Category: Uncategorized

  • South Africa: Umukobwa wa Nelson Mandela, yitabye Imana afite imyaka 59 #rwanda #RwOT

    Zindzi Mandela-Hlongwane — umukobwa w’uwahoze ari perezida wa Afurika y’epfo Nelson Mandela — yapfuye ku myaka 59 nk’uko byemejwe na Nelson Mandela Foundation uyu munsi kuwa mbere.

    Urupfu rwa Zindzi Mandela rwemejwe n’umuryango mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, amakuru yagaragaza ko ambasaderi wo muri Denmark yapfuye ku cyumweru nijoro mu bitaro bya Johannesburg.

    Mandela, wavutse kuri Nelson Mandela na Winnie Madikizela-Mandela ku ya 23 Ukuboza 1960 i Soweto, bahagaze nk’umudamu wa mbere wa Afurika y’Epfo kugeza igihe se yongeye gushaka mu 1998. Mu 2014, Zindziswa Mandela yagizwe ambasaderi muri Denmark

    Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Afurika y’epfo yatangaje ko ibabajwe n’urupfu rwa Zindzi Mandela ambasaderi w’iki gihugu muri Denmark

    Itangazo rya ministeri y’ububanyi n’amahanga y’iki gihugu rivuga ko “bagikusanya amakuru ku rupfu rwe”, bagatangaza ibirambuye nyuma.

    Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Naledi Pandor avuga ko Madamu Zindzi atazibukwa gusa nk’umukobwa w’abantu b’intwari, ahubwo “nk’intwari yaharaniye uburenganzira mu bushobozi bwe”.

    Abanyafurika y’epfo benshi ku mbuga nkoranyambaga bagaragaje akababaro batewe n’urupfu rwa Madamu Zindzi.

    Zindzi yapfushije se – Mandela – mu kwa 12/2013, mu kwa kane 2018 apfusha nyina Winnie Madikizela-Mandela.

    BBC

    source https://www.hillywood.rw/?p=74889

  • Abajura bibye kwa Depite Habineza bakomeretsa umukozi we umwe arafatwa #rwanda #RwOT

    Muri aba bajura hafashwemo umwe. Uwafashwe ni umusore uri mu kigero cy’imyaka 30. Abandi bahise biruka.

    Dr Habineza avuga ko buriye igipangu, umwe agafatwa n’umushinzwe umutekano waho, ariko ngo n’abaturanyi bakaba babatabaye.

    Si ubwa mbere Dr Habineza yibwe kuko no gicuku cyo ku itariki 16 Kanama 2018 abantu bataramenyekanye bahengereye abo mu rugo rwe basinziriye, burira igipangu cy’urugo biba ibikoresho bitandukanye, aho atuye mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo.

    Icyo gihe bamwibye ibikoresho bitandukanye bifite agaciro karenze miliyoni 2 y’amafaranga y’u Rwanda.

    Icyo gihe yagize ati “Batwaye televiziyo n’ibindi bikoresho byo mu nzu. Agaciro k’ibyibwe byose hamwe ntiturakamenya neza ariko televiziyo igura nka miliyoni 1.2 Frw, ibyibwe byose hamwe bishobora kuba birengeje miliyoni ebyiri ariko ntiturabasha kubimenya byose.”

    Uyu musore wafashwe ari mu bari bagiye kwiba Depite Frank Habineza yamaze gushyikirizwa Polisi y’u Rwanda n’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha.

    Dr Habineza ayoboye ishyaka ritavugarumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, ndetse yiyamamariza kuba Perezida w’u Rwanda atsindwa amatora, nyuma yiyamamariza kuba umudepite ishyaka rye ribona imyanya ibiri.

    source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Abajura-bibye-kwa-Depite-Habineza-bakomeretsa-umukozi-we-umwe-arafatwa

  • Miss Shanitah yatangiye gukusanya inkunga yo guhangana n’ibibazo by’inda ziterwa abangavu #rwanda #RwOT

    Uko imyaka ishira indi igataha niko raporo zisohoka zigaraga imibare iteye impungenge y’abangavu baterwa inda mu Rwanda, yiyongera ku gipimo cyo hejuru kandi bikabagiraho ingaruka zitandukanye zirimo imibereho mibi, kubicira ahazaza n’ibindi.

    Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango iheruka gutangaza ko mu mwaka wa 2016, abangavu basambanyijwe bakabyarira kwa muganga bari 17 849, mu 2017 bari 17337, mu 2018 bagera kuri 19 832 mu gihe hagati ya Mutarama-Kanama 2019 bari 15 596.

