Blog

  • Nyamasheke: Ingo zirenga ibihumbi 34 ntizihagije mu biribwa – #rwanda #RwOT

    Yabivugiye mu Karere ka Nyamasheke ku wa 25 Ukwakira 2024, ahizihirijwe Umunsi Mpuzamahanga w'Ibiribwa.

    Nyamasheke ni kamwe mu turere dufite ingo nyinshi zitihagije kuko izigera ku 34.282 zihwanye na 36% zitihagije mu biribwa, mu gihe ku mpuzandengo mu Rwanda ingo zitihagije mu biribwa ari 20,6%.

    Ibi ni byo byatumye Guverinoma y'u Rwanda ihitamo kwizihiriza uyu munsi mu Karere ka Nyamasheke mu rwego rwo gukangurira abaturage bako kongera umusaruro w'ubuhinzi n'ubworozi.

    Nyamasheke ifite abaturage benshi batunzwe n'ubuhinzi n'ubworozi kuko 95% by'abantu 434,221 batuye aka Karere ari abahinzi.

    Musabyimana Théophile, umuhinzi mworozi wo mu Murenge wa Nyabitekeri, yavuze ko mu mbogamizi bahura na zo zituma batihaza harimo kutabona imashini zuhira no kuba ifumbire mvaruganda itinda kubageraho.

    Ati 'Iyo imvaruganda itinze hari ubwo dupfa gutera cyangwa tugateza ifumbire itariyo. Ibyo bituma tutabona umusaruro uhagije'.

    Abahinzi basaba Leta ko yabafasha kugura ifumbire mvaruganda ku buryo igihe cyose umuhinzi ayikenereye yayibona.

    Igiraneza Berthe yavuze ko kugira ngo babashe kwihaza mu biribwa bakeneye imashini zivomerera imyaka.

    Ati 'Iwacu i Nyabitekeri ntabwo turabona imvura y'umuhindo, dufite ikibazo ko inzara izatwica. Turasaba Leta ko yadufasha tukabona imashini zuhira kuko imvura yaguye rimwe ndetse n'abateye imyaka iri kumira mu mirima'.

    Nyabyenda Jean Paul uhagarariye Hinga Wunguke mu Karere ka Nyamasheke na Nyamagabe, yavuze ko mu busesenguzi bakoze basanze kimwe mu bituma abaturage ba Nyamasheke batihaza mu biribwa harimo kutabona inyongeramusaruro nyinshi kandi hafi.

    Ati 'Usanga umuntu w'i Nyamasheke umwe ajya gushaka inyongeramusaruro i Kamembe, Karongi cyangwa i Kigali. Mu rwego rwo gusubiza iki kibazo tugiye kububakira ikigo cy'icyitegererezo mu nyongeramusaruro'.

    Iki kigo kizaba gifite inshingano yo kubegereza inyongeramusaruro, gutanga amahugurwa y'ubuhinzi no kuvura amatungo n'ibihingwa igihe byarwaye.

    Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr. Mark Cyubahiro Bagabe, yavuze ko Umunsi Mpuzamahanga w'Ibiribwa usanze u Rwanda ruhagaze neza ariko avuga ko bidahagije. Yatanze urugero ku kuba 40% by'ibiribwa mu Rwanda bitumizwa mu mahanga.

    Ati 'Ntidushonje, ntabwo dusuhuka ariko ntabwo bihagije. Ingo 20,6% mu Rwanda ntizifite ibiribwa bihagije, ni yo mpamvu tugifite akazi kenshi ko gukora'.

    Minisitiri Dr Bagabe yibukije abaturage ba Nyamasheke ko bafite amahirwe arimo Ikiyaga cya Kivu, na nkunganire Leta ishyira kuri serivisi zirimo imashini zuhira, ku bwishingizi bw'imyaka n'amatungo no ku nyongeramusaruro, bityo ko bakwiye kuyabyaza umusaruro bakava mu turere dufite ikibazo cy'ibiribwa.

    Imiryango 14 yorojwe muri Girinka, na yo yoroje abandi

    Umuhinzi w’i Nyamasheke ubikora kinyamwuga yamuritse igitoki cy’ibilo 150 yejeje

    Minisiti Dr. Marc Cyubahiro Bagabe yavuze ko hari intambwe yatewe mu kwihaza mu biribwa ariko ko idahagije


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-ingo-zirenga-ibihumbi-34-ntizifite-ibiribwa-bihagije

  • Rwamagana: Abarobyi bo kuri Muhazi, bashimiwe kurwanya imirire mibi aho batuye – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyatangiye mu myaka ya 2021, aho abagize ihuriro rya koperative eshanu z'abarobyi ryitwa IKOA Muhazi ibumbiye hamwe abarobyi 248, biyemeje kujya bigomwa rimwe mu cyumweru ku musaruro w'amafi bakura mu kiyaga cya Muhazi bakagenera imiryango 100, buri rugo ruhabwa ikilo kimwe kugeza kuri bitatu by'indagara zitwa indugu, kugira ngo batekere abana babo bakomeze kugira imirire myiza.

