Blog

  • Gatsibo: Umugore n'umwana bahitanwe n'ikirombe – #rwanda #RwOT

    Iyo mpanuka yabereye mu Kirombe kiri mu Kagari ka Kigabiro mu Mudugudu wa Kanyinya mu isambu isanzwe ari iy'umuturage itaragenewe ubucukuzi.

    Abaturage bari hafi y'aho ibyo bayebereye babwiye BTN ko aho bacukuraga hari harimo abantu bane, babiri babasha kurokoka ariko abandi babiri barimo umugore ubyaye rimwe n'umwana w'imyaka 14 bahasiga ubuzima.

    Umwe yagize ati 'Bapfuye nabi kuko ni nk'umusozi wabagwiriye nta wigeze ataka na mba. Hashize imyaka nk'ibiri hapfiriye abandi basore babiri kandi uriya mubyeyi cyishe yasize akana gatoya'.

    Abo baturage bavuga ko nta sosiyete izwi ikorera ubucukuzi muri ako gace ku buryo abajya bahagirira impanuka bagapfa nta muntu bijya bibazwa.

    Basaba ubuyobozi ko bwahagurukira icyo kibazo bukagiha umurongo ku buryo abaturage batakomeza kuhaburira ubuzima.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Remera, Urujeni Consolée, yavuze ko nyiri iyo sambu ari gushakishwa kuko iryo bara rikimara kuba yaketse ko ari bukurikiranwe agahita ahunga.

    Ibyo ngo byatewe n'uko yari azi neza ko mu isambu ye hakorerwaga ubucukuzi butemewe n'amategako kandi nta n'uburenganzira afite bwo gutanga impushya z'ubucukuzi.

    Urujeni yongeyeho ko nta sosiyete yigeze yegera ubuyobzoi isaba kuhakorera ubucukuzi ngo yimwe ibya ngombwa bityo ko nta baturage bakwiye kuba bajya gushakamo amabuye y'agaciro.

    Imirambo y'abitabye Imana yabashije gutabururwa ihita ijyanwa mu Bitaro bya Kiziguro.

    Mu Karere ka Gatsibo ikirombe cyahitanye abantu babiri


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gatsibo-umugore-n-umwana-bahitanwe-n-ikirombe

  • Umunyamakuru Martin Mateso yitabye Imana – #rwanda #RwOT

    Uyu munyamakuru wakoreye ibinyamakuru birimo Radio Rwanda, Televiziyo Rwanda na TV5 Monde, bivugwa ko yitabye Imana tariki 20 Ukwakira 2024 ubwo yari yaje mu Rwanda, azize indwara z'umutima.

    Radiyo Ijwi rya Amerika yatangaje ko Mateso yari yaje mu Rwanda kwizihiza isabukuru ye y'imyaka 70.

    Martin Mateso yari atuye mu Bufaransa aho yageze muri Mata 1994.

    Ntamuhanga Ningi Emmanuel wakoranye na Mateso, yigeze kuvuga ko Mateso yakundwaga cyane kuri Radio Rwanda kubera uburyo yavugaga neza Igifaransa.

    Ni umwe mu bakoze umwuga w'itangazamakuru ari n'umuhanzi, aho azwi ku ndirimbo zakunzwe zirimo 'Bibiyana', 'Amagorwa yo mu rugo', n'izindi.

    Mateso yakoreye ibinyamakuru bitandukanye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umunyamakuru-martin-mateso-yitabye-imana

  • Mu Rwanda hashyizweho ishuri ryigisha abashoferi batwara abantu – #rwanda #RwOT

    Iri shuri ryafunguwe kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Ukwakira 2024, rifungurwa mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali.

    Iri shuri ryafunguwe nyuma y'ishyirwaho ry'Itegeko rishya rigenga gutwara abantu n'ibintu ku butaka no mu mazi, aho ingingo yaryo ya 32 ivuga ko umuyobozi w'ikinyabiziga wifuza gukora umurimo wo gutwara abantu cyangwa ibintu, agomba kuba abifitiye impamyabushobozi y'umwuga.