    Nta gushidikanya ko ikibazo cy’abangavu baterwa inda kiri muby’inguti bihangayikishije u Rwanda nk’uko byanashimangiwe na Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard mu Ugushyingo 2019, ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko, umutwe wa Sena.

    Miss Shanitah nk’umwe mu bavuga rikumvikana by’umwihariko mu rubyiruko ndetse akaba yarabaye Miss Supernatural mu 2019, avuga ko iki kibazo kuri we abona giteye inkeke ari nayo mpamvu agomba gufata iya mbere mu gutanga umusanzu we.

    By’umwihariko ubwo yari mu irushanwa rya Miss Supranational yari afite umushinga ujyanye no gukora ubukangurambaga bwo kurwanya inda ziterwa abangavu, gusa kubera icyorezo cya COVID19 yakomwe mu nkokora ari nayo mpamvu kuri ubu agiye kwifashisha ikoranabuhanga mu gukusanya inkunga yo gukora ibi bikorwa.

    Mu kiganiro yagiranye na UKWEZI, yavuze ko kubera ko amashuri agiye gutangira by’umwihariko aba babyeyi baba barabyaye inda zitateganyijwe bazagorwa no kubona ubushobozi bwo kubajyana mu mashuri ari nayo mpamvu yatangije ubu bukangurambaga.

    Ubu bukangurambaga yise “Stand for Vulnerable teenage mothers” bwatangijwe kuri iki Cyumweru tariki 12 Nyakanga 2020, binyuze ku rubuga rwa GoFundMe, aho hashakishwa amapawundi ibihumbi 10 [Ni hafi Miliyoni 10 Frw].

    Abari mu Rwanda bashaka gutera inkunga ubu bukangurambaga bwa Miss Umunyana Shanitah bashyiriweho uburyo bwa Mobile Money, aho ukanda *182*8*1*33311*Amafaranga#.
    Miss Shanitah wahagurukijwe n’ikibazo cy’inda ziterwa abangavu, arasaba abanyarwanda n’abandi bose kumushyigikira

    Miss Shanita yagize ati “Iki ni ikibazo gihangayikishije cyane, by’umwihariko byaragaraye mu Burasirazuba ko ariho icyo kibazo kiri cyane ko abana b’abangavu baterwa inda bagahita bava mu mashuri biturutse ku bibazo by’uko babyaye bakiri bato.”

    Imibare y’abangavu batewe inda Minisiteri y’Ubuzima yabashije kumenya igaragaza ko umwaka wa 2018 warangiye Akarere ka Nyagatare kari ku isonga n’abana 1465 batewe inda, Gatsibo 1452, Gasabo 1064, Kirehe 1055 na Bugesera 925.

    Umunyana Shanitah avuga ko azahera mu Ntara y’Uburasirazuba nk’ahakomeje kwibasirwa n’ibi bibazo, asaba by’umwihariko abana b’abakobwa kwirinda imico ishobora kubagusha ku gusambanywa cyangwa guterwa inda igihe kitaragera.

    Yagize ati “Abakobwa ubwabo nabo bakwiriye kwirinda, kujya mu bagabo ntabwo aribyo bizatuma bagira imibereho myiza, nababwira kwirinda cyane ko ingaruka zigaragara ari uko guterwa inda kandi abenshi bigiraho ingaruka ni abo bo mu cyaro baba badafite ubsuhobozi kuko nyuma yo guterwa inda imibereho iba mibi kurushaho.”

    Miss Shanitah avuga ko n’abagabo bagomba kugaragaza uruhare rwabo muri uru rugamba rwo kurwanya inda ziterwa abangavu cyane ko haba harimo bashiki babo n’abana babo.

    Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko umubare w’abangavu babyara imburagihe wavuye ku bana 17,337 mu mwaka wa 2017 ugera ku bana 19,832 mu mwaka wa 2018.

    Nyamara imibare itangwa n’ubushinjacyaha bukuru igagaragaza ko kuva muri Nyakanga 2017 kugeza muri Kamena 2018, bakiriye dosiye 2,996 z’abasambanyije abana.

    source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Miss-Shanitah-yatangiye-gukusanya-inkunga-yo-guhangana-n-ibibazo-by-inda-ziterwa-abangavu

  • Umukobwa Nelson Mandela yitabye Imana #rwanda #RwOT

    Zindzi Mandela, umukobwa wa Nelsona Mandela wahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo yitabye Imana ku myaka 59 nk’uko ikinyamakuru cyo muri Afurika y’Epfo, SABC cyabitangaje.

