwe mu bihembo bikomeye ku Isi.

    Uyu mukobwa yigeze kuvuga ko kuririmba mu iserukiramuco rya Giants of Africa, byabereye muri BK Arena, muri Kanama 2023, ari byo byamufunguriye amarembo yo gutwara ibihembo bikomeye ku Isi.

    Muri Gashyantare 2024 yegukanye igikombe muri Grammy Awards mu cyiciro cya 'Best African Music Performance'. Icyo gihe yagize ati 'Biratangaje. Ntabwo nigeze ntekereza ko nzavuga ko natwaye Grammy ku myaka 22[…] umwaka ushize Imana yahisemo guhindura ubuzima bwanjye bwose. Warakoze cyane Mana ndetse mwarakoze namwe dukorana n'umuryango wanjye.''

    Ndabizi mama wanjye arimo kuririra ahantu yicayemo hano. Mwarakoze Recording Academy [abategura Grammy Awards] kuri iki cyiciro. Ni ingenzi. Ndabizi ndi kwibagirwa ibintu bimwe na bimwe gusa icyo nzi ni uko natsindiye Grammy.''

    Ni igihembo yegukanye akesha indirimbo ye 'Water'. Mu kiganiro yagiranye na Genius Verified, yavuze ko ikorwa ry'iyi ndirimbo yaritekerejeho ubwo yari mu Rwanda.

    Ati 'Nakoranye n'usanzwe amfasha mu guhimba imbyino (Choreographer) azana 'challenge (imbyino) dutangira kwitoza, tukabyina ariko naratekerezaga nti nshaka gusuka amazi akamanuka ashoka inyuma hanjye. Byarangiye mbikoreye mu Rwanda buri wese arabikunda. Ubu nicyo kintu cyanjye.''

    Yavuze ko yari asanzwe akunda iriya ndirimbo, ndetse ko ubwo yayiririmbaga mu gitaramo cyabereye mu Rwanda yabonye ko izamugeza ku ntera atari yarigeze atekerezaho.

    Ati 'Iyi ndirimbo mbere hose narayikundaga kuva igisohoka, ariko iyo nabonaga abahanzi bamwe b'ibyamamare bayishyira ku mbuga nkoranyambaga zabo, bamwe banyandikira bambwira uburyo ari nziza, numvaga bindenze. Umunsi umwe ubwo nayiririmbaga mu Rwanda, ndirimba ngo “Make me sweat”, byabaye ibintu bidasanzwe icyo gihe ni bwo nabonye ko iyi ndirimbo izakundwa bikomeye cyane.'

    Trace Awards izongera kubera i Kigali?

    Ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 11 Ugushyingo 2022, Inama y'Abaminisitiri yateraniriye muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida Paul Kagame, yemeje amasezerano yo kwakira ibi bihembo hamwe n'iserukiramuco rijyanye nabyo.

    Umwanzuro wa Gatandatu ujyanye n'amasezerano Inama y'Abaminisitiri yemeje ugira uti 'Amasezerano hagati ya Repubulika y'u Rwanda na Trace Global yerekeranye no kwakira mu Rwanda itangwa ry'ibihembo bizwi nka Trace Awards hamwe n'iserukiramuco ry'ibikorwa bitandukanye.'

    Ibi bihembo bitegurwa na Televiziyo Mpuzamahanga yitwa Trace Africa, izwiho guteza imbere umuziki w'abahanzi ku Isi, by'umwihariko abo muri Afurika.

    Amateka yandikiwe i Kigali ubwo ibi bihembo byatangirwa mu Rwanda ku nshuro ya mbere, mu muhango wabereye muri BK rena, ku wa 21 Ukwakira 2023.

    Ushingiye ku gihe ibi bihembo byatanzwe byakabaye byarabaye, ariko kugeza ubu nta kintu na kimwe abategura ibi bitaramo bigeze batangaza muri uyu mwaka.

    Hari umwe mu bayobozi mu nzego Nkuru z'Igihugu, uherutse kuvuga ko ubuyobozi bwa Trace Awards bwasabye Guverinoma y'u Rwanda kongera kubafasha gutegura ibi bihembo ku nshuro ya mbere.

