Blog

  • Gusura abanyeshuri bacumbikirwa byongeye gufungurwa – #rwanda #RwOT

    Ku wa 02 Ukwakira 2024 ni bwo MINEDUC, yari menyesheje ababyeyi ko igikorwa cyo gusura abanyeshuri bacumbikirwa mu bigo by'amashuri kizwi nka 'visite' cyahagaritswe by'agateganyo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Marburg.

    Icyo gihe iyo minisiteri yavuze ko iki gikorwa kizasubukurwa nyuma y'isuzuma izakora ifatanyije n'inzego zishinzwe ubuzima.

    Kuri iyi nshuro iyi minisiteri yavuze ko gusubukura ibyo bikorwa byakozwe hashingiwe ku makuru atangazwa na Minisiteri y'Ubuzima ku bijyanye na virusi ya Marburg mu Rwanda.

    Mu itangazo bakomeje bati 'Gusura abanyeshuri bacumbikirwa ku mashuri birasubukuwe hagendewe kuri gahunda yashyizweho n'ibigo by'amashuri bigamo. Imikino ihuza ibigo by'amashuri n'ibindi bikorwa byari byarasubitswe byemerewe gusubukura, hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda virusi ya Marburg.'

    MINEDUC yakomeje isobanura ko uretse igihe byaba bisabwe na Minisiteri y'Ubuzima, ibigo by'amashuri ntibyemerewe gufata icyemezo cyihariye cyo gukoresha abanyeshuri babyigamo ibizamini byo kwa muganga.

    Yasabye abo mu burezi gukomeza gukurikiza amabwiriza yo kwirinda Marburg, by'umwihariko himakazwa umuco w'isuku wo gukaraba intoki kenshi kandi neza.

    Abayobozi b'ibigo by'amashuri basabwe kandi gukomeza kugenzura igihe haba hari umunyeshuri ufite ibimenyetso bya Marburg bakihutira guhamagara 114 kugira ngo ahabwe ubufasha bukwiye.

    Tariki 27 Nzeri 2024 ni bwo umurwayi wa mbere wa Marburg yagaragaye mu bitaro byo mu Rwanda.

    Kuva yagaragara yarahashyijwe, aho kugeza ku wa 24 Ukwakira 2024 imibare ya Minisante yagaragazaga ko abantu 64 ari bo bayigaragaweho, batatu bakaba bari kwitabwaho, 15 yarabishe, 46 bamaze kuyikira mu gihe abapimwe kuri uwo munsi ari 5073.

    Gusura abanyeshuri bacumbikirwa byafunguwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ababyeyi-bakomorewe-ku-gusura-abana-babo-bacumbikiwe-ku-bigo-by-amashuri

  • Abanyamerika benshi bafite ubwoba bwintambar… – #rwanda #RwOT

    Ibi byagaragajwe n'ikusanyabitekerezo ryakozwe n'Ikigo YouGov ryagaragaje ko nibura 27% by'Abanyamerika bafite ubwoba ko intambara ishobora kwaduka nyuma y'amatora azaba mu Ugushyingo uyu mwaka.

    Ni ikusanyabitekerezo ryakorewe ku bashyigikiye Kamala Harris na Donald Trump bahataniye umwanya wa Perezida muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Mu bantu 1266 babajijwe, nibura 12% bavuze ko bazi neza umuturanyi cyangwa inshuti zabo ziteguye gufata intwaro, mu gihe byaba bigaragaye ko Donald Trump yakwibwa amajwi cyangwa bikanugwanugwa. 

    Ni mu gihe 5% by'ababajijwe bari ku ruhande rwa Kamala Harris aribo bavuze ko bazi umuntu byanze bikunze wakwegura intwaro. Iri kusanyabitekerezo rishimangira andi yaribanjirije agaragaza ko abanyamerika bacitsemo ibice cyane ugereranyije n'ikindi gihe.

    Iri kusanyabitekerezo ryenda gusa nibyo Barack Obama yatangaje muri Nyakanga uyu mwaka, ubwo yitabiraga inama y'Abademokarate yavuze ko afite impungenge ko Trump nadatorwa hashobora kuba intambara cyangwa imyigaragambyo ikomeye nk'uko byangenze ubushize ubwo yatsindwaga abarwanashyaka be bagateza imvuru mu murwa mukuru.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148062/abanyamerika-benshi-bafite-ubwoba-bwintambara-yaba-nyuma-yamatora-148062.html

  • Drama T, Mudra D na Alyn Sano bagiye guhurira… – #rwanda #RwOT

    Drama T yumvikana cyane mu bitangazamakuru byo mu Rwanda muri iki gihe binyuze mu ndirimbo zirimo nka 'Kosho', 'Itamporize' n'izindi. Ni mu gihe Mudra D muri iki giha agezweho binyuze mu ndirimbo zirimo nka 'Hoozambe' yakoranye na D Star imaze kurebwa inshuro zirenze Miliyoni 7.7. 

