Blog

  • Inkuba yishe umuntu umwe n'amatungo 24 i Kirehe – #rwanda #RwOT

    Iyi nkuba yishe uyu muturage kuri iki Cyumweru tariki ya 20 Ukwakira 2024 mu Mudugudu wa Remera mu Kagari ka Nyarutunga mu Murenge wa Nyarubuye, ahagana saa Saba z'amanywa ubwo hagwaga imvura nyinshi.

    Umuyobozi w'Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, yabwiye IGIHE ko iyi mvura yishe umuturage umwe n'amatungo 24 arimo inka umunani n'intama 16 zose zo mu Kagari kamwe.

    Yagize ati 'Umuntu umwe niwe wapfuye yari Umugore w'imyaka 24 ariko muri ako kagari ka Nyarutunga inkuba yanakubise amatungo arimo inka 8 n'intama 16. Aya matungo yari ari mu rwuri aho uwo muturage asanzwe ayororera.'

    Meya Rangira yakomeje avuga ko bahise bajya muri ako Kagari gukorana inama n'abaturage kugira ngo babahumurize banabamenyeshe ko ubuyobozi buri kumwe nabo yaba mu gushyingura uwo muturage bapfushije.

    Banaboneyeho kandi kwihanganisha umuturage wapfushije amatungo, bakazasigara bareba niba yari ari mu bwishingizi kugira ngo ashumbushwe.

    Abaturage basabwe ko muri iki gihe cy'imvura birinda kugama munsi y'ibiti cyangwa se mu mirima baba bari guhingamo. Basabwe kandi ko amatungo bajya bayororera mu biraro mu rwego rwo kwirinda ko yakubitwa n'inkuba cyangwa se akaba yahura n'ibindi byago bitandukanye.

    Inkuba yishe umuntu umwe n'amatungo 24 i Kirehe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inkuba-yishe-umuntu-umwe-n-amatungo-24-i-kirehe

  • Donald Kaberuka yahagarariye Perezida Kagame mu gushyingura Tito Mboweni – #rwanda #RwOT

    Umuhango wo gusezera bwa nyuma kuri Tito Mboweni wabaye kuri iki Cyumweru tariki 20 Ukwakira 2024, mu Ntara ya Lipompo aho akomoka.

    Ni umuhango witabiriwe n'abarimo Donald Kaberuka na Ambasaderi w'u Rwanda muri Afurika y'Epfo, Emmanuel Hategekimana.

    Donald Kaberuka abinyujije kuri X yavuze ko 'Mu gushyingura Tito Mboweni, nagejeje ubutumwa bwo kwihanganisha bwa Perezida Kagame ku muryango n'abaturage ba Afurika y'Epfo.'

    Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 12 Ukwakira 2024 nibwo hamenyekanye inkuru y'uko Tito Mboweni wabaye Minisitiri w'Imari muri Afurika y'Epfo yitabye Imana ku myaka 65, azize uburwayi.

    Perezida Paul Kagame ni umwe mu bagaragaje ko bababajwe n'urupfu rw'uyu mugabo wari inshuti y'akadasohoka y'u Rwanda.

    Mu butumwa yashyize kuri X, Perezida Kagame yagize ati 'Ndihanganisha umuryango n'inshuti za Tito Mboweni, Perezida Cyril Ramaphosa, Guverinoma n'abaturage ba Afurika y'Epfo. Tito Mboweni yari ijwi rikomeye rya Afurika ndetse yaharaniye ukwihuza k'umugabane.”

    “Inama ze zari ntagereranywa mu gukora amavugurura y'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ndetse mu myaka ya vuba yashyize imbaraga ze mu gushyira mu bikorwa aya mavugurura nk'Umuyobozi w'ikigega cy'uyu muryango cy'amahoro. Ibigwi bye bizakomeza kubaho no mu bisekuruza bizaza.'

    Tito Mboweni ni umwe mu banyepolitike bari bakomeye kandi bafite amateka ahambaye mu gihugu cye. Yamenyekanye cyane kubera kurwanya ubutegetsi bw'abazungu bwa Apartheid ubwo yari akiri umunyeshuri.

    Uyu mugabo yabonye izuba ku wa 16 Werurwe mu 1959, mu gace ka Tzaneen mu Ntara ya Limpopo. Ni we wari muto mu bavandimwe be batatu.

    Ku Banyarwanda Tito Mboweni yamenyekanye nk'inshuti y'akadasohoka y'u Rwanda kugeza ku mwuka we wa nyuma.

