Blog

  • Uruganda rwa Kinazi rwagaragajwe nk'ururi ku isonga mu kongerera agaciro imyumbati – #rwanda #RwOT

    Ibi ni ibyagarutsweho ku wa 24 Ukwakira 2024 ubwo abagize Sendika Ingabo basuraga urwo ruganda mu rwego rwo kwizihiza icyumweru cyahariwe imyumbati.

    Ni icyumweru ubuyobozi bwa Sendika Ingabo buvuga ko kiri gukorwamo ibikorwa byo kwegera abahinzi b'imyumbati n'abakora ibindi bikorwa bijyana na yo mu rwego rwo kuyongerara agaciro.

    Abahinzi bari gusurwa baganirijwe ku buhinzi bw'imyumbati bakora n'imbogamizi zigihari mu rwego rwo kuzigeza ku bafatanyabikorwa batandukanye mu kuzamura agaciro k'ibikomoka ku myumbati.

    Ubwo abanyamuryano b'iyo sendika basuraga KCP bashimye uburyo ari rwo ruruganda ruri ku isonga mu gutunganya imyumbati bigatuma ibiyikomokaho byongera agaciro kandi bikazamura n'abayihinga.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Sendika Ingabo, Mbababazi François Xavier yagize ati 'Uruganda rwa Kinazi Cassava Plant ni rwo runini mu gihugu cyacu rutunganya igihingwa cy'imyumbati. Ni na rwo ruganda rugaragara nk'isoko rikomeye ku bahinzi by'imyumbati'.

    'Twaje kurusura ngo turebe uko bakorana n'abahinzi uyu munsi, uko batunganya imyumbati no kureba niba nta bindi bintu babona byakorwa mu myumbati. Uko imyumbati ikorwamo ibintu byinshi ni ko bizamurira agaciro kayo kandi bikazamura n'abahinzi bayihinga'.

    Yongeyeho ko bashimye kuba urwo ruganda rubasha kugura umusaruro w'abahinzi kandi na rwo rukawubonera isoko ndetse ashima ko ubu ruri gukorera ubushakashatsi ku mbuto y'imyubanti ngo ruzabashe gufasha abahinzi guhinga imyumbati rukeneye.

    Umuyobozi Mukuru wa KCP, Alex Van De Langenberg yavuze ko imyumbati ari kimwe mu bihingwa bifatiye runini abahinzi bayo mu Rwanda ndetse ashimira Sendika Ingabo yatekereje uburyo bwo kuyongerera agaciro.

    Ati 'Twishimiye kuba dutanga umusanzu wacu muri iki cyumweru cyahariwe imyumbati ndetse tukaba twanakiriye abaturutse muri Sendika Ingabo ngo dusangire ubumenyi n'ibitekerezo. Ibyo bikorwa ni ingenzi mu gutuma habaho uruhererekane nyongeragaciro'.

    Yakomeje ati 'Twaberetse ibyo uruganda rwacu rukora kandi kandi turashimira Ingabo idufata nk'umufatanyabikorwa ukomeye mu kuzumurira agaciro imyumbati kandi ikagaragaza uruhare tubigiramo'.

    Icyumweru cyahariwe imyumbati kiba buri mwaka hagamijwe kungurana ibitekerezo kuri icyo gihingwa bigamije kongera umusaruro no kurushaho guteza imbere abahinzi bayo mu gihugu.

    Beretswe uko imyumbati itunganywa

    Hamwe mu ho imyumbati inyura itunganywa

    Hagaragajwe uburyo bwo gutubura imbuto y’imyumbati

    Abagize Sendika Ingabo basuye KCP

    Imbuto y’imyumbati mu igeragezwa

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Sendika Ingabo, Mbababazi François Xavier, yavuze ko uruganda rwa Kinazi Cassava Plant ari rwo runini mu gihugu igihingwa cy'imyumbati

    Umuyobozi Mukuru wa KCP, Alex Van De Langenberg ashimirwa n’umunyamabanga Nshingawibikorwa wa Sendika Ingabo

    Uruganda rwa Kinazi rutunganya imyumbati ihagije


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uruganda-rwa-kinazi-rwagaragajwe-nk-ururi-ku-isonga-mu-kongerera-agaciro

  • Umuburo kubakoresha imbuga nkoranya mbaga na abanyamakuru muri rusange #rwanda #RwOT

    Ibi Dr. Murangira B. Thierry yabigarutseho mu kiganiro na ISIBO TV, aho yakomozaga ku myitwarire y'abakoresha imbuga nkoranyambaga mu Rwanda. Dr. Murangira yagaragaje ko hari bamwe mu bakunze gutanga ibitekerezo bakagaragaza ko byaba byiza imbuga nkoranyambaga zifunzwe, zigakomanyirizwa aho gukomeza gukorerwaho ibyaha.

