Blog

  • U Rwanda na Qatar byasinye amasezerano y'ubufatanye mu by'umutekano – #rwanda #RwOT

    Aya masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa 29 Ukwakira 2024, nyuma y'ibiganiro byahuje Minisitiri w'Umutekano imbere mu Gihugu, Dr. Vincent na mugenzi we wa Qatar, unayobora Lekhwiya; Sheikh Khalifa bin Hamad bin Khalifa Al Thani, byagarutse ku bufatanye busanzweho hagati y'ibihugu byombi mu bijyanye n'umutekano n'ingamba zo kurushaho kunoza umubano.

    Minisitiri Dr. Biruta n'Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda Wungirije ushinzwe ibikorwa, DIGP Vincent Sano, bari i Doha muri Qatar, aho bitabiriye imurikabikorwa n'inteko ihuriza hamwe inzego zishinzwe umutekano n'ituze rusange 'Milipol Qatar 2024'.

    Ambasade y'u Rwanda muri Qatar ibinyujije kuri konti ya X yatangaje ko ayo masezerano ashimangira ubufatanye hagati ya Polisi y'u Rwanda na Lwehiya, ndetse agamije guteza imbere inyungu z'impande zombi.

    Ati 'Hasinywe amasezerano y'imikoranire hagati ya Polisi y'u Rwanda n'Urwego Rushinzwe umutekano muri Qatar, Lekhwiya. Aya masezerano ashimangira ibikorwa by'ubufatanye kandi agateza imbere inyungu zihuriweho mu by'umutekano hagati y'u Rwanda na Qatar.'

    Yashyizweho umukono na DIGP Sano ku ruhande rwa Polisi y'u Rwanda na Maj. Gen Hamad Hassan Al Sulait ku ruhande rwa Lekhwiya yo muri Qatar.

    Polisi y'u Rwanda yatangaje ko aya masezerano akubiyemo ingamba z'ubufatanye hagati y'inzego zombi mu byerekeranye no gusangira ubunararibonye mu bikorwa byo gucunga umutekano n'uburyo bwo guhugura abashinzwe umutekano.

    Impande zombi zemeranyije kurushaho guteza imbere ubufatanye no kongera ubumenyi mu bijyanye n'ikoranabuhanga rigezweho.

    Aya masezerano kandi agamije kwagura urubuga mu gufatanyiriza hamwe ibikorwa byo guhangana n'ibyaha bigenda birushaho kongera ubukana uko Isi irushaho gutera imbere.

    Amasezerano yashyizweho umukono agamije kongera imbaraga mu bufatanye hagati y’impande zombi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-na-qatar-byongereye-ikibatsi-mu-bufatanye-mu-by-umutekano

  • VisionFund Rwanda na Sanlam Allianz Life batangije ubwishingizi bw'amatsinda yo kubitsa no kugurizanya – #rwanda #RwOT

    Ni ubwishingizi VisionFund Rwanda yatangije ku mugaragaro ku wa 29 Ukwakira 2024 ku bufatanye n'ikigo cy'ubwishingizi cya Sanlam Allianz izajya iha ubwishingizi ayo matsinda y'abakiliya ba VisionFund Rwanda aba yarahawe inguzanyo.

    Ubuyobozi bwa VisionFund busobanura ko ubwo bwishingizi buje bukenewe cyane n'amatsinda y'abakiliya babo batahwemye kubusaba, kandi VisionFund Rwanda yizera ko ubu buryo buzatuma bakomeza kugeza serivisi z'imari ku bantu benshi.

    Ubwo bwishingizi buzajya buhabwa amatsinda yahawe inguzanyo na VisionFund Rwanda ubundi buri munyamuryango wayo ajye yishyura 330 Frw ku kwezi ayanyujije muri VisionFund Rwanda.

    Ayo mafaranga 330 ni ikiguzi cy'ubu bwishingizi kugira ngo azagobokwe we n'umuryango we igihe habaye ibyago byo kubura ubuzima ku munyamuryango w'itsinda ndetse no kurwara ku muntu bashakanye cyangwa umwana we.

    Ku matsinda yafashe ubwishingizi bwa Humura, buri munyamuryango, abana be cyangwa uwo bashakanye ahabwa 10.000 Frw kuri buri joro yamaze mu bitaro uhereye ku minsi irenze ibiri.

    Ibi bifasha umunyamuryango kuba yabasha kugemurira uri mu bitaro, kwishyura ikiguzi cy'urugendo ndetse n'ibindi bibazo bitewe no kuba ari mu bitaro, atagombye gukora mu gishoro yakoreshaga mu bucuruzi bwe cyangwa se ngo abe yagurisha imwe mu mitungo afite.

    Ni mu gihe uwitabye Imana umuryango we uhabwa impozamarira ya 150,000 Frw ndetse n'ugize ubumuga bwa burundu ahabwa 150,000 Frw.

    Umuyobozi Mukuru wa VisionFund Rwanda, Dushimimana Grâce yavuze ko Humura bayiteguye mu rwego rwo gufasha abakiliya bayo bo mu matsinda kubasha kubona ubwishingizi nk'abandi bafata inguzanyo ku giti cyabo cyangwa se mu yandi matsinda.

    Ati 'Twajyaga dutanga inguzanyo zifite ubwishingizi ku bantu ku giti cyabo ariko Humura igenewe abakiriya bacu bo mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya ayo benshi bakunze kwita ibimina kuko twasanze batabasha kugera ku bwishingizi busanzwe.”

    Yongeyeho ati 'Twegereye Sanlam Allianz itubera umufatanyabikorwa mwiza, itwubakira ubwo buryo ishingiye ku byo dushaka idukorera uburyo bwiza kandi budahenze; butabera umuzigo abakiliya bacu.”

