Blog

  • Hegitari zirenga 1000 zizaba zuhirwa hakoreshejwe imirasire: Ibizibandwaho mu buhinzi muri NST2 – #rwanda #RwOT

    Muri Gahunda ya Kabiri yo Kwihutisha Iterambere (NST2), Guverinoma yihaye intego yo kuzamura ubukungu bw'Igihugu ku kigero cya 9,3% buri mwaka.

    Kugira ngo iyo ntego igerweho, hazongerwa umusaruro mu nzego zose z'ubukungu; aho hazakorwa ku buryo ubuhinzi buziyongera ku kigero cyo hejuru ya 6%, naho inganda na serivisi bikaziyongera hejuru ya 10% buri mwaka.

    Biteganyijwe ko umusaruro w'ubuhinzi uzongerwa ku kigero cya 50% ku buryo u Rwanda ruzihaza mu biribwa, mu bihingwa by'ingenzi byatoranyijwe, ndetse rugasagurira amasoko.

    Hazabaho kwihaza ku bikomoka ku matungo, hongerwe umubare w'inganda zitunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi; habungabungwe ubwiza bw'umusaruro w'ubuhinzi n'ubworozi, ndetse hongerwe ingano y'ifumbire mvaruganda n'izindi nyongeramusaruro ku kigero cyo hejuru.

    Ibyo bizajyana no gukomeza gahunda yagezweho yo kwihaza mu gutubura imbuto zihingwa imbere mu Gihugu.

    Guverinoma igaragaza ko izo ntego zizagerwaho hongerwa ingano y'umusaruro w'ibihingwa by'ingenzi byatoranyijwe, birimo ibigori, ibishyimbo, ibirayi, umuceri, imyumbati, ingano, n'ibitoki.

    Biteganyijwe ko Igihugu kizihaza mu bihingwa nk'ibigori, ibirayi n'ibishyimbo kuburyo hatazakenerwa kubitumiza mu mahanga.

    Uko kwiyongera k' umusaruro kuzagerwaho binyuze mu kongera ingano y'ifumbire mvaruganda mu Gihugu, kuyigereza ku gihe ku bahinzi, no kongera ingano yayo ikava ku biro 70 kuri hegitare ikagera ku biro 94,6 kuri hegitari. Ngo ibyo bizakorwa inajyanishwa n'imiterere y'ubutaka.

    Muri NST2, Guverinoma iteganya ko hirya no hino mu Gihugu hazongerwa, hanashyirweho ibyanya byihariye bikorerwaho ubuhinzi bwa kijyambere (Agri Hub and Food Basket Sites).

    Bimwe muri ibyo byanya bizaba birimo imishinga minini y'ubuhinzi n'ubworozi, imeze nk'ukorerwa mu cyanya cyatunganyijwe uzwi nka Gabiro Agribusiness Hub, n'uwa 'Gako Beef' uzatunganya inyama zoherezwa mu mahanga.

    Biteganyijwe ko kugeza mu 2029 hazanongerwa ubuso bw'ubutaka buriho amaterasi y'indinganire, buve kuri hegitari 142,000 bugere kuri hegitari zisaga 160,000.

    Ubuso bwuhirwa hakoreshejwe imirasire y'Izuba buzikuba hafi kabiri

    Guverinoma kandi ivuga ko hazongerwa ubuso bw'ubutaka bwuhirwa, aho buzava kuri hegitari 71,000 bukagera kuri hegitari zisaga 130,000.

    Mu kiganiro aherutse kugirana na The New Times, Umuyobozi w'ishami rishinzwe kuhira no gufata neza ubutaka mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n'Ubworozi, RAB, Hitayezu Jerome, yavuze ko u Rwanda ruteganya kongera ubuso bwuhirwa hakoreshejwe imirasire y'Izuba, bukava kuri hegitari 646 buriho ubu bukagera kuri hegitari 1,146 mu 2029.

    Ati 'Dufite intego y'uko mu 2029 tuzaba twarongeyeho hegitari 500 zuhirwa hakoreshejwe ingufu z'imirasire y'Izuba.'

    Hitayezu yasobanuye ko mu 2024-2025 hazongerwaho hegitari 60, izigera ku 100 zongerweho mu 2025-206 n'izindi nkazo mu 2026-2027, naho mu 2027-2028 na 2028-2029 hazajya hongerwaho 120 buri mwaka.

    Uretse kuba imikoreshereze y'ingufu z'imirasire mu kuhira yoroshye kurusha imikoreshereze y'izindi ngufu, binagabanya imyuka ihumanya ikirere bigafasha mu kubungabunga ibidukikije.

    Guverinoma iteganya ko hazakorwa ubukangurambaga buzatuma abahinzi n'abikorera bayoboka ubwo buryo bwo kuhira hifashishijwe ingufu z'imirasire, bakabikora ku giti cyabo bidasabye nkunganire ya Leta.

    Ibyo ngo bizunganira ingufu Guverinoma ishyize muri iyo gahunda zo gutanga nkunganire ku bakeneye gukoresha bene ubwo buryo bwo kuhira.

    Kugeza ubu uturere dukorerwamo ibikorwa byo kuhira hifashishijwe imirasire y'Izuba turimo Bugesera, Kayonza, Rwamagana, Nyagatare, Ngoma, na Ruhango.

