Blog

  • Nyamagabe: Bamwe mu bagore bahinduye gutega igitambaro, umuvuno wo guhisha umwanda – #rwanda #RwOT

    Ku rundi ruhande ariko, uyu mwambaro hari bamwe mu bagore cyangwa abakobwa cyane cyane abo mu cyaro bawukoresha nk'uburyo bwo guhisha umwanda uri mu mitwe yabo ikunze kuba ifite n'umusatsi mwinshi bigoye kwitaho.

    Bamwe mu bagore bo muri Nyamagabe baganiriye na IGIHE, bemera ko koko icyo kibazo gihari kuri bamwe mu bagore bo mu byaro bya Nyamagabe, uretse ko bishobora kuba biri n'ahandi mu gihugu.

    Mukankundiye Juliette wo mu Mudugudu wa Mwishogwe, Akagari ka Rugogwe, Umurenge wa Uwinkingi, yavuze ko ikintu cyo gutega ibitambaro cyakoreshwaga mu kwinyakura ugiye nk'ahantu, wabona utari bubone akanya ko gutunganya umusatsi vuba, ugahita utega ukagenda.

    Gusa ngo hamwe n'ubukangurambaa ku itorero rye rya EAR aho asengera, ibi byarahindutse kuko babasabye ko nta wemerewe kuza gusenga ateze igitambaro.

    Ati 'Biri guhinduka, hambere aha n'insengero batarazifunga, twasabwaga kuza gusenga twasokoje, ndetse n'ufite urugori yaruteze yameshe mu mutwe, mu rwego rwo gushimangira isuku ku mubiri.''

    Mugenzi we utarashatse kwivuga izina yavuze ko hari abo bigaragara ko baba bafite umwanda mu mutwe kubera imirimo baba barimo, bakawuhisha bifashishije ibitambaro gusa hakabaho kubahwitura bibaye ngombwa.

    Ati 'Hari ukuntu umuntu ava nko gutwara ibishingwe cyangwa gutwara ibiti byo gushingirira ibishyimbo, agahita akubitamo igitambaro. Buriya uramureba ukamumenya nko ku misatsi iba itunguka inyuma.'

    'Ushobora kumwegera ukamubwira uti 'ariko ugize gutya ukabona nk'igitambaro kiraguye uri mu bantu, wabigenza ute? Ukamusaba kutazasubira.''

    Aba babyeyi bombi bakomeza bavuga ko ubu abagore bari guhindura imyumvire, aho basigaye bahugurana mu midugudu iwabo kugira ngo babicikeho. Uvuye mu akihutira gukora isuku yo mu mutwe adahungiye mu bitambaro.

    Umwepisikopi wa EAR Kigeme, Musenyeri Musabyimana Assiel, yabwiye IGIHE ko itorero ryabo ryahisemo guherekeza abayoboke babo mu muco w'isuku muri byose kugira ngo bagire ubuzima bwiza. Iyo ni yo mpamvu basabye abagore kujya baza gusenga batambaye ibitambaro.

    Ati 'Abagore b'ino hari uburyo bategaga ibitambaro ariko bahisha imisatsi irimo ivumbi n'undi mwanda, ariko ubu batojwe isuku ku buryo nta kibazo cyo kongera kuyihisha noneho, ahubwo bakaza bayisokoje, bityo bakanagira ubuzima bwiza kubera isuku.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Uwamariya Agnes, yavuze ko kwambara igitambaro na byo biri mu buryo bw'imyambarire umuntu ahitamo ndetse bikaba n'uburenganzira bwe, igihe yahakoze isuku gusa mu gihe byateza ikibazo kubifatira imyanzuro ntacyo bitwaye.

    Ati 'Igihe baba barabonye ko hari ababyuririraho bakagira umwanda mu mutwe bakabikuraho, cyaba ari ikintu cyiza twashima.''

    Nubwo bimeze bityo, kwambara igitambaro ku bagore n'abakobwa hari n'aho bisa nk'itegeko cyane cyane binajyanye n'imyemerere nko mu idini ya Islam cyangwa ADEPR.

    Igikuru muri byose rero, kikaba ari ukumenya kwita ku isuku yo mu mutwe, kugira ngo icyo gitambaro kitazaba ubwihisho bw'umwanda aho kuba umurimbo.

    Abasengera muri EAR muri Nyamagabe bahisemo kujya bajya gusenga nta gitambaro bateze

    Hari abagore batega ibitambaro bahisha umwanda wo mu mutwe

    Mgr Musabyimana Assiel wa EAR Kigeme, yavuze ko hashyizweho uburyo bwo gusokoza ku bagore n’abakobwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamagabe-bamwe-mu-bagore-bahinduye-gutega-igitambaro-nk-umuvuno-wo-guhisha

  • Vinícius Júnior yayoboye Real Madrid itanga isomo rya Ruhago : Imikino ya UEFA Champions League – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku wa Kabiri, taliki ya 22 Ukwakira 2024, Real Madrid yitwaye neza kuri Santiago Bernabéu itsinda Borussia Dortmund ibitego 5-2, mu mukino waranzwe n'ibyishimo byinshi ku bafana ba Madrid.