    Umuyobozi Mukuru wa VisionFund Rwanda yongeyeho ko bateganya ko 'Humura Insurance Product' izafasha abakiliya bayo kubasha kwishyura inguzanyo nta nkomyi nk'uko hari abajyaga bagira imbogamizi nk'uburwayi bagahagarika ibikorwa byabo by'imirimo ibyara inyungu, bityo bagakora mu gishoro cy'ibyo bakoraga bakazabura ubushobozi bwo kwishyura.

    Umuyobozi Mukuru wa Sanlam Allianz Rwanda, Hodari Jean Chrysostome we yagarutse ku mpamvu zatumye iyo sosiyete yemera gukorana na VisionFund Rwanda.

    Ati 'Impamvu twemeye gukorana ni uko VisionFund Rwanda ari ikigo gikora neza kandi gifite gahunda nziza zo guteza imbere abantu batagerwaho na serivisi z'imari cyane kubera bafite ubushobozi buke.”

    Umujyanama muri VisionFund International mu bijyanye n'ubwishingizi Ndumiso Mpofu yashimye VisionFund Rwanda yagize igitekerezo cyo kwita ku Banyarwanda cyane cyane abakorera mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya bitoroha ko bagerwaho na serivisi z'imari.

    Yongeyeho ati 'Icyerekezo cya VisionFund Rwanda na World Vision ni ubuzima bwiza bwuzuye kuri buri mwana. Ibyo ntibyagerwaho rero buri muntu mu bo dukorera tutamurinze ibizazane mu buzima cyane cyane uburwayi. Ni yo mpamvu twashyizeho Humura Insurance Product.”

    Ubuyobozi bwa VisionFund Rwanda buvuga ko mu gihe cy'igerageza ubu bwishingizi bwabashije kugera ku bantu 40,782 kandi buteganya ko buzagenda bwaguka bukagera no ku bandi bakiriya basanzwe baka izindi serivisi muri Vision Fund zitari inguzanyo.

    Humura Insurance Product yatangijwe ku mugaragaro

    Umuyobozi Mukuru wa VisionFund Rwanda, Dushimimana Grâce yavuze ko Humura bayiteguye mu rwego rwo gufasha abakiriya bayo bo mu matsinda kubasha kwishingirwa nk'abandi

    Hodari Jean Chrysostome yavuze ko impamvu zatumye Sanlam Allianz yemera gukorana na VisionFund Rwanda ari uko yita ku iterambere ry’abafite amikoro aciriritse

    Umujyanama muri VisionFund International mu bijyanye n'ubwishingizi Ndumiso Mpofu, yashimye VisionFund Rwanda yagize igitekerezo cyo kwita ku matsinda yo kubitsa no kugurizanya

    Abakiriya ba Vision Fund bashimye umusanzu wayo mu kubateza imbere

    Abakiriya ba Vision Fund batangiye gukoresha ubwo buryo bagobotswe n’ubwishingizi

    Habayeho kungurana ibitekerezo

    Iki gikorwa cyitabiriwe n’abafatanyabikorwa ba Vision Fund Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/visionfund-rwanda-na-sanlam-allianz-life-batangije-ubwishingizi-bw-amatsinda-yo

  • Breaking News : Real Madrid yanze kwitabira ibirori bya Ballon d'Or: Vinícius Jr ntazajya i Paris – YEGOB #rwanda #RwOT

    Amakuru aremeza ko Vinícius Jr, rutahizamu wa Real Madrid, atitabira ibirori bya Ballon d'Or bibera i Paris uyu munsi, kuko atari mu bazegukana iki gihembo gikomeye ku rwego rw'umupira w'amaguru.

    Ubuyobozi bwa Real Madrid bwafashe icyemezo cyo kutohereza intumwa muri ibi birori. Nta muntu n'umwe uhagararira iyi kipe, yaba  Perezida Florentino Pérez, umutoza Carlo Ancelotti, ndetse n'abakinnyi bakomeye nka Vinícius Jr na Jude Bellingham.

    Abakurikiranira hafi iyi kipe bavuga ko icyemezo cyo kutitabira ibirori gishobora kuba gishingiye ku kuba Real Madrid itishimiye uburyo bamwe mu bakinnyi bayo bashobora kuba bararenganyijwe mu itangwa ry'ibihembo.

     

    Kutitabira ibi birori bifite ingaruka ku buryo iyi kipe ishusho yayo isobanurwa ku rwego mpuzamahanga, cyane ko abakinnyi nka Vinícius Jr na Jude Bellingham bari bitezwe mu muhango nk'uyu, bitewe n'uko bitwaye neza mu mwaka ushize.

    Mu gihe ibi birori bikomeje gutegereza uzegukana Ballon d'Or ya 2024, abakunzi b'umupira w'amaguru bakomeje kwibaza ku mpamvu nyakuri zatumye Real Madrid yifata gutya, by'umwihariko mbere y'imikino ikomeye ya UEFA Champions League iri imbere.

    Source : https://yegob.rw/real-madrid-yanze-kwitabira-ibirori-bya-ballon-dor-vinicius-jr-ntazajya-i-paris/

  • Impinduka mu bakinnyi 11 umutoza w'Amavubi azakoresha ejo bafite intego yo kunyagira Djibouti – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa kane tariki 31 ukwakira 2024, ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi irakina umukino n'ikipe y'igihugu ya Djibouti mu mukino wo kwashyura mu gushaka itike yo gukina igikombe cy'Afurika cy'abakina imbere mu gihugu.

