Category: Uncategorized

  • APR FC ni ikipe nziza – Mamadou Sy yakomoje ku myaka ibiri yayimazemo #rwanda #RwOT

    Rutahizamu ukomoka muri Mauritania watandukanye na APR FC, Mamadou Sy yavuze ko iyi ari ikipe nziza, ihora ishaka ibikombe ishyira umukinnyi ku gitutu.

    Mamadou Sy wari umaze imyaka ibiri akinira iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu, ejo hashize ni bwo yahawe urupapuro rumwemerera kwerekeza ahandi.

    Mu kiganiro kigufi yahaye ikinyamakuru ISIMBI, Sy yavuze ko imyaka ibiri amaze muri APR FC yabonye ari ikipe ikomeye.

    Ati “APR FC ni ikipe nziza, ni ikipe nziza mu Rwanda. Ni ikipe itemera gutsindwa, ikipe ihora ishaka intsinzi, ikipe igushyira ku gitutu, kuyikinira ni icyubahiro gikomeye.”

    Yavuze ko atazibagirwa urukundo rw’abafana bamweretse, abakinnyi bagenzi be ko byari icyubahiro kwambara umukara n’unweru.

    Mu myaka ibiri yakiniye APR FC, yayifashije kwegukana ibikombe bitandatu birimo bibiri bya Shampiyona, bibiri by’Amahoro, Super Cup na Heroes Cup.

    Mamadou Sy yatandukanye na APR FC, avuga ko ari ikipe nziza

    Source : http://isimbi.rw/apr-fc-ni-ikipe-nziza-mamadou-sy-yakomoje-ku-myaka-ibiri-yayimazemo.html

  • Rayon Sports mu nzira zo gutandukana n’abakinnyi 10 #rwanda #RwOT

    Mu gihe umwaka w’imikino wa 2025-26 warangiye idatwaye igikombe na kimwe, Rayon Sports irimo gutekereza uburyo yakubaka ikipe ikomeye.

    Kubaka ikipe ikomeye izahangana ku ruhando rwa Afurika kuko yabonye itike iba iya kabiri muri Shampiyona, ni ukongeramo abakinnyi bakomeye bazayifasha mu mwaka utaha w’imikino wa 2026-27.

    Ibi ariko bikagendana no kurekura abo ibona batayihaye umusaruro ikabasimbuza.

    Gusa mbere na mbere irimo gushaka kubanza kongerera amasezerano abakinnyi bayo ibona ko ikeneye barimo Kwizera Olivier, Tshimanga Ramazani, Ndayishimiye Richard bose barimo kuyibwira ko bafite andi makipe.

    Hari Ganijuru Elie, Nshimiyimana Emmanuel Kabange, Emery Bayisenge na Bigirimana Abedi.

    Mu bakinnyi iyi kipe yifuza kurekura barimo Abanyezamu babiri Ishimwe Patrick na Drissa Kouyate, Aziz Ben Dao, Bienvenu Joachim Vigninou, Yannick Bangala, Kitoko Likau Faustin, Fall Ngagne, Ishimwe Fiston na Iradukunda Pascal.

    Undi mukinnyi itabara ni Mugisha Didier, intizanyo bakuye muri Police FC kuko iyi kipe ishobora kumwisubiza.

    Source : http://isimbi.rw/rayon-sports-mu-nzira-zo-gutandukana-n-abakinnyi-10.html

  • Sénégal: Ishyaka rya Sonko ryikuye muri Guverinoma nshya nyuma yo kwirukanwa kwe #rwanda #RwOT

    Ishyaka Pastef ryahoze riyobowe na Ousmane Sonko ryatangaje ko ritazagira uruhare muri Guverinoma nshya ya Sénégal nyuma y’aho uyu munyapolitiki yirukaniwe ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe.

    Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X, Sonko yavuze ko yagiranye ibiganiro na Perezida Bassirou Diomaye Faye ku wa Mbere, ariko ko impande zombi zitabashije kumvikana ku ruhare rw’ishyaka Pastef mu buyobozi bw’igihugu mu minsi iri imbere.