     

    Dortmund ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 30 ubwo Donyell Malen yatsindaga ku mupira ahawe na Serhou Guirassy. Mu minota ine gusa, Jamie Bynoe-Gittens yongeye gutsinda igitego cya kabiri cya Dortmund, agira uruhare rukomeye mu kotsa igitutu Real Madrid mu gice cya mbere.

     

    Nyuma yo kujya kuruhuka Dortmund iyoboye 2-0, Real Madrid yagarutse ishaka kwihimura. Antonio Rüdiger yatsinze igitego cya mbere ku munota wa 60, akoresheje umutwe nyuma yo kugaragaza imbaraga z'ubusatirizi buyobowe na Kylian Mbappé na Vinícius Júnior. Nyuma y'iminota itatu, Vinícius yishyuye igitego cya kabiri, bituma abakinnyi ba Real Madrid bagarura icyizere.

     

    Iminota yakurikiyeho yari myiza kuri Madrid, kuko Lucas Vázquez na Vinícius Júnior bemeje intsinzi mu minota ya nyuma. Vinícius yatsinze ibitego bitatu muri uyu mukino, agasoza igikorwa cye cy'indashyikirwa ku munota wa 93, bituma afatwa nk'umukinnyi w'umukino. Imibare yerekana ko Real Madrid yari yarengeye cyane mu gice cya kabiri, aho yarangije ifite amashoti 26 kuri 8 ya Dortmund, anagera ku izamu inshuro 10.

     

    Muri San Siro, AC Milan yatsinze Club Brugge ibitego 3-1, naho Monaco inyagira Crevena Zvezda 5-1. Arsenal na PSG bakiniraga mu rugo ariko batsinda mu buryo butandukanye: Arsenal yatsinze Shakhtar Donetsk 1-0, mu gihe PSG yanganyije 1-1 na PSV Eindhoven. Aston Villa yanyagiye Bologna 9-2 muri kimwe mu bintu bitamenyerewe mu marushanwa akomeye.

     

    Ku wa Gatatu, imikino irakomeza, aho ikipe nka FC Barcelona izakina na FC Bayern Munich mu mukino utegerejwe cyane kuri Estadio Olímpico Lluís Companys. Bayern isanzwe yigaragaza nk'umwanzi ukomeye wa Barça, cyane ko benshi bataribagirwa intsinzi yabo y'ibitego 8-2 mu 2020【8】. Andi makipe azakina arimo Manchester City izakira Sparta Prague na RB Leipzig izakira Liverpool.

     

    Uyu mukino wa Real Madrid na Dortmund wagaragaje ukuntu ikipe ifite ubuhanga nk'iya Madrid ishobora guhindura ibintu vuba, ikagaruka mu mukino nubwo yaba yaratsinzwe mu minota ya mbere.

    Source : https://yegob.rw/vinicius-junior-yayoboye-real-madrid-itanga-isomo-rya-ruhago-imikino-ya-uefa-champions-league/

  • Amafoto – U Rwanda rukomeje imyiteguro y'umukino bazasuramo Djibouti #rwanda #RwOT

    Nyuma yaho umutoza w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi yatangaje urutonde rw'abakinnyi 26 b'agateganyo izifashisha mu mikino yijonjora rya mbere ryo gushaka itike y'Igikombe cya Afurika cy'abakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2024) u Rwanda ruzahuramo na Djibouti.

    Abakinnyi bakomeje imyitozo yatangiye kuri iki Cyumweru tariki ya 20 Nzeri 2024, ni urutonde rw'abakinnyi 26 babanyarwanda bakina muri shampiyona nibo umutoza azifashisha muri mikino ya CHAN .

    Aba bayobowe n'abanyezamu bagizwe na  Adolphe Hakizimana, Gad Muhawenaho,Patience Niyongira na Fils Habineza.

    Mu bakina bugarira ni Fitina Ombolenga, Gilbert Byiringiro, Christian Ishimwe,Claude Niyomugabo, Clement Niyigena, Yunusu Nshimiyimana, Jean Hirwa na Ndayishimiye Thierry.

    Abakina mu kibuga hagati ni Kevin Muhire,Didier Ndayishimiye,Bosco Ruboneka, Simeon Iradukunda, Pacifique Iradukunda na Fabio Ndikumana.

    Abasatira ni Ramadhan Niyibizi,Arsene Tuyisenge, Olivier Dushimimana, Gilbert Mugisha,Hadji Iraguha,Kabanda Serge,Iyabivuze Osee na Mbonyumwami Taiba.

    Ikipe y'Igihugu y'urwanda AMAVUBI irimo gukorera imyitozo kur kibuga cy'imyitozo cya Sitade Amahoro,  biteganyijwe mo umukino ubanza na Djibouti uzaba tariki ya 27 Ukwakira muri Stade Amahoro naho umukino wo kwishyura uzakinwa tariki ya 31 Ukwakira nabwo muri Stade Amahoro, imikino yombi ikazabera mu Rwanda.

