Blog

  • Perezida Kagame yahawe igihembo cy'umunyafurika w'umwaka wa 2024, wateje imbere ubukungu – #rwanda #RwOT

    Ibi bihembo bitegurwa ku bufatanye na CNBC Africa, byatanzwe kuri uyu wa 24 Ukwakira 2024, bitangirwa muri Afurika y'Epfo.

    Abategura ibi bihembo bavuze ko Perezida Kagame yahawe iki gihembo ashimirwa umutima wo guteza imbere Afurika no kuba umuyobozi w'indashyikirwa kandi uharanira impinduka nziza kuri uyu mugabane.

    Ambasaderi Emmanuel Hategeka, uhagarariye u Rwanda muri Afurika y'Efpo, ni we wakiriye iki gihembo mu izina rya Perezida Kagame.

    Abinyujije ku rubuga rwa X, yanditse ati “Perezida Kagame yatuye iki gihembo abagabo, abagore n'urubyiruko benshi cyane, bakora ubutaruhuka mu kubuka aAfurika ikomeye kandi iteye imbere.”

    Yavuze kandi ko Perezida Kagame yashimiye abategura ibi bihembo, ati “Mureke dukomeze kuyoborana intego, guteza imbere guhanga ibishya, ndetse no kubera icyitegererezo abayobozi ba Afurika bazadukurikira. Dufatanyije, twakubaka Afurika itari kwihuta gusa, ahubwo Afurika ishobora kugena ahazaza hayo ndetse no kugena icyerekezo cy'Isi muri rusange.”

    Si ubwa mbere Perezida Kagame ahawe iki gihembo kuko no mu 2018 yagihawe.

    Icyo gihe aganira n'umunyamakuru wa Forbes yavuze ko aterwa ishema no kuyobora Abanyarwanda

    Ati 'Ku ruhande rumwe ni abaturage b'igihugu cyanjye, Abanyarwanda, baranshimisha kandi bakantera ishema ko ibyo tugerageje gukora dufatanyije bigenda neza kurusha n'uko nabiteganyaga, ibi tukabikora twongera kubaka igihugu cyacu kandi ubu kirimo gutera imbere. Ntacyo nashobora kugeraho njyenyine tudafatanyije'.

    Perezida Kagame yakomeje avuga ko icyo gihembo kigaragaza ko hari ibyo umugabane wa Afurika wagezeho mu nzego zitandukanye, ari ho n'iterambere ry'u Rwanda rigaragarira.

    Ati 'Icyo nshaka kuvuga ni uko atari twe twenyine dutera imbere, ahubwo ndashaka kuzirikana n'ibyo ibindi bihugu bya Afurika byagezeho'.

    Perezida Kagame yahawe igihembo cy'umunyafurika w'umwaka wateje imbere ubukungu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yahawe-igihembo-cy-umunyafurika-w-umwaka-wa-2024-wateje-imbere

  • Karabaye! Umugambi wa Tshisekedi wo guhindura itegekonshinga uhuhuye Kongo n'ubundi yasambaga. #rwanda #RwOT

    'Kongo isanzwe imeze nk'umurwayi uri muri koma, bisaba kwigengesera ngo utamukanga bikaba byamuhuhura.' Ubu ni ubusesenguzi bw'abamaze igihe bakurikiranira hafi ibibera muri Kongo, basanga guhindura itegekonshinga, nk'uko Perezida Tshisekedi abiteganya, byakongera intugunda mu gihugu gisanzwemo ubushyamirane n'intambara.

    Byari bimaze igihe bihwihwiswa mu itangazamakuru, ariko benshi bakumva Tshisekedi adashobora kubirota, kuko azi ko byatuma ibintu birushaho kuba bibi, mu gihugu gisanzwemo umwuka mubi cyane.

    Kubifata nk'ibihuha kandi abantu babishingiraga ku iyirukanwa rya Augustin Kabuya, muri Nyakanga uyu mwaka wasezerewe ku mwanya w'umunyamabanga mukuru w'ishyaka 'UDPR' riri ku butegetsi, mubyo yazize hakaba harimo kuba yaratangaje ko hari igitekerezo cyo guhindura itegekonshinga.

    Nyamara, ubwo yari mu mujyi wa Kisangani kuri uyu wa gatatu, Perezida Tshisekedi yavanyeho ibyafatwaga nk'impuha, yemeza mu ruhame ko 'itegekonshinga rya Kongo rigomba guhinduka, rikajyanishwa n'ibihe'.

