Category: Uncategorized

  • Nyuma ya Wema Sepetu, Zari yavuze ihohoterwa ryo mu rugo yakorerwaga #rwanda #RwOT

    Zari Hassan, umuherwekazi w’umugande uba muri Afurika y’Epfo yavuze ko yakorewe ihohoterwa rikorerwa mu ngo kuko yajyaga akubitwa.

    Zari ni umugore w’abana w’abatanu harimo abahungu 3 yabyaranye na Ivan Semwanga witabye Imana muri 2017 bari baranashakanye ndetse n’abandi 2 yabyaranye n’umuhanzi Diamond Platnumz babanaga nk’umugore n’umugabo bakaza gutandukana muri 2018.

    N’ubwo yavuze ko yakorerwaga ihohoterwa ntabwo yigeze yerura avuge uwamukoreye ihohoterwa hagati y’aba bagabo uko ari 2 cyane ko bose yabanye nabo nk’umugore n’umugabo.

    Abinyijije kuri Instagram ye, Zari yavuze ko yahohoterwa ku mubiri ndetse ko byasabye ubutwari bwinshi kugira ngo abirenge.

    Yavuze kandi ko yumvaga ko naramuka atandukanye n’umugabo nta muntu uzamwemera, agirwa inama yo gukomeza kwishima mu mitungo bafite ko wenda igihe kizagera bigahinduka.

    Yagize ati“kenshi nabazwaga impamvu nshaka gusiga imitungo yose nkagenda kandi hari abandi bagore bayikeneye. Niswe igicucu. Ariko ntabwo bari bazi ibirimo kubera inyuma y’amarido. Nkibaza igihe ibi byose bizarangirira, ese ni uwuhe mwanya mwiza wo kuvuga ko bihagije? Nta gihe nyacyo, reka mbabwire byose ni wowe ubitangira.”

    Akomeza avuga ko impamvu benshi bahohoterwa bagaceceka ari uko baba bafite ubwoba bw’uko bari bufatwe cyane ko bamwe baba ari ibyamamare.

    Yagize ati“bisaba imbaraga nyinshi kuvuga ngo ‘ibi birahagije’. Nari nkwiye gutegereza ntavuze ikintu? Tuba dufite ubwoba by’umwihariko icyo abantu bazavuga, wenda bazancira urubanza ko ari njye wabyizaniye kuko twari dufite umubano mwiza. Icyo imiryango yacu izavuga. Ndi icyamamare bizazana icyasha ku izina ryanjye n’ibindi. ”

    Zari avuga ko n’ubwo baceceka bibwira ko bizarangira bidashobora kurangira kandi uko umugore yaba ameze kose yaba ari mwiza cyangwa mubi adakwiye guhohoterwa.

    Zari atangaje ibi nyuma y’abandi bakobwa batandukanye baherutse kuvuga ko ihohoterwa bagiye bakorerwa, abo barimo umukunzi w’umuhanzi Davido, Chioma Avril Rowland. Si uyu gusa kuko na Wema Sepetu na we aherutse gutangaza ukuntu yahohoterwaga n’umuhanzi Diamond Platnumz bakundanaga, uyu muhanzi kandi akaba ari umwe mu babanye na Zari Hassan nk’umugore n’umugabo.

    Zari Hassan yavuze ko ari umutangabuhamya w’ihohoterwa rikorerwa mu ngo

    source http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/nyuma-ya-wema-sepetu-zari-yavuze-ihohoterwa-ryo-mu-rugo-yakorerwaga

  • Norwich City yabaye ikipe ya mbere ya Premier League imanutse mu cyiciro cya kabiri #rwanda #RwOT

