Blog

  • Ishyaka PL ryatangiye guhugura abayoboke baryo ku kwihangira imirimo – #rwanda #RwOT

    Aya mahugurwa yatangiye ku wa 19 Ukwakira 2024, atangirira mu Ntara y'Amajyaruguru, aho abayobozi b'iri shyaka n'abayoboke baryo bahuriye mu Karere ka Rulindo.

    Ubuyobozi bwa PL bwatangaje ko aya amahugurwa yateguwe hagamijwe gusobanurira abayoboke b'Ishyaka gahunda ya Guverinoma yo Kwihutisha Iterambere, no kubagaragariza uruhare bayigiramo.

    Yateguwe ku bufatanye n'Ihuriro ry'Igihugu Nyunguranabitekerezo ry'Imitwe ya Politiki, NFPO.

    Visi Perezida wa Mbere w'Ishyaka PL, Munyangeyo Théogène, yagaragaje no mu nkingi eshatu z'iri shyaka harimo n'ingaruka nziza ku majyambere, akaba ari no muri urwo rwego iyi gahunda yashyizweho.

    Ati 'Buriya igihugu aho cyerekeza ni ku iterambere rishingiye ku bikorera. Uko kwikorera rero guhera ku muntu ku giti cye, tukamwigisha uko yabyaza umusaruro ibitekerezo bye, urwo ruhare rwa buri muturage rero rurakenewe.'

    'Iyo uhuguye umuntu ukamuha ubumenyi akagaragaza igitekerezo, twiga uko cyashyirwa mu bikorwa. Tubakangurira gahunda zinyuranye zashyizweho n'igihugu nk'ibigega bibunganira n'ibindi.'

    Yavuze ko hazajya habaho gukurikirana abo bayoboke ba PL.

    Ati 'Nyuma y'amezi atatu cyangwa atandatu tuzajya tubasura turebe aho bagejeje, twongere turebe aho bageze bashyira ibitekerezo mu bikorwa tubereka inzira nziza y'uko bakora.'

    Gahunda y'igihugu yo kwihutisha iterambere mu cyiciro cyayo cya kabiri [NST2] izagenderwaho mu myaka itanu, yubakiye ku nkingi eshanu z'ingenzi harimo guhanga imirimo, guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga, ireme ry'uburezi, kurwanya igwingira n'imirire mibi no kwimakaza imitangire myiza ya serivisi.

    Guverinoma yiyemeje ko muri iyi gahunda, hazahangwa imirimo ibyara inyungu nibura miliyoni 1,25 ndetse buri mwaka hazajya hahangwa imirimo ibihumbi 250.

    Umucungamutungo w'Ishyaka PL mu Ntara y'Amajyaruguru, Sano Théogène, yavuze ko aya mahugurwa ari ingenzi kuko ari mu murongo wuzuzanya na Gahunda ya Guverinoma.

    Ati 'Aya ni amahugurwa ajyanye no kwihangira umurimo, njye isomo rikomeye nabonyemo ni uko dukwiye kubyaza umusaruro amahirwe aturi hafi. Buri wese akibaza ati ese muri aka karere cyangwa uyu murenge ni iki gikenewe nakora nka rwiyemezamirimo cyazanira inyungu abandi.'

    Bana Benitha Ingrid ugaharariye urubyiruko mu Ntara y'Amajyaruguru, yavuze ko 'Twize byinshi byagarukaga cyane ku kwihangira umurimo […] ku mumaro w'aya mahugurwa, wayaciye amazi ntacyo yakumarira ariko ubishyizemo imbaraga ukabikunda byakwemera. Hano mpakuye gutekereza cyane nkiga imishinga no kwigirira icyizere.'

    Iyi gahunda yatangirijwe mu Ntara y'Amajyaruguru, aho hahuguwe abahagarariye abayoboke ba PL ku rwego rw'akarere mu turere tugize iyi ntara, ndetse gahunda ikazakomereza no mu zindi ntara ndetse n'Umujyi wa Kigali.

    Ishyaka Riharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu [Parti Libéral- PL], ryatangije gahunda yagutse yo guhugura abayoboke baryo ku kwihangirira imirimo ibyara inyungu

    Bana Benitha Ingrid ugaharariye urubyiruko mu Ntara y'Amajyaruguru, yagaragaje ko kimwe mu byo yigiye muri aya mahugurwa harimo no kwigirira icyizere

    Aya mahugurwa yari yitabiriwe n’abahagarariye abayoboke ba PL ku rwego rw’akarere mu Ntara y’Amajyaruguru

    Abari bitabiriye aya mahugurwa bamurikiwe ababahagarariye mu Nteko Ishinga Amategeko

    Abahagarariye abayoboke ba PL ku rwego rw’akarere mu Majyaruguru

    Nyuma y’aya mahugurwa abari aho bacinye akadiho


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ishyaka-pl-ryatangiye-guhugura-abayoboke-baryo-ku-kwihangira-imirimo

  • Nyuma y'uko Perezida Kagame ahaye Bamporiki Eduard imbabazi zimukura muri Gereza, aje agira ati' Zireze…' #rwanda #RwOT

    Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame, yahaye imbabazi abagororwa bari bafunzwe. Mu bahawe izo mbabazi barimo Bamporiki Eduard wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco. Akigera hanze y'igororero yanditse ubutumwa kuri Twitter (X) bushima Umukuru w'Igihugu ku bw'izi mbabazi agiriwe.

    Izi mbabazi zitanzwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ziteganywa n'Iteka rya Perezida riha imbabazi abagororwa ryasohotse mu igazeti ya Leta yo ku wa 18 Ukwakira 2024 rigaragaza ko hari abagororwa bahawe imbabazi.

