Category: Uncategorized

  • EVP igiye kongera mu Rwanda sitasiyo 55 z'amashanyarazi – #rwanda #RwOT

    Izi sitasiyo ziziyongera ku zigera ku 115 zirimo iza moto 95 n’iz’imodoka 20, iki kigo cyari gisanzwe gifite mu bice bitandukanye by’igihugu.

    Ubuyobozi bw’iki kigo bugaragaza ko impamvu bugiye kongera umubare wa sitasiyo ari ukugira ngo zigere mu bice zitari zisanzwe zirimo kugira ngo abahatuye cyangwa abahagenda babashe kubona uko bashyira umuriro mu binyabiziga byabo by’amashanyarazi.

    Umuyobozi wa EVP Charging Stations, Ike Erhabor, yavuze ko bafite gahunda yo kubaka sitasiyo nshya z’amashanyarazi ziyongera mu binyabiziga mu bice bitandukanye by’igihugu kugira ngo borohereze abafite ibi binyabiziga.

    Ati ‘Dufite gahunda yo kubaka sitasiyo z’amashanyarazi nyinshi mu duce zitaragezwamo harimo Nyagatare, Musanze na Rusizi. Intego dufite ni uko izo sitasiyo zizaba zuzuye kandi zatangiye gukora mbere y’uko uyu mwaka urangira.’

    Yakomeje avuga ko bateganya gushyira sitasiyo z’amashanyarazi kuri buri ntera y’ibilometero 100 ku buryo abantu bafite imodoka z’amashanyarazi batazajya bagira ikibazo cy’aho kongereramo amashanyarazi.

    Mu rwego rwo kugendana n’ibihe tugezemo by’ikoranabuhanga, EVP Charging Station yashyizeho sisteme y’ikoranabuhanga izajya yorohereza abakiliya bayo kumenya aho izi sitasiyo ziherereye, izibegereye ndetse n’ibindi bizajya bibafasha gutegura urugendo rwabo mu buryo bworoshye.

    Muri Kamena 2026, nibwo EVP yamuritse iyi sisteme ishobora kuboneka kuri telefone za ‘Android’ ndetse n’izikoresha IOS, binyuze muri iyi sisteme umuntu ashobora kwishyura serivisi yahawe.

    Ntabwo EVP ishyira mu bikorwa gahunda ya Leta yo kubungabunga ibidukikije gusa binyuze mu kongera sitasiyo z’amashanyarazi ashyirwa mu binyabiziga gusa kubera ko bimwe mu byo bashyiramo imbaraga ari uguha akazi abagore ndetse n’abakobwa kugira ngo babashe kwiteza imbere.

    EVP igaragaza ko abagore n’abakobwa bagera ku 170 bakora nk’aba ‘Agent’ mu bijyanye no gufasha abagiye gushaka serivisi zo gushyira umuriro mu binyabiziga byabo kuri sitasiyo zitandukanye.

    Hari charging station za moto mu bice bitandukanye by’igihugu

    EVP iri gufasha u Rwanda kugera ku ntego yo guteza imbere ubwikorezi butangiza ikirere

    EPV igiye kongera mu Rwanda sitasiyo zongera amashanyarazi mu modoka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/evp-igiye-kongera-mu-rwanda-sitasiyo-55-z-amashanyarazi

  • Abahanzi b'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada #rwanda #RwOT

    Itsinda ry’abahanzi b’abavandimwe, Vestine na Dorcas, nyuma yo gutangaza ko bahagaritse ku mugaragaro imikoranire yari rifitanye na sosiyete ya MIE, nyuma y’igihe bakorana mu rugendo rwabafashije kugera ku rwego rwo kumenyekana cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

    Iri tangazo ryasohotse mu gihe aba bahanzi basanzwe babarizwa mu Rwanda berekeje muri Canada, igihugu bamaze kwimukiramo bombi, ibintu byatumye benshi bibaza ku hazaza h’umwuga wabo ndetse n’imiterere y’ibikorwa byabo bya muzika nyuma yo gutandukana n’iyi sosiyete yabafashaga mu micungire y’akazi kabo.

