Blog

  • Umuvunyi Mukuru yasabiye ishimwe rifatika abatanga amakuru ku byaha bya ruswa – #rwanda #RwOT

    Raporo y'ibikorwa by'Urwego rw'Umuvunyi ya 2023/2024 igaragaza ko bakiriye amadosiye 31 y'ibyaha bya ruswa yasesenguwe, 10 arimo ibyaha bayashyikiriza Urwego rw'Ubugenzacyaha, atatu ashyikirizwa inzego zitandukanye nk'amakosa y'akazi mu gihe icyenda yaburiwe ibimenyetso na ho andi icyenda aracyakurikiranwa.

    Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine, yagaragarije Inteko Ishinga Amategeko, imitwe yombi ko Abanyarwanda bataraha agaciro igikorwa cyo gutanga amakuru ku byaha bya ruswa n'ubwo hari bake bashobora kuyatanga.

    Yagaragaje ko mu bikwiye kwihutishwa harimo politike yo kurwanya ruswa irimo kuvugururwa n'itegeko ryo kurengera umutangamakuru ku byaha birimo n'ibya ruswa.

    Ati 'Abatanga amakuru ku byaha birimo n'ibyaha bya ruswa urwego rw'umuvunyi rwagaragaje ko ari ngombwa ko bajya bagira ishimwe bagenerwa, ishimwe ntabwo ari amafaranga gusa, rishobora kuba gushimirwa mu ruhame, kuba impamyabumenyi, uko mujya mubona igihugu cyacu gishimira abantu bakoze ibikorwa by'indashyikirwa, dutekereza muri ubwo buryo ko nabyo byatanga umusaruro.'

    Yagaragaje ko muri uyu mwaka wa 2023/2024, Ubushinjacyaha Bukuru bwakiriye bunakurikirana ibirego kuri ruswa 934 biregwamo abantu 1.718. Muri byo, 358 byaregewe inkiko, 442 birashyingurwa, 134 biracyakurikiranwa

    Uburyo bwo gushyiraho ishimwe ku batanga amakuru bwakozwe n'Ikigo cy'Igihugu cy'Imisoro n'Amahoro aho umuguzi utanze amakuru ku mucuruzi utatanze inyemezabuguzi ya EBM kandi yagurishije, ahabwa 50% by'amande uwo mucuruzi acibwa.

    Kugeza muri Kanama 2024, abagera ku bihumbi 25 hirya no hino mu gihugu ni bo bari bamaze kwiyandikisha muri ubu buryo.

    Muri bo ibihumbi umunani batangiye guhabwa ishimwe rikubiyemo 10% by'agaciro k'ibyo umuntu yaguze yanasabye fagitire ya EBM; na 50% by'amande ahabwa umukiliya watanze amakuru ku mucuruzi utatanze fagitire ya EBM kandi yagurishije.

    Miliyoni 310 Frw zakusanyijwe mu gihembwe cya mbere cy'umwaka ni yo yatangiye gusaranganywa ndetse ku ikubitiro hatanzwe miliyoni 91 Frw.

    Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine, yasabye ko abatanga amakuru kuri ruswa bajya bahabwa ishimwe

    Abadepite n’Abasenateri bagaragaje ko hari byinshi byakozwe mu guhangana n’ibibazo byari byugarije abaturage


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umuvunyi-mukuru-yasabiye-ishimwe-rifatika-abatanga-amakuru-ku-byaha-bya-ruswa

  • Impamvu Abanyarwanda bakwiriye kuyoboka inyama z'inkoko – #rwanda #RwOT

    Mu maguriro atandukanye, ahacururizwa inyama z'inka, ibiciro bizamuka umunsi ku wundi kubera umubare muto w'inka zitanga inyama.

    Mu Mujyi wa Kigali inyama z'inka, abagura iz'imvange batanga hagati ya 5000 Frw na 6000 Frw mu gihe iroti bazigura kuva kuri 7000 Frw kuzamura.

    Mu Bugesera ikilo cy'imyama z'inka z'imvange ni 7000 Frw mu gihe iroti ari 8500 Frw.

    Ni mu gihe ikilo cy'inyama y'inkoko mu bice bitandukanye by'Umujyi wa Kigali kigura 4000 Frw kugeza kuri 4500 Frw, byagera nko mu Karere ka Nyagatare inkoko hatitawe ku bilo ifite ikagura 6000 Frw, na ho mu Karere ka Bugesera ikilo cy'inyama z'inkoko ni 5500 Frw.

    Muri rusange inyama z'inkoko zicuruzwa muri boucherie ziba zipima hagati y'ikilo kimwe na bibiri.

    Umwe mu bacuruza inyama z'inkoko yabwiye IGIHE ko imishwi isigaye ituragwa ari myinshi ku buryo n'abazorora babaye benshi cyane bityo ibiciro byazo bigenda bimanuka.

    Ati 'Kuko basigaye borora inkoko z'inzungu zisa n'izikurira rimwe. Baturagisha ari benshi imishwi zikarererwa rimwe zigakurira mu gihe kimwe.'

    Uyu mucuruzi yavuze ko hari igihe ikilo cy'inyama y'inkoko kizamuka kikagera kuri 7000 Frw cyangwa kikamanuka kikagera kuri 2800 Frw bitewe n'uko aborozi bari kuzigeza ku isoko zingana.

