Blog

  • Karongi: Abanyamabanga nshingwabikorwa bane basezeye ku mirimo bitunguranye – #rwanda #RwOT

    Amakuru yizewe IGIHE ifite ni uko aba bayobozi basabwe kwandika basezera ku mirimo nyuma y'uko hari inama ya Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba n'Umuyobozi w'Akarere yagombaga kubera muri uyu murenge mu masaha ya mu gitondo kuwa Kabiri, ntibe bitewe n'umubare muto w'abaturage bayitabiriye.

    Ubwitabire buri hasi muri iyi nama bivugwa ko aribwo bwabaye intandaro yo gusaba aba banyamabanga Nshingwabikorwa gusezera ku mirimo.

    Ni icyemezo kitavugwaho rumwe kuko Umurenge wa Murundi wabonye imvura itinze abaturage bakaba bahugiye mu mirimo y'ubuhinzi.

    IGIHE yagerageje kuvugana n'ubuyobozi bw'Akarere ka Karongi ariko ntibyakunda kugeza igihe iyi nkuru yandikwaga.

    Mu karere ka Karongi, Abanyamabanga Nshingwabikorwa bane barimo uw’Umurenge wa Murundi baseseye ku mirimo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-abakozi-bane-basezeye-ku-mirimo-bitunguranye

  • Karongi: Abakoreshaga ikiraro cyahoze ku mugezi wa Ndaba bambuka bahetswe mu mogongo – #rwanda #RwOT

    Abaturiye uwo mugezi bavuga ko hahozeho ikiraro cyananyurwagaho n'ibinyabiziga ariko kiza gusenyuka burundu. Cyahuzaga utugari twa Bubazi na Gitwe mu Murenge wa Rubengera.

    Abaturage bakoreshaga icyo kiraro baganiriye na BTN, bavuze ko igiteye impungengege kurushaho ari abanyeshuri n'abarezi babo na bo bambuka uwo mugezi mu buryo bwo kwirwanaho ariko buteje ibyago cyangwa bakarara nzira.

    Umwe yagize ati 'Abana b'abanyeshuri biga ku Kanyamurinda no ku Kabuga barara mu nzira n'abarimu babo ntibabone uko baza kwigisha. Hari n'abandi baza kwishoramo bambuka kandi batazi koga ugasanga bari kurwana n'amazi'.

    Umwe mu bambutsa abo bantu yagize ati 'Uyu mugore yari avuye kwivuza ku Kigo Nderabuzima cya Bubazi mbona yabuze uko yambuka kuko umugezi wari wuzuye nanga kumusiga ndamwambutsa. N'iyo umugezi utuzuye amazi aba ari ibiziba ukandagiramo ugahita uhindana'.

    Umwe mu bari bamaze kwambutswa bamuhetse mu mugongo, na we yagize ati 'Nari mvuye kwa mugannga ngeze hano mbona uyu mwana wanjye ni muto ntiyampeka. Nahise niyambaza uriya musore ngo ampeke. Biratubangamiye kuko hananyuraga ibinyabiziga, ubu ntibyashoboka. Nk'iyo umumtu arwaye ntashobora kwiyambutsa amazi yamutwara'.

    Abo baturage bahuriye ku cyifuzo cyo kongera kubakirwa icyo kiraro kuko uretse izo mpungenge zo kwambuka n'ubuhahirane busa n'ubwahagaze aho nk'imodoka zazaga kuhapakira umucanga na zo zabaye nke bitewe n'uko iziri hakurya zitagera hakuno n'iziri hakuno ntizigere hakurya.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rubengera, Nkusi Médard, yemereye IGIHE ko hari abaturage bambuka uwo mugezi bavogereye ariko avuga n'icyo ubuyobozi bwagerageje gukora.

    Ati 'Icyo kiraro koko cyatwawe n'ibiza cyari ikiraro kinini imodoka zacagaho. Mu rwego rwo gushaka igisubizo nk'ubuyobozi, hafi y'ahari icyo kiraro hubatswe ikindi kiraro cyo mu kirere ubu ni cyo kiri gukoreshwa'.

    Nkusi yasobanyuye ko impamvu hari abakivogera mu mugezi wa Ndaba ari uko icyo kiraro cyo mu kirere cyubatswe ahatari aho icyo kindi cyahoze bigatuma hari abanga kugicaho bakavogera mu mazi kubera ko kujya aho kiri bisa no kuzenguruka.

