Blog

  • Gicumbi: Abadepite bafatanyije n'abaturage kubaka ibiro by'akagari – #rwanda #RwOT

    Ibikorwa byaranze uyu muganda birimo gutera ibiti bigera ku 5000 hagamijwe kubungabunga ibidukikije by'umwihariko banifatanyije n'abaturage gutangiza umushinga wo kubaka ibiro by'Akagari uzatwara agera kuri miliyoni 17 Frw.

    Abitabiriye umuganda bashimye uruhare Abadepite bagize mu gusura imirenge itandukanye ya Gicumbi no kwifatanya nabo mu muganda wabereye mu Kagari Rukurura katari gafite ibyumba byo gukoreramo.

    Rweneka James utuye mu murenge wa Kaniga yagize ati “Twashimye uko abayobozi bamanutse bagafatanya natwe mu muganda rusange wo gutangiza umushinga wo kubaka ibiro by' Akagari, twanishimiye ko baduhaye umwanya tugatanga ibibazo n'ibitekerezo byacu byerekanye imiyoborere myiza tugezeho kandi twizeye ko bazadukorera ubuvugizi.”

    Umuyobozi w'Akagari ka Rukurura, Niyonzima Jean Baptiste, aganira na IGIHE yagize ati “Maze imyaka ine n'igice nyobora Akagari ka Rukurura twakoreraga mu irerero ry'abana nyuma y'uko bari boherejwe mu marerero yo mungo. Twishimiye ko tugiye kwagura inyubako tuzajya dutangiramo serivisi zigenewe abaturage.'

    Hon. Depite Ndangiza Fatuma wari uhagarariye itsinda ry'Abadepite basuye Akarere ka Gicumbi yashimye umurava abaturage berekanye mu muganda rusange wo kwiyubakira aho bazajya batanga ibyifuzo byabo mu gihe bakeneye guhura n'abayobozi b'inzego z'ibanze.

    Ati” Twishimiye uburyo mwatwakiriye n'ubwuzu bwinshi kandi mukerekana ishyaka n'umurava mu bikorwa by'umuganda twakoranye, mwisanzuye mutwereka ibitekerezo, ibibazo n'ibyifuzo mufite. Natwe ntituzabatererana, tugomba kubigeza mu Nteko Ishinga Amategeko bikaganirwaho kuko nibyo natwe dushinzwe.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, yasobanuriye abaturage ko hateganijwe kubaka aho inzego z'ibanze zikorera gusa n'abaturage bakajya bagira uruhare mu bibakorerwa.

    Ati 'Umwaka ushize twubatse utugari dutatu no muri uyu tuzubaka utundi dutatu. Harateganywa gusanwa utugari 15 ibi n'ibikorwa biba bijyana umuturage kw'isonga hagamijwe kujya muhabwa serivisi nziza, aho mwakorera inama n'abayobozi banyu, gusa namwe musabwa kujya mugira uruhare mu bibakorerwa tugafatanya mu iterambere.'

    Ibiro by'Akagari ka Rukurura biteganijwe ko bizuzura bitwaye miliyoni 17 Frw harimo inkunga y'Akarere ingana na miliyoni 5 Frw, ndetse n'uruhare rw'inama njyanama y'Akagari n'Umurenge bafatanije n'imiganda y'abaturage bakazakora ibikorwa bingana na miliyoni 12 Frw.

    Hon Depite Ndangiza Madina yashimye umurava w’abaturage mu kugira uruhare mu bibakorerwa

    Habayeho umwanya wo gutanga ibitekerezo

    Depite Emmauel Ndoriyobijya na Depite Madina Ndangiza bafatanije n’izindi nzego gutera ibiti

    Abakozi batangiye imirimo yo kubaka Akagari ka Rukurura

    Amashuri yakoreragamo ibiro by’ Akagari hafi yaho niho basijije ikibanza cyo kubakamo

    Abadepite bafashe umwanya wo kumva ibitekerezo n’ibibazo by’abaturage


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gicumbi-abadepite-bifatanije-n-abaturage-kubaka-ibiro-by-akagari-byakoreraga-mu

  • Ubushomeri bwaragabanutse mu gihembwe cya gatatu cya 2024 – #rwanda #RwOT

    Ni ubushakashatsi bwashyizwe hanze kuri uyu wa 26 Ukwakira 2024. Bugaragaza ko Abanyarwanda bafite imyaka 16 kuzamura, bivuze ko bemerewe kugira umurimo bakora ari miliyoni 8,3; miliyoni 4,5 muri bo muri Kanama 2024 bari bafite akazi mu gihe abarenga ibihumbi 817 bari abashomeri, na ho abarenga miliyoni eshatu ntibari ku isoko ry'umurimo.

    Imibare igaragaza ko igipimo cy'ubushomeri cyagabanyutseho 2.7% kigera kuri 15.3%.

    NISR ivuga ko abarenga miliyoni enye, bangana na 58% bari ku murimo ariko badatanga umusaruro uko bikwiye, umubare munini ukaba abagore bangana na 65.6% by'abagore bari ku isoko ryumurimo bose ugereranyije n'abagabo bangana na 50%.

    Biyongera cyane ku rubyiruko kuko ari 59.8% badatanga umusaruruo uko bikwiye mu gihe abakuru ari 56.5%.

    Urwego rwa serivisi rugenda rwigarurira isoko ry'u Rwanda kubera ibikorwa byo kwakira inama mpuzamahanga n'ibikorwa by'imikino n'imyidagaduro bituma muri iki gihembwe ari rwo rwatanze akazi kenshi kuko rwihariye 45.4% by'abafite akazi, ubuhinzi bukagira 32.6% na ho abakora mu nganda bageze kuri 22%.

    Imibare igaragaza ko abantu bari ku isoko ry'umurimo mu Rwanda, baba abafite akazi n'abiteguye gukora, bagiye biyongera kuko nko muri Kanama 2023 bari 59.8% bagera kuri 64.1% muri Kanama 2024, bigaragaza izamuka rya 4%.

