Blog

  • Musanze: Akarere kahinduye umuvuno mu gukemura ibibazo by'abaturage kabasanze aho batuye – #rwanda #RwOT

    Ni gahunda bwihaye yo kumanuka mu midugudu inshuro eshatu mu cyumweru, bakarebera hamwe bimwe mu bibazo bikibangamiye abaturage hagamijwe guca burundu isiragizwa ryabo.

    Umuyobozi w'Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, yavuze ko iyi gahunda bayihaye ngo bakemure ibibazo bikibangamiye abaturage kandi ko itanga umusaruro kuko mu bibazo bakira, ibirenga 80% birakemurwa.

    Yagize ati “Komite nyobozi y'Akarere, abakozi b'Akarere , inzego z'umutekano twese turamanuka tukegera abaturage bacu, tukabatega amatwi, tukumva ibibazo bafite kandi mu by'ukuri umusaruro uragenda uboneka kuko ibibazo byinshi tuvayo bikemutse n'ibidakemukira aho bihabwa umurongo. Ni gahunda twihaye kandi iri gutanda umusaruro.”

    Bamwe mu baturage bakemuriwe ibibazo muri iyi gahunda, bavuga ko bashimishijwe cyane n'uburyo ubuyobozi bwabakemuriye ibibazo byabo babasanze aho batuye, bakifuza ko iyi gahunda yahoraho kuko mbere basiragizwaga mu nzira bahora bajya kureba abayobozi.

    Nirere Françoise yagize ati “Ni byiza kuba abayobozi bo ku rwego rw'Akarere baje hano ku murenge kumva ibibazo by'akarengane dufite, kuko hari igihe uba ufite ikibazo umurenge warakinaniwe bikaba ngombwa ko ujya ku karere kandi no kubona amatike akugeza mu mujyi biba bigoye, iyi gahunda turayishimiye ni nziza cyane.”

    Akarere ka Musanze kashyize imbaraga muri gahunda yo kwegera abaturage mu buryo bwihariye, babasanga aho batuye kugira ngo abe ariho hakemurirwa ibibazo byabo, babarinda gusiragira kuko batakaza byinshi n'umwanya wo gukora ngo biteze imbere.

    Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imari ubukungu n’Iterambere, Uwanyirigira Clarisse nawe mu rindi tsinda riri kumva ibibazo bigakemurwa

    Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nsengimana Claudien ari mu nteko y’abaturage bari gukemura ibibazo byabo aho basigaye babasanga aho batuye

    Visi Meya Kayiranga Theobald ari gufatanya n’izindi nzego mu gukemura ibibazo by’abaturage


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-akarere-kahinduye-umuvuno-mu-gukemura-ibibazo-by-abaturage-kabasanze

  • UBUSESENGUZI: Mpaga ya Libya yemejwe na CAF isobanuye iki k'u Rwanda mu kujya muri CAN 2025? #rwanda #RwOT

    Impuzamashyirahamwe y'umupira w'Amaguru muri Afuriika, CAF yatangaje ko ikipe y'Igihugu ya Libya yatewe mpaga y'ibitego 3-0 inacibwa amande y'ibihumbi 50$ ku mukino yari kwakiramo Nigeria muri uku kwezi, tariki ya 15 Ukwakira.

    Ibi bibaye nyuma yaho Nigeria yerekeje muri Libya gukina umukino wo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika cya 2025  igeze mu Mujyi wa Tripoli ibura uko ikomereza i Benghazi n'imizigo yayo irafatirwa.

    CAF ikaba yaratangaje ko Libya yakoze  ibinyuranyinje n'amategeko agenga imyitwarire mu ngingo yayo ya 31, iya 82 n'iya 151. Aha akaba ariho havuye ko igomba kwishyura amande bitarenze iminsi 60.

    Uyu mwanzuro watumye Nigeria ihita iyobora Itsinda D n'amanota 10 inabona itike ya CAN 2025, ikurikirwa na Bénin ifite atandatu mu gihe u Rwanda rufite amanota atanu. Libya ni iya nyuma mu itsinda n'inota rimwe.

    Nijeriya yari ifite umwanya wa pole kugirango yemererwe na mbere yuko CAF ifata icyemezo kibashyigikira. Bayoboye itsinda n'amanota 7 mumikino itatu yakinnye, batsinze kabiri kandi banganya rimwe.

    Kandi, hamwe na forfeit na Libiya, ubu bafite amanota 10 kandi bakeneye byibuze amanota 2 mumikino ibiri isigaye kugirango bashimangire impamyabumenyi zabo.

    Mu mibare icyo ivuga ni uko Nigeria izahura n'abaturanyi bayo ba Benin i Abidjan ku ya 14 Ugushyingo, mbere yo gusoza umukino wo mu rugo n'u Rwanda ku ya 18 Ugushyingo.


