Category: Uncategorized

  • Umunyempano Niyifasha Esther,yasohoye amashusho y’indirimbo ye nshya “Tumurikire” #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi w’umunyempano Niyifasha Esther yasohoye amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Tumurikire’ ikubiyemo ubutumwa buganisha ku gusaba Imana urumuri muri ibi bihe Isi yugarijwe n’ibibazo biyikomereye.

    Niyifasha winjiye mu muziki nk’umuhanzi kugiti ke mu ntangiriro za 2020, yatangiriye ku ndirimbo ikoze mu njyana gakondo yise ‘Urashoboye’ yagiye hanze muri Werurwe. Indirimbo ye ya kabiri yayise ‘Tumurikire’.

    Uyu mukobwa ari muri bake cyane bihebeye umuco gakondo aho acuranga Inanga ndetse akaba ari n’umuhanga mu gucuranga ibindi bikoresho bya muzika bitandukanye nka guitar bass, Piano, Accoustic guitar n’ibindi.

    Niyifasha Esther yabwiye IGIHE ko indirimbo ye nshya yayikoze amaze kwitegereza neza ibibazo biri mu buzima bwa buri munsi, usanga hari aho bituma umuntu abura icyerekezo, agatakaza icyizere. Esther, mu ndirimbo ye “Tumurikire”

    Aba atanga ihumure avuga ko Imana ibasha kumurikira abantu bayo muri uwo mwijima ikabaha n’icyizere cy’ubuzima.

    Yakomeje ati “Ubutumwa burimo nasabaga Rurema ngo atubere urumuli mu rusobe rw’ubuzima bw’ibintu bitandukanye tunyuramo kuri iyi Si, musaba kandi ngo adutoze kubana mu mahoro twimakaza umuco n’urukundo.”

    Igitekerezo cyo kuyandika asobanura ko gishingiye ku bihe bigoye abatuye Isi bari kunyuramo.

    Ati “Nanditse indirimbo mbikuye ku bihe turi kunyuramo bitoroheye buri wese cyane nk’iki cyorezo cya COVID-19. Nabinyujije mu isengesho nsaba Imana kutumurikira.”

    Niyifasha yivuga nk’umwari w’Umunyarwandakazi, ukunda umuco gakondo n’Indangagaciro z’Abanyarwanda.

    Mu bahanzi afatiraho icyitegererezo mu muziki harimo Mutamuliza Annonciata [Kamaliza] na Nzayisenga Sophia ndetse n’abavandimwe be barimo umukirigitananga Deo Munyakazi n’umuhanzi uhimbaza Imana, Albert Niyonsaba.

    Mu mishinga ye ateganya gukomeza gusigasira Umuco Nyarwanda abinyujije mu bihangano no guhesha agaciro igihugu mu mahanga bakamenya umuco wacyo.

    Niyifasha Esther ucuranga inanga mu buryo bunogeye amatwi yigishijwe na musaza we Deo Munyakazi umaze kugira izina mu Rwanda nk’umucuranzi w’umuhanga. Uyu mukobwa anabarizwa muri Anointed Band ihuriyemo, abari n’abategarugori.

    Video y’indirimbo “TUMURIKIRE” wyisanga hano:

    Source: Igihe

    [email protected]
    http://dlvr.it/RbWtLZ

  • Ubuhamya bwa Leanne Yesu yakijije agahinda gakabije #rwanda #RwOT

    Leanne, umukobwa wavukiye mu muryango wa gikristo aho bitabiraga gahunda zose z’itorero, yaje kugira agahinda gakabije biturutse ku mubyeyi we (Mama) wamubuzaga kuvuga ibibazo bimubangamiye ndetse no mu itorero ryabo ntibemeraga ko umuntu avuga ikibi, bahoraga bavuga ibyiza gusa ibi bigatuma Leanne abangamirwa ariko Yesu yaje kumukiza afite amahoro.

    Mu rwego rwo gusobanura urugendo rwe rwo gukira agahinda gakabije, mu magambo ye Leanne aratubwira uko byamugendekeye:

    “Nakuriye mu muryango wa gikristo. Buri cyumweru, ababyeyi banjye na barumuna banjye batatu mu twajyanaga mu rusengero, mubyukuri nari nzi Imana ariko ngahora ntameze neza. Ariko uwo mumuryango nakuriyemo ntiwakoraga neza kuko ko bakuru banjye bandushaga imyaka 12-13, bakundaga kurwana na mama. Nahise menya ko hari ibitagenda neza mu buzima.

