Blog

  • I Rubavu hatashywe Kivu Intare Arena izajya yakira inama mpuzamahanga – #rwanda #RwOT

    Ni inyubako yiswe Kivu Intare Arena, yuzuye itwaye asaga miliyari 5.7 Frw.

    Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi muri ako karere, bishimiye kuba iyo nyubako yuzuye, bagaragaza ko igiye guteza imbere akarere.

    Nzafashwanimana James aganira na RBA yagize ati 'Aha nigeze kuhanyura kera ari ahantu h'ikigunda hatari heza ariko uburyo hameze uyu munsi biranyereka ko imbere ari heza.'

    Ikimpaye Rosette na we yavuze ko kuzura kw'iyi nyubako ari ibyiza mu bindi nyuma y'amatora ya Perezida, aho Umukandida wa FPR Inkotanyi yatsinze.

    Ati 'Icyo twishimira ni uko twatoye neza umukandida wacu aratsinda. Turi kwishimira intsinzi ya Perezida Paul Kagame.'

    Chairman wa FPR Inkotanyi mu ntara y'Iburengerazuba, Dushimimana Lambert yavuze ko hejuru ya serivisi nziza zizatangirwa muri iyi nyubako, banayitezeho gutanga imirimo.

    Ati 'Hari abantu bazaboneramo imirimo […] Ntitwagiraga ibyumba by'inama bihagije aha i Rubavu. Harimo abazakenera gukoresha iminsi mikuru ariko twe turareva za nama zagutse mpuzamahanga.'

    Iyi nyubako yagenewe kwakira inama mpuzamahanga, ibitaramo n'ibirori. Ifite kandi, ibiro byo gukoreramo, restaurant n'igikoni.

    Kivu Intare Arena, imicungire yayo iri mu maboko ya Intare Investment Company.

    Kivu Intare Arena, yuzuye itwaye miliyari 5.7 Frw

    Iyi nyubako ifite icyumba cyakwakira inama Mpuzamahanga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/i-rubavu-hatashywe-kivu-intare-arena-izajya-yakira-inama-mpuzamahanga

  • Jacky yaterewe ivi #rwanda #RwOT

    Uwitwa Uwase Jacky uzwi cyane mu uruganda rw'imyidagaduro uzwi ku izina rya Jacky yaterewe ivi n'umusore witwa Steve Mutabaruka usanzwe akora ibijyanye no gutegura ubwiza bw'abagore.

    Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa karindwi taliki ya 27 Ukwakira mu 2024 cyibera muri hotel Keza, ibinyamakuru byinshi byari bihari ariko ntibyigeze bitangaza umunsi w'ubukwe bwaba bombi jacky na Steve.

    Ibyamamare byari biri muri iki gikorwa cyo gutera ivi harimo: DC Clement, Atan, Kasuku( Jay Squeeser), Kamaro, Green P, Rujama, Fex Man, Kamarade nabandi,…

    Abaterankunga bari muri iki kirori:

    -Jay Squeeser(Kasuku) doreko we anivugira yuko yabyaye Jacky muri batisimu.

    -Rujama Phones

    Uko Byari bimeze

    The post Jacky yaterewe ivi appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/jacky-yaterewe-ivi/

  • Urubyiruko rukoresha urubuga rwa X rwatanze Mituweli ya miliyoni 2 Frw ku Kamonyi – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyakozwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Ukwakira 2024, Shyaka afatanyije na bagenzi be bakoresha uru rubuga batandukanye.

    Ubwisungane mu kwivuza bwatanzwe bufite agaciro ka miliyoni 2,4 Frw.

    Nyuma yo gukora iki gikorwa, Jean De Nkurunziza uyobora umurenge wa Rugarika, yavuze ko babyishimiye.

    Ati 'Ni igikorwa twakiriye neza. Baje gukorera mu murenge wacu, twakoranye ibikorwa bitandukanye birimo umuganda no kurandura imirire mibi twahinze imboga ndetse tunaha indyo yuzuye abana tubaha n'amata. Twabyakiriye neza kubona urubyiruko rukora ibi bikorwa.'

    Yakomeje avuga ko bari basanzwe abandi bafatanyabikorwa babatera inkunga y'ubwisungane, ariko akaba ari ubwa mbere babonye inkunga y'amafaranga menshi.

