Blog

  • Nyiri Radio Isano yavuye imuzi imvano y'ibibazo byatumye iva ku murongo igihe gito – #rwanda #RwOT

    Radiyo Isano yumvikanira ku murongo wa 92.0FM mu bice bya Rutsiro, Rubavu na Goma, yavuye ku murongo tariki 8 Ukwakira 2024 ubwo umuhesha w'inkiko w'umwuga yafatiraga ibikoresho byose yifashishaga kugira ngo bigurishwe hishyurwe umwenda yari ibereyemo Sabune Olivier wigeze kuyiyobora.

    Nyuma y'iminsi itatu, yongeye gusubira ku murongo nyuma yo gukemura ikibazo ba nyirayo bari bafitanye n'uwayiregaga agahabwa amafaranga yari aberewemo nk'uko IGIHE yabihamirijwe n'impande zombi.

    Umuyobozi Mukuru wa Radiyo Isano, Niyigena Sano François, yavuye imuzi ibyavugwaga byose ku bibazo byayiteye kuva ku murongo by'igihe gito n'ingamba bafite zo gukomeza gukemura bimwe mu bibazo byayivugwagaho.

    Ku bijyanye n'amadeni byavugwaga ko iyi Radiyo ibereyemo abantu batandukanye barimo n'abayikoreye, Niyigena Sano yemeye ko hari abo babereyemo imyenda ariko ko byaturutse ku bihombo batejwe n'abari barahawe kuyiyobora bagakora ibitandukanye n'ibyo bemeranyijwe ari byo byabaviriyemo no kwirukanwa, imanza zigatangira ubwo.

    Ati “Yego ariko ntabwo ibikoresho byigeze biva mu kigo. Nifuje ko nasobanura imvo n'imvano y'iki kibazo tukivuye imuzi kuko ni bwo Abanyarwanda baza gusobanukirwa neza ubugome n'ibihombo twatejwe n'abakozi twakoranaga bari bayobowe na Sabune Olivier.'

    Yakomeje agira ati 'Twari dufitanye ikibazo na Sabune Olivier aho twari tumaze imyaka irenga ibiri yarirukanywe ku nshingano yari afite mu kigo kubera kunanirwa kwesa imihigo yari yasezeranyije ikigo. Akimara kubona ko birimo kwanga yafashe iya mbere ashyira umwuka mubi mu bakozi nka bane, bishyira hamwe baharabika ikigo na ba nyiracyo kandi bari bagiteje igihombo.'

    Uyu Muyobozi yavuze ko hari aho abo bakozi bakoreshaga uburyo bwose bwo guhirika ubuyobozi burimo no guhimba bimwe mu bigize ibyaha ariko inzego zose bageragaho zabamaganiraga kure kuko zasangaga abareze bifuza kucyegukana batari ba nyir'imigabane.

    Ati 'Ibi byarabaye, ba nyir'ikigo tumaze kumenya izo nzira ndetse n'umugambi wabo ni bwo twatumije inama y'igitaraganya yabaye tariki 5 Mata, ni bwo twasobanuriye abakozi bose iby'iryo tsinda ryashinzwe mu kigo rigamije kudusenya no kutworeka mu bibazo bikatubana byinshi.'

    Yakomeza agira ati 'Twe nk'abantu bakora kinyamwuga twitaye mu kugarura isura y'ikigo no kuva mu bihombo bari bateje ikigo ndetse no kunoza ibyo dukora kugira ngo birusheho kugenda neza. Sabune ibyo avuga ko yadutsinze, ntiyatsinze kuko yaburanaga asaba ikigo kumwishyura miliyoni 40 Frw ngo na we akazakoresha radiyo ye bwite, ariko yahawe miliyoni 2,1 Frw.'

    'Twe rero twishimiye imikirize y'urubanza ndetse abari bamuhagarariye mu mategeko twahuye na bo twumvikana uko tugiye kwishyuramo izo mperekeza n'ibindi yakoresheje muri izo manza.'

    Umuyobozi Mukuru wa Radiyo Isano, Niyigena Sano François, yijeje abakunzi bayo ko kuri ubu iri gukora neza kandi ko bafashe ingamba zizatuma itongera guhura n'ibibazo yanyuzemo.

    Ati 'Twakoze n'igenamigambi ryabyo hanyuma dushyira imbaraga mu bijyanye no kuyicuruza cyane kandi byaraje kuko ubu aho tugeze ibasha kwitunga ndetse no kwishyura ibyo bisigisigi by'ibihombo twatejwe n'uwari umuyobozi wayo. Twamaze gufata icyemezo cyo kwiyoborera ikigo.'

    'Kuba twiyoborera ikigo nta kabuza ibintu byose bigenda neza kuko tuzi ingaruka zabyo, ikindi ijoro ribara uwariraye. Ndabizeza ko nta kongera kurangara no kwizera abantu badusubiza mu bihombo. Tubijeje gukomeza kugirana imikoranire myiza ahubwo irushijeho kuko natwe ibyo twisanzemo hari amwe mu masomo byadusigiye.'