    Ibyo ariko ngo byakozwe mu nyungu z'ubuhahirane bw'abahatuye kuko hari ibiraro bibiri byari bimaze gucika noneho hubakwa icyo cyo mu kirere hagati na hagati kugira ngo gifashe abahambukiraga bose.

    Yongeyeho ko umurenge ayobora watanze ubusabe ku karere ngo bubakirwe igikomeye kuko umuganda utabasha kububakira ikindi, gusa asaba abaturage ko bajya bakoresha icyo cyo mu kirerere kuko kwambuka umugezi wuzuye byo biteje ibyago.

    Icyo kiraro kimaze imyaka irenga ibiri n'igice gisenyutse, gusa ntibizwi igihe ubuyobozi bw'Akarere ka Karongi buzubakira ikindi kirambye.

    Abambukaga ikiraro cyari ku mugezi wa Ndaba cyasenyutse ubu bambuka bahetswe mu mugongo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakoreshaga-ikiraro-cyahoze-ku-mugezi-wa-ndaba-bambuka-bahetswe-mu-mogongo

  • Abayoboye Rayon Sports basenyeye umugozi umwe… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu itariki 30 Ukwakira 2024 mu Kiganiro Rayon Time gitambuka kuri Radio Isango Star ni bwo abanyamakuru bayo ari bo Roben Ngabo na Wasili bagaragaje ko Rayon Sports igiye kugaruka mu isura nshya kuko abayobozi bose bayiyoboye bicaye hamwe bakarebera hamwe ibibazo ikipe ifite biyemeza kuyiba hafi.

    Amakuiru yavuye kuri Radiyo Rwanda ahamya ko mu minsi ishize abayoboye Rayon Sports bari hafi mu mujyi wa Kigali bateraniye hamwe mu nama yamaze amasaha arenze 8 ariko atageze ku 10, aho yatangiye saa munani z'ijoro kugeza saa mbiri za mu gitondo.

    Aba bagabo bayoboye Rayon Sports bari kwivuga ibigwi mu gihe iyi kipe iri kwitegura gucakirana na Kiyovu Sports, bakababazwa cyane nuko Rayon Sports iheruka gukura intsinzi imbere ya Kiyovu ubwo yayoborwaga na Sadate Munyakazi.

    Inkuru nziza mu bufatanye bw'ibikomerezwa byayoboye Rayon Sports ni uko bemeje ko amatsinda yabaga muri Rayon Sports akurikije ubushobozi bwa bamwe mu bayikurikiranira hafi bitagikwiye, ahubwo gufasha ikipe bigomba kujya bikorerwa hamwe.

    Abanyamakuru bakora ikiganiro Rayon Time bagize amatsiko yo kumenya icyatumye abagabo bayoboye Rayon Sports bahurira hamwe nuko bivuga imyato, bavuga ko n'amakimbirane yumvikanaga hagati yabo ubwo umwe yabaga ayoboye atazongera kumvikana ukundi ahubwo bazashyira hamwe mu gukemura ikibazo cy'ubukene kivugwa muri Rayon Sports.

    Mu bayobozi baganiriye na Rayon Time buri wese yakubitaga agatoki ku kandi avuga ko Rayon Sports igiye kugaruka mu isura nshya kandi nta bibazo by’amafaranga bizongera kumvikana kubera ubufatanye.

    Paul Muvunyi nawe wayoboye Rayon Sports yagize ati: 'Turi kumwe kuko turi aba Rayon, turi kumwe kuko dufite umugambi wo kubaka Rayon Sports, ya yindi abantu bari bazi itwara igikombe. Murabizi ukuntu twazamukaga imisozi tukamanuka iyindi ibyishimo ari byose, turi kumwe rero ngo tugarure ibyo byishimo.

    Muvunyi yabajijwe ku bibazo byavugwaga ko yagiranaga na Munyakazi Sadate ubwo Sadate yari ayoboye Rayon Sports, ku buryo abakunzi ba Rayon Sports bari baracitsemo ibice hakabaho aba Muvunyi n'aba Sadate, abazwa niba ibyo bintu bikiriho ndetse n'uko bongeye kwicarana ku ntebe imwe baganira ku iterambere rya Rayon Sports.

    Ati: 'Nta ba Muvunyi, nta ba Sadate, hari aba Rayon. Ubu ni bwo butumwa buhari ubundi tukongera tugatsinda kuko iyo tubyina Murera nta ba kanaka baba barimo, twese tuba turi aba Rayon, ni byo dukumbuye turagira ngo twese twongere turirimbe Murera”.