    Shyaka Noella wakusanyije inkunga yahawe aba baturage 800, yavuze ko iki gikorwa yagitangiye mu 2023, agamije gutanga umusanzu muri sosiyete.

    Ati 'Nifuzaga ko twakoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo buboneye kandi bwiza. Hari ibyo nzimarisha hari n'ibyo zinyungura ariko nashakaga ko hari umumaro byamarira sosiyete ndimo.'

    Umwaka ushize Shyaka yari yakusanyije inkunga y'ubwisungane bwatanzwe mu karere ka Bugesera ku bantu 430.

    Jean De Nkurunziza uyobora umurenge wa Rugarika, yashimiye Shyaka Noella ku bw’igikorwa yatekereje cyiza

    Uru rubyiruko rwatanze inkunga ya Miliyoni zirenga ebyiri z’amanyarwanda

    Ni ku nshuro ya kabiri igikorwa nk’iki kibayeho

    Uru rubyiruko rwabanje gukorana umuganda n’abaturage

    Aba basore n’inkumi babanje gukora umuganda

    Jean De Nkurunziza uyobora umurenge wa Rugarika, yavuze ko babyishimiye cyane ndetse akaba yakozwe ku mutima n'urubyiruko rufite imitekerereze yo kubaka u Rwanda

    Noella Shyaka (wambaye ikote ry’umweru) ni we wateguye iki gikorwa

    Aba basore n’inkumi babanje gukora umuganda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urubyiruko-rukoresha-urubuga-rwa-x-rwatanze-mituweli-ya-miliyoni-2-frw-ku

  • Rotary Club Rwanda yakoze ubukangurambaga ku kurandura imbasa – #rwanda #RwOT

    Urwo rugendo rwakozwe kuri iki Cyumweru tariki 27 Ukwakira 2024, aho abanyamuryango ba Rotary Club Rwanda n'abafatanyabikorwa bayo bahagurutse kuri Stade Amahoro, berekeza kuri Tennis Club i Nyarutarama.

    Urwo rugendo kandi rwanitabiriwe na Dr. Kayondo King ukuriye Komisiyo yashyizweho na Leta ishinzwe kurwanya imbasa ndetse na Dr. Langa Nelia wari uhagarariye Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima (OMS).

    Dr. Muderevu Alex ukuriye Komisiyo yo Kurwanya imbasa muri Rotary Club Rwanda akanaba umuganga, yavuze ko indwara y'imbasa mu Rwanda koko yacitse ariko ko kuyirwanya byo bitahagaze.

    Ati 'Nubwo imbasa itakiri mu Rwanda kuva mu 1993, tugamije kugaragaza ko tugomba guhora turi maso kuko hari ibindi bihugu ikigaragaramo. Tugomba rero gukora ubu bukangurambaga kugira ngo abantu burusheho kuyirinda kuko ibindi bihugu turagendererana'.

    Yavuze ko ubusanzwe imbasa yandurira mu kanwa biturutse ku byo umuntu ariye cyangwa anyoye birimo virusi iyitera, aho abibasirwa cyane ari abana bari munsi y'imyaka itanu n'abandi badafite ubudahangarwa buhagije.

    Iyo umuntu amaze kuyandura akenshi isiga amaboko cyangwa amaguru bidakora ari byo bibyara ubumuga.

    Dr. Mudelevu yasabye abantu gukomeza umuco wo kugira isuku kuko ari bwo buryo bwo kuyirinda ndetse no gukingiza abana bose kuko inkingo zihari zihagije nk'umuti wo gukomeza gukumira ko iyo ndwara.

    Karema Carole wari uhagarariye Guverineri w'Akarere ka Rotary 9150 u Rwanda rurimo, yavuze ko uwo muryango utewe ishema no kurwanya imbasa ku Isi no mu Rwanda by'umwihariko.

    Yagize ati 'Kuva mu myaka 35 ishize Rotary International ku Isi twinjiye mu rugamba rwo kurwanya indwara y'imbasa. Turi abanyamuryango barenga miliyoni 400 kandi buri umwe atanga 25$ yo kurwanya imbasa buri mwaka'.

    Yavuze ko ayo mafaranga Rotary Club ikusanya akurwamo ahabwa Leta akagurwa urukingo rw'imbasa, andi agakoreshwa mu bukangurambaga ahantu hatandukanye bwo kuyirinda.