    Ibipimo bigaragaza ko abagore bari ku isoko ry'umirimo muri rusange ari bake ugereranyije n'abagabo, icyuho hagati y'abagabo n'abagore kikabarirwa kuri 17.8%.

    Komisiyo Ishinzwe Abakozi ba Leta igaragaza ko hakiri ahantu henshi abagore batagera kuri 30% by'abari mu kazi kuko nko mu Banyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge, abagore ari 19% mu gihe abagabo ari 81%.

    Perezida w'Agateganyo w'Inama y'Abakomiseri muri Komisiyo y'Igihugu Ishinzwe Abakozi ba Leta, Barnabé Muhire Sebagabo aherutse gutangaza ko imibare y'abantu basaba akazi ku myanya Leta ishyira ku isoko biganjemo abagabo cyane bituma n'icyuho cy'uburinganire hagati y'abagabo n'abagore gikomeza kwiyongera.

    Ati 'Abagore basaba akazi mu nzego za Leta ni bake ugereranije n'abagabo kuko ari 177.043 mu gihe abagabo ari 400.951. Ibi bituma mu byiciro bikurikiyeho (gutoranywa, kwitabira, gutsinda no gushyirwa mu myanya) bakomeza kuba bake.'

    Bigaragara ko abagore ibihumbi 29 bitabiriye gupiganira imyanya y'imirimo y'akazi muri Leta mu mwaka ushize, 1574 ni bo gusa batsinze, 716 bahita bashyirwa mu myanya mu gihe abandi 745 bashyizwe ku rutonde rw'abategereje ahaboneka umwanya.

    Yagaragaje ko hataramenyekana impamvu zituma abagore batitabira gupiganirwa akazi mu myanya ya Leta ariko hagiye gukorwa ubushakashatsi buzashyira hanze izi mpamvu.

    Muri rusange abantu 2.994.454 batari ku isoko ry'umurimo barimo 45.9% bakora ubuhinzi bucirirtse, 15.8% ni abanyeshuri mu gihe 38,3% ni abageze mu zabukuru, abafite ubumuga n'abandi bacitse intege batagishishikarira gushaka imirimo.

    Umubare w’abari ku isoko ry’umurimo wariyongereye n’ubushomeri buragabanyuka

    Abarenga 58% ntibabyazwa umusaruro uko bikwiye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubushomeri-mu-banyarwanda-bwaragabanyutse-mu-gihembwe-cya-gatatu-cya-2024

  • Hagiye guterwa ingemwe nshya miliyoni 1.5 z'ikawa zisimbura izishaje – #rwanda #RwOT

    Ikawa ni kimwe mu bihingwa ngengabukungu bigira uruhare rukomeye mu iterambere ry'u Rwanda.

    Nk'urugero gahati ya 2017 na 2023, u Rwanda rwinjije miliyari zisaga 600 Frw avuye muri toni ibihumbi 113 z'ikawa yoherejwe mu mahanga.

    Muri gahunda y'imyaka itanu yo kwihutisha iterambere ry'ubuhinzi (PSTA 5), izarangira muri 2029 u Rwanda rwihaye intego yo kuzaba rwinjiza miliyoni 160$, avuye ku musaruro mwinshi kandi mwiza w'ikawa uzaba woherezwa mu mahanga.

    Kugira ngo iyo ntego izagerweho NAEB yatangiye kuvugurura ibiti by'ikawa, byitezweho kuzongera no kunoza umusaruro wayo, bigateza imbere abahinzi bayo, n'ubukungu bw'igihugu muri rusange.

    Binyuze mu Mushinga PSAC, ugamije guteza imbere abahinzi bato b'ibihingwa byoherezwa mu mahanga, ubafasha kongera umusaruro mu bwinshi no mu bwiza hazaba amavugurura abiri y'ingenzi ku gihingwa cy'ikawa; gusimbuza ibiti by'ikawa birengeje imyaka 30 bitewe kuko biba bitagitanga umusaruro wifuzwa, no gusazura ibiti bimaze nibura imyaka irindwi bitewe, mu rwego rwo kubigarurira ubuzima, birusheho gutanga umusaruro mwinshi kandi mwiza.

    Muri iyi myaka ine, hazavugururwa ikawa mu turere dutandatu turimo Karongi, Nyamasheke na Rusizi two mu Ntara y'Iburengerazuba, na Nyamagabe, Huye na Ruhango mu Ntara n'Amajyepfo, hakazasimbuza ibiti by'ikawa bihinze ku buso bwa hegitari 3,050, hanasazurwe ibiti biteye ku buso bwa hegitari 1.082.

    NAEB ivuga ko kugira ngo umusaruro w'ikawa ivuguruye uzaboneke ari mwinshi, mwiza, kandi vuba, ubu harimo gutegurwa ingemwe nziza, zerera igihe gito kandi zitanga umusaruro ushimishije zo mu bwoko bwa RAB C 15, zizahabwa abahinzi ku buntu, bakazazitera hirya no hino mu gihugu.

    Ubu hamaze gutegurwa ingemwe 1,559,724 zizaterwa mu Ugushyingo 2024, hakazakomeza gutegurwa no guterwa izindi buri mwaka, kugeza ubwo ubuso bwose bwateganyijwe buzaba bumaze gterwaho.

    Umuyobozi w'Ishami rishinzwe ibihingwa gakondo birimo ikawa muri NAEB, Alexis Nkurunziza, yatangaje ko ikigo akorera kizafasha abahinzi kubona ifumbire kandi bakanahugurwa ku buryo bwo kuvugurura ikawa.