    Mu bihe bitandukanye Tito Mboweni yakunze gushima iterambere ry'u Rwanda ndetse rimwe na rimwe akarutangaho urugero nk'igihugu Afurika y'Epfo akomokamo ikwiriye kwigiraho.

    Donald Kaberuka yahagarariye Perezida Kagame mu gushyingura Tito Mboweni


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/donald-kaberuka-yahagarariye-perezida-kagame-mu-gushyingura-tito-mboweni

  • Gusezera umukino w'amagare kwa Areruya Joseph #rwanda #RwOT

    Areruya Joseph ukinira Java-InovoTec, wabaye umukinnyi mwiza w'umwaka muri Afurika mu 2018, ashobora guhagarika gukina umukino w'amagare kuri iki Cyumweru nyuma yo gukina isiganwa rya Kirehe Race 2024.

    Aya makuru yatangajwe n'Ikipe ya Java-InovoTec ku mugoroba wo ku wa Gatandatu nyuma y'uko Areruya yabaye uwa kabiri ku munsi wa mbere wa Kirehe Race 2024, yasizwe umunota umwe n'amasegonda 49 na Muhoza Eric watsindiye i Kirehe.

    Ibinyujije ku rubuga rwa X [yahoze ari Twitter], iyi kipe izongera gukina mu 2025 iri mu cyiciro cya gatatu cy'amakipe yabigize umwuga ku Isi, yagize iti 'Iri rishobora kuba isiganwa rya nyuma kuri Areruya Joseph nk'umukinnyi w'amagare wabigize umwuga. Mu kwezi gutaha tuzatangaza inshingano ze nshya muri kompanyi'.

    Ku myaka 28 yamavuko, ari mu bakinnyi b'Abanyarwanda bakomeye kandi bubatse ibigwi mu mukino w'amagare haba mu Rwanda ndetse no muri Afurika. Areruya ni umwe mu bakinnyi batangiranye n'Ikipe ya Java-InovoTec muri Mutarama 2023. Yegukanye Tour du Rwanda ya 2017, mu 2018 yegukana La Tropicale Amissa Bongo yo muri Gabon na Tour de l'Espoir yo muri Cameroun.

    The post Gusezera umukino w'amagare kwa Areruya Joseph appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/gusezera-umukino-wamagare-kwa-areruya-joseph/

  • Imibanire ya Davis D na Bull Dogg, Platini, N… – #rwanda #RwOT

    Atangaje ibi mu gihe aherutse kugaragaza ko muri iki gitaramo cye kizaba tariki 29 Ugushyingo 2024 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, aziyambaza cyane abahanzi bakoranye indirimbo mu bihe bitandukanye.

    Ariko kandi anagaragaza ko yashingiye cyane ku mibanire asanzwe afitanye n'aba bahanzi. Aherutse gutangaza ko mu bahanzi bazataramana harimo abaraperi Bull Dogg na Bushali, harimo kandi Nel Ngabo, Melissa, Davis Scott wo mu Bubiligi ndetse na Platini baherutse gukorana indirimbo 'Jeje'. Harimo kandi Dj Marnaud na Dj Toxxyk.

    Mu gutegura iki gitaramo, Davis D agaragaza ko yatewe inkunga n'uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n'ibidasembuye rwa Bralirwa binyuze mu kinyobwa cyayo cya Bralirwa.

    Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda cyagarutse ku rugendo rwe rw’umuziki mu myaka 10 ishize, Davis D yavuze ko yatangiye kuba inshuti na Platini P mu 2017, ariko ko bageze ku gukorana indirimbo mu minsi ishize kubera ko igihe cyari kigeze.

    Ati “Hari ikintu cyiza njya mbona, ni byiza ko abantu bakora ikintu bari ku murongo umwe, mbese mwahuje. Ni nacyo kintu cy’ingenzi. Cyangwa se igihe muboneye icyo guha abantu. Si ngombwa ko umuhise mubona ngo muhite mushyira hanze indirimbo.”

    Yavuze ko “Niba indirimbo yawe igenda neza uri wenyine, bivuze ko indirimbo uri kumwe n’undi muntu ukwiye kugenda neza kurushaho.”

    Davis D asobanura ko ibi ari byo byatumye amara igihe kinini atarabasha gukorana indirimbo na mugenzi we Platini P, kuko hagomba kubaho kwitegura no kuyishakira umwanya kugirango izagere kure hashoboka.  

