Blog

  • Bruce Melodie werekeje muri Canada, yakomoje… – #rwanda #RwOT

    Yahagurutse ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 21 Ukwakira 2024, ari kumwe n’ikipe imufasha mu muziki.

    Ntakuruhuka! Akoze uru urugendo nyuma y’uko ashyize akadomo ku bitaramo bya ‘MTN Iwacu Muzika’ Festival’ yahuriyemo na bagenzi be byasorejwe mu Karere ka Rubavu, ku wa 19 Ukwakira 2024.

    Azatangirira ibitaramo bye mu Mujyi wa Ottawa ku wa 26 Ukwakira 2024, akomereze Montreal ku wa 1 Ugushyingo 2024, ku wa 2 Ugushyingo 2024 azataramira i Toronto, ni mu gihe azasoreza Vancouver ku wa 9 Ugushyingo 2024.

    Yavuze ko yerekeje muri Canada mu gihe yaruhutse nibura ku kigero cya 70%.

    Bruce Melodie yateguje igitaramo gikomeye muri Canada, kuko yiteguye mu buryo buhagije.

    Yavuze ko ikipe bazajyana muri Canada yiteguye cyane. Kandi agiye mu gihe abantu biteze Album izasohoka mu Ukuboza 2024.

    Ati “Album izasohoka mu kwa cumi na nabiri ariko hari indirimbo ngomba gusohora mbere.”

    Mu bihe bitandukanye byavuzwe ko akorana na Fatakumavuta mu bijyanye no kwamamaza ibihangano bye no “gutuma abandi bahanzi abifatira ku gahanga”.

    Mu gusubiza Bruce Melodie yavuze ko “Ntabwo nkora nawe narabivuze igihe kinini. Ariko nanone sinavuga ko tudakorana kuko akora mu myidagaduro. Rero Imana Imana imworohereze n’umuryango we iworohereze.”

    Bruce yavuze ko iyo umuntu agiye muri gereza aba ahuye n’ikigeragezo, ariko kandi ntiyumva impamvu abantu buri gihe bamuhuza na Fatakumavuta.

    Bruce Melodie yerekeje mu gihugu cya Canada mu bitaramo bine

    Bruce Melodie yavuze ko amaze iminsi yitegura gutanga ibyishimo muri ibi bitaramo  

    Bruce yavuze ko hari ibitaramo ashobora kuzahuriramo na Kenny Sol

    Bruce Melodie yatangaje ko nta mikoranire yihariye yagiranye na Sengabo Jean Bosco wamenye nka Fatakumavuta  

    Fatakumavuta yatawe muri yombi ku wa 18 Ukwakira 2024, aho akurikiranyweho ibyaha bitatu 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147943/bruce-melodie-werekeje-muri-canada-yakomoje-ku-mikoranire-ye-na-fatakumavuta-amafoto-147943.html

  • Ibyo wamenya ku Badepite batorewe guhagararir… – #rwanda #RwOT

    Aba badepite uko ari batatu batorewe mu Nteko Rusange yateranye kuri uyu wa Mbere tariki 21 Ukwakira 2024, kugira ngo bahagararire u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko Nyafurika (PAP) ihuriramo abavuye mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.


    Depite Wibabara Jennifer yatowe n'abadepite 77 muri 79 bitabiriye inteko rusange. Wibabara yize Icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu icungamishinga akaba amaze imyaka 30 akora mu mirimo itandukanye irimo iya Leta n'imiryango yigenga yagaragaje ko azaharanira iterambere rya Afurika amurikiwe n'ibikorwa bya Perezida Kagame.


    Depite Bitunguramye Diogene na we watorewe kujya muri PAP agize amajwi 78, yageze mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda mu 2016. Afite impamyabumenyi y'icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu byerekeye uburezi ndetse yakoze imirimo itandukanye mu nzego za Leta.


    Depite Tumukunde Aime Marie Ange watowe n'abadepite 74 yagaragaje ko mu nzego zose yakoreye yakunze gushingwa imirimo yo gukemura ibibazo by'abaturage bityo no muri PAP azakoresha ubwo bumenyi mu guharanira ko abanyafurika bagira imibereho myiza n'iterambere ry'ubukungu.

    Abadepite bagize PAP bashyirwaho n'Inteko Zishinga Amategeko z'ibihugu biyigize, ntabwo batorwa ku buryo butaziguye n'abaturage.

    PAP ni Inteko Ishinga Amategeko yo ku rwego rwa Afurika, ikaba urwego nshingamategeko rw'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe. Ni rumwe mu nzego Icyenda zagenwe mu Masezerano yo mu 1991 (Abuja Treaty) ashyiraho Umuryango wita ku bukungu ku mugabane wa Afurika.

    Buri gihugu gihagararirwa n'abagize Inteko Ishinga Amategeko batanu. Muri abo batanu nibura umwe agomba kuba ari umugore kandi bagahagararira imitwe ya politiki inyuranye ifite imyanya mu Nteko Zishinga Amategeko z'ibyo bihugu.

