Blog

  • Senderi arakora bucece kuko 'ataririmbye yakwicwa n'inzara' #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro cyihariye yagiranye na Imvaho Nshya, uyu muhanzi yavuze ko kuba atacyumvikana mu itangazamakuru bidasobanuye ko yahagaritse gukora kuko ubu ari bwo ari mu kazi. Yavuze ko umuziki awukora nk'akazi kamutunze ari na yo mpamvu yahisemo kumenyekana ariko bikamutunga ari na ko aharanira ibigirira akamaro abakunzi b'ibihangano bye.

    Yagize ati: 'Icya mbere hari umuntu ujya mu muziki ashaka kumenyekana, hakaba n'undi uwujyamo ashaka kwishimisha hanyuma undi akawukora ashaka ko umutunga. Njyewe nahisemo kuwukora nk'ubucuruzi kuko ntaririmbye inzara yanyica, nahisemo kumenyekana bikantunga kandi bikagirira Abanyarwanda akamaro.'

    Uyu muhanzi asaba abahanzi bakizamuka kwibanda ku cyatuma bakora umuzikimneza batumva ko imikorere yabo ishingiye ku gushaka kumenyekana gusa, kandi bakibanda ku cyo ibihangano byabo bisigira ababyumva.

    Senderi avuga ko atagikunda kwigaragaraza cyane mu itangazamakuru ariko bidasobanuye ko atagikora, kuko ubu ari bwo arimo gukora cyane ibimwinjiriza bitamamazwa cyane. Ati: 'Nahisemo kujya nkora ibikorwa byanjye bucece, nkaha ibikorwa byanjye abaturage bakishima, ntitaye ku bitangazamakuru byacuranze indirimbo zanjye cyangwa ngo ntibyancuranze,
    kuko umuziki uragutse. Hari ubundi buryo wakora kandi utagonganye n'abakwibazaho, hakabamo n'abibaza impamvu utava kuri Hit, buriya nagiye kuririmba Jaruzi (Jalousie) hari impamvu, ugasanga hari na bimwe mu bitangazamakuru bitugora.'

    Kuri ubu uyu muhanzi ahugiye mu gukora ibitaramo bitandukanye hirya no hino mu Mirenge itandukanye y'Igihugu, bibera ahantu hahurira abantu benshi nko ku isoko, n'ahandi hahurira abakunzi be bari muri gahunda zinyuranye zubaka u Rwanda. Ni ibintu avuga ko bimushimisha cyane kuko aho yageze hose yahagejejwe n'abaturage kubera urukundo bamukunda.

    Senderi avuga ko afite indirimbo nyinshi nshya azashyira ahagaragara, akaba afite gahunda y'ubumwe mu muziki, kuko mu rugendo amaze gukora rw'umuziki n'imiziki, yateye intambwe imwe, kubera ko yiyumva afite imbaraga nk'zumwana w'imyaka 17.
    Uyu muhanzi amenyerewe cyane mu ndirimbo zitandukanye ziganjemo iz'uburere mboneragihugu, izihumuriza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, iz'urukundo n'izindi.

    The post Senderi arakora bucece kuko 'ataririmbye yakwicwa n'inzara' appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/senderi-arakora-bucece-kuko-ataririmbye-yakwicwa-ninzara/

  • Tuganure AMIKUS Hotel, ahantu heza ho kuruhukira no gusohokera mu mutima wa Musanze (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Impinduka ziri i Musanze zigaragarira by'umwihariko mu bikorwaremezo birimo imihanda, amashanyarazi, amashuri, amavuriro, inyubako z'imiturirwa, amahoteli, amabanki n'ibindi.

    Musanze iri mu turere dutanu tugize Intara y'Amajyaruguru. Ifite umwihariko wo kuba ikungahaye ku bukerarugendo bushingiye ku ngagi zo muri Pariki y'Ibirunga n'ibindi bikorwa bikurura abagenda aka gace gaturiye imisozi miremire.

    Kimwe mu bikorwa u Rwanda rwashyizemo imbaraga ngo abarusuye batahe baruvuga imyato, ni urwego rwo kwakira abantu, aha bijyana n'ibikorwaremezo byubatswe birimo hoteli, restaurant n'ibindi bituma uwahageze atifuza gutaha.

    AMIKUS Hotel ni hamwe mu hantu hagezweho i Musanze ho kwakira abantu. Iyi ni Hoteli iherereye mu Murenge wa Muhoza, hagati neza mu Mujyi wa Musanze ukomeje gukurura ishoramari ritandukanye.

    AMIKUS Hotel yubatswe mu buryo bugezweho, ni inyubako ishobora gucumbikira abantu benshi icyarimwe. Ifite umwihariko wo kubamo ibikoresho byose bikenerwa mu nzu ku buryo uyirimo aba ameze nk'uri mu rugo.

    Nubwo iri mu mujyi rwagati, urimo imbere ntabangamirwa n'urusaku n'umuvundo w'imodoka bisanzwe biranga umujyi.