    Davis D yasobanuye ko mu ikorwa ry’indirimbo ye ‘Jeje’ na Plaini habayeho guhuza imbaraga mu ishoramari kugirango babashe gukora iyi ndirimbo. Ariko kandi avuga ko bitewe n’icyo aba ashaka atajya yita cyane mafaranga, ahubwo akora agamije kureba niba ahuza neza n’icyo isoko ryifuza.

    Uyu muhanzi yanavuze ko Bull Dogg nawe bamenyanye mu 2017 ubwo bari bitabiriye Primus Guma Guma Super Stars, kandi kuva icyo gihe ‘twahuje utuntu twinshi cyane’ bituma n’uyu munsi umubano wabo warakomeye cyane, ndetse biri mu mpamvu zatumye yifuza ko bazakorana muri iki gitaramo.

    Ati “Kuva icyo gihe byaremye ubushuti buhoraho. Kuko buriya iyo abantu bahuje imyumvire, ibiganiro bihura, ‘vibe’ ziri guhura, birema ubushuti burenze kuvuga ko turazinyi, twahura.”

    Yavuze ko mu 2017 yakoranye na Bull Dogg indirimbo bise ‘Hennessy’ kandi yarakunzwe cyane, ahanini bitewe n’uko bayitegura bashakaga ko izaba iy’igihe kirekire. Ati “Twaremye’ ikintu gishya, kandi abantu baranayikunda. Urumva umuntu mukoranye indirimbo ebyiri, biri mu mpamvu zo kumuzana muri iki gitaramo.”

    Davis D yavuze ko mu gihe amaze akorana na Bull Dogg yamwigiyeho kwica bugufi, no kugerageza guhuza na buri wese ‘yaba ari umukunda umuziki cyangwa utawukunda’. Ati “Icyo ni ikintu cyiza cyane kigufasha kubaho neza muri sosiyete.”

    Mu bahanzi yatangaje kandi harimo na Nel Ngabo wo muri Kina Music. Davis D avuga ko mu kumutumira mu gitaramo cye yashingiye cyane ku bikorwa bye by’umuziki, ariko kandi asanzwe afitanye imibanire myiza na Label ye byatumye yoroherwa no gukorana nawe.

    Akomeza ati “Nel Ngabo ni umuhanzi umaze kugira ibikorwa byinshi cyane by’umuziki, ikindi na ‘Management’ ye iragutse cyane, bakoze abahanzi benshi mwarababonye harimo n’uwatwaye Primus Guma Guma Super Stars ariwe Butera Knowless, urumva rero afite amaboko meza.”

    Yavuze ko “Nel Ngabo afite ibikorwa byiwe bimwemerera gutumirwa.” Yanavuze ko uyu muhanzi bafitanye isano yo mu muryango n’ubwo bombi bari mu myaka imwe bituma avuga ko amubereye ‘Cousin’. 

    Davis D anavuga ko gutumira Bushali yashingiye ku mibanire ye n’uyu munsi, ndetse no kuba ari mu bagezweho muri iki gihe binyuze mu bihangano binyuranye.


    Davis D yatangaje ko yatumiye Bull Dogg kubera ko kuva mu 2017 bubatse ubushuti butajegajega


    Davis D yavuze ko yakoranye indirimbo na Platini P kubera ko igihe cyari kigeze


    Davis D avuga ko Bushali babanye muri byinshi, ndetse banakorana indirimbo zatumye bombi amazina yabo akomera


    Davis D avuga ko gutumira Nel Ngabo yashingiye ku bikorwa bye by'umuziki we 


    Bralirwa yateye inkunga igitaramo cya Davis D binyuze mu kinyobwa cyayo ‘Primus’

    KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIROTWAGIRANYE N'UMUHANZI DAVIS D KIBANZE KU GITARAMO CYE

     “>


    VIDEO: Dox Visual- InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147892/imibanire-ya-davis-d-na-bull-dogg-platini-nel-ngabo-na-bushali-yatumye-abiyambaza-mu-gitar-147892.html

  • Harimo umunyarwanda! Abahanzi Nyafurika 8 bas… – #rwanda #RwOT

    The Recording Academy itegura ibihembo bya ‘Grammy Awards’ izatangaza abahanzi bemerewe kubihatanamo ku itariki 08 Ugushyingo 2024. Kugeza ubu hari abahanzi bakomeye ku mugabane wa Afurika  bamaze gusaba guhatana muri ibi bihembo bifatwa nk’ibya mbere mu muziki;

    1. Angelique Kidjo
    Umuhanzikazi w’umunyabigwi Angelique Kidjo, ukomoka muri Benin, ari mu bahanzi nyafurika ba mbere batwaye ibihembo bya Grammy Awards aho kugeza ubu amaze guhabwa ibi bikombe bigera kuri 5. Ibi ntabwo byamubujije gusaba kongera kubihatanamo. 