    The post Amafoto — U Rwanda rukomeje imyiteguro y'umukino bazasuramo Djibouti appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/amafoto-u-rwanda-rukomeje-imyiteguro-yumukino-bazasuramo-djibouti/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amafoto-u-rwanda-rukomeje-imyiteguro-yumukino-bazasuramo-djibouti

  • Interahamwe Havugimana 'Actif' yazengereje abantu i Buruseli, yibonyemo iki? #rwanda #RwOT

    Mu Bubiligi ni hamwe mu hantu hake hasigaye urugomo rw'interahamwe, ukaba wakwibaza niba abashinzwe umutekano muri icyo gihugu bazitinya, niba ari ukudaha agaciro ubuzima bw'abo zihohotera cyangwa se niba bazishyigikiye.

    Urugero ni urw'interahamwe yitwa Havugimana Jean Bosco, izwi cyane ku izina rya ' Actif', ikaba yarahahamuye abo badahuje imyumvire iboze, ibita Inyenzi cyangwa Abatutsi.

    Icyo cyigomeke cyamaze abantu kibakubita, ku buryo gifite amadosiye utabara muri polisi i Buruseli, ariko hakibazwa igituma adafatwa ngo aryozwe ubugome akorera inzirakarengane.

    Uwo aheruka gusagarira ni umusaza Benoit Uwimana mu munsi mike ishize yahindaguriye ahitwa ' gare du Midi', ari naho uwo Actif afite iseta, doreko ubusanzwe akora akazi ko gutwara tagisi.

    Mu buhamya Bénoît Uwimana yahaye Igicaniro TV, yavuze ko iyo nterahamwe yamukubise imwita inyenzi, ndetse imubwira ko ibishatse yanamwica burundu!

    Uwo 'Actif' ni muramu wa Sebatware Marcel nawe uba mu Bubiligi, aho yahungiye amaze kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ubwo yategekaga uruganda rwa SIMERWA. Urukiko Gacaca rwahamije icyaha uyu Sebatware, ariko mu rwego rwo gukwepa ubutabera yigize ' utavuga rumwe na Leta y'uRwanda', kugirango umunsi azafatwa azavuge ko azize impamvu za politiki.

    Mushiki wa ' Actif' witwa 'Daforoza', akaba umugore wa Sebatware, nawe azwi cyane mu dutsiko tw'abagome bahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, dore ko yigeze guca ibintu mu cyitwaga 'Ligue des Femmes pour la Démocratie ' cyari kigizwe ahanini n'abagore b'abajenosideri.

    Havugimana J.Bosco alias Actif kandi ni mwishywa wa Gen. Nsabimana Déogratias alias Castar wari umugaba w'ingabo za FAR, akaza gupfira mu ndege imwe na shebuja Habyarimana Yuvenali. Ibyo rero' Actif' yabigize igikangisho, mbese abantu bakamutinyira ko yahoranye amaboko 'mu kazu', ni ukuvuga inkoramutima, nako inkoramaraso za Agatha Kanziga na Habyarimana.

    'Actif' akomoka mu yahoze ari Komini Mukingo, muri Ruhengeri, bikanavugwa ko afitanye isano ya hafi na Yuvenal Kajerijeri wari Burugumesitiri w'iyo Komini, urukiko rw'Arusha rukaza kumukatira igifungo cya burundu, amaze guhamwa n'icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Muri make rero,'Actif' yakuriye mu ngengabitekerezo y'ivangura, ari nayo yamukwamiyemo kugeza n'ubu. Asigaye muri bake bakiyumvamo ubuhangange ngo ni' Abakiga', babandi basigaye ku ruhu inka yarariwe keraaa! Ntibazi ko hashize imyaka 30 iyo turufu itakirya.

    Abandi bari kumwe muri ako gaco kagwingiye mu bwonko, twavuga nka Jacques Munyazikwiye, Marcel Cyiza, uwiyita' Kabila', n'abandi bakiri muri rya terabwoba rya' uzi ico ndico mwa?'

    Icyo Abanyarwanda bari mu Bubiligi bakwiye gukora rero, si ukurebera abo bagizi ba nabi, ahubwo ni ugushishikariza inzego z'umutekano kubakiza izo nyangabirama. Amafoto yazo nimuyakwirakwize ahantu nyabagendwa no ku mbuga nkoranyambaga, kugirango bifashe abantu kubirinda.

    Ikindi ni ugushyira hamwe, ntimwumve ko hari umwihariko w'abagomba guhohoterwa, kuko uhishira cyangwa urebera umurozi, bwacya akakumara ku rubyaro. Uyu munsi barahora abantu ko ari Abatutsi cyangwa Inkotanyi, ariko ejo bazashyekerwa noneho batangire no kwibasira n'abo bita ba 'ntibindeba', ni ukuvuga abatabafasha muri ubwo bugizi bwa nabi.

    The post Interahamwe Havugimana 'Actif' yazengereje abantu i Buruseli, yibonyemo iki? appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/interahamwe-havugimana-actif-yazengereje-abantu-i-buruseli-yibonyemo-iki/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=interahamwe-havugimana-actif-yazengereje-abantu-i-buruseli-yibonyemo-iki

  • Mutobo: Abagize icyiciro cya 72 bahoze mu mashyamba ya RDC basubijwe mu buzima busanzwe – #rwanda #RwOT

    Abasezerewe kuri uyu munsi, ni 39 barimo 34 bari abasirikare, babiri bari mu gisirikare ari abana na batanu bakoranaga bya hafi n'abasirikare bahoze mu mitwe ikorera mu mashyamba ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bagize icyiciro cya 72 mu bamaze gusezererwa muri rusange.