    PAP igizwe n'Abadepite 275 bahagarariye ibihugu bigize Umuryango w'Afurika Yunze Ubumwe, byemeje burundu Amasezerano ashyiraho iyo Nteko Ishinga Amategeko.

    Ku ruhande rw'u Rwanda ruhagararirwa n'Abadepite batatu n'Abasenateri babiri, manda yabo ikarangirana n'igihe iy'inteko ishinga amategeko yabatoye irangiriye.

    Biteganijwe ko kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Ukwakira 2024, Sena na yo izatora abasenateri 2 bazahagararira u Rwanda muri iyo nteko.


    Hatowe Abadepite 3 bazahagararira u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko Nyafurika 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147936/ibyo-wamenya-ku-badepite-batorewe-guhagararira-u-rwanda-mu-nteko-ishinga-amategeko-nyafuri-147936.html

  • Gen Maj Alex Kagame yahererekanyije ububasha na Gen Maj (Rtd) Frank Mugambage – #rwanda #RwOT

    Gen Maj Kagame yahawe izi nshingano na Perezida Paul Kagame akaba n'Umugaba w'Ikirenga w'ingabo z'u Rwanda, tariki ya 15 Ukwakira 2024.

    Gen Kagame yari aherutse gusimburwa na Gen Maj Emmy Ruvusha, ku buyobozi bw'inzego z'umutekano ziri mu butumwa bw'amahoro bw'u Rwanda mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique.

    Ibiro by'ingabo z'u Rwanda byatangaje ko Gen Maj Kagame yashyikirijwe ububasha kuri uyu wa 21 Ukwakira 2024. Ni umuhango witabiriwe n'abofisiye bakorera mu mashami atandukanye y'Inkeragutabara.

    Gen Maj Kagame ni umwe mu basirikare babohoye u Rwanda muri Nyakanga 1994, akaba yarabaye umuyobozi w'ingabo zirinda Umukuru w'Igihugu n'abandi bayobozi bakuru.

    Yayoboye Diviziyo ya kabiri y'ingabo z'u Rwanda ikorera mu ntara y'Amajyaruguru, ayobobora iya gatatu ikorera mu Burengerazuba n'iya kane ikorera mu Majyepfo.

    Gen Maj Alex Kagame (ibumoso) na Gen Maj (Rtd) Frank Mugambage

    Abofisiye bakorera mu mashami atandukanye y’Inkeragutabara bitabiriye uyu muhango


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gen-maj-alex-kagame-wagizwe-umugaba-w-inkeragutabara-yashyikirijwe-ububasha

  • Mu Kivu harobwe toni zirindwi z'isambaza nyuma y'amezi abiri gifunze – #rwanda #RwOT

    Ikiruhuko cy'abarobyi ni gahunda yashyizweho na Miniteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi mu myaka 20 ishize bisabwe n'abarobyi nyuma yo kubona ko guhera muri Kamena, Nyakanga na Nzeri umusaruro w'isambaza uba ari muke cyane.

    Uyu mwaka iki kiruhuko cyatangiye tariki 18 Kanama kirangira tariki 19 Ukwakira 2024.

    Mu ijoro rya tariki 19 rishyira tariki 20 Ukwakira 2024 nibwo abarobyi b'isambaza basubiye mu kiyaga cya Kivu baherukagamo mu mezi abiri ashize.

    Abarobyi bo mu Karere ka Nyamasheke barobye ibilo 2300, Rubavu baroba ibilo 646, Rutsiro barobye ibilo 2747 naho ab'i Karongi baroba ibilo 1406, bivuze ko utu turere uko ari tune twarobye toni zirenga zirindwi.

    Umuyobozi w'Ihuriro ry'abarobyi b'isambaza mu Karere ka Karongi, Ndagijimana Emmanuel, yabwiye IGIHE ko amakoperative 6 y'abarobyi b'isambaza bakorera mu kiyaga cya Kivu ku ruhande rw'akarere ka Karongi bishimiye kuba umusaruro wariyongereye.

    Ati 'Abarobyi twabyishimiye kuko tujya gufunga umusaruro wari waragabanutse ku buryo wasangaga ikipe yarobye ibilo bitatu indi yatahiye aho'.

    Nyuma y'aho Ikiyaga cya Kivu cyongeye gufungura ikipe yabonye ibilo byinshi muri Karongi yabonye ibilo 70 mu gihe ikipe yabonye ibilo bike yabonye ibilo 20.

    Mu Karere ka Karongi ikilo cy'isambaza kiri kurangura 2800 Frw kivuye ku 4500 Frw cyariho mu kwezi muri Kanama, biturutse ku kuba umusaruro w'isambaza wari muke cyane. Ibi bivuze ko kuri ubu ikipe yabonye ibilo 70 yinjije ibihumbi 196 Frw, mu gihe iyabonye ibilo 20 yinjije ibihumbi 56 Frw.