    Ingingo ya 163 ivuga ko ukora uwo murimo nta mpamyabushobozi y'umwuga afite, ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw'ubutegetsi ya 50.000 Frw.

    Umuyobozi wa ATPR, Mwunguzi Théoneste, yavuze ko bahisemo gufungura iryo shuri kugira ngo bubahirize ibyo iryo tegeko risaba, no kurushaho guteza imbere serivisi batanga mu bijyanye no gutwara abagenzi.

    Ati 'Iyo turebye dusanga 70% y'abashoferi dufite bose barengeje imyaka 50, bisobanuye ko mu gihe kiri imbere bazajya muri pansiyo. Tugomba gutegura abazabasimbura.'

    'Ubushize ubwo hazaga bisi nshya 200, twararebye dusanga ntabwo hari haratekerejwe ko hakenewe abashoferi b'inyongera. Ubundi mu mwuga wacu, imodoka ebyiri ziba zigomba kugira abashoferi batatu. Hari hakenewe abashoferi 300 muri za modoka 200. Twaragerageje dushaka abashoferi hirya no hino ariko byaratugoye.'

    Mwunguzi kandi yavuze ko imyitwarire y'abashoferi bamwe na bamwe na yo yakunze kuvugwa ko itari myiza, ahanini bigaterwa n'uko nta mahugurwa bahawe ahagije.

    Ati 'Iyo urebye isuku y'umushoferi dufite uyu munsi, iyo urebye amakosa agenda akora, iyo urebye ubujura bubamo natwe bukaduhombya, ibyo twari twaragiye twibagirwa nibyo bije gukemurwa.'

    Umuyobozi Ushinzwe imfashanyigisho z'amasomo y'ubumenyingiro mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe Imyuga n'Ubumenyingiro (RTB), Rwamasirabo Aimable, yavuze ko iri shuri ryafunguwe baryitezeho byinshi.

    Ati 'Iri shuri rigiye guhugura umushoferi ujyanye n'igihe mu bijyanye n'imyifatire. Ubumenyi basanzwe babufite ariko icyaburaga ni imyifatire. Bahura n'abantu benshi, ku buryo imyitwarire yabo ikwiriye kuba myiza kurushaho'.

    Muvara Valens, Umushoferi wa City Express uri mu batangiranye n'iri shuri, yavuze ko yishimiye ko mu nteganyanyigisho bazahabwa harimo n'indimi, bikazaborohereza mu kazi.

    Mukarugwiza Eugenie, umushoferi umazemo imyaka itanu na we yavuze ko iri shuri aryitezeho kubafasha mu bijyanye n'ubumenyi mu by'ibinyabiziga batwara.

    Ati 'Hari nk'umuntu watwaraga nk'ibinyabiziga ugasanga ageze mu nzira imodoka imuzimiyeho ariko ntabashe kwirwanaho, agahamagara umukanishi. Hari byinshi aha tuzabasha kwigiramo nko kuba wabasha gukanika utuntu tworoheje no gutanga serivisi nziza.'

    Kugeza ubu mu Rwanda habarizwa abashoferi batwara abagenzi mu buryo bwa rusange basaga igihumbi. Iri shuri ritangiranye abanyeshuri 120 ariko ATPR ivuga ko bazagenda biyongera, dore ko icyiciro kimwe kizajya kimara amezi atatu.

    Umuyobozi wa ATPR, Mwunguzi yavuze ko iri shuri baryitezeho gukemura ibibazo byakundaga kugaragara mu byo gutwara abagenzi

    Iri shuri ryafunguwe rizatangirana n’abanyeshuri 120

    Bamwe mu bashoferi bagiye gutangirana n’iri shuri

    ATPR ivuga ko ishaka guhugura umushoferi ujyanye n’igihe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mu-rwanda-hashyizweho-ishuri-ryigisha-abashoferi-batwara-abantu

  • Abanyarwanda barenga 83% bakora akazi katagira amasezerano katajyanye n'ubuhinzi – #rwanda #RwOT

    Inzego ubukungu bwubakiyeho mu Rwanda zigenda zihinduka ziva ku mirimo gakondo zerekeza kuri serivisi n'ikoranabuhanga ziganjemo abakiri bato.

