Blog

  • Ibidasanzwe ku Kigo gihugura abayobozi, abagore n'urubyiruko cyuzuye i Musanze – #rwanda #RwOT

    Iki Kigo giherereye mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Cyuve kizita ku gutanga ubumenyi ku bayobozi, abagore n'urubyiruko hagamijwe kubafasha mu kwiteza imbere mu bukungu no kububakira ubushobozi mu byo bakora muri rusange.

    Ni igitekerezo cyaturutse ku Munyarwanda Dr. Faustin Ntamushobora wabaye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akaba n'Umuyobozi Mukuru wa 'Transformation Leadership in Africa' ifite Icyicaro Gikuru muri Leta ya California ariko ikaba ikorera mu bihugu bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Kenya n'u Rwanda.

    Ni igitekerezo cyaje nyuma yo kubona ko amatorero ashyira imbaraga mu nyigisho zigaruka ku kujya mu Ijuru ariko ntashyire imbaraga mu kwigisha abantu ibijyanye no guteza imbere aho batuye. Iki kigo kizagira uruhare mu gutegura abayobozi b'amatorero ku buryo bashobora kwigisha inyigisho za gikirisitu ariko zikajyana no kwiteza imbere mu buzima busanzwe.

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Dr. Faustin Ntamushobora yagize ati “Tugiye gukomeza ibyo dusanzwe dukora mu guhugura abayobozi no kubashoboza mu buryo bw'ubukungu, kandi dufite za gahunda zo gufasha abagore kugira ngo babashe kugera ku mishinga ibateza imbere, bafashe imiryango yabo.”

    Yongeyeho ati “Dufite umushinga wo gufasha urubyiruko n'abana. Hano niho tuzajya tubahugurira mbere y'uko bahabwa ubushobozi bw'amafaranga kugira ngo abashe kwiteza imbere.”

    Yagaragaje ko hari na gahunda yo gutangiza kaminuza, ati “Dufite na gahunda yo gutangiza kaminuza kugira ngo Abanyarwanda n'abandi muri Afurika babashe kwiga ubumenyi n'ikoranabuhanga ariko bakunda Imana kuko dukeneye abantu batekereza neza, ariko bafite n'umutima ukunda abantu.”

    Dr. Ntamushobora yakomeje ashimira ubuyobozi bwa Leta y'u Rwanda kuko bwabafashije ndetse bubagira inama mu kunoza ibyo bakora.

    Ati “Turashimira ubuyobozi ko bwakomeje kutuba hafi mu bujyanama, turashimira n'abafatanyabikorwa bacu. Icyo dusaba abaturage ni ukutugana tugafatanya kandi natwe tuzakomeza kubashyira imbere mu bikorwa bibateza imbere.”

    Umuyobozi w'Intara y'Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yashimiye abagize igitekerezo cyo gushinga iki Kigo kuko kigamije guhindura ubuzima n'imibereho by'abaturage, abizeza ubufatanye aho buzakenerwa hose kugira ngo ibyo byose bizagerweho.

    Ati “Iki ni igikorwa twishimira cyane kuko kigamije guhindura ubuzima n'imibereho by'abaturage muri rusange. Turashishikariza abaturage bacu kudacikwa n'aya mahirwe kandi natwe nk'ubuyobozi, tuzakomeza gufatanya n'aba bagishinze kugira ngo icyo cyubakiwe kigerweho.”

    Mu ibarura rusange ry'abaturage ryabaye mu 2022, ryerekanye ko Abanyarwanda bari 13,246,394. Muri aba baturage bose, 48,5% ni abagabo, naho 51,5% ni abagore mu gihe urubyiruko rurenga 65% ari ho Leta ihera ishyira imbaraga muri gahunda ziteza imbere abagore n'urubyiruko.

    Iki kigo cyitezweho kuzatanga umusaruro mwiza mu guteza imbere abayobozi, urubyiruko n’abagore

    Ikigo cya TL Rwanda Conference Center kitezweho kugira uruhare mu guhugura abayobozi, abagore n’urubyiruko mu rwego rwo kwiteza imbere


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibidasanzwe-ku-kigo-gihugu-abayobozi-abagore-n-urubyiruko-cyuzuye-i-musanze

  • Abarwanashyaka 16 b’ishyaka rya Bobi Wine bar… – #rwanda #RwOT

    Urukiko rwa gisirikare rwabaciriye urubanza ruvuga ko ibyaha bashinjwa babikoze hagati y'ukwezi kwa cumi na kumwe ko mu 2020 no mu kwa gatanu ko mu 2021, igihe Uganda yari mu matora.

