Blog

  • Yashinjwe gushyingura abazima, yiyita umwere; ibyaranze iburanisha rya Dr. Rwamucyo rigiye kumara ukwezi – #rwanda #RwOT

    Igice cy'abatangabuhamya cyarasojwe ndetse kuri ubu hagiye gukurikiraho ubusabe bw'abaregera indishyi, Ubushinjacyaha, ijambo rya nyuma ry'uregwa, umwiherero w'urukiko ndetse no gutangaza icyemezo kuri urwo rubanza.

    Abatangabuhamya batandukanye barimo abahamya ko babonye Dr. Rwamucyo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse bakanamushinja uruhare mu rupfu rwa bamwe mu Batutsi bwarumviswe kimwe n'abo yari afite bamushinjura.

    Bamwe mu batangabuhamya bavuze ko Dr. Rwamucyo yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi rurimo no gushyingura bamwe mu Batutsi bakiri bazima.

    Hari kandi uwavuze ko Dr. Rwamucyo yafanyije n'Interahamwe zafataga abakobwa n'abagore b'Abatutsi zikabasambanya nubwo we akunze gushimangira ko ari umwere ku byaha aregwa.

    Uretse ibyo kwica ariko ku wa 11 Ukwakira 2024, hari umutangabuhamya washinje Dr. Rwamucyo gukorera ikinyamakuru cya Kangura aho yemereye imbere y'urukiko ko yakunze kumubona akosora inkuru z'icyo kinyamakuru kizwi nka kimwe mu bitangazamakuru rutwitsi byakanguriraga Abahutu kwanga no kwica Abatutsi.

    Ku rundi ruhande ariko Dr. Rwamucyo na we yari afite abatangabuhamya bamushinjura barimo na Kambanda Jean wabaye Minisitiri w'Intebe kuri ubu uri kurangiza igihano cye muri Sénégal.

    Ni ku nshuro ya mbere uwo mugabo yari yemeye gutanga ubuhamya mu rukiko ndetse yagaragaje ko uregwa ari umwere ahubwo ko ngo ari gukurikiranwa ku mpamvu za politiki.

    Mu bandi bagaragaye muri urwo rubanza kandi ni umwanditsi w'ibitabo Charles Onana na we washinjwe guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi binyuze mu bitabo yandika ndetse akaba yaraburanishijwe mu Bufaransa nubwo urubanza rwe rutari rwasomwa.

    Mu gihe Dr. Rwamucyo yahabwaga umwanya ngo agire icyo avuga ku byo ashinjwa nta na rimwe yigeze yemera uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Bamwe mu batangabuhamya banze kubutanga

    Muri uru rubanza rwa Dr. Rwamucyo, hari abanze kujya gutanga ubuhamya mu rubanza rwa Dr Rwamucyo harimo Vincent Ntezimana, Jean Marie Vianney Ndagijimana na Noel Ndanyuzwe.

    Vincent Ntezimana yafatwaga nk'umutangabuhamya ufite amakuru menshi ku byaha Rwamucyo ashinjwa kuko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga i Butare, ndetse akaba yarahamijwe n'Urukiko rwa Rubanda rwa Bruxelles ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, birimo gukora urutonde rw'Abatutsi bigaga cyangwa bakoraga muri Kaminuza Nkuru y'u Rwanda (UNR).

    Ku rundi ruhande Jean Marie Vianney Ndagijimana wabaye Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga muri Guverinoma ya mbere ya Leta y'Ubumwe na we yari yitabajwe ariko yanga gutanga ubuhamya.

    Si abo gusa kuko hari na Dr. Alphonse Karemera wahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, wanze gutanga ubuhamya ariko yandikira urukiko ibaruwa ashinjura uregwa.

    Kugeza ubu hasigaye ko Ubushinjacyaha busabira Dr. Rwamucyo guhamwa n'ibyaha ndetse agasabirwa n'ibihano, hanyuma urukiko rukihererera hakamenyekana icyemezo cyarwo kuri uru rubanza.

    Ibyaha Dr. Rwamucyo ashinjwa birimo gukora Jenoside, ubufatanyacyaha muri Jenoside, kugira uruhare mu mugambi wa Jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu, ubufatanyacyaha n'ubwinjiracyaha mu gutegura Jenoside. Bihanishwa igihano kigera ku gifungo cya burundu.

    Urukiko rwa Rubanda mu Bufaransa rwaherukaga guhamya ibyaha bya Jenoside Dr. Munyemana Sosthene rumuhanisha igihano cy'igifungo cy'imyaka 24.

    Dr. Rwamucyo ashinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/yashinjwe-gushyingura-bamwe-ari-bazima-yiyita-umwere-ibyaranze-iburanisha-rya

  • RDB na NAEB byahawe amezi atatu yo gushaka umushoramari ukoresha uruganda rwatanzwe arenga miliyoni 900 Frw – #rwanda #RwOT

    Ni uruganda ruzwi nka 'Kigali Silk Factory' ruherereye mu cyanya cy'inganda i Masoro mu Karere ka Gasabo.

    Rurimo imashini zishobora gutunganya izo ndodo ziri hagati ya toni 70 na 100 ku mwaka.

    Rutarafunga rwakoranaga n'abahinzi barenga 3500 mu kubyaza umusaruro ubwo budodo buva kuri utwo dusimba, binyuze mu kubagurira ibobere, ibyatsi bifatwa nk'ibiryo by'utwo dusimba.

    Mu 2021 ibwo sosiyete yo muri Koreya y'Epfo yari ifite uru ruganda yitwa HEworks Rwanda Ltd yaseshe amasezerano bituma yaba imashini zaguzwe n'ibindi bikorwa byahakoze bihombera Leta.

    Mutaganzwa Patrick wari ushinzwe abakozi muri iyo sosiyete yabwiye RBA ko nyuma y'ihungabana ry'ubukungu ryatewe na Covid-19 yazahaje ibihugu bitandukanye, umushoramari yacitse intege ku bwo kubura abakiliya.