    Ati 'Hari abantu biganjemo abakuzeho bakunze kumpamagara bakambwira bati ariko mwe nka RIB mukora iki? Kuki mudafunga izo mbugankoranyambaga?' Dr. Murangira yavuze ko abakunze kumubaza ibyo bibazo buri gihe abereka uburyo imbuga nkoranyambaga zifite akamaro kenshi kandi keza kurusha ibi biziberaho.

    Ati 'Abo icyo mbasubiza, ni uko izo mbuga nkoranyambaga zifite akamaro keza kandi kenshi kurusha ibibi bizikorerwaho, abazikoresha neza nibo benshi. Ikibazo ni uko hari ka kadomo, ikizinga kiri ku ishati y'umweru kikagaragara cyane kurusha umweru w'ishati.'
    Dr. Murangira yaboneyeho guhamya ko aho kugira ngo bafunge imbuga nkoranyambaga kubera abantu bake bazikoreraho ibyaha, Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha ruzafunga abazikoreraho ibyaha.

    Ati 'Aho kugira ngo dufunge izo mbuga nkoranyambaga tuzafunga, abazikoresha nabi bazikoresha ibyaha. Hari benshi bazikoresha ibikorwa byiza by'inyungu, aho kuzifunga kuko abantu babiri batatu bazikoreyeho ibyaha, tuzafunga abo bazikoreyeho ibyaha kandi bihanwa n'amategeko.'

    Dr. Murangira yagaragaje ko muri rusange imbuga nkoranyambaga mu Rwanda zikoreshwa neza nubwo hatabura abazikoresha nabi.

    Ati 'Hari abazikoresha neza bakazibyaza umusaruro, zikaba zaragize uruhare mu kwagura ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo, zikifashishwa mu guhugura abantu cyangwa kwihugura, mu kwamamaza ibikorwa bitandukanye, zikiyambazwa mu myidagaduro no mu ivugabutumwa n'ahandi henshi ariko akagaragaza ko hari n'abandi bake bazikoresha nabi ari nabo ubu bashyizeho ijisho.'
    Yasabye abakoresha imbuga nkoranyambaga kuzibyaza umusaruro nk'abandi benshi bazikoresha ariko bakirinda kuzikoreraho ibyaha hari abo bikomeje kuranga.

    The post Umuburo kubakoresha imbuga nkoranya mbaga na abanyamakuru muri rusange appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/umuburo-kubakoresha-imbuga-nkoranya-mbaga-na-abanyamakuru-muri-rusange/

  • Diva Awards ku cyumweru taliki ya 27 Ukwakira 2024 izaba ku inshuro yayo ya kabiri #rwanda #RwOT

    Karabaye Diva Award iraca impaka ku cyumweru kuwa 27 Ukwakira kuyu mwaka wa 2024, Witondere kutabura kandi wibuke kwambara neza. Iki gitaramo cyo gutanga ibihembo bya Diva Award ni mu gihe cyigiye kuba inshuro yacyo ya kabiri(2).

    Icyi gitaramo cyizabera muri Mundi Center ku isaha y'isaa 17:30. Ikiganiro n'abanyamakuru cya Diva Award Season, iri huriro ry'abanyamakuru ryari rigamije kumenyekanisha icyi gitaramo abo ari bo, amatariki icyi gitaramo cyizaberaho, aho cyizabera, ndetse no gushimira ibitangazamakuru byose byitabiriye iyo nama kugira ngo icyi gitaramo cyibashe kumenyekana.

    Amafoto yaranze inama

    Tuributsa abantu bose ko umukino wanyuma wo guhitamo uwatsinze uzaba ku cyumweru, tariki ya 27 Ukwakira kuyu mwaka wa 2024, witondere kutabura kandi wibuke kwambara neza kwinjira ni ukuba wahawe ubutumire.