    Munyakazi Sadate nawe wayoboye Rayon Sports akayivamo nta nkuru, yavuze ko agiye gufatanya na bagenzi be mu kubaka Rayon Sports ikomeye cyane ndetse bakanatanga amafaranga yo gufasha abakinnyi.

    Yagize ati: 'Rayon Sports ni ya yindi tumenyereye, ni ya yindi yasohotse ikazenguruka Africa iri kumwe na Perezida Muvunyi, ikazenguruka Africa yose uhereye mu bihugu by'abaturanyi, ugakomereza mu Majyepfo ya Africa ikajya mu Majyaruguru ya Africa, ni ya Rayon Sports ikubita.

    Numvise umuntu umwe wavuze ngo babwire aba Rayon y'uko ahari kubera umukino wo ku wa Gatandatu. Nyakubahwa Perezida Muvunyi uyu muntu sitwamuha ubutumwa ngo ahubwo atwitegure. Twitegure nk'aba Rayon Twitegure nk'abanyabikombe kugira ngo bakwereke ibikombe uko bitegurwa n'uko bitwarwa.”

    Umuvugizi wa Rayon Sports Robben Ngabo yahise yunganira Munyakazi Sadate amubwira ko Mvukiyehe Juvenal wayoboye Kiyovu Sports ariwe wateguje abasaza ba Rayon Sports ko azabatsinda cyane ko n'abasaza ba Kiyovu Sports nabo bari kongera kwishyira hamwe.

    Sadate yakomeje agira ati 'Kiyovu baratuzi ntabwo tuje kuyibabaza nk'uko twayibabaje igomba kumanuka mu cyiciro cya kabiri, Kiyovu tuzayibabaza gahoro tumaranye igihe kandi turiteguye.”

    Munyakazi Sadate yabajijwe ku buryo Rayon Sports iri kwitegura umukino wa Kiyovu idahagaze neza muri iyi minsi, anabazwa uburyo bazashyiraho mu gufasha iyi kipe kubona amafaranga. 

    Ati: 'Ibyo ni byo byaturanze kuva kera nta Rayon Sports itagira ka Prime ku bakinnyi, ka prime kuri Stade kakabatera imbaraga zidasanzwe n'ibyishimo bijebuje. Njye na Perezida Muvunyi rwose twabitekerejeho kandi neza. 

    Abasore badushimishe, dukore natwe ku makofi tubashimishe uko bikwiriye. Ibyo ni ibyanjye na Perezida Muvunyi ariko n'aba Rayon muri rusange hirya no hino dukore mu mifuka yacu dukande akanyenyeri dushimishe abasore bacu. Abayobozi n'abafana baze dufatanye uko utureba hano tuzaba duhari.”


    Perezida Rwagacondo yavuze ko Rayon Sports ayizi ihangana na Kiyovu Sports anateguza aba Rayon gutsinda Kiyovu. 

    Perezida Rwagacondo nawe yagize ati 'Ndagira ngo nkubwire ko Kiyovu twahanganye kuva Kera, biranshimishije ko uwo mupira uzaba mpari kandi nkaba ndi mu baperezida bari gutegura gutsinda Kiyovu, ndagira ngo mbamenyeshe nko tuzayitsinda.”

    Perezida Rwagacondo yabajijwe niba yiteguye gutanga inkunga yaba amafaranga, ibitekerezo kugira ngo ikipe ikomeze kumera neza nuko agira ati 'Nk’uko twateguye imikino yabanje nkeka ko ari ko turi gutegura Kiyovu, ikizasabwa ngo dutsinde Kiyovu tuzagitanga kandi tuzayirangiza.”

    Rwagacondo yibukijwe ko Mvukiyehe Juvenal yavuze ko ukwishyira hamwe kw'abasaza ba Rayon Sports ntacyo bizakangaho Kiyovu cyane ko n'aba Kiyovu nabo bari kwishyira hamwe.

    Rwagacondo yakomeje agira ati 'Juvenal yayoboye Kiyovu ntagihari cyane, gusa naramwumvaga, ndagira ngo amenye ko abo yita Abasaza harimo n'abakuri bato. 

    Tuzabatsinda tuzabatsinda, kuko ibisubizo biri mu barayon kandi ni ibisubizo birambye. Icya kabiri ni ugushira hamwe ngo tugire umushinga muremure tumaze iminsi dukoraho kandi twabihurijeho twese”.

    Abasaza bayoboye Rayon Sports bongeye kwishyira hamwe bubaka Rayon Sports iryana biyemeza gutangirira kuri Kiyovu Sports bakubita. 

    Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo Kiyovu Sports izakina na Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa munani wa shampiyona y’u Rwanda. 

    Rayon Sports ni ikipe inyotewe no gutsinda umukino wa Kiyovu Sport cyane ko imyaka igiye kuba ine Rayon Sports itazi gutsinda Kiyovu Sport uko bisa. 
     

    Munyakazi Sadate ni umwe mu bagabo bayoboye Rayon Sports bahagurukiye kuyigarura ku murongo 

    Rayon Sports yahigiye guhera kuri Kiyovu Sports itsinda cyane ko idaheruka kuyitsinda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148171/abayoboye-rayon-sports-basenyeye-umugozi-umwe-biyemeza-gutangiriza-akanyafu-kuri-kiyovu-148171.html

  • Abatwara abagenzi batabifitiye ibyangombwa baburiwe – #rwanda #RwOT

    Muri metero nke cyane ugisohoka muri gare ya Nyabugogo, Muhanga, Bugesera cyangwa Rubavu uhasanga imodoka z'abantu ku giti cyabo zinjiza abagenzi bifuza kwihuta.

    Uku ni ko abasore bamwe baba bagutangiriye ukiva mu modoka yakuzanye bakubwira ko bagufitiye imodoka ijya aho ushaka kuri make kandi mu gihe gito.

    Umuvugizi w'Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya, yabwiye RBA ko abajya mu mihanda bagatwara abantu ku byapa bitandukanye birimo bisi zihakorera, bakabona kwerekeza mu ntara babangamira abatwara abagenzi mu buryo bwemewe n'amategeko.

    Ati 'Icyo gihe biba birimo kuhica kubera ko niba turimo kubwira bisi ngo wakagombye kumara iminota 15 muri gare mu gihe cy'amasaha y'abantu benshi, ukamara iminota itareze 30 mu kindi gihe gisanzwe, ibyo ntibikunda kuko ya bisi wayibwiye ngo nimare iminota 30, imaze gushyiramo abantu batanu cyangwa 10 yagombaga kugenda itwara abandi ku byapa mu nzira noneho ugasanga kubera ko ba bandi bo mu nzira hari umuntu wabatwaye, yavanye batanu muri gare …mbese ni igihombo.'

    Mu mezi abiri ashize imodoka zirenga 100 zafashwe zitwaye abantu zidafite ibyangombwa byo gutwara abantu mu buryo bwa rusange.

    Umwe mu batwara izi modoka zitwara abagenzi mu buryo bwihariye yavuze ko 'RURA idufata ikaba yagufungira imodoka kandi dufite ibyangombwa, tuba dufite urushya rwo gutwara abantu, kandi ziba zininjiza umusoro wa Leta.'

    Mukangabo Beatha ushinzwe ubwikorezi muri RURA yabwiye RBA ko mu gihe imodoka z'imyanya irindwi zemererwaga gutwara abantu mu Mujyi wa Kigali, bahawe uruhushya rw'amezi abiri ndetse ngo nyuma y'uko arangiye ntiyigeze yongerwa.

    Yavuze ko abafite ibyangombwa bakora mu mihanda yo mu Ntara, barimo abajya i Rubavu, Bugesera n'ahandi ariko na bo basabwa gukora bafite ibyangombwa byuzuye.

    Ati 'Usanga umuntu afite imodoka y'imyanya irindwi nta bwishingizi bwo gutwara abagenzi afite, nta hantu yanditse mu bucuruzi, nta hantu yishyura imisoro. Igihari ni uko hari ba bantu batabifitiye uruhushya hari n'abandi bafite izindi mpushya. Amabwiriza avuga ko izo modoka zitwara abagenzi bajya mu ntara.'

    Muri rusange Umujyi wa Kigali ubarizwamo ibyerekezo cyangwa imihanda 79 inyuramo imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange.

    Kuva hagurwa bisi 200 zitwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali, ikibazo cy'imirongo cyahise gikemuka, ariko haracyashakwa uko imodoka yajya ihaguruka idategereje iminota myinshi muri gare ahubwo igafata abagenzi ku byapa.

    Mu mezi abiri ashize hafashwe imodoka zirenga 100 zitwara abagenzi zidafite ibyangombwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abatwara-abagenzi-batabifitiye-ibyangombwa-baburiwe

  • Nyanza: Umurambo w'umugabo watoraguwe mu cyuzi – #rwanda #RwOT

    Amakuru avuga ko kugaragara mu cyuzi k'uyu nyakwigendera, byashobotse bitewe n'umuturage wahanyuze akamubona, maze agahita amenyesha inzego z'ibanze, na zo zikabishyikiriza inzego z'umutekano, maze zagera ku cyuzi zigasanga uwo murambo ari uw'umugabo.