    Abantu banyuranye twavuganye bari muri Kongo, barahamya ko, nyuma y'ijambo rya Tshisekedi, hari abaturage bariye karungu hirya no hino muri Kongo, ahateganyijwe imyigaragambyo karundura mu minsi ya vuba, yo kwamagana icyo bise' umugambi wo gushimuta burundu ubutegetsi'.

    Ibi bije kandi bisanga benshi mu baturage, cyane cyane abo mu mashyaka atavuga rumwe n'ubutegetsi, bashinja Tshisekedi kwiba amajwi ubugira kabiri, mu matora y'umukuru w'igihugu yo muw'2018 na 2023. Guhindura itegekonshinga rero, agamije kongera manda ngo agundire ubutegetsi yagiyeho mu buryo butavugwaho rumwe rero, bikaba ari nko gusuka peteroli mu muriro.

    Muri Kongo kandi hasanzwe intambara zishingiye ku miyoborere yananiwe gukemura ibabazo byabaye akarande mu gihugu. Kuyongeramo noneho ibyo guhindura itegekonshinga ngo ingoma barega gukandamiza rubanda ikomeze kwica igakiza, birumvikana ko ari ukongera ibinyoro mu bibembe.

    Ese ko mu rwego rwo kwikura mu isoni, ubutegetsi bwa Kongo budasiba kuvuga ko ibibazo byose igihugu cyabo kibiterwa n'uRwanda, aka kaga Tshisekedi akuruye ko noneho azakagereka kuri nde?

    Abahuza se barara amajoro bashakisha uko amahoro yagaruka muri Kongo, noneho baramenya bahera he nfo bakumire amarorerwa agiye gukururwa n'ubu busazi bushya bwa Tshisekedi n'ibyegera bye?

    Tshisekedi we ntabona ko ibyo arimo ari ubwiyahuzi. Kugirango ndetse yerekane ko adakina, aho i Kisangani yahatangarije ko mu mwaka utaha azashyiraho komisiyo ivugurura itegekonshinga.

    Abasenga rero nimutangire amasengesho yo kwiyiriza, musabe Imana kuvana Tshisekedi ku izima, areke uwo mushinga wo gucukurira Kongo imva, ariko nawe atiretse.

    The post Karabaye! Umugambi wa Tshisekedi wo guhindura itegekonshinga uhuhuye Kongo n'ubundi yasambaga. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/karabaye-umugambi-wa-tshisekedi-wo-guhindura-itegekonshinga-uhuhuye-kongo-nubundi-yasambaga/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=karabaye-umugambi-wa-tshisekedi-wo-guhindura-itegekonshinga-uhuhuye-kongo-nubundi-yasambaga

  • Kayonza: Aborozi baturiye Pariki y'Akagera batangiye kubona ku rwunguko rwayo – #rwanda #RwOT

    Izi modoka ebyiri bazihawe ku wa Gatatu tariki ya 23 Ukwakira 2024, bakaba bazihawe nk'urwunguko ruva mu bikorwa by'ubukerarugendo biba byarakozwe muri Pariki y'Akagera baturiye. Abahawe izi modoka ni koperative ebyiri zirimo iya GAFCO na KAFCO ziherereye mu mirenge ya Gahini na Mwili mu tugari twa Kahi na Kageyo.

    Umuyobozi wa Koperative KAFCO yo mu Murenge wa Mwili, Murindabigwi Martin, yavuze ko gukura amata muri uyu Murenge bayageza ku ruganda rw'Inyange, inshuro imwe imodoka yabacaga ibihumbi 125 Frw bikaba byari imbogamizi mu gutwara amata yabo.

    Ati 'Iyi modoka ije gukuraho ikibazo cy'uko twaburaga imodoka amata akaba yarara ubu rero ayo twatangaga mu gukodesha imodoka tuzajya tuyashyira kuri konte turebe ko twazanagura indi. Ubu rero ubuyobozi turabugabira gucunga umutekano neza wa Pariki ku buryo nta rushimusi uzibeshya ngo adduce mu rihumye ayangize.'

    Umuyobozi wa Koperative GAFCO yo mu Murenge wa Gahini, Nzaramba Kamugisha Jimmy, yavuze ko imodoka yabatwariraga amata yabacaga ibihumbi 140 Frw inshuro imwe, wakuba n'iminsi 30 ngo ugasanga ni amafaranga menshi. Yijeje Pariki y'Akagera ko bazakomeza gushyira imbaraga mu kurwanya icyayihungabanya kuko ngo ubu batarngiye kubona ko ibafitiye umumaro.

