Blog

  • Uko Me Karongozi na Me Gisagara baburanye mu rubanza rwa Rwamucyo ukurikiranyweho uruhare muri Jenoside – #rwanda #RwOT

    Muri iyi minsi itatu kuva ku wa 28 Ukwakira 2024 habaye iburana ry'abahagarariye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, humvwa Ubushinjacyaha.

    Ku wa 29 Ukwakira 2023 harumvwa ijambo rya nyuma ry'uregwa, hakurikireho umwiherero w'urukiko no gutangaza icyemezo kuri urwo rubanza, bizaba ku wa 30 Ukwakira 2024.

    I Paris ahabereye urwo rubanza, IGIHE yagiranye ikiganiro cyihariye n'Abanyamategeko bahagarariye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri uru rubanza, barimo Me André Martin Karongozi na Me Richard Gisagara, bavuga uko baburanye.

    IGIHE: Me Karongozi ni mwe mwatangiye muri iki gitondo, Ese ni ibiki mwagarutseho?

    Me Karongozi: Mu rubanza rwa Dr. Rwamucyo, twese turahuriza ku ruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Nkanjye nibanze ku bindeba bijyanye n'ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ubona ko akibikomeyeho.

    Nasabye ko muri rusange batatuma Dr. Rwamucyo akomeza gukwirakwiza ingengabitekerezo kuko arabyiyemerera.

    Wumvise ko natinze ku mategeko 10 y'Abahutu, amahame y'impinduramatwara yo mu 1959, ibintu agarukaho cyane anavuga ko FPR-Inkotanyi ari abanyamahanga no mu cyumweru gishize narabimubajije arabivuga.

    Ni ibyo twagarutseho kuko ni yo mizi ya Jenoside.

    Ikintu Dr. Rwamucyo yatworohereje ni uko yemera ingengabitekerezo ye ya Jenoside. Akubwira ko FPR-Inkotanyi ari abanyamahanga, akakubwira ko amashyaka menshi atayemera.

    Ntabwo ngo igihe cyayo cyari kigeze. Akakubwira ko atemera amasezerano ya Arusha.

    Biriya byemezo byafashwe muri Kanama 1993 ntabwo abyemera. Biragaragara ko atashakaga guta ibyo afite nk'umuntu wabaga ku butegetsi bw'Abahutu.

    Ibyo arabyemera akakubwira ko iyo bikomeza kuriya CDR ari yo yari kuzafata igihugu, Abatutsi bakabikiza.

    Ubu ntabyemera ku mugaragaro ariko yemera amahame y'impinduramatwara yo mu 1959 kandi urabona ko byose bigaruka.

    Ni ho navugiye fanifesto y'Abahutu, mvuga ariya mategeko 10 ya Gitera kuko ni we wayashyizeho, mvuga n'inyandiko zinyuranye zo muri icyo gihe, aho Kayibanda avuga ati 'Abatutsi ni Abanyamahanga', ati 'ni Abakoloni biyongeraho Ababiligi' ariko Ababiligi akaborohera kuko uzi ko ari bo baborohereje kugira ngo impinduramatwara ikunde.

    Twitege iki muri iyi minsi itatu isigaye?

    Uyu munsi turarangiza kuburana kimwe n'Umushinjacyaha kuko ni we umushinja.

    Ejo abahagarariye Dr. Rwamucyo na bo baburane hanyuma ku wa 30 Ukwakira 2024, Dr. Rwamucyo avuge ijambo rya nyuma mbere y'uko abaturage bajya kwiherera.

    Me Gisagara ni iki mwagarutseho uyu munsi?

    Nabanje gusobanurira urukiko Ishyirahamwe ry'Abanyarwanda bari mu Bufaransa iryo ari ryo, mbabwira impamvu iryo shyirahamwe ryaje muri uru rubanza.

    Nasobanuye ko ari ishyirahamwe ryatangiye mu 1990 kugira ngo rihuze Abanyarwanda noneho mu 1994 rikongera mu nshingano zaryo no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi no gukurikirana ababa barayigizemo uruhare.

    Ikindi nasobanuriye urukiko abandi bantu mpagarariye batari amashyirahamwe ahubwo ari abantu ku giti cyabo, nsobanura impamvu na bo baje muri uru rukiko, mbagaragariza aho bahuriye n'iyo dosiye kugira ngo urukiko rwumve impamvu baregera indishyi muri uru rubanza.

    Nubwo uyu munsi tutaregeye indishyi byari ngombwa kubanza gusobanurira urukiko abo bantu abo ari bo n'impamvu baje muri uru rubanza.

    Nagendeye ku ngingo eshatu nahisemo kuvuga kuko turi abavoka benshi, aho twagabanye uburyo tugomba kuburanamo kugira ngo tutarambira abacamanza.

    Ingingo ya mbere kwari ukugaragaza agahinda Dr. Rwamucyo yateye abaregera indishyi muri urwo rubanza.

    Kwari ukugaragaza agashinyaguro yakoreye imiryango yabo kuko abo mpagarariye ni abantu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi i Nyumba n'i Ndora mu Karere ka Gisagara.

    Kwari ukugaragariza urukuko agahinda n'ishavu batewe n'ibikorwa bya Dr. Rwamucyo wabahekuye akabamarira ababyeyi, abana n'abavandimwe. Icyo gikorwa kirahagije ngo kibe ndengakamere.

    Ikirenze icyo ni agashinyaguro yakoreye imibiri y'abishwe bajugunywe bakoresheje imashini ya Caterpillar ni ikintu ndengakamere noneho byaba kuri muganga.

    Muganga muzi ko arahira indahiro ivuga ko agomba kwitangira abantu, urumva icyo gikorwa kiri ndengakamere ku muntu nkawe wize ndetse wari umuganga.

    Indi ngingo navuzeho cyane ni ukugaragaza ko Dr. Rwamucyo Eugene ntawe ugomba gushidikanya ku ngengabitekerezo ye ya Jenoside kuko yamugaragayeho no muri uru rubanza na mbere y'uko Jenoside yakorewe Abatutsi itangira.

    Nubwo ari ukugerageza kwisubiraho akigaragaza nk'utari muri CDR ariko byagaragaye ko inshuti ze zarimo.

    Muribuka ko bajya kumufata yari yaje gushyingura nka Barayagwiza Jean Bosco. Uwo yari muri bamwe bari bafite ingengabitekerezo ya Jenoside bayivugaga ahantu hose.

    Nagaragaje ko niba hari no gushidikanya guke ku ngengabitekerezo ya Dr. Rwamucyo bikwiriye kuvaho.

    Abantu baribuka ijambo yavugiye mu cyahoze ari Kaminuza Nkuru y'u Rwanda, ubwo Jenoside yabaga. Icyo gihe Jean Kambanda wari Minisitiri w'Intebe w'icyiswe Guverinoma y'Abatabazi yari yasuye kaminuza.