    Ubu Angelique yatanze indirimbo ye yitwa ‘Joy’ yakoranye na Davido ko yazahatana mu cyiciro cya ‘Best Global Music Performance’.

    2. Rema

    Umuhanzi Divine Ikubor wamamaye ku izina rya Rema ukomoka muri Nigeria,yakunzwe mu ndirimbo nka ‘Calm Down’ yasubiranyemo na Selena Gomez akarushaho kumenyekana. Ubu yamaze gutanga ibihangano bye ko byahatana muri Grammy Awards 2025. Dore uko yabisabye: 

    -REMA — Best New Artiste

    -HEIS — Album of the Year, Best Global Music Album

    -'OZEBA' — Best Global Music Performance

    3. Tems

    Umuhanzikazi Temilade Openiyi uzwi nka Tems wo muri Nigeria uri mu  bagezweho muri Afurika, nawe yamaze gusaba guhatana mu bihembo bya Grammy Awards mu buryo bukurikira:

    -Born In The Wild – Album of the Year, Best Global Music Album, Best Engineered Album, Best Non-Classical.

    -Love Me Jeje – Record of the Year, Song of the Year, Best African Music Performance, Best Music Video 

    -Burning – Best R&B Performance, Best R&B Song

    -Free Fall – Best Melodic Rap Performance

     4. Arya Starr

    Umuhanzikazi Ayra Starr nawe ukomoka muri Nigeria, nawe ari mu bakunzwe kubera indirimbo ze nka ‘Rush’, ‘Last Breakheart Song’, n’izindi, nawe nubwo akiri mushya yamaze gusaba kuzahatana muri Grammy Awards 2025 mu buryo bukurikira: 

    -The Year I Turned 21 — Album of the Year, Best Global Music Album

    -Commas: Record of the Year, Song Of The Year, Best African Music Performance

    -Bora Bora: Record Of The Year, Song Of The Year, Best Global Music Performance

    -Hýpe: Best Global Music Performance

    -Goodbye: Best Music Video

    5. ASAKE

    Ahmed Ololade umuhanzi akaba n’umuraperi wamamaye nka Asake, ari mu bakunzwe muri iki gihe. Nyuma yaho umwaka ushize atabashije guhatana muri ibi bihembo, ubu yongeye kubisaba mu buryo bukurikira;

    -MMS — Best African Music Performance (w/Wizkid)

    -Lungu Boy — Album of the year, Best Global Album

    -Active — Recording of the Year (w/Travis Scott)

    -Zlatan “Bust Down” Ft Asake  — Best African Music Performance

    6. Burna Boy

    Mu 2021 Burna Boy yibitseho igihembo cya mbere cya Grammy Award, ntiyagarukiye aho kuko yakomeje guhatana muri ibi bihembo gusa ntibyamuhira. Ubu yongeye gusaba kubihatanamo mu buryo bukurikira: 

    -Higher: Recording of the Year, Song Of The Year, African Music Performance

    -Tshwala Bam: African Music Perfermance

    -We Pray: Recording of the Year, Song Of The Year

    7. Diamond Platnumz

    Umuhanzi Diamond Platnumz umaze kuba ikimenyabose ku rwego mpuzamahanga, yiyemeje ko ariwe uzaca agahigo ko kuba umuhanzi wa mbere muri Tanzania wegukanye igihembo cya Grammy. 

    Ubu yamaze gutanga indirimbo ye ‘Komasava’ iri kubica bigacika ko yazahatana mu cyiciro cya ‘Best Global Music Album’ hamwe no mu cyiciro cya ‘Song of the Year’.

    8. Element Eleeh

    Umuhanzi wo mu Rwanda akaba n'utunganya indirimbo mu buryo bw'amajwi, Mugisha Robinson uzwi nka Element Eleeh yaciye agahigo ko kuba umuhanzi nyarwanda wa mbere usabye guhatana muri ibi bihembo.