    Umuyobozi w'Intara y'Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yasabye abasezerewe kumenya igihango bafitanye n'igihugu bakirinda kwijandika mu bikorwa bihungabanya umutekano, gufatanya n'abandi basanze bagaharanira iterambere.

    Yagize ati “Turabasaba kuzaharanira kutigera muhungabanya umutekano na rimwe, ahubwo mugafatanya n'abo musanze kuwubungabunga. Turabasaba kandi gufatanya n'abandi Banyarwanda aho mugiye kujya muri gahunda z'igihugu zo kwivana mu bukene.”

    Yasabye kandi Umuryango Nyarwanda kubanira neza abatahutse no kubafasha mu bikorwa bibateza imbere kugira ngo hatabaho gusigana mu iterambere.

    Ati “Umuryango Nyarwanda ndawusaba kwemera kwakira no kubana neza n'abanyarwanda bahoze mu mitwe yitwaje intwaro basezerewe na Komisiyo no kubafasha gukemura ibibazo mwazahura nabyo.'

    Yakomeje agira ati 'Abasezerewe kandi turabasaba gukomeza kubumbatira ubumwe n'ubudaheranwa bw'Abanyarwanda, kwibumbira mu ma koperative, gushishikariza bagenzi banyu mwasize mu mashyamba gutaha kuko igihugu cyanyu kiteguye kubakira.

    Perezida wa Komisiyo y'Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare (RDRC), Valerie Nyirahabineza, avuga ko abasezererwa bategurwa neza kugira ngo bahinduke ndetse bahindure imyumvire n'imyitwarire bityo basubire mu buzima busanzwe bafite intego nshya itandukanye n'iyo bari bafite bakiri mu mashyamba.

    Yagize ati “Twashyizeho uburyo bwo kubakurikirana iyo bamaze kuva muri iki Kigo bageze mu buzima busanzwe kuko abenshi baza ubuzima butameze neza. Uyu munsi rero turashimira byimazeyo aba 39 tugiye gusezerera bahisemo kwitandukanya n'intekerezo mbi zo kuba ishyanga no gutera igihugu cyababyaye bagahitamo gutaha ku bushake.”

    Bamwe mu basezerewe bakajya mu buzima busanzwe, bagaruka ku mateka n'ubuzima bubi babayemo mu mashyamba, uruhare n'ubufatanye bwa FARDC mu gutuma ababaswe n'ingengabitekerezo ya Jenoside badataha mu Rwababyaye.

    Sergent Major Muhire Emmanuel ni umwe mu bahunze mu 1994 yinjira igisirikare nyuma y'uko ababyeyi be baguye mu mashyamba ya Congo mu 2004 afite imyaka icumi gusa asanzemo uwari usigaye mu muryango ngo amufashe.

    Yagize ati “Hari amahirwe nabuze harimo ayo kwiga, gukora imirimo itagenewe umwana, kujya mu ntambara ukaba wakwica n'abantu.Twigishijwe ko Abanyarwanda bose bari mu Rwanda ari Abatutsi ko tugomba kuzagaruka tugafata ubutegetsi bw'u Rwanda.”

    Uyu mugabo wasize umugore n'umwana muri Congo, avuga ko yicuza igihe yatakaje arwanira ubusa.

    Ati “Maze amezi atandatu mu Rwanda ntahutse kandi nasobanukiwe neza ndi Umunyarwanda n'isano dufitanye.Icyo nicuza ni igihe nataye kuko abo twiganye abenshi ni aba dogiteri bafite ubuzima bwiza ariko urabona ko nsa nk'aho ngiye gutangirira ku busa.'

    Irakoze Elie Martin w'imyaka 20 wavukiye i Masisi muri Nyakaruba umaze imyaka itanu mu mutwe wa FDLR, we avuga ko yagiye agiye gusura ababyeyi be mu cyaro agafatwa na FDLR muri 2009 agahita yinjizwa muri mu gisirikare.

    Agaruka ku buzima bubi aho yafashwe ari ku rugamba ntavurwe ndetse akabura n'uko atoroka, bikamutera intimba kuko yibazaga ukuntu azapfa atabonye u Rwanda.

    Ati “Mu 2022 twahuye na M23 turarwana baradukubita noneho njye bandasa mu kaguru mara iminsi ine kuko bagenzi banjye bari birukanse baransiga, aho ni croix rouge yahankuye amaraso yenda kunshiramo ntakiri kumva banjyana mu Bitaro ndavurwa.”

    “Maze gukira nasubiye mu gisirikare tugiye kwiba inka z'abaturage ndongera hahandi narashwe harangaruka, nsaba FDLR ko bamvuza barabyanga kugeza ubwo natorotse ndataha.'