    Kuhira hakoreshejwe imirasire y’Izuba bizoroshya kuhira mu gihugu hose kandi bigabanye imyuka ihumanya ikirere.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hegitari-zirenga-1000-zizaba-zuhirwa-hakoreshejwe-imirasire-ibizibandwaho-mu

  • Afrique agiye gushyira ahagaragara Alubumu ye ya mbere #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Kayigire Josue uzwi nka Afrique yateguje ko agiye gushyira ahagaragara alubumu ye ya mbere, yemeza ko izanyura abakunzi be. Abinyujije ku mbuga nkorambaga ze, uyu muhanzi yateguje abamukurikira ko agiye gushyira ahagaragara umuzingo(album) kandi uzabanyura. Ni umuzingo yise In2Stay avuga ko yitondeye.

    Yagize ati: 'Ijwi rishya ririmo kuzamuka, aho injyana ihura na roho, hanyuma inkuru zikabaho, vuba ndashyira hanze umuzingo, mukomeze mukurikire iby'urugendo.' Ni umuzingo atigeze atangazaho byinshi ibijyanye n'umubare w'Indirimbo ziwuvize cyangwa igihe azawutangariza, uretse kuba yasabye abakunzi be kutamutererana.
    Afrique yamenyekanye cyane mu ndirimbo zirimo Agatunda, Chadia, Rompe, Akanyenga, Banyica n'izindi. Mu  umwaka ushize 2023, Afrique yari yatangaje ko imirimo yo gutunganya umuzingo we cyangwa alubumu  , igeze ku kigero cya 90 kwijana.

    The post Afrique agiye gushyira ahagaragara Alubumu ye ya mbere appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/afrique-agiye-gushyira-ahagaragara-alubumu-ye-ya-mbere/

  • Abaturage ba Gicumbi baravuga ko imirimo yahagaze k'ubwikiraro gihuza Umurenge wa Kaniga na Cyumba cyangiritse #rwanda #RwOT

    Abaturage mu Kagari ka Nyarwambu mu Murenge wa Kaniga Akarere ka Gicumbi, baravuga ko baheze mu bwigunge nyuma y'uko ikiraro cyiri mu muhanda ubahuza n'Umurenge wa Cyumba wangiritse none kuhagera bikaba ari imbogamizi zikomeye.

    Ni mu gihe umuyobozi w'akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel yavuze ko uriya muhanda uzakorerwa mu mushinga bahafite wo gutunganya igishanga cya Gatuna.

    Ibyo byo uyu muyobozi yabyamaganiye yivuye inyuma avuga ko ataribyo ati: 'ibijya gukorwa byose biba biri mu ingengo y'imari ya Leta nkeretse iyo habayeho imbogamizi y'ibikorwa hakaba habaho ibiza bitunguranye bigatuma ingengo y'imari ihinduka.

    Ikiraro

    Igishanga

    Abaturage baravuga ko baheze mu bwigunge nyuma y'uko umuhanda ubahuza n'Umurenge wa Cyumba wangiritse none kuhagera bikaba ari imbogamizi zikomeye.

    The post Abaturage ba Gicumbi baravuga ko imirimo yahagaze k'ubwikiraro gihuza Umurenge wa Kaniga na Cyumba cyangiritse appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/abaturage-ba-gicumbi-baravuga-ko-imirimo-yahagaze-kubwikiraro-gihuza-umurenge-wa-kaniga-na-cyumba-wangiritse/

  • Leny Yoro kuva yavunika metatarsal muri pre-shampiyona yagaragaye mu myitozo kuwa mbere #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Manchester United yasinyishije miliyoni 52 zama pound mu mpeshyi Leny Yoro kugeza ubu yagarutse mu myitozo i Carrington kuwa mbere kuva yavunika muri metatarsal MNU yagaragaje ko arimo arakira.

    Yoro ubwo yavunikaga igihe Manchester United yahuraga mu mukino umwe na Gunners ku kibuga cya SoFi giherereye Inglewood muri Nyakanga, nyuma y'iminsi 10 gusa avuye muri Lille mu gihe cyo gukinira umukino wa mbere na Rangers

    Umufaransa yanze kumara amezi agera kuri atatu yose nyuma yo kubagwa, maze United itanga amakuru ku imbugankoranyambaga zayo kuwa 21 Ukwakira kuyu mwaka ko uyu mukinnyi yatangiye imyitozo.

    Iyi kipe yashyize ahagaragara amashusho ya Yoro atangira gahunda y'imyitozo ku giti cye hanze ya Carrington, akavuga ko uko akomeza kwitoza cyane ashobore kongera kwinjira mu itsinda rikuru ry'abakinnyi ba MNU vuba mu byumweru bike biri imbere.

    Leny Yoro yagarutse mu myitozo ubwo MNU yagaragaje uyu mukinnyi ari mu myitozo

    'Haracyariho akazi kenshi ko gukora kugira ngo agaruke mu bakinnyi nkibisanzwe, ariko ni byiza rwose kubona amasezerano ya Manchester United adapfa ubusa gusinyisha umukinnyi yarangiza akavunika'. Leny Yoro kuri miliyoni 52 zama pound yasinyishijwe kugeza ubu yagarutse mu myitozo kuwa mbere kuva yavunika avunika.