    Yongeyeho ko ibihugu 10 biri mu Karere u Rwanda rurimo muri Rotary kuri ubu biri gukusanya 60.000$ yo kurushaho guhangana n'indwara y'imbasa.

    Karema kandi yashimye ubufatanye Leta y'u Rwanda, Rotary Club n'abandi bafatanyabikorwa barimo OMS na UNICEF bafitanye mu guhashya imbasa mu gihugu.

    Guverineri wungirije w'Akarere ka Rotary 9150 mu Rwanda, Suman Alla, yavuze ko Umuryango Rotary International wiyemeje kurwanya imbasa nk'imwe mu ndwara zishobora kwangiza ubuzima bw'umuntu aho bamaze gutangamo agera kuri miliyari 2.1 z'amadolari ku Isi yose kuva mu myaka 35 ishize.

    Yongeyeho ko kandi Rotary International yafashije mu kuvuza imbasa abantu barenga miiliyoni 3.1, kandi ubukangurambaga bwo kuyirandura burundu ku Isi burakomeje.

    Kugira ngo hemezwe ko imbasa yarandutse mu gihugu runaka, habarwa nibura imyaka itatu yikurikiranya nta bwandu bushya bugaragara.

    Ku Isi muri rusange imbasa igaragara muri Pakistan na Afghanistan mu gihe ahandi nko muri Afurika ho ibihugu byinshi byayiranduye ariko hakaba hari ibindi bike idaheruka kugaragaramo ariko bitaremezwa ko yaharandutse burundu.

    Urugendo rwari rugamije ubukangurambaga ku kurwanya imbasa

    Urugendo rwanitabiriwe n’abafatanyabikorwa ba Rotary Club Rwanda

    Uru rugendo rwabereye mu Mujyi wa Kigali

    Dr. Muderevu Alex ukuriye Komisiyo yo Kurwanya imbasa muri Rotary Club Rwanda akanaba umuganga, yavuze ko indwara y'imbasa mu Rwanda koko yacitse ariko ko kuyirwanya byo bitahagaze

    Guverineri wungirije w'Akarere ka Rotary 9150 mu Rwanda, Suman Alla, yavuze ko Umuryango Rotary International wiyemeje kurwanya imbasa nk'imwe mu ndwara zishobora kwangiza ubuzima bw’umuntu ku Isi

    Karema Carole wari uhagarariye Guverineri w'Akarere ka Rotary 9150 u Rwanda rurimo, yavuze ko uwo muryango utewe ishema no kurwanya imbasa ku Isi no mu Rwanda by'umwihariko

    Amafoto: Nzayisingiza Fidèle}}


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rotary-club-rwanda-yakoze-ubukangurambaga-ku-kurandura-imbasa

  • Hagaragajwe icyuho cy'ibikoresho gikoma mu nkokora uburezi bw'ikoranabuhanga – #rwanda #RwOT

    Gahunda ya NST1 iteganyijwe kurangirana n'umwaka wa 2024, ntabwo isize igejeje ikoranabuhanga mu mashuri yose mu Rwanda, ari nayo mpamvu Minisiteri y'Uburezi yashyizeho politiki y'imyaka itanu muri NST2 igamije gushimangira ibyakozwe muri NST1.

    Kuwa Kabiri tariki 22 Ukwakira 2024, Minisiteri y'Uburezi, Urugaga Nyarwanda rw'Abikorera ndetse n'Abahanga udushya, barahuye mu kwiga kuri iyi politiki ndetse n'uburyo izashyirwa mu bikorwa.

    Bagaragaje ko icyuho kinini ari ibikoresho by'ikoranabuhanga bidahagije mu mashuri.

    Umuyobozi Ushinzwe Ikoranabuhanga mu Rugaga rw'Abikorera, Alex Ntale, yavuze ko bashaka kuganira uburyo ba rwiyemezamirimo bafatanya na Leta kugira ngo bazibe icyuho kiri mu ikoranabuhanga ry'uburezi.

    Ati 'Hari ibyo Leta ifite ba rwiyemezamirimo badafite, kandi hari n'ibyo abaterankunga bafite baba bashaka kugeza mu baturage ariko hari umurongo na politiki bigomba kunyuramo kugira ngo bibagereho. Iyi politiki iradufasha twese twisangemo buri wese azi inshingano ze'.