    Muri uru rubanza urukiko rwavuze ko hari n'abandi bari muri ino dosiye ubuahinjacyaha bugishakisha kuko batorotse igihugu.

    Uko ari 16 bose bemeye ibyaha bashinjwa. Me Shamim Malende ubaburanira yabwiye ibiro ntaramakuru ry'Abafaransa, AFP, ati: 'Ntibyumvikana uburyo bakwemera ibyaha bari barahakanye urubanza rugitangira.'

    Bobi Wine uyobora iri shyka rya NUP, utavuga rumwe n'ubugetsi bwa Uganda nawe yemeza ko abarwanashyaka be batewe ubwoba n'ubutegetsi bwabategetse kwemera ibyaha bashinjwa no kwandika basaba imbabazi umukuru w'igihugu.

    Nta munyamakuru n'umwe wigeze yemererwa kwinjira aho baburaniye. Biteganijwe ko ejo ku wa gatatu bajya imbere y'ubutbera kugira babwirwe urubanza baciriwe. Uko ari 16, baburanye nyuma y'imyaka ine bari bamaze muri kasho.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147974/abarwanashyaka-16-bishyaka-rya-bobi-wine-barashinjwa-ubuhemu-147974.html

  • Mu Rwanda hashyizweho ishuri ryigisha abashoferi batwara abagenzi – #rwanda #RwOT

    Iri shuri ryafunguwe kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Ukwakira 2024, rifungurwa mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali.

    Iri shuri ryafunguwe nyuma y'ishyirwaho ry'Itegeko rishya rigenga gutwara abantu n'ibintu ku butaka no mu mazi, aho ingingo yaryo ya 32 ivuga ko umuyobozi w'ikinyabiziga wifuza gukora umurimo wo gutwara abantu cyangwa ibintu, agomba kuba abifitiye impamyabushobozi y'umwuga.

    Ingingo ya 163 ivuga ko ukora uwo murimo nta mpamyabushobozi y'umwuga afite, ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw'ubutegetsi ya 50.000 Frw.

    Umuyobozi wa ATPR, Mwunguzi Théoneste, yavuze ko bahisemo gufungura iryo shuri kugira ngo bubahirize ibyo iryo tegeko risaba, no kurushaho guteza imbere serivisi batanga mu bijyanye no gutwara abagenzi.

    Ati 'Iyo turebye dusanga 70% y'abashoferi dufite bose barengeje imyaka 50, bisobanuye ko mu gihe kiri imbere bazajya muri pansiyo. Tugomba gutegura abazabasimbura.'

    'Ubushize ubwo hazaga bisi nshya 200, twararebye dusanga ntabwo hari haratekerejwe ko hakenewe abashoferi b'inyongera. Ubundi mu mwuga wacu, imodoka ebyiri ziba zigomba kugira abashoferi batatu. Hari hakenewe abashoferi 300 muri za modoka 200. Twaragerageje dushaka abashoferi hirya no hino ariko byaratugoye.'

    Mwunguzi kandi yavuze ko imyitwarire y'abashoferi bamwe na bamwe na yo yakunze kuvugwa ko itari myiza, ahanini bigaterwa n'uko nta mahugurwa bahawe ahagije.

    Ati 'Iyo urebye isuku y'umushoferi dufite uyu munsi, iyo urebye amakosa agenda akora, iyo urebye ubujura bubamo natwe bukaduhombya, ibyo twari twaragiye twibagirwa nibyo bije gukemurwa.'

    Umuyobozi Ushinzwe imfashanyigisho z'amasomo y'ubumenyingiro mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe Imyuga n'Ubumenyingiro (RTB), Rwamasirabo Aimable, yavuze ko iri shuri ryafunguwe baryitezeho byinshi.

    Ati 'Iri shuri rigiye guhugura umushoferi ujyanye n'igihe mu bijyanye n'imyifatire. Ubumenyi basanzwe babufite ariko icyaburaga ni imyifatire. Bahura n'abantu benshi, ku buryo imyitwarire yabo ikwiriye kuba myiza kurushaho'.

    Muvara Valens, Umushoferi wa City Express uri mu batangiranye n'iri shuri, yavuze ko yishimiye ko mu nteganyanyigisho bazahabwa harimo n'indimi, bikazaborohereza mu kazi.

    Mukarugwiza Eugenie, umushoferi umazemo imyaka itanu na we yavuze ko iri shuri aryitezeho kubafasha mu bijyanye n'ubumenyi mu by'ibinyabiziga batwara.