    Perezida w'Ihuriro rya Koperative z'abarobyi, IKOA Muhazi, Gatete Alphonse yavuze ko buri kwezi bafatanya n'abajyanama b'ubuzima ndetse n'inzego z'akagari n'umudugudu, bakagenzura niba abana bagenewe iryo funguro batangiye kuva mu mirire mibi.

    Nsengiyumva Emmanuel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Nyarubuye, kamwe mu tugize Umurenge wa Munyiginya, yabwiye IGIHE ko ibi bikorwa byatanze umusaruro mu kurwanya imirire mibi mu bana.

    Bamwe mu bagenerwabikorwa bakiriye iyi nyunganiramirire, bavuga ko byazamuye urugero abana babo bakuragamo, bituma bongera ibiro.

    Nyirabagisha Venantie wo Mu mudugudu wa Buyanja, Akagari ka Nyarubuye, Umurenge wa Munyiginya, yavuze ko indugu ahabwa,azicamutsa akajya atekera umwana we nkeya kuri buri funguro afashe ntiziburemo .

    Ati “Kumuha indugu ni nko kumuha igi cyangwa inyama. Byaradufashije haba ku mwana haba no kuri twe ababyeyi n'umuryango wose, batugiriye neza. Umwana wanjye bazihaye yarakuze rwose, ubu arakina, ndetse yanatangiye kwiga ubu namusize mu ishuri ry'incuke.''

    Nsanzumuhire Jean Claude, na we utuye muri aka gace, yavuze ko iki gikorwa cy'abarobyi cyabakanguye ubwonko bakamenya akamaro k'indugu mu mirire ku buryo byatumye barenga n'urwego rwo gutegereza iz'impano gusa nabo bagatangira kujya baza kuzigurira ku kiyaga.

    Ati “Iyi Muhazi yamye hano, ariko ubumenyi buke ntibwatumaga dutekereza gukurikirana ngo tugaburire abana bacu aya mafi, none ubu twarakangutse, tuza no kuzigurira hano, tukagenda tugasekuramo ifu, buri funguro zikajyamo, kandi ubona birimo bizamura imirire iboneye rwose.''

    Nambajimana Phocas, Umukozi w'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Ubuhinzi n'Ubworozi (RAB) mu Ntara y'Iburasirazuba n'Umujyi wa Kigali, yavuze ko iki ari igikorwa cyo gushima, kuko aba barobyi bagize uruhare mu kuzamura agace batuyemo binyuze mu byo bakora.

    Yagaragaje umwihariko w'imyama z'amafi n'intungamubiri zihariye zirimo, asaba abaturage kurushaho kwitabira kuzirya.

    Ati “Amafi afite umwihariko ugereranije n'izindi nyama zitukura turya zaba inka, ihene. Ni inyama y'umweru itagira ikinyamavuta bita 'cholesterol', gitera indwara yitwa 'goute'. Afite n'indi ntungamubiri yitwa Omega-3 igira uruhare mu gukuza uturemangingo tw'ubwonko bw'umwana, ikanasigasira utw'abageze mu zabukuru, ari ho havuye imvugo ko amafi atera ubwenge.''

    Yasoje akangurira n'abandi barobyi bo hirya no hino mu gihugu, kugaragaza uruhare rwabo mu kuzamura imirire myiza y'aho batuye begereza abaturanyi babo amafi nk'uko aba b'i Munyiginya babikoze.

    Mu mwaka wa 2022/2023, mu Rwanda, habonetse umusaruro w'amafi ungana na toni 46.495, RAB ikavuga uyu mwaka wa 2023/2024, imibare yakomeje kuzamuka.

    Indugu zafashije mu kurwanya imirire mibi muri Rwamagana no mu bindi bice byegereye Muhazi.

    Byubura ibiro 100 by’indugu bihabwa imiryango 100 buri cyumweru bifite abana bari mu mirire mibi ngo bayivemo.

    Ubworozi bw’amafi bukorerwa ku kiyaga cya rwamagana bugira uruhare mu kurwanya imirire mibi mu bahaturiye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-abarobyi-bo-kuri-muhazi-bashimiwe-kurwanya-imirire-mibi-aho-batuye

  • Ab’inkwakuzi bamaze kugera muri BK Arena ahab… – #rwanda #RwOT

    Aba mbere bageze kuri  BK Arena guhera saa kumi z'umugoroba ababishaka bapimwa kanseri y'impindura abandi babanza kuramukanya n'inshuti n'abandimwe bazanye muri iki gitaramo mbere y'uko imiryango ifungurwa ku isaha ya saa moya z'ijoro.