    Mu butumwa bwabo, Vestine na Dorcas bavuze ko iki cyemezo cyafashwe nyuma yo kubitekerezaho igihe kirekire, bagamije gukomeza urugendo rwabo mu buryo bujyanye n’icyerekezo n’intego bishyiriyeho mu bihe biri imbere.

    Banashimiye cyane MIE ku ruhare yagize mu kubafasha gukura mu muziki, bavuga ko yababereye umufatanyabikorwa ukomeye wabizereye kuva bagitangira, ukabafasha mu rugendo rwabagejeje ku rwego bagezeho uyu munsi.

    Nubwo impande zombi zitakiri kumwe, Vestine na Dorcas bashimangiye ko batandukanye mu bwubahane, bagaragaza ko bishimira byinshi bagezeho bafatanyije na MIE ndetse ko bazakomeza kuyishimira ku nkunga n’amahirwe yabahaye.

    Iri tandukana rije rikurikira impinduka zikomeye mu buzima bw’aba bahanzi, zirimo kwimukira muri Canada aho bamaze gutangira ubuzima bushya. Gusa, nk’uko babitangaje, ntibisobanuye iherezo ry’umuziki wabo ahubwo ni intangiriro y’indi gahunda nshya biteguye gusangiza abakunzi babo mu minsi iri imbere.

    Mu 2021 aba bahanzi bari bamaze kuzamura izina ryabo bagiranye ibibazo na M. Iréné birangira bemeje ko batandukanye, icyakora nyuma y’iminsi mike y’ibiganiro bongera gukorana ndetse banasinyana amasezerano.

    Mu myaka itanu bari bamaranye nyuma yo gusinyana amasezerano, aba bahanzi bakoze indirimbo nka Yebo, Emmanuel, Iriba, Ihema, Umutaka n’izindi nyinshi zakunzwe.

    Source : https://rushyashya.net/abahanzi-bindirimbo-zo-kuramya-no-guhimbaza-imana-vestine-na-dorcas-baheruka-gutandukana-na-mie-bamaze-kwimukira-muri-canada/

  • Perezida Kagame ari muri Togo – #rwanda #RwOT

    Iyi inama iteganyijwe ku wa 15-19 Kamena 2026.

    Village Urugwiro yatangaje ko Perezida Kagame azageza ijambo ku bitabiriye iyi nama.

    Iyi inama itegurwa ku bufatanye bwa Komisiyo Nyafurika ishinzwe ibijyanye n’indege za gisivile n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

    Ihuza ba Minisitiri bafite ubwikorezi mu nshingano, abayobozi b’ibigo by’indege za gisivile, abayobozi b’ibigo by’indege n’ibibuga by’indege.

    Yitabirwa kandi n’abayobozi b’inganda, abashoramari n’abafatanyabikorwa mu bwikorezi bwo mu kirere.

    Igamije kwihutisha ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ya AU izwi nka Single African Air Transport Market (SAATM), igamije gukuraho inzitizi zikigaragara mu ngendo zo mu kirere muri Afurika no guhuza imikoranire muri uru rwego.

    Abayitabiriye bigira hamwe kandi uko Afurika yakubaka urwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere rukomeye hirya no hino mu bihugu bigize uyu mugabane.

    Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko uretse iyi nama, biteganyijwe ko Perezida Kagame azagirana ibiganiro byo ku ruhande na Perezida w’Inama y’Ubutegetsi iyoboye Togo, Faure Essozimna Gnassingbé.

    Inama nk’iyi yiga ku bwikorezi bwo mu kirere iheruka ni iyabereye i Kigali ku wa 4-5 2025.

    Icyo gihe Perezida Kagame yavuze ko ‘Mu myaka igiye kuza abakoresha ingendo zo mu kirere ku Mugabane wacu bazikuba hafi kabiri. Ku rwego rw’umugabane hashyizwemo imbaraga nyinshi mu gufungura ikirere cyacu binyuze mu mishinga itandukanye.’