    The post Leny Yoro kuva yavunika metatarsal muri pre-shampiyona yagaragaye mu myitozo kuwa mbere appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/leny-yoro-kuva-yavunika-metatarsal-muri-pre-shampiyona-yagaragaye-mu-myitozo-kuwa-mbere/

  • Kirehe: Abarenga 1100 batangiye guhugurwa ku gukemura amakimbirane y'ubutaka – #rwanda #RwOT

    Ni amahugurwa bari guhabwa n'Ikigo gishinzwe Ubutaka kubufatanye n'umuryango utegamiye kuri Leta wa Landesa wiyemeje gufatanya na Leta mu guhugura izi nzego kugira ngo zikemure neza ibibazo by'ubutaka abaturage bakunze kugirana.

    Mu byo bari guhuguramo aba bayobozi harimo itegeko rigenga ubutaka ryasohotse mu 2021, bahugurwa kandi ku mategeko agenga umuryango kuko ubutaka akenshi ngo bukunze kuba ari ubw'umuryango bakamenya ibijyanye n'izungura, uko umuntu wasezeranye ivanga mutungo yahabwa ubutaka.

    Bazanahugurwa uko bakemura impaka zishingiye ku butaka ku buryo bafasha abaturage mu gukemura ibibazo byabo bitagombereye kujya mu nkiko.

    Umuyobozi w'umuryango Landesa uri gufatanya n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubutaka, Emmanule Ngomiraronka, yavuze ko ku ikubitiro batangiye guhugura abayobozi bashinzwe ubutaka kuva ku Karere kugeza ku Murenge aho bifuza kububakira ubushobozi mu kumenya uko bakemura ibibazo by'ubutaka mu baturage btarinze kujya mu nkiko.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyarubuye, Munyaneza William, yavuze ko aya mahugurwa yari akenewe cyane kuko ngo hari ibibazo byinshi byagiye bisigara nyuma y'uko ubutaka bwose bubaruwe, yavuze ko benshi mu bayobozi iyo bagiye kubikemura usanga batabikemura neza ku buryo byarangira burundu.

    Ati “Hari ibibazo bigaragara mu ibarura ry'ubutaka ryabaye ariko ugasanga ibyangombwa byagiye bitangwa harimo amakosa nk'abafite ibyangombwa bitari mu butaka bwabo nyirizina, hari abantu bahitaga bayoboka inzira y'inkiko. Hari n'ibibazo twajyaga duca tutaziko byananyuzwa mu buhuza bikarangira neza ubu rero twishimiye aya mahugurwa twahawe ku buryo umuturage azajya abona serivisi adasiragiye.'

    Uwase Christine ushinzwe ubutaka mu Murenge wa Mahama, yavuze ko hakiri abantu benshi bashyizwe muri komite zo gukemura ibibazo by'ubutaka ariko batarigeze bahugurwa ku buryo bashobora no guca izo manza nabi, yavuze ko aya mahugurwa agiye kubafasha kurushaho kumenya uko bafasha abaturage mu bibazo bahura nabyo umunsi ku munsi.

    Umuyobozi Mukuru w'Ikigo gishinzwe Ubutaka, Nishimwe Marie Grace, yavuze ko abasaba serivisi z'ubutaka abenshi baba batazi amategeko agenga ubutaka ku buryo n'abayobozi bo mu nzego z'ibanze nabo abenshi usanga batayazi, ibibazo by'imbibi ngo abantu bakwiriye kumenya ko atari amakimbirane ahubwo ari ibintu abantu bakumvikana bigakosorwa..

    Ati “Hari n'abiyandikishijeho ubutaka butari ubwabo, inzego z'ibanze turimo kuganira ku buryo bushoboka bwo gukosora ayo makuru bitagiye mu manza. Icyo gihe umuturage yegera inzego z'ibanze akagaragaza ko ubutaka yari yariyandikishijeho atari ubwe bigakosorwa. Abo mu nzego z'ibanze turabasaba ubufatanye.'

    Muri aka Karere ka Kirehe hagaragajwe ko hari harabaruwe ibibanza ibihumbi 28 byari bitarabonerwa amakuru, kuri ubu ibigera ku 6000 byabonewe amakuru mu gihe 3000 byabonewe amakuru bininjizwa muri registre y'ubutaka.

    Abayobozi bashinzwe ubutaka mu Karere no ku mirenge hamwe n'Abanyamabanga Nshingwabikorwa nibo bahereweho mu guhugurwa ki gukemura amakimbirane yo mu butaka

    Umuyobozi w'Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, yavuze ko aya mahugurwa azabafasha cyane

    Ngomiraronka Emmanuel uyobora umuryango Landesa yavuze ko bazahugura abayobozi 1100 kugira ngo bafashe abaturage

    Umuyobozi w'Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, yavuze ko aya mahugurwa azabafasha cyane


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kirehe-abarenga-1100-batangiye-guhugurwa-ku-gukemura-amakimbirane-y-ubutaka

  • Imva yikubye kabiri, ikiguzi cyo gushyingura kiratumbagira! Umuti uzaba uwuhe? – #rwanda #RwOT

    Ahari irimbi mbere harangwaga n'imisaraba myinshi ishinze mu runyuranyurane rw'indabyo ariko uko iterambere rirushaho kwihuta ubu harangwa n'urwererane rw'amakaro yubatse neza ateyemo ifoto n'amazina y'uhashyinguye.