    Ni ubwa mbere bombi bazaba bahuriye mu gitaramo, hagamijwe gutaramira Abanyarwanda. Drama T ariko amaze iminsi mu bitaramo mu bihugu byageze mu bihugu bitandukanye byo ku Isi, byanatumye yiyemeza no gutaramira mu Mujyi wa Kigali. 

    Yifashishije konti ye ya Instagram, yagaragaje ko ku wa Gatandatu tariki 2 Ugushyingo 2024, ari kumwe na Mudra D bazasigira abanya-Kigali ibyishimo. Bombi bazataramira Wakanda Villa, kandi SKOl yateye inkunga iki gikorwa binyuze mu kinyobwa cya Skol Malt.  

    Ariko kandi Mudra D azanataramana na Alyn Sano mu gitaramo kizaba ku wa 1 Ugushyingo 2024. Alyn Sano amaze iminsi muri Kenya mu bikorwa bigamije kumenyekanisha amashusho y’indirimbo ye nshya ‘Tamu Samu’ aherutse gushyira ku isoko. 

    Uyu mukobwa kandi ari ku rutonde rw’abahanzi barenga 15 bategerejwe kuririmba mu iserukiramuco ‘Twaje Fest’ rizaba kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Ukwakira 2024 kuri BK Arena.

     Drama T yatangiye guhangwa amaso muri Kigali nyuma y'uko ashyize hanze indirimbo 'Madamu' yakunzwe mu buryo bukomeye.

    Muri Nzeri 2023, yegukanye igikombe cy’umuhanzi mwiza mu Burundi mu bihembo bya East African Arts Entertainment. Kandi muri Nyakanga 2023 yakoreye igitaramo gikomeye mu Mujyi wa Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

    Ni umwe mu bahanzi bo mu Burundi bagaragaza bashyize imbere gukora umuziki wubakiye ku mudiho wa Afrobeat.

    Ssebunya Alfa [Mudra D Viral yinjiye mu muziki ashyira imbere gukora cyane injyana ya Afro Pop. Bimwe mu binyamakuru byo muri Uganda, bivuze ko ariwe uri inyuma y'indirimbo zose zikunzwe muri Uganda zubakiye ku mudiho wa Dancehall nyuma ya Afro Pop.

    Uyu musore yatangiye umuziki ari Producer akorera indirimbo abahanzi banyuranye, ariko igihe kimwe cyageze yiyemeza kuba umuhanzi.

    Yigeze kuvuga ko n'ubwo yakoreye indirimbo abahanzi banyuranye ariko ntiyigeze azibagurisha.

    Uyu musore w'imyaka 25 amaze gushyira ku isoko indirimbo nka “Bwotyo,” “Bar Love,” “Boss ft. Cindy,” “Nkuwulira' yakoranye na Karole Kasiita,” “Onzinya,” “Kimuli kyange,” n'izindi.


    Drama T yatangaje ko ari mu myiteguro yo gukorera igitaramo cya mbere i Kigali


    Mudra yakunzwe mu ndirimbo zinyuranye zituma atumirwa mu bitaramo binyuranye hirya no hino 


    Alyn Sano azahurira ku rubyiniro na Mudra D ugezweho muri Uganda muri iki gihe



      

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'KOSHO' YA DRAM T

    “>

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO YA MUDRA D NA D STAR

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148061/drama-t-mudra-d-na-alyn-sano-bagiye-guhurira-mu-gitaramo-i-kigali-148061.html

  • Tecno yamuritse telefone Spark 30 Series ik… – #rwanda #RwOT

    Ni mu muhango wabereye kuri Televiziyo y'u Rwanda, kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Ukwakira 2024. Juno Kizigenza yiyongereye mu mubare w'ibyamamare bikorana na Tecno, kuko muri Gicurasi 2024 The Ben n'umugore we Uwicyeza Pamella basinye amasezerano nabo yo kwamamaza telefoni za Tecno. 

    Uretse uruhererekane rwa telefoni nshya za 'Tecno Spark 30 Series' yashyizwe ku isoko, Tecno yanamuritse ibindi bikoresho by'ikoranabuhanga bishya birimo nk'amasaha agezweho, écouteurs, Lap Top n'abandi. 

