Blog

  • ABAHANZI BITABIRIYE 'MTN IWACU MUZIKA FESTIVAL' BASUYE IKIGO 'UBUMWE COMMUNITY CENTER'. #rwanda #RwOT

    Ubwo basuraga iki kigo aba bahanzi bagize umwanya wo gusabana n'abafite ubumuga ndetse banaganira nabo ndetse babagenera n'imfashanyo zitandukanye.
    Mu byo bari bitwaje harimo ibikoresho byo kubafasha mu buzima bwa buri munsi ndetse n'ibyo kurya bitandukanye.
    Ibitaramo bya 'MTN Iwacu Muzika Festival' biri kuzenguruka Igihugu bukangurira abakunzi b'umuziki kudaha akato abafite ubumuga,
    bunabakangurira kumva ko nabo aria bantu nk'abandi kandi bafite ibyo bashoboye.

    Abafite ubumuga bahabwa umwanya muri ibi bitaramo bagatambutsa ubutumwa bukangurira ababyitabira kwita no kuba hafi abafite ubumuga.
    Ibi bitaramo byatumiwemo abahanzi barimo Bruce Melodie, Kenny Sol, Bushali, Danny Nanone, Chriss Eazy,
    Bwiza ndetse na Ruti Joel bimaze igihe bizenguruka mu Mijyi itandukanye y'u Rwanda.

    Ni ibitaramo byanyuze mu turere nka Musanze, Gicumbi, Nyagatare, Ngoma, Bugesera, Huye, Rusizi ndetse na Rubavu aho bivugwako bizarangirira.

    The post ABAHANZI BITABIRIYE 'MTN IWACU MUZIKA FESTIVAL' BASUYE IKIGO 'UBUMWE COMMUNITY CENTER'. appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/abahanzi-bitabiriye-mtn-iwacu-muzika-festival-basuye-ikigo-ubumwe-community-center/

  • MTN Iwacu Muzika Festival: Abahanzi bahaye ub… – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa bakoze kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Ukwakira 2023, mbere y'uko bataramira mu Karere ka Rubavu mu Burengerazuba bw'u Rwanda, ari na cyo gitaramo cya nyuma giherekeza urugendo rw'ibi bitaramo byabereye mu Ntara zitandukanye.

    Ibi bitaramo byageze mu Turere turimo Ngoma, Nyagatare, Rusizi, Huye, Bugesera n'ahandi mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda gususuruka. Ariko kuri iyi nshuro, ibi bitaramo ntibizagera muri Kigali bitandukanye n'uko byagenze umwaka ushize.

    Aba bahanzi bakora imyitozo yo kuririmba bafashijwemo n'itsinda rya Symphony Band, ndetse hamwe na hamwe bagiye bataramira bakoranaga Siporo n'abaturage.

    Mu rwego rwo gusoza neza ibi bitaramo byageze hirya no hino mu gihugu, aba bahanzi basuye abana babarizwa mu Ikigo 'Ubumwe Community Center' cyita ku bafite ubumuga bo mu Karere ka Rubavu.

    Uretse kubaha ibikoresho, aba bahanzi basabanye n'abo mu rwego rwo kubagarurira icyizere cy'ubuzima. Batanze ibikoresho birimo Amagare, Inkoni z'abatabona ndetse n'imbago; ariko kandi banabahaye ibiribwa nkenerwa bya buri munsi.

    Iki kigo gifasha abakabakaba 1000, barimo ababuze ingingo ku mpamvu z'impanuka cyangwa uburwayi, n'abafite ubumuga bwo mu mutwe.

    Ibi bitaramo byahawemo akazi abahanzi barindwi: Bruce Melodie, Ruti Joel, Danny Nanone, Bwiza, Kenny Sol, Bushali ndetse na Chriss Eazy.

    Ni ibitaramo bitangira guhera saa sita z’amanywa. Ni mu gihe kwinjira ari ukwishyura 2,000 Frw mu myanya ya VIP, ni mu gihe mu myanya isanzwe kwinjira ari ubuntu. Ariko kandi iyo ukanze *140# cyangwa se *345# ubasha kugura itike yawe.

    Abahanzi bari muri MTN Iwacu Muzika Festival batanze ibikoresho ku bafite ubumuga babarizwa mu Ikigo 'Ubumwe community center'

    Byari ibyishimo bikomeye ku banyeshuri ndetse n'abarezi babarizwa mu ikigo 'Ubumwe community center (UCC)' ubwo baganiraga n'abarimo Bruce Melodie

    Kenny Sol yasabanye n’abana ndetse n’abarezi babarizwa muri iki kigo

    Iki gikorwa cyateguwe na East African Promoters (EAP) n’abafatanyabikorwa bayo mu rwego rwo guhindura imibereho ya bamwe

    Aba bahanzi bakoze iki gikorwa mu gihe bitegura gukora igitaramo cya nyuma giherekeza ‘MTN Iwacu Muzika Festival’

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147886/mtn-iwacu-muzika-festival-abahanzi-bahaye-ubufasha-abafite-ubumuga-i-rubavu-amafoto-147886.html

  • Kumunsi w'ejo ku cyumweru muzabe muri tayari murebe uburyo ikinyoma kizakubitirwa ahareba inzega. #rwanda #RwOT

    Abantu basanzwe bakoresha imbuga nkoranya mbaga ngira mumaze kumenyera urubuga rwa X rwahoze rwitwa TWITTER, kuri uru rubuga kandi niho hasanzwe habera ibiganiro bikorwa mu buryo bwa Online ndetse abantu bari ku migabane itandukanye bakabasha kuba baganira cg se bakajya inama hakoreshejwe ubwo buryo bwikorana buhanga.