    Kuri Bamporiki Eduard, ku wa 23 Mutarama 2023 nibwo Urukiko Rukuru rwongereye ibihano yari yahawe by'imyaka ine, rutegeka ko afungwa imyaka itanu, rutegeka kandi ko atanga ihazabu ya miliyoni 30 Frw.

    Nyuma yo guhabwa imbabazi akagera hanze y'Igororero, Bamporiki Eduard yagize ati' Zireze. Urugemwe rurameze, urubuto rutaboze, umutwaro nagatwaye iteka Umutware wanjye awutwamishije imbabazi ndawutuye ndundamutse ndemye, ndanyuzwe ndumva niyumva nk'Indirira. Nshimiye Uwiteka waturemeye Umutware Paul Kagame kubwe ubwere bwimuye ubwirabure bidasasiwe ubwirakabiri'.

    Ubutumwa bwa Bamporiki Eduard yashyize kuri Twitter (X).

    Mu byaha byahamijwe Bamporiki Eduard harimo; Kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya no gukoresha mu nyungu ze bwite ububasha ahabwa n'itegeko, hashingiwe ku mafaranga yahawe n'umushoramari Gatera Norbert mu iburanisha ryo mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2024/10/20/nyuma-yuko-perezida-kagame-ahaye-bamporiki-eduard-imbabazi-zimukura-muri-gereza-aje-agira-ati-zireze/

  • Abiga muri kaminuza babangamiwe n'ababaca intege iyo basanze bakora imirimo iciriritse – #rwanda #RwOT

    Ibi byagarutsweho na bamwe mu rubyiruko rwiga muri Kaminuza y'u Rwanda, ishami rya Huye, ku wa 16 Ukwakira 2024, mu bukangurambaga bwateguriwe abanyeshuri bo muri za Kaminuza n'amashuri makuru yo mu Rwanda.

    Ndihokubwayo Jean de Dieu wiga muri Kaminuza y'u Rwanda, ishami rya Huye, yabwiye IGIHE ko urubyiruko rumaze kuzamura imyumvire ku bijyanye n'umurimo, aho benshi bamaze kumenya ko umurimo wose ufite icyo winjiriza umuntu nta kuwukerensa.

    Yavuze ko hakiri n'abantu hanze aha batarumva ko umuntu wize yewe na kaminuza, yakora umurimo wose mu gihe umuhemba, ibyo abona ko bica intege.

    Ati 'Iyo myumvire hanze irahari, abaturage babona umuntu wiga cyangwe usoje kaminuza aje asaba akazi k'ikiyede, ugasanga bari kumushungera no kumuvuga nabi. Bakwiye kutwumva ko natwe turi abantu basanzwe mu gushaka imibereho, bareke kuduca intege, ahubwo badutere imbaraga kuko byadufasha.”

    Yakomeje anenga bamwe mu rubyiruko narwo rugifite imyumvire yo bumva ko batahera hasi, bakumva bahera ku bishoro binini nk'iby'ababyeyi babo kandi bataratangiriye rimwe.

    Ati 'Ibi ni ukwibeshya kuko ushobora guhera kuri bike, ibihumbi icumi cyangwa bingahe, ukaba wazamuka ukagera kure.”

    Niyigena Patrick, Umukozi wa Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, ushinzwe iterambere rya ba rwiyemezamirimo b'urubyiruko, yasabye urubyiruko kurenga imbogamizi zose bagatumbira icyo bashaka, maze abatumva ibyo barimo bakazigira ku byo babona bagezeho.

    Ati 'Iyi ni imbogamizi tuzi ituma ubushomeri bwiyongera. Umuntu wiga kaminuza aba agomba guhindura ibitekerezo, ntagire ipfunwe ryo kuba yacuruza inyanya cyangwa yaba umuhinzi, ntatinye kuba yashinga iseta ryo kudoda inkweto, kuko kubikora warize ahubwo ni byo byiza kurushaho.''

    Niyigena yavuze ko bifuza ko urubyiruko rutumva ko ruri kwiga ngo ruzabone akazi ka Leta gusa, ahubwo ko buri wese akwiye kwiyumva nk'umukozi n'umukoresha we ubwe, agatekereza icyo yakwikorera kimuha akazi, kikagaha n'abandi benshi.

    Uyu muyobozi kandi asaba urubyiruko rwiga muri Kaminuza n'amashuri makuru guharanira kumenya amakuru ajyanye n'amahirwe abakikije mu gihugu, kugira ngo bayabyaze umusaruro biteza imbere, kuko byagaragaye ko hari amakuru batabyaza umusaruro, kuko akenshi baba bahugiye mu masomo.

    Mu kurandura iki kibazo cyo kutamenya amakuru, Umushinga Hanga Akazi ku nkunga ya USAID, ku bufatanye na Minisiteri y'Abakozi ba Leta n'umurimo, Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi na Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda, bari gusangiza ubutumwa urubyiruko rwiga muri za Kaminuza n'amashuri makuru, babibutsa kudategereza gushaka akazi gusa, ahubwo bakita no kugahanga, bagana ibigo by'imari n'ikigega cy'ingwate cya BDF, kugira ngo babone igishoro.

    Kuri ubu, imibare igaragaza ko abakozi bakorera Leta batarenze 5%, ibyumvikanisha ko Leta idateze kuba kuba umukoresha waca ubushomeri mu gihugu, igisubizo gihari ari ukwihangira umurimo.

    Biteganyijwe ko ubu bukangurambaga buzagera muri kaminuza n'amashuri makuru menshi mu Rwanda, kugira abayigamo bahindure uburyo bumvaga isoko ry'umurimo.