    Ni umukino wakaniwe cyane n'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi nyuma yo gutsindwa umukino ubanza wabereye muri sitade Amahoro urangira ari igitego 1 cya Djibouti ku  busa bw'u Rwanda.

    Mu bakinnyi uyu mutoza yongeyemo barimo Kanamugire Roger, Niyonkuru Sadjati, Twizerimana Onesme ndetse na Nizeyimana Mubarakh. Mu basezerewe harimo Nkundimana Fabio ndetse na Simeon ukinira Police FC.

    Torsten Spittler urimo gutegura ikipe ye neza, amakuru ahari ni uko Kanamugire Roger ashobora ku banza mu kibuga, Byiringiro Gibert ndetse na Twizerimana Onesme akataka izamu rya Djibouti.

    11 bashobora ku banza mu kibuga ku munsi wejo kuwa kane

    Mu izamu: Niyongira Patience

    Ba myugariro: Nshimiyimana yunusu, Niyigena Clement, Niyomugabo Claude, Byiringiro Gilbert

    Abo hagati: Muhire Kevin, Kanamugire Roger na Ruboneka Bosco

    Ba rutahizamu: Twizerimana Onesme, Mugisha Gilbert, Dushimirimana Olivier

     

    Source : https://yegob.rw/impinduka-mu-bakinnyi-11-umutoza-wamavubi-azakoresha-ejo-bafite-intego-yo-kunyagira-djibouti/

  • FDLR ni nka wa mupfu babwiye bati inzu irahiye, we ati nimusase turyame! #rwanda #RwOT

    Umwe mu myanzuro ya Luanda igamije kugarura amahoro muri Kongo, no gukemura ikibazo cy'ubushyamirane hagati y'icyo gihugu n'u Rwanda, harimo gusenya umutwe w'abajenosideri wa FDLR, kuko ababikurikiranira hafi bemera ko ariwo nyirabayazana w'umutekano muke muri aka karere.

    Leta ya Kongo yabanje kubyima amatwi, kandi koko ntibyoroshye kwikuraho amaboko, doreko bizwi ko FDLR ari umufatanyabikorwa wayo w'imena, mu ntambara ihanganyemo na M23. Gusa igitutu cyaje kuba cyinshi kuri Tshisekedi, maze mu nama iheruka kubera i Luanda hagati y'abaminisitiri b'ububanyi n'amahanga b'u Rwanda, Kongo na Angola nk'umuhuza, ubutegetsi bw'i Kinshasa bwemera kugira uruhare mu isenywa rya FDLR.

    Mu gihe rero isi yose ihanze amaso ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yo kurandurana imizi FDLR, umutwe ugizwe ahanini n'abahekuye uRwanda, ndetse muri iyi myaka 30 ishize ukaba warishe Abakongomani batabarika, ugasahura ibyabo, ugasambanya abagore ku ngufu, ibihumbi amagana by'Abanyekongo bo mu bwoko bw'Abatutsi bakaboneza iy'ubuhunzi mu bihugu byo muri aka karere, FDLR yo iratera iyaharurutswe, ngo irashaka imishyikirano na Leta y'u Rwanda!

    Umuryango mpuzamahanga uti 'FDLR nihanagurwe ku ikatita y'isi, yo 'iti turasaba imishyikirano'! Ibi rero ni nk'ibya wa mukobwa w'umupfu babwiye bati inzu irahiye, aho gusohora utwangushye, ati nimusase twiryamire!

    Si ubwa mbere abo bicanyi basaba ibyo nabo ubwabo bazi neza ko bidashoboka, ndetse abacengezamatwara bayo nka Ingabire Victoire Umuhoza babisabye kenshi, batitaye ku kuba uyu ari umutwe w'iterabwoba udafite ikindi ukwiye uretse kurwanywa ukarimburwa.

    Nimunyemerere dukore umwitozo muto wo gutekereza, twibaze nka Al Qaeda ya Bin Laden isabye Amerika imishyikirano! Byaba ari nko gukina ku mubyimba inzirakarengane idasiba kwibasira.

    Uretse no gusaba imishyikirano, ubundi umutwe w'iterabwoba nka Al Qaeda na FDLR ntiwakanatintutse gusaba kugaragara mu ruhame, kuko nta kizima wahavugira.

    Uretse ko na Leta y'u Rwanda yasobanuye kenshi ko idashobora guha agaciro abajenosideri, n'ubu batarunamura icumu, ngo yicarane nabi ku meza y'ibiganiro, FDLR ntinavuga icyo yaba isaba muri iyo mishyikirano, yenda nk'uburenganzira yaba yarimwe.

    Ubundi usaba imishyikirano aba yerekana akarengane, agasaba ko yarenganurwa, agasubizwa uburenganzira yambuwe. FDLR yo ahubwo yarenganyije abatagira ingano, ikaba igomba kuryozwa ikiremwamuntu yavukije uburenganzira bwo kubaho.

    Uretse impamvu yumvikana, usaba imishyikirano aba afite ingufu zaba iza politiki zaba n'iza gisirikari, ku buryo abigira igikangisho, uwo bahanganye akemera gushyikirana kuko arushwa ingufu. FDLR se ifite uruhe ruvugiro ku buryo yatera Leta y'u Rwanda ubwoba, ikumva nta yandi mahitamo uretse kugana ibiganiro?

    FDLR yigize umuvugizi w'impunzi z'Abanyarwanda, kandi sibyo kuko bose batahunze bimwe, kandi nta mpunzi n'imwe yigeze yangirwa gutaha.