    Uwatanze amakuru yakomeje avuga ko uyu nyakwigendera ajya mu cyuzi yasize inkoni, amafaranga ibihumbi bibiri n'inkweto za parasitike benshi bita bodaboda ku nkombe z'icyuzi, indi mpamvu yashimangira ko yiyahuye yabitekerejeho.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Busasamana, Bizimana Egide, yemereye IGIHE iby'aya makuru, avuga ko nubwo byabanje kugorana kubona imyirondoro ya nyakwigendera, ariko babifashijwemo na simukadi yari mu mufuka w'imyenda yari yambaye, byatumye bamenya inkomoko ye.

    Ati 'Babonye nimero z'umugore we muri simukadi yasanzwe mu myenda ye, bayihamagaye aritaba. Yavuye iwe avuga ko agiye kwivuze i Huye, akaba yavukaga mu Karere ka Ruhango.''

    Yongeyeho ati 'Umurambo we wahise ujyanwa ku Bitaro by'Akarere ka Nyanza ngo ukorerwe isuzuma, mbere yo gushyikirizwa abo mu muryango we ngo ube washyingurwa.'

    Si ubwa mbere iki cyuzi gikoreshwa n'abantu mu mugambi wo kwiyambura ubuzima, ibituma abaturage basaba ko ubuyobozi butangira gushaka umuti kuri iki kibazo.

    Icyuzi cya Nyamagana cyari cyaracukujwe n’Umwami Rudahigwa agamije guteza imbere ibikorwa byo kuhira imyaka. Gusa ubu hari abagikoresha nabi mu kwiyahura


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyanza-umurambo-w-umugabo-watoraguwe-mu-cyuzi

  • U Rwanda rwavuze ku mutekano w'Abanyarwanda baba muri Mozambique izahajwe n'imyigaragambyo – #rwanda #RwOT

    Kuva mu ntangiriro z'Ukwakira 2024 amatora y'Umukuru w'Igihugu akimara kuba muri Mozambique, bigatangazwa ko Daniel Chapo ari we uri imbere mu majwi, abatavuga rumwe n'ubutegetsi batangije imvururu bavuga ko amajwi yibwe.

    Hari abakanguriye urubyiruko kwigaragambya bamagana ubutegetsi bw'ishyaka Frelimo riri ku butegetsi, barishinja ko ntacyo ryabagejejeho mu myaka yose rimaze riyoboye igihugu.

    Ndabarasa Theophile ukorera muri Mozambique yabwiye RBA ko urubyiruko rumwe rwabisamiye hejuru rutangira ibikorwa by'urugomo no gusahura amaduka y'abanyamahanga, ndetse nyuma y'uko amajwi atangajwe birushaho gukomera.

    Ati 'Urubyiruko rwirara mu bikorwa remezo, rujya mu mihanda rurafunga, rutwika amapine bagerageza no gusahura amaduka y'abanyamahanga. Mu maduka basahuye harimo ay'abantu batandukanye harimo Abanyarwanda.'

    Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y'u Rwanda, Alain Mukuralinda yatangaje ko abahagarariye u Rwanda muri Mozambique babwiye Abanyarwanda bahari uko bagomba kwitwara mu bihe by'imvururu, banabasonanurira inkomoko yazo.

    Ati 'Bagomba kubwira abo bahagarariye bati 'nyabuneka mwitonde'. Hari imvururu zakomotse kuri iki n'iki, turabona n'abanyamahanga barahutira rimwe nta n'umwe bashyira ku ruhande.'

    Yahamije ko byaba ari ikibazo abigaragambya bashatse kwibasira Abanyarwanda gusa cyangwa se Abarundi gusa cyangwa se Abanye-Congo gusa 'ariko ntekereza ko niba ari imvururu zabaye nyuma y'amatora bibasiye abantu bose.'

    Ati 'Ibyo Ambasade yakoze ni uko igomba kuburira Abanyarwanda bikanakwereka nyine ko ibakurikirana ndetse ikanabasaba kugira ngo bahane amakuru kugira ngo bibaye ngombwa igire icyo ikora.'

    Ndabarasa Theophile ukorera mu Mujyi wa Maputo muri Mozambique yagaragaje ko ambasade y'u Rwanda ikomeje gukurikiranira hafi umutekano w'Abanyarwanda babarizwa muri iki gihugu.