    Imibare igaragaza ko ibipimo by'akazi k'amasezerano ahoraho ugereranyije n'imirimo yose ari 24.1% naho iby'akazi ka bubyizi bikaba 65.1%.

    Imibare yavuye mu bushakashatsi ku murimo mu Rwanda igaragaza ko mu 2023 abagera kuri 90% bakoraga akazi katagira amasezerano, na ho 83.3% bakora akazi katagira amasezerano katajyanye n'ubuhinzi.

    Umunyamabanga Mukuru wa Syndicat y'abakora mu mahoteli, utubari na restaurant, Nyiratsinda Flora, yabwiye IGIHE ko mu mwuga bakora usanga umubare munini w'abakozi ari abanyabiraka ku abandi bake bafite amasezerano y'igihe kirekire.

    Ati 'Niba ari ikigo cy'abantu 400 b'abakozi usanga nk'abantu 150 ari ari bo bakozi bahoraho, abandi ngo ni abanyabiraka, ukaba umunyabiraka imyaka itanu igashira cyangwa irindwi.'

    Nyiratsinda avuga ko ikibabaje ari uko usanga abahura n'iki kibazo ari urubyiruko bari bakwiye guhabwa amasezerano y'akazi bakabasha no gusana inguzanyo zibafasha kwiteza imbere nyamara ntibazihabwe.

    Ati 'Bariya bana ko wumva abenshi ari n'urubyiruko bazatera imbere bate bahora muri ibyo? Ntateganyirizwa, nta masezerano y'akazi agira, aranahira mu gikoni akabura ubwivuza. Hari ibigo bibatanga, umwana ahembwa ibihumbi 10 Frw, ako kanya 5000 Frw bikaba ibya nyir'ikigo. Yiriwe yiyuha akuya kuva mu gitondo kugeza nimugoroba ariko amafaranga ye bakaza kuyagabana.'

    Muri iyi ngeri abakora nk'abanyabiraka biganjyemo abahereza abakiliya (serveurs), abateka, abatunganya ibyumba ndetse n'abakora amasuku.

    Yavuze ko hari abantu bamwe usanga bafite amasezerano y'akazi y'igihe kirekire kubera ko ari abatoni cyangwa hagendewe ku masano, abandi ugasanga bafite amasezerano y'akazi y'amezi abiri, bikamara imyaka n'imyaka.

    NISR igaragaza ko abakora akazi katagira amasezerano biganje mu bice by'icyaro ugereranyije no mu mijyi.

    Mu gihembwe cya kabiri cya 2024 byagaragaye ko 80% by'abafite akazi mu bice by'icyaro bafite amasezerano y'igihe gito abandi bagakora nka ba nyakabyizi na ho abo mu mijyi bakaba 42.1%.

    Nyiratsinda yahamije ko yegereye abahagarariye amahoteli ngo nibura bajye baha amasezerano abakozi bavuga ko ibiraka byabo bidahoraho bityo ko bataha abantu bose amasezerano n'akazi.

    Yahamije ko hari banki imwe mu zikorera mu Rwanda yagerageje kubaza icyo bakora kugira ngo abakozi bo mu mahoteli, utubari na restaurants bose bagire uburenganzira ku guhabwa inguzayo.

    Ati 'Yarambwiye ngo amasezerano y'akazi yo mu mahoteli ntabwo ari ayo guhabwa inguzanyo kuko abenshi baba bifitiye amezi.'

    Imibare igaragaza ko abanyabiraka beshi ari abatize n'abize amashuri abanza n'icyiciro rusange gusa, mu gihe iyi mibare igabanyuka cyane iyo bigeze ku bize amashuri yisumbuye.