    Sonko yavuze ko kubera ayo makimbirane, Pastef itazohereza abayihagararira muri Guverinoma nshya ndetse ko nta n’umwe mu bayoboke bayo uzaba ari minisitiri. Yongeyeho ko nubwo bimeze gutyo, bifurije abayobozi bashya kuzagera ku nshingano zabo.
    Aya makuru yamenyekanye mbere gato y’uko Minisitiri w’Intebe mushya, Ahmadou Al Aminou Lo, atangaza abagize Guverinoma nshya. Iyi guverinoma igizwe n’abaminisitiri 30, barimo bamwe bagumye mu myanya yabo, nka Minisitiri w’Imari Cheikh Diba ukomeje kuyobora ibikorwa by’ubukungu bw’igihugu.

    Impinduka zabaye muri Guverinoma ya Sénégal zije mu gihe igihugu kiri guhanganye n’ibibazo by’ubukungu n’umwenda munini, ndetse hakaba hakomeje ibiganiro hagati ya Dakar n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) ku buryo bushya bwo kubona inkunga n’inguzanyo. Abasesenguzi ba politiki bavuga ko icyemezo cya Sonko cyo gukura ishyaka rye muri Guverinoma gishobora kurushaho kongera ubushyamirane hagati ye na Perezida Faye, nyamara bombi bahoze ari abafatanyabikorwa ba hafi bagejeje ku ntsinzi y’amatora yabaye mu 2024.

    Nubwo Pastef ifite ubwiganze mu Nteko Ishinga Amategeko, kuba itakigaragara muri Guverinoma bishobora guhindura isura ya politiki ya Sénégal no gushyira ubutegetsi bwa Perezida Faye mu bihe bishya by’ibigeragezo, cyane cyane mu guhangana n’ibibazo by’ubukungu igihugu gifite muri iki gihe.

    Source : https://flash.rw/2026/06/02/senegal-ishyaka-rya-sonko-ryikuye-muri-guverinoma-nshya-nyuma-yo-kwirukanwa-kwe/

  • Minisitiri Nduhungirehe yasabye ko hashyirwa ingufu muri gahunda ziteza imbere ikoranabuhanga muri Afurika – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu nama y’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga yahuje Koreya y’Epfo na Afurika ku wa 1 Kamena 2026.

    Muri iyi nama u Rwanda rwagaragaje ko ubufatanye bwa Koreya y’Epfo na Afurika bushingiye ku nkingi z’iterambere n’ubufatanye bujyana n’icyerekezo 2063 Afurika yihaye.

    Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko hakwiye gushyirwa imbaraga mu gushyira mu bikorwa imishinga iteza imbere ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga muri Afurika no guhanga ibishya by’umwihariko bigenewe urubyiruko.

    Yanagaragaje ko ubwenge buhangano (AI) bwagira uruhare mu iterambere rya Afurika rishyigikiwe n’ubufatanye mu guteza imbere ubumenyi bw’abaturage no guhanga ibishya.

    U Rwanda kandi rwashimye ibiganiro bya Koreya na Afurika ku byerekeye amabuye y’agaciro, rusaba ko habaho uburyo bunoze bwo kuyongerera agaciro bushyigikira ishyirwaho ry’inganda, guhanahana ikoranabuhanga, kongerera agaciro amabuye imbere muri Afurika no guhanga imirimo.

    Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko hakenewe ubufatanye bwisumbuye mu buhinzi bugezweho kandi burengera ibidukikije, kwihaza mu biribwa, ubuvuzi n’ibyerekeye gukorera imiti n’inkingo muri Afurika.

    U Rwanda rwashimangiye umuhate waryo mu gutanga umusanzu mu kubungabunga amahoro muri Afurika no muri Loni, runashima ubufasha bwa Koreya y’Epfo muri gahunda za Afurika zigamije amahoro n’umutekano.

    Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko Koreya y’Epfo ifatanya na Afurika mu bikorwa byinshi bigamije iterambere

    Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko Afurika ikeneye gutezwa imbere mu ikoranabuhanga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-nduhungirehe-yasabye-ko-hashyirwa-ingufu-muri-gahunda-ziteza-imbere

  • Nyagatare: Umugore ukekwaho gusiga amazirantoki ku nzu yafunzwe – #rwanda #RwOT

    Aba bagore batawe muri yombi kuva mugitondo cyo ku wa 31 Gicurasi 2026 mu Mudugudu wa Ruhita mu Kagari ka Nyagashanga mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare.

    Umwe muri aba bagore abaturage bavuga ko bamufatanye amazirantoki, ibyatsi, umusaraba ukozwe mu biti ndetse n’ingata. Abaturage bavuga ko aba bagore basanzwe babakekaho kubaroga ariko bakabura gihamya.

    Umwe mu baturage yagize ati ‘ Hamaze iminsi hano habera ibintu bitandukanye by’uburozi tugakeka bariya bagore rero twari twarabuze gihamya. Hari umugore wari utwite wari inshuti y’umwe muri bo, yagiye kwa muganga inda basanga ntayo, hari undi musore ugejeje imyaka 40 atari yashaka, dukeka ko bamuzinze.”

    Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Nyagatare, Kakooza Henry, yabwiye IGIHE ko umwe mu batawe muri yombi abaturage batamufashe abikora ariko ko bamufashe muri iryo joro amaze gusiga inzu amazirantoki, undi ahita yiruka na we bamwirukaho bamufatira iwe mu rugo.

    Yakomeje agira ati ‘ Numvise ko abaturage babanje gufata umuturage umwe bakeka ko abaroga, basanze inzu imwe yashyizweho amazirantoki undi ariruka bajya iwe bamusangayo baramufata bose bahita babashyikiriza irondo. Irondo naryo ribajyana ku Kagari uyu munsi Polisi yagiyeyo irabatwara ubu RIB yatangiye iperereza ikizavamo n’icyo kizaduha ukuri nyako.”

    Meya Kakooza yashimiye abaturage kuba batarihaniye kuri abo bantu batumvikanaga na bo ahubwo bakabashyikiriza ubuyobozi, yavuze ko inzego z’umutekano zatangiye iperereza kandi ko ibizavamo ari byo bizagaragaza ukuri.

    Kuri ubu aba baturage bafungiwe muri Sitasiyo ya RIB ya Karangazi mu gihe inzego z’umutekano zatangiye iperereza kuri ibi birego aba baturage bashinja aba baturage.

    Abagore babiri batawe muri yombi bakekwaho amarozi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyagatare-umugore-ukekwaho-gusiga-amazirantoki-ku-nzu-yafunzwe

  • Amatike y'umunsi wa kabiri w'igitaramo cyo kwizihiza imyaka 20 King James amaze akroa umuziki yamaze kujya hanze #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Ruhumuriza James wamenyekanye cyane ku izina rya King James yashyize hanze amatike y’umunsi wa kabiri w’igitaramo cye ’20 Years of King James Live Concert’, ni nyuma y’uko ayo kwinjira ku munsi wa mbere yashize ku isoko mu gihe cy’iminsi itatu gusa.

    Iki gitaramo cyo kwizihiza imyaka 20 King James amaze mu muziki giteganyijwe kubera muri BK Arena ku wa 1 Kanama 2026, ariko kubera ubwitabire bukomeje kwiyongera n’abatabashije kubona amatike, hiyongerewe umunsi wa kabiri uzaba ku wa 2 Kanama 2026.

    Amatike y’uyu munsi wa kabiri yatangiye kugurishwa ku wa 1 Kamena 2026, nyuma y’uko King James n’itsinda bafatanyije gutegura iki gitaramo bemeje ko bumvise ubusabe bw’abakunzi b’umuziki we bari babuze uko babona amatike y’umunsi wa mbere.