    Nubwo Libiya yatewe  mpaga, iranutde ibonye intsinzi mu mikino yabo ibiri isigaye harimo uwa Benin n'u Rwanda nayo yakomeza mu kindi kiciro ariko bigaterwa n'uko U Rwanda na Benin bitwaye mu mikino yabo.

    Kugurango u Rwanda rubone itike harasabwa rwo rwatsinda Libiya i Kigali, igasenga ko Nigeriya iyifasha igatsinda Benin.

    Iyo ntsinzi ya Super Eagles nayo izabagirira akamaro kuko izahita ijya muri 2025 AFCON mugihe u Rwanda rushobora guca kuri Benin rugafata umwanya wa 2 n'amanota 8.

    Aha niho ku mukino wa nyuma w'umunsi wa 6, Libiya izakirira Benin i Benghazi, uyu mukino n'ubwo ntacyo wava usobanuye cyane kuri Libya u Rwanda rwabyungukiramo.

    Libya ishobora gutsinda Benin, kubwo kuzamura ishema ryabo cyangwa ni gushaka amanota ya FIFA, iramutse itsinze byahita bifasha u Rwanda kubona itike ya CAN2025 bitayisabye gukina na Nigeria.

    Icyo bisobanuye ni Benin igomba gutsindwa imikino yayo yose, byibuze u Rwanda rugatsinda umikino wayo na Libya dore ko uzabera mu Rwanda.

    The post UBUSESENGUZI: Mpaga ya Libya yemejwe na CAF isobanuye iki k'u Rwanda mu kujya muri CAN 2025? appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ubusesenguzi-mpaga-ya-libya-yemejwe-na-caf-isobanuye-iki-ku-rwanda-mu-kujya-muri-can-2025/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ubusesenguzi-mpaga-ya-libya-yemejwe-na-caf-isobanuye-iki-ku-rwanda-mu-kujya-muri-can-2025

  • Karongi: Umugore w'imyaka 25 yasanzwe mu mugozi yapfuye – #rwanda #RwOT

    Byabereye mu Mudugudu wa Kabwenge, Akagari ka Kigarama, Umurenge wa Gishyita mu Karere ka Karongi ku wa 28 Ukwakira 2024.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gishyita, Songa Rwandekwe yabwiye IGIHE ko saa tanu z'amanywa aribwo bahamagawe n'umugabo w'imyaka 33, avuga ko ageze mu rugo agasanga umugore we amanitse mu mugozi yapfuye.

    Ati “Uyu mugabo ni umuhinzi ariko afite n'ahantu arara izamu. Twajyanyeyo n'izindi nzego dusanga uwo mugore amanitse mu kiziriko kizirika amatungo yapfuye, hafatwa umwanzuro ko umurambo ujyanwa ku Bitaro bya Mugonero gukorerwa isuzuma mbere y'uko ushyingurwa”.

    Iperereza ry'ibanze ryagaragaje ko uyu mugore nta muntu uzwi bari bafitanye ikibazo cy'amakimbirane.

    Gitifu Songa yasabye abaturage ko uwaba afite ikibazo akwiye kwegera bagenzi be, inshuti z'umuryango cyangwa ubuyobozi bumwegereye akakibaganiriza aho kugira ngo afate umwanzuro wo kwiyambura ubuzima.

    Urupfu rw’uyu mugore rwabereye mu karere ka Karongi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-umugore-w-imyaka-25-yasanzwe-mu-mugozi-yapfuye

  • Kwemerera komisiyo guterana hifashishijwe ikoranabuhanga; mu bikubiye mu itegeko rishya rigena imikorere ya Sena – #rwanda #RwOT

    Ni umushinga w'itegeko wagejejwe ku mutwe w'Abadepite kuri uyu wa 28 Ukwakira 2024.

    Zimwe mu mpinduka zigaragara muri iri itegeko ngenga rigena imikorere ya Sena harimo kuba ryarahujwe n'itegeko ngenga rigena imikorere y'Umutwe w'Abadepite ku ngingo zimwe, hanavugururwa inshingano za Komisiyo, hitabwa ku bigize amahame remezo, bigahuzwa n'inshingano za komisiyo.

    Visi Perezida wa Sena, ushinzwe amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, Senateri Nyirahabimana Solina, yatangaje ko kuvugurura itegeko ngenga bizafasha kunoza imikorere ya Sena.

    Ati 'Ivugurura ry'iri tegeko ngenga rizadufasha kurushaho kunoza imikorere yacu ari ku bijyanye no gushyira mu bikorwa inshingano za sena by'umwihariko ijyanye no kugenzura iyubahirizwa ry'amahame remezo.'

    Yahamije ko komisiyo izajya igenzura amahame remezo ajyanye n'inshingano zayo bitandukanye n'uko byari bimeze mbere.