    Mu zindi ngamba kandi ubuyobozi bwa Radiyo Isano bufite harimo gukomeza gukora cyane kurusha uko bakoraga, kwagura umushinga ndetse no gukomeza guha ibyishimo abakunzi bayo, ibyo byose bikajyana no gukomeza gukemura bimwe mu bibazo igifite.

    Sabune Olivier wayoboye Radiyo Isano aherutse kubwira IGIHE ko ibikoresho byafatiriwe, byari bishingiye ku rubanza yaregeye kuko umukoresha we yari amubereyemo umwenda w'imishahara.

    Ati ” Njye nakoze ndi umuyobozi wa radiyo mu 2021 mfite amasezerano y'imyaka itanu mara umwaka wose ntahembwa noneho nkakomeza kurwazarwaza nibwo natangiye kwishyuza ibirarane nabwo biranga ndandikira Akarere mbasaba ko badufasha gukemura ikibazo ahita anyandikira urwandiko rumpagarika.”

    “Nakomeje kwishyuza aza kuyanyishyura nabi, ibi byafatiriwe ni urubanza naregeye urukiko rwisumbuye rwa Rubavu rwo kunyirukana binyuranyije n'amategeko ndamutsinda kugeza igihe nteje kashe mpuruza urubanza ruba itegeko.”

    Inkuru bifitanye isano: Rubavu: Ibikoresho bya Radiyo Isano byafatiriwe kubera umwenda ibereyemo uwari umunyamakuru wayo

    Ubuyobozi bwa Radiyo Isano bwijeje abakunzi bayo ko yagarukanye ingamba nshya nyuma yo gusubira ku murongo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyiri-radio-isano-yavuye-imuzi-imvano-y-ibibazo-byatumye-iva-ku-murongo-igihe

  • Gakenke: Gare yari itegerejwe imyaka itari mike yatangiye kubakwa – #rwanda #RwOT

    Akarere ka Gakenke ni kamwe mu dukungahaye cyane ku buhinzi kuko usanga abatari bake baturuka i Kigali, Musanze na Rubavu bakajya guhahira mu isoko rya Gakenke usangamo imyaka yose ifite umwimerere ku bwinshi kandi ibiciro byaho abenshi bakabyibonamo, bagahaha banezerewe.

    Ni Akarere gafite isoko usangamo ibijumba, imyumbati, amateke, ibitoki, ibirayi, ibigori n'ibihaza ku bwinshi, wagera ku mbuto ugasanga ni iwabo w'inanasi n'amatunda, hakiyongeraho n'imboga z'ubwoko bwose n'ibisheke, bigatuma kagira umwihariko mu kugira ibiribwa ku bwinshi.

    Ibi bituma abantu benshi baba bifuza kugura ibiribwa by'umwimerere bahayoboka ku buryo kubona aho guparika byari ingorabahizi cyane cyane mu minsi y'isoko. Hari bamwe wasangaga bahutazwa n'ibinyabiziga bikabakomeretsa, abandi bakibwa kubera umuvundo w'abashaka imodoka harimo n'ababuraga ibyo bahashye byitiranyijwe n'iby'abandi cyangwa byibwe.

    Kuri ubu hari gushakwa igisubizo cy'ibyo bibazo kuko hari igice cyari cyubatsweho inzu z'ubucuruzi cyatangiye gusenywa kugira ngo hubakwe gare igezweho ijyanye n'igihe kuko n'abarema iryo soko bagenda biyongera uko bukeye n'uko bwije.

    Umuyobozi w'Akarere ka Gakenke, Mukandayisenga Vestine, yemeje aya makuru, avuga ko kuri ubu babanje kuvanaho inzu zari ahazajya gare kuko izubakwa mu byiciro kandi ko bakomeje kuganira n'abashoramari kugira ngo irimo yihutishwe.

    Ati 'Gare izubakwa mu byiciro, Akarere kabanje kuvanaho inzu z'aho izajya, ba nyirazo bahabwa ingurane ikwiye, imodoka zikaba zivuye mu muhanda. Turi kuganira n'abikorera bashobora gushora imari bakayubaka neza no gushishikariza abacuruzi kugira ngo na bo bavugurure Umujyi wa Gakenke. Ntabwo Akarere ubwako kagiye kubaka gare none aha. Abashaka gushora imari ahubwo nibaze.”

    Ni igikorwa cyakiriwe neza n'abakunda kurema isoko rya Gakenke kuko abenshi wasangaga bahutazwa n'ibinyabiziga, abandi bakibwa ibyo bahashye ndetse no kuba hari ababyitiranyaga n'iby'abandi.

    Benimana Aloys ni umwe muri bo. Yagize ati 'Ku munsi w'isoko wasangaga hano hacucitse abantu, ibyo baguze, imodoka zikandagira ibirenge by'abantu, amagare agonga bamwe. Wasangaga nta wakwifuza kuhaza isoko ryaremye. Iyi gare izatuma tujya dukora twisanzuye, abantu hari aho bagenewe gufatira imodoka.'