    Ntale yakomeje avuga ko icyuho kiri mu burezi mu ikoranabuhanga, ari ibikoresho bidahagije by'umwihariko mu mashuri yo mu byaro. Yavuze ko iyi politiki y'imyaka itanu aricyo bazibandaho ndetse no guha ubumenyi ababyeyi mu bijyanye n'ikoranabuhanga kugira ngo bajye babona uko bafasha abana babo.

    Yagize ati 'Hari amashuri ataragira ubushobozi buhagije ngo buri munyeshuri abe yagira mudasobwa ye. Mu gihe ubushobozi butaraboneka, ni ukwiga ku ngamba twakoresha kugira ngo ibikoresho bihari bisaranganywe ku buryo byafasha iterambere ry'ikoranabuhanga mu burezi kuzamuka.'

    'Kugira ngo uteze imbere ikoranabuhanga kandi hari igihe uba ukeneye ababyeyi nabo ngo bige ikoranabuhanga kugira ngo bazafashe abana babo mu gihe bari gusubira mo amasomo yabo mu rugo.'

    Umuyobozi w'ikoranabuhanga muri Minisiteri y'Uburezi, Rwigamba Bella, yagarutse kuri bimwe mu bizibandwaho muri iyi politiki, avuga ko Leta izafatanya na ba rwiyemezamirimo ndetse n'abahanga udushya kugira ngo bashyire mu bikorwa iyi politiki izafasha kuziba icyuho kiri mu burezi kugira ngo burusheho gutezwa imbere binyuze mu ikoranabuhanga.

    Yagize ati 'Iyi politiki nishyirwa mu bikorwa, bimwe mu byo tuzibandaho ni ugufasha abarimu kuba abahanga mu guhanga ibyo bakwigisha mu mashuri. Yego hari ibisanzwe bihari ariko biba byiza hari n'ibindi dukuye ahandi, kandi twizeye ko bizaba ingirakamaro ku banyeshuri bacu.'

    Yakomeje avuga ko bazafatanya na ba rwiyemezamirimo kugira ngo iyi politiki ishyirwe mu bikorwa kandi ko ari ibintu bitagomba gutinda mu gihe iyi politiki izaba yemejwe.

    Iyi Politiki niyemezwa nibwo Leta izegera ba rwiyemezamirimo, abahanga udushya bo mu bigo bitandukanye kugira ngo ishyirwe mu bikorwa.

    Haracyari icyuho cy’ibikoresho mu burezi

    Rwigamba Bella, Umuyobozi w’ikoranabuhanga muri Mineduc

    Ntale Alex yagaragaje ko hari icyuho cy’ibikoresho mu burezi bw’ikoranabuhanga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hagaragajwe-icyuho-cy-ibikoresho-gikoma-mu-nkokora-uburezi-bw-ikoranabuhanga

  • Mike Tyson yavuze ko abagore ari indashima #rwanda #RwOT

    Umukinyi w'iteramakofi muri Leta zunze ubumwe bwa'America Mike Tyson yagize Ati : 'Naherezaga abakobwa amadolari 30.000 $ kugira ngo turarane mw'ijoro rimwe. Amazina ye nyakuri yitwa Michael Gérard Tyson umugabo wimyaka 58 yamavuko, yavukiye i New York

    Uyu mugabo asanzwe akina umukino w'iteranamakofe(Boxeur), yagize icyo avuga ku buzima bwiwe bwite aho yagize ati: 'njyewe mukazi kanjye ko kurwana sinshobora kurwana Ntarabona amafaranga mbanemerewe ibyo bikaba mu bituma nyajyana mu bakobwa no mu bagore beza, nahoraga mpa abakobwa amafaranga y'amadolari 30.000 ubwo uyavunjishije mu Manyarwanda arangana 40,650,208,20 ayo mafaranga ubwo yabaga aray'ijoro rimwe.

    Nari naratwawe n'abakobwa, n'igihe byandambiye nshaka kubireka byarangoyee Cyane kuko nagumye mbona abandi bakobwa beza cyane kuruta abambere nongera nipfuza Kuryamnaa nabo. Nari mfite abakobwa benshi cyane kandi Tugendana kuko numvaga atari ikirori gisumba Kurarana n'abakobwa beza cyane.