    Yavuze ko ku nshuro ya mbere hari ibyo bafashije abategura Trace Awards 'mu rwego rwo korohereza abashoramari' ariko ko 'batakomeza kubafasha kugeza no ku mafaranga yo gutegura ibi bihembo'.

    Trace Awards yasize ibihangange bya Afurika bitarimiye i Kigali barangajwe imbere na Davido wo muri Nigeria, Nomcebo (South Africa), Yemi Alade (Nigeria), Mr Eazi (Nigeria), Blxckie (South Africa), Bruce Melodie (Rwanda), Bwiza (Rwanda), Chriss Eazy (Rwanda), Didi B (Ivory Coast), Dystinct (Morocco), Janet Otieno (Kenya), Josey (Ivory Coast);

    Lisandro Cuxi (Cape Verde), Locko (Cameroon), Mikl (Reunion), Perola (Angola), Plutonio (Mozambique), Princess Lover (Martinique), Ronisia (France), Rutshelle Guillaume (Haïti), Soraia Ramos (Cape Verde) ndetse na Tayc (France).

    Hari kandi Terrell Elymoor (Mayotte), The Compozers (Ghana), Viviane Chidid (Senegal), Azawi (Uganda), BNXN (Nigeria), Camidoh (Ghana), Danni Gatto (Cape Verde), Donovan BTS (Mauritius), Emma'a (Gabon) ndetse na Bamby (French Guiana).

    Ibi bihembo kandi byaririmbyemo GAEI (Madagascar), Gerilson Insrael (Angola), Goulam (The Comores), Kader Japonais (Algeria), Krys M (Cameroon), K.O (South Africa), KS Bloom (Ivory Coast), Levixone (Uganda), Moses Bliss (Nigeria), Musa Keys (South Africa), Nadia Mukami (Kenya), Maureen (Martinique), Pabi Cooper (South Africa), Segael (Réunion) ndetse na Soweto Gospel Choir (South Africa).

    Bite bya Move Afrika?

    Ku wa Gatatu tariki 6 Ukuboza 2023, Perezida Kagame yakiriye muri Village Urugwiro Umuyobozi Mukuru akaba n'umwe mu bashinze Global Citizen, Hugh Evans ndetse ndetse n'Umuyobozi Wungurije wa Global Citizen, Francine Katsoudas n'abo bari kumwe.

    Ibiganiro byibanze birambuye ku mushinga wa Global Citizen na gahunda ziteganyijwe mu gihe cy'imyaka itanu bizamara bibera mu Rwanda.

    Ibi byatumye ibi bitaramo bizajya bibera mu Rwanda buri mwaka. Ndetse, byafashije umunyamerika Kendrick Lamar gutaramira i Kigali ku nshuro ye ya mbere mu gitaramo cyabaye tariki 6 Ukuboza 2024.

    Ubwo yari mu gitaramo cya Kendrick Lamar, Hugh Evans uyobora Global Citizen yashimye Perezida Kagame ku bwo kwakira iki gikorwa mu Rwanda. Yumvikanisha ko yanyuzwe n'urugwiro bakiranywe kuva bageze mu Rwnada.

    Umushinga wa 'Move Afrika' Rwanda' ugizwe n'ubukangurambaga buyobowe n’abaturage bugamije gukangurira abayobozi gufata ingamba ku bibazo bikomeye bikigaragara ku Mugabane wa Afurika. Bimwe mu bibazo by’ingenzi birimo:

    Kongera inkunga mu kigega cyita ku buzima, hibandwa cyane cyane ku bagore n'abakobwa; gukemura ikibazo cyo kwangiza ibidukikije n’ingaruka zabyo ku kwihaza mu biribwa; gukemura ikibazo cyo kutabona amahirwe y’ubukungu ku bisekuruza bizaza; no gushishikariza abaturage kugira uruhare mu bibakorerwa.