    Ibyavuye mu ibarura rusange rya 2022 bigaragaza Abaturarwanda bari boroye inkoko 2.583.333 zorowe n'ingo zibarirwa muri 12%.

    Uretse kuba zihendutse, abahanga mu by'imirire bemeza ko inyama z'umweru zirimo n'iz'inkoko n'ifi ari nziza ugereranyije n'inyama zitukura zirimo inka, ingurube n'izindi z'inyamabere.

    Nk'urugero inyama y'inkoko igira intungamubiri zatera umubyibuho zingana na 11% mu gihe iz'ingurube zifite 45%.

    Inyama y'inkoko ipima 100 mg iba yifitemo intungamubiri za proteine zingana na 29,8 mg na ho inyama y'intama binganya uburemere ikagira 22,51 mg, mu gihe iy'ingurube bingana iba ifite 27,5 mg.

    Bigaragazwa ko umubiri w'uriye inyama z'umweru zirimo inkoko n'ifi uba ushobora gukuramo proteine zingana na 80% mu gihe uwariye inyama zitukura we ukuramo 74%.

    Inyama z'umweru zikungahaye kuri vitamine B z'ubwoko bunyuranye burimo B3 na B12 ifasha mu mikorere myiza y'ubwonko.

    Inyama y’inkoko iri mu zihendutse mu Rwanda ugereranyije n’izindi zose abantu bakoresha ku mafunguro yabo

    Ubworozi bw’inkoko bugenda butera imbere cyane mu Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impamvu-abanyarwanda-bakwiriye-kuyoboka-inyama-z-inkoko

  • Bugesera: Hatangijwe ibikorwa byo gukodesha imashini zihinga zikoresha amashanyarazi – #rwanda #RwOT

    Umwaka ushize nibwo Volkswagen yasinyanye amasezerano na Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi, agamije gutangiza igerageza ry'imashini z'ubuhinzi zikoresha amashanyarazi ndetse na moto zikoresha amashanyarazi zizajya zijyana umusaruro ku isoko mu bice by'icyaro bitageramo imodoka.

    Kuri uyu wa 22 Ukwakira 2024, hatangijwe ku mugaragaro ibikorwa byo gukodesha izi mashini ku bahinzi babyifuza, bikazajya bikorerwa mu Murenge wa Gashora mu Karere ka Bugesera, aho iki kigo gifite icyanya kizajya gitangirwamo izi serivisi.

    Iki kigorwa ariko cyakomatanyijwe n'ikindi cyo gushyikiriza Ishuri Rikuru ry'Ubuhinzi n'Ubworozi butangiza ibidukikije [Rwanda Institute for Conservation Agriculture- RICA], imashini yifashishwa mu buhinzi 'MK1 electric tractor' yakozwe na Volkswagen, mu rwego rwo kuyigerageza no kwerekana uburambe bwayo mbere y'uko ishyirwa ku isoko.

    Igitekerezo cyo gukora imashini yakwifashishwa mu buhinzi cyaje mu mwaka wa 2021, Inama y'Ubutegetsi ya Volkswagen Group yemeza ko bitangira kugeragezwa.

    Iki kigo cyemeza ko bizafasha kongera umusaruro, bikanoroshya inzira yo kuwugeza ku isoko.

    Umuyobozi Mukuru wa Volkswagen Rwanda, Serge Kamuhinda, yavuze ko igihe kigeze ngo habeho impinduka, imashini zitangire gukoreshwa mu buhinzi mu Rwanda.

    Ati 'Izi mashini zibungabunga ibidukikije kandi ntizikoresha ibikomoka kuri peteroli. Twatangiye ibikorwa byo gukodesha imashini ariko turi no kubaka inyubako nini nyirizina izajya itangirwamo serivisi. Uko ibihe bizagenda bishira, tuzajya twongera imashini hashingiwe ku bikenewe.'

    Biteganyijwe ko iyi nyubako izatangira gukorerwamo mu 2025.

    Muri Afurika, kuri hegitari 1.000 haboneka imashini zihinga 28 gusa. Ni mu gihe u Buhinde bufite abaturage bajya kungana n'aba Afurika ariko bufite ubutaka bungana na ⅓ cy'ubuhingwa muri Afurika, usanga kuri buri hegitari 1.000 hari imashini 158.

    Muri iki gihugu hagurishwa imashini zigera ku 740.000 ku mwaka, mu gihe muri Afurika habarwa imashini 470.000 gusa.

    Kamuhinda yavuze ko kuzamura iyi mibare byatanga umusanzu mu kuzamura ubukungu bwa Afurika binyuze mu buhinzi.

    Umuyobozi Mukuru wa RAB, Dr. Telesphore Ndabamenye, yahinyuje imvugo y'uko imiterere y'u Rwanda itajyanye n'ikoreshwa ry'imashini mu buhinzi.

    Ati 'Buriya no mu misozi miremire cyane irimo amaterasi y'indinganire hashobora gukoreshwa imashini nto za 'Power Tiller'. Uko imisozi iteye bishobora guhuzwa n'ubwoko bw'imashini. Imiterere y'ubutaka igomba kujyana n'ubwoko bw'imashini yaba mu misozi miremire, iringaniye cyangwa ku butaka burambuye.'