    Ndayisaba Salim, urobera muri koperative coopevi yo mu Murenge wa Mushonyi mu Karere ka Rutsiro, yabonye ibilo 383 yabwiye IGIHE ko kuba ikivu cyongeye gufungura babyakiriye neza.

    Ati 'Ikiruhuko cy'amezi abiri icyo nakivugaho ni uko ari ngombwa kuko mu kwezi kwa Kanama n'ukwa Nzeri nibwo isambaza zororoka, biba ari ngombwa rero ko abarobyi tuva mu Kivu zikororoka nta kizibangamiye kuko bituma isambaza zidashira mu kivu'.

    Akanyamuneza ku barobyi b’isambaza barobye toni zirenga zirindwi ijoro rimwe

    Ikipe ni ubwato butatu buba bufatanye bukoreshwa n’abarobyi b’isambaza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mu-kivu-harobwe-toni-zirindwi-z-isambaza-nyuma-y-amezi-abiri-gifunze

  • Abadepite batatu batorewe guhagararira u Rwanda mu Nteko Nyafurika – #rwanda #RwOT

    Batorewe mu Nteko Rusange y'umutwe w'Abadepite yateranye kuri wa 21 Ukwakira 2024

    PAP ni Inteko Ishinga Amategeko yo ku rwego rwa Afurika, ikaba urwego nshingamategeko rw'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe. Ni rumwe mu nzego icyenda zagenwe mu Masezerano yo mu 1991 (Abuja Treaty) ashyiraho Umuryango wita ku bukungu ku mugabane wa Afurika.

    Buri gihugu gihagararirwa n'abagize inteko ishinga amategeko batanu. Muri abo batanu nibura umwe agomba kuba ari umugore kandi bagahagararira imitwe ya politiki inyuranye ifite imyanya mu Nteko Zishinga Amategeko z'ibyo bihugu.

    Abadepite bagize PAP bashyirwaho n'Inteko Zishinga Amategeko z'ibihugu biyigize, ntabwo batorwa ku buryo butaziguye n'abaturage.

    Ku ruhande rw'u Rwanda ruhagararirwa n'Abadepite batatu n'Abasenateri babiri, manda yabo ikarangirana n'igihe iy'inteko ishinga amategeko yabatoye irangiriye.

    Depite Wibabara Jennifer yatowe n'abadepite 77 muri 79 bitabiriye inteko rusange.

    Uyu mubyeyi wize Icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu icungamishinga akaba amaze imyaka 30 akora mu mirimo itandukanye irimo iya Leta n'imiryango yigenga yagaragaje ko azaharanira iterambere rya Afurika amurikiwe n'ibikorwa bya Perezida Kagame.

    Ati 'Iyi nteko ihagarariye abaturage kandi natwe duhagarariye abaturage. Nzakorana umurava, ubushishozi n'ubwitange nunga mu kirenge cy'umukuru w'igihugu uhora aharanira ko Afurika igira ishema, ikagira ijwi rimwe, igahahirana ikagira imigenderanire, ikikuraho igisuzuguriro cy'amateka.'

    Depite Bitunguramye Diogene na we watorewe kujya muri PAP agize amajwi 78, yageze mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda mu 2016. Afite impamyabumenyi y'icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu byerekeye uburezi ndetse yakoze imirimo itandukanye mu nzego za Leta.

    Depite Tumukunde Aime Marie Ange watowe n'abadepite 74 yagaragaje ko mu nzego zose yakoreye yakunze gushingwa imirimo yo gukemura ibibazo by'abaturage bityo no muri PAP azakoresha ubwo bumenyi mu guharanira ko abanyafurika bagira imibereho myiza n'iterambere ry'ubukungu.

    PAP igizwe n'Abadepite 275 bahagarariye ibihugu bigize Umuryango w'Afurika Yunze Ubumwe, byemeje burundu Amasezerano ashyiraho iyo Nteko Ishinga Amategeko.

    Depite Wibabara Jennifer yahamije ko agiye guharanira ko Afurika ihahirana kurushaho kandi ikiyambura igisuzuguriro

    Depite Tumukunde Aimée Marie Ange yavuze ko azashyira imbere iterambere ry’Abanyafurika

    Depite Bitunguramye Diogene yatorewe kujya muri PAP

    Inteko Rusange ni yo itora abahagarariye igihugu muri PAP


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/depite-wibabara-bitunguramye-na-tumukunde-ange-batorewe-guhagararira-u-rwanda

  • Papa Sava, Nyambo, Bamenya na Clapton mu bare… – #rwanda #RwOT

    Rigiye kuba ku nshuro ya 10 mu murongo wo guteza imbere abakinnyi filime, abagira uruhare mu kuziyobora ndetse na filime zahize izindi muri iki gihe. Rizatangizwa ku wa 2 kugeza ku wa 9 Ugushyingo 2024 mu gihe cy'iminsi itanu kuri Century Cinema, kwa Mayaka i Nyamirambo n'ahandi.