    Musanabandi Enatha ugura ibiribwa akajya kubigurishiriza mu isoko ryo ku Mulindi wa Kanombe, yagize ati 'Buri gihe usanga natwaye umufuka urimo ibicuruzwa ntaguze, nanjye ibyo naguze byatwawe n'undi. Ntitwabura guhomba kuko niba naranguye imyumbati bakampakururira intoryi mba mpombye kuko si byo mba nashakiye isoko.”

    “Iyi gare izatubera igisubizo kuko ni hano mu Gakenke gusa twari dusigaye tuburira ibyo twaguze ariko ubu umuntu azajya aza yisanzuye abashe gukurikirana ibicuruzwa bye atabyigana n'ibinyabiziga n'ibisambo.'

    Icyasaga na Gare ya Gakenke cyegeranye n'isoko, ku munsi hanyurwagamo n'imodoka zirenga 400 ziva i Rubavu n'i Musanze zerekeza i Kigali ndetse n'iziba ziva i Kigali zerekeza muri ibyo bice, hakiyongeraho izikorera ingendo muri ako Karere n'iz'abitemberera badashobora kuhanyura batagize icyo bahaha.

    Gare ya Gakenke yari itegerejwe igihe kitari gito yatangiye kubakwa

    Inyubako zacururizwagamo zatanyiye gusenywa kugira ngo aho zari ziri hagurirwe gare


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gakenke-gare-yari-itegerejwe-imyaka-itari-mike-yatangiye-kubakwa

  • Shaddyboo yemeje ibyurukundo na YeweH wakor… – #rwanda #RwOT

    InyaRwanda yahawe amakuru yizewe yemeza ako aba bombi bari mu rukundo rwitamuruye, kandi ko amafoto n'amashusho byagiye hanze bihamya neza umubano wabo umaze igihe kinini ariko utari waravuzwe mu itangazamakuru. 

    Mu bihe bitandukanye Shaddyboo yagiye agaragaza abakunzi be bashya, ariko ntibyagiye biramba. Yaherukaga kuvugwa mu rukundo na Manzi Jeannot ubarizwa muri Kenya, ariko ibyabo byashyizweho akadomo mu mwaka wa 2023.

    Kuva icyo gihe uyu mugore w'abana babiri ntiyongeye kuvugwa mu rukundo kugeza ubwo kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Ukwakira 2024, yagaragaje ko yakunze YewëeH.

    Umubano w'aba bombi wagutse cyane kuva mu mezi ane ashize, kugeza ubwo bombi bifashishije konti zabo bagaragaje ko urukundo rugeze aharyoshye.

    Mu butumwa Shaddyboo yanyujije kuri konti ye ya X, yemeje ko yakunze byimazeyo Producer Yeweeh. Ati 'Mukunda muri benshi ariko agatima kanjye yaragatwaye.'

    Yeweeeh uri mu rukundo na Shaddbooy yigaragaje cyane kuva mu myaka ibiri ishize. Ariko muri iki gihe abitse imishinga y'indirimbo z'abarimo Eddy Kenzo, Otile Brown, The Ben, Mbosso, ndetse hari indirimbo yakoreye Bruce Melodie kuri Album ye.

    Uyu musore ari no kwitegura kujya mu gihugu cya Uganda kurangiza imwe mu mishinga y'indirimbo z'abahanzi bahabarizwa yabakoreye. Ndetse ari no kwitegura kwakira bamwe mu bahanzi bo mu Burengerazuba bw'Afurika bazagera i Kigali.

    YewëeH yakoze ku ndirimbo nka 'Ndotsa' yahuriyemo Uncle Austin, Platini P ndetse na Dj Pius. Yanakoze ku ndirimbo 'Mu Bigori' ya Papa Cyangwe, 'Far Away' ya Pasco na Pride, 'Igikumwe' yaririmbyemo Massamba Intore, Uncle Austin, Tom Close, Khlafan Govinda, Marina, Fireman ndetse na The Nature.


    Shaddyboo yemeje ko ari mu rukundo na Producer YewëeH nyuma y'igihe bacuditse

     

    Kuva mu 2022, Shaddyboo yagaragaje ko ari mu rukundo na Manzi, ariko baje gutandukana mu 2023, buri umwe aca inzira ze 



    Yeweeh amaze iminsi mu myiteguro yo kujya muri Uganda kurangiza imishinga y’indirimbo z’abahanzi yakoreye 


    Mu ndirimbo zigize Album ya Bruce Melodie, harimo imwe yakozwe na Yeweeh 


    Manzi yakundanaga na Shaddyboo yari yaramuhuje n’inshuti ze n’abo mu muryango we  

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO 'NDOTSA' YAKOZWE NA YEWEEEH

    KANDAHANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'IGIKUMWE' YAKOZWE NA YEWEEH

      “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148069/shaddyboo-yemeje-ibyurukundo-na-yeweeh-wakoreye-abarimo-eddy-kenzo-na-otile-brown-148069.html

  • 'Byatwaye imyaka 13' yose kugira Rafferty abone uburyo bwo kwigaragaza #rwanda #RwOT

    Myugariro wa Rangers yarangije ikinyejana cya kabiri cyagaragaye mu mikino mpuzamahanga muri Irlande y'Amajyaruguru banganyije igitego 1-1 mu mikino ibanza yo gukina imikino yo gushaka itike yo gukina Euro 2025 hamwe na Croatia.