    Muri iyi hoteli batanga serivisi zirimo gucumbikira abantu mu byumba by'ubwoko butandukanye birimo 'Junior Suite', 'Double Standard', 'Single Standard' na 'Twins', byose birimo ibitanda bigezweho kandi bishashe neza.

    Usibye kuryama muri AMIKUS Hotel, hari na restaurant iteka amafunguro y'ubwoko bwose ariko ifite umwihariko wo gutunganya amafunguro nka Kinigi Local Stew, Chicken rice ikunzwe cyane, na Amikus Secret Steak, byose utabona ahandi uretse muri iyi hoteli gusa.

    Mu zindi serivisi iyi hoteli ifite harimo ibyumba bitandukanye biberamo inama, akabari na restaurant bigezweho, Boulangeria nini kandi ikora imigati myiza, na Cofee shop. Hiyongeraho kandi ko ikora 'Outside catering', ikakugezaho ibyo ukeneye aho uri.

    Ni hoteli iri kugira uruhare mu iterambere ry'igihugu mu ngeri zitandukanye aho nko muri uku kwezi ari yo muterankunga mukuru w'Irushanwa ry'Amagare yo mu Misozi 'Rwandan Epic 2024' ribera mu Mujyi wa Kigali, Amajyaruguru n'Uburengarezaba.

    Ni irushanwa rizenguruka ibice bitandukanye, abarimo abanyamahanga baturutse mu bihugu bitandukanye bagakina uduce dutanu turimo agasorezwa i Musanze kavuye i Rulindo, aka Twin Lakes kanyura hafi y'Ibiyaga bya Burera na Ruhondo ndetse n'akitiriwe Kwita Izina kabera munsi y'Ibirunga, mu Kinigi.

    I Musanze si kure y'i Rubavu kuko agace ka nyuma gakinwa abakinnyi bavuye muri uyu Mujyi, berekeza ku mucanga w'Ikiyaga cya Kivu.

    AMIKUS Hotel iboneka kuri internet, ku rubuga rwa https://www.amikushotel.com/, kuri X [yahoze ari Twitter], Facebook na Instagram.

    Muri AMIKUS Hotel ni ahantu hagezweho ho gusohokera no kuganira n’inshuti, umuryango n’abavandimwe

    Ibyumba bya AMIKUS Hotel biri mu bwoko butandukanye kandi biba bishashe neza

    AMIKUS Hotel iherereye mu Mujyi wa Musanze

    AMIKUS Hotel ifite ahantu heza ho gufatira akayaga hanze y’ibyumba

    Mu byumba haba harimo akabati kagezweho

    Akabari ka AMIKUS Hoteli ni hamwe mu bo ahantu bifashisha baganira

    Amikus Barbecue Foretaste ni amwe mu mafunguro iyi hoteli yihariye mu gutegura


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/tuganure-amikus-hotel-ahantu-heza-ho-kuruhukira-no-gusohokera-mu-mutima-wa

  • Musanze: Amashimwe y'abasezerewe mu ngabo bahawe ibikoresho by'imyuga bize – #rwanda #RwOT

    Abahoze ari abasirikare 115 bari bamaze igihe kirenga umwaka biga imyuga itandukanye mu kigo cya Mutobo.

    Karahiga Jerome wasezerewe mu gisirikare afite ipeti rya sergeant yabwiye Flash FM ko bagize amahirwe yo kwigishwa umwuga bakanahabwa ibikoresho, akabigereranya no kumuha akazi.

    Ati 'Ibyo twaharaniye turi kugenda tubona umusaruro wabyo kuko iyo wize ukabona ubumenyi utari ufite ukabona n'ibigufasha muri ubwo bumenyi, kuko kuguha ibikoresho ni nko kuguha akazi, [biba ari byiza].'

    Hari mugenzi we wagaragaje ko bakiri ku rugamba, hari igihe babwirwaga ngo ibyiza biri imbere ntibabyiyumvishe, ariko ubu batangiye kubibona.

    Ati 'Turanezerewe ko tubonye ibikoresho by'ibanze, ntabwo ku bushobozi bwacu twari kubona uko tubigura. Dushima Guverinoma imbaraga ikoresha, uko batubwiraga ngo amatunda tuzayabona imbere ntabwo twabyiyumvishaga kuva intambara irangiye, kujya mu y'abacengezi na yo irarangira ariko ubu noneho ni bwo dutangiye kubona umusaruro w'ibyo twakoze.'

    Bose bahuriza ku kuba amasomo n'ibikoresho bahawe bizabafasha mu iterambere ry'imiryango yabo kandi bakanateza imbere igihugu.

    Ibikorwa byo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu Ngabo z'u Rwanda bibafasha kwihangira imirimo ndetse bigendana no gufasha abo bashakanye kugira ngo bose bashobore kwiteza imbere.

    Nyiragwiza Esperance wize imyuga mu kigo cya Mutobo kubera ko umugabo we yahoze mu Ngabo z'u Rwanda yatangaje ko umwuga yize uzamufasha kwita ku be no gutera imbere kuko yahigiye kudoda imideli yose.