    Ati 'Ubufasha ambasade iri kuduha ni ukudukangurira kwirinda kujya aho ibibazo biri kubera, gucunga amasaha dutahira, kumenyesha ambasade igihe hari umwe muri twe wahuye n'ibibazo no gutanga amakuru muri rusange.'

    Amakuru IGIHE yamenye ni uko umuyobozi w'ishyaka Podemos ritavuga rumwe n'ubutegetsi Venâncio Mondlane wagize amajwi 20,32% yahamagariye abayoboke b'ishyaka kwitabira imyigaragambyo ikaze yerekeza i Maputo, ikazava ku wa 31 Ukwakira kugeza ku wa 7 Ugushyingo 2024.

    Yasabye ko abatazabasha kujya kwigaragabiriza i Maputo, kwibasira ibiro by'ishyaka rya Frelimo riri ku butegetsi n'ibiro bya Komisiyo y'Amatora mu Ntara ya Tete.

    Kuva mu 2021 inzego z'umutekano z'u Rwanda ziri muri Mozambique mu bikorwa gutsinsura ibyihebe byari byarayogoje Intara ya Cabo Delgado iri mu Majyaruguru y'icyo gihugu.

    U Rwanda na Mozambique bifitanye umubano mwiza ndetse mu bihe bishize byasinye amasezerano y'ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi, ubutabera.

    Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma Alain Mukuralinda yavuze ko umutekano w’Abanyarwanda bari muri Mozambique uri gukurikiranirwa hafi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwavuze-ku-mutekano-w-abanyarwanda-baba-muri-mozambique-izahajwe-n

  • Abasaga ibihumbi ijana batorotse igisirikare cya Ukraine – #rwanda #RwOT

    Skorokhod yavuze ko imiyoborere mibi no gufatwa nabi ari bimwe mu byaciye intege abasirikare baba abari ku rugamba n'abashishikarizwa kwinjiramo.

    Aganira na Novyny.LIVE TV yagize ati 'Sinkubwira umubare nyawo w'abasirikare batorotse ariko bari hejuru y'ibihumbi ijana.'

    Yavuze ko amaze igihe yakira ibibazo by'abasirikare bari ku rugamba, aho bamubwiye ko abayobozi babo bakuru batabitayeho ndetse bataza kubaha akanyabugabo ku rugamba.

    Ati 'Umuntu wari usanzwe yifitiye iduka, ni iki cyatuma ajya mu ndaki kurwana mu gihe abamukuriye bibereye kure y'aho urugamba ruri? Wasobanura gute uburyo abantu batarenze 10% na 15% by'abasirikare bose, aribo bonyine boherezwa ku rugamba?'

    Hashize igihe bivugwa ko benshi mu basirikare ba Ukraine barambiwe intambara bamazemo imyaka isaga ibiri, aho kuva icyo gihe hari n'abatarasimburwa ngo bajye kureba imiryango yabo.

    Abasirikare kandi bavuga ko bakora amasaha menshi barwana, bamwe ntibahabwe n'igihe gihagije cyo kuruhuka.

    Muri Kanama uyu mwaka, Inteko ya Ukraine yatoye itegeko riha imbabazi abasirikare batorotse bwa mbere bagafatwa ariko bakaba bemera gusubira mu ngabo.

    Abasaga ibihumbi ijana batorotse igisirikare cya Ukraine


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abasaga-ibihumbi-ijana-batorotse-igisirikare-cya-ukraine

  • U Rwanda rwahawe miliyari 35.2 Frw yo kubakira abasenyewe n'ibiza – #rwanda #RwOT

    Ni amafaranga ari mu byiciro bibiri birimo inguzanyo n'inkunga yatanzwe na Banki y'Isi azafasha mu kubakira imiryango yagizweho ingaruka n'ibiza mu turere dutandukanye tw'igihugu.

    Muri Gicurasi 2023, u Rwanda rwahuye n'ibiza byahitanye abarenga 135, inzu zirenga 2100 zangirika igice na ho izindi 2,763 zirasenyuka burundu.

    MINEMA igaragaza ko inzu 778 zamaze gusanwa na banyirazo bazirimo mu turere twa Rubavu, Nyabihu, Ngororero, Rutsiro, Burera, Musanze, Karongi na Gakenke, mu gihe izindi 980 zirimo gusanwa ku buryo ba nyirazo bazaba bazirimo bitarenze mu mpera za 2024.