    Ati 'Biteganyijwe ko buri komisiyo izajya igenzura amahame remezo yose afite aho ahuriye n'inshingano zayo bikaba bitandukanye n'uko byari bimeze uyu munsi aho usanga buri komisiyo ifite by'umwihariko ihame remezo ishinze.'

    Biteganyijwe ko Komisiyo zishobora gukora inama zifashishije ikoranabuhanga ariko bibanje kwemezwa na Biro ya Sena ndetse ku bw'inyungu z'akazi, Biro ya Sena ishobora guhindurira Umusenateri Komisiyo igihe icyo aricyo cyose.

    Uko byari bisanzwe umusenateri yashoboraga guhindurirwa komisiyo nyuma y'imyaka ibiri n'igice. Ni mu gihe Umusenateri weguye yandikira Perezida wa Sena akaba ari we ubimenyesha izindi nzego.

    Sena y'u Rwanda igizwe n'Abasenateri 26 barimo abagore 53% mu gihe abagabo ari 47%.

    Uyu mushinga uzasuzumwa n'inama y'abaperezida kuko ari yo ibifitiye ububasha.

    Visi Perezida wa Sena, Senateri Solina Nyirahabimana yavuze ko amavugurura azanoza imikorere ya Sena

    Senateri Nyirasafari na we yari mu bagiye gusobanura ishingiro ry’umushinga w’itegeko ngenga rigena imikorere ya Sena

    Abadepite 73 bose batoye ishingiro ry’umushinga, imfabusa ziba ebyri

    Amafoto: Kwizera Remy Moïse


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/komisiyo-zihoraho-za-sena-zishobora-kujya-zigenzura-amahame-remezo-ahuye-n

  • Nyamasheke: Agahinda k'abatuye Umurenge wa Nyabitekeri batarabona imvura y'umuhindo – #rwanda #RwOT

    Nyabitekeri ni umwe mu mirenge 15 igize akarere ka Nyamasheke ikaba mu mirenge 10 y'aka karere ikora ku kiyaga cya Kivu. Ni umurenge ugizwe n'umwigimbakirwa bituma ugira ubutaka bwinshi bukora ku kiyaga cya Kivu.

    Mu gihe hirya no hino mu gihugu, abahinzi bafite akanyamuneza ko imvura y'umuhindo yabonetse bakegura amasuka ahenshi imyaka ikaba igeze ibagara, abo mu murenge wa Nyabitekeri babangamiwe nuko imvura yaguye rimwe, bityo ibyo bateye bikaba biri mu murima.

    Igiraneza Berthe wo mu Mudugudu wa Nyabirunda, Akagari ka Ntango yabwiye IGIHE ko babona imvura ikubye ariko ntibamenye aho irengeye.

    Ati 'Dufite ikibazo cy'izuba mbega twavuga ko ari amapfa. Ugeze mu mirima imyaka yacu yarumye nta kintu mbega tuzabona muri iki gihembwe. Tukaba twakwitabaza nka mwe (itangazamakuru) mukadukorera ubuvugizi tukaba twabona imashini zo kuhira”.

    Musabyimana Theophile, umuhinzi mworozi wo mu murenge wa Nyabitekeri ubikora kinyamwuga yavuze ko imvura yaguye tariki 15 Nzeri batera bimwe byanga kumera ibimeze biruma kuko kuva icyo gihe kugeza ubu nta yindi mvura barabona.

    Ati “Dufite imbogamizi y'iri zuba kwitega umusaruro w'iki gihembwe cya 2025A turi kubona ari ikibazo. Hari imibande twahinzemo ibigori turi gusaba ko twabona amamashini yo kuvomerera ibyo bigori”.

    Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr. Marc Cyubahiro Bagabe, yavuze ko Leta y'u Rwanda hari gahunda ifite yo korohereza abahinzi kubona imashini zuhira aho umuhinzi yishyura 50% by'ikiguzi cy'imashini Leta ikamwishyurira asigaye.

    Ati 'Iyo gahunda iba muri RAB, Ikigo cy'ubuhinzi n'ubworozi, babegera bakababwira uko iyo gahunda ya nkunganire ikora bakabafasha'.

    Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi yasezeranyije abahinzi ko iyi gahunda ya nkunganire ku kuhira igiye no kuvugururwa utubazo turimo tugakemurwa kugira ngo igere kuri benshi kuko ngo amafaranga Leta ishyiramo atari make.

    Abahinzi bo mu murenge wa Nyabitekeri batewe impungenge no kuba bageze mu Ugushyingo batarabona imvura y’umuhindo

    Mu murenge wa Nyabitekeri imyaka iri kumira mu mirima kubera izuba

    Abahinzi bo mu murenge wa Nyabitekeri barasaba Leta ko yabafasha kubona imashini zo kuvomerera imyaka yabo iri kumira mu mirima

    Abahinzi bo mu murenge wa Nyabitekeri barasaba guhabwa imashini zuhira


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-agahinda-k-abatuye-umurenge-wa-nyabitekeri-batarabona-imvura-y

  • Rufonsina wamamaye muri Filime ‘Umuturanyi’ y… – #rwanda #RwOT

    Byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 28 Ukwakira 2024, bibera ahitwa Ahava River mu Mujyi wa Kigali.