    Umuyobozi Mukuru wa Ishuri Rikuru ry'Ubuhinzi n'Ubworozi butangiza ibidukikije [Rwanda Institute for Conservation Agriculture- RICA], Dr. Ron Rosati, yagaragaje ko guhabwa imashini itangiza ibidukikije bihura n'umurongo bihaye.

    Ati 'Zimwe mu nyungu z'iyi mashini ni uko ikoresha ingufu z'imirasire y'izuba kandi izo ngufu ni zo dukoresha hano muri kaminuza. Zikorerwa iwacu kandi ntizigira imyuka ihumanya, ubwo mu murongo wo kurengera ibidukikije ifite byose bikenewe.'

    'Ishobora gukoreshwa mu guhinda bidasatura ubutaka, gutera imbuto, gusaruro n'ahandi henshi.'

    Umuyobozi Mukuru wa Volkswagen muri Afurika, Martina Biene, yavuze ko intego ari uko mu gihe uyu mushinga utangiye mu Rwanda waba umaze gushinga imizi, wakwagurirwa no ku Mugabane wa Afurika wose.

    Umuyobozi Mukuru wa Volkswagen Rwanda, Serge Kamuhinda, yavuze ko igihe kigeze ngo habeho impinduka, imashini zitangire gukoreshwa mu buhinzi mu Rwanda

    Umuyobozi Mukuru wa RAB, Dr. Telesphore Ndabamenye, yavuze ko imashini zihingwa zishobora gukoreshwa mu Rwanda

    Umuyobozi Mukuru wa Ishuri Rikuru ry'Ubuhinzi n'Ubworozi butangiza ibidukikije [Rwanda Institute for Conservation Agriculture- RICA], Dr. Ron Rosati, yagaragaje ko guhabwa imashini itangiza ikirere bihura n'umurongo bihaye wo kurengera ibidukikije

    Umuyobozi Mukuru wa Volkswagen muri Afurika, Martina Biene, yavuze ko intego ari uko mu gihe uyu mushinga utangiye mu Rwanda waba umaze gushinga imizi, wakwagurirwa no ku Mugabane wa Afurika

    Volkswagen Mobility Solutions Rwanda, yagiranye amasezerano y’ubufatanye na Ishuri Rikuru ry'Ubuhinzi n'Ubworozi butangiza ibidukikije [Rwanda Institute for Conservation Agriculture- RICA], ajyanye no kuzamura ubumenyi mu mikoreshereze y’imashini zihinga z’amashanyarazi

    Imashini ya 'MK1 electric tractor' ishyikirizwa Ishuri Rikuru rya RICA

    RICA yahawe imashini ya 'MK1 electric tractor' ngo iyigerageze mbere yo gushyirwa ku isoko

    Hari indi mashini RICA yari isanganywe na yo ikoresha amashanyarazi

    Abanyeshuri bahise batangira gukoresha iyi mashini

    Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard [Ibumoso]

    Umuyobozi Mukuru Ushinzwe amasomo muri RICA, Dr. Olusegun Yerokun [Iburyo]

    Hashize imyaka itari mike VW itangiye gushyira mu bikorwa umushinga wo gukora imashini zihinga zikoresha amashanyarazi

    Amafoto: Kasiro Claude


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bugesera-hatangijwe-ibikorwa-byo-gukodesha-imashini-zihinga-zikoresha

  • Nyabihu: Inzu y'ubucuruzi yahiriyemo ibifite agaciro ka miliyoni zirenga 119Frw – #rwanda #RwOT

    Byabereye mu Mudugudu wa Mizigo, Akagari ka Rega, Umurenge wa Bigogwe ku wa 22 Ukwakira 2024.

    Ahagana saa moya z'igitondo nibwo mu idari y'imwe muri butike icumi ziri muri iyi nzu y'ubucuruzi, haturikiyemo insinga z'amashanyarazi bihita biteza inkongi y'umuriro.

    Abaturanyi bihutiye gutabara bagerageza kuzimya, banatanga amakuru ku nzego z'ubuyobozi bw'ibanze ari nako bagerageza kurwana no kugira ibyo barokora ariko umuriro ukomeza kwiyongera.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Bigogwe, Nsengimana Jean Claude, yabwiye IGIHE ko bakimenya aya makuru bahise biyambaza ubuyobozi bw'akarere nabwo bwiyambaza ishami rya Polisi y'u Rwanda rishinzwe kuzimya inkongi.

    Iryo shami ryahise ryohereza imodoka ebyiri kabuhariwe mu kuzimya inkongi zizimya iyi nzu itarakongeza izo mu gikari.

    Ati “Igenagaciro rikozwe n'abagenagaciro b'umwuga ntirirarangira ngo tumenye agaciro nyakuri k'ibyahiriyemo ariko igenekereza ryakozwe na ba nyiri amabutike ryagaragaje ko hangiriyemo ibicuruzwa bya miliyoni 119Frw”.

    Gitifu Nsengimana yashimiye abaturage ko bihutiye gutamga amakuru bikaba byaratumye inkongi y'umuriro itagera ku nzu zo mu gikari.

    Yasabye kandi abacuruzi kujya bagura ubwishingizi bw'inzu zabo.