    Uretse mu rwego rw'amahoteli imyuga myinshi irimo ubuhinzi, ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro n'ubwubatsi yiganjemo abakora akazi ka bubyizi.

    Abakora akazi badafite amasezerano kandi kadafite aho gahuriye n’ubuhinzi bari mu ngeri zitandukanye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyarwanda-barenga-83-bakora-akazi-katagira-amasezerano-katajyanye-n-ubuhinzi

  • RIB yerekanye abantu 10 bakekwaho kwigana Likeri #rwanda #RwOT

    Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi abantu 10 bakekwaho icyaha cyo kwigana inzoga zo mu bwoko bwa 'likeri' biyitirira inganda zizwi zisanzwe zikora, bagakoresha ibirango byazo bihimbano.

    Aba bafatiwe mu Karere ka Gasabo, umurenge wa Gisozi, aho batatu muri bo bakoraga izi nzoga mu buryo buhoraho mu gihe abandi barindwi bakaba ibyitso kuko bababikiraga ibikoresho bifashishaga.

    Mu bafashwe umwe muri bo yari Mutwarasibo aho bakoreraga mu rugo iwe ndetse bakamwishyura amafaranga menshi.

    Zimwe mu nzoga zafashwe

    Harimo abakurikiranweho kandi n'ibindi byaha birimo: kunyereza imisoro no kugerageza guha umugenzacyaha indonke (ruswa) ingana na 4,800,000frw kugira ngo atabakurikirana.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Thierry B Murangira yabwiye itangazamakuru ko ibyafatiriwe byose bifite agaciro kangana na 31,435,750frw.

    Yasabye abacuruza ibintu bitujuje ubuziranenge kubireka kuko ari icyaha gihanwa n'amategeko kandi kigira ingaruka mbi ku buzima bw'abantu no ku bukungu bw'igihugu.

    Abafashwe bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kimironko n'iya Rusororo, dosiye yabo ikaba yaroherejwe mu Bushinjacyaha.

     

    Source : https://flash.rw/2024/10/22/rib-yerekanye-abantu-10-bakekwaho-kwigana-likeri/

  • Ba Senateri Bideri na Uwera batorewe kongera guhagararira u Rwanda mu Nteko Nyafurika #rwanda #RwOT

    Abasenateri batoye Senateri Bideri John Bonds na Senateri Uwera Pélagie ngo bahagararire u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko Nyafurika, ihuriyemo ibihugu bigize Afurika Yunze Ubumwe.

    Aba basenateri batowe kuri uyu wa 22 Ukwakira 2024 biyongereye ku badepite batatu batowe, ari bo Depite Bitunguramye Diogene, Depite Wibabara Jennifer na Depite Tumukunde Aimée Marie Ange, bose bakaba batanu bazahagararira u Rwanda muri iyi Nteko.

    Senateri Bideri John Bonds yavuze ko nk'umuntu wari usanzwe mu Nteko Ishinga Amategeko Nyafurika bitazamugora gukomeza kuzuza inshingano zo guhagararira u Rwanda.

    Ati 'Nyobora na komisiyo y'ubucuruzi, gasutamo abinjira n'abasohoka y'iyi nteko ishinga amategeko [PAP]. Ibyo akenshi bimpa amahirwe nk'umuyobozi kuri urwo rwego kugira ngo turebe gahunda y'ibintu bizaganirwaho nkareba ingingo zishobora kuba zabangamira cyangwa se ingingo tubona zitari mu nyungu z'igihugu cyacu nkaba nazitangaho ibitekerezo.'

    Senateri Uwera Pélagie na we wari umaze imyaka itanu muri PAP yagaragaje ko bayoborwa n'icyerekezo cya Perezida Kagame wifuza ko Afurika yigira kandi ikaba imwe ku buryo imibereho y'abayituye irushaho gutera imbere.