    Ati 'Mu gusimbuza ibiti bishaje no gutera ingemwe nshya, NAEB izatanga inyunganizi y'amafaranga azatuma icyo gikorwa cyihuta. Mu bundi bufasha abahinzi bazahabwa hagamijwe kwihutisha ibikorwa byo kuvugurura ubuhinzi bw'ikawa no kongera umusaruro, harimo ifumbire abahinzi bazahabwa ku buntu, ndetse n'amahugurwa bazahabwa binyuze mu mashuri y'abahinzi mu murima.'

    Gahunda yo gusazura no gusimbuza ibiti by'ikawa bishaje izatanga akazi ku baturage bazagira uruhare mu mirimo itandukanye izakorwa, ndetse imirimo yo gutegura ingemwe zizaterwa yatanze akazi ku bagore n'urubyiruko bibumbiye mu matsinda.

    Gusimbuza ibiti birengeje imyaka 30 no gusazura ibiti bimaze imyaka irindwi, ni uburyo bw'ingenzi cyane ku gihingwa cy'ikawa bukoreshwa hirya no hino ku Isi mu bihugu byateye imbere mu buhinzi bw'ikawa, kuko bufasha ikawa kongera kugira ubuzima bwiza, kongera umusaruro, kongera ireme (ubwiza) ry'imbuto z'ikawa, ndetse no kurwanya indwara zibasira ibiti bishaje.

    Biteganyijwe ko agaciro k'ibyoherezwa mu mahanga kazikuba kabiri kave kuri miliyari 3,5$ kakazagera kuri miliyari 7,3$ mu 2029.

    Hateguwe ingemwe zirenga miliyoni 1.5 zizifashisha mu gusimbuza izashaje


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hagiye-guterwa-ingemwe-nshya-miliyoni-1-5-z-ikawa-zisimbura-izishaje

  • Amerika yashyize ahagaragara ingamba nshya zo kuyobora isiganwa rya AI ku Isi #rwanda #RwOT

    Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Joe Biden, yashyize ahagaragara gahunda nshya zo gukoresha Intelligence Intelligence (AI) mu rwego rwo kubungabunga umutekano w'igihugu, mu gihe isiganwa mpuzamahanga ryo guhanga udushya mu ikoranabuhanga riri kwihuta.

    Kuwa 24 Ukwakira mu 2024, Biden yagaragaje ingamba mu masezerano nshya mpuzamahanga y'umutekano, yibanze kuri AI (NSM), asaba ko guverinoma ye yaguma ku isonga mu iterambere ry'umutekano wizewe.

    Ibigo byo muri Amerika bishimangira imiyoboro y'itumanaho rya semiconductor, mu gushyira ibitekerezo bya AI mu ikoranabuhanga rishya rya guverinoma, no gushyira imbere gukusanya amakuru ku bikorwa by'amahanga yo guhungabanya ubuyobozi bwa AI muri Amerika.

    Umukozi w'ubuyobozi bwa Biden wavuzwe na AFP, ibiro ntaramakuru by'Ubufaransa byagize biti: 'Twizera ko tugomba guhangana n'abanzi bacu no kugabanya iterabwoba riterwa no gukoresha AI'.

    Inyandiko ya White House yashimangiye ko guverinoma igomba gukoresha AI mu kurengera uburenganzira bwa muntu n'indangagaciro za demokarasi. Mu rwego rwo kurinda izi ngamba, birasaba inzego z'Amerika 'gukurikirana, isuzuma ry'ingaruka za AI zijyanye no kwibasira ubuzima bwite bwa muntu, kubogama no kuvangura, umutekano w'abantu n'amatsinda, ndetse n'ihohoterwa ry'umuntu'.

    Aya mabwiriza arasaba ko Washington yafatanya n'abafatanyabikorwa kugira ngo AI 'itere imbere mu ikoreshwa ryaro mu buryo bwubahiriza amategeko mpuzamahanga mu gihe arengera uburenganzira bwa muntu n'ubwisanzure bw'umuntu'.

    Iyi memo ni intambwe iheruka gukorwa n'ubuyobozi bwa Biden mu guhangana n'ikoranabuhanga ryihuta, abayobozi ba Leta zunze ubumwe z'Amerika bateganya ko rizashyira ahagaragara amarushanwa akomeye ya gisirikare n'ubutasi hagati y'ibihugu byose by'Isi.

    Umwaka ushize, Biden yashyize umukono ku itegeko nyobozi ryo kugabanya ingaruka za AI ku baguzi, abakozi, amatsinda mato n'umutekano w'igihugu ariko muri Nyakanga, amatsinda arenga icumi ya sosiyete sivile, nk'ikigo gishinzwe demokarasi n'ikoranabuhanga, cyoherereje abayobozi ba Biden ibaruwa isaba ko hakorwa ingamba zikomeye muri NSM, iyo baruwa yagiraga iti: 'Kuba [AI] yorohereza umutekano w'igihugu na byo bishobora guteza akaga urwikekwe rushingiye, ku moko cyangwa ku idini, no guhungabanya uburenganzira bwite bw'abaturage n'ubwisanzure bw'abaturage'.

    Ukwezi gutaha, Amerika izaterana mu inama y'umutekano ku Isi yibanze kuri AI i San Francisco, aho abafatanyabikorwa bazaharanira guteza imbere imiyoborere myiza y'urwego no guhuza politiki.

    The post Amerika yashyize ahagaragara ingamba nshya zo kuyobora isiganwa rya AI ku Isi appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/amerika-yashyize-ahagaragara-ingamba-nshya-zo-kuyobora-isiganwa-rya-ai-ku-isi/

  • CAF yafashe ibyemeze bikakaye Ku mukino wa Libya na Nigeria – YEGOB #rwanda #RwOT

    Inama y'akanama k'imyitwarire ka CAF (CAF Disciplinary Board) yateranye kugira ngo yige ku kibazo cy'umukino w'amajonjora y'igikombe cya Afurika (TotalEnergies CAF Africa Cup of Nations) wagombaga guhuza Libya na Nigeria. Uwo mukino wari uteganyijwe ku itariki ya 15 Ukwakira 2024 i Benghazi, mu gihugu cya Libya, ariko wasubitswe bitewe no gutinzwa Ku kibuga cy'indege ndetse bagafatwa nabi.