    Hiyambajwe kizimyamwoto mu guhashya iyi nkongi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyabihu-inzu-y-ubucuruzi-yahiriyemo-ibifite-agaciro-ka-miliyoni-zirenga-119frw

  • IMF igiye guha u Rwanda miliyoni 184,9$ – #rwanda #RwOT

    Ikigega Mpuzamahanga cy'Imari, IMF, kirateganya guha u Rwanda miliyoni 184,9$ azifashishwa mu mishinga itandukanye igamije iterambere ry'igihugu, irimo ijyanye no kurengera ibidukikije.

    Aya mafaranga agomba kwemezwa n'Inama y'Ubutegetsi ya IMF izaterana mu Ukuboza uyu mwaka. Ari mu byiciro bibiri harimo icy'inguzanyo zitangwa ku nyungu nto na IMF (Standby Credit Facility). Muri iki cyiciro, u Rwanda ruzahabwa miliyoni 89,0$.

    Harimo kandi andi miliyoni 95,9$ azifashishwa binyuze muri gahunda ya Resilience and Sustainability Facility (RSF) igamije kurengera ibidukikije n'izindi ngamba zihangana n'imihindagurikire y'ibihe.

    Ibi byatangajwe nyuma y'igenzura itsinda rya IMF ryakoraga ku bukungu bw'u Rwanda ryamaze ibyumweru bibiri, aho iri tsinda ryavuze ko urwego rwa serivisi n'urwego rw'ubwubatsi bizagira ingaruka nziza ku bukungu bw'u Rwanda muri rusange.

    IMF yagaragaje ko ubukungu bw'u Rwanda mu 2024, buzazamuka ku gipimo gishimishije mu 2024, bugere ku 8,3% bitandukanye n'ibipimo bya 6,6% byari byatangajwe mbere.

    Mu gihembwe cya kabiri cy'uyu mwaka, Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare (NISR) cyatangaje ko urwego rwa serivisi rwaje ku mwanya wa mbere mu guha Abanyarwanda benshi akazi kuko rwihariye 44% by'abafite icyo bakora mu Rwanda.

    IMF kandi yavuze ko ibiciro bizazamuka ku gipimo gikwiriye, ni ukuvuga ikiba cyaremejwe nk'ikidashobora kubangamira izamuka ry'ubukungu bw'u Rwanda.

    Ingamba za Banki Nkuru y'u Rwanda kurengera ifaranga ry'u Rwanda ndetse n'ubukungu muri rusange ndetse n'umusaruro w'ubuhinzi wabaye mwiza ugatuma ibiciro bitazamuka ku masoko, byose byagize uruhare mu gutuma hatabaho izamuka ry'ibiciro rikabije.

    Umuyobozi w'Itsinda rya IMF riri mu Rwanda, Ruben Atoyan, yavuze ko 'hari intego zagezweho', ashimangira ko “Ingamba zigamije gushyira umucyo ku ishoramari rya Leta ndetse no kongera ingufu z'isoko ry'ivunjisha zikomeje kugenda neza.”

    Yashimiye uruhare rwa Leta y'u Rwanda mu gushora imari mu bikorwa bijyanye no guhangana n'ikibazo cy'ihindagurika ry'ikirere.

    Gusa iri tsinda ryemeye ko ingamba Leta y'u Rwanda yihaye zigamije kongera umutungo wayo zitagenze neza nk'uko byari byitezwe ahanini kubera ibihe bikomeye by'ubukungu byagiye biba mu minsi yashize. Nko ku Rwanda, nyuma ya Covid-19 habaye ibiza byangije byinshi birimo n'ibikorwaremezo.

    Kubera iyi mpamvu, u Rwanda rwakomeje kongera igipimo cy'ideni ryarwo ugereranyije n'umusaruro mbumbe warwo.

    Icyakora Leta y'u Rwanda yemereye iri tsinda ko izakomeza gushyira imbaraga mu gukoresha inguzanyo zihendutse kandi zishyurwa mu gihe kirekire, ndetse ihamya ko izakomeza gushyira imbaraga ku ngamba zihamije kongera amafaranga yinjiza, mu rwego rwo kugabanya ikoreshwa ry'amadeni.

    Leta kandi irateganya kongera umusaruro binyuze mu kurushaho kugenzura ibigo byayo bikora ubucuruzi mu rwego rwo kubirinda ko bigwa mu gihombo.

    Guverineri wa Banki Nkuru y'Igihugu, John Rwangombwa, atanga ibitekerezo mu biganiro byahuje itsinda rya IMF n’iry’u Rwanda

    Uhereye ibumoso: Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa; Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yussuf Murangwa; Umuyobozi w’Itsinda rya IMF ryagenzuye uko ubukungu bw’u Rwanda buhagaze, Ruben Atoyan n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe ishoramari, Tessi Rusagara, ubwo bari mu kiganiro n’abanyamakuru

    Itsinda ririmo abakozi ba Banki Nkuru y’Igihugu n’aba Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, bari i Washington DC ahabereye ibiganiro by’u Rwanda na IMF

    IMF ishima ko ubukungu bw’u Rwanda buhagaze neza bigizwemo uruhare n’abikorera


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imf-yatanze-icyizere-ku-bukungu-bw-u-rwanda-buzazamuka-ku-kigero-cya-8-3-mu

  • Kepler W VC yakiranwe yombi muri Shampiyona ya Volleyball y’Abagore – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Ukwakira 2024, hatangijwe Shampiyona ya Volleyball y'abagore mu Rwanda, aho ikipe ya Kepler W VC yakinnye umukino wayo wa mbere mu cyiciro cya mbere ihatana na RRA W VC. Uyu mukino wabereye muri Petit Stade i Remera ku isaha ya saa kumi n'imwe z'umugoroba (17h00), ukaba wari utegerejwe n'abakunzi ba siporo by'umwihariko volleyball.