    Ingingo ya gatanu y'Itegeko rigena imitunganyirize n'imikoreshereze y'amarimbi ivuga ko umurambo ushyingurwa mu mva yihariye kandi buri mva igomba kugira uburebure butarengeje metero ebyiri n'igice (2,5m), ubugari butarengeje santimetero mirongo inani (80cm) n'ubujyakuzimu butari munsi ya metero ebyiri (2m).

    Ishimangira ko ababishatse bafite uburenganzira bwo gushyingura imirambo y'ababo irenze umwe mu mva imwe, ku buryo bagerekeranya amasanduku. Gusa isanduku yo hejuru igomba kuba iri nibura muri metero ebyiri (2m) z'ubujyakuzimu.

    Iri tegeko kandi risaba ko hagati y'imva n'indi hagomba kuba hari nibura santimetero mirongo itanu (50 cm) mu mpande zombi.

    Umuyobozi w'ishami rishinzwe imitunganyirize n'imikoreshereze y'ubutaka mu Kigo cy'Iguhgu gishinzwe ubutaka Rutagengwa Alexis, aherutse gutangaza ko abantu benshi bahitamo gushyingura mu mva zidasanzwe ndetse bagasa n'abiyongeza ubutaka ku buryo ikibanza umuntu umwe ashyingurwamo kiba cyenda kwikuba kabiri.

    Ati 'Aho hagiriyemo ba rwiyemezamirimo badufasha gucunga amarimbi bagiye bashyiramo ubundi buryo aho irimbi baryubakira bakoresheje ibikoresho by'ubwubatsi, bagashyiramo amatafari ahiye, sima, beton bakamwubakira rwose ukabona ko umuntu afashe ikibanza, bagashyiraho amakaro bagakora isuku ya ya makaro, ibyo kubikora byahise bikuba kabiri imva mbere umuntu yajyaga akoresha.'

    'Kuko kuyubakira bisaba ko abantu babona aho bahagarara bakubaka, mbere itegeko ryateganyaga ko ubugari bw'imari ari santimetero 80, ubu bisigaye ari metero imwe n'igice kugira ngo abubaka hano bubake bakikize hose babone n'aho bashyira ya matafari na sima.'

    Nk'ubu mu irimbi rya Rusororo ryatangiye mu 2011 biteganyijwe ko rizamara imyaka 20 rikagera mu 2030 ariko mu 2022 ryahise ryuzura ku buryo bongeyeho ubundi butaka kubera ko hahise himakazwa ibyo gushyira amakaro ku mva ubuso bw'aho umuntu ashyingurwa buriyongera, imyaka ryari kumara rikoreshwa iragabanyuka.

    Irindi rimbi biheruka kwemezwa ko ryuzuye ni irya nyamiramo, rwiyemezamirimo uricunga akavuga ko muri Nzeri 2024 ryari risigaranye aho gushyingura hangana na metero kare 300.

    Amategeko ateganya ko kugira ngo imva isanzwe ishyinguwemo yongere ishyingurwemo indi mirambo, bitegereza imyaka 10, na ho mu mva zidasanzwe bitegereza imyaka makumyabiri 20 uhereye ku gihe cya nyuma imva yashyinguriwemo.

    Rutagengwa ati 'Amarimbi dufite ataragiye akoresha ubu buryo bwa beton iyo ugiyeyo usanga harabaye ishyamba ryiza cyane, harameze ibindi bimera byiza cyane uyu munsi hakoreshejwe ibindi. Bubatsemo, baciyemo ibibanza bubatsemo ibikorwa remezo bikomeye n'ibindi bikoreshwa ibindi kubera ko ibyo bintu bitigeze bihajya ndetse twasanze gushyiraho ibi bintu bya sima bituma irimbi riba ahantu hateye ubwoba kuko ntabwo ari ahantu wisanzura.'

    Hari kwigwa ku buryo bushya bwo gushyingura

    Amarimbi yubakiye n'amakaro cyangwa amennyeho beton n'andi yubakishije ibikoresho biramba ntabwo asaza mu myaka igenwa n'amategeko ndetse abangamira ibidukikije.

    Ibi kandi binajyana n'uko ikiguzi cyo gushyingura cyagiye kizamuka kuko hari aho imva igeza kuri miliyoni 1 Frw, hakiyongeraho ikiguzi cy'isanduku, kugeza umuramo ku irimbi n'umuhangowo gukaraba.

    I Nyagatare imva ihenze ni ibihumbi 400 Frw, hakaba iy'ibihumbi 250 Frw, abandi bagafata iz'ibihumbi 220 Frw, iz'ibihumbi 25 Frw iya make cyane ikaba iya ibihumbi 15 Frw.

    Rutagengwa yavuze ko hari umushinga w'itegeko uri kwigwaho ugamije kunoza uburyo bwo gushyingura butangiza ibidukikije.

