Blog

  • Intsinzi 72, Ibikombe 2 no guca uduhigo tubi!… – #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 28 Ukwakira 2024, ikipe ya Manchester United yatangaje ko yamaze kwirukana umutoza ukomoka mu Buholandi, Eric Ten Hag kubera umusaruro muke amaze iminsi agaragaza.

    Nyuma y'uko yari amaze imyaka ibiri irengaho atoza Manchester United, umutoza Eric Ten Hag yirukanywe nyuma y'intangiriro mbi yagaragaje muri uyu mwaka w'imikino.

    Eric Ten Hag yirukanwe nyuma y'uko ku mugoroba wo kuri iki cyumweru Manchester United yongeye gusebera mu maso ya West Ham United ikayitsinda ibitego 2-1.

    Mu minsi ishyize ubwo byacaga amarenga y’uko uyu mutoza agiye kwirukanwa, yavuze ko isoko y’umusaruro muke ikipe igira ari uko ikibuga gikorerwaho imyitozo kitubakiye, bityo hakaba hari ba maneko bakopera imyitozo y’ikipe maze ikajya mu kibuga uwo bahanganye azi ibyo irakina. 

    Muri English Premier League imikino 9 ikipe ya Manchester United yari imaze gukina iri mu biganza bya Eric Ten Hag iyo yatsinzwe niyo myinshi kurusha iyo yatsinze aho imaze gutsindwa imikino ine, inganya ibiri, itsinda imikino itatu.

    Mu mikino ya Europa League naho Man United nta cyizere iri gutanga ko izikura mu matsinda, kuko mu mikino itatu yose yakinnye yarayinganyije. 

    Man United yatangiye inganya na Twente, ikurikizaho Porto yo muri Portugal ubu iherutse kunganya na Fenerbanche.

    Uretse kuba Eic Ted Hag yamaze kwirukanwa, anengwa kuba yarakoresheje amafaranga menshi mu kugura abakinnyi ariko ntibagire icyo bamarira ikipe gikomeye.

    Abakinnyi Eric Ten Hag yaguriye Man United n'amafaranga baguzwe

    ·Â Â Â Â Â Â Â Â  Antony – £85m

    ·Â Â Â Â Â Â Â Â  Rasmus Hojlund – £72m

    ·Â Â Â Â Â Â Â Â  Casemiro – £70m

    ·Â Â Â Â Â Â Â Â  Mason Mount – £60m

    ·Â Â Â Â Â Â Â Â  Lisandro Martinez – £57m

    ·Â Â Â Â Â Â Â Â  Leny Yoro – £52m

    ·Â Â Â Â Â Â Â Â  Manuel Ugarte – £50.8m

    ·Â Â Â Â Â Â Â Â  Andre Onana – £47.2m

    ·Â Â Â Â Â Â Â Â  Matthijs de Ligt – £43m

    ·Â Â Â Â Â Â Â Â  Joshua Zirkzee – £36m

    ·Â Â Â Â Â Â Â Â  Noussair Mazraoui – £17m

    ·Â Â Â Â Â Â Â Â  Tyrell Malacia – £14.6m

    ·Â Â Â Â Â Â Â Â  Altay Bayindir – £4.3million

    Uretse ibyo gutoza Manchester United no kuyihesha ibikombe akayisigira abakinnyi bahenze, ku ngoma ya Eric Ten Hag yaciye uduhigo tubi tutari twarigeze tubaho mu ikipe.

    Tumwe mu duhigo tubi Ten Hag yaciye ni uko ikipe ya Galatasaray itari yarigeze itsindira mu Bwongereza ikipe iyo ariyo yose mu myaka 117 yari ishize kugeza ubwo ageze muri Manchester United.

    Manchester United ntabwo yari yarigeze itsindwa imikino ibiri ifungura irushanwa rya Campions League. Ten Hag ahageze yaciye ako gahigo.

    Manchester United ntabwo yari yarigeze itsindwa ibitego birenze bitatu mu mikino yikurikiranya mu irushanwa rya Champions League kugeza Ten Hag ageze Old Trafford.

    Galatasaray yaherukaga gutsinda igitego hanze y’ikibuga cyayo mu mikino ya Champions League mu mwaka wa 2015 kugeza ubwo ihuye na Mnachester United iyinyagira ibitego bitatu byose.

    Manchester United ntabwo yari yarigeze mu mateka yayo itsindwa imikino ine mu mikino irindwi ibanza ya shampiyona y’u Bwongereza kugeza Erik Ten Hag ahageze.

    Manchester United yeherukaga gutsindwa ibitego bine mu mikino y’amatsinda mu irushanwa rya Champions League mu myaka 28 ishize. Erik Ten Hag yongeye kwibutsa abafana ba Manchester United ko byigeze kubaho.

    Manchester United ntabwo yigeze itakaza umukino n’umwe kuri Stade ya Tottenham Hotspurs ariko Ten Hag yanga gukatira ako gahigo aba agakuyeho agashyira mu tundi duhigo.

    Manchester United ntabwo yari yarigeze itsindwa ibitego bibiri mu minota ine y’umukino bakiniye ku kibuga cya Old Trafford kugeza ubwo Erik Ten Hag abikoreye.