    Ati 'Ibyo najyaga kudodesha ubu sinkijyayo, uwo twashakanye yajyaga kudodesha imyenda y'abagabo nk'amapantalo n'ibindi ariko ubu ni njye ubimukorera n'abana banjye.'

    Perezida wa Komisiyo y'Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare, Nyirahabineza Vallerie yagaragaje ko hari abahabwa ibikoresho bagahita babigurishamo nyamara babiherewe kwiteza imbere.

    Ati 'Hari abazaga gufata ibikoresho akaza yapanze ngo uyu munsi ndanywa inzoga, ejo nzarya 'brochette' akagenda, amafaranga biba byatanzweho ni ingengo y'imari tuba twahawe na Perezida wa Repubulika ariko umuntu akabifata, bakagenda bakamuha inoti ya bitanu akayigura inzoga igikoresho kikaba kiragiye, ejo wajya kumusura ugasanga ntaho yavuye ntaho yagiye.'

    Yabasabye gukoresha neza ibi bikoresho, ati 'Muratwemerera ko mugiye gushyira mu bikorwa amasomo mwigiye hano, muratwemerera ko ntawe urabigurisha, tuzaza kubasura turebe ko mubayeho neza.'

    Abasezerewe barimo abize ubudozi, ubwubatsi, ububaji n'ibindi bahawe ibikoresho bifite agaciro karenga miliyoni 90 Frw.

    Abasezerewe mu Ngabo z’u Rwanda bize imyuga itandukanye bahawe ibikoresho bizabafasha kuyishyira mu bikorwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-amashimwe-y-abasezerewe-mu-ngabo-bahawe-ibikoresho-by-imyuga-bize

  • Abana bajyaga bahura n'imbogamizi mu myigire, bahatanye mu marushanwa yo gusoma – #rwanda #RwOT

    Ni amarushanwa yabaye kuri uyu wa Gatatu, tariki 23 Ukwakira 2024, mu Karere ka Gasabo ahari ishuri rya SOS. Yahuriyemo abana baturutse mu turere umunani bo guhera mu mwaka wa kane kugeza mu mwaka wa gatandatu w'amashuri abanza.

    Nyuma yo kuzana umushinga Kura Umenye, SOS yashyizeho gahunda yo kwigisha abana babona amanota ari munsi ya 50% kubera impamvu zitandukanye zirimo no gukoreshwa imirimo yo mu rugo, bigatuma batabona uko biga bikabaviramo kubona amanota macye bakitwa abaswa.

    SOS yagiye yegera ababyeyi baba bana ibafasha kumenya ko bimwe mu bituma abana babo batsindwa, ari uko babakoresha imirimo yo mu rugo bakabura umwanya wo gusubiramo amasomo ndetse ko batabitaho ngo babe babafasha kuyasubiramo.

    Aba bana ni abo mu bigo 120 byo mu turere umunani. Bashyiriweho abarimu babafasha mu masomo yashyizweho na SOS mu rwego rwo kuzamura ubumenyi, ni gahunda yatangiye mu 2021 ikaba imaze gufasha abana 12,427 ndetse n'ababyeyi 17,994.

    Amarushanwa yo gusoma ku rwego rw'igihugu yari agamije kwereka ababyeyi babo bana cyangwa se abandi bantu bumvaga ko ari abaswa ko ibyo batekereza atari byo, nabo bashoboye ahubwo ko uburyo bigagamo aribwo bwatumaga batabasha gutsinda.

    Uwari uhagarariye Umuyobozi wa SOS Children's Village mu Rwanda, Cissy Uwamahoro, yavuze ko nta mwana w'umuswa ubaho ahubwo uburyo yigamo aribwo butuma aba uwo ari we.

    Yagize ati 'Ntabwo abana batsindwa ku bushake bwabo, ahubwo hari imbogamizi bagenda bahura nazo zigatuma batsindwa. SOS icyo twakoze ni ukabafasha mu kwiga mu bundi buryo kugira ngo babashe kuzamura ubushobozi bwabo. Hari abantu bita abana amazina mabi ngo ni abaswa n'ibindi. Nta mwana w'umuswa ubaho ahubwo biga mu buryo butandukanye, niyo mpamvu turi hano ngo turebe ubushobozi bwabo.'

    Ishimwe Henriette wo mu Karere ka Gicumbi wiga ku Ishuri rya G.S Tunda mu mwaka gatandatu witabiriye amarushanwa akaba yanaje muri batatu batsinze, yabwiye IGIHE ko gahunda ya SOS yamufashije mu kuzamura amanota ye aho yiyongereyeho amanota agera kuri 14.

    Yagize ati 'Mbere yo kujya muri SOS nabonaga amanota macye cyane, ubu yariyongereye ari ku rwego rwiza. Mbere nagiraga amanota 45% ariko ubu ngira 59%. Ibyatumaga ntatsinda ni uko nageraga mu rugo simbone uko nsubiramo amasomo yanjye.'

