Category: Uncategorized
-
Afurika y’Epfo: Gucuruza inzoga byahagaritswe mu guhangana na Coronavirus #rwanda #RwOT
Afurika y’Epfo yongeye gushyiraho amabwiriza akakaye yo guhashya Coronavirus, arimo guhagarika igurishwa ry’inzoga. -
Gasogi United yavuze kuri Bola Lobota bivugwa ko azakinira Rayon Sports #rwanda #RwOT
Ubuyobozi bwa Gasogi United buvuga ko rutahizamu w’Umunye-Congo, Bola Lobota Emmanuel ari umukinnyi wayo, nubwo hari amakuru avuga ko azakinira Rayon Sports mu mwaka utaha w’imikino. -
Rubavu: Yafashwe yaka ruswa umumotari amubeshya ko ayitumwe na Polisi #rwanda #RwOT
Polisi ikorera mu karere ka Rubavu mu murenge wa Rubavu kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 11 Nyakanga yafashe umugabo w’imyaka 30 arimo kwakira ruswa ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50, amafaranga yari amaze kwaka umumotari nyuma yo kumubeshya ko yayatumwe n’abapolisi. -
Haruna na Papy mu marira, Yannick na Kagere ibyishimo ni byose #rwanda #RwOT

Amwe mu makipe akinamo abanyarwanda yari yamanutse mu kibuga mu mpera z’icyumweru gishize, wari umunsi mwiza kuri bamwe, mu gihe abandi barimo Papy na Haruna bawusoje mu marira akomeye.
Ku munsi wo ku wa Gatandatu ni bwo ikipe ya mbere ikinamo umunyarwanda yari yamanutse mu kibuga, ni Sandvikens IF ya Yannick Mukunzi ikina mu cyiciro cya 3 muri Sweden.
Iyi kipe ikaba yari yakiriye Sollentuna mu mukino w’umunsi 7. Uyu mukino waje kurangira ikipe ya Sandvikens ya Mukunzi itsinze ibitego 2-1. Ni umukino Yannick Mukunzi yakinnye iminota 90 ndetse anatsinda igitego ku munota wa 55 cyishyuraga icya Alemayehu cyo ku munota wa 24, ni mu gihe igitego cy’intsinzi cyatsinzwe na Bellander ku munota 62.
Iyi kipe gutsinda uyu mukino byatumye ifata umwanya wa 3 n’amanota 14 mu gihe Sylvia ya mbere ifite 19.
Yannick yafashije ikipe ye kwegukana amanota 3Umukino wari utegerejwe na benshi muri Afurika y’Iburasirazuba, ni umukino wa ½ cy’igikombe cy’igihugu muri Tanzania wahuje Simba SC na Yanga ku munsi w’ejo ku Cyumweru.
Ni amakipe yose akinamo abanyarwanda, Simba SC ya Meddie Kagere na Yanga ya Haruna Niyonzima na Sibomana Patrick.
Simba SC n’ubundi yahabwaga amahirwe niyo yaje kwitwara neza itsinda uyu mukino 4-1, bituma bamwe mu basore b’abanyarwanda basoza icyumweru mu marira.
Haruna na Papy basoje icyumweru mu mariraHaruna wari umaze iminsi mu mvune itaranakira ni we wari wabanje mu kibuga yaje gusimbuirwa na Ditram Nchimbi ku munota 63, Papy we akaba yarinjiye mu kibuga ku munota wa 68 asimbuye Bernard Morrison. Kagere na we yari yari yabanjye hanze yinjiye asimbuye John Bocco ku munota wa 73.
Ibitego Simba SC byatsinze na Gerson Fraga ku munota wa 21, Clatous Chama ku munota wa 49, Luis Mikson ku munota wa 51 na Yassin Mzamiru ku munota 88 ku ishoti rikomeye Kagere yateye mu izamu umunyezamu Metacha akarikuramo undi agasongamo. Igitego cya yanga cyatsinzwe na Fei Toto ku munota wa 71.
Simba SC ikaba yahise igera ku mukino wa nyuma aho izahura na Namungo yo yamaze kugerayo.
Kagere na Simba SC banyagiye Yanga bagera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’igikombe cy’igikombesource http://isimbi.rw/siporo/article/haruna-na-papy-mu-marira-yannick-na-kagere-ibyishimo-ni-byose
-
2017-2020: Impinduka zimaze kuba muri Guverinoma ya manda ya Gatatu ya Perezida Kagame #rwanda #RwOT
Harabura igihe gito ngo imyaka itatu igere uhereye ku wa 30 Kanama 2017, ubwo Perezida Kagame yatangazaga abagize Guverinoma ye nshya muri manda ya gatatu. Kuva uwo munsi, benshi mu bari bayirimo barasimbujwe. Bigaragazwa n’uko Minisiteri enye gusa muri 19 ari zo zitahinduye abayobozi, mu gihe hari izahinduriwe abayobozi inshuro eshatu. -
Abanyarwanda barekuwe na Uganda na internet mu busitani bwa Kigali mu byaranze icyumweru mu mafoto #rwanda #RwOT
Icyumweru cyo ku wa 6-12 Nyakanga 2020, cyabayemo ibikorwa bitandukanye birimo icyo kurekura Abanyarwanda bari bafungiye ku butaka bwa Uganda nyuma y’igihe batotezwa. -
1bedroom and wardrobe Bathroom and toilet Sitting room Kitchen and store Hot water and water tank… Parking Price: 300k Call:0785732387 #rwanda #RwOT
1bedroom and wardrobe Bathroom and toilet Sitting room Kitchen and store Hot water and water tank… Parking Price: 300k Call:0785732387