    Ibi byakozwe bihita bituma Nigeria ibona itike yo kujya mu gikombe cya Afurika kuko yujuje amanota 10 .

    1. Libya Ihamwa n'Amakosa : Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru rya Libya ryagaragayeho amakosa mu micungire y'imikino, by'umwihariko mu kugendera ku ngingo ya 31 y'amabwiriza agenga irushanwa rya TotalEnergies CAF Africa Cup of Nations, ndetse no mu ngingo ya 82 na 151 z'igitabo cy'amategeko ahana cya CAF. Ibi byatumye hamenyekana ko Libya itubahirije amategeko y'irushanwa.

    2. Umukino Waciwe: Umukino wa Libya na Nigeria wateganyijwe kuba mu mujyi wa Benghazi wahamijwe ko waciwe, maze Libya ihabwa igihano cyo kuwutakaza ku bitego 3-0. Iyi myanzuro izagira ingaruka zikomeye ku itsinda ry'amakipe mu majonjora ya AFCON, bigatuma amahirwe ya Libya yo kwinjira mu irushanwa agabanuka.

    3. Amande y'Ingaruka: Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru rya Libya rishyiriweho amande angana na 50,000 by'amadolari ya Amerika. Aya mande agomba kwishyurwa mu gihe kitarenze iminsi 60 kuva igihe ubuyobozi bwa CAF bwabamenyesheje iyi myanzuro, bikaba bigamije gukumira amakosa nk'aya mu gihe kizaza.

    4. Icyemezo Cyose Cyahakanywe : Izindi nyandiko zose cyangwa ubusabe bw'inyongera bwasubijwe inyuma nta bwo bwemejwe, bityo bikaba bigaragaza ko CAF idashidikanya ku myitwarire y'amakipe mu irushanwa.

    Uyu mwanzuro wa CAF ufite ingaruka zikomeye ku gihugu cya Libya, kuko ugaragaza uburyo ibitsina byayo mu majonjora bigenda bigabanuka, bikananiza umugambi wo kwitabira igikombe cya Afurika. CAF yakomeje gushimangira ko ibigo byose bigomba kubahiriza amategeko mu irushanwa kugira ngo barinde isura nziza y'umupira w'amaguru ku mugabane wa Afurika.

     

    Source : https://yegob.rw/caf-yafashe-ibyemeze-bikakaye-ku-mukino-wa-libya-na-nigeria/

  • Huye: Abikorera basabwe kwakira neza abarangije mu mashuri y'imyuga – #rwanda #RwOT

    Byasabwe na Ephrem Musonera, Umuyobozi wa Rwanda Polytechnic wungirije ushinzwe amasomo n'ubushakashatsi, mu gikorwa kiswe 'Carrier Fair Day' cyo guhuza abanyeshuri bakiri ku ntebe y'ishuri, abarangije kwiga na ba rwiyemezamirimo kugira ngo babagire inama, cyabereye muri RP Huye ku wa 24 Ukwakira 2024.

    Abanyeshuri biga muri Rwanda Polytechnic(RP), bakunze kugaragaza ko bahura n'ibibazo, ari nayo mpamvu baba bifuza ikibuga gihagije ngo bakuze imyuga yabo bari mu kazi.

    Mushimiyimana Marie Louse, ni umunyeshuri muri RP Huye, wiga ICT, yavuze ko ubumenyi yahawe bwamugeje ku rwego rwo gukora porogaramu ya mudasobwa ifasha abashoferi kwirinda impanuka za hato na hato zo mu muhanda.

    Ati “Nakoze 'software' ikorana na 'camera' ishyirwa imbere mu kinyabiziga, mu gihe umushoferi yasinziriye cyangwa se afite umunaniro cyangwa akaba yibagiwe kwambara umukandara irasona cyane, iyo asinziriye iramukangura, iyo atambaye umukanda nabwo irasona ikamwibutsa ko atawambaye.''

    Furaha Jean de Dieu nawe wo muri RP, Ishami rya Huye, yakoze 'robot' yifashishwa mu guterura imizigo iremereye mu nganda n'ahandi.

    Ati “Njye nakoze robot yifashishwa mu guterura imizigo, igakoreshwa 'Bluetooth' cyangwa ubundi buryo budasabye ko uyikoraho, ushyira 'application' muri telefone yawe bikorana cyangwa muri mudasobwa, ubundi ukajya uyikoresha utayegereye, icyo igufasha ni ukugabanya umubare w'abakozi bagusaba amafaranga badatanga umusaruro, kandi igakora akazi umuntu atashobora.”

    Musonera yasabye abikorera korohereza ababanyeshuri mu gihe baje babagana, kuko ari bwo babasha kwagura impano zabo nyakuri.

    Ati'' Icyo tubasaba ni ubufatanye kuko urabona hari ibintu bishimishije bamaze kugeraho, iyo dukoze igikorwa nk'iki tukabona kompanyi zigera kuri 50 zitabiriye, biba bigaragaza ko ubwo bufatanye buhari. Turasaba guha amahirwe aba bana kuko bemeza ko bashoboye, kandi n'ubugenzuzi dukora turabibona, bityo babe igisubizo ku isoko ry'umurimo.''

    Abahagarariye ibigo bitandukanye bikenera abatekinisiye bakomoka muri RP bavuze ko batahanye indi myumvire, bahamya ko bagiye gushyara mu migambi guha urubuga abana bakiga kugira ngo babashe gukura mu myuga bahisemo.

    Iki gikorwa kigamije kumurika udushya abanyeshuri bakoze no kubahuza n'abikorera bo hirya no hino mu gihugu hagamijwe kubereka amahirwe ahari no kubatyariza guhangana ku isoko ry'umurimo.

