Blog

  • Ibyaha Fatakumavuta akurikiranyweho byatu… – #rwanda #RwOT

    Yafunzwe kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Ukwakira 2024. Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yabwiye InyaRwanda, ko Fatakumavuta yafashwe 'nyuma yo kwihanangirizwa inshuro yinshi ndetse agirwa inama ariko ahitamo kwinangira.'

    Kugeza ubu, Fatakumavuta afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kacyiru. Atawe muri yombi nyuma y'iminsi yari ishize, bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, bahererekanya amashusho ye 'yibasira umuryango wa Meddy n'umugore we Mimi', ndetse bamwe bagiye bagaragaza ko bitari bikwiye.

    Murangira yavuze ko abakoresha imbuga nkoranyambaga bakwiye kubahiriza amategeko mu rwego rwo kuzibyaza umusaruro, aho kubiba urwango no kugumura abantu.

    Ati 'RIB irasaba abantu gukoresha imbuga nkoranyambaga bubahiriza amategeko, kuko kugira imbuga nkoranyambaga wigengaho ntabwo biguha ubudahangarwa bwo kuba utakurikiranwa mu gihe wishe amategeko.'

    Arakomeza ati 'Ntabwo imbuga nkoranyambaga zibereyeho ngo zikoreshwe ibyaha, ahubwo zigomba gukoreshwa zibyazwa umusaruro kuko amahirwe arimo ni menshi.'

    Dr. Murangira yavuze ko 'Uzazikoresha ibikorwa bigize ibyaha haba mu myidagaduro (Showbiz), muri siporo, mu ivugabutumwa cyangwa se no mu bundi buryo azakurikiranwa n’amategeko.'


    Fatakumavuta yatawe muri yombi kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Ukwakira 2024 


    Fatakumavuta yari aherutse gukora ikiganiro yibasira Meddy, ibyatumye bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bahaguruka

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147893/ibyaha-fatakumavuta-akurikiranyweho-byatumye-atabwa-muri-yombi-147893.html

  • Umutwaro nagatwaye iteka awutwamishije imbaba… – #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 18 Ukwakira 2024, kandi hakurikijwe ingingo ya 228 y’itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha, abantu 32 bari barakatiwe igihano cy’igifungo kubera ibyaha binyuranye bahawe imbabazi n’iteka rya Perezida.

    Ni nyuma yo gusuzuma inyandiko zabo zisaba imbabazi. Muri bo harimo abari barakatiwe ari abana ndetse n’abagore bakatiwe kubera icyaha cyo gukuramo inda.

    Inama y’Abaminisitiri kandi yanemeje iteka rya Minisitiri ryo gufungura by’agateganyo abantu 2017, hashingiwe ku gihe bamaze mu magororero, harimo 16 bari abasirikare mu Ngabo z’u Rwanda igihe bakatirwaga.

    Itangazo ry'ibyemezo by'Inama y'Abaminisitiri yateranye ku wa Gatanu, tariki ya 18 Ukwakira 2024, ni ryo ryemeje ko Perezida Kagame yahaye imbabazi abantu 32 bari barakatiwe n'inkiko mu gihe abandi 2,017 bari barakatiwe n'inkiko bafunguwe by'agateganyo.

    Mu bahawe imbabazi harimo Bamporiki Edouard na Gasana Emmanuel, bari barakatiwe n'inkiko nyuma yo guhamywa ibyaha bitandukanye.

    Bamporiki Edouard yakatiwe igifungo cy'imyaka itanu ahamijwe ibyaha bibiri, birimo icyo gusaba cyangwa kwakira indonke n'icyo gukoresha ububasha uhabwa n'itegeko mu nyungu zawe bwite.

    Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa, Bamporiki yashimye Umukuru w'Igihugu wamuhaye imbabazi, kandi yumvikanisha ko yiteguye gukomeza gukorera Igihugu.

    Yavuze ati 'Zireze. Urugemwe rurameze, urubuto rutaboze, umutwaro nagatwaye iteka Umutware wanjye awutwamishije imbabazi ndawutuye ndunamutse ndemye, ndanyuzwe ndumva niyumva nk’Indirira. Nshimye Uwiteka waturemeye Umutware Paul Kagame kubwe ubwere bwimuye ubwirabure bidasasiwe ubwirakabiri.'

    Abandi bahawe imbabazi barimo Serubibi Eric wahoze ari Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'u Rwanda gishinzwe guteza imbere Imiturire (Rwanda Housing Authority); Rwakunda Christian wahoze ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ibikorwaremezo n'Umunyemari Rusizana Aloys.

    Abahawe imbabazi hari ibyo basabwa birimo: kwiyereka Umushinjacyaha wo ku Rwego rw'Ibanze rw'aho aba, aho ubushinjacyaha bukorera, no kumumenyesha Umudugudu, Akagari, Umurenge n'Akarere by'aho aba, mu gihe cy'iminsi 15 kuva iri teka ritangajwe mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y'u Rwanda

    Itegeko riteganya ko uwahawe imbabazi na Perezida ashobora kuzamburwa ku mpamvu zitandukanye zirimo kuba yakongera gukatirwa kubera ikindi cyaha, mu rubanza rwabaye ndakuka cyangwa atubahirijwe ibyo yategetswe.

    Harimo kandi kwitaba Umushinjacyaha ku Rwego rw'Ibanze rw'aho atuye, aho ubushinjacyaha bukorera, inshuro imwe mu kwezi ku munsi wagenwe n'Umushinjacyaha ku Rwego rw'Ibanze;

    No gusaba Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano uruhushya igihe cyose ashatse kujya mu mahanga.

    Imbabazi za Perezida zishobora kwamburwa uwazihawe bitewe n'imwe mu mpamvu zikurikira: akatiwe kubera ikindi cyaha, mu rubanza rwabaye ndakuka; atubahirije kimwe mu byategetswe muri iri teka.


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147896/umutwaro-nagatwaye-iteka-awutwamishije-imbabazi-imbamutima-za-bamporiki-kuri-perezida-kaga-147896.html

  • Fatakumavuta yatawe muri yombi #rwanda #RwOT

    Akurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha imvugo zishyamiranya abantu mu myidagaduro,
    gutukana ndetse no kubuza amahwemo abandi hifashishijwe imbuga nkoranyambaga.

    Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B.Thierry Ati 'Sengabo Jean Bosco uzwi ku izina rya
    Fatakumavuta yatawe muri yombi nyuma y'iminsi tumugira inama ndetse inshuro nyinshi yagiye, yihanangirizwa ariko ahitamo kwinangira.'