    Urubyiruko rwasabwa kudatekereza akazi ka Leta, ahubwo bagatangira gutekereza icyo bakora bakiri ku ntebe y’ishuri

    Umuyobozi wungirije w'umushinga Hanga Akazi, Antoine Manzi, yasabye urubyiruko by'umwihariko abiga muri kaminuza n'amashuri, gushabuka bakanabyaza umusaruro amahirwe abakikije

    Niyigena Patrick, Umukozi wa Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi(MoYA), ushinzwe iterambere rya ba rwiyemezamirimo b'urubyiruko, asaba urubyiruko kutagira akazi na kamwe bakerensa

    Ndihokubwayo Jean de Dieu wiga muri Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye, yavuze ko hari n’abantu bagica intege urubyiruko rwize rutekereje guhanga umurimo uciririte cyangwa se ugiye gukora akazi gaciriritse.

    Umuyobozi muri BDF, Muhumuza Eddy, yasabye urubyiruko kwirinda amakuru babwiwe n’abandi ku mikorere ya BDF, ahubwo ko bakwiye guhaguruka bakegera amashami yabo bakabaza amahirwe ahari.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abiga-muri-kaminuza-babangamiwe-n-ababaca-intege-iyo-basanze-bakora-imirimo

  • Amajyepfo: Bahangayikishijwe n'ubuzima bw'aba- tempérants badakozwa serivisi z'ubuzima – #rwanda #RwOT

    Izina aba-tempérants [Soma: Abatampera] ryitirirwa abaturage biyomoye mu Itorero ry'Abadivantisiti b'Umunsi wa Karindwi, rikaba ryaratangiye kumvikana mu Ntara y'Amajyepfo mu gihe cy'icyorezo ya COVID-19 mu 2020 cyane cyane mu karere ka Ruhango.

    Magingo aya, abatampera banavugwa mu Karere ka Nyamagabe, mu Murenge wa Gatare, aho badakozwa serivisi z'ubuvuzi, iz'uburezi, n'iz'irangamimerere, ibintu bitera inkeke abaturanyi babo harimo n'abajyanama b'ubuzima babakurikiranira hafi.

    Bamwe mu bajyanama b'ubuzima bo mu midugudu ya Kagusa, Rushyarara na Ruhanga mu Murenge wa Gatare, muri Nyamagabe, babwiye IGIHE ko muri aka gace habarurwa abatampera barenga 100, bakaba bagorwa no kugeza serivisi z'ubuzima ku bana n'ababyeyi bo muri iyi miryango, kuko babaho bihishahisha kandi bataba bashaka ko hari umuntu ubageraho.

    Mutuyemariya Joyeuse wo mu Mudugudu wa Rushyarara, Akagari ka Shyeru, Umurenge wa Gatare ati 'Ni abantu baba bihariye mu myumvire kuko harimo n'abatwitse indangamuntu zabo. Ntibatunga mituweli, ntibivuza, nta muganda bakora, ntibajyana abana babo mu ishuri, mbese igikorwa cyose cy'imibereho myiza tugezwaho na Leta ntibakemera, baravuga ngo nibashaka babice bapfire muri Yesu.'

    Mugenzi Mushimiyimana Valens, yavuze ko ababazwa cyane no kubona ababyeyi b'abatampera nta n'umwe wubahiriza gahunda zigenewe abana n'ababyeyi.

    Ati 'Nta mubyeyi w'umutampera wemera kwipimisha inda, ntibabyarira kwa muganga, nta gukingiza, mbese ibintu byose ntibabyemera.''

    Yakomeje avuga ko aba bantu batanagera aho abandi bari kuko baba bafite ubwoba bwo guhura n'abayobozi bakaba babaka ibyangombwa kandi ntabyo bagira.

    Ayinkamiye Odette, ni umujyanama w'Ubuzima wabwiye IGIHE ko ubuzima bw'abana b'abatempera bubahangayikisha.

    Ati 'Dufite impungenge ko abana babo bazazahazwa n'indwara zitandukanye kuko batakingiwe, bakazanarwara iz'imirire mibi kubera ko gahunda zigenewe abandi bana bo zitabageraho.''

    Basabye ko inzego bireba ko zikwiye guhagurukira iki kibazo, kuko imyitwarire yabo batampera ishobora kongera imirire mibi n'igwingira.

    Ibibazo nk'ibi kandi bigaragara no mu Karere ka Ruhango no mu tundi turere bihana imbibi, aho Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Uburere Mboneragihugu(MINUBUMWE), yabigarutseho mu bikorwa byo gutangiza ukwezi k'ubumwe n'ubudaheranwa ku wa 01 Ukwakira 2024, mu Murenge wa Ntongwe,mu Karere ka Ruhango.

    Mu batunzwe agatoki, harimo abitwa 'Abasizisi', abayobozi babo bavugwaho gutanga inyigisho ziyobya gusa, zirimo kutiga, kutanywa amata, kutivuza n'ibindi.

    N'ubwo abatampere n'abandi nkabo batajya ahagaragara ngo banemere kuvugisha itangazamakuru, Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Kayitesi Alice, yavuze ko bagiye gukomeza kubigisha kugira ngo bahindure imyumvire.

    Ati 'Hari abaturage bamwe bajya bagaragaza imyitwarire nk'iyo, icyo dukora nk'ubuyobozi ni ugukomeza kwigisha, ariko tubonye bakora ibibaganisha mu byaha nko gukura abana mu ishuri, kwanga kwivuza, ababagandisha bo barakurikiranwa mu mategeko, kuko kwiga k'umwana ni uburenganzira bwe.''