    Yakomeje agira ati 'Mu Rwanda banyakiriye neza nsanga ibyo batubwiraga ko Abatutsi bafashe ubutegetsi bari kwica abahutu ntabyo nabonye. Ku rugamba twambaraga imyambaro ya FARDC tugakora tugaragara nkabo ariko dufite ibyo twigishijwe bibi byo gutera u Rwanda.”

    Iki cyiciro cya 72 cy'abasubijwe mu buzima busanzwe, kigizwe n'abasirikare 34, abana babiri n'abakoraga igisirikare n'abasivile batanu bakoranaga bya hafi ndetse n'abandi bantu 22 bagize imiryango y'abo bahoze ari abasirikare basezerewe kuko batahanye nabo.

    Abasoje ingando kandi bahawe ibikoresho bizabafasha mu buzima busanzwe kuko abenshi bigishijwe imyuga itandukanye irimo ububaji, gukora no kubakira amazi, ubwubatsi n'ibindi bitandukanye.

    Abasubijwe mu buzima busanzwe bahoze mu mitwe yitwaje intwaro bahawe indangamuntu n’amakarita

    Abasezerewe bahabwa ibikoresho byo gutangirana ubuzima

    Abize imyuga bashyikirijwe ibikoresho bizabafasha mu buzima busanzwe

    Perezida wa Komisiyo y'Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare (RDRC), Valerie Nyirahabineza, avuga ko abasezererwa bategurwa neza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mutobo-abagize-icyiciro-cya-72-bahoze-mu-mashyamba-ya-rdc-basubijwe-mu-buzima

  • Intore 279 zatangiye itorero rigamije kuzitoza amateka y'igihugu – #rwanda #RwOT

    Iri torero rigamije guhuza uru rubyiruko no kurutoza uburyo bwiza bw'imibereho, kurutoza amateka y'igihugu, indangagaciro na kirazira by'umuco Nyarwanda n'imyifatire ikwiye kubaranga.

    Hari kandi kubagaragariza icyerekezo cy'igihugu n'uruhare rwabo mu kukigeraho n 'ibindi byose bigamije kubaka urubyiruko rw'ingirakamaro.

    Iri torero ryatangiye ku wa 23 Ukwakira, ryitabiriwe n'intore 279 zasoje amashuri yisumbuye, rikaba riri kubera mu Kigo cy'Ubutore cya Nkumba, aho rizarangira ku wa 30 Ukwakira 2024. Iri torero rifite insanganyamatsiko igira iti 'Imbuto zitoshye'.

    Mu ntego zaryo harimo gufasha abagenerwabikorwa ba Imbuto Foundation kwigirira akamaro no kukagirira abandi mu muryango Nyarwanda, no kubongerera ubumenyi bwunganira ubwo mu ishuri.

    Iri torero kandi rizaha umwanya Umuryango Imbuto Foundation n'abafatanyabikorwa bawo wo gusuzumira hamwe no gufata ingamba ku imbogamizi urubyiruko rwa none ruhura nazo, zishobora kugira ingaruka ku buzima no ku myigire yabo muri rusange.

    Hashingiwe ku nsanganyamatsiko 'Imbuto zitoshye', abazitabira itorero bazatozwa binyuze mu biganiro, imikoro ishingiye ku mateka, imikorongiro yuzuzanya n'ibiganiro bizahatangirwa.

    Hazabaho kandi imyitozo ngororamubiri, akarasisi ka gisirikare n'ibindi.

    Hazatangwa ibiganiro binyuranye

    Muri iri torero hazatangwa ibiganiro binyuranye nk'ikizagaruka ku bumwe bw'Abanyarwanda mu mateka y'igihugu, isenyuka ryabwo, icengezamatwara ry'urwango mu Banyarwanda, itegurwa n'ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi n'imiterere y'ipfobya n'ihakana ryayo, kikazatangwa na Minisitiri Dr. Bizimana Jean Damascène.

    Hari ikiganiro kizagaruka ku mateka y'ltorero mu Rwanda n'uruhare rwaryo mu kubaka Umunyarwanda n'iterambere ry'igihugu, kikazatanga n'Umuyobozi ushinzwe Itorero no guteza imbere umuco muri Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu [MINUBUMWE], Uwacu Julienne.

    Ikiganiro kigaruka ku muco, indangagaciro, ubuzima bwiza n'imyitwarire bikwiye kuranga 'Imbuto Zitoshye' hagamijwe kubaka u Rwanda rwifuzwa kizatangwa na Gakuba Jeanne D'Arc.

    Hari kandi ikiganiro kizagaruka ku ntekerezoshingiro z'imiyoborere y'u Rwanda kuva mu 1994 n'uruhare rw'urubyiruko mu kubaka igihugu, kizatangwa n'Umuyobozi w'Urwego Ngishwanama rw'Inararibonye z'u Rwanda, Tito Rutaremera.

    Icya ndi umunyarwanda, icyomoro n'igihango cy'urungano, kizatangwa na Havugimana Emmanuel, Mudacumura Fiston na Akariza Laurette, kikazahuzwa na Sewase Karangwa.

    Hari kandi ikizatangwa na Kayiranga Eric ndetse na Rutagarama Alex kizagaruka ku buzima bw'umu-jeune.