    Ngeze mu mashuri yisumbuye, musaza wanjye undusha imyaka ine, yirindaga guhura na mama, nubwo ari we watoneshwaga kuko yari umuhungu, yavaga ku ishuri, akareba filime, akarya ifunguro rya nimugoroba, akihisha mu cyumba cye.

    Umunsi umwe, narindimo gukina n’abandi bana turi kugenda ku magare nuko ikamyo ituruka hakurya irankubita ngwa munsi y’umuhanda, nakangutse nisaanga mu bitaro ariko ndi muzima, ibyo byanteye kwibaza nti: “Kuki ndiho? Ni uwuhe mugambi w’Imana ku buzima bwanjye?”

    Nakomeje kujya mu rusengero n’umuryango wanjye, ariko ibintu ntibyari byiza mu rugo, kandi byari bitangiye kudogera. Nkimara kuba umwangavu, imyifatire yanjye yarahindutse cyane, kandi nerekanaga ibimenyetso byo kwiheba.

    Mubyukuri ubuzima twabagamo iwacu ,byasaga n’uburyarya cyane kuko ntitwari twemerewe kuvuga ku bibazo mu buzima bwacu. Igisekuru cyababyeyi banjye nticyigeraga kivuga ku bibazo. Nubwo mama twabaga twashwanye cyane, iyo twinjiraga mu modoka tugiye ku rusengero yadusabaga kugaraza isura yishimye nyamara njye byarambangamiraga.

    Nagiye mu itsinda ry’urubyiruko mu rusengero rwanjye, ariko kubera ko ntari nemerewe kugira icyo mvuga ku byambayeho, nagombaga guceceka. Mukuru wanjye yari umuyobozi w’urubyiruko mu itorero ryacu yaranyitegerezaga akabona ko mporana agahinda nuko atangira kunganiriza amenya ikibazo mfite akibwira mama.

    Mugihe nigaga nakundaga siporo cyane ndetse ngatsinda amarushanwa, ariko igihe cyaje kugera ndabihagarika kubera uburwayi. Icyo gihe namaze iminsi myinshi mu rugo hafi ya mama biza gutuma amakimbirane yiyongera, iyo ababyeyi banjye bajyaga ku rusengero, nafataga icyuma nkikeba ku kaboko hakava amaraso narangiza nkambara ishati z’amaboko maremare ngo mbihishe ariko mubyukuri nari narangiritse mu bitekerezo.

    Agahinda kanjye kafashe intera ikomeye kuburyo bakuru banjye babonye ko ibyanjye atari amahoro, bibatera kwiheba ubwabo niko gufata umwanzuro wo kubwira mama ko ngeze ku rwego rwo kwikeba, hanyuma mama yafashe umwanzuro wo kunshakira muganga uvura indwara zo mu mutwe kugiraango ankurikirane ampe ubujyanama biyo banshyira mu bitaro.

    Abaganga bakomeje kunyitaho bampa imiti ndetse n’inama zitandukanye ariko by’umwihariko hari umupasiteri wansengeye nuko Imana irankiza nongera kugirana ubusabane n’Imana ndetse n’unuryango wanjye. Ndashima Yesu cyane wampinduriye amateka”.

    Asoza ubuhamya bwe Leanne aributsa ababyeyi ko bakwiye guha abana babo ubwisanzure bwo kuvuga ibibabaje kuko nibwo buryo bwiza bufasha mu kubishakira umuti urambye bityo bakagira ubuzima buzira umuze.

    Source: www.tyndale.com

    Vestine@agakiza
    http://dlvr.it/RbWtHW

  • Sankara yasobanuye uruhare rwa zambiya mu gushaka guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda. #rwanda #RwOT #1BillionViews