    Ati 'Hari uburyo twabonye mu bihugu byateye imbere aho irimbi za metero ebyiri twavugaga ziba zitangiza ibidukikije, ni ukuvuga umuntu ni isanduku ibora yashyizwemo ashyirwa mu gitaka kuko na Bibiliya irabivuga ko aho twavuye ari ho tugomba gusubira. […]Ahubwo hejuru haterweho indabo n'ubusitani nibashaka haterwe ibiti cyangwa ibyo biti ari byo bitandukana ariko habe ari ubusitani bucunzwe.'

    Yahamije ko abashinzwe gucunga amarimbi basigarana akazi ko gukora utuyira twiza, gutunganya indabo n'ubusitani bitandukanye no guhora uhanagura amakaro yasaza ukongeraho andi.

    Ati 'Twari twavuze ngo dushobora gushyiraho akantu kangana na santimetero 15 ku mutwe w'imva. Imva isanzwe ikagira 100% nta kintu na kimwe kigiyeho hakamera ibyatsi n'ibiti ariko ku mva idasanzwe hakajyaho ibyatsi n'ibiti ariko hongerweho akantu gato g kujyaho izina rye n'ifoto.'

    Mu bindi biteganyijwe gushyirwamo imbaraga ni uguhindura imyumvire y'abaturage bakayoboka gahunda yo gutwika imirambo, cyangwa kubaka inyubako zo gushyinguramo zaba izo mu kuzimu cyangwa izo hejuru zishobora gushyingurwamo abantu benshi icyarimwe.

    Magingo aya mu Rwanda hari amarimbi arenga 1450, ari ku buso bubarirwa muri hegitari ibihumbi 15.

    Hari gutekerezwa uburyo amarimbi atazajya yubakirwa n’amakaro cyangwa sima hagamijwe kurengera ibidukikije


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imva-yikubye-kabiri-n-ikiguzi-cyo-gushyingura-gihanitse-bisonga-abagize-ibyago

  • Imbabazi za Perezida wa Repubulika ni igihango n'Igihugu, ugitatiye kiramusama #rwanda #RwOT

    Mu burenganzira ahabwa n'itegeko, ariko cyane cyane muri gahunda yo gutanga amahirwe ngo abanyabyaha bikosore, bongere bafatanye n'abandi kubaka igihugu, mu mpera z'icyumweru gishize Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yongeye guha imbabazi abagororwa basaga 2000, barimo n'abazwi cyane nka Emmanuel Gasana wigeze kuyobora Polisi y'uRwanda, na Edouard Bamporiki wabaye Minisitiri w'Umuco.

    Iyo nkuru igisohoka, benshi mu Banyarwanda, babinyujije ku mbuga nkoranyambaga, bashimiye Umukuru w'Igihugu impuhwe n'ubushishozi bimuranga, ariko banasaba by'umwihariko Gasana na Bamporiki kutazatera inyoni ayo mahirwe, ahubwo bakazerekana ko Inkotanyi nyakuri ari iyemera guterwa icyuhagiro, igihano ntikibe umuvumo, ahubwo kikayibera imbarutso yo kuzinukwa icyakongera kuyiteranya n'Igihugu.

    Abanditse ubu butumwa, ngo bakurikije uko basanzwe bazi Gasana na Bamporiki, bagaragaje ko babizeyeho umutima wo gushima no kwikosora. Icyakora, uku gukebura abagiriwe imbabazi barabishingira kubo tuzi batindijwe no kurenga umuryango wa gereza, maze bakatwereka ko aho kugororwa bagoramye kurusha mbere.

    Urugero ni nka Ingabire Victoire na Paul Rusesabagina, berekanye ko kubababarira ari nko gutokora ifuku, cyangwa kuhagira ingurube yibera mu isayo!

    Izi ndashima zombi Perezida Kagame yazigiriye impuhwe, azivana mu gifungo zagombaga kuzamaramo igihe kitari gito cy'ubuzima bwazo, none zasubiye mu bugambanyi bugamije kumena amaraso y'Abanyarwanda.

    Nyamara kandi iyo batakamba wagirango babaye abantu! Nko mu ibaruwa Rusesabagina yandikiye Perezida Kagame yemera icyaha akanagisabira imbabazi, yarahiraga ko atazongera kugaragara mu migambi mibisha nk'iyo ubutabera bwari bwamuhaniye. Nyamara ubu uwo mugome ntasiba mu manama no mu bitangazamakuru mpuzamahanga avuga ko yarenganye, anashishikariza abandi kujya mu mitwe igambiriye kugirira nabi Perezida Kagame wamukuye ahakomeye.

    Uyu Rusisibiranya yirirwa akwiza ibinyoma ngo yafungiwe 'mu ibagiro', yirengagije ko ubwo yari muri gereza ya Mageragere yasuwe n'amacuti ye, akibonera, ndetse akayibwirira ko afashwe neza cyane.

    Umunyarwanda ati' bazirunge zange zibe isogo'! Ingabire Victoire nawe ntiyitaye ku neza yagiriwe. Reka da! Ingabire ntiyatezutse ku kugambanira uRwanda n'abayobozi barwo, abinyujije mu ishyaka rye FDU/FDLR, ku mizindaro ye nk'uwo yise 'Imbaritso ya Demokarasi', za BBC- Gahuzamiryango, VOA n'abandi bashishikajwe no kubona Abanyarwanda bongeye kumarana. Nta munsi wira Ingabire Victoire ateretse uwamufunguye ko yamwibeshyeho, ko umutuzo w'Abanyarwanda umubangamiye cyane.