    Iki gitaramo kiyibowe na Massamba Intore cyateguwe mu rwego rwo kuzirikana, ibikorwa n'amateka ya Yvan Buravan wavutse tariki 27 Gicurasi 1995, yitabye Imana tariki 17 Kanama 2022 (yari afite imyaka 27 y'amavuko).

     Ni igitaramo cyiganjemo amashusho ya Yvan Buravan yafashwe mu bihe bitandukanye akiriho ari kunyuzwa ku nsakazamashusho ziri muri BK Arena mu rwego rwo kurushaho kwibukiranya ibihe byaranze Yvan Buravan.

    Yvan Buravan yahoranye inzozi zo gukorera igitaramo muri BK Arena nkuko yagiye abigarukaho mu biganiro yagiye agirana n'abantu batandukanye ndetse album 'Twaje' yifuzaga kuzayimurikira muri iyi nyubako.

    Iki gitaramo yari afite mu nzozi kibaye nyuma y'imyaka ibiri uyu muhanzi yitabye Imana, ibitekerezo bye bishyizwe mu bikorwa n'umuryango YB Foundation ndetse n'abandi bafatanyabikorwa batandukanye bagiye kumurikira abanyarwanda n'abakunzi ba muzika ibikorwa Yvan Buravan yasize birimo ibihangano bishya atashyize hanze ndetse n'ibindi byahurijwe ku cyiswe 'Twaje Deluxe'

    Impakanizi na Ruti Joel nibo babimburiye abandi bahanzi muri iki gitaramo cyahurijwemo abahanzi 15 basanzwe bakunzwe mu Rwanda barimo Jules Sentore, DJ Pius, Andy Bumuntu, Juno Kizigenza, Ish Kevin, Alyn Sano, France Mpundu, Impakanizi, Mike Kayihura, Nel Ngabo, Mani Martin na Boukuru.

    Burabyo azwiho kuba ari we muhanzi nyarwanda wakoze amateka mu mpera z'umwaka wa 2018, ubwo yegukanaga igihembo cyitwa 'Prix Découvertes' gitangwa na Radio y'abafaransa RFI.

    Urukundo benshi bakundaga uyu muhanzi rwagaragaje ko ari uw’agaciro kuwa 23 Kanama 2022, mu muhango wo kwizihiza ubuzima bwe kuko yavuzwe ibigwi birimo gukunda abantu, guca bugufi, gushyigikirana n’ibindi byaranze ubuzima bwe.

    Imyaka irindwi atangiye umuziki mu buryo bw'umwuga yari ihagije ngo Yvan Buravan asezerweho nk'intwari mu muhango utarigeze ukorerwa undi muhanzi uwo ari we wese mu Rwanda.

    Yvan Buravan yasezeweho nk'intore, nk'umwana w'igihugu ari nayo mpamvu uyu muhango wabereye ahasanzwe habera ibitaramo bikomeye ndetse akaba ariho yamurikiye alubumu ye ya mbere. Ni muri Camp Kigali.

    Ihema risanzwe rijyamo abantu ibihumbi bitatu ryari ryuzuye ndetse n'abandi benshi cyane ntibabashije kwinjira, basubira mu ngo zabo babikurikirana kuri Televiziyo na YouTube.

    Yvan Buravan wakuranye inzozi zo kuba umukinnyi wa ruhago avuga ko umuziki waje kumira umupira w'amaguru bityo abona aho aganisha ubuzima bwe.

    Mu 2009 ubwo yari yujuje imyaka 14 y'amavuko Yvan Buravan yitabiriye irushanwa ry'ikigo cya Rwandatel yifuzaga abanyempano bashoboraga kubakorera indirimbo, icyo gihe yitwara neza mu guhatana aba uwa kabiri.

    Nyuma yo guhembwa miliyoni 1,5Frw byatumye abona ko umuziki aricyo kizamutunga aho kuba ruhago nk'uko yari yarakuze abitekereza.

    Kuva mu 2009 Yvan Buravan yatangiye urugendo rwo gutekereza uko yakwinjira mu muziki ariko nanone yagiye agorwa no kubona aho amenera. 

    Uyu musore yagiye akora indirimbo zinyuranye ariko zitakunzwe cyane, kugeza mu 2015 ubwo yahuraga n'abagize sosiyete ya New Level yamuhaye ikaze mu muziki nk'umuhanzi wabigize umwuga. 

    Yvan Buravan na New level batangiye urugendo mu 2016 basohora indirimbo nka Bindimo, Urwo ngukunda yakoranye na Uncle Austin, Malaika, Ninjye nawe, Just a dance, This is love, Oya, Garagaza, Si belle, canga Irangi yakoranye na Active n'izindi nyinshi.