    Guverineri Kayitesi yakomeje avuga iyo bamenye abana babayeho batyo bahita babasubiza mu ishuri, bakabashakira iby'ibanze, kandi bagakomeza kubabwira abantu nk'abo ko bakwiye kuba abaturage beza bakazibukira inyigisho zibayobya, bakagandukira ubuyobozi.

    Mu Murenge umwe wa Gatare gusa muri Nyamagabe, habarurwa abatampera barenga 100, mu midugudu ya Kagusa, Rushyarara na Ruhanga.

    Abajyanama b’ubuzima bo mu Murenge wa Gatare muri Nyamagabe, ngo babangamiwe n’imyemerere y’abatampera ituma bahemukira abana babyaye batabakingiza, batabajyana ku ishuri n’ubundi burenganzira


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amajyepfo-bahangayikishijwe-n-ubuzima-bw-aba-temperants-badakozwa-serivisi-z

  • Abize muri AIMS bashimangiye akamaro k'ubumenyi mu mibare mu kurwanya Malaria – #rwanda #RwOT

    Bagaragaje ko Ubumenyi mu by'imibare bushobora gukoreshwa mu kurwanya Malaria, aho imibare ishobora gufasha gusobanura uko iyi ndwara ikwirakwira mu baturage, gutahura ahari ibyago byinshi byo kwandura, no gufasha mu gutegura ingamba zo kuyikumira.

    Imibare kandi ishobora kuba inkingi ya mwamba mu gukora igenamigambi ryo gutanga inkingo, imiti, n'ingamba zindi zo gukumira Malaria.

    Ibi byagaragajwe ku wa 18 Ukwakira 2024 n'abanyeshuri 14 bari basoje amasomo y'icyiciro cya gatatu cya kaminuza ajyanye n'ubumenyi mu by'imibare [Mathematical Sciences].

    Aya masomo ni ayo mu cyiciro cy'ayigirwa ku murimo azwi nka 'Cooperative Masters in Mathematical Sciences'.

    Aba banyeshuri 14 bo mu bihugu birindwi bya Afurika, bakoreye imyenyerezamwuga n'ubushakashatsi muri Gahunda z'Ibihugu zo Kurwanya Malaria 'NMCPs' mu Rwanda, Mozambique, Benin na Zambia.

    Basoje nyuma y'uko muri Kamena 2024 bagenzi babo 45 basoje amasomo y'icyiciro cya gatatu cya kaminuza [Regular Masters], ajyanye n'ubumenyi mu by'imibare.

    Iki cyiciro cyari cyarimo abanyeshuri bakomoka mu bihugu 15 bya Afurika, birimo u Rwanda Cameroun, Ghana, Uganda, Zambia, Madagascar, Nigeria, Congo n'ibindi.

    Mu muhango wo gushyikiriza impamyabumenyi aba banyeshuri 14, Umuyobozi w'Inama Nkuru y'Amashuri makuru na za Kaminuza mu Rwanda [HEC], Dr. Mukankomeje Rose, yashimiye ikigo cya AIMS Rwanda, ahamya ko umurongo cyihaye uhura n'uwa Guverinoma y'u Rwanda wo kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi, kandi kiri gutanga umusanzu ugaragara.

    Umuyobozi wa AIMS Center mu Rwanda, Prof. Sam Yala, yashimiye umurava w'aba banyeshuri, yongera gushimangira ko iki kigo cyiyemeje kubakira ubushobozi urubyiruko rw'Afurika kugira ngo rutegure ahazaza h'umugabane n'iterambere ryawo rishingiye kuri siyansi.

    Yashimiye abarimu bafasha abanyeshuri, inzego zinyuranye zirimo Minisiteri y'Uburezi n'abandi bafatabyabikorwa barimo Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe kwita ku Buzima, Rwanda Biomedical center-RBC, gifasha mu guha abanyeshuri imenyerezamwuga n'urubuga rwo gukora ubushakashatsi bwabo.

    Kugeza ubu Ikigo Nyafurika gishinzwe guteza imbere Ubumenyi bushingiye ku Mibare, Ishami ry'u Rwanda, AIMS Rwanda, kimaze gushyira ku isoko ry'umurimo abanyeshuri barenga 410 bari kugira uruhare mu kubaka ubukungu bwa Afurika bushingiye ku bumenyi. 38% muri bo ni abagore cyangwa abakobwa.

    Iki kigo cyatangijwe mu Rwanda mu 2016 ku bufatanye bwa Guverinoma y'u Rwanda, gihita kiba icya gatanu gishinzwe binyuze muri AIMS Global Network nyuma y'ibyatangijwe muri Afurika y'Epfo, Senegal, Ghana ndetse na Cameroon.

    Iyi gahunda yatangijwe n’isengesho

    Umuyobozi w'Inama Nkuru y'Amashuri makuru na za Kaminuza mu Rwanda [HEC], Dr. Mukankomeje Rose, yashimiye ikigo cya AIMS Rwanda

    Umuyobozi wa AIMS Center mu Rwanda, Prof. Sam Yala, yashimiye umurava w'aba banyeshuri basoje amasomo

    Hari abagiye bahabwa ibihembo

    Abanyeshuri bashyikirijwe impamyabumenyi zabo

    Abanyeshuri 14 bo mu Kigo Nyafurika Gishinzwe Guteza Imbere Ubumenyi Bushingiye ku Mibare ishami ry'u Rwanda basoje amasomo ya Masters

    Umuyobozi w'Inama Nkuru y'Amashuri makuru na za Kaminuza mu Rwanda [HEC], Dr. Mukankomeje Rose, yasabye abanyeshuri basoje ko ubumenyi bahawe babubyaza umusaruro

    Umuyobozi wa AIMS Center mu Rwanda, Prof. Sam Yala, yagaragaje ko iki kigo cyijemeje kubaka urubyiruko rufite ubushobozi bwo kuzahindura Afurika umugabane ufite iterambere rishingiye kuri siyansi