    Ubundi umuntu ushyira mu gaciro azi ko kugirirwa imbabazi na Perezida wa Repubulika atari amahirwe aza kenshi, cyangwa abonwa na benshi. Niyo mpamvu uwo asekeye aba akwiye kuyasigasira, akirinda icyakongera kumugusha mu byaha. Keretse wiyemeje kuba 'mpanavuba' nka Rusesabagina na Ingabire, kandi ntibihira benshi.

    Niyo mpamvu aba basaga 2.000 bagize uyu mugisha wo kuva muri gereza batarangije ibihano, basabwa kwerekana ko bahindutse koko. Bakaba intangarugero mu bo basanze, kuko ari byo bizatuma bakirwa neza, ntibafatwe nk'ibicibwa, ahubwo bagafashwa kugera kubyo abandi bagezeho mu gihe bari mu igororero.

    The post Imbabazi za Perezida wa Repubulika ni igihango n'Igihugu, ugitatiye kiramusama appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/imbabazi-za-perezida-wa-repubulika-ni-igihango-nigihugu-ugitatiye-kiramusama/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=imbabazi-za-perezida-wa-repubulika-ni-igihango-nigihugu-ugitatiye-kiramusama

  • Kamonyi: U Rwanda rurarinzwe kandi nta muntu ushobora kurutinyuka muri aka karere-Gen. Maj Vincent Gatama #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w'Ingabo(RDF) mu Ntara y'Amajyepfo, Gen. Maj Vincent Gatama yabwiye abayobozi batandukanye bo mu mirenge ya Kayenzi na Karama kudatezuka mu gushyira imbaraga m'ubufatanye n'izindi nzego ku kubungabunga Umutekano. Yasabye abayobozi kwegera no gufasha abaturage mu rugendo rw'iterambere. Yabijeje ko ku kijyanye n'Umutekano u Rwanda rurinzwe ku nkiko zose, ko muri aka karere nta muntu wahirahira arutinyuka. Gusa hasi iyo imbere mu baturage ishyamba si ryeru.

    Gen. Maj Vincent Gatama, ibi yabivugiye mu nama yabaye kuri uyu wa mbere tariki 21 Ukwakira 2024, yitabirwa n'abagize inama y'Umutekano itaguye ku rwego rw'Intara y'Amajyepfo, abagize inama y'Umutekano itaguye ku rwego rw'Akarere ka Kamonyi, itumirwamo kandi abayobozi batandukanye kuva ku rwego rw'Umudugudu kugera ku rwego rw'Umurenge, abikorera hamwe n'abahagarariye Amadini n'amatorero.

    Bamwe mubitabiriye iyi nama.

    Mu kiganiro yahaye abitabiriye iyi nama, Gen. Maj Vincent Gatama yavuze ku ngingo zitandukanye zirebana n'imibereho myiza y'umuturage w'u Rwanda, ariko ageze ku kijyanye n'Umutekano ahera ku nkiko z'Igihugu, agira ati' Ntangiriye ku mbibi z'Igihugu, u Rwanda rurarinzwe kandi nta muntu ushobora gutinyuka u Rwanda muri aka karere kubera uburyo rurinzwemo. Ibyo byo turabibijeje kuko niyo nshingano ya mbere y'ingabo z'Igihugu, kurinda u Rwanda n'Ubusugire bwarwo'.

    Nk'Umuyobozi w'Ingabo ku rwego rw'Intara y'Amajyepfo ifite uturere umunani, avuga ko n'ubwo ku nkiko zose z'Igihugu nta kibazo na kimwe bahafite ku kijyanye n'Umutekano bitewe n'uburyo harinzwe, ahamya ko ikibazo gikomeye k'umutekano kiri imbere mu gihugu rwagati mu baturage, mu miryango.

    Uhereye ibumoso ni; SP Furaha/DPC Kamonyi, akurikiwe n'Umuyobozi wa RIB ku rwego rw'Intara y'Amajyepfo, akurikiwe na Meya Dr Nahayo Sylvere, akurikiwe na Gen. Maj Vincent Gatama, akurikiwe na Mwizerwa Rafiki/Gitifu Kayenzi.

    Ati' Raporo tubona, ni uko mwebwe mushobora kubona iya Kayenzi na Karama( ku bari mu Mirenge), Meya nawe akabona iya Kamonyi. Njyewe rero mbona iz'uturere Umunani. Iyo ubirebye byose hamwe, usanga dufite ikibazo cy'Umutekano imbere mu baturage bacu. Ibyo rero, ni ibibazo byanyu, byacu! Ni twe tugomba gushaka ibisubizo byabyo kuko tubona impfu, abishwe na bagenzi babo, abiyahuye, abakubiswe bagakomereka bakajya mubitaro…, biba ari byinshi cyane'.

    Gen. Maj Vincent Gatama, yibukije abari muri iyi nama ko zimwe mu mpamvu zitera; Gukubita, Gukomeretsa kuvamo kwica, Ubujura….ari ukugira imburamikoro mu miryango abantu barimo nyamara hari abagafashije mu kubikumira.