    Hari abahunze bamaze kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ari nabo biganje muri FDLR. Abo batinya gutaha kubera ubwoba n'ipfunwe ry'ibyaha byabo ndengakamere, bakanagira ingwate abafite ubushake bwo kwitahira, kugirango bababere agakingirizo, banabarwanire izo ntambara zishingiye gusa ku ngengabitekerezo ya jenoside.

    Ababarirwa muri miliyoni nyinshi bahisemo kuva mu mashyamba ya Kongo, bakiranwa yombi mu Rwanda. Abanyabyaha bakurikiranwe n'amategeko, yewe hari n'abasabye imbabazi baradohorerwa.

    Abere nabo bafashijwe gusubira mu buzima busanzwe nk'abandi baturage, bakaba bicuza gusa imyaka bamaze bashwiragira mu mashyamba ya Kongo, kandi iwabo amarembo ahora yuguruye.

    Mu binangiye bakanga guhara ibisahurano bambura Abanyekongo, harimo n'abafite imiryango mu Rwanda, kandi ibayeho neza nk'undi Munyarwanda wese. Urugero ni urwa Ntawunguka Pacifique'Omega' utegeka FDLR, abana be bakaba barihirwa amashuri n'igisirikari cy'u Rwanda,RDF. Nk'uwo Gen Omega n'abandi batabarika bafite abagore n'abana mu Rwanda, yavuga ko yifuza gusaba iki mu mishyikirano?

    Politiki y'uRwanda, nk'uko biri mu mahame ya FPR- Inkotanyi, ni uguca ubuhunzi n'ikibutera cyose. Itandukanye n'iyo abashinze FDLR bari barimitse mu Rwanda, yo guheza ishyanga abana b'uRwanda.

    FDLR n'abayishuka rero, nireke gusetsa imikara. Uyu munsi nta mpamvu n'imwe y'imishyikirano hagati y'Abanyarwanda, kuko nta bushyamirane bafitanye.

    By'umwihariko nta mishyikirano n'abajenosideri. Nibatahe inzira zikigendwa, kandi nibahitamo gukomeza imigambi mibisha, urwigishiye ararusoma. Ikindi, nyamwangakumva ntiyanze no kubona.

    The post FDLR ni nka wa mupfu babwiye bati inzu irahiye, we ati nimusase turyame! appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/fdlr-ni-nka-wa-mupfu-babwiye-bati-inzu-irahiye-we-ati-nimusase-turyame/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=fdlr-ni-nka-wa-mupfu-babwiye-bati-inzu-irahiye-we-ati-nimusase-turyame

  • Imbuto Foundation yungutse intore zirenga 250 – #rwanda #RwOT

    Uru rubyiruko rufashwa n'umushinga wa Imbuto Foundation uzwi nka 'EdifiedGeneration', rwatorejwe mu Kigo cy'Ubutore cya Nkumba, imirimo yatangiye ku wa 23 Ukwakira 2024.

    Mu ntego z'iri torero harimo gufasha abagenerwabikorwa ba Imbuto Foundation kwigirira akamaro no kukagirira abandi mu muryango Nyarwanda, no kubongerera ubumenyi bwunganira ubwo mu ishuri.

    Ryabaye umwanya wa Imbuto Foundation n'abafatanyabikorwa bayo wo gusuzumira hamwe no gufata ingamba ku imbogamizi urubyiruko rwa none ruhura nazo, zishobora kugira ingaruka ku buzima no ku myigire yabo muri rusange.

    Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Elodie Shami yashimiye Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) n'inzego zose bafatanyije mu gutoza urwo rubyiruko.

    Ati 'Ndashaka no gushimira Madamu Jeanette Kagame, hamwe n'abo bari bafatanyije igihe batekerezaga bagashyira no mu ngiro iki gikorwa cya Edified Generation. Ukurikije igihe iki gikorwa cyatangijwe, muri 2002 hariho izindi ntambara zikomeye igihugu cyarwanaga.'

    Shami yibukije urubyiruko ko nubwo uwo mushinga watangijwe hari ibibazo byinshi, urubyiruko rw'ubu rudashobora kuzigera rumenya, ubu ari ishema rikomeye kuba barabashije gutekereza ku rubyiruko, uburere n'uburezi bwabo.

    Uko umushinga wa Edified Generation wagiye ukura, niko Imbuto Foundation yagiye yungukaga n'abafatanyabikorwa bemeye gutanga umusanzu wabo muri uru rugendo, Shami agashimangira ko bazanarukomezanya mu kubaka Umuryango Nyarwanda ushoboye kandi utekanye.

    Mu mpera za 2023 Imbuto Foundation yagaragazaga ko abanyeshuri barenga ibihumbi 10 ari bo bari bamaze muri 'Edified Generation' abasoje bakinjizwa mu ntore zizwi nka Imbuto Zitoshye.

    Mu mpanuro yahaye abasoje ayo mashuri Shami yakomeje ati 'Ndabashimira umuhate mwagaragaje muri iri torero. Hari bake muri mwe nagize amahirwe yo kuganira na bo, banyeretse ko mufite inyota nyinshi yo kumenya, no gutanga umusanzu wanyu mu kubaka igihugu cyacu.'

    Ku bijyanye n'ubusabe bw'uko Imbuto Zitoshye zajya zifashishwa mu bikorwa bitandukanye bya Imbuto Foundation, yavuze ko bagiye kubyigaho kugira ngo hubakirwe ubushoboz umuryango w'abanyuze muri Edified Generation, ha handi bazajya bahamagarwa bakenewe imbaraga zabo, na cyane ko bari mu nzego zitandukanye.

    Uyu muyobozi yanibukije urwo rubyiruko zimwe mu mpanuro za Madamu Jeannette Kagame yabahaye ubwo bari kumwe na we mu ihuriro rya 13 ry'Imbuto Zitoshye mu 2023.