    Uyu Muvugizi yavuze ko RIB yihanangiriza abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga ibasaba kujya bakurikiza amategeko azigenga kuko itazihanganira uyarengaho agakora ibyaha.
    Ati 'Imbuga nkoranyambaga nizikoreshwe neza, hirindwa kwinjira mu buzima bwite bw'abantu,
    gukoresha imvugo zikurura inzangano, gutukana, gutangaza amakuru y'ibihuha ndetse no gukwirakwiza amashusho y'urukozasoni. Ntabwo kugira urubuga nkoranyambaga umuntu yigengaho bitanga ubudahangarwa bwo kuba azakurikiranwa mu gihe azikoresheje nabi.'

    The post Fatakumavuta yatawe muri yombi appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/fatakumavuta-yatawe-muri-yombi/

  • Karongi: Hagiye guterwa ibiti miliyoni 1,2 mu kurwanya ibiza – #rwanda #RwOT

    Byatangarijwe mu murenge wa Mubuga ku wa 18 Ukwakira 2024, nyuma y'umuganda waterewemo ibiti birenga ibihumbi 12 muri gahunda yo gusazura ishyamba ry'abapadiri riri mu mbago z'ishuri ryisumbuye rya Mubuga.

    Muri Gicurasi 2023, Akarere ka Karongi ni kamwe mu twibasiwe n'ibiza bikomeye byabaye mu Rwanda bigatwara ubuzima bw'abaturage, ibikorwaremezo, n'imyaka.

    Mu ngamba aka karere kafashe mu kubikumira harimo no gutera ibiti bifata ubutaka ku misozi.

    Umuyobozi w'Ishami ry'Ubuhinzi n'Umutungo Kamere mu Karere ka Karongi, Gahutu Mbabarira Anastase avuga ko muri uyu mwaka aka karere gafatanyije n'abafatanyabikorwa bako bafite gahunda yo gutera ibiti birimo amashyamba n'ibiti bivangwa n'imyaka.

    Ni igikorwa akarere ka Karongi kazafashwamo n'abafatanyabikorwa batandukanye barimo n'Ihuriro ry'Imiryango Nyarwanda ishinzwe kurengera Ibidukikije no guhangana n'Imihindagurikire y'ibihe RCCDN.

    Umuyobozi wa RCCDN, Vuningoma Faustin yavuze ko mu mpamvu zatumye bahitamo gutera ibiti birenga ibihumbi 220 mu karere ka Karongi harimo kuba mu mwaka ushize haribasiwe n'ibiza.

    Ati 'Muri uyu murenge wa Mubuga turateganya kuhatera ibiti ibihumbi 220 bigomba kuba bifite ubukure bwiza mu myaka itanu iri imbere'.

    Umuyobozi wa ES Mubuga, Padiri Niyonsenga Jean de Dieu yavuze ko mu byo biteze kuri ibi biti harimo gutanga umwuka mwiza ku banyeshuri no kuzamura ubukungu bw'ikigo.

    Ati 'Harimo n'ubukungu kuko ibiti iyo bikuze biragurishwa, biracanwa, birabazwa, birubakishwa, igiti gifite akamaro kenshi'.

    Abaturage b'umurenge wa Mubuga bitabiriye umuganda wo gutera ibiti bavuze ko bamaze gusobanukirwa akamaro ka byo ndetse ko nta we ushobora kubyangiza barebera.

    Turebe wo mu Mudugudu wa Mara, Akagari ka Nyagatovu yabwiye IGIHE ko ibiti ari ingirakamaro kuko bikurura imvura ikagwa mu gihe iba yabuze.

    Ati 'Ibiti bifata ubutaka ntibutwarwe n'isuri n'inkangu, hari n'ibivura indwara nk'izi ntusi za mayideni twateye hari nk'igihe umuntu akuraho ibibabi akabinywa agakira indwara yarwaye'.

    Nyiraneza Marie Jeanne yavuze ko adashobora kubona umuntu yonona igiti ngo arebere kuko yamaze gusobanukirwa ko igiti ari ingirakamaro.

    Ati 'Ibi biti duteye tuzabisigasira nta we tuzemera ko aragiramo amatungo kugira ngo atabyangiza bitarakura'.

    Mu mwaka w'ingengo y'imari 2024-2025, akarere ka Karongi gateganya gutera ibiti 1.246.000 birimo 800.000 bivangwa n'imyaka no gutera ishyamba rya hegitari 30.

    Umuyobozi w’ishami ry’ubuhinzi n’umutungo kamere mu karere ka Karongi, Gahutu Mbabarira Anastase yavuze ko bagiye gutera ibiti birenga miliyoni 1,2

    Karongi hagiye guterwa amashyamba ya hegitari 30

    Inzego z’umutekano ziri mu bitabiriye umuganda wo gutera ibiti

    Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mubuga, Uwimana Phanuel atera igiti

    Umuyobozi wa RCCDN, Vuningoma Faustin atera igiti i Karongi

    Imisozi ya Karongi iri guterwaho ibiti mu kurwanya isuri


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-hagiye-guterwa-ibiti-miliyoni-1-2-mu-kurwanya-ibiza

  • Rayon Sports yatsinze Bugesera ihagarara nez… – #rwanda #RwOT

    Rayon sports yatsinze ikipe ya Bugesera FC mu mukino w’umunsi wa gatandatu wa shampiyona y’u Rwanda ibitego bibiri ku busa, ibitego Rayona yatsindiwe na rutahizamu ukomoka uri senegal Fall Ngagne. 

    Gutsinda uyu mukino byatumye Rayon Sports igira amanota 11, mu gihe bugesera yo yagumye ku manota atatu.

    Uko umukino wagenze umunota ku munota

    90+4′ Umukino urangiye Rayon sports yegukanye amanota atatu.

    90+2′ Abakinnyi ba Rayon Sports batangiye kurya iminota cyane ko bamaze kwizera amanota atatu kuko bari imbere n’ibitego bibiri ku busa Bwa Bugesera

    90′ Iminota 90 isanzwe igize umukino yarangiye Rayon Sports ifite ibitego bibiri ku busa bwa Bugesera Nuko umusifuzi yongeraho iminota ine y’inyongera.