    Izi telefoni zikoze mu ishusho ya 'Transformers' kandi zirimo ikoranabuhanga rigezweho rya AI rifasha buri wese uyikoresha kubasha kugera ku cyo ashaka kandi mu gihe cya vuba- Muri rusange, zakozwe mu rwego rwo kworoshya ubuzima bwa benshi.

    Ikoranabuhanga ry’ubwenge buremano [AI] ryubakiye ku buhanga bwa ‘algorithm’. Ni urutonde rw'amategeko akurikizwa mu murongo nyawo wo gusubiza cyangwa gukora umurimo runaka, cyane cyane bikozwe na mudasobwa cyangwa se Telefoni.

    Iri koranabuhanga ni ryo ituma imbuga nkoranyambaga nka YouTube, Spotify, TikTok, Snapchart n'izindi zigezweho muri iki gihe ziguha amahitamo y'ibindi bintu wareba igihe uri kuri internet.

    Juno Kizigenza yabwiye InyaRwanda ko yishimiye kuba yagizwe 'Brand Ambassador' wa ‘Spark 30 Series’ kandi 'ni telefoni nziza nanjye ntewe ishema no kuba mfite.' Ati 'Ndishimye kuba ndi gukorana na Tecno.'

    Yavuze ko ibiganiro byari bimaze amezi abiri hagati ye na Tecno byagejeje ku masezerano y'igihe kirekire. Uyu muhanzi yavuze ko yifashishije imbuga nkoranyambaga n'ahandi afite ijambo, azaharanira kubwira abafana be impamvu zo kugura telefoni yo mu bwoko bwa 'Spark 30'.

    Ati 'Ni telefoni nziza ihendutse, waba uri urubyiruko, waba ufite akazi karenze cyane, cyangwa se akaguhagije mu buzima bwawe, ni telefoni nziza wabasha gutanga, kandi nziza.'

    Umukozi Ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Tecno Rwanda, Mucyo Eddie yabwiye InyaRwanda ko telefoni zose bashyize ku isoko zirimo Tecno AI. Ati 'Twamuritse telefoni imwe, ariko twamuritse n'indi porogarame (gahunda) irimo muri telefoni zose. 

    Ni ukuvuga ngo Tecno AI ntabwo iri muri iyi telefoni twamuritse gusa, ahubwo Tecno AI iri muri zose, yaba Camon, yaba Phantom, ariko iyi telefoni ya Spark 30 twamuritse ifite umwihariko wo kuba ifite uburambe cyane.'

    Mucyo Eddie yavuze ko iyi telefoni bashyize ku isoko ifite uburambe bw'imyaka itanu, ndetse ifite ikoranabuhanga rya AI ku buryo ushobora kuvugana n'umuntu mutavuga ururimi rumwe AI ikajya igufasha kumva ibyo ari kuvuga cyangwa se ibyo ari kwandika.

    Ati 'Ishobora kugufasha kumenya amagambo udasobanukiwe. Ishobora no gufasha gukora neza 'Video' uko uyishaka. Ibyo byose byiyongera kuri Camera zayo, 'Battery' imara igihe kinini, ni ukuvuga ngo twongereye ibindi mu byorohereza abanyarwanda mu byo twari dusanzwe dufite, cyane cyane ko Leta yacu ishishikariza iterambere.'

    Eddy Mucyo yavuze ko bahisemo gushyira ku isoko telefoni zikoranye ikoranabuhanga rya AI kubera ko bashakaga kujyana n'umuvuduko w'iterambere ry'u Rwanda. 

    Ati 'Twaravuze ngo ntabwo Abanyarwanda bakwiye gusigara inyuma. Twamuritse izi telefoni, ariko twanamuritse Tecno AI kugirango buri munyarwanda wese abashe kugendana n'ibigezweho.'

    Izi telefoni Tecno yashyize ku isoko harimo ufite ububiko bwa 128GB na RAM ya 4, hari n'indi ifite ububiko bwa 128GB na RAM ya 8. Ni mu gihe Battery ya buri imwe ifite ububiko bw'umuriro bungana na 500 mAh, bivuze ko ishobora kubika umuriro mu gihe cy'iminsi itatu.

    Mu bijyanye no kwinjiza umuriro, iyi telefoni ishobora kuba yuzuye umuriro hagati y'iminota 15 na 30'. Ikoranabuhanga rya AI rikoranye n'iyi telefoni kandi rituma ibasha guhagarika umuriro igihe telefoni yuzuye, ibi birinda ko 'Battery' yakwangirika.