    Nta wundi mutoza wigeze uhombya nyiri ikipe ya Manchester United nk’uko Ten Hag amaze kubikora mu gihe gito. Sir Ractliffe amaze guhomba arenga Miliyari 1.5 y’amayero kubera ikipe iri mu bihe bitameze neza.

    Manchester ntabwo yari yarigeze iterwa amashoti 23 mu mukino bakiriye mu irushanwa rya Shampiyona y’u Bwongereza kugeza aho Ten Hag agaragaje ko byose bishoboka.

    Brighton ntabwo yari yarigeze itsinda ikipe ya Manchester United mu mikino ibiri yikurikiranya kugeza aho ifatiranye Ten Hag.

    Ikipe ya Manchester United yaherukaga gutsindwa imikino 5 mu mikino 10 bakiriye mu mwaka wa 1930. Ten Hag yongeye gusogongeza abafana ba Manchester United ibyo bihe bya cyera.

    Nubwo Man United yirukanye Ten Hag buri wese yabyifuzaga.Hari iminsi yagiye atanga ibyishyimo agahangamura amakipe akomeye akayatsinda. 

    Zimwe mu ntsinzi zitazibagira mu mateka ya Manchester United na Eric Ten Hag ni;  Ku itariki 22 Kanama 2022 Man United yatsinze Liverpool 2-1, Yiyongeza Arsenal 3-1 ku itariki 4 Nzeri 2022.

    Ku itariki 23 Gashyantare 2023 Manchester United yatsinze Man City ibitego 2-1, ku itariki 23 Gashyantare Man United itsinda FC Barcelona mu mikino ya Europa League ibitego 2-1.

    Ku itariki 26 Gashyantare 2023 Manchester United yatsinze Newcastle United ibitego 2-0 maze yegukana igikombe cya Clabao Cup.

    Ku itariki 17 Werurwe 2023 mu mikino ya FA Cup Manchester United yatsinze Liverpool 4-3, naho ku itariki 25 Gicuransi 2024 Manchester United itsinda Manchester City ibitego 2-1 mu mukino wa nyuma wa FA Cup.

     Hari kandi imikino Eric Ten Hag yatoje nuko agatsindwa ku buryo bukomeye cyane ku buryo bitazava mu mateka ya Manchester United. 

    Intsinzwi Manchester United itazibagirwa ku ngoma ya Eric Ten Hag hari iyo ku itariki 25 Gicuransi 2023 ubwo Manchester United yatsinzwe na Liverpool ibitego 7-0.

    Ku itariki 6 Gicuransi 2024 Manchester United yatsinzwe na Crystal Palace ibitego 4-0, ku itariki 13 Kanama 2022 Manchester United yanyagiwe na Brentford 4-0, ku itariki 2 Ukwakira 2022 Manchester United yatsinzwe na Manchester City ibitego 6-3.

     

    Man United yamaze gutandukana na Eric ten Hag 

    Ten Hag asize ibikombe bibiri muri Manchester United

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148123/intsinzi-72-ibikombe-2-no-guca-uduhigo-tubi-inkuru-eric-ten-hag-asize-i-manchester-148123.html

  • Rusizi: Umusore w'imyaka 28 akurikiranyweho gusambanya umwana w'imyaka itatu – #rwanda #RwOT

    Tariki 25 Ukwakira 2024 ni bwo umubyeyi w'uwo mwana yatashye avuye guhinga, umwana w'imyaka itatu yari yasize mu rugo amubwira ko uyu musore w'imyaka 28 yaje mu rugo amuha 100 Frw arangije “amushyiramo ikintu”.

    Uyu mubyeyi yahise ajyana umwana we ku bajyanama b'ubuzima abatekerereza ibyo umwana we amubwiye, abajyanama b'ubuzima bamugira inama yo kumujyana ku Kigo Nderabuzima cya Nyakarenzo na cyo kimwoherereza ku Bitaro bya Mibilizi kugira ngo asuzumwe harebwe ko yasambanyijwe.

    Nyuma yo gusuzuma uyu mwana, tariki 27 Ukwakira 2024, ni bwo uyu musore yatawe muri yombi n'inzego zibifitiye ububasha zimusanze mu Mashya aho arara izamu ku nzu irimo icyuma gisya.

    Umunyabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyakarenzo, Ntawizera Jean Pierre, yabwiye IGIHE ko uyu musore afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyakarenzo.

    Ati 'Umusore asanzwe afite imyitwarire itari myiza. Tumufite ku rutonde rw'ibihazi ndetse yari aherutse no kujyanwa mu kigo cy'inzererezi. Mu byo yigeze gufungirwa harimo no gukoresha ibiyobyabwenge'.

    Gitifi Ntawizera yashimiye umuryango w'uyu mwana ko wihutiye gutanga amakuru asaba abaturage ko bakwiye gukomeza kugira umuco wo gutangira amakuru ku gihe.

    Ikindi twasabye ababyeyi ni ukuba maso no kuba hafi y'abana babo mu rwego rwo kwirinda ko hari icyabahungabanyiriza ubuzima.