    Abiga amashuri y’imyuga bamuritse ibyo bakora


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/huye-abikorera-basabwe-kwakira-neza-abarangije-mu-mashuri-y-imyuga

  • Barcelona yivuganye ikipe ya Real Madrid muri La Liga, El Clasico #rwanda #RwOT

    Kuwa gatandatu, Lewandowski yatsinze inshuro ebyiri mu minota itatu ubwo Barcelona yatsindaga mukeba wayo Real Madrid ibitego 4-0, ibyo bitego bikaba byatsinzwe nuri Shampiyona ya Espagne bwa mbere muri La Liga mu mwaka urenga.

    Mu gihe umukinnyi ukomeye wa Madrid, Kylian Mbappe, yari inshuro yambere akinnye El Clasico, kugeza ubu ukurikiranye La Liga Barcelona ni nayo iyoboye urutonde rwagateganyo rwa shampiyona yya La Liga.

    Kapiteni w'Ubufaransa Mbappe yakomeje gusatira izamu rya Barcelona ariko bikomeza kuba ibyubusa, yagerageje uko ashoboye kose kugira ashimishe abafana ba Santiago Bernabeu, umutima wabo wari wijimye kuko Barcelona yari yatsinze ibitego bine mu gice cya kabiri cy'umukino.

    Ikipe ya Barcelona yatsinze Madrid imikino 42 idatsindwa muri La Liga. Umutoza wa Madrid, Carlo Ancelotti, amaze iminsi myinshi ahitamo Eduardo Camavinga mbere yo gutora Luka Modric, gahunda y'umukino wikipe ye yari isobanutse kuko kurwanira mu mibare no kugerageza gutanga imipira myinshi kuri Mbappe cyangwa Vinicius byari kuba aribyo byiza ariko Barcelona yari yaciye umurongo urinda izamu ryabo.

    Byatumye igice cya mbere gisa nkaho gikomerera Real Madrid ariko gisubiramo, Mbappe yaraririye inshuro umunani zose. Mbappe yibwiraga ko nagera muri Real Madrid azatanga umusaruro mwinshi. ​​Madrid yagerageje gushota mu izamu rya Barcelona ariko biranga ishoti mu gice cya mbere.

    Flick yasimbuye Fermin Lopez na Frenkie de Jong mu gice cya kabiri maze bidatinze Barcelona ifata iya mbere. Robert Lewandowski w'imyaka 36 yatsinze ibitego Lunin kugira ngo berekane ko Barcelona itari ku rwego rumwe na Madrid, ni mu gihe Mbappe yari afite igitego cya kabiri cyatsinze cyo kurarira naho Madrid muri rusange yarwanaga no ibitego kugirango ibe itaseba.

    Lewandowski yanze amahirwe abiri ya yo kurangiza umukino afite hat-trick, arangije aha umupira Raphinha nawe kugira ngo abashe kuba yatsinda. Umukinnyi w'icyamamare mu igihugu cya Espagne Euro 2024 Yamal yatsinze igitego cya Barcelona ku munota wa 77′.

    Amapfoto yaranze umukino:

     

    The post Barcelona yivuganye ikipe ya Real Madrid muri La Liga, El Clasico appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/barcelona-yivuganye-ikipe-ya-real-madrid-muri-la-liga-el-clasico/

  • Ababyeyi ba Buravan bahawe impano mu gitaramo… – #rwanda #RwOT

    Iki gitaramo cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Ukwakira 2024, cyahoze mu nzozi za Yvan Buravan wifuzaga gutaramira muri iyi nyubako kibaye nyuma y'imyaka ibiri yitabye Imana. 

    N’ubwo yatabarutse atageze ku nzozi ze yasigiye abakunzi b'umuziki album yise ‘Twaje’ ari nayo yacuranzwe cyane muri iki gitaramo cyashyizwe mu bikorwa n'umuryango YB Foundation ndetse n'abandi bafatanyabikorwa batandukanye.

    Ubwo igitaramo cyari kigeze ku musozo ababyeyi ba Yvan Buravan bahamagawe ku rubyiniro  bashyikirizwa ifoto ishushanyije ya Yvan Buravan yashushanyijwe  ubwo igitaramo cyari gitangiye.

    Impakanizi na Ruti Joel nibo babimburiye abandi bahanzi muri iki gitaramo cyahurijwemo abahanzi 15 basanzwe bakunzwe mu Rwanda barimo Jules Sentore,Andy Bumuntu, Juno Kizigenza, Ish Kevin, Alyn Sano, France Mpundu, Impakanizi, Mike Kayihura, Nel Ngabo, Mani Martin na Boukuru. 

    Burabyo azwiho kuba ari we muhanzi nyarwanda wakoze amateka mu mpera z'umwaka wa 2018, ubwo yegukanaga igihembo cyitwa 'Prix Découvertes' gitangwa na Radio y'Abafaransa RFI.

    Kuva icyo gihe yashyize imbere gukora ibihangano gakondo, kandi abakiri bato bagerageza umunsi ku munsi gutera ikirenge mu cye.

    Urukundo benshi bakundaga uyu muhanzi rwagaragaje ko ari uw’agaciro ku wa 23 Kanama 2022, mu muhango wo kwizihiza ubuzima bwe kuko yavuzwe ibigwi birimo gukunda abantu, guca bugufi, gushyigikirana n’ibindi byaranze ubuzima bwe.

    Imyaka irindwi atangiye umuziki mu buryo bw'umwuga yari ihagije ngo Yvan Buravan asezerweho nk'intwari mu muhango utarigeze ukorerwa undi muhanzi uwo ari we wese mu Rwanda.

    Yvan Buravan yasezeweho nk'intore, nk'umwana w'igihugu ari nayo mpamvu uyu muhango wabereye ahasanzwe habera ibitaramo bikomeye ndetse akaba ariho yamurikiye Album ye ya mbere muri Camp Kigali.