    Hateganyijwe no kuganira ku ruhare rw'imikino ngororamubiri mu kugira ubuzima buzira umuze, kizatangwa na Rurangayire Guy, w'Ishyirahamwe ry'umukino njyarugamba wa Karate mu Rwanda [Ferwaka].

    Hazaganirwa no ku Cyerekezo cy'lgihugu 2050, uburyo bwo kwihangira imirimo n'uruhare rw'urubyiruko mu guharanira inyungu z'u Rwanda mu ruhando rw'amahanga, Kajangwe Tony, Munyabugingo Albert ndetse na Tetero Solange akaba ari bo bazaba bari muri iki kiganiro kizayoborwa na Umuhoza Denyse.

    Imikoreshereze y'imbuga nkoranyambaga n'ingaruka zazo, nayo ni ingingo izaganirwaho, mu kiganiro kizaba kiyobowe n'Umuvugizi w'Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudie, ndetse n'Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, Murangira Thierry.

    Hari kandi ikiganiro cya 'umurage tuvoma mu rugamba rwo kubohora u Rwanda, guhagarika Jenoside no kubaka u Rwanda twifuza' kizatangwa na Maj Gen Nzabamwita Joseph ndetse na Gen (Rtd) Ibingira Fred, haheruke icya 'ubumenyi ku micungire y'umutungo n'amafaranga' kizatangwa n'umukozi wa Banki ya Kigali.

    Iri torero ryatangiye ku wa 23 Ukwakira, ryitabiriwe n’intore 279 zasoje amashuri yisumbuye, rikaba riri kubera mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/intore-279-zatangiye-itorero-rigamije-kubatoza-amateka-y-igihugu

  • Justin yahishuye uko ibikorwa byamatora byam… – #rwanda #RwOT

    Yasobanuye ko yageze ku kwandika iyi ndirimbo biturutse ku nganzo yashibutse ku ijambo Perezida Paul Kagame yabwiye Abanyarwanda ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamariza kongera kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri imbere.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Justin yagize ati 'Iyi nganzo yashibutse ku ijambo Perezida Paul Kagame yabwiye Abanyarwanda ubwo yiyamamarizaga kongera kuyobora u Rwanda mu matora ya Perezida wa Repubulika, ryakunzwe n'abakiri bato kuko ribatera imbaraga zo gukomeza gukotana. Nifuje gukora iyi ndirimbo kugirano mpore mbibutsa igihango twagiranye nawe.'

    Arakomeza ati 'Ndifuza ko Abanyarwanda bakomeza kuryoherwa n'intsinzi y'Umukuru w'Igihugu twibukiranye mu bidasanzwe byaranze kwiyamamaza kwe, nkifuza ko iyi ndirimbo yazakoreshwa no mu bihe biri imbere, kuko ivuga ibigwi bya Leta y'Ubumwe bw'Abanyarwanda.' 

    Uyu muhanzi yaherukaga gusohora indirimbo 'Tukuri inyuma Paul Kagame' yumvikanisha bimwe mu byo Perezida Kagame amaze kugeza ku banyarwanda, kandi ko Abanyarwanda biteguye kumushyigikira mu matora ateganyijwe mu 2024.

    Yanditse iyi ndirimbo mu rwego rwo kugaragaza uburyo Abanyarwanda bishimira imiyoborere myiza ya Perezida Kagame.

    Ati 'Usanga abaturage benshi nyuma y'uko Perezida Kagame yemeye ko 2024 ari umukandida, intero n’inyikirizo ni imwe bati 'tukuri inyuma Paul Kagame mu muvuduko n’icyerekezo cy’iterambere mwaduhaye.'

    '2024 ni 100% kubera ibikorwa mwasezeranyije abanyarwanda byagezweho hakaba hari n’ibyikubye. Kuri mwe, imvugo ni yo ngiro mu Rwanda nta kidashoboka. Umuturage yivuriza kuri 3000 Frw umwaka wose.'

    Uyu mugabo avuga ko yanditse iyi ndirimbo nyuma yo gukusanya ibitekerezo mu banyarwanda batuye imbere mu gihugu n'abatuye hanze y'u Rwanda. 

    Yanashingiye ku bitekerezo asangiye n'urubyiruko rukoresha imbuga nkoranyambaga binyuze mu intsinda bashinze bise 'Muze turwubake'.


    Justin yasohoye indirimbo ye nshya yise “Turi Intare” yahimbye kubera ijambo ryavuzwe na Perezida Paul Kagame


    Justin yavuze ko yakoze iyi ndirimbo mu rwego rwo kwibutsa buri wese uruhare mu guharanira kubaka u Rwanda


    Justin ni umwe mu bahanzi baririmbye mu bikorwa byo kwamamaza Perezida Paul Kagame

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'TURI INTARE' YA JUSTIN


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148002/justin-yahishuye-uko-ibikorwa-byamatora-byamubereye-imvano-yigihangano-turi-intare-148002.html

  • Platini yagejeje ibitaramo ‘Baba Experience’… – #rwanda #RwOT

    Ku wa 30 Werurwe 2024, nibwo yakoze igitaramo cya mbere cya ‘Baba Experience’ cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali. Yagihuriyemo n’abandi abahanzi cyane cyane abamushyigikiye cyane mu myaka 10 ishize ari mu muziki.