    Mu karere ka Rusizi umusore w’imyaka 28 akurikiranyweho gusambanya umwana w’imyaka itatu amushukishije 100Frw


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-umusore-w-imyaka-28-akurikiranyweho-gusambanya-umwana-w-imyaka-itatu

  • Gakwaya Celestin agiye kumurika filime Hell… – #rwanda #RwOT

    Iyi filime izamurikwa ku mugaragaro ku wa 22 Ugushyingo 2024 mu muhango uzabera kuri Century Cinema mu Mujyi wa Kigali. Ni nyuma y'igihe cyari gishize afatanyije n'ikipe ngari bakoze uko bashoboye kugirango iyi filime izajye ku isoko yihagazeho.

    'Season' ya mbere y'iyi filime ifite 'Episode' 20. Yanditswe inayoborwa na Gakwaya Celestin. Amashusho yayo yafatiwe mu bice bitandukanye by'Umujyi wa Kigali nka Kanombe, mu Busanza, mu Mujyi rwagati n'ahandi.

    Ni filime yakozwe binyuze mu nzu itunganya filime ikanatanga amahugurwa yise “Igicumbi Cinema Center” ikorera mu bice bitandukanye by'Igihugu,nko muri Bugesera, muri Nyagatare n'ahandi.

    Ni filime yakinnyemo abakinnyi barimo nka Valens wamamaye muri filime 'Impanga', 'The Bishop' n'izindi; harimo kandi Sadam ukoresha izina rya Mujomba ugezweho muri iki gihe muri filime y'uruhererekane itambuka kuri Youtube izwi nka 'Bamenya'.

    Iyi filime kandi yakinnyemo Umutesi Solange uzwi nka Jessica muri filime 'Makaca', 'True Love' n'izindi, 'Nzele' wamenyekanye muri filime 'Makuta', Niyomugabo Leandre wabaye umunyamakuru wa Radio/Tv10 n'ibindi bitangazamakuru.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Gakwaya Celestin yavuze ko yageze ku kwandika iyi filime 'Hell in Heaven' ashingiye ku byo yagiye abona muri sosiyete mu bihe bitandukanye.

    Yavuze ati 'Igitekerezo cyaturutse ku byo nagiye mbona hano hanze cyane cyane mu rushako. Ni inkuru igaruka ku mugore wakundaga akazi cyane bigatuma atita ku rugo rwe biza kubyara amakimbirane akomeye yagejeje ku gushaka gatanya. Umugore witwa Gloria yahoraga ahuze ariko ntabibone akajya ashyira amakosa ku mugabo we adashaka kubona ko ariwe munyamakosa.'

    Akomeza ati 'Filime 'Hell in Heaven' mbihuza n’ukuntu usanga abantu bajya mu rushako biteze ko bagiye muri Paradizo, mbese mu munezero ariko bakisanga bari muri Gehinomu kubera ibintu bitandukanye baba bateze bakabibura. Urugo turufata nka Paradizo ariko ukisanga Gehinomu.'

    Gakwaya Celestin yavuze ko iyi filime ayitezeho guhindura imitekerereze cyane cyane mu bashakanye no kwumvisha Sosiyete ko ibyo baha umwanya n’umutima ataribyo biba bikenewe.

    Kandi ko kwikunda biba ataribyo haba hakenewe no kumenya ko hakenwe ko wumva mugenzi wawe. Kandi ko hari ibintu biba bikenewe mbere y'uko uca urubanza.

    Gakwaya ati 'Twiteze ko iyi filime izafasha abantu guhindura uko basanzwe bumva ibintu. Uruhare rwacu mu gufasha sosiyete gukomeza kubana neza mu rukundo no mu bumwe binyujijwe muri Sinema.'

    Yungamo ati 'Harimo nk’ahantu usanga umugore abaza umugabo ikintu gihora cyibazwa na buri wese aho usanga nk’abagore bakunda kubaza abagabo babo ngo nk’ubu uramutse upfuye. Ukibaza niba aba yaravuganye n’Imana ko ari umugabo uzapfa mbere ye.'

    Gakwaya Celestin ni umwe mu bakinnyi ba filime bagize izina rikomeye kuva mu myaka 15 ishize. Muri iki gihe agezweho binyuze mu bice bibiri bya filime 'Bad Choice' ya Bahavu Usanase Jannet yakinnyemo ariwe mukinnyi w'imena.

    Izina rye ryanakomeye cyane binyuze muri filime 'Serwakira' yacurujwe igihe kinini kuri CD, ndetse kugeza n'uyu munsi yabaye ikimenyabose kubera iyi filime. 

    Mu 2018, uyu mugabo yanashyize ku isoko filime yise 'Teta' irimo Munezero Aline uzwi nka Bijoux muri filime 'Bamenya', Benimana Ramadhan [Bamenya], Niragire Marie France n'abandi.

    Gakwaya Celestin ari kumwe na Alice Kayirangwa bahuriye muri iyi filime 'Hell in Heaven'

    Umutesi Solange uri mu bakinnyi b'imena muri filime 'Hell in Heaven'


    Tuyisenge Aime Valens ugezweho muri iki gihe muri filime 'Bamenya' na 'Impanga' ari mu bakinnye muri iyi filime igiye kumurikwa 

    Gasaro Potia ari kumwe na 'Mujomba' wamamaye muri filime y'uruhererekane ya 'Bamenya'   Umunyamakuru Niyomugabo Leandre ari mu bakinnye muri filime igaragaza ibyo benshi bakunze kwibeshyaho mu rugo

         Season ya mbere y'iyi filime ifite 'Episode' 20 kandi zakiniwe mu bice bitandukanye by'Umujyi wa Kigali