    88′ Yannick Bizimana wa Bugesera yarekuye ishoti imbere y’izamu rya Rayon Sports n’uko umupira ugwa mu ntoki za Khadime umuzamu ukomoka muri senegal. 

    85′ Abakunzi ba Rayon sports bakomeje kugerageza uburyo bashakisha igitego cya gatatu ariko Bugesera yanze gutsindwa ibitego byinshi.

    80′ Bizimana yannick yarai azamukanye umupira imbere y’izamu rya Rayon Sports ariko umupira uvamo koruneli itagize icyo imarira Bugesera yo mu bwami bwa Nsoro.

    76′ Djibril Nsimbe wa Bugesera yagerageje uburyo imbere y’izamu rya Rayon ariko umuzamu ukomoka muri Senegal yongera kuba ibamba.

    74′ Abasore ba Bugesera barimo Bizimana Yannick batambaje agapira imbere y’izamu rya Rayon Sports ariko umuzamu Khadime Ndiyae atuma Bugesera itabona igitego cya mbere.

    72′ Abakinnyi ba Bugesera bari gushaka uko batsinda igitego cy’impozamarira, ari nako Rayon ishaka uburyo yabona igitego cya gatatu.

    69′ Adama Bagayogo yacenze ba myugariro bose ba Bugesera ariko agiye kurekura ishoti Kaneza Augustin arahagoboka yitambika umupira. Aziz Basane ava Mu kibuga hajyamo Prince Elenga Kanga.

    64′ Rayon Sports yongeye kuzamukana umupira imbere y’izamu rya Bugesera nuko ugeze kwa Fall Ngagne aba atsindiye Rayon igitego cya kabiri. Abakinnyi ba Bugesera batangira kuburana ko jhabayeho kurarira.

    62′ Kaneza Augustin na bizimana Yannick bazamukanye umupira imbere y’izamu rya Rayon Sports nuko Kanamugire Roger umupira awushyira muri koruneli itagize icyo imarira ikipe ya Bugesera.

    59′ Aziz Basane wa Rayon Sports yeretswe ikarita y’umuhondo nyuma y’ikosa rikomeye yari akoreye kaneza Augustin.

    56′ Kufura ya Rayon Sports itewe na Muhire Kevin ananiwe kuyitera neza mu izamu rya Bugesera, nuko Adama Bagayogo awugaruye mu izamu rya Bugesera Umuzamu Arakaza ukomoka mu Burundi arahagoboka.

    53′ Abakinnyi ba Bugesera Bizimana Yanick na Sentongo bahererekanyije umupira imbere y’izamu rya Rayon sports ariko Omar Gning arahagoboka.

    50’Ikipe ya Bugesera yagerageje uburyo ishaka igitego cyo kwisyura ariko umupira unyura ku ruhande.











    45+5′ Muhire Kevin yabonye uburyo bukomeye imbere y’izamu rya Bugesera gusa ntiyatsinda igitego nuko igice cya mbere kirangira Rayon sports iyoboye.

    45+3′ kufura ya rayon Sports ku ikosa abakinnyi ba Bugesera bakoreye Aziz Basane ariko kufura itewe na Kevin umuzamu wa bugesera agaragaza ubuhanga budasanzwe.

    44′ umupira wisirisimbye imbere y’izamu rya Bugesera habura umukinnyi wa Rayon Sports uwushira mu izamu hagati ya Muhire Kevin na Fall Ngagne.

    43′ Abakinnyi ba Bugesera bari kurwana no gusoza igice cya mbere bishuye igitego batsinzwe na Rayon sports hakiri kare ariko irabyanga. 

    39′ Kufura ya Bugesera yari itewe na Kaneza Augustin ntacyo imariye ikipe ibarizwa mu butaka bwahoze bw’Ubugesera.

    37′ Umuzamu wa Bugesera Arakaza akoze akazi gakomeye nyuma yo gukuramo umupira ubugirakabiri n’umutwe hanze y’urubuga rw’amahina ari kumwe na Aziz Basane wa Rayon.

    Uko umukino uri kugenda umunota ku munota.

    36′ Muhire Kevi aryamye hasi nyuma yo gukorerwa ikosa na ba myugariro ba Bugesera ariko abaganga barahagoboka.

    33′ omborenga Fitina yari azamukanye umupira imbere y’izamu rya  Bugesera ariko umuzamu wa Bugesera Arakaza umupira arawufata.

    30′ Yanick Bizimana azamukanye umupira imbere y’izamu rya Rayon sports ariko umupira ujya muri koroneli itagize icyo imarira ikipe ya Bugesera FC.

    28′ Rayon Sports ibuze igitego gikomeye cyane nyuma y’uko umunya Senegal fall Ngagne acenze ba myugariro ba Bugesera bose akabamaramo ariko abura imbaraga zitera ishoti mu izamu.

    25′ Abakinnyi ba Rayon sports bakomeje gukina neza mu kibuga hagati ariko ba Myugariro ba Bugesera banze ko itsinda igitego cya kabiri.

    20’  koroneli ya Rayon Sports itewe na Muhire Kevin umupira usanze Youssuf Diagne ahagaze neza nuko atsindira Rayon Sports igitego cya mbere.

    18′ Fall Ngagne yari asigaranye umupira wenyine imbere y’izamu rya bugesera ariko umuzamu Arakaza Marcv yigira ingwe umupira awushyira muri koruneli.

    15’Koruneri ya Bugesera kuri kufura yari itewe na iracyadukunda ric umuzamu arawurenza ariko koruneri Nyarugabo moise yayiteye nabi.

    14′ Kufura ya Bugesera ku ikosa rikozwe na Roger kanamugire arikorera niyomukiza Faustin.

    12′ Abakinnyi ba Rayos Sports bari gukinira umupira mu kibuga hagati, ariko na Bugesera FC iri kunyuzamo ikataka izamu rya rayon sports gusa ubwugarizi ku mpande zombi buhagaze neza.

    10′ Iraguha Hadji yari ahaye umupira Aziz Basane umupira imberey’izamu rya Bugesera ariko umupira ntiyagira icyo awumaza.

    7′ Nyarugabo Moise na Bizimana yanick bari bazamukanye umupira imbere y’izamu rya Rayon Sports ariko umupira Khadime Ndiyae umupira awukuramo.

    4′ Rayon Sports yari ibonye uburyo bw’igitego ku mupira wari uzamukanywe na Aziz Basane ariko umuzamu wa Bugesera aba ibamba
    3′ mucyo Didier Junior wanyuze muri Rayon Sports ayikubise ishoti ariko umupira unyura ku ruhande.