    Ati 'Natwe twarabibonaga. Niba naramaranye ububiko amezi umunani butarabona abakiliya na we urabyumva. Twari twumvikanye na NAEB ko nubwo HEworks Rwanda Ltd ifunze abahinzi tutazabatererana ngo bya bintu bari bafite bipfe ubusa ahubwo NAEB ikabigura.'

    Ubuhinzi bw'ibobere yo kugaburira amagweja bwagombaga gukorerwa kuri hegitari ibihumbi 10, bugateza imbere abahinzi barenga ibihumbi bitanu.

    Kubera kubura aho bagemura umusaruro, abahinzi bahingaga ibobere babivuyemo bihingira indi myaka, bakagaragaza ko ari na byo byiza kuko ari byo biri kubungura.

    Nyirarukundo Alvera w'i Karongi ati 'Ibobere ntacyo yatwinjirizaga. Twarwazaga bwaki ariko ubu turahinga karoti imboga n'ibindi. Twicwaga n'inzara. Twaburaga abaguzi, ibyatsi bikumira mu murima.'

    Mugenzi we ati 'Ibobere ntabwo zatangaga umusaruro. twaburaga aho tugurishiriza tukamererwa nabi, tubona twahabyaza umusaruro duhinga imboga dore ko duturanye n'amahoteli. Leta na yo yarabitwemereye n'ibyasigaye turi kubirandura.'

    Icyakora Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine yasabye abahinzi kutarandura ibobere bahinze, akabasaba kuba bihanganye mu gihe hashakishwa umushoramari uzabagurira umusaruro.

    Ati 'Turasaba ko abo baturage batarandura izo bobere. Hari izindi nzego zagiye muri icyo kibazo. Mu gihe cya vuba hazaboneka undi mushoramari wafata uwo mushinga bityo bakabona inyungu. Inama yatanzwe ni uko RDB na NAEB bashaka undi mushoramari wakoresha urwo ruganda. Twavugaga ko mu mezi atatu baduha raporo y'ibyakozwe. Twasabye NAEB kugaragaza uko ibibazo twabonye mu igenzura uko byakemutse.'

    Inzobere mu bijyanye n'ubukungu witwa Straton Habyarimana yagaragaje ko iyo umushinga uza kuba warizwe neza, igihombo leta yahuye na cyo cyari gukumirwa, akavuga ko abahinzi bakwiriye kugira icyo bahabwa.

    Ati 'Ndi leta nareba uko nabaha nk'agahimbazamusyi mu kugaragaza ko nubwo byabaye tubihanganishije ariko nta gihombo bazagira, uwabihinze wese bakamufasha agakomeza agakora. Yabikora anashishikaye kuko azi neza ko nubwo bitagenze neza mu myaka yashize ubu leta igiye kubishyiramo imbaraga.'

    Imibare ya NAEB igaragaza ko kuva mu 2011 kugeza muri Nzeri 2024 hagurishijwe hanze toni 152,3, mu gihe kuva mu 2019 kugeza ku 2023 umusaruro ukomoka kuri iyi pamba iva ku magweja winjirije u Rwanda ibihumbi 535$.

    Uruganda rutunganya indodo mu Rwanda rumaze imyaka igera kuri ine rudakora


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rdb-na-naeb-byahawe-amezi-atatu-yo-kuba-byashatse-umushoramari-ukoresha

  • Common wealth: Umuryango w'ibihugu bikoresha ururimi rw'icyongereza byakoze inama muri Samoa #rwanda #RwOT

    Itangazo rya Apia ryashyizwe ahagaragara nyuma y'inama ya 27 y'abakuru b'ibihugu bigize Umuryango wa Commonwealth (CHOGM). Isaba ko ibihugu 56 bigize Umuryango wa Commonwealth kurinda inyanja ibibazo bikomeye nk'imihindagurikire y'ikirere, ndetse n'umwanda. Iri tangazo ryibanda ku kamaro ko kumenya imipaka y'inyanja.

    Ibi byose byari bigamije kurinda 30% by'inyanja no kugarura urusobe rw'ibinyabuzima byo mu nyanja byangiritse bitarenze mu mwaka wa 2030. Byongeye kandi, ishyigikira ryemeza ko amasezerano y'ibinyabuzima byo mu nyanja, gushyiraho ingamba zo kurwanya imihindagurikire y'ikirere ku nkombe ya mazi, no kongera inkunga mu bukungu burambye.

    Minisitiri w'intebe wa Samoa, Fiame Naomi, mu isohoka ry'ibiro bye yavuze ko byari bikwiye ko 'itangazo ryacu rya mbere ry'inyanja' rikorwa ku mugabane wa Pasifika, kubera ko imihindagurikire y'ikirere yemerwa ko ibangamiye umutekano n'imibereho myiza. Benshi mu banyamuryango ba Commonwealth, ibihugu bito nka Samoa, bahuye n'iterabwoba rikomeye, harimo n'ingaruka zishobora guterwa n'izamuka ry'ibiciro mu ingendo zamato.

    Ihungabana ry'ibidukikije ryari riteganijwe nkinsanganyamatsiko y'ingenzi iganisha kuri iyo nama, ariko ibiganiro mu minsi ya mbere byibanze ahanini ku bucuruzi kuva mu gihe cy'abakoloni b'Ubwongereza.

    Umuryango wa Commonwealth ugizwe na kimwe cya gatatu cy'abatuye Isi.

    Uyu muryango utangaza ko abanyamuryango 25 bawugize bahura n'ibibazo bikomeye bitewe n'imihindagurikire y'ikirere, harimo kuzamuka kw'ibiciro by'ingendo. Mata'afa yashimangiye ko iri tangazo rigomba kugira ngo Isi ive mu 'gukoresha inyanja ijya mu kurinda no gucunga neza ibihari'. Umunyamabanga mukuru wa Commonwealth ucyuye igihe, Patricia Scotland, yatangaje ko yishimiye ibyo yagezeho, avuga ko 'Commonwealth ishyiraho amahame y'inama mpuzamahanga ziteganijwe, zubaka imbaraga zo kurinda inyanja mu gihe twegereye COP29 muri Azaribayijan mu kwezi k'Ugushyingo ndetse n'inama y'Umuryango w'Abibumbye mu mwaka utaha wa 2025'.