     

    Aba nibo ba MCs bazifashishwa ku munsi wo ku cyumweru kuwa 27 Ukwakira 2024.

    The post Diva Awards ku cyumweru taliki ya 27 Ukwakira 2024 izaba ku inshuro yayo ya kabiri appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/diva-awards-ku-cyumweru-taliki-ya-27-ukwakira-2024-iraba-ku-inshuro-ya-kabiri/

  • Ikigo gishinzwe gucukura amabuye y'agaciro cyirashinjwa umukozi wacyo wapfiriye mu kirombe #rwanda #RwOT

    Hari abaturage bo mu Karere ka Ngororero bashinja ikigo gicukura amabuye y'agaciro, cya Ali Group Holding LTD kwihakana umukozi wacyo wishwe na Gaze ari mu kirombe, nyuma umurambo kikawushyira ku nzira nk'uwishwe n'izindi mpamvu mu rwego rwo gusibanganya ibimenyetso. Ubuyobozi bw'umurenge wa Mukura icyo kirombe giherereyemo bwavuze ko impande zitavuga rumwe ku byabaye bikwiye gutegereza ibizava mu iperereza rya RIB.

    Ikirompe yaguyemo

    The post Ikigo gishinzwe gucukura amabuye y'agaciro cyirashinjwa umukozi wacyo wapfiriye mu kirombe appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/ikigo-gishinzwe-gucukura-amabuye-yagaciro-cyirashinjwa-umukozi-wacyo-wapfiriye-mu-kirombe/

  • Rusizi: Imvura ivanze n'umuyaga yasambuye amashuri, hakomereka batatu – #rwanda #RwOT

    Byabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 24 Ukwakira 2024, ahagana saa munani n'igice.

    Umuyobozi w'iri shuri , Niyimpagaritse Callixite , yabwiye IGIHE ko iki kiza cyagize ingaruka ku myigire y'abanyeshuri kuko byasabye ko babateranyiriza mu ishuri rimwe.

    Ati 'Ibyumba byasambutse ni bibiri, kimwe muri byo nicyo kigirwagamo ikindi ni laboratoire. Abanyeshuri batatu nibo bakomeretse byoroheje kandi bari kwitabwaho n'abaganga”.

    Ibi bikimara kuba, ubuyobozi bw'ishuri bwihutiye guhumuriza abanyeshuri no kugeza kwa muganga abakomeretse.

    Niyimpagaritse yavuze ko byasabye ko bateranyiriza hamwe abanyeshuri bo mu mwaka umwe bigiraga mu byumba bitandukanye, kugira ngo icyumba kimwe muri byo kibe kifashishwa n'abigiraga mu ishuri ryasambutse, mu gihe hari gushakwa uko ibyumba byasambutse byasanwa.

    GS Kibangira yigamo abanyeshuri 1175. Ishuri ryasambutse ryigiramo abanyeshuri 41.

    Abanyeshuri batatu bakomerekeye mu mvura ivanze n’umuyaga yasambuye ibyumba bibiri by’amashuri


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-imvura-ivanze-n-umuyaga-yasambuye-amashuri-hakomereka-batatu

  • Kaminuza y'u Rwanda yashyize ku isoko abarenga 8.000 – #rwanda #RwOT

    Ni umuhango wabaye kuri uyu wa 25 Ukwakira 2024, witabiriwe na Minisitiri w'Intebe Dr. Edouard Ngirente. Abakobwa basoje amasomo ni 3,109 mu gihe abagabo ari 4959.

    Muri Koleji y'Ubugeni n'Ubumenyi Rusange abahawe impamyabumenyi ni 760, abo muri Koleji y'Ubuhinzi, Ubworozi n'Ubuvuzi bw'Amatungo (CAVM) ni 722, muri Koleji y'Ubucuruzi n'Ubukungu (CBE) ni 1.453, Koleji y'Uburezi yashyize ku isoko abagera kuri 2308, Koleji y'Ubuvuzi n'Ubumenyi mu by'Ubuzima (CMHS) ni 1.157 mu gihe Koleji y'Ubumenyi n'Ikoranabuhanga yashyize ku isoko abagera kuri 1.663.