    Hari ku wa 14 Gicurasi 1994 yahavugiye ijambo rikarishye, ubwo yahakanaga ko nta Batutsi bari bari kwicwa muri icyo gihe, kandi we ubwe yari amaze kujugunya imibiri y'ababarirwa mu bihumbi.

    Ni ikintu cy'ingirakamaro navuze kugira ngo urukiko ruzakigumeho rugitekerezeho igihe ruzaba rugiye kwiherera no kugira ngo rufate icyemezo.

    Ikindi navuzeho kwari ugushaka kwibutsa ko hano tuburanira i Burayi harimo abacamanza b'umwuga n'abatari ab'umwuga.

    Kuko nzi ko ababuranira Dr. Rwamucyo Eugene bazajya cyane ku cyo kuyobya uburari.

    Nubwo bavuga ko badahakana ko hatabayeho Jenoside ariko bazashaka kugaragaza ko ibyabaye ari ugusubiranamo hagati y'amoko cyangwa uburakari cyangwa ikijyanye n'icyo abazungu bita ko ari urwango hagati y'amoko.

    Icyo kintu nagishinzeho agati ngaragaza ko abacamanza bagomba kubigereranya n'ibyabaye iwabo.

    Hano mu Bufaransa n'igice kinini cy'i Burayi hashize imyaka irenga 80 habayeho Jenoside yakorewe Abayahudi.

    Nagaragaje aho bihuriye. Nerekanye ko ibyo byakozwe n'abantu bafite urwango kandi ko babiteguye bakabishyira mu bikorwa bitari ikintu cyaje gusa.

    Nagerageje kwerekana ko hari aho bihuriye. Nerekanye uburyo hari umuntu wakoze Jenoside yakorewe Abayahudi abonetse aha, uburyo mwamuburanisha, uburyo mwafata abakorewe icyo cyaha, ingufu mwashyira mu kubahana no kumva ibyababayeho mube ari byo mushyiramo kugira ngo muhane uyu na we wakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda nubwo rwose ari kure yanyu ndetse hakaba hashize imyaka 30.

    Me André Martin Karongozi ni umwe mu bahagarariye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu rubanza rwa Dr Rwamucyo ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi

    Uyu ni Umunyamategeko uhagarariye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rubanza rwa Dr Rwamucyo Me Richard Gisagara

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uko-me-karongozi-na-me-gisagara-baburanye-mu-rubanza-rwa-dr-rwamucyo

  • Gen (Rtd) James Kabarebe yahishuye ibanga ryafashije ingabo z'u Rwanda gutsinda intambara y'abacengezi – #rwanda #RwOT

    Intambara y'abacengezi yabaye kuva mu 1997 kugeza mu 1998 ariko yashyizweho akadomo neza mu 2000.

    Yari yiganjemo abahoze mu Ngabo zari iza Leta ya Habyarimana, EX FAR, Interahamwe zari zimaze guhungira mu mashyamba ya Zaïre [ubu ni Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC] n'abandi barimo urubyiruko rwo mu Majyaruguru n'Iburengerazuba rwinjijwemo ingengabitekerezo mbi.

    Minisitiri Gen (Rtd) James Kabarebe ubwo yari mu nama nyunguranabitekerezo ku Bumwe n'Ubudaheranwa bw'Abanyarwanda yo kuri uyu wa 28 Ukwakira 2024, yagaragaje ko intambara y'abacengezi yatangiriye mu Ntara y'Amajyaruguru ndetse abaturage bari bayishyigikiye ariko nyuma baza guhindukira baba ari na bo bayirangiza.

    Ati 'Intambara y'igicengezi buriya yatangiriye mu Majyaruguru, ni bo bayitangije ariko icyo navuga ni uko abantu bo mu Majyaruguru nibo barangije intambara y'igicengezi,'

    'Barayitangiye barayishyigikira barangije ubwabo barayirwana barayitsinda. Byagiye kugera mu 1999 icyo gihe ingabo z'igihugu zari ibihumbi 52, tugiye kureba mu mibare dusanga urubyiruko rwari abacengezi n'abari abasirikare ba cyera bamaze kwinjizwa mu ngabo dusanga ari ibihumbi 36.'

    Gen (Rtd) Kabarebe yahamije ko abacengezi bari bahanganye n'Ingabo za Leta bari biganjemo urubyiruko rukomoka mu Ntara y'Amajyaruguru.

    Ati 'Ni ukuvuga ko mu 1999 abasirikare bari aba cyera ushyizemo n'abacengezi mu mibare baruse abasirikare b'inkotanyi. Abo ngabo hamwe nibo barwanyije igicengezi baragitsinda.'

    Yavuze ko kugira ngo iyo ntambara bayitsinde byaturutse buyobozi bwiza na politike nziza ireba kure ikavuga ngo 'aba bana mureba b'abacengezi ntabwo ari bo kibazo, aba ni abana bashukwa, abababashuka ni abayobozi bafite ingengabitekerezo.'

    Yasobanuye ko mu gihe bavangaga abavuye mu gicengezi n'ingabo z'igihugu, Perezida Kagame yaberetse ko mu gihe abo bana bazaba bananiwe igisirikare ikibazo kizaba kiri mu babayoboye.

    Ati 'Perezida wa Repubulika, tujya kubavana mu gicengezi tukabazana tukabashyira mu gisirikare, yaravuze ngo 'aba bana ntabwo ari babi, nibananirwa gukora igisirikare ni mwe muzaba mubaye babi ntabwo ari bo'.'

    Yavuze ko igihe cyose abaturage baba ari abantu beza ahubwo bagashukwa n'abayobozi bafite ingengabitekerezo mbi, yongera gushimangira ko intambara y'abacengezi yashyigikiwe 'n'abaturage ariko itsindwa n'abaturage. Abaturage ni bo bayirangije bafatanyije n'ingabo.'

    Imbarutso y'ubumwe ni ukuvanga ingabo

    Mu bihe bitandukanye Gen (Rtd) James Kabarebe yagarutse ku basirikare ba Ex-FAR 1500 binjijwe mu ngabo z'u Rwanda nyuma y'uko Jenoside yakorewe Abatutsi ihagarikwa tariki 4 Nyakanga 1994.

    Yahamije ko icyo gikorwa cyo kuvanga ingabo muri ibyo bihe bya mbere ari cyo cyabaye imbarutso y'ubumwe n'ubwiyunge mu Banyarwanda bose.