    Umworozi witwa Rutembesa Moses yavuze ko imodoka bahawe bayishimiye cyane kuko ngo hari ubwo amata yabo yajyaga abura imodoka iyatwara akarara agahita apfa. Yavuze ko ubu bagiye kongera umukamo ku buryo buri mworozi yorora inka zitanga umukamo mwinshi kuko bizeye ko amata yabo azajya agera ku ruganda.

    Umuyobozi wa Pariki y'Akagera wungirije ushinzwe guhuza Pariki n'abayituriye, Ishimwe Fiston, yavuze ko gusaranganya 10% umutungo wabonetse mu bukerarugendo ku baturage aribyo bituma abaturage benshi bibonamo iyi Pariki bakanagira uruhare mu kuyibungabunga.

    Ati 'Iyo abaturage bayibungabunze inyamaswa ziratekana, gutekana kw'inyamaswa bisobanuye ko abazisura bazibona, uko bazibona niko hinjira amafaranga menshi hanyuma 10% akabagarukira. Urwi ruhererekane rero nirwo rutuma Pariki ibungabungwa mu buryo burambye, ubuhigi bukagabanuka kuko abantu bafite ubundi buryo bwo kubaho, gushyigikira ibikorwa by'ubworozi rero bituma ayo binjiza yiyongera bikanatuma badahiga inyamaswa.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yavuze ko aborozi bahawe imodoka kugira ngo zibafashe gukuraho ikiguzi kinini batangaga ngo bageze amata yabo ku ruganda rw'Inyange. Yavuze ko hari n'indi mishinga bari gukorera mu mirenge itandatu yose ikora kuri Pariki y'Akagera irimo kubaka amasoko, ubuhunikiro n'ubwanikiro, hari ahazatangwa amashanyarazi n'ibindi bikorwa byinshi byitezweho guhindura iterambere ryabo.

    Izi modoka ebyiri zaguzwe miliyoni zirenga 90 Frw buri imwe ikaba ifite ubushobozi bwo gutwara litiro 5000 z'amata. Mu mwaka ushize uturere dutatu two mu Ntara y'Iburasirazuba twagabanyijwe urwunguko rwa miliyoni 800 Frw Akarere ka Kayonza akaba ariko kahawe menshi arenga miliyoni 560 Frw kuko ariko gafite imirenge myinshi ikora kuri Pariki.

    Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yasabye aborozi gukoresha neza izi modoka

    Imodoka bahawe buri imwe ifite agaciro ka miliyoni 45 Frw ikaba ifite ubushobozi bwo gutwara litiro 5000 z'amata


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-aborozi-baturiye-pariki-y-akagera-batangiye-kubona-ku-rwunguko-rwayo

  • Imana igenda inshyigikira ikampa amaboko – Pe… – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzikazi umaze umwaka umwe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, ni umwe mu bize mu ishuri rya muzika rya Nyundo, aho yasoreje mu 2019 atangira gucuranga mu itsinda ryitwaga Sebeya Band yari ahuriyemo n'abo biganye.

    Nyuma y'imyaka ibiri akorana n'abo biganye ku Nyundo, Peace Hoziyana umaze kumenyekana nka Peace Hozy yaje kwitabira amarushanwa ya East Africa Got Talent icyakora ntiyabasha kuritwara kuko yaviriyemo muri ½.

    Nyuma yo kwitabira aya marushanwa, Peace Hozy yaje kubengukwa na Israel Mbonyi bari bamaze imyaka hafi itatu bakorana mbere y'uko yiyemeza gutangira urugendo rwe mu muziki.

    Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Peace Hozy umaze igihe kirenga umwaka atangiye urugendo rwo gukora umuziki ku giti cye, yatangaje ko kuri ubu umutima we wuzuye amashimwe kuko yamushoboje akaba amaze gukora indirimbo enye wenyine n’izindi ebyiri yahuriyemo n’abandi bahanzi.

    Yagize ati: 'Kuva nawutangira kugeza ubungubu, nukuri ndashima Imana cyane ko iri kugenda inshoboza. Kuva natangira, maze gukora indirimbo enye ndetse n'izindi ebyiri nakoranye n'abandi bahanzi, ubwo zose hamwe zikaba esheshatu. Urumva ko aho bigeze bimeze neza, Imana igenda inshyigikira ikagenda impa amaboko mu buryo bumwe cyangwa ubundi.”