    N'iyo ituzuye umuriro ntacyo byangiza kuri 'Battery'. Ikindi ni uko mu gihe igiye gushiramo umuriro, AI iyizimya mbere kugeza igihe ushyiriramo undi muriro.

    Izi telefoni zashyizwe ku isoko zifite uburambe bw'imyaka itanu nta kwangirika kubayeho. Mu igeragezwa ryakozwe mbere y'uko zishyirwa ku isoko, habayeho kureba niba ahinjirira umuriro hatazangirika mu gihe gito, bakora igerageza inshuro ibihumbi Magana abiri, ahinjirira umuriro ntihagira icyo haba. 

    Eddy Mucyo ati 'Ni ukuvuga ngo ifite ubushobozi bwo kumara imyaka itanu, ucomeka, ucomokora itaragira ikibazo.'

    Hanakozwe igerageza, mu gihe yaba ihanutse ahantu hangana na 1/5m basanga ntacyo yaba. Ndetse, bateretseho ibiro 20 basanga nabwo ntakibazo yagira. 

    Iyi telefoni kandi ifite ubushobozi bwo kuba wayikoresha no mu gihe cy'imvura, ndetse n'igihe yaba yaguye mu mazi ugahita uyikuramo ako kanya.

    Umukozi Ushinzwe ibijyanye na Telefoni zigezweho, Edwin Vita yabwiye InyaRwanda, ko bashyizeho 15GB kuri buri wese uzagura telefoni ya 'Spark 30'.

    Ati 'Ku ukubitiro umuntu akiyigura azajya abona 15GB azakoresha mu gihe cy'amezi atatu. Ni ukuvuga ziriya GB dutanga ni nko kuguha ikaze, koresha telefoni utubwire, hanyuma noneho tuguhe n'ibindi bigufasha gukoresha ya telefoni neza.'

    Yavuze ko kuva batangira gukorana na Tecno mu gufasha Abanyarwanda kubona telefoni zigezweho, bishimira ibitekerezo bahabwa n'abaguzi baziguze, kandi bazakomeza muri uyu murongo mu rwego rwo gufasha abafatanyabikorwa babo ba buri munsi.

    Edwin avuga ko bagiye bongereye umubare wa GB batanga bashingiye ku bitekerezo by'abaguzi. Ati 'Ubundi twatangaga GB nkeya, noneho dusanga mu by'ukuri telefoni na GB bidahura, ni bwo twafashe gahunda yo kuzamura tugeza kuri 15GB, ku buryo umuntu ayikoresha akishimira n'izindi serivisi.'

    REBA MU MASHUSHO UKO IKI GIKORWA CYAGENZE


    Ibyishimo ni byose kuri Juno Kizigenza wagizwe Brand Ambassador wa Tecno

    Juno Kizigenza yavuze ko yahisemo gutunga Tecno Spark 30 Series kubera ko imworohereza mu kazi ke ka buri munsi  

      

    Umukozi Ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Tecno Rwanda, Mucyo Eddie yavuze ko telefoni zose bashyize ku isoko zirimo ikoranabuhanga rya AI

    Umukozi Ushinzwe ibijyanye na Telefoni zigezweho, Edwin Vita yatangaje ko bashyizeho 15GB kuri buri wese uzagura telefoni ya 'Spark 30'  



    Juno Kizigenza yatangaje ko azifashisha imbuga nkoranyambaga mu kumenyekanisha telefoni za Tecno


    Tecno yanamuritse telefoni ya ‘Phantom’ irimo AI iri mu zikundwa n’abantu benshi ku isoko 


    Leo Pierre, umukozi muri Tecno yagaragaje ko AI yashyizwe muri telefoni za TECNO ije koroshya ubuzima bwa benshi, kandi izi telefoni zifite uburambe bw’imyaka 5 umuntu ayikoresha

    Umunyamakuru Gitego wakiriye mu kiganiro ubuyobozi bwa Tecno na MTN bamurika telefoni nshya ku isoko

         

    Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze umuhango wo kumurika telefoni nshya te Tecno ku isoko

    AMAFOTO: Dox Visual

    VIDEO: Murenzi Dieudonne

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148064/tecno-yamuritse-telefone-nshya-spark-30-ikoranye-ai-juno-kizigenza-agirwa-brand-ambassador-148064.html

  • Equity Bank Rwanda yasogongeje abashoramari bo mu Buhinde amahirwe ari ku isoko ry'u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ni itsinda ry'abashoramari mu ngeri zitandukanye biganjemo abahagarariye ibigo byashinze imizi muri Afurika, bageze mu Rwanda bagamije kureba amahirwe ahari babyaza umusaruro.

    Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank Rwanda, Hannington Namara, yagaragaje ko bahisemo kuzana aba bashoramari kuko bashyize imbere gahunda zifasha guteza imbere ubucuruzi n'ishoramari mu Rwanda no muri Afurika.

    Yahamije ko bahuza abashoramari b'ibihugu bitandukanye ngo barusheho gusangira amakuru n'ubunararibonye kandi banashore imari mu bikorwa bihari.

    Ati 'Equity Group yahisemo kuba umusemburo w'iterambere ry'ishoramari n'ubucuruzi ku mugabane wose, tunawuhuza n'Isi yose muri rusange ari na yo mpamvu tugira uruhare muri gahunda nk'izi. Twifuza guhuza akarere n'Isi yose.'

    Namara yagaragaje ko bamaze kugera mu bihugu byose bigize Afurika y'Iburasirazuba no muri 25 bya Afurika yose ku buryo mu bihe biri imbere bashobora no kugera ku isoko ry'u Buhinde bagakomeza kugira uruhare mu iterambere ry'ishoramari.

    Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere RDB, rwaberetse ko icyerekezo igihugu gifite cyo kugira ubukungu buciriritse mu 2035 no kuba kimwe mu bihugu bikize mu 2050 bizagirwamo uruhare n'ishoramari ry'abikorera barimo n'abakora ishoramari mvamahanga.

    Imwe mu mishinga migari bagaragarijwe ishobora gushorwamo imari harimo uwa Gabiro Agri-Business Hub ukorerwa mu Karere ka Nyagatare, Kigali Innovation City n'ibindi bikorwa bigamije kwihutisha iterambere ry'igihugu.

    Kamlesh Samaliya ushinzwe iterambere ry'ubucuruzi muri Ecozen yabwiye IGIHE ko bageze mu Rwanda kugira ngo barebe niba batangira kugeza ku isoko ibikoresho bikonjesha umusaruro ukomoka ku buhinzi n'ubworozi hifashishijwe imirasire y'izuba.

    Ati 'Ubu naje kureba uko twatangira kuzana ububiko bw'ibintu bukonjesha hifashishijwe imirasire y'izuba ndetse na moteri zikogota amazi zikoresha imirasire y'izuba ku isoko ry'u Rwanda.'

    Kamlesh yahamije ko mu gihe hazaba habonetse abantu benshi bifuza gukoresha ububiko bwabo mu kubungabunga umusaruro ukomoka ku buhinzi n'ubworozi nta kabuza bashobora kwagurira ibikorwa byabo mu Rwanda.

    Abahinde bafite imishinga 3000 mu Rwanda. Ibyo bigo byose bikururwa n'ubushake bw'abayobozi b'ibihugu byombi n'uburyo u Rwanda rworohereza ishoramari kuko ruza mu bihugu bya mbere ku mugabane wa Afurika.

    Raporo y'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere mu Rwanda, RDB igaragaza ko mu 2023 u Buhinde bwayoboye ibindi bihugu byashoye imari nini mu Rwanda, aho yabarirwaga agaciro ka miliyoni 175.2$.

    Bamwe mu bakozi ba Equity Bank Rwanda bafashije abashoramari gusobanukirwa ubucuruzi bukorerwa mu Rwanda

    Abahagarariye ibigo by’ubucuruzi byo mu Buhinde bari mu Rwanda bareba amahirwe y’ishoramari ahari

    Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank Rwanda, Hannington Namara yagaragaje ko bashyize imbere kuzamura ishoramari n’ubucuruzi muri Afurika no ku Isi

    Buri wese yafashe umwanya wo gusobanuza neza ku byerekeye ishoramari n’ubucuruzi mu Rwanda

    Abayobozi muri RDB batanze umusanzu mu gufasha abashoramari bo mu Buhinde kumva neza ibisabwa ngo umuntu ashore imari mu Rwanda

    Amafoto: Herve Kwizera


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/equity-bank-rwanda-yasogongeje-abashoramari-bo-mu-buhinde-amahirwe-ari-ku-isoko

  • Ibidasanzwe ku basore b'impanga binjiye muri Polisi y'u Rwanda, bagaragaje ubuhanga mu kurasa – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Ukwakira 2024 ni bwo Polisi y'u Rwanda yungutse abapolisi bashya 2.256 barimo abahungu 1.777 n'abakobwa 479 nyuma yo gusoza amasomo mu Ishuri ry'Amahugurwa rya Polisi rya Gishari.