    Uhagarariye Intore Entertainment irimo gutegura iki gitaramo, Bruce Intore, yavuze ko nyuma y’uko amatike ya mbere ashize ku isoko, bakiriye ubutumwa bwinshi bw’abafana basabaga andi mahirwe yo kwitabira iki gitaramo.

    Yagize ati: ‘Nyuma yo gushyira hanze amatike y’umunsi wa mbere twayashyize hanze aragurwa arashira. Twabonye abafana benshi bifuzaga kwitabira ariko bayabuze, bamwe bifuzaga ko twanacyimurira muri Stade Amahoro ariko turebye dusanga dufite igihe gito cyo kubitegura. Byatumye dufata icyemezo cyo gushyiraho umunsi wa kabiri.’

    King James na we yavuze ko iki cyemezo cyafashwe hagamijwe guha amahirwe abakunzi be bose kwifatanya na we muri uyu munsi udasanzwe wo kwizihiza urugendo rw’imyaka 20 amaze mu muziki.

    Ati: ‘Mu Rwanda ntabwo bimenyerewe gukora umunsi wa kabiri w’igitaramo nk’iki, ariko bitewe n’uko amatike yahise agurwa kandi abafana bakadusaba kubumva, twasanze igisubizo ari ukongeraho undi munsi kugira ngo abatarabonye amatike babone uko bitabira.’

    Ibiciro by’amatike yo ku munsi wa kabiri ni bimwe n’ibyo ku munsi wa mbere, aho itike ihendutse igura ibihumbi 15 Frw, mu gihe ihenze kurusha izindi igura ibihumbi 60 Frw.

    King James yavuze kandi ko kugeza ubu nta gahunda afite yo kongeraho umunsi wa gatatu kabone n’iyo amatike y’umunsi wa kabiri na yo yashira. Yagaragaje ko icyo yakora ari ukongera gutegura ikindi gitaramo mu gihe kiri imbere.

    Uyu muhanzi yanahishuye ko ari gutegura album nshya yo mu njyana ya Jazz, ndetse ko azanakora igitaramo cyo kuyimurika, nubwo ataratangaza igihe izasohokera. Ibi byose bibaye mu gihe abakunzi b’umuziki bakomeje kwitegura ibitaramo bibiri bikomeye bya ’20 Years of King James Live Concert’ bizabera muri BK Arena mu ntangiriro za Kanama 2026.

    Kubifuza kugura amatike mwanyura hano: https://www.ticqet.rw/

    Source : https://rushyashya.net/amatike-yumunsi-wa-kabiri-wigitaramo-cyo-kwizihiza-imyaka-20-king-james-amaze-akroa-umuziki-yamaze-kujya-hanze/

  • Spiro yabonye ishoramari rya miliyoni 215$ zo kwagura ibikorwa – #rwanda #RwOT

    Ni amafaranga yatanzwe n’abashoramari bakomeye barimo sosiyete yitwa Impact Fund Denmark n’indi yitwa Equitane yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu n’abandi bashoramari mpuzamahanga bo mu Burayi no muri Afurika.

    Ni amafaranga aya masosiyete yashoye muri Spiro mu buryo bwo kugura imigabane bugiye kuyifasha kubona igishoro cyo kwagura ibikorwa.

    By’umwihariko azakoreshwa mu gukwirakwiza sitasiyo zongererwamo umuriro muri batiri za moto ndetse no kongera ubushobozi bw’inganda ziteranyirizwamo moto zikoresha amashanyarazi.

    Ayo mafaranga kandi azafasha mu guteza imbere ikoranabuhanga rishya kuri moto z’amashanyarazi z’urwo ruganda n’uburyo rukoramo muri Afurika ndetse avemo n’ubushobozi bwo kwagurira ibikorwa mu bindi bihugu birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Ethiopia.

    Ni mu gihe Spiro isanzwe ikorera mu bihugu birindwi bya Afurika birimo u Rwanda, Kenya, Uganda, Nigeria, Cameroon, Bénin na Togo.

    Nubwo ibyo bihugu byose bikorerwamo moto za Spiro ariko ahari inganda zikorerwamo izo moto ni muri Kenya, mu Rwanda na Uganda.