    2′ Abakinnyi ba Bugesera batangiranye imbaraga zidasanzwe ariko ku munota wa 2 abakinnyi ba Bugesera bakoreye ikosa Bugingo Hakim


    Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Bugesera ni 

    Arakaza Marc Arthur 

    Mucyo Didier Junior 

    Iracyadukunda Eric 

    Ciza Jean Paul 

    Kaneza Augustin 

    Niyomukiza Faustin 

    Dukundane Pacifique

    Bizimana Yannick 

    Gakwaya Leonard 

    Nyarugabo Moise


    Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Rayon Sports ni 

    Khadime Ndiaye 

    Ombolenga Fitina 

    Hakim Bugingo 

    Youssef Diagne 

    Omar Gning 

    Kanamugire Roger 

    Rukundo AbdulRahman 

    Muhire Kevin 

    Fall Ngagne

    Iraguha Hadji 

    Aziz Bassane Koulagna 


    Rayon Sports igiye gukina umunsi wa Gatandatu iri ku mwanya wa kane n'amanota 8 gusa imaze gukina imikino ine gusa kuko umunsi wa gatatu wa Shampiyona ntabwo yawukinnye kuko yari kuwukina na APR FC ariko ntiwakinwa kubera ko APR yari mu mikino Nyafurica.

    Ikipe ya Bugesera nayo imaze gukina imikino ine, yo iri ku mwanya wa 14 ifite amanota atatu gusa.

    Amateka agaragaza ko ikipe ya Rayon Sports igora Bugesera cyane, kuko mu mikino 17 imaze guhuza aya makipe yombi, Rayon Sports yatsinze imikino 15 itsindwa umukino Umwe amakipe yombi anganya umukino umwe.

    Uyu mukino wa Bugesera Ni umukino Rayon Sports igiye gukinana imbaraga zikomeye cyane, kuko mu myiteguro yakoze yitegura uyu mukino yayikoze yitegura APR FC kuko yari izi ko arizo zizakina kuri iyi tariki ya 19 Ukwakira 2024, none birangiye ikinnye na Bugesera none ubu APR FC iracakirana na Gasogi United.



    Rayon sports yatsinze Bugesera mu mukino w’umunsi wa gatandatu wa shampiyona y’u Rwanda





     

    Uko aba Rayon Basesekaye ku kibuga

    Uko abakinnyi ba Bugesera baseseakye kuri Kigali Pele Stadium

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147889/live-rayon-sports-igiye-kwakira-bugesera-kuri-kigali-pele-stadium-amafotovideo-147889.html

  • Kamonyi: Iyo ukunda Abanyarwanda ntabwo ujya kureba ngo washyingiwe nande, washyingiye nde-Francois Ngarambe #rwanda #RwOT

    Mu nama y'abagize Ihuriro ry'Ubumwe n'Ubudaheranwa mu Karere ka Kamonyi yabaye kuri uyu wa 17 Ukwakira 2024, Francois Ngarambe wari Intumwa ya 'Unity Club Intwararumuri', yakebuye abivanga mu rukundo rw'abahungu n'abakobwa bashaka kubisanisha n'amoko. Yababwiye ko Amoko atariyo yubaka, ko hubaka imitima y'abashakanye.

    Francois Ngarambe, yabwiye abitabiriye iri huriro ry'Ubumwe n'Ubudaheranwa, ko ibigaragara nk'ibikibangamiye Ubumwe n'Ubudaheranwa bw'Abanyarwanda biri hasi. Ati' Ibyo dukora burya rimwe na rimwe hari ubwo ushobora gusanga ari uguhushura cyangwa se tureremba hejuru kuko, ibyo tubona bikibangamiye Ubumwe n'Ubudaheranwa bw'Abanyarwanda biri hasi'.

    Abayobozi batandukanye barimo n'abigeze kuyobora Kamonyi bitabiriye iyi nama.

    Akomeza ati' Mu bayobozi twebwe dushobora no kurindagiza tukarenzaho ariko hasi niho hakenewe. Ibyo rero bidusaba y'uko tugomba kuba twumvise ku rwego rw'Akarere kugira ngo dushobore gusanga bagenzi bacu, abo tubana, abo tuyobora hariya hasi'.

    Francois Ngarambe, ntabwo yiyumvisha uburyo muri iki gihe tugezemo hari abagifite imyumvire yo kumva ko bagomba gushyingira kwa kanaka bitwaje iby'amoko. Avuga ko ibyo atari Politiki, ahubwo ari Ubujyanyuma, ari ubuswa kuko n'ababishyizeho ngo ntaho babikura mu mateka y'u Rwanda bitewe n'uko bitigeze bibaho.

    Gusa, avuga ko ibyo hari ababyuririyeho bakabikoresha nk'inzira ya Politiki, bavuga cyangwa bagaragaza ko gushaka kanaka wo kwa kanaka ari icyaha, ari bibi!. Ati' Ibyo rero nk'ababyeyi tugomba gutera imbere tukareka abana bakisanzura. Ibyo aribyo byose nubwo twababyaye turatandukanye!, ni Abanyarwanda bafite uburenganzira bwabo, tubareke babeho nk'Abanyarwanda'.

    Yabajije buri wese ugifite imyumvire nk'iyo n'imitekerereze abuza abana kwikundanira icyo yasubiza mu gihe bamubaza aho yari ari igihe bamenyanaga!? Ati' Abana bashatse badusubiza ngo 'none se ubundi twagiye kumenyana wari uri hehe'?'.

    Yakomeje asaba buri wese guhamya ukwemera kwe, haba mu byo avuga ndetse n'ibyo akora. Yibukije ko igikwiye mu bantu ari ukwerekana ko' bwa Bunyarwanda tuvuga ntabwo ari ubwa Siroga( amagambo), bugaragarira mu bikorwa'. Ashimangira ko iyo Sosiyeti ikirimo ubuntu nk'ubwo ng'ubwo iba ikeneye gukira, iba ikeneye kuvurwa. Ati' Nta wundi rero uzayivura ni twebwe! Abantu rero bavurirwa mu biganiro nk'ibi ng'ibi muba mwagize'.

    Francois Ngarambe, yasabye ko ibiganiro nk'ibi bivuga k'Ubumwe n'Ubudaheranwa bw'Abanyarwanda bikwiye kuba kenshi mu gihembwe kandi mu byiciro by'abantu bitandukanye kuko hari amahuriro menshi abantu bahuriramo ashobora kuganirirwamo kugira ngo buri wese yumve neza 'Ubunyarwanda', ko ari ibikorwa, atari ukuvuga gusa byo kwigaragaza.