    Yatanze indirimbo ye 'Milele' ko yahatana mu cyiciro cya 'Best African Music Performance' ndetse anasaba ko yahatana mu cyiciro cy’aba 'Producer' beza muri Afurika Hategerejwe kureba niba iyi ndirimbo ye yujuje ibisabwa ngo ihatanire Grammy Award.

    Ibihembo bya Grammy Awards 2025 bizaba bitanzwe ku nshuro ya 67 bizatangwa tariki 8 Gashyantare 2025. Ni mu gihe abarimo Beyonce, Taylor Swift, Sabrina Carpenter bari mu bahanzi ba mbere bemerewe kuzahanira ibi bihembo.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147905/harimo-umunyarwanda-abahanzi-nyafurika-8-basabye-kuzahatana-muri-grammy-awards-2025-147905.html

  • Ni iki kigenderwaho hatangwa imbabazi za Pere… – #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wungirije wa Guverinoma, Alain Mukuralinda yasobanuye ko kuba Perezida wa Repubulika yatanga imbabazi ku bantu bari barakatiwe n’inkiko bishingira ku mategeko.

    Yagize ati: “Niba Perezida wa Repubulika atanze imbabazi, azitanga kubera ko itegeko ribimuhera ububasha ntabwo ari ibintu biba biturutse mu kirere.”

    Ushaka guhabwa imbabazi arazisaba, akandika, agasobanura impamvu asaba izo mbabazi, abashinzwe kubisuzuma bakabisuzuma ndetse bagatanga inama kuri ubwo busabe, noneho Perezida akabishingiraho agatanga imbabazi.

    Iyo usabye imbabazi azihawe ntabwo baterera iyo ahubwo hari ibyo ategekwa harimo gukomeza kwitaba niba baguhaye imbabazi igihano kitararangira kuko hari ingaruka bishobora kuzagira nyuma, kuba utapfa kuva mu gihugu ngo ugire aho ujya utabivuze (iyo unaniwe kubisaba cyangwa se utabashije kwitaba, hari uburyo bwashyizweho bw’ikoranabuhanga bwo kubimenyesha), n’ibindi.

    Itegeko rivuga ko iyo ibyo byose bitujujwe kandi uwahawe imbabazi yarazihawe igihano kitarangiye, zishobora gukurwaho akarangiza igihano. Mu bindi bishobora kuzikuraho, harimo no kuba uwababariwe yakongera gukora ikindi cyaha.

    Mu birebwaho kugira ngo umuntu ahabwe imbabazi harimo imyitwarire, uburemere bw’ibyaha, n'ibindi.

    Mukulalinda yasobanuye ko imbabazi Perezida wa Repubulika aha abagororwa ari ikindi kimenyetso cy'uko u Rwanda rugendera ku mategeko arimo guhana ibyaha ariko no kubabarira abujuje ibisabwa.

    Ati: “Turi mu gihugu kigendera ku mategeko, turi mu gihugu gihanira ibyaha byabaye, ariko turi no mu gihugu gishobora kubabarira, gutanga imbabazi, kugabanya igihano cyangwa se gufungura by’agateganyo iyo ibisabwa byuzuye.

    Atangaje ibi nyuma y'uko Perezida Paul Kagame yahaye imbabazi abagororwa bari bafunzwe barimo Edouard Bamporiki wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco ndetse na CG (Rtd) Gasana Emmanuel wari Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba.

    Iteka rya Perezida riha imbabazi abagororwa ryasohotse ku igazeti ya Leta ku wa 18 Ukwakira 2024 rigaragaza ko hari abagororwa bahawe imbabazi barimo n'abo bari bafungiwe mu Igororero rya Nyarugenge.

    Guverinoma y'u Rwanda yasabye abagororwa bahawe imbabazi na Perezida wa Republika ndetse n'abagabanirijwe ibihano, kutirara ngo bongere gukora ibyaha, kuko izi mbabazi nubwo zikuraho ibihano byose cyangwa bimwe uwakatiwe yahawe, cyangwa zikabisimbuza ibindi bihano byoroshye, zidakuraho inkurikizi uwazihawe yahura nazo aramutse akoze ibindi byaha.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147906/ni-iki-kigenderwaho-hatangwa-imbabazi-za-perezida-ku-bagororwa-147906.html

  • Intayoberana babaye aba mbere bemejwe ko baza… – #rwanda #RwOT

    Mu Ukuboza 2024, hategerejwe igitaramo kidasanzwe cyatumiwemo abahanzi batandukanye harimo  Intayoberana ziherutse gukorera amateka muri Camp Kigali mu gitaramo cyiswe 'Akanigi Kanjye' bakaba ari bamwe bazagaragara mu gitarama n'abandi bahanzi bakomeye byumwihariko mu muziki wa gakondo.Bazagenda bamenyekana mu bihe biri imbere.