    Rukimbira Innocent wo mu Karere ka Musanze ufite abana babiri bitabiriye amarushwanwa, yabwiye IGIHE ko ibyatumaga abana be bagira amanota make ari uko babakoreshaga imirimo mbere yo kujya kwiga ndetse banavayo bakabigenza uko abana bakabura uko basubira mu masomo yabo.

    Ati 'Umushinga wa SOS waratwigishije, udufasha kumenya ko abana tugomba kubaha umwanya bagasubiramo amasomo yabo aho kubakoresha imirimo. Ni ibintu byatugiriye akamaro cyane, ubu abana banjye basigaye bazana amanota 60 na 69 bavuye kuri 45.'

    Umwarimu wigisha abana bo ku Ishuri rya G.S Rubira mu mushinga wa SOS, Mukandayisenga Leocadie, yemeje ko uyu mushinga hari icyo wabafashije.

    Yavuze ko hari nk'abana bafashijwe mbere bagiraga amanota 35% ariko nyuma yo gufashwa bagira amanota 60%.

    Aba bana batangiriye ku rwego rw’ishuri barushanwa

    Aba nibo bahize abandi muri aya marushanwa

    Mu marushanwa, buri mwana yagiye ahabwa umwanya agasoma

    Cissy Uwamahoro, wari uhagarariye Umuyobozi wa SOS Children’s Village mu Rwanda, yavuze ko nta mwana w’umuswa ubaho, ahubwo biterwa n’uburyo yigamo

    Mukandayisenga Leocadie wigisha bamwe muri aba bana, ahamya ko amanota yabo yiyongereye

    Rukimbira Innocent ufite abana babiri bitabiriye amarushanwa, yavuze ko umushinga wa SOS wabigishije guha abana umwanya wo kwiga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abana-bajyaga-bahura-n-imbogamizi-mu-myigire-bahatanye-mu-marushanwa-yo-gusoma

  • Perezida Kagame yaganiriye na Minisitiri w'Intebe wa Papouasie-Nouvelle-Guinée – #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame na Marape bahuriye mu Murwa Mukuru wa Samoa, Apia, aho bitabiriye Inama y'Abakuru b'Ibihugu na za Guverinoma ya Commonwealth, CHOGM, iteganyijwe kuri uyu wa 25 Ukwakira 2024.

    Ibiro by'Umukuru w'Igihugu, Village Urugwiro, byanditse biti 'Perezida Kagame yahuye na Minisitiri w'Intebe akaba na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'umutungo wa Papouasie-Nouvelle-Guinée, James Marape uri muri Apia ku bwa CHOGM2024. Baganiriye ku buryo bwo kongerera imbaraga umubano hagati y'ibihugu byombi.'

    Perezida Kagame na Minisitiri w’Intebe wa Papouasie-Nouvelle-Guinée, James Marape, bahuriye muri Samoa

    Perezida Kagame yari kumwe n'abandi bayobozi barimo Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Olivier Nduhungirehe na Ambasaderi w'u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Busingye

    Baganiriye ku kongerera imbaraga umubano w’u Rwanda na Papouasie-Nouvelle-Guinée


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yaganiriye-na-minisitiri-w-intebe-wa-papua-new-guinea

  • ikibuga cy'indege cya Dunedin muri New Zealand cyashyizeho iminota 3 ntarengwa yo guhoberana #rwanda #RwOT

    Itegeko rishya ku kibuga cy'indege cya Nouvelle-Zélande kibuza gusezerana igihe kirekire muri zone iri tegeko ryagiye ahagaragara ku rwego mpuzamahanga kandi bitera impaka nyinshi. Mu kiganiro De Bono aherutse kugirana na Radiyo Nouvelle-Zélande, Umuyobozi mukuru w'ikibuga cy'indege cya Dunedin, Dan De Bono, yatangaje ko igihe cyo gusezerana ku ikibuga cyitazajya kirenza iminota 3 niyo minota ntarengwa yo guhobera yashyizweho kuri icy'ikibuga.

    Iri tegeko ryashyizwe ahagaragara mu gihe habaye impinduka muri ako Karere, ikibuga cy'indege cyagenewe gufasha mu kugenda neza n'umutekano w'abashyitsi wabo, nk'uko byatangajwe muri Nzeri. Icyapa gitegeka abashaka guhoberana igihe kirekire babashyiriyeho iminota ntarengwa muri niba ushaka guhoberana jya muri 'parikingi.'

    Urugendo: American Airlines iragerageza kwemeza ko buri wese yurira indege mu igihe agomba kubahiriza amategeko yashyizweho n'ubuyobozi bw'ikibuga cy'indege.

    De Bono yaganiranye ibiganiro na radiyo, yavuze ko abantu barwanyije ku mugaragaro igihe ntarengwa cyo guhoberana basezerana. De Bono akomeza avuga ko ubushakashatsi bwakozwe bwerekana ko hakenewe amasegonda 20 gusa kugira ngo abantu bumve ko irekurwa rya oxytocine, cyangwa 'imisemburo ya cuddle yabaye.'

