Blog

  • U Rwanda rwungutse izindi bisi z'amashanyarazi – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 18 Ukwakira 2024 ni bwo Ikigo gikora imodoka cyo mu Bushinwa cya Yutong cyashyikirije Igitwara abantu ku buryo bwa rusange cya RITCO Ltd izo modoka.

    Nubwo hashize igihe imodoka zikoresha amashanyarazi zarageze mu Rwanda ni ubwa mbere RITCO Ltd yinjiye byeruye mu bijyanye no gukoresha izo modoka, umushinga iki kigo cyari kimaze igihe cyiga.

    Umuyobozi wa RITCO Ltd yavuze ko bamaranye hafi imyaka itanu bakorana na Yutong aho hamaze kugura imodoka 115, akemeza ko ubu batangiye urugendo rushya rw'imodoka z'amashanyarazi.

    Ati 'Uyu munsi twazanye imodoka ebyiri, mu kugerageza ariko dufite gahunda yo kuzongera, ni uko ubu tutaritegura neza ku bijyanye no kuzimenya, kuzikanika, no kuzikora. Tugomba kubanza kumenya imbogamizi zirimo mu bijyanye n'imiterere y'igihugu cyacu ubundi tukayoboka byeruye.'

    Nkusi yavuze ko bagomba kwiga cyane kuri izo modoka uko byagenda kose kuko ari ho Isi iri kugana, bikajyana n'intego ya leta yo kugabanya imyuka yangiriza ikirere yohereza ingana na 38% bitarenze mu 2030.

    Yavuze ko nubwo ari imodoka zihenda ugereranyije n'iz'ikoresha ibikomoka kuri peteroli, ariko hari uburyo zungura cyane ugereranyije n'izo basanzwe bakoresha.

    Ati 'Turashaka gusimbuza imodoka dufite iz'amashanyarazi ariko ni urugendo. Ubu dufite porogaramu yo kwigisha abakanishi bacu, abashoferi n'abandi bakozi bacu kugeza ubwo tuzabaho twifashije tutagifite Abashinwa baza kudufasha.'

    Imodoka RITCO yazanye ni izo gukoreshwa mu mijyi. Zifite imyanya 21 ku bicaye ariko zikagira n'aho abantu bahagarara hisanzuye.

    Zigenda ibilometero biri hagati ya 250 na 300 zitarasubizwa ku muriro. Zifite kandi ikoranabuhanga rikonjesha batiri byikoze ku buryo imodoka itashya, ikagira charger yayo ifasha mu gushyiramo umuriro mu gihe kitageze ku isaha.

    Yutong yazanye izo modoka ni uruganda rumaze kwandika izina mu gukora no kugurisha bisi, kuko ku mwaka ikora izigera ku bihumbi 70, ikazohereza mu bihugu birenga 30 byo ku migabane yose.

    Yihariye isoko ryo mu Bushinwa kugeza kuri 30%, n'iringana na 10% ku Isi hose mu bijyanye na za bisi. Yutong imaze kuzana mu Rwanda bisi zibarirwa muri 700.

    Nubwo mu Rwanda ari bwo bwa mbere izanye bisi z'amashanyarazi, Yutong imaze kugira uburambe mu gukora izo modoka kuko kuva mu 2020 yari imaze kugurisha bisi z'amashanyarazi ibihumbi 133 mu bihugu bitandukanye.

    Umuyobozi muri Yutong ushinzwe ubucuruzi, Grey Shen Guangyu, yavuze ko bahisemo u Rwanda bijyanye n'uko ari igihugu kimaze kwigaragaza mu korohereza abashoramari, igihugu gifite umutekano, isuku n'ibindi.

    Ati 'Mu Rwanda ni ha handi ushora imari ukumva uratekanye, hafite isuku, gukuraho imisoro ku modoka z'amashanyarazi, abaturage bagira urugwiro n'ibindi. Ni urugendo dutangiye, dushaka gufatanya n'u Rwanda mu kugabanya imyuka yanduye. Tuzabigeraho kuko rumaze kuba urugero rw'ibishoboka. Twabonye ko zikenewe cyane.'