    Abanyeshuri bo mu bihugu bitandukanye basoje amasomo yabo

    Aba banyeshuri basoje amasomo yo mu cyiciro cy'ayigirwa ku murimo azwi nka 'Cooperative Masters in Mathematical Sciences'

    Amafoto: Munyemana Isaac


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abasoreje-muri-aims-bashimangiye-uruhare-rw-ubumenyi-mu-by-imibare-mu-kurwanya

  • Kuri uyu wa 20 Ukwakira haraca uwambaye ku makipe yombi The Reds na The Blues #rwanda #RwOT

    Kuri uyu munsi kuwa 20 Ukwakira 2024 haraba umukino uhuza ikipe ya Liverpool na Chelsea, izi kipe kandi zizwiho ku mazina ya The Reds na The Blues, icyo wamenya nuko iyi taliki y'uyu munsi haraca uwambaye.

    Aya makipe yombi yo mu gihugu cy'Ubwongereza muri shampiyona yo mu cyiciro cya mbere, kugeza magingo aya amakipe yombi arimo gutozwa n'abatoza bashya muri uyu mwaka w'imikino wa 2024/2025, Umutoza wa Liverpool Arne Slot yagize ati: 'kubijyanye n'umukino urabahuza n'ikipe ya Chelsea ko amakipe yose amaze guhura nayo muri shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Bwongereza ko ikipe ya Chelsea atariyo kipe ikanganye yamukanga.

    Naho ibyavuzwe n'umutoza mukuru wa Chelsea Enzo Maresca we yagize ati: 'kubyerekeye umukino urabahuza na The Reds atari ibicika kuko naje mu ikipe ya The Blues nje guhindura ibyananiranye n'abatoza batoje iyi kipe, ubwo yahoze abwira umutoza mukuru wa Liverpool ati: 'nuko yamenya ko Chelsea ariyo kipe yagize umukinnyi witwaye neza w'ukwezi gushize kwa Nzeri k'uyu mwaka w'imikino wa 2024/2025 ariwe Cole Palmer.

    Liverpool imaze gukina imikino yayo ya shampiyona itanu muri yo ishize yatsinzwe umwe itsinda ine muri yo, naho Chelsea mu mikino yayo itanu imaze gukina ishize yatsinze itatu muri yo itsindwa ibiri muri yo, uyu mukino uraba utegerejwe n'abafana batari bake ku Isi hose.

    Kugeza ubu Liverpool niyo kipe yambere muri shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Bwongereza naho ikipe ya Chelsea yo ni iya Gatandatu muri shampiyona.

    Uyu mukino waya makipe yombi uratangira saa 17:30 kuri uyu wa Karindwi taliki 20 Ukwakira, urakinirwa ku ikibuga cya Liverpool'Anfield'.

    umusifuzi urasifura uyu mukino John Brooks umugabo ukomoka mu igihugu cy'Ubwongereza, ni umusifuzi wabigize umwuga mu mupira wamaguru mu Bwongereza, usanzwe akora muri shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Bwongereza nyuma yo kuzamurwa mu ntera muri Kamena 2021, Brooks yari umusifuzi usanzwe asifura icyiciro cya kabiri kuva mu mwaka wa 2018.

    John Brooks niwe musifuzi uri musifure uyu mukino utegerejwe n'abatari bake

     

    The post Kuri uyu wa 20 Ukwakira haraca uwambaye ku makipe yombi The Reds na The Blues appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/kuri-uyu-wa-20-ukwakira-haraca-uwambaye-ku-makipe-yombi-the-reds-na-the-blues/

  • Hagaragajwe ibikibangamiye ubumwe n'ubudaheranwa mu baturage ba Kayonza – #rwanda #RwOT

    Ibi babigaragaje kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Ukwakira 2024 ubwo habaga inama ngarukamwaka y'Ihuriro ry'Ubumwe n'Ubudaheranwa. Iyi nama yahurije hamwe abahoze mu nzego z'ubuyobozi mu Karere ka Kayonza n'abayobora ubu, abanyamuryango ba Unity Club n'abandi bayobozi batandukanye.

    Barebeye hamwe ibyafasha mu kongera ubumwe n'ubudaheranwa mu banyarwanda.

    Munyeragwe Jean Claude umwe mu bagize komite ya Ibuka mu Karere ka Kayonza, yavuze ko hari abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi bakibangamiwe nuko abagabo babiri bahoze bayobora Komine Kabarondo aribo Tito Barahira na Octavien Ngenzi imitungo yabo itigeze ifatirwa ngo havemo ubwishyu bw'ibyabo bangije muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati ' Abaregeye indishyi ntabwo bazihawe imitungo y'abo bantu iracyafitwe n'imiryango yabo ndetse dufite n'impungenge ko bamwe bayiyandikishijeho bagahinduza kugira ngo bayobye uburari. Uburyo rero bibangamiye ubumwe n'ubudaheranwa, urumva niba hari umwana biciye ababyeyi, bakamutwarira imitungo ubu akaba abayeho nabi n'imitungo ye yakishyuwe ikaba itari yafatirwa urumva biracyari intambamyi twifuza ko yafatirwa.'

    Isirabahenda Deny we yavuze ko ibikibangamiye ubumwe n'ubudaheranwa harimo ikibazo cy'irangizamanza z'inkiko Gacaca cyane cyane ku birebana n'indishyi aho ahenshi bitashyizwe mu bikorwa neza.