    Ati 'Hari nk'umuntu watwaraga nk'ibinyabiziga ugasanga ageze mu nzira imodoka imuzimiyeho ariko ntabashe kwirwanaho, agahamagara umukanishi. Hari byinshi aha tuzabasha kwigiramo nko kuba wabasha gukanika utuntu tworoheje no gutanga serivisi nziza.'

    Kugeza ubu mu Rwanda habarizwa abashoferi batwara abagenzi mu buryo bwa rusange basaga igihumbi. Iri shuri ritangiranye abanyeshuri 120 ariko ATPR ivuga ko bazagenda biyongera, dore ko icyiciro kimwe kizajya kimara amezi atatu.

    Aha abayobozi basobanurirwaga uko kwigisha bizajya bikorwa

    Iri shuri rizaba rifite ubushobozi bwo kwigisha abasanzwe ari abashoferi b’imodoka zitwara abagenzi

    Abayobozi bo mu nzego zitandukanye bari bitabiriye

    Umuyobozi wa ATPR, Mwunguzi yavuze ko iri shuri baryitezeho gukemura ibibazo byakundaga kugaragara mu byo gutwara abagenzi

    Iri shuri ryafunguwe rizatangirana n’abanyeshuri 120

    Bamwe mu bashoferi bagiye gutangirana n’iri shuri

    ATPR ivuga ko ishaka guhugura umushoferi ujyanye n’igihe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mu-rwanda-hashyizweho-ishuri-ryigisha-abashoferi-batwara-abagenzi

  • Umuvunyi Mukuru yatabarije abimuwe n'inyungu rusange batishyuwe miliyari 15 Frw – #rwanda #RwOT

    Raporo Umuvunyi Mukuru yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi kuri uyu wa 22 Ukwakira 2024, igaragaza ibikorwa byakozwe mu mwaka wa 2023/2024 n'ibiteganyijwe mu 2024/2025 aho igaragaza ko ibibazo bakiriye birimo 8% birebana n'imitungo itari ubutaka mu gihe 7% ari ibibazo bijyanye no kwimura abantu mu nyungu rusange.

    Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeliene, yatangaje ko hari amadosiye 165.769 ajyanye n'ibibazo byo kwimura abantu ku nyungu rusange yabaruwe, mu gihe ayakorewe igenagaciro arenga ibihumbi 163, na ho iyishyuwe ari ibihumbi 121 afite imitungo ifite agaciro ka miliyari zisaga 76,3 Frw.

    Ati 'Iyo turebye uyu mwaka dusanga hari intambwe yatewe nubwo ibibazo bigihari kuko mu myaka yashize byarengaga miliyari 100 frw zitarishyurwa, tukaba tunasaba ko n'izi zakwishyurwa kuko umuturage aba akeneye amafaranga ku bikorwa byangijwe.'

    Muri rusange ibibazo urwego rw'Umuvunyi rwakiriye byiganjemo iby'ubutaka byihariye 29%, ibyerekeye imibereho myiza bingana na 16% mu gihe ibirebana n'imanza zitararangizwa bingana na 10%.

    Kugeza ubu hari arenga miliyoni 806 Frw y'ingurane ku mitungo y'abaturage yangijwe hubakwa ibikorwaremezo bitandukanye, birimo amashuri, imihanda, amashanyarazi, amazi n'ibindi abaturage bakaba batarishyurwa.

    Uturere tw'imijyi ni two dufite ibibazo byinshi muri rusange kuko akarere ka Gasabo kihariye 25% by'ibibazo byose, Rubavu ikagira 16% mu gihe Kicukiro ifite ibingana na 13%.

    Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine yagaragaje ko abaturage baberewemo amafaranga y’ingurane y’ibyangijwe bakwiye kwishyurwa vuba

    Yagejeje raporo ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi

    Amafoto: Ingabire Nicole


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umuvunyi-mukuru-nirere-yatabarije-abatinze-kwishyurwa-arenga-miliyari-15-frw-y

  • Imbamutima za Akayezu Jean Bosco wakujemo umu… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Mbere umukino wahuzaga AS Kigali na Vision FC wageze ku munota wa 90 As Kigali iri imbere n'ibitego bibiri kuri kimwe cya Vision. 

    Ku munota wa 90 ubwo Vision yatakaga bikomeye izamu rya AS Kigali, rutahizamu wayo Onesme yarekuye ishoti mu izamu rya AS Kigali, ubwo ryari ryamaze kurenga umuzamu, myugariro Akayezu Jean Bosco akaba yawugaruje intoki.