    ‘Nk’urugero twakuyeho viza ku Banyafurika bose. Guteza imbere abari n’abategarugori mu kwitabira urwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere na byo biri mu bituraje ishinga.’

    Yavuze ko mu gihe ibyo byaba bikozwe mu buryo bukwiriye, bizatanga imirimo myinshi no kwimakaza udushya.

    Perezida Kagame yatangaje ko Sosiyete y’u Rwanda y’ubwikorezi bwo mu Kirere, RwandAir na yo iri kwagura ibyerekezo ijyamo, icyakora agaragaza ko ubwikorezi bwo mu kirere bukomeje guhura n’imbogamizi zikomeye cyane zirimo izamuka ry’ikiguzi cy’imirimo ndetse n’ibikorwaremezo bike.

    Uretse iyi nama, biteganyijwe ko Perezida Kagame azagirana ibiganiro byo ku ruhande na Perezida w’Inama y’Ubutegetsi iyoboye Togo, Faure Essozimna Gnassingbé


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-ari-muri-togo

  • Yatsinze ibitego bibiri gusa! Imibare ya Mamadou Traore wumvimanye na APR FC #rwanda #RwOT

    APR FC yamaze kumvikana n’Umunya-Mali, Mamadou Traore watsinze ibitego bibiri mu mwaka w’imikino wa 2025-26.

    Imwe mu nkuru zari zigezweho mu cyumweru dusoje, ni uko APR FC yamaze kumvikana n’umukinnyi ukina mu kibuga hagati ariko usatira, Mamadou Traore.

    Uyu yari kapiteni wa Stade Malien yasoje ku mwanya wa kabiri muri Shampiyona ya Mali inyuma ya Djoliba AC yatwaye Shampiyona.

    Mu mwaka w’imikino ushize wa 2025-26, mu marushanwa yose harimo Imikino Nyafurika, Shampiyona, igikombe cy’Igihugu ikipe ye yakinnye imikino 42.

    Muri iyi mikino Mamadou Traore w’imyaka 27 usanzwe ari na kapiteni w’iyi kipe, mu bushakashatsi ISIMBI yakoze ni uko yakinnye imikino 36 abanza mu kibuga, imikino 2 yari ku ntebe y’abasimbura, imikino 4 ntiyabonetse ku rupapuro rw’umukino ni mu gihe yatsinze ibitego bibiri.

    Uyu mukinnyi wafashije Stade Malien kurenga amatsinda ya CAF Champions League umwaka ushize, akaba agiye kuza muri APR FC kuyifasha kugera kuri izi ntego.

    Mamadou Traore yumvikanye na APR FC

    Source : http://isimbi.rw/yatsinze-ibitego-bibiri-gusa-imibare-ya-mamadou-traore-wumvimanye-na-apr-fc.html

  • Iburasirazuba: Leta igiye gukemura ikibazo cy'abaturage bakomeje kubura mazutu yifashishwa mu bworozi – #rwanda #RwOT

    Ni nyuma y’uko bamwe mu borozi bo mu Ntara y’Iburasirazuba binubiye uburyo muri iyi minsi bari kujya gushaka mazutu kuri sitasiyo za lisansi byo gukoresha mu mashini zisya ubwatsi, bakabyimwa.

    Ni ikibazo cyatangiye kugaragara nyuma y’Intambara Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel bagabye kuri Iran tariki ya 28 Gashyantare 2026, bigatuma ibikomoka kuri peteroli bitangira kubura no guhenda ku Isi hose.

    Bamwe mu borozi bavuga ko ubwo iri tumbagira ry’ibikomoka kuri peteroli ryatangiraga mu Rwanda, sitasiyo za lisansi zahise zitangira kubima mazutu bakundaga kujya kugurira mu majerekani, nyamara bayifashisha mu mashini zisya ubwatsi, bakagaragaza ko birimo kubatera igihombo.

    Kalisa Thaddée wororera mu Kagari ka Kahi mu Murenge wa Gahini mu Karere ka Kayonza aherutse kubwira IGIHE ko iki kibazo cyo kwimwa mazutu cyamubayeho agasaba inzego bireba kubafasha bakayibona.