    Mu basoje amasomo harimo abasore babiri b'impanga, Mujyanama Arthur na Mutangana Ahaze bavuka mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Gahini.

    Aba basore bari mu bapolisi bato basoje amasomo batoranyijwe mu myiyereko yo kurashisha imbunda, bajya kuyikora bajyanye barasira muri metero nke bari kumwe bitangaza benshi kubona abasore b'impanga biyemeza kwinjirana mu nzego z'umutekano.

    Mujyanama Arthur yavuze ko icyatumye binjira muri Polisi y'u Rwanda ari uko bakuze bakunda inzego z'umutekano mu buryo budasanzwe. Yavuze ko kuva biga mu mashuri abanza bakuze biyumvamo kuzaba abarashi batitaye ko byaba bikomeye ahubwo bakuze biyumvamo ko bazashyira hamwe bakabigeraho.

    Ati ' wakundaga inzego z'umutekano cyane tukumva y'uko imbaraga zacu zigomba kurinda abaturage n'ibintu byabo kugira ngo bagire iterambere ryihuse. Abaturage banyitege kuzabafasha muri byose, nzabarindira ibintu byabo kandi umutekano uzaba wizewe.'

    Mutangana Ahaze we yavuze ko yifuza gucunga umutekano agendeye ku bikorwa byiza by'abababanjirije, yavuze ko we n'impanga ye ibyo umwe yakoraga n'undi yabikoraga ariko ko bageze mu mwaka wa kane w'amashuri yisumbuye aribwo banogeje umugambi neza wo kuzinjira muri Polisi y'u Rwanda.

    Yavuze ko ababyeyi babo babagiraga inama zo kwirinda ibiyobyabwenge kugira ngo bazabashe kugera ku nzozi zabo. Yagiriye inama urubyiruko ko abifuza gukabya inzozi zabo bakinjira mu nzego z'umutekano babigeraho mu gihe babishyizemo imbaraga.

    Mujyanama na Mutangana bavuze ko bakuranye inzozi zo kwinjira muri Polisi y'u Rwanda

    Aba basore b'impanga bishimiye kwinjira muri Polisi y'u Rwanda

    Bagaragaje ubuhanga mu kurasa bafatanyije


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibidasanzwe-ku-basore-b-impanga-binjiye-muri-polisi-y-u-rwanda-bagaragaje

  • Gorilla Fc yatsinze Amagaju Fc ibitego 3-0 #rwanda #RwOT

    Mu mukino wabanjirije iyindi y'Umunsi wa Karindwi wa Shampiyona, wabaye kuri uyu wa Gatanu kuwa 25 Ukwakira kuri stade ya Kigali Pelé Stadium i Nyamirambo, Gorilla FC yanyagiye Amagaju FC ibitego 3-0, ifafa umwanya wa mbere n'amanota 14 ku rutonde rw'agateganyo muri shampiyona yo mu Rwanda 'Rwanda Premier League'.

    Amafoto yaranze umukino:

    Image

    Image

    Image

     

     

    The post Gorilla Fc yatsinze Amagaju Fc ibitego 3-0 appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/gorilla-fc-yatsinze-amagaju-fc-ibitego-3-0/

  • Iterambere ry'igihugu rihera kuri mwe – Minisitiri w'Intebe Ngirente ku barangije amasomo muri UR – #rwanda #RwOT

    Umuhango wo guha impamyabumeyi abagabo 4.959 n'abagore 3.109 wabaye kuri uyu wa 25 Ukwakira 2024.

    Barimo 946 bahawe impamyabumenyi y'icyiciro cya gatatu cya Kaminuza, 53 bahawe impamyabumenyi z'ikirenga n'abandi bo mu cyiciro cya Kabiri cya Kaminuza 6.657. Abanyamahanga basoje amasomo muri iki cyiciro cya 10 ni 126.

    Minisitiri w'Intebe Dr. Edouard Ngirente yagaragaje ko Kaminuza y'u Rwanda igenda igaragaza intambwe ikomeye mu iterambere ndetse no mu gutanga ireme ry'uburezi.

    Ati 'Sinshidikanya ko Kaminuza y'u Rwanda yabahaye ubumenyi bukenewe, ubwenge n'indangagaciro bityo tubatezeho umusanzu mu gukemura ibibazo bitandukanye bijyanye n'iterambere ry'igihugu. Ubwo mugiye kujya gukorera igihugu tubategerejeho kuzana impinduka zifatika zizahindura ubuzima bw'Abanyarwanda.'