    Kumunsi w'ejo taliki 20/10/2024 hateguwe ikiganiro cyiza cyane kizatangira saa 7:00 pm za KIGALI kizaba kirimo ubusesenguzi bwinshi ndetse n'ubuhamya bwinshi.
    Iki kiganiro kizaba gifite insanganya matsiko igira iti: ESE KOKO FDLR IZAFATIRWA IBYEMEZO NA LETA YA CONGO? turabararikira kuzagikurikira muri benshi.

    The post Kumunsi w'ejo ku cyumweru muzabe muri tayari murebe uburyo ikinyoma kizakubitirwa ahareba inzega. appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/kumunsi-wejo-ku-cyumweru-muzabe-muri-tayari-murebe-uburyo-ikinyoma-kizakubitirwa-ahareba-inzega/

  • Ni abahe bakinnyi ba Premier League batunguranye muri iriya minsi yashize? #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Liverpool, Manchester City na Arsenal nizo kipe ziri mu myanya itatu ya mbere kandi na shampiyona ya premier league ishize ya 2023/2024 nizo kipe zari mu myanya itatu y'urutonde rwa shampiyona, ibinyamakuru byagaragaje abakinnyi umunani bitwaye neza kurusha abandi bashobora kuba bari bitezwe muriyi shampiyona.

    Liam Delap rutahizamu w'ikipe ya Ipswich

    Liam Delap yari amaze gukina imikino ibiri yasimbuye muri Premier League mbere yuko Ipswich Town yishyura Manchester City amafaranga yambere ya miliyoni 15 zama pound, mu masezerano ashobora kuzamuka agera kuri miliyoni 20, muriyi mpeshyi.

    Ariko ibyo byasaga nk'impaka kuko Delap w'imyaka 21 yamavuko yamaze gutsinda ibitego bine nubwo ikipe ye iheruka gutwara igikombe muri 2001/2002. Niba Town igomba kuguma ikina neza hamwe n'imiterere ya rutahizamu w'Umwongereza w'imyaka 21.

    Wari ubizi? ibitego Liam Delap yashoboye gutsinda harimo kuba afite igipimo cyo kuba yateresha ukuguru kw'iburyo cyangwa ubumoso ku ishoti rifite imbaraga nyinshi.

    Tyler Dibling umukinnyi wa Southampton ukina hagati

    Nk'ikipe ya Ipswich cyangwa Southampton imitsindire yaya makipe yombi ubona ko ari amwe muri shampiyona ya Premier League, Ipswich nyuma yo gutsindira kuzamuka muri Shampiyona ishize ubona ko ntako iba itagize. Ariko kimwe mu byingenzi kuruhande rwa Russell Martin ni uburyo bw'umukinnyi ukina hagati w'imyaka 18 Tyler Dibling.

    Yagaragaye gusa mu basimbuye muri shampiyona mbere y'iki season. Tyler Dibling yatsinze igitego cye cya mbere mu kwezi gushize ubwo uyu mukinnyi yahuzwaga na Adam Lallana w'imyaka 36 maze atsinda igitego 1-1 na Ipswich, maze atsinda penaliti Manchester United.

    Wari ubizi? Nta mukinnyi muto wagize amahirwe menshi muri Premier League muri iyi shampiyona kurusha Tyler Dibling uri iyi saison

    Jhon Duran rutahizamu w'ikipe ya Aston Villa

    Nk'umukinnyi nka Ollie Watkins, rutahizamu wa Aston Villa, Jhon Duran, akeneye kwigaragaza igihe cyose abonye amahirwe yo gukina kuko Watkins ntamworoheye. Nibyo umukinnyi w'imyaka 20 ukomoka muri Kolombiya nawe asa nkaho atangiye kwigaragaza iyi saison, akenshi yabaga ari umusimbura w'abakinnyi.

    Kugeza ubu ntaratangira umukino wa shampiyona ariko afite ibitego bine bivuga ko ari mu bakinnyi bitwara neza kandi ari n'umusimbura. Duran yabonye intsinzi idasanzwe ya Aston Villa muuri Champions League 1-0 yatsinze Bayern Munich ku munota wa 79′.

    Wari ubizi? Jhon Duran yatsinze ibitego bitatu mu mikino nk'umusimbura, muri Premier League muriyi shampiyona; nta mukinnyi wigeze atsinda ibitego byinshi muri saison yuyu mwaka wa 2024.