    Nyuma y'uko Akayezu jean Bosco akujemo umupira intoki, umusifuzi Uwikunda Samuel yamweretse ikarita itukura, anatanga penaliti ku ruhande rwa Vision. Penaliti ya Vision ntabwo yabyaye igitego kuko yakuwemo n'umuzamu wa AS Kigali, Cyuzuzo Aime Gael.

    Gukuramo Penaliti kwa Cyuzuzo byatumye AS Kigali isoza umukino ifite ibitego bibiri kuri kimwe cya Vision nuko ibona amanota atatu ityo. 

    Kubona amanota atatu ku ruhande rwa AS Kigali byatuye Akayezu Jean Bosco afatwa nk’intwari kuko nubwo yabonye ikarita itukura ariko umupira yakujemo intoki wari kubyara igitego cya kuba ikabiri cya Vision.

    Nyuma yo gukora igikorwa cyatumye AS Kigali ifata umwanya wa mbere, Akayezu Jean Bosco yagize ati 'Umukino wabanje kutworohera mu gice cya mbere. Mu gice cya kabiri byahindutse kuko Vision yakinnye neza ishaka kutwishyura ariko ntibyashoboka.

    Baje mu gice cya kabiri bafite gahunda yo kwataka natwe twongera imbaraga mu kugarira cyane, baje kuduca mu rihumye batubonamo igitego cya mbere cyanabahaye imbaraga zo gushakisha icya kabiri ariko kubera Imana ibyawe ntaho bijya.

    Baje kuzamukana uriya mupira ubaviramo kubona penaliti, nanjye wari ukoze ikosa mbona ikarita itukura. Nta kundi nari kubigenza kuko nafashe umwanzuro wo kuvuga ngo reka nkuremo umupira, kuko yari andi mahirwe mpaye ikipe yanjye ariko kubera Imana umuzamu nawe aradufasha penaliti arayifata. 

    Akayezu Jean Bosco yanavuze ko igikorwa yakoze cyashimishije bagezi be cyane ko cyatumye AS Kigali ifata umwanya wa mbere n’amanota 13 mu mikino itandatu imaze gukina.

    “>

    Akayezu Jean Bosco mu bakinnyi bafashije AS Kigali kwikura mu nzara za Vision 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147961/imbamutima-za-akayezu-jean-bosco-wakujemo-umupira-ikiganza-bigahesha-as-kigaki-amanota-ata-147961.html

  • Atome yahishuye uko kumvira ijwi ry’Imana bya… – #rwanda #RwOT

    ‘Atome’ ari mu bakinnyi Mpuzamahanga ba filime u Rwanda rufite. Hari zimwe mu zo yagaragayemo ziri ku mbuga zirimo nka Netflix n’ahandi. Yandika kandi ikinamico, filime n’ibindi.

    Ubwo yari mu biganiro bishamikiye ku ivugabutumwa bizwi nka ‘Identity’ byabereye muri Women Foundation Ministries, ‘Atome’ yumvikanishije ko ari umuhamya w’uko ‘Yesu avuga’.

    Ashingira ku kuba umukino we wa mbere witwa 'Carte d’identité' yakoze ubwo yari avuye mu mashuri mu Bubiligi, wakozwe mu buryo atatekerezaga, abona abantu benshi bamushyigikiye abasha kugera ku nzozi ze.

    Uyu mukino amaze kuwugeza mu bihugu byinshi, ndetse umaze gushyirwa mu ndimi nyinshi. Wumvikana kandi cyane muri Radio zo mu Budage. Ati “Simbivugiye kwirata, ariko ni ukugira ngo mwumve aho Yesu ageza uwo yagize aho ashyira kandi akabisobanukirwa.”

    Mbere y’uko akora uyu mukino, yasanze ari byiza kuzifashisha umwalimu wamwigishije mu Bubiligi. Yamenye ko uriya mwarimu azajya kwigisha ahandi, hanyuma ahitamo gushaka amafaranga angana n’amayero 1500 kugirango azabashe kwinjira muri iryo shuri.

    Ntabwo yari agiye kwiga nk’umunyeshuri, ahubwo yashakaga ko azabona umwanya wo guhura n’uriya mwalimu hanyuma akamubwira iby’umushinga we.

    Ati “Igihe rero twahuye namaze kwishyura amadorali 1500, yarambwiye ngo uwo mushinga ndawushaka nzawutera inkunga. Mba mbonye icyo nashakaga, iyo ni inzira Yesu aguha kuko uri ahantu agushaka.”   

    Ariko kandi anibuka ko ikorwa ry'undi mukino yakiniye mu Rwanda, habaye ah'Imana, kuko yari amaze igihe abitekerezaho ariko atarabasha kubona neza inzira ikwiye.