    Icyo gihe yababwiye ko intwaro iruta izindi bafite ari ubwenge bwabo, abasaba cyane kwirinda icyabuhungabanya cyose ahubwo bagaranira gushaka icyabukuza.

    Yagize ati 'Harimo nko kwitabira ibikorwa ngororamubiri (sport), gusoma, guhanga udushya, ibikorwa by'imyidagaduro n'ibindi. Mwitandukanye n'imyitwarire idahwitse. Mwirinde inzoga n'ibindi biyobyabwenge kuko byica.'

    Abanyeshuri bafashwa muri Edified Generation ni abitwara neza kurusha abandi, haba mu masomo ndetse no mu bijyanye n'ikinyabupfura ariko kandi bakomoka mu miryango itabasha kubishyurira.

    Iyi gahunda yatangijwe mu 2002, aho umwana umwe ahabwa inkunga ifite agaciro 400$ ni ukuvuga arenga ibihumbi 400 Frw ku mwaka, amufasha kwishyura amafaranga y'ishuri, ubwishingizi bwo kwivuza n'ibindi.

    Muri iri torero intore zahawe ibiganiro binyuranye nk'icyagarutse ku bumwe bw'Abanyarwanda mu mateka y'igihugu, isenyuka ryabwo, icengezamatwara ry'urwango mu Banyarwanda, itegurwa n'ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi n'imiterere y'ipfobya n'ihakana ryayo, cyatanzwe na Minisitiri Dr. Bizimana Jean Damascène n'iby'abandi batandukanye.

    Umuyobozi wa Imbuto Foundation, Elodie Shami (imbere) yitabiriye igikorwa cyo gusoza itorero ry’Imbuto Zitoshye ryaberaga i Nkumba mu Karere ka Burera

    Abanyeshuri basoje ayisumbuye bafashwa n’umushinga wa Imbuto Foundation wa ‘Edified Generation’ basoje itorero

    Abanyeshuri basoje ayisumbuye bafashwa n’umushinga wa Imbuto Foundation wa ‘Edified Generation’ ubwo basozaga itorero bacinye n’akadiho

    Umuyobozi wa Imbuto Foundation, Elodie Shami yifatanyije n’abasoje itorero muri gahunda yo gutera ibiti


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imbuto-foundation-yungutse-intore-zirenga-250

  • Kamonyi-Youth Volunteers: Ntakudohoka mu bikorwa bigamije gushyira umuturage ku Isonga-Kirezi Thacien #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kwegukana umwanya wa mbere mu marushanwa y'umupira w'amaguru bahigitse andi makipe bahuye yo mu Karere ka Kamonyi mu marushanwa y'Isuku n'Isukura, Kwicungira Umutekano hamwe no kurwanya Igwingira mu bana, Urubyiruko rw'Abakorerabushake( Youth Volunteers), bahamya ko nta ntambwe biteguye gutera basubira inyuma mu bikorwa byose bigamije gushyira Umuturage ku Isonga.

    Kirezi Thacien, Umuhuzabikorwa w'Urubyiruko rw'Abakorerabushake(Youth Volunteers) mu Karere ka Kamonyi, nyuma yo gushyikirizwa Igikombe giherekejwe na Miliyoni imwe iburaho ibihumbi magana abiri y'u Rwanda, yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko bafite ibyishimo ku bw'ibihembo, ariko kandi ko bashimira abateguye iki gikorwa.

    Urubyiruko rw'Abakorerabushake bashyikirizwa ibihembo.

    Kuri we ndetse n'urubyiruko ahagarariye, Kirezi avuga ko iki gihembo cyarushijeho kubagaragariza ko ntacyo batageraho mu gihe baba bashyize imbaraga hamwe. Ahamya kandi ko bagiye kurushaho kongera imbaraga mu bikorwa byose by'Ubukangurambaga, byaba ibyo basanzwe bakora ndetse n'ibindi bigamije gutuma imibereho y'Umuturage iba myiza kurushaho.

    Agira, ati' Nta kudohoka. Dufite Siloga ivuga ngo' Ntakudohoka mu bikorwa bigamije gushyira Umuturage ku Isonga'. Turiteguye, dufite ubushake n'ubushobozi bw'uko ibikorwa byose bishyira umuturage ku Isonga tuzabikomezanya n'izi mbaraga z'ibihembo dutangiranye'.

    Kirezi, avuga kuri bimwe mu bikorwa basanzwe bakora bigamije kuzana impinduka nziza mu baturage, yagize ati' Umutekano ukubiye muri byinshi cyane! Yaba mu mibereho, mu buzima busanzwe mu rugo, yaba n'ibyahungabanya umudendezo w'Umuturage. Mu by'ukuri mu bikorwa dukora harimo gukumira ibyaha. Ibyo ni ibigize ihohoterwa ryose ryabuza umuntu ubwisanzure mu mirimo yose akora'.

    Akomeza agira ati' Tugira ibikorwa byo gucunga umutekano w'umuturage, mu bijyanye n'Imibereho ye. Ntitwatuma agwingira. Tumurinda indwara z'ibyorezo, Ntitwatuma yijandika mu bikorwa byamutwara ubuzima ibyo aribyo byose. Tugira kandi umwihariko wo gukangurira urungano kwiga neza kurera abo babyara kugira ngo bazakure bataragize ikibazo cy'imirire mibi n'igwingira kuko ubuzima bw'umwana butangira agisamwa'.

    Kirezi, avuga ko hari gahunda n'ingamba bafite ku rubyiruko rwo mu karere ka Kamonyi rukigaragara mu bikorwa bibi by'Urugomo, guhungabanya umutekano, gukoresha ibiyobyabwenge n'ibindi.