    Ati 'Icyemezo cyafashwe na Perezida wa Repubulika nyuma y'aho ingabo zatsindiwe zari zishyigikiye Jenoside zari zifatanyije n'Interahamwe zica abaturage zigahunga zikajya muri RD Congo, abatarahunze uwo munsi tariki 4 Nyakanga barenga 1500 ntibahunge bakahasigara umunsi basanga Inkotanyi, Perezida wa Repubulika akavuga ati nimubakire, kandi nimubinjize mu ngabo. Icyo ntabwo cyari igikorwa kuri uwo mwanya cyari gukorwa na buri muntu wese, natwe abari mu Nkotanyi ntabwo ari uko twabyumvaga.'

    Abasirikare ba Ex-FAR binjijwe mu ngabo z'igihugu barekewe amapeti bari bafite ndetse abafite ubushobozi bahabwa imyanya y'ubuyobozi ijyanye na bwo.

    Gen (Rtd) James Kabarebe yavuze ko kwemera urugendo rw'ubumwe byaturutse ku gushyira imbere urukundo rw'igihugu kuko ukurikije uko urugamba rwari rumaze imyaka ine rwari rumeze 'Nta rukundo rwari ruhari, nta n'icyagaragazaga ko hagomba kubaho ubwumvikane ariko icyasumbaga byose ni igihugu. Ntabwo ari imijinya mufitanye, ntabwo ari uko mutabana, nimutabana se igihugu kirajya hehe? Kiraba icya nde?'

    Yasabye abanya-Burera gushyira imbere imyumvire myiza no kutazatuma ibyo igihugu cyagezeho bisenyuka.

    Yanavuze ko ibyagezweho mu myaka 30 ishize bitanga icyizere ko u Rwanda ruzatera imbere nk'uko ibindi bihugu byabigezeho, rukaba igihugu gikize.

    Gen (Rtd) James Kabarebe yavuze ko intambara y’abacengezi ingabo zayitsinze kubera gufatanya n’abaturage

    Abanya-Burera basabwe guharanira ko ibyo igihugu cyagezeho bidasubira inyuma


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gen-rtd-james-kabarebe-yahishuye-ibanga-ryafashije-ingabo-z-u-rwanda-gutsinda

  • Gen (Rtd) James Kabarebe yerekanye ko ibyo u… – #rwanda #RwOT

    Ibi, yabitangarije mu nama y’Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubudaheranwa yabereye mu Karere ka Burera mu Ntara y'Amajyaruguru. Iyi nama yari ifite insanganyamatsiko igira iti: 'Indangagaciro na kirazira, isôoko y’Ubumwe n’Ubudaheranwa by’Abanyarwanda”.

    Gen (Rtd) James Kabarebe yagize ati: “Ayo mahirwe yabonetse nyuma y’imyaka 30 tukaba dufite igihugu gisa gutya, kiyobowe gutya, gifite abantu bafite imyumvire imeze gutya, gifite intego yo gutera imbere, ntabwo byapfa ubusa duhari.”

    “Ubu aho tugeze, amahirwe dufite ni ayo gutera imbere nk’ibindi bihugu byose byateye imbere. Ntabwo mvuga gutera imbere byo kuvuga ngo nubatse akazu keza, naguze akamodoka, nagize gute. Ni ugutera imbere nk’uko ibihugu byose bikize bimeze.”

    Gen (Ltd) James Kabarebe yashimangiye ko kuba u Rwanda rwatera imbere nk’uko ibindi bihugu birimo u Buyapani, Koreya y’Epfo n’ibindi bimeze, bishoboka ushingiye ku byo rumaze kwigezaho mu myaka 30 ishize.

    Ati: “Uhereye aho twari turi mu 1994, ukabona aho turi uyu munsi, dukomeje muri iyo nzira, bishimangirwa n’imyumvire myiza irimo kubaka ubumwe, umutekano, tugakomeza kwita ku rubyiruko rwacu tukarwigisha, narwo rukumva uburemere bwo guteza imbere igihugu nta cyabuza iki gihugu cyacu kuba paradizo.”

    Ubushakashatsi bugaragaza ko igipimo cy'Ubumwe n'Ubwiyunge mu Banyarwanda cyagiye kizamuka, aho muri 2010 cyari kuri 82.3%, muri 2015 kigera kuri 92.5% naho muri 2020 kigera kuri 94.7%.

    Ubushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) muri 2023, bugaragaraza kandi ko Abanyarwanda bageze ku gipimo gishimishije cy'ubudaheranwa, aho ubudaheranwa ku muntu ku giti cye bugeze kuri 75% mu gihe ku rwego rw'inzego buri ku kigero cya 92%.


    Gen (Ltd) James Kabarebe yagaragaje ko ibyo u Rwanda rwagezeho mu myaka 30 ishize bitanga icyizere cy’iterambere ry’ejo hazaza 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148144/gen-rtd-james-kabarebe-yerekanye-ko-ibyo-u-rwanda-rugezeho-bitanga-icyizere-cyejo-hazaza-148144.html

  • Rotary Club Rwanda yishimiye ibyagezweho mu mwaka wahariwe ibikorwa by'ubuvuzi – #rwanda #RwOT

    Mu bikorwa bitandukanye byakozwe birimo n'ubukangurambaga bwakozwe hirya no hino mu gihugu, abanyamurango ba Rotary Club Rwanda bagaragaje ko bagishikamye ku ntego yo kurandura imbasa ku Isi.

    Rugera Jeannette wigeze kuba Umuyobozi wungirije Guverineri wa Rotary Club mu Karere ka 9150, yatangaje ko urugamba rwo gukomeza gukumira imbasa mu Rwanda barufatanyamo n'abanyamuryango barenga 400 ba Rotary Clubs 12 na Rotaract Clubs eshanu ziri mu gihugu hose.

    Ati 'Club zacu zunze ubumwe muri uru rugamba kandi ubukangurambaga buracyakomeje kubera ko ingaruka z'iki cyorezo ntizigarukira ku mipaka y'igihugu.'

    Muri uyu mwaka wahariwe gukomeza kurwanya imbasa, hakozwe ibikorwa byo gukingira abana mu Murenge wa Gihara mu Karere ka Kamonyi.

    Gukingira imbasa ni ingenzi cyane kugira ngo igihugu gikomeze kwizera ko cyayiranduye burundu. Ku wa 27 Ukwakira 2024 abanyamuryango ba Rotary Club Rwanda bakoze urugendo rugamije gukangurira ababyeyi gukingiza abana no kwishimira ko Isi imaze kurandurwaho imbasa ku ijanisha rya 99,99%.

    Mu kiganiro n'abanyamakuru kuri uyu wa 28 Ukwakira 2024, Dr. Muderevu Alexis ukuriye Komisiyo yo Kurwanya imbasa muri Rotary Club Rwanda akaba n'umuganga, yasabye abaturarwanda gukomeza kuba maso birinda imbasa no gukora ku buryo nta mwana uvuka ngo ntahabwe urukingo.