    Ati' Iyo ukunda Igihugu ukunda n'Abanyarwanda!, iyo ukunda Abanyarwanda ntabwo ujya kureba ngo washyingiwe na nde washyingiye nde?. Niba abo ng'abo bashimanye wowe ubijemo nkande?, baherekeze ububakire ubahanure nk'umubyeyi kuko ntabwo amoko ariyo yubaka, hubaka imitima y'abashakanye'.

    Abitabiriye iyi nama barimo; Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Umuyobozi mukuru wa BDF, Uhagarariye MINUBUMWE, Abayobozi mu nzego zitandukanye bagize Ihuriro ry'Ubumwe n'Ubudaheranwa mu karere ka Kamonyi, Abagize Inteko Ishinga Amategeko baturuka mu karere ka Kamonyi, Abagize Inama Njyanama y'Akarere ka Kamonyi, Abagize Inama y'Umutekano itaguye y'Akarere ka Kamonyi, Abahoze mu nzego z'ubuyobozi mu karere( Inama Njyanama na Komite Nyobozi y'Akarere), Abagize Komite y'Ihuriro ry'Abafatanyabikorwa mu Iterambere ry'Akarere(JADF), Abagize Komite y'Ihuriro ry'Abikorera mu Karere(PSF), Umuyobozi w'Ihuriro ry'Amadini n'Amatorero mu Karere(RIC), Umuyobozi mukuru w'Ibitaro mu Karere, Abafatanyabikorwa mu nkingi y'Ubumwe n'Ubudaheranwa n'Isanamitima, Abagize Biro z'Inama Njyanama z'Imirenge, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge.

    Munyaneza Théogène

    Source : https://www.intyoza.com/2024/10/19/kamonyi-iyo-ukunda-abanyarwanda-ntabwo-ujya-kureba-ngo-washyingiwe-nande-washyingiye-nde-francois-ngarambe/

  • Abagore 10 bahawe moto na Centre Marembo, bahamya ko zizabateza imbere – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa 18 Ukwakira 2024 mu Karere ka Gasabo.

    Amahugurwa yahawe aba bakobwa n'abagore yari agamije kubigisha ibintu byinshi bitandukanye ndetse no kubafasha uko babona imirimo yo gukora, ibi bikazanabarinda ibishuko ndetse binagabanye ibyago byo kuba bakorerwa ihohoterwa.

    Ku ikubitiro Centre Marembo yahaye amahugurwa abakobwa 100, ndetse ibafasha kubona uruhushya rwo gutwara moto. Ubu yahisemo abagore n'abakobwa 10 muri bo bahabwa moto zifite ubwishingizi bwa Prime Insurance ndetse banahabwa impamyabushobozi yerekana ko barangije amahugurwa.

    Umuyobozi wa Centre Marembo, Nsabimana Nicollete, yavuze ko bifuza gufasha abakobwa n'abagore badafite abagabo bakabigisha imyuga itandukanye by'umwihariko imenyerewemo abagabo, bizakabafasha kwiteza imbere.

    Yagize ati 'Nyuma yo kubona ko hari abakobwa bahura n'ibibazo by'ihohoterwa ndetse hari n'abandi bafite ibyago byinshi byo guhura n'ihohoterwa cyangwa se ibishuko, twahisemo gutangiza ibikorwa byo kubafasha, aho twatangiye tubaha amahugurwa yo kubigisha ibintu bitandukanye birimo uko babaho mu buzima busanzwe, ndetse no kubereka amahirwe ari mu myuga itandukanye imenyerewemo abagabo.'

    Nsabimana yakomeje avuga ko bafite imishinga myinshi itandukanye irimo gufasha abakobwa n'abagore

    Ati 'Turifuza ko mu myaka itanu tuzaba tumaze gufasha abakobwa n'abagore 2500 mu kubona ubumenye ku myuga itandukanye irimo ubwubatsi, gusiga amarangi ndetse n'iyindi itandukanye.'

    Abahawe moto bagaragaje uburyo zizabateza imbere

    Bamwe mu bahawe moto bavuga ko bishimiye ko ubuzima bwabo bugiye guhinduka ndetse bagasezera ku buzima bari babayemo bwo gukoresha moto z'abandi.

    Dukundane Pacifique urangije amahugurwa wahawe moto, yavuze ko yishimiye gutunga moto ye izamufasha mu iterambere rye.

    yagize ati 'Mfite ibyiyumviro ko ubuzima bwanjye bugiye guhinduka. Nta moto yanjye nagiraga nari mbayeho ndoba iz'abandi ariko ubu kuva mbonye iyanjye, ubuzima bugiye guhinduka.'

    Dukundane yakomeje avuga ko hari byinshi yigiye muri Centre Marembo kandi bizamufasha mu buzima bwe bwa buri munsi.

    Ni ibyo ahurizaho na mugenzi we Nsanzingoma Marie Josee nawe uvuga ko guhabwa moto bigiye guhindura ubuzima bwe.

    Yagize ati 'Kurera abana wenyine ni ibintu biba bigoye, iyo ufite icyo ukora birakorehera, twanze gukora imirimo itemewe nko gucuruza udutaro duhitamo kuyoboka umwuga w'ikimotari. Twari tubayeho turoba ariko ubu twabonye izacu.'

    Abafatanyabikorwa b'uyu muryango, Prime Insurance, nabo bishimiye iki gikorwa ndetse bashimira Centre Marembo ku mishinga ifite.

    Umuyobozi Ushinzwe Ubucuruzi muri Prime Insurance, Mike Byusa, yagize ati 'Centre Marembo dusanzwe dukorana, twabonye bafite umushinga mwiza wo gufasha abana b'abakobwa. Ni ikintu gikomeye gifite icyo gisobanuye ku Muryango Nyarwanda, izi moto zatanzwe twazihaye ubwishingizi mu gihe cy'amezi 12, si ibyo gusa ahubwo mu gihe kidatinze tuzabaha 'casque' n'imyambaro yabugenewe (gilet) kugira ngo base neza.'

    Centre Marembo yatangiye ibikorwa byayo mu 2013, itangira ifite intego yo gufasha abana b'abakobwa bakorewe ihohoterwa, abana babo ndetse n'urubyiruko rufite ibyago byinshi byo guhura n'ihohoterwa.