    Umuyobozi wa Kaminuza y'u Rwanda, Dr. Kayihura Didas Muganga, yavuze ko umuhango wo gusoza amasomo ku nshuro ya 10 ukubiyemo kwishimira ko impinduka zakozwe zatumye kaminuza itegura abakozi bashoboye bagera ku isoko ry'umurimo.

    Ati 'Uko mugiye guhabwa impamyabumenyi mwahuye n'imbogamizi murazirenga ku buryo byabateguriye kuba abayobozi, abahanga n'abacurabwenge b'ejo hazaza.'

    Yabibukije ko umwanya bamaze muri Kaminuza y'u Rwanda wabaye uwo kubaremamo abahanga bazatanga serivisi zo ku rwego rwo hejuru mu minsi iri imbere.

    Ati 'Ubumenyi mwahawe bushobora kuzana impinduka, bushobora gutuma muhanga ibishya kandi bukazana iterambere. Ibyo ni byo twiyemeje nka Kaminuza.'

    Dr. Kayihura yagaragaje ko mu myaka 10 ishize hakozwe iminduka mu myigishirize y'amashuri makuru na Kaminuza, by'umwihariko habaho guhuza amashuri makuru yose ya Leta abyara Kaminuza y'u Rwanda yafashije gukorera hamwe no guteza imbere uburezi bufite ireme mu nzego zose.

    Inkuru irambuye ni mu kanya

    Umuyobozi wa Kaminuza y'u Rwanda, Dr. Kayihura Didas Muganga, yavuze ko umuhango wo gusoza amasomo ku nshuro ya 10 ukubiyemo kwishimira ko impinduka zakozwe zatumye kaminuza itegura abakozi bashoboye bagera ku isoko ry'umurimo

    Ni umuhango wabaye kuri uyu wa 25 Ukwakira 2024, witabiriwe na Minisitiri w'Intebe Dr. Edouard Ngirente

    Amafoto: Kwizera Remy Moses


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kaminuza-y-u-rwanda-yashyize-ku-soko-abarenga-8000

  • INES Ruhengeri yashyize ku isoko ry'umurimo 892, basabwa kuba urumuri mu Muryango Nyarwanda – #rwanda #RwOT

    Ni ku nshuro ya 16 INES Ruhengeri itanze impamyabumenyi ku mugaragaro, mu birori byabaye kuri uyu wa Kane tariki 24 Ukwakira 2024 ku cyicaro cy'iryo Shuri riherereye mu Karere ka Musanze.

    Uyu muhango witabiriwe n'abanyeshuri, ababyeyi, abarezi n'inzego zitandukanye.

    Mu bahawe impamyabumenyi barimo abagore 407 n'abagabo 485, barimo kandi 56 baturuka mu mahanga. Abarangije icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters Degree) ni umunani bize mu mashami atandukanye.

    Basabwe kuba umusemburo w'impinduka mu Muryango Nyarwanda bakoresheje ubumenyi bahawe, bakaba abo guhanga imirimo aho kuba abo guhora basaba akazi.

    Umuyobozi w'Intara y'Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yibukije abarangije aya masomo ko bageze kuri iyi ntera bibasabye imbaraga nyinshi, bityo ko bakwiye guharanira kurangwa n'indangagaciro zikwiye no kuba intangarugero aho bazaba bari hose.

    Yagize ati “Ibi mwabigezeho mwiyushye akuya kandi nanjye nzirikana ko mwiyushye akuya, mwakoranye neza n'ubuyobozi bw'ishuri, abarimu bose babigishije n'ababyeyi babohereje ku ishuri; abo bose ndabashimiye. Indangagaciro mwagaragaje turifuza ko muzitahahana mukazikomezanya no mu kazi mukazahora muri intangarugero n'abandi babafatiraho urugero.”

    Yabibukije kandi ko mu muryango Nyarwanda bagiyemo hakirimo ibibazo, bityo ko bakwiye kujya gufatanya kubikemura bashingiye ku bumenyi bahawe.

    Ati “Mugiye hanze aha, aho abaturage bagifite ibibazo bibangamiye ubuzima bwabo, hari n'ibibazo birebana n'isuku nkeya, igwingira, amakimbirane mu ngo, ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge cyane cyane mu rubyiruko, ibyaha bihungabanya umutekano ndetse n'ibindi. Uyu rero ni umwanya mwiza wo kugaragaza uruhare rwanyu mu gukemura ibyo bibazo mukoresheje ubumenyi muvanye aha ndetse n'indangagaciro mwavanye muri iki kigo.”