    Spiro isanzwe ifite moto z’amashanyarazi zisaga 100.000 zikorera mu bihugu bya Afurika, ndetse na sitasiyo zo kongera umuriro muri batiri zazo zigera ku 2.500 ndetse imaze kongera umuriro muri batiri inshuro miliyoni 30 ndetse ikagira n’uruganda rutunganya batiri zishaje muri Nigeria.

    Spiro kandi ifite itsinda ry’abashakashatsi n’abahanga barenga 150 bayifasha kunoza ibyo ikora ndetse n’ibyemezo birenga 30 biyiha uburenganzira bwo gukora mu bihugu ikoreramo.

    Mu nyigo yakozwe ku bikorwa byayo muri Kenya, hagaragajwe ko moto z’amashanyarazi za Spiro zigabanya ingaruka ku bidukikije ku kigero cya 72% ugereranyije na moto zikoresha lisansi, bikaba bihwanye no kuba moto imwe ikumira toni zigera kuri 19 z’umwuka Carbon Dioxide zagombaga guhumanya ikirere.

    Iyo nyigo kandi yagaragaje ko izo moto zigabanya 80% by’ibyago byo kwangirika kw’akayunguruzo k’izuba ndetse na 20% by’imyuka ihumanya yangiza ubuzima.

    Ibyo byiyongeyeho kuba igiciro cy’ibisabwa ngo moto igende kigabanukamo 40% bitewe no kuzigama amafaranga yagurwaga lisansi bigatuma umumotari akora abona inyungu ifatika.

    Ubuyobozi bw’iyi sosiyete buvuga ko iyi gahunda nshya y’ishoramari izafasha Spiro gukomeza intego yayo yo gutanga ubwikorezi buhendutse, burengera ibidukikije kandi burambye ku batuye Afurika, ndetse no guteza imbere inganda zaho.

    Uwashinze uruganda rwa Spiro, Gagan Gupta, yavuze ko mu mwaka ushize iyi sosiyete yagize uruhare mu guhanga imirimo igera ku 6.000 mu bihugu bya Afurika.

    Yongeyeho ati ‘Spiro yabaye umusemburo ukomeye w’iterambere ry’inganda muri Afurika, mu guhanga imirimo. Dufite kandi intego yo kugeza ubwikorezi buhendutse kandi burambye ku baturage babarirwa muri za miliyoni.’

    Umuyobozi Mukuru wa Impact Fund Denmark, Lars Bo Bertram, yavuze ko bashoye imari muri Spiro kubera ko babona hari amahirwe akomeye y’iterambere ifite ndetse n’impinduka nziza ku bidukikije.

    Ati ‘Twashoye muri Spiro kuko tubona itanga icyizere cyo gutera imbere kigaragara ndetse ikanagira uruhare mu kugabanya imyuka ihumanya ikirere muri Afurika.’

    Spiro igaragaza ko kwagura ibikorwa byayo uretse kuzamura ubwikorezi burengera ibidukikije biri no mu mujyo wo gukora ubwikorezi bugezweho mu mijyi.

    Uwashinze uruganda rwa Spiro, Gagan Gupta, yavuze ko mu mwaka ushize iyi Spiro yagize uruhare mu guhanga imirimo igera ku 6.000 mu bihugu bya Afurika

    Spiro imaze kugira moto nyinshi z’amashanyarazi muri Kigali


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/spiro-yabonye-ishoramari-rya-miliyoni-215-zo-kwagura-ibikorwa

  • Ntacyo nicuza muri Rayon Sports – Ndayishimiye Richard #rwanda #RwOT

    Ndayishimiye Richard, yavuze ko imyaka ibiiri amaze akinira Rayon Sports nta kintu yicuza muri iyi kipe kuko yayihaye ibyo yari afite.

    Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI, yavuze ko byaterwa n’uko babifata ariko yatanze ibyo yari afite byose.

    Ati “Sinzi wenda byagendana n’uko bo babifata ariko njye mu bushobozi bwanjye nakoze ibyo nari nshoboye, ibyo nari mfite narabitanze.”