     

    Ryan Gravenberch umukinnyi wa Liverpool ukina hagati

    Ikipe ya Liverpool yari hafi yo gusinyisha umukinnyi ukina hagati mu cyi, gusa Martin Zubimendi yanze kuva muri Real Sociedad, ariko ubu birasa nkaho batamukenera uko byagenda kose.

    Kuko Ryan Gravenberch, ufite imyaka 22, yakiniye ikipe ya Liverpool imikino igera kuri 12 gusa muri shampiyona iheruka ya Jurgen Klopp muri Anfield, ariko uyu Munyaholandio ukina hagati, yakinnye undi mukino muri iyi shampiyona kandi akina neza ari gutozwa n'umutoza nawe w'Munyaholandi Arne Slot.

    Gravenberch yagize uruhare runini mu gukinira The Reds mu intsinzi esheshatu bagize mu mikino irindwi yakinnye muri Premier League harimo n'imikino ibiri champions league.

    Wari ubizi? Ryan Gravenberch niwe mukinnyi wenyine muri Premier League muriyi shampiyona watanze passe 476, gukora 100, acenga abantu 123, yakuyemo ibitego byabazwe 42 muri iyi saison.

    Raul Jimenez rutahizamu wa Fulham

    Byabaye intangiriro ishimishije yo kwigaragaza ubwo rutahizamu ukomoka muri Mexico, Raul Jimenez, ufite imyaka 33, afite ibitego bitatu mu ikipe ya Fulham.

    Iyi shampiyona yagarutse neza nyuma yo kujya mu mikino 33 adafite igitego cya shampiyona hagati ya Werurwe muri 2022 na Ugushyingo 2023, yagerageje kwitwara neza ubwo yakinaga muri WWolves

    Muri 2019-2020 yatsindiye Wolves ibitego 17 bya shampiyona, ariko nyuma yo mu Gushyingo 2020 yagize imvune. Yagiye amezi umunani mbere yuko yongera gukina umupira wamaguru kandi kugaruka kwe mu ikibuga yagarutse akina kurusha uko yarasanzwe.

    Wari ubizi? Raul Jimenez yatsinze ibitego bitatu mu mikino ine yanyuma ya Premier League, mu Ukuboza 2019.

    Rico Lewis myugariro wa Manchester City

    Ku myaka 19 gusa, Rico Lewis yamaze kwigaragaza byihuse ku bijyanye n'imikinire ye mu ikipe ya Manchester muri shammpiyona yUbwongereza Premier league .

    Uyu myugariro ushobora gukina neza kuruhande rw'ibumoso cyangwa iburyo hagat inyuma kandi yanakinishijwe igihe hagati igihe Rodri agize imvune ikomeye bigatuma atabasha gukina. Kuri ubu ubuhanga bwe bugiye kuba ingenzi ku makipe ndetse n'igihugu cye muri rusange mu 2024-25.

    Wari ubizi? Rico Lewis ari muri bakinnyi bato City ifite bakinnye imikino itandatu cyangwa irenga ya shampiyona y'icyiciro cya mbere muri iyi shampiyona

    Noni Madueke, umukinnyi wa Chelsea wataka anyuze kumpande

    Amezi abiri ashize umukinnyi wa Chelsea Noni Madueke, yabaye umukinnyi wakinishijwe umukino ubanza wa shampiyona igihe Chelsea yakinaga na Manchester City.

    Uyu mukinnyi yakinishijwe umukino wa Europa Conference League igihe Chelsea yahuraga na Servette atsinda igitego muri bibiri byatsinzwe cyatsinzwe umukino urangira ari 2-0 na Servette kandi kuva icyo gihe yari ameze neza. Hat-trick yatsinze igihe bakinaga na Wolves niyo Hat-trick yambere muri Premier League muri saison ya 2024/2025.

    Wari ubizi? Noni Madueke afite ibitego bine mu mikino itandatu ya Premier League yakinnye muri iyi shampiyona ya 2024/2025.

    Antoine Semenyo umukinnyi wa Bornemouth ukina asatira izamu

    Bournemouth yishyuye miliyoni zirenga 10 zama pound Bristol city muri Mutarama 2023 kugirango isinyishe umukinnyi w'Umunyeghana Antoine Semenyo muri, ariko yaje gutsinda ibitego bibiri gusa mu mikino 17 ye ya mbere yakinnye muri Premier League.

    Ariko, abafana ba Cherries ubu barimo kubona uyu mukinnyi atitwara neza. Umutoza wa Bornemouth, Andoni iraola, ubu yahamagariye uyu musore w'imyaka 24 gukomeza kwitwara neza kugira abafana ba Bournemouth bakomeze kumugirira icyizere,

    agira ati: 'Antoine yitwaye neza. Yatsinze ibitego bihagije nk'umukinnyi ukiri muto, ariko agomba gukomeza. Agakina neza kugira abe mu beza Bournemouth yagize ndetse izagira,

    kwerekana ko imiterere ye yo gukina ruhago ishobora kuba ihambaye. nuko arashobora kongera ibirenze intego Bournemouth yifuza muri uyu mwaka w'ibimikino wa 2024/2025'.