    U Rwanda rwihaye intego y'uko bizagera mu 2030 u Rwanda ruzaba rumaze kugera ku kigero cya 20% y'imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zizaba zikoresha amashanyarazi, moto zikaba ari 30% naho imodoka z'abantu ku giti cyabo zikazaba ari umunani ku ijana.

    Umuyobozi wa RITCO Ltd, Nkusi Godfrey yavuze ko mu minsi iri imbere bazaba bongereye imodoka z’amashanyarazi bafite

    Umuyobozi muri Yutong ushinzwe ubucuruzi, Grey Shen Guangyu yavuze ko bagiye kongera bisi z’amashanyarazi bazana mu Rwanda

    Umuyobozi muri Yutong ushinzwe ubucuruzi, Grey Shen Guangyu (ibumoso) ashyikiriza kontaki Umuyobozi wa RITCO Ltd, Nkusi Godfrey

    Itsinda rya Yutong na RITCO Ltd nyuma yo kumurika imodoka zikoresha amashanyarazi

    Abitabiriye imurikwa ry’imodoka z’amashanyarazi RITCO Ltd yaguze basobanuriwe uko zikora

    Bisi zazanywe kuri iyi nshuro ni izikoreshwa mu ngendo zo mu mujyi

    Bisi z’amashanyarazi RITCO Ltd yungutse ni uko zimeze

    Zifite imyanya 21 n’undi mwanya wisanzuye wo guhagararamo

    Abayobozi ku ruhande rwa Yutong na RITCO Ltd baganuye imodoka nshya zikoreshwa amashanyarazi

    Ibyuma bikoresha amashanyarazi muri izo modoka ni uko bimeze


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwungutse-izindi-bisi-z-amashanyarazi

  • MINALOC na MINAGRI zabonye ba minisitiri bashya – #rwanda #RwOT

    Dr. Mugenzi asimbuye Musabyimana Jean Claude wari Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu kuva mu ugushyingo 2022, akaba yari yanagiriwe icyizere agaruka muri Guverinoma yarahiye muri Kanama 2024.

    Dr. Mugenzi Patrice yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru w'Ikigo gishinzwe Amakoperative (RCA), akaba ari impuguke mu micungire y'ubuhinzi bubyara inyungu, afite uburambe bw'imyaka 15 mu kwigisha murio Kaminuza y'u Rwanda.

    Yabaye umujyanama, umushakashatsi, ndetse n'inzobere mu micungire y'imishinga itandukanye, cyane cyane yita ku bushakashatsi ku mibereho myiza, isesengura ry'imikoranire mu bucuruzi, n'iterambere ry'icyaro.

    Dr. Mugenzi afite impamyabumenyi y'ikirenga (PhD) muri Agribusiness Management yakuye muri Kaminuza ya Egerton muri Kenya, ndetse n;impamyabumenyi y'icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu micungire y'ibigo, ubukungu, n'ubushakashatsi ku mikoreshereze y'ibicuruzwa yakuye muri Kaminuza ya Wageningen mu Buholandi.

    Dr. Cyubahiro Mark Bagabe wagizwe Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi asimbuye Musafiri Ildephonse, yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru w'Ikigo gishinzwe Ubugenzuzi, Amarushanwa n'Ubwiza bw'Ibigurishwa mu Rwanda (Rwanda Inspectorate, Competition and Consumer Protection Authority).

    Mbere yaho, Dr. Bagabe yayoboye ibigo bitandukanye bya leta, birimo Ikigo gishinzwe Iterambere ry'Ubuhinzi n'Ubworozi mu Rwanda (RAB) n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuziranenge (RSB).

    Dr. Bagabe afite uburambe bukomeye mu kuyobora, iterambere mpuzamahanga ry'ubuhinzi, no mu micungire y'ubuziranenge.