    Ati 'Tugomba kuba maso twirinda ko iki cyorezo cyakongera kugaragara. Nk'uko mubizi hari impamvu nyinshi zishobora gutuma cyongera kubyutsa umutwe harimo n'urujya n'uruza w'abantu bava mu bihugu iyi ndwara ikigaragaramo bashobora kuyikwirakwiza mu bandi. Icyo gihe igihugu gisabwa guhora cyiteguye ko abinjira bose bagomba guhabwa urukingo nk'uburyo bukomatanyije bwo kurandura burundu iki cyorezo.'

    Ku rwego mpuzamahanga imbasa ntigifatwa nk'icyorezo kibangamiye ubuzima bwa muntu kuko ingamba zo kukirwanya zihamye.

    Abafatanyabikorwa mpuzamahanga ba Rotary mu kurwanya imbasa harimo Bill & Melinda Gates Foundation, UNICEF, CDC n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima, (OMS).

    Imibare ya OMS igaragaza ko imbasa yaranduwe ku rwego rw'Isi ku rugero rwa 99,9%, hasigaye ibihugu bya Afghanistan na Pakistan n'agace gato ko muri Gaza.

    Umukozi muri Porogaramu yiswe 'Expanded Programme on Immunization (EPI)' yo gutanga inkingo ku bana benshi, Dr Muhayimpundu Marie Aimée, yatangaje ko gukingira ari bwo buryo bwonyine bwo kwirinda ko iyi ndwara yakongera kugaruka.

    Ati 'Gukingira buracyari uburyo bwizewe bwo kwirinda. Birakenewe ko gukingira no gusuzuma bikomeza. Twabonye ko imbasa rimwe na rimwe ishobora kongera kugaruka, rero hatabayeho ibikorwa bihoraho ibintu birahinduka.'

    Masterjerb Paul Birungi wigeze kuba Perezida wa Rotary Club Virunga mu 2004-2005, yavuze ko uretse no gukora ubukangurambaga bwo kurwanya imbasa, banafasha abo yagizeho ingaruka barimo abafite ubumuga.

    Ati 'Mu gihe nari Perezida wa Rotary Club Virunga, twatanze amagare 550 y'abafite ubumuga mu gihugu hose mu bigo byose bya Gatagara ndetse dushyiraho ikigo (mu Bitaro bya Gisirikare i Kanombe) gikora insimburangingo ku bazikeneye.'

    'Turi guharanira ko nta wuhezwa aho abantu bamugajwe n'imbasa bashobora kwibeshaho, tubakangurira gukora imyitozo ngororamubiri no kubafasha binyuze muri gahunda mpuzamahanga zigenewe aafite ubumuga.'

    Ibikorwa bya Rotary Club Rwanda kandi bigera no mu burezi no gukuza umuco wo gusoma binyuze mu masomero ndetse Rotary Club Kigali Virunga yagize uruhare mu kubaka Isomero Rusange rya Kigali.

    Ku munsi wahariwe kurwanya imbasa ku Isi, wizihizwa ku wa 24 Ukwakira, bazirikanye Dr. Jonas Salk wakoze urukingo rwa mbere rw'imbasa.

    Rugera Jeannette wigeze kuba Umuyobozi wungirije Guverineri wa Rotary Club mu Karere ka 9150 yatangaje ko bashyize hamwe mu kurwanya imbasa

    Dr. Muderevu Alexis ukuriye Komisiyo yo Kurwanya imbasa muri Rotary Club Rwanda yasabye abaturage kuba maso no gukingiza abana

    Dr Muhayimpundu Marie Aimée yatangaje ko gukingira ari bwo buryo bwonyine bwo kwirinda ko iyi ndwara

    Masterjerb Paul Birungi, wigeze kuba Perezida wa Rotary Club Virunga mu 2004-2005 yavuze bafasha abo imbasa yateye ubumuga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rotary-club-rwanda-yishimiye-ibyagezweho-mu-mwaka-wahariwe-ibikorwa-by-ubuvuzi

  • Hari abashyizwe mu kazi badafite impamyabumenyi: Uruhuri rw'ibibazo mu mitangire y'akazi – #rwanda #RwOT

    Uko umwaka utashye imibare y'abinjira ku isoko ry'umurimo igenda yiyongera kandi si bibi ku iterambere ry'igihugu, ndetse n'imibare y'abakeneye akazi by'umwihariko mu myanya Leta ishyira ku isoko bagenda barushaho kwiyongera.

    Imibare igaragaraza ko mu mwaka ushize, imyanya ikeneye abakozi mu bigo bya Leta byose yari 2790 ariko abanyuze ku ikoranabuhanga ryifashishwa basaba akazi bari 577.994. Aba barimo abarenga ibihumbi 382 bujuje ibyangombwa ariko abakoze ibizamini ni ibihumbi 91 gusa.

    Perezida w'Agateganyo w'Inama y'Abakomiseri muri Komisiyo y'Igihugu Ishinzwe Abakozi ba Leta, Barnabé Muhire Sebagabo, yabwiye Inteko Ishinga Amategeko ko mu igenzura bakoze ku bigo 68 muri 87 byatanze raporo, nyuma y'amapiganwa y'akazi basanze 68% batubahiriza igihe cyagenwe cyo gushaka abakozi.

    Iteka rya Perezida ryo mu 2020 ritegeka ko 'Gushaka abakozi ntibirenza iminsi 30 y'akazi uhereye ku munsi gutangaza umwanya w'umurimo ushakirwa umukozi byarangiriyeho hakuwemo iminsi y'ubujurire.'

    Mu bigo 6% habayeho kwemerera abantu gupiganirwa imyanya badafite impamyabumenyi isabwa ku mwanya upiganirwa na ho 2% bashyize mu myanya abakandida batagaragaje impamyabumenyi.

    Ati 'Abatsinze batujuje ibisabwa tubakura mu myanya kandi nta kindi twakora kitari icyo kuko urumva nyine ntabwo aba yujuje ibisabwa. Haba habayeho kudakora neza, nta n'ubwo twanatinya no kuvuga ko rimwe na rimwe haba habaye ibintu umuntu yakwita nka ruswa kuko hari aho byabaye dusabira abakozi ko bahabwa ibihano.'

    Mu bitaro basanze harimo abahawe akazi batapiganiwe

    Sebagabo yavuze ko mu bugenzuzi bakoze mu bitaro bya Leta, basanze harimo imyanya 45 itarimo abakozi nyamara bagombye kuba barashyizwemo bagatanga serivisi.

    Ati 'Ku nzego zimwe na zimwe abantu batinda gushyira abakozi mu myanya kandi baratsinze ibizamini, ni ugukomeza kubakangurira no gukora ubukangurambaga bakajya bashyira abakozi mu myanya hakiri kare kuko baba banabasabye babakeneye.'