    Uyu muyobozi yongeyeho ati: 'Ntabwo turi hano kugira ngo tubwire abantu igihe bagomba guhoberana, 'Niba ugiye gufata igihe kirekire, jya kuri parikingi.'

    De Bono yasekeje abantu agira ati: 'Abantu baregeje iminota 3 bahoberana basabwe mu kinyabupfura kwimukira muri parikingi:' Ntabwo tuzahamagara abapolisi kuko abantu bahoberanye.'

    Nk'uko ikinyamakuru The Independent kibitangaza ngo ikimenyetso nk'icyo cyamanitswe ku kibuga cy'indege i Aalborg, muri Danimarike, kivuga ngo: 'Gusomana no gusezera. Nta Gusomana hejuru y'iminota 3 ndetse no guhoberana!'

    Amafoto: Ubuyobozi bw'ikibuga cy'indege cya Dunedin muri New Zealand bwategetse ko guhoberana abantu basezeranaho kuri icyo kibuga bitagomba kujya birenza iminota itatu mu rwego rwo kugabanya akavuyo n'umuvundo.

     

    The post ikibuga cy'indege cya Dunedin muri New Zealand cyashyizeho iminota 3 ntarengwa yo guhoberana appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/ikibuga-cyindege-cya-dunedin-muri-new-zealand-cyashyizeho-iminota-3-ntarengwa-yo-guhoberana/

  • Perezida Kagame yitabiriye inama yayobowe n'Umwami Charles III – #rwanda #RwOT

    Iyi nama itegurwa n'Umuryango Mpuzamahanga uzwi nka SMI (Sustainable Markets Initiative), uharanira guteza imbere ishoramari rirengera ibidukikije.

    Uyu muryango watangijwe na Charles III mu 2020 ubwo yari mu nama ngarukamwaka y'Ihuriro Mpuzamahanga ry'Ubukungu yabereye i Davos mu Busuwisi. Icyo gihe yari akiri Igikomangoma cy'u Bwongereza.

    Perezida Kagame na Charles III bahuriye muri Samoa, aho bitabiriye inama y'Abakuru b'Ibihugu na za Guverinoma y'Umuryango Commonwealth w'ibihugu bikoresha Icyongereza, CHOGM.

    Iyi nama yatangiye tariki ya 21 Ukwakira 2024, yaranzwe n'ibikorwa bitandukanye birimo ibiganiro byahuje urubyiruko rwo muri Commonwealth, ibyahuje ibihugu bito n'ibirwa, ibiganiro ku ntego zirambye n'ibiganiro ku burenganzira bw'abagore.

    Biteganyijwe ko kuri uyu wa 25 Ukwakira 2024 ari bwo haba inama nyir'izina, ihuza abakuru b'ibihugu na za Guverinoma muri Commonwealth, CHOGM.

    Umuryango SMI watangijwe n’Umwami Charles III mu 2020

    Perezida Nana Akufo-Addo wa Ghana n’abandi bakuru b’ibihugu na za guverinoma bitabiriye iyi nama


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yitabiriye-inama-yayobowe-n-umwami-charles-iii

  • Impamvu abarenga Miliyoni 7 z’Abanyamerika ba… – #rwanda #RwOT

    Muri aya matora ateganyijwe tariki 05 Ugushyingo 2024, ibipimo bya politiki biragaragaza ko ku baturagege bagera kuri miliyoni 244 bagejeje igihe cyo gutora, 3% (ni ukuvuga abaturage byibura 7,320,000) ntabwo barafata icyemezo ku mukandia bazahitamo hagati ya Donald Trump na Kamala Harris.

    Umushakashatsi John Johnson wo muri Kaminuza yigenga y'Abayezuwiti yitwa Marquette, mu Mujyi wa Milwaukee, muri leta ya Wisconsin, yavuze ko abo bantu bari mu byiciro bibiri.

    Ati:” Abenshi mu bashobora gutora ntibarabyitaho. Iyo rero ubabajije uwo bazaha ijwi ryabo, bashobora gusubiza ko batarafata icyemezo. Ikindi, abaturage bo mu burengerazuba bwo hagati bw'Igihugu, bo bashobora kuba bafite ingingimira zo kwerura uwo bazatora”.

    Abashakashatsi batandukanye, basobanura ko ariko atari izo mpamvu zonyine. Abaturage bamwe bafite impungenge ko Umurepubulikani, Trump aramutse atowe yazahonyora amategeko agateza n'akaduruvayo, mu gihe abandi basanga Kamala Harris adafite ubunararibonye buhagije.

    Ikigo cy'ubushakashatsi ku matora cya Kaminuza ya Leta ya Florida kivuga ko kugeza ku wa Gatatu w’iki cyumweru, abaturage barenga miliyoni 22 bamaze gutora. Aba ni abo muri Leta 34 kuri 50 zigize Igihugu zashyizeho uburyo bwo gutora hakiri kare (Early voting).