    Wari ubizi? Antoine Semenyo yagize uruhare runini mu gutera amashoti 16 — 10, amahirwe atandatu aba ariyo yinjiza muri ino saison ya 2024/2025.

     

     

    The post Ni abahe bakinnyi ba Premier League batunguranye muri iriya minsi yashize? appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/ni-abahe-bakinnyi-ba-premier-league-batunguranye-muri-iriya-minsi-yashize/

  • BREAKING NEWS: Urubyiruko rwabasore babanyarwanda batuye USA bakoze agashya. #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 zuku kwa 10 ahitwa muri USA mu murwa wa MISSOURI haraza gukinwa umukino urahuza urubyiruko rwabana babanyarwanda bishyize hamwe bitwa Victory of St. Louis Missouri baraza gukina umupira w'amaguru ( Soccer)

    Bakina na bagenze babo bakomoka muri KENYA uyu mukino ukaba warateguwe hagamijwe kwimakaza ubumwe ndetse no gutuma urubyiruko ruri muri MISSOURI rubasha kwegerana no kumenyana ndetse bakanasangira nyuma y'umukino.

    The post BREAKING NEWS: Urubyiruko rwabasore babanyarwanda batuye USA bakoze agashya. appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/breaking-news-urubyiruko-rwabasore-babanyarwanda-batuye-usa-bakoze-agashya/

  • Perezida Kagame yahaye imbabazi Bamporiki Edo… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Ukwakira 2024, ni bwo Inama y'Abaminisitiri yateranye iyobowe na Perezida Kagame yabereye muri Village Urugwiro.

    Ni inama yafatiwemo ibyemezo binyuranye, yemeza amateka, ndetse ishyira mu myanya abayobozi banyuranye.

    Iyi Nama yemeje iteka rya Perezida ritanga imbabazi ku bantu 32 bari barakatiwe n'inkiko. Yemeza kandi iteka rya Minisitiri ryemeza ifungurwa ry'agateganyo ku bantu 2,017 bari barakatiwe n'inkiko bafunguwe by'agateganyo.

    Mu bahawe imbabazi na Perezida Kagame barimo Bamporiki Edouard na CG. Emmanuel Gasana bari barahamwe n’ibyaha bitandukanye.

    Ku wa 23 Mutarama 2023, ni bwo Urukiko Rukuru rwari rwahanishije Edouard Bamporiki igihano cy'igifungo cy'imyaka 5 n'ihazabu y'amafaranga Milioni 30 Frw. Ni nyuma yo kumuhamya ibyaha bifitanye isano na ruswa mu gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite.

    Urukiko rwavuze ko rwamugabanyirije ibihano ngo kuko yemeye ibyaha kandi akabisabira imbabazi.

    Ku wa 11 Mata 2024, ni bwo Urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare rwari rwahamije CG (Rtd) Gasana Emmanuel icyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n'amategeko ku nyungu ze bwite, akatirwa imyaka itatu n'amezi atandatu n'ihazabu ya miliyoni 36Frw.

    Ariko rwamuhanaguyeho ikindi cyaha cyo gusaba no kwakira indonke ndetse runatesha agaciro ikirego cyasabaga ko ategekwa kwishyura impozamarira za miliyoni zikabakaba 500 Frw y'igihombo yateje rwiyemezamirimo Eric Kalinganire.

    Mu bandi bahawe imbabazi na Perezida Paul Kagame, barimo Serubibi wahoze ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imiturire (Rwanda Housing Authority), Rwakunda Christian wahoze ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo, ndetse n’umunyemari Rusizana Aloys.

    Bamporiki Edouard wabaye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko yahawe imbabazi na Perezida Paul Kagame 

    CG. Emmanuel Gasana wabaye Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda yahawe imbabazi na Perezida Paul Kagame




      

    Itangazo ry'ibyemezo by'Inama y'Abaminisitiri w'Intebe yateranye kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Ukwakira 2024


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147883/perezida-kagame-yahaye-imbabazi-bamporiki-edouard-na-cg-rtd-gasana-emmanuel-147883.html

  • Miliyari 10 Frw zimaze gushyirwa mu mishinga ibafasha: uko ubukerarugendo bwahinduye imibereho y'abaturiye Pariki – #rwanda #RwOT

    Uko umusaruro ukomoka ku bukerarugendo wiyongera, ni ko n'Abaturarwanda bakomeza guhindurirwa ubuzima, by'umwihariko abaturiye Pariki z'Igihugu kuko guhera mu 2017 bagenerwa 10% kuri uwo musaruro, avuye kuri 5% yariho guhera mu 2005.

    Kuva mu 2005, miliyari 10 Frw zimaze gushorwa mu mishinga ifasha guhindura imibereho y'abaturiye Pariki z'Igihugu zirimo iy'Ibirunga, iya Nyungwe, n'iya Akagera.