    Abajijwe niba hari icyo yicuza mu gihe amaze muri Rayon Sports, yagize ati “Oya ntacyo nishinja, nta na kimwe.”

    Kuba yazakomezanya na Rayon Sports umwaka w’imikino utaha, yavuze ko bishoboka.

    Ati “Ibyo bizamenyekana mbere y’uko umwaka utaha w’imikino utangira. Amahirwe arahari.”

    Ndayishimiye Richard, ni umukinnyi w’Umurundi ukina mu kibuga hagati wageze muri Rayon Sports muri 2024 avuye muri Muhazi United, akaba asoje amasezerano ye.

    Ndayishimiye Richard yavuze ko bishoboka ko azakomezanya na Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/ntacyo-nicuza-muri-rayon-sports-ndayishimiye-richard.html

  • Hasta La Vista Yaguye Serivisi Zayo, Itangiza Amacumbi ya VIP Agezweho #rwanda #RwOT

    Mu gihe urwego rw’imyidagaduro n’ubukerarugendo mu Rwanda rukomeje gutera imbere, na serivisi zitangwa ahantu ho gusohokera ziragenda zihinduka hagamijwe guha abakiliya ibyo bakeneye bijyanye n’igihe. Ni muri urwo rwego ahazwi nka Hasta La Vista hasanzwe hamenyerewe nk’ahantu ho kwidagadurira no gusohokera, hageze indi serivisi nshya y’amacumbi ya VIP.

    Aya macumbi mashya aje asubiza ibyifuzo by’abakiliya bifuza ahantu hihariye, hatekanye kandi hatanga ubwisanzure bwo kuruhukira mu gihe gito cyangwa kinini. Iyo gahunda izwi nka ‘short time accommodation’ yamaze kumenyerwa cyane mu bihugu nka Uganda na Kenya, aho abantu bakoresha amacumbi yo kuruhukiramo mu gihe gito  bitewe n’ibyo bakeneye.

    Hasta La Vista ivuga ko yazanye iyi gahunda mu rwego rwo gukomeza kujyana n’iterambere no gutanga serivisi zigezweho zihura n’ibikenerwa n’abakiliya b’ingeri kandi zitandukanye. Aya macumbi ya VIP afite ibikoresho bigezweho, ubwirinzi buhagije ndetse n’ahantu hatuje hafasha abayagana kwisanzura no kuruhuka neza. Bamwe mu bamaze kuyagerageza bavuga ko ari igitekerezo cyiza kuko gifasha abantu kubona aho baruhukira hatabahenze kandi bafite ubwisanzure busesuye, ibintu byari bisanzwe bimenyerewe cyane mu mijyi ikomeye yo muri Afurika y’Iburasirazuba nka Kampala na Nairobi.

    Ubuyobozi bwa Hasta La Vista buvuga ko bugiye gukomeza kwagura no kunoza serivisi zabwo kugira ngo abakiliya babo bakomeze kubona ibyiza kandi bijyanye n’icyerekezo cy’iterambere ry’urwego rw’ubukerarugendo n’imyidagaduro mu Rwanda. Hasta La Vista iherereye hafi y’umurenge wa Nyamirambo muri centre ya Miduha kuri kaburimbo niko kabari kambere ugeraho ndetse ushobora no gufata icyumba cyangwa indiri serivise udahari wifashishije umurongo wa telefone  0789800241 cyangwa 0788440627

    Source : https://flash.rw/2026/06/01/hasta-la-vista-yaguye-serivisi-zayo-itangiza-amacumbi-ya-vip-agezweho/

  • 'Ntabwo kurwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside bireba abaganga gusa ni inshingano za buri wese mu mwanya we.'- Prof Dusingizemungu #rwanda #RwOT

    Ibi byagarutsweho na Seneteri Prof Jean Pierre Dusingizemungu ubwo muri CHUB bibukaga abazize Jenoside yakorewe Abatutsi,hanagarukwa ku ruhare rwa bamwe mu baganga bayigizemo uruhare.