    Yagize uruhare rukomeye mu bushakashatsi ku buhinzi, ikoranabuhanga mu buhinzi, no mu kubaka urwego rw'ubuziranenge muri Afurika.

    Dr. Bagabe afite impamyabumenyi y'ikirenga (PhD) mu buzima bw'ibihingwa n'impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza (MSc) mu ikoranabuhanga ryo kurinda ibihingwa yakuye muri Kaminuza ya Reading mu Bwongereza.

    Dr. Mugenzi Patrice, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu

    Dr. Mark Bagabe Cyubahiro, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minaloc-na-minagri-zabonye-ba-minisitiri-bashya

  • Umuryango Mwiza Live Concert: Menya aho wagur… – #rwanda #RwOT

    Iki gitaramo cyatewe inkunga na SKOL binyuze muri Maltona, kizaba kuwa 27/10/2024 muri Camp Kigali aho guhera saa 14h00 abakunzi b'iyi korali bazafashwa bikomeye n'indirimbo za Family of Singers Choir ikunzwe mu ndirimbo nka “Nzamusingiza”, “Mwuka Wera”, “Ntabwo nkwiye kujya niganyira”, “Itwitaho”, “Ikidendezi”, “Adonai” n'izindi.

    Mu rwego rwo kugaburira abakunzi ba Gospel indyo yuzuye kandi yujuje ubuziranenge, Family of Singers yatumiye umuramyi mpuzamahanga Israel Mbonyi umuntu atatinya kwita kibonumwe dore ko atakigaragara cyane ku butaka bwa Kigali bitewe n'ibitaramo mpuzamahanga akomeje kwitabira.

    Mu gihe benshi bakomeje gushidikanya ko uyu muhanzi yaba ahari cyangwa adahari, amakuru adashidikanywa ni uko azaba ahari ndetse akaba yarabitangaje ku mbuga nkoranyambaga akoresha zirimo Instagram kandi akomeje gutumira abantu.

    Abakunzi b’umuziki wa Gospel baherutse gutangariza Paradise ko bafite impungenge z’uko Camp Kigali yazaba ntoya, hakaba hibazwa icyo abategura iki gitaramo ‘Umuryango Mwiza Live Concert’ bazakora igihe cyose ihema rya Camp Kigali rizaba ritoya.

    Israel Mbonyi uherutse gusohora indirimbo yise “Kaa Mami” kuri ubu imaze kurebwa n'abarenga 1,300,000 mu minsi micye, byitezwe ko azaririmba indirimbo zirimo “Nina Siri”, “Nitaamini”, “Sikiliza”, “Malengo ya Mungu”, “Baho”, “Yaratwimanye”, “Icyambu”, “Hari ubuzima”, n’izindi.

    Umuyobozi wa Korali Family of Singers, Mujawamariya Eugénie, yavuze ko muri iki gitaramo “Umuryango Mwiza Live Concert”, Korali Family of Singers izaba yizihiza imyaka 15 imaze itangiye umurimo kandi ikaba ikomeje intego yatangiranye yo 'Guharanira ubusugire bw'umuryango' wo shingiro ry'Itorero ndetse n'Igihugu.

    Ati 'Izina Family of Singers rero rikomoka kuri iyo ntego. Iyo witegereje abaririmbyi bayigize bagizwe n'ingeri zose zigize umuryango: abakuze, ibikwerere, urubyiruko n'abana bacu nta ndirimbo baba batazi. Dushishikariza kandi abashakanye gukorana uwo murimo mwiza. Family of Singers igira n'ibindi bikorwa byiza bishishikariza abagize umuryango kubana neza”.

    Yabwiye inyaRwanda ko batumiye Israel Mbonyi kuko bakunda indirimbo ze kandi bakaba bamufata nk’umurikiwe n’Imana. Ati “Tumufata nk’uwamurikiwe n’Imana ngo ayamamaze binyuze mu ndirimbo, asenga, yicishije bugufi ndetse tumubona nk’umuntu ufite umutima Imana yishimira dukurikije ibyo igenda imukoresha bihembura imitima ya benshi.