    Norwich City yabaye ikipe ya mbere yamanutse mu cyiciro cya kabiri mu yakinnye Premier League muri uyu mwaka w’imikino, ni nyuma y’uko inyagiwe na West Ham United ibitego 4-0 ku wa Gatandatu.
  • Gatsibo: Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bujuje ibiro byatwaye miliyoni 140 Frw #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 11 Nyakanga 2020, abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu Karere ka Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba batashye ibiro by’uyu muryango byiyubakiwe n’abanyamuryango bifite agaciro ka miliyoni 141 z’amafaranga y’u Rwanda.
  • U Buholandi: Umugore waciye agahigo ko kubyara afite imyaka 63 yapfuye #rwanda #RwOT

    Nyuma y’imyaka icyenda aciye agahigo ko kubyara akuze cyane, umuholandikazi Tineke Geessink yapfuye.
  • Gen Maj Alex Kagame yasabye abaturiye ishyamba rya Nyungwe guhora bari maso #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Iburengerazuba, Gen Maj Alex Kagame, yasabye abaturiye ishyamba rya Nyungwe guhora bari maso kuko baturanye n’ishyamba rishobora kwihishamo umwanzi.
  • Ngororero : Babiri bakurikiranyweho kwararika ibigori by’abaturage ½ cya hegitari, birakekwaho babikoreshweje n’urumogi #rwanda #RwOT

    Aba basore umwe afite imyaka 32 undi akagira imyaka 30. Batawe muri yombi kuri uyu wa 10 Nyakanga 2020 saa cyenda z’umugoroba.

    Byabereye mu mudugudu wa Gasiza,akagari ka Gasiza,umurenge wa Muhanda,akarere ka Ngororero.

    Ibigori byatemwe ni ibya Uwiduhaye Edouard w’imyaka 30,Nshimiyimana Toto w’imyaka 27, Ngirarubanda w’imyaka 65, Saraba w’imyaka 60 na Ndyamiyemenshi Suzana w’imyaka 63.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhanda Hibukimfura Jean Pierre yemereye Ikinyamakuru UKWEZI ko aya makuru ari impamo avuga ko abatawe muri yombi basanzwe bazwiho kugira urugomo no gukoresha ibiyobyabwenge.

    Yagize ati “Nta kibazo abakekwa basanzwe bafitanye na ba nyiri imirima. Abakekwa basanzwe bazwiho kugira urugomo no kuba bakoresha ibiyobyabwenge”.

    Aba basore bafatanywe amabure atatu y’urumogi. Gitifu Hibukimfura Jean Pierre avuga ko nk’ubuyobozi bw’umurenge wahora bakora ubukangurambaga basaba abaturage kwirinda gucuruza no gukoresha ibiyobyabwenge ati “Nta cyiza cyabyo”.


    Ingingo ya 187 mu itegeko ngenga rishyiraho ibyaha n’ibihango ivuga ko Umuntu wese, ku bw’inabi, wangiza cyangwa wonona, ibiti, imyaka, ibikoresho by’ubuhinzi n’ubworozi n’ibindi bintu by’undi cyangwa bye ariko bifite ingaruka ku bandi, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Ngororero-Babiri-bakurikiranyweho-kwararika-ibigori-by-abaturage-%C2%BD-cya-hegitari-birakekwaho-babikoreshweje-n-urumogi

  • Bwa mbere, Trump yagaragaye mu ruhame yambaye agapfukamunwa #rwanda #RwOT

    Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yagaragaye mu ruhame ku nshuro ya mbere yambaye agapfukamunwa kuva icyorezo cya Coronavirus cyatangira kwigasira Isi.
  • Patrick Nyamitari na Bill Ruzima bafashije Mani Martin mu gitaramo cya Iwacu Muzika Festival #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Mani Martin yasusurukije abakurikiranye iserukiramuco rya Iwacu Muzika kuri Televiziyo Rwanda, mu ndirimbo ze uhereye ku za kera, aho yafashwaga na Patrick Nyamitari ndetse na Bill Ruzima bombi bazwiho ubuhanga mu kugorora ijwi.
  • Abiyomoye kuri RNC bashinze irindi shyaka mu kwihimura kuri Kayumba #rwanda #RwOT