    Unveil Africa Fest ni igitaramo ngarukamwaka gitegurwa na Unveil Africa ikompanyi imaze gushinga imizi mu gutegura binoze ibikorwa bihuza abantu benshi birimo ibitaramo, ubukwe, inama n'ibindi.

    Nk’uko Umuyobozi Mukuru wa Unveil Africa, Clarisse yabigarutseho mu kiganiro na InyaRwanda, yavuze ko bifuza gutanga umusanzu mu ruhando rw'abasanzwe muri iyi mirimo ikigaragaramo umubare mucye w'abari n'abategarugori nyamara aribo bakabaye babikora.

    Ati'Igitsinagore bazwiho kugira ubuhanga mu gutegura neza ibintu binyuranye ariko byagera mu bitaramo, inama n'ibindi, ugasanga bikorwa n'abagabo ukibaza ikibitera. Aho rero, niho twifuje kunganira basaza bacu basanzwe babikora.'

    Uwase Clarisse avuga ko iki gitaramo yizeye neza adashidikanya ko kizatanga ibyishimo byumwihariko ku bakunzi b’umuziki gakondo ndetse akaba ari ahantu heza umuntu akwiye gusohokanira n’inshuti ze mu rwego rwo kwishimira ko umwaka wa 2024 urangiye mu mahoro.

    Umuyobozi wungirije wa Unveil Africa, yunze mu rya Clarisse avuga ko intego yabo nkuru ari ukuzana amaraso mashya mu bikorwa byose yewe hatabuzemo n’ibikorwa by’imyidagaduro kuko nta mubare munini w’igitsina gore wasanga mu myidagaduro nyarwanda.

    Umuyobozi Wungirije wa Unveil Africa Uwiragiye Moisie yagize ati 'Amaraso mashya arakenewe mu nguni zose twanabwira abakobwa bakiri bato guhaguruka tugakora.'

    Umuyobozi wa Unveil, Clarrisse Uwase, yasoreje amasomo muri Kaminuza y'u Rwanda mu ishami ry'Ubushabitsi, Itumanaho n'ikoranabuhanga (Bsc in Business Information Technology) aho yakoreye imenyereza mwuga mu Urugaga rw'Ababaruramari b'Umwuga mu Rwanda (ICPAR)

    Akorana n'ikompanyi zitandukanye aho atanga ubujyanama mu mikoreshereje y'ikoranabuhanga rigezweho mu bikorwa byabo, akaba kandi akomeje kugira uruhare mu bikorwa byo guteza imbere ubukerarugendo mu Rwanda.

    Moisie Uwiragiye na we bize bimwe muri Kaminuza y'u Rwanda baza kwiyemeza gutangira gukorana cyane ko bose bafite ubunarirabonye mu birebana no gutegura ibikorwa bihuza abantu benshi dore ko ibyo bintu batangiye mu buto bwabo.

    Mu bihe binyuranye Moisie yakoze mu mirimo irebana n'ikoranabuhanga (IT Developer) nko muri Karibu Peace Center Ltd no gutanga amahugurwa mu birebana n'ikoranabuhanga muri RISA. akaba na nyiri kompanyi yagutse igemura ikanacuruza ibikoresho by'ubwubatsi yitwa 'Mun Makers Ltd '.



    Itorero Intayoberana rizataramira abazitabira igitaramo ngarukamwaka cya Unveil Fest giteganyijwe ku wa 07 Ukuboza 2024



    Intayoberana ni rimwe mu matorero amaze kuba ubukombe mu Rwanda 
    Uwase Clarisse na Uwiragiye Moisie nibo bategura ibi bitaramo ngarukamwaka


    Umuyobozi wungirije wa Unveil Africa, Uwiragiye Moisie yizeye ko igitaramo Unveil Fest bazataha bishimye


    Umuyobozi wa Unveil Africa yifuza kubona abari n’abategarugori bagira uruhare mu bikorwa bitandukanye


    Itorero Intayoberana ryemejwe mu bazataramira abazitabira igitaramo Unveil Fest

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147901/intayoberana-babaye-aba-mbere-bemejwe-ko-bazataramira-abazitabira-igitaramo-unveil-fest-147901.html

  • Abanyasiraheli basabye Netanyahu kugirana amasezerano na Hamas #rwanda #RwOT

    Mu myigaragambyo yabaye muri iki cyumweru yamaganaga guverinoma ya Netanyahu, ni mu igihe cyo kwicara no kuganira ku masezerano yari yarengeje igihe.