    Bamwe mu barangije amasomo yabo muri INES Ruhengeri barimo abatsinze amasomo yabo neza, bemeza ko ubumenyi bahawe buzabafa kugira uruhare runini mu gutanga umusanzu wabo mu bibazo bicyugarije Afurika.

    Ihimbanzwe Marie Joyeuse warangije mu Ishami rya Civil engineering, wanahembwe nk'uwahize bagenzi be mu gutsinda, yemeza ko nta mpungenge atewe no kujya ku isoko ry'umurimo kuko bize neza.

    Ati “Ibanga nta rindi ni ugukora cyane ukagerageza gukurikirana amasomo uko bikwiye kuko iyo ukoze cyane byose bigenda neza. Ubumenyi twahawe bugiye kumfasha guhangana n'abandi ku isoko ry'umurimo mu myuga wacu kandi nta mpungenge na nke mfite.”

    Mahamat Maina Oumar Adam wiga mu Ishami rya Software engineering, ukomoka muri Tchad, yavuze ko uko yakiriwe mu Rwanda aribyo byamfashije gutsinda neza.

    Yagize ati “Ntabwo byari byoroshye ariko twarabishoboye kuko haba ku benegihugu n'abanyamahanga bose ni kimwe. Nishimiye kuba mu Rwanda kubera uburyo batwakiriye neza haba abo twiganye, abayobozi n'ishuri n'abaturage, imiyoborere myiza n'umutekano. Nibyo byamfashije kwiga neza.”

    Umuyobozi w'Ikirenga w'Ishuri Rikuru ry'Ubumenyingiro rya INES Ruhengeri, Musenyeri Vincent Harolimana, Umushumba wa Diyosezi Gatulika ya Ruhengeri, yashimiye abakomeje kugirira icyizere INES Ruhengeri.

    Yagize ati 'Abashinze iyi kaminuza turishimye ku ntera imaze kugeraho kandi icyo tubasezeranya ni uko tutazigera dutezuka ku ntego twihaye kuva mu ntangiriro muri 2003, intego yo gutanga ubumenyi n'ubushobozi bubafasha kwigirira akamaro no kukagirira umuryango n'Igihugu muri rusange.”

    Umuyobozi Mukuru w'Inama nkuru y'amashuri makuru na kaminuza, Dr Rose Mukankomeje, yibukije abo barangije akamaro bafite mu muryango Nyarwanda, abibutsa ko inzozi zabo badashobora kuzigeraho badafite imyitwarire myiza no kubaha ababyeyi babo.

    Ati “Urutugu ntabwo rukura ngo rusumbe ijosi, ntabwo nshaka kubacira imigani ariko ababyeyi banyu bakoze byinshi ngo mwige reka bere guhangayikishwa n'uko mutarataha mwaraye amajoro mu tubari. Nimujya kugenda mubwire ababyeyi banyu kuko kugenda utavuze wafunze telefoni ntabwo aribyo, umwana wese ahora ari umwana ku mubyeyi we, mubarinde umuhangayiko wundi, mubareke baryame basinzire.”

    Uyu muhango kandi wo gutanga impamyabumenyi, INES Ruhengeri yifatanyije n'abafatanyabikorwa bayo bahembye abanyeshuri batsinze neza mu mashami atandukanye barimo, Bank of Kigali yatanze miliyoni 2Frw, BPR yatanze miliyoni 2Frw, Equity Bank yatanze mudasobwa ebyiri.

    Hari kandi na Umutanguha Finance Company, La Palme Hotel, Fatima Hotel, Ir. Knobana Antoine, ANSS Ltd, ICN Ltd, Boni Suppliers, Hugo Engineering Durability Co Ltd, Lotus Medical Group na DTS Ltd batanze laptop kuri buri kigo n'abandi batandukanye.

    INES Ruhengeri kuri ubu ifite abanyeshuri 5,168 harimo abanyamahanga 952. Kuva yashingwa mu 2003 imaze gushyira ku isoko ry'umurimo abagera ku 11,884 bize mu mashami atandukanye kuri ubu amaze kugera kuri 20.