    Ni mu gihe ibihembo bizatangwa ku wa 9 Ugushyingo 2024 mu muhango uzabera muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali. Ni umuhango witabirwa n'abayobozi mu nzego Nkuru z'Igihugu, abakinnyi Mpuzamahanga muri Cinema, n'abandi.

    Kuri iyi nshuro abategura iri serukiramuco batangaje urutonde rwa nyuma rw'abakinnyi na filime zihataniye ibihembo muri 'Mashariki African Film Festiival (MAAFF)' mu cyiciro cyiswe 'Iziwacu Awards.'

    Mu cyiciro cya filime nziza (Best Film) hahatanyemo Filime Iryamukuru, Kaliza wa Kalisa, Indoto ndetse na Shwadilu zitambuka kuri Televiziyo.

    Muri iki cyiciro kandi hahatanyemo filime My Heart, Umuturanyi, Papa Sava, Bamenya, The Forest, Mara, Maya, Umugabowanjye, Inzira y’umusaraba ndetse na Inkovu zitambuka ku muyoboro wa Youtube. Bivuze ko muri buri cyiciro hashyizwemo ibyiciro bibiri birimo icya Televiziyo ndetse n’icyiciro cya Youtube.

    Mu cyiciro cy’umugabo wayoboye neza filime (Best Director) harimo Willy Ndahiro, Roger, Pacifique Mpazimpaka na Ibrahim Kwizera. Buri umwe yagize uruhare mu kuyobora imwe muri filime itambuka kuri Televiziyo.

    Muri iki cyiciro kandi hahatanyemo Killerman, Harerimana Issiak, Niyitegeka Gratien na Benimana Ramadhan, Uwamahoro Antoinette, Yves Mizero, Siboniyo Junior, Ingabire Apppolinaire, Bukundi, bayoboye filime zitambuka kuri Youtube.

    Dan Gaga wamamaye nka Ngenzi, Illunga wamamaye nka Tukowote, Mugisha James wamamaye nak James, Nsabimana Eric wamamaye nka Dr Nsabi, Niyitegeka Gratien wamamaye nka Papa Sava bahataniye igihembo mu cyiciro cy’umukinnyi mwiza w’umugabo wa filime (Best Actor) muri filime zitambuka kuri Televiziyo.

    Ni mu gihe Nshimirimana Yannick wamamaye nka Killaman, Clapton Mugisha [Clapton], Uwihoreye Jean Bosco uzwi nka Ndimbati, Mazimpaka Wilson [Kanimba], Shaffy, Sorobo, Emmy Shema [Dylan] na Bizimana Vital bahatanye mu cyiciro cya ‘Best Actor’ nk’abakinnyi beza muri filime zinyura kuri Youtube.

    Mu cyiciro cy’umukinnyi mwiza muri filime zitambuka kuri Televiziyo (Best Actress) hahatanyemo Nicole Uwineza, Tessy ndetse na Mireille Igihozo Nshuti. Ni mu gihe Nyambo Jesca, Nadia Mutoniwase, Dusenge Clenia (Madedeli), Keza Linda, Swallah, Soleil, Alphonsine, Irakoze Arianne Vanessa na Mama Gentil (Uwamahoro Antoinette) bahataniye igikombe mu cyiciro cy’umukinnyi mwiza w’umugore muri filime zitambuka kuri Youtube.

    Yannick Nshimirimana [Killaman] ndetse na Pacifique Nshimiyimana bari mu cyiciro cyihariye cy’umukinnyi utanga icyizere mu bakina filime mu cyiciro cy’umugabo (Promising Male). Ni mu gihe Yvette Umurungi na Ineza Kelian Bernice bahatanye mu cyiciro ‘Promissing Female) cy’umugore utanga icyizere muri Cinema.

    Iri serukiramuco rigiye kubakiye ku nsanganyamatsiko y'intumbereho ishamikiye ku mahoro (Visions for Peace). Bazaba bizihiza imyaka 10 ishize mu rugendo rw'amavugurura n'iterambere bahanze amasomo mu guteza imbere Sinema Nyarwanda ikagera ku rwego Mpuzamahanga nk'imwe mu nkingi izamura ubukungu bw'Igihugu.

    Mashariki yatangiye mu 2013 ifite intego yo gufasha filime zikorerwa mu Rwanda kubasha kugera ku rwego mpuzamahanga rya Cinema. Ryatangiye benshi mu bakoraga filime batarabasha kubona amahirwe yo guserukira u Rwanda mu mahanga.