    Ati ' Kuba umuntu muturanye yarangije ibyawe, akabigabiza n'abandi we ibye akaba abifite noneho igikomeye yaranategetswe n'ubutabera ko azaguha ibyawe yangije ariko ntabikore. Twese turabizi ko ikintu cya mbere ari ukugira imibereho myiza, urumva rero iyo bidakozwe ni imbogamizi y'ubumwe n'ubudaheranwa hari nubwo dutekereza ko harimo uburangare bw'inzego.'

    Imibiri y'abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ya Midiho itari yaboneka

    Munyeragwe yavuze ko abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi hari abagifite intimba y'uko batari babona imibiri y'ababo ngo bayishyingure mu cyubahiro.

    Yatanze urugero rw'imibiri iri hagati ya 300 na 400 y'abatutsi biciwe Midiho kuri ubu itari yaboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro, avuga ko ari ikibazo kikibangamiye ubumwe n'ubudaheranwa.

    Edda Mukabagwiza wari waje ahagarariye Unity Club, yavuze ko igisubizo ku bibangamiye ubumwe n'ubudaheranwa cyane cyane nko ku mibiri itari yaboneka, gifitwe n'abanya Kayonza aho ari ugukomeza ubukangurambaga abantu bakamenya ko gutanga amakuru nta muntu ubizira ahubwo biba ari ukuruhura mugenzi wawe.

    Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yavuze ko bagiye kureba uburyo bakoresha mu kwigisha abaturage kuvugisha ukuri cyane cyane ahakiri imibiri itari yaboneka kuko ngo bikemura ikibazo ku biciwe no ku bantu bafite amakuru.

    Ku kijyanye n'imitungo ya Ngenzi Octavien na Barahira ho yavuze ko iyi dosiye bari kuyikurikirana bafatanyije na Minubumwe na RIB avuga ko bakomeza gukorana n'izindi nzego kugira ngo iki kibazo gikemukwe neza.

    Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yavuze ko ikibazo cy'imitungo ya Octavien Ngenzi na Tito Barahira bari kugikurikirana bafatanyije n'izindi nzego

    Hatanzwe ibiganiro bigaruka ku ubumwe n'ubudaheranwa

    Edda Mukabagwiza wari uhagarariye Unity Club, yasabye abatuye Kayonza gutanga amakuru y'ahari imibiri itari yashyingurwa nka bimwe mu buryo bwafasha benshi kuruhuka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hagaragajwe-ibikibangamiye-ubumwe-n-ubudaheranwa-mu-baturage-ba-kayonza

  • UNILAK yegukanye irushanwa rya 'Moot Court' 2024 – #rwanda #RwOT

    Iri rushanwa ryabereye i Kigali ku itariki 18 Ukwakira 2024.Riba buri mwaka aho ryitabirwa na na Kaminuza y'u Rwanda (UR) Kaminuza ya Kigali, Kaminuza Yigenga ya Kigali (ULK), UNILAK na INES-Ruhengeri.

    Abaryitabira mu kiciro cya nyuma bahatana bitwara nk'abari mu rukiko bagendeye ku kirego kiba cyatanzwe noneho abahatana bagatoranywamo abarega ndetse n'abiregura bashingiye kuri cya kirego.

    Irushanwa ry'uyu mwaka ryakozwe mu byiciro bibiri aho abateguye irushanwa bahaye abarushanwa ingingo bateguraho imyanzuro irenga n'iregura noneho hatoranyawamo kaminuza ebyiri za mbere zarushije izindi zikomeza ku kiciro cya nyuma.

    Izo kaminuza ni UNILAK na ULK zageze ku kiciro cya nyuma noneho ULK ihatana ku ruhande rw'abarega naho UNILAK yo iburana yiregura.

    Kaminuza ya UNILAK ni yo yabaye iya mbere ndetse n'umwe mu bari bayihagarariye aba uwa mbere mu kuburana neza mu rubanza muri rusange.

    Uwo munyeshuri yitwa Shema Aimé wiga amategeko mu mwaka wa nyuma muri UNILAK. Nyuma yo gutsindira icyo gikombe yavuze ko yishimiye instinzi ye ndetse n'iya kaminuza bari bahagarariye.

    Yavuze ko ari intambwe ikomeye ateye kandi izamufasha mu mwuga we w'amategeko agiye kuminuzamo.

    Ati 'Gutsinda gutya bifasha gutinyuka kuko ushobora kuba wiga amategeko ariko utinya abantu ukibaza uko uzajya ubaburanira. Kubitangirira mu ishuri muri kaminuza gutya bifasha kugira ishusho yo hanze ukabasha gutinyuka mu gihe utangiye umwuga wawe nk'umunyamategeko'.

    Shema yongeyeho ko urubanza bakozeho irushanwa ku iyubahirizwa ry'Uburenganzira bwa Muntu mu ntambara rugaragaza ko muri ibyo bihe uko intamabara yaba imeze kose abasivire baba bagomba kurindwa.

    Umucamanza mu Rukiko rw'Ikirenga, Kalihangabo Isabelle, mu izina rya Perezida w'urwo rukiko yavuze ko iryo rushanwa ari ingenzi mu gufasha mu kubahiriza amategeko mpuzamahanga yo mu bihe by'intambara.

    Kalihangabo yashimye abanyeshuri bitabiriye irushanwa bose abibutsa ko ari intambwe ikomeye cyane ku mwuga baba bagiye kwinjiramo.

    Ati 'Akamaro k'iri rushanwa karenga mu ibijyanye n'amasomo ahubwo bikanaba umusanzu mu kurokora amamiliyoni y'abantu bibasirwa mu makimbirane cyangwa intambara hirya no hino ku Isi. Mu by'ukuri ni ikibazo cy'urupfu n'ubuzima ku bibasirwa mu bihe by'intambara iyo badafashijwe n'Amategko Mpuzamahanga ku Burenganzira bwa Muntu'.