    RRA W VC, imwe mu makipe akunzwe muri Shampiyona, yigaragaje mu buryo bukomeye maze itsinda Kepler W VC amaseti 3-0, mu mukino .

    Kepler W VC , ku nshuro yayo ya mbere mu cyiciro cya mbere, yagerageje kwitwara neza ariko birangira itsinzwe n'ikipe imaze igihe mu marushanwa akomeye nka RRA.

    Uko amaseti yagiye arangira

    — Iseti ya mbere: Kepler W VC 18-25 RRA W VC
    — Iseti ya kabiri: Kepler W VC 21-25 RRA W VC
    — Iseti ya gatatu: Kepler W VC 23-25 RRA W VC

    Nubwo Kepler W VC yatsinzwe amaseti yose, yagaragaje imbaraga zidasanzwe by'umwihariko mu iseti ya gatatu aho bakinnye neza bakageza amanota hafi yo gutsinda, ariko RRA W VC ibarusha ubunararibonye ibasha kwegukana amanota.

    Source : https://yegob.rw/kepler-w-vc-yakiranwe-na-yombi-muri-shampiyona-ya-volleyball-yabagore/

  • RIB yerekanye abengaga inzoga zitemewe barimo na 'mutwarasibo' – #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yasobanuye ko muri abo bantu 10, batatu bengaga inzoga, abandi barindwi bakabafasha mu bindi nko gushaka amacupa yavuyemo inzoga za zimwe mu nganda zenga izo mu bwoko bwa 'liquers,' noneho bakigana ibirango byazo bakabyomekaho.

    Bongeragaho kandi ikirango cy'Ikigo cy'Imisoro n'Amahoro (RRA) gishyirwa ku gicuruzwa cyasoze ku buryo umuntu atapfa gutandukanya izo nzoga z'inkorano n'izo mu ruganda.

    Aba bose bakoreraga mu Karere ka Gasabo ku Gisozi aho umwe muri bo wari unabacumbikiye ari Mutwarasibo witwa Uwimana Claudette.

    Ni mu gihe uwari uyoboye ibyo bikorwa nka ubucuruzi ari umugabo w'imyaka 40 witwa Nshimiyimana Turahirwa Albert.

    Abo bantu bafashwe ku matariki atandukanye y'Ukwakira 2024 bikaba bivugwa ko bari bamaze amezi atanu bakora gusa biracyakorwaho iperereza. Bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Rusororo n'iya Kimironko mu Mujyi wa Kigali.

    Ubwo bafatwaga, Dr. Murangira yavuze ko bagerageje guha umugenzacyaha ruswa ya miliyoni 7 Frw ngo adatanga amakuru.

    Ati 'Ikigaragaza uburemere bw'ibi bikorwa bakora bitewe n'amafaranga arimo ni uko nyiri ibyo bikorwa yahaye kuri telefone amafaranga miliyoni 3.4 Frw umugenzacyaha ngo amurekure biranga. Yagerageje kumuha andi mu ntoki miliyoni 1.4 Frw nabwo umugenzacyaha aranga, atanga amakuru ku bamukuriye arafatwa.”

    Ayo mafaranga yamuhaye yose hamwe ni miliyoni 4.8 Frw muri miliyoni 7 Frw yari yamwemereye ngo ntamutange, ariko umugenzacyaha akoresha ubunyamwuga atanga amakuru abasha gutabwa muri yombi.

    Agaciro k'ibyafashwe byose kangana na 31.335.250 Frw harimo litiro 347 z'inzoga zifite agaciro ka miliyoni 2.6 Frw y'amafaranga yatanzwe nka ruswa, ay'imifuniko y'inzoga, ibirango bya RRA n'ibindi.

    Dr. Murangira yavuze ko bigayitse kuba hari Umuyobozi mu nzego z'ibanze wasangwa mu bikorwa nk'ibyo ariko anasaba abantu kwitwarika kuko izo nzoga akenshi ziba zigurishwa amafaranga make cyane ugereranyije n'izindi, nyamara zikangiza ubuzima.

    Ibyaha abo batawe muri yombi bakurikiranweho ni ugutanga indonke, kunyereza umusoro, iyigana no guha umuntu ikintu gishobora kwica cyangwa gishegesha umubiri.

    Igito muri ibi byaha byose gihanishwa igifungo kiri hagati y'imyaka ibiri n'imyaka irindwi kongeraho ihazabu y'amafaranga.

    Umuyobozi w'Ishami Rishinzwe Ibiribwa mu Kigo Gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n'Imiti (Rwanda FDA), Dr. Nyirimigabo Eric yavuze ko muri izo nzoga basanzemo ibinyabutabire by'ubwoko bune birimo 'acetic', 'volatile', 'methanol' na 'ethanol'.