    By Jean Felix BIZIMUNGU
    Callixte Nsabimana 'Sankara' yerekanywe, ngo yahisemo kutavuga ...
    Urukiko Rukuru mu rugereko rwihariye ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka rukorera mu Karere ka Nyanza, kuri uyu wa Mbere rwasubukuye urubanza rwa Nsabimana Callixte wiyise ’Sankara’ ku byaha byaha 17 aregwa, byakozwe ubwo yari Visi Perezida w’umutwe wa MRCD ufite abarwanyi ba FLN yari abereye umuvugizi.
    Bimwe mu bintu bikomeye uru rubanza rwahereyeho kuri uyu wa Mbere, ni uko Nsabimana yashinje Perezida wa Zambia, Edgar Lungu ko yabemereye inkunga yo guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda, ndetse abaregera indishyi muri uru rubanza bariyongereye.
    Iburanisha ryabaye hifashishijwe uburyo bw’iyakure buhuza impande ziburana hifashishijwe amashusho mu kwirinda icyorezo COVID-19. Abacamanza batatu n’umwanditsi bari mu cyumba cy’urukiko i Nyanza, Nsabimana Callixte ari muri gereza ya Mageragere i Kigali hamwe n’umwavoka we.
    Abaregera indishyi muri urwo rubanza bari mu rukiko i Nyanza. Mu baregeye indishyi bagaragaye mu rukiko i Nyanza barimo Nsengiyumva Vincent wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabimata abarwanyi ba FLN batwikiye imodoka bakanamukomeretsa mu ijoro ryo ku wa 19 rishyira 20 Kamena 2018, ubwo bagabaga igitero muri uwo Murenge.
    Iburanisha ryatangiye perezida w’Inteko y’abacamanza asaba abitabiriye iburanisha kwihangana kuko ryatinze gutangira, bitewe no gutegereza bamwe mu baregera indishyi batinze kuhagera, n’ikibazo cy’ikoranabuhanga ritagenze neza muri gereza ya Mageragere, aho Nsabimana Callixte ‘Sankara’ afungiwe.
    Ukuriye iburanisha yavuze ko umubare w’abaregera indishyi wiyongereye aho babaye batandatu, ndetse ko bose baza guhabwa umwanya bakagaragaza imyirondoro yabo n’ibyo baregera.
    Sankara yahise ahabwa umwanya, avuga ko mbere yo kwisobanura icyaha ku cyindi aregwa, ashaka kugira ikindi avuga, ko hari igihugu n’umuperezida wacyo adashaka kuvuga bateye inkunga umutwe wa MRCD.
    Urukiko rwamusabye ko abivuga kuko ‘nta mabanga akwiye kubamo kuko abaregera indishyi bari mu rukiko bashaka kubyumva.
    Yavuze ko mu mpera za 2017, Perezida wa Zambia, Edgar Lungu, yemereye perezida wa MRCD, Paul Rusesabagina, ko azamufasha guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda, ahita anatanga ibihumbi 150 by’amadolari nk’inkunga.
    Yavuze ko mu ntangiriro za 2019, mbere gato y’uko afatwa, uwitwa Nsengiyumva Appolinaire uri mu bayobozi bakuru b’ishyaka PDR Ihumure, rimwe mu yagize MRCD, yagiye kubonana na Perezida Lungu ku nkunga azatera FLN.
    Yashimangiye ko kugira ngo ingabo za FLN zihaguruke zitangire kugaba ibitero, byaturutse ku nkunga yatanzwe n’igihugu cya Zambia.
    Yatangiye yisobanura ku cyaha cyo ‘kurema umutwe w’ingabo utemewe’ avuga ko acyemera akanagisabira imbabazi. Yavuze ko tariki ya 15 Nyakanga 2018 ari bwo yinjiye mu mutwe wa FLN, awubera umuvugizi, ariko atagize uruhare mu kuwushinga.
    Nsabimana Callixte wari umuvugizi w’inyeshyamba za FLN aregwa ibyaha 17 bishingiye ku bitero ku Rwanda n’ibikorwa by’abo barwanyi.
    Birimo kurema umutwe w’ingabo utemewe, icyaha cy’iterabwoba ku nyungu za politiki, gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba, gutanga amabwiriza mu gikorwa cy’iterabwoba, kuba mu mutwe w’iterabwoba, icyaha cyo kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba, ubwicanyi n’ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi.
    Aregwa kandi gufata bugwate, gukwiza amakuru atariyo cyangwa icengezamatwara rigamije kwangisha leta y’u Rwanda mu bihugu by’amahanga, guhakana Jenoside, kwiba yitwaje intwaro, gutwika, kugirana umubano na leta y’amahanga hagamijwe gushoza intambara, gukora cyangwa gukoresha impapuro mpimbano, gukubita no gukomeretsa ku bushake no gutanga, kwakira no gushishikariza kwakira ibikomoka ku iterabwoba.
  • Coronavirus: Abantu 15 barimo abigisha gutwara ibinyabiziga batawe muri yombi #rwanda #RwOT

    By Umwanditsi
    Abatekamutwe 15 batawe muri yombi bazira kwiba amafaranga kuri ...