    Gakwaya Celestin yasobanuye ko ifatwa ry’amashusho y’iyi filime ryitondewe kubera ko bashakaga kubara neza inkuru izafasha benshi muri sosiyete

    Yifashishijwe ibikoresho bigezweho mu ikorwa ry’iyi filime hagamijwe ko bihuzwa n’ibyari muri ‘script’ 

    Amashusho y’iyi filime yafatiwe mu bice bitandukanye by’Umujyi hitawe cyane ku hantu hihariye 

    Iyi filime ‘Hell in Heaven’ izamurikwa ku mugaragaro mu muhango uzaba ku wa 22 Ugushyingo 2024

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148116/gakwaya-celestin-agiye-kumurika-filime-hell-in-heaven-igaragaza-ibyo-benshi-bibeshyaho-mu–148116.html

  • Pastor Paddy Musoke wa Trinity Tabernacle Chu… – #rwanda #RwOT

    Pastor Paddy Blessed Musoke ni Umwanditsi w’Ibitabo, Umumisiyoneri, Inzobere mu bijyanye n’ubwubatsi, akaba n’Umupasiteri ushumbye itorero Trinity Tabernacle Church. Igitabo yise “My Work, Mu Ministry” cyarakunzwe cyane kiranagurwa cyane kuri Amazon, akaba ari nayo mpamvu yagishyize mu Gifaransa akacyita “Mon Travail, Mon Ministère”.

    Tariki 23 Ugushyingo 2024 ni bwo Pastor Paddy azamurika ibitabo bye bibiri, mu birori bizabera muri Kigali Serena Hotel kuva saa Cyenda z’amanywa. Kwinjira ni ubuntu, ariko abazitabira baributswa kuzitwaza amafaranga yo kugura ibi bitabo. Abazi uburyohe bw’ibitabo by’uyu mukozi w’Imana, bavuga ko batazacikwa n’ibi birori bye byo kumurika ibitabo bishya.

    Pastor Paddy Blessed Musoke amaze kwadika ibitabo bitanu ari byo “16 Laws of a Healthy Relationship with God” cyasohotse mu 2006; “Vessels of Honour” cyasohotse mu 2015; “My Work, Mu Ministry” cyasohotse mu 2019; “Mon Travail, Mon Ministère” kizajya hanze mu 2024 na “The Science & Art of Servant Leadership” na cyo kizajya hanze mu 2024.

    Kuva mu 2010, uyu mukozi w’Imana yahawe bwo guhugura abakristo bafite imirimo inyuranye bakora nyuma yo kubona ko abakristo benshi bajya ku kazi kuva kuwa Mbere kugera kuwa Gatanu, bagakora akazi bagamije kuboba ubutunzi. Avuga ko Imana yamweretse ko akazi gatangirira muri Bibiliya aho Adamu yaremwe agahabwa akazi.

    Pastor Paddy avuga ko buri wese “icyo ukora cyose, ugikore ku bw’icyubahiro cy’Izina ry’Imana”. Asanga ko imirimo yose ikorerwa mu Isi ikwiye gukorwa ku bw’Icyubahiro cy’Imana. Ni iyerekwa amaranye imyaka 14, akaba ari na ho hashibutse igitabo yise “My Work, My Ministry”, yamaze gushyira mu Gifaransa kikaba “Mon Travail, Mon Ministère”.

    Inkomoko y’Igitabo “The Science & Art of Servant Leadership”

    Mu 1990 ubwo yigaga mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri yisumbuye ni bwo Pastor Paddy yinjiye mu bijyanye n’ubuyobozi nyuma yo gutorerwa kuyobora “Groupe Biblique”. Avuga imiyoborere ari ikintu kigezweho cyane “Hot cake”. Ubuyobozi bukorera abandi “Servant leadership” ni bwo buryo bw’imiyoborere akunda cyane, akaba afatira urugero kuri Bibiliya.

    Avuga ko kwandika ibitabo ari umuhamagaro mushya Imana yamuhaye mu myaka ya vuba ishize dore ko yivugira ko no mu ishuri yari umunebwe wo kwandika ibyo babaga bigishijwe na Mwalimu. “Rero ntibyari ibyanjye”. Mu 1999 ubwo yazaga mu Rwanda, ni bwo Imana yamuganirije imusaba gutangira kwandika aherereye ku nyigisho yigisha mu materaniro.

    Pastor Paddy Blessed Musoke waminuje mu bijyanye na Civil Engineering ariko kuri ubu akaba ahugiye cyane mu kogeza Yesu mu buryo bwose bushoboka burimo no kwandika Ibitabo, avuga ko “kwandika ni umurimo w’Imana [Ministry] kuri njye, sinandika ibyo nkura mu mutwe, nandika ubutumwa Imana impa kwandika.”

    Uyu muhanga mu bwubatse akagira n’Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu masomo ya Bibiliya, avuga ko abishatse yakora imishinga inyuranye ijyanye n’ubwubatsi, gusa ntabwo akibikora nk’umwuga umutunze. Icyakora yavuze ko “na byo ndacyabirota, ntibiramvamo”. Avuga ko umunsi umwe ashobora kuzubaka inyubako ikomeye.