    Avuga ku ngaruka zabyo yagize ati 'Ziriya 'acide' zigira ingaruka ku muntu wanyoye ibintu zirimo nko kugira ibibazo mu rwungano ngogozi kuko murabizi nk'iyo 'acide' imenetse ku mwenda uhita ucika. Aho inyuze hose igenda ihatwika. Ni ikinyabutabire kibi mu binyobwa no mu biribwa by'abantu. Ikindi ni uko iyo ukomeje kuyifata igenda ivungura iryinyo kugeza rishize.”

    Yavuze ko izo 'acide' zizamura isukari mu mubiri bikabije ndetse zikangiza ireme ry'amagufa.

    Dr. Nyirimigabo yongeyeho ko n'ubwo ethanol isanzwe ikoreshwa mu kwenga, iyo ibaye nyinshi itera ibibazo mu mitekerereze no gufata ibyemezo ari yo mpamvu inzoga zigurishwa mu Rwanda zitangomba kurenza alcohol ya 45% mu bizigize.

    Ni mu gihe methanol yo itemerewe gukoreshwa mu binyobwa kuko itera ubuhumyi ndetse yaba nyinshi ikaba ishobora no gutera urupfu.

    Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yasobanuye ko muri abo bantu 10, batatu bengaga inzoga, abandi barindwi bakabafasha mu bindi nko gushaka amacupa yavuyemo inzoga za zimwe mu nganda zenga izo mu bwoko bwa 'liquers,'

    Umuyobozi w'Ishami Rishinzwe Ibiribwa mu Kigo Gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n'Imiti (Rwanda FDA), Dr. Nyirimigabo Eric, yavuze ko muri izo nzoga basanzemo ibinyabutabire by'ubwoko bune

    Izi nzoza zarirwaho ikirango cya RRA

    Inzoga zirenga litiro 300 zitemewe zafashwe

    Biganaga inzoga zisanzwe zikorwa

    Abantu 10 bagira uruhare mu gukora no gucuruza inzoga zitemewe

    Amafoto: Nzayisingiza Fidel


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rib-yerekanye-abengaga-inzoga-zitemewe-barimo-na-mutwarasibo

  • King James yongeye gukora mu nganzo kuri Albu… – #rwanda #RwOT

    King James ari ku rutonde rw’abahanzi bafite Album nyinshi n’indirimbo nyinshi nyuma y’abarimo Massamba Intore, Uwitonze Clementine [Tonzi], Butera Knowless n’abandi.

    Mu myaka irenga 15 ishize ari mu muziki yahohojejeho ku buryo na n’uyu munsi umubare w’abakunzi b’ibihangano bye ugenda wiyongera. Ni umwe mu baririmbye mu bikorwa byo kwamamaza Perezida Paul Kagame byageze mu Ntara zitandukanye, ndetse yishimirwaga mu buryo bukomeye.

    Yabwiye InyaRwanda ko mu gihe ari kwitegura gushyira hanze imbumbe y’indirimbo zigize Album ye nshya yahisemo kuba ashyize hanze iyi ndirimbo ‘Ride or Die’ mu rwego rwo kuticisha irungu abakunzi be.

    Ati “Navuga ko muri iyi ndirimbo naririmbye ku nkuru isanzwe, kandi nayo iri kuri Album yanjye. Ni ubuzima busanzwe ariko bwiganjemo urukundo nk’ibisanzwe nk’uko nkunda kuririmba n’ubundi kuri iyi ngingo.”

    King James yavuze ko hari ibyo akiri kunoza kuri iyi Album bituma bituma atahita atangaza mu buryo bweruye isohoka ry’iyi Album. Ati “Ndacyakoraho ibya nyuma, reka mbanze mbibone neza, nibwo nzatangaza igihe.”

    Yavuze ko hari abahanzi bakoranye indirimbo kuri iyi Album ye n’abandi bakiri mu biganiro bagomba kuzajyaho. Ati “Abahanzi bariho, hari n’abo tukiri kubinoza sinahita mbatangaza aka kanya.”

    Muri iyi ndirimbo ye nshya hari aho King James agira ati 'Niba hari amahirwe nagize mu buzima ni umunsi nkubona. Niba hari umunsi uzagera nkakubura uwo ndawuvumye. Kuko naranyuzwe.”

    King James avuga ko Album ye ari kuyikoraho abifashijwemo na ba Producer bamaze igihe kinini mu muziki ndetse na ba Producer bo muri iki gihe. Ati 'Ni album izafata ibisekuru byombi, kandi ndizera abantu bazanogerwa.' 

    Uyu muhanzi atangaje ko ageze kuri 80% ategura album ya munani, mu gihe aherutse kugaragara kuri album ya Juno Kizigenza aho bakoranye indirimbo yitwa 'You'.

    King James yatangaje umushinga wa album ye ya munani, nyuma y'uko ashyize ku isoko album ya karindwi yise 'Ubushobozi' iriho indirimbo yakoranye n'abahanzi banyuranye ndetse n'ize bwite.

    Ni album yacuruje ku rubuga rwa Zana Talent yashinze, kandi yamwinjirije arenga Miliyoni 60 Frw.