    Ati' Hari urugendo twatangiye kandi tugomba gutsinda kuko mu mwaka wa 2013 twari urubyiruko 54 gusa, ariko uyu munsi tugeze ku 57,641. Bisobanuye ko rero muri abo ng'abo bari muri twebwe harimo n'Imboni z'Impinduka( abahoze mu bikorwa bibi bagorowe). Twiteguye twese hamwe n'abandi badushyigikiye kwegera buri umwe wese tubona wateshuka ku nshingano cyangwa ku gukora ibyiza akajya mu bikorwa bibi bihungabanya umutekano n'ibindi bibuza amahoro n'umudendezo abaturage'. 

    Akomeza ashishikariza buri umwe wese mu rubyiruko rw'Abakorerabushake kurushaho gukora ibyiza no kubishishikariza urundi rubyiruko ari nako baharanira kutagira n'umwe uhirahira atera intambwe isubira inyuma.

    Kirezi Thacien/Youth Volunteers Kamonyi

    Avuga ku byo bareba nk'urubyiruko rw'Abakorerabushake bakumva banyuzwe n'umusanzu wabo, avuga ko harimo; Gufasha abaturage mu guhindura imyumvire, Gufasha Abatishoboye kuko hari abo batuje batagiraga aho kurambika umusaya.

    Hari kandi, abo boroje amatungo magufi n'Amaremare, Hari ibikorwa remezo bagizemo uruhare yaba Gucukura imirwanyasuri, Guhanga no gutunganya imihanda migenderano, Gukora mu ngo zitandukanye Umurima w'imboga( Umurima w'Igikoni), Gutera ibiti by'imbuto ziribwa n'izivangwa n'imyaka, n'ibindi, Hari abaturage bishyuriwe Mituweli, Hari ibikorwa bitandukanye byakozwe bigamije gutuma umuturage abaho atuje kandi atekanye.

    Mu rwego rwa Nkore neza bandebereho, uretse ibyo bikorwa uru rubyiruko rw'Abakorerabushake bakora mu gufasha umuturage gutera intambwe imujyana mu kubaho mu buzima bwiza no gufasha Ubuyobozi mu bikorwa byose bakenewemo bihindurira ubuzima bwiza Umunyarwanda, ubwabo bamaze kugera ku rwego rw'amatsinda abafasha ubwabo kurushaho kugira Imibereho n'ubuzima bwiza.

    Muri bo rwagati, bafite Amatsinda 12 arimo ayo kwizigama no kugurizanya, Abahinga bakorora, Amatsinda y'Abakobwa babyariye iwabo bishyize hamwe bagahindura ubuzima bukaba bwiza!, bararyoherwa.

    Kirezi Thacien abwira urubyiruko rugenzi rwe ati' Ndasaba Urubyiruko ngo baze tujyane mu bikorwa bigamije gushyira Umuturage ku Isonga. Baze tujyane hamwe mu bikorwa bigamije gukunda Igihugu no kugikundisha Abanyarwanda no kugikorera tutizigamye'. 

    Ubwo hatangwaga ibihembo, abitabirye iki gikorwa bari benshi.

    Kirezi, ahamya ko kuba mu rubyiruko rw'Abakorerabushake nta gihombo na kimwe, ko ahubwo birimo inyungu nyinshi harimo no kumenya amakuru y'ahari amahirwe yahindura ubuzima n'imibereho, guhugurana rwagati muri bo, kurindana irungu no kwigunga, kumenya gahunda z'Igihugu no kujyana nazo ndetse no kumenya amahirwe Igihugu kigenera Urubyiruko. By'umwihariko, kuko ngo burya umenyekana kuko wakoze kandi neza Kirezi agira ati' Baze dukore, dukorere Igihugu ibindi Amatunda ari imbere'.

    Abayobozi batandukanye mu Karere barimo Visi Meya ufite imibereho myiza y'Abaturage mu nshingano.

    Munyaneza Théogène

    Source : https://www.intyoza.com/2024/10/29/kamonyi-youth-volunteers-ntakudohoka-mu-bikorwa-bigamije-gushyira-umuturage-ku-isonga-kirezi-thacien/

  • Miss Muheto yatawe muri yombi; dosiye ishyiki… – #rwanda #RwOT

    Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Ukwakira 2024, Polisi y’u Rwanda yavuze kandi Miss Muheto yari atwaye imodoka nta ruhushya rwo gutwara ibinyabiziga agira. Kandi ko yagonze ndetse yangiza ibikorwa remezo.

    Hejuru y’ibyo kandi yahunze inzego z’umutekano nyuma y’uko agonze.

    Polisi yavuze ko ibi si “ubwa mbere yari abikoze, ndetse ko yakorewe dosiye ishyikirizwa ubushinjacyaha.”

    Polisi itangaje ibi mu gihe kuva mu Cyumweru gishize ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye amakuru yemezaga ko uyu mukobwa yatawe muri yombi.

    Muri Nzeri 2023, Miss Muheto yakoze impanuka agonga inzu, icyo gihe yagize igikomere ku ijisho ariko yitabwaho n’abaganga akomeza ubuzima.