    Tumufata nk’uwarezwe neza kandi wujuje indangagaciro z’umukristo, bityo nka Korali irimo urubyiruko rwinshi akaba yarubera icyitegererezo cyo gukorera Imana n’umutima wawe wose n’imbaraga zawe zose”.

    Menya aho mwabona amatike!

    Biroroshye rero! Gurira itike hamwe muri aha hakurikira: Women Foundation, Bethesda Holy Church, Foursquare Gospel Church, Restoration Masoro, Zion Temple, The Choice Bakery & Coffee, Good News Enterprise, Omega Church, La Gardienne, EPR Kiyovu, EPR Kamuhoza;

    EPR Kicukiro, EPR Karugira, EPR Kanombe, RAAH Super Market, Deluxe Super Market na La Mane Kicukiro. Ushobora kugura itike mu buryo bw'ikoranabuhanga unyuze kuri: www.rgticket.com mu gihe abadiaspora bashobora kugura tike banyuze kuri: www.radahmedia.com.

    Kuri ubu itike ziragurishwa nko ku kiranguzo dore ko ushobora kugura itike ku mafaranga 5,000 Frw yonyine, ibaze unaniwe kwigomwa Pizza imwe y'i Kigali ugahomba ibyiza bizaboneshwa amaso n'abazazindukira mu ihema ry'ibonaniro rya Camp Kigali!! Ku bindi bisobanuro, mwahamagara kuri+250787500113 cyangwa se:+250783167000.

    Family of Singers igiye gukora igitaramo gikomeye yatumiyemo Israel Mbonyi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147877/umuryango-mwiza-live-concert-menya-aho-wagurira-itike-yigitaramo-family-of-singers-yatumiy-147877.html

  • Perezida Kagame yashyizeho Minisitiri mushya… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Ukwakira 2024, Perezida Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri yafatiwemo imyanzuro irimo no guha inshingano abayobozi banyuranye. Nyuma y’imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri, hahise hasohoka itangazo ryavuye mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, rivuga ko Dr. Patrice Mugenzi yagizwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu.

    Dr Patrice Mugenzi wahawe kuyobora MINALOC, asimbuye Eng. Jean Claude Musabyimana wari umaze imyaka ibiri muri izi nshingano yari yarahawe n’Umukuru w’Igihugu tariki 10 Ugushyingo 2022. Dr. Mark Cyubahiro Bagabe, yagizwe Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi akaba yasimbuye Dr Ildephonse Musafiri.

    Undi wahawe inshingano nshya n’Umukuru w’Igihugu ni Aurore Mimosa Munyangaju wari Minisitiri wa Siporo uherutse gusimburwa na Nyirishema Richard, akaba yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Luxembourg. Eng Patricie Uwase wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Cooperation Initiative.

    Inama y’Abaminisitiri yagejejweho ingamba zafashwe zo gukumira ikwirakwira rya Virus ya Marburg. Inama y’Abaminisitiri yihanganishije ababuze ababo bahitanywe n’indwara iterwa na Marburg. Yishimiye intambwe imaze guterwa mu kurwanya ikwirakwira ryayo, by’umwihariko umurava n’ubwitange by’abakozi bo mu rwego rw’ubuzima.

    Inama y’Abaminisitiri yemeje iteka rya Perezida ritanga imbabazi ku bantu 32 bakatiwe n’inkiko n’Iteka rya Minisitiri ryemeza ifungwa ry’agateganyo ku bantu 2,017 bakatiwe n’inkiko. Yemeje kandi itangwa ry’Ubwenegihugu nyarwanda ku babusabye bujuje ibisabwa.