    Na Rafferty, watangiye imikino 12 yikurikiranya ya NI, arashaka kwishimira ibirori byabereye i Varazdin. Rafferty yemeje ko bitamworoheye kwiyumvisha ko yageze ku ntambwe nk'iyi mbere yuko Tanya Oxtoby ashyirwaho, bitewe n'uko yari yarigeze kuba mu makipe yo muri Irilande y'Amajyaruguru no hanze.

    Uyu mukinnyi yongeye ati: 'Umupira urashobora gukora mu buryo budasanzwe kandi buhebuje, mpabwa amahirwe kandi ndabifata, byose ndabiha igihugu cyanjye.'

    Uyu musore wimyaka 28 yashimye kapiteni mushya washyizweho na Irlande y'Amajyaruguru Simone Magill kuba yarahaye akaboko kapiteni mu gihe rutahizamu wa Birmingham City yashakaga kwerekana urwego rw'umupira wamaguru kuri Rafferty.

    'Birashoboka ko byamugoye kuko aherutse gutangazwa nka kapiteni. 'Yavuga ko itsinda ryagize umwihariko, ni ijoro ni igihe ntazibagirwa.' Rafferty yemeye ko Irilande y'Amajyaruguru yagombaga 'gucukumbura cyane' kugira ngo itsinde igitego nka cyiriya igitego cyatsinzwe. 'Intego ye yari iteye ubwoba, ubwo igitego yishimiraga akiva ku ntebe Casey Howe abikora gutyo.'

    Ati: 'turashaka gushyira mu bikorwa no kugera mu cyiciro gikurikira.' Uyu mukinnyi yavuze ko ikibuga cyagize uruhare mu miterere y'imikino. 'Igice cya mbere ntabwo cyari kibi cyane ariko igice cya kabiri natwe ubwacu byaradutunguye rwose, twakoze uko dushoboye kose ntabwo cyari cyiza cyane, ariko twaje kubona ibisubizo by'umukino ari byiza.'

    The post 'Byatwaye imyaka 13' yose kugira Rafferty abone uburyo bwo kwigaragaza appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/byatwaye-imyaka-13-yose-kugira-rafferty-abone-uburyo-bwo-kwigaragaza/

  • Shaddy Boo mubishashi by'urukundo n'umunyamuziki Yeweeh #rwanda #RwOT

    Rwiyemeza mirimo Mbabazi Shadia wamamaye kwizina rya shadyboo na producer yeweeh, aba bombi bakaba babarizwa mugihugu cy'Urwanda bagaragaje amashusho kumbuga nkoranya mbaga bakoresha za instagrame.

    Kumbuga nkoranya mbaga zaba bombi, shaddyboo_92 na rreal_yeweeh bagaragaje amashusho barikumwe mucyumba bishimanye barebana icyoroshye, ibyo benshi bita akana komujisho.Bikaba bivugwa ko aba bombi bafitanye umubano wihariye.

    The post Shaddy Boo mubishashi by'urukundo n'umunyamuziki Yeweeh appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/shaddy-boo-mubishashi-byurukundo-numunyamuziki-yeweeh/

  • Akari ku mutima w'abasoje amasomo muri Kaminuza y'u Rwanda bategerejweho umusanzu mu iterambere – #rwanda #RwOT

    I Huye, umujyi wunganira Kigali usanzwemo urujya n'uruza rw'abanyeshuri biga muri Kaminuza y'u Rwanda, IPRC South n'izindi kaminuza zigenga zibarizwa muri aka gace.

    By'akarusho kuri uyu wa 25 Ukwakira 2024, abantu bari uruvunganzoka mu muhanda uva kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye ugera kuri Kaminuza y'u Rwanda, uwari wateguye gukora urugendo mu muhanda Kigali-Muhanga we yahuye n'ihurizo ryo kuhakoresha amasaha menshi kubera ibirori byo guha impamyabumenyi abarenga 8000 basoje ibyiciro bitandukanye by'amasomo muri Kaminuza y'u Rwanda.

    Abagera kuri 946 bahawe impamyabumenyi y'icyiciro cya gatatu cya Kaminuza, 53 bahawe impamyabumenyi z'ikirenga na ho abo mu cyiciro cya kabiri cya kaminuza ni 6657.

    Jean d'Amour Irakoze warangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri Koleji y'Ubumenyi n'Ikoranabuhanga mu gashami ka Biology, Botany and Conservation (bijyanye no kwita ku rusobe rw'ibinyabuzima) yabwiye IGIHE ko yashimishijwe cyane no kuba mu banyeshuri bane bahize abandi muri CST ndetse yizeye ko yazaba umwe mu bafasha b'abarimu agafasha barumuna be mu kwiga neza amasomo bateganyirijwe.