    Polisi y’u Rwanda yatangaje ko Miss Muheto yatawe muri yombi

    Polisi yavuze ko Miss Muheto yagonze ndetse yangiza ibikorwaremezo

    Polisi yavuze ko nyuma y’uko Miss Muheto agonze, yahunze inzego z’umutekano 

    Polisi yatangaje ko Miss Muheto yatawe muri yombi, aho yatwaye Imodoka nta ruhushya

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148155/dosiye-ya-miss-muheto-yashyikirijwe-ubushinjacyaha-148155.html

  • Clarisse Karasira ugeze kure Album ya Kane ya… – #rwanda #RwOT

    'Icyimbo' iri mu ndirimbo zigize Album ye ya Gatatu yise 'Bakundwa' yashyize ku isoko mu 2023. Ni Album yatunganyije igihe kinini, ndetse yayikoreye mu Rwanda no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho abarizwa muri iki gihe n'umugabo we Sylvain Dejoie Ifashabayo. 

    Album ye Gatatu iriho indirimbo nka ‘Icyampa’, ‘Imbere’, ‘Ibarabara’, ‘Gira Ubuzima’, ‘Ruhinyuzimana’, ‘Munsi y’izuba’, ‘Uwo mwana’, ‘Roho’ ndetse na ‘Ntukababare’. Izi ndirimbo zose zitsa ku rukundo, icyizere, ubudaheranwa n'ibindi. Kandi yubakiye ku muziki w'umurage wa Kinyafurika uhujwe n'umuziki ugezweho.

     

    Inagamije kwishimira ikiremwamuntu, ikibutsa ko buri muntu ari nk'undi, kandi ko umuziki ari ururimi rumwe. Iyi Album inumvikanisha imbaraga z'umuziki mu gukira ibikomere, gutera imbaraga abantu, guhuza imbaraga no gukorera hamwe. 

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Clarisse Karasira yasobanuye ko yageze ku guhimba iyi ndirimbo 'Icyimbo' biturutse ku bintu yagiye abona ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane muri Werurwe 2023, aho yabonye uburyo umuntu ashobora guharabika mugenzi we atitaye uko undi abyakira.

    Ati “Ni ibintu nabonye cyane ku mbuga nkoranyambaga, nkabona ukuntu abantu bababazanya(kubabaza) cyane, umuntu atitaye uko undi muntu arabyakira, ugasanga hari abari gutukana, hari abari kubabazanya nta mpuhwe, batabanje kwishyira mu cyimbo cy’uwo muntu ubikorerwa. Nibaza nti ese buriya buri muntu wese abanje kwishyira mu cyimbo cy’undi buriya, abantu nibarushaho kubana neza, umuntu akumva ko ibintu ari gukorera undi we aramutse abikorewe byagenda gute?”

    Uyu muhanzikazi ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, avuga ko mu guhimba iyi ndirimbo yanarebye mu buzima busanzwe, aho usanga umuntu avuga nabi abandi ntacyo yitaye, nyamara akirengagiza ko nawe ibyo byamugeraho. Ati “Navuga ko inkuru y’iyi ndirimbo yakomotse aho.”

    Karasira yavuze ko anahimba iyi ndirimbo yashakaga kubwira buri wese ‘kwishyira mu mwanya wa mugenzi we mbere y’uko agira icyo amukorera cyaba cyiza cyangwa se kibi’ kuko ‘n’ijambo ry’Imana’ riravuga ngo uko twikunda abe ariko dukunda abandi’.

    Ati “Iyo umuntu yishyize mu cyimbo cy’undi agatekereza ngo ibintu ngiye kumukorera aramutse ari njyewe ubigiriwe byagenda gute, icyo kintu ntekereza ko hari ikintu gikomeye byafasha…'

    Yasobanuye ko yari amaze igihe atumvikana mu muziki ahanini bitewe n’ibyo yari ahugiyemo birimo n’umushinga wagutse agiye kumurika muri uyu mwaka.

    Awusobanura nk’umushinga udasanzwe kandi uzagaragaza impinduka mu buzima bwe busanzwe, ndetse no mu muziki muri rusange. Ati “Ni impamvu nyinshi z’ubuzima n’iz’urugo.”

    Clarisse yanavuze ko muri iki gihe ari no kwitegura gutangira urugendo rwo gukora kuri Album ya Kane izumvikanaho indirimbo za gakondo gusa nk'umwihariko we.

    Ati “Ntabwo ndakora Album nshya n’ubwo mbiteganya. Ndateganya gukora Album iriho indirimbo za gakondo za kinyarwanda byimbitse akaba ari Album yihariye, ariko ntabwo ndabitangira.”

    Uyu muhanzikazi asanzwe afite ku isoko Album ya Mbere yise 'Inganzo y'umutima' iriho indirimbo 18 ziranga urugendo rwe mu muziki nka 'Giraneza', 'Rwanda Shima', 'Ntizagushuke', 'Komera';

    'Twapfaga iki', 'Ubuto', 'Imitamenwa', 'Kabeho', 'Uzibukirwa kuki', 'Sangwa Rwanda', 'Urukundo ruganze', 'Urungano', 'Mwana w'Umuntu', 'Ibikomere', 'Ibihe', 'Urukerereza', 'Rutaremara' ndetse na 'Mu mitima'.

    Album ye kabiri 'Mama wa Afurika' irihariye kuko yayiteguye mu gihe yiteguraga kwibaruka imfura ye. Irihariye kandi kuko iranga urugendo rwe rw'imyaka igera kuri itanu amaze akora umuziki.

    Yayitiriye indirimbo 'Mama Africa' ishingiye ku buzima yabanyemo n'umubyeyi we n'ubuzima bwa nyirabukwe, anubakira ku nkuru z'abandi bagore.

    Clarisse aherutse kubwira InyaRwanda ko hari byinshi yanyuranyemo n'umubyeyi we bituma amubera udasanzwe mu buzima bwe.