    Ati ‘ Nta muriro dufite bivuze ngo ibyo dukora byose kugeza ubu tugomba kubikora dukoresheje imashini zikoresha mazutu. Ntabwo ikiboneka kubera ibura ryayo n’amabwiriza avuga ko nta muntu ukwiriye kuyigura mu kijerekani kandi twe tuba tuyikeneye ngo tugaburire izo nka mu biraro.”

    Iki kibazo cyongeye kugarukwaho cyane mu mpera z’iki cyumweru ubwo aborozi 253 b’icyitegererezo bo mu Karere ka Nyagatare, basinyaga amasezerano yo guhabwa inkunga nyunganizi ya Leta yo kugurirwa imashini zisya ubwatsi, amahema afata amazi n’ibindi bikoresho bitandukanye.

    Twahirwa Peter wororera mu Murenge wa Karangazi mu Kagari ka Nyamirama, yavuze ko bari guhendwa na mazutu bamwe bakajya no kuyigura ntibayihabwe, ko kugira ngo iki kibazo gikemuke hakenewe ko umuriro w’amashanyarazi wagezwa mu nzuri.

    Ati ‘ Turi mu bihe Isi ikeneye mazutu kandi ziriya mashini zikoresha mazutu igiciro cyayo kirazamuka hirya no hino kubera iyo mpamvu rero dukeneye umuriro mu nzuri kugira ngo tuwukoreshe bitworohereze twe kugumya guhendwa na mazutu.”

    Undi mworozi yavuze ko batacyemererwa guhabwa mazutu mu majerekani, ibibagiraho ingaruka y’uko imashini bakoresha bakata ubwatsi zidakora.

    Yavuze ko mu gihe u Rwanda rugeze mu bihe by’impeshyi, ari ngombwa ko leta yakurikirana iki kibazo, kugira ngo babone uko batangira guhunika ubwatsi.

    Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB, ishami rya Nyagatare, Kayumba John, yavuze ko iki kibazo bakimenye ariko kimwe mu bizagikemura ari ukwegereza aborozi umuriro w’amashanyarazi mu nzuri.

    Yagize ati ‘Mazutu bavuze ko bibagora kuyijyana mu kijerekani aho usanga sitasiyo zitabasha kubaha iyo lisansi mu kijerekani, ibyo twabyumvishe biraganirwaho kandi ubuyobozi bw’Akarere burahari buraza gukurikirana inzego zose kugira ngo umworozi afashwe abone iyo mazutu yo gukoresha mu mashini kuko ntabwo bajya bazana izo mashini kuzinywesha nk’abanywesha imodoka.”

    Yakomeje agira ati ‘Hagomba kubaho uburyo bwo kuyitwara mu majerekani, nibiba ngombwa ko habaho uburyo bwo kugenzura iyagiye tuzafatanya n’ubuyobozi mu kugenzura iyatanzwe ikoreshwe icyo yasabiwe.”

    Intara y’Iburasirazuba ibarizwamo inzuri zirenga 10.000 zibarizwamo inka zirenga ibihumbi 500, muri iyi Ntara habonekamo umukamo wa litiro zireng ibihumbi 200 ku munsi.

    Leta igiye gukemura ikibazo cy’abaturage b’Iburasirazuba bakomeje kubura mazutu yifashishwa mu bworozi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iburasirazuba-leta-igiye-gukemura-ikibazo-cy-abaturage-bakomeje-kubura-mazutu

  • Police FC yirukanye Ben Moussa #rwanda #RwOT

    Police FC yafashe umwanzuro wo gutandukana n’uwari umutoza wayo, Ben Moussa nyuma yo kutagera ku ntego bari bumvikanye.

    Ben Moussa yinjiye muri Police FC mu mwaka ushize w’imikino wa 2025-26, yari yasinye amasezerano y’imyaka itatu.

    Akaba mu masezerano yari yasinye harimo ko agomba guhesha Police FC kimwe mu bikombe bikinirwa mu Rwanda, Shampiyona n’icy’Amahoro.