    Ababyeyi bari bitabiriye ibi birori bari banezerewe

    Ababyeyi n’inshuti nabo bari babukereye mu birori byo gutanga impamyabumenyi muri INES Ruhengeri

    Musenyeri Bahujimihogo Kizito watangije INES Ruhengeri na we yari yitabiriye ibi birori

    Umuyobozi Mukuru w’Inama nkuru y’amashuri makuru na kaminuza Dr Rose Mukankomeje yibukije abarangije aya masomo ko bageze kuri iyi ntera bibasabye imbaraga nyinshi bityo ko bakwiye guharanira kuba intangarugero aho bari hose

    Bishimiraga ko n’ubwo amasomo atari yoroshye ariko bayatsinze neza

    Abanyeshuri batsinze neza mu mashami atandukanye babihembewe

    Abanyeshuri 892 nibo barangije amasomo yabo muri INES Ruhengeri mu mashami atandukanye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ines-ruhengeri-yashyize-ku-isoko-ry-umurimo-892-basabwa-kuba-urumuri-mu

  • Rusizi: Imiryango 62 yari ituye ku musozi waridutse igiye kubakirwa – #rwanda #RwOT

    Minisitiri wa MINEMA, Maj. Gen. (Rtd.) Albert Murasira yabitangaje ku wa 24 Ukwakira 2024, mu ruzinduko yagiriye mu karere ka Rusizi by'umwihariko kuri uyu musozi n'aho iyi miryango igiye kubakirwa.

    Uyu musozi waridutse uherereye mu Mudugudu wa Cyagara, Akagari ka Nyange, Umurenge wa Bugarama mu Karere ka Rusizi.

    Muri Nyakanga 2024 nibwo abaturage babyutse basanga uyu musozi waridutse umanura amabuye afunga umuhanda Kamembe —Bugarama, biba ngomba ko abatuye munsi y'uyu muhanda basabwa kwimuka kuko isaha n'isaha bishoboka ko uwo musozi wakongera kumanuka.

    Murasira yashimye akarere ka Rusizi ko kihutiye kwimura aba baturage bagashyirwa ahantu hadashyira ubuzima bwabo mu kagaga.

    Ati 'Akarere kagiye kubakodeshereza dufatanyije. Ikigenzi ni uko aha twaje kureba aho dushobora kubimurira niba hatekanye, hashobora kujya umudugudu. Twasanze nta kibazo hatekanye. Icyo nababwiye ni uko abagomba gufashwa ari abatishoboye, ariko uwimuwe agomba guhabwa ingurane ikwiye kuko hari ibintu bye yahasize'.

    Umusozi wa Muko siwo wonyine wo mu karere ka Rusizi waridutse kuko hari n'indi misozi yagiye iriduka irimo n'uwo mu murenge wa Nyakarenzo n'uwo mu Murenge wa Giheke.

    Minisitiri Murasira yavuze ko bagikora ubushakashatsi ngo hamenyekane igitera imisozi ya Rusizi kuriduka, gusa ngo bakeka ko bifitanye isano no kuri Rusizi iri mu turere tw'ibirunga.

    Minitiri Murasira yasuye abaturage bashyizwe mu manegeka n’umusozi waridutse

    Abaturage b’akarere ka Rusizi bashyizwe mu manegeka n’umusozi uherutse kuriduka bagiye kubakirwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-imiryango-62-yari-ituye-ku-musozi-waridutse-igiye-kubakirwa

  • Minisitiri w'Intebe wungirije wa Lesotho yashimye imiyoborere y'u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Iri tsinda kuri uyu wa Kane tariki ya 24 Ukwakira 2024 basuye Akarere ka Bugesera mu kigo cya Gasore Serge Foundation, bareba ibikorwa bihakorerwa n'uburyo bizamura imibereho myiza y'abaturage.

    Muri iki kigo harimo amashuri yigiramo abiganjemo abo mu miryango itishoboye, ikibuga cy'amagare, haba kandi ikipe y'Akarere y'abakobwa batwara amagare n'ibindi byinshi.

    Ubuyobozi bw'iki kigo bwasobanuye ko buhatangira inyigisho nyinshi zigamije guhindura imibereho myiza y'abaturage haba ku bakobwa batewe inda imburagihe, abana bahigishirizwa amashuri, kubafasha kuzamura impano n'ibindi.