    Mu rwego rwo gukomeza kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza ya Leta yo kurwanya icyorezo cya COVID-19, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Nyakanga 2020 Polisi y’u Rwanda ku kicaro cya Polisi mu mujyi wa Kigali i Remera yerekanye abantu 15 barenze ku mabwiriza, harimo abanyeshuri babiri bigaga gutwara imodoka n’abarimu babo babiri.
    Abandi bantu 11 muri aba 15, bafashwe barenze ku isaha ya saa tatu yashyizweho yo kuba buri muturarwanda yageze iwe mu rugo muri ibi bihe bya COVID-19.
    Ndababonye Calixte afite imyaka y’amavuko 36, aremera ko yarenze ku mabwiriza ya Leta agashuka umuturage akajya kumwigisha imodoka kandi bitemewe muri iki gihe cyo kurwanya COVID-19.
    Yagize ati“Abapolisi bamfashe tariki ya 08 Nyakanga ndi kumwe n’umunyeshuri mwigisha imodoka i Remera kuri sitade ntoya (Petit Stade). Namushutse ko twebwe twemerewe kwigisha, muri macye nakoze icyaha cy’uburiganya no kurenga ku mabwiriza ya Leta.”
    Uwase Sandrine afite imyaka 25, avuga ko yashutswe n’umwarimu we wamwigishaga gutwara imodoka ariwe Ndababonye Calixte ndetse na mugenzi we yabajije.
    Ati “Nagize ubushishozi buke sinabaza Polisi kugira ngo menye koko niba kwiga gutwara imodoka byemewe muri ibi bihe. Nabajije mugenzi wanjye yigishije ndetse mbaza n’uriya mwarimu banyemeza ukuntu abigisha imodoka babyemerewe”.
    Ari umwarimu ndetse n’umunyeshuri we bafatanwe baremera ko ibyo bakoze barenze ku mabwiriza ya Leta, bagira inama n’abandi kwirinda ngo batazagwa mu makosa baguyemo. Baremera ko uburyo bwo kwiga gutwara imodoka bushobora gukwirakwiza icyorezo cya COVID-19.
    Bagize bati “Kubera ko iyo wigisha imodoka uba ufite abantu batandukanye baza bafata kuri vola kandi nawe ubigisha uba uyikoraho. Biriya rero birimo ibyago byinshi byo gukwirakwiza Koronavirusi”.
    Nyandwi Papias ari mu bantu 11 bafashwe n’abopolisi muri iki cyumweru barengeje isaha yo kuba bageze mu ngo zabo. Nyandwi avuga ko yafashwe mu ijoro rya tariki ya 8 Nyakanga 2020, abapolisi bamwereka aho ajyana moto yari afite abirengaho ataha iwe mu rugo.
    Yagize ati “Abapolisi bamfatiye hano mu mujyi wa Kigali isaha ya saa tatu nari nayirengejeho iminota 10. Nari ntwaye moto barampagarika banyaka ibyangombwa, bambwira aho njyana moto muri sitade maze sinajyayo ahubwo ndakomeza nditahira”.
    Nyandwi avuga ko igihe cyageze akajya ku kicaro cy’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda agiye kubaza ibyangombwa bye bakamufata ubwo. Yagiriye inama abaturarwanda muri rusange kubahiriza amabwiriza ya Leta yo kurwanya COVID-19 kandi bakanakurikiza amabwiriza bagirwa n’abapolisi.
    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko Polisi y’u Rwanda itazihanganira abantu barenga ku mabwiriza Leta yatanze yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.
    Urubuga rwa Polisi dukesha iyi nkuru, rutangaza ko CP Kabera yongeye gusaba abantu bafite ibikorwa byo kwigisha gutwara ibinyabiziga gutegereza kugeza igihe Leta itangiye uburenganzira bagatangira gukora.
    Yagize ati“ Bariya bantu bafashwe bamwe bari mu modoka barimo kwiga gutwara abandi barimo kubigisha. Ntabwo byemewe, iriya mirimo iri mu mirimo itarahabwa uburenganzira bwo gutangira gukora”.
    CP Kabera yibukije abantu ko hari ibyago byinshi byo kwanduzanya icyorezo cya Coronavirus igihe barimo kwiga gutwara ibinyabiziga. Kubera usanga umunyeshuri umwe avaho hakajyaho undi kandi bakoresha imodoka imwe.
    Yanagarutse kubantu bagifite imyumvire mike bakarenga ku mabwiriza ya Leta yo kuba bageze mu ngo zabo saa tatu ndetse banafatwa n’abapolisi bakabirengaho ntibajye aho baberetse.
    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yavuze ko abo kimwe n’abandi barenga ku mabwiriza ya Leta ndetse n’ayo bahabwa n’abapolisi batazihanganirwa bazajya bafatwa bahanwe hakurikijwe amategeko.
    Munyaneza Theogene / intyoza.com
  • Perezida wa Mali yokejwe igitutu n’abigaragambya asesa urukiko rw’Itegeko Nshinga #rwanda #RwOT