    Amafaranga asaranganywa abaturiye Pariki yavuye kuri miliyoni 16 Frw mu 2005, agera kuri miliyari 1.14 Frw mu 2023.

    Ku bufatanye bw'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rufite mu nshingano ubukerarugendo, inzego z'ibanze, ndetse n'abaturiye Pariki, hubatswe imishinga irenga 880 ifasha mu iterambere ry'imibereho myiza yabo, irimo amashuri, amavuriro, inzu zituzwamo imiryango, imiyoboro y'amazi, ndetse no guteza imbere umusaruro ukomoka ku buhinzi.

    Ni ibintu RDB igaragaza ko bifasha kurinda no kubungabunga ibidukikije ariko kandi bihuzwa no guhindura imibereho y'Abaturarwanda; cyane ko bamwe mu baturiye Pariki bavuga nk'abari basanzwe bijandika mu bikorwa bizangiza nko kujya kuvomamo amazi, guhiga inyamaswa n'ibindi, barabiretse.

    Nk'urugero umushinga wiswe 'Nyungwe Watershed Protection and Provision' uri mu Murenge wa Bushekeri ho muri Nyamasheke, watewe inkunga n'ayo mafaranga RDB itanga iyakuye ku musaruro w'ubukerarugendo.

    Uwo mushinga wuzuye mu 2020 ugirira akamaro ingo zirenga 800, hoteri n'amacumbi awegereye.

    Abaturage bibumbiye mu makoperative arenga 70 yo mu Mirenge 12 ibarizwa mu Turere twa Burera, Musanze, Nyabihu na Rubavu dukora kuri Pariki y'Ibirunga, bagira uruhare mu kuyibungabunga n'umutungo uvamo ugakoreshwa neza kugira ngo ubateze imbere.

    Ubuyobozi bw'iyo Pariki buvuga ko hitawe ku bihangayikishije Pariki n'ibihangayikishije abaturage muri rusange.

    Mu 2022 honyine, RDB yavuze ko yashyize miliyari ebyiri na miliyoni 60 Frw mu mishinga itandukanye y'abaturiye Pariki z'igihugu.

    Mu nkengero za Pariki ya Akagera hagenewe ibikorwa bya miliyoni 515 Frw, kimwe no muri Nyungwe. Miliyoni 309Frw yagenewe Pariki ya Gishwati, arenga miliyoni 721 Frw agenerwa inkengero za Pariki y'Ibirunga.

    Muri Kanama uwo mwaka, mu Karere ka Kayonza hatashywe agakiriro kubatswe mu Murenge wa Kabare gakoreramo koperative eshatu zirimo isudira, idoda, n'ibaza.

    Amashuri yubatswe mu mirenge itandukanye ikora kuri za Pariki yatumye ingendo abana bahaturiye bakoraga bajya kwiga zigabanuka, ibintu byagize uruhare rukomeye mu myigire yabo.

    Mu mishinga irenga 880 yo mu turere 12 imaze guterwa inkunga iva mu 10% ku musaruro w'ubukerarugendo, harimo igeza amazi meza ku baturage yatumye batongera kurwara indwara ziterwa n'umwanda.

    Irimo kandi amavuriro yatumye babasha kubonera serivisi z'ubuvuzi hafi kandi ku kiguzi cyo hasi, ibyatumye barushaho kugira ubuzima buzira umuze.

    Zimwe muri koperative zituriye Pariki z’igihugu zifashwa mu mishinga y’iterambere


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/miliyari-10-frw-zimaze-gushyirwa-mu-mishinga-ibafasha-uko-ubukerarugendo

  • Bamporiki na CG (Rtd) Gasana Emmanuel bahawe imbabazi na Perezida Paul Kagame #rwanda #RwOT

    Iteka ry'umuyobozi mukuru w'Igihugu cy'u Rwamda riha imbabazi abagororwa ryasohotse ku igazeti ya Leta kuwa Gatanu taliki 18 Ukwakira kuyu mwaka wa 2024 ryagaragaje ko hari abagororwa bahawe imbabazi barimo n'abo bari bafungiwe mu Igororero rya Nyarugenge.

    Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame yanzye imbabazi ku bagororwa bari bafunzwe barimo Edouard Bamporiki wahoze ari mu nshingano ari umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco ndetse na CG (Rtd) Gasana Emmanuel wari Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba.

    Kuwa 23 Mutarama 2023 nibwo Urukiko Rukuru rwongereye ibihano byari byahawe Bamporiki Edouard wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco ibihano bingana n'imyaka ine, rutegeka ko afungwa imyaka itanu, akanatanga n'ihazabu y'amafaranga agera kuri miliyoni 30 Frw.

    Icyo gihe Bamporiki yari yahamijwe ibyaha birimo kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya no gukoresha mu nyungu ze bwite ububasha ahabwa n'itegeko nshinga, hashingiwe ku mafaranga yahawe n'umushoramari Gatera Norbert mu iburanisha ryo mu Rukiko Rwisumbuye ho rwa Nyarugenge.