    Dr. Patrice Mugenzi yagizwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu

    Dr. Mark Cyubahiro Bagabe yagizwe Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi

    Aurore Mimosa Munyangaju yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Luxembourg

    Itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147881/perezida-kagame-yashyizeho-minisitiri-mushya-wa-minaloc-anaha-inshingano-nshya-mimosa-muny-147881.html

  • Paul Pogba yemeje ko yari hafi yo kwerekeza muri Manchester City mu 2022 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro yagiranye na Daily Mail, Paul Pogba, umukinnyi w'umupira w'amaguru mpuzamahanga w'umufaransa, yagarutse ku byerekeye icyemezo cye cyo kuva muri Manchester United muri 2022, ndetse anavuga ko ashobora kuba yarerekeje muri Manchester City iyo bitaza kuba ibibazo by'ubuzima bwihariye byamubujije.

     

    Pogba yagize ati: 'Iyo ntaza kugira ibibazo bimwe na bimwe… bishoboka ko mba naragiye muri Manchester City muri 2022'. Uyu mukinnyi yasobanuye ko ibibazo yahuye nabyo, birimo ubujura bwamukorewe mu rugo rwe ndetse n'abantu bamusabaga amafaranga ku gahato, byamugizeho ingaruka zikomeye.

    Yagize ati 'Nabayeho mu bihe bikomeye. Ubujura bwabaye mu rugo rwanjye bwangizeho ingaruka, ndetse hari igitutu cy'abantu bambwiraga ko ngomba kubaha amafaranga. Nari ngomba kuva muri Manchester kubera izo mpamvu',

    Yongeyeho ko atari icyemezo cyafashwe nk'icy'umuryango ufunze burundu kuko yavuye muri Manchester United ku buntu, nta masezerano yari agifitanye n'iyi kipe. 'Ntabwo byari urugi rufunze kuko navuye muri Manchester United nta kiguzi bampaye', Pogba yakomeje avuga.

    Paul Pogba, wari umwe mu bakinnyi b'ingenzi muri Manchester United, nyuma yaho yahisemo gusubira mu ikipe ya Juventus yo mu Butaliyani, aho yari amaze kugira ibigwi bikomeye mbere yo gusubira muri Manchester United mu 2016.

    Kugeza ubu, Pogba ari mu rugamba rwo guhangana n'ibibazo by'ubuzima ndetse no kugaruka ku rwego rwo hejuru nyuma yuko muri Kanama 2023, yasuzumwe agasangwa yarakoresheje DHEA, imiti itemewe yongera imbaraga, maze ahagarikwa imyaka ine n'urwego rw'ubutabera bw'Abataliyani ariko akaza kubabarirwa.

    Source : https://yegob.rw/paul-pogba-yemeje-ko-yari-hafi-yo-kwerekeza-muri-manchester-city-mu-2022/

  • Iburasirazuba: Hagaragaye ibyaha 950 byiganjemo gukubita no gukomeretsa mu mezi atatu ashize – #rwanda #RwOT

    Ni ibyaha byiganje cyane muri iyi Ntara aho nk'icyaha cyo gukubita no gukomeretsa Nyagatare ariho cyakozwe cyane n'abantu 449, Gatsibo hakozwe ibyaha 69 mu gihe Kayonza hakozwe ibyaha 102. Ku cyaha kijyanye no kunywa ibiyobyabwenge Nyagatare niyo iza imbere n'ubundi n'ibyaha 262, Gatsibo ibyaha 7 naho Kayonza hakozwe ibyaha 64.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Iburasirazuba, SP Twizeyimana Hamduni, yabwiye IGIHE ko ibyaha byo gukubita no gukomeretsa byagiye biterwa no kunywa ibiyobyabwenge byiganjemo kanyanga cyane cyane ku baturage bo mu Karere ka Nyagatare.

    Yagize ati 'Urebye ni ibintu bishingiye ku ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge nka kanyanga ituruka hakurya muri Uganda, kimwe n'abaturage bajya kuyinywerayo bagataha basinze ugasanga rimwe na rimwe bateje umutekano muke uvamo ibyaha byo gukubita no gukomeretsa. Abantu nibareke kunywa ibiyobyabwenge kuko nibyo bibatera ibyaha akenshi.'