    By Umwanditsi
    Ibrahim Boubacar Keita, Perezida w’Igihugu cya Mali kuri uyu wa Gatandatu Tariki 11 Nyakanga 2020 yaraye atangaje iseswa ry’urukiko rw’Itegeko Nshinga. Arabikora mu rwego rwo kugerageza guhosha imidugararo/imyigaragambyo yabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Nyakanga 2020 ikicirwamo abantu bane. Ni imyigaragambyo ishyigikiwe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe.
    Perezida Keita, yavuze ko atazihanganira urugomo nk’urwo. Urwo rukiko rumaze igihe ari rwo ntandaro yo kutavuga rumwe nyuma yaho mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka wa 2020 ruteshereje agaciro ibyavuye mu matora y’abadepite.
    Hakomeje kwiyongera umubare w’abasaba ko Perezida Keita yegura ku butegetsi. Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe, ntabwo bishimiye uko akomeje kwitwara mu guhangana n’ikibazo cy’umutekano mucye uterwa n’imitwe y’intagondwa zigendera ku mahame akaze y’idini ya kisilamu, ubukungu bujegajega ndetse n’ayo matora ataravuzweho rumwe.
    Urugaga rushya rw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi ruyobowe n’umukuru wo mu idini ya isilamu, Imam Mahmoud Dicko, muri iki cyumweru rwavuze ko rwaretse ubusabe bwarwo bwuko Perezida Keita yegura ku butegetsi.
    Ariko urwo rugaga ruracyashimangira ko hakorwa andi mavugurura, nyuma yo kwanga ibyo Perezida Keita yemeye birimo no gushyiraho leta y’ubumwe.
    Imyigaragambyo yarakomeje ejo ku wa gatandatu mu murwa mukuru Bamako.
    Ni iki gishyashya muri Mali?
    Mu ijambo yavugiye kuri televiziyo y’igihugu ejo kuwa Gatandatu nimugoroba nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, Perezida Keita yagize ati: “Nafashe icyemezo cyo gukuraho impushya z’akazi ku bari basigaye bagize urukiko rw’itegekonshinga”.
    Akomeza ati “ Iri seswa ry’urukiko rizatuma mu cyumweru gitaha dushobora gusaba abategetsi bireba kugena abarugize bashyashya kugira ngo urwo rukiko ruvuguruye rushobore kudufasha byihuse mu kubonera ibisubizo ibibazo byatewe n’amatora y’abadepite”.
    Abategetsi bavuga ko abantu bane ari bo bapfiriye mu myigaragambyo mu murwa mukuru Bamako ku wa gatanu.
    Avuga mbere yaho kuri uwo munsi w’ejo ku wa gatandatu, Minisitiri w’intebe Boubou Cissé yavuze ko we na perezida biteguye ko habaho ibiganiro ndetse asezeranya ko “vuba cyane” agiye gushyiraho leta ihuriwemo na bose.
    Yabwiye radio mpuzamahanga y’Ubufaransa (RFI) ati: “Nzashyiraho leta ifite intego yo gukorana n’uwo ari we wese mu gucyemura imbogamizi ziriho muri iki gihe”.
    Ariko ibyo byabaye mu gihe urugaga rw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi rwavuze ko inzego z’umutekano zafunze babiri mu bayoboye imyigaragambyo ari bo Choguel Kokalla Maïga na Mountaga Tall.
    Issa Kaou Djim, undi mukuru w’abigaragambya, we yatawe muri yombi ku wa gatanu.
    Ikindi, Nouhoum Togo, umuvugizi w’urwo rugaga, yavuze ko inzego z’umutekano “zaje zitera kandi zisahura ibiro bikuru byacu”.
    Ku mugoroba w’ejo ku wa gatandatu, abanyamakuru bavugaga ko umurwa mukuru Bamako urimo ubushyamirane, abigaragambya bafunze imihanda myinshi. Ariko umubare w’abitabiriye imyigaragambyo y’ejo wari muto ugereranyije n’abitabiriye iyo ku wa gatanu, yari yatumye radio na televiziyo by’igihugu bihagarika gukora.
    Kuki aba bantu bari kwigaragambya?
    Iyi ni imyigaragambyo ya gatatu ibayeho kuva mu kwezi gushize kwa gatandatu. Imyigaragambyo yatangiye nyuma yaho urugaga rw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi rwangiye ibyemewe na Perezida Keita bigamije gusoza amakimbirane muri politike yatewe n’amatora y’abadepite ataravuzweho rumwe yabaye mu kwezi kwa gatatu.
    Muri iki cyumweru, urwo rugaga rwatangaje ko rwaretse ubusabe bwuko Perezida Keita yegura ku butegetsi. Ariko ntibyarubujije gutumiza iyi myigaragambyo kuko ruvuga ko rushaka ko habaho andi mavugurura.
    Mu mwaka wa 2018, Keita yatsindiye manda ya kabiri y’imyaka itanu, ariko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe bakomeje kutamworohera kubera kwiyongera k’urugomo rukorwa n’imitwe y’intagondwa zigendera ku mahame akaze y’idini ya kisilamu ndetse n’ubukungu bwazahaye.
    Munyaneza Theogene / intyoza.com
  • Israhel/Coronavirus: Ibihumbi by’abigaragambya bakamejeje bashinja Leta kubabeshya #rwanda #RwOT