    Banasanzemo kandi abakozi 10 badafite impamyabumenyi zisabwa ku mwanya bakoramo, mu gihe abandi batandatu bari mu kazi ariko badafite 'Equivalence' z'impamyabumenyi.

    Ati 'Nta mpamvu n'imwe yatuma ushinzwe abakozi n'umuyoboye n'umuyobozi w'ikigo bashyira umuntu mu mwanya atujuje ibisabwa. Ntiyakagombye no gukora ikizamini atujuje ibisabwa, ntiyakagombye no kujya ku rutonde rw'abemerewe gukora ikizamini atujuje ibisabwa'

    'Iyo dukoze igenzura dusaba ko bayivamo, nta kundi byangenda kuko baba barayigiyemo mu buryo butemewe n'amategeko.'

    Hanagaragaye abakozi bane bashyizwe mu myanya mu bitaro bya Leta batarayipiganiwe, mu gihe hari n'ahasanzwe abakozi batanu bafite amazina atandukanye n'ari ku byangombwa byabo.

    Komisiyo ishinzwe Abakozi ba Leta igaragaza ko umuyobozi bigaragaye ko yagize uruhare mu kwica amategeko asabirwa ibihano ndetse byaba bigize icyaha akabiryozwa.

    Gusaba akazi hifashishijwe ikoranabuhanga biracyarimo ibihato

    Sebagabo yagaragaje ko mu uburyo bw'ikoranabuhanga bukoreshwa mu gushaka abakozi [e-recruitment] hari ibibazo bimwe budakemura kuko hari aho bisaba ushinzwe abakozi kubanza gusuzuma neza niba ibyangombwa byashyizwemo byose ari iby'ukuri.

    Ibi byatumye mu mwaka ushize abantu 195.191 bangana na 33% bari basabye akazi batemererwa kujya gukora ikizamini kubera ko bari batanze ibyangombwa bituzuye ariko byavumbuwe n'ubusesenguzi bukorwa n'abashinzwe abakozi baba bagomba kumenya neza niba uwasabye gupiganira umwanya yashyizemo ibyangombwa koko bijyanye n'ibyasabwe.

    Ati 'Ibintu bijyanye no gushaka abakozi bakoresheje ikoranabuhanga, ibibazo birimo ni uko nta buryo ishobora kumenya dipolome ko ari yo. […] Irasa n'aho ikorwa mu bice bibiri, igice cyo kwakira amadosiye ariko akongera akagenzurwa n'abashinzwe abakozi kugira ngo barebe ko yujuje ibyangombwa.'

    Ibisabwa abashaka akazi muri Leta bikwiye kuvugururwa

    Komisiyo Ishinzwe abakozi ba Leta igaragaza ko hari bimwe mu byo basaba ko umuntu aba yujuje kugira ngo apiganirwe akazi ka Leta usanga byarashyizweho hagati ya 2003 na 2010, ku buryo bikumira bamwe bize amasomo agezweho mu Rwanda no mu karere.

    Sebagabo ati 'Ibisabwa ku myanya byashyizweho kera ntibyavuguruwe ku buryo byari bikwiye kuvugururwa ndetse twanasabye ko inzego za Leta zigomba gusubira mu bisabwa ushaka gupiganira akazi kuko ubu abantu babaye abanyamwuga bihagije.'

    'Hari nk'abantu batujuririye ko batabonye imyanya twanabisuzuma koko urebye amasomo yize, ugasanga icyo baba baramuhoye ni uko bitanditse mu bisabwa banditse ariko iyo usomye ibyo yize ugasanga bifitanye isano n'ibyo agiye gukoramo.'

    Mu mwaka 2023/2024 Komisiyo Ishinzwe Abakozi ba Leta yakiriye ubujurire 9.857, muri bwo 9,500 buhwanye na 96.37% bujyanye no gushaka no gushyira abakozi mu myanya naho ubujurire 357 buhwanye na 3.62% ni ubushingiye ku micungire y'abakozi. Imibare igaragaza ko 27.1% basanze bufite ishingiro.

    Ibigo bimwe byemerera abadafite ibyangombwa gupiganira akazi bikanakabaha


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hari-abashyizwe-mu-kazi-badafite-impamyabumenyi-n-abahawe-ako-batapiganiwe

  • Ibyo kumenya ku rugendo rwa Rodrigo Hernndez… – #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 28 Ukwakira 2024, inkuru nziza yavuye mu mujyi wa Paris itaha muri Manchester City ndetse no mu ikipe y’igihugu ya Espagne.

    Iyo nkuru ni iy’uko umukinnyi w’ayo makipe yombi ukina mu kibuga hagati, Rodrigo Hernández Cascante [Rodri] yegukanye igihembo cya Ballon d’Or ahigitse ibikurankota nka Vinicius Junior na Jude Bellingham.

    Tariki ya 28 Ukwakira 2024, ni bwo muri Théâtre du Châtelet i Paris hatangiwe ibihembo bitangwa na France Football ku bufatanye n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Mugabane w’u Burayi (UEFA) bigahabwa abakinnyi b’umupira w’amaguru bitwaye neza mu byiciro bitandukanye.

    Rodri ni we wegukanye igihembo gikuru kiruta ibindi cyatangwaga ku nshuro ya 67, kikaba ari icya mbere yegukanye mu mateka ye ndetse akaba ari n’umukinnyi wa mbere wa Manchester City ucyegukanye.

    Uyu mukinnyi yegukanye iki gihembo nyuma y’uko mu mwaka ushize w’imikino yakinnye imikino 63 agatsindamo ibitego 10, akanatanga imipira 14 yabivuyemo.

    Yafashije Manchester City kwegukana igikombe cya shampiyona, igikombe cy’Isi cy’amakipe n’igikombe kiruta ibindi ku Mugabane w’u Burayi anatwarana n’ikipe y’igihugu ya Espagne igikombe cya Euro aho yanabaye umukinnyi w’iri rushanwa.

    Rodrigo Hernández Cascante ni muntu ki mu mupira w’amaguru?

    Ku itariki 22 Kamena 1996 ni bwo Rodrigo Hernández Cascante yabonye izuba, aribonera mu gace ka Madrid mu gihugu cya Espagne. Nyuma yo kuvukira muri Madrid ndetse agakurira mu buzima bwiza, yakuze akunda gukina umupira w’amaguru.

    Mu mwaka wa 2006 ni bwo yatangiye urugendo rwo kuwukina arutangirira muri Rayo Majadahonda, ishuri ryigishaga umupira w’amaguru riherereye mu Burasirazuba bwa Madrid.

    Mu 2007, abatozaga Athletico Madrid y’abana babonye ubuhanga budasanzwe bwa Rodrigo Hernández Cascante wakiniraga Rayo Majadahonda, bahitamo kumujyana muri Atletico Madrid gukomeza kwiga umupira w’amaguru.