    Aba bombi bamaze igihe mu munyenga w’urukundo, ndetse uyu mugabo yashyigikiye igihe kinini impano ya Rufonsina. Kandi bafitanye umwana w’imyaka icyenda.

    Mu kwambikwa impeta, Rufonsina yaranzwe n’amarangamutima, ariko kandi yashimye umugabo we wamurutishije abandi.

    Rufonsina yavuzwe cyane muri filime nyuma y’uko ashyigikiwe na Clapton Kibonge akamuha umwanya wo gukina muri filime ‘Umuturanyi’.

    Ariko aherutse gutangaza ko yavuye mu bakina muri iyi filime ku mpamvu ze bwite, ndetse yatangiye urugendo rwe.

    Uyu mugore ariko azwi na benshi binanyuze mu ikinamico n’ibindi bikorwa bimuhuza na benshi. 

    Muri iki gihe ari mu bahataniye ibihembo mu iserukiramuco rya Masharika.

    Izina Rufonsina ryatumye amenyekana muri filime ari gukina yatumye amenyekana cyane, Rufonsina ukunze gukina filime uvuga ikigoyi.

    Rufonsina wabaye umukinnyi muri filime Ejo Si Cyera, byamufashije kumenyekana. Ati ” Akantu nkina nkubitana imigeri Seburikoko imigeri, ncanga imigeri ako kantu naragakunze cyane gafite urwego kanshyizeho kuko karahererekanyijwe cyane n’abantu bo hanze barampamagaye bati usanzwe ukina karate?, ni gute ukubita umugabo agahunga, bimeze bite?”.

    Uwimpundu Sandrine (Yageze i kigali bwa mbere 2007 akaba yaratangiye gukina filime 2009) yahawe ibihembo bibiri mu Rwanda nk’umukinnyi mwiza wa filime w’umwaka wa 2020, n’umukinnyi mwiza wa byenda gusetsa w’umwaka 2020.

    Rufonsina amaze gukina filime nyishi zirimo Papa Sava, Seburikoko, Ejo si kera,

    Bugingo Janvier yambitse impeta y’urukundo umugore we Uwimpundu Sandrine 
    Rufonsina yashimye umukunzi we wamuhisemo mu bandi
    Aba bombi bamaze igihe mu munyenga w’urukundo, ndetse bafitanye umwana  

    Clapton Kibonge wakoranye igihe kinini na Rufonsina muri filime ye ‘Umuturanyi’ yashyigikiye aba bombi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148128/rufonsina-wamamaye-muri-filime-umuturanyi-yambitswe-impeta-numugabo-we-amafoto-148128.html

  • Abadepite bo muri Ghana bakuye isomo ry'ubumwe ku Banyarwanda – #rwanda #RwOT

    Itsinda ry'Abadepite umunani bo muri Ghana, kuri uyu wa 28 Ukwakira 2024 basobanuriwe imikorere y'Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda n'uruhare igira mu gutora amategeko no kugenzura Guverinoma.

    Depite Frank Annoh-Domprey yagaragaje ko hari byinshi inteko zombi zihuriyeho ariko bigeze ku ihame ry'uburinganire avuga ko iwabo bashishikariza abantu kudahutaza umugore ariko ibindi akirwariza.

    Yagaragaje ko kuba u Rwanda rwarahariye 30% by'imyanya y'Inteko Ishinga Amategeko abagore kandi bakanemererwa guhanganira indi isigaye ari amahirwe bahabwa abafasha guteza imbere igihugu.

    Ati 'Icyemezo cyiza cyafashwe cyatumye abagore bahagararirwa mu Nteko Ishinga Amategeko, kuko nkatwe dufite abagore 40 muri 275 bagize Inteko Ishinga Amategeko hano mufite abagore benshi kurusha abagabo, ni ibintu twari turi kurebaho ngo turebe uko guteza imbere umugore bishobora kugira uruhare mu iterambere ry'igihugu. Dufite byinshi byo kwiga, dufite byinshi twakwigishanya,'

    'Ni ibintu tugomba kwigaho neza kuko abagore bagira uruhare rukomeye mu iterambere rusange. Hari umuntu umwe muri Ghana wavuze ko uwigishije umugabo aba yigishije umuntu umwe mu gihe uwigishije umugore aba yigishije umuryango. Twabibonye hano.'

    Depite Annoh-Domprey yagaragaje ko muri politike y'iwabo bahora mu ihangana mu Nteko Ishinga Amategeko kubera abatavuga rumwe n'ubutegetsi benshi.