    Ibitaro Bikuru bya Kaminuza bya Butare (CHUB) byibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hanibukwa abari abakozi, abarwayi, abarwaza ndetse n’abahungiye muri ibi bitaro bakahasiga ubuzima muri Jenoside.

    Iki gikorwa cyabanjirijwe n’urugendo rwo kwibuka rwanyuze mu Mujyi wa Huye rugana ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye, aho hashyinguwe imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Abayobozi n’abakozi ba CHUB bunamiye abaharuhukiye ndetse banashyira indabo ku mva zabo mu rwego rwo kubaha icyubahiro.

    Mu butumwa bwatanzwe muri iki gikorwa, hagarutswe ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’uruhare rwa bamwe mu bakoraga mu rwego rw’ubuvuzi bayigizemo, batandukira indangagaciro n’amahame y’umwuga wari ugamije kurengera ubuzima bwa muntu.

    Senateri Prof. Jean Pierre Dusingizemungu wari umushyitsi mukuru yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yasize amasomo akomeye ku Banyarwanda bose, by’umwihariko abakora mu rwego rw’ubuvuzi basabwa gukomeza kurangwa n’ubumuntu, ubunyamwuga no kubaha ubuzima bwa muntu nta vangura.

    Yagize ati: ‘Ntabwo ari abaganga gusa, ahubwo ni inshingano z’Abanyarwanda bose gukomeza kwimakaza ubumwe n’indangagaciro zubaka igihugu, birinda ingengabitekerezo mbi yagejeje igihugu kuri Jenoside.’

     

    Prof. Dusingizemungu yasabye kandi abakora mu rwego rw’uburezi n’abigisha amateka gukomeza kuyigisha urubyiruko mu buryo bubafasha gusobanukirwa neza ibyabaye no guhangana n’abagerageza kugoreka amateka.

    Umuyobozi Mukuru wa CHUB, Dr Ngarambe Christian, yavuze ko ibi bitaro biri mu hantu hagaragaza neza ubukana Jenoside yakorewe Abatutsi yagize, kuko ari hamwe mu hiciwe abantu benshi bari bahahungiye bizeye kurokoka.

    Yavuze ko bamwe mu bayobozi n’abakozi bo mu rwego rw’ubuvuzi bagize uruhare mu bwicanyi bwakorewe abarwayi, abarwaza n’abandi bari bahungiye muri ibi bitaro, ibintu yavuze ko byabaye igisebo ku mwuga ugamije kurengera ubuzima bwa muntu.

    Yagarutse ku mazina ya bamwe mu baganga bagize uruhare muri Jenoside, barimo Dr Théodore Sindikubwabo wahoze ari Perezida wa Guverinoma y’Abatabazi, Dr Sosthène Munyemana, Dr Jotham Nshimyumukiza n’abandi bakoze ibikorwa byagize uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi.

    Dr Ngarambe yashimye kandi ubutwari bw’Ingabo za RPA-Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, zikagira uruhare mu kurokora abari bakiri muri ibi bitaro n’ahandi hatandukanye mu gihugu.

    Imibare ya Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu igaragaza ko abaganga 59 bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, muri bo 25 bakaba barayikoreye Mujyi wa Butare. Iyo mibare kandi igaragaza ko ababyaza n’abaforomo 74 bagize uruhare muri Jenoside, barimo 31 bayikoreye muri uwo mujyi.

    Abitabiriye iki gikorwa basabwe gukomeza kuzirikana amateka igihugu cyanyuzemo no kwimakaza indangagaciro z’ubumwe, ubunyamwuga n’ubumuntu, mu rwego rwo gukumira icyatuma Jenoside yongera kubaho ukundi mu Rwanda.

     

    Source : https://flash.rw/2026/06/01/ntabwo-kurwanya-ingengabitekerezo-ya-jenoside-bireba-abaganga-gusa-ni-inshingano-za-buri-wese-mu-mwanya-we-prof-dusingizemungu/