    Peace Hozy yavuze ko icyo yishimira muri uru rugendo ari uko abantu bakomeje kwishimira ibikorwa bye, akumva ubuhamya bw’uko byubaka ubuzima bwa benshi, atanga urugero ku ndirimbo ye yise ‘Ruhuka.’

    Ikindi yishimira ni uko Imana ikomeza kumuba hafi ikamushoboza gukora umuziki usaba byinshi bigoye birimo ubushobozi bw’ibifatika ndetse n’ubw’ibitekerezo. 

    Akomoza ku ndirimbo nshya yashyize ahagaragara yise ‘Hozana,’ yatangaje ko ari indirimbo yamusabye igihe kirekire ku bw’impamvu zinyuranye zabayemo, kuko hari hashize amezi 10 asa nk’ucecetse.

    Mu munsi umwe amaze ayishyize hanze, iyi ndirimbo y’iminota itatu n’amasegonda 41, imaze kurebwa n’abasaga ibihumbi icumi ku rubuga rwa YouTube.

    Ati: “Nagiye mpuriramo n’ibintu byinshi bitandukanye, byatumye habamo kudindira cyane bigatuma indirimbo isohoka bisa nk’aho bitinze. Haciyemo agahe mu by’ukuri, ariko icyo nshima ni uko buriya Imana iba izi impamvu, iba izi n’igihe cya nyacyo igihangano Iba yarashyize ku mutima kigomba gusohokera.”

    Yahishuye ko iyi ndirimbo yayikoze mu bihe bitari bimworoheye, ‘gusa hari igihe uca mu bintu bikomeye, mu mutima wawe ukumva hari kuzamukamo amashimwe. Aho kugira ngo ubabare cyangwa umutima wawe ujye kure, wihebe, wumve ko ibintu byabaye bibi cyane, ahubwo ukumva muri wowe hazamutsemo amashimwe.’

    Yatangaje ko nyuma ya ‘Hozana’ atagiye kugenda ngo aterere agati mu ryinyo, ahubwo ko ibikorwa bikomeje ndetse nta gahunda afite yo gucika intege cyangwa gusubira inyuma.

    Ati: “Ibikorwa bihari ni byinshi, ndi guteganya gukora n’izindi, hari n’indi ndirimbo ubu mfite muri studio na yo igomba gusohoka vuba rwose bidatinze. Hari n’ibindi bikorwa birimo gutegura ibitaramo n’ibindi byinshi biri imbere nzagenda nkora bivuye muri ibi bihangano byanjye.”

    Mu ndirimbo za Peace Hozy zamenyekanye cyane, harimo iyo yise ‘Ruhuka,’ ‘Uganze,’ ndetse n’Itabaza. 


    Umuhanzikazi Peace Hozy yashyize hanze indirimbo nshya yanditse ari mu bihe bitamworoheye



    Yavuze ko mu gihe n’umwaka urenga akora umuziki we ku giti cye ashima Imana imushoboza ikamuha amaboko


    Nyuma y’indirimbo enye amaze gukora wenyine, afite n’indi mishinga ateganya gukora mu gihe kizaza

    “>Reba hano indirimbo ‘Hozana’ ya Peace Hozy

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148028/imana-igenda-inshyigikira-ikampa-amaboko-peace-hozy-ku-rugendo-rwumuziki-amazemo-umwaka-vi-148028.html

  • Miss Uwase Vanessa agiye gukora ubukwe – #rwanda #RwOT

    Miss Vanessa yabwiye InyaRwanda kuri uyu wa Kane tariki 24 Ukwakira 2024, ko bashyize hanze 'Save the Date' mu rwego rwo guteguza inshuti, abavandimwe n'imiryango kuzabashyigikira kuri uyu munsi udasanzwe mu rugendo rw'abo rw'urukundo.

    Uyu mukobwa yavuze ko we yemeranyije n'umukunzi we kuzakora ubukwe, ku wa 6 Kanama 2025 ndetse no ku wa 14 Kanama 2025, bukaba buzabera mu Mujyi wa Kigali.

    Atangaje itariki y'ubukwe nyuma y'uko ku wa 27 Nzeri 2024, yatunguwe n'umukunzi we amwambika impeta y'urukundo mu birori byabereye muri Kigali.