    Ariko icyo nababwira kugeza ubu ntamukobwa n'umwe muri bo tukirikumwe, bamwe muri bo nabaguriye amazu amamodoka meza n'ibyo bashakaga byose ariko byarangiye benshi banyihumuyeho Kubera amahera yagiye ashira, abandi bagenda banyibye nibyo nari Mpfite.

    Nari mfite amafaranga menshi cyane nahoraga nsohora mu bagore n'abakobwa ngo banyemere ariko nasanze byose aribyubusa kuko abakobwa ntakintu nakimwe wakora ngo ubemeze baguma Bashaka byinshi, naricujije ibyo nakoze nabonye ko ibyo nakoze byose byari ibyubusa.

    The post Mike Tyson yavuze ko abagore ari indashima appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/mike-tyson-yavuze-ko-abagore-ari-indashima/

  • Djibouti yatsinze u Rwanda 1-0 hashakwa itike ya CHAN 2025, Amavubi ahita yongeramo abandi bakinnyi bane #rwanda #RwOT

    Ikipe y'igihugu ya Djibouti yatsinze Amavubi y'u Rwanda igitego kimwe ku busa cyatsinzwe ubwo hari ku munota wa 79, ni igitego cyatsinzwe na Gabriel Dadzie.

    Uyu mukino wabereye kuri Sitade Amahoro wakinwe mu rwego rwo gushaka itike y'igikombe cya Afurika cy'abakinnyi bakina imbere mu gihugu.

    Ikipe y'u Rwanda yabanjemo ni ikipe yari amasura mashya ugereranyije n'abari bitezwe ko babanzamo kuko nko mu gice gisatira umutoza Frank yari yahisemo gukoresha Iyabivuze Osee.

    Umutoza w'Amavubi, Frank Spittler Torsten, yahisemo gukoresha Niyongira Patience, Nshimiyimana Yunussu, Ruboneka Bosco, Iyabivuze Osee, Niyibizi Ramadhan, Muhire Kevin (c), Omborenga Fitina, Niyigena Clement, Dushimimana Olivier, Niyomugabo Claude na Tuyisenge Arsene.

    Abasimbura ni Muhawenayo Gad, Christian Ishimwe, Gilbert, Ndayishimiye Didier, Ngabonziza Pacifique, Mugisha Gilbert na Hirwa Jean de Dieu.

    Abakinnyi bane ni bo bongerewe mu Ikipe y'Igihugu 'Amavubi' izakina na Djibouti umukino wo kwishyura ku wa Kane, mu ijonjora rya mbere ryo gushaka itike ya CHAN 2024.

    Abo ni Nizeyimana Mubarakh (Marines FC), Niyonkuru Sadjat (Etincelles FC), Twizerimana Onesme (Vision FC) na Kanamugire Roger (Rayon Sports).

    Ikipe ya Djibouti yakiriye umukino ubanza mu Rwanda kuko mu gihugu cyabo batemerewe kwakira imikino mpuzamahanga kuko ibibuga byabo bitujuje ibisabwa.

    Biteganyijwe ko umukino wo kwishyura uzakinwa kuwa kane tariki ya 21 Ukwakira 2024 ukazabera kuri Sitade Amahoro, uyu ukazakirwa n'u Rwanda.

    The post Djibouti yatsinze u Rwanda 1-0 hashakwa itike ya CHAN 2025, Amavubi ahita yongeramo abandi bakinnyi bane appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/djibouti-yatsinze-u-rwanda-1-0-hashakwa-itike-ya-chan-2025-amavubi-ahita-yongeramo-abandi-bakinnyi-bane/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=djibouti-yatsinze-u-rwanda-1-0-hashakwa-itike-ya-chan-2025-amavubi-ahita-yongeramo-abandi-bakinnyi-bane

  • Ingabire Victoire, kwandagaza igihugu cyawe mu mahanga ni nko kwambika ubusa nyoko mu ruhame #rwanda #RwOT

    Ingabire Victoire Umuhoza(IVU)ni umwe muri ba bangamwabo bashimishwa no kuvuga nabi uRwanda mu mahanga,.batazi ko abo banyamahanga babafata nk'inkunguzi yambika ubusasa umubyeyi mu ruhame.