    Kuri Gasana Emmanuel Urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare rwakatiye uyu CG (Rtd) Gasana Emmanuel, gufungwa imyaka itatu n'amezi atandatu n'ihazabu ya miliyoni 36Frw. Ni mu gihe yaregwaga icyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n'amategeko mu nyungu ze bwite.

    Abahawe imbabazi bose barasabwa kubahiriza ibintu bitandukanye birimo no kwiyereka Umushinjacyaha wo ku Rwego rw'Ibanze rw'aho aba, aho ubushinjacyaha bukorera, no kumumenyesha Umudugudu, Akagari, Umurenge n'Akarere by'aho aba, mu gihe cingana n'iminsi 15 kuva iri teka ritangajwe mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y'u Rwanda.

    Hari kandi kwitaba Umushinjacyaha ku Rwego rw'Ibanze rw'aho atuye, aho ubushinjacyaha bukorera, inshuro imwe mu kwezi ku munsi wagenwe n'Umushinjacyaha ku Rwego rw'Ibanze no gusaba Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano uruhushya igihe cyose ashatse kujya mu mahanga.

    Ibyo bigomba gukorwa neza mu gihe cyo kubahiriza ku wahawe imbabazi kugeza igihe yari asigaje cy'igifungo cye kirangiye.

    Iyo bitubahirijwe hari ubwo uwahawe imbabazi ashobora kuzamburwa imbabazi akaba yakongera agafungwa, iteka rikomeza rigira riti 'Imbabazi za Perezida zishobora kwamburwa uwazihawe bitewe n'imwe mu mpamvu zikurikira: akatiwe kubera ikindi cyaha; mu gihe atubahirije kimwe mu byategetswe muri iri teka.'

    Icyo gihe kandi Uwambuwe imbabazi afungwa igice cy'igihano cy'igifungo yari asigaje igihe yahabwaga imbabazi.

    Uretse abahawe imbabazi ku gihano bari basigaje hari uwagabanyirijwe ibihano ari we PC Tuyishime Moise wari warahanishijwe igifungo cy'imyaka 25 ariko kikaba cyagabanyijwe kugera ku myaka 10.

    Gasana Emmanuel  CG (Rtd) wahoze ari Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba

    Bamporiki Edouard we yahoze ari umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco

     

    The post Bamporiki na CG (Rtd) Gasana Emmanuel bahawe imbabazi na Perezida Paul Kagame appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/bamporiki-na-cg-rtd-gasana-emmanuel-bahawe-imbabazi-na-perezida-paul-kagame/

  • Igitero cya Isiraheli cyahitanye abantu benshi muri Gaza #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bwa Hamas buvuga ko igitero cy'indege cya Isiraheli cyahitanye byibuze abantu 33 barimo abagore 21 mu nkambi y'impunzi mu majyaruguru ya Gaza. Nta bisobanuro byahise bitangazwa ku gitero cyagabwe i Jabaliya kiva muri Isiraheli, ingabo zaho zimaze ibyumweru byinshi zigose inkambi ituwe cyane.

    Iyicwa ry'umuyobozi wa Hamas Yahya Sinwar kuri iki cyumweru ryateje ibyiringiro bicye mu bice bimwe na bimwe. Umuyobozi wungirije w'iryo tsinda avuga ko Hamas ikomeje kugira ibihe bibi bitewe n'ibi bitero biri kuyigabwaho.

    Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Joe Biden, yatangaje ko muri Libani hari amahirwe yo 'gukorera mu guhagarika imirwano', aho Isiraheli irwanya abarwanyi Hezbollah, ariko 'bizagorana muri Gaza'.

    Yavugaga ubwo yavaga mu murwa mukuru w'Ubudage Berlin, aho yahuriye n'abayobozi b'Abadage, Abafaransa n'Abongereza. Nk'uko byatangajwe n'ibiro bya leta biyobowe na Gaza mu mujyi wa Gaza n'ubundi, ngo igitero cy'indege cyo k wa gatanu nacyo cyakomeretse abantu barenga 85, bamwe bakaba bakomeye, kubera ko amazu y'imiryango itatu yari mu nkambi yibasiwe.

    Yongeyeho ko umubare w'abapfuye baheruka baheruka kwicwa ushobora kugera kuri 50, kuko abantu bashyinguwe munsi y'amatongo y'inyubako ni benshi cyane.

    Amakuru aturuka muri ako gace yerekana ko amajyaruguru ya Gaza yitaruye, aho itumanaho na serivisi za interineti byaciwe muri ako karere.

    Umuyobozi w'ibitaro yaganiriye n'abanyamakuru ku bijyanye n'abantu benshi bahitanwa n'ibisasu byakirimbuzi uko bukeye n'uko bwije. Uyu muyobozi yagize ati: 'Abakozi ba ambulance baracyagerageza gukura abantu mu mihanda yaba abakomeretse ndetse na bapfuye muri Jabaliya.'

    'Ibitaro byacu byuzuye kandi abantu benshi bakomeretse barimo kwivuriza mu bitaro byacu.'