    Pastor Paddy Musoke umaze imyaka 30 mu murimo w’Imana, yavuze ko imiryango myinshi [ingo z’abashakanye] iri gusenyuka, bikaba biterwa n’ubwoko bw’imiyoborere bakoresha. Yizera ko uburyo bw’imiyoborere bugaragara muri Bibiliya buramutse bukoreshejwe neza mu ngo, mu madini no muri Leta, byatanga impinduka nziza cyane muri sosiyete.

    Ubu buryo bw’imiyoborere ishoye imizi muri Bibiliya, ni bwo uyu mukozi w’Imana yibanzeho mu gitabo yise “The Science & Art of Servant Leadership” azamurika tariki 23 Ugushyingo 2024. Yatumiye abantu bose by’umwihariko abayobozi n’urubyiruko. “Ndatumira urubyiruko mu byiciro byose, ndatumira abayobozi, abakuru b’Imiryango, abanyamadini…”.

    REBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA PASTOR PADDY BLESSED MUSOKE

    Pastor Paddy Blessed Musoke agiye kumurikira icyarimwe ibitabo bibiri

    Pastor Paddy yanditse igitabo “My Work, My Ministry” kiramamara cyane ku Isi

    Pastor Paddy Musoke avuga ko Imiyoborere iramutse ishoye imizi muri Bibiliya, Isi yatekana

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148125/pastor-paddy-musoke-wa-trinity-tabernacle-church-agiye-kumurika-ibitabo-2-birimo-icyitsa-k-148125.html

  • Juvenal agarukanye muri Kiyovu Sports umuvuno wo gutsinda Rayon sports – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mvukiyehe Juvenal, wahoze ari Perezida wa Kiyovu Sports, yatangaje ko agiye gufasha iyi kipe nk'umufana nyuma yo kubona ko ititwara neza muri shampiyona. Ibi yabitangarije Fine FM kuri uyu wa Mbere tariki ya 28 Ukwakira 2024, asobanura ko intego ye atari ugusubira mu buyobozi, ahubwo ari ugufasha ikipe kuva mu bihe bikomeye biri kuyugariza.

    Juvenal yavuze ko nubwo atagarutse mu buyobozi, yumva ari inshingano kwegera ikipe nk'umuntu uyikunda, cyane ko ubu iri ku mwanya wa nyuma. Yagize ati: 'Turi gutsindwa inkurikirane, turi ku mwanya wa nyuma. Umuntu wese ukunda Kiyovu Sports muri iki gihe ntabwo ameze neza. Iki ni igihe cyo kuyifasha, n'iyo waba utari umuyobozi.'

    Yasobanuye ko yiteguye gutangira ibikorwa byo gushyigikira ikipe mu buryo butandukanye, ashimangira ko intego ari kuzana impinduka mu mukino uzahuza Kiyovu na Rayon Sports mu mpera z'icyumweru. Juvenal yavuze ko Kiyovu igomba guhera kuri uwo mukino ikuraho amanota atatu, agahamya ko abasaza ba Rayon Sports bagiye guhura n'ibihe bigoye.

    Yagize ati: 'Ngiye kubikora nk'umufana. Tugomba gukura ikipe ku mwanya wa nyuma. Rayon Sports izatangirira kuri twe, amanota icyenda tuzayafata, duhereye kuri Rayon.' Yongeyeho ko gutera imbaraga abakinnyi no kubaha uduhimbamusyi ari bimwe mu byatumaga batsinda igihe ayiyoboraga, kandi ko n'ubu igihe cyo kubikora cyageze.

    Juvenal yanagarutse ku ruhare rw'amasengesho, avuga ko byakorwa mu rwego rwo gutabara ikipe. Ati: 'Dushobora no kwiyiriza iminsi itatu tukayisengera, kuko buri kimwe cyakorwa kugira ngo iyi kipe ive mu mwanya mubi.'

    Yavuze ko kugira ngo Kiyovu Sports isubirane icyizere, bisaba gutsinda Rayon Sports, kuko bizatuma abakinnyi bongera kwizera ko bashobora guhatana. Yemeza ko ikibazo abakinnyi bafite atari ugukinisha nabi, ahubwo ari ukwitakariza icyizere.

    Kiyovu Sports imaze iminsi mu bihe bikomeye, aho iri ku mwanya wa nyuma n'amanota atatu gusa. Mu mukino uteganyijwe ku munsi wa 8 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere, izacakirana na Rayon Sports, aho Juvenal yizeye ko intsinzi izaba imbarutso yo kuzamura icyizere mu bakinnyi.

    Source : https://yegob.rw/juvenal-agarukanye-muri-kiyovu-sports-umuvuno-wo-gutsinda-rayon-sports/

  • Impungenge ku mishinga y'iterambere yashyizwe mu midugudu y'icyitegererezo ikomeje gukendera – #rwanda #RwOT

    Igihugu cyabijyanishaga no gushyiramo imishinga itandukanye y'iterambere, kugira ngo bidaherera ku kuba mu nzu nziza cyane abayirimo bakicira isazi mu jisho.

    Icyakora imwe muri yo yatangiye gukendera ku buryo nta gikozwe ibintu byaba bibi, iterambere ryashakwaga rigakomwa mu nkokora. Urugero rwa hafi ni imishinga yo mu midugudu y'icyitegererezo yo mu turere twa Nyagatare na Gatsibo.