    Uretse ko ibyo ashinja u Rwanda ari n'ibihimbano cyangwa amakabyankuru, ubundi umwana ufite uburere bw'ibanze yirinda gutaramana nyina. N'iyo umubyeyi we yaba aroga, umwana muzima amugayira mu muryango atarinze kumuha rubanda.

    Kwandagaza umubyeyi birushaho kuba ubupfamutima iyo abo umuregera ntacyo bamukoraho, cyane cyane iyo wowe urega n'abo uregera, mwese mutabuze inenge.

    Ko hari imbuga nyinshi IVU yanengeramo ibitagenda neza bigakosorwa,( nk'Inama y'Igihugu y'Umushyikirano, ibiganiro n'abayobozi bakuru barimo na Perezida wa Repubulika, n'andi mahuriro adaheza abaturage) kuvuza induru kuri za BBC na VOA byahindura iki?

    Nk'uko yabyivugiye kuri wa muzindaro we' Imbarutso ya demokarasi' ucengeza amatwara y'isebanya, mu cyumweru gishize Ingabire yihereranye itsinda ry'abaturage bo muri Australia, maze si ugusiga ibyondo uRwanda n'ubuyobozi bwarwo yiva inyuma.

    Mu birego bye, IVU avuga ko mu Rwanda nta burenganzira bwa muntu na mba, kuko abantu bicwa, bakarigiswa, bagafungirwa ubusa, mbese wumvise amagambo ye wagirango uRwanda ni nko mu ishyamba aho inyamanswa nini yica into nta nkurikizi!

    Nta muntu wigeze avuga ko uRwanda ari paradizo, kandi n'abo aruregera ntibaba mu ijuru. Ariko kwirengagiza intambwe yatewe muri iyi myaka 30 ishize mu kubaka igihugu kigendera ku mategeko, bisaba nyine kuba uri IVU cyangwa undi wese wiyemeje guhoza uRwanda ku nkenke, yitwaje intwaro ya' byacitse'.

    Abo baturage bo muri Australia IVU aregera uRwanda se, ni impumyi cyangwa injiji zitazi uburyo uRwanda rwahanganye ndetse n'ubu rugihanganye n'ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi, zirimo kubaka ubutabera buhamye, guhindura imyumvire y'abaturage bakamenya kubaha ubuzima bw'abandi, kwigisha kubaha uwo mudasangiye ibitekerezo, n'ibindi byashoboraga kugorana iyo hataba ubuyobozi butajenjetse?

    Abo baturage ba Australia nibashaka kumenya itandukaniro hagati y'uRwanda rwa none n'urwo hambere, baganire n'abasirikari b'igihugu cyabo bari muri MINUAR mu Rwanda, mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Bazababwira uko Leta yafashe icyemezo cyo gutsemba igice kimwe cy'abaturage.

    Abo basirikari bari mu butumwa 'bw'amahoro', nibaba abanyakuri bazabwira abo baturage uburyo batereranye Abatutsi bicwaga, bigasaba ubutwari bwa FPR- Inkotanyi ngo iyo Jenoside ihagarare.

    Abo bahagaritse Jenoside ubu bakaba barwana no gusana uRwanda, nibo IVU yirirwa aharabika. Nibo aregera abaturage ba Australia, igihugu cyareberaga ubwo Interamwe (ZIRIMO NA NYINA WA Ingabire), zatsembaga Abatutsi basaga miliyoni mu mezi atatu gusa.

    Niba abo baturage bashaka kumenya akarengane k'Abanyarwanda, katari ako IVU aremarema, nibabaze Leta yabo impamvu ibungabunga abajenosideri aho kubashyikiriza inkiko, kandi yarahawe ibimenyetso simusiga bibahamya ibyaha. Abo ni nka Froduald Rukeshangabo, Céléstin Munyaburanga, Amiel Nubaha, Théogène Rukundo, n' abandi bidegembya muri Australia kandi ari inkoramaraso.

    Aho gutega amatwi no guha agaciro ibipapirano bya IVU, iryo tsinda ry'abaturage bo muri Australia rizabanze ribaze Leta yabo impamvu ihonyora abaturage b'abasangwabutaka (aborigènes), ntibagire uburenganzira ku butaka, ku burezi, ku mirimo n'ibindi bakabaye bemererwa n'amategeko.