    Ihema risanzwe rijyamo abantu ibihumbi bitatu ryari ryuzuye ndetse n'abandi benshi cyane ntibabashije kwinjira, basubira mu ngo zabo babikurikirana kuri Televiziyo na YouTube.

    Yvan Buravan wakuranye inzozi zo kuba umukinnyi wa ruhago avuga ko umuziki waje kumira umupira w'amaguru bityo abona aho aganisha ubuzima bwe.

    Mu 2009 ubwo yari yujuje imyaka 14 y'amavuko Yvan Buravan yitabiriye irushanwa ry'ikigo cya Rwandatel yifuzaga abanyempano bashoboraga kubakorera indirimbo, icyo gihe yitwara neza mu guhatana aba uwa kabiri.

    Nyuma yo guhembwa miliyoni 1,5 Frw byatumye abona ko umuziki aricyo kizamutunga aho kuba ruhago nk'uko yari yarakuze abitekereza.

    Kuva mu 2009 Yvan Buravan yatangiye urugendo rwo gutekereza uko yakwinjira mu muziki ariko nanone yagiye agorwa no kubona aho amenera.

    Uyu musore yagiye akora indirimbo zinyuranye ariko zitakunzwe cyane, kugeza mu 2015 ubwo yahuraga n'abagize sosiyete ya New Level yamuhaye ikaze mu muziki nk'umuhanzi wabigize umwuga.

    Yvan Buravan na New Level batangiye urugendo mu 2016 basohora indirimbo nka Bindimo, Urwo ngukunda yakoranye na Uncle Austin, Malaika, Ninjye nawe, Just a dance, This is love, Oya, Garagaza, Si belle, Canga Irangi yakoranye na Active n'izindi nyinshi.

     

     

    Igitaramo “Twaje Fest” cyari kibaye ku nshuro ya mbere cyasize ibyishimo ku mitima y’abakunzi ba muzika nyarwanda

    Abagize umuryango wa Yvan Buravan bafashe ifoto y’urwibutso bari kumwe n’abahanzi bahuriye muri iki gitaramo

    Umuryango wa Yvan Buravan wishimiye impano waherewe muri iki gitaramo cyatuwe umwana wabo

    Aimable Twahirwa aganira n’umubyeyi wa Yvan Buravan  Burabyo Micheal

    Massamba (ubanza ibumoso) yagaragaje ko Buravan yamubereye umunyeshuri mwiza 

    Iki gitaramo kitabiriwe n’umubare munini w’Urubyiruko n’abandi bamenye Buravan mu bihe bitandukanye 

    Kanda  hano urebe amafoto yaranze iserukiramuco ‘Twaje Fest’ ryabaye ku nshuro ya mbere

    AMAFOTO: Ngabo Serge- InyaRwanda.com

     

     

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148075/ababyeyi-ba-buravan-bahawe-impano-mu-gitaramo-twaje-fest-amafoto-148075.html

  • Batashye bakinyotewe! Ibintu 5 byaranze igita… – #rwanda #RwOT

    Abakunzi b'umuziki nyarwanda cyane cyane w'umvikanaho umudiho w'injyana gakondo bageze muri BK Arena ahabereye igitaramo 'Twaje Fest' gisigasira ibigwi n'amateka by'umuhanzi Buravan, witabye Imana mu 2022 azize 'Cancer y'impindura.

    Abageze kuri BK Arena mbere y'uko iki gitaramo gitangira bapimwe kanseri y'impindura bakagirwa inama zabafasha kwirinda iyi kanseri hacurujwe imyenda 'iriho amafoto ya Yvan Buravan igura yaguraga ibihumbi 30 Frw.

    Iki gitaramo cyatangiye ku isaha ya saa mbiri z'umugoroba cyari kiyibowe na Massamba Intore cyateguwe mu rwego rwo kuzirikana, ibikorwa n'amateka ya Yvan Buravan wavutse tariki 27 Gicurasi 1995, yitabye Imana tariki 17 Kanama 2022 (yari afite imyaka 27 y'amavuko).

    Yvan Buravan yahoranye inzozi zo gukorera igitaramo muri BK Arena nkuko yagiye abigarukaho mu biganiro yagiye agirana n'abantu batandukanye ndetse album 'Twaje' yifuzaga kuzayimurikira muri iyi nyubako.

    Iki gitaramo yari afite mu nzozi kibaye nyuma y'imyaka ibiri uyu muhanzi yitabye Imana, ibitekerezo bye bishyizwe mu bikorwa n'umuryango YB Foundation ndetse n'abandi bafatanyabikorwa batandukanye bagiye kumurikira abanyarwanda n'abakunzi ba muzika ibikorwa Yvan Buravan yasize birimo ibihangano bishya atashyize hanze ndetse n'ibindi byahurijwe kuri Album 'Twaje Deluxe'.

    Impakanizi na Ruti Joel nibo babimburiye abandi bahanzi muri iki gitaramo cyahurijwemo abahanzi 15 basanzwe bakunzwe mu Rwanda barimo Jules Sentore, Andy Bumuntu, Juno Kizigenza, Ish Kevin, Alyn Sano, France Mpundu, Impakanizi, Mike Kayihura, Nel Ngabo, Mani Martin na Boukuru.

    Abakunzi ba muzika nyarwanda batunguwe no kubona igitaramo kirangiye ku isaha ya saa ine nyamara bumvaga aribwo batangiye kujya mu mujyo w'igitaramo dore ko bumvaga bagishaka kuririmba indirimbo za Yvan Buravan ndetse n'abahanzi bahuriye muri iki gitaramo.

    1.Abahanzi bagiye babisikana ku rubyiniro

    Abahanzi bose banyuze ku rubyiniro birimbanye n'itsinda ry'ababyinnyi ba Ishami Talent babyinnye indirimbo zose zacuranzwe muri iki gitaramo.