    Iki kinyamakuru gitangaza ko yapfuye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere muri Afurika y’Epfo mu mujyi wa Johannesburg.

    Uyu mugore akaba yari ambasaderi wa Afurika y’Epfo muri Danmark. Umuryango we n’ubwo wemereye iki kinyamakuru ko umukobwa wabo yapfuye, ntabwo iratangaza icyamwishe.

    Bagize bati“ku myaka 59 umukobwa w’uwahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo Nelson Mandela, yitabye Imana mu bitaro bya Johannesburg mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere.”

    Zindzi Mandela ni umwana wa 6 wa Nelson Mandela, akaba umwana wa kabiri mu bana yabyaranye na Winnie Madakizela- Mandela.

    Umukobwa wa Nelson Mandela yitabye Imana

    source http://isimbi.rw/andi-makuru/article/umukobwa-nelson-mandela-yitabye-imana

  • Miss Umunyana Shanitah yatangije ubukangurambaga buzafasha benshi #rwanda #RwOT

    Miss Umunyana Shanitah wegukanye ikamba rya Miss Suprantional Rwanda 2019, yatangije ubukangurambaga bugamije gusubiza abana mu ishuri abayacikirije ndetse no kurwanya inda ziterwa abangavu.

    Ni mu gikorwa yise ‘Stand for Vulnerable teenage mothers’ aho harimo gushakishwa amafaranga angana n’amapawundi ibihumbi 10, ni ukuvuga amafaranga asaga miliyoni 12 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Bimwe mu byo Miss Umunyana Shanitah yiyemeje gukora harimo gushakira ishuri abana baritaye, amafaranga yo kubishyurira, ndetse n’abashaka kwiga imyuga azabafasha.

    Inda ziterwa abana b’abangavu ni kimwe mu bihangayikishije u Rwanda, kuko aba bana bahura n’ibibazo bikomeye kuko bibaviramo kureka ishuri, guhohoterwa n’ababyeyi babo bamwe bikanabaviramo kwirukanwa mu miryango yabo.

    Ku munsi w’ejo ku Cyumweru ni bwo Umunyana Shanitah yatangije ubu bukangurambaga binyuze muri gahunda yise GoFundMe.

    Ku bantu bifuza gutera inkunga ubu bukangurambaga, wakoresha uburyo bwa Mobile Money wakanda *182*8*1*33311*Amafaranga#.

    Imibare ya Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango igaragaza ko abana 70.614 batewe inda mu 2016 kugeza mu 2018.

    Miss Umunyana Shanitah yatangije ubukangurambaga bwo kurwanya inda zitewa abana

    source http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/miss-umunyana-shanitah-yatangije-ubukangurambaga-buzafasha-benshi

  • Iminsi irabarirwa kuntoki ngo Danny vumbi amurike arubumu ya 3 yise inkuru nziza #rwanda #RwOT

    Semivumbi Daniel uzwi nka Danny Vumbi yamenyekanye cyane mu ndirimbo zandikanye ubuhanga ariko ziri no mu mudiho wa kinyafurika, zirimo nka; Ni danger, Ni uwacu, Abana babi n’izindi nyinshi zamenyekanye cyane,kuri ubu imyiteguro yo kumurika arubumu ye ya 3 yise inkuru nziza irarimbanyije doreko kuri uyu wa 17 Nyakanga aribwo azayimurika mu buryo budasanzwe.

    Umwe mu bayobozi ba KIKAC inzu y’umuziki isanzwe ireberera inyungu z’uyu muhanzi danny vumbi UHUJIMFURA Jean Claude yatangaje ko igitaramo cyizaba gica ku mateleviziyo atandukanye yahano mu Rwanda ndetse kugeza ubu Danny vumbi ndetse na KIKAC muri rusange bashimira buri wese ukomeje kugira uruhare mu myiteguro y’iki gitaramo harimo n’abikorera kugiti cyabo bakomeje kubafasha umunsi ku munsi.

    Musanze caves hotel I’m muyateye inkunga iki gitaramo

    Aho yashimiye Genesis Tv,isibo The MK1 TV izaba ikinyuza live Kuri YouTube na Musanze caves hotel ibarizwa mu majyaruguru ndetse na neptunez band izaba isusurutsa abantu kuri uriyanmunsi.

    Yongeye kwibutsa abakunzi b’umuziki nyarwanda ko kugura indirimbo ziri kuri iyi arubumu inkuru nziza bigikomeje Aho Ari amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100 ubundi bakazikugezaho kuri flash disk cg email.