    Yabwiye InyaRwanda, ko mu rwego rwo kwagura ibi bitaramo yahisemo kujya kubikorera muri Amerika mu Mujyi ya Arizona, Kentucky ndetse na Michigan. Ni ibitaramo avuga ko bizaba mu Ukuboza 2024, kandi ashobora kuzabihuriramo n’abandi bahanzi bahabarizwa.

    Platini ati “Ndifuza kuzakora igitaramo cyiza gitanga ishusho y’ibyabaye hano mu Rwanda muri Werurwe 2024, ubwo nakoraga igitaramo nk’iki. Navuga ko nabiteguye mu rwego rwo kwegera abakunzi banjye b’umuziki, ariko kandi hari indi mijyi izatangazwa mu gihe kiri imbere.”

    Platini avuga ko yahisemo gukora ibi bitaramo 'Baba Experience' mu rwego rwo kwishimira imyaka itatu ishize ari mu muziki nk'umuhanzi wigenga, no kwishimira imyaka irenga 15 amaze mu muziki yatangiranye no gukorana na mugenzi we Mujyanama Claude [TMC] mu itsinda rya Dream Boys ryaje gusenyuka.

    Ati 'Ni igitaramo maze igihe ndi gutegura. Urabizi ko maze igihe kinini ndirimba mu bitaramo by'abandi bahanzi, kuri iyi nshuro rero ndashaka gukora igitaramo cyanjye bwite, aho nzabona umwanya uhagije wo gutaramana n'abafana banjye n'abakunzi banjye.'

     Platini aherutse gushyira ku isoko Extended Play (EP) yise 'Baba' iriho indirimbo ‘Slay Mama’, ‘Toroma’, ‘Mbega Byiza’, ‘Selfie’ yakoranye na Remmy Adan.

    Asobanura ko indirimbo ye ‘Slay Mama’ yayikoreye abagore cyangwa se abakobwa birwanyeho bakigeza ku iterambere. Inashingiye ku bakobwa babyariye mu rugo n’abandi bakoze uko bashoboye ‘kugirango ubuzima bubashe gukunda’. Iyi ndirimbo yakozwe na Davydenko. 

    Indirimbo ye ‘Toroma’ yayikoranye na Eddy Kenzo. Eddy Kenzo yabaye inshuti ye igihe kinini kuva akiri mu itsinda rya Dream Boys. Iyi ndirimbo yakozwe na Prince Kiiiz.

    Indirimbo ya Gatatu kuri iyi EP yitwa ‘Mbega Byiza’. Ayisobanura nk’indirimbo y’urukundo kandi nziza, yatuye abakundana n’abandi bakizera ko ‘urukundo ruriho’. Yakozwe na Element inononsorwa na Bob Pro.

    Indirimbo ya kane yitwa ‘Selfie’ yayikoranye na Remy Aden wo muri Cote d’Ivoire. Uyu munyamuziki yavuze ko akunda na Remy Adan, kandi ko ubwa mbere bahura bahuriye muri Nigeria.

    Avuga ko ubwa kabiri bahura bahuriye muri Sierra Leone, ari naho bemeranyije gukorana iyi ndirimbo yakozwe na Producer Ayo Rash na Bob.

    Imyaka itatu ishize ari mu muziki yaranzwe n’ibikorwa by’umuziki bifatika birimo n’indirimbo ziryoshye yagiye ashyira hanze zirimo nka ‘Veronika’ yakunzwe mu   buryo bukomeye, ‘Atansiyo’, ‘Helena’, ‘Shumuleta’, ‘Jojo’, ”Ikosa’ yakoranye na Big Fizzo n’izindi zinyuranye.

    Platini yatangaje ko agiye gukorera ibitaramo bye 'Baba Experience' muri Amerika
    Platini yavuze ko yateguye ibi bitaramo mu rwego rwo kwegera abakunzi be

    Muri Werurwe 2024, Platini yatanze ibyishimo muri Camp Kigali, aho yahuriye ku rubyiniro n'abahanzi banyuranye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148004/platini-yagejeje-ibitaramo-baba-experience-muri-amerika-148004.html

  • Abaherekeje Perezida Kagame mu Birwa bya Samoa bamwifurije isabukuru nziza – #rwanda #RwOT

    Bamwe mu bayobozi mu nzego zitandukanye z'igihugu baherekeje Umukuru w'Igihugu, kuri uyu munsi bafashe umwanya bamwifuriza isabukuru nziza y'imyaka 67, mu birori bito bakoreye muri icyo gihugu.

    Ibi byagaragajwe n'amafoto yashyizwe ku rubuga rwa X na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Olivier Nduhungirehe, agaragaza bamwe mu baherekeje Perezida Kagame bamwifuriza isabukuru nziza, na we ayaherekeresha ubutumwa bugira buti “Isabukuru nziza kuri Perezida Kagame…”

    Perezida Kagame yabonye izuba ku wa 23 Ukwakira 1957, avukira ku musozi wa Tambwe, ubu ni mu Karere ka Ruhango. Ni umuhererezi mu muryango w'abana batandatu, bavuka kuri Rutagambwa Deogratias na Rutagambwa Asteria.