    Nyuma y'uko ritangijwe ryafunguye amarembo, abakora filime batangira kwisanga mu mahanga. Ibi ariko ntibyasubije ibibazo bikigaragara muri Sinema, birimo nko kuba abakora filime n'abandika filime batabasha kubigeza ku isoko nk'uko bikwiye.

    Ariko mu rugendo rwo kwishakamo ibisubizo, bamwe batangiye kuzicururiza kuri Youtube, zimwe muri Televiziyo zikorera mu Rwanda zitangira kugura filime zo mu Rwanda, ariko ntabyo ntibihagije mu gushakira isoko abakora bakanatunganya filime. 

    Mashariki African Film Festival ni iserukiramuco ngaruka mwaka rigamije kumenyekanisha filime Nyafurika ndetse n'izo mu Rwanda no kuzikundisha Abanyafurika n'Isi yose muri rusange.

    Umuyobozi wa Mashariki African Film Festival, Senga Tressor aherutse kuvuga ko mu rwego rwo kwizihiza imyaka 10 ishize batangije Mashariki, batangiye gutegura ibikorwa birishamikiyeho birimo n'isoko ryo gucuruza ibihangano bise 'Masharket', ihuriza hamwe abatunganya filime n'abazigura.

    Asobanura ko ari 'isoko ry'abakora filime, abagurisha, abagura, abakora muri uyu mwuga bose kugeza ku bahagarariye za Televiziyo'.

    Iri soko rya filime ryabereye bwa mbere muri Camp Kigali mu mpera za 2023. Ryatangijwe mu gihe muri Afurika hari amasoko abiri gusa ya filime, arimo iryo muri Afurika y'Epfo n'iryo muri Burkina Faso.

    Muri rusange abahurira mu isoko rya filime ni abari mu mwuga wa Sinema, abacuruza ibihangano, abakoze filime, abafite ibitekerezo, abafite inkuru banditse n'abandi.

    Uyu muyobozi avuga ko benshi mu bakora filime bagihura n'imbogamizi zo gukora filime ariko ntibabone aho kuzigaragariza, akavuga ko iri soko rije kuba igisubizo.

    Akomeza ati 'Mu isoko nkiri haza umuntu ufite amafaranga ariko udafite igitekerezo (ku bijyanye n'ikorwa rya filime) agashaka umuntu ufite igitekerezo runaka akavuga ngo nganiriza ku mushinga wawe, yakumva ari umushinga wunguka mugakorana.'

    Imibare igaragaza ko abantu Miliyari 1 na Miliyoni 200 bagerageza kugera ku isoko rya filime muri Afurika, kandi hashorwamo agera kuri madorali Miliyoni 400. 


    Niyitegeka Gratien ugira uruhare mu gutegura filime ‘Papa Sava’


    Benimana Ramadhan wamamaye nka ‘Bamenya’ muri filime atunganya

    Umukinnyi wa filime Niyonkuru Aime wamamaye nka Nyambo Jessica muri filime zirimo ‘Ibanga’, ‘My Heart’ ndetse n’izitambuka kuri ‘Big Mind’ ya Killaman


    Irafasha Sandrine wakinnye muri filime zinyuranye zirimo ‘Indoto’ itambuka kuri Televiziyo Rwanda


    Willy Ndahiro wamamaye muri filime zirimo ‘Ikigeragezo cy’ubuzima’ 


    Uwihoreye Jean Bosco wamenyekanye nka ‘Ndimbati’ waciye ibintu muri filime zirimo ‘Papa Sava’ 


    Igihozo Nshuti Mireille ukina muri filime zirimo ‘Indoto’ itambuka kuri Televiziyo Rwanda


    Irakoze Arianne Vanessa wamamaye muri filime zirimo nka ‘Maya’


    Daniel Gaga ‘Ngenzi’ wagize ibihe byiza muri cinema kuva mu myaka 10 ishize


    Dusenge Clenia uzwi nka Madederi muri filime ‘Papa Sava’


    Nadia Umutoniwase wamamaye nka ‘Muganga’ muri filime ‘Umuturanyi’


    Mugisha Emmanuel wamamaye nka Clapton Kibonge muri filime zirimo ‘Umuturanyi’


    Uwineza Nicole wamamaye nka ‘Mama Beni’ muri filime ‘City Maid’ n’izindi nyinshi zitambuka kuri Televiziyo Rwanda


    Ilunga Longin waciye ibintu muri filime ‘Bamenya’ nka ‘Tukowote’ ahataniye ibihembo


    Niyonshuti Yannick wamamaye nka Killaman muri filime zitambuka ku muyoboro wa Youtube uzwi nka ‘Killaman Empire’ na ‘Big Mind Empire’


    Umukinnyi wa filime wagize ibihe byiza kuva mu myaka ibiri ishize wamamaye nka Dr Nsabi


    Uwase Delphine wamamaye nka ‘Soleil’ muri filime ‘Bamenya’


    Uwamahoro Antoinette wamamaye muri filime ziirimo ‘Intare y’Ingore’ 