    Imibare ya Amnesty International, nyamara ubundi ikunze kubogamira ku bihugu by'abazungu, yerekana ko muri Australia umubare munini uri mu magereza ari abo basangwabutaka, ndetse hejuru ya 200 bakaba biyahura buri mwaka kubera ubuzima bubi cyane.

    Ingabire Victoire kandi ngo yishimiye ihagarikwa ryo kohereza mu Rwanda abimukira bari mu Bwongereza mu buryo butemewe n'amategeko, ngo kuko mu Rwanda nta burenganzira bwa muntu buhari! Ibyo kandi yabibwiraga abo muri Australia, mu gihe igihugu cyabo gishinjwa guhutaza abimukira, kibafungira mu magereza ya Nauru, Manus, Woomera, Perth n'ayandi mabi bitavugwa. Kubwa IVU izo mfungwa zirimo n'abana, ziriho neza kurusha impunzi n'abimukira baba mu Rwanda!

    Ingabire Victoire rero, menya ko gusebya uRwanda nawe ubwawe nta gaciro. Abo banyamahanga bazakureka urogotwe kuko 'usenya urwe umutiza umuhoro', ariko iyo bageze hirya baraguseka kuko nta muntu muzima wambika ubusa umubyeyi we mu ruhame.

    The post Ingabire Victoire, kwandagaza igihugu cyawe mu mahanga ni nko kwambika ubusa nyoko mu ruhame appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ingabire-victoire-kwandagaza-igihugu-cyawe-mu-mahanga-ni-nko-kwambika-ubusa-nyoko-mu-ruhame/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ingabire-victoire-kwandagaza-igihugu-cyawe-mu-mahanga-ni-nko-kwambika-ubusa-nyoko-mu-ruhame

  • Uko umukino uri kugenda umunota ku munota;

    36′ Ikipe y’igihugu ya Djibouti yari igerageje kubaka umupira usanga Warsama Hassan Hussein arekura ishoti gusa rikubita mu maguru ya bamyugariro b’Amavubi 

    32′ Dushimimana Olivier ‘Muzungu’ arase igitego cyabazwe ku mupira yari akuye mu kibuga hagati azamuka yiruka yinjira mu rubuga rw’amahina  asigaranye n’umunyezamu arekura ishoti gusa rinyura hepfo y’izamu 

    28″ Abantu benshi batekerezaga ko Amavubi ari butsinde Djibouti mu buryo bworoshye ariko kugeza ubu kintu gikomeye cyari cyaba

    27′ Amavubi abonye kufura iteretse ahantu heza  ku ikosa Idriss Mohamed yarakoreye Niyibizi Ramadhan aba ari nawe uyitera umunyezamu wa Djibouti akuramo umupira nta nkomyi

    24′ Warsama Hassan Hussein wa Djibouti abonye ikarita y’umuhondo ku ikosa yarakoreye Ruboneka Jean Bosco 

    22′ Abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi bari gukina neza gusa bagera imbere y’izamu nti bahuze neza ndetse bigatuma bahita batakaza imipira 

    17’  Muhire Kevin abonye umupira mwiza ari mu rubuga rw’amahina asabwa kubanza kuwufunga gusa nti yabikora birangira umurenganye

    15′ Amavubi arimo arahererakanya neza ahereye inyuma ngo arebe uko yakubaka uburyo bwagira icyo bubyara

    9′ Warsama Hassan Hussein wa Djibouti yaragerageje gutungura Niyongira Patience arekura ishoti ariko rinyura hepfo y’izamu kure

    8′ Ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi niyo iri kwiharira ibijyanye no guhererekanya umupira mu gihe Djibouti yo iri kuwufata igahita iwutakaza

    5′ Amavubi abonye uburyo bwa mbere imbere y’izamu ku mupira mwiza Muhire Kevin yarahaye Tuyisenge Arsene arekura ishoti gusa birangira ba myugariro ba Djibouti baryitambitse

    4′ Amavubi abonye kufura mu kibuga hagati ku ikosa ryari rikorewe Fitina Ombolenga 

    2′ Umukinnyi w’Amavubi,Muhire Kevin aryamye hasi ari kwitabwaho n’abaganga nyuma yo kujya mu kirere agiye gushyira umupira ku mutwe akikubita hasi

    1′ Umukino utangijwe n’ikipe y’igihugu ya Djibouti ariko ihita irenza umupira 

    Abakinnyi 11 ba Djibouti babanje mu kibuga;Sulait Luyima,Gabriel Dadzie,Ahmed Omar,Abdu Idleh Hamza,Yabe Siad Isman Ali Youssouf Farada,Warsama Hassan,Doualeh Elabeh,Ibrahim Idriss,Moustapha Abdi Osman na Mahad Abdillahi Abdi.