    By Umwanditsi
    Abanya-Israel babarirwa mu bihumbi bigabije imihanda mu myigaragambyo mu murwa mukuru Tel Aviv kuri uyu wa 11 Nyakanga 2020. Baramagana Leta bavuga ko yababeshya imfashanyo mu gihe cya gahunda ya“ Guma mu rugo”. Bavuga ko bari mu mibereho mibi iterwa n’ingaruka zikomeye z’ubukungu bwifashe nabi zatewe n’uburyo bubi Leta iri guhanganamo n’iki cyorezo cya coronavirus.
    Agace ka Rabin Square rwagati muri Tel Aviv kari kakubise kuzuye abigaragambya biganjemo urubyiruko bambaye udupfukamunwa, ariko badakurikiza amabwiriza yo guhana intera.
    Bavuga ko ingurane y’amafaranga Leta yaberemeye muri ibi bihe badakora kubera ingamba zo kwirinda coronavirus yatinze kubageraho. Iyo myigaragambyo y’ejo ku wa gatandatu yateguwe n’abakora ubucuruzi buciriritse, abikoresha ku giti cyabo ndetse n’amatsinda y’abahanzi.
    Benshi mu banya-Israhel nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, bari kugirwaho ingaruka zikomeye kubera ubukungu bwifashe nabi muri iki gihe. Ndetse barakajwe n’ingamba zo kurwanya coronavirus zatumye uburyo bakuragaho imibereho buhagarara. Bavuga ko amafaranga y’ingoboka bemerewe na Leta batarayahabwa.
    Benshi muri Israel bari kugirwaho ingaruka no kuba ubukungu bwifashe nabi.
    Mu gihe abakozi bakorera umushahara hari ubufasha babona ku kazi muri iki gihe badakora, abikoresha ku giti cyabo bo bavuga ko benshi muri bo bamaze amezi bategereje imfashanyo Leta yabasezeranyije.
    Michal Gaist-Casif, visi-perezida muri kompanyi ikora ibyo gutanga indangururamajwi n’urumuri mu bitaramo, yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ati: “Nkoresha abakozi 40 badafite ahandi bakura imibereho, nta mafaranga ariho. Ducyeneye ko Leta imenamo amafaranga kugeza twongeye gusubira mu bihe bisanzwe [by’imikorere]”.
    Akomeza ati: “Tumaze igihe tudakora guhera hagati mu kwezi kwa gatatu kugeza mu kwa kane, ukwa gatanu, ukwa gatandatu n’ukwa karindwi, kandi ukwa munani gusa nk’ukuzatubera akaga”.
    “Ubushomeri bwariyongereye”
    Ku wa gatanu tariki 10 Nyakanga 2020, Minisitiri w’intebe Benjamin Netanyahu yagiranye inama n’impirimbanyi baganira ku byo binubira. Ibiro bya Bwana Netanyahu byasubiyemo amagambo ye ababwira ati: “Tuzasohoza ibyo twiyemeje birimo no kwihutisha kuriha aka kanya ibyo dushaka kubaha”.
    Abigaragambya bavuga ko ingurane Leta yabemereye, muri iki gihe badakora kubera coronavirus, ikomeje gutinda kubageraho.
    Hagati mu kwezi kwa gatatu, Israel yashyizeho ingamba zikaze za “Guma mu rugo”, ariko mu mpera y’ukwezi kwa gatanu itangira kuzikuraho. Ubushomeri bwarazamutse bugera ku kigero cya 21%.
    Iki gihugu cyagize ukwiyongera gukomeye k’ubwandu bwa coronavirus, ku wa gatanu habonetse abanduye bashya bagera hafi ku 1,500. Kugeza ubu, abantu barenga 38,000 ni bo bamaze gutangazwa ko banduye coronavirus muri Israel, muri bo 358 yarabishe naho abarenga 18,000 barayikize nkuko imibare ya Kaminuza ya Johns Hopkins yo muri Amerika ibigaragaza.
    Munyaneza Theogene / intyoza.com
  • Ndamutse mbonye umusore w’inyangamugayo sinazuyaza kumuha umutima wanjye. #rwanda #RwOT