    Niyoyita Roger wagize uruhare mu kuyobora filime zinyuranye muri Cinema

     

    Ingabire Appolinaire wakinnye muri filime zirimo nka ”City Maid”, ndetse ni nawe wakoze filime ‘Intare y’Ingore’ n’izindi


    Umukinnyi wa filime n’urwenya, Uwimpundu Sandrine wamamaye nka Rufonsina muri filime ‘Umuturanyi”- Akina kandi muri filime ‘My Heart’ ya Killaman

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147927/papa-sava-nyambo-bamenya-na-clapton-mu-barenga-50-bahataniye-ibihembo-mu-iserukiramuco-mas-147927.html

  • Burera umugabo yasambanyije intama irapfa #rwanda #RwOT

    Umudugudu wa cyogo akagari ka Kilibata, umurenge wa Rugengabali mu karere ka Burera abaturajye batunguwe ninkuru yumugabo bivugwako yasanzwe mukiraro k'intama arikuyisambanya, Ahorinyuze Sipiriye niwe nyiri intama bivugwako yasambanyijwe bikayiviramo gupfa.

    Umuryango wa Ahorinyuze Sipiriye uhamya ko wiboneye uyu mugabo witwa Ntamukunzi Emmaneul wo mumudugudu wa Cyogo arimukiraro k'intama ayibundarayeho. Bakavugako yarari kuyisambanya, bakomeje bavugako atarubwambere.

    Umugore wa Ntamukunzi Emmaneul witwa Biracyaza folorida yavuzeko umugabowe bamubeshyera atijyeze ajyera muricyo kiraro,kuko batijyeze banamufata ayirihejuru. Umukuru wumudugudu wa Cyogo mu kagagari ka Kilibata mu karere ka Burera uri mubatabaye mbere ubwo inkuru yuyumugabo yasakaraga bivugwako Ntamukunzi Emmanuel yasambanyije intama. Uyu muyobozi wumudugudu avugako basanze iyontama ifite ibimenyetso koyambambanyijwe.

    Ntamukunzi Emmanuel uvugwaho gusambanya intama afite imyaka 39 yamavuko,afite umugore nabana batanu.Akimara gufatwa nabaturajye bamwikoreje intama byavugwagako yasambanyije.

    Umuvugizi wa polisi muntara yamajyaruguru y'Urwanda, superitendeti of polisi Jean Bosco Mwiseneza yavuze ko Ntamukunzi Emmaneul yamaze gutabwa muri yombi kandi ko hari gukorwa iperereza kubya abaturajye bavuga, byuko asambanya amatungo.Ubu Ntamukunzi Emmanuel akaba afungiwe icyaha cyokwica itungo ryundi.

     

    The post Burera umugabo yasambanyije intama irapfa appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/burera-umugabo-yasambanyije-intama-irapfa/

  • Gatsibo: Abaturiye Pariki y'Akagera bahawe imbagukiragutabara yitezweho kubaruhura – #rwanda #RwOT

    Iyi mbangukiragutabara yahawe Ikigo nderabuzima cya Rwimbogo yishimiwe n'abaturage cyane cyane ababyeyi.

    Ubusanzwe iki kigo nderabuzima gihana imbibi na Pariki y'Akagera cyakoreshaga imbangukiragutabara imwe yazengurukaga mu mirenge itatu irimo Kabarore, Gitoki na Rwimbogo.

    Musaninka Joselyne utuye mu Mudugudu wa Kiyovu mu Kagari ka Nyamatete, yabwiye IGIHE ko ajya kubyara umwana afite umwaka ushize yageze ku kigo nderabuzima bahamagara imbangukiragutabara basanga ntihari, biba ngombwa ko yitegera imodoka.

    Iyo modoka yamutwaye arenga ibihumbi 30 Frw kugira ngo imugeze ku bitaro bya Kiziguro aho yari agiye kubyarira.

    Yashimiye Leta yabonye ko bari bababaye ikabaha imbangukiragutabara yabo bigengaho.

    Ati ' Iyo umubyeyi yajyaga kubyara wenda ari bubagwe, byasabaga ko imbangukiragutabara ituruka ku bitaro bya Kiziguro ije kugufata rimwe na rimwe igasanga umeze nabi cyane cyangwa ukaba wabyarira mu nzira. Ubu rero iba iparitse ku kigo nderabuzima iyo babona ko ukeneye ubuvuzi bwisumbuyeho bahita bakugeza ku bitaro, turashimira Leta rwose.'

    Nuwera Jennifer we yavuze ko iyi mbangukiragutabara bayishimiye cyane bitewe n'uko umuturage wagiraga ibibazo byo kurembera mu rugo hari abamuhekaga kugira ngo bamugeze kwa muganga.

    Yavuze ko n'ababyeyi bafatwaga n'ibise cyangwa bakeneye kwitabwaho n'ibitaro ngo byabagoraga cyane.