    Yambitswe iyi mpeta hashize imyaka itanu atandukanye na Putin bakundanye igihe kirekire, kandi yari yaramwambitse impeta, ariko bahitamo gushyira akadomo ku mubano wabo.

    Ku wa Gatandatu tariki 24 Kanama 2024, Vanessa n'umukunzi we bahisemo gukurikira Yesu nk'umwami n'umukiza babatizwa mu mazi menshi mu itorero Zion Temple mu muhango wabereye i Gahanga kuri Sanitari.

    Yavuze ko yahisemo kubatizwa 'kubera ko ari ibintu nari maze igihe nshaka, kuko nashakaga kwiyegurira Yesu nk'umwami n'umukiza'. Uwase avuga ko kubatizwa ari kimwe mu byemezo byiza yafashe mu buzima bwe.

    Yavuze ko agira igitekerezo cyo kubatizwa, yabiganiriyeho n'umukunzi we Dylan R. Ngenzi batangira urugendo rwo kwigira kubatizwa. Ati 'Twabiganiriyeho, dutangira urugendo.'

    Miss Uwase yitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu 2015, yegukanye ikamba ry'Igisonga cya mbere cya Miss Kundwa Doriane wegukanye ikamba uwo mwaka.

    Kuva ubwo ntiyasibye mu itangazamakuru cyane cyane mu nkuru z'urukundo. Aherutse kwinjira mu bushabitsi bushamikiye ku birungo by'ubwiza ashinga sosiyete yise 'Her Majesty'. 

    Mu kwamamaza ibikorwa bye, yifashisha cyane Nishimwe Naomie wabaye Miss Rwanda 2020, Nshuti Divine Muheto wabaye Miss Rwanda 2022, Kayumba Darina wabaye igisonga cya Kabiri cya Miss Rwanda 2022 n'abandi.


    Uwase Vanessa yatangaje ko muri Kamena 2025 azakora ubukwe n'umukunzi we Dylan
    Ku wa 27 Nzeri 2024, nibwo Dylan yatunguye Uwase Vanessa amwambika impeta y'urukundo


    Dylan amaze igihe ari mu munyenga w'urukundo na Miss Uwase Vanessa yagejeje ku kwiyemeza kurushinga



    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148034/miss-uwase-vanessa-agiye-gukora-ubukwe-148034.html

  • Rusizi: Umukobwa w'imyaka 20 akurikiranyweho guta uruhinja mu bwiherero – #rwanda #RwOT

    Byabereye mu Mudugudu wa Nyakabanda, Akagari ka Bugarura Umurenge wa Nkombo.

    Uyu mukobwa bivugwa ko yafashwe n'ibise ari mu rugo wenyine ababyeyi be bagiye mu kazi, abyara umwana akamuta mu bwiherero.

    Abaturanyi be bavuga ko bumvise uruhinja rurize akanya gato ruhita ruceceka, bagiye kureba basanga uwo mukobwa aryamye mu bwiherero yananiwe kuhivana ndetse banahabona amaraso.

    Abo baturanyi bahise bamuterura bajya kumuryamisha mu gikoni, bagerageza gukura uruhinja mu bwiherero ntibabishobora kuko bwari bwije, baza kurukuramo rwapfuye.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nkombo, Ndagijimana Damien, yabwiye IGIHE ko uwo mukobwa yoherejwe ku bitaro bya Gihundwe kugira ngo hakorwe isuzuma ryo kumenya niba koko uwo mwana ari we.

    Nyuma y'isuzuma nibwo uyu mukobwa yatawe muri yombi ashyikirizwa RIB sitasiyo ya Kamembe naho uruhinja rujya gushyingurwa ku Nkombo.

    Umukobwa wo mu karere ka Rusizi akurikiranyweho guta uruhinja mu bwiherero


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-umukobwa-w-imyaka-20-akurikiranyweho-guta-uruhinja-mu-bwiherero

  • Alijeriya irimo guhindura uburyo bwo kwishyura #rwanda #RwOT

    Alijeriya igenda yerekeza ku iterambere rya sisitemu yo kwishyura. Igihugu cyiyongereyeho 71% mu bucuruzi bw'imari mu gihembwe cya mbere cya 2024.