    Global Citizen ni umuryango mpuzamahanga uvuganira abaturage, uharanira inyungu mpuzamahanga, ugamije guca ubukene bukabije none aha.

    Iri huriro rihuza muzika na politiki kugira ngo bireme ubukangurambaga bushingiye ku bikorwa, ibirori byerekanwa imbonankubone ku Isi hose, inama z’abayobozi, ibikoresho by’umwimerere mu itangazamakuru, ibicuruzwa, gahunda zo guhuza abakozi n’ibindi byinshi kugira ngo bikemure ibibazo byihutirwa byugarije ikiremwamuntu n’Isi yacu.

    InyaRwanda yahawe amakuru avuga ko mu gihe kiri imbere hazatangazwa gahunda y'ibitaramo bya Move Afrika mu Rwanda. Ariko kandi ushingiye ku ngamba zafashwe mu guhangana n'icyorezo cya Marburg, birashoboka ko hari ibishobora kuzatungurana.

    Minisitiri w'Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana aherutse gutanga icyizere cy'uko iki cyorezo kizatsindwa. Mu kiganiro n'itangazamakuru, ku wa 13 Ukwakira 2024, yagize ati 'Hari ibipimo byiza byerekana ko imbaraga ziri gushyirwamo ziri gutanga umusaruro. Mu minsi itatu twapimye dusanga nta muntu ugaragaraho uburwayi, ni ikintu cyiza ariko ntabwo byatuma twirara. Twabonye ko abakize bakomeje kwiyongera, bamaze kuba 18, abitabye Imana ni 14.''

    Amakuru avuga ko umuraperi Drake wamamaye ku rwego rw'Isi ariwe ushobora kuzataramira i Kigali kuri iyi nshuro nubwo kugeza ubu bitaramezwa, ariko ibiganiro bigeze kure.

    Imibare yo mu 2023 y'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubukerarugendo bushingiye ku Nama (RCB), igaragaza ko ubukerarugendo bushingiye ku nama n'ibitaramo byinjirijwe u Rwanda arenga Miliyari 122 Frw.

    Muri raporo ya RCB, bavuga ko amafaranga u Rwanda rwinjije mu 2023 yazamutseho 48% ugereranyije n'ayo bari binjije mu 2022 binyuze mu nama bakiriye.

    RCB ivuga ko amafaranga yinjije yavuye nama zabereye mu Rwanda zirimo nka: Women Deliver Conference, International Congress on Conservation Biolog, irushanwa rya Kigali International Peace Marathon, irushanwa rya Iron Man., irya Basketball Africa League n'izindi. 

    Inavuga ko andi amafaranga yinjije yavuye mu bikorwa birimo nk'itangwa ry'ibihembo Trace Africa Music Awards & Festival, Move Afrika by Global Citizen, Inteko rusange ya FIFA n'ibindi.


    Kendrick Lamar wamamaye mu ndirimbo zitandukanye ku rwego rw’Isi, yataramiye i Kigali ku nshuro ya mbere 

    Kendrick yatanze ibyishimo bisendereye ku bihumbi by’abantu bari bateraniye muri BK Arena
    Perezida Kagame ari kumwe n’Umuyobozi wa Global, Hugh Evans, itegura ibitaramo bya Move Afrika- Hari ku wa 6 Ukuboza 2023 
    Madamu Jeannette Kagame yitabiriye ibitaramo bya Move Afrika byabereye muri BK Arena 
    Perezida yagaragaje igitaramo cya Kendrick Lamar nk’igikorwa cyiza cyo gusoza umwaka wa 2023



    Ibyishimo nk’iki ku bakunzi b’umuziki muri Kigali, uyu mwaka bazongera kubibona?