    Kuva mu 2007 kugeza mu 2013, Rodri yari akiri muri Atletico Madrid y’abato, gusa mu 2013 yerekeza muri Villarreal yari imuguze nk’umukinnyi muto ariko ishaka kumuha ubumenyi buke igahita imuzamura mu ikipe nkuru.

    Kuva mu 2015 Rodri yatangiye kwifashishwa muri Villarreal y’akabiri bato n’iya mbere gusa ikipe ya Kabiri yaretse kuyikinira mu 2016 aho yari asigaye akinira ikipe nkuru gusa. Muri Villarreal ya Kabiri, Rodri yayikiniye imikino 39, atsindamo igitego kimwe.

    Villarreal ya mbere Rodri yayikiniye kugeza mu 2018 aho Atletico Madrid yari imaze kubona ko yibeshye mu kurekura uyu mukinnyi, maze yongera kumugura. Rodrigo Hernández Cascante yavuye muri Villarreal ya mbere ayikiniye imikino 63, atsinze igitego kimwe.

    Nyuma yo gusubira muri Atletico Madrid mu 2018, ntabwo Rodrigo Hernández Cascante yayirambyemo kuko mu mwaka wa 2019 Pep Guardiola utoza Manchester City yari yamaze kumutera imboni nuko asaba Manchester City kumugura.

    Kuva mu 2019 kugeza ubu Rodrigo Hernández Cascante akinira Manchester City aho amaze kuyikinira imikino 174 akaba yarayitsindiye ibitego 22.

    Uretse amakipe atandukanye Rodri yakiniye, yanakiniye ikipe y’igihugu ya Espagne haba mu batarengeje imyaka 16 yakinyemo imikino 2, mu batarengeje imyaka 19 akinamo imikino 8, mu batarengeje imyaka 21 akimano imikino 6 atsinda igitego kimwe.

    Mu ikipe y’igihugu ya Espanye nkuru, Rodrigo Hernández Cascante kuva mu 2018 amaze kuyikinira imikino 57, ayitsindira igitego kimwe.

    Ibyo kwishimira mu buzima bwa Rodri Hernandez mu mupira w’amaguru.

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere itariki 28 Ukwakira 2024 ni bwo Rodrigo Hernández Cascante yinjiye mu bakinnyi batwaye Ballon d’Or abigeraho ahigitse abakinnyi nka Jude Bellingham na Vinicius Junior bahabwaga amahirwe.

    Rodrigo Hernández Cascante mu mateka ye amaze kwitabira imikino ya Euro inshuro ebyiri ariko muri izo imwe yarayegukanye, ikaba iri mu byagize uruhare ngo yegukane Ballon d’Or.

    Inshuro imwe ni yo Rodrigo Hernández Cascante yitabiriye igikombe cy’Isi cy’amakipe asanzwe ari kumwe na Manchester City nuko arayitwara. Mu nshuro 6 yitabiriye imikino ya UEFA Champions League, inshuro imwe yarayegukanye.

    Mu myaka itanu amaze akinira Manchester City, Rodrigo Hernández Cascante yatwaranye nayo English Premier League inshuro Enye, muri izo Enye yatowe nk’umukinnyi mwiza muri English Premier League inshuro Ebyiri.

    Rodrigo Hernández Cascante yegukanye UEFA Super Cup inshuro ebyiri, imwe yari muri Manchester City, indi ari muri Atletico Madrid.

    Mu bwana bwe kandi Rodrigo Hernández Cascante yafashije Espagne kwegukana Euro y’abatarengeje imyaka 15, ndetse n’iyabatarengeje imyaka 19. Mu 2024 yafashije Espagne gutwara Euro mu ikipe nkuru.

    Rodrigo Hernández Cascante ni we wegukanye Ballon d’Or mu bagabo

    Rodri yegukanye igihembo cya Ballon d’Or ku nshuro ye ya Mbere

    Aitana Bonmati ni we wegukanye Ballon d’Or ya 2024 mu bagore 

    Lamine Yamal yegukanye igihembo cy’umukinnyi ukiri muto 

    Harry Kane yahawe igihembo cy’umukinnyi watsinze ibitego byinshi mu mwaka ushize w’imikino 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148129/ibyo-kumenya-ku-rugendo-rwa-rodrigo-hernandez-cascante-wegukanye-ballon-dor-mu-mupira-wama-148129.html

  • Ni ibiki byatumye The Ben asubira muri Amerik… – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro na InyaRwanda, The Ben yavuze ko icyumweru kirenze ari muri Amerika ariko ko ateganya kugaruka mu cyumweru kiri imbere. Ati 'Maze icyumweru kimwe, ariko ndateganya kugaruka mu cyumweru kiri imbere.' 

    The Ben yavuze ko yagiye muri Amerika 'mu rwego rwo gutegura igitaramo cyanjye no kugira ibyo nshyira ku murongo'.

    The Ben atangaje ibi mu gihe aherutse gutangira urugendo rwo gushyira hanze indirimbo zigize Album ye azamurikira abafana be mu gitaramo kizabera muri BK Arena, ku wa 1 Mutarama 2025.

    Ni igitaramo amaze igihe ashyizeho imbaraga mu gutegura, ndetse yatangiye gutumira bamwe mu bahanzi bazahurira ku rubyiniro mu kuyimurika.

    Agiye kumurika iyi Album mu gihe ubundi yatangiye kuyiteguza kuva mu 2021. Aherutse gusohora indirimbo zirimo nka 'Plenty', 'Better' n'izindi yakubiyeho.

    Ni igitaramo kidasanzwe kuri we! Kuko azagikora mu ntangiriro z'umwaka wa 2025, ni ukuvuga tariki 1 Mutarama 2025 muri BK Arena mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda n'abandi kwinjira neza mu mwaka mushya, no kubifuriza kazawugiriramo ishya n'ihirwe.

    Ni igitaramo kandi kidasanzwe kuri we! Kuko azagikora yizihiza umwaka umwe uzaba ushize akoze ubukwe n'umugore we Uwicyeza Pamella witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2019.

    Nta nubwo ari igitaramo gisanzwe kuri we, kuko ashobora kunguka cyangwa se agahomba-Ibi birashingirwa ku kuba ariwe ugomba gushora imari mu itegurwa ry'iki gitaramo, gushaka abafatanyabikorwa, abaterankunga n'abandi- Bivuze ko azabasha kumenya niba yungutse cyangwa se niba yahombye.

    Bitandukanye n'ibindi bitaramo yagiye aririmbamo; kuko ijanisha rinini ry'ibitaramo yaririmbyemo yabaga yishyuwe amafaranga ye- Bivuze ko abamutumiye niba barunguka cyangwa se bagahomba, we ntibyamugeraho, kuko yabaga yamaze kubona amafaranga ye mbere y'igihe.