    Tubibutseko iki gitaramo dany vumbi azaba aherekejwe na Mico the best basanzwe banabana muri KIKAC,marina,bruce Melodies

    Kugeza ubu biteganyijweko isibo tv isanzwe iboneka kuri startimes na Genesis Tv iboneka kuri canal+ utibagiwe na MK1 Chanel ya YouTube zizagicishaho live Kuri uyu wa 17 Nyakanga.

    source https://www.hillywood.rw/?p=74881

  • Yahinduye ubuzima bw’umusore wari utunzwe no gusabiriza ku muhanda #rwanda #RwOT

    Ayodeji ubu yamaze kwiyandikisha mu ishuri ryo muri Leta ya Lagos iwabo muri Nigeria. Irene ashimira abantu bose bagize uruhare mu kugorora uyu musore.

    Irene yasanze uyu musore asabiriza umuhinzi n’umugenzi aho bisi zihagaragara. Yabikoranaga n’abandi basore bo mu kigero cye.

    Uyu mugore yaramubonye amugirira impuhwe afatanya na komiseri ushinzwe uburezi muri Leta ya Lagos bamusubiza mu ishuri.

    Iki gikorwa Irene Ubani yakoze cyashimwe n’abakoresha imbuga nkoranyambaga.

    source http://www.ukwezi.rw/Udushya/article/Yahinduye-ubuzima-bw-umusore-wari-utunzwe-no-gusabiriza-ku-muhanda

  • Sarpong yahishuye ko ateganya gukora ubukwe n’umunyarwandakazi #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w’umunya-Ghana wahoze akinira ikipe ya Rayon Sports, Michael Sports yahishuye ko ari umu rukundo n’umunyarwandakazi kandi yumva yifuza ko ari we wazamubera mama w’abana be.

    Uyu mukinnyi amaze imyaka 2 mu Rwanda, muri Mata 2020 ni bwo Rayon Sports yafashe umwanzuro wo kumwirukana nyuma y’amagambo yatangaje atarashimishije ubuyobozi bw’iyi kipe.

    Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI, Michael Sarpong yavuze ko yumva yifuza gushaka umukobwa w’umunyarwanda.

    Yagize ati“mu Rwanda narahishimiye, haba abakobwa beza ku mutima no ku mubiri, nibyo rwose nifuza ndamutse nshatse nashaka umukobwa w’umunyarwanda akazambera umufasha nta gihindutse.”

    Akomeza avuga ko afite umukunzi ariko atifuza kuba yahita atangaza, gusa ngo ubukwe bwo ntiyavuga ngo buzaba igihe iki n’iki.

    Yagize ati“mfite umukunzi hano i Kigali, urumva ko kuba yambera umugore byoroshye. Izina sindikubwira kuko ubwo ni ubuzima bwanjye bwite. Ubukwe ubu sinakubwira ngo ni igihe iki n’iki ariko ndabiteganya kandi nzabana n’umunyarwandakazi.”

    N’ubwo yirinze gutangaza izina ry’umukunzi, gusa hari umukobwa amaze iminsi ashyira ku rukuta rwe rwa Instagram, ndetse anashyiraho amagambo y’uko bari mu rukundo.

    Michael Sarpong, si ubwa mbere avuzwe mu rukundo n’umukobwa w’umunyarwandakazi dore mu minsi ishize byavuzwe ko ari mu rukundo n’umuhanzikazi Asinah Erra ariko urukundo rwabo ntirurambe bakaza gutandukana.

    Umukobwa bivugwa ko ari mu rukundo na Sarpong ndetse ashobora kugira umugore we

    source http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/sarpong-yahishuye-ko-ateganya-gukora-ubukwe-n-umunyarwandakazi

  • Kayumba Nyamwasa mu ntambara na Pasiteri Nyirigira uyobora RNC muri Uganda #rwanda #RwOT

    Kayumba Nyamwasa uyobora RNC, ari mu bushyamirane bukomeye na Pasiteri Deo Nyirigira uyobora RNC Uganda, umushinja “ubugambanyi” mu gihe ari umwe mu bantu bari bakomeye muri uyu mutwe w’iterabwoba, ndetse wari umugaragu wumvira cyane Nyamwasa nk’umuyobozi we.
  • Umunya-Uganda yafashwe agerageza kwinjiza kanyanga mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko muri Gicurasi umwaka ushize Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yeruye agahamagarira abacuruzi n’abaturage gukora magendu, abanya-Uganda bakomeje kwishora muri ibi bikorwa bagashaka kwinjiza magendu mu Rwanda nubwo batoroherwa n’inzego z’umutekano zidahwema kubacakira.