    Minisitiri Ushinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi, Maj. Gen. (Rtd) Albert Murasira yatangaje ko kubaka no gutuza imiryango yagizweho ingaruka n'ibiza bikorwa hagendewe ku bushobozi Leta yabonye ariko bigenda neza.

    Ati 'Twubakiye abari bafite ibibanza, ubu turi gushaka uko twabona ingurane ku basigaye ngo na bo bubakirwe inzu. Twamaze kubona amafaranga, ndetse iyi gahunda tuzayisoza muri Kamena umwaka utaha, buri wese azaba afite inzu ye yuzuye.'

    Ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kugabanya ingaruka z'ibiza ku wa 13 Ukwakira, Minisitiri Maj. Gen. (Rtd) Albert Murasira yahamije ko imirimo yo gusana inzu 2.763 zasenyutse burundu iteganyijwe mu ntangiriro za 2025, bikazakorwa ku nkunga ya Banki y'Isi kuko yatanze inkunga ya 26.028.205$ agenewe kubaka gusa.

    Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba, Lambert Dushimimana yagaragaje ko nubwo aka ari agace k'imisozi miremire gashobora guhura n'ibiza mu bihe byose ariko abaturage bagerageza kubyitwaramo neza.

    Tariki 31 Ukwakira 2024, hateganyijwe inama yo ku rwego rw'igihugu ihuza inzego zitandukanye zirimo iza Leta, amashuri makuru na za kaminuza, amashami y'Umuryango w'Abibumbye, Abanyamadini, Abikorera n'abandi bafite ibikorwa bijyanye n'imicungire y'ibiza, iri mu murongo wo gukumira no kugabanya ingaruka z'ibiza.

    Politike y'Igihugu y'Imicungire y'Ibiza iherutse kwemezwa mu Rwanda itanga ibisubizo birimo kongera imbaraga mu bushakashatsi n'ubusesenguzi ku biza byugarije igihugu kugira ngo ibisubizo bifatwa bitange umusaruro mu kubaka ubudahangarwa ku biza, bikajyana no kumvikanisha neza ibiza n'ingaruka zabyo binyuze mu kongerera ubushobozi inzego zose n'abaturarwanda muri rusange kugira ngo bamenye ibiza bibugarije n'aho bagomba gushyira imbaraga ngo babyirinde.

    Inzu zirenga 2700 zizubakwa mu ntangiriro za 2025

    Habanje kubakirwa abafite ibibanza n’abo zasenyutse igice kimwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwahawe-miliyari-35-2-frw-yo-kubakira-abasenyewe-n-ibiza

  • Miss Rwanda 2022 Muheto Divine arafunze azira ubusinzi bukabije #rwanda #RwOT

    Polisi iramenyesha ko Miss Muheto Divine yafashwe kubera gutwara ikinyabiziga yanyoye ibisindisha birengeje igipimo, kandi nta ruhushya rwo gutwara ibinyabiziga agira, kugonga no kwangiza ibikorwa remezo, hamwe no guhunga nyuma yo kugonga.

    Ibi ntabwo ari ubwa mbere yari abikoze. Yakorewe dosiye ishyikirizwa ubushinjacyaha.

    The post Miss Rwanda 2022 Muheto Divine arafunze azira ubusinzi bukabije appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/miss-rwanda-2022-muheto-ncuti-divine-arafunze-azira-ubusinzi-bukabije/

  • Icyo amategeko avuga ku byaha Miss Muheto aku… – #rwanda #RwOT

    Itangazo ryasohotse Saa Moya z'ijoro n'iminota 44' zo kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Ukwakira 2024. Ryaciye igikuba mu bantu bakoresha imbuga nkoranyambaga, bamwe bibaza impamvu uyu mukobwa yahisemo gutwara imodoka kandi yumva ko yaganjwe n'umusemburo, ariko kandi byari bimaze igihe bivugwa kuri Internet. 

    Muri iri tangazo, Polisi yavuze ko Nshuti Divine Muheto nta ruhushya rwo gutwara imodoka afite. Kandi ko Dosiye ye yashyikirijwe ubushinjacyaha. Ubushinjacyaha bushobora kuregera urukiko akagezwa imbere y'inkiko cyangwa ntibubikore.

    Itangazo rigira riti 'Polisi iramenyesha ko Miss Muheto Divine yafashwe kubera gutwara ikinyabiziga yanyoye ibisindisha birengeje igipimo, kandi nta ruhushya rwo gutwara ibinyabiziga agira, kugonga no kwangiza ibikorwa remezo, hamwe no guhunga nyuma yo kugonga. Ibi ntabwo ari ubwa mbere yari abikoze. Yakorewe dosiye ishyikirizwa ubushinjacyaha.'