    Aba bagore bari basanzwe bakoresha moto z’abandi, ibizwi nko kuroba

    Aba bagore bavuze ko bishimiye guhabwa moto zabo bwite

    Abahawe moto bari bafite akanyamuneza

    Izi moto bahawe ni nshyashya

    Moto zose zatanzwe zifite ubwishingizi bw’umwaka bwatanzwe na Prime Insurance

    Bahawe amahugurwa azafasha kwiteza imbere

    Abahawe izi moto bari bafite akanyamuneza

    Aba bagore n’abakobwa bashyikirijwe impumyabushobozi nyuma yo guhabwa amahugurwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abagore-10-bahawe-moto-na-centre-marembo-bahamya-ko-zizabateza-imbere

  • Abagenerwabikorwa b'Umuryango Spark Microgrants barishimira intambwe umaze kubateza mu iterambere – #rwanda #RwOT

    Uyu mushinga witwa 'Advancing Citizen Engagement (ACE Project)' watangiye muri Nzeri 2021 mu Turere twa Huye, Gakenke, Gicumbi na Burera ku bufatanye na Banki y'Isi na Leta y'u Rwanda.

    Uyu mushinga ugamije kwigisha abaturage ko iterambere ritangirira mu kubasha kwitekerereza ibyabagirira akamaro bitewe n'imiterere y'aho batuye.

    Abagenerwabikorwa bawo babanje guhugurwa amezi atandatu binyunze mu nama z'inzira y'iterambere zizwi nka 'Facilitated Collective Action Process (FCAP), aho abaturage bamenya uburyo bwo kwitekerereza imishinga noneho babona guterwa inkunga y'amafaranga adatangwa mu ntoki ahubwo ashyirwa muri iyo mishinga bihitiyemo.

    Iyo nkunga Spark Microgrants yayihaye abaturage mu byiciro bibiri aho buri mudugudu mu yo ukoreramo wahawe miliyoni 4.6 Frw mu cyiciro cya mbere angana na 60%, nyuma wongerwa andi arenga miliyoni 3 Frw angana na 40% ndetse hiyongeraho n'uruhare rw'akarere rungana na 5% ari yo ibihumbi 388 Frw.

    Rwigemure Yahaya utuye mu Mudugudu wa Kabaya mu Kagari ka Ruhanga yagaragaje uburyo umushinga wo korora ibimasa bahisemo muri uwo Mudugudu umaze kubakungahaza.

    Ati 'Inkunga ya mbere twahawe twaguzemo ibimasa 14 tubyoroza abantu barabiragira bimaze gukura turabigurisha tugabana amafaranga avuyemo. Kimwe cya kabiri cyayo twagihaga umushumba, andi tuyashyira mu isanduku y'umudugugu tuguramo intama.”

    Rwigemure akomeza avuga ko muri uwo mudugudu baje kubona indi nkunga na yo ikoreshwa nk'iya mbere ndetse ingo 78 zorozwa intama zibafasha kwiteza imbere, bityo bakiyishyurira n'ubwisungane mu kwivuza, binyuze mu matsinda yo kwizigama.

    Muri Gicumbi basigaye bahingira isoko

    Abagenerwabikorwa b'uwo mushinga mu Murenge wa Mutete mu Karere ka Gicumbi na bo bagaragaje uburyo umusaruro w'ubuhinzi uri kubabera isoko y'ubukungu nyuma yo guterwa inkunga na Spark Microgrants.

    Ugirasekuru Odette utuye muri mu Kagari ka Kabeza mu Mudugudu wa Kagarama yagaragaje uburyo inka yorojwe yatumye umusaruro w'ubuhinzi bwe wikuba inshuro nyinshi.

    Ati 'Bakimara kumpa inka, ifumbire niyo ya mbere yahise iboneka ntekereza guhinga urutoki. Mbere nahingaga nyiguze ikampenda bigatuma mpiga nabi kuko sinatinya kuvuga ko nezaga igitoki cy'ibiro bitatu, ariko ubu igifite ibiro 80 ndacyeza. Buri kwezi nsarura nk'ibitoki 40.”

    'Inka yanjye ikamwa litiro umunani, ubwo mu mezi atatu maze nkama imaze kumpa ibihumbi 270 Frw kandi no mu rugo nsigarana ayo kunywa n'abana ndetse nkahaho n'abaturanyi batishoboye.”

    Muri uwo mudugudu habarurwa ingo 202, muri zo izigera ku icyenda zonyine ni zo zitoroye inka kandi na zo ziteguye kuzorozwa na bagenzi babo.

    I Huye barabasha gukirigita ifaranga

    Mu Karere ka Huye na ho abagenerwabikorwa b'uwo mushinga bagaragaza impinduka nziza bawukesha. Mukanyabyenda Appolinaria utuye mu Murenge wa Kigoma mu Kagari ka Kabuga akanaba umufashamyumvire w'umushinga (Community-Based Facilitator) mu Mudugudu wa Kabingo, avuga ko abawutuye bafashijwe guhashya burundu ikibazo cy'imirire mibi mu bana binyuze mu kwita ku kubaha indyo yuzuye.

    Nyiramanywa Vestine utuye mu Murenge wa Gishamvu akaba umwe mu bageze mu zabukuru we yavuze ko Spark Microgrants yabafashije kwihaza mu biribwa kuko umushinga wo korora ingurube ubasha kubaha amafaranga bakanagira ubwizigame bikiyongera ku mirimo y'ubuhinzi basanzwe bakora.

    Umuyobozi w'Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yashimye cyane Spark Microgrants mu guhindura imibereho myiza y'abaturage, aho yatanze urugero mu Murenge wa Gishamvu wabaye uwa kabiri mu gutanga ubwisungane mu kwivuza kandi warajyaga uza inyuma.

    Ati 'Icyo twakoze ku bufatanye na Spark ni ukubatera inkunga y'ubushobozi ariko ibitekerezo ni ibyabo. Bagomba kuzirikana ko iriya mishinga ari nk'ishoramari ry'umudugudu buri uwutuye afitemo umugabane. Dushaka ko mu gihe kiri imbere nta we tuzumva ukiri munsi y'umurongo w'ubukene, rero ni ngombwa gukurikirana iriya mishinga.”

    Umuyobozi wa Spark Microgrants mu Rwanda, Ndahiro Donald yavuze ko ibyo ACE Project imaze kugeraho bitanga ikizere cyo guteza imbere abaturage mu buryo burambye.