    Guhera kuri uyu wa Kane tariki 24 Ukwakira 2024, izindi Leta zirindwi (7) n'Umurwa Mukuru w'Igihugu, Washington District of Columbia, zizakurukiraho kugera ku wa gatatu w'icyumweru gitaha, tariki ya 30.

    Mu gihe habura ibyumweru 2 gusa ngo habe amatora ya Perezida wa USA, Abanyamerika barenga miliyoni 7 ntibarahitamo uwo bazatora hagati ya Trump na Kamala Harris

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148011/impamvu-abarenga-miliyoni-7-zabanyamerika-batarahitamo-uwo-bazatora-148011.html

  • Abarenga ibihumbi 577 bashatse kwinjira mu kazi ka Leta mu mwaka umwe, mu bakoze hatsinda 6% gusa – #rwanda #RwOT

    Abenshi mu biga baba bahanze amaso akazi ka Leta, uretse ko uburezi bugezweho bugenda bwongeramo amasomo ngiro afasha umunyeshuri kwihangira imirimo.

    Muri raporo ya 2023/2024 Komisiyo Ishinzwe Abakozi ba Leta yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi kuri uyu wa 23 Ukwakira 2024, hagaragaramo abarenga ibihumbi 577 bashatse gupiganira imyanya y'akazi 2970 yashyizwe ku isoko, ariko abo basanze bujuje ibisabwa ni ibihumbi 382, bangana na 62%.

    Imibare igaragaza ko abantu ibihumbi 91.820 ari bo bitabiriye guhatanira imirimo ya Leta yashyizwe ku isoko mu bice bitandukanye, bangana na 24% by'abari bujuje ibyangombwa ariko abatsindiye imyanya bari bahataniye ni 5781 gusa, bangana na 6.3%.

    Muri aba batsindiye imyanya 40% bahise binjira mu mirimo na ho 52% bashyirwa ku rutonde rw'abategereje, mu gihe 5.6% bo baratsinze ariko ntibemera akazi.

    Depite Uwababyeyi Jeannette yagaragaje impungenge z'umubare munini w'abajya gupiganirwa imyanya y'akazi mu bigo bya Leta ariko bikarangira hatsinze mbarwa.

    Ati 'Biragaraga ko abatsinda ibizamini ari bake cyane mu bantu barenga ibihumbi 91, abatsinze ni 5700 gusa. Twibajije ese ni ubumenyi bucye bw'ababa bitabiriye ibi bizamini, ni ibizamini biba bikomeye niba mwarabisesenguye, nabonye n'ibibazo biba byabajijwe mubisesengura ndetse n'ibiganiro buyakozwe, mwasanze ikibazo giherereye he?'

    Perezida w'Agateganyo w'inama y'abakomiseri muri Komisiyo y'Igihugu Ishinzwe Abakozi ba Leta Barnabé Muhire Sebagabo yagaragaje ko abantu bose badafite baba bujuje ibyangombwa n'abatabyujuje bose iyo babonye umwanya washyizwe ku isoko bagerageza amahirwe.

    Ati 'Hari abaza badafite dipolome bagashyiramo ibyangombwa biba byaratanzwe na kaminuza bigaragaza ko yarangije ariko atarasoza igitabo cyangwa yarangije amasomo, akenshi usanga hari abantu baba batujuje ibyangombwa.'

    Yagaragaje ko abantu bagaragara nk'abatatsindiye akazi badakwiye gufatwa nk'abatsinzwe kuko amanota afatirwaho ari 70% bitandukanye n'uko mu bizamini bisanzwe gutsinda ari 50%.

    Ati 'Hariya dufatira kuri 70%, ntabwo twavuga ngo bariya tutafashe ntibatsinze ni uko ibigenderwaho biba biri hejuru. Ntabwo rero ikizamini cy'akazitwagifata nk'ibindi bizamini aho gutsinda ari 50%, ni uko biba byazamutse bishobora no kuzagera kuri 80% bijyanye n'ibyifuzo cy'abantu.'

    Yahamije ko nubwo hari abanga kujya gukora ibizamini bavuga ko aho byakorewe ari kure cyangwa izindi mpamvu ariko 'Abo tubona bo gushyira mu myanya bo baraboneka bakarenga, ntabwo twavuga ko twari twagira icyuho cyo kubura abakozi.'

    Sebagabo yagaragaje ko mu bihe byashize abantu bari ku rutonde bategereje guhabwa imirimo havagaho bake cyane kuko nko mu mwaka 2021/2022 babarirwaga muri 200 ariko mu 2022/2023 abahawe imirimo bavuye kuri uru rutonde bageze kuri 625.

    Komisiyo Ishinzwe Abakozi ba Leta ivuga ko hakenewe ko inzego za Leta zitegekwa kubanza kureba kuri urwo rutonde, babura umukozi ujyanye n'ibyo bifuza bakabona kujya gukoresha ipiganwa.