    Uyu musore w'imyaka 22 yavuze ko mu byatumye abasha kugira amanota meza harimo guhoza umutima ku masomo.

    Ati 'Iyo batangaga imikoro naharaniraga kuba nayikoze nubwo yaba ari mu itsinda, nkiyumvisha ko ari njye bishobora kugiraho ingaruka mu gihe yaba idakozwe. Ni ugukora cyane no kudasiba ishuri n'iyo cyaba Icyongereza kuko abantu bajya basuzugura isomo bavuga ngo naje kwiga biologie, icyo ni cyo cyatumye nza mu bagize 'first class''

    Irakoze avuga ko gukorana n'abandi, kubaha abarimu bamwigisha no kugira inshuti nziza bafatanya muri byose biri mu byamufashije kwesa umuhigo w'ibyo yinjiye muri kaminuza yifuza.

    Yavuze ko yiteguye gukoresha ubumenyi yahawe mu guhangana n'ibibazo birimo imihindagurikire y'ibihe byugarije Isi.

    Ati 'Ibyo nize iyo mbihuje n'imihindagurikire y'ikirere, nzagira uruhare mu kurengera ibidukikije. Ni ukuvuga ko nzi umumaro w'ibiti bishobora guterwa bikagabanya carbone yagiye mu kirere.'

    Mu buzima bwe yifuza kuzaba rwiyemezamirimo uziteza imbere kandi agaha abandi.

    Ni mu gihe Niyonsenga Ernest usoje amasomo nderabarezi muri Koleji y'Uburezi yabwiye IGIHE ko ubuzima bwe yabweguriye kuzaba umurezi, uzafasha igihugu kubona abahanga bagikorera.

    Ati 'Uyu ni umunsi mwiza cyane kandi usobanuye ibintu byinshi ku buzima bwanjye, nta magambo nabona mbivugamo. Ni urugendo rukomeye guhera mu mashuri abanza twiga, ababyeyi badufasha, dusenga Imana ikatwumva, abarezi bacu badufasha aho ducitse intege bakatugarura ku murongo, bakatugira inama'

    'Ngomba gutanga umusanzu wanjye mu kubaka igihugu cyane cyane binyuze mu burezi.'

    Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente yasabye abasoje amasomo muri uyu mwaka gushyira imbaraga mu guhanga ibishya bizatuma biteza imbere bakanateza imbere igihugu.

    Ati 'Mugombwa gutekereza mu buryo bwagutse, mugahanga ibishya bizana ibisubizo by'iterambere kandi mugakora imishinga ikomeye ibateza imbere kandi ikanateza imbere igihugu. Mugomba guhora mwibuka ko iterambere ry'igihugu rihera kuri mwe. Niyo mpamvu mbasaba kubyaza umusaruro amahirwe yose igihugu kibaha.'

    Abahawe impamyabumenyi barimo abagabo 4.959 n'abagore 3.109. Muri Koleji y'Ubugeni n'Ubumenyi Rusange abahawe impamyabumenyi ni 760, abo muri Koleji y'Ubuhinzi, ubworozi n'ubuvuzi bw'amatungo (CAVM) ni 722.

    Muri Koleji y'Ubucuruzi n'Ubukungu (CBE) ni 1.453, Koleji y'Uburezi yashyize ku isoko abagera kuri 2308, Koleji y'Ubuvuzi n'Ubumenyi mu by'Ubuzima (CMHS) ni 1.157 mu gihe Koleji y'Ubumenyi n'Ikoranabuhanga yashyize ku isoko abagera kuri 1.663.

    Irakoze Jean d’Amour yagaragaje ko ibyo yize bizamufasha gushaka ibisubizo ku mihindagurikire y’ibihe

    Abasoje amasomo muri UR bahawe umukoro wo kugira uruhare mu iterambere ry’Abanyarwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/akari-ku-mutima-w-abasoje-amasomo-muri-kaminuza-y-u-rwanda-bategerejweho

  • Nyiri Radio Isano yavuye imuzi imvano y'ibibazo byatumye iva ku murongo igihe gito – #rwanda #RwOT

    Radiyo Isano yumvikanira ku murongo wa 92.0FM mu bice bya Rutsiro, Rubavu na Goma, yavuye ku murongo tariki 8 Ukwakira 2024 ubwo umuhesha w'inkiko w'umwuga yafatiraga ibikoresho byose yifashishaga kugira ngo bigurishwe hishyurwe umwenda yari ibereyemo Sabune Olivier wigeze kuyiyobora.

    Nyuma y'iminsi itatu, yongeye gusubira ku murongo nyuma yo gukemura ikibazo ba nyirayo bari bafitanye n'uwayiregaga agahabwa amafaranga yari aberewemo nk'uko IGIHE yabihamirijwe n'impande zombi.