    Guverinoma isaba ibikorwa remezo by'imari bigezweho ko bigomba kuzamura imikorere no gukorera mu mucyo. Nyamara, impungenge z'umutekano wamakuru hamwe n'icyizere rusange gikomeje kuba ingirakamaro muri icy'iguhugu. Igihugu cya Alijeriya kigenda cyiyongera ku bukungu kigaragaza intambwe y'ingenzi iganisha ku bukungu.

    The post Alijeriya irimo guhindura uburyo bwo kwishyura appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/alijeriya-irimo-guhindura-uburyo-bwo-kwishyura/

  • CAF yashyize ahagaragara raporo y'imari muri 2022-2023 n'inyungu y'imishinga y'umwaka utaha #rwanda #RwOT

    Inteko rusange ya 46 ya CAF yitabiriwe n'umuyobozi wa FIFA Gianni Infantino. Patrice Motsepe watowe ku buyobozi bwa CAF mu mwaka wa 2021 yashimye igabanuka ry'ibihombo. Ku mugaragaro, igihombo cyagabanutse kugera kuri miliyoni 9.2 z'amadolari kuva kuri miliyoni 28.9.

    Motsepe yagize ati: 'Tugomba guhita duhagarika ibibazo byinshi by'amafaranga aho ubukungu bwa CAF bwari bumeze kuhabanuka cyane.'

    'Ariko na none, twagombaga gushyiraho imiyoborere n'imyitwarire tukareba niba hari imikorere ikorera mu mucyo no kugenzura ibikorwa byo ku rwego rw'Isi iterambere ryateye imbere kandi twakoresheje miliyoni zisaga 50 z'amadolari mu mwaka ushize mu marushanwa gusa.

    Umubare ni nka Miliyoni 100 uramutse ubibaze neza, twagombaga kwishyura miliyoni 50 z'amadolari ya Lagardere Sports kubera ikibazo cya kera cyabaye mu myaka ishize. Igihe cyo gukemura intambara yemewe na Lagardere Sports, ibi bije nyuma y'imyaka CAF ihagaritse bitunguranye n'amasezerano yayo amaze imyaka icumi, miliyari imwe y'amadorali y'Amerika yashyizwe mu kigo gishinzwe kwamamaza siporo.

    Inyungu nziza mu mwaka utaha

    Motsepe yashimangiye intambwe bamaze gutera mu mupira w'amaguru muri Afurika anashimangira ko yizeye ko umunsi umwe igihugu kimwe cya Afurika kizavana igihembo cy'umupira w'amaguru cyifuzwa cyane n'Isi yose 'Igikombe cy'Isi'.

    Motsepe yavuze ko kugeza icyo gihe, ibihugu by'Afurika bizakomeza guharanira igikombe cy'Isi. Biteganijwe ko CAF izunguka miliyoni 11.7 z'amadolari ku nshuro yayo ya mbere. Urwego rukuru ruvuga ko, ingengo y'imari buzayifasha kugera ku nshingano zayo zo guteza imbere umupira w'amaguru muri Afurika.

    CAF ishingiye cyane ku mafaranga yinjiza ava mu marushanwa, amafaranga yinjira mu bucuruzi n'ubufasha bwa FIFA n'ibindi byinjira bitandukanye bishobora gutuma iterambere ryiyongera mu mupira wamaguru.

    Infantino yavuze ku iterambere rikomeye ryatewe no kwihuza kw'ibihugu mu mupira w'amaguru muri Afurika ndetse no ku Isi yose. CAF na FIFA bikomeje kurwanya ivanguramoko rijya rikorwa mu mupira w'amaguru.

    The post CAF yashyize ahagaragara raporo y'imari muri 2022-2023 n'inyungu y'imishinga y'umwaka utaha appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/caf-yashyize-ahagaragara-raporo-yimari-2022-2023-ninyungu-yimishinga-yumwaka-utaha/

  • Abadepite mu Rwanda bagiye gutangira kumva impumeko y'abaturage #rwanda #RwOT

    Umutwe w'Abadepite wateguye igikorwa cyo kwegera abaturage mu Ntara n'Umujyi wa Kigali mu rwego rwo kureba uko igihembwe cy'ihinga 2025 A cyatangijwe no kwifatanya n'abaturage mu muganda rusange usoza ukwezi k'Ukwakira 2024.