    Yagaragarije abarangije amasomo ko bagomba gutekereza byagutse bagafasha umuryango mugari kuzana ibisubizo by'ibibazo biwugarije biganisha ku iterambere.

    Ati 'Mugomba gutekereza mu buryo bwagutse, mugahanga ibishya bizana ibisubizo by'iterambere kandi mugakora imishinga ikomeye ibateza imbere kandi ikanateza imbere igihugu. Mugomba guhora mwibuka ko iterambere ry'igihugu rihera kuri mwe. Niyo mpamvu mbasaba kubyaza umusaruro amahirwe yose igihugu kibaha.'

    Dr. Ngirente yahamije ko kuba muri iki cyiciro harangije abanyeshuri barimo n'abanyamahanga ari ikimenyetso ntakuka ko ireme ry'uburezi ritangwa muri iyi kaminuza rigenda ritera imbere.

    Ati 'Kuba abanyeshuri 126 b'abanyamahanga baturutse mu bihugu bitandukanye basoje amasomo none bigaragaza ko Kaminuza y'u Rwanda yageze ku ntego yo kureshya abanyeshuri mpuzamahanga no kwagura imbibi zayo. bigomba gukomereza aho,'

    'Twishimira ko Kaminuza y'u Rwanda ikomeje kuzamura ireme ry'uburezi riyitangirwamo ku buryo n'abanyeshuri baturutse hanze y'u Rwanda bishimira kuyigamo. Kunoza ireme ry'uburezi bigomba gukomeza kandi tukishimira ko intambwe imaze guterwa itasubira inyuma.'

    Yanavuze ko amavugurura yose igihe azaba amaze gushyirwa mu bikorwa Kaminuza y'u Rwanda izaba imaze kugira izina rikomeye ku ruhando mpuzamahanga.

    Ati 'Kaminuza zacu zigomba kongera imbaraga mu bushakashatsi zigaha abasoza amasomo ubumenyi bukwiriye kugira ngo bafashe mu rugamba rw'ubukungu n'iterambere ry'igihugu cyacu.'

    Yagaraje ko byagerwaho binyuze mu bufatanye bw'inzego z'abikorera na Kaminuza binyuze mu kunoza integanyanyigisho, gutanga imenyerezamwuga no guhanga amahirwe y'imirimo.

    Minisitiri w'Uburezi Nsengimana Joseph yagaragaje ko abarangije amasomo bakoze akazi gakomeye mu myigire yabo, ndetse bitezweho kuzagira uruhare mu iterambere ry'igihugu.

    Yagaragaje ko Kaminuza y'u Rwanda atari ikigo cy'uburezi gusa ahubwo ari n'irerero ry'abazagira uruhare mu kugeza igihugu ku iterambere rirambye.

    Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y'u Rwanda, Ass Prof Kayihura Didas Muganga, yavuze ko umuhango wo gusoza amasomo ku nshuro ya 10 ukubiyemo kwishimira ko impinduka zakozwe zatumye kaminuza itegura abakozi bashoboye bagera ku isoko ry'umurimo.

    Yabibukije ko umwanya bamaze muri Kaminuza y'u Rwanda wabaye uwo kubaremamo abahanga bazatanga serivisi zo ku rwego rwo hejuru.

    Ati 'Ubumenyi mwahawe bushobora kuzana impinduka, bushobora gutuma muhanga ibishya kandi bukazana iterambere. Ibyo ni byo twiyemeje nka Kaminuza.'

    Dr. Rubagumya Francis wavuze ijambo ahagarariye abasoje amasomo muri Kaminuza y'u Rwanda ku nshuro ya 10, yashimiye abarimu babahaye ubumenyi batiganda, na Leta y'u Rwanda yashyizeho uburyo bufasha abantu bose kwiga.

    Ati 'Twiyemeje kuzakoresha ubumenyi twahawe mu kubaka igihugu, tutagamije kwijiza inyungu gusa ahubwo tugamije gufasha abariho ubu no mu binyejana bizaza.'

    Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yasabye abasoje amasomo gukora imishinga izabateza imbere ikanazamura igihugu

    Amafoto: Kwizera Remy Moise


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iterambere-ry-igihugu-rihera-kuri-mwe-minisitiri-w-intebe-dr-ngirente-ku

  • Bugesera: Abana ibihumbi bine bafashijwe kwimuka – #rwanda #RwOT

    Mu Karere ka Bugesera ho abana bagombaga gusibira bari 18,000, bahita bajya muri gahunda ya nzamurabushobozi kugira ngo nabo babe bakwimuka.