    Ati 'Kuba umwe mu bagize iyi nteko twabibonyemo amahirwe menshi, byatumye tubashaka gutsura umubano n'izindi nteko zishinga amategeko, muri 275 bayigize urugero rwa hafi ni uko ku mbuga duhuriraho hari abatubaza uko bashobora kuzana abana babo kwiga hano mu Rwanda bikadutera ishema kubasubiza no kubasobanurira tukaba tubona rero tuzarushaho kubyongera dufatanyije.'

    Yahamije ko 'Tuzakomeza gushyira imbaraga mu gutanga ibitekerezo bigaragariza Abanyafurika amahirwe ahari, ariko cyane cyane buri gihugu kugira ngo abenegihugu n'abatuye Afurika bareke gukomeza gushakira ubuzima mu bihugu bituma bashyira ubuzima bwabo mu kaga ahubwo cyane cyane urubyiruko babyaze umusaruro amahirwe ari mu bihugu byabo.'

    Senateri Uwera yagaragaje ko azashyira imbere ibirimo gusaba ibihugu bya Afurika gufungura imipaka kugira ngo imigenderanire irusheho kwiyongera kuko bizatuma ubukungu n'imibereho myiza birushaho gutera imbere.

    PAP ni Inteko Ishinga Amategeko yo ku rwego rwa Afurika, ikaba urwego nshingamategeko rw'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe. Ni rumwe mu nzego icyenda zagenwe mu Masezerano yo mu 1991 (Abuja Treaty) ashyiraho Umuryango wita ku bukungu ku mugabane wa Afurika.

    Buri gihugu gihagararirwa n'abagize inteko ishinga amategeko batanu. Muri abo batanu nibura umwe agomba kuba ari umugore kandi bagahagararira imitwe ya politiki inyuranye ifite imyanya mu Nteko Zishinga Amategeko z'ibyo bihugu.

    Abadepite bagize PAP bashyirwaho n'Inteko Zishinga Amategeko z'ibihugu biyigize, ntabwo batorwa ku buryo butaziguye n'abaturage.

    U Rwanda ruhagararirwa n'Abadepite batatu n'Abasenateri babiri, manda yabo ikarangirana n'igihe iy'inteko ishinga amategeko yabatoye irangiriye.

    PAP igizwe n'Abadepite 275 bahagarariye ibihugu bigize Umuryango w'Afurika Yunze Ubumwe, byemeje burundu Amasezerano ashyiraho iyo Nteko Ishinga Amategeko.

    Source : https://flash.rw/2024/10/22/ba-senateri-bideri-na-uwera-batorewe-kongera-guhagararira-u-rwanda-mu-nteko-nyafurika/

  • Mukansanga Salima yahagaritse umwuga we wo gusifura #rwanda #RwOT

    Mukansanga Salima umusifuzi w'umukobwa wagaragaraga kurutonde rwabasifuzi mpuza mahang ba FIFA mumupira wamaguru, guhera mu mwaka wa 2012. Bikaba byaremejwe neza ubwo yajyaga gusifura mwirushanywa ry'igikombe cy'Isi cyabagore cyabereye mu Ubufaransa (2019 FIFA Women's World Cup in France).
    Uyu Mukansanga Salima akaba afite imyaka 36 yamavuko.

    Mukansanga Salima yatangaje ko yahagaritse umwuga we wo gusifura bivuye ku cyemezo cye bwite. Ibi yabigarutseho mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 22 Ukwakira 2024 aganira na B&B FM, avugako gusezera umwuga wogusifura ari icyemezo yafashe ku giti cye ndetse ko ibindi abantu bavuga atabizi.

     

    Mukansanga Salima yagiye yitwara neza atangira kumenyekana cyane mu rugendo rwe nk'umusifuzi wabigize umwuga mu mwaka wa 2022.Muri icyo gihe yanditse amateka yo kuba umugore wa mbere wasifuye mu Gikombe cya Afurika cy'Afurika cy'Abagabo (CAN) cyabereye muri Cameroun n'icy'Isi cya 2022 cyabereye muri Qatar.