    The Ben yumvikanisha ko iki gitaramo yagihuje no kumurika Album ye nshya, kubera ko idasanzwe mu rugendo rwe rw'umuziki, kandi ni nk'urufatiro rw'urugendo rwe mu muziki.

    Ati “Ni Album ifite ubusobanuro bukomeye ku buzima bwanjye. Nibaza ko ari no ku muziki nyarwanda, kuko nzanahatangariza ibintu bikomeye cyane. 

    Nibaza ko nkeneye abantu bose, ko bahagaruka, tugafatanya, tugashyigikirana ku buryo abatuye Akarere k'Afurika y'Iburasirazuba babona ko hari ibintu bikomeye biri gutegurwa.'    

    The Ben birashoboka ko ariwe muhanzi wa mbere wo mu Rwanda ufitanye indirimbo nyinshi na bagenzi be, kuko iyo usubije inyuma amaso usanga arusha indirimbo n'abahanzi bo hambere bamamaye mu mateka. Imibare ya hafi igaragaza ko afite indirimbo zirenga 38 yakoranye n'abandi bahanzi.

    Afite indirimbo 'Uzaba uzaba' yakoranye na Roger, 'Sinarinkuzi', 'Sibeza' na 'Thank you my God' yakoranye na Tom Close, 'Karibu sana' na 'Inzu y'ibitabo' yakoranye na Diplomat, 'Impfubyi' yakoranye na Bull Dogg, 'Rahira' yakoranye na Liza Kamikazi;

    Lose Control, Ndi uw'ikigali na Jambo yakoranye na Meddy, 'For Real' yakoranye na Igor Mabano, Ngufite k'umutima na Muruturuturu yakoranye n'umuraperi Bushali, 'Kwicuma' yakoranye na Jay Polly na Green P,

    'Nkwite nde' yakoranye na Adrien Misigaro, 'Zoubeda' yakoranye na Kamichi, 'Tugumane' yakoranye na Uncle Austin, Ijambo nyamukuru, Ndi uw'ikigali na Africa Mama Land yakoranye n'umuraperi K8 Kavuyo, 'Inkuba Remix' yakoranye na Riderman.

    'Karara' yakoranye na Neg g the general, 'Ntacyadutanya' na Priscilla, 'Why' na Diamond, 'Can't get enough' na Otile Brown, Sheebah (Binkolera), Butera Knowless (Mbahafi), Rema Namakula (This is Love), B2C (No You No Life),

    Ben Kayiranga (Only U), Christo Panda (Ashit), Mucoma (Umutoso), ⁠Babu (GoLo), ⁠Yvan Buravan ndetse na Mike Kayihura (Ihogoza), ⁠Kid Gaju (Kami), Bac T (Ice Cream), Ally Soudy (Umwiza wanjye), 'Imvune z'abahanzi, ⁠Ommy Dempoz (I got you) n'izindi.

    InyaRwanda yabonye amakuru avuga ko mu kwitegura igitaramo cye, bamwe mu bahanzi bakoranye indirimbo mu bihe bitandukanye bashobora kuzatumirwa kuririmba.

    Ariko kandi andi makuru avuga ko hari abahanzi bakoranye indirimbo kuri Album ye, bashobora kuzaririmba muri iki gitaramo. Biranashoboka cyane, ko hari abahanzi bakoranye mu bihe bitandukanye, bagahurira mu ndirimbo bazitabira iki gitaramo.

    Ikindi, ni uko hari amakuru avuga ko hari indirimbo yakoranye n'abahanzi bakomeye mu Rwanda ndetse n'abo mu Karere, bashobora kuzagaragara bwa mbere bayiririmbana imbona nkubone mu gitaramo azakorera muri BK Arena.

    Amakuru avuga ko mu gihe cy’amezi ane ari imbere, The Ben azakora uko ashoboye kugirango buri muhanzi bakoranye indirimbo azagaragare mu gitaramo cye.

      

    The Ben yatangaje ko yasubiye muri Amerika mu rwego rwo gutegura ibijyanye n'igitaramo cye

     

    The Ben yavuze ko tariki 1 Mutarama 2025 azakorera muri BK Arena igitaramo cyo kumurika Album ye nshya


    The Ben yagaragaye ahagaze imbere y'inzu izwi nka Trump Tour iherereye mu Mujyi wa Chicago muri Amerika
    The Ben asanzwe atuye muri Amerika atuye muri Amerika kuva mu 2010 

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO YA 'PLENTY' YA THE BEN

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148137/ni-ibiki-byatumye-the-ben-asubira-muri-amerika-148137.html

  • Ni gute Nasty C yatumiwe muri Access anateg… – #rwanda #RwOT

    Abategura iri serukiramuco bagaragaje ko uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zinyuranye azaba ari i Kigali hagati ya 14-16 Ugushyingo 2024, aho azataramira amagana y'abantu azaba ateraniye kuri Mundi Center, kandi atanga ikiganiro kizibanda ku rugendo rwe rw'umuziki, n'ibindi bikenewe mu guteza imbere inganda ndangamuco. 

    Ibi ariko byatangajwe nyuma y'iminsi yari ishize umuhanzi Icyashaka Davis wamamaye nka Davis D atangaje ko Nasty C azataramana nawe mu gitaramo cyo kwizihiza imyaka 10 ishize ari mu muziki, mu rugendo yahuriyemo n'ibyiza n'ibibi.

    Ni igitaramo yavuze ko kizaba tariki 29 Ugushyingo 2024, kandi kizabera muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

    Azahurira ku rubyiniro n'abahanzi bo mu Rwanda yatumiye barimo nka Bull Dogg, Bushali, Platini P, Nel Ngabo, Dj Marnaud, Dj Toxxyk, Melissa, Davy Scott, Maurice, Ruti Joel, Danny Nanone n'abandi. 

    Ushingiye kuri gahunda yatangajwe biragaragara ko Nasty C azataramira i Kigali tariki 14 Ugushyingo 2024, habura iminsi 15 kugirango aririmbe mu gitaramo cya Davis D.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Davis D yavuze ko ibyatangajwe n'abategura iri serukiramuco 'Access' atari ukuri, kuko Nasty C yabahakaniye ko azitabira ririya serukiramuco. 

    Ati 'Ntabwo ari byo! Kuko natwe tukimara kubibona twavuganye na Nasty C n'abashinzwe kumufasha mu muziki batubwira ko atari byo. Bivuze ko ntabwo azaza muri 'Access' ahubwo azaza aje mu gitaramo cyanjye 'Shine Boy Fest' gusa.'