    Iki gitaramo cyitabiriwe n’abakunzi ba muzika nyarwanda batandukanye


    Darest yishimiye kugera ahabereye iki gitaramo

    Juno Kizigenza akigera muri BK Arena

    Ruti Joel na Ariel Wayz bakigera muri BK Arena

    Andy Bumuntu yinjira muri BK Arena

    Ababyeyi ba Yvan Buravan mu gitaramo Twaje Fest

    Akanyamuneza kari ku maso y’abitabiriye iki gitaramo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148073/abinkwakuzi-bamaze-kugera-muri-bk-arena-ahari-kubera-igitaramo-twaje-fest-amafoto-148073.html

  • Muri inyenyeri ya Afurika – Abayobozi baturutse muri Lesotho nyuma yo kwitabira umuganda rusange – #rwanda #RwOT

    Ubwo yari afashe ijambo, Minisitiri w'Ubukerarugendo, siporo,ubuhanzi n'umuco mu Bwami bwa Lesotho Motlatsi Maqelepo nyuma y'umuganda batereyemo ibiti, yashimiye abawitabiriye ahamya ko u Rwanda ari igihugu cy'icyitegererezo muri Afurika.

    Ati 'Twishimiye kubana namwe muri iki gikorwa rusange cy'abaturage cyo kurengera ibidukikije, turabashimira ku bw'urukundo mwatweretse, tuzataha duhamya ko twahuye n'abaturage beza cyane.'

    Uyu muyobozi yavuze ko yishimiye uburyo abaturage b'u Rwanda bagaragaza ko bafitiye icyizere ubuyobozi bwabo, ibitari kugaragara henshi muri Afurika.

    Ati 'Reka mbivuge nshize amanga abaturage benshi bo ku Mugabane wa Afurika bagaragaza ko bamaze gutakariza icyizere ubuyobozi bwabo, twishimiye ko abaturage b'u Rwanda bafitiye icyizere ubuyobozi bwabo kandi ni ibintu byigaragaza kuko u Rwanda ni inyenyeri kuri uyu mugabane.'

    Yakomeje ahamya ko Ubwami bwa Lesotho n'ubuyobozi bw'u Rwanda bakomeje inzira bahisemo y'umubano mwiza hagati y'ibihugu byombi, bityo yizeza abari bitabiriye uyu muganda ko utazigera usubira inyuma.

    Si Minisitiri w'Ubukerarugendo, siporo, ubuhanzi n'umuco mu Bwami bwa Lesotho Motlatsi Maqelepo gusa wari witabiriye uyu muganda, kuko hari na mugenzi we akaba Minisitiri w'amashyamba n'ibidukikije Adontsi John Letsema.

    Ni umuganda ariko kandi wanitabiriwe n'abarimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu Marie Solange Kayisire, Visi Perezida w'Umutwe w'Abadepite Harerimana Mussa Fazil n'abandi badepite barimo Speciose Mukandanga, Marie Therese Uwubutatu.

    Aba ariko kandi bifatanyaga n'ubuyobozi bw'Akarere ka Bugesera bwari burangajwe imbere n'Umuyobozi wako Richard Mutabazi.

    Visi Perezida w'Umutwe w'Abadepite Harerimana Musa Fazil, yashimiye abanya-Bugesera babagiriye icyizere bakabatora nyuma yo gutora umukuru w'Igihugu Perezida Kagame yongeraho ko abaturage bakwiye kumva ko bakwiye kumushyigikira.

    Ati 'Ntabwo dukwiye kumutererana kuko twamutoye ngo dufatanye, kandi mu bufatanye bwacu ahora atwibutsa ko umuturage ari ku Isonga.'

    Harerimana yavuze ko nk'Umutwe w'Abadepite ushinzwe kugenzura ibikorwa bya Guverinoma kandi biba mu baturage ariyo mpamvu bahitamo kujya kubasura aho batuye kugira ngo bagenzure ko bari ku isonga.