    Ku wa 19 Gicurasi 2022 yatangajwe mu basifuzi batatu b'abagore bari gusifura Igikombe cy'Isi hamwe na bagenzi be, Stephanie Frappart n'Umuyapani Yoshimi Yamashita.

    Mukansanga Salima

    The post Mukansanga Salima yahagaritse umwuga we wo gusifura appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/mukansanga-salima-yahagaritse-umwuga-we-wo-gusifura/

  • Umuvugizi wa RIB Dr. Murangira yaburiye abakoresha imbugankoranyambaga mu kiganiro cya Waramutse Rwanda #rwanda #RwOT

    Umunyamategeko Ibambe Jean Paul yavuze ko hari ikibazo cyo kutamenya amategeko mu bakoresha imbuga nkoranyambaga kandi ko usanga mubazikoresha kugira ngo umenyekane bisaba ko hari uwo uvuga nabi kugira ngo umenyekane bityo usanga hari abakoresha izo mbuga batazi ibyaha bashobora kuzikoreraho bikaba byabageza mu gufungwa.

    Ku rundi ruhande asanga Urwego rw'Ubugenzacyaha RIB atari rwo rwonyine rufite inshingano zo kwigisha no gusobanurira abantu amategeko uko izi mbugankoranyambaga zikoreshwa,

    ahubwo hakwiye ubufatanye n'abanyamategeko n'izindi nzego z'umutekano kugira bahashye icyaha cyo guharabika biri kugaragara muri iyi minsi. Ni mu gihe umuvugizi wa RIB Dr. Murangira nawe yabikomajeho mukiganiro cya waramutse Rwanda gica kuri televiziyo y'Igihugu cy'u Rwanda.

    yakomeje agira ati: 'buri muntu wese ukoresha imbugankoranyambaga akazikoresha muburyo bwo guharabika umuntu ikintu atabiherewe uburenganzira ko ibyo aribyo tugukurikirana, nyiri uharabikw mu gihe yatanze ikirego cye ku bijyanye nibyo byo, uwabikoze agahamwa n'icyaha azajya ahanwa byintangarugero.

    Umunyamakuru Gentil Gedeon Ntirenganya yagaragaje ko akenshi usanga imyitwarire y'abantu ku mbuga nkoranyambaga ijyana n'indangagaciro zabo.

    Ati 'Binajyana n'ukuntu umuntu asanzwe ateye, ntabwo wambwira ko usanzwe uri umunyamahane ngo nujya ku mbuga nkoranyambaga unanirwe kugira amahane ariko iyo habuze guhanga ibyo ushyira ku mbuga nkoranyambaga, hari ubwo ubura ibyo ushyiraho, utangira gushyiraho ibigize ibyaha.'

    Amafoto yaranze ikiganiro cya Waramutse Rwamda gica kuri televiziyo y'Igihugu cy'u Rwanda.

     

    The post Umuvugizi wa RIB Dr. Murangira yaburiye abakoresha imbugankoranyambaga mu kiganiro cya Waramutse Rwanda appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/umuvugizi-wa-rib-dr-murangira-yaburiye-abakoresha-imbugankoranyambaga-mu-kiganiro-cya-waramutse-rwanda/

  • Yarangije ayisumbuye asubira mu cyaro korora inkoko: Ku myaka 19, Karere yinjiza 350.000 Frw ku kwezi – #rwanda #RwOT

    Karere ugisoza amashuri yisumbuye kuko yayasoje muri Kamena 2024, avuga ko ibikorwa bye byashibutse mu mafaranga ibihumbi 50Frw yahembwe n'ababyeyi be mu 2022 ashimirwa kwitwara neza mu bizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye.

    Aganira na IGIHE, ubwo twamusangaga mu imurika ry'ibikorwa by'umugore wo mu cyaro ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore wo mu Cyaro, yavuze ko yatangiye yorora inkoko z'amagi nkeya ariko bigenda bikura ku buryo ubu ageze aho yorora izigera ku 2000, ndetse yongeyemo n'ubundi bwoko bw'iz'imishwi agurusha abaturage bajya kuzorora.