    Uguhuzagurika muri RNC kurakomeje umunsi ku wundi. Nyuma y’uko bamwe mu bari abayobozi bayo b’imena batangiye kuyivamo umwe ku wundi bagashinga amashyaka yabo, ubu igice kiyobowe na Jean Paul Turayishimiye wahoze ari umuntu wa hafi wa Kayumba Nyamwasa, cyashinze umutwe witwa Rwanda Alliance for Change (RAC).
  • Rayon Sports yasabwe kwishyura ibihumbi 650 muri miliyoni zirenga 18 zifuzwaga na Runanira Amza #rwanda #RwOT

    Akanama nkemurampaka ka FERWAFA, kasabye Rayon Sports kwishyura myugariro Runanira Amza amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 650 muri miliyoni zirenga 18 yari yasabye kubera kumwirukana binyuranyije n’amategeko.

    Muri Kamena 2019 ni bwo Runira Amza yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’imyaka 4 avuye muri Marines FC, muri Gashyantare uyu mwaka iyi kipe yaje kumwirukana imuziza amakosa yakoze yanahanwa ntakore ibihano yahawe.

    Runanira Amza uhagarariwe na Me Uwineza Neema, tariki ya 2 Kamena 2020 ni bwo yatanze ikirego arega Rayon Sports kumwirukana binyuranyije n’amatregeko, aka kanama kakaba karahuje impande zombi tarki ya 18 Kamena.

    Uyu musore akaba yarasabaga kwishyurwa miliyoni 18.4 (18 475 000frw) arimo umushahara w’amezi 40 yari asigaje muri iyi kipe, imishahara y’amezi 2 atahawe, indishyi yo kwirukanwa binyuranyije n’amategeko n’igihembo cy’Avoka.

    Perezida wa Rayon Sports wari uhagarariye iyi kipe, yavuze ko uyu mukinnyi yafatiwe ibihano n’ikipe kubera imyitwarire ye mibi, aho yaje koherezwa gukorera imyitozo mu bato b’iyi kipe ariko n’ubundi agakomeza kwitwara nabi, yanasabwa ibisobanuro ntabitange.

    Ku kijyanye n’imishahara n’uduhimbazamusyi yasabye ko bamuha umwanya akabanza akabaza ababishizwe ko atabibonye, ari nabwo yaje kwemeza ko ari byo koko ariko agahimbazamushyi kakaba ari ibihumbi 50 aho kuba 75 kuko umukino ari ibihumbi 25.

    Me Uwineza Neema wunganira Amza yavuze ko aho bamwohereje gukorera imyitozo mu bato b’iyi kipe yayikoraga ko yasibye kubera imvune yagize ndetse abimenyesha n’umuganga mukuru wa Rayon Sports, yerekanye n’impapuro yivurijeho muri CHUK.

    Nyuma yo kumva impande zombi, tariki ya 2 Nyakanga aka kanama kafashe umwanzuro maze kemeza ko icyemezo Rayon Sports yafashe cyo gukata uyu musore 1/3 cy’umushahara we nta shingiro gifite hagendewe ku masezerano bafitanye.

    Kanzuye kandi ko imishara y’amezi 40 n’igihembo cy’umwunganira mu mategeko Amza yifuzaga nta shingiro bifite ahubwo ko Rayon Sports igomba kumwishyura amezi 2 y’umushahara yari imurimo(Mutarama na Gashyantare) ahwanye n’ibihumbi 600 ndetse n’agahimbazamusyi nk’ibihumbi 50 byose hamwe bikaba ibihumbi 650.

    Amza agomba kwishyurwa ibihumbi 600 muri miliyoni 18 yari yasabye

    source http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yasabwe-kwishyura-ibihumbi-650-muri-miliyoni-zirenga-18-zifuzwaga-na-runanira-amza