    Umunyamuziki Rema wamamaye muri Nigeria, yagiriye ibyiza imbere ya Perezida Kagame nyuma y’ibihembo bya Trace Awards 
    Nomcebo wamamaye mu ndirimbo ‘Jerusalema’ yahuye na Perezida Kagame ku nshuro ye ya mbere




    Umuhanzikazi Ariel Wayz ari mu baririmbyi mu bitaramo bya Move Afrika 


    Umuraperi Kendrick Lamar yarataramye, abafana bataha bamwirahira 

    Umuhanzikazi Zuchu wo muri Tanzania yataramiye i Kigali ku nshuro ye ya mbere 


    Bruce Melodie yafashije ibihumbi by’abafana be gusoza umwaka neza 

    Diamond na The Ben bahuriye ku rubyiniro mu bitaramo bya Trace Awards 


    Ibitaramo bya Trace Awards, byahuje abanyabirori barimo nka Alliah Cool 


    Davido uri mu bakomeye muri Afurika yongeye gutaramira i Kigali nyuma y’igihe kinini

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147797/twitege-ibitaramo-bya-trace-awards-na-move-afrika-i-kigali-nanone-147797.html

  • Elon Musk ayoboye urutonde rwabantu 10 bakur… – #rwanda #RwOT

    Uru rubuga rwashinzwe muri Mata (rumurikwa muri Nyakanga) 2006, rushingwa na Jack Dorsey. Mu mpera za 2022, ni bwo Umuyobozi wa Sosiyete yitwa Tesla, Elon Musk yashoboye kurugura kuri miliyari 44 z’amadolari y’Amerika.

    Muri Nyakanga 2023, ni bwo uyu muherwe yatangaje ko inyoni yarangaga urubuga nkoranyambaga rwe, Twitter, yahindutse ikagirwa inyuguti ya X.

    Urutonde rw'abantu 10 bakurikirwa n'abantu benshi kuri X rugizwe n'abayobozi bakuru bagiye bayobora za Guverinoma n'ibigo bikomeye, abanyamuziki, abakinnyi b’umupira, ndetse n'ibigo bihuza abantu benshi.

    Mu Rwanda, Umukuru w'Igihugu Paul Kagame ni we ufite abamukurikira benshi kuri uru rubuga yagezeho muri 2009, akaba akurikirwa n'abantu miliyoni 3.2.

    Kuri X, bamwe mu byamamare by'abahanzi, bibasha kwamamaza ibikorwa byabo by'ubuhanzi. Muri uku kwamamaza amatike y'ibitaramo abasha kugurwa ari menshi abandi indirimbo zabo zikagurwa ku bwinshi.

    Benshi muri ibi byamamare binafite abakunzi benshi ku zindi mbuga nkoranyambaga nka Facebook, Instagram, Google+ n'izindi. 

    Aba bantu ni bo bakurikirwa cyane ku rubuga rwa X kugeza ubu:

    1.     Elon Musk


    Umushoramari w'Umunya-Amerika utunze 'Twitter' akurikirwa na miliyoni 201.7.

    2.     Barack Obama


    Perezida wa 44 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika akurikirwa na miliyoni 132.

    3.     Christiano Ronaldo


    Rurangiranwa muri ruhago ukomoka muri Portugal akurikirwa na miliyoni 113.4.

    4.     Justin Bieber


    Umuhanzi w'Umunya-Canada akurikirwa na miliyoni 110.2.

    5.     Rihanna


    Umuririmbyikazi ukomoka muri Barbados akurikirwa na miliyoni 108.5.

    6.     Katy Perry


    Umuhanzikazi w'Umunya-Amerika akurikirwa na miliyoni 106.1.

    7.     Narendra Modi


    Minisitiri w'Intebe w'u Buhinde, Narendra Modi akurikirwa na miliyoni 102.8.

    8.     Taylor Swift


    Umuririmbyikazi w'Umunya-Amerika akurikirwa na miliyoni 95.2.

    9.     Donald Trump


    Perezida wa 45 wa Leta Zunze ubumwe za Amerika akurikirwa na miliyoni 91.6.

    10.  Lady Gaga


    Umuririmbyikazi w'Umunya-Amerika akaba n'umukinnyi wa filime akurikirwa n'abarenga miliyoni 83.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147791/elon-musk-ayoboye-urutonde-rwabantu-10-bakurikirwa-cyane-kuri-x-amafoto-147791.html