    Abayobozi batandukanye babanje kuganira mbere y’uko umuganda utangira

    Bwiza ubwo yateraga igiti mu Karumuna ho mu Bugesera ari naho iwabo

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Marie Solange Kayisire yari mu bitabiriye uyu muganda

    Harerimana wari umushyitsi mukuru niwe wahaye ikaze abashyitsi bitabiriye uyu muganda

    Abaturage bo mu Karere ka Bugesera bitabiriye umuganda ari benshi

    Muri uyu muganda uretse gutera ibiti banasibuye umuhanda worohereza abaturage mu migenderanire

    Ubwo abayobozi baturutse muri Lesotho bari bageze ahabereye umuganda rusange

    Minisitiri w'Ubukerarugendo siporo ubuhanzi n'umuco mu Bwami bwa Lesotho Motlatsi Maqelepo yitabiriye umuganda rusange ari kumwe na mugenzi we ushinzwe amashyamba n'ibidukikije Adontsi John Letsema

    Nyuma y’umuganda abaturage basabanye n’abayobozi bitabiriye umuganda rusange


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/muri-inyenyeri-ya-afurika-abayobozi-baturutse-muri-lesotho-nyuma-yo-kwitabira

  • CANAL+ yifatanyije n’abanya-Kicukiro mu Mugan… – #rwanda #RwOT

    Umuganda Rusange ukorwa na buri munyarwanda mu rwego rwo kwishakira bimwe mu bisubizo nk’uko abanyarwanda babyiyemeje. Abaturarwanda bose n’inzego zinyuranye yaba iza Leta ndetse n’iz’abikorera, bitabira umuganda rusange. Ni muri urwo rwego CANAL+ yifatanyije n’abanya-Kicukiro mu muganda usoza ukwezi k’Ukwakira 2024.

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Ukwakira 2024, CANAL+ Rwanda yifatanyije n'abaturage b’Akarere ka Kicukiro n’izindi nzego zinyuranye mu muganda rusange wabereye mu Murenge wa Gahanga, mu karere ka Kicukiro, mu Mujyi wa Kigali. Muri uyu muganda, hatewe ibiti 10,000 mu rwego rwo kurengera ibidukikije.

    Muri iki gikorwa cy’Umuganda rusange, Sosiyete imaze kuba ubukombe ku Isi mu gucuruza ibijyanye n’amashusho ya televiziyo, CANAL+ yatanze ubwisungane mu kwivuza ku baturage 884 batishoboye, mu rwego rwo kwita ku mibereho myiza y'abaturage.

    Uyu muganda wahurije hamwe abakozi ba CANAL+, abashinzwe umutekano, ndetse n'abayobozi batandukanye baturutse mu nzego z'ubuyobozi. CANAL+ ikomeje kugaragaza uruhare rwayo mu kurengera ibidukikije no kwita ku mibereho myiza y'abaturage.

    Canal+ ikoze iki gikorwa nyuma y’iminsi micye ifunguye ishami rishya i Nyabugogo mu kwegereza abanyarwanda ibikorwa byayo. Iri shami ryaje risanga ayandi ari i Remera na Kicukiro, ryitezweho umusaruro mu gutanga serivisi yihuse kandi inoze ku bakiriya bayo.

    CANAL+ Rwanda yifatanyije n'abanyarwanda n’izindi nzego zinyuranye mu muganda rusange

    CANAL+ yatanze ubwisungane mu kwivuza ku baturage 884 batishoboye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148072/canal-yifatanyije-nabanya-kicukiro-mu-muganda-inatanga-mituweli-ku-baturage-884-batishoboy-148072.html

  • Gutsinda urugamba rwo kwibohora bisaba kwima amatwi ba mpatsibihugu #rwanda #RwOT

    Gutera umugongo amabwiriza y'urucantege akunze gutangwa na ba mpatsibihuguyu, ni umwanzuro wagiye ufatwa n'impirimbanyi nyinshi mu mateka, kandi uzifasha gutsinda intambara y'impinduramatwara.

    Ubundi intambara zo kwibihora ukoresheje intwaro, kenshi siyo aba ari amahitamo ya mbere, kuko zibanzirizwa no guteza ubwega, abahohoterwa basaba ko ikibazo cyabo cyumvikana, kikabonerwa umuti nta maraso amenetse. Uko gutakamba iyo kwimwe agaciro rero, ababoshye bisanga nta yandi mahitamo, bakayoboka inzira ya' nzapfa nzakira simbizi', urugamba rukarema!

    Iyo rumaze kwambikana rero, usanga aribwo ba mpatsibihugu bagatangira gukanga no guha gasopo abafashe intwaro ngo birwaneho. Abo ' bapolisi b'isi'baba banga ko ibintu byajya ko ibintu byahinduka atari bo babigennye, ariko cyane cyane batinya ko abagaragu babo batakaza ubutegetsi, inyungu bari barinze zigahungabana.

    Reka dufate urugero ku Rwanda. Mbere y'uko FPR-Inkotanyi itangira intambara yo kubohora igihugu, ntako impunzi z'Abanyarwanda zitagize ngo zihabwe uburenganzira bwo kugaruka mu gihugu cyazo, ariko amahanga avunira ibiti mu matwi. Nyamara isasu rya mbere rya FPR ryapfuye kuvuga, abo mu burengerazuba bw'isi bavuza induru ngo ' abanyamahanga' bateye uRwanda. Iyo FPR ikangwa n'iryo terabwoba ikareka urugamba rwo kwibohora, n'ubu izo mpunzi ziba zikizerera mu mahanga atazishaka, Abanyarwanda b'imbere mu gihugu nabo bakiri ku ngoyi y'ingoma-ngome ya Habyarimana cyangwa abandi nkawe.