    Abaturage bagaragaza ko imicungire mibi y'imishinga y'iterambere bahawe, iri gutuma ikendera bikaba intandaro y'ubukene bunuma muri bamwe bagize iyo miryango.

    Umwe muri iyo midugudu irimo uwa Gishuro wo mu Murenge wa Tabagwe mu Karere ka Nyagatare watujwemo imiryango 64 mu 2020.

    Mu kwita ku bizabatunga binabateze imbere muri uwo mu dugudu ugizwe n'inzu zigezweho, hashyizwemo inka 64 n'inkoko 1400.

    Iyo miryango yahawe na hegitari 32, ni ukuvuga igice cya hegitari y'ubutaka bw guhinga kuri buri muryango, bashyirirwaho n'ivuriro n'amashuri.

    Uyu mudugudu watashywe na Perezida Kagame wubatswe ahafite amateka akomeye mu rugamba rwo kubohora igihugu, kuko ari ho ingabo zahoze ari iza RPA zafashe ubutaka bwa mbere mu Rwanda buzwi nka 'Gasantimetero'

    Muri uyu mudugudu wubatswe n'Ingabo z'u Rwanda ku bufatanye n'izindi nzego za Leta, buri muryango wahawe inzu ifite ibyumba bibiri, uruganiriro, ubwogero n'ubwiherero.

    Mu nka 60 zisigaye, 12 zikamwa litiro 42 z'amata agemurwa ku ikusanyirizo, hegitari 15 zigakorerwaho ubuhinzi bose bahuriyeho, ibyo byose bigacungwa na koperative ibahuje, nubwo hari abagaragaza ko amafaranga ava muri ibyo bikorwa bayaheruka bitari ibya vuba.

    Uwitwa Mutabazi Emmanuel aganira na RBA yagize ati 'Ubwo mperuka ibihumbi 20 Frw hari kuri Noheli yo mu 2021. Niba inka ari izacu nibaziduhe nyiragire ari iyanjye, ikintu cyose cyitwe icyacu.

    Za nkoko zigera ku 1400 bahawe bagitaha uwo mudugudu, mu kiraro cyazo iyo uhageze usanga haguhamagara, nta nkoko n'imwe ihari.

    Bisobanurwa ko bijyanye n'ibiryo by'inkoko byari bihenze, abaturage babuze ubushobozi bwo kuzitunga, (hasabwaga nka toni eshanu z'ibyo biryo), izindi zikuze, ziragurishwa mu gihe bategereje ikindi cyakorwa.

    Uretse Umudugudu w'Icyitegererezo wa Gishuro, i Gatsibo hari undi wa Nyabikiri uri mu Murenge wa Kabarore wari watujwemo imiryango 44 mu myaka itandatu ishize.

    Mu nka 44 bari barahawe aho kubyara ngo zororoke, zaragabanyutse bigaragara kuko ubu basigaranye inka umunani. Inka 36 zarapfuye, izindi zijyanwa ku bw'amakosa y'abaturage.

    Biogas nk'uburyo bari bahawe bubaha ingufu zose zarapfuye zitamaze kabiri yewe n'isoko bahawe ryatangiye gusambuka.

    Bamwe mu baturage bagaragaza ko nubwo harimo amakosa yabo, abaturage batitaweho bikwiriye n'ubuyobozi nk'uko Mukandayisenga Elina.

    Ati 'Bampaye inka nyiragira mu Kigo cya Gabiro barayijyana nsigarira aho. Ni amakosa dusabira imbabazi, ariko ni inka yakagombye kuba imfasha abana bakiga. Abana basubiye inyuma, tukimeze gutya ntituzigera dutera imbere.'

    Mu Karere ka Nyagatare bagaragaza ko bari kwereka abaturage uko ubihinzi n'ubworozi bukorwa, banabereka ko ibikorwa bahawe bagomba kubigira ibyabo, ibyo bikazajyana n'impinduka mu miyoborere y'iyo mishinga.

    Ni mu gihe mu Karere ka Gatsibo ho bijyanye n'amikoro y'akarere bari guteganya kongera ingengo y'imari muri iyo midugudu, izatuma ibyangiritse bisanwa.

    Kugeza ubu mu midugudu ya vuba yubatswe ikanatahwa harimo uwa Rweru wo mu Karere ka Bugesera, uwa Horezo w'i Muhanga, uwa Karama mu Mujyi wa Kigali, uwa Shyira uri i Nyabihu, uwa Gishuro wubatswe mu Karere ka Nyagatare, uwa Kinigi uri mu Karere ka Musanze n'uwa Muhira uherereye mu Rugerero mu Karere ka Rubavu.

    Kuri ubu u Rwanda rufite imidugudu y'icyitegererezo isaga 250 aho yiyongereye cyane mu myaka irindwi ishize ishize aho yavuye ku 165 mu 2016, yongerwaho ikabakaba mu 100.

    Mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Gishuro wo mu Karere ka Nyagatare, hashyizwemo inkoko 1400. Ubu nta n’imwe igihari

    Inka ni zimwe mu matungo ashyirwa mu midugudu y’icyitegererezo ariko kubera kutazitaho zigapfa izisigaye zigatanga umusaruro muke

    Uwo ni Umudugudu w’Icyitegererezo wa Gishuro mu Karere ka Nyagatare watujwemo imiryango 64

    Umudugudu w’Icyitegererezo wa Nyabikiri wo mu Karere ka Gatsibo watuwemo imiryango 44 yiganjemo iyavuye muri Tanzania


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impungenge-ku-mishinga-y-iterambere-yashyizwe-mu-midugudu-y-icyitegererezo

  • Gasabo: Umunyeshuri yivuganye mugenzi we bapfa umwembe – #rwanda #RwOT

    Umuvugizi w'Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya, yahamije aya makuru, abwira IGIHE ko umunyeshuri umwe yapfuye nyuma yo kurwana na mugenzi we bapfa umwembe.

    Yagize ati 'Ni ko byagenze ngo abana bapfuye umwembe. Ni ukuvuga ngo uriya mwana wapfuye yari afite umwembe, mugenzi we awukura mu gikapu cye, awukuyemo bararwana, uwafatiwe umwembe akubita undi urushyi nawe ahita amwishyura amukubita ingumi ebyiri mu rubavu yitura hasi.'

    Yakomeje agira ati 'Yituye hasi ananirwa guhaguruka bamuryamisha ahantu bahamagara inkeragutabara, ije isanga byarangiye.'

    Emma Claudine yavuze ko umubiri wa nyakwigendera wahise ujyanwa gukorerwa isuzumamurambo, ndetse ko n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, rukomeje iperereza ryayo, 'Ngo baze kureba niba hari ubundi burwayi bwari buhari. Ubu dutegereje ibiza kuvamo.'

    IGIHE kandi yahamirijwe iby'aya makuru n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Bumbogo, Nyamutera Innocent, nubwo yirinze kugira ikindi adutangariza.

    Nyakwigendera yari afite imyaka 14 y'amavuko, mu gihe mugenzi we barwanye yari afite imyaka 12 y'amavuko, bose bakaba bigaga mu mwaka wa gatatu w'amashuri abanza.

    Umunyeshuri wo ku Ishuri Ribanza rya Ngara riherereye mu Murenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo, yivuganye mugenzi we amukubise igipfunsi bapfuye umwembe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gasabo-umunyeshuri-yivuganye-mugenzi-we-bapfa-umwembe

  • ADEPR yasubije abana barenga 2000 mu ishuri mu mwaka umwe – #rwanda #RwOT

    Byagarutsweho n'Umushumba Mukuru w'Itorero rya ADEPR mu Rwanda, Ndayizeye Isaie, ubwo hasozwaga ubukangurambaga bugamije gufasha abana bataye ishuri kurisubiramo ndetse no kwimakaza ubumwe n'ubudaheranwa mu rurembo rwa Nyabisundu.

    Yavuze ko bahisemo ivugabutumwa riciye mu mikino muri gahunda yo guhindura umuntu mu buryo bwuzuye hagamijwe gufasha urubyiruko rwataye ishuri kurisubiramo.

    Ati 'Igitekerezo cyo gukoresha umupira w'amaguru no mu zindi nyigisho dutanga zigamije guhindura ubuzima bw'abantu mu buryo bwuzuye, cyaje mu rwego rwo gushaka ingamba twakoresha, zafasha kugeza inyigisho dutanga ku bantu batandukanye barimo urubyiruko n'abandi batabasha kuboneka muri gahunda tugira kandi twabonye bitanga umusaruro.'

    Yagaragaje ko binyuze muri ubwo buryo bw'ivugabutumwa abana barenga 2000 bamaze gufashwa gusubira mu mashuri kandi bagahabwa ibikoresho n'ubundi bufasha bunyuranye kuva 2024 yatangira.

    Ati 'Buri mwaka dufite imibare y'abagenda bagaruka mu ishuri, urebye muri uyu mwaka tumaze kugira abarenga ibihumbi bibiri bamaze gufashwa mu buryo butandukanye bari barataye amashuri bakagaruka.'

    ADEPR kandi ku bufatanye n'Umuryango w'Ivugabutumwa riciye muri Siporo wa Football Ambassadors bafite ahantu 55 mu gihugu hose batoreza abana umupira w'amaguru n'indangagaciro za gikirisitu kandi abarenga 7000 bashyizwe muri iyo porogaramu.

    Yasabye ababyeyi bagifite abana bataye amashuri ku bashishikariza kwiga nka bumwe mu buryo bwiza bwo gutegura ahazaza habo heza kuko iterambere ry'abo rizagirira umumaro igihugu n'itorero muri rusange.

    Umushumba w'Ururembo rwa Nyabisindu, Nimuragire Jean Marie Vianney, yavuze ko ubukangurambaga bakoze bwagize umusaruro kuko mu gihe cy'ukwezi kumwe abarenga 140 bafashijwe gusubira mu ishuri ndetse hahembwa n'ikigo cyakiriye umubare munini w'abana basubijwe ku ishuri.

    Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi, Dr. Nahayo Sylvere, yagaragaje ko ubu bukangurambaga bwa ADEPR ari ingirakamaro mu gufasha abataye ishuri kurisubiramo.

    Ati 'Dushima cyane ubu bufatanye mu bukangurambaga bwo kugira ngo abana bagaruke mu mashuri. Bidusigiye umusanzu ukomeye hano iwacu mu Karere ka Kamonyi. Nk'ubuyobozi dukomeza gukorana n'ababyeyi n'abafatanyabikorwa kugira ngo tubashe kubagarura.'