    Bavuze ko banagerageza gufasha abakiri bato kwidagadura no kwigarurira icyizere kugira ngo bagire imbere heza.

    Minisitiri w'Intebe wungirije wa Lesotho, Nthomeng Majara, yishimiye uburyo u Rwanda rumaze gutera intambwe mu guteza imbere imibereho myiza y'abaturage hifashishijwe abafatanyabikorwa batandukanye baba bari mu Karere.

    Ati 'Nishimiye kubona uburyo inzego z'ibanze zifatanya n'abafatanyabikorwa batandukanye mu rwego rwo gushaka ibisubizo by'ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y'abaturage, ni intambwe nziza yo kwigira ku miyoborere myiza y'igihugu cy'u Rwanda.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yagaragaje ko abafatanyabikorwa b'Akarere bagafasha mu kwita ku mibereho myiza y'abaturage, kuzamura ubukungu bwabo, anagaragaza ko hari abafatanya n'Akarere mu bijyanye n'imiyoborere myiza ndetse n'ubutabera hagamijwe kuzamura abaturage mu byiciro byose.

    Lesotho n'u Rwanda ni ibihugu byagiye bisinyana amasezerano y'ubufataye mu byiciro binyuranye birimo umutekano, guteza imbere imiyoborere myiza, kurwanya ibyaha birimo iterabwoba no kurwanya ibiyobyabwenge n'ibindi byinshi.

    Minisitiri w'Intebe wungirije wa Lesotho yasobanuriwe uburyo Gasore Serge Foundation igira uruhare mu guteza imbere uburezi

    Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard yasobanuriye Minisitiri w'Intebe wungirije wa Lesotho, Nthomeng Majara ko abafatanyabikorwa bakorana n'Akarere mu byiciro byose hagamijwe guteza imbere umuturage

    Itsinda ry'abayobozi bo muri Lesotho turrets we uburyo abakobwa baba baratewe inda imburagihe uburyo bagarurirwa icyizere bakanigishwa imyuga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-w-intebe-wungirije-wa-lesotho-yashimye-imiyoborere-y-u-rwanda

  • Hagiye kwemezwa itegeko rigenga imishinga y'ishoramari igitangira mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ni ingingo yagarutseho ku wa 24 Ukwakira 2024, ubwo hamurikwaga ubushakashatsi bwa Rwanda FinScope 2024 bwakozwe hagamijwe kureba uko urubyiruko rugera kuri serivisi z'imari mu gihugu 'Youth Financial Inclusion Thematic Report'.

    Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko kugeza ubu Abanyarwanda bangana na miliyoni 7,8 [96%] bagerwaho na serivisi z'imari. Urubyiruko rugerwaho n'izi serivisi rwavuye kuri miliyoni 1,8 [87%] mu 2020 rugera kuri miliyoni 3,4 [94%] muri 2024.

    Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko igipimo cy'urubyiruko rutagerwaho na serivisi z'imari cyagabanutse kiva kuri 13% [260.000] mu 2020 kigera kuri 6% [200.000] mu 2024. Ibi bivuze ko uru rubyiruko nta serivisi y'imari n'imwe rukoresha.

    Igikorwa cyo kumurika ubu bushakashatsi, cyahurijwe hamwe n'icyateguwe na Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi ku bufatanye n'abandi bafatanyabikorwa, cy'umusangiro na ba rwiyemezamirimo bakiri bato barenga 200 baturutse mu turere dutandukanye.

    Intego yari ukuganira ku mbogamizi ahanini zikoma mu nkokora iterambere ry'imishinga y'ishoramari igitangira, n'icyakorwa ngo haboneke umuti.

    Benshi mu bari bari aho bagaragaje ko bagorwa cyane no kugera ku mari baba bifuza, amahitamo kuri bamwe akaba kwirengagiza inzozi zabo.

    Ishimwe Grace, ufite ikigo gikora imyenda n'ibindi bikoresho by'imideli hifashishijiwe imashini zidoda, IG Wear Rwanda Ltd, yavuze ko mu rubyiruko rwinshi usangamo ibibazo byo kubura igishobora gihagije, no kwaka inguzanyo nta ngwate bikagorana.