    Ati 'Icyo twize ni uko dushobora kugabanya ihangana n'ibidutanya kuko ni byo byiganje henshi muri Afurika, tugashyiraho uburyo butuma abantu bunga ubumwe. Aho dukorera tuba mu ihangana rikomeye, twe ntabwo Perezida yagira amajwi 99% kubera ko haba hari ukutavuga rumwe n'ubutegetsi mu rwego rwo hejuru ariko ubumwe buri aha butuma Perezida Kagame agira amajwi menshi.'

    Perezida wa Komisiyo y'Imiyoborere, Uburinganire n'Ubwuzuzanye bw'Abagore n'abagabo, Anastase Nabahire, yagaragaje ko ubwuzuzanye bw'abagabo n'abagore budahabwa umwanya mu miyoborere gusa ahubwo ari n'ubuzima bwa buri munsi.

    Ati 'Tubivuga mu muryango, tubivuga ahantu hose dutuye ko buri wese akwiye kwita ku bintu bituma yoroherana n'abandi, abagore n'abagabo baganira buri wese agaha umwanya undi akamwumva, bakorana bakuzuzanya kuko nta wushobora byose n'umusaruro uvuyemo bakawusangira nta mwiryane, nta kuwuhubaguza, nta kuwangiza.'

    Yagaragaje ko kuba abaturutse mu bihugu bya kure bafata urugendo bakajya kwigira ku Rwanda, bakagaragaza uko bakunda Perezida Kagame bigaragaza ko imiyoborere y'u Rwanda ikunzwe no muri Afurika yose.

    Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w'Abadepite urimo abagore bangana na 63,75% mu gihe abagore muri Sena bangana na 53,8%.

    Perezida w’Umutwe w’Abadepite Kazarwa Gerturde yabanje kwakira aba badepite

    Depite Annoh-Domprey yagaragaje ko muri politike y'iwabo bahora mu ihangana

    Perezida wa Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore, Anasthase Nabahire yavuze ko kuba abanyamahanga bahitamo kwigira ku Rwanda bigaragaza intambwe rwateye

    Bavuze ko bize byinshi ku mikorere y’inteko bashobora kujyana iwabo

    Mu biganiro basobanuriwe uburyo Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ikora

    Amafoto: Kwizera Remy Moise


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/twe-tuba-duhanganye-cyane-abadepite-bo-muri-ghana-bakuye-isomo-ry-ubumwe-ku

  • Intsinzi 72, Ibikombe 2 no guca uduhigo tubi!… – #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 28 Ukwakira 2024, ikipe ya Manchester United yatangaje ko yamaze kwirukana umutoza ukomoka mu Buholandi, Eric Ten Hag kubera umusaruro muke amaze iminsi agaragaza.

    Nyuma y'uko yari amaze imyaka ibiri irengaho atoza Manchester United, umutoza Eric Ten Hag yirukanywe nyuma y'intangiriro mbi yagaragaje muri uyu mwaka w'imikino.

    Eric Ten Hag yirukanwe nyuma y'uko ku mugoroba wo kuri iki cyumweru Manchester United yongeye gusebera mu maso ya West Ham United ikayitsinda ibitego 2-1.

    Mu minsi ishyize ubwo byacaga amarenga y’uko uyu mutoza agiye kwirukanwa, yavuze ko isoko y’umusaruro muke ikipe igira ari uko ikibuga gikorerwaho imyitozo kitubakiye, bityo hakaba hari ba maneko bakopera imyitozo y’ikipe maze ikajya mu kibuga uwo bahanganye azi ibyo irakina. 

    Muri English Premier League imikino 9 ikipe ya Manchester United yari imaze gukina iri mu biganza bya Eric Ten Hag iyo yatsinzwe niyo myinshi kurusha iyo yatsinze aho imaze gutsindwa imikino ine, inganya ibiri, itsinda imikino itatu.

    Mu mikino ya Europa League naho Man United nta cyizere iri gutanga ko izikura mu matsinda, kuko mu mikino itatu yose yakinnye yarayinganyije. 

    Man United yatangiye inganya na Twente, ikurikizaho Porto yo muri Portugal ubu iherutse kunganya na Fenerbanche.

    Uretse kuba Eic Ted Hag yamaze kwirukanwa, anengwa kuba yarakoresheje amafaranga menshi mu kugura abakinnyi ariko ntibagire icyo bamarira ikipe gikomeye.