    Gusa ntabwo byaje guhira uyu mutoza w’umunya-Tunisia kuko Igikombe cy’Amahoro ntibyakunze ndetse na Shampiyona yasoje ku mwanya wa 6 (uwa kane mu makipe yo mu Rwanda).

    Nyuma yo gukora isuzuma ku musaruro we yagize, Police FC yasanze byaba byiza batandukanye igashaka undi mutoza.

    Amakuru avuga ko, Police FC iri mu biganiro n’umutoza Guy Bukasa ukomoka muri DR Congo watoje amakipe nka Gasogi United, Rayon Sports na AS Kigali zo mu Rwanda.

    Ben Moussa yirukanywe na Police FC

    Source : http://isimbi.rw/police-fc-yirukanye-ben-moussa.html

  • Rubavu: Ababyeyi bahugira mu bucuruzi bashyizwe mu majwi mu bitera igwingira – #rwanda #RwOT

    Akarere ka Rubavu gafite imipaka ine yemewe ihana imbibi na Republika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku buryo ubucuruzi bwambukiranya umupaka bukorwa n’abantu benshi.

    Ubuyobozi bw’ihuriro ry’abakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka, butangaza ko 85% by’abakora ubucuruzi hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda ari abagore.

    Bamwe mu bafatanyabikorwa b’Akarere ka Rubavu mu kurwanya igwingira n’imirire mibi baganiriye na IGIHE, bagaragaje ko ababyeyi bahugira mu bucuruzi gusa baza ku isonga mu gutiza umurindi igwingira rikigaragara mu bana bo muri ako karere.

    Umuyobozi wa Caritas muri Diyosezi ya Nyundo, Padiri Rutakisha Jean Paul yavuze ko Akarere ka Rubavu kari mu twera ariko bagatungurwa n’uko igwingira rikomeje kuzahaza abana, aho mu bana bari munsi y’imyaka itanu riri kuri 21%.

    Ati ‘Ubucuruzi butandukanye ababyeyi bazindukiramo abana batarabyuka bikarangira biriwe ubusa, kandi dufite akarere keza cyane, dufite ibikomoka ku bworozi, ariko ababyeyi ntibafate umwanya wabo wo gutegurira abana indyo yuzuye nicyo kibazo duhanganye nacyo.’

    ‘Ababyeyi bagiye mu bucuruzi ntibakwiriye gusiga abana bandagaye, nibabazane basigare mu marerero abana bitabweho, kandi bagaburirwe indyo yuzuye, abana ibitekerezo byabo byaguke.’

    Umuyobozi w’Umuryango Global Health to Heal (GHH) ufite urugo mbonezamikurire ku mupaka wa Petite barrière, Ndayishima Jean Berckmas, yagize ati ‘Hari abajya mu bushabitsi bakirirwana abana cyangwa bakabasiga ahantu hadafite umutekano, ni nayo mpamvu twashyizeho ECD hafi n’umupaka ahasigara abana kandi hatekanye. Kuko kugwingira bidaterwa n’ubukene ahubwo akenshi bikomoka ku myumvire, ariko turakomeza guhugura ababyeyi.’

    Umushumba w’Itorero Shekinah, rifite ingo mbonezamikurire mu mirenge ya Rubavu na Nyamyumba, Pst Uwihoreye Pascal, yavuze ko ababyeyi benshi umwanya munini bawumara mu bucuruzi bashakisha ibitunga imiryango yabo, abana ntibajyanwe muri ECD bakinjira mu mirire mibi bakagwingira.

    Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza, Ishimwe Pacifique yabwiye IGIHE ko mu gushaka igisubizo ku bibazo by’abana bajya mu mirire mibi bashyizeho umunsi wihariye w’ingo mbonezamikurire z’abana.

    Ati ‘Mu guhangana n’ibibazo by’igwingira n’imirire mibi y’abana bato twashyizeho umunsi w’ingo mbonezamikurire wizihizwa kabiri mu mwaka, aho duhura n’abafatanyabikorwa bafite aho bahuriye n’abana bato, tugamije kongera ikibatsi mu byo dukora kugira ngo tugire abana bakura neza.’