    Ati 'Hari ubwo ubona isoko, ugakenera amafaranga kugira ngo ubone uko urihaza, ariko kubera ibyo bibazo bikagorana. Yego BDF igufasha nka 75% gusa ariko hari igihe usaba serivisi rimwe zigatinda ibintu nk'ibyo bigatuma tudindira.'

    Yavuze ko ba rwiyemezamirimo baba bagitangira bagorwa n'imisoro imwe n'imwe akenshi iba iri hejuru, asaba ko icyo nacyo cyakwigwaho bakajya boroherezwa.

    Hari nabasabye ko urubyiruko rwashyirirwaho 'One Stop Center' ku buryo rwazajya rubarizamo ibyo rukeneye byose, bidasabye kujya ahantu hatandukanye, rimwe bakanumvwa bitandukanye.

    Umuyobozi mukuru w'ikigega gishinzwe guteza imbere imishinga mito n'iciriritse, BDF, Vincent Munyeshyaka, yavuze ko amabanki ashyiraho inzitizi zitari ngombwa ndetse ntizizere imishinga y'abakiri bato kandi bidakwiye. Yasabye imikoranire ikwiye y'inzego zinyuranye kugira ngo urubyiruko rureke gusiragizwa.

    Kugeza ubu BDF yishingira imishinga y'urubyiruko ku rugero rwa 75% mu gihe indi isanzwe iyishingira ku rugero rwa 50%. Mu mafaranga amaze gutangwa nk'ingwate, urubyiruko rwihariye 28% yayo gusa.

    Minisitiri Dr. Utumatwishima yavuze ko 'Guverinoma y'u Rwanda ishyize umutima' ku kuba urubyiruko rw'u Rwanda rwagera kuri serivisi z'imari.

    Ati 'kwemeza itegeko rigenga imishinga y'ishoramari igitangira bigeze ku rwego rwa Guverinoma, ryamaze kugezwa mu biro bya Minisitiri w'Intebe, turimo kuryigaho kugira ngo ribe ryatambuka. Harimo ibishobora kungura abantu bakora imishinga itandukanye irimo nk'iyikoranabuhanga n'iyindi. Riri hafi kurangira.'

    Yavuze ko iri tegeko rizorohereza imishinga igitangira mu Rwanda kugera ku mari mu buryo bworoshye.

    Mu gihe iri tegeko ryaba ryemejwe riri mu nyungu za ba rwiyemezamirimo, ryazatanga umusanzu ukomeye mu gukuraho ikibazo nyamukuru bahura nacyo.

    Minisitiri Dr. Utumatwishima yavuze ko iki gikorwa cyo guhuza ba rwiyemezamirimo bakiri bato kibaye ku nshuro ya mbere nk'igerageza, ariko kizajya kiba buri mwaka kikaba cyitezweho gutanga umusaruro mu bijyanye no gukuraho inzitizi ku mishinga y'ishoramari iba igitangira.

    Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yijeje ko mu bihe bya vuba hazaba hasohotse itegeko rigenga imishinga y’ishoramari igitangira mu Rwanda

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Antoine Marie Kajangwe, yagaragaje ko muri Minicom hari ubushake bwo gufasha urubyiruko

    Umuyobozi mukuru wa BDF, Vincent Munyeshyaka, yasabye ko banki zakuraho amananiza zishyiriraho urubyiruko ruba rushaka gutangira imishinga y’ishoramari

    Ba rwiyemezamirimo biniguye bagaragaza ibitagenda neza

    Umuyobozi Mukuru wa Access to Finance Rwanda, Jean Bosco Iyacu, yavuze ko hakwiye kubaho ubukangurambaga urubyiruko rukamenyeshwa inzego zose zarushyiriweho zo kurufasha

    Umunyamideli Franco Kabano Ntarindwa atanga igitekerezo

    Iki gikorwa cyari cyitabiriwe na ba rwiyemezamirimo bato bagera kuri 200

    Ubushakashatsi bwamuritswe bwagaragaje ko igipimo cy'urubyiruko rutagerwaho na serivisi z'imari cyagabanutse kiva kuri 13% [260.000] mu 2020 kigera kuri 6% [200.000] mu 2024

    Umunyarwenya Fally Merci ni umwe mu bari bitabiriye iki gikorwa

    Amafoto: Munyemana Isaac


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hagiye-kwemezwa-itegeko-rigenga-imishinga-y-ishoramari-igitangira-mu-rwanda