(Feed generated with FetchRSS)
-
Intebe nziza ndaziguhera makeya Mpamagara 0787454278 #rwanda #RwOT
-
Abari muri Kasho na Sitasiyo za Polisi I Kigali batubuye umubare w’abarwaye Covid-19 #rwanda #RwOT
Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima rigaragaza imbonerahamwe y’imibare y’icyorezo cya Covid-19 uko gihagaze mu masaha 24 ashize yo kuri uyu wa 12 Nyakanga 2020, ryerekana ko habonetse abantu 38 bashya barwaye Covid-19 mu bipimo 3,021 byafashwe. Kigali yihariye 29 barimo abafungiye muri za Kasho zirimo na Sitasiyo za polisi.
Dore uko iyi mbonerahamwe igaragaza imibare yose muri rusange;


Munyaneza Theogene / intyoza.com
-
Israel : Baramagana leta yatindanye imfashanyo yabemereye muri ‘guma mu rugo’. #rwanda #RwOT
Abanya-Israel babarirwa mu bihumbi bari mu myigaragambyo mu murwa mukuru Tel Aviv bamagana icyo bavuga ko ari ingaruka zikomeye z’ubukungu bwifashe nabi zatewe n’uburyo bubi leta iri guhangana n’iki cyorezo cya coronavirus.
Agace ka Rabin Square rwagati muri Tel Aviv kari kakubise kuzuye abigaragambya biganjemo urubyiruko bambaye udupfukamunwa, ariko badakurikiza amabwiriza yo guhana intera.

Bavuga ko ingurane y’amafaranga leta yabemereye muri iki gihe badakora kubera ingamba zo kwirinda coronavirus, yatinze kubageraho.
Iyo myigaragambyo yabaye ku wa gatandatu yateguwe n’abakora ubucuruzi buciriritse, abikoresha ku giti cyabo ndetse n’amatsinda y’abahanzi.
Benshi bari kugirwaho ingaruka zikomeye kubera ubukungu bwifashe nabi muri iki gihe.
Ndetse barakajwe n’ingamba zo kurwanya coronavirus zatumye uburyo bakuragaho imibereho buhagarara.
Bavuga ko amafaranga y’ingoboka bemerewe na leta batarayahabwa.
Abigaragambya bavuga ko ingurane leta yabemereye, muri iki gihe badakora kubera coronavirus, ikomeje gutinda kubageraho
Mu gihe abakozi bakorera umushahara hari ubufasha babona ku kazi muri iki gihe badakora, abikoresha ku giti cyabo bo bavuga ko benshi muri bo bamaze amezi bategereje imfashanyo leta yabasezeranyije.
Michal Gaist-Casif, visi-perezida muri kompanyi ikora ibyo gutanga indangururamajwi n’urumuri mu bitaramo, yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ati:
“Mfite abakozi 40 badafite ahandi bakura imibereho, nta mafaranga ariho”.
“Ducyeneye ko leta imenamo amafaranga kugeza twongeye gusubira mu bihe bisanzwe [by’imikorere]”.
“Tumaze igihe tudakora guhera hagati mu kwezi kwa gatatu kugeza mu kwa kane, ukwa gatanu, ukwa gatandatu n’ukwa karindwi, kandi ukwa munani gusa nk’ukuzatubera akaga”.
‘Ubushomeri bwariyongereye’
Ku wa gatanu, Minisitiri w’intebe Benjamin Netanyahu yagiranye inama n’impirimbanyi baganira ku byo binubira.
Ibiro bya Bwana Netanyahu byasubiyemo amagambo ye ababwira ati:
“Tuzasohoza ibyo twiyemeje birimo no kwihutisha kuriha aka kanya ibyo dushaka kubaha”.
Hagati mu kwezi kwa gatatu, Israel yashyizeho ingamba zikaze za ‘guma mu rugo’, ariko mu mpera y’ukwezi kwa gatanu itangira kuzikuraho. Ubushomeri bwarazamutse bugera ku kigero cya 21%.
Iki gihugu cyagize ukwiyongera gukomeye k’ubwandu bwa coronavirus, ku wa gatanu habonetse abanduye bashya bagera hafi ku 1,500.
Kugeza ubu abantu barenga 38,000 ni bo bamaze gutangazwa ko banduye coronavirus muri Israel, muri bo 358 yarabishe naho abarenga 18,000 barayikize nkuko imibare ya Kaminuza ya Johns Hopkins yo muri Amerika ibigaragaza.
BBC