    Mu 1959 umuryango wa Kagame wahungiye mu Majyaruguru y'Iburasirazuba bw'u Rwanda, aho wamaze imyaka ibiri mbere yo kwerekeza muri Uganda.

    Kimwe n'abandi Banyarwanda benshi, ubuzima bwe bwo mu buto yabubaye mu buhunzi muri Uganda kuko ari ho yize amashuri abanza n'ayisumbuye.

    Perezida Kagame yayoboye urugamba rwo kubohora igihugu ndetse biza kugerwaho mu 1994, nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Bamwifurije isabukuru nziza y’imyaka 67

    Abaherekeje Perezida Kagame mu nama ya CHOGM


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abaherekeje-perezida-kagame-mu-birwa-bya-samoa-bamwifurije-isabukuru-nziza

  • Leta yaciwe miliyoni 38 Frw kubera imanza z'abakozi yatsinzwe – #rwanda #RwOT

    Byatangajwe ubwo ubuyobozi bwa komisiyo bwagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi kuri uyu wa 23 Ukwakira 2024, raporo y'ibikorwa by'umwaka w'ingengo y'imari ya 2023/2024 n'ibikorwa bya 2024/2025.

    Bigaragazwa ko mu nzego 40 za Leta zatanze raporo byagaragaye ko abakozi ba leta 182 bakurikiranyweho amakosa y'akazi.

    Amakosa yakozwe cyane arimo kudakora neza inshingano byakozwe ku rugero rwa 28%, gusiba akazi nta ruhushya bingana na 9,8% no guta akazi igihe kirenze iminsi irindwi bingana na 16%.

    Perezida w'Agateganyo w'Inama y'Abakomiseri muri Komisiyo y'Igihugu Ishinzwe Abakozi ba Leta Barnabé Muhire Sebagabo yagaragaje ko inzego zagiye mu manza ari 19, na ho abakozi bari 36.

    Yagaragaje ko imanza Leta yatsinze ari 22 mu gihe izo yatsinzwe ari esheshatu byatumye itanga indishyi zingana na 6.541.293 Frw mu gihe amafaranga Leta yishyuye yari uburenganzira bw'abakozi ntibayahabwe kugeza bayahawe n'Inkiko ari 32,263,585 Frw

    Ati 'Isesengura ryakozwe muri 2023/2024 rigaragaza ko hari intambwe yatewe mu bijyanye no gutsinda imanza mu nzego za Leta, bikagaragazwa n'umubare w'imanza inzego zatsinze 22/28 bingana na 78.57% n'amafranga zatsindiye angana 10,644725 Frw.'

    Komisiyo Ishinzwe Abakozi ba Leta igaragaza ko hagikenewe kongera imbaraga mu kubahiriza amategeko agenga imicungire y'Abakozi ba Leta, gukora inshingano ku buryo bwa kinyamwuga, kunoza imyitwarire n'imikorere kugira ngo Leta idashorwa mu manza.

    Depite Mujawabega Yvonne yagaragaje ko kuba imanza Leta itsinda zariyongereye ari intambwe nziza ariko ko n'amafaranga make igicibwa adakwiye gusohoka kuko yakabaye akoreshwa ibindi.

    Ati 'Bagiye batugaragariza ko hari intambwe yatewe cyane cyane mu manza Leta yagiye itsindwa zikaba zaragabanyutse ariko mu by'ukuri ni ibihombo. Ayo mafaranga yagakoze ibindi ndetse hari aho twagiye tubona batanatanga raporo kuko iyo bitakozwe hari igihe biba bihishe ibindi, mu by'ukuri ibyo byose ni amakosa kandi afite ibihano mu mategeko, nkibaza niba komisiyo ifite uburyo bwo gukurikirana ko abo bakozi cyane cyane ari n'abayobozi bahanwe.'

    Sebagabo yasobanuye ko ubu itegeko rigena ko uwahombeje Leta yishyura rihari ndetse byatangiye ku buryo uwo bigaragaye ko yahombeje Leta yishyura amafaranga ye.

    Ati 'Itegeko ritaratorwa hariho amabwiriza ku buryo abashyize Leta mu bihombo bamwe barishyuye ndumva hari bamwe bo mu Bugesera, abagiye bafata ibyemezo bishyira Leta mu bihombo bagiye bishyura bakoresheje amafaranga yabo.'

    Imibare igaragaza ko amafaranga Leta yaciwe yagabanutse, kuko mu mwaka wa 2021/2022 Leta yari yaciwe 45,047,834 Frw na ho mu mwaka wa 2022/2023 icibwa 38,804,878 by'indishyi n'ayari uburenganzira bw'abakozi ku manza yaburanye.

    Imanza Leta yatsinzwe zavuye kuri 65.9% zigera kuri 21.4% by'imanza zose Leta yaburanye.

    komisiyo_ishinzwe_abakozi_ba_leta_yagaragaje_ko_amafaranga_leta_icibwa_kubera_imanza_itsindwa_yagabanyutse


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/leta-yaciwe-miliyoni-38-frw-kubera-imanza-z-abakozi-yatsinzwe