Category: Uncategorized

  • Benjamin Mkapa wabaye Perezida wa Tanzania, Yitabye Imana #rwanda #RwOT

    Benjamin William Mkapa wahoze ari Perezida wa Tanzania kuva mu mwaka wa 1995-2005 yitabye Imana azize uburwayi nkuko byemejwe na Perezida John Pombe Magufuli mu ijoro ryacyeye rya tariki 23 Nyakanga 2020. Atabarutse afite imyaka 81 y’amavuko, akaba asize umugore n’abana b’abahungu babiri.

    Mu butumwa Perezida Magufuli yatanze mu ijoro ryacyeye, yavuze ko ababajwe cyane no gutangaza ko perezida wa gatatu wa Tanzania “yapfiriye mu bitaro bya Dar es Salaam aho yari arwariye“. Ntabwo hatangajwe indwara yamwishe.

    Perezida Magufuli yagize ati: “Tugize ibyago bikomeye, dukomeze kumusengera. Amakuru arambuye arakomeza gutangazwa ariko mzee Mkapa ntawe tugifite“.

    Benjamin Mkapa wo mu ishyaka CCM, yayoboye Tanzania kuri manda ebyiri kuva mu 1995 kugeza mu 2005, yagiye ku butegetsi asimbuye Ali Hassan Mwinyi.

    Mkapa wavukiye mu majyepfo ya Tanzania mu gace kitwa Mtwara, azakomeza kwibuka mu karere nk’uwakuriye ibiro bishinzwe ubuhuza mu biganiro bigamije gushakira amahoro u Burundi.

    Umwaka ushize, Bwana Mkapa yari yagejeje ku nama y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’iburasirazuba, raporo isaba ko u Burundi buhindura itegeko nshinga ryabwo rikajyana n’amasezerano y’amahoro ya Arusha yo mu 2000.

    Ibi byamaganywe n’intumwa zari zihagarariye u Burundi aho zavuze ko Abarundi batasubiramo itegeko nshinga rishya batoye mu 2018.

    Perezida Magufuli nkuko BBC yabitangaje, abinyujije kuri Twitter yavuze ko azibuka Mkapa nk’umuntu “ukunda igihugu, ukunda umurimo, n’uruhare rwe mu kubaka ubukungu” bwa Tanzania. Mkapa asize umugore we Anna Mkapa n’abahungu babiri.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    source http://www.intyoza.com/benjamin-mkapa-wabaye-perezida-wa-tanzania-yitabye-imana/

  • Who do you think would make a better candidate for the democratic party? Ye vs Joe Online Poll #RwOT #Rwanda

    In this twitter poll, Who do you think would make a better candidate for the democratic party?

    Kanye West vs Donald Trump vs Joe Biden: Rapper to run for US ...

  • Uwahoze ari intumwa ya Papa mu Bufaransa agiye kuburanishwa ku byaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina #rwanda #RwOT

    Luigi Ventura wahoze ari intumwa ya Papa mu Bufaransa mu Ugushyingo uyu mwaka azaburanishwa n’urukiko rw’i Paris ku byaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina.
  • Ku myaka 54, Mike Tyson agiye kurwana na Roy Jones Jr #rwanda #RwOT

    Mike Tyson wamamaye mu iteramakofe agiye kugaruka mu mikino, aho azahangana na Roy Jones Jr mu murwano uzabera i Los Angeles tariki ya 12 Nzeri uyu mwaka.
  • Uganda mu gihirahiro nyuma y’aho Kenya ihagaritse isukari yinjizwaga mu gihugu #rwanda #RwOT

    Abakora isukari muri Uganda bari mu gihirahiro cyo kubura aho bagemura isukari yabo nyuma y’aho Kenya ifatiye icyemezo cyo gukumira isukuri yinjizwaga, kugira ngo abayikora b’imbere mu gihugu babone isoko.
  • Sobanukirwa imiterere y’uburwayi bwo mu mutwe bwa Kanye West #rwanda #RwOT

    Byatangiye Kanye West avuga ko agiye kwiyamamariza kuyobora Leta Zunze Ubumwe bamwe bati ni ukubeshya uyu asanganywe uburwayi bwo mu mutwe ari kwishakira ko izina rye rivugwa kurushaho none bigeze n’aho umuryango we uhamya ko afite ibibazo koko.
  • Amafoto utabonye yo mu bukwe bwa Kalisi Sabrina wabaye Miss Photogénique muri Miss Rwanda ya 2015 #rwanda #RwOT

    Kalisi Ihozo Sabrina watowe nk’umukobwa uberwa n’amafoto (Miss Photogénique) mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2015, aherutse gusezerana na Karega Dan Munyura bari bamaze igihe bakundana.
  • Leta yashyikirije abaturage amashyamba yabo angana na hegitari 873 nyuma yo kuyabavugururira #rwanda #RwOT

    Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amashyamba (RFA), cyashyikirije abaturage amashyamba yabo angana na hegitari 873 nyuma yo kuvugururwa hagaterwamo ibiti bishya byitezweho gutanga umusaruro mu myaka itanu iri imbere.
  • Danny Vumbi yahishuye impamvu Album “Inkuru nziza” ari kuyigurisha 100 000 Frw, biyigira iya mbere ihenze mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Mu minsi ishize Danny Vumbi yamuritse Album ye ya gatatu yise “Inkuru nziza”, mu gitaramo cyanyuze kuri Internet no kuri zimwe muri televiziyo za hano mu Rwanda ndetse anatangaza ko igurishwa ibihumbi 100 Frw.
  • Minisitiri Busingye yagaragaraje ‘imyumvire’ nk’imwe mu mpamvu zituma abiba Leta bayiheza #rwanda #RwOT

    Babitangarije mu kiganiro Ubyumva ute ? Cyatambutse kuri KT Radio ku wa 23 Nyakanga 2020, cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Imitungo ya Leta yanyerejwe igezehe igaruzwa ?”

    Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta Busingye Johnston yavuze ko Leta ikurikiranye arenga miliyari 10, ariko imaze kugaruza miliyari 4.

    Umunyamakuru Hakuzwumuremyi Joseph, yavuze ko mu mpamvu zituma kugaruza imitungo ya Leta bigorana harimo kuba umuntu washoboye kwiba Leta no guhisha ibimenyetso bitamunanira kuko aba afite amafaranga yahamo ruswa abacamanza bakamugira umwere, ati “Amafaranga si imegeri ngo ziramuboreraho”.

    Hakuzwumuremyi yanagaragaje ko abayobozi bafite umugambi wo kunyereza ibya Leta ikintu cya mbere bakora bakigera ku buyobozi ari ukwigizayo umuntu wese ushobora kubabangamira muri uwo mugambi bagashyira mu buyobozi abazabahishira.

    Ibi byanashimangiwe na Ingabire Marie Immaculée, Umuyobozi w’Umuryango mpuzamahanga urwanya Ruswa n’akarengane ishami ry’u Rwanda aho yavuze ko abanyereza ibya Leta bakora icyo yise ‘negative solidarity’.

    Minisitiri Busingye mu mvugo atemeranyijeho n’abandi batumirwa muri iki kiganiro yavuze ko Leta ifite ubushake bwo kugaruza umutungo wayo wibwa n’abayobozi.

    Yavuze ko kuva muri 2015 aribwo Leta y’u Rwanda yatangiye gushyira imbaraga mu kugaruza iyo mitungo ngo kuko mbere yaho abibaga Leta barayihezaga hakagaruka 0Frw.

    Abasesengura raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta (OAG) basanga Leta imaze guhombywa arenga miliyari 270, gusa Minisitiri Busingye avuga ko ayo bakurikiranye ari miliyari zisaga 10.

    Agaragaza ko raporo ya OAG ari raporo ishingiye ku bitekerezo ‘opinion report’ bityo ngo iyo inzego z’ubucamanza ziyinjiyemo bimwe mu byo aba yagaragaje biburirwa ibimenyetso.

    Aha niho abasesenguzi bahera bibaza impamvu amafaranga ya Leta anyerezwa umuyobozi yajya mu nkiko agahinduka umwere kandi bigaragara ko amafaranga yanyerejwe.

    Immaculée ati “Uravuga ngo gukurikiranwa ? Hari n’abakiri mu kazi uyu munsi, wenda bahinduriwe imirimo da ! Ariko bari mu kazi kandi ka Leta. Mbese nko kukubwira ngo ohhh wanyereje umutungo wanjye,wawucunze nabi waranyibye ariko mama komeza wikorere.”.

    Minisitiri Busingye yavuze ko Minisiteri ayoboye ifite ibirego 700 by’abanyereje umutungo wa Leta ikurikiranye, gusa ngo n’abo Leta itsinze ntibayishyura kubera ikibazo cy’imyumvire Abanyarwanda bakuriyemo.

    Ati “Mbere ya 2015 hazaga 0, kubera ko mu muco w’Abanyarwanda umuntu wese wabaga watsinzwe na Leta yumvaga ari nk’uburenganzira bwe kutishyura, byari mu muco, byari mu myumvire, byari mu migirire, …byazamutse ari umuco wo kutishyura Leta, ikintu iyo kimaze imyaka nyinshi gishobora guhinduka umuco w’abantu”.

    Umunyamakuru Anne Marie Niwemwiza avuga ko ikintu kitwa amakosa gikwiye kugabanywa mu ikurikiranwa ry’umutungo wa Leta byose bikitwa ibyaha kuko byafasha mu kugaruza ibya Leta.

    source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Minisitiri-Busingye-yagaragaraje-imyumvire-nk-imwe-mu-mpamvu-zituma-abiba-Leta-bayiheza