    Nk'uko ibiro ntaramakuru Reuters bibitangaza ngo minisiteri y'ubuzima iyobowe na Hamas muri Gaza yavuze ko byibuze Abanyapalestine 39, benshi muri Jabaliya, bishwe n'ibitero bya Isiraheli kuwa gatanu mbere y'igitero giheruka.

    Umuyobozi w'ibiro by'umuryango w'abibumbye bishinzwe ubutabazi, Georgios Petropoulos, yatangarije ko imiryango yo muri Jabaliya yihanganiye ikomeje kwihangana 'ibihe bibi' ikomeje kugira.

    Avuga i Rafah mu majyepfo ya Gaza, yagize ati: 'Ntidushobora gukubita inzogera yo gutabaza muri make ifirimbi ku buryo ikibazo cy'abasivili giteye ubwoba kuko giteye akaga kuko ni benshi bakenewe kurindwa kandi ino ntambara ifite ubukana.'

    Kuwa gatanu taliki 18 Ukwakira 2024, Isiraheli yavuze ko yohereje amamodoka agera kuri 30 y'ibikoresho mu majyaruguru ya Gaza harimo ibiryo, amazi, ibikoresho byo kwa muganga ndetse n'ibikoresho byo kubamo ariko abashinzwe ubuzima bo muri ako gace babwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko bitigeze bigera mu turere twibasiwe cyane na Jabaliya.

    Isiraheli yahakanye inshuro nyinshi ko ibuza imfashanyo z'ubutabazi kwinjira muri Gaza ariko Amerika ikaba yarabibwiye ko byongera uburyo cyangwa ibyago by'uko inkunga z'ingabo z'Amerika zahagarikwa niba bimeze bityo byaba nkaho ari ukubasuzugura.

    Umuyobozi Amachia Chikli

    Minisitiri wa Isiraheli, Amichai Chikli, yatangaje ko Isiraheli 'yagose' uduce two mu majyaruguru ya Gaza, harimo na Jabaliya yatangarije gahunda ya Newshour ati: 'Twemereye abaturage b'abasivili guhungira mu turere twaba turimo umutekano, kandi twabujije ko ibikoresho byinjira mu karere kagoswe.'

    Ubuyobozi buyobowe na Hamas buvuga ko kuva igitero cyagabwe na Hamas kuri Isiraheli hashize umwaka urenga, byibuze abantu ibihumbi mirongo na bibiri na maganatanu(42.500) by'abantu bapfuye abandi 10.000 ibihumbi icumi barakomereka.

    Abantu bagera ku igihummbi na maganabiri(1200) bishwe na Hamas n'abafatanyabikorwa bayo mu gitero cyo kuwa 7 Ukwakira 2023 abandi maganabiri na mirongwitanu na rimwe(251) bajyanwa i Gaza mu ingwate.

    Kuwa gatanu, umuyobozi wungirije wa Hamas, Khalil al-Hayya, yatangaje ko ingwate z'Abisiraheli zitazasubizwa kugeza Isiraheli irangie iyi ntambara ikava muri Gaza.

    Sinwar niwe wagize uruhare mu gitero cyo kuwa 7 Ukwakira. Nk'uko ingabo za Isiraheli zibitangaza ngo yiciwe mu muriro nyuma y'inyubako yari yihishe mu mujyi wa Rafah wo mu majyepfo ya Gaza yakubiswe n'umuriro wa tanki ya gas', Dr Chen Kugel yasanze ibikomere ku kuboko kwe kw'iburyo biturutse ku guturika kwa misile ', ukuguru kw'ibumoso kwarangiritse.

    Yashimangiye ko ibyo 'byemewe n'amategeko mpuzamahanga kandi ko uko byagenda kose iyintambara hagomba kubaho kwihorera'. Kuwa gatanu, imirwano yarakomeje no muri Libani, aho Isiraheli yagabye igitero ku butaka muri Hezbollah.

    Igisirikare cya Isiraheli

    Igisirikare cya Isiraheli cyavuze ko cyahitanye abarwanyi ba Hezbollah bagera kuri mirongwitandatu(60) kandi gisenya ikigo cy'ubuyobozi bw'akarere kaho. Hezbollah yavuze ko yarashe ibisasu bya roketi mu mujyi wa Haifa wo muri Isiraheli no mu turere two mu majyaruguru yaho.

    The post Igitero cya Isiraheli cyahitanye abantu benshi muri Gaza appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/igitero-cya-isiraheli-cyahitanye-abantu-benshi-muri-gaza/

  • Dr. Papias Musafiri Malimba yagaragaje inziti… – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Ukwakira 2024 ubwo yari mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo mu ihuriro ry'Ubumwe n'Ubudaheranwa ryabaga ku nshuro ya karindwi ku rwego rw'aka Karere.

    Dr. Papias Musafiri Malimba, umwe mu baje bahagarariye Ihuriro Unity Club Intwararumuri, yavuze ko kugeza ubu ishusho igaragaza ko igipimo cy'Ubumwe n'Ubudaheranwa bw'Abanyarwanda kirimo kizamuka.