    Umuyobozi Mukuru wa Radiyo Isano, Niyigena Sano François, yavuye imuzi ibyavugwaga byose ku bibazo byayiteye kuva ku murongo by'igihe gito n'ingamba bafite zo gukomeza gukemura bimwe mu bibazo byayivugwagaho.

    Ku bijyanye n'amadeni byavugwaga ko iyi Radiyo ibereyemo abantu batandukanye barimo n'abayikoreye, Niyigena Sano yemeye ko hari abo babereyemo imyenda ariko ko byaturutse ku bihombo batejwe n'abari barahawe kuyiyobora bagakora ibitandukanye n'ibyo bemeranyijwe ari byo byabaviriyemo no kwirukanwa, imanza zigatangira ubwo.

    Ati “Yego ariko ntabwo ibikoresho byigeze biva mu kigo. Nifuje ko nasobanura imvo n'imvano y'iki kibazo tukivuye imuzi kuko ni bwo Abanyarwanda baza gusobanukirwa neza ubugome n'ibihombo twatejwe n'abakozi twakoranaga bari bayobowe na Sabune Olivier.'

    Yakomeje agira ati 'Twari dufitanye ikibazo na Sabune Olivier aho twari tumaze imyaka irenga ibiri yarirukanywe ku nshingano yari afite mu kigo kubera kunanirwa kwesa imihigo yari yasezeranyije ikigo. Akimara kubona ko birimo kwanga yafashe iya mbere ashyira umwuka mubi mu bakozi nka bane, bishyira hamwe baharabika ikigo na ba nyiracyo kandi bari bagiteje igihombo.'

    Uyu Muyobozi yavuze ko hari aho abo bakozi bakoreshaga uburyo bwose bwo guhirika ubuyobozi burimo no guhimba bimwe mu bigize ibyaha ariko inzego zose bageragaho zabamaganiraga kure kuko zasangaga abareze bifuza kucyegukana batari ba nyir'imigabane.

    Ati 'Ibi byarabaye, ba nyir'ikigo tumaze kumenya izo nzira ndetse n'umugambi wabo ni bwo twatumije inama y'igitaraganya yabaye tariki 5 Mata, ni bwo twasobanuriye abakozi bose iby'iryo tsinda ryashinzwe mu kigo rigamije kudusenya no kutworeka mu bibazo bikatubana byinshi.'

    Yakomeza agira ati 'Twe nk'abantu bakora kinyamwuga twitaye mu kugarura isura y'ikigo no kuva mu bihombo bari bateje ikigo ndetse no kunoza ibyo dukora kugira ngo birusheho kugenda neza. Sabune ibyo avuga ko yadutsinze, ntiyatsinze kuko yaburanaga asaba ikigo kumwishyura miliyoni 40 Frw ngo na we akazakoresha radiyo ye bwite, ariko yahawe miliyoni 2,1 Frw.'

    'Twe rero twishimiye imikirize y'urubanza ndetse abari bamuhagarariye mu mategeko twahuye na bo twumvikana uko tugiye kwishyuramo izo mperekeza n'ibindi yakoresheje muri izo manza.'

    Umuyobozi Mukuru wa Radiyo Isano, Niyigena Sano François, yijeje abakunzi bayo ko kuri ubu iri gukora neza kandi ko bafashe ingamba zizatuma itongera guhura n'ibibazo yanyuzemo.

    Ati 'Twakoze n'igenamigambi ryabyo hanyuma dushyira imbaraga mu bijyanye no kuyicuruza cyane kandi byaraje kuko ubu aho tugeze ibasha kwitunga ndetse no kwishyura ibyo bisigisigi by'ibihombo twatejwe n'uwari umuyobozi wayo. Twamaze gufata icyemezo cyo kwiyoborera ikigo.'

    'Kuba twiyoborera ikigo nta kabuza ibintu byose bigenda neza kuko tuzi ingaruka zabyo, ikindi ijoro ribara uwariraye. Ndabizeza ko nta kongera kurangara no kwizera abantu badusubiza mu bihombo. Tubijeje gukomeza kugirana imikoranire myiza ahubwo irushijeho kuko natwe ibyo twisanzemo hari amwe mu masomo byadusigiye.'

    Mu zindi ngamba kandi ubuyobozi bwa Radiyo Isano bufite harimo gukomeza gukora cyane kurusha uko bakoraga, kwagura umushinga ndetse no gukomeza guha ibyishimo abakunzi bayo, ibyo byose bikajyana no gukomeza gukemura bimwe mu bibazo igifite.

    Ubuyobozi bwa Radiyo Isano bwijeje abakunzi bayo ko yagarukanye ingamba nshya nyuma yo gusubira ku murongo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyiri-radio-isano-yavuye-imuzi-imvamo-y-ibibazo-byatumye-iva-ku-murongo-igihe

  • Diongo utumvikana na Tshisekedi yageneye ubutumwa abamushinje ubugambanyi nyuma y'urugendo i Kigali – #rwanda #RwOT

    Ibinyamakuru byo muri RDC byatangaje ko Diongo yageze i Kigali tariki ya 20 Ukwakira 2024, ngo yari muri gahunda yo gushaka kwinjira mu mutwe witwaje intwaro wa M23 ukorera mu Nara ya Kivu y'Amajyaruguru.