    Haracyasabwa bamwe mu bahoze bakolonijwe n'Ubwongereza kugira ngo babazwe uruhare rwabo mu bucuruzi bw'abacakara ba transitlantike. Mu kinyejana cya 18, Ubwongereza nicyo gihugu kinini cyacuruzaga abacakara, gitwara Abanyafurika barenga miliyoni 3 hakurya ya Atalantika.

    Ingaruka z'aya mateka zinjiye cyane mu bigo bikize byubahwa cyane mu gihugu. Umwami Charles III, yitabiriye inama ye ya mbere y'abakuru b'ibihugu bigize Umuryango wa Commonwealth nk'umwami, yemeye mu ijambo rye ku wa gatanu ko nubwo amateka adashobora guhinduka, yemera ko 'ibintu bibazwa cyane ni bihe byashize bikomeje kumvikana ko abirabura bafatwaga nabi cyane'.

    Yirinze gukemura mu buryo butaziguye mu gukemura indishyi z'akababaro. Icyakora, ibitekerezo bye byasobanuwe nko kumenya imyumvire ikomeye ikikije iki kibazo mu bihugu byahoze bikolonizwa n'Ubwongereza.

    Minisitiri w'intebe w'Ubwongereza Keir Starmer yageze muri iyo nama yiyemeje ko U.K itazasaba imbabazi ku bucakara cyangwa ngo yishimire ibiganiro ku ndishyi.

    Ni mu gihe yashimangiye ahanini iryo sezerano, nubwo amagambo ya nyuma yahamagariye ibiganiro kuriyi ngingo. Itangazo ryabayobozi ryemewe, rigizwe n'ingingo 52, ryarimo igice cyashishikarizaga 'ikiganiro gifite ireme, ukuri, ndetse no kwiyubaha kw'ibihugu' ibyo byose byari bigamije gushiraho ejo hazaza heza kw'ibihugu.

    The post Common wealth: Umuryango w'ibihugu bikoresha ururimi rw'icyongereza byakoze inama muri Samoa appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/common-wealth-umuryango-wibihugu-bikoresha-ururimi-rwicyongereza-byakoze-inama-muri-samoa/

  • Urukiko rwasubije icyifuzo cya p.Diddy ufunze #rwanda #RwOT

    Nyuma y'uko umuraperi P.Diddy aherutse gusaba ko hatakomezwa gutangazwa amakuru yimbitse ku kirego cye, ubu noneho urukiko rwamwumviye rusaba abashinjacyaha kutongera gusohora ibijyanye n'ikirego cye mu buryo butemewe n'amategeko.

    Urukiko rukuru rwa New York rwategetse abashinjacyaha n'abandi bafite aho bahuriye n'ikirego cya Diddy, ko hatagomba kongera kujya hanze amakuru ashobora kubangamira ubutabera mu rubanza rwe.

    Ni nyuma yaho sean Diddy combs umaze iminsi ari mu butabera akurikiranyweho ibyaha byiganjemo ibyo gufata abagore ku ngufu , yari yashinje inzego zishinzwe umutekano muri Amerika n'abashinjacyaha gushyira hanze amakuru y'ibyo aregwa mu buryo butemewe n'amategeko kugira ngo hangizwe isura ye ndetse icyo gihe akitabaza inkiko.

    Umucamanza Arun Subramanian yasohoye icyemezo, abuza abashinjacyaha ndetse n'abandi banyamategeko bafite aho bahuriye n'urubanza rwa Diddy, kutongera gushyira hanze amwe mu makuru yerekeye uru rubanza mu rwego rwo kwirinda ko yagiza ingaruka ku guca urubanza.

    Igihari ni uko iri tegeko rizafasha ku kuba nta kuntu cyabaho ku kubona ubutabera buboneye. Urikiko ruzafata icyemezo gikwiriye mu gihe haba habayeho guhonyora amategeko.

    Icyakoze nubwo urukiko rwubahirije iki cyifuzo cy'uyu muraperi,rwahise rwirengagiza ikindi cyifuzo cy'uko yari yasabye ko yahabwa amazina y'abagore baherutse kumurega kugira ngo amenye abaribo gusa rwabyanze ruvuga ko rutatanga amazina y'abamushinja kubera umutekano wabo.

     

    The post Urukiko rwasubije icyifuzo cya p.Diddy ufunze appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/urukiko-rwasubije-icyifuzo-cya-p-diddy-ufunze/

  • Abigondera 'smartphones' ni mbarwa: Ingo zitunze telefone mu Rwanda zageze kuri 85% – #rwanda #RwOT

    Ikoranabuhanga rigenda ritera mbere mu Rwanda ku buryo hari benshi baheruka ku muryango wa banki babitsamo bagiye gufunguza konti ubundi serivisi zose zisigaye zigakorerwa kuri telefone igendanwa.

    Minisiteri y'Ikoranabuhanga na Inovasiyo itangaza ko ku bufatanye na Leta ya Koreya y'Epfo hashyizweho ibikorwaremezo byafashije kugeza internet yo mu bwoko bwa 4G mu gihugu ku rugero rwa 97%, bivuze ko abaturage bagera kuri 97% baba ahantu hari internet.

    Ibi byorohereza abavandimwe n'imiryango iri mu mahanga gusabana mu biganiro ariko bisa nk'aho bari kumwe imbonankubone, abakora ubucuruzi bwo ku ikoranabuhanga, inama n'ibindi bikihuta kubera internet inyaruka yakwirakwijwe hirya no hino mu gihugu.

    Mu bushakashatsi Ikigo cy'Igihgu cy'Ibarurishamibare cyakoze ku buryo umurimo uhagaze mu Rwanda, harebwe abatunze telefone n'ubumenyi bafite ku gukoresha ikoranabuhanga.