    Abakinnyi Eric Ten Hag yaguriye Man United n'amafaranga baguzwe

    ·Â Â Â Â Â Â Â Â  Antony – £85m

    ·Â Â Â Â Â Â Â Â  Rasmus Hojlund – £72m

    ·Â Â Â Â Â Â Â Â  Casemiro – £70m

    ·Â Â Â Â Â Â Â Â  Mason Mount – £60m

    ·Â Â Â Â Â Â Â Â  Lisandro Martinez – £57m

    ·Â Â Â Â Â Â Â Â  Leny Yoro – £52m

    ·Â Â Â Â Â Â Â Â  Manuel Ugarte – £50.8m

    ·Â Â Â Â Â Â Â Â  Andre Onana – £47.2m

    ·Â Â Â Â Â Â Â Â  Matthijs de Ligt – £43m

    ·Â Â Â Â Â Â Â Â  Joshua Zirkzee – £36m

    ·Â Â Â Â Â Â Â Â  Noussair Mazraoui – £17m

    ·Â Â Â Â Â Â Â Â  Tyrell Malacia – £14.6m

    ·Â Â Â Â Â Â Â Â  Altay Bayindir – £4.3million

    Uretse ibyo gutoza Manchester United no kuyihesha ibikombe akayisigira abakinnyi bahenze, ku ngoma ya Eric Ten Hag yaciye uduhigo tubi tutari twarigeze tubaho mu ikipe.

    Tumwe mu duhigo tubi Ten Hag yaciye ni uko ikipe ya Galatasaray itari yarigeze itsindira mu Bwongereza ikipe iyo ariyo yose mu myaka 117 yari ishize kugeza ubwo ageze muri Manchester United.

    Manchester United ntabwo yari yarigeze itsindwa imikino ibiri ifungura irushanwa rya Campions League. Ten Hag ahageze yaciye ako gahigo.

    Manchester United ntabwo yari yarigeze itsindwa ibitego birenze bitatu mu mikino yikurikiranya mu irushanwa rya Champions League kugeza Ten Hag ageze Old Trafford.

    Galatasaray yaherukaga gutsinda igitego hanze y’ikibuga cyayo mu mikino ya Champions League mu mwaka wa 2015 kugeza ubwo ihuye na Mnachester United iyinyagira ibitego bitatu byose.

    Manchester United ntabwo yari yarigeze mu mateka yayo itsindwa imikino ine mu mikino irindwi ibanza ya shampiyona y’u Bwongereza kugeza Erik Ten Hag ahageze.

    Manchester United yeherukaga gutsindwa ibitego bine mu mikino y’amatsinda mu irushanwa rya Champions League mu myaka 28 ishize. Erik Ten Hag yongeye kwibutsa abafana ba Manchester United ko byigeze kubaho.

    Manchester United ntabwo yigeze itakaza umukino n’umwe kuri Stade ya Tottenham Hotspurs ariko Ten Hag yanga gukatira ako gahigo aba agakuyeho agashyira mu tundi duhigo.

    Manchester United ntabwo yari yarigeze itsindwa ibitego bibiri mu minota ine y’umukino bakiniye ku kibuga cya Old Trafford kugeza ubwo Erik Ten Hag abikoreye.

    Nta wundi mutoza wigeze uhombya nyiri ikipe ya Manchester United nk’uko Ten Hag amaze kubikora mu gihe gito. Sir Ractliffe amaze guhomba arenga Miliyari 1.5 y’amayero kubera ikipe iri mu bihe bitameze neza.

    Manchester ntabwo yari yarigeze iterwa amashoti 23 mu mukino bakiriye mu irushanwa rya Shampiyona y’u Bwongereza kugeza aho Ten Hag agaragaje ko byose bishoboka.

    Brighton ntabwo yari yarigeze itsinda ikipe ya Manchester United mu mikino ibiri yikurikiranya kugeza aho ifatiranye Ten Hag.

    Ikipe ya Manchester United yaherukaga gutsindwa imikino 5 mu mikino 10 bakiriye mu mwaka wa 1930. Ten Hag yongeye gusogongeza abafana ba Manchester United ibyo bihe bya cyera.

    Nubwo Man United yirukanye Ten Hag buri wese yabyifuzaga.Hari iminsi yagiye atanga ibyishyimo agahangamura amakipe akomeye akayatsinda. 

    Zimwe mu ntsinzi zitazibagira mu mateka ya Manchester United na Eric Ten Hag ni;  Ku itariki 22 Kanama 2022 Man United yatsinze Liverpool 2-1, Yiyongeza Arsenal 3-1 ku itariki 4 Nzeri 2022.

    Ku itariki 23 Gashyantare 2023 Manchester United yatsinze Man City ibitego 2-1, ku itariki 23 Gashyantare Man United itsinda FC Barcelona mu mikino ya Europa League ibitego 2-1.

    Ku itariki 26 Gashyantare 2023 Manchester United yatsinze Newcastle United ibitego 2-0 maze yegukana igikombe cya Clabao Cup.