    Umuyobozi w'Agateganyo wa CICR mu Rwanda, mu Burundi no muri Uganda, Katia Sorin yavuze ko iryo rushanwa ari ingirakamaro ku kwimakaza iyubahirizwa ry'Amategeko Mpuzamahanga ku Burenganzira bwa Muntu mu rubyiruko ndetse ashima umusanzu w'inzego z'ubutabera z'u Rwanda kuri icyo gikorwa.

    Abitabiriye uryo rushanwa bose bahabwa impamyabumenyi mu gihe abatsinze bo bahabwa ibihembo birimo amafaranga no kuzitabira iryo rushanwa ku rwego mpuzamahanga bahagarariye u Rwanda.

    UNILAK ni yegukanye irushanwa rya ‘Moot Court’ 2024

    Iri rushanwa ryitabirwa na Kaminuza eshanu zigisha amategeko mu Rwanda

    Umuyobozi w'Agateganyo wa CICR mu Rwanda, mu Burundi no muri Uganda, Katia Sorin yavuze ko iryo rushanwa ari ingirakamaro ku kwimakaza iyubahirizwa ry'Amategeko Mpuzamahanga ku Burenganzira bwa Muntu mu rubyiruko

    Dr. Murangira Thierry Umuvugizi wa RIB ni umwe mu bari bagize akanama nkemurampaka

    Shema Aimé yabaye uwa mbere mu kumenya kuburana neza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/unilak-yegukanye-irushanwa-rya-moot-court-2024

  • Gisagara: Batatu bagwiriwe n'ikirombe, babiri bahita bapfa – #rwanda #RwOT

    Ni inkuru yamenyekanye kuri uyu wa 19 Ukwakira 2024 mu masaha ya saa tanu z'amanywa, aho abapfuye ari Nakabonye Augustin w'imyaka 34, wo mu Murenge wa Kibilizi na Ndindiriyimana w'imyaka 28, wo mu Murenge wa Ndora, naho Uwubashyese Eric we yavuyemo yakomeretse amaguru, akaba avuka mu Murenge wa Kibilizi, ubu akaba ari kuvurirwa mu Bitaro bya Kibirizi, nyuma yo gukomereka amaguru yombi.

    Amakuru akomeza avuga ko aba bacukuraga muri ibi birombe ari abaturage bigize ibihazi bakananira ubuyobozi, aho akenshi baza bitwikiriye ijoro bitwaje n'intwaro gakondo, biteguye guhangana n'irondo, ibintu abaturage bavuga ko bikwiye gufatirwa ingamba zirenzeho.

    Umuyobozi w'Umurenge wa Ndora, Nsanzimana Theogene, yemereye IGIHE iby'aya makuru, avuga ko aho abo bantu baguye ari mu kirombe kitemewe gucukurwamo ndetse ko bakomeje kubuzwa kenshi kuhacukura ndetse n'ahari hacukuwe mbere hagasibwa ariko hakaba abakomeje kwinangira.

    Ati “Ni ikirombe kitemewe gucukurwamo kuko ababikora bose nta burenganzira babifitiye. Ubuyobozi bwakoze byose ngo bubuze abaturage kuhajya, ariko bo baranga kitwikira ijoro, ndetse hari n'abaza bitwaje intwaro ngo bahangane n'irondo, kuko bakekamo gasegereti.''

    Gitifu Nsanzimana, yakomeje avuga ko ubuyobozi bwasabye abaturiye iki kirombe kureka ubu bucukuzi butemewe, cyane cyane ko amabuye bakekamo ataraboneka na rimwe.

    Kugeza ubu ngo ubuyobozi bw'akarere ka Gisagara bwari bwasabye inzego nkuru z'igihugu zishinzwe ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro kugira ngo bashake rwiyemezamirimo ubifitiye ububasha n'uburenganzira ngo azaze apime arebe niba ayo mabuye arimo koko, ndetse abe yanacukurwa mu buryo bwemewe.

    Yanasabye abaturage kumvira impanuro z'ubuyobozi, kugira ngo birinde kugwa mu byabagiraho ingaruko kugera no ku kubura ubuzima nk'uko byagendekeye abapfuye.

    Ku rundi ruhande ariko, hari amakuru IGIHE yamenye ko iki kirombe cyaba kimaze imyaka itatu yose gicukurwamo rwihishwa.

    Umurenge wa Ndora nawo uri mu Karere ka Gisagara.

    Ikirombe cyagwiriye batatu, babiri bahita bapfa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gisagara-batatu-bagwiriwe-n-ikirombe-babiri-bahita-bapfa

  • Bnxn wakoranye na Kizz Daniel na Timaya atege… – #rwanda #RwOT

    InyaRwanda yahawe amakuru yizewe yemeza ko uyu muhanzi ariwe Mukuru uzaririmba muri iki gitaramo kigiye kuba ku nshuro ya kabiri, aho kizaba ku wa 23 Ugushyingo 2024 mu rwego rwo gufasha abakunzi b'iki kinyobwa kwitegura gusoza neza umwaka.

    Uyu musore yatangiye umuziki akoresha izina rya 'Buju' nyuma aza kurihindura ahitamo gukoresha irya Bnxn. Yavutse ku wa 14 Gicurasi 1997, kandi ashyize imbere gukora ibihangano byubakiye ku njyana ya Afrofusion, ndetse ni umwanditsi w'indirimbo akaba na Producer.