    Diongo yatangarije ku rubuga nkoranyambaga rwa X ko yagiriye ingendo muri Angola, mu Rwanda, mu Burundi, Uganda na Ethiopia ku cyicaro cy'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, yerekana umushinga we wo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa RDC, nyuma y'aho ibiganiro bya Luanda bidatanze umusaruro.

    Yagize ati 'Nateye intambwe [njya] muri Angola, mu Rwanda, mu Burundi, Uganda na Addis Abeba (Afurika Yunze Ubumwe], nsobanura umushinga wanjye w'amahoro nyuma y'aho ibya Luanda ntacyo bitanze.'

    Uyu munyapolitiki uhamya ko imbaraga z'igisirikare zidashobora gukemura ikibazo cyo mu Burasirazuba bwa RDC, yagaragaje ko kugirira urugendo i Kigali atari ubugambanyi, cyane ko inzira zihuza ibi bihugu zitigeze zifungwa.

    Ati 'Niba urugendo i Kigali ari nk'ubugambanyi, ni ukubera iki ishuri ry'Abanye-Congo rikiri i Kigali, aho abana bakora ibizamini bya Leta? Kubera iki Abanye-Congo bagera ku 2000 bajyayo ntibashinjwe ubufatanye? Kubera iki dipolomasi n'u Rwanda itahagaze? Kubera iki imipaka ya RDC n'u Rwanda itafunzwe?'

    Diongo yibukije ko Ambasade ya RDC mu Rwanda igifunguye, kandi ko Ambasaderi w'igihugu cyabo atigeze yirukanwa mu Rwanda, amenyesha abamushinje ubugambanyi ko buri wese afite uburenganzira bwo kujya aho ashaka.

    Yagize ati 'Buri Munye-Congo afite uburenganzira bwo gukorera ingendo aho ashaka. Ndi mu bukangurambaga bwo gusobanura, guhuza no gukangura umutimanama bugamije amahoro muri RDC. Ndi umuntu utavuga rumwe n'ubutegetsi wamaramaje ariko w'umunyamahoro. Ndwanira demokarasi.'

    Diongo uyobora ishyaka MLP (Mouvement Lumumbiste Progressif), yahungiye mu Bubiligi muri Kamena 2024, nyuma y'iminsi 20 afunzwe n'urwego rwa RDC rushinzwe ubutasi.

    Umunyamategeko Me Alexis Deswaef yatangaje ko Diongo yakorewe iyicarubozo mu gihe yari afungiwe muri kasho y'urwego rw'ubutasi, asobanura ko bamaze gutanga ikirego mu Bubiligi kugira ngo bukurikirane umuyobozi warwo, Gen Maj Christian Ndanywel, kuko afite ubwenegihugu bwabwo.

    Franck Diongo yatangaje ko ari muri gahunda yo gushaka amahoro kandi ko yageze mu bihugu byinshi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/diongo-utumvikana-na-tshisekedi-yageneye-ubutumwa-abamushinje-ubugambanyi-nyuma

  • Umuraperi wo muri Amerika Lil Durk yatawe muri yombi azira umugambi wo kwica umuntu #rwanda #RwOT

    Inyandiko za polisi zabonywe n'ibitangazamakuru byo muri Amerika zerekana ko uyu mustari witwa Durk Devontay Banks, yafatiwe mu ntara ya Broward, muri Floride, mu ijoro ryo ku wa kane, akaba afunzwe nta ngwate.

    Ifatwa rije nyuma y'umunsi umwe abantu batanu bafitanye isano n'itsinda rya hip-hop rya Banki, Gusa The Family (OTF), bivugwa ko bakurikiranyweho i Chicago mu bijyanye n'iraswa ryo mu 2022 ryahitanye mubyara w'umuraperi bahanganye Quando Rondo.

    Lil Durk afite alubumu esheshatu mu mbonerahamwe ya mbere ya Billboard yo muri Amerika kuva mu mwaka wa 2019, kandi yanakoranye n'abastar bakomeye nka Drake na J Cole kuri hit single.

    Uyu mukinyi wimyaka 33, ukomoka i Chicago, yahawe ibihembo bine bya Grammy Award, yegukana igihembo cyindirimbo nziza za rap nziza muri Gashyantare muri All My Life, irimo J Cole.
    Lil Durk yashinze OTF mu mwaka wa 2010 kandi iri tsinda riri hagati y'imyitozo yo mu mujyi.

    Abayobozi bavuga ko abo bagabo batanu baregwa ku wa gatatu bateguye kurasa mu 2022 i Los Angeles mu rwego rwo kwihorera ku rupfu rw'umuraperi King Von wavutse mu 2020, wasinywe na OTF, nk'uko byatangajwe n'ibitangazamakuru byo muri Amerika.