    Abarenga ibihumb 577 basabye guhatanira imyanya y’akazi mu mwaka umwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abarenga-ibihumbi-577-bashatse-kwinjira-mu-kazi-ka-leta-mu-mwaka-umwe-mu-bakoze

  • Umunsi igishanga cya Rugezi cyangirika, u Rwanda rugatangira gucana amashanyarazi ya mazutu y'ibihumbi 65$ ku munsi – #rwanda #RwOT

    Mu kubyumva neza, ibishanga bifatwa nk'ibihaha cyangwa umutima w'igihugu kuko binyungurura amazi, bigafata ashobora guteza imyuzure, bikaba indaro y'urusobe rw'ibinyabuzima n'ibindi. Nawe tekereza umubiri nta bihaha cyangwa umutima ufite.

    Impamvu y'ibi ni uko hari igihe u Rwanda rwigeze kujya rutakaza hafi ibihumbi 65$ (miliyoni 87,8 Frw) ku munsi yo kugura mazutu yagombaga kuziba icyuho cyari cyaratejwe n'iyangirika ry'Igishanga cya Rugezi mu gutunganya amashanyarazi.

    Ntabwo ushobora kubyemera ariko reka tunyuze amaso muri raporo zitandukanye turebe uko byagenze.

    Mu myaka ya 2003-2004 u Rwanda rwahuye n'ibibazo by'igabanyuka ry'amashanyarazi akomoka ku mazi, ubukungu, burazahara bitewe n'igabanyuka ry'ubushobozi bw'Urugomero rwa Ntaruka ruherereye mu Majyaruguru y'u Rwanda.

    Byatewe n'uruhererekane rw'ibibazo, aho amazi yabarizwaga mu biyaga bya Burera na Ruhondo yagabanyutse cyane, bituma imashini eshatu zifasha mu gukora amashanyarazi (turbine) mu Rugomero rwa Ntaruka zitabasha gukora neza, hasigara imwe.

    Uko kugabanyuka kw'amazi kwaterwaga n'iyangirika rikomeye ry'Igishanga cya Rugezi ubu kiri ku buso bwa hegitari zirenga 7000, gifata ku turere rwa Gicumbi na Burera kuko ari cyo cyagaburiraga ibyo biyaga.

    Ni ikibazo cyakomeje kugaragara imyaka myinshi bijyanye n'ibikorwa bya muntu byototeraga icyo cyogogo cya Rugezi-Burera-Ruhondo.

    Raporo Ikigo cy'Igihugu cyo kurengera Ibidukikije, REMA, igaragagaza ko icyo kibazo cy'ibura ry'amashanyarazi cyatijwe umurindi n'ibindi bitandukanye nko gudashora imari mu bikorwa byo kuvugurura ingomero z'ingenzi nk'urwa Mukungwa rwari rwarubatswe mu 1982.

    Byarimo kwiyongera kw'abaturage, ubushobozi buke bwa leta, ibikorwa by'ubuhinzi bwo ku misozi ihanamye, gutema ibiti bya hato na hato n'ibindi.

    Ikindi ni uko kuva mu myaka 1991 kugeza mu 2000 byari ibihe bya mbere byaranzwe n'ubushyuhe bwinshi, na byo bikaba mu byatumye amazi yo mu migezi yagaburiraga ibyo biyaga agabanyuka.

    Kugabanyuka kw'amazi yo muri Burera na Ruhondo yaragabanyutse uko imyaka yashiraga kuva mu myaka ya 1990, ikibazo gikomera hagati ya 1998 kugeza 2000.

    Igishanga cya Rugezi cyamaze gusanwa ubu urusobe rw’ibinyabuzima biri gusugira bigasagamba

    Byageze mu 2000 Electrogaz (REG y'ubu) yagerageje gushyira imbaraga mu kuvugurura Igishanga cya Rugezi, icyakora ibyari ibisubizo bikamura amazi muri icyo gishanga bumwe mu buso cyariho buhingwaho ubwatsi bwo kuboha no kugaburira amatungo, ibintu biradogera.

    Byatumye amazi ajya mu Kiyaga cya Burera agabanyuka uko imyaka yagendaga ihita indi igataha, ku buryo mu 2004 byageze amazi yaragabanyutse ku rugero rwa 50%, bituma Electrogaz igabanya mu buryo bugaragara ikorwa ry'amashanyarazi muri Ntaruka.

    Icyo gihe u Rwanda rwari rukeneye amashanyarazi menshi kurusha ayo rwari rwatunganyaga, bituma rutangira rushyiraho 'générateurs' z'amashanyarazi mu kuziba icyo cyuho cy'ingufu zaburaga.

    Kuva mu 2004 izo mashini zigishyirwaho, amashanyarazi akomoka kuri mazutu yariyongeye, nyuma y'umwaka yari yamaze kwiharira 30% by'amashanyarazi yose yo mu gihugu, agera kuri 56% mu 2006.