    Bnxn yavukiye muri Leta ya Akwa Ibom, ariko akurira mu gace Gbagada n'umuryango we, nyuma baza kwimukira muri Leta ya Ogun. Mu bihe bitandukanye avuga ko umuhanzi 2Baba ariwe watumye akora injyana ya Afropop, ndetse yamuteye imbaraga zatumye bakorana indirimbo 'Gwagwalada' yaciye ibintu hirya no hino ku Isi.

    Iyi ndirimbo yagiye hanze ku wa 7 Werurwe 2023, aho imaze kurebwa inshuro zirenga Miliyoni 30. Ariko kandi yanaririmbyemo umuhanzi Seyi Vibez.

    Bnxn yigeze kuvuga kandi ko Burna Boy ariwe muhanzi yafatiyeho urugero rwatumye avamo umuhanzi, kandi abona ko ari urugendo ruteye ishema kuri we.

    Ku wa 14 Ukwakira 2021, Timaya yatangaje isohoka ry'indirimbo ye 'Cold Outside' yakoranye na Bnxn, aho imaze kurebwa inshuro zirenga Miliyoni 45. Iyi ndirimbo yasohotse Bnxn agikoresha izina rya 'Buju' ushingiye ku bigaragara ku muyoboro we wa Youtube.

         

    Ku wa 27 Ukwakira 2021, Bnxn yasohoye Extended Play (EP) yise 'Sorry I’m Late' abifashijwemo n'inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya T.Y.E/Empire asanzwe abarizwamo.

    Yakozweho na ba Producer bakomeye barimo nka: Steph, Perlz, Denzl, Timi Jay ndetse na Rexxie. Ni mu gihe yanonosowe na Vtek ndetse na Poppil.

    Nyuma yo gusohora iyi EP, Bnxn yakoze ibitaramo byo kuyimenyekanisha ahereye mu gitaramo gikomeye yakoreye mu Mujyi wa London mu Bwongereza.

    Ku wa 22 Ukuboza 2021, uyu musore yakoze igitaramo cyaciye agahigo, kuko yujuje inyubako ya Balmorial Convention Centre yo mu Mujyi wa Lagos muri Nigeria. Cyari cyo gitaramo cye cya mbere akoze.

    Mu 2022, uyu musore yafashe icyemezo cyo guhindura amazina ye ava ku kwita 'Buju' yitwa BNXN mu rwego rwo gukuraho urujijo ku bantu bamwitiranyaga n'umuhanzi Buju Banton.

    Muri Werurwe 2022, uyu musore yanakoranye indirimbo na Pheelz bise 'Finesse', aho imaze kurebwa inshuro Miliyoni 122. Iyi ndirimbo igisohoka, yahise ijya ku mwanya wa 52 mu ndirimbo zakunzwe mu Bwongereza.

    Muri Nyakanga 2022, yanakoranye n'umuhanzi Dave wo mu Bwongereza indirimbo bise 'Propeller'. Yahise ishyirwa ku mwanya wa 40 mu ndirimbo zakunzwe mu bwami bw'u Bwongereza.

    Ku wa 24 Nzeri 2022, Bnxn yasohoye EP yise 'Bad Since 97' yakoranyeho n'abahanzi barimo nka: Wizkid, Olamide, Wande Coal n'abandi.

    Agiye gutaramira i Kigali nyuma y'uko abashije gushyira hanze Album ebyiri. Ku wa 4 Ukwakira 2023, Bnxn yasohoye Album iriho indirimbo 15 yakoranyeho n'abarimo Headie One ndetse na Popcaan.

    Ni mu gihe mu ntangiriro z'uyu mwaka yasohoye Album iriho indirimbo yakoranye na Ruger, ndetse yibanze cyane ku ndirimbo 7 zubakiye ku mudiho wa RnB.

    Bnxn azataramira i Kigali mu gitaramo azahuriramo n'abahanzi Nyarwanda biganjemo abaraperi barimo nka: Mistake, Nillan, Bruce the 1st, QD, ET, Kenny K Shot ndetse n'umuhanzikazi Lorena. Niwe mukobwa rukumbi uri muri iyi ndirimbo.

    Aba bahanzi baherutse guhurira mu ndirimbo yagizwemo uruhare na Amstel. Iyi ndirimbo isobanurwa nk'igihangano cyo kugaragaza impano z'abahanzi batanga icyizere, kandi aba bombi bitezwe kuzahurira ku rubyiniro n'abandi ku wa 23 Ugushyingo 2024.

    Ibi bitaramo bya Amstel byagiye bibera ahantu hanyuranye mu Mujyi wa Kigali, hagamije gufasha abanya-Kigali gusabana birushijeho no kwishimira iki kinyobwa.

    Mu 2023, ibi bitaramo byaririmbyemo umunya-Nigeria, Johnny Drille byabereye mu mbuga ya BK Arena. Icyo gihe yahuriye ku rubyiniro n'abarimo Bwiza, Ariel Wayz n'abandi.


    Bnxn wamamaye mu ndirimbo zinyuranye agiye gutaramira i Kigali ku nshuro ye ya mbere


    Bnxn agiye kuza i Kigali mu gihe afite ku isoko Album na EP iriho indirimbo zakunzwe cyane


    Kizz Daniel yabaye urufatiro rw'umuziki wa Bnxn kugeza n'uyu munsi binyuze mu bikorwa bahuriyemo


    Timaya yakoranye mu bihe bitandukanye na Bnxn ku mishinga y'indirimbo zinyuranye 

    REBA HANO AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘GWAGWALADA’ YA BNXN NA KIZZ DANIEL

    “>

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘COLD OUTSIDE’ YA TIMAYA NA BUJU

    “>

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘FINESSE’ YA BNXN NA PHEELZ

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147888/bnxn-wakoranye-na-kizz-daniel-na-timaya-ategerejwe-i-kigali-mu-gitaramo-147888.html