    Iyo umugaba mukuru wa RPA yumvira gasopo yari ahawe yo kudahirahira ngo afate Butare, n'ubu muri ako gace Interahamwe ziba zikivuga rikijyana, kuko nta na rimwe ibyo bihangange byari kuzabwira Kagame 'ngo noneho genda ufate Butare'.

    Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, abajenosideri bakoze ku ntwaro zabo bahungira muri Zayire y'icyo gihe. Bagezeyo bakomeje imyiteguro, ndetse amahanga akomeza kubaha ibikenewe ngo bagaruke ku butegetsi mu Rwanda. Reka dutekerereze rero nk'iyo uRwanda rutinya igitutu cy'umuryango mpuzamahanga, ntirujye gusenya inkambi z'abo bajenosideri, maze twibaze uko ubu umutekano wari kuba wifashe muri iki gihugu.

    birasa neza n'ibibera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, aho bamwe mu bakongomani bari ku rugamba rwo guharanira uburenganzira bwabo. Iyo bamwe botsa igitutu M23 ngo nive mu birindiro yafashe, birengagiza ibihumbi amagana by' Abakongomani bavuga Ikinyarwanda, bamaze imyaka mu nkambi z'impunzi, nyuma yo kumeneshwa mu byabo n'abajenosideri ba FDLR, babifashijwemo na Leta ya Kongo.

    Niba ayo mahanga ntacyo yafashije aba Bakongomani ngo bave mu kaga k'ubuhunzi bamazemo imyaka, kuki nibura batabaha agahenge ngo birwaneho, ahubwo ugasanga Abanyamerika baravuza induru nk'aho ari Texas cyangwa Chicago yatewe, Abafaransa bagasizora uboshye ari Paris cyangwa Monaco M23 yagabyeho ibitero?

    Iyi myitwarire y'abo mu burengerazuba bw'isi, uretse kubungabunga inyungu zabo zirinzwe n'inkomamashyi Tshisekedi, ni na bwa bwibone n'irondaruhu, byo kumva ko Umunyafrika adafite ubushobozi n' uburenganzira bwo kwifatira ibyemezo biberanye n'ubuzima yifuza. Muri make ubukoloni ntaho bwagiye!

    Abategetsi b'Amerika, Ubufaransa, Ububiligi, Ubwongereza, n'abandi basohora buri munsi amatangazo ahungeta M23, bumva ari bo bagomba kugena imibereho y'Abakongomani, kuko ubwabo badafite ubushobozi bwo kwitekerereza. Ng'uko uko bategeka 'ihagarikwa ry'imirwano', rigomba kubahirizwa gusa na M23, ikaba igomba gutega umusaya Tshisekedi agakubita urushyi aho ashakiye!

    Icyiza ariko, M23 yamaze gusobanukirwa ko mpatsibihugu ashoborwa no kumwima amatwi, wowe ugakora ibyo wemeranywaho n'umutimanama wawe. Ubu M23 ntigitega agatwe ngo Tshisekedi ahondeho, ahubwo iyo ayishotoye, ahubwo irushaho kwagura ibirindiro. Gen. Makenga na Corneille Nangaa bamaze kumva ko induru n'amatangazo yamagana bitabuza inka gushoka.

    Tugarutse ku Rwanda, Perezida Kagame buri gihe asobanura ko ntawe azamenyesha cyangwa ngo amusabe uruhushya, igihe cyose bizaba ngombwa ko uRwanda rurengera ubusugire bwarwo. Nk'uko basanzwe hari ababyumvikanisha uko bashaka, ariko ntibikoma mu nkokora ingamba z'uRwanda zo kwirindira umutekano. Nimutekereze aho FDLR n'abandi bagome bari kuba batugeze, iyo uRwanda rubanza gutakamba no gusaba kugirirwa impuhwe.

    Kumvikana no kujya inama uRwanda rubishyira imbere, ari nayo mpamvu urusanga makoraniro n'imiryango myinshi y'ubufatanye. Kubaha ariko ntibikuraho ubwirinzi, rutitaye ku mabwiriza nk'ayo mu gihe cy'abakoloni.

    Kwanga gupfukama, ahubwo ugakora ibiri mu nyungu zawe kandi ntawe uhutaje, nibyo bizatsinda politiki ya 'humiriza kuyobore' ituganisha mu manga. Niko kwiha agaciro umuturage w'Afrika akeneye, bizamurinda ingorane ba rusahuriramunduru bamwifuriza.