    King James yasohoye indirimbo yise 'Ride or Die' iri mu zigize Album ye ya munani


    King James yavuze ko yifashishije abahanzi banyuranye kuri iyi Album ye nshya 


    King James avuga ko Album ye iriho indirimbo zigaruka ku ngingo zinyuranye

    KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO 'RIDEO R DIE' YA KING JAMES

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147973/king-james-yongeye-gukora-mu-nganzo-kuri-album-yakoranyeho-nabandi-bahanzi-147973.html

  • Champions League: Vinicius yafashije Real Mad… – #rwanda #RwOT

    Ni mu mikino yakinwe kuri uyu wa Kabiri taliki ya 22 Ukwakira 2024.Umukino wari utegerejwe n’abenshi ni uwo ikipe ya Real Madrid yari yakiriyemo Borussia Dortmund kuri Santiago Bernabeu Saa tatu z’ijoro.

    Uyu mukino watangiye ikipe ya Real Madrid ihererekanya umupira neza gusa abakinnyi bayo nka Kylian Mbappé na Vinicius Junior bagashaka uko bagerageza uburyo imbere y’izamu nti bibakundire.

    Mu minota 18 ikipe ya Borussia Dortmund nayo yatangiye kwinjira mu mukino ihererekanya neza umupira gusa kubana aho yamenera ngo igere imbere y’izamu bikaba ikibazo.

    Ku munota wa 30 iyi kipe yo mu gihugu cy’u Budage yafunguye amazamu ku gitego cyari gitsinzwe na Donyell Malen ahawe umupira na Serhou Guirassy.

    Ba myugariro b’ikipe ya Real Madrid bakomeje gukina barangaye maze bidatinze ku munota wa 34 Borussia Dortmund yongera kubakosora itsinda igitego cya 2 gitsinzwe na Jamie Gittens ku mupira yarahawe na Donyell Malen.

    Nyuma yo gutsindwa Real Madrid yasatiriye cyane ishaka uko nayo yanyeganyeza inshundura ndetse binashoboka nkaho Jude Bellingham yarekuye ishoti riremereye gusa kubw’amahirwe macye rigakubita igiti cy’izamu.

    Amakipe yombi yagiye kuruhuka Borussia Dortmund ikiyoboye n’ibitego 2-0. Mu gice cya kabiri abasore ba Real Madrid bari barangajwe mbere na Vinicius Junior, Bellingham na Kylian Mbappé bari bayoboye abandi mu gice cy’ubusatirizi baje bashaka uko bakwishyura gusa bigakomeza kugorana.

    Ku munota wa 60 Antonio Rudiger yaje kukibona akoresheje umutwe ku mupira waruzamuwe neza na Kylian Mbappé. Bidatinze ku munota s 63 Real Madrid yahise ibona igitego cya 2 gitsinzwe na Vinicius Junior .

    Ku munota wa 83 Lucas Vasquez yatsinze igitego cya gatatu naho kuwa 86 Vinicius Junior yatsinze igitego cya 3 ku mupira yari akuye inyuma acenga aragenda ageze imbere y’izamu arekura ishoti riremereye riruhukira mu nshundura. 

    Mbere yuko umukino urangira Umunya-Brazil, Vinicius Junior yongeye gutsinda igitego kuba icya gatatu cye muri uyu mukino naho kiba icya 5 cya Real Madrid kuri 2 bya Borussia Dortmund.

    Indi mikino yari yabaye Saa kumi nebyiri kipe ya AC Milan yo mu Butaliyani yari yakiriye Club Brugge yo mu Bubiligi kuri San Siro yayitsinze ibitego 3-1 naho AS Monaco yo mu Bufaransa yari yakiriye ikipe ya FK Crevena Zvezda yo muri Serbian kuri Stade Louis II,Monaco yayitsinze ibitego 5-1.

    Saa tatu z’ijoro ikipe ya Arsenal yo mu gihugu cy’u Bwongereza yari yakiriye ikipe ya Shakhtar Donetsk yo muri Ukraine kuri Emirates Stadium ikaba yayitsinze 1-0 ,Aston Villa yo mu Bwongereza yari yakiriye Bologna yo mu Butaliyani kuri Villa Park yayitsinze ibitego 2-9 , VFB Stuttgart yo mu Budage yari yakiriwe na Juventus yo mu Butaliyani kuri Allianz Stadium yayitsinze igitego 1-0 naho ikipe ya Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa yari yakiriye PSV Eindhoven yo mu Buhorandi kuri Parc des Princes banganya igitego 1-1.

    Ku munsi wejo kuwa Gatatu imikino ya UEFA Champions League izakomeza aho Saa kumi nebyiri n’iminota 45 ikipe ya Atlanta yo mu Butaliyani izakira Celtic yo muri Scotland kuri Gewiss Stadium naho Brest yo mu Bufaransa izakire Bayer Leverkusen yo mu Budage kuri Stade du Roudourou.

    Saa tatu z’ijoro ikipe ya Atletico Madrid yo mu Bufaransa izakira Lille yo mu Bufaransa kuri Civitas Metropolitano naho ikipe ya FC Barcelona yakire umwanzi wayo FC Bayern Munich kuri Estadio Olimpico Lluis Companys. 

    Ikipe ya FC Bayern Munich isanzwe ari umwanzi as FC Barcelona bijyanye nuko buri gihe aho bahuriye iyitsinda ndetse abantu bakaba batibagirwa igihe yayinyagiraga ibitego 8 -2 muri 1/4 cya UEFA Champions League ya 2020.