    Itangazo rigenewe abanyamakuru ryatangajwe n'Inteko Ishinga Amategeko kuri uyu wa Kane tariki 24 Ukwakira, rivuga ko ingendo z'Abadepite ziteganyijwe mu Ntara zose n'Umujyi wa Kigali guhera uyu munsi ku wa Kane tariki 24 kugeza 26 Ukwakira 2024.

    Perezida w'Umutwe w'Abadepite Kazarwa Gerturde yagize ati: 'Abadepite bagize manda ya 5, bazasura abaturage mu rwego rwo kwifatanya nabo, kumenya uruhare bagira mu bibakorerwa no kubafasha gukemura ibibazo bafite ku bufatanye n'inzego bireba.'

    Itangazo rigenewe abanyamakuru rimenyesha iyi gahunda

    Itangazo rikomeza rivuga ko muri iki gikorwa, Abadepite bazaboneraho umwanya wo gushimira abaturage uruhare bagize mu migendekere myiza y'amatora aheruka ya Perezida wa Repubulika n'amatora y'abagize Inteko Ishinga Amategeko.

    Abagize Umutwe w'Abadepite bazasura kandi imishinga y'ubuhinzi n'ubworozi mu mirenge inyuranye mu Ntara zose n'Umujyi wa Kigali.

    Abayobozi b'inzego zibanze bazagaragariza Abadepite uko ibibazo abaturage bagiye bagaragariza Abadepite mu ngendo ziheruka byakemuwe.

    Source : https://flash.rw/2024/10/24/abadepite-mu-rwanda-bagiye-gutangira-kumva-impumeko-yabaturage/

  • Abarangije ayisumbuye bafashwaga na Imbuto Foundation bagiye mu Itorero #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'ubumwe bw'abanyarwanda n'inshingano mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene yatangije Itorero 'Imbuto Zitoshye' ribera mu Kigo cy'Ubutore cya Nkumba; ryitabiriwe n'urubyiruko rusoje amashuri yisumbuye rwishyuriwe n'umuryango Imbuto Foundation binyuze mu mushinga Edified Generation.

    Yabahaye ikiganiro ku bumwe bw'Abanyarwanda mu mateka y'Igihugu, isenyuka ryabwo, icengezamatwara ry'urwango mu Banyarwanda, itegurwa n'ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi, n'imiterere y'ipfobya n'ihakana ryayo.

    Yasabye urubyiruko kubyaza umusaruro amahirwe bafite yo kugira ubuyobozi bukunda Abanyarwanda, bubigisha ko buri Munyarwanda afite icyubahiro, agaciro n'ishema kimwe n'undi. Bitandukanye n'urubyiruko rwabayeho mu myaka 35 yabanjirije Jenoside yakorewe Abatutsi (1959-1994), bakuze batozwa urwango, ivangura, irondabwoko, irondakarere n'ingengabitekerezo ya Jenoside; byatumye boreka u Rwanda kubera ubwo burere bubi bahawe.

    Yabasabye ko inyigisho bazahabwa muri iri Torero bazazishingiraho bimakaza kwishakamo ibisubizo kuko ak'imuhana kaza imvura ihise, bashyira imbere ubumwe bw'Abanyarwanda, gukunda Igihugu, ubupfura, gukunda umurimo no kuwunoza, ubudaheranwa, n'izindi ndangagaciro z'umuco nyarwanda.

    Bamwe mu bitabiriye iri Torero bavuga ko bishimiye amasomo n'ibiganiro bagiye kuzahabwa kuko bizatuma bamenya amateka y'Igihugu cyabibarutse.

    Rukundo Gady yavuze ko amasomo bagiye guhabwa  azayabyaza umusaruro kandi ko hari byinshi yifuza kumenya ku cyiswe amoko mu Rwanda

    Yagize ati: 'Aha nzahigira amateka y'u Rwanda menye neza inkomoko y'amateka mabi yaranze u Rwanda kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatuysi yahekuye u Rwanda. Nzamenya impamvu abantu babaga barize bajijutse bishoye uri Jenoside n'ivangura ry'amoko, menye n'umusanzu wanjye uyu munsi nso ibyabaye bitazasubira.'

    Iri torero ryitabiriwe n'abahungu bagera ku 131, abakobwa ni 122 bose biteze umusaruro mwiza ku bijyanye no kumenya amateka yaranze u Rwanda kuva rwabaho kugeza uyu munsi.

    Source : https://flash.rw/2024/10/24/abarangije-ayisumbuye-bafashwaga-na-imbuto-foundation-bagiye-mu-itorero/