    The post Gutsinda urugamba rwo kwibohora bisaba kwima amatwi ba mpatsibihugu appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/gutsinda-urugamba-rwo-kwibohora-bisaba-kwima-amatwi-ba-mpatsibihugu/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=gutsinda-urugamba-rwo-kwibohora-bisaba-kwima-amatwi-ba-mpatsibihugu

  • Cristiano Ronaldo akomeje kwandika amateka akomeye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunya-Portugal Cristiano Ronaldo, umwe mu bakinnyi b'ibyamamare ku isi mu mupira w'amaguru, yatangiye ubufatanye bwimbitse n'Ikigo Bioniq , kizwiho gukwirakwiza imiti yongera intungamubiri. Ubu, agaciro k'iki kigo kamaze kugera kuri miliyoni 82 z'amadolari y'Amerika, nk'uko byatangajwe na Bioniq binyuze ku mbuga nkoranyambaga.

     

    Ronaldo yari asanzwe akorana na Bioniq kuva mu 2022, ariko kuri ubu iki kigo cyatangaje ko yamaze kuba umwe mu banyamigabane bacyo, nyuma yo gushoramo imari ifatika. Ibi bishimangira ko Ronaldo atagarukira gusa ku kuba umukinnyi w'intangarugero mu kibuga, ahubwo anategura neza ahazaza mu rwego rw'ubucuruzi, nk'uko yagiye abigaragaza ko nyuma yo kuva mu mupira azakomeza kwibanda ku ishoramari.

    Cristiano Ronaldo ni umwe mu bakinnyi bashora imari mu bikorwa bitandukanye, birimo amahoteli, ibibuga bya siporo, imyambaro, ndetse n'ibijyanye n'imibereho myiza. Ubufatanye bwe na Bioniq burerekana ko ashaka gukomeza kuba ku isonga mu bikorwa by'ubucuruzi ku rwego mpuzamahanga.

     

    Bioniq, izwiho gukora imiti yongera intungamubiri no gutanga serivisi zifasha mu mibereho myiza hifashishijwe ikoranabuhanga, yizeye ko ubufatanye na Ronaldo buzayifasha kwagura isoko. Ronaldo, ufite izina rikomeye kandi rikundwa n'abantu batandukanye ku isi, azagira uruhare mu kumenyekanisha ibikorwa by'iki kigo ku rwego mpuzamahanga.

     

    Uyu munyabigwi wubatse izina muri ruhago akomeje no kugaragaza ko abakinnyi bashobora gufungura indi miryango yo gutera imbere mu bucuruzi, bityo bakagira ahazaza heza nyuma yo kurangiza igihe cyabo mu guconga ka ruhago.

    Cristiano Ronaldo ni umwe mu bakinnyi bashora imari mu bikorwa bitandukanye.
    Ronaldo

     

    Source : https://yegob.rw/cristiano-ronaldo-akomeje-kwandika-amateka-akomeye/

  • Ibikorwa byo gutunganya ishyamba rizitirirwa MTN Rwanda birarimbanije – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye ku wa 26 Ukwakira 2024 mu Muganda Rusange. Cyari cyitabiriwe n'abakozi ba MTN Rwanda ndetse n'abaturage baturiye umusozi wateweho ibiti.

    Ubwo iyi sosiyete yakoraga iki gikorwa, ku rundi ruhande, Umujyi wa Kigali wari uri gutangiza gahunda yo gutera ibiti bisaga miliyoni eshatu mu myaka itanu iri imbere mu murongo wo kugira 'Kigali Itoshye'.

    Umuyobozi w'Ishami rishinzwe Imikoranire n'izindi nzego muri MTN Rwanda, Kayitare David, yavuze ko iyi sosiyete yiyemeje gusubiza bimwe mu byo bungutse mu baturage hagamijwe kugira uruhare mu bikorwa bigamije iterambere.

    Ati 'Ubusanzwe MTN izwiho ibikorwa by'ubucuruzi ariko si byo ikora gusa kuko inakora n'ibindi bigamije guteza imbere abaturage mu nzego nyinshi. Tuzi akamaro k'igiti muri sosiyete, icyo dusaba abaturage ni ukubibungabunga.'

    'Mu mwaka ushize twahateye ibiti ibihumbi 25, ubu tuhateye 100. Intego ni uko hazahinduka ishyamba rya 'MTN Forest' ku buryo umuntu azajya ahicara akaharuhukira niba ashaka no kubona iyo Wifi ayihasange n'ibindi ku buryo byamufasha ariko hitiriwe MTN n'abaturage ba Kanyinya.'