    Ku itariki 17 Werurwe 2023 mu mikino ya FA Cup Manchester United yatsinze Liverpool 4-3, naho ku itariki 25 Gicuransi 2024 Manchester United itsinda Manchester City ibitego 2-1 mu mukino wa nyuma wa FA Cup.

     Hari kandi imikino Eric Ten Hag yatoje nuko agatsindwa ku buryo bukomeye cyane ku buryo bitazava mu mateka ya Manchester United. 

    Intsinzwi Manchester United itazibagirwa ku ngoma ya Eric Ten Hag hari iyo ku itariki 25 Gicuransi 2023 ubwo Manchester United yatsinzwe na Liverpool ibitego 7-0.

    Ku itariki 6 Gicuransi 2024 Manchester United yatsinzwe na Crystal Palace ibitego 4-0, ku itariki 13 Kanama 2022 Manchester United yanyagiwe na Brentford 4-0, ku itariki 2 Ukwakira 2022 Manchester United yatsinzwe na Manchester City ibitego 6-3.

     

    Man United yamaze gutandukana na Eric ten Hag 

    Ten Hag asize ibikombe bibiri muri Manchester United

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148123/intsinzi-72-ibikombe-2-no-guca-uduhigo-tubi-inkuru-eric-ten-hag-asize-i-manchester-148123.html

  • Rusizi: Umusore w'imyaka 28 akurikiranyweho gusambanya umwana w'imyaka itatu – #rwanda #RwOT

    Tariki 25 Ukwakira 2024 ni bwo umubyeyi w'uwo mwana yatashye avuye guhinga, umwana w'imyaka itatu yari yasize mu rugo amubwira ko uyu musore w'imyaka 28 yaje mu rugo amuha 100 Frw arangije “amushyiramo ikintu”.

    Uyu mubyeyi yahise ajyana umwana we ku bajyanama b'ubuzima abatekerereza ibyo umwana we amubwiye, abajyanama b'ubuzima bamugira inama yo kumujyana ku Kigo Nderabuzima cya Nyakarenzo na cyo kimwoherereza ku Bitaro bya Mibilizi kugira ngo asuzumwe harebwe ko yasambanyijwe.

    Nyuma yo gusuzuma uyu mwana, tariki 27 Ukwakira 2024, ni bwo uyu musore yatawe muri yombi n'inzego zibifitiye ububasha zimusanze mu Mashya aho arara izamu ku nzu irimo icyuma gisya.

    Umunyabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyakarenzo, Ntawizera Jean Pierre, yabwiye IGIHE ko uyu musore afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyakarenzo.

    Ati 'Umusore asanzwe afite imyitwarire itari myiza. Tumufite ku rutonde rw'ibihazi ndetse yari aherutse no kujyanwa mu kigo cy'inzererezi. Mu byo yigeze gufungirwa harimo no gukoresha ibiyobyabwenge'.

    Gitifi Ntawizera yashimiye umuryango w'uyu mwana ko wihutiye gutanga amakuru asaba abaturage ko bakwiye gukomeza kugira umuco wo gutangira amakuru ku gihe.

    Ikindi twasabye ababyeyi ni ukuba maso no kuba hafi y'abana babo mu rwego rwo kwirinda ko hari icyabahungabanyiriza ubuzima.

    Mu karere ka Rusizi umusore w’imyaka 28 akurikiranyweho gusambanya umwana w’imyaka itatu amushukishije 100Frw


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-umusore-w-imyaka-28-akurikiranyweho-gusambanya-umwana-w-imyaka-itatu

  • Gakwaya Celestin agiye kumurika filime Hell… – #rwanda #RwOT

    Iyi filime izamurikwa ku mugaragaro ku wa 22 Ugushyingo 2024 mu muhango uzabera kuri Century Cinema mu Mujyi wa Kigali. Ni nyuma y'igihe cyari gishize afatanyije n'ikipe ngari bakoze uko bashoboye kugirango iyi filime izajye ku isoko yihagazeho.

    'Season' ya mbere y'iyi filime ifite 'Episode' 20. Yanditswe inayoborwa na Gakwaya Celestin. Amashusho yayo yafatiwe mu bice bitandukanye by'Umujyi wa Kigali nka Kanombe, mu Busanza, mu Mujyi rwagati n'ahandi.

    Ni filime yakozwe binyuze mu nzu itunganya filime ikanatanga amahugurwa yise “Igicumbi Cinema Center” ikorera mu bice bitandukanye by'Igihugu,nko muri Bugesera, muri Nyagatare n'ahandi.

    Ni filime yakinnyemo abakinnyi barimo nka Valens wamamaye muri filime 'Impanga', 'The Bishop' n'izindi; harimo kandi Sadam ukoresha izina rya Mujomba ugezweho muri iki gihe muri filime y'uruhererekane itambuka kuri Youtube izwi nka 'Bamenya'.