    SP Twizeyimana yakomeje avuga ko kuri ubu Polisi y'u Rwanda ifatanyije n'abaturage bari guhiga ibiyobyabwenge no kubifata kandi ko abo bafashe babashyikiriza Urwego rw'Ubugenzacyaha, RIB ibindi byiganjemo inzoga z'inkorano bakabimena.

    Yavuze ko mu Nteko z'abaturage bakomeje gusobanurira abaturage ububi bw'ibiyobyabwenge ku buryo babireka, utabiretse abaturage n'inzego z'umutekano ngo bakaba batazamwemerera gukomeza kubikoresha.

    Polisi yatangaje ko hagaragaye ibyaha bigera kuri 950 mu mezi atatu ashize


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iburasirazuba-hagaragaye-ibyaha-950-byiganjemo-gukubita-no-gukomeretsa-mu-mezi

  • Aurore Mimosa yagizwe Ambasaderi, Uwase Patricie ahabwa RCI: Ibyemezo by'Inama y'Abaminisitiri – #rwanda #RwOT

    Iyi nama yateranye kuri uyu wa 18 Ukwakira 2024, iyobowe na Perezida Kagame, yafashe imyanzuro n'ingamba bitandukanye ndetse ishyira mu myanya abayobozi mu nzego zitandukanye.

    Inkuru irambuye ni mukanya…

    Ibyemezo by'Inama y'Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 18 Ukwakira 2024


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/aurore-mimosa-yagizwe-ambasaderi-uwase-patricie-ahabwa-rci-ibyemezo-by-inama-y

  • ABARENGA MILIONI BANGIWE KUREBA EL CLASSICO #rwanda #RwOT

    Umwe mu mukino utegerejwe na benshi ku isi ni umukino uzahuza ikipe ya Real Madrid na Fc Barcelona kubera abastar aya makipe yibitseho.

    Kylian Mbappe wa Real Madrid

    Lamine Yamal wa Fc Barcelona

    Nyuma yaho aya makipe atakaje abakinnyi benshi babaga bahanze amaso nka Cristiano Ronaldo wa Real Madrid na Lionel Messi wa Fc Barcelona, aya makipe yabashije kongera gukundisha abafana uyu mukino aho zerekanye impano zidasanzwe mu bakinnyi bazo barimo Kylian Mbappe na Lamine Yamal.

    Ibi byatumye abasaga abarenga milioni babyiganira gushaka amatike y'uyu mukino uteganyijwe tariki 26 UKWAKIRA 2024 kugirango bazabashe kuwureba imbonankubone mu gihe system itanga amatike yo itaratangira gutanga amatike.

    abarenga miliyoni bategereje kugura amatike

     

    The post ABARENGA MILIONI BANGIWE KUREBA EL CLASSICO appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/abarenga-milioni-bari-kubyiganira-kureba-el-classico/

  • Alyn Sano, Yago na Kenny K-Shot mu bakwinjiza… – #rwanda #RwOT

    Ikigamijwe ni ugutanga umusanzu mu iterambere ry'umuziki no gufasha abadukurikira kuruhuka no kunogerwa n'impera z'icyumweru. Kuri iyi nshuro abahanzi batandukanye bakoze mu nganzo batanga ibihangano bishya.

    Kuri ubu, abahanzi nyarwanda baba abakora umuziki usanzwe ndetse n'abakora uwo kuramya no guhimbaza Imana bose bakoze mu nganzo.

    Imwe muri izi ndirimbo, ni iyitwa 'Tamu Sana' y'umuhanzikazi Alyn Sano. Ni indirimbo yatwaye amafaranga akayabo k'amafaranga, ubariyemo ayo yatanze mu ikorwa ry'amajwi (Audio) ndetse n'ifatwa ry'amashusho (Video), gukodesha ubwato, itike ya buri wese wamufashije, aho kurara, amatike y'indege yafashe ajya muri Kenya n'ibindi.