    Alyn Sano na Jules Sentore bahuriye ku rubyiniro, Alyn Sano aririmba indirimbo, 'Rumuri', ubwo bari bageze ku ndirimbo 'Ni Yesu' ya Yvan Buravan gusa Impokanizi yabasanze ku rubyiniro barayiririmbana. 

    Mani Martin yaririmbye indiirimbo ze ndetse n'izindi zirimo 'Tiku Tiku' ya Yvan Buravan ayibyinana na France Mpundu.

    2.Andy Bumuntu yaserukanye na France Mpundu mu mbyino zanyuze benshi

    Abahanzi Andy Bumuntu na France Mpundu batunguranye mu mbyino zanyuze benshi bari muri iki gitaramo baririmbana indirimbo zirimo 'Darling' ya France yakoranye na Yvan Buravan bakurikirzaho 'On Fine' mubyino zidasanzwe abyinana na France Mpundu.

    3.Ish Kevin, umuraperi rukumbi waririmbye muri Twaje Fest

    N’ubwo abahanzi barengaga 15, ariko bamwe batunguwe n’uburyo iki gitaramo cyaririmbyemo Umuraperi.

    Ish Kevin afitanye indirimbo ‘VIP’ na Buravan. Ariko iyo usubije amaso inyuma ukareba, Buravan mu bihe bitandukanye yatanze umusanzu we mu baraperi.

    Kuva iki gitaramo cyakamwamamaza, hari abatekerezaga ko kizaririmbamo abandi baraperi ariko siko byagenze, kuko Ish Kevin ariwe gusa waririmbye.

    Uyu musore yagaragaje imbaraga zidasanzwe, arishimirwa mu buryo bukomeye, kugeza ubwo yaririmbye ipantalo igacika hagati ya maguru. Yihutiye kujya kuyihindura yambara ikabutura.      

    4.Iki gitaramo cyasize ishusho y’ubufatanye

    Ni gacye mu Rwanda haba ibitaramo bihuriza hamwe abahanzi bagafatanya mu ndirimbo nk’uko byagaragariye benshi muri ‘Twaje Fest’.

    Alyn Sano yaririmbye indirimbo ye ‘Rumuri’ afashijwe na Jules Sentore, ‘Sakwe Sakwe’ yafatanyije na Boukuru ndetse na France Mpundu.

    Ni mu gihe Juno Kizigenza yaririmbye ‘Yaraje’ afatanyije na Nel Ngabo- Abahanzi bamwe bo mu kiragano gishya cy’umuziki.

    Umuhanzikazi Boukuru yaririmbye Mike Kayihura ariwe umucurangira indirimbo. Ni mu gihe Andy Bumuntu yaririmbanye na France Mpundu indirimbo zirimo nka ‘On Fire’ ndetse na ‘Darlin’.

    5.Nta mushyashyuragamba…. Alyn Sano yagaragaye kenshi kurusha abandi

    Mu Rwanda abakurikira ibitaramo bamenyereye ko ibitaramo biba bifite abashyushyarugamba (MC) bayoboye igitaramo kuburyo baza buri nyuma y'umuhanzi bakaganiriza abitabiriye cyangwa bakavuga umuhanzi ukurikiyeho.

    Muri iki gitaramo siko byagenze kuko nyuma ya Massamba Intore watanze ikaze ku bitabiriye abahanzi bakurikiranye umwe k'uwundi abandi bazira rimwe bakaririmbana mu buryo ubona ko bwari bateguwe neza ntawabusanyije na mugenzi we.

    Buri muhanzi yamenyaga iminota akoresha akavaho agakurikirwa n'undi nawe akabigenza uko kugeza igitaramo kirangiye.

    Mu bahanzi banyuze ku rubyiniro inshuro nyinshi Alyn Sano niwe waje ku rubyiniro inshuro nyinshi ndetse ahindura imyenda inshuro eshatu, akurikirwa na Ruti Joel na Impakanizi abandi zari inshuro zitarenze ebyiri.

    Nel Ngabo na Juno Kizigenza bahuriye ku rubyiniro baririmbana indirimbo “Yaraje”

    Juno Kizigenza yinjiriye mu ndirimbo “Yaraje” yitiriye album ye ya mbere



    Imbyino za Andy Bumuntu na France Mpundu biri mu byishimwe cyane muri iki gitaramo


    Alyn Sano aririmba indirimbo “Mama”

    Mani Martin yagaragaje ubuhanga mu myitwarire yamuranze ku rubyiniro

    Alyn Sano aririmba indirimbo “Rumuri” imwe muzigize album ye ya mbere

    Jules Sentore aririmba indirimbo “Urabaruta bose”

    Massamba Intore niwe watangije igitaramo “Twaje Fest”


    Impakanizi aririmba indirimbo “Ingabe” imwe muzishimiwe cyane

    Nel Ngabo yahaye icyubahiro Yvan Buravan


    DJ Marnaud yatunguranye muri iki gitaramo Twaje Fest

    Ish Kevin yanjiriye mu ndirimbo VIP yakoranye na Yvan Buravan



    Ariel Wayz yishimiwe binyuze mu ndirimbo “Shayo”


    Nel Ngabo ubwo yari ageze ku ndirimbo “Mutualle”

    Abahanzi bahuriye ku rubyiniro baha icyubahiro Yvan Buravan


    Alyn Sano yakoresheje imbaraga nyinshi ku rubyiniro ari kumwe n’ababyinnyi Ishami Talent


    Mike Kayihura na Boukuru bahuriye ku rubyiniro bahuza imbaraga mu ndirimbo “I will be your light”

    Ijwi rya Mike Kayihura ryanyuze benshi binyuze mu ndirimbo yise “I just want to be There”