    Abakinnyi 11 b’Amavubi babanje mu kibuga;Niyongira Patience, Niyomugabo Claude ,Dushimimana Olivier ,Iyabivuze Osee ,Muhire Kevin ,Niyibizi Ramadhan ,Niyigena Clement ,Nshimiyimana Yunusu ,Ombolenga Fitina, Ruboneka Jean Bosco Na Tuyisenge Arsene.

    Impamvu Djibouti yakiriye Amavubi muri Stade Nationale Amahoro i Remera ni ukubera ko Djibouti iri mu bihugu 11 CAF yemeje ko nta Stade bifite zo kwakira imikino mpuzamahanga yo ku rwego rwa FIFA na CAF.

    Imibare yerekana ko Amavubi amaze guhura na Djibouti inshuro ebyiri mu mikino y’amarushanwa. Muri 2007 Amavubi yatsinze iyi kipe y’igihugu ibitego 5-2,muri uyu mwaka yongera nanone kuyitsinda ibitego 9-0 bikaba ari nabyo bitego mu mateka ikipe y’igihugu y’u Rwanda imaze gutsinda mu mukino umwe.

    Mu gihe Amavubi yasezerera 'Riverains de la Mer Rouge' ya Djibouti, rwakina Imikino yo mu ijonjora rya kabiri n'izava hagati ya Kenya na Sudani ikaba hagati ya tariki ya 20-22 na 27-29 Ukuboza 2024, naho Imikino ya CHAN 2024 nyirizina yo ikazakinwa hagati ya tariki ya 1-28 za Gashyantare 2025 mu bihugu bya Tanzania, Kenya na Ouganda.


    AMAFOTO:Ngabo Serge-InyaRwanda 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148077/live-djibouti-yakiriye-amavubi-muri-stade-amahoro-amafoto-148077.html

  • Rusizi: Batanu bakomerekeye mu mpanuka y'imbangukiragutabara – #rwanda #RwOT

    Iyi mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Kabugarama, Akagari ka Kigwa, Umurenge wa Gitambi w'Akarere ka Rusizi ku wa 27 Ukwakira 2024.

    Saa munani z'igicuku nibwo iyi mbangukiragutabara yari ivanye abarwayi n'abarwaza ku Kigo Nderabuzima cya Nyabitimbo ibajyanye mu Bitaro bya Mibilizi yarenze umuhanda igwa mu kabande.

    Ni imbangukiragutabara iki kigo nderabuzima cyahawe isimbura iyakoze impanuka tariki 3 Ukwakira 2023, igahitana abantu batanu barimo n'umwana w'imyaka itanu.

    Umuyobozi w'Ikigo Nderabuzima cya Nyabitimbo, Niyitegeka Gerard, mu kiganiro na IGIHE yavuze ko iyi mbangukiragutarama yarimo abantu batandatu barimo abarwayi babiri, abarwaza babiri, na shoferi n'umuforo.

    Ati 'Umushoferi yatubwiye ko yarwanye nayo iramunanira igwa mu kabande, Turakeka ko iyi mpanuka yatewe n'umunaniro cyangwa umuhanda mubi kuko avuga ko yabanje kurwana nayo.”

    Abakomerekeye muri iyi mpanuka bahise boherezwa ku kuvurirwa ku Bitaro bya Mibilizi, ubwo twavugana n'Umuyobozi w'Ikigo Nderabuzima cya Nyabitimbo yavuze ko babiri bagiye koherezwa ku Bitaro bya Kaminuza biri i Huye.

    Batanu bakomerekeye mu mpanuka y’imbangukiragutabara


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-batanu-bakomerekeye-mu-mpanuka-y-imbangukiragutabara