    Mbere yo gusoza amashuri imirimo yayifashwagamo n'ababyeyi be, aho arangirije ahita abishyiraho umutima wose ku buryo abona bizamuteza imbere cyane.

    Ati 'Narangije amashuri yisumbuye muri uyu mwaka, mbasha kwegera ibikorwa byanjye, nongeramo n'inkoko nkuza imishwi nkayiha abaturage bakajya kwiyororera.'

    Yabonye umuvuno wo guhangana n'ikiguzi cy'ibiryo by'inkoko, ahinga igihingwa cyitwa Azolla cyongera intungamubiri mu biryo

    Karere wize amasomo y'Ubugenge, Ubutabire n'Ibinyabuzima(PCB) mu mushuri yisumbuye, yabonye ko ikiguzi cy'ibiryo by'inkoko kigenda kizamuka ndetse inkoko zigacuranwa n'abantu aho nazo zikenera kurya indagara, ibigori na soya, yatekereje icyo yakora ngo ahangane n'icyo kibazo.

    Mu mwaka wa 2023, yaje gukora ubushakashatsi kuri murandasi maze abona icyatsi cyitwa 'Azolla' gihingwa mu mazi, nyuma kikanikwa kikavamo ifu ivangwa n'ibiryo by'inkoko mu mwanya w'indagara na soya, maze agitumiza muri Tanzaniya.

    Ati “Ibi nabikoze ngamije gutanga umusanzu mu kurwanya imirire mibi, kuko kuvuga ko ugaburiye inkoko ibiryo birimo indagara na soya ngo izatanga amagi, bisa nk'aho ntacyo uramiye kuko n'ubundi ibyo iba iriye byari ibiryo byakariya abantu. Iki gitekerezo cy'ibiryo bya Azolla kwari ugukuraho ihingana ry'amatungo n'abantu bahuriraho ku biryo,''

    'Ubu sinkigorwa n'ibiryo by'inkoko mu gihe abandi borozi bakigorwa n'igiciro cy'ibiryo by'inkoko kigeze hafi kuri 700Frw ku kilo ku nkoko z'amagi na 800Frw ku z'inyama, kandi zitanga amagi meza arimo umuhondo uhagije, n'imishwi ikura neza nta kibazo.''

    Yakomeje avuga ko abibonamo n'ikindi gisubizo cyo kurengera ibidukikije kuko Azolla ifumbirwa n'imyanda nk'ibishishwa by'imineke, iby'ibirayi n'ibindi bisigazwa by'ibiribwa, bikaba bikuyeho umwanda ndetse binagize undi mumaro wo gukora ibiryo.

    Karere Ibyiza Winner, ugitegereje amanota y'ibizimani bisoza amashuri yisumbuye ngo azabone uko yerekeza muri Kaminuza, avuga ko ubu nta kibazo yagira ngo ananirwe ku kikemurira, adasabye ababyeyi be, aho byibura abasha kwihemba ibihumbi 350 ku kwezi.

    Agira inama urubyiruko bagenzi be gutekereza kure bagashaka ikintu cyose cyabyara ifaranga aho kugira ngo bahore batekereza ko byose bazabikemurirwa n'ababyeyi.

    Karere Ibyiza Winner w’imyaka 19, ahamya ko azakomeza kwitangira ubworozi mu ntego yo kurwanya imirire mibi

    Yamurikiye abitabiriye uyu munsi uburyo ahingamo icyatsi cyuje intungamubiri cyitwa ‘Azolla’ gihingwa mu mazi nko mu mabasi, ibidamu,… nyuma akabyumisha, akabisya bikavamo ibiryo by’inkoko

    Ni akazi akora agakunze cyane kuko yanagatangiye mbere yo gusoza amashuri yisumbuye

    Karere ubu yinjiza ibihumbi 350Frw ku kwezi yamaze guhemba abakozi n’ibindi byose.