    Juru, umwe mu bashinze sosiyete y’umuziki ya “Agura” ifasha abarimo Ruti Joel

    Ku rubyiniro hari hateguwe amashusho agaragaza uko Yvan Buravan yari amerewe mu bitaro aherekejwe n’amagambo agira ati “Intore ntipfa ivuna umugara”

    DJ Ira ni umwe mu bitabiriye iki gitaramo




    Abakunzi ba muzika bishimiye ibirori byaranze igitaramo “Twaje Fest”

    Ababyeyi ba Yvan Buravan bishimiye urukundo beretswe muri iki gitaramo

    Umubyeyi wa Yvan Buravan (Burabyo Michel) yanyuzwe no kubona ibirori byateguriwe umuhungu we

    Abarimo Umuyobozi Wungurije w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), Isheja Butera Sandrine bitabiriye iki gitaramo

    Uyu musore akigera muri BK Arena bamwe bamubwiye ko asa na Yvan Buravan





    Ubwo igitaramo cyari kigeze ku musozo bahanzi bose bahuriye ku rubyiniro baririmbana indirimbo “Twaje”

    Abakunzi ba muzika nyarwanda bakurikiye igitaramo bahagaze kuva ku munota wa mbere kugeza kirangiye

    Kanda hano urebe amafoto yaranze iserukiramuco “Twaje Fest” ryabaye hizihizwa ubuzima bwa Buravan

    AMAFOTO: Ngabo Serge- InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148076/batashye-bakinyotewe-ibintu-5-byaranze-igitaramo-cyakoze-ku-marangamutima-yabakunzi-ba-bur-148076.html

  • Nyamasheke: Ingo zirenga ibihumbi 34 ntizihagije mu biribwa – #rwanda #RwOT

    Yabivugiye mu Karere ka Nyamasheke ku wa 25 Ukwakira 2024, ahizihirijwe Umunsi Mpuzamahanga w'Ibiribwa.

    Nyamasheke ni kamwe mu turere dufite ingo nyinshi zitihagije kuko izigera ku 34.282 zihwanye na 36% zitihagije mu biribwa, mu gihe ku mpuzandengo mu Rwanda ingo zitihagije mu biribwa ari 20,6%.

    Ibi ni byo byatumye Guverinoma y'u Rwanda ihitamo kwizihiriza uyu munsi mu Karere ka Nyamasheke mu rwego rwo gukangurira abaturage bako kongera umusaruro w'ubuhinzi n'ubworozi.

    Nyamasheke ifite abaturage benshi batunzwe n'ubuhinzi n'ubworozi kuko 95% by'abantu 434,221 batuye aka Karere ari abahinzi.

    Musabyimana Théophile, umuhinzi mworozi wo mu Murenge wa Nyabitekeri, yavuze ko mu mbogamizi bahura na zo zituma batihaza harimo kutabona imashini zuhira no kuba ifumbire mvaruganda itinda kubageraho.

    Ati 'Iyo imvaruganda itinze hari ubwo dupfa gutera cyangwa tugateza ifumbire itariyo. Ibyo bituma tutabona umusaruro uhagije'.

    Abahinzi basaba Leta ko yabafasha kugura ifumbire mvaruganda ku buryo igihe cyose umuhinzi ayikenereye yayibona.

    Igiraneza Berthe yavuze ko kugira ngo babashe kwihaza mu biribwa bakeneye imashini zivomerera imyaka.

    Ati 'Iwacu i Nyabitekeri ntabwo turabona imvura y'umuhindo, dufite ikibazo ko inzara izatwica. Turasaba Leta ko yadufasha tukabona imashini zuhira kuko imvura yaguye rimwe ndetse n'abateye imyaka iri kumira mu mirima'.

    Nyabyenda Jean Paul uhagarariye Hinga Wunguke mu Karere ka Nyamasheke na Nyamagabe, yavuze ko mu busesenguzi bakoze basanze kimwe mu bituma abaturage ba Nyamasheke batihaza mu biribwa harimo kutabona inyongeramusaruro nyinshi kandi hafi.

    Ati 'Usanga umuntu w'i Nyamasheke umwe ajya gushaka inyongeramusaruro i Kamembe, Karongi cyangwa i Kigali. Mu rwego rwo gusubiza iki kibazo tugiye kububakira ikigo cy'icyitegererezo mu nyongeramusaruro'.

    Iki kigo kizaba gifite inshingano yo kubegereza inyongeramusaruro, gutanga amahugurwa y'ubuhinzi no kuvura amatungo n'ibihingwa igihe byarwaye.

    Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr. Mark Cyubahiro Bagabe, yavuze ko Umunsi Mpuzamahanga w'Ibiribwa usanze u Rwanda ruhagaze neza ariko avuga ko bidahagije. Yatanze urugero ku kuba 40% by'ibiribwa mu Rwanda bitumizwa mu mahanga.

    Ati 'Ntidushonje, ntabwo dusuhuka ariko ntabwo bihagije. Ingo 20,6% mu Rwanda ntizifite ibiribwa bihagije, ni yo mpamvu tugifite akazi kenshi ko gukora'.

    Minisitiri Dr Bagabe yibukije abaturage ba Nyamasheke ko bafite amahirwe arimo Ikiyaga cya Kivu, na nkunganire Leta ishyira kuri serivisi zirimo imashini zuhira, ku bwishingizi bw'imyaka n'amatungo no ku nyongeramusaruro, bityo ko bakwiye kuyabyaza umusaruro bakava mu turere dufite ikibazo cy'ibiribwa.

    Imiryango 14 yorojwe muri Girinka, na yo yoroje abandi

    Umuhinzi w’i Nyamasheke ubikora kinyamwuga yamuritse igitoki cy’ibilo 150 yejeje

    Minisiti Dr. Marc Cyubahiro Bagabe yavuze ko hari intambwe yatewe mu kwihaza mu biribwa ariko ko idahagije


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-ingo-zirenga-ibihumbi-34-ntizifite-ibiribwa-bihagije