    Imibare yagaragaje ko ingo zo mu Rwanda 85% zirimo nibura umuntu umwe utunze telefone hatitawe ku bwoko, ingo ziyobowe n'abagabo zikagira ubwiganze kuko muri zo 88,5% zirimo telefone mu gihe iziyobowe n'abagore zifite telefone ari 75,9%. Ingo ziri mu Rwanda zirenga miliyoni 3,3.

    Ni mu gihe imibare yaherukaga y'ibyavuye mu ibarura rusange rya 2022, yagaragaje ko 78,1% by'ingo zose ari zo zari zirimo nibura umuntu ufite telefone ngendanwa.

    Bugaragaza ko ingo zitunze smartphone mu gihugu hose ari 36%. Abantu ku giti cyabo bafite kuva ku myaka 10 kuzamura batunze smartphone ni 20,6%, imibare izamukaho gato iyo urebeye ku bantu bafite imyaka 16 kuzamura bemerewe kujya ku isoko ry'umurimo kuko bagera kuri 24,8%.

    Muri rusange abafite telefone ngendanwa ni bo bafite amahirwe yo kubona akazi kuko 61,6% bazifite bafite akazi mu gihe abatazitunze bagafite ari 41,1%.

    NISR igaragaza ko Abanyarwanda 53,2% bafite kuva ku myaka 10 kuzamura ari bo batunze telefone ngendanwa hatitawe ku bwoko bwazo, mu gihe abo muri icyo kigero batunze smartphone ari 20,6%.

    Imibare igaragaza ko abatunze smartphone biganje mu bice by'imijyi aho bagera kuri 77,1% mu gihe abatuye mu byaro bazitunze ku rugero rwa 45,6%.

    Ni mu gihe hashize iminsi hatangijwe hagunda igamije gufasha abantu b'amikoro anyuranye gutunga smartphone zigurwa amafaranga ibihumbi 20 Frw, umuguzi agahabwa gigabytes 30 za internet, agahamagara kandi akohereza ubutumwa bugufi ku mirongo yose ukwezi yishyuye amafaranga 1000 frw.

    Ku bijyanye n'ubumenyi mu by'ikoranabuhanga basanze 68,9% bafite ubumenyi mu gukoresha serivisi bakoresheje code zihuta zimenyerewe nka 'USSD Code' cyangwa gukanda akanyenyeri bashaka serivisi zo ku ikoranabuhanga cyangwa gushaka amakuru.

    Abagera kuri 27,8% bakoresha porogaramu za mudasobwa, 63,7% bakoresha serivisi zo kwikira no kohereza amafaranga kuri telefone ku mirongo yose, 31,8% bakoresha imbuga nkoranyambaga, 28,8% bashaka serivisi banyuze ku mbuga nk'uru uri gusomaho inkuru, abagera kuri 22,3% bashobora gukoresha serivisi za Irembo, 9,8% bakoresha imbuga zikorerwaho ubucuruzi mu gihe 13,1% bakoresha imbuga zifashishwa mu kwiga hakoreshejwe iya kure.

    Abarenga 68,5% bazi gukoresha neza bumwe mu buryo bw'ikoranabuhanga bubafasha gukoresha serivisi no gushaka amakuru, aho abagabo ari 73,2% na ho abagore bakaba 64,3%.

    Ibyavuye mu ibarura rusange rya 2022 bigaragaza ko abantu bafite imyaka 10 kuzamura bafite telefoni zigendanwa barenga 4.631.510.

    Abanyarwanda bagenda barushaho gukangukira gutunga telefone zigezweho zibafasha gusaba serivisi biboroheye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abigondera-smart-phones-ni-mbarwa-ingo-zitunze-telefone-mu-rwanda-zageze-kuri

  • Ibisabwa ngo ushinge umuryango utegamiye kuri Leta mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    RGB ifite mu nshingano kwandika iyo miryango, isobanura ko ubufatanye bwayo na Guverinoma ari inkingi ikomeye mu iterambere ry'igihugu n'imibereho myiza y'abaturage.

    Urwo rwego ni narwo rufite ububasha bwo kwaka ibisobanuro bene iyo miryango mu gihe hari ibyo yakoze bitanyuze mu mucyo, rukaba rwayambura ubuzima gatozi cyangwa rukayihagarika gukorera mu Rwanda.

    Ni yo mpamvu iyo hari umwuka mubi watutumbye muri amwe mu matorero cyangwa mu makipe y'umupira, bose babyukira ku rugi rwa RGB ngo ibakiranure.

    Gusa kuva mu ishingwa ry'iyo miryango, imikorere n'imiyoborere yayo, iyo yubahirije amategeko ntaho RGB yagonganira na gahunda zayo. Yo ihagera iyo habaye kurenga ku mategeko n'amabwiriza.

    Itegeko nimero 058/2024 ryo ku wa 20 Kamena 2024 rigenga imiryango itari iya Leta, rigena ko Umuryango Nyarwanda utari uwa Leta ushobora gushingwa n'Abanyarwanda, abanyamahanga cyangwa Abanyarwanda bafatanyije n'abanyamahanga.

    Ushobora kuba umuryango ugamije iterambere ry'abaturage, ugizwe n'itsinda ry'abantu bagamije gukora ibikorwa biteza imbere abaturage batuye ahantu hamwe cyangwa ukaba ugamije inyungu rusange, ugamije guteza imbere ibikorwa bifitiye akamaro abaturage.

    Hari n'ubwo waba ari umuryango ugamije inyungu z'abanyamuryango, ugizwe n'abantu baharanira inyungu z'abawugize bitewe n'umwihariko wabo.

    Itegeko rigena ko ushobora no kuba umuryango ushingiye ku mwuga, ugizwe n'abantu basangiye umwuga bagamije kuwuteza imbere; cyangwa ukaba uwa siporo, imikino n'imyidagaduro wifashisha siporo, ugamije guteza imbere siporo imwe cyangwa nyinshi hakubiyemo ishyirahamwe rya siporo, ishyirahamwe rya siporo rishamikiye ku rugaga, urugaga rwa siporo na komite olempiki y'u Rwanda.