    ‘Haracyari imiryango itarumva inshingano ifite ku bana bishingikirije ubushabitsi, bakibagirwa icyo umwana azaba cyo, bikarangira ibyo bakoze byose bibaye impfabusa, kuko ingo mbonezamikurire bakwiriye kumva ko zunganirwa n’inshingano z’ababyeyi, kuko zisanzwe ari ndasimburwa.’

    Mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi n’ibibazo by’igwingira ry’abana, mu 2011 Guverinoma y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo gutangiza gahunda y’ingo mbonezamikurire y’abana (ECD).

    Mu Karere ka Rubavu, habarurwa ingo mbonezamikurire 1.434 zirererwamo abana 50.096, hakiyongeraho n’izindi ngo zishamikiye ku mashuri 154 n’izindi zishamikiye ku nsengero no ku nyubako zitandukanye za Leta.

    Akarere ka Rubavu kavuye kuri 32% by’abana bagwingiye, uyu munsi kageze kuri 9,8% ku bana bari munsi y’imyaka ibiri.

    Abana bagaburirwa indyo yuzuye mu kurwanya igwingira

    Mu Karere ka Rubavu bizihiza umunsi w’ingo mbonezamikurire kabiri mu mwaka

    Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza, Ishimwe Pacifique avuga ko mu gushaka igisubizo ku bibazo by’abana bajya mu mirire mibi bashyizeho umunsi wihariye w’ingo mbonezamikurire


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-ababyeyi-bahugira-mu-bucuruzi-bashyizwe-mu-majwi-mu-bitera-igwingira

  • Nyamasheke hafunzwe Restaurant 40 harimo izagaburiraga abarwayi n'abanyeshuri – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke bwatangaje ko bwafunze burundu restaurant eshatu ndetse n’izindi 37 zifungwa by’agateganyo mu rwego rwo kurwanya umwanda no kwimakaza isuku. Ibi byatangajwe mu gikorwa cyo gutangiza ubukangurambaga bugamije guteza imbere isuku n’isukura mu karere hose.

     

    Mu igenzura ryakozwe, ubuyobozi bwagenzuye niba aho hantu hari ubwiherero bwujuje ibisabwa, niba abakozi baripimishije indwara zandura, bafite impuzankano y’akazi, ndetse n’isuku muri rusange aho bakirira abakiliya.

    Umuyobozi wungirije w’Akarere ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukankusi Athanasie, yavuze ko abafunzwe bahawe icyumweru cyo kwikosora, ariko eshatu muri zo zafunzwe burundu kuko zikoraga nta byangombwa bifatika.

    Yagize ati: ‘Twabagiriye inama yo gushora imari mu bindi bikorwa byubahiriza amahame y’isuku n’isukura.’

    Muri restaurant zafunzwe harimo izigaburira abarwayi ku bitaro bya Kibogora n’abanyeshuri ba Kaminuza ya Kibogora. Kugeza ubu, zirindwi zamaze kongera gufungura nyuma yo gukosora ibitagenda. Ubuyobozi burasaba abafite aho bacumbikira abantu cyangwa batangiriramo serivisi zifitanye isano n’ibiribwa, kwimakaza isuku nk’inkingi y’iterambere n’imibereho myiza.

    Source : https://yegob.rw/nyamasheke-hafunzwe-restaurant-40-harimo-izagaburiraga-abarwayi-nabanyeshuri/

  • Amajyepfo yihariye umubare munini w'abitegura kurangiza ibihano ku byaha bya Jenoside – #rwanda #RwOT

    Mu igororero rya Nyamasheke niho hatangirwa amahugurwa y’Ubumwe n’Ubudaheranwa yashyiriweho abakoze Jenoside bitegura kurangiza ibihano bakatiwe n’inkiko.

    Kuva iyo gahunda yajyaho mu ntangiriro za 2025, iri Gororero rimaze guhugurirwamo abarenga 2.000 mu byiciro umunani higanjemo abo mu Ntara ya Amajyepfo.