    Azolla nyuma yo kumishwa, ngo igaburirwe inkoko. Ni icyaatsi cyuje intungamubiri(proteines) ku rwego rw’indagara cyangwa soya bisanzwe bihabwa inkoko.

    Ku Munsi Mpuzamahanga w’Umugore wo mu Cyaro yamurikiye abarimo Minisitiri wa MIGEPROF ibyo akorera iwabo mu cyaro cya Nyamagabe bikamuteza imbere.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/yarangije-ayisumbuye-asubira-mu-cyaro-korora-inkoko-ku-myaka-19-karere-yinjiza

  • Umujyi wa Kigali wasabye ibigo bitanga serivisi gushyiraho imisarani itishyurwa – #rwanda #RwOT

    Ni mu buryo bwo gukuraho, icyari cyarafashwe nk'umuco aho umuturage yajyaga gushaka serivisi ari bumare umwanya aho agiye kuyishaka, yakenera ubwiherero bikamusaba kujya kubushaka ahandi kandi ari busabwe kubwishyura.

    Nk'uwitwa Niyonshuti Jean Claude yabwiye RBA ko yagiye ku kigo cy'imari giherereye mu Karere ka Nyarugenge ahazwi nka Nyabugogo, akubwe yoherezwa ahandi yagombaga kwishyura ibintu agaragaza ko bitari bikwiriye mu mujyi nk'uwa Kigali.

    Ati 'Nabwiye umusekirite ko nshaka ubwiherero, arambwira ati nta buhari, ahubwo sohoka ujye kubushaka aho buri, urishyura 100 Frw nta kibazo urongera ugaruke utangire gushaka serivisi washakaga.'

    Mukaneza Jeanne d'Arc agaragaza ko hari igihombo kuko bisa nko kudahabwa serivisi zuzuye, aho uba wagiye gushaka serivisi ushobora no kwishyura hanyuma, ukishyuzwa n'iyo kwagakwiriye guhererwa ubuntu.

    Habimana Flodouard ati 'Ni igihombo, ushobora gufata moto ukajya kubanza gushaka ubwiherero kandi urabwishyura. Uhomba igihe ugahomba n'amafaranga. Bibaye byiza babitekerezaho.'

    Umuyobozi Mukuru ushinzwe Itumanaho mu Mujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine, yavuze ko kudatanga ubwiherero bitagakwiriye ndetse ubikorewe akwiriye gutanga amakuru bagakurikiranwa.

    Ati 'Abantu bose bafite serivisi zituma abantu babagana ari benshi bose basabwa kugira ubwiherero. Ni inshingano zo kubugira kandi no gukora ku buryo busa neza umunsi wose. Tugenda tubasura tubibutsa ko ari inshingano zabo.'

    Mu igenzura ryakozwe hagaragaye ko umubare munini w'ibigo bitagira ubwiherero rusange ari ibikorera mu nyubako zubatswe kera zitari zigenewe kwakira abantu benshi, icyakora bagasabwa ko bagomba gushaka uburyo bazishyiramo, ubonye bitakozwe agatanga amakuru.

    Umunsi ku wundi Umujyi wa Kigali uganwa n'abantu benshi bashaka serivisi, na cyane ko utuwe n'abarenga miliyoni 1.7 bavuye ku barenga gato ibihumbi 400 bari bawutuye mu 2000, bakiyongeraho abava mu ntara baje kuwushakamo amaramuko na serivisi.

    Ibyo ni byo bituma uyu mujyi ukaza ibijyanye n'isuku n'aho kwiherera, abawugana bagahabwa serivisi mu buryo bunoze.

    Umujyi wa Kigali wasabye abafite inyubako zihuriramo n’abantu benshi bashaka serivisi gushyiraho ubwiherero bw’ubuntu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umujyi-wa-kigali-wasabye-ibigo-bitanga-serivisi-gushyiraho-imisarani-itishyurwa