    Nzamwitakuze Marie Louise we yagize ati ' Iriya mbangukiragutabara twarayishimiye cyane cyane kuko izadufasha gukuraho impfu za hato na hato ku babyeyi babyara, izanadufasha ku kuba nta mubyeyi wabyara umwana ananiwe kuko ubu byashobokaga kuko wafatwaga n'ibise bakarindira guhamagara imodoka ku bitaro ariko ubu izajya iba iri hafi.Turashimira Leta yo yarebye kure ikayiduha.'

    Umuyobozi w'Ikigo nderabuzima cya Rwimbogo, Rutagarama James, yavuze ko iyi mbangukiragutabara yaje ikenewe cyane bitewe nuko bari bafite imodoka imwe isaranganywa n'imirenge itatu ku buryo kuyibona byagoranaga.

    Yagize ati 'Ubusanzwe twafatanyaga imbangukiragutabara mu bigo nderabuzima bitatu birimo Gitoki, Kabarore na Rwimbogo, ubu rero turashimira Leta yatekereje kuduha imbangukiragutabara yacu. Izadufasha mu kwihutisha serivisi cyane cyane ku muturage ushobora gufashwa n'ibitaro tutiriwe duhamagara ku bitaro, hari n'ababyeyi babaga bashaka kubyarira ku bitaro bikagorana kuko imodoka yatindaga kutugeraho.'

    Ikigo nderabuzima cya Ndama giherereye mu Murenge wa Rwimbogo cyakira abaturage ibihumbi 49 ku mwaka, ku munsi bakira abaturage bari hagati 150 na 200 harimo ababa bakeneye kujya kuvurirwa ku bitaro bya Kiziguro ari nabo iyi modoka izajya itwara.

    Akanyamuneza ni kose ku baganga n'abayobozi ba Rwimbogo bishimira iyi mbangukiragutabara

    Iyi mbangukiragutabara yitezweho gufasha abatuye Rwimbogo kutagirira ibibazo mu nzira bajya kwivuza

    Nuwera Jennifer yavuze ko hari benshi bagorwaga no kugera kwa muganga iyi mbangukiragutabara izajya ifasha

    Musaninka avuga ko ajya kubyara yitegeye imodoka kuko yabonaga kurindira imbangukiragutabara bishobora kumuteza ibibazo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gatsibo-abaturiye-pariki-y-akagera-bahawe-imbagukiragutabara-yitezweho

  • Musk ukomeje kunyanyagiza amafaranga mu bitegura gutora yasabiwe gukurikiranwa – #rwanda #RwOT

    Musk ushyigikiye Donald Trump mu matora y'umukuru w'igihugu muri Amerika, ku wa 19 Ukwakira 2024 ni bwo yagaragaje iby'aya mafaranga.

    Icyo gihe Musk nyiri X, Tesla, SpaceX n'ibindi bigo by'ikoranabuhanga, yatangaje ko azajya atanga miliyoni 1$ ku munsi ku baturage bo muri leta z'ingenzi z'icyo gihugu, bazamushyigikira kuri politiki zo kwishyira ukizana no gutunga imbunda nta mpagarara.

    Nubwo iyo ngingo yo gutunga imbunda yemewe n'Itegeko Nshinga rya Amerika, muri ibi bihe riri kugibwaho impaka zikomeye.

    Bijyanye n'imibare y'abicwa barashwe muri icyo gihugu ikomeje gutumbagira umunsi ku wundi, abatarishyigikiye bakavuga ko rigomba gushyirirwaho amabwiriza akakaye.

    Ni mu gihe abarimo Musk n'uwo ashyigikiye Donald Trump, bo bashyigikiye ko iryo tegeko ryarekerwa uko riri, ahubwo abaturage bagahabwa uburenganzira no ku zindi mbunda, ibigaragaragara ko guha amafaranga abaturage ngo bashyigikire izo ngingo, ari ugusaba gushyigikira Trump bikozwe mu buryo buziguye.

    Kuri iyi nshuro Musk yatanze sheki ya mbere ku mugabo witwa John Dreher, ubwo abarwanashyaka ba Trump biyamamarizaga muri Pennsylvania, ndetse uyu muherwe agaragaza ko bizakomeza kugeza ku munsi w'amatora.

    Ibi ni byo byatumye Shapiro, umwe mu ba-Democrates bakomeye agaragaza ko biteye inkeke, aho atumva uburyo Musk akomeje kunyanyagiza ako kayabo mu baturage mu bihe igihugu kirimo byo kwiyamamaza.

    Ati 'Ni ikintu ubutabera bwagakwiriye kurebaho. Ni byo koko Musk afite uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo, sinje kubumwambura, ariko iyo uje kunyanyagiza amafaranga nk'aya muri politiki, bizamura ibibazo bikomeye ndetse byatuma abantu babirebaho.'