    Ubwo yari ku i Rebero mu Mujyi wa Kigali yumvise ijwi ry’Imana rimubwira kudafatira ikawa kuri Sawa City i Rebero, ahubwo akajya kuri Bourbon Coffee- Nyarutarama. 

    Avuga ko akimara kwinjira yahuye n’umuntu wamubajije ku mushinga we yatekerezaga kuzana mu Rwanda aho ugeze, maze amusobanurira ko atarabasha kubona uzamufasha kubaka studio.

    Ati “Namubwiye ko twahuye n’ikibazo cya Studio dukiniramo. Uwo muntu ni we wampaye izina rya Kompanyi yaje gukora iyo studio.”

    Yavuze ko kumvira Imana ari byo byatumye abasha kujya Nyarutarama ahura n’uriya muntu wamurangiye kompanyi yamufashije kubaka studio yakiniyemo umukino yashakaga. Avuga ati “Yesu dukorera aravuga ntaho atakugeza.”

    Itegurwa ry'umukino we ‘Carte d’Identite’

    Atome ni umwe mu banyeshuri bize imyaka ine ku Conservatoire royal de Liège mu Mujyi wa Bruxelles mu Bubilgi, ari naho yabatirijwe ku wa 28 Gicurasi 2005.

    Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, Atome yasobanuye ko imyaka ine yamaze yiga muri ririya shuri yabihuje no kwandika umukino we 'Carte d'identite' kandi muri we yumvaga ijwi rimubwira ko uriya mwalimu ariwe uzamufasha kuwutuganya

    Bitewe n'uko atabashije kubona umwanya wo kuganira byihariye n'umwalimu we, yahisemo kumukurikira aho yari agiye kwigisha mu wundi Mujyi. 

    Ati 'Naragiye ndiyandikisha muri iryo shuri yari agiye kwigishamo amasomo ya Production, ariko urebye njyewe nari mbizi ko ntagiye kwiga 'Production' ngo mbisozemo, kuko numvaga ngiye guhura n'umuntu uzambera Producer, nabyiyumvagamo ko ariwe.'

    Yasobanuye ko yize mu gihe cy'ibyumweru bibiri. Kandi avuga ko uriya mukino yajyaga awukia ku ishuri ukamara iminota 35', abwira mwalimu ko akeneye ko amufasha nibura umukino ugakorwa ukagera ku gihe cyo gukinwa mu gihe cy'isaha 1 n'iminota 30'.

    Ati 'Ibyo nabivugiye mu ishuri, ahita anjyana hanze ku ruhande turaganira ambwira ko yishimiye uyu mukino kandi ko ari Producer ati uzaze tubiganireho ahubwo nzaguhuze n'abandi ba Producer.'

    Atome yauze ko bitewe n'uko atakomeje amasomo ye muri ririya shuri, yabandikiye abasaba ko bamusubiza amafaranga kubera ko 'nagaragaje ko ntabashije gukomeza amasomo ariko njye nari mbizi ko n'ubundi ntazasoza'.

    Uyu munyarwenya yavuze ko uriya mukino ari wo wamufunguriye amarembo no mu Rwanda. Ati 'Kuko naje mu Rwanda ndawukina, hanyuma abawubonye aba aribo bansaba kuza gukina birimo bya 'Gasumuni Gasuzuguro', bati niba udusetsa mu bisharira, wadusetsa no mu bindi. Niko byaje kugenda.'

    Atome yatangaje ko kumvira ijwi ry'Imana byamufashije kugera kuri Producer wamufashije gukora umukino 'Carte d’Identite’
    Atome yavuze ko n'umukino yakiniye i Kigali ari Imana yamuhuje n'umuntu wamufashije kubona umwubakira 'Studio' 

    Atome yagaragaje ko Imana ikora igihe cyose uyizeye, kandi ukayumvira mu nziza zose


    Umukino 'Carte d'Identite' wa Atome ugaruka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda


    Apôtre Mignonne usanzwe ari Umushumba Mukuru wa ‘Noble Family Church’ akaba n’Umuyobozi wa ‘Women Foundation Ministries’ yahuje abantu banyuranye bafite ibyo bakora barimo Atome mu biganiro ku ivugabutumwa byiswe 'My Identity'

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147962/atome-yahishuye-uko-kumvira-ijwi-ryimana-byamugeje-ku-ikorwa-ryumukino-we-wamamaye-mu-buda-147962.html

  • Umujyi wa Kigali mu nzira zo kuvugutira umuti… – #rwanda #RwOT

    Ikibazo cy'ingendo mu Mujyi wa Kigali ni kimwe mu bimaze igihe bihangayikishije Abaturarwanda. Rimwe na rimwe, ahategerwa imodoka haba hari imirongo miremire isumba iyinjira mu nsengero ariko nta modoka n'imwe yo kubatwara ihari.