    Ati 'Turebye ibyo umushinga wafashije abaturage kuva mu 2021 twasanze ibyo bafite nka televiziyo, radiyo, amafaranga ari kuri konti, amatungo n'ibindi byariyongeye ku kigero cya 120% babikomoye mu mishinga bakoze.'

    Yongeyeho ati 'Mu bijyanye n'imirire na bwo twasanze ibipimo twafashe dutangira byari 54% by'abaturage bavugaga ko bafata ifunguro rimwe ku munsi ubu baragabanutse bagera kuri 33%'.

    Yakomeje ati 'Kwihaza mu biribwa na byo byarazamutse biva kuri 65% bigera kuri 80% ndetse n'amafaranga bizigamira yikuba inshuro zirindwi kuva mu 2021. Abaturage bishyira hamwe bagakora ibikorwa rusange bavuye kuri 66% bagera kuri 94%. Kwitabira ibikorwa bya Leta na byo byarazamutse biva kuri 61% bigera kuri 84%.

    Uyu mushinga ukorera mu midugudu 249 ariko ubuyobozi bwa Spark Microgrants buteganya kongera iyo midugudu ikaba 2500 mu myaka iri imbere ndetse no gukorana na Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, MINALOC, mu kwigira kuri uwo mushinga mu igenemigambi rikorerwa abaturage ku rwego rw'Igihugu.

    Spark Microgrants ni Umuryango Mpuzamahanga Udaharanira inyungu ufite icyicaro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ukaba waratangiye gukorera mu Rwanda mu 2010. Uyu muryango umaze guhindura ubuzima bw'abatuye mu midugudu isaga 339 yo mu turere twa Nyabihu, Rulindo, Gisagara, Gakenke, Gicumbi, Burera, Musanze, na Huye. Aho hose uhafite abagenerwabikorwa barenga 240,000 muri bo abagera kuri 64% bakaba ari abagore.

    Spark Microgrants ikorera mu Rwanda ari na ho ifite abagenerwabikorwa benshi, muri Uganda, mu Burundi, Ghana, Liberia, RDC, Malawi na Ghana.

    Umuyobozi wa Spark Microgrants mu Rwanda, Ndahiro Donald yavuze ko ibyo ACE Project imaze kugeraho bitanga ikizere cyo guteza imbere abaturage mu buryo burambye

    Umuyobozi w'Akarere ka Huye, Sebutege Ange yashimye cyane ibikorwa bya Spark Microgrants mu guhindura imibereho y'abaturage

    Ubworozi bw’inkoko buri mu mishinga abagenerwabikorwa ba ACE Projects bihangiye

    Ubworozi bw’ingurube bishimira ko butanga umusaruro vuba bikabateza imbere

    Uturima tw’igikoni tubafasha mu kugabura indyo yuzuye

    Amatsinda yo kwizigamira yabafashije kwishyura ubwisungane mu kwivuza

    Aborora inka na bo barakataje mu iterambere

    Abaturage bakorana na Spark babasha kwikorera ishusho igaragaza ibyo bafite n’ibikenewe mu mudugudu

    Abagenerwabikorwa babashije guhanga imishinga ibateza imbere

    Amagi yabereye abagenerwabikorwa ba Spark inkomoko y’imirire myiza ku bana n’isoko y’ifaranga

    Intama ziri mu mishinga abagenarwabikorwa ba Spark babashije kwikorera

    Abagenerwabikorwa ba Spark barasusurutse kubera ibyo yabagejejeho

    Nyiramanywa Vestine utuye mu Murenge wa Gishamvu akaba umwe mu bageze mu zabukuru we yavuze ko Spark Microgrants yabafashije kwihaza mu biribwa

    Imirasire y’izuba ni imwe mu byo abaturage bakesha Spark Microgrants

    Mukanyabyenda Appolinaria utuye mu Murenge wa Kigoma muri Huye avuga ko ubworozi bw’amatungo magufi akesha ACE Project bwamubereye isoko y’ubukungu

    Amafoto: Shumbusho Djasiri


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abagenerwabikorwa-b-umuryango-spark-microgrants-barishimira-intambwe-umaze

  • Lil Wayne ari kuvugwa mu rukundo n'umutetsi we (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    TMZ yatangaje ko uyu muhanzi ari gukundana n'uyu mukobwa witwa LeahAngelie Murphy, batangiye gukorana mu 2023 nk'umutetsi we nyuma yo gutandukana n'undi wamukoreraga.

    Iki kinyamakuru kivuga ko umubano w'aba bombi watangiye gukomera nyuma gato y'igihe batangiraga gukorana, ndetse kugeza ubu bakaba bakiri kumwe.

    LeahAngelie Murphy yimutse aho yari atuye mu Mujyi wa Los Angeles yiyemeza gusanga Lil Wayne muri Louisiana aho asanzwe aba ngo amwitaho amasaha 24 ku yandi mu minsi irindwi nta gutandukana, cyane ko biri mu nshingano ze nk'umutetsi we.

    Uyu muraperi ngo aheruka gukorera isabukuru uyu mukunzi we ndetse nyuma yaho bajyana kwishimisha muri 'Skate park' mu Mujyi wa Los Angeles. Uyu mukobwa anamaze iminsi agendana na Lil Wayne mu bitaramo amaze igihe yitabira.

    Umutetsi LeahAngelie Murphy aravugwa mu rukundo na Lil Wayne

    Lil Wayne ni umwe mu bahanzi bakomeye ku rwego rw’Isi

    Uyu mukobwa asigaye abana na Lil Wayne mu nzu imwe

    Lil Wayne w’imyaka 42 aravugwa mu rukundo n’umukobwa mushya

    Uyu mukobwa afite imyaka 35


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/lil-wayne-ari-kuvugwa-mu-rukundo-n-umutetsi-we-amafoto

  • Abaturage ba Sudani y'Epfo bashimiye Ingabo z'u Rwanda zabahaye amazi meza na serivisi z'ubuvuzi – #rwanda #RwOT

    Muri aka gace kabarizwa mu Mujyi wa Juba ni ho hakorera Batayo ya Gatatu y'Ingabo z'u Rwanda aho zafatanyije na SFH Rwanda gutanga serivisi zirimo iz'ubuvuzi bw'amaso, gusuzuma Malaria no gupima agakoko ka Virusi itera SIDA, abaturage bagahabwa ubujyanama bubafasha gukomeza kugira ubuzima bwiza.