    Ushobora no kuba impuzamiryango cyangwa ihuriro ry'impuzamiryango.

    Umuryango Nyarwanda utari uwa Leta wifuza gukorera mu Rwanda ugomba kugira icyemezo cy'ubuzimagatozi butangwa na RGB.

    Usaba icyemezo cy'ubuzimagatozi, ugashyikiriza RGB ubusabe bw'icyemezo cy'ubuzimagatozi; amategeko shingiro ari mu rurimi rw'Ikinyarwanda no mu rundi rurimi nibura rumwe rwemewe mu butegetsi mu Rwanda ariho umukono wa noteri.

    Usabwa inyandiko mvugo y'inama y'urwego rukuru igaragaza ishingwa ryawo, iyemezwa ry'amategeko shingiro yawo, abawushinze n'abagize inzego zawo, iriho umukono wa noteri.

    Hiyongeraho ibaruwa yatanzwe n'ubuyobozi bw'Akarere yemera imikoranire; umwirondoro na kopi y'indangamuntu cyangwa pasiporo by'uwuhagarariye imbere y'amategeko, iby'umwungirije n'iby'abagize urwego rukuru.

    Hasabwa kandi icyemezo cy'indangabihano cy'uwuhagarariye imbere y'amategeko n'icy'umwungirije cy'uko batigeze bakatirwa mu rubanza rwabaye ndakuka, igihano cy'igifungo kingana cyangwa kirenze amezi atandatu.

    RGB ikenera n' inyandiko yashyizweho umukono n'uwuhagarariye imbere y'amategeko n'umwungirije iriho umukono wa noteri igaragaza ko bemeye inshingano bahawe; gahunda y'ibikorwa by'umwaka, ingengo y'imari n'aho amafaranga azaturuka.

    Hatangwa kandi inyandiko igaragaza imiterere y'imyanya y'imirimo yawo; inyemezabwishyu igaragaza ko wishyuye amafaranga ya serivisi adasubizwa y'ubusabe bw'icyemezo cy'ubuzimagatozi agenwa n'Urwego,

    Umuryango Nyarwanda utari uwa Leta wa siporo, imikino n'imyidagaduro yifashisha siporo, usaba icyemezo cy'ubuzimagatozi, wo ugomba no gushyikiriza RGB ibaruwa ya Minisiteri ifite siporo mu nshingano yemera imikoranire na wo.

    Icyakora amabwiriza ya RGB ashobora kugena ibindi bisabwa mu gusaba icyemezo cy'ubuzimagatozi bw'umuryango Nyarwanda utari uwa Leta.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibisabwa-ngo-ushinge-umuryango-utegamiye-kuri-leta-mu-rwanda

  • Hagaragajwe impamvu Abanyarwanda bakwiye kugira umuco wo kuzigama – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 26 Ukwakira, 2024, mu Karere ka Nyaruguru, Umurenge wa Rusenge, mu Kagari ka Mariba, hatangirijwe icyumweru cyo kwizigama ku rwego rw'igihugu.

    Ni ubukangurambaga bubaye ari nabwo hatangiye 'Gahunda yo kwihutisha iterambere rirambye' izashyirwa mu bikorwa mu myaka itanu (NST2), aho kuri ubu ubwizigame buri kuri 12.5% muri uyu mwaka wa 2024, intego ikaba kuzagera kuri 25.9% by'Umusaruro mbumbe w'igihugu mu 2029.

    Umuyobozi ushinzwe ibigo by'imari muri MINECOFIN, Hategekima Cyrille, yagaragaje ko umuco wo kwizigama atari uwa none, kuko na kera kose abantu bahunikaga imyaka mu bigega.

    Yakomeje avuga ko noneho ubu hagezweho kwizigamira amafaranga nubwo no guhunika imyaka bitaciwe, avuga ko bifasha igihugu n'abaturage gukora ibikorwa bikomeye.

    Ati “Kwizigama amafaranga turi benshi byoroshya no kubona inguzanyo kuri make, bigatuma abantu babasha gukora imishinga y'iterambere.''

    Yakomeje avuga ko nta rwitwazo ruhari kuko Leta y'u Rwanda yashyizeho uburyo bunyuranye bwo kwizigamira bwaba ubw'igihe kirekire nka Ejo Heza, mu mabanki, za SACCO mu mirenge n'ahandi nko mu matsinda arimo azwi cyane nka 'care'.

    Hategekimana yibukije abizigamira mu matsinda kurangwa n'umuco w'ubunyangamugayo, abagujije bakibuka no kwishyura.

    Ati'' Niba abantu bakugurije amafaranga yabo uyakeneye, ba inyangamugayo uzayasubize mu gihe no mu buryo mwumvikanye, ureke kwikunda ngo wibagirwe abakuvanye hariya bakugeza ahandi heza.''

    Abo mu Karere ka Nyaruguru, bagaragaje ko kwizigama mu matsinda hari intambwe bimaze kubagezaho, ndetse ngo bamenye ko atari iby'abifashije gusa.

    Umunyamuryango w'itsinda ryitwa Turwubake ryo muri aka karere, Nsengumuremyi Emmanuel yabwiye IGIHE ko abaturage bamaze kwitabira ibijyanye no kwizigamira mu gace atuyemo ugereranije n'ibihe byashize.

    Ati'' Njye mu cyumweru nizigama 1.200Frw, imyumvire igenda izamuka, amatsinda agenda yiyongera umunsi ku munsi kuko abayobozi bakomeza kubidushishikariza.''

    Mu Karere ka Nyaruguru by'umwihariko hari amatsinda 1507 agizwe n'abanyamuryango ibihumbi 29, aho muri rusange buri munyamuryango yizigama umugabane guhera kuri 500 Frw kuzamura buri cyumweru.