    By’umwihariko mu cyiciro cya munani cyitabiriwe n’abagororwa 645, Intara y’Amajyepfo yari ifitemo 307, Intara y’Iburasirazuba ifitemo 162, Intara y’Iburengerazuba ifite 86, Umujyi wa Kigali 77, naho Intara y’Amajyarugu ifitemo 13.

    Mu birori byo gusoza iki cyiciro cya munani cy’aya mahugurwa, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice yavuze ko impamvu iyi ntara yihariye umubare munini w’abitegura kurangiza ibihano ku byaha bya Jonoside ari uko Jenoside yagize ubukana bukabije muri iki gice.

    Ati ‘Uko dufite abagororwa benshi barangije ibihano ni nako dufite Abatutsi benshi bishwe muri Jenoside’.

    Kayitesi yabwiye abagororwa ko Intara y’Amajyepfo yiteguye kubakira na yombi, abasaba kuzibukira Ingengabitekerezo ya Jenoside nubwo uwabigerageza atabona aho amenera kuko ubu Abanyarwanda bunze ubumwe.

    Umuyobozi ushinzwe ubumwe bw’Abanyarwanda n’ubudaheranwa muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Uwera Kayumba Alice, yavuze ko abenshi mu bari kurangiza ibihano muri iyi minsi biganjemo abanze kwirega no kwemera icyaha.

    Amahugurwa agenewe abarangije ibihano yashyizweho mu ntangiriro za 2025 nyuma y’aho hagaragaye ubwiyongere bw’ingengabitererezo ya Jenoside, ubusesenguzi bukerekana ko yiganje mu bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi barangizaga ibihano batarahindutse by’ukuri.

    Guverineri Kayitesi yasobanuye impamvu Intara y’Amajyepfo yihariye umubare munini w’abagororwa bitegura kurangiza ibihano kuri Jenoside

    Komiseri w’agateganyo ushinzwe ibikorwa by’Igorora muri RCS, SSP Olive Mukantabana, yavuze ko abagororwa barangiza ibihano barahawe ubumenyi butandukanye, abasaba kuzaba neza n’abo basanze

    Abasoje amahugurwa y’abarangije ibihano ku byaha bya Jenoside bahabwa icyemezo

    Guverineri Alice Kayitesi yasabye aba bagororwa kuzajya bitabira gahunda za Leta

    Kayumba Uwera Marie Alice, ushinzwe Ubumwe bw’Abanyarwanda muri MINUBUMWE, yavuze ko abitabira aya mahugurwa iyo batashye bitwara neza kurusha abatarayitabiriye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amajyepfo-yihariye-umubare-munini-w-abitegura-kurangiza-ibihano-ku-byaha-bya

  • Umunyamakuru Fidele Kajuguro Sebarinda yitabye Imana #rwanda #RwOT

    Fidele Kajugiro Sebarinda wabaye umunyanakuru w’imikino mu Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), yitabye Imana azize uburwayi.

    Inkuru y’Urupfu rwa Fidele Kajugiro Sebarinda yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Kamena 2026.

    ISIMBI yamenye amakuru ko yari amaze iminsi arwaye umugongo, ndetse akaba yari arwariye mu Bitaro Byitiriwe Umwami Faisal (King Faisal Hospital) ari naho yaguye.

    Fidele Kajugiro Sebarinda akaba ari umwe mu banyamakuru bakunzwe cyane ubwo yakoraga kuri Radio Rwanda by’umwihariko mu Rubuga rw’Imikino.

    Yaje gutandukana na Radio Rwanda muri 2011, iby’itangazamakuru asa n’ubishyize ku ruhande, akaba yarahise ajya gukora muri Komite Olempike y’u Rwanda (Rwanda National Olympic), akaba ari ho yakoraga kugeza uyu munsi.

    Fidele Kajugiro Sebarinda yitabye Imana

    Ubu yakoreraga Komite Olempike y’u Rwanda

    Source : http://isimbi.rw/umunyamakuru-fidele-kajuguro-sebarinda-yitabye-imana.html