    Uretse serivisi z'ubuvuzi, Ingabo z'u Rwanda zitanga amazi ku batuye muri aka gace inshuro imwe mu cyumweru bitewe n'uko nta mazi meza abageraho.

    Umwe mu bahatuye, Gattiek G.Tap Toang, yashimye Ingabo z'u Rwanda kuri serivisi zikomeje kubagezaho, cyane mu bijyanye n'ubuvuzi kuko bakunze kwibasirwa n'indwara ntibamenye uburwayi bafite ubwo ari bwo.

    Ati 'Turashima cyane Batayo y'Ingabo z'u Rwanda ku bw'ubu bufasha. Iki gikorwa cyo gusuzuma indwara, kizaduha imibare ya nyayo y'abaturage bafite indwara. Urabizi muri Juba, ubuzima buragoye, iyo imvura iguye, abantu bataka malaria, typhoid n'izindi ndwara. Iyo hari ubushyuhe na bwo, abantu bataka izindi ndwara.'

    Col John Tayson Sesonga uyobora Batayo ya Gatatu y'Ingabo z'u Rwanda ziri mu butumwa bw'amahoro muri Sudani y'Epfo, yavuze ko bamaze kugirana umubano mwiza n'abatuye agace ka Amadi ku buryo bateganya kububakira ibitaro.

    Ati 'Nishimiye ko iki gikorwa dusanzwe dukora iwacu, twakizanye hano, mu gace ka Amadi. Ibi dusanzwe tubikora mu rugo iwacu. Igikorwa cy'ubuvuzi twakoze ku bufatanye n'umuryango utegamiye kuri leta witwa Society for Family Health; nishimiye ko nasabye umuyobozi mukuru kubaka hano ibitaro akabyemera. Mu mpera z'uku kwezi, tuzatangira kubaka.'

    Yongeyeho ati 'Abaturage bo mu gace ka Amadi ni abantu beza, twakoranye igihe kinini, dufitanye umubano mwiza, kandi tumaze igihe tubagezaho amazi, tuzabikomeza.'

    Umukozi wa SFH Rwanda muri Sudani y'Epfo, Abera Assintha, yavuze ko serivisi batanga muri aka gace ari iziboneka kwa muganga dore ko aho aba Banya-Sudani y'Epfo batuye bigoye ko babona aho bagurira imiti.

    Ati 'Twazanye ivuriro nk'uko dusanzwe tuyafite no mu Rwanda, ibyo bita 'Health posts', hano dufite ivuriro ryitwa Community Health Facility riri muri Juba ariko mu gace kitwa Budere. Dukora serivisi z'ubuzima, turavura. Nk'uko mwabibonye hano, serivisi twatanze ari Malaria, ari ugupima VIH/SIDA no gufasha abayifite, ari serivisi zindi ziboneka kwa muganga zose turazikora muri iki gihugu.'

    Yakomeje agira ati 'Kubona serivisi z'ubuzima ni ikintu kigoye kandi kivuna cyane abaturage hano. Nk'aha turi ni ahantu hitwa Durupi ariko mu gace kitwa Amadi, hari abantu ibihumbi 15 ariko ntushobora kubona ivuriro cyangwa aho umuntu yajya gushaka imiti.”

    Brig. Gen Gulam Mahiuddin Ahmed uyobora Ingabo za UNMISS muri Juba, yavuze ko Ingabo z'u Rwanda zisanzwe zikora ibikorwa bitandukanye bigamije guteza imbere abaturage ba Sudani y'Epfo ndetse ari indashyikirwa.

    Ati 'Uyu munsi, ibyo mwabonye ni ibikorwa bimaze igihe kinini bigamije gufasha abaturage. Mu bihe byashize, batanze ibikoresho by'ishuri ku banyeshuri, batera ibiti by'imbuto, bakora ibijyanye na serivisi z'ubuvuzi n'amazi. Abaturage b'agace ka Juba bashima Ingabo z'u Rwanda, turashima Col Tayson n'itsinda rye.'

    Mu gusoza umunsi wa gatatu w'ibikorwa byabo, abagize Batayo ya Gatatu y'Ingabo z'u Rwanda bakinnye umukino wa gicuti wa Volleyball n'urubyiruko rw'Abanya-Sudani y'Epfo, barutsinda amaseti 3-0 mbere yo kurushyikiriza ibikoresho bya siporo birimo imyambaro yo gukinana.

    Ingabo z'u Rwanda mu Butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro muri Sudani y’Epfo zikora ibikorwa bitandukanye biteza imbere abahatuye

    Ingabo z’u Rwanda ziri mu Butumwa bwo kugarura amahoro muri Sudani y’Epfo ziri mu bikorwa byo kugenzura umutekano

    Ingabo z’u Rwanda ziri mu bikorwa byo kugarura amahoro mu Butumwa bwa Loni muri Sudani y’Epfo

    Ingabo z’u Rwanda zahaye ubuvuzi burimo ubw’amaso bamwe mu batuye mu gace ka Amadi muri Juba

    Ingabo z’u Rwanda zitanga serivisi z’ubuvuzi

    Ingabo z’u Rwanda zigeza amazi meza ku batuye mu gace ka Amadi inshuro imwe mu cyumweru

    Aba baturage bahabwa amazi meza

    Col John Tayson Sesonga uyobora Batayo ya Gatatu y'Ingabo z'u Rwanda ziri mu butumwa bw'amahoro muri Sudani y'Epfo

    Brig. Gen Gulam Mahiuddin Ahmed uyobora Ingabo za UNMISS muri Juba, na we ashima ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda mu guteza imbere abaturage bo muri Sudani y’Epfo

    Ingabo z’u Rwanda zifatanya n’abanyeshuri bo muri Sudani y’Epfo kuhira ibiti biheruka guterwa

    Abanyeshuri bo muri Sudani y’Epfo bishimiye Ingabo z’u Rwanda zakinnye umukino wa gicuti n’urubyiruko rwaho

    Ingabo z’u Rwanda zahaye ibikoresho bya siporo birimo imyambaro yo gukinana urubyiruko rwo mu gace ka Durupi

    Hakinwe umukino wa gicuti muri Volleyball

    Amafoto & Video: Philbert Girinema


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abaturage-ba-sudani-y-epfo-bashimiye-ingabo-z-u-rwanda-zabahaye-amazi-meza-na