    Iki cyumweru cy'ubukangurambaga bwo kwizigama gifite nsanganyamatsiko igira iti:” Zigama, shora imari, witeze imbere”, kikazasozwa ku wa 31 Ukwakira2024.

    Leta y'u Rwanda igaragaza ko mu myaka itanu iri imbere, hazakorwamo imishinga iteza imbere urwego rw'imari, ku buryo abaturage 90% bazaba bayikoresha neza bavuye kuri 71% bariho mu 2020, mu gihe kandi Abanyarwanda bakoresha serivisi z'imari mu buryo bwanditswe, bo bazagera kuri 95% bavuye kuri 77%.

    Umuyobozi muri MINECOFIN ureberera ibigo by’imari, Hategekiana Cyrille, yasabye abanyarwanda kugira ubunyangamugayo mu kwishyura igihe bafashe amadeni

    Umuyobozi muri MINECOFIN, Hategekimana Cyrille, yaneretswe bimwe mu bikorwa bifasha abaturage kubona ubwizigame.

    Uburyo bw’ikoranabuhanga nka Mobile Money nabwo bwagaragajwe nk’ubushobora gufasha abantu kwizigamira

    Abarimo Depite Uwababyeyi Jeannette nabo bari bitabiriye uyu munsi

    Insangamatsiko y’uyu mwaka igaragaza ko kwizigama binajyana no gushora imari mu bikorwa byunguka ukarushaho gutera imbere

    Meya wa Nyaruguru, Dr. Murwanashyaka Emmanuel, atera igiti

    Iki gikorwa kandi cyari cyabanjirijwe n’umuganda wo gutera ibiti mu bufatanye n’abaturage bo mu Murenge wa Rusenge, muri Nyaruguru


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyarwanda-barasabwa-kugira-umuco-wo-kwizigama-n-ubunyangamugayo-mu-kwishyura

  • Nyamasheke: Ibigo by'amashuri bigiye guterwamo ibiti ibihumbi 10 by'imbuto ziribwa – #rwanda #RwOT

    Ibi ni bimwe mu byagarutsweho mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Ibiribwa wabaye tariki ya 25 Ukwakira 2024.

    Iyi gahunda yo gutera ibiti yatangirijwe mu ishuri ryigenga Joy Nursery and Primary School riherereye mu Mudugudu wa Gikuriro Akagari ka Ninzi, Umurenge wa Kagano no mu ishuri rya GS St Joseph Nyamasheke.

    Umuyobozi wa Joy Nursery and Primary, Ndindayino Jean Claude yabwiye IGIHE ko buri cyumweru iri shuri ryishyura ibihumbi 80 Frw mu kugura imbuto zo guha abanyeshuri, ni ukuvuga agera kuri 2.880.000 Frw ku mwaka.

    Yaguze ati 'Iyi gahunda yo gutera ibiti by'imbuto mu bigo by'amashuri tuyitezeho umusanzu ukomeye mu kunganira gahunda yo kugaburira abana ku mashuri, kuko bakenera indyo yuzuye, kandi ntabwo ishobora kuba yo itarimo imbuto.”

    Igirimpuhwe Gisele wiga mu mwaka wa kabiri mu ishuri rya GS St Joseph Nyamasheke, yashimye iyi gahunda yo gutera ibiti by'imbuto mu bigo by'amashuri, avuga ko bayitezeho kubongerera imirire myiza.

    Ati “Ibi biti bizaduha imbuto ziribwa kandi ni kimwe mu bigize imirire myiza kandi binatuma ikirere cyacu kiba cyiza.”

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse, yabwiye IGIHE ko iyi gahunda yo gutera ibiti by'imbuto bayitekereje mu rwego rwo kurwanya imirire mibi n'igwingira.

    Ati 'Guhitamo kubitera mu bigo by'amashuri dufatanyije n'abanyeshuri, ni uko iyo uteye igiti ufatanyije n'umwana, uba ugihaye ubuzima kandi iyo gahunda iba irambye. Bizatuma abana bakura baziko kugira igiti cy'imbuto ari umuco atari ukubibwirizwa.'

    Yakomeje avuga ko iyi gahunda izanakomereza no mu ngo z'abaturage ndetse n'ahandi hose hazashoboka bitewe n'ubutaka.

    Akarere ka Nyamasheke karateganya gutera ibiti by'imbuto 10,000. Ibigo byose gafite uko ari 181, byamaze kubona ingemwe 6,500, izimaze guterwa ni 2257.

    Umunsi Mpuzamahanga w'Ibiribwa wizihijwe ku nsangamatsiko igira iti “Uburenganzira ku biribwa: ubuzima bwiza n'ejo hazaza.”

    Uyu munsi wasanze abaturage ba Nyamasheke bihagije ku biribwa ku kigero cya 70% mu gihe ku rwego rw'Igihugu Abanyarwanda bihagije ku kigero cya 80%.

    Abayobozi batandukanye bateye ibiti by’imbuto bafatanyije n’abana mu rwego rwo kuzibakundisha

    Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Marc Cyubahiro Bagabe nawe yafatanyije n’abanyeshuri gutera ibiti by’imbuto ziribwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-ibigo-by-amashuri-bigiye-guteramo-ibiti-ibihumbi-10-by-imbuto

  • Kamonyi-ARDE/KUBAHO: Icyumba cy'Umukobwa cyabafashije gukoresha igihe neza, batekanye #rwanda #RwOT

    Abagore n'Abakobwa bibumbiye muri Koperative ikora Ubuhinzi ikanaboha Agaseke( KOABA/KARAMA), bavuga ko icyumba cy'Umukobwa bubakiwe na ARDE/KUBAHO cyababereye igisubizo ku mwanya bajyaga batakaza mu gihe hagize uhura n'ikibazo cy'imihango. Ni icyumba bavuga ko cyanabafashije kunoza isuku ariko kandi kinafasha uwagira ikibazo cy'umubiri, yumva atameze neza kuba yaryama akaruhuka, akabyuka akomezanya n'abandi akazi kabahuza.