    Ihamagarwa rya nyuma ry'abigaragambyaga rije nyuma y'iminsi mike Isiraheli ivuze ko yishe umuyobozi wa Hamas, Yahya Sinwar, ukekwaho kuba ari we wubitsweho n'igitero cyo kuwa 7 Ukwakira k'uyu mwan cyagabwe mu majyepfo ya Isiraheli.

    Kuwa gatandatu kandi, igisirikare cya Isiraheli cyavuze ko indege ya drone yavuye muri Libani yerekeza mu rugo rwa minisitiri w'intebe wa Isiraheli i Caesareya mu majyaruguru y'igihugu. Abigaragambyaga Gal Sne yavuze ko hamwe Abisiraheli 101 bari bafashwe bugwate bagifunzwe na Hamas, nta gihe gikwiye cyo gutakaza kugira ngo babohorwe.

    Ati: 'Ndashaka ko abafunzwe bugwate barekurwa ibyo byose biri mu masezerano yo kurekurwa, Netanyahu agomba gushyira umukono kuri aya masezerano hanyuma ibisigaye bikazashyirwa mu mwanya wabyo wihariye'.

    Kimwe mu byifuzo byambere byamasezerano yo kurekura abafashwe bugwate cyashyizwe ahagaragara kuwa 12 Ukwakira 2023, nyuma y'iminsi itanu nyuma y'igitero cya mbere cya Hamas.

    Abayobozi ba Misiri(Egypt) bavuze ko byasabye kurekura abagore n'abana bose bafunzwe na Hamas n'abandi barwanyi ba Palesitine i Gaza, mu rwego rwo kubohora abagore bose b'Abanyapalestine muri gereza ya Isiraheli.

    Abisiraheli banze icyo cyifuzo cya mbere cyari cyafashwe. Undi wigaragambyaga, Mirav Berkowitz, yahamagariye kure abayobozi ku mpande zombi kwicara bakaganira.

    Ati: 'Turi abantu, si byo? Turi abantu ku mpande zombi. Iki ni cyo gihe cyo kuganira. Ukora ibiteye ubwoba, ukora ubwo bwicanyi, ubigire amahirwe ariko igihe ni kimwe gusa bikakugaruka'. Nyuma y'iyicwa rya Sinwar, Isiraheli na Hamas byombi byagaragaje ko banze guhagarika intambara muri Gaza.

    Mu gihe ibiganiro byo guhagarika imirwano bitemejwe neza, umutwe w'abarwanyi ba Palesitine uvuga ko nta n'umwe uzarekurwa kugeza igihe ingabo za Isiraheli zivuye muri Gaza. Imyigaragambyo yo muri icy'icyumwe bigaragaza ko ibyaje kwitwa Ingwate na byo byafashe izindi ngamba za politiki.

    Benshi mu bigaragambyaga bagiye basaba Netanyahu kuva ku butegetsi bagakora amatora mashya, mu gihe bamwe bamushinja ko yashyize imbere ubuzima bwe bwa politiki kuruta ubuzima bw'abashimuswe.

    The post Abanyasiraheli basabye Netanyahu kugirana amasezerano na Hamas appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/abanyasiraheli-basabye-netanyahu-kugirana-amasezerano-na-hamas/

  • Abayobozi babiri batavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Mozambique bishwe kubera imyigaragambyo y'amatora #rwanda #RwOT

    Umwunganizi mushya w'ishyaka ritavuga rumwe n'ubutegetsi Podemos, Elvino Dias, nawe wari umujyanama w'umukandida w'umukuru w'igihugu, Venancio Mondlane, yapfanye n'umuyobozi w'ishyaka Paulo Guambe.

    Barashwe n'imbunda mu ijoro ryo kuwa gatanu nijoro ryagabwe n'igitero birukankanaga imodoka barimo. Amavidewo yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga yerekana BMW SUV hagati rwagati mu muhanda barashwe amasasu menshi mu mubiri birangira bapfuye.

    Urupfu rwabo ruje mu gihe igihugu cyari gitegereje ibisubizo by'amatora. Biteganijwe ko kuwa 24 Ukwakira kuyu mwaka, ibisubizo by'agateganyo bizashyirwa ahagaragara..