    Yagize ati “Ibi biganiro nubwo bigikomeza ariko kugeza ubu ngubu ishusho bigaragaza ni uko igipimo cy'Ubumwe n'Ubudaheranwa bw'Abanyarwanda ntabwo dushidikanya ko kirimo kizamuka kandi ibikorwa by'iri huriro bigenda bitanga umusaruro”.

    Yakomeje avuga ko hakiri ibisigisigi birimo Ingengabitekerezo ya Jenoside kandi bikaba bigomba kwitabwaho. Ati: “Ariko nanone icyo bigaragaza ni uko hakiri ibisigisi bigomba kwitabwaho.Bimwe muri ibyo bisigisigi byagiye bigaragazwa ni byinshi ariko iby'ingezi ni abantu batava ku izima bakirangwamo n'ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse babonye n'umwanya bashobora no kuyihembera.

    Icya kabiri ni aho tubona ko urubyiruko rufite inyota yo kumenya amateka yacu ariko nanone urwo rubyiruko rukaba rugaragaza impungenge y’uko ntabwo ruhabwa inyigisho zuzuye zijyanye n'amateka. Indi mbogamizi ya gatatu ni ikoreshwa nabi ry'ikoranabuhanga”.

    Umwe mu bitabiriye iri ihuriro ry'Ubumwe n'Ubudaheranwa aganira na InyaRwanda yavuze ko ryamugiriye umumaro aho yanafashe ingamba zo kugira uruhare mu gushinga amatsinda yigisha ibijyanye n'Ubumwe n'Ubudaheranwa by'Abanyarwanda iwabo mu midugudu.

    Umuyobozi w'Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yagaragaje ko amahuriro yabanje yatanze umusaruro ugaragara, avuga ko mu gihe hatarajyaho ihuriro mu nzego zo hasi nk'Imidugudu, hagiye kujya haganirwa ibyakorwa himakazwa Ubumwe n'Ubudaheranwa by'Abanyarwanda ku rwego rw'Akarere ariko bikanashyirwa mu bikorwa hashingiwe ku mwihariko wa buri mudugudu.

    Yagize ati “Icyo dushyiramo imbaraga, ihuriro ry'Ubumwe n'Ubudaheranwa ku rwego rw’umudugudu rikora kuko ni ho babasha gusesengurira ibikibangamiye Ubumwe n'Ubudaheranwa ku rwego rw'umudugudu ndetse n'aya makuru akaba yatangirwa aho.

    Ariko baba batumiwe muri iri huriro ry'Ubumwe n'Ubudaheranwa ku rwego rw'Akarere aho n’abayobozi baba baturutse mu nzego zose dufatanya kugira ngo noneho n'ibiganiro mu matsinda abe ari ugusesengura uwo mwihariko.

    Nyuma yaho habe hanakwiyemezwa uko harushwaho gushyiramo imbaraga muri iryo huriro ry'Ubumwe n'Ubudaheranwa ku rwego rw'umudugudu hakaba n’umusemburo twaboneramo aho tuganira ibyo bibazo ndetse n'umuti ariko dushingiye aho dutuye”.

    Ukwezi kw'Ukwakira ni ukwezi kwahariwe ibikorwa by'Ubumwe n'Ubudaheranwa by'Abanyarwanda, ku insiganyamatsiko igira iti: “Indangagaciro na Kirazira: Isôoko y'Ubumwe n'Ubudaheranwa by'Abanyarwanda'.

    Ubushakashatsi bugaragaza ko igipimo cy'Ubumwe n'Ubwiyunge mu Rwanda cyagiye kizamuka aho nko mu 2010 cyari hejuru ya 83%, mu 2015 kigera kuri 92,5%, naho mu 2020 kigera kuri 94.7%. Ni ukuvuga ubwiyongere bwa 12,4% mu gihe cy'imyaka 10.

    Ubushakashatsi bwa 2023 kandi bugaragaza ko Abanyarwanda bageze ku gipimo gishimishije cy'Ubudaheranwa, aho Ubudaheranwa ku muntu ku giti cye bugeze kuri 75% mu gihe ku rwego rw'inzego bugeze kuri 92%.

    Imibare ya MINUBUMWE igaragaza ko 99% by'Abanyarwanda bashyize imbere ubunyarwanda bakanakomera ku ndangagaciro zibwimakaza. 94.6% basobanukiwe amateka Igihugu cyanyuzemo, naho 97.1% bemeza ko babanye neza kandi bafatanya mu buzima bwabo.

    Dr. Papias Musafiri Malimba, yavuze ko kugeza ubu ishusho igaragaza ko igipimo cy'Ubumwe n'Ubudaheranwa bw'Abanyarwanda kirimo kizamuka

    Mu Karere ka Huye habereye ihuriro ry'Ubumwe n'Ubudaheranwa

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147880/dr-papias-musafiri-malimba-yagaragaje-inzitizi-eshatu-zibangamira-ubumwe-nubudaheranwa-bya-147880.html