    Musk yatangiye gushyigikira byeruye Trump nyuma y'uko uyu wahoze ari Perezida arusimbutse ubwo yaraswagaho.

    Mu mezi ashize, Musk yatanze na miliyoni 75$ mu cyiswe (Political Action Committee: PAC), gisa nk'ihuriro ry'abashoye imari mu ikoranabuhanga uwo munyemari yashinze ngo bashyigikire Trump.

    Aha Musk yahaga cheque ya miliyoni 1$ uwitwa Kristine Fishell ku wa 20 Ukwakira 2024, bari i Pittsburgh muri Pennsylvania


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musk-ukomeje-kunyanyagiza-amafaranga-mu-bitegura-gutora-yasabiwe-gukurikiranwa

  • umunyamadini wa Turukiya ushinjwa kuba yarateguye umugambi wo gushaka guhirika ubutegetsi mu mwaka wa 2016 #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa Turkiya yemeje ko Fethullah Gulen, umunyamadini wa Turukiya ushinjwa kuba yarateguye umugambi wo gushaka guhirika ubutegetsi mu mwaka wa 2016, yapfuye afite imyaka 83.

    Amakuru aturuka mu bitangazamakuru byo muri Turukiya avuga ko uyu mupadiri wari utuye mu buhungiro muri Amerika, yapfuye nyuma yo kujyanwa mu bitaro bya Pennsylvania.

    Rimwe na rimwe, Gulen yavuzwe nk'umuntu wa kabiri ukomeye muri Turukiya, yari umuyobozi w'umwuka mu mutwe wa Gulen, umuryango wa kisilamu ukomeye ufite abayoboke muri Turukiya ndetse no ku Isi hose.

    Perezida wa Turkiya, Recep Tayyip Erdogan, yashinje umutwe wa Gulen kuba wagerageje guhirika ubutegetsi mu mwaka wa 2016, ibyo Gulen yabihakanye yivuye inyuma.

    Minisitiri w'ububanyi n'amahanga, Hakan Fidan, mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru i Ankara, yavuze ko amakuru y'ubutasi yemeje urupfu rwa Gulen, bivugwa ko yari umuyobozi w'umutwe w'iterabwoba.

    Gulen avuga ko urubyiruko rwo muri Turukiya rwateje ibi bibazo byose muri Turukiya. Hizmet yahoze ari umufasha wa Erdogan, perezida wa Turukiya we niwe wahinduye uyu mutwe mu mwaka wa 2013, yiyemeza ko uzahagarika amashuri amagana kandi ukuraho guverinoma y'Abanyagleniste.

    Abapolisi bafatanije na Gulen bashinjwaga kugaba ibitero ku bafatanyabikorwa ba Erdogan, kandi guverinoma ya Turukiya yatangaje ko Hizmet ari umutwe w'iterabwoba.

    Nyuma y'amezi abiri, umutwe w'ingabo za Turukiya wagerageje guhirika Erdogan. Yavuze ko intego yayo ari ukurinda demokarasi perezida w'igitugu wa Turukiya.

    Mu ijoro ry'urugomo, televiziyo zagabweho igitero n'abasirikare, urusaku rwumvikanye i Istanbul na Ankara, abigaragambyaga bararashwe maze inteko nshingamategeko n'inyubako za perezida ziraraswa.

    Ariko ihirikwa ry'ubutegetsi ryananiwe kubona inkunga y'abaturage cyangwa igisirikare kinini ndetse n'umutwe w'ingabo uyoboye byabaye ngombwa ko utanga tanga. Guverinoma yashinje Gulen, ariko ahakana ibivugwa kandi yamagana ihirikwa ry'ubutegetsi.

    Ibihumbi n'ibihumbi bya'abaturage byafashwe iryo joro harimo abagabo, abagore, n'abana muri rusange. Icyo gihe, Gulen yari asanzwe aba mu buhungiro aho yimukiye muri Amerika mu mwaka wa 1999.

    Turkiya yasabye koherezwa kwe kugira ngo aburanishwe ariko Amerika yavuze ko agomba kubanza kubona ibimenyetso byerekana neza uruhare rwe muri coup d'etat. Yagumye muri Amerika icyo gihe cyose kugeza apfuye.

    Uyu mupadiri byagaragaye ko bitoroshye kumuganiriza mu kiganiro cyose yakoraga maze abaza ibibazo uwo azatora mu matora ateganijwe muri Turukiya. Ati: 'Niba nagira icyo mbwira abantu nshobora kuvuga ko abantu bagomba gutora abubaha demokarasi kugendera ku mategek babana neza n'abantu.

    The post umunyamadini wa Turukiya ushinjwa kuba yarateguye umugambi wo gushaka guhirika ubutegetsi mu mwaka wa 2016 appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/umunyamadini-wa-turukiya-ushinjwa-kuba-yarateguye-umugambi-wo-gushaka-guhirika-ubutegetsi-mu-mwaka-wa-2016/