    Yongeyeho ati 'Ubundi nta mwana ugejeje igihe cyo kwiga ukwiye kuba ari mu rugo cyangwa ngo ajye mu yindi mirimo. Turabikangurira ababyeyi kugira ngo badufashe ariko birasaba ko n'inzego zose zibihagurukira, kugira ngo bose bajye ku ishuri.'

    Ku birebana no gufasha abana baturuka mu miryango itishoboye kubona uburyo bwo kwiga, kuri ubu ADEPR ifasha abarenga ibihumbi 40 binyuze mu mishinga itandukanye.

    Meya w'Akarere ka Kamonyi, Dr. Nahayo Sylvere, yashimye uruhare rwa ADEPR

    Imikino ikomeje gufasha mu bukangurambaga bwa ADEPR

    Ibyishimo biba ari byose ku bakinnyi begukanye igikombe

    Iyo mikino yitabirwa n’abantu batari bake

    Meya w'Akarere ka Kamonyi, Dr. Nahayo Sylvere, ashyikiriza abana bo muri GS Kivumu igikombe

    Umushumba w'Ururembo rwa Nyabisindu, Nimuragire Jean Marie Vianney, yavuze ko ubu bukangurambaga bwagize umusaruro

    Bamwe mu banyeshuri batsinze muri iyo mikino bahawe ibihembo

    Iyo mikino yitabirwa n’abantu batari bake

    Umushumba Mukuru w'Itorero rya ADEPR mu Rwanda, Ndayizeye Isaie, yagaragaje rimaze gufasha abarenga 2000 gusubira mu ishuri mu mwaka umwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/adepr-yasubije-abarenga-2000-mu-ishuri-binyuze-mu-mikino-mu-mwaka-umwe

  • Breaking: Manchester United yirukanye Erik Te… – #rwanda #RwOT

    Ibi iyi kipe niyo yabitangaje kuri uyu Wa Mbere taliki ya 28 Ukwakira 2024 ibinyujije ku mbugankoranyambaga zayo. Manchester United yavuze ko ishinira Erik Ten Hag kubintu byose yakoze mugihe yamaranye nayo ndetse imwifuriza ibyiza mu gihe kizaza .

    Iyi kipe Kandi yavuze ko Ruud Van Nistelrooy wari umutoza w’ungirije ariwe ugiye ugiye gusigara ari umutoza mukuru mu gihe hagishakwa undi uzafata izi nshingano mu gihe kirambye.

    Ibi bibaye nyuma yuko Manchester United yari imaze igihe ititwara neza ndetse ku munsi wejo ku Cyumweru ikaba yaratsinzwe na West Ham United muri shampiyona. Kuri ubu iyi kipe iri kumwanya wa 14 n”amanota 11 ndetse n’umwenda w’ibitego 3.

    Ni mu gihe kandi muri Europa League ho Manchester United iri kumwanya wa 21 mu makipe 36 aho yanganyije imikino 3 imaze gukina.

    Erik Ten Hag yari yarageze muri Manchester United muri Mata muri 2022 akaba yarayihesheje ibikombe 2 aribyo icya Carabao Cup na FA Cup.

    Muri rusange imibare yerekana ko yatojemo imikino 128,atsindamo imikino 70,anganya imikino 23 naho atsindwa imikino 35.

    Manchester United yirukanye Erik Ten Hag 

    Eric Ten Hag asize inkuru mbi imusozi aho yatumye Man United iba insina ngufi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148114/manchester-united-yirukanye-erik-ten-hag-148114.html

  • Erik Ten Hag yirukanwe na Manchester United #rwanda #RwOT

    Erik Ten Hag yirukanwe na Manchester United nyuma yo gutangira shampiyona nabi. Uyu mukinyi wimyaka 53 yarokotse isuzuma ryimbere mu cyi nitsinda rishya ryubuyobozi bwumupira wamaguru INEOS ariko yagenzuye itangira rya United ryatangiye nabi muri shampiyona yicyiciro cya mbere ananirwa gutsinda imikino yabo itatu yatangije Europa League.

    Nyuma yo gutsindwa bikabije na West Ham 2-1 ku cyumweru, United yarangije weekend ku mwanya wa 14 itsinze imikino itatu gusa mumikino icyenda. Kandi Ten Hag yishyuye igiciro hamwe na United yemeza ko yagiye mu magambo ye muri iki gitondo. Ryagira riti: 'Erik Ten Hag yavuye ku mirimo ye nk'umuyobozi w'ikipe ya mbere y'abagabo ba Manchester United.

    Erik yashyizweho muri Mata 2022 maze ayobora iyi kipe mu bikombe bibiri byo mu gihugu, atwara igikombe cya Carabao mu 2023 ndetse na FA Cup mu 2024. Turashimira Erik ibyo yakoze byose mugihe yamaranye natwe kandi tumwifuriza ibyiza by'ejo hazaza .

    Ruud van Nistelrooy azayobora iyi kipe nk'umutoza mukuru w'agateganyo, ashyigikiwe n'ikipe y'abatoza iriho, mu gihe hashakishwa umutoza uhoraho. '

     

    The post Erik Ten Hag yirukanwe na Manchester United appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/erik-ten-hag-yirukanwe-na-manchester-united/