    Inshuti ya Quando Rondo yashinjwaga ubwicanyi bwa King Von ariko nyuma yaje guhagarikwa. Quando Rondo ntabwo yatawe muri yombi cyangwa ngo aregwa. Ikinyamakuru Chicago Sun-Times cyatangaje ko ibirego bishya biregwa abo bagabo batanu bivuga ko uwo mugambanyi utavuzwe izina yatanze 'amafaranga n'amahirwe y'umuziki hamwe na OTF' ku muntu wese wagize uruhare mu kwica Quando Rondo.

    Mu 2022, bamwe mu bagabo baregwa ngo barashe ku modoka yagendanaga na Quando Rondo, mushiki we na mubyara we Saviay'a Robinson. Quando Rondo na mushiki we nta nkomyi ariko Robinson yarapfuye.
    Mu ntangiriro z'uku kwezi, nyina w'undi muraperi wa Chicago, FBG Duck, ngo yatanze ikirego ashinja Lil Durk, OTF na King Von kugira uruhare mu kumurasa yapfuye mu 2020.

    Hagati aho, mu myaka ibiri ishize, Lil Durk yari afite ibirego birimo gushaka kwica byagabanutse nyuma y'iraswa ridahitanye i Atlanta muri 2019. BBC yavuganye n'abahagarariye Lil Durk kugirango batange ibisobanuro.

    The post Umuraperi wo muri Amerika Lil Durk yatawe muri yombi azira umugambi wo kwica umuntu appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/umuraperi-wo-muri-amerika-lil-durk-yatawe-muri-yombi-azira-umugambi-wo-kwica-umuntu/

  • Ibitero byibasiye Irani byerekana ko Isiraheli ishobora kuba yarumviye umuburo w'Amerika #rwanda #RwOT

    Igitero cya Isiraheli kuri Irani cyari giteganijwe kuba igihe cyohereje misile 200 za ballistique kuri Isiraheli hashize ukwezi. Mu itangazo ryatangaje ko iki gikorwa cyatangiye kuwa gatandatu, umuvugizi w'ingabo za Isiraheli yavuze ko Isiraheli ifite 'uburenganzira n'inshingano' zo gusubiza ubushobozi bwayo bwo kwirwanaho no kugaba ibitero byakusanyirijwe hamwe.

    Ibitangazamakuru byo muri leta ya Irani byemeje ko ibisasu byumvikanye mu burengerazuba bwa Tehran Ariko ntiharamenyekana neza icyo intego zari zigamije zagiye zigerwaho ndetse niba zaratewe na Isiraheli. Abanyamakuru begereye abashinzwe umutekano w'impinduramatwara ya Irani bavuga ko ibirindiro bimwe na bimwe bya gisirikare mu burengerazuba no mu majyepfo y'iburengerazuba bw'umurwa mukuru wa Irani byibasiwe.

    Ibiro ntaramakuru by'igihugu cya Siriya bivuga ko ibitero by'indege bya Isiraheli byibasiye ahantu runaka mu gisirikare mu turere two hagati no mu majyepfo ya Siriya. Ibiro bya Minisitiri w'intebe wa Isiraheli Benjamin Netanyahu byashyize ahagaragara ifoto ye mu kigo cy'icyicaro gikuru cya gisirikare mu gihe cy'igitero.

    Kugeza ubu, byibura, itangazamakuru rya Irani ririmo guhura n'ingaruka bitewe n'intambara irimo kubera mu igihugu. Isiraheli ishobora kwihuta kugirango ihishure amakuru y'ibitero byayo.

    Pentagon yatanzwe n'ikiganiro kivuga ko Amerika yamenyeshejwe imigambi ya Isiraheli mbere, kandi ko nta ruhare Amerika yagize muri iki gikorwa. Ibyo ni ingirakamaro mu bikorwa bya Washington byo kugerageza gukumira amakimbirane hagati ya Isiraheli na Irani akavamo guhangana bishobora kurushaho kwegera intambara zose.

    Amerika iratuza kugira ngo harebwe niba intego za Isiraheli, gusa ku bitero bya gisirikare cyangwa birenze ibyo gushyiramo ibikoresho bifitanye isano na gahunda ya kirimbuzi ya Irani bishobora gutera ikindi gisubizo gikomeye cya Tehran. Kugeza ubu ku bimenyetso bifatika bihari Isiraheli ishobora kuba yarumviye umuburo wa Washington kandi igashyira mu bikorwa zimwe muri gahunda zayo zikomeye zo guteza ububabare bukabije bw'abayobozi ba Irani.

    Ibiro ntaramakuru Tasnim byatangaje ko bidashidikanywaho ko Isiraheli izahura nicyo yise 'reaction'. Igisirikare cya Isiraheli kimaze kuvuga ko Irani iramutse ikoze icyo yise ikosa ryo gutangiza igitero gishya cyo cyigamije kwihorera.

    The post Ibitero byibasiye Irani byerekana ko Isiraheli ishobora kuba yarumviye umuburo w'Amerika appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/ibitero-byibasiye-irani-byerekana-ko-isiraheli-ishobora-kuba-yarumviye-umuburo-wamerika/