    Ni ikibazo gikomeye, aho usanga rimwe na rimwe mu masaha y'umugoroba abagenzi bashoboraga kumara hagati y'iminota 30 n'amasaha abiri bahagaze muri gare babuze imodoka. 

    Nk'umuntu ukorera mu Mujyi wa Kigali rwagati utaha i Kanombe, hari ubwo usanga ashobora kuva mu kazi saa Kumi n'Imwe z'umugoroba, akagera iwe mu rugo Saa Tatu z’ijoro, kubera umwanya munini yategereje imodoka bigakubitana n'umuvundo uri mu muhanda.

    Umuyobozi Mukuru ushinzwe Itumanaho n’Uburezi mu Mujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya mu kiganiro na Televiziyo y’u Rwanda, yakomoje ku ngamba zitezweho gukemura ikibazo cy’umuvundo uterwa n’imodoka nyinshi muri Kigali.

    Yatangaje ko gutwara abantu mu buryo bwa rusange mu Mujyi wa Kigali bihagaze neza ugereranije no mu gihe cyashize, kubera ko muri iki gihe umubare wa bisi zitwara abagenzi na wo ukomeje kwiyongera.

    Yavuze ko kuri ubu ikibazo bahanganye na cyo atari ubuke bw’izi modoka, ahubwo ari ukureba uko zabasha kwihuta mu masaha yose, yaba mu masaha abantu bajya ku kazi ndetse no mu masaha asanzwe. 

    Akomoza ku muti urambye bari kuvugutira ikibazo cy’umuvundo w’imodoka ukunze kugaragara mu masaha ya mu gitondo abantu bajya ku kazi, Claudine yagize ati: “Mu masaha rero abantu bajya ku kazi cyangwa se amasaha y’umuvundo, turimo turateganya ko nibura twatangira gukora igerageza ryo gushakira bisi inzira yayo yonyine ku buryo kuvuga ngo hari umuvundo cyangwa ntawuhari, ibyo ngibyo bitazigera biyikora mu nkokora. Ikazajya ihora igenda, noneho abantu bakabasha kugenda neza uko bisabwa.”

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga yasabye abantu kunoza imyitwarire yabo birinda imico yo kwimana inzira mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’umubyigano w’imodoka mu muhanda.

    Yagize ati: 'Ku kibazo cya 'Traffic jam' icyo nasaba, n'abantu ubwabo imyitwarire yabo irongera. Aha ngaha mu gihe abantu tutazemera ngo dusirimuke, twumve ko mu bikorwaremezo dufite tugomba kwihanganirana twese tukagenda kimwe, bakumva ko hari ugomba kugenda mbere y’undi, ni ikibazo gikomeye.”


    Umujyi wa Kigali uri gushaka igisubizo kirambye ku kibazo cy’umuvundo w’imodoka ukunze kugaragara mu masaha y’akazi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147938/umujyi-wa-kigali-mu-nzira-zo-kuvugutira-umuti-ikibazo-cyumuvundo-uterwa-nimodoka-nyinshi-147938.html

  • Yahisemo kwiga ubwubatsi atera ikirenge mu cy… – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi ubu arizihiza imyaka 10 ishize ari mu muziki. Ariko yabanjirijwe n’indirimbo zirenga esheshatu yashyize hanze zitakunzwe ku kigero yashakaga, byatumye arushaho gushora imari ifatika mu bikorwa bye.

    Muri iki gihe ari kwitegura kwizihiza imyaka 10 ishize ari mu muziki mu gitaramo azakora tariki 29 Ugushyingo 2024 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

    Yabwiye InyaRwanda ko atangira umuziki yabwiye Se aho ashaka kuganisha ubuzima bwe n’ibyo ashaka gukora, ariko umubyeyi we amusaba kubanza gusoza amasomo ye.

    Nubwo yamubwiraga ibi ariko, uyu muhanzi yasabwaga kwiga byinshi bijyanye n’umuziki, birimo nko kumara igihe kinini muri studio, kumenyerana n’abandi bahanzi ndetse na ba Producer byatumye rimwe na rimwe Se atekereza ko ‘umwana we azava mu ishuri’.