    Yakomeje yibutsa ko imyubakire y'inzego z'Igihugu imanuka ikagera ku muturage, ko kandi uko yubatse ari ukugira ngo ibashe gutanga ibisubizo. Ati' Ntabwo twaza hano tuje kubaha ibisubizo, twaza hano tuje kumva imbogamizi gusa mufite mu gutanga ibisubizo'. Yakomeje abahamiriza ko badakwiye kuba bashakira ibisubizo mu nzego z'ubuyobozi zije zibasanga kuko uburyo bw'imyubakire y'inzego z'Igihugu kugera ku muturage hasi aribwo bukwiye kuba hafasha mu gutanga ibisubizo.

    Ashingiye ku kuba hari ibigaragara nk'ibibazo nyamara bitakagombye bitewe n'uko inzego zubatse kugera ku muturage ariho hakabaye hava ibisubizo, yababwiye ko ikibazo gishobora kuba uko inzego zubatswemo, uko zihuza(Coordination). Ati' Uburyo inzego zubatswemo, zihura zite mu gushaka ibisubizo no kubijyana muri Communauté/Community( mu muryango) y'Abanyarwanda'. Yakomeje ababwira ko mu gihe batarumva icyo imyubakire y'inzego zegerejwe abaturage bivuze byaba ari ikibazo gikomeye. Ati' Muri structure( mu myubakire y'izo nzego) ni ugutanga ibisubizo'.

    Gen. Maj Vincent Gatama, yabwiye abitabiriye iyi nama ari nabo ahanini begereye abaturage, babashinzwe ko icyo bakwiye kuba basaba inzego zibari imbere icyo bakwiye kuba bazisaba ari ibibafasha mu gutanga ibyo bisubizo, bakagaragaza n'imbogamizi zaba ziri mu gutuma batabona ibisubizo.

    Munyaneza Théogène

    Source : https://www.intyoza.com/2024/10/22/kamonyi-u-rwanda-rurarinzwe-kandi-nta-muntu-ushobora-kurutinyuka-muri-aka-karere-gen-maj-vincent-gatama/

  • MARBURG VIRUS: Abakize iki cyorezo ntabwo bakwiye guhabwa akato ako ariko kose- Dr Sabin Nsanzimana #rwanda #RwOT

    Dr Sabin Nsanzimana, Minisitiri w'Ubuzima avuga ko hari kugaragara ibipimo byiza by'aho icyorezo kerekeza. Ashimangira ko hashize iminsi itandatu nta muntu mushya ugaragaye ko yanduye Virus ya Marburg. Ahamya kandi ko iyo minsi 6 ishize, nta n'umwe uhitanywe n'iki cyorezo. Asaba ko nta kato mu buryo bwose gakwiye guhabwa umuntu warwaye, akavurwa iki cyorezo agakira, agataha.

    Minisitiri w'Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana ibi yabivuze mu kiganiro cyo kuri iki Cyumweru tariki 20 Ukwakira 2024, aho yari kumwe n'Umuyobozi w'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku buzima(OMS/WHO), Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, aho baganiriye n'itangazamakuru, bagaruka ku ishusho y'iki cyorezo mu Rwanda.

    Dr Sabin, yagize ati' Turi kubona ibipimo byiza by'aho icyorezo kerekeza, tumaze hafi iminsi itandatu ntawanduye iyi Virusi ugaragaye mushya, ndetse n'abitaba Imana ntawe twabonye muri iyi minsi itandatu ishize. Biratanga icyizere nubwo icyorezo kitararangira ariko bikanatuma dukomeza imbaraga zose kugira ngo ahaba hakiri icyuho, ahaba hari umuntu umwe cyangwa wahuye n'urwaye tutaramenya tube twabasha kumugeraho bityo tugere ku ntsinzi mu buryo budatinze'.

    Yakomeje asaba ko nta kato mu buryo bwose gakwiye guhabwa uwakize iki cyorezo, agira ati' Kubakize nibyo turaguma kubakurikirana…, gukira ni ukuvuga ngo uba wapimwe inshuro ebyiri hagashira amasaha 72 ibipimo bigaragaza ko nta Virus iri mu mubiri wawe, ariko mu bigaragara ni Virus ikiri kwigwaho cyane tureba ngo ese nyuma y'igihe runaka ni gute tuzakomeza kubakurikirana. Kuba yatashye yakize ni uko tuba twizeye ko Virus mu by'ukuri dushingiye ku bipimo bihari ko uwo muntu yakize! Gusa hari uburyo tuzabashyira mu itsinda ribakurikirana y'uko nta kindi kibazo cyavuka kuribo ndetse n'abo babana'.

    Akomeza ati' Turashaka gushimangira ko batagomba guhabwa akato ako ariko kose kuko gukira indwara nyine…, buri wese ashobora kurwara indwara iyo ariyo yose ariko gusubira mu rugo abantu bagatangira kuvuga ngo uyu ng'uyu yarwaye iki n'iki! Ibyo turabirwanya cyane, ahubwo tubafashe tunabegere mu kazi, ahandi no mu ngo abo tubana nabo mu miryango abo tuzi kugira ngo Igihugu twese n'Umuryango Nyarwanda ndetse n'ababa mu Rwanda twese tubashyigikiye kuko baciye mu bihe bitoroshye'.