    Iyi ndirimbo y'iminota 3 n'amasegonda 30' yakoreye mu Mujyi wa Mombasa ndetse no muri Nairobi muri Kenya. Kandi yifashishijemo bamwe mu bakobwa bakunze kwifashishwa cyane n'abahanzi mu ndirimbo muri kiriya gihugu.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Alyn Sano yavuze ko yahisemo gukorera iyi ndirimbo mu Mijyi ibiri bitewe n'ubutumwa buyigize. Ati 'Nashakaga kuzana no kwerekana ahantu hashya cyane cyane muri iyi mijyi ahanini bitewe n'ibyo naririmbye muri iyi ndirimbo, cyangwa se ku byo twashakaga kugeraho.'

    Dore indirimbo 10 nshya InyaRwanda yaguteguriye zakwinjiza neza mu mpera z'icyumweru cya gatatu cy'Ukwakira 2024:

    1.     Tamu Sana — Alyn Sano

    “>

    2.     Ishyamba — Yvan Muziki

    “>

    3.     God Forbid — Kenny K-Shot ft 2ezz

    “>

    4.     Ocean — Yago Pon Dat ft Passy Kizito

    “>

    5.     Mukwano – Sintex

    “>

    6.     Ndagukunda — Boukuru

    “>

    7.     Niseme Nini Baba — Elie Bahati

    “>

    8.     Yo Yote Uonayo — Papi Clever & Dorcas ft Merci Pianist

    “>

    9.     Nziyahura — Yee Fanta

    “>

    10.  Riding High — Chacha Imfurikeye ft Ella Rings

    “>
       

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147872/alyn-sano-yago-na-kenny-k-shot-mu-bakwinjiza-neza-muri-weekend-video-147872.html

  • Kamonyi-Ngamba: Ibihazi, abitwaza imihoro n'abagendana imbwa bahawe gasopo #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw'Umurenge wa Ngamba hamwe na Polisi baburiye abazwi ku izina ry'Ibihazi, abitwaza imihoro kimwe n'abagendana imbwa kimwe n'abandi bishora mu bikorwa bihungabanya umutekano. Babwiwe ko abameze batyo nta mwanya bafite muri Ngamba, ko iherezo ry'ibikorwa byabo bibi byo guhohotera no guhungabanya umutekano bitazihanganirwa. Babwiwe kandi ko niba batisubiyeho, iherezo ryabo atari ryiza nabusa.

    Mu bukangurambaga bugamije guca 'UBUHAZI' n'abakora ibikorwa bibi byibasira abaturage n'ibihungabanya Umutekano mu banyengamba, Umuyobozi wa Polisi mu Murenge wa Rukoma na Ngamba, CIP Tumusiime Richard yabwiye abitabiriye ubu bukangurambaga ati' Nagira ngo mbagezeho ubutumwa bw'uno munsi bwo kurwanya ubuhazi no gukora ibintu bibi'.

    CIP Tumusiime Richard.
    CIP Tumusiime Richard.

    Yakomeje ati' Turifuza Ngamba ifite umutekano, ntabwo twifuza Ngamba irimo ibibazo, irimo imihoro, irimo ubuhebyi…! Dukwiye kuba dufite icyerekezo.Turashaka Ngamba itekanye, turashaka urubyiruko rwa Ngamba kuba icyitegererezo, amateka y'aha ng'aha abe amateka meza, abe amateka y'urubyiruko, abe amateka y'ababyeyi bafite uburere bigisha abana babo. Ntabwo dushaka ibihazi'.

    Gitifu Munyakazi Epimaque wa Ngamba.
    Gitifu Munyakazi Epimaque wa Ngamba.