    Ati “Rimwe na rimwe iyo muzehe yamburaga yahitaga ahamagara Producer T-Brown wankoreraga, akamubwira ati Davis ari gufata umwanya munini mu muziki kandi nshaka ko yiga. Kuko njyewe ntabwo nanze kumushyigikira, kuko ibi ari gukora niyiga azabikora neza.”

    Uyu musore asobanura ko muri kiriya gihe, Se yashakaga ko yiga amasomo ya ‘Biologie’ mu mashuri yisumbuye ariko ‘njye nashakaga kwiga ibijyanye n’ubwubatsi’.    

    Avuga ko yiyumvaga gushushanya no guhanga ibintu bishya binyuze mu kubigaragaza ku rupapuro yifashishije akaboko. Ikirenze kuri ibyo kandi yatekerezaga gutera ikirenge mu cya Se kuko nawe yakoze imirimo nk’iyo.

    Ati “Nabazaga Papa nti kuki udashaka ko njya mu byo wakoze kandi narabonye byaratanze umusaruro.”

    Yavuze ko kiriya gihe Se yamusabaga kwiga amasomo ajyanye n’ubuganga ahanini bitewe nuuko ‘byari ibintu bigezweho muri kiriya gihe’. Ati “Yagerageje kubinyumvisha biranga.”

    Davis D avuga ko muri kiriya yemeranyije na Se kwiga ibijyanye n’ubwubatsi mu gihe cy’imyaka itatu. Ndetse avuga ko muri biriya bihe byose yakurikiranaga amasomo ye ari nako akora umuziki.

    Yavuze ko atigeze acikiriza amasomo ye, ariko kandi yagiye ahindura ibigo ‘bitewe n’umuziki’. Avuga ko atigeze akomeza kwiga Kaminuza ‘kubera ko yaje isanga maze gukora ku mafaranga’. Ati “Twiga kugira ngo dukore ku mafaranga.”

    Uyu muhanzi yasobanuye gukora umuziki ari impano akura mu muryango we uhereye kuri Sekuru kugeza ku babyeyi be. Asobanura ko umuziki kenshi ukunze kugendana n’itorero ababyeyi basengeramo, aho usanga umwana akurira muri korali, rimwe na rimwe bikarangira akoze umuziki mu buryo bw’umwuga.


    Davis D yatangaje ko yahisemo kwiga ibijyanye n'ubwubatsi kubera ko yashakaga gutera ikirenge mu cya Se


    Davis D yavuze ko Se yashakaga ko yiga ibijyanye na 'Biologie' ariwe akiyumvamo umuziki cyane


    Davis D yavuze ko kwizihiza imyaka 10 ishize ari mu muziki ari kimwe mu byo yifuzaga mu rugendo rwe rw'umuziki 


    Davis D yahishuye ko yahisemo kwiga ubwubatsi atera ikirenge mu cya Se



    Davis D aherutse gutangaza Nasty C wo muri Afurika y’Epfo nk’umuhanzi mukuru mu gitaramo cye

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO KIRAMBUYE TWAGIRANYE NA DAVIS D

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147960/yahisemo-kwiga-ubwubatsi-atera-ikirenge-mu-cya-se-davis-yahishuye-ibitaramenyekane-kuri-we-147960.html

  • Harimo izimaze kurebwa n’abasaga miliyari eby… – #rwanda #RwOT

    One Direction ni itsinda ryari rihuriyemo abarimo Liam Payne uherutse kwitaba Imana, Harry Styles, Niall Horan, Louis Tomlinson na Zayn Malik. Iri tsinda ryatangirijwe mu kiganiro 'The X-Factor' mu Bwongereza, mu 2010 ndetse rikundwa ku Isi yose n'abatari bake.

    Ryamamaye mu ndirimbo zitandukanye zirimo “Story of My Life,” “Best Song Ever”, “You & I” n'izindi zitandukanye.

    Mu 2015 nyuma yo gushyira hanze album bise “Made in the A.M,” iri tsinda ryafashe ikiruhuko. Ku ikubitiro, Zayn Malik ni we wabanje kuva muri iri tsinda atangira kwikorana umuziki ku giti cye, nyuma na bagenzi be baza gutandukana mu 2016.

    Mu minsi ishize, iri tsinda ryahombye uwahoze ari umuririmbyi waryo Liam Payne witabye Imana yiyahuye, aho yahanutse muri hoteli iherereye muri Argentine.

    Liam Payne wamamaye yitabye Imana ku myaka 31. Uyu muhanzi amakuru avuga ko yapfuye ku wa 16 Ukwakira 2024, ahanutse muri 'etage' ya gatatu ya Casa Sur hotel. Ni inkuru bamwe babanje gufata nk’ibihuha ariko iza kwemezwa n’ibitangazamakuru bikomeye byo muri Amerika ndetse no muri Argentine.