    Dr Sabin Nsanzimana, ahamya ko gutsinda iki cyorezo cya Marburg biri hafi, ariko kandi agashimangira ko n'icyazamuka cyose gitunguranye u Rwanda rwiteguye kandi hari ugushyira hamwe nk'abari ku ruhembe rw'ubuzima by'umwihariko abahanganye no kugira ngo iki cyorezo gicike.

    Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus/OMS

    Muri iki kiganiro n'itangazamakuru, Umuyobozi mukuru w'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO), Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus yashimye umuhate u Rwanda rushyira mu guhangana n'iki cyorezo. Avuga ko ibikorwa byose bishingiye ku miyoborere myiza ya Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame. Yashimangiye kandi ko kuri uyu wa Gatandatu babonanye, ko yasanze yiteguye mu buryo bwose gushaka ibisubizo kuri iki cyorezo cya Marburg. Yagize ati' Ndagushimira cyane Perezida Kagame ku bw'ubuyobozi bwawe bwiza'.

    Minisiteri y'Ubuzima, ivuga ko mu bantu 62 bagaragaweho n'iki cyorezo, 15 cyarabahitanye barapfa, 44 baravuwe barakira ndetse basubira mu miryango yabo, mu gihe 3 aribo bakitabwaho.

    Munyaneza Théogène 

    Source : https://www.intyoza.com/2024/10/21/marburg-virus-abakize-iki-cyorezo-ntabwo-bakwiye-guhabwa-akato-ako-ariko-kose-dr-sabin-nsanzimana/

  • Prof. Kingsley Moghalu yagizwe umuyobozi w’Is… – #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko Inama y'Abamisitiri yateranye ku wa 3 Mata 2024, iyobowe na Perezida Paul Kagame yemeje amasezerano hagati ya Repubulika y'u Rwanda na Fondasiyo Nyafurika y'Ishuri ry'lmiyoborere (African School of Governance/ASG Foundation) yo gushyira mu Rwanda icyicaro cy'iyo Fondasiyo, yatangaje ko yatangije ikigo gishya.

    Kuri uyu wa Mbere tariki 21 Ukwakira 2024, nibwo ASGF yatangaje ko yatangije Ishuri Nyafurika ry’Imiyoborere (ASG) rigamije gutanga inyigisho za politiki mpuzamahanga, ubushakashatsi na gahunda z’urushako.

    Iyi Fondasiyo yahise ishyiraho Prof Kingsley Moghalu wahoze ari Guverineri wungirije wa Banki Nkuru ya Nigeria, umwanditsi w’ibitabo, akaba n’umuhanga mu by’ubumenyi nka Perezida wa mbere wa ASG. Amaze imyaka 17 akora inshingano zinyuranye mu Muryango w’Abibumbye ndetse yigishije mu bigo bikomeye nka Oxford, Harvard no mu ishuri rya Fletcher muri kaminuza ya Tufts.

    Ibi byagizwemo uruhare n’abayobozi bakomeye bo muri Afurika bafite intego yo guhindura imiterere y’ubuyobozi bw’umugabane. Mu batangije iyi gahunda harimo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, Hailemariam Desalegn wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, babifashijwemo n’abandi bayobozi bo muri Afurika bashyigikiye inozwa ry’ubuyobozi bw’Umugabane wa Afurika.

    Mu bayobozi ba ASG harimo umuyobozi w’ikigo mpuzamahanga cy’imari (IFC) wahoze ari na Minisitiri w’imari n’ubukungu muri Senegal, Makhtar Diop, Donald Kaberuka wahoze ari Perezida wa Banki Nyafurika itsura amajyambere, Hajer Gueldich, umwarimu muri kaminuza ya Carthage, Kishore Mahbubani wahoze ari umuyobozi muri Kaminuza Nkuru ya Singapore, na Francis Gatare, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere.

    Mu gutangiza iki kigo, umwe mu bagitangije, Hailemariam Desalegn yagize ati: “Igihe kirageze kugira ngo iki kigo gishinge imizi mu byifuzo bya Afurika. Ishuri ry’Imiyoborere Nyafurika rizaba ihuriro ryo kurera abayobozi bayobowe n’intego kandi bafite ibyangombwa byose mu guhangana n’ibibazo bikomeye umugabane ufite ndetse no kuvumbura amahirwe ufite yashimangira umwihariko wawo mu bikorwa mpuzamahanga. Iki ntabwo ari ikigo cyigisha gusa, ahubwo ni inzira iganisha ku buyobozi burambye bwa Afurika.”

    Ikigo cya ASG cyashyizweho mu rwego rwo gukemura ibibazo binyuranye biri ku Mugabane wa Afurika binyuze mu kungura abayobozi ubumenyi bakeneye kugira ngo hubakwe ubuyobozi buhamye bw’ejo hazaza h’Afurika.

    Perezida Kagame ari mu batangije iri shuri


    Umunya-Nigeria Prof. Kingsley Moghalu yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ishuri Nyafurika ry’Imiyoborere (ASG)

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147933/prof-kingsley-moghalu-yagizwe-umuyobozi-wishuri-rya-asg-ryashinzwe-nabarimo-perezida-kagam-147933.html