    Indorerezi z'amatora yo mu Burengerazuba zishidikanya ku butabera bw'amatora, bavuga ko butujuje ubuziranenge mpuzamahanga. Batangaje ibibazo birimo kugura amajwi no guhashya abatavuga rumwe n'ishyaka riri ku butegetsi.

    Amashyaka atavuga rumwe n'ubutegetsi nayo yari afite uburiganya, kandi Podemos yasabye ko habaho imyigaragambyo mu gihugu hose kuwa mbere kugira babashe kwerekana ko aribo bafite ingufu. Ubu hari ubwoba ko imyigaragambyo ishobora guhindura isura bitewe n'inzego zishinzwe umutekano za Mozambique zamaze kurasa abigaragambyaga mu bihe byashize.

    Umuryango w'ubumwe bw'ibihugu by'Uburayi hamwe na Porutugali byamaganye iyicwa ry'abayobozi ba Podemu kandi basaba ko hakorwa iperereza.

    The post Abayobozi babiri batavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Mozambique bishwe kubera imyigaragambyo y'amatora appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/abayobozi-babiri-batavuga-rumwe-nubutegetsi-bwa-mozambique-bishwe/

  • Gicumbi: Ibigo nderabuzima byose byagejejwemo imashini za échographie – #rwanda #RwOT

    Byagarutsweho kuwa 17 Ukwakira 2024, aho basobanuriwe ko ikigamijwe ari ukwihutisha serivisi zihabwa ababyeyi batwite no kugabanya ingendo bakoraga bajya gupimisha abana ku bitaro bya Byumba.

    Abayobozi b'ibigo nderabuzima n'ababyaza bakorera mu mirenge 21 ibarizwa i Gicumbi, bavuze ko bizafasha kugabanya ingendo ababyeyi bakoraga bajya gusuzumisha amakuru y'uko abana batwite baba bameze bakiri mu nda.

    Nshimiyimana Patrick ukorera mu kigo nderabuzima cya Bushara yagize ati 'Mbere nta mashini zipima imibereho y'umwana uri mu nda twagiraga ariko twarazihawe. twahawe n'amahugurwa yiyongera mu mashuri twize. Bizatuma tujya tubikorera aho tubarizwa mu mirenge, bifashe ababyeyi kudakora ingendo.'

    Uwishakiye Josiane, umubyaza ukorera ku kigo nderabuzima cya Bwisigye mu murenge wa Bwisigye, yavuze ko kureba uko umwana amerewe mu nda babikoraga hifashishijwe intoki kuko nta bikoresho bagiraga gusa hakaba ubwo batamenyaga neza uko umwana ameze bikaba ngombwa ko bamwohereza ku bitaro.

    Ati 'Mbere twasuzumaga umwana uri mu nda tukabikora dukoresheje intoki, hari ubwo tutamenyaga niba umwana acuramye cyangwa yitambitse mu nda rimwe na rimwe tugakekeranya gusa nyuma yo kubona ibikoresho by'ikoranabuhanga tugahabwa n'amahugurwa, biragabanya umubare munini w'ababyeyi boherezwaga ku bitaro kuko hari abo tuzajya twisuzumira.'

    Umuyobozi w'ibitaro bya Byumba D.r Ngabonziza Issa yavuze ko bigiye kugabanya ikiguzi n'umwanya byatwaraga ngo ababeyi bamenye uko abana babo bahagaze mu nda.

    Ati 'Abakora ububyaza birabafasha gukurikirana ubuzima bw'umubyeyi utwite n'uko umwana ameze mu nda, bigabanye ikiguzi cy'amafaranga batangaga boherejwe hano ku bitaro bya Byumba, ni serivisi nziza twifuzaga guhereza abaturage bacu”.

    Abaganga bakorera mu bigo nderabuzima bavuga ko bizafasha kongera umubare w'ababyeyi bazaga gusuzumisha uko umwana amerewe mu nda kuko hari abatabikoraga kubera ikibazo cy'imbaraga nkeya zo gukora urugendo.

    Aha abaganga basobanurirwaga uko échographie ikoreshwa

    Abaganga 48 bakorera mu bigo nderabuzima byose bahuguwe uko bakoresha échographie

    Abakorera mu bigo nderabuzima bahuguriwe ku bitaro bya Byumba


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gicumbi-ibigo-nderabuzima-byose-byagejejwemo-imashini-za-echographie