    Musenge Alphonsine, umwe mubanyamuryango ba KOABA/KARAMA aganira na intyoza.com ku mumaro w'iki cyumba cy'Umukobwa muri Koperative yagize ati' Iki cyumba cy'Umukobwa cyabaye igisubizo kuritwe, cyane iyo twaje guhurira hano mu mirimo igendanye na Koperative yo Guhinga, Kudoda no Kuboha Agaseke cyangwa se hari indi mpamvu yaduhuje'.

    Muri iki cyumba, uretse ibitanda bibiri birimo, hari n'icyumba cy'aho usanga amazi ugakaraba.

    Akomeza agira ati' Mbere ARDE/KUBAHO itaradufasha ngo tugire iki cyumba cy'Umukobwa, twageraga aha wagira ikibazo cyo kujya mu mihango ukabura uko wifata, bikagutera ikibazo ndetse ugashaka uko usubira mu rugo kugira ngo wikorere isuku. Aho batwubakiye iki cyumba bakanadushyiriramo ibikoresho bijyanye n'isuku, iyo uhuye n'ikibazo cy'imihango uraza ukajya mu cyumba cy'Umukobwa ugakaraba, uko wari wiyanduje ukongera ukitunganya neza, ukambara akenda k'Isuku, warangiza kumwe uba ushobora no kuba urwaye nko munda harimo uburiri, igitanda na Matera ukajyaho ukaryama, ukaruhuka noneho mu kandi kanya gatoya waza kumva umerewe neza ukagaruka mu gikorwa wari urimo ukora'.

    Icyumba cy'Umukobwa cyatumye badapfusha igihe cyabo ubusa.

    Umwambaro w'imbere( Kotegisi) w'ugiye mu mihango akoresha. Ako, kamwe bakagurisha amafaranga 500 kandi karameswa ka kongera gukoreshwa. Ntabwo gasangirwa.

    Musenge agira ati' Igihe cyacu twarakizigamye kubera icyumba cy'Umukobwa. Urumva igikorwa wagakoze muri cya gihe wagiye mu rugo gushaka uko witunganya, uwo mwanya washoboraga no kugenda ntugaruke bitewe n'urugendo cyangwa se ibyo uhuye nabyo, ariko ubu ubikemurira iruhande rw'ahari igikorwa cyakuzanye, unazirikana ko bagenzi bawe bari mu kazi cyangwa se nawe urimo gutakaza umwanya, ukagira vuba kugira ngo usubire mu gikorwa cyakuzanye, bityo uze gutaha wumva ko utaziye ubusa'.

    Yamuragiye Dative, abarizwa muri Koperative KOABA/KARAMA. Avuga ko icyumba cy'Umukobwa cyakemuye byinshi mu bibazo Abagore n'Abakobwa bahuraga nabyo birimo no kuba watungurwa n'imihango kandi waje mu bikorwa biguhuza n'abandi ukabura uko ubyifatamo. Ahamya ko ibyo ngo byabaye amateka nyuma yo kubakirwa iki cyumba.

    Winjiye muri iki cyumba cy'Umukobwa, usangamo ibitanda bibiri.

    Ati' Buriya hari ukuntu Abagore n'Abakobwa ujya mu mihango utunguwe. Mbere washoboraga kubura uko wifata ndetse bikagutera kutiyumva neza mu bandi, yemwe wanagenda ushaka kujya kwitunganya ukumva ntutekanye kuko nyine watunguwe, ariko ubu aho kugira ngo uze gutaha bikujojobaho cyangwa bigira bite….,ujya mu cyumba hari amazi n'isabune ukoga, ugafata amavuta ukisiga, ugafata umwenda nyine w'imbere ugafata na Kotegisi ugashyiramo ubundi ukisubirira mu kazi, nta kibazo'.

    Akomeza avuga kandi ati' Iki cyumba cyatumye nta mwanda tugira. Iyo utunguwe bahita baguha icyumba ukajyamo kubera ko n'ubundi aba ari icy'Abakobwa, uraza ukajyamo ukabikemura ugataha wumva nta kibazo ufite, nta n'ipfunwe ufite kubera ko uba wumva isuku wayikoze, nta n'uwabimenya'.

    Abana b'Abakobwa biga hafi aha baza kuganirizwa, bakerekwa uko icyumba cy'Umukobwa gikora hamwe n'ibindi bikorwa bifite aho bihuriye n'Isuku n'Isukura.

    Aba bagore n'Abakobwa babarizwa muri iyi Koperative KOABA/KARAMA, bavuga ko iki cyumba nubwo kibafatiye runini nk'abari hamwe muri Koperative, ariko kuko ngo kiri ku muhanda kandi hafi y'isantere y'Ubucuruzi ya Karama, ngo na bagenzi babo bandi bataba muri iyi Koperative hagize utungurirwa ku muhanda n'ikibazo cy'imihango baramufasha agakomeza urugendo cyangwa se ibindi yarimo.

    Numukobwa Marie Chantal, umukozi ushinzwe iterambere ry'Abari n'Abategarugori cyane cyane mu kubaka ubushobozi bwabo mu miyoborere mu mushinga ARDE/KUBAHO, avuga ko mu Makoperative yose bakorana nayo mu mushinga wa Tubeho neza hubatswe icyumba cy'Umukobwa.

    Numukobwa Marie Chantal-ARDE/KUBAHO.