    Umuyobozi w'ishami ry'uburezi mu Karere ka Bugesera, Gashumba Jack, yatangaje ko muri abo bana bose abafashijwe na gahunda ya nzamurabushobozi ya Leta ari 4000, avuga ko ari gahunda yatanze umusaruro munini.

    Ni ibyo yatangaje kuri uyu wa 24 Ukwakira 2024, mu bukangurambaga bwo guteza imbere ubumenyi ku rwego rw'Igihugu binyuze mu mushinga Kura Umenye, gahunda ya nzamurabushobozi w'umuryango ufasha abana batagira kivurira SOS Children's Villages ugamije gufasha abana babona amanota ari munsi ya 50%.

    Gashumba yagaragaje uruhare iyi gahunda yagize mu gufasha abana gutsinda ndetse avuga ko ikwiriye gushyirwamo imbaraga.

    Yagize ati 'Mu Karere kacu, abana bagera ku 18,000 nibo bagombaga gusibira ariko gahunda ya nzamurabushobozi yagabanyijeho 4000. Birakwiye ko tubishyiramo imbaraga kugira ngo abana bacu barusheho gutsinda.'

    Gashumba kandi yashimangiye ko nta mwana w'umuswa ubaho, akebura ababyeyi bita abana babo abaswa.

    Ati 'Hari ababyeyi bita abana babo abaswa, kandi usanga akenshi gutsindwa k'umwana bitamuturukaho. Ushobora gusanga biterwa n'uko ibimufasha kwiga neza ntabihari. Umwana rero ntabwo akwiriye kwitwa umuswa kuko afashijwe byagaragaye ko yatsinze.'

    Gashumba yagaragaje ko gusibira k'umwana biri mu bimuviramo kuva mu ishuri kandi biteza igihombo umubyeyi na Leta.

    Ati 'Umwana iyo asibiye umwaka wa mbere agasibira uwa kabiri, bagenzi be baramusiga. Iyo yigereranyije nabo rero abona ko aho ari atariho yarakwiye kuba ari bigatuma ata ishuri.'

    Imibare ya Minisiteri y'Uburezi yagaragaje ko mu mwaka w'amashuri wa 2022/2023, abanyeshuri basibiye biyongereye, cyane cyane mu mashuri abanza, aho bavuye kuri 24.6% bagera kuri 30.2%

    Hagaragajwe ko nta mwana w’umuswa ubaho ahubwo atsindwa bitewe n’uko ibimufasha kwiga ntabihari

    Gashumba Jack, yatangaje ko gahunda ya nzamurabumenyi yimuye abana 4000 bagombaga gusibiramu Bugesera


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bugesera-abana-ibihumbi-bine-bafashijwe-kwimuka

  • Gicumbi: Umusore w'imyaka 33 aravugwaho gufata nyina ku ngufu – #rwanda #RwOT

    Abaturage bavuga ko byabaye tariki 20 Ukwakira 2024, bibera mu mudugudu wa Ntaremba, Akagari ka Nyagahinga mu murenge wa Rwamiko.

    Bavuze ko ahagana saa yine z'ijoro aribwo bumvise nyina w'uwo musore atabaza, inzego z'ibanze zirahagera, zijyana uwo musore.

    Umuyobozi w'umurenge wa Rwamiko Jolie Beatrice yabwiye IGIHE ati ' Amakuru yo kuba akora amahano yo kuryamana na nyina natwe twayumvishe mu baturage gusa ntabwo aritwe tubyemeza kuko hari izindi nzego zibishinzwe, haracyari gukorwa iperereza”.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyaruguru, SP Mwiseneza Bosco yavuze ko uwo musore yatawe muri yombi nyuma yo guteza umutekano mucye mu baturage bagahurura nijoro.

    Yavuze ko hagikorwa iperereza kugira ngo hamenyekane niba hari ibindi byaha yaba yarakoze.

    Uwafashwe yafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Bukure mu gihe iperereza rigikomeje.

    Umukecuru bivugwa ko yahohotewe afite imyaka 55. Yari asanzwe abana n'umuhungu we mu nzu.

    Icyaha umusore akekwaho cyakorewe mu murenge wa Rwamiko mu karere ka Gicumbi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gicumbi-umusore-w-imyaka-33-aravugwaho-gufata-nyina-ku-ngufu