    Yagize ati 'Ni indirimbo nahimbye ndebe uburyo nakuze. Uburyo Mama wanjye n’abandi bagore twahoze duturanye abenshi batagiraga wenda n’abagabo babo, nkura mbona uburyo bitanga bakora hirya no hino ngo abana bakure. Mama wanjye rero mufatiraho ikitegererezo kubera hari ibintu byinshi yanyigishije mu buzima.'

    Uyu muhanzikazi avuga ko ubwo yahuraga n’umugabo we Ifashabayo Dejoie yamenye inkuru ya Mama we y’uburyo yareze abana benshi, kandi abarera wenyine ‘arabakuza bavamo abantu b’umumaro’. Ati “Iyo ndirimbo rero ni uko yaje.”


    Clarisse Karasira yatangaje ko yakoze indirimbo 'Icyimbo' ascyebura abaharabika abandi ku mbuga nkoranyambaga

    Clarisse yavuze ko ari kwitegura gukora kuri Album ye izumvikanaho indirimbo za gakondo gusa
    Karasira yasobanuye ko buri wese akwiye kwirebaho mbere y'uko yototera mugenzi we 

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'ICYIMBO' YA CLARISSE KARASIRA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148146/clarisse-karasira-ugeze-kure-album-ya-kane-yasobanuye-byinshi-ku-ndirimbo-icyimbo-video-148146.html

  • Rwamagana: Amashimwe y'abaturiye umuhanda mushya wa kaburimbo ujya ahakorerwa ubuhinzi bw'indabo – #rwanda #RwOT

    Umwaka ushize ni bwo uyu muhanda wa kaburimbo watangiye kubakwa nyuma y'imyaka myinshi abaturage n'ikigo cya Bella Flower bawusaba. Uyu muhanda w'ibilometero 11 uhera ahazwi nko kwa Karangara, Ruhunda ukagera Kavumu ahahingwa indabo. Kuri ubu usa n'uwarangiye gukorwa uretse amatara atari yashyirwaho.

    Kayitesi Aline uturiye uyu muhanda yabwiye IGIHE ko kuwushyiramo kaburimbo byabashimishije cyane kuko byatumye nta vumbi rikibageraho umunsi ku munsi nkuko mbere byari bimeze.

    Yagize ati “Ubu ntabwo tukirwara indwara twakuraga ku ivumbi ryinshi ryabaga hano, umuntu arafura akanika umwenda akawanura nta vumbi ririho. Ikindi turasasa mu gihe mbere wasasaga wajya kuryama ugasanga amashuka yahindutse ivumbi, turashimira Leta yadukoreye uyu muhanda.'

    Nyiramasengesho Appoline ukorera ubucuruzi bw'ama-inite mu Kagari ka Cyinyana we yavuze ko aho uyu muhanda ushyizwemo kaburimbo byanatumye icyashara babonaga kiyongera cyane ugereranyije na mbere. Yasabye ubuyobozi ko uyu muhanda bwanawushyiraho amatara yo ku muhanda mu rwego rwo kubafasha gukorera ahantu hakeye.

    Bizimana Fidele we yavuze ko icyo bishimira ari uko aho umuhanda wa kaburimbo uhaziye moto zisigaye zaragabanyije ibiciro. Ati ' Mbere wavaga i Kavumu uje ku kigo nderabuzima kwivuza ugasanga baguciye 1000 Frw cyangwa se akanarenga, ariko ubu 500 Frw baragutwara kuko hagiyemo kaburimbo ntabwo bakigenda bakwepana n'imikuku.'

    Umuyobozi ushinzwe umusaruro muri Bella Flower, Rwema Claude, yavuze ko umuhanda wari uhari mbere watumaga indabo zigera ku isoko zatakaje ubwiza ariko ngo ubu zisigaye zigera hanze zimeze neza. Yavuze ko ikindi imodoka zabo zitwara abakozi nazo zangirikaga ariko ubu basigaye barishimiye umuhanda mushya bubakiwe.

    Ati 'Uyu muhanda watumye indabo zacu zirushaho kuba nziza, mbere ikamyo zawunyuragamo zigenda nabi bigatuma indabo zacu zigera ku isoko zimeze nabi ariko ubu byarahindutse. Ikindi ivumbi ryinjirga mu ikamyo rikajya mu ndabo ubu ntabwo rikijyamo, icya gatatu umwanya byatwaraga ngo imodoka yihute waragabanutse ubu indabo zacu zigera ku kibu cy'indege vuba n'indabo zimeze neza.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Kagabo Richard, yabwiye IGIHE ko uyu muhanda wa kaburimbo yoroheje ukora ku mirenge ibiri ya Munyiginya na Gishari, ukaba warafashije ba mukerarugendo bajya ku kiyaga cya Muhazi ndetse unorohereza abaturage mu migendere.

    Ati 'Uriya muhanda ni umwe mu yishimwe kurushaho cyane n'abaturage, ni umuhana ugana mu gace k'ubukerarugendo bw'ikiyaga cya Muhazi, ukagana mu gace kabarizwamo indabo zigurishwa ku ruhando mpuzamahanga aho ubu zitwarwa neza zitangiritse. Ikindi uzadufasha korohereza abikorera kurushaho gushora imari ku kiyaga cya Muhazi.'

    Visi Meya Kagabo yakomeje avuga ko kuri ubu Akarere kagishakisha amafaranga yo kuwushyiraho amata wose, asaba abaturage bafite ibibanza bikora kuri uyu muhanda n'abahafite inzu mu dusantere tunyuranye kubivugurura kugira ngo harusheho gukomeza gusa neza.

    Uyu muhanda wakoye mu bwigunge abo muri iyo mirenge ibiri


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-amashimwe-y-abaturiye-umuhanda-mushya-wa-kaburimbo-ujya-ahakorerwa