    Si ubwa mbere Nasty C azaba ataramiye i Kigali. Yahaherukaga ubwo yataramiraga ibihumbi by'abantu mu gitaramo cyabereye muri BK Arena, ku wa 23 Nzeri 2023 yahuriyemo na mugenzi we Cassper Nyovest.

    Bivuze ko umwaka umwe n'ukwezi kumwe byari bishize Nasty C adataramira i Kigali. Uyu muhanzi wabonye izuba ku wa 11 Gashyantare 1997, ni umwanditsi w'indirimbo akaba na Producer ubimazemo igihe kinini.

    Yagize igikundiro cyihariye binyuze ku ndirimbo yakubiye kuri album 'Sophomore'. Mu 2018 yegukanye ibikombe bibiri birimo 'South African Music Awards' ndetse na 'All Africa Music Awards'.

    Uyu musore yakuriye mu gace ka Soweto mu Mujyi wa Johannseburg. Ariko yabaye igihe kinini muri Durban arerwa na Se, David Maviyo Ngcobo, ni nyuma y'urupfu rwa Nyina waguye mu mpanuka y'imodoka. Icyo gihe Nasty C yari afite amezi 11.

    Nasty C yigeze kuvuga ko yinjiye mu muziki bigizwemo uruhare na Mukuru we Siyabongo Ngcobo wamwigishije uko abaraperi bitwara mu ndirimbo. Kandi yamuhaye amasomo ashamikiye ku muziki.

    Ku mwaka wa 14 y'amavuko, Nasty C yasohoye 'Mixtape' ye ya mbere yise 'One Kid, A Thousand Coffins' yasohoye ku wa 12 Gicurasi 2012. Ku wa 4 Mata 2014, uyu musore yasohoye Extended Play ya mbere yise 'L.A.M.E. (Levitating Above My Enemies)', nyuma muri Gashyantare 2015 yasohoye 'Mixtape' ya kabiri iriho indirimbo yamamaye yise 'Juice Back'.

    Ku wa 20 Ukwakira 2015, Nasty C yasubiyemo iyi ndirimbo ayikorana na Davido na Cassper Nyovest. Uyu musore afite album zirimo: Bad Hair (2016), Strings and Bling (2018) ndetse na Zulu Man with Some Power (2020). 

    Arazwi cyane mu ndirimbo Said (and Runtown), Particular (Major Lazer, DJ Maphorisa), Jungle, Switched Up, Mad Over You (Remix), The Coolest Kid in Africa (Davido) n'izindi.

    Davis D yatangaje ko yavuganye na Nasty C amubwira ko atazitabira iserukiramuco 'Access' kuko abariteguye nta biganiro bagiranye 


    Davis D avuga ko akomeje imyiteguro y’igitaramo cye mbere y’uko umunsi ugera
    Yvonne Chaka Chaka ari ku rutonde rw'abahanzi bagaragajwe bazaba bari i Kigali

    Nasty C yagaragajwe nk'umuhanzi uzitabira iserukiramuco 'Access' rizaba tariki 14-16 Ugushyingo 2024 


    Nasty C aherutse gutangazwa nk’umuhanzi Mukuru mu gitaramo cya Davis D tariki 29 Ugushyingo 2024 


    Nasty C yaherukaga gutaramira i Kigali muri Nzeri 2023, ubwo yari kumwe na Casper 

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘JEJE’ YA PLATINI NA DAVIS D

    “>

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘NO MORE’ YA NASTY C

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148141/ni-gute-nasty-c-yatumiwe-muri-access-anategerejwe-mu-gitaramo-cya-davis-d-mu-gihe-kimwe-148141.html

  • Ruhango: Abantu bataramenyekana baciye umurizo inka y'umuturage barawutwara – #rwanda #RwOT

    Ni amakuru yamenyekanye mu gitondo cyo ku wa 27 Ukwakira 2024, ubwo uyu Mfituwampaye yabyukaga agasanga inka ye yacitse umurizo iri kuvirirana.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Ruhango, Kayitare Wellars, yemereye IGIHE iby'aya makuru, avuga ko babimenye ubwo umuturage yabatabazaga.

    Ati 'Umuturage yarabyutse asanga inka ye yatemwe umurizo, ariko abibona atinze kuko yabonaga inka nta kibazo ifite. Yabibonye agiye kuyikukira. Ubwo inzego twahise tubimenya tujyayo duherekejwe n'inzego z'iperereza ngo zirebe uko byagenze, none ubu dutegereje icyo iperereza zigaragaza.''

    Gitifu Kayitare yakomeje avuga ko kubera ko iyi nka yari yavuye amaraso cyane yanacitse intege, babonye itakomeza kubaho yahise igurishwa barayibaga, ubuyobozi bukaba bwarahise bwiyemeza kuzashumbusha uyu muturage indi nka kugira ngo akomeze yorore.

    Uretse kuyica umurizo bakawutwara, nyir'uguro avuga ko na kindi cyangijwe ariko kandi hakibazwa icyo bari bagambiriye kindi abakoze ibi, ari naho ahera asaba ubuyobozi ko hakorwa iperereza ryimbitse, kugira ngo hamenyekana abakoze aya mahano.

    Ubu bugizi bwa nabi bwabereye mu murenge wa Ruhango


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ruhango-abantu-bataramenyekana-baciye-umurizo-inka-y-umuturage-warawutwara

  • Urubanza rwa Bishop Harerimana wa Zeraphat Holy Church rwashyizwe mu muhezo – #rwanda #RwOT

    Icyemezo cyashingiye ku busabe bw'umushinjacyaha, wagaragaje ko hashingiwe ku miterere y'urubanza n'ibivugirwamo, byaba byiza urubanza rukomereje mu muhezo.

    Yagaragaje kandi ko hari impungenge zo kuba uwahohotewe nubwo yahishwe imyirondoro, ashobora kumenyekana mu gihe cyo gutanga ibimenyetso.

    Urukiko rwabajije Bishop Harerimana icyo avuga ku kuba urubanza rwe rwakomereza mu muhezo, yemeza ko nta kibazo.

    Ati “Nta kibazo kuba rwakomereza mu muhezo.”

    Urukiko rwahise rufata icyemezo ko urubanza rukomereza mu muhezo abari mu cyumba cy'iburanisha batari ababuranyi bategekwa gusohoka.

    Urubanza rwari rwitabiriwe n'abantu benshi barimo abo mu Itorero Zeraphat Holy Church ndetse n'abo mu miryango y'abaregwa.

    Bishop Harerimana n'umugore we bakekwaho ibyaha bitatu birimo kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya, gukangisha gusebanya no gukwirakwiza amafoto y'imikoreshereze y'ibitsina.

    Urubanza rwa Bishop Harerimana n’umugore we rwashyizwe mu muhezo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urubanza-rwa-bishop-harerimana-wa-zeraphat-holy-church-rwashyizwe-mu-muhezo