    Umwaka ushize ubwo MTN Rwanda yizihizaga imyaka 25 ishize itangiye gukorera mu Rwanda, warangiye iteye ibiti ibihumbi 25 kuri uyu musozi wo mu Karere ka Nyarugenge.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kanyinya, Dusabeyezu Emmanuel, yavuze ko iyi gahunda ya MTN Rwanda ari ingenzi mu kubungabunga ibidukikije, gufata neza imisozi ihanamye bifasha mu kurwanya isuri.

    Ati 'Mu biti byatewe umwaka ushize habaye ikibazo cy'izuba ryinshi bimwe muri byo birangirika ariko hari ibyabashije gukura, ubu nitugira amahirwe tukabona imvura nyinshi ibi biti bizafata kandi tubikurikirane ku buryo undi mwaka bizaba bimeze neza.'

    Mu nama yabaye nyuma y'uyu muganda, hagaragajwe ko hari abaturage baturiye uyu musozi bawuragiriraho amatungo, bikaba ariyo ntandaro y'iyangirika rya bimwe mu biti byatewe.

    Ubuyobozi bw'Umurenge bwongeye gukebura abaturage bugaragaza ko nta matungo yemerewe kuragirirwa hanze y'ibiraro kandi ko uzafatwa azahanwa n'amategeko.

    MTN Rwanda isanzwe igira uruhare muri gahunda z'iterambere binyuze mu nkingi zinyuranye zirimo iy'uburezi, ubuvuzi, kuzamura imibereho y'abaturage, ndetse na gushyigikira gahunda zimwe na zimwe za leta.

    MTN Rwanda yateye ibiti 100 ku musozi wo mu Murenge wa Kanyinya, aho yari yarateye ibindi biti 25.000 umwaka ushize

    Abakozi batandukanye ba MTN Rwanda bagiye bafata umwanya wo gutera ibiti

    Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Imikoranire n’izindi nzego muri MTN Rwanda, Kayitare David [hagati] yavuze ko iri shyamba rizitirirwa MTN rizashyirwamo ibizafasha abantu kumererwa neza

    Umukundwa Christine Ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri MTN Rwanda, ategura igiti cyo gutera

    Shumbusho Ndabaga wa MTN Rwanda atera igiti

    Umukundwa Christine wa MTN Rwanda atera igiti

    Uyu musozi uzahindurwa uw’ubukerarugendo mu bihe bizaza

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kanyinya, Dusabeyezu Emmanuel, yavuze ko ibi biti bizakomeza kwitabwaho

    Nyuma yo gutera ibiti, habayeho n’igikorwa cyo gusibura imiyoboro y’amazi ku muhanda uri haruguru y’umusozi wateweho ibiti

    Nyuma y’umuganda wo gutera ibiti, abaturage bagiranye ibiganiro

    Abakozi ba MTN Rwanda baremeye umuturage wari ukeneye ubwisungane mu kwivuza

    Amafoto: Jabo Robert


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibikorwa-byo-gutunganya-ishyamba-rizitirirwa-mtn-rwanda-birarimbanije

  • Ibiciro byageze hanze byu mukino uzahuza u Rwanda na Djibouti – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe y'igihugu ya Djibouti yitegura kwakira u Rwanda mu mukino wo kwishyura mu majonjora y'irushanwa rya CHAN 2024, umukino uzabera kuri Stade Amahoro tariki ya 27 Ukwakira 2024, guhera saa cyenda z'amanywa (15h00). Djibouti ni yo izakira uyu mukino i Kigali, nyuma y'uko Stade yabo idakomeje guhabwa uburenganzira bwo kwakira imikino mpuzamahanga.

    Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Djibouti (FDF) ryamaze gushyira ahagaragara ibiciro by'amatike y'uyu mukino, aho byateguwe mu byiciro bitandukanye kugira ngo byorohere abafana b'ingeri zose kwitabira no gushyigikira ikipe yabo.

    Ibiciro by'amatike byo kwinjira muri uyu mukino ni ibi bikurikira:

    Upper Bowl: 1,000 Frw ku batatinze kugura amatike, naho ku munsi w'umukino igiciro kizaba 2,000 Frw.

    Lower Bowl: 1,000 Frw mu bihe bya mbere, ariko ku munsi w'umukino igiciro kizaba 2,000 Frw.

    VIP: 10,000 Frw, byagumye uko ari n'iyo waba uguriye ku munsi w'umukino.

    VVIP: 30,000 Frw.

    Executive Suite: 50,000 Frw.

    SkyBox: 1,000,000 Frw.

    Amatike aragurishwa hakoreshejwe uburyo bwa telefoni aho ushobora guhamagara *939*31# cyangwa unyuze ku rubuga rwa gahunda.palmkash.com kugira ngo utangire ugureitike hakiri kare.

     

    Source : https://yegob.rw/ibiciro-byageze-hanze-byu-mukino-uzahuza-u-rwanda-na-djibouti/