    Kuri izi Saha kandi ikipe ya Benfica yo muri Portugal izakira Feyenoord yo mu Buhorandi kuri Estádio do Sport Lisboa e Benfica, Manchester City yo mu Bwongereza izakire Sparta Prague yo muri Czech Republic kuri Etihad Stadium naho RB Leipzig yo mu Budage izakire Liverpool yo mu Bwongereza kuri Red Bull Arena Leipzig.

    Ikipe ya RB Salzburg yo muri Australia kandi izakira Dinamo Zagreb yo muri Croatia kuri Red Bull Arena Salzburg naho Young Boys yo mu Busuwisi izakire Inter Milan yo mu Budage kuri Wankdorf Stadium.

    Vinicius Junior wafashije Real Madrid gusubirana inyuma Borussia Dortmund 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147977/champions-league-vinicius-yafashije-real-madrid-kwisasira-borussia-dortmund-naho-arsenal-i-147977.html

  • Ibidasanzwe ku Kigo gihugura abayobozi, abagore n'urubyiruko cyuzuye i Musanze – #rwanda #RwOT

    Iki Kigo giherereye mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Cyuve kizita ku gutanga ubumenyi ku bayobozi, abagore n'urubyiruko hagamijwe kubafasha mu kwiteza imbere mu bukungu no kububakira ubushobozi mu byo bakora muri rusange.

    Ni igitekerezo cyaturutse ku Munyarwanda Dr. Faustin Ntamushobora wabaye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akaba n'Umuyobozi Mukuru wa 'Transformation Leadership in Africa' ifite Icyicaro Gikuru muri Leta ya California ariko ikaba ikorera mu bihugu bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Kenya n'u Rwanda.

    Ni igitekerezo cyaje nyuma yo kubona ko amatorero ashyira imbaraga mu nyigisho zigaruka ku kujya mu Ijuru ariko ntashyire imbaraga mu kwigisha abantu ibijyanye no guteza imbere aho batuye. Iki kigo kizagira uruhare mu gutegura abayobozi b'amatorero ku buryo bashobora kwigisha inyigisho za gikirisitu ariko zikajyana no kwiteza imbere mu buzima busanzwe.

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Dr. Faustin Ntamushobora yagize ati “Tugiye gukomeza ibyo dusanzwe dukora mu guhugura abayobozi no kubashoboza mu buryo bw'ubukungu, kandi dufite za gahunda zo gufasha abagore kugira ngo babashe kugera ku mishinga ibateza imbere, bafashe imiryango yabo.”

    Yongeyeho ati “Dufite umushinga wo gufasha urubyiruko n'abana. Hano niho tuzajya tubahugurira mbere y'uko bahabwa ubushobozi bw'amafaranga kugira ngo abashe kwiteza imbere.”

    Yagaragaje ko hari na gahunda yo gutangiza kaminuza, ati “Dufite na gahunda yo gutangiza kaminuza kugira ngo Abanyarwanda n'abandi muri Afurika babashe kwiga ubumenyi n'ikoranabuhanga ariko bakunda Imana kuko dukeneye abantu batekereza neza, ariko bafite n'umutima ukunda abantu.”

    Dr. Ntamushobora yakomeje ashimira ubuyobozi bwa Leta y'u Rwanda kuko bwabafashije ndetse bubagira inama mu kunoza ibyo bakora.

    Ati “Turashimira ubuyobozi ko bwakomeje kutuba hafi mu bujyanama, turashimira n'abafatanyabikorwa bacu. Icyo dusaba abaturage ni ukutugana tugafatanya kandi natwe tuzakomeza kubashyira imbere mu bikorwa bibateza imbere.”

    Umuyobozi w'Intara y'Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yashimiye abagize igitekerezo cyo gushinga iki Kigo kuko kigamije guhindura ubuzima n'imibereho by'abaturage, abizeza ubufatanye aho buzakenerwa hose kugira ngo ibyo byose bizagerweho.

    Ati “Iki ni igikorwa twishimira cyane kuko kigamije guhindura ubuzima n'imibereho by'abaturage muri rusange. Turashishikariza abaturage bacu kudacikwa n'aya mahirwe kandi natwe nk'ubuyobozi, tuzakomeza gufatanya n'aba bagishinze kugira ngo icyo cyubakiwe kigerweho.”

    Mu ibarura rusange ry'abaturage ryabaye mu 2022, ryerekanye ko Abanyarwanda bari 13,246,394. Muri aba baturage bose, 48,5% ni abagabo, naho 51,5% ni abagore mu gihe urubyiruko rurenga 65% ari ho Leta ihera ishyira imbaraga muri gahunda ziteza imbere abagore n'urubyiruko.

    Iki kigo cyitezweho kuzatanga umusaruro mwiza mu guteza imbere abayobozi, urubyiruko n’abagore

    Ikigo cya TL Rwanda Conference Center kitezweho kugira uruhare mu guhugura abayobozi, abagore n’urubyiruko mu rwego rwo kwiteza imbere


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibidasanzwe-ku-kigo-gihugu-abayobozi-abagore-n-urubyiruko-cyuzuye-i-musanze