    Muheto w'imyaka 21 y'amavuko yavuzwe cyane mu itangazamakuru nyuma y'uko mu 2022 ahigitse abakobwa bagenzi be yegukana ikamba rya Miss Rwanda 2022 mu birori byabereye mu Intare Conference Arena.

    Iri rushanwa ariko yegukanye ryaje guhagarikwa na Guverinoma kubera ibyaha by'ihohotera rishingiye ku gitsina byashinjwe abariteguraga.

    Kuva icyo gihe kugeza n'uyu munsi, benshi mu bantu bibaza niba iri rushanwa rizongera kuba mu Rwanda.

    Hari amakuru yagiye ajya hanze, avuga ko hatangiye gutegurwa uburyo iri rushanwa rizanozwa mu rwego rwo gufasha abakobwa baryitabira kudahura n'ihohoterwa iryo ari ryo ryose.

    Amategeko avuga iki kuri ibi byaha Miss Muheto akurikiranyweho?

    Igipimo cyitwa BAC (blood alcohol concentration) kingana na 0,08 mu maraso nicyo ntarengwa cy’inzoga umuntu atagomba kurenza atwaye ikinyabiziga mu Rwanda.

    Mu Rwanda, gutwara imodoka wasinze bihanishwa ihazabu y'amafaranga 150,000 y'u Rwanda, kongeraho iminsi itanu y'igifungo muri kasho ya polisi. Ni mu gihe iyo wagonze umukindo uhanishwa kwishyura amafaranga Miliyoni 1 Frw.

    Iyo udafite uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga bihanishwa ibihumbi 50Frw. Itegeko No 34 ryo mu 1987 ryerekeye imihanda n'uburyo bwo kuyigendamo, mu ngingo ya Cyenda iteganya ko udafite urushya rwo gutwara ikinyabiziga cy'ubwoko runaka ahanishwa igifungo kitarenze amezi abiri n'ihazabu y'amafaranga atarenga ibihumbi 10 Frw.

    Ni mu gihe ingingo yaryo ya 42 ivuga ko amahazabu avugwa muri iri tegeko ashobora kongerwa kugeza ku nshuro Icyenda.

    Mu Gushyingo 2023, Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda ACP Boniface Rutikanga yabwiye RBA ko hagati ya Nzeri n'Ukwakira 2023 bafashe abantu 900 bafashwe batwaye ibinyabiziga nta ruhushya ruribemerera.

    Hari aho yavuze ati 'Mu mezi abiri ashize dukora ibikorwa bya polisi byo mu muhanda hirya no hino, tumaze gufata abantu barenze 900, si no kuba badafite uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga runaka [category] no kuba badafite uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga. Ubwo rero ibihano birimo birashyirwa mu bikorwa uko itegeko ribiteganya.'

    Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, amategeko abuza igipimo cya BAC kirengeje .08 ku ijana. Hari Leta zimwe na zimwe zifite ibipimo ntarengwa bya BAC biri hasi ku batarageza ku myaka y’ubukure n’abayobozi b’ibinyabiziga batwara by’ubucuruzi.

    Iyo upimwe bagasanga igipimo cyawe cya BAC kirengeje urugero rwemewe n’amategeko, ushobora gukurikiranwaho icyaha cyo gutwara ikinyabiziga wanyoye.

    Buri muntu agira ibimuranga byihariye nk’ibiro, igitsina, ingano y’ibinure mu mubiri n’ibyo avana mu ruhererekane rw’abo akomokaho bigira uruhare mu kugaragaza igipimo cye cya BAC.

    Mu bantu bazwi si Miss Muheto wafunzwe kubera gutwara imodoka yasinze. Kuko nko mu Kwakira 2019, umuhanzi Ngabo Médard [Meddy] yarafashwe arafungwa mu Mujyi wa Kigali aregwa gutwara imodoka yasinze n’umuvuduko ukabije. Icyo gihe yafunzwe iminsi itanu, nyuma baramurekura.

    Ku wa Gatanu tariki 11 Ugushyingo 2022 Mbonimana wari umudepite mu Inteko Ishinga Amategeko yafashwe atwaye imodoka yasinze. Nyuma ku wa 14 Ugushyingo 2024, yashyikirije Inteko Ishinga Amategeko ibaruwa y'ubwegure bwe.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148164/icyo-amategeko-avuga-ku-byaha-miss-muheto-akurikiranyweho-148164.html