    Iyi filime kandi yakinnyemo Umutesi Solange uzwi nka Jessica muri filime 'Makaca', 'True Love' n'izindi, 'Nzele' wamenyekanye muri filime 'Makuta', Niyomugabo Leandre wabaye umunyamakuru wa Radio/Tv10 n'ibindi bitangazamakuru.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Gakwaya Celestin yavuze ko yageze ku kwandika iyi filime 'Hell in Heaven' ashingiye ku byo yagiye abona muri sosiyete mu bihe bitandukanye.

    Yavuze ati 'Igitekerezo cyaturutse ku byo nagiye mbona hano hanze cyane cyane mu rushako. Ni inkuru igaruka ku mugore wakundaga akazi cyane bigatuma atita ku rugo rwe biza kubyara amakimbirane akomeye yagejeje ku gushaka gatanya. Umugore witwa Gloria yahoraga ahuze ariko ntabibone akajya ashyira amakosa ku mugabo we adashaka kubona ko ariwe munyamakosa.'

    Akomeza ati 'Filime 'Hell in Heaven' mbihuza n’ukuntu usanga abantu bajya mu rushako biteze ko bagiye muri Paradizo, mbese mu munezero ariko bakisanga bari muri Gehinomu kubera ibintu bitandukanye baba bateze bakabibura. Urugo turufata nka Paradizo ariko ukisanga Gehinomu.'

    Gakwaya Celestin yavuze ko iyi filime ayitezeho guhindura imitekerereze cyane cyane mu bashakanye no kwumvisha Sosiyete ko ibyo baha umwanya n’umutima ataribyo biba bikenewe.

    Kandi ko kwikunda biba ataribyo haba hakenewe no kumenya ko hakenwe ko wumva mugenzi wawe. Kandi ko hari ibintu biba bikenewe mbere y'uko uca urubanza.

    Gakwaya ati 'Twiteze ko iyi filime izafasha abantu guhindura uko basanzwe bumva ibintu. Uruhare rwacu mu gufasha sosiyete gukomeza kubana neza mu rukundo no mu bumwe binyujijwe muri Sinema.'

    Yungamo ati 'Harimo nk’ahantu usanga umugore abaza umugabo ikintu gihora cyibazwa na buri wese aho usanga nk’abagore bakunda kubaza abagabo babo ngo nk’ubu uramutse upfuye. Ukibaza niba aba yaravuganye n’Imana ko ari umugabo uzapfa mbere ye.'

    Gakwaya Celestin ni umwe mu bakinnyi ba filime bagize izina rikomeye kuva mu myaka 15 ishize. Muri iki gihe agezweho binyuze mu bice bibiri bya filime 'Bad Choice' ya Bahavu Usanase Jannet yakinnyemo ariwe mukinnyi w'imena.

    Izina rye ryanakomeye cyane binyuze muri filime 'Serwakira' yacurujwe igihe kinini kuri CD, ndetse kugeza n'uyu munsi yabaye ikimenyabose kubera iyi filime. 

    Mu 2018, uyu mugabo yanashyize ku isoko filime yise 'Teta' irimo Munezero Aline uzwi nka Bijoux muri filime 'Bamenya', Benimana Ramadhan [Bamenya], Niragire Marie France n'abandi.

    Gakwaya Celestin ari kumwe na Alice Kayirangwa bahuriye muri iyi filime 'Hell in Heaven'

    Umutesi Solange uri mu bakinnyi b'imena muri filime 'Hell in Heaven'


    Tuyisenge Aime Valens ugezweho muri iki gihe muri filime 'Bamenya' na 'Impanga' ari mu bakinnye muri iyi filime igiye kumurikwa 

    Gasaro Potia ari kumwe na 'Mujomba' wamamaye muri filime y'uruhererekane ya 'Bamenya'   Umunyamakuru Niyomugabo Leandre ari mu bakinnye muri filime igaragaza ibyo benshi bakunze kwibeshyaho mu rugo

         Season ya mbere y'iyi filime ifite 'Episode' 20 kandi zakiniwe mu bice bitandukanye by'Umujyi wa Kigali

    Gakwaya Celestin yasobanuye ko ifatwa ry’amashusho y’iyi filime ryitondewe kubera ko bashakaga kubara neza inkuru izafasha benshi muri sosiyete

    Yifashishijwe ibikoresho bigezweho mu ikorwa ry’iyi filime hagamijwe ko bihuzwa n’ibyari muri ‘script’ 

    Amashusho y’iyi filime yafatiwe mu bice bitandukanye by’Umujyi hitawe cyane ku hantu hihariye 

    Iyi filime ‘Hell in Heaven’ izamurikwa ku mugaragaro mu muhango uzaba ku wa 22 Ugushyingo 2024

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148116/gakwaya-celestin-agiye-kumurika-filime-hell-in-heaven-igaragaza-ibyo-benshi-bibeshyaho-mu–148116.html