    Raporo y'Ishami rya Loni ryita ku Bidukikije, UNEP yo mu 2006 yagaragaje ko gukoresha izo izo 'générateurs' byatwaraga u Rwanda arenga ibihumbi 65$ (miliyoni 87 Frw y'ubu), ibyatumye igihugu kizahara mu bukungu n'abaturage bakabona umuriro uhenze.

    Kugira ngo Igishanga cya Rugezi cyongere gusubirana byasabye imbaraga nyinshi zashyizwemo na Guverinoma y'u Rwanda nk'uko Umuyobozi Mukuru Wungirije w' Ikigo cy'Igihugu gishinzwe kubungabunga Ibidukikije, REMA aherutse kubishimangira.

    Icyo gihe hari mu muhango wo kwishimira igikorwa cy'abashakashatsi ku bidukikije bo mu Rwanda no mu bindi bihugu bya Afurika y'Iburasirazuba, aho bari bavumbuye amoko 638 atandukanye y'urusobe rw'ibinyabuzima mu Rugezi arimo 433 atari azwi ko akibarizwamo.

    Icyo gihe Munyazikwiye yagize ati 'Mu busesenguzi twakoze twasanze Igishanga cya Rugezi cyarangiritse burundu. Ni cyo gishanga cyonyine cyatangaga amazi kuri ruriya rugomero.'

    Yavuze ko u Rwanda rwakoze ubutaruhuka kugira ngo rurebe icyaba igisubizo, icyakora rufata ibyemezo mu buryo butatu.

    Ku ikubitiro mu 2006 Rugezi yagizwe kimwe mu bishanga bibungabunzwe ku rwego rw'Isi binyuze mu masezerano yasinyiwe i Ramsar muri Iran.

    Byatumye kiba igishanga kirinzwe ku rwego mpuzamahanga aho abaturage batabashaga kucyinjiramo ngo bacyangirize uko biboneye.

    Mu Gishanga cya Rugezi avumbuwe amoko y'inyoni 127 zirimo amoko 28 atari asanzwe azwi ko ahaba

    Ikindi cyemezo cyari ikijyanye no gushaka amikoro kugira ngo icyo gishanga kivugururwe cyongerwe n'umwanya w'ubuhumekero, ibyatwaye imyaka ine kugera mu 2010, ibikorwa byajyanye no kurinda utugezi turimo.

    Byatanze umusaruro kandi icyari ikibazo kirakemurwa bituma muri Nyakanga 2024, u Rwanda rufunga inganda zarwo zose za mazutu, bijyanye n'uko u Rwanda rwari rumaze kunguka ingomero z'amashanyarazi.

    Zirimo urwa Rusumo u Rwanda rusangiye n'u Burundi na Uganda, aho byitezwe ko ruzajya rufite ubushobozi bwo gutunganya amashanyarazi angana na megawati 80 buri gihugu kigatwara megawati 26,6, n'urwa Shema Power Lake Kivu Ltd, rutunganya gaz methane zingana na megawati 56.

    Ubu u Rwanda rugeze ku rugero rwo gukora amashanyarazi angana na megawati 406,4 avuye kuri megawatt 276 yatunganywaga mu mwaka ushize, akaba menshi ugereranyije n'ibitwara umurimo mu gihugu.

    Raporo y'Umugenzuzi w'Imari ya Leta yo mu 2022 yagaragaje ko inganda za mazutu ari zo zahendaga mu gutunganya ingufu kuko kilowati imwe yatunganywaga ku kiguzi cya 375,5 Frw mu gihe mu rugomero rusanzwe bisaba 136,9 Frw.

    Muri uwo mwaka iyo raporo yagaragaje ko izo nganda zitunganya amashanyarazi gifashishijwe mazutu, zakoresheje miliyari 38,8 Frw mu gutanga amashanyarazi ya kilowati 103.416.460 mu 2022.

    Icyo gihe hagaragajwe ko umuriro wanganaga na 14% by'uwatunganyijwe wose muri uwo mwaka, watwaye ikiguzi kingana na 31% by'icy'uwatunganyijwe wose.

    Imibare igaragaza ko izo kilowati z'amashanyarazi yakozwe hifashishijwe mazutu icyo gihe, iyo zitunganywa hifashishijwe amazi byari gutwara miliyari 14,1 Frw, bivuze ko uwo mwaka rwari kuramira miliyari 24,6 Frw, mu gihe iyo atunganywa n'uruganda rwa gaz methane byari gutwara miliyari 17,9 Frw, igihugu kikaba cyararamiye miliyari 20 Frw buri mwaka.

    Mu 2022 inganda zitunganya amashanyarazi zifashishije mazutu, zatwaye miliyari 38,8 Frw mu gutanga amashanyarazi ya kilowati 103.416.460

    Kugeza ubu nta ndanda zitunganya amashanyarazi zifashishije mazutu zikiba mu Rwanda

    Imisambi ubu muri Rugezi yaragarutse

    Mu Gishaga cya Rugezi habonetse amoko y’imitubu 14 arimo umunani bitari bizwi ko ahaba


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umunsi-igishanga-cya-rugezi-cyangirika-u-rwanda-rugatangira-gucana