    Dore zimwe mu ndirimbo zifatwa nk’iz’ibihe byose zitajya zibagirana mu bakunze itsinda rya One Direction:

    1.     Steal My Girl

    Indirimbo ‘Steal My Girl’ y’itsinda rya One Direction yakunzwe n’abatari bacye, imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 443 ku rubuga rwa YouTube, ikaba yarasohotse mu 2014.

    “>

    2.     Story of My Life

    Mu myaka 10 imaze igiye ahagaragara, iyi ndirimbo imaze kurebwa n’abantu basaga miliyari ebyiri kuri YouTube.

    “>

    3.     Night Changes

    Iyi ndirimbo yakanyujijeho kuva yasohoka mu 2014, imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 800 kuri YouTube.

    “>

    4.     History

    Indirimbo ‘History’ imaze imyaka 8 igeze kuri YouTube, imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 452.

    “>

    5.     Live While We're Young

    Yageze ku rubuga rwa YouTube mu 2012, none ubu imaze kurebwa n’abantu barenga miliyoni 744.

    “>

    6.     One Thing

    Iyi ndirimbo yageze kuri YouTube mu 2012, imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 800.

    “>

    7.     Best Song Ever

    Yasohotse mu 2013, ubu imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 800 kuri YouTube.

    “>

    8.     Kiss You

    Mu myaka 11 imaze igeze ku rubuga rwa YouTube, iyi ndirimbo imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 561.

    “>

    9.     What Makes You Beautiful

    Yagiye ahagaragara mu 2011, ubu imaze kurebwa n’abarenga miliyari imwe na miliyoni magana atanu kuri YouTube.

    “>

    10.  Drag Me Down

    Iyi ndirimbo yagiye hanze mu 2015, imaze kurebwa n’abasaga miliyari ebyiri ku rubuga rwa YouTube.

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147959/harimo-izimaze-kurebwa-nabasaga-miliyari-ebyiri-indirimbo-10-zibihe-byose-za-one-direction-147959.html

  • Umugore n'umwana bahitanwe n'ikirombe mu karere ka Gatsibo #rwanda #RwOT

    Abaturage bakoraga ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro butemewe n'amategeko mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Remera bagwiriwe n'ikirombe babiri muri bo barimo umugore n'umwana w'imyaka 14, bahita bitaba Imana.
    Iyo mpanuka yabereye mu Kirombe kiri mu Kagari ka Kigabiro mu Mudugudu wa Kanyinya mu isambu isanzwe ari iy'umuturage itaragenewe ubucukuzi. Abaturage bari hafi y'aho ibyo bayebereye babwiye BTN ko aho bacukuraga hari harimo abantu bane, babiri babasha kurokoka ariko abandi babiri barimo umugore ubyaye rimwe n'umwana w'imyaka 14 bahasiga ubuzima.

    Umwe yagize ati 'Bapfuye nabi kuko ni nk'umusozi wabagwiriye nta wigeze ataka na mba. Hashize imyaka nk'ibiri hapfiriye abandi basore babiri kandi uriya mubyeyi cyishe yasize akana gatoya'. Abo baturage bavuga ko nta sosiyete izwi ikorera ubucukuzi muri ako gace ku buryo abajya bahagirira impanuka bagapfa nta muntu bijya bibazwa.
    Basaba ubuyobozi ko bwahagurukira icyo kibazo bukagiha umurongo ku buryo abaturage batakomeza kuhaburira ubuzima. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Remera, Urujeni Consolée, yavuze ko nyiri iyo sambu ari gushakishwa kuko iryo bara rikimara kuba yaketse ko ari bukurikiranwe agahita ahunga.

    Ibyo ngo byatewe n'uko yari azi neza ko mu isambu ye hakorerwaga ubucukuzi butemewe n'amategako kandi nta n'uburenganzira afite bwo gutanga impushya z'ubucukuzi.
    Urujeni yongeyeho ko nta sosiyete yigeze yegera ubuyobzoi isaba kuhakorera ubucukuzi ngo yimwe ibya ngombwa bityo ko nta baturage bakwiye kuba bajya gushakamo amabuye y'agaciro. Imirambo y'abitabye Imana yabashije gutabururwa ihita ijyanwa mu Bitaro bya Kiziguro.

    The post Umugore n'umwana bahitanwe n'ikirombe mu karere ka Gatsibo appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/umugore-numwana-bahitanwe-nikirombe-mu-karere-ka-gatsibo/