    Yakomeje ababwira ko bashobora kureka gukora ibikorwa bibi cyane ko birangira bibagarutse, ahubwo bagahagurukira gukora imirimo ibateza imbere, idafite aho ihurira n'ubuhebyi, itarimo ibintu bibi, itarimo gutega abantu, itarimo ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge. Ati' Turashaka Ngamba, Kabuga ifite imishinga iteza imbere abaturage. Ababyeyi mwigishe abana, abana namwe mwumvire ababyeyi, mukore ibyiza mutere imbere'.

    Munyakazi Epimaque, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Ngamba aganira n'abaturage ba Ngamba by'umwihariko muri aka kagari ka Kabuga, yagize ati ' Twamaganye abantu bagendana Imihoro, twamaganye abantu bagendana Imbwa kandi tuzatangira amakuru ku gihe hanyuma tunatabarane'.

    Abaturage by'Umwihariko aba K na Kazirabonde bari bitabiriye ari benshi, cyane ko bari banakinnye umupira w'amaguru.
    Abaturage, by'Umwihariko aba Kabuga na Kazirabonde bari bitabiriye ari benshi, cyane ko bari banakinnye umupira w'amaguru barushanwa.

    Yakomeje abasaba kugendera kure ikitwa ikibi n'igisa nacyo cyose, ahubwo bagakora ibintu bizima, byiza kandi byunguka. Yagize kandi ati' Turifuza kugira Ngamba icyeye, ifite abaturage bafite Indangagaciro n'ahandi hantu hose bakajya batwumva mu byiza, nti batwumve mu bibi'.

    Yagize kandi ati' Umutekano ni ishingiro ry'iterambere, ni ishingiro ry'Imibereho myiza, ntushobora kugira icyo ugeraho udafite umutekano, kandi ntabwo ushinzwe inzego z'Umutekano, twese dushinzwe Umutekano. Ni mureke rero twese dufatanye! Bano bana tuvuga ngo ni ibihazi batuye mu miryango yacu, ni abana b'inshuti zacu, ni abana b'abavandimwe, ni abana b'abaturanyi, abo bose tugende tubagezeho ubu butumwa'.

    Gitifu Munyakazi, yababwiye yeruye ko nta cyiza cyo kuba Igihazi, ko kandi gusaza kw'Ibihazi atari kwiza, ko ndetse hari bamwe babifatiwemo bakaba bacumbikiwe aho bagomba kugororwa, abandi bakaba barakoze ibyaha binyuranye bakaba abafashwe barashyikirijwe amategeko ngo abakanire urubakwiye. Ati' Amaherezo y'Igihazi ni muri gereza ariko amaherezo y'Umugabo ni mu Ijuru no kubona ingororano z'ibyiza kuko bakoze neza. Nta gihazi cyakwitwa Intore kuko nta butore bukirimo. Ni mureke twese dukore ibintu bizima tube abantu bagenda Igihugu kikatubonamo icyizere'.

    Muri ubu bukangurambaga bugamije kurwanya 'UBUHAZI', Abitwaza Imihoro n'abagendana imbwa muri Ngamba by'umwihariko mu kagari ka Kabuga, hanabaye umukino wahuje Akagari ka Kazirabonde n'aka Kabuga, aho Igikombe cyatwawe n'Abanyakabuga, Kazirabonde itahana umwanya wa Kabiri.

    Ubu bukangurambaga bugamije guca burundu Ubuhazi ndetse n'abakora ibikorwa bibi birimo urugomo rukorwa n'abitwaza Imihoro, Abagendana Imbwa n'abandi, butangijwe nyuma y'iminsi mike muri uyu murenge by'umwihariko mu kagari ka Kabuga insoresore zigiye mu muhanda zigatangira abantu zigatema 13, aho byakurikiwe no kubahiga umwe akaraswa bane bagatabwa muri yombi ariko hakaba utarahise aboneka.

    Munyaneza Théogène

    Source : https://www.intyoza.com/2024/10/18/kamonyi-ngamba-ibihazi-abitwaza-imihoro-nabagendana-imbwa-bahawe-gasopo/