    Avuga ku mpamvu yo kubaka iki cyumba, yagize ati' Koperative usanga akenshi nka 80% zigizwe n'Abagore n'Abakobwa bakiri batoya. Mu rugendo rwabo rwo kwiteza imbere, bagira ibikorwa bahakorera nko; Kudoda, Ububoshyi, Ubuhinzi, Gukora imisatsi n'ibindi bitandukanye bitewe n'icyo Koperative yahisemo. Rero byari imbogamizi ko umwana w'umukobwa cyangwa se Umudamu wagiye mu mihango atitabira ibyo bikorwa cyangwa se akaba yataha bitarangiye, yaba ari mu mahugurwa akaba yagenda ayacikishirije kuko yatunguwe muri bya bihe bye by'Ukwezi. Aho rero niho habonetse icyo gitekerezo cy'uko bakeneye ahantu biyakirira, urwaye akaba yabona aho yirambika ho gakeya. Harimo uburiri akaruhuka iminota mikeya akagaruka muri cya gikorwa cyari cyamuzanye, uwiyanduje akabona aho akarabira, agahindura ka kenda k'imbere, ya suku n'Isukura bigakomeza kwimakazwa ariko kandi bigatuma n'ibijyanye n'ukwezi k'Umukobwa bihinduka ibintu bisanzwe nk'uko bisanzwe koko'.

    Numukobwa, Avuga ko ibikorwa bakora nka ARDE/KUBAHO bigamije kuzana impinduka nziza mu mibereho y'Abaturage ya buri munsi. Ku bijyanye n'icyumba cy'Umukobwa, ahamya ko gifasha cyane Abagore n'Abakobwa kuko ntawe ucikanwa n'ibikorwa bya Koperative, ntawe ucikanwa n'Amahugurwa kandi ngo iyo umuntu ameze neza n'ibyo akora abikora atuje kandi atekanye bigatanga Umusaruro.

    Bimwe mu bikorwa bikorwa n'aba bagore ba Koperative KOABA/KARAMA birimo Ububoshyi.

    Munyaneza Théogène

    Source : https://www.intyoza.com/2024/10/28/kamonyi-arde-kubaho-icyumba-cyumukobwa-cyabafashije-gukoresha-igihe-neza-batekanye/

  • Real Madrid yanyagiwe na Barcelona ishyira iherezo Ku nzozi zo gukuraho agahigo kayo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Real Madrid yifuzaga kongera umubare w'imikino itaratsindwa muri shampiyona ikagera kuri 43, ikanganya agahigo na FC Barcelona yakoze hagati ya Mata 2017 na Gicurasi 2018. Gusa izo nzozi zarangiriye kuri Santiago Bernabeu nyuma yo gutsindwa n'abashyitsi mu gice cya kabiri cy'umukino.

    Carlo Ancelotti, umutoza wa Real Madrid, yagize ati: 'Ni ibihe bikomeye byo gutsindwa umukino, cyane cyane nyuma y'imikino myinshi tutaratsindwa.'

    Nyuma y'igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa, Robert Lewandowski yafunguye amazamu ku munota wa 54 atsinda ku mupira mwiza yahawe na Marc Casado. Uyu rutahizamu w'umunya-Pologne yongeye gutungura abafana b'i Madrid ku munota wa 63 atsinda igitego cya kabiri ku mutwe ku mupira wahinduwe na Alejandro Balde.

    Lewandowski yari hafi gutsinda igitego cya gatatu muri uyu mukino ariko inshuro imwe umupira ugarurwa n'umutambiko w'izamu, indi awuteye hejuru y'izamu mu mwanya mwiza.

    Umukinnyi w'imyaka 17, Lamine Yamal, yatsinze igitego cya gatatu cya FC Barcelona, gihita gituma aba umukinnyi muto kurusha abandi wabashije gutsinda muri El Clasico. Raphinha nawe yatsinze igitego cya kane mu minota ya nyuma, atsinda izamu rya mbere muri El Clasico, agororerwa ishyaka ryinshi yagaragaje.

    Ku ruhande rwa Real Madrid, umukino wa mbere wa Kylian Mbappé muri El Clasico ntiwaje kumubera mwiza, kuko yatsinze ibitego bibiri ariko byose byanzwe kubera kurarira, ndetse akabuzwa ikindi na Inaki Pena wari mu izamu rya Barcelona.

    Barcelona, yarangije shampiyona y'umwaka ushize iri inyuma ya Real Madrid iyirusha amanota 10, ariko kuri iyi nshuro bahisemo kwishingikiriza abakinnyi bato kugira ngo basubirane ku ruhando rw'ibigwi. Iyi mikorere irimo kubahira cyane kuko ikipe ya Hansi Flick imaze gutsinda imikino 10 muri 11 imaze gukinwa, itsindwa umwe gusa.

    Lamine Yamal ni umwe mu bakinnyi bato bahanzwe amaso cyane muri iyi kipe, ariko si we wenyine kuko na Marc Casado na Alejandro Balde, bombi bafite imyaka 21, bitwaye neza bagatanga imipira ivamo ibitego muri uyu mukino. Abakinnyi batandatu babanje mu kibuga mu mukino wa El Clasico bakuriye mu ishuri rya ruhago rya Barcelona, La Masia.

    Nubwo Barcelona yishingikirije gukinisha abakiri bato, hari n'abakinnyi b'abahanga bafite uburambe nka Robert Lewandowski. N'ubwo afite imyaka 36, uyu rutahizamu ntaragira intege nke, kuko igitego cye cya kabiri muri uyu mukino cyatumye agira ibitego 14 mu mikino 11 ya La Liga y'uyu mwaka.

    Ubu buryo bwo guhuza abakinnyi bakiri bato n'ubunararibonye byagoye cyane Real Madrid, yatsinzwe mu gice cya kabiri ku buryo bugaragara. Abasore ba Hansi Flick banakinnye umukino wo kwugarira neza bakoresheje umurongo muremure inyuma, bituma Real Madrid igwa mu mutego wo kurarira kenshi.

    Flick yagize ati: 'Burya kwitwara neza dukinisha ba myugariro imbere cyane. Bisa n'aho ari ibintu biteje ibyago, ariko si ko biri.'

    Uyu musaruro mwiza wa FC Barcelona watumye ikomeza kwerekana ko ishobora guhatana ku rwego rwo hejuru muri shampiyona, ndetse inagaragaza ko ikizere gishingiye ku bakinnyi bato kiri kuyifasha.

    Source : https://yegob.rw/real-madrid-yanyagiwe-na-barcelona-ishyira-iherezo-ku-nzozi-zo-gukuraho-agahigo-kayo/