    By Doriane Umutoni
    Abasore barahari ndetse benshi, abansaba urukundo barahari ndetse benshi, ariko kubona umuhungu w’inyangamugayo ni ikibazo gikomeye. Muri iki gihe umusore akunda umukobwa hari inyungu runaka amukurikiyeho, iyo amaze kuzibona ahita amuta akajya gushaka undi. Iyo mvuga inyangamugayo si mu rukundo gusa ahubwo ni mu bintu byose. Hari umusore uherutse kunsaba urukundo, njye narabibonaga ko ankunda kuko yakoraga ibishoboka byose kugira ngo anyereke urukundo, kandi mu gihe ukundana n’umusore hashira icyumweru agatangira kugusaba ko muryamana, we ntabyo yansabye ninacyo cyanyerekaga ko ari uw’ukuri. Nyuma yo kumusuzuma neza naje kumuha urukundo, turakundana, mukunda ntizigamye ndetse mwereka n’inshuti zanjye ziramumenya, baramenyana baba inshuti. Muri izo nshuti zanjye harimo umukobwa w’inshuti yanjye magara tujya dukunda no kugurizanya amafaranga. Igihe kimwe rero uwo musore yaje kujya kureba uwo mukobwa w’inshuti yanjye amubwira ko mutumye amafaranga nawe ahita ayamuha atabanje no kumbaza. Ubwo uwo musore yahise agenda gutyo n’amafaranga arayajyana. Rero buri gihe kubona umusore wagukunda by’ukuri kandi akaba ari inyangamugayo, ari indakemwa mu mico no mu myifatire ni ikibazo. Ushobora gukunda umusore kandi akaba ari umusinzi ndetse agura n’abakobwa bigurisha wowe ntubimenye, umusore mushobora gukundana ari igisambo ntubimenye, mugakundana ari umutekamutwe ntubimenye, mugakundana afite abakobwa benshi yateye inda wowe ntubimenye, mugakundana wowe ukajya ubona ari ntama w’Imana kandi ari umunyabyaha ruharwa yarayogoje agace ntubimenye. Umusore murakundana, akajya akubeshya ko ari umukire, akakwiyemeraho cyane ko yize ko afite ubushobozi, akajya akwereka amafoto ye ari mu modoka zihenze wowe ukamwizera ukagira ngo nibyo kandi byose ari ibinyoma ntanurwara rwo kwishima yigirira. Nubwo abasore hafi ya bose ari gutyo bateye ariko ndabizi ko hakiriho abasore b’inyangamugayo, uwo rero nimubona sindi buzuyaze kumuha umutima wanjye tukikundanira. Niba wiyiziho ubunyangamugayo, ukaba wujuje indangagaciro zijyanye n’umuco wacu ukaba wumva twakundana unyandikire inbox amazina yanjye ni Umutoniwase Elevanie.
    Kumwandikira inbox Kanda Hano wiyandikishe mu bashaka umukunzi nurangiza kwiyandikisha Ukande hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa. Niba waramaze kwiyandikisha mu bashaka umukunzi Kanda hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa cyangwa ukande kuri Chat muganire mu ibanga rikomeye murebana imbonankubone ku ikoranabuhanga rya Webcam.

  • Abasore barantinya none bigiye gutuma ngumirwa niyo mpamvu nshaka umukunzi byihutirwa. #rwanda #RwOT

    By Doriane Umutoni
    Nitwa Nailla Ikuzwe Karengera mfite imyaka 40, kuva kera nkiri muto ababyeyi banjye banyigishije gushaka amafaranga, kuburyo ubu umpaye n’ibyatsi nabishakira abakiriya kandi bikagurwa. N’ubwo mu bucuruzi ndi umuhanga ariko mu rukundo ho ndi umuswa mubi. Mu myaka 20 ishize sinigeze nkundana n’umuhungu. Impamvu yabiteye n’uko njye n’ababyeyi banjye ntabwo twakunze kuba mu gihugu kimwe ngo tukigumemo igihe kinini kuko iyo twajyaga gutura mu gihugu runaka ababyeyi banjye bahatangizaga business yamara gushinga imizi dugahita twimukira mu kindi gihugu kuhatangiza indi gutyo gutyo. Ubwo rero iyo nabaga ntangiye kumenyera ahantu ntangiye kuhagira inshuti byahitaga biba ngombwa ko twimuka. Ubu rero nyinshi muri izo business ninjye nzicunga rero bigatuma ntajya nicara mu gihugu kimwe igihe kinini. Gusa iyo siyo mpamvu yonyine yabiteye ahubwo impamvu nyamukuru yabiteye n’uko abasore bantinya bakanga kunsaba urukundo. Umusore iyo tukimenyana bwa mbere akanyishimira iyo amenye uwo ndiwe ko ndi umukobwa wa Karengera ntiyongera kumvugisha. Bamwe barantinya bakumva ko ntaho bampera bansaba urukundo kuko ubusanzwe baba bamenyereye guteretesha amafaranga, rero bakumva ko nyabarusha bagatekereza ko ntamahirwe bafite yo kuba nabaha urukundo. Abandi nabo bakavuga ngo turamutse dukundanye tukabana sinazigera mbubaha kuko mbarusha amafaranga ngo najya mbasuzugura. Ariko muri njye siko nteye, nubwo nkize ariko sinirata, mu buzima nkunda guca bugufi, ndetse no guha agaciro buri wese. Ubu rero ndashaka umusore wakwemera ko dukundana. Sinzigera mukangisha amafaranga, ndetse sinzayamurutisha, nzamwubaha mu buryo bwose bushoboka, ibyanjye bizaba ibye, ndetse imitungo yanjye yose azayigiraho ijambo. Ikindi mwijeje nuko nta gihugu na kimwe nzajyamo atabishaka, ingendo zanjye zimwe nzazihagarika kugira ngo mpe umukunzi wanjye umwanya uhagije, kandi aho azumva ashaka kumperekeza nta kibazo tuzabyumvikanaho. Uwumva yanyemera akankunda by’ukuri yanyandikira inbox.
    Kumwandikira inbox Kanda Hano wiyandikishe mu bashaka umukunzi nurangiza kwiyandikisha Ukande hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa. Niba waramaze kwiyandikisha mu bashaka umukunzi Kanda hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa cyangwa ukande kuri Chat muganire mu ibanga rikomeye murebana imbonankubone ku ikoranabuhanga rya Webcam.
  • Abakize Coronavirus mu Rwanda bakomeje kuruta abanduye #rwanda #RwOT

    Imibare yatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda igaragaza ko umubare w’abakize Coronavirus mu Rwanda ukomeje kuba munini kurusha abanduye.
  • Igisirikare cya RDC cyijeje Perezida Tshisekedi ko kimuri inyuma #rwanda #RwOT

    Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyijeje Perezida Felix Tshisekedi, umugaba w’Ikirenga w’ingabo z’igihugu, ko kimuri inyuma mu migambi yo gucunga imbibi z’igihugu no guhashya imitwe